Category: Uncategorized

  • Amateka ya Marishali Idriss Deby Iltno Perezi… – #rwanda #RwOT

    Umusirikare w'ipeti rya Marishali irya nyuma mu gisirikare rifitwe na bacye ku Isi kandi ryagizwe na bacye, uwo nta wundi ni Perezida Idriss Deby Iltno wavutse mu mwaka wa 1952 hari ku itariki ya 18 Kamena agatabaruka kuwa 20 Mata 2021.

    Yari umusilamu n’umukuru w’igihugu cya Tchad, wagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1990 bivuze ko yari amaze ku butegetsi imyaka igera kuri 31. Ni nawe wari umugaba w’ikirenga w’ingabo za Tchad akanaba uhagarariye ishyaka rya 'Patriotic Salvation Movement' yashinze ubwo yari mu buhungiro muri Sudan.

    Idris akomoka mu bwoko bwa 'Bidyat', yagiye ku butegetsi, nyuma yo kuyobora inyeshyamba, zahiritse ubutegetsi bwa Perezida Hissene Habre mu Ukuboza 1990. Mu mwaka 1996 nyuma yo gutsinda amatora yakomeje kuyobora igihugu, yongera kwiyamamaza anatsinda amatora yo mu mwaka wa 2001, 2006, 2011, 2016 ubu yari amaze gutangazwa ko yatsindiye manda ya gatandatu mu masaha macye ashize.

    Yize amasomo ye mu ishuri ry'umuyobozi w'igihangange mu bo Afurika yagize, umuperezida w'impinduramatwaro no guharanira kwishyira ukizana kwa Afurika, Muammar Gaddafi. Yishwe nyuma y’ibikomerere by’amasasu yarasiwe ku rugamba n'inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwe za FACT.

    Amabyiruka n'ubuzima bwa Idris nk'umusirikare

    Deby yavutse ku itariki ya 18 Kamena 1962, mu cyaro cya Berdoba ni nko mu birometero 190 uvuye mu mujyi wa Fada mu Majyaruguru ya Tchad.Se umubyara yari umukene wavaga mu bwoko bwa Bidayat mu miryango ya Zaghawa.Idris yakurikiranye amasomo y'idini rya Isilamu mu ishuri rya Tine, akomereza mu ishuri ry’abafaransa muri Fada, udasize n'ishuri rya Franco-Arab mu gace ka Abeche.

    Yanize kandi muri Lyce Jacques Moudeina mu gace ka Bonkor, yari afite impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye na siyansi.Nyuma yo gusoza ibijyanye n'amasomo asanzwe yinjiye mu ishuri rya gisirikare ry’aba ofisiye bato, mu murwa mukuru N'Djamena asoje amasomo ye ya gisrikare. Yoherejwe mu mahugurwa ku mugabane w'uburayi mu gihugu cy'u Bufaransa, aza kugaruka muri Tchad mu mwaka wa 1976 afite impamyabumenyi y'umwuga mu byo gutwara rutema ikirere.

    Maze aguma kuba umuntu w'ingenzi kandi w'umwizerwa wa Perezida Felix Malloum no mu bihe bikomeye ubwo Tchad yari yaracitsemo ibice.Muri Gashyantare 1979 yasubiye mu gihugu cy'u Bufaransa, ubwo yagarukaga yasanze igihugu kiri mu bihe by'intambara z’urudaca. Maze arwanira ku ruhande rwa Hissene Habre wari ufite ubufasha buva iburayi, mu gihugu cy'u Bufaransa nyuma y'intambara yamaze umwaka, mu 1982 Habre aba Perezida.

    Yahise agira Déby umugaba w'ingabo z'igihugu cye cya Tchad, nawe yiyerekana nk’indwanyi y’akataraboneka ubwo yayoboraga intambara, yakubise itanzitse abarwanyaga ubutegetsi baturutse mu burasirazuba ahagana mu gihugu cya Libya.Mu mwaka wa 1985 Perezida Habre yohereje Idris mu murwa mukuru w'u Bufaransa, Paris kujya kwiga ibijyanye n'amasomo ahambaye y'intambara.

    Ubwo yayasozaga mu mwaka wa 1986 yahise agirwa umujyanama mukuru mu by'umutekano mu biro bya Perezida.Mu mwaka wa 1987 yongeye kuyobora urugamba rwakubise intagondwa zavaga mu ruhande rw'igihugu cya Libya. Ni intambara Idris yayoboye afatanije n'abafaransa muri operasiyo yiswe Toyota, ni intambara yateje igihombo gikomeye inashegesha umwanzi.

    Yakomeje kujya akubita umwanzi wese wateraga igihugu cya Tchad byatumye we na Perezida ku itariki ya mbere Mata 1989 bongererwa abashinzwe umutekano.Hashingiwe kuri raporo y’umuryango ushinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu Perezida Habre, yashinjwe guhohotera ikiremwamuntu, kudakurikiza amategeko, iyicarubozo, gufunga inzirikarengane ibihumbi n'ibihumbi adasize n’ivangura.

    Mu gihe ibi byabaga byateje igisa n’urwikekwe mu mibanire y'abayobozi bose ba Tchad, maze Perezida Habre ahita ashinja ubugambanyi no gushaka guhirika ubutegetsi abayobozi barimo Idris, Minisitiri Mahamat Iltno n'umugaba w'ingabo Hassan Djamous.Bidatinze Déby yahise ahungira muri Darfur mu gihugu cya Sudani ahava yerecyeza muri Libya, aho yakiwe mu murwa mukuru w'iki gihugu n’umugabo udasanzwe mu babayeho muri Afurika, Perezida wa Libya Gaddafi.

    Ba bandi barimo Minisitiri Itno n'umugaba w'ingabo Djamous bahise batabwa muri yombi baza no kwicwa bashinjwa icyaha cy'ubugambanyi.Maze abantu bose baturuka mu bwoko no mu gace kamwe na Idris barashimutwa, barafungwa banatotezwa bikomeye benshi bapfira mu mivundo abandi baricwa.Mu mwaka wa 2016 ni bwo Habre yahamwe n'ibyaha by'intambara mu rukiko mpuzamahanga rubarizwa mu gihugu cya Senegal.

    Maze Déby aha amakuru inzego z'ubutasi za Libya, amakuru zari zikenye bituma Gaddafi yemerera ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Tchad, ariko na Deby abemerera kubaha imfugwa z'intambara za Libya zari muri Tchad.Kuwa 02 Ukuboza 1990 ishyaka rya Patriotic Salvation Movement ryashinzwe na Idris, rigaterwa inkunga n'igihugu cya Sudan na Libya, bafata ubutegetsi nyuma y'umupangu karundura wahise unashyira iherezo ku butegetsi bwa Perezida Habre.

    Ubuzima bwa Idris nka Peredia wa Tchad

    Mu mwaka wa 1991 kuwa 28 Gashyantare, ni bwo Deby yemejwe nka Perezida wa Tchad nyuma y'amezi atatu asa n'inzibacyuho yari ayoboye. Mu myaka ibiri yakurikiyeho Deby yarwaniriye ubutegetsi mu buryo bukomeye, ahanganye n'inyeshyamba zabarizwaga mu itsinda rya MDD ry’abarwanashyaka ba Perezida Habre wari warakuwe ku butegetsi.

    Mu mwaka wa 1993 ni bwo bwa mbere nyuma y'imyaka itari micye Tchad yabashije gushyiraho amabwiriza yemeza amashyaka, habasha no kuba inama ihuza ishyaka ryari ku butegetsi n’atavuga rumwe naryo, yanitabiriwe n’abadipolomate baturutse no mu bindi bihugu barimo abikorera n'abahagarariye ibihugu byabo.

    Nyamara ntibyakuyeho burundu udutero shuma turimo n'utw’ishyaka ryayoborwaga n'umusirikare w'ipeti rya Liyetona witwa Moise Kette ryifuza kuyoborana Leta ibirombe byacukurwagamo bya Doba Basin. Nyuma y’impfu zizinyeshyamba amagana haje kubaho amasezerano y'amahoro hagati y’inyeshyamba na Leta ya Idris mu mwaka wa 1994.

    Iby’inyeshyamba ariko ntibyari bigeze ku iherezo kuko hasise haduka indi mitwe y'inyeshyamba, zirwanya ubutegetsi bwa Deby zirimo FARF ya Kette Ally Laokein Barden na FDR yaje kwihuza na MDD hagati y'umwaka wa 1994 na 1995.

    Ubutegetsi bwa Deby bwagiye bugirirwa icyizere kuva mu ntangiriro ya 1990 n'ibigo bikomeye birimo na banki y'isi.Hemejwe itegeko nshinga rishya rya Tchad muri Werurwe 1996 nyuma ya referandumu, hahita hategurwa amatora ya perezida muri kamena. Ni amatora yegukanwe na Idris ku majwi angana na mirongo 69%.

    Mu mwaka wa 2001 Idris yongeye gutorwa n’amajwi 63.17%, mu mwaka wa 2006 umugambi w’abarwanya ubutegetsi bwa Idris waje guhomba, wari umugambi warimo kurasa indege ye nyamara biba iby’ubusa.Muri mata 2006 habaye imirwano y'ingabo za Leta n'inyeshyamba zari zateye umurwa mukuru w'igihugu N'Djamena.

    Ibi byateye umubano wa Sudan na Tchad kuzamo agatotsi, Deby ashinja igihugu cya Sudan kuba inyuma y'umugambi mubisha w'inyeshyamba zateye Leta ye ya Tchad. Yongeye gutsinda amatora kuwa 08 Ugushyingo 2006 yongera kurahirira kuyobora igihugu cya Tchad.Uwo muhango wanitabiriwe na Perezida wa Sudan Omar al Bashir maze we na Deby bongera kwemeranya ku bwiyunge mu buryo bwa kidipolomate.

    Inyeshyamba zokeje igitutu ubutegetsi bwa Deby ku buryo bwo hejuru guhera muri Nzeri 2006.Inyeshyamba zakomeje zincengera kugera ubwo zigeze mu murwa mukuru w'igihugu N'Djamena kuwa 02 Gashyantare 2008. Iminsi igera kuri ine kuwa 06 Gashyantare 2008 maze abinyujije mu nama n'abanyamakuru, abatangariza ko ingabo z'igihugu zakubise inyeshyamba zikamusubiza ku isuka inyeshyamba yanise abacancuro b’abanyasudani.

    Ikindi cyaranze manda yatsindiye ya 2006 ni referandumu yemejwe n’abarenga 77%.Guhera mu mwaka wa 2000, mu Majyepfo y'Amajyaruguru y'igihugu hatangiye kubakwa inzira zinyuramo amavuta, za kilometero 1070 zihuza igihugu cya Cameroun na Tchad.Uyu mushinga wasojwe mu mwaka wa 2003 wishimirwa na Banki y'isi nk'igikorwa cyiza cy’ingirakamaro kije kinunganira gahunda yo kurwanya ubukene, kuzamura imibereho y'abatagira kivurira no kurengera ibidukikije.

    Wahuriweho n'abikorera, banki y'isi na guverinoma zombi ariko igihugu cya Tchad kikaba cyari cyemerewe kubona inyungu z’agera kuri 12.5 yava muri uyu mushinga. Nk’uko amasezerano yasinyweho n’abari bahuriye kuri uyu mushinga abigaragaza.Mu mwaka wa 2006 amahanga yatangiye gusa n’agera amajanja muri uyu mushinga Deby ashinjwa kwifashisha amafaranga ava muri uyu mushinga mu mpamvu ze bwite zitari zifite inyungu rubanda nyamwinshi.

    Ni ibintu Leta ya Deby na Deby bamamaganiye kure mu bihe binyuranye, mu mwaka wa 2011 ku itariki ya 25 Mata yongeye gutsinda yanikiye kure abo bari bahanganye mu matora n'amajwi 88.7 bituma yongerwa indi manda nk'umukuru w'igihugu cya Tchad.

    Mu bijyanye n'umutekano mu mwaka wa 2012 Deby yohereje ingabo zirenga magana ane zo kujya gufasha igihugu cya Central African Republic, mu guhashya inyeshyamba no kucunga umudendezo wabanyagihugu. Umwaka wakurikiyeho yahise yohereza izindi ngabo zirenga ibihumbi bibiri ubwo ibintu byari byadogereye muri Mali.

    Ubuyobozi bwa Idris bwakomeje kugenda bushinjwa ibyaha bya ruswa ibidakwiye nk’uko akanama mpuzamahanga karengera inyungu n'uburenganzira bwa muntu kakomeje kujya kabigarukaho cyane bikaba byaraterwaga n'imikoreshereze isa n’idahwitse y'iby’injizwaga n'umushinga w'amavuta – amafaranga bivugwa ko yashorwaga mu bikorwa byo kwigwizaho imbaraga za gisirikare n'imitungo mu bayobozi.

    Mu mwaka wa 2006 iki gihugu kikaba cyarasohotse kiri ku mwanya wa mbere mu bihugu byamunzwe na Ruswa ku rutonde rwasohowe n'ikinyamakuru rurangiranwa cya Forbes. Umwaka wa 2012 Deby yatangije ubukangurambaga bugamije kurandura burundu ruswa ni mu gikorwa cyiswe 'Operation Cobra' byaje gutangazwa nyuma ko cyinjije agera kuri miliyoni zirenga 50 z’amadorali.Gusa imiryango itegamiye kuri Leta ‘NGOs’ yavuze ko iki gikorwa kitari icyo kurwanya ruswa ahubwo cyari cyo gukandagira uwitwa umucyeba wese binyuze mu kumushinja ruswa nyamara hari n’ubwo yabaga idahari.

    Mu mwaka wa 2016 iki gihugu cyashyizwe ku mwanya utari mubi wa 147 mu 168 mu byabaswe na ruswa.Ubutegetsi bwa Idris bukaba bwaranaranzwe no gutanga umusada mu bikorwa byo guhashya umutwe w'inyeshyamba n'ibyihebe kabuhariwe wa Boko Haram ubarizwa mu majyaruguru y'igihugu cya Nigeria.

    Mu mwaka wa 2015 yatangaje ku bufatanye bw'ibihugu binyuranye bamaze guhashya umutwe w'ibyihebe bya Boko Haram.Mu mwaka wa 2016 mu kwezi kwa Mutarama akaba yaranatsinze amatora yaranahanganye n'umugabo w'icyamamare wari impirimbanyi ya Afurika akaba na Perezida wa Zimbabwe mu matora yo kuyobora umuryango mugari wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Maze mu ijambo yavuze arahirira uyu mwanya abwira abaperezida b'ibihugu bari bitabiriye uyu muhango ko umwiryane n'amakimbirane ku mugabane wa Afurika bikwiye kugera ku iherezo, ati 'Binyuze mu nzira y'imishyikirano cyangwa imirwano……….. tugomba kugera ku iherezo ry’ibihe bidafite umumaro. Ntabwo twagera ku majyambere n'iterambere tuvuga mu gihe tukirwaye iyi ndwara. Dufite kumva ko gukemura ibibazo by’amakimbirane ariyo ntwaro n'intambwe ya mbere dufite gutera ngo tubashe kugera ku bisubizo nka Afurika.'

    Kimwe mu byo yari ashyize imbere kikaba cyari ukurwanya byimazeyo umutwe w'inyeshyamba za Boko Harram. Muri Werurwe 2016 umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wemeranya kwegeranya izindi ngabo zo gukomeza ibikorwa bya ‘Multinational Joint Task Force (MNJTF)’ zigera ku 10,000.Mu nama ya 21 yo kubungabunga no kurengera ibidukikije COP21 i Paris, Deby yazamuye ikibazo cy’uko ikiyaga cya Tchad gikomeje kwangirika asaba inkunga yo kumufasha mu kurengera iki kiyaga n'ibinyabuzima biri muri cyo

    Muri Mata 2016 yongeye gutsinda amatora nyuma yo kongera kugirirwa icyizere n’abo mu ishyaka rye. Umwaka wa 2016 yumvikanye asa n’ushaka gusubiza itegeko nshinga uko ryahoze rikagira manda zigenewe umukuru w'igihugu kuko ibyari byarakozwe muri 2005 byagendanaga n'ibihe bitoroshye by'ubukungu igihugu cyarimo.

    Mu mwaka wa 2017 ubuyobozi bwa Idris bwishyuye arenga miliyoni ebyiri z'amadorali nyuma yo gushinjwa gutanga isoko ry'ubucuruzi bw'amavuta ku gihugu cy'ubushinwa hatubahirijwe amategeko mpuzamahanga nk’uko ibiro bishinzwe ubutabera mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika cyabimuregaga.

    Muri Mutarama mu mwaka wa 2019 ni bwo Minisitiri w'intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yatangaje urugendo rwe mu gihugu cya Tchad mu rwego rwo kunoza imigenderanire hagati ya Abayisilamu n'abarabu hamwe n’iki gihugu cya Isiraheli. Umwaka wa 2021 nk’uko byatangajwe kuwa 19 Mata akaba ariwe wari wegukanye amatora y'umukuru w'igihugu n'amajwi 79.32%. Byamuheshaga amahirwe yo kuyobora manda ye ya gatandatu yamazeho amasaha mbarwa. Uyu mugabo akimara gutsindira iyi manda akaba yahise yerecyeza mu rwambariro rw'urugamba mu majyarugu ya Tchad aho ingabo za Leta zihanganiye n'inyeshyamba.

    Déby yashyingiranwe inshuro nyinshi aho bibarwa ko yari afite abagore barenga cumi na babiri.Umwana we witwa Brahim yasanzwe yashizemo umwuka mu murwa mukuru w'u Bufaransa ku myaka 27, ni umusore wari waragizwe umujyanama wa Perezida mbere y'urupfu rwe akaba ariko yaranashinjwaga ibyaha birimo no kubangamira abayobozi bakuru.Urupfu rwe rukaba rwatangajwe kuri uyu wa 20 Mata 2021. Mu itangazo ryatanzwe ni uko yapfuye ku myaka 68 yari mu bikorwa byo gutsimbura umwanzi w'inyeshyamba mu Majyaruguru ya Tchad n'inyeshyamba ziyita FACT.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104935/amateka-ya-marishari-idriss-deby-iltno-perezida-wa-tchad-witabye-imana-yari-afite-abagore–104935.html

  • Umuntu umwe yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 71 barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hakize abantu 152 batumye umubare w'abamaze gukira ugera ku 22,560 bangana na 93.9% by'abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

    Umugabo w'imyaka 80 wo mu Mujyi wa Kigali yahitanwe n'iki cyorezo, bityo abamaze guhitanwa na cyo bagera kuri 327 bangana na 1.3% by'abo kimaze gutahurwaho.

    Abarwayi bashya babonetse uyu munsi barimo abo mu Karere ka Nyaruguru 21, Ruhango 7, Nyanza 6, Karongi 5, Nyamagabe 5, Gicumbi 4, Mujyi wa Kigali 3, Muhanga 3, Gisagara 3, Kamonyi 3, Ngororero 3, Rwamagana 2, Gatsibo 2, Ngoma 2, Rubavu 1, Burera 1, na Bugesera 1.

    Abarwayi bakirimo kwitabwaho n'abaganga babaye 1,118 barimo batandatu barembye. Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose babonetse mu bipimo 1,264,616 birimo 4,092 byafashwe uyu munsi.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukaza umurego aho kuri iyi nshuro cyibasiye Intara y'Amajyepfo ndetse Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kikaba cyatangaje ko 85% bya Coronavirus mu gihugu hose ariho iri guturuka.

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko Covid-19 muri iyi ntara yazamutse ku kigero cya 5% aribyo byatumye bohereza itsinda ry'abaganga rimaze ibyumweru birenga bibiri, kugira ngo ritange ubwunganizi ndetse rinakore ibishoboka ngo icyorezo kigabanuke.

    Yongeyeho ati 'Imibare dufite uyu munsi ni uko 85% y'ikibazo cya Covid-19 igihugu cyose gifite, uyu munsi wa none kiri guturuka mu Ntara y'Amajyepfo. Haba mu bandura bashya no mu bahitanwa na covid-19.'

    Hamwe mu hagaragaye ubwandu bwinshi muri iyi ntara ni mu ruganda ruzatanga amashyanyarazi, basanze rukoramo abarenga 1200, bakoraga begeranye, uburyo bakoragamo ndetse n'uburyo babayeho byatumaga ubwandu bukwirakwira ku bwinshi.

    Mu ruzinduko Dr Nsanzimana yahagiriye mu cyumweru gishize, yanasuye Ibitaro Bikuru bya Kaminuza, CHUB, biri mu bitanga serivisi zo gupima, kuvura no kwita ku barwayi ba Covid-19 kugira ngo harebwe icyakongerwamo imbaraga bityo icyorezo kigabanuke.

    Bimwe mu biri gukorwa kugira ngo iki cyorezo kigabanye umurego, Dr. Nsanzimana yavuze ko birimo gupima abantu benshi kuruta uko byakorwaga mbere, aho byibura muri buri kagari hapimwa abagera kuri 50.

    Yongeyeho ati 'Twagiye ndetse twongera n'uburyo tuvura tukazamura ibipimo tukageza n'aho tuvura dukoreshe imiti yihariye. Ha handi muri ruriya ruganda tubona ko hari ikibazo gikomeye twanafashe ingamba yuko hakorwa n'uburyo bwo gukingira abo bantu mu buryo bwihariye, ku nkingo nke zari zihari kandi zagombaga kwifashishwa ahantu habaye ikibazo nk'aha ngaha.'

    Yakomeje avuga ko nubwo gukingira bidakuraho ikibazo cyose ariko ari kimwe mu bisubizo by'ibibazo bya Covid-19 ikomeje kwibasira iyi ntara by'umwihariko.

    Dr. Nsanzimana yasabye abatuye muri iyi ntara kwitwararika bagakora ibishoboka mu kwirinda iki cyorezo, ndetse bagafatanya na RBC kugihashya.

    Ati 'Icyo dushaka nyamukuru ni uko virus tuyibuza amahoro, tukayibuza gukwirakwira, ariko n'abayigize tukabarinda kuremba no gupfa, bitewe nuko dufite ubushobozi bwo gukora ibyo bintu uko ari bibiri.'

    Mu minsi irindwi ishize abarwayi bashya ba Covid-19 babonetse ni 462, muri bo 265 ni abo mu Ntara y'Amajyepfo gusa.

    Akarere kibasiwe kuruta utundi ni aka Nyamagabe kagize abarwayo 70 muri iyo minsi irindwi gusa, kagakurikirwa n'aka Nyaruguru kagize 51 aka gatatu kakaba aka Nyanza kagize abarwayi 40. Muri iyi ntara yose Akarere kagaragaramo ubwandu buke ni aka Kamonyi kagize abarwayi batandatu ba Covid-19.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-71-barayandura

  • Haje Gushya! Riderman uri guteguza umuzingo w… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Haje gushya' yubakiye ku nkuru y'abantu babiri batangiye banywa bakaza kuba 60, inyikirizo yayo igakomeza ivuga ko ‘Haje gushya’. Iyi ndirimbo iri kuri Album 'Kimirantare' y'umuraperi Riderman uri mu bakomeye mu Rwanda. Yagombaga kumurikwa mu mpera za 2019, isubikwa kubera 'akazi kenshi' Riderman yari afite muri icyo gihe.

    Riderman aganira na INYARWANDA yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari iy'abantu bataramye bishimye. Yagize ati “Ni indirimbo y’abantu bataramye bishimye. Iri kuri album yanjye ya Kimirantare”.

                           Indirimbo ya Riderman yakorewe mu Ibisumizi

    ‘Ibisumuzi Records’ yabarizwaga mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika Riderman yari yarise Ibisumizi. Yakorewemo indirimbo zakunzwe mu bihe bitadukanye, ndetse yari Label yabarizwagamo abarimo Ama-G The Black, M-Izzo, Queen Cha n'abandi.

    Ridermah aherutse kuririmba mu gitaramo cyateguwe na Mico The Best banamurika indirimbo nshya bakoranye yitwa 'Ubunyunyusi'. Mbere yaho yari yaririmbye mu iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival.

    Avuga ko yahisemo gukomeza gusohora zimwe mu ndirimbo zigize Album ye, kugira ngo aticisha irungu abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange. Uyu muraperi avuga ko iyi Album ye atayimurika yifashishije iyakure (internet) kuko ataba ataramiye abafana be mu buryo bukwiye. Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 nigicogora azakora igitaramo cyo kumurika iyi Album.

    KANDA HANO UREBE ‘HAJE GUSHYA’ INDIRIMBO NSHYA YA RIDERMAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104928/haje-gushya-riderman-uri-guteguza-umuzingo-wa-9-yise-kimirantare-yasohoye-indirimbo-yakore-104928.html

  • Amayeri ya Burugumesitiri Kagabo mu gutsemba Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe – #rwanda #RwOT

    Ubwo indege y'uwari Perezida Habyarimana Juvénal yahanurwaga tariki ya 6 Mata 1994, bucyeye bw'aho ku wa 7 Mata mu gihugu hose hashyizweho za bariyeri hagamijwe guhiga Abatutsi no kubamaraho.

    Kimwe n'ahandi muri Komini Ntongwe, ubu ni mu karere ka Ruhango mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe hatangiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

    Ni iminsi y'umwijima ku Batutsi bari batuye muri utu duce ariko tariki ya 21 Mata yabaye rurangiza kuko ifatwa nk'umunsi w'imperuka ku Batutsi bahigwaga.

    Mu buhamya bwa Samuel Dusengiyumva, umwe mu bahakamoka baharokokeye, agaragaza amabi yakozwe n'uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwa Kagabo Charles.

    Komini Ntongwe yari ifite umutwe w'Interahamwe n'aba CDR bari bakomeye cyane kuva mu 1991 hakaba kandi hari hanakambitse impunzi z'Abarundi zari zifite inkambi ahitwa i Nyagahama.

    Nyuma yaho Burugumesitiri Kagabo yatangiye kugenda mu masegiteri agize komini agira inama Abatutsi guhungira i Ntongwe kuko yababwiraga ko aribwo buryo bwiza bwo kubacungira umutekano. Icyo gihe yababwiye ko yahawe abasirikare n'abajandarume bo kubarinda ibitero by'Interahamwe na CDR.

    Ibi si ko byagenze ahubwo byaje kugaragara ko bwari uburyo bwiza bwo kubegeranya kugira ngo umugambi wo kubica uzaborohere.

    Muri iyo minsi Burugumesitiri Kagabo Charles yicishije mugenzi we wa Komini Mugina wageragezaga gukumira ubwicanyi.

    Mu duce twaguyemo Abatutsi benshi harimo na Nyamukumba ahaguye Abatutsi benshi cyane nyuma y'igitero gikaze cyarimo amasasu na za grenade.

    Aha Burugumesitiri Kagabo Charles yegereye abari bakuze mu mpunzi z'Abatutsi abagira inama yo guhungira kuri Su-Perefegitura ya Ruhango ababeshya ko aho bahajyanye abasirikare bahagije bo kubarinda.

    Bakihagera hahise hagera igitero kinini kivuye ahitwa kuri Adento ndetse n'ibindi bitero byaturukaga ahitwa i Nyagahama mu nkambi y'Abarundi n'i Nyarugenge.

    Ibi bitero byose byagabwe ku Batutsi bari kwerekeza mu Ruhango bibasanga mu gico bari baciriwe muri Nyamukumba, maze bamaze umwanya munini baraswa n'abasirikare n'abajandurume Interahamwe n'aba CDR babiraramo bahorahoza abari bagihumeka.

    -  Impunzi z'Abarundi mu bwicanyi bw'Abatutsi b'i Ntongwe

    Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda mu 1991, leta ya Habyarimana izishakira inkambi muri Ntongwe.

    Izi mpunzi zagize uruhare rukomeye muri Jenoside kuko ziri mu batinyutse kurya imibiri y'Abatutsi babaga bamaze kwicwa.

    Abatanga ubuhamya navuga ko izi mpunzi zari zaratujwe i Nyagahama ariko byaje kugaragara ko zari zarajyanywe i Ntongwe kugira ngo zizafashe Interahamwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Nyuma y'ubwo bwicanyi, izo mpunzi zasubiye mu gihugu cyabo ndetse kugeza magingo aya nta n'umwe muri bo wagejejwe imbere y'ubutabera.

    Burugumesitiri Kagabo Charles wabaye umucurabwenge n'umuhuzabikorwa mu mugambi wo kurimbura Abatutsi yabonye bikomeye arahunga, ava i Ntongwe yerekeza mu cyahoze ari Zaïre ubu ni muri DRC bikekwa ko ariho akiri.

    Tariki ya 21 Mata 1994 kandi ifatwa nk'isharira kuko Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kaduha mu yahoze ari S/Perefegitura ya Kaduha bagabweho ibitero by'abasirikare n'Interahamwe zirabica. Mu Rwibutso rwa Kaduha hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 47.

    Kuri uyu munsi mu myaka 27 ishize kandi ni bwo Abatutsi bari barahungiye i Murambi ya Gikongoro bavuye mu bice bitandukanye by'ubufundu n'ubunyambiriri ndetse n'ab'i Nyanza ya Butare na bo bishwe.

    Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguwemo imibiri irenga 63.150, mu rwa Murambi haruhukiye ibihumbi birenga 50 mu gihe mu rwa Nyanza ya Butare hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 28 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kinazi barenga 63.150


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amayeri-ya-burugumesitiri-kagabo-mu-gutsemba-abatutsi-mu-yahoze-ari-komini

  • Nta bushobozi bafite bwo gutunga abahanzi! Ni… – #rwanda #RwOT

    Umuziki nyarwanda ni umuziki uri gukurikiranwa cyane muri iki gihe bitandukanye n'imyaka yashize, ingero ni nyinshi. Urajya mu bitaramo abanyarwanda bari kwitabira, ujye ku ma tereveziyo atandukanye mpuzamahanga urasanga umuziki nyarwanda warahateye ibirindiro.

    Urongera urebe mu baturage batandukanye, amaradiyo atandukanye uburyo indirimbo ziri gukinwa n'uko ziri gusabwa, bitandukanye cyane nka mbere aho umuziki wo hanze waganzaga cyane nk'uko bamwe babyivugira.

    Ibi byose ni intambwe ishimishije muzika nyarwanda iri gutera ariko na none ntabwo abahanzi babyirata, urebeye no ku rwego bagenzi babo bagezeho rwo gushaka noneho umuziki ku wukura kuri uyu mugabane bakawujyana muri Amerika mu burayi no muri Aziya kandi byatangiye kugerwaho.

    Hano imbere mu gihugu twaganiriye n'abantu batandukanye baba mu muziki umunsi ku wundi bawukurikiranira hafi kuva mu myaka yashize batubwira byinshi ndetse n'ikiri gutuma abahanzi batandukana n'ababafasha ariko bongera ho ko ari ibintu bisanzwe bibaho.


    Clement yavuze ko iyo ufashe icyemezo kibi mu muziki ingaruka uzirengera

    Ishimwe Clement umwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda ndetse akaba afite n'inzu ifasha abahanzi yitwa Kina Music, yagarutse cyane kuri abo bahanzi ariko avuga ko buri ruhande ruba rufite impamvu zarwo zitandukanye. 

    Yagize ati ''Hari abo contract zabo ziba zarangiye, hari ababa bafite izindi mpamvu zabo bwite ntabwo ari ikintu kiri rusange cyane ku buryo navuga ngo hari impamvu iyi ngiyi runaka ibitera. Nibaza ko ntaho mbyumva ku buryo budasanzwe''. Clement yongeyeho ko mu muziki iyo ufashe icyemezo kibi ingaruka urazibona. 

    Ati “Kubera ko ntabwo ari ibintu bibera mu marido, niba wakoraga ukaba utagikora nk’uko wakoraga abantu barabibona nawe ubwawe urabibona. Nk’uko nabivuze biterwa n'impamvu zitandukanye, niba umwe yakoraga akaba atagikora nk’uko yakoraga, ibyo ni zimwe mu mpamvu zo gutandukana, gusa si ibintu bidasanzwe, bibaho mu kazi kose. 

    “Ahubwo izo ngaruka zose uzireba nyuma iyo umaze kubona impamvu zatumye uvamo ugereranyije n’uko uri gutera imbere ugereranyije n’uko wari umeze mbere''

    Gentil Gedeon umunyamakuru uzwi cyane mu myidagaduro, we siko abibona ahubwo asanga icyorezo cya Covid 19 cyarishe ibintu byinshi. Ati “Byose bishingiye ku ngaruka za Covid 19, icyo ama label yacuruzaga wari uriya muziki no gucuruza Brand z'abahanzi, ubu ibintu by'umuziki ntabwo birimo bigurwa izo Brand ntiziri kugurishwa”.

    “Bihita byumvikana ko label ntabwo yirwanirira yonyine kandi n'ubwo umuhanzi yaba atagurisha ariko akomeza gukenera ibyo yakeneraga. Umuhanzi agomba gukenera gukora video, agomba kwambara neza no gusa neza, transport, gukenera gukora ‘Media duties’, akenera ibintu byinshi, ibyo rero Label nta hantu yabivana itari gucuruza”

    Yasoje agira ati “Muri iki gihe nkeka ko ahanini ariho bishingiye. Covid 19 yangije ibintu byinshi n'ubu bari mu bantu bakozweho cyane ibintu byabo byahagaze mbere y'ibindi byose abandi banasubukuye bo ntibasubukura''.

     Gentil Gedeon ati ‘byose ni ingaruka z’icyorezo ‘Covid-19’

    Philbert Nizeyimana waryubatse nka Phil Peter umunyamakuru wa Isibo Tv, umushyushyarugamba akaba n'umu Dj, ni umwe mu bantu bazwi cyane muri uru ruganda rw'imyidagaduro cyane, wagize icyo atangaza ku bimaze iminsi biba mu myidagaduro yo mu Rwanda byo gusenyuka kw’ama Label no gusezera kwa hato na hato kw’abahanzi bayabarizwagamo. 

    Phil Peter yavuze ko atari ibintu bisanzwe kubera ko n'abandi bahanzi nka ba Bruce Melody bagiye bava muri Super level ariko bagakomeza bagakora. Yagize ati “Mbona ari ikintu gisanzwe ko abantu bakorana batandukana kereka hari statistics mwandusha ko byiyongereye cyane kuri iyi nshuro, ariko kuva aho label zatangiye gukorera mu Rwanda tuzi abantu benshi bagiye batandukana”.

    “Kandi ntekereza ko bazakomeza no gutandukana mu gihe hari aho ‘Business’ izaba itagenda neza ku ruhande urwo ari rwo rwose. Rero ni ukubikurikirana mu buryo bwa hafi ntituvuge ngo wenda bizarangira, gusa birangiye byaba byiza hari ikigaragaza ko abantu bafitanye imikoranire myiza kandi iyo abantu bahora bagaragaza ko badakorana haba hari ikibazo muri iyo ‘Business’ bakora ni cyo kintu navuga wenda”.

    Yunzemo ati “Nidusanga byiyongera cyane, naho harebwa impamvu abantu bakareba niba hari icyo bayikoraho cyane cyane abo bireba, gusa ubu sinavuga ko abantu bari kuva muri label cyane ntarebye neza imibare, gusa iyo ndebye mbona bisanzwe''. Phil Peter kandi yavuze ko ari ibintu bisaba ko ubivugana ubushakashatsi buzima anahishura ko abantu bashobora kuba bari no kuvamo kubera impamvu nziza ku muziki.

    Yagize ati “Rero niba bavamo bikaba impamvu mbi ku muziki byaba ari ikibazo kuko njye nzi ko nka Bruce Melodie yavuze muri Super level aragenda akora neza nyuma yaho tuzi abantu bagiye bava mu ma label bakagenda bagakora neza. Ubwo rero niba baba bagiye heza cyangwa bakajya mu zindi byaba byiza kurushaho, niba bahita basubira inyuma nabyo byaba ari ikindi kibazo”

    “Gusa rero niba hari abantu wagiye ubona bava mu zindi Label bakagwa hasi bishobora no kuba ibimenyetso byiza byo kureba y'uko wenda hari imikoranire mibi hagati y'abahanzi n'ama Label ku buryo umuziki bishobora gutuma uvugururwa ukazamukira rimwe neza ariko bibaye bakurwamo n’impamvu mbi bagakwiye kugumamo, cyaba ari ikimenyetso cyiza cy'uko umuziki wacu utagana heza mu iterambere'.


    Phil Peter abona gutandukana bishobora gutuma umuziki uvugururwa

    Hari abandi bantu batandukanye twagiye tuganira nabo kandi bakunda umuziki bawukurikirana cyane nka Mike Karangwa – izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ni umugabo wamenyekanye mu itangazamakuru, rimwe na rimwe akaba yaragiye anagaragara mu Akanama Nkemurampaka muri Miss Rwanda.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ntabwo Mike Karangwa yagiye kure y'ibyo bagenzi be bavuze kuko nawe yavuze ko ari ibintu bisanzwe cyane ko kumvikana biba bitagishobotse cyangwa amasezerano yabo yarangiye, akaba ari ko byahozeho. 

    Hari undi twaganiriye utifuje ko amazina ye ajya hanze, we akaba yahise arasa ku ntego avuga ku bimaze iminsi biba ndetse anakomoza ku bahanzi batandukanye bagiye bava muri izo nzu zibafasha agira ati “Ikintu muba mukwiriye kubanza kumenya ‘ese Queen Cha yari amaze igihe kingana iki adasohora indirimbo, umwaka ntiwari ushize? Ntabwo nkubwiye ngo ujye kunshira mu itangazamakuru nzabivugaho namaze kubireba neza’”.

    Yakomeje ati “Amalon nawe yari uko nguko akoreshejwe ama collabo ariko nta tandukaniro yerekana, ibyo rero njyewe mbibona mu buryo bubiri, Pius nta bushobozi afite kuko nawe akeneye kwifasha. Icyo kigatuma rero Amalon yareba uwo abona ufite ubushobozi uri bumufashe”.

    Ati “Queen Cha nawe, nyiri ibikorwa ntahari (aravuga umuyobozi wa The Mane) amaze amezi angahe agiye ntanateganya no kuza vuba nk’uko ubireba, rero niba abonye umuntu ugiye kumufasha cyangwa niba agiye kureka umuziki burundu ni kimwe mu bintu bituma asezera akavamo.

    Ikintu nemera cyo kuri ibi ni uko Pius nta bushobozi afite bwo kureberera inyungu z'umuhanzi, hanyuma The Mane yo irabufite ariko The Mane ifite abahanzi benshi muri Label idafitiye umwanya wo kuba yababonera kandi na nyirayo adahari''.

    Hari umuhanga wavuze ko mu muziki umuhanzi ashobora kutamenya umusaruro uzava mu byo akora, ariko natagira icyo akora, nta musaruro azigera abona, iyo adacitse intege, aba agifite amahirwe. Iyo nta kintu afite akwiye kwita ku byo akora cyane ndetse akiringira ubwenge bwe aho kuba imbaraga z'abantu.

    Nk'umuhanzi ugomba guhora uzirikana ko hari abifuza kumera nkawe banagukurikirana umunsi ku wundi. Icyo ushaka gukora, icyo ukwiriye gukora ndetse n'igihe wifuza kumara ugikora, ugomba gukura isomo ku bo muhanganye ariko ntukwiye kubigana.

    Niba ukoze ikintu ukabona ari cyiza ukwiye kugenda ugakora ikindi cyiza kurushaho, aho kugitindaho igihe kinini. Gerageza gushakisha ikiruseho ndetse niba ubona aho wari uri byanze ujye gushakira ahandi.

    Kimwe cya kabiri cy'ibitandukanya ba rwiyemezamirimo bafite ibyo bagezeho n'abasa n'abananiwe ni ukudacika intege no gukomeza guhangana cyane.  Nk'umuhanzi iyo ubonye byose bikubayeho  mu buzima bwawe ugomba kwita ku gihe cyane no kwanga abakuyobya ugakurikira inzozi zawe.

    Mike Karangwa asanga ku kintu kitumvikanyweho ari ibintu bisanzwe mu muziki

    Queen Cha yasezeye muri The Mane ya Badrama bivugisha benshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104919/nta-bushobozi-bafite-bwo-gutunga-abahanzi-ni-iki-abakurikiranira-hafi-umuziki-bavuga-ku-gu-104919.html

  • Iterambere rya muntu rihera mu ntekerezo ze!… – #rwanda #RwOT

    'Ku muntu udafite intego buri mahirwe yose abona ari ibyago naho k’ufite intego buri byago byose abibonamo amahirwe' Winston Churchill. Ku Isi uko abantu benshi babaho hari abahora bafite impamvu runaka bitwaza ko icyabateye kujya mu kibazo runaka ari ukubera impamvu y’umuntu runaka cyangwa ibikorwa by'itsinda runaka nyamara akenshi ukaba wasanga harimo uruhare rwabo.

    Nonese wakumva iki bavuze ngo 'Ntakibi nko gusiga Isi uko wayisanze'

    Uko umunsi wira undi ukaza ni nako umuntu aba ari kugenda asaza ndetse n'ahari kuzava inzira ugasanga hari kugenda hamucika, ndetse rimwe na rimwe hari n’utekereza gukora ikintu runaka ariko akaba yakwiganyira akibwira ko hari igihe runaka kizagera akagira ibyo ageraho ariko nyamara ugasanga umwaka urirenze n’undi uraje nta kigezweho.

    'Nta muntu washobora gusubiza inyuma igihe ngo yongere atangirire ubuzima aho yahereye, gusa ashobora gutangira uyu munsi agakora impera nziza' Maria Robinson

    'Ikintu cyose umuntu ashobora gutekereza kandi akakizera ashobora kukigeraho' Napoleon Hill. Akenshi iterambere rya muntu rirangwa no guca mu bivunanye ari nayo mpamvu abantu bagera ku byo biyemeje cyangwa ku iterambere baba ari bacye kuko benshi bagera mu nzira bikarangira bacitse intege.

    Umuhanga mu mitekerereze ya muntu Madamu Carol Dweck, mu bushakashatsi yakoze ku bijyanye n'imitekerereze ya muntu, yagaragaje ko abantu baba mu bice bibiri, hari abafite imitekerereze ikura (Growth Mindset) hakaba n'abandi bafite imitekerereze idakura (Fixed Mindset). Avuga ko ahanini ibi bigaragara mu gihe umuntu runaka ahuye n'ikibazo, aho bizagaragazwa n'uburyo azikura mu kibazo.

    Mbere yo gukora ubushakastsi bw'imitekereze y'abantu itandukanye, Dweck yatangaje ko yabanje gutekereza ku bana babiri bahawe ikibazo cyo gukoraho gikomeye, muri aba bana hari uzabona ikibazo nk'inzira yo kwiga ndetse hari n’undi uzakibona nk'uruzitiro ndetse yirinde no gutekereza.

    Uyu muhanga yemeze ko ibi ari nako bimeze mu buzima bwa muntu aho benshi bacika intege igihe bageze ahantu habasaba kwihangana ndetse no gukoresha ubwenge bwisumbuyeho.  

                     

    Ingingo 6 ushobora kuba utazi ko arizo mwanzi w'iterambere ryawe

    1.      Kwiganyira no guhora wumva ko ugifite umwanya (Gutekereza ikintu runaka ntuhite wibaza uko wahita utangira kugikoraho)

    Umunebwe ahorana intero mu ntekerezo ze zimubwira ko nta mpamvu yo gukora ikintu runaka abona yazakora umunsi ukurukiye, ibi iyo byamaze kukubata uhora wumva ko ufite umwanya uhagije ndetse ko nta n’ikintu na kimwe kikwirukansa.

    Nk’uko bigaragara mu mu gitabo 'The Magic of Thinking Big', kugira ngo umuntu atere imbere agomba kwikuramo indwara y'urwitwazo 'Excusitis'. Muri iki gitabo bagaragaza ko mu nzitizi z’iterambere harimo guhora wumva ko ukiri muto ndetse ko uzatera imbere kubera amahirwe. Iki gitabo cyanditswe na David J. Schwartz kivuga ko kubyikuramo bisaba kumva ko igihe cyagiye kitajya kigaruka.

    2.    Guhorana n'abantu urusha intekerezo cyangwa abo muzinganya

    Kwiga ni uguhozaho kandi umunyarwanda yaravuze ati 'Nyereka abo mugendana nzahita menya uwo uri we'. Aha baba bashaka kuvuga ko abantu mugendana cyangwa mubana ahanini bagira ingaruka nini mu iterambere ry'ubuzima bwawe. Mu gihe uzaba ugendana n’abanyabwenge nawe uzaba uri umunyabwenge wundi kandi nta ko bisa kugendana n’abantu bahora baguha umukoro mu byo ukora n’ibyo utekereza. Iga kugira inshuti nziza.

    3.    Kutagira inyota yo kwiga ibintu bishya

    'Uburere buruta ubuvucye', kubaho wiga kandi wiga iby’ingenzi ni ryo pfundo ry'ubuzima. Hari abantu bahora bumva ko ibyo bazi bihagije kandi bizabageza ku byo bifuza byose. Gusa uku ni ukwibeshya gukomeye ndetse bifatwa nk'ubwiyemezi 'Arrogant'.

    Nonese waba uzi ko umukire wa 3 ku Isi bwana Bill Gates nibura mu mwaka asoma ibitabo bigera kuri 50 agamije kwiyungura ubumenyi? Zimwe mu nzitizi ushobora kuzahura nazo harimo kumva ko uzi ubwenge usumba ubw’abandi cyangwa kumva ko wihagije mu byo ukora ndetse no kudaha agaciro abandi n’ibyo bakora. Guhorana inyota yo kunguka ubumenyi no kubwungura abandi birafasha cyane.   

    4.     Kwitarutsa ishingano z’ubuzima bwawe ukumva ko hari abantu bakubereyeho

    Buri wese ku Isi ni umuyobozi w'ubuzima bwe. Gusa benshi bazi ko hari umuntu runaka umubereyeho cyangwa ushinzwe kumuhitaramo ikiza. Bijya biba amahire iyo wakuze ufite ababyeyi bakumva kandi bagukunda, aba nibo twakwita ko baba ari abayobozi bawe, gusa hari igihe kigera mugatadukana ugatangira ubuzima bawe ndetse aha ni naho twakwita ko impinduramatwara y'ubuzima iba itangiye. 

    Iyo muntu amaze gukura, amahitamo ye akenshi ni yo amukiza kandi akagira icyo amugezaho. Mu gihe cyose wumva ko kugira ngo ugire icyo ugeraho utazabigiramo uruhare ugategereza ko umuntu runaka ari we ubigiramo uruhare, uzaba urimo kwibeshya.

    5.    Kutigomwa mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho

    Kwigomwa mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho, ibi biba byiza kuko iki gihe uba wirinze ikintu cyose cyakurangaza. Umunyarwanda yabivuze neza ati 'Isuri isambira byinshi ikagezayo bicye'. Aha icyo bisobanuye ni uko mu gihe ufite ibintu runaka ushyizeho umutima hari ibyo uba ugomba kwigomwa.

    6.      Kutamenya uwo uri we n’icyo ushaka (kubaho utazi ikintu runaka ushoboye urusha ibindi cyangwa ibintu udafitemo ubumenyi)

    Mu buzima buri muntu wese agira umwihariko we akanagira aho afite imbaraga ndetse n’aho afite nkeya, aha biba byiza iyo wamenye icyo ushoboye ndetse n’icyo ushaka gukora n'igihe ushaka kugikoramo. Inzitizi benshi bagira iyo bari mu nzira y'iterambere harimo kumva ko bashoboye byose ndetse ko bari hejuru y’abandi bose.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104931/iterambere-rya-muntu-rihera-mu-ntekerezo-ze-ingingo-6-ushobora-kuba-utazi-ko-ari-zo-mwanzi-104931.html

  • Amayeri ya Burugumesitiri Kagabo mu gutsemba Abatutsi mu yahoze ari Komini Ntongwe –

    Ubwo indege y’uwari Perezida Habyarimana Juvénal yahanurwaga tariki ya 6 Mata 1994, bucyeye bw’aho ku wa 7 Mata mu gihugu hose hashyizweho za bariyeri hagamijwe guhiga Abatutsi no kubamaraho.

    Kimwe n’ahandi muri Komini Ntongwe, ubu ni mu karere ka Ruhango mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe hatangiye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

    Ni iminsi y’umwijima ku Batutsi bari batuye muri utu duce ariko tariki ya 21 Mata yabaye rurangiza kuko ifatwa nk’umunsi w’imperuka ku Batutsi bahigwaga.

    Mu buhamya bwa Samuel Dusengiyumva, umwe mu bahakamoka baharokokeye, agaragaza amabi yakozwe n’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwa Kagabo Charles.

    Komini Ntongwe yari ifite umutwe w’Interahamwe n’aba CDR bari bakomeye cyane kuva mu 1991 hakaba kandi hari hanakambitse impunzi z’Abarundi zari zifite inkambi ahitwa i Nyagahama.

    Nyuma yaho Burugumesitiri Kagabo yatangiye kugenda mu masegiteri agize komini agira inama Abatutsi guhungira i Ntongwe kuko yababwiraga ko aribwo buryo bwiza bwo kubacungira umutekano. Icyo gihe yababwiye ko yahawe abasirikare n’abajandarume bo kubarinda ibitero by’Interahamwe na CDR.

    Ibi si ko byagenze ahubwo byaje kugaragara ko bwari uburyo bwiza bwo kubegeranya kugira ngo umugambi wo kubica uzaborohere.

    Muri iyo minsi Burugumesitiri Kagabo Charles yicishije mugenzi we wa Komini Mugina wageragezaga gukumira ubwicanyi.

    Mu duce twaguyemo Abatutsi benshi harimo na Nyamukumba ahaguye Abatutsi benshi cyane nyuma y’igitero gikaze cyarimo amasasu na za grenade.

    Aha Burugumesitiri Kagabo Charles yegereye abari bakuze mu mpunzi z’Abatutsi abagira inama yo guhungira kuri Su-Perefegitura ya Ruhango ababeshya ko aho bahajyanye abasirikare bahagije bo kubarinda.

    Bakihagera hahise hagera igitero kinini kivuye ahitwa kuri Adento ndetse n’ibindi bitero byaturukaga ahitwa i Nyagahama mu nkambi y’Abarundi n’i Nyarugenge.

    Ibi bitero byose byagabwe ku Batutsi bari kwerekeza mu Ruhango bibasanga mu gico bari baciriwe muri Nyamukumba, maze bamaze umwanya munini baraswa n’abasirikare n’abajandurume Interahamwe n’aba CDR babiraramo bahorahoza abari bagihumeka.

    -  Impunzi z’Abarundi mu bwicanyi bw’Abatutsi b’i Ntongwe

    Impunzi z’Abarundi zari zarahungiye mu Rwanda mu 1991, leta ya Habyarimana izishakira inkambi muri Ntongwe.

    Izi mpunzi zagize uruhare rukomeye muri Jenoside kuko ziri mu batinyutse kurya imibiri y’Abatutsi babaga bamaze kwicwa.

    Abatanga ubuhamya navuga ko izi mpunzi zari zaratujwe i Nyagahama ariko byaje kugaragara ko zari zarajyanywe i Ntongwe kugira ngo zizafashe Interahamwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Nyuma y’ubwo bwicanyi, izo mpunzi zasubiye mu gihugu cyabo ndetse kugeza magingo aya nta n’umwe muri bo wagejejwe imbere y’ubutabera.

    Burugumesitiri Kagabo Charles wabaye umucurabwenge n’umuhuzabikorwa mu mugambi wo kurimbura Abatutsi yabonye bikomeye arahunga, ava i Ntongwe yerekeza mu cyahoze ari Zaïre ubu ni muri DRC bikekwa ko ariho akiri.

    Tariki ya 21 Mata 1994 kandi ifatwa nk’isharira kuko Abatutsi bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kaduha mu yahoze ari S/Perefegitura ya Kaduha bagabweho ibitero by’abasirikare n’Interahamwe zirabica. Mu Rwibutso rwa Kaduha hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 47.

    Kuri uyu munsi mu myaka 27 ishize kandi ni bwo Abatutsi bari barahungiye i Murambi ya Gikongoro bavuye mu bice bitandukanye by’ubufundu n’ubunyambiriri ndetse n’ab’i Nyanza ya Butare na bo bishwe.

    Mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinazi rushyinguwemo imibiri irenga 63.150, mu rwa Murambi haruhukiye ibihumbi birenga 50 mu gihe mu rwa Nyanza ya Butare hashyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 28 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kinazi barenga 63.150

  • Aya niyo magambo umukobwa wese yifuza kumva avuye mu kanwa k'umusore akunda! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo rukomezwa n'ibintu byinshi bitandukanye birimo n'amagambo abakundana babwirana cyane cyane amagambo abasore babwira abakobwa kuko burya abakobwa bose bashimishwa n'amagambo meza asize umunyu.

    Amagambo meza ashimisha abakobwa akabatera akamwenyu iyo avuzwe n'abasore:

    1.'Ni wowe wenyine nkunda': Iri jambo rinyura abakobwa cyane ko ijambo ndagukunda ryacitse amazi ariko iyo ari ndagukunda wowe wenyine birabanyura bakumva ko utari kumubangikanya n'abandi.

    2.'Nguha agaciro': Ikintu cy'ibanze mu rukundo ni ukubahana no guhana agaciro. Rero iyo ubwiye umukobwa ko umuha agaciro biramushimisha kuko aba amenye uko umufata.

    3.'Ntabanga hagati yacu': Iyo abakundana batangiye kugira ibyo bahishanya niho havamo gutangira gushwana. Ariko iyo ubwiye umukobwa ko nta banga rigomba kuba hagati yanyu bimuha icyizere ko mwabwirana byose mukisanzuranaho.

    4.'Nta rundi rukundo mfite mu buzima rutari wowe': Iri jambo ni ryiza kuribwira umukobwa ukunda kuko bimufasha kumva neza ko ariwe gusa ufite ukunda.

    5.'Nkunda ababyeyi bawe': Ni gacye cyane uzasanga umusore akunda ababyeyi b'umukobwa bakundana. Biba byiza iyo ukunda ababyeyi be ndetse ukabimubwira akabimenya dore ko abakobwa bashimishwa n'umubano mwiza hagati y'ababyeyi babo n'umusore bakundana.

    6.'Uri Mwiza': Kubwira umukobwa ko ari mwiza biramushimisha gusa biba akarusho iyo bivuye mu kanwa k'umusore yihebeye.

    7.'Ibyishimo byawe ni ingenzi kuri njye': Niba koko wifuza ko umukobwa mukunda agira ibyishimo bimumenyeshe unamubwire ko ari cyo ushyize imbere kuko bituma umukobwa yishima cyane.

    8.'Nturi umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti yanjye magara': Ni byiza iyo mukundana kandi munafite ubushuti bukomeye. Bwira umukobwa ukunda ko ari n'inshuti yawe magara yumve ko afite akamaro mu buzima bwawe.

    9.'Unyitaho nkanyurwa': Burya n'ubwo abakobwa bashimishwa n'uko abasore babitaho ariko nabo birabashimisha kumenya ko abasore bakundana banyurwa n'uko babitaho kuko bazi ko abasore benshi ibyo batabyitaho.

    10.'Ni wowe mbona gusa': Birazwi ko abasore akenshi batereta umukobwa urenze umwe rero iyo umukobwa yumvise umusore bakundana amubwiye ko ariwe gusa abona bimunyura ku mutima kuko amenya ko utamuca inyuma.

    11.'Simbona ubuzima tutari kumwe': Aya magambo atuma umukobwa yumva ko umukunda kandi wifuza kumara ubuzima bwawe bwose muri kumwe.

    Niba uri umusore wifuza ko umukobwa mukunda arushaho kwishima no kugukunda gerageza ujye umubwira amwe muri aya magambo buri munsi.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/aya-niyo-magambo-umukobwa-wese-yifuza-kumva-avuye-mu-kanwa-kumusore-akunda/

  • Wa muhanzikazi wamaze icyumweru kwa Diamond Platnumz yahaswe ibibazo| Ibyo guterwa inda na Diamond| Ukuri kose yagushyize hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize twababwiye inkuru y'umuhanzikazi Spice Diana wari amaze icyumweru muri Tanzania aho yari yaragiye gusura Diamond Platnumz. Nyuma yuko iyi nkuru ibaye kimomo ni byinshi byagiye bivugwa ndetse hari n'abakemanze ko we na Diamond Platnumz baba bafitanye umubano wihariye.

    Spice Diana yari amaranye icyumweru na Diamond Platnumz

    Nyuma yo kuva muri Tanzania, Spice Diana yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bamuhata ibibazo ahanini bishingiye ku mubano we na Diamond Platnumz byanavuzwe ko banaryamanye. Spice Diane yabasubije ko adatwite ndetse ko nta n'umubano wihariye afitanye na Diamond Platnumz.

    Yagize ati 'Nari ndi muri Tanzania mu bijyanye na Business hamwe na Diamond na Wasafi. Dufite imishinga itandukanye izaza vuba'.  Yakomeje avuga ko bazayimenyesha abantu vuba anatangaza ko adatwite nk'uko byari bimaze iminsi bihwihwiswa. Spice Diana yongeyeho ko mu minsi micye abantu bazatangira kubona imishinga ye na Diamond Platnumz.

    Spice Diana

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-muhanzikazi-wamaze-icyumweru-kwa-diamond-platnumz-yahaswe-ibibazo-ibyo-guterwa-inda-na-diamond-ukuri-kose-yagushyize-hanze/

  • Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by'umukunzi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyomubyeyi Gentille Nolla wamenyekanye cyane ku izina rya Fofo muri filime y'uruhererekane yitwa Papa Sava, kuri ubu arimo kubarizwa mu gihugu cya Tanzania aho yagiye gushyigikira ibikorwa by'umukunzi we, uzwi nka Paterne HP Mr Ok, usanzwe ari umuhanzi. Ibi bikorwa Fofo yagiyemo ni ibyo kumenyekanisha indirimbo nshya y'umukunzi we.

    Fofo

    Nkuko Fofo yabitangarije Times FM yo muri Tanzania yavuze ko impamvu ari muri iki gihugu ari ukubera ko yaje gufasha umukunzi we kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Bado kidogo'. Amashusho Fofo yashyize ku rukuta rwe rwa instagram mu mpera z'icyumweru gishize amugaragaza ari muri studio za Times FM aho yavuze ko yaje gushyigikira umukunzi we (yise husband) kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise 'Bado kidogo'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/urukundo-ni-rwogere-fofo-wo-muri-papa-sava-yuriye-indege-ajya-gushyigikira-ibikorwa-byumukunzi-we/