Category: Uncategorized

  • Appolinaire yashyize hanze indirimbo ‘Ineza’ yakoranye na Patient Bizimana-VIDEO #rwanda #RwOT

    Umuramyi Nshuti Appolinaire ukorera umurimo w’Imana mu Itorero Living Worship church i Kanombe, nyuma y’amezi macye ashyize hanze indirimbo ‘Wewe ni Bwana’, kuri ubu yamaze gusohora indi nshya yise ‘Ineza’ yakoranye na Patient Bizimana uri mu baramyi bazwi mu Rwanda.

    Nshuti Appolinaire yakiriye agakiza akiri muto akura akunda kuririmba, ubu akaba ari umuramyi umaze gukora indirimbo zirenga 10 nk’uko abyitangariza, ati “Maze gukora album igizwe n’indirimbo 10 zakozwe n’aba Producers babiri; Boris pro na Mast P.”. Kuba ari gukora muzika ubutitsa mu gihe benshi mu bahanzi ba gospel basa nk’abafashe ikiruhuko, Appolinaire avuga ko ibanga ari ugusenga no gukora cyane.

    Ati “Nta kindi uretse gukora cyane nasenga kugira ngo Covid-19 irangire tubone uburyo twatarama (concert)”. Ibi yabitangaje ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya ‘Ineza’ yakoranye na Patient Bizimana yamenye kuva kera cyane. Yavuze ko Patient ari umuhanzi wicisha bugufi, bityo akaba abimushimira cyane kuko ‘guca bugufi uri icyamamare bigora benshi’.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, Nshuti Appolinaire yadutangarije impamvu yakoranye indirimbo na Patient Bizimana anamutangira ubuhamya bwiza, ati “Impanvu nahisemo Patient ni uburyo akoramo umurimo w’Imana. Namumenye ataramamara ariko uko nari muzi n’uyu munsi niko mubona. Biri mu bintu byatumye nifuza kuba nakorana nawe kuko guca bugufi uri icyamamare bigora benshi. N’imyandikire ye ndayikunda ngakunda n’uko adahindagura injyana akora”.

    Asobanura byimbitse ibanga rimufasha gukorana imbaraga nyinshi muri iki gihe Isi n’u Rwanda rurimo byibasiwe na Covid-19, yagize ati “Ibanga nta rindi, uretse amahirwe ubona ukagira ibyo wigomwa ugakora icyo ukunda kuruta”. Ku bijyanye n’inama yaha abahanzi bagenzi be, yabasabye gukundana no gushyigikirana, ati “Inama natanga kuri bagenzi banjye ni ugukundana tugashyigikirana kuko icyo kintu ntacyo mbona”.

    REBA HANO INDIRIMBO ‘INEZA’ YA NSHUTI APPOLINAIRE FT PATIENT BIZIMANA

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Appolinaire-yashyize-hanze-indirimbo-Ineza-yakoranye-na-Patient-Bizimana-VIDEO.html

  • Hagaragajwe imbogamizi ibigo bito n’ibiciriritse bihura nazo mu kubaka izina hakoreshejwe ikirango –

    Ni iby’agaciro ariko ni n’umuzigo ku bigo bicyiyubaka mu bucuruzi kuko byo nta mazina akomeye yabyo azwi muri rubanda, ibintu bituma ibicuruzwa cyangwa serivisi byabyo bitizerwa n’abaguzi.

    Kubaka izina ukizerwa n’abaguzi ku isoko biterwa n’ubuziranenge buzwi ku bicuruzwa utanga, bituma n’ikirango cyabyo kimenyekana kandi binajyana n’uburambe. Ni yo mpamvu uzabona umuntu ajya kugura igicuruzwa akabanza yareba ikirango kiriho. Nubwo igicuruzwa cyaba kitujuje ubuziranenge ariko ikirango kiriho kizwi gishobora kugurwa, icyujuje ubuziranenge gifite ikirango kitazwi ntikigurwe.

    Ku bigo bito n’ibiciritse bikeneye kugira ikirango kizwi, haracyari imbogamizi zinyuranye nk’uko byagaragajwe mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 20 Mata 2021cyahuje abo mu ngeri zitandukanye bazi iby’umutungo bwite mu by’ubwenge birimo n’ikirango.

    Ni ikiganiro cyibanze ku “kubaka izina mu bucuruzi wifashishije umutungo bwite mu by’ubwenge,” harebwa amahirwe n’imbogamizi ku bigo bito n’ibiciriritse.

    Umunyamategeko mu by’umutungo bwite mu by’ubwenge, Mugengangabo Jean Nepomuscène, wari mu bitabiriye icyo kiganiro cyakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, yavuze ko ubumenyi n’ubushobozi buke bikiri imbogamizi ku bigo bito n’ibiciriritse mu rugendo rwo kubaka ikirango kizwi, nk’umutungo wabifasha kugira izina mu bucuruzi.

    Ati “Imbogamizi zihari ku bigo bito n’ibiciriritse n’izigendanye n’ubumenyi buke, kubera ko abantu badafite amakuru ahagije ku bibafitiye akamaro cyangwa se batabihugurwamo kugira ngo bamenye aho bashobora gukura amahirwe babyaza umusaruro.”

    Mugengangabo yasobanuye ko hari n’imbogamizi y’ubushobozi buke kuri ibyo bigo mu bijyanye no kugikora cyangwa kukibungabunga.

    Ati “Ikindi ni ubushobozi buke bwo kuba wenda umuntu yakora ikirango, kucyandikisha no kukirengera. Nabyo hari igihe bisaba ko haba hari amikoro.”

    Ikirango gifite akamaro gakomeye

    Rwiyemezamirimo Sina Gérard wari muri icyo kiganiro yasobanuye uko ibicuruzwa bya Entreprise Urwibutso ye bidashobora kwiganwa n’ubonetse wese kuko biba bifite ikirango.

    Ubusanzwe igicuruzwa kiriho ikirango kizwi kiba cyarandikishijwe. Mu Rwanda, ibicuruzwa na serivisi byandikishwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB.

    Sina yavuze ko kuba ibicuruzwa bye bitandukanye biba byanditswe bituma bitekana ku buryo bitakwiganwa.

    Ati “Buri gicuruzwa cyose kiba cyanditswe muri RDB. Ibindi [tujyana hanze] nabyo biba byanditseyo ku buryo bitanga icyizere cy’uko isoko ufite ritapfa kuvanwaho n’ubonetse wese. Ntabwo umuntu wese yaza acyigana cyangwa ngo acyiyitirire ngo bishoboke.”

    Uyu mugabo uri mu bafite izina rikomeye haba mu Rwanda no mu mahanga yahumurije abafite ibigo bito n’ibiciriritse, ababwira ko kubigeraho “bidahenze”.

    Uretse kurinda umutekano w’ibicuruzwa, Mugengangabo yavuze ko ikirango kinagira uruhare runini mu gutandukanya ibicuruzwa by’ikigo runaka n’iby’ikindi, kucyegurira abandi mu gihe runaka bakakwishyura, kucyifashisha waka inguzanyo muri banki n’ibindi.

    Hasobanurwa ko ikirango cy’ubucuruzi gishobora kuba inyuguti, imibare cyangwa byombi bigahuzwa, igishushanyo, amashusho, amabara cyangwa amajwi.


  • Equity Bank yashyizeho inguzanyo nshya yitezweho guhindurira ubuzima abahinzi n’aborozi –

    Iyi nguzanyo Equity Bank yayimuritse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mata 2021 mu muhango wabereye mu Karere ka Rwamagana. Mu bihingwa umunani byamuritswe n’iyi banki izajya yorohereza abaka inguzanyo birimo umuceri, ibigori, ibirayi, icyayi, ikawa, ubworozi bw’inka, ubworozi bw’inkoko n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

    Ibi bihingwa kimwe n’indi mishinga yo mu bworozi Equity Bank yabimuritse nyuma y’ubushakashatsi yakoze ifatanyije n’Ikigo gitsura Amajyambere cy’Abongereza UKaid kibicishije mu Kigo cya IMSAR kimenyerewe mu gutera inkunga imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi.

    Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi muri Equity bank, Umugwaneza Belise, yavuze ko bazatanga inguzanyo mu byiciro bibiri. Yasobanuye ko icya mbere kirimo inguzanyo z’igihe gito zizajya zimara hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe, zihabwa umuhinzi wifuza amafaranga yo kugura inyongeramusaruro, imashini zo guhinga n’ibindi bimufasha kongera umusaruro mu gihe gito.

    Yakomeje ati “Icyiciro cya kabiri kirimo abahinzi bifuza kwagura ubuhinzi bwabo nibura bakubaka nk’inganda, ubwanikiro bunini n’ibindi bikorwa byagutse ariko biteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bo bakazajya bahabwa inguzanyo bishyure guhera ku myaka ibiri kugera ku myaka icumi. Aba bose nta ngwate bazajya bakwa ahubwo ingwate ikazajya iba ibikorwa bakora.’’

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bamaze igihe kinini bakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye igikenewe kugira ngo ubuhinzi butere imbere mu Rwanda.

    Yavuze ko buri gihingwa bagifashe bakareba ibikenewe byose kugira ngo gitere imbere abagihinga nabo batere imbere.

    Ati “Kimwe nk’uko dushora imari mu bwubatsi, ubwikorezi, ubucuruzi n’ibindi, mu buhinzi n’ubworozi twakoze ubushakashatsi kugira ngo tumenye icyo banki yakora kugira ngo ifashe icyo gice nubwo atari twe twenyine tuyikoramo.”

    Nyuma y’ubwo bushakashatsi, Equity Bank yasanze igisubizo ari ugushora imari mu buhinzi aho yashinze ishami rishinzwe ubuhinzi n’ubworozi.

    Hannington Namara yavuze ko amafaranga ubusanzwe bashoraga mu buhinzi ari munsi ya 10% y’inguzanyo batangaga ariko ngo kuri ubu barifuza kujya hejuru ya 30%.

    Ati “Icyifuzo cyacu ni uko byanarengaho ariko ntituzajya munsi ya 30%, uko tubikora gutya amafaranga akajya mu buhinzi ni nako igihugu gitera imbere kuko ubuhinzi n’ubworozi ni byo bikorwa n’abaturage benshi. Ubu tugiye gukorana na bo kugira ngo turebe uko twabyaza umusaruro iki gice.”

    Namara yavuze ko buri muturage wifuza inguzanyo azajya abanza kuganira na banki kugira ngo harebwe uburyo azunguka ku buryo atazakwa inyungu iri hejuru ku nguzanyo azajya ahabwa.

    Mu mitangire y’iyi nguzanyo, biteganyijwe ko inyungu izajya yakwa umuntu bitewe n’umushinga afite n’uko azunguka ngo nta nyungu ihoraho bazigera bagira.

    Anna Wilson uhagarariye Ikigo gitsura amajyambere cy’Abongereza UKaid, yavuze ko bishimiye gufatanya na Equity Bank mu kuzamura ubuhinzi mu Rwanda ngo kuko kuri ubu iyo urebye usanga bushorwamo 2% nyamara ari igice gitunze abaturage benshi aho bukorwa n’abarenga 70%.

    Yavuze ko kuri ubu mu myaka ine IMSAR yashoye arenga miliyari 13 Frw mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

    Abahinzi bishimiye uburyo Equity bank igiye gushora mu buhinzi

    Umurerwa Agnes uhagarariye Koperative y’Abahinzi b’Ibigori iherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ko bishimiye uburyo Equity Bank igiye kujya ibafasha kubaha inguzanyo.

    Ati “Ubushize twagannye Ishami rya Rwamagana dushaka kwaka inguzanyo y’amafaranga yadufasha mu buhinzi bw’ibigori byacu batubwira ko bishoboka ndetse tunayihabwa mu buryo bwihuse ku buryo abanyamuryango bishimye. Icyo gihe twaguze inyongeramusaruro tuyikoresha mu bigori byacu ndetse turaneza neza.”

    Umurerwa yavuze ko kuri ubu bategereje isoko ry’ibigori bejeje ahanini babikesha inguzanyo yatumye babasha kubona amafaranga yo kugura inyongeramusaruro.

    Yavuze ko kubera iyi nguzanyo, abahinzi bazava ku guhingisha amasuka bakagera ku mashini, bakanagura izisya akawunga.

    Munyaburanga Emmanuel usanzwe acuruza imyaka akaba n’umuhinzi mworozi yashimiye Equity Bank ku kuba igiye kujya yita ku bahinzi.

    Ati “Twari tumenyereye ko banki nyinshi zireba ku bacuruzi kuruta abahinzi nyamara ubuhinzi aribwo bufite abantu benshi, wasangaga banki nyinshi zitabitaho ariko Equity bank turayishima ko yatangiye kubitaho uhereye hasi. Turizera ko abahinzi benshi uhereye hasi bazitabwaho bakabona ubufasha kandi bagatera imbere.”

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Equity Bank, Jean Claude Ngoga, we yavuze ko biteguye gufasha abahinzi n’aborozi guhindura ubuzima hakoreshejwe inguzanyo bazabaha, yavuze ko nibinaba ngombwa bazabafasha mu gukora urugendo shuri bakareba abateye imbere uburyo bahinga n’uburyo borora.

    Equity Bank ni banki y’ubucuruzi yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, ifite amashami 14 hirya no hino mu gihugu n’aba-ajenti 2800, ifite kandi ibyuma by’ikoranabuhanga bya ATM 1220 hirya no hino mu gihugu bifasha abayigana.

    Munyaburanga Emmanuel usanzwe acuruza imyaka, yishimiye uburyo Equity Bank igiye kujya ibaha inguzanyo bakoresha mu buhinzi

    Rugaju Alexis wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yijeje Equity Bank ubufasha mu kugera ku baturage

    Uhagarariye Ikigo gitsura Amajyambere cy’Abongereza, UKaid, Anna Wilson yavuze ko bishimiye uburyo iyi banki igiye gufasha abaturage mu kwiteza imbere

    Umugwaneza Belise ukuriye ishami ry’ubuhinzi muri Equity Bank yavuze ko bazatanga inguzanyo kuva ku muhinzi muto kugera ku wifuza gushinga uruganda

    Umurerwa Agnes wari uhagarariye koperative ihinga ibigori mu Karere ka Rwamagana yavuze uburyo bafashijwe kubona inguzanyo yo kugura inyongeramusaruro bigatuma beza neza

    Umuyobozi Mukuru muri Equity Bank ushinzwe ubucuruzi avuga ko biteguye gufasha abahinzi mu kwiteza imbere no kuzamura umusaruro wabo

    Umuyobozi Mukuru wa Equity Bank Rwanda, Hannington Namara, yavuze ko bifuza kuzamura inguzanyo batangaga mu buhinzi nibura ikagera kuri 30%

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Umunyamakuru wakunze umukobwa wo mu cyaro akamubenga byahaye inganzo Victor Rukotana #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi Victor Rukotana washyize hanze iyi ndirimbo yise Kideyo, avuga ko ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku nkuru mpamo y’umunyamakuru ukorera mu Rwanda ariko atifuje gutangaza.

    Uyu muhanzi uherutse gusinya muri Label nshya izwi nka Edman Entertainment, avuga ko igitecyerezo cy’iriya ndirimbo cyashibutse ku nkuru yatekererejwe n’umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda wamubwiye uko yakunze umukobwa akiri mu cyaro ariko akamutera umugongo.

    Yagize ati 'Ubwo yari akiri mu cyaro ataraza mu Mujyi yakunze umukobwa akajya kumutereta ariko umukobwa buri munsi akamwangira.'

    Akomeza avuga ko igihe kimwe uwo munyamakuru yakoze ibishoboka byose ngo uriya mukobwa amukunde bikanga hanyuma yigira inama yo guhimba amayeri yumvaga ko hari icyo yamufasha.

    Ngo yaje kubeshya uyu mukobwa ko hari umusore witwa Kideyo urembye umeze nabi kandi ko ntakindi cyamuvura atari uwo mukobwa.

    Ngo uwo mukobwa yabanje gutsimbarara ariko nyuma aza kujya kumureba asanga ni wa munyamakuru birangira n’ubundi ntacyo bitanze.

    Mu mashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu cyaro, Victor Rukotana ni we ukina ari we Kideyo wabenzwe n’uwo mukobwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-wakunze-umukobwa-wo-mu-cyaro-akamubenga-byahaye-inganzo-Victor-Rukotana

  • Nyamagabe: Polisi yataye muri yombi abacyekwaho kwiba insinga z'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Tare kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata yafashe abantu 4 bamaze kwiba ikizingo cy'insinga z'amashanyarazi  zipima ibiro 40. Abafashwe ni Ntawukuriryayo Samuel w'imyaka 21, Manirakuzwa Jean Damascene w'imyaka  25, Sindayiheba Alexis ufite imyaka  28 na  Ndikumana Elie w'imyaka 26. Bafatiwe mu Karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Tare, Akagari ka Gasarenda mu Mudugudu wa Murangara.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe nyuma yo kwiba kirya kizingo cy'insinga z'amashanyarazi bajya kuzigurisha ku mucuruzi ugura ibyuma bishaje (injyamani) nyuma uwo mucuruzi atanga amakuru.

    Ati'Abakozi bo mu kigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu(REG)  muri iyi minsi barimo guhanga umuyoboro mushya w'amashanyarazi kuva Gasarenda-Kitabi(Shara). Ubwo bari muri ibyo bikorwa baje kubitsa umuturage ikizingo cy'insinga z'amashanyarazi kugira ngo nibucya bakomeze akazi nibwo bariya basore bagiye mu rugo aho bazibikije baraziba.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko bamaze kuziba bazishyiriye umuntu usanzwe ugura ibyuma bishaje bagira ngo agure izo nsinga abahe amafaranga, uwo mucuruzi niwe waje gutanga amakuru barafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya  bamwe mu bantu usanga bashishikajwe no kubangamira ibikorwa byiza by'amajyambere  Leta igenda igeza ku baturage.

    Ati'Kiriya kigo cyarimo kwegereza abaturage umuriro w'amashanyarazi abaturge benshi kuko barimo guhanga umuyoboro mugari w'amashanyarazi Gasarenda-Kitabi. Birababaje kubona abantu b'abasore nka bariya biba insinga zarimo gukoreshwa bakajya kuzigurisha ahubwo aribo bakagombye kuzirinda.'

    Yashishikarije abaturage muri rusange kujya baba maso bakarinda ibikorwaremezo Leta igenda ibegereza kugira ngo hatagira ababyangiza. Yakanguriye abaturage cyane cyane urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora aho guhora bararikiye amafaranga bakuye mu nzira zitemewe n'amategeko.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Tare kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Iyi foto yakoreshejwe yakuwe kuri interineti, ku rubuga rwa RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/21/nyamagabe-polisi-yataye-muri-yombi-abacyekwaho-kwiba-insinga-zamashanyarazi/

  • Igishoboka si ukubasubizayo- Nshuti Manasseh ku koherereza u Burundi abashinjwa uruhare muri Coup d'état – #rwanda #RwOT

    Leta y'u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abakekwaho kuba inyuma y'umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, kugeza n'aho Umuvugizi w'Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko igihugu cye kizakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu k'u Rwanda kugira ngo rutange aba bantu.

    Mu kiganiro Prof Nshuti Manasseh yagiranye na IGIHE yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba binyuranye n'amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

    Ati 'Nk'igihugu twe tugendera ku mategeko twasinye n'Umuryango w'Abibumbye nk'uko ibindi bihugu byose byasinye ayo masezerano avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze mbere na mbere ntabwo umusubiza iwabo cyane cyane iyo Loni nayo yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.'

    Prof Nshuti yakomeje avuga ko u Rwanda rwohereje aba bantu rwaba rwishe nkana amategeko rwasinye, yemeza ko nta n'ikindi gihugu cyabikora.

    Ati 'U Burundi buravuga buti aba bantu turashaka ko bagaruka iwacu ariko kuvuga ngo tubasubije iwabo byaba ari ukwica amasezerano nta n'igihugu cyabikora tuzi kiriho, ntibishoboka nubwo twabyifuza twaba twishe amategeko kandi bigaragara nabi cyane nk'igihugu.'

    'Ntabwo twabikora turi igihugu kigendera ku mategeko yaba ay'igihugu cyacu n'ari mpuzamahanga twemeye kandi n'Abarundi nabo barayemeye nabo ngira ngo bazi ko hari amategeko atugenga twese ku bijyanye n'impunzi.'

    Leta y'u Burundi iherutse gushyikiriza iy'u Rwanda urutonde rw'aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w'ibihugu byombi wongera kumera neza.

    Ntabwo babangamiye u Burundi

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko izi mpunzi z'Abarundi u Rwanda rucumbikiye nk'uko biteganywa n'amategeko mpuzamahanga ntacyo zibangamiyeho Leta y'u Burundi mu kuba zahungabanya umutekano.

    Ati 'Hari inzira ebyiri impunzi zibangamira igihugu zavuyemo, ni uko zigitera zivuye aho zahungiye haba mu buryo bwo gushaka gutera ku giti cyabo igihugu cyabo cyangwa igihugu bahungiyemo kibafashije, kandi u Rwanda ntirwigeze rukora ibyo na gato. U Rwanda ntabwo rushobora gufasha impunzi izo arizo zose gutera igihugu yahunze, ibyo byo ntibishoboka.'

    Yakomeje avuga ko kuba u Burundi bushaka izi mpunzi bishingiye ku mpamvu zabwo bwite zitereba u Rwanda.

    Ati 'Kuvuga ngo turabashaka bafite impamvu zabo zaba iza politike, u Rwanda ntirushobora kwivanga muri politike zabo. Ni Abarundi ariko ibibazo bafitanye ni ibyabo twe ntabwo bitureba. Ikitureba ni kubafasha nk'abantu bafite uburenganzira bwo kubaho no kuba mu Rwanda.'

    Kuba u Burundi bukomeza gusaba ko bwohererezwa aba bantu, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko asanga atari cyo gisubizo gishoboka.

    Ati 'Igisubizo gishoboka si ukubasubizayo nk'uko babivuga nabo (Abayobozi b'u Burundi) bazi ko bitanashoboka nk'uko nabivuze nabo ntabwo baduha abo dushaka. Abanyarwanda bahungiyeyo ntabwo bashobora kubaduha cyane cyane Loni yabakiriye.'

    Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu igishoboka ari uko izi mpunzi zakoherezwa mu bindi bihugu ndetse yemeza ko ari gahunda yatangiye kuganirwaho n'ibindi bihugu.

    Ati 'Igisubizo gishoboka ari k'u Rwanda nk'igihugu cyacu cyangwa se n'ikindi gihugu gifite impunzi ni ukuvuga ngo reka dushake ahandi twabajyana ariko icyo kintu kibaho ari uko babangamiye cya gihugu bahunze bagitera bakibuza umutekano.'

    'Kuvuga ngo rero dushake aho tubashyira ni ibintu turimo, ibuka ko twumvikana n'ibindi bihugu bishobora kubakira, iyo gahunda twarayitangiye ariko ntabwo turayisoza […] Ni urugendo rwatangiye ariko ntabwo turarurangiza […] ariko kuri ubu nta mpungenge zikwiye kubaho kuko ikibazo cya mbere ni uko bahungabanya igihugu kandi ntibiri kubaho.'

    Yavuze ko hari ibihugu batangiye kugirana ibiganiro bafatanyije na Loni kugira ngo izi mpunzi zibe ariho zoherezwa gusa yirinda gutangaza amazina yabyo.

    Hari icyizere cy'umubano mwiza ariko ni urugendo

    Kuva mu 2015 umubano w'u Rwanda n'u Burundi wazamo agatotsi, inzego zose zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe.

    Mu mpera za Kanama 2020 , Inzego z'Ubutasi mu Gisirikare hagati y'u Rwanda n'u Burundi zahuriye ku mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n'umutekano w'ikindi gihugu, nk'inzira igamije gukemura ibibazo by'imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

    Mu Ukwakira 2020 kandi Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

    Nshuti yavuze ko kuba ibihugu bituranye byagirana ibibazo bisanzwe, yemeza ko ikibazo gikomeye cyavuka igihe baba batabiganiraho.

    Ati 'U Burundi rero hashize igihe hari ibibazo hagati yacu ariko iyo abantu baturanye cyangwa banabana ibibazo bibaho ariko igisubizo ni ukubiganira hari igihe mushobora kubona ibisubizo uyu munsi cyangwa se ejo n'ejo bundi biterwa n'uburemere bw'ibyo bibazo tuba dufite.'

    'Ni byiza ko tuganira, ibibazo biba ingutu iyo abantu bataganira ngo umbwire ikibazo uko ucyumva nanjye nkakubwira uko mbyumva. Iyo muganiriye icyo mwitaga ikibazo umuntu agitangiye igisobanuro kirumvikana kigafatwaho ingamba z'uko twagikemura.'

    Yavuze ko hari icyizere cy'uko umubano w'u Rwanda n'u Burundi uzongera kuba mwiza ariko yemeza ko ari urugendo rugomba kugirwamo uruhare n'impande zombi.

    Ati 'Aho tugeze hari icyizere cy'uko umubano wacu uzasubira kuba mwiza ariko ni urugendo. Turifuza ko tubana neza ariko nabo biri mu nyungu zabo ko tubana neza nk'uko nabivuze ni abaturanyi ntaho benda kujya ntaho twenda kujya. Kubana neza biri mu nyungu zacu, turabyifuza ariko nabo bakwiye kuba babyifuza njye niko mbibona.'

    Yavuze ko kuba neza kw'ibihugu byombi byazanira inyungu Abanyarwanda n'Abarundi, ashimangira ko kandi aribyo Leta y'u Rwanda yifuza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rudashobora koherereza u Burundi impunzi zikekwaho gushaka guhirika ubutegetsi kuko binyuranye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igishoboka-si-ukubasubizayo-nshuti-manasseh-ku-koherereza-u-burundi-abashinjwa

  • Umuzungu wahoze ari umupolisi witwa Derek yahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd   #rwanda #RwOT

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Derek Chauvin, umuzungu wahoze ari umupolisi, yahamwe n'icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.

    Uyu Derek waje kwirukanwa mu gipolisi nyuma yo kwica Floyd amushinze ivi ku ijosi, yahamijwe ibyaha bitatu byose bijyanye no kwica yari yarezwe muri uru rubanza rwakurikiranywe cyane.

    Humvikanye induru n'impundu hanze y'urukiko igihe umucamanza yasomaga ibyagezweho n'abanyagihugu bumviriza bagaca urubanza (jury) nk'uko bigenda mu manza muri Amerika.

    Iryo tsinda rya jury byaritwaye igihe kiri munsi y'umunsi umwe kugira ngo rihamye icyaha Derek Chauvin ku birego byose bitatu bijyanye n'urupfu rwa George Floyd.

    Derek yafashwe video mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka ushize, yashinze ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe kigera ku minota icyenda, ubwo yarimo amufata, byamuviriyemo gupfa.

    Ababuranira Chauvin , bireguraga bavuga ko ibiyobyabwenge hamwe n' ubuzima butifashe neza ari byo byatumye Floyd apfa. Ubushinjacaha bwasabye itsinda rya jury kwemera ibyabonywe muri video.

    Iyo video yabonywe henshi ku isi, iteza ishavu n'agahinda kuri benshi byanabyukije imyigaragambyo yo kwamagana ivangura n'amacakubiri bishingiye ku ruhu, hamwe no gukoresha ingufu z'umurengera bikorwa n'abapolisi.

    Umucamanza yatangaje ko Derek Chauvin w'imyaka 45 azasomerwa igihano mu byumweru umunani biri imbere, ahita yambikwa amapingu ajyanwa muri gereza.


    Urupfu rwa George Floyd rwashavuje benshi mu banyamerika

    Ni ubwa mbere umupolisi w'umuzungu ahamwa n'icyaha cyo kwica umwirabura yafashe mu mateka ya Leta ya Minnesota, nk'uko bivugwa n'ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika, American Civil Liberties Union.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/21/umuzungu-wahoze-ari-umupolisi-witwa-derek-yahamijwe-icyaha-cyo-kwica-umwirabura-george-floyd/

  • Igishoboka si ukubasubizayo- Nshuti Manasseh ku koherereza u Burundi abashinjwa uruhare muri Coup d’état –

    Leta y’u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abakekwaho kuba inyuma y’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015, kugeza n’aho Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko igihugu cye kizakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu k’u Rwanda kugira ngo rutange aba bantu.

    Mu kiganiro Prof Nshuti Manasseh yagiranye na IGIHE yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

    Ati “Nk’igihugu twe tugendera ku mategeko twasinye n’Umuryango w’Abibumbye nk’uko ibindi bihugu byose byasinye ayo masezerano avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze mbere na mbere ntabwo umusubiza iwabo cyane cyane iyo Loni nayo yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.”

    Prof Nshuti yakomeje avuga ko u Rwanda rwohereje aba bantu rwaba rwishe nkana amategeko rwasinye, yemeza ko nta n’ikindi gihugu cyabikora.

    Ati “U Burundi buravuga buti aba bantu turashaka ko bagaruka iwacu ariko kuvuga ngo tubasubije iwabo byaba ari ukwica amasezerano nta n’igihugu cyabikora tuzi kiriho, ntibishoboka nubwo twabyifuza twaba twishe amategeko kandi bigaragara nabi cyane nk’igihugu.”

    “Ntabwo twabikora turi igihugu kigendera ku mategeko yaba ay’igihugu cyacu n’ari mpuzamahanga twemeye kandi n’Abarundi nabo barayemeye nabo ngira ngo bazi ko hari amategeko atugenga twese ku bijyanye n’impunzi.”

    Leta y’u Burundi iherutse gushyikiriza iy’u Rwanda urutonde rw’aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.

    Ntabwo babangamiye u Burundi

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko izi mpunzi z’Abarundi u Rwanda rucumbikiye nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga ntacyo zibangamiyeho Leta y’u Burundi mu kuba zahungabanya umutekano.

    Ati “Hari inzira ebyiri impunzi zibangamira igihugu zavuyemo, ni uko zigitera zivuye aho zahungiye haba mu buryo bwo gushaka gutera ku giti cyabo igihugu cyabo cyangwa igihugu bahungiyemo kibafashije, kandi u Rwanda ntirwigeze rukora ibyo na gato. U Rwanda ntabwo rushobora gufasha impunzi izo arizo zose gutera igihugu yahunze, ibyo byo ntibishoboka.”

    Yakomeje avuga ko kuba u Burundi bushaka izi mpunzi bishingiye ku mpamvu zabwo bwite zitereba u Rwanda.

    Ati “Kuvuga ngo turabashaka bafite impamvu zabo zaba iza politike, u Rwanda ntirushobora kwivanga muri politike zabo. Ni Abarundi ariko ibibazo bafitanye ni ibyabo twe ntabwo bitureba. Ikitureba ni kubafasha nk’abantu bafite uburenganzira bwo kubaho no kuba mu Rwanda.”

    Kuba u Burundi bukomeza gusaba ko bwohererezwa aba bantu, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko asanga atari cyo gisubizo gishoboka.

    Ati “Igisubizo gishoboka si ukubasubizayo nk’uko babivuga nabo (Abayobozi b’u Burundi) bazi ko bitanashoboka nk’uko nabivuze nabo ntabwo baduha abo dushaka. Abanyarwanda bahungiyeyo ntabwo bashobora kubaduha cyane cyane Loni yabakiriye.”

    Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu igishoboka ari uko izi mpunzi zakoherezwa mu bindi bihugu ndetse yemeza ko ari gahunda yatangiye kuganirwaho n’ibindi bihugu.

    Ati “Igisubizo gishoboka ari k’u Rwanda nk’igihugu cyacu cyangwa se n’ikindi gihugu gifite impunzi ni ukuvuga ngo reka dushake ahandi twabajyana ariko icyo kintu kibaho ari uko babangamiye cya gihugu bahunze bagitera bakibuza umutekano.”

    “Kuvuga ngo rero dushake aho tubashyira ni ibintu turimo, ibuka ko twumvikana n’ibindi bihugu bishobora kubakira, iyo gahunda twarayitangiye ariko ntabwo turayisoza […] Ni urugendo rwatangiye ariko ntabwo turarurangiza […] ariko kuri ubu nta mpungenge zikwiye kubaho kuko ikibazo cya mbere ni uko bahungabanya igihugu kandi ntibiri kubaho.”

    Yavuze ko hari ibihugu batangiye kugirana ibiganiro bafatanyije na Loni kugira ngo izi mpunzi zibe ariho zoherezwa gusa yirinda gutangaza amazina yabyo.

    Hari icyizere cy’umubano mwiza ariko ni urugendo

    Kuva mu 2015 umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazamo agatotsi, inzego zose zagiye zikora ibishoboka byose ngo ibi bibazo bikemurwe.

    Mu mpera za Kanama 2020 , Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare hagati y’u Rwanda n’u Burundi zahuriye ku mupaka wa Nemba zemeranya kwimakaza guhanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya ubusugire n’umutekano w’ikindi gihugu, nk’inzira igamije gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igaragara ituruka mu Burundi igatera u Rwanda.

    Mu Ukwakira 2020 kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi, Albert Shingiro, bagaragarizanya ubushake bwo gusubiza umubano mu buryo.

    Nshuti yavuze ko kuba ibihugu bituranye byagirana ibibazo bisanzwe, yemeza ko ikibazo gikomeye cyavuka igihe baba batabiganiraho.

    Ati “U Burundi rero hashize igihe hari ibibazo hagati yacu ariko iyo abantu baturanye cyangwa banabana ibibazo bibaho ariko igisubizo ni ukubiganira hari igihe mushobora kubona ibisubizo uyu munsi cyangwa se ejo n’ejo bundi biterwa n’uburemere bw’ibyo bibazo tuba dufite.”

    “Ni byiza ko tuganira, ibibazo biba ingutu iyo abantu bataganira ngo umbwire ikibazo uko ucyumva nanjye nkakubwira uko mbyumva. Iyo muganiriye icyo mwitaga ikibazo umuntu agitangiye igisobanuro kirumvikana kigafatwaho ingamba z’uko twagikemura.”

    Yavuze ko hari icyizere cy’uko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uzongera kuba mwiza ariko yemeza ko ari urugendo rugomba kugirwamo uruhare n’impande zombi.

    Ati “Aho tugeze hari icyizere cy’uko umubano wacu uzasubira kuba mwiza ariko ni urugendo. Turifuza ko tubana neza ariko nabo biri mu nyungu zabo ko tubana neza nk’uko nabivuze ni abaturanyi ntaho benda kujya ntaho twenda kujya. Kubana neza biri mu nyungu zacu, turabyifuza ariko nabo bakwiye kuba babyifuza njye niko mbibona.”

    Yavuze ko kuba neza kw’ibihugu byombi byazanira inyungu Abanyarwanda n’Abarundi, ashimangira ko kandi aribyo Leta y’u Rwanda yifuza.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko u Rwanda rudashobora koherereza u Burundi impunzi zikekwaho gushaka guhirika ubutegetsi kuko binyuranye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi

  • Wa mupolisi w'umuzungu witwa Derek yahamijwe icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd #rwanda #RwOT

    Derek Chauvin, umuzungu wahoze ari umupolisi, yahamwe n'icyaha cyo kwica umwirabura George Floyd mu mujyi wa Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka ushize.

    Uyu Derek waje kwirukanwa mu gipolisi nyuma yo kwica Floyd amushinze ivi ku ijosi, yahamijwe ibyaha bitatu byose bijyanye no kwica yari yarezwe muri uru rubanza rwakurikiranywe cyane.

    Humvikanye induru n'impundu hanze y'urukiko igihe umucamanza yasomaga ibyagezweho n'abanyagihugu bumviriza bagaca urubanza (jury) nk'uko bigenda mu manza muri Amerika.

    Iryo tsinda rya jury byaritwaye igihe kiri munsi y'umunsi umwe kugira ngo rihamye icyaha Derek Chauvin ku birego byose bitatu bijyanye n'urupfu rwa George Floyd.

    Derek yafashwe video mu kwezi kwa Gatanu mu mwaka ushize, yashinze ivi ku ijosi rya Floyd mu gihe kigera ku minota icyenda, ubwo yarimo amufata, byamuviriyemo gupfa.

    Ababuranira Chauvin nkuko BBC ibitangaza, bireguraga bavuga ko ibiyobyabwenge hamwe n' ubuzima butifashe neza ari byo byatumye Floyd apfa. Ubushinjacaha bwasabye itsinda rya jury kwemera ibyabonywe muri video.

    Iyo video yabonywe henshi ku isi, iteza ishavu n'agahinda kuri benshi byanabyukije imyigaragambyo yo kwamagana ivangura n'amacakubiri bishingiye ku ruhu, hamwe no gukoresha ingufu z'umurengera bikorwa n'abapolisi.

    Umucamanza yatangaje ko Derek Chauvin w'imyaka 45 azasomerwa igihano mu byumweru umunani biri imbere, ahita yambikwa amapingu ajyanwa muri gereza.

    Urupfu rwa George Floyd rwashavuje benshi mu banyamerika.

    Ni ubwa mbere umupolisi w'umuzungu ahamwa n'icyaha cyo kwica umwirabura yafashe mu mateka ya Leta ya Minnesota, nk'uko bivugwa n'ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika, American Civil Liberties Union.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/wa-mupolisi-wumuzungu-witwa-derek-yahamijwe-icyaha-cyo-kwica-umwirabura-george-floyd/

  • Bavukiye rimwe! Ibigwi by'ibyamamare bitatu bikomeye mu Rwanda bivuka kuri uyu munsi (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Si kenshi ukunze gusanga ibyamamare bikomeye bihurira ku itariki imwe y'amavuko. Ku itariki ya 20 Mata ya buri mwaka, ibyamamare nyarwanda aribyo Shaddyboo, Muzogeye Plaisir ndetse na Papa Cyangwe niho bizihiza amasabukuru y'abo y'amavuko. Hano twabateguriye amafoto y'ibi byamamare ndetse tunabategurira bimwe mu bikorwa bibaranga bikabagira ibyamamare.

    1. Shaddyboo

    Amazina ye nyakuri ni Mbabazi Chadia akaba yaramamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa instagram aho akoresha amazina ya Shaddyboo__92. Shaddyboo niwe munyarwanda wa mbere ufite umubare munini w'abamukurikira. Akurikirwa n'abasaga ibihumbi 857.

    Shaddyboo

    2. Muzogeye Plaisir

    Muzogeye Plaisir yamamaye cyane hano mu Rwanda kubera umwuga wo gufotora yatangiye gukora kera. Kuri ubu ni gafotozi ukomeye ndetse abenshi bareberaho nk'ikitegererezo mu mwuga wo gufotora.

    Plaisir

    3. Papa Cyangwe

    Amazina ye nyakuri ni Abijuru King Lewis akaba ari umuhanzi ukora injyana ya Rap akaba kuri ubu abarizwa muri label ya Rocky Entertainment. Papa Cyangwe yabaye icyamamare cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo zitandukanye zirimo  zakunzwe na benshi.

    Papa Cyangwe

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bavukiye-rimwe-ibigwi-byibyamamare-bitatu-bikomeye-mu-rwanda-bivuka-kuri-uyu-munsi-amafoto/