Category: Uncategorized

  • Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n'abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye. #rwanda #RwOT

    Paulina Nyiramasuhuko niwe mugore rukumbi wafungiwe Arusha muri Tanzaniya, ndetse aba n'umugore umwe gusa Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwahamije icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu buryo butangaje Nyiramasuhuko niwe mugore hahamwe n'icyaha cyo gusambanya ku ngufu abagore bagenzi be, aba n' umugore rukumbi urwo rukiko rwaburanishirije hamwe n'umuhugu we Arsène Shalom Ntahobari, bose batsembye imbaga y'Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare bakomokamo. Icyakora by'umwihariko Nyiramasuhuko weyanayogoje igihugu cyose nk'umwe mu bari bagize Leta y'Abatabyi, yiyise iy'Abatabazi. Nyiramasuhuko yari Ministri w'Umuryango, aho kuwubungabunga arawurimbura, none n'umuryango we bwite usuhukiye muri gereza . We n'imfura ye Shalom Ntahobari bahanishijwe igifungo cya burundu, bombi bakazaguma mu buroko kugeza iminsi yabo ku isi irangiye.

    Iki gihano ni nacyo gikwiye Béatrice Munyenyezi, umukazana wa Nyiramasuhuko akaba n' umugore wa Shalom Ntahobari. Kubera umuvumo wokamye abo kwa Nyiramasuhuko uyu Munyenyezi nawe kuva tariki 16 Mata 2021 ari muri gereza mu Rwanda, nyuma y'aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye umwanzuro wo kumwohereza kuburanishirizwa aho yakoreye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu Munyenyezi ariko asa n'umenyereye gereza, kuko yoherejwe mu Rwanda arangije igifungo cy'imyaka 10 yakatiwe kubera kubeshya ku ruhare rwe mu byabaye mu Rwanda, ubwo yasabaga ubuhungiro muri Amerika. Uretse gufungwa yanambuwe ubwo bewenegihugu yari yabonye mu buriganya.

    Béatrice Munyenyezi agarutse mu Rwamubyaye, aka ya mazi ashyuha ntiyibagirwe iwabo wa mbeho. Yamamaye cyane cyane kuri bariyeri yari imbere y'urugo rwe mu mujyi wa Huye, ahaguye abantu batabarika, dore ko yari n'umutware wacaga iteka ku abagombaga kwicwa,amaze kugenzura indangamuntu zabo.

    Kimwe n'umugabo we Shalom Ntahobari , nyirabukwe Nyiramasuhuko, na sebukwe Maurice Ntahobari, bari basanzwe bazwiho ubuterahamwe bukaze muri Butare, ku buryo urubanza rwabo ari urucabana. By'umwihariko Munyenyezi aregwa ibyaha 7 by'impurirane, byose bigize icyaha cya Jenoside, ndetse kuri uyu wa wa gatatu tariki 21 Mata Ubugenzacyaha bwashyikirije ubushinjacyaha idosiye ikubiyemo ibyo aregwa, kugirango nabwo buzayiregere urukiko.

    Si Nyiramasuhuko, Shalom Ntahobari na Béatrice Munyenyezi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Umugabo wa Nyiramasuhuko , Maurice Ntahobari nawe yavuzwe n'abatangabuhamya benshi bamureze uruhare mu iyicwa ry'abatutsi muri Kaminuza y'uRwanda yari abereye umuyobozi. Mu nyandiko duherutse kubagezaho ivuga inama umunyamakuru Vénuste Nshimiyimana yagiriye Perezida Habyarimana, muryabyibuka ko Nshimiyimana yashimye cyane Maurice Ntahobari, nk'umuryanashyaka wa MRND ukomeye, Interahamwe ikora cyane.

    Uyu Maurice Ntahobari nawe aracyabundabunda mu bihugu binyuranye byo mu Burayi, ariko amaherezo azasanga umugore we, imfura ye n'umukazana we mu gihome,kubera ubuhone bwabashoye bwicanyi. Ni ikibazo cy'igihe, maze umuryango wose ukaryozwa ubugome ndengakamere bwawuranze. Amaraso arasama, byagera kwa Nyiramasuhuko bikaba isomo rikomeye.

    The post Amaraso arasama: Isomo rikomeye kuri Paulina Nyiramasuhuko n'abo mu muryango we bashiriye muri gereza, kubera guhekura Urwababyaye. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amaraso-arasama-isomo-rikomeye-kuri-paulina-nyiramasuhuko-nabo-mu-muryango-we-bashiriye-muri-gereza-kubera-guhekura-urwababyaye/

  • Sobanukirwa umuti wa mbere w’Imana #rwanda #RwOT

    Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye, Tegera ugutwi ibyo mvuga. Ntibive imbere y’amaso yawe, Ubikomeze mu mutima wawe imbere. Kuko ari byo bugingo bw’ababibonye, Bikaba umuze muke w’umubiri wabo wose. (Imigani 20-22).

    Ijambo ry’Imana ni umuti nimero ya mbere w’Imana, ijambo risobanuye ngo 'umuze muke‘rituruka ku ijambo ry’Igiheburayo rivuga ikintu gifite ubushobozi bwo gukiza nk’umuti. Itegereze ko havuga ngo 'Mwana wanjye, ita ku magambo yanjye', mu yandi magambo, 'Ngwino imbere y’ijambo'. Ibi ubikora uva mu bindi bintu maze intumbero yawe ukayiha ijambo.

    Uko umubiri wawe waba warabaye kose, niwita ku ijambo ry’Imana rizakora nk’umuti mu mubiri wawe, rikiza indwara kandi rinongera imbaraga. Mubyukuri uzahinduka umuntu udashoborwa n’indwara.

    Kuzirikana ku ijambo ry’Imana birekurira imbaraga zaryo zo gukizwa muri wowe. Nabonye abantu barwaye ibisebe byananiranye gukira, mu byo abaganga bagerageje byose. Iyaba gusa bazirikanaga ku ijambo ry’Imana, ryajya mu mibiri yabo nk’umuti rigakiza icyo gisebe.

    Bibiliya iravuga iti: 'Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira' (Abaheburayo 4:12).

    Ijambo ry’Imana rizacengera mu magufwa yawe no mu misokoro! Ubwo se kanseri izagumamo ite niba Ijambo riri mu musokoro wawe? Ntabwo bishoboka.

    Ugomba guhunika Ijambo ry’Imana mu mubiri wawe. Pawulo yagize ati: 'Ijambo rya Kristo ribe muri mwe rigwiriye' (Abakolosayi 3:16) nta gitangaje nko kubona ubwo inzoka yamurumaga ntacyo ubumara bwayo bwamutwaye! Yayijugunye mu muriro gusa arakomeza arabwiriza, kuko hari umuti udasanzwe wakoraga muri we (Ibyakozwe n’Intumwa 28:3-6).

    Ese ukunda kurwara umutwe? Genda uzirikane ku Ijambo igihe gihagije. Ese cyaba ari igisebe cyanze gukira? Nawe ni wo muti nkurangiye. Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zikiza indwara, zishobora gukora mu magufwa yawe no mu mubiri, iyaba warizirikanaga.

    Isengesho:

    Data mwiza, ndagushimiye kubwo kumpa umuti wawe nimero ya mbere. Niyeguriye uyu munsi kuzirikana ijambo ryawe, kuko ari umuze muke ku mubiri wanjye. Nta ndwara yaturana n’Ijambo rikiza. Urakoze Mwami, mu izina rya Yesu. Amen

    Inkomoko: 'Urusobe rw’Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Pastor Chris & Pastor Anita Oyakhilome.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-umuti-wa-mbere-w-Imana.html

  • Kuba nta shuri ryisumbuye ryagenewe abafite ubumuga bwo mu mutwe, ihurizo ku babarera –

    Ibi babitangaje ubwo bari mu muhango wo kumurika ibikorwa by’Ishuri rya HVP Gatagara – Gikondo risanzwe ryakira abafite ubumuga.

    Bamwe mu babyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe biga mu mashuri abanza babwiye IGIHE ko babangamirwa cyane n’uko abana babo iyo barangije amashuri abanza bahita bicara kuko nta mashuri yisumbuye bo bagira mu gihugu.

    Twizerimana Phineas, ufite umwana wavukanye ubumuga wiga muri HVP Gatagara – Gikondo yavuze ko kuba nta shuri ryisumbuye ry’abafite ubumuga bwo mu mutwe riba mu Rwanda ari ikibazo kuri aba bana.

    Ati “ Kuba nta shuri ryisumbuye bafite bibagiraho ingaruka zikomeye kuko nubwo baba bafite ubumuga bwo mu mutwe babasha kwiga bakanarangiza amashuri abanza ariko bagahita bigumira mu rugo mu gihe bagenzi babo badafite uburwayi bo bahita bikomeza. Twumva bafashwa hashyirwaho nk’ishuri ryisumbuye ryabo ku buryo ariryo bajya bahita bakomerezamo.”

    Aba babyeyi bavuga ko abana babo baramutse babonye amashuri yisumbuye bishobora kubafasha mu buzima bwabo cyane ko banasoza amashuri abanza bafite ubushobozi butandukanye burimo kwandikisha imashini, gucuranga, gukora imodoka n’ibindi.

    Hishamunda Jerome, na we ufite umwana wavukanye ubumuga bwo mu mutwe, yavuze ko aba bana babonye ishuri ryisumbuye byabafasha.

    Ati “Babonye nk’ishuri ryisumbuye na we urabyumva bagera kuri byinshi bajya banahabwa akazi kuko n’abo ni abantu nk’abandi ikindi kandi kuba batarifite ni ikigaragaza ko baba bameze nk’abahawe akato.”

    Yaboneyeho gusaba inzego zibishinzwe kuvugira aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyane ko amashuri bigamo aba ahenze cyane ugereranije n’andi ku buryo ari bimwe mu bituma bamwe batiga kuko ababyeyi babo nta bushobozi bafite.

    Umuyobozi wa HVP Gatagara – Gikondo, Nteziryayo Jean Pierre yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro iri shuri riherereyemo ubuvugizi kugira ngo n’aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe babone amashuri yisumbuye.

    Ati “Nibyo koko nta mashuri yisumbuye ry’abafite ubumuga ahari ni nayo mpamvu twasabye ko habaho ubuvugizi hakongerwa nk’ibyumba agashyirwaho kuko aba bana bafite mpano zitandukanye. Mwabonye imodoka bakoze n’ibindi bintu kandi twizeye ko ayo mashuri ashyizweho byabafasha cyane mu buzima bwabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko iki kibazo bagiye kugihagurukira kugira ngo aba bana babone ishuri ryisumbuye bazajya bakomerezamo.

    Ati “Mbere wasangaga hari bigo bibitaho ariko ntibibahe serivisi nziza ariko HPV Gatagara-Gikondo yo yaragerageje kubera uburyo twagiye tuyikorera ubuvugizi kugira ngo turebe ko ryaba ishuri ntangarugero. Kuba babonye ko amashuri abanza abana bashoboye kuyiga ni nayo mpamvu basabye ayisumbuye. Natwe tugiye gukora ubuvugizi muri MINEDUC na REB kuko yo ifite ishami ry’uburezi budaheza n’uburezi bwihariye.”

    Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, na we yijeje iri shuri ry’abafite ubumuga rya HVP Gatagara – Gikondo ubuvugizi kugira ngo bazabashe gushyirirwaho amashuri yisumbuye y’abafite ubumuga bwo mu mutwe.

    Abana bo bafite ubumuga bwo mu mutwe biga mu mashuri abanza barasabirwa gushyirirwaho n’ayisumbuye

    Abana b’ababyeyi bafite ubumuga bwo mu mutwe bahangayikishwa no kuba nta mashuri yisumbuye bagira

  • Gisagara: Imibiri 2432 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe –

    Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 ubwo mu Karere ka Gisagara hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe mu Murenge wa Gishubi.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko imitima yabo iruhutse kuko babashije gushyingura ababo ahantu heza.

    Rugayi Innocent ati “Iyi mibiri twayishyinguye mu 2002 muri cya gihe cyo kwirwanaho, abantu tugenda tubashakisha hirya no hino aho bagiye babajugunya; ubwo rero aho bari bari bashyinguye ntabwo ari mu rwibutso rubahesheje agaciro. Kuba tubashyinguye mu rwibutso rwiza rw’akarere, imitima yacu turumva iruhutse kuko abacu basubijwe agaciro bakwiriye.”

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gisagara bavuze ko bamaze kwiyubaka kuko bakomeje urugendo rwo kwiteza imbere ndetse n’imibereho yabo yahindutse myiza.

    Karugara Janvière ati “Tugeze kure twiyubaka, umuntu asigaye atsindisha umwana akajya mu ishuri akajya muri Kaminuza nk’abandi; Perezida wa Repubulika yarabyoroheje badushyiriye amashuri hafi. Leta iradushyigikiye yaduhaye inka tubona amata duha abana bacu, imibereho yacu yabaye myiza.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere Gisagara, Mbonirema Jérome, yavuze ko ubukangurambaga bukomeje kugira ngo abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro bayatange.

    Ati “Turacyari mu bukangurambaga kugira ngo bagire umutima urekuye baturangire. Turasaba ko n’utahavuga yagenda akahashyira akamenyetso.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clemence, yavuze ko bazakomeza kuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo imibiri ikiri hirya no hino mu mva zubatswe kera ishyinguwe mu rwibutso rw’akarere.

    Nyuma yo kwimura iyi mibiri 2432 mu rwibutso rwa Kabuye, kuri ubu imibiri yose y’abishwe muri Jenoside ihashyinguye igera ku bihumbi 50.

    Imibiri 2432 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu rwibutso rw’Akarere ka Gisagara

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko imitima yabo iruhutse kuko babashije gushyingura ababo ahantu heza

    Kugeza ubu mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Gisagara hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 50

    [email protected]


  • Kwiyandikisha gukora ibizamini byo gutwara imodoka byahagaritswe –

    Mu itangazo urwo rubuga rwashyize hanze, rwagize ruti “Turabamenyesha ko kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byahagaze. Turabasaba kutwihanganira kubera ibibazo mwahuye nabyo murimo mwiyandikisha”.

    Bavuze ko barimo gukorana na Polisi y’u Rwanda, ari narwo rwego rukurikirana iby’impushya zo gutwara ibinyabiziga, kugira ngo icyo kibazo gikemurwe.

    Bagize bati “Ubu turimo gukorana na Polisi y’Igihugu mu kunoza iyi serivisi kugira ngo ubutaha muzabone serivisi nziza”.

    Polisi y’u Rwanda yari iherutse gusaba abantu bifuza uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu, kwiyandikisha ku rubuga rwa Irembo kugira ngo bazabone amahirwe. Ibi ariko byajemo ikibazo kuko abantu batangiye kwiyandikisha, bitabakundikiye.

    Urubuga rwa Irembo rwasabye abantu gukomeza gukurikirana amakuru ruhabwa na Polisi y’u Rwanda.

    Bati “Imirongo yose yafunzwe. Mukomeze mukurikirane ibiganiro bya Polisi y’u Rwanda ishami rya Traffic Police kuri radio Rwanda buri wa Gatanu saa moya za mu gitondo, hamwe n’imbuga nkoranyambaga za RNP na Irembo”.

    Irembo ni urwego rwashyizweho na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zitandukanye za Leta bitabasabye kujya ku biro by’inzego z’ubuyobozi.

    Uru rubuga rutanga serivisi zirenga 100, ndetse n’ibyangombwa 28 bihabwa umuntu ubikeneye kuri email.

    Itangazo ryatanzwe na Irembo rivuga ko kwiyandikisha umuntu asaba gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byahagaritswe

  • Kwiyandikisha gukora ibizamini byo gutwara imodoka byahagaritswe – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo urwo rubuga rwashyize hanze, rwagize ruti 'Turabamenyesha ko kwiyandikisha gukora ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga byahagaze. Turabasaba kutwihanganira kubera ibibazo mwahuye nabyo murimo mwiyandikisha'.

    Bavuze ko barimo gukorana na Polisi y'u Rwanda, ari narwo rwego rukurikirana iby'impushya zo gutwara ibinyabiziga, kugira ngo icyo kibazo gikemurwe.

    Bagize bati 'Ubu turimo gukorana na Polisi y'Igihugu mu kunoza iyi serivisi kugira ngo ubutaha muzabone serivisi nziza'.

    Polisi y'u Rwanda yari iherutse gusaba abantu bifuza uruhushya rw'agateganyo n'urwa burundu, kwiyandikisha ku rubuga rwa Irembo kugira ngo bazabone amahirwe. Ibi ariko byajemo ikibazo kuko abantu batangiye kwiyandikisha, bitabakundikiye.

    Urubuga rwa Irembo rwasabye abantu gukomeza gukurikirana amakuru ruhabwa na Polisi y'u Rwanda.

    Bati 'Imirongo yose yafunzwe. Mukomeze mukurikirane ibiganiro bya Polisi y'u Rwanda ishami rya Traffic Police kuri radio Rwanda buri wa Gatanu saa moya za mu gitondo, hamwe n'imbuga nkoranyambaga za RNP na Irembo'.

    Irembo ni urwego rwashyizweho na Leta y'u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kubona serivisi zitandukanye za Leta bitabasabye kujya ku biro by'inzego z'ubuyobozi.

    Uru rubuga rutanga serivisi zirenga 100, ndetse n'ibyangombwa 28 bihabwa umuntu ubikeneye kuri email.

    Itangazo ryatanzwe na Irembo rivuga ko kwiyandikisha umuntu asaba gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga byahagaritswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gukora-ibizamini-byo-gutwara-imodoka-byahagaze

  • Ubufaransa bwanze ubusabe bw'umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n'interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera #rwanda #RwOT

    Nkuko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu cy'Ubufaransa, umukobwa wa Felesiyani Kabuga, umwicanyi ruharwa wateye inkunga umugambi wa Jenoside, ariwe Felicite Mukademali wari umaze imyaka isaga 27 muri icyo gihugu yabwiwe ko ubusabe bwe bwo kuba umwenegihugu wicyo gihugu butemewe.

    Ise umubyara Kabuga Felesiyani w'imyaka 87, niwe wateye inkunga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarafashwe muri Gicurasi umwaka ushize, afatirwa mu Bufaransa aho yabaga ku mazina y'amahimbano. Ubu ari I Lahe mu Buholandi aho ari gucirwa urubanza.
    Mukademali ni umugore wa ruharwa Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minisitiri w'igenamigambi muri Leta y'Abicanyi.

    Yafatiwe I Frankfurt mu Budage tariki ya 17 Nzeli 2007 aho yafatanwe bimwe mu bimenyetso byatumye Sebukwe Kabuga afatwa; aha twavuga nka Flash Disk yariho amakuru y'uburwayi bwa Kabuga naho yivuriza. Yakatiwe igifungo cy'imyaka 35 n'urukiko Mpanabyaha rw'Arusha tariki ya 20 Ukuboza 2012 mu bujurire ahabwa 30 tariki ya 18 Ukuboza 2014.

    Umupadiri w'umwicanyi Wenceslas Munyeshyaka nawe aba muri iki gihugu yidegembya aho asoma Misa. Undi ni Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside aho ashinjwa ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Gikongoro cyane cyane nka Murambi, Cyanika, Kibeho, Karama n'ahandi.
    Kuva yagera mu Bufaransa, Munyeshyaka yakomeje akazi ke k'Ubupadiri kandi inzego z'Ubufaransa zizi ibyaha akurikiranweho ndetse akaba we ubwe yaragendana imbunda umunsi ku munsi.

    Munyeshyaka yicishije Abatutsi basaga 200, aregwa ibyaha bya Jenoside harimo nicyo gufata ku ngufu. Mu mwakwa wa 2006, habaye urubanza rwa Munyeshyaka adahari akatirwa gufungwa burundu.

    Abandi baregwa Jenoside babarizwa muri icyo gihugu harimo Col Laurent Serubuga, Agathe Kanziga, Innocent Musabyimana, Claude Muhayimana, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumba, Dr Charles Twagira, Dr Sosthene Munyemana, Innocent Bagabo n'abandi. Mu minsi yashize, Col Aloys Ntiwiragaba wihishahishaga ubutabera nawe yavumbuwe n'umunyamakuru Theo Englebert akaba ariwe washinze RDR yaje kuvamo ALiR na FDLR.

    Niba koko Ubufaransa bushaka bushaka kubana neza n'u Rwanda bwagombye kubanza gushyikiriza ubutabera abahekuye u Rwanda yaba kubohereza cyangwa se bo ubwabo bakabacira imanza.

    Ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera

    The post Ubufaransa bwanze ubusabe bw'umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n'interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ubufaransa-bwanze-ubusabe-bwumukobwa-wa-felesiyani-kabuga-busaba-ubwenegihugu-ninterahamwe-zabuhawe-zigomba-kubwamburwa-zigashyikirizwa-ubutabera/

  • Kigali: Polisi yataye muri yombi abantu 10 barimo n'umunyamakuru barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Bafashwe kuwa 21 Mata 2021 saa Kumi n'imwe n'igice z'umugoroba bari mu birori by'isabukuru y'amavuko y'umwe muri bo.

    Aba bose bari baturutse mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali, bahurira mu rugo rw'uwo munyamakuru. Nyuma yo gufatwa basabwe kwipimisha COVD-19 ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze bacibwa n'amande.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko aba bafashwe nyuma y'amakuru Polisi yari ihawe n'abaturage.

    CP Kabera yavuze ko abantu ko badakwiye kwirara kuko bamaze gukingirwa COVID-19, abasaba ahubwo ko bakwiye kurushaho gukaza ingamba.

    Ati 'Ubutumwa ku rubyiruko ni uko bakwiye kumva ko bakwiye kugira uruhare mu kwirinda iki cyorezo bakarinda n'abandi.'

    CP Kabera yavuze ko umwe muri aba azakurikiranwa mu rwego rw'amategeko kubera gutuka inzego zishinzwe umutekano.

    Abafashwe bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye urubyiruko kutirara bagakomeza kwirinda COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-polisi-yataye-muri-yombi-abantu-10-barimo-n-umunyamakuru-barenze-ku

  • Diamond arabarizwa Afurika y’Epfo aho yagiye gusura Zari Hassan #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amezi 5 gusa avuye muri Tanzania ashyiriye abana se, ubu hari hatahiwe ko na Diamond ajya muri Afurika y’Epfo gusura Zari n’abana be.

    Muri Gashyantare 2017 nibwo aba bombi batandukanye aho Zari yahise ajya muri Afurika y’Epfo n’abana be babiri babyaranye(Latiffa na Nillan).

    Diamond yongeye kubona aba bana mu Gushyingo 2020 ubwo Zari yari yabamushyiriye baje kumusura muri Tanzania.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira kuri Instagram Stories, umuhanzi Diamond Platnumz amugaragaza ubwo yari ageze mu rugo kwa Zari bamuha ikaze aho yasanganiwe n’abana be ubona ko bamwishimiye.

    Igihe kinini aya mashusho amugaragaza yicaranye n’abana be baganira, ni mu gihe kandi yanafashe umwanya akaganira na nyina wabo ari we Zari.

    Uru rugendo rwa Diamond rukaba rwateye urujijo benshi aho bamwe banaketse ko aba bombi bashobora gusubirana, ni nyuma y’uko urugendo rwa Zari muri Tanzania byavuzwe ko rutarangiye neza kuko yatekerezaga ko bashobora kwiyunga ariko bikaba bitarakunze ndetse anahava mbere y’iminsi yateganyije.

    Kugeza ubu Diamond afite abana 4, babiri yabyaranye na Zari Hassan, umwe yabyaranye na Hamissa Mobetto n’uwo yabyaranye na Tanasha Donna.

    Yaganiriye n’abana be

    Yaganiriye na Zari Hassan babyaranye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-arabarizwa-afurika-y-epfo-aho-yagiye-gusura-zari-hassan

  • Green Hills Academy yibutse Abatutsi bazize Jenoside, abarimu basabwa kutikoreza abanyeshuri ibikomere banyuzemo –

    Uyu muhango wahuje abanyeshuri n’abayobozi b’iki kigo watangijwe n’umukino wakinwe n’abanyaeshuri, ugaragaza uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa n’uko u Rwanda rwiyubatse nyuma yayo.

    Nubwo aba banyeshuri bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amahano yagwiririye u Rwanda akaba badahari, bumva neza agaciro ko kwibuka kandi bagahamya ko ari inshingano zabo.

    Umunyeshuri witwa Manzi David yavuze ko kuri we kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane zazize uko zaremwe, kandi ko abikora kuko azi ko bikomeza ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Ati “Ngomba kwibuka kugira ngo mpe agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko twibuka bituma dukomeza kubona ibibi bya Jenoside bikadufasha kuyirwanya kugira ngo ntizongere kubaho ukundi.”

    Yakomeje avuga ko we nk’urubyiruko umusanzu abona akwiye gutanga ari uguhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati “Amateka twize yatweretse neza ko Jenoside yabayeho, abantu bayihakana baba bigiza nkana. Njye nk’urubyiruko kandi nkaba nkoresha imbuga nkoranyambaga ngomba kujya nshyiraho ukuri kuri Jenoside kunyomoza bamwe bahakana.”

    Munyana Peace Rwagasana nawe yavuze ko kuvuka nyuma ya Jenoside bitamubuza kwibuka kuko abayizize bari abantu agomba guhabwa agaciro bambuwe.

    Yakomeje avuga ko asanga abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, baba bashaka gusubiza u Rwanda ahabi bityo ko atazigera abihanganira.

    Ati “Bariya bantu bahakana Jenoside ni abashaka kongera kubiba amacakubiri n’urwango mu Banyarwanda, aho byarugejeje mbere twarahabonye. Ngomba guhangana nabo kuko sinatuma hari uwakongera guhungabanya igihugu cyacu.”

    Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, yasabye abanyeshuri kwirinda ivangura iryo ariryo ryose rishobora kubageza ku kibi, ahubwo bagaharanira gukora ibyabateza imbere.

    Ati “Ndabasaba ko mwakwirinda ivangura ryose haba irishingiye ku bwoko, uruhu, akarere n’ikindi cyose gishobora kubageza ku makimbirane yabyara Jenoside.”

    “Ahubwo mwimike urukundo ndetse muhe agaciro kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi nimubikora hamwe no gushyira hamwe bizatuma muba mu gihugu cyiza.”

    Ubutumwa bwa Daniel Hollinger yabuhuriye na Ihumure Imra, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agahura n’ibikomere by’amateka nyuma yayo.

    Ihumure wari wageneye ikiganiro aba banyeshuri yabasabye gukoresha amahirwe bafite yo kuba mu gihugu kirimo amahoro bakarushaho kucyubaka.

    Ati “Abanyeshuri muri hano mwese mwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mwagize amahirwe akomeye yo kuvukira mu gihugu kirimo amahoro. Mukwiye kubyaza ayo mahirwe umusaruro mugatanga umusanzu mu gukomeza kucyubuka kuko nimwe mizero yejo hazaza.”

    Abarimu basabwe kumenya kwigisha amateka ya Jenoside

    Abana bari mu mashuri ubu abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka bayiziho bayabwiwe n’ababyeyi babo ndetse andi bayiga mu mashuri.

    Mu mashuri niho abana bakura amateka menshi kuko mu miryango hari abashobora kuyagoreka bikayobya umwana.

    Umushumba w’Itorero rya Angilikani mu Rwanda Paruwasi ya Remera, Rev Dr Rutayisire Antoine, nawe wari muri uyu muhango yasabye abarimu n’abayobozi ba Green Hills Academy kwitondera amateka bigisha abana ndetse no kutabikoreza ibikomere byabo.

    Ati “Abantu banyuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ibikomere byinshi by’amateka bahuye nayo, mukwiye kwitonda rero hatazagira umwana mubishyira ku mutwe kandi atari ahari. Niba umwana afite bene wabo bakoze Jenoside si we wayikoze wibimucyurira.”

    “Ikindi mu masomo mutanga kuri Jenoside mushyiremo ubwenge bwinshi, kandi mutange amakuru y’ukuri kuri yo, ibi bijyane n’ikigero umwana arimo mumubwire ibyo yabasha gusobanukirwa.”

    Green Hills Academy yibutse mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’iminsi ijana yo kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abayobozi n’abanyeshuri ba Green Hills Academy bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nubwo abenshi muri bo bavutse nyuma ya Jenoside bazi neza agaciro ko kwibuka

    Bavuze ko biteguye guhangana n’abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
    JPEG - 135.2 kb
    Abana bagize umwanya wo kwerekana umukino bateguye ku mateka ya Jenoside

    Umwe mu banyeshuri ba Green Hills Academy acurangira ‘Violin’ abari muri uyu muhango

    Abanyeshuri bo muri Green Hills Academy basabwe gukoresha mahirwe yo kuba mu gihugu cyiza

    Munyana Peace Rwagasana yavuze ko atazigera aha umwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ihumure Imra, warokotse Jenoside yasabye abanyeshuri ba Green Hills Academy gushaka icyateza u Rwanda imbere

    Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger yasabye abanyeshuri kwirinda ivangura iryo ariryo ryose rishobora kubageza ku kibi

    Antoinne Rutayisire yasabye abarimu ba Green Hills kutikoreza abanyeshuri umutwaro w’ibibi banyuzemo

    Amafoto: Niyonzima Moise