Category: Uncategorized

  • Ubuhamya bwa Isaac Mudakikwa warwaye umubiri wose ukaba paralyze #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Isaac Mudakikwa yasohoye indirimbo nshya yise 'TUZA’ adutangariza ubuhamya bwe bukomeye bw’ukuntu Imana yamufashije ikamwongerera iminsi yo kubaho nyuma y’uko arwaye umubiri wose ukaba ‘paralysé/paralyzed’.

    Uhumuriza Mudakikwa Isaac ni umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana akaba ari umwe mu basore b’abahanga baririmba Gospel. Avuga ko yatangiye umuziki akiri umwana muto ku buryo atazi neza umwaka kuko yakuriye mu muryango w’Abakristo, Se ari Pasiteri.

    Ni umusore ufite indirimbo enye kuri Youtube, iyagiyeho mbere ikaba imaze imyaka ine. Uyu muhanzi yavuze ko icyamujyanye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ari uko ari cyo cy’ibanze mu buzima bwe kandi ubuzima bwe atabugurana ubwamamare.

    Agaruka ku ndirimbo ‘Tuza’ aherutse gusohora yagize ati: “Tuza ni indirimbo yaje muri 2019 mu mpera z’umwaka hari icyifuzo nari maze iminsi nsengera ariko bisa nk’aho nta gisubizo ndi kubona, rero umunsi umwe hari ku wa gatandatu mvuye mu masengesho ntaha nacitse intege nibaza niba koko Imana ijya yumva amasengesho”.

    “Ndi mu nzira ni bwo numvishe refrain y’indirimbo EREGA TUZA NTURI WENYINE… inzamukamo nizera ko ari Imana yashatse kumpumuriza kuko nari ngeze kure mu bitekerezo. Nagiye nyiririmba mu nzira. Ngeze mu rugo nibwo natangiye kwandika andi magambo ngendeye kuri experience y’ubuzima bwanjye ndetse n’inyigisho nigeze gusoma y’umukozi w’Imana William Branham…urebye ni uko inspiration yaje”.

    Uyu muhanzi yavuze ko Imana yagiye imukorera ibintu byinshi ayishimira cyane ko ari muzima. Yahishuye ko akiri umwana yigeze kurwara aba paralize umubiri wose. Uwo barwariye umunsi umwe yahise apfa. Hari n’ibindi byinshi Imana yagiye imurinda ku buryo afite impamvu zirenga imwe zitamwemerera kureka Imana.

    Uyu muhanzi wifuza gutanga ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana yasabye abanyarwanda ko iyi ndirimbo yabahumuriza, uwari utangiye kwiheba yumva ko nta byiringiro afite ikamwibutsa ko Imana idahindurwa n’ibihe, ko ibyo yakoze ejo n’uyu munsi yabikora. Ati “Rero icyo dusabwa ni ukuyizera gusa kuko nta mbaraga mu kwiganyira”.

    Kurikira indirimbo “TUZA” ya Isaac Mudakikwa

    source:inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Isaac-Mudakikwa-warwaye-umubiri-wose-ukaba-paralyze.html

  • Kayonza: Minisitiri Gatabazi yagejejweho ikibazo cya nkongwa ikomeje kwibasira ibigori –

    Ibi yabyeretswe kuri uyu wa Gatatu mu rugendo rw’iminsi itatu uyu muyobozi ari kugirira mu Ntara y’Iburasirazuba aho ari gusura uturere dutandukanye. Mu Karere ka Kayonza uyu muyobozi yasuye imirima y’abaturage bo mu Murenge wa Ndego ahari ubutaka burenga hegitari 200 bwahujwe buhingwaho ibigori ndetse binateganyijwe ko hazakorerwa ibikorwa byo kuhira.

    Nyuma yo gusura iyi mirima, uyu muyobozi yabonanye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abavuga rikumvikana muri uyu Murenge.

    Nkongwa yamunze ibigori bitaranakura

    Muri uyu Murenge wa Ndego ahahujwe ubutaka burenga hegitari 200 hari ikibazo cya nkongwa yatangiye kumunga ibigori bitaranakura ku buryo buteye inkenke.

    Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko batera imiti inshuro nyinshi ariko ko iyo miti bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi ntacyo ibafasha, bagasaba leta gushaka indi yabafasha guhangana n’iyi nkongwa yatangiye kwangiza ibigori bitaranageza igihe cyo guheka.

    Mukantanganzwa Liberatha utuye mu Mudugudu wa Kibare mu Kagari ka Isangano, yavuze ko batera imiti kenshi ariko ko nta kintu gihinduka kuko ngo ikomeza ikangiza ibigori byabo.

    Ati “Ikibazo cya nkongwa kiduteye inkeke, twahinze ibigori baduhaye tunashyiramo ifumbire, none nkongwa yabimaze, turatera imiti bwacya tugasanga n’ubundi nkongwa yagarutse, imiti baduhaye turayitera ariko nta kintu ihindura kuri nkongwa.”

    Mukamunyana Claudine utuye mu Mudugudu w’Akamahoro mu Kagari ka Isangano nawe yavuze ko nkongwa zimereye nabi imirima yabo nyamara batera imiti kenshi, yavuze ko birirwa mu mirima bayishakishamo bakayikuramo ariko ngo iranga ikagaruka agasaba ko hagira igikorwa ntibazahingire ubusa.

    Sebazungu Augustin we yagize ati “Ikibazo cya nkongwa kirakomeye cyane inaha kije muri uyu mwaka, turahinga ikajya mu bigori ikabicagagura ku buryo ikigori kitazamuka, turasaba ko umuntu wese bamuha umuti akajya yiterera, uwo baduhaye ntabwo ufata bawuduhaye rero buri wese akajya yiterera yanamenya n’amasaha meza yo gutera.”

    Umujyanama w’ubuhinzi mu Mudugudu wa Kabusunzu, Kabanda Jean Claude, yavuze ko imiti bahabwa impamvu abaturage bavuga ko idakora ari ukubera ubuke bwayo, yavuze ko iki kibazo kiri mu mirima hafi ya yose ariko ngo abahabwa imiti usanga ari mbarwa, yanavuze ko amapombo yo gutera iyi miti ari make ku buryo no kubona uko bayitera usanga ari ikibazo.

    Minisitiri Gatabazi wifatanyije n’aba baturage mu gutera imiti yica nkongwa, yavuze ko uyu munsi nkongwa yabonye mu Karere ka Kayonza iteye ubwoba ariko ko umuti bashoboye gutera hari icyo uri bukore.

    Yavuze ko mu byo babonye uwo muti ushobora kuba uhenze cyane ku muturage avuga ko bagiye kubakorera ubuvugizi ku buryo haboneka imiti abaturage bashobora kugura itabahenze, ikica nkongwa.

    Yagize ati “Icyo tugiye gukora ni ukubakorera ubuvugizi, turabigeza kuri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi na RAB babishinzwe umunsi ku munsi ku buryo bashaka imiti ijyanye n’igihe kandi ishobora kwica nkongwa mu buryo bwa burundu.”

    Yasabye abaturage gushyira hamwe bagahinga mu buryo buhuje ubutaka ku buryo bashobora kuyishakira umunsi umwe cyangwa bakagura imiti batereye rimwe nibura bakabasha guhashya iyi nkongwa.

    Minisitiri Gatabazi, Guverineri Gasana ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu gutera imiti yica nkongwa

    Minisitiri Gatabazi ubwo yifatanyaga n’abaturage mu gutera imiti

    Nkongwa yibasiye ibigori bikiri bito byo mu Murenge wa Ndego

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yijeje abaturage ko agiye kubakorera ubuvugizi ku buryo ikibazo cya nkongwa gicika

  • George Rwigamba yahererekanyije ububasha na Marizamunda Juvénal wamusimbuye ku buyobozi bwa RCS –

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata iyobowe na Perezida Kagame yashyize Marizamunda Juvénal wari Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe abakozi n’imiyoborere ku buyobozi bwa RCS.

    Nyuma y’iminsi irindwi hatangajwe iki cyemezo, ku wa 21 Mata habaye umuhango w’ihererekanyabubasha wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye unafite mu nshingano RCS.

    DCGP Marizamunda Juvénal wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru muri Polisi y’Igihugu, yanabaye mu Gisirikare cy’u Rwanda, aho yavuye mu 2014.

    George Rwigamba wasimbuwe yari amaze imyaka itanu ari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa kuko yagiye muri uyu mwanya muri Werurwe 2016.

    Uyu muhango wihererekanya bubasha hagati ya Marizamunda Juvénal (ibumoso0 na George Rwigamba (iburyo) wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye

    Abayobozi bakuru muri RCS bari mu gikorwa cy’ihererekanya bubasha

  • Intimba ya Hakuzimana umaze imyaka 27 ashakisha abo mu muryango we baburanye muri Jenoside –

    Biragoye ariko na none nta kidashoboka cyane ko ku bizera ho bakunze kuvuga ko nta kinanira Imana, no mu muco nyarwanda iyi myizerere ibamo aho umunyarwanda yateruye agira ati “nta kidahura uretse imisozi!”

    Ni icyizere gifitwe na Hakuzimana François w’imyaka 33 wari uzwi ku izina rya Beyi uvuka kuri Malinganire Michel bahimbaga Mafile ndetse na Nyirabahinde Laurence bose bishwe muri Jenoside. Avuka mu Bugesera mu Murenge wa Musenyi akagari ka Nyagihunika mu mudugudu wa Kigusa.

    Avuga ko Jenoside yabaye we n’umuryango we baba i Nyamata ahitwa Kayumba nyuma yo kuhahungira kubera gutotezwa. Hakuzimana François ni uwa gatatu mu muryango w’abana batanu.

    Umunsi yatangiriyeho ubuzima bubi

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko we n’umuryango we bahungiye i Nyamata mu Kiliziya yiciwemo abatutsi benshi ubu yahindutse urwibutso ariko bagasanga abantu baruzuye bagahitamo kuhava.

    Ati “Twahunze nk’umuryango uko twari batanu wongeyeho mama na papa ubwo twari barindwi. Twahungiye ku kiliziya nk’abandi i Nyamata ubu hahindutse urwibutso dusanga yuzuye ndetse banakinze ubwo twahise duhungira hino yaho mu gipangu cyabagamo ibiro by’abapadiri hakundaga guteraniramo abasukuti habamo n’aho babikaga ibintu.”

    Arakomeza ati “Twarayemo bukeye baraza bica abari mu kiliziya ubwo nitwe twari gukurikira ku wundi munsi. Rero nka ni mugoroba papa yaratwegeranije aradusengera tutazi ibyo aribyo ariko ubwo yari yabivuganyeho na mama amaze gusenga aramfata na mukuru wanjye nakurikiraga afata urwego atwuriza igipangu turasohoka turagenda ngo twerekeje i Burundi n’ubwo tutigeze tugerayo.”

    Avuga ko yatandukanye na nyina ndetse na mushiki we muto na murumuna we, kuva ntaheruka kubaca iryera.

    Ati “Ni uko twatandukanye na mama, gashiki kanjye kari gafite nk’umwaka umwe n’igice cyangwa imyaka ibiri murumuna wanjye wari ufite imyaka itatu cyangwa ine witwaga Sugabo na mukuru wanjye w’imfura wari ufite ubumuga yari yaratewe no kurwara imbasa nkeka ko ariyo mpamvu papa atamuhunganye hamwe natwe. Gusa papa yatubwiye turi kugenda nyuma ko yahisemo abana babasha nibura kwirukanka.”

    Uyu musore yemeza ko ababyeyi be bapfuye ariko akeka ko abavandimwe be bashobora kuba bakiriho ariko kubera ko bari bato bashobora kuba bataragize amahirwe yo kumenya ko bari bafite abavandimwe.

    Ati “Impamvu rero intera kwibaza ko wenda abo barumuna banjye baba bakiriho nibaza ko wenda bamaze kwica mama na mukuru wanjye w’imfura bo bashobora kuba baratoraguwe n’abagiraneza kandi uko byumvikana ntibari kumenya aho bakomoka kuko urumva mu giturage twahavuye mu 1992 ari bato cyane i Nyamata twari ducumbitse twimuka buri kanya ku buryo batari no kumenya aho babariza iyo bakomoka.”

    Avuga ko yahunganye n’abavandimwe be ariko se bakamwicira mu nzira bajya i Burundi ari kumwe na mukuru we yakurikiraga ubu unakiriho.

    Ngo ikintu umuntu wakumva ari umuvandimwe we yamumenyeraho ni inkovu yagiraga mu gahanga yatewe n’urugomo abana bagenzi be bamukoreye.

    Ati “Ikintu bashobora kumenyaho ni inkovu nagiraga mu gahanga rwagati bari barantemesheje isuka abandi bana turi gukina duhinga by’abana. Bari banzi ku kazina ko mu bwana ka Beyi. Mukuru wanjye nawe yakundaga kurwara ibihushi umutwe wose yari azwi ku kazina ka Gasirikare.”

    Asaba buri wese wasomye iyi nkuru kuyisangiza abantu ikagera kure akareba ko yabona abo mu muryango we.

    Hakuzimana François ari gushakisha abavandimwe yabuze muri Jenoside

    Uyu musore yahunganye na se yicirwa mu nzira bataragera i Burundi

    Hakuzimana François wa kabiri uturutse iburyo ubwo yabatizwaga. Iki gihe yari afite imyaka 11 y’amavuko

  • Guverineri Habitegeko yasuye ibikorwa by’iterambere mu Mujyi wa Karongi –

    Ni uruzinduko Guverineri Habitegeko ari kugirira mu turere dutandukanye tw’Intara y’Uburengerazuba agamije kureba uko bimwe mu bikorwa biri mu mihigo biri gushyirwa mu bikorwa ndetse n’ibyifuzo abaturage bafite hagamijwe kubegereza ibikorwa by’iterambere na serivisi.

    Ku wa Kabiri aherekejwe n’abayobozi b’Akarere ka Karongi, Abayobozi ku rwego rw’Intara, Abashinzwe Umutekano barimo Ingabo na Polisi basuye ibikorwa birimo ahari kubakwa Umuhanda wa kilometero ebyiri mu Mujyi wa Karongi.

    Uyu muhanda uzafasha mu bukerarugendo ku nkengero za Kivu unahuze amahoteli akikije ikiyaga cya Kivu.

    Mu kiganiro Guverineri Habitegeko yagiranye na IGIHE, yavuze ko uruzinduko yagiriye muri Karongi rwari rugamije kureba aho ibikorwa by’iterambere bigeze byubakwa ndetse n’icyakorwa ngo byihutishwe.

    Yakomeje agira ati “Twarimo tureba ibikorwaremezo, iyo ahantu hiswe umujyi urumva ibikorwaremezo ni intambwe ya mbere ifasha kugira ngo ari ishoramari ryorohe ariko n’abahatuye nabo baba bakeneye ibikorwaremezo by’ibanze nk’imihanda n’ibindi.”

    Mu bindi bikorwa uyu muyobozi yasuye harimo Isoko Mpuzamahanga rya Karongi riri kubakwa ahitwa i Ruganda, ryambukiranya imipaka kuko rihuza aka karere na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko muri iri soko hari ibikorwaremezo byashyizwemo birimo ibiri gufasha muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19, birimo aho gupimira umuriro n’ahantu abarijemo bakarabira.

    Ubwo yasuraga Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano, mu bibazo yagejejweho n’imiryango 328, ifite abantu basaga 1000, bawutujwemo birimo kutagira urwuri rw’amatungo aho inka bahawe kuzibonera ubwatsi ari ingorabahizi.

    Ati “Icyo batubwiye ni uko bashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabatuje neza, ni inzu nziza cyane zigezweho hari n’abatuye muri etage.”

    Yakomeje agira ati “Ariko hari n’imbogamizi mu bijyanye n’imibereho aho hari ikibazo kijyanye n’urwuri rw’amatungo, inka bahawe ku buryo kubona ubwatsi ku nka yahabwa buri muryango byaba ari ibintu bigoye. Hari abashoramari batanze imiringoti ngo iterweho ubwatsi bw’amatungo ariko turakomeza gushaka uko haboneka aho bakura ubwatsi bwo gutunga izi nka bahawe n’Umukuru w’Igihugu.”

    Guverineri Habitegeko kandi yanasuye ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa hafi y’urutare rwa Ndaba, ibikorwa bijyanye no kuhira imyaka imusozi anasura Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano.

    Guverineri Habitegeko yasuye ahari Isoko mpuzamipaka rya Karongi

    Guverineri Habitegeko [uwa kabiri iburyo] ubwo we n’abandi bayobozi basuraga Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano

    Abatuye muri uyu mudugudu bafite ibikorwaremezo byose by’ibanze

    Yasuye kandi imihanda iri gukorwa mu Mujyi wa Karongi

    Guverineri Habitegeko yagejejweho ikibazo cy’abatuye mu Mudugudu wa Rugabano babuze ubwatsi bw’amatungo yabo

  • Guverineri Habitegeko yasuye ibikorwa by'iterambere mu Mujyi wa Karongi – #rwanda #RwOT

    Ni uruzinduko Guverineri Habitegeko ari kugirira mu turere dutandukanye tw'Intara y'Uburengerazuba agamije kureba uko bimwe mu bikorwa biri mu mihigo biri gushyirwa mu bikorwa ndetse n'ibyifuzo abaturage bafite hagamijwe kubegereza ibikorwa by'iterambere na serivisi.

    Ku wa Kabiri aherekejwe n'abayobozi b'Akarere ka Karongi, Abayobozi ku rwego rw'Intara, Abashinzwe Umutekano barimo Ingabo na Polisi basuye ibikorwa birimo ahari kubakwa Umuhanda wa kilometero ebyiri mu Mujyi wa Karongi.

    Uyu muhanda uzafasha mu bukerarugendo ku nkengero za Kivu unahuze amahoteli akikije ikiyaga cya Kivu.

    Mu kiganiro Guverineri Habitegeko yagiranye na IGIHE, yavuze ko uruzinduko yagiriye muri Karongi rwari rugamije kureba aho ibikorwa by'iterambere bigeze byubakwa ndetse n'icyakorwa ngo byihutishwe.

    Yakomeje agira ati 'Twarimo tureba ibikorwaremezo, iyo ahantu hiswe umujyi urumva ibikorwaremezo ni intambwe ya mbere ifasha kugira ngo ari ishoramari ryorohe ariko n'abahatuye nabo baba bakeneye ibikorwaremezo by'ibanze nk'imihanda n'ibindi.'

    Mu bindi bikorwa uyu muyobozi yasuye harimo Isoko Mpuzamahanga rya Karongi riri kubakwa ahitwa i Ruganda, ryambukiranya imipaka kuko rihuza aka karere na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Guverineri Habitegeko yavuze ko muri iri soko hari ibikorwaremezo byashyizwemo birimo ibiri gufasha muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19, birimo aho gupimira umuriro n'ahantu abarijemo bakarabira.

    Ubwo yasuraga Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rugabano, mu bibazo yagejejweho n'imiryango 328, ifite abantu basaga 1000, bawutujwemo birimo kutagira urwuri rw'amatungo aho inka bahawe kuzibonera ubwatsi ari ingorabahizi.

    Ati 'Icyo batubwiye ni uko bashima Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabatuje neza, ni inzu nziza cyane zigezweho hari n'abatuye muri etage.'

    Yakomeje agira ati 'Ariko hari n'imbogamizi mu bijyanye n'imibereho aho hari ikibazo kijyanye n'urwuri rw'amatungo, inka bahawe ku buryo kubona ubwatsi ku nka yahabwa buri muryango byaba ari ibintu bigoye. Hari abashoramari batanze imiringoti ngo iterweho ubwatsi bw'amatungo ariko turakomeza gushaka uko haboneka aho bakura ubwatsi bwo gutunga izi nka bahawe n'Umukuru w'Igihugu.'

    Guverineri Habitegeko kandi yanasuye ibikorwa by'ubuhinzi bikorerwa hafi y'urutare rwa Ndaba, ibikorwa bijyanye no kuhira imyaka imusozi anasura Uruganda rw'icyayi rwa Rugabano.

    Guverineri Habitegeko yasuye ahari Isoko mpuzamipaka rya Karongi

    Guverineri Habitegeko [uwa kabiri iburyo] ubwo we n’abandi bayobozi basuraga Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rugabano

    Abatuye muri uyu mudugudu bafite ibikorwaremezo byose by’ibanze

    Yasuye kandi imihanda iri gukorwa mu Mujyi wa Karongi

    Guverineri Habitegeko yagejejweho ikibazo cy’abatuye mu Mudugudu wa Rugabano babuze ubwatsi bw’amatungo yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverineri-habitegeko-yasuye-ibikorwa-by-iterambere-mu-mujyi-wa-karongi

  • Team Manager wa Sunrise FC yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rebero Emmanuel akaba Team Manager wa Sunrise FC, yasezeranye imbere y’amategeko na Mutesi Gloria bemeranywa kubana akaramata.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Rebero yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 19 Mata 2021 nibwo aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko.

    Basezeraniye mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba mu murenge wa Nyagatare.

    Rebero na Gloria bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’urugendo rw’imyaka 4 bakundana.

    Rebero Emmanuel, Team Manager wa Sunrise FC yanabaye umunyamabanga mukuru w’iyi kipe aho yaje kuvaho mu mpeshyi ya 2017 ubwo batoraga komite nyobozi nshya.

    Rebero yamanitse akaboko ati”nemeye ko Gloria ambera umugore nkamubera umugabo tukazatandukanywa n’urupfu”

    Babisinyiye ko bamaze kuba umwe

    Nyuma yo gusezerana bahawe icyemezo cy’uko bamaze kuba umugabo n’umugore

    Bategereje ko Gitifu abemerera gusezerana

    Aho umwe azajya niho n’undi azajya

    Rebero na Gloria n’abari babaherekeje

    Team Manager wa Sunrise FC, yamaze gusezerana imbere y’amategeko

    Akanyamuneza kari kose

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/team-manager-wa-sunrise-fc-yakoze-ubukwe-amafoto

  • Menya intiti zakoze Raporo y'u Rwanda ku ruhare rw'u Bufaransa zirimo izaburanye imanza za Trump – #rwanda #RwOT

    Ni akazi Leta y'u Rwanda yatanze kuko n'ubwo hari raporo nk'iyitiriwe Mucyo yakozwe mu 2008 zerekanaga uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abayinengaga ko ibogamiye ku ruhande rw'u Rwanda kuko yakozwe n'abantu bayo.

    Ku rundi ruhande, hari raporo yari yarakozwe n'umucamanza w'Umufaransa, Jean Louis Brugière yashinjaga abayobozi bakuru b'u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa birimo ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvénal. Iyi raporo nayo u Rwanda rwayiteraga utwatsi, rukavuga ko idashingiye ku kuri kw'amateka, ahubwo ari uburyo bwo guhisha uruhare rw'u Bufaransa.

    Ibi rero ni byo byatumye hatekerezwa uko hakorwa ubushakashatsi n'uruhande rutagize aho rubogamiye, rugasesengura amakuru yose ashobora kwerekana uruhare rw'u Bufaransa mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Leta itanga aka kazi ku Kigo gitanga ubujyanama mu by'amategeko cya Levy Firestone Muse.

    Ni raporo ya paji zirenga 600, yiswe 'A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi', bishatse kuvuga 'Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi', yagarutse ku ruhare rw'u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo na nyuma yayo kandi yakozwe mu bwisanzure bwuzuye nta ruhare na rumwe Leta y'u Rwanda ibigizemo.

    Bitewe n'uburemere bw'iyi raporo, yakozwe n'ibigo bifite ubunararibonye mu bushakashatsi n'amategeko birimo Levy Firestone Muse LLP, ifatanyije n'ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Levy Firestone Muse, ikigo cyaburanye imanza za Trump

    Iki kigo ni cyo cyari kiyoboye ubushakashatsi bwo gukusanya amakuru yashyizwe muri iyi raporo.

    Ni ikigo gitanga ubufasha mu by'amategeko giherereye muri Leta ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho cyatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2014 nyuma yo kwakira abanyamategeko barimo Robert Muse na Daren Firestone.

    Ni kimwe mu bigo bikomeye mu by'amategeko ku Isi, kikagira umwihariko wo kuburana imanza zo ku rwego rwo hejuru, zihuza ibigo by'ubucuruzi, abanyapolitiki bakomeye, ibihugu ndetse n'ibindi kikanakora ubucukumbuzi bwihariye, nk'uko bwakorewe u Rwanda, mu rwego rwo kumenya amakuru runaka akenewe.

    Binyuze mu barimo Daren Firestone, iki kigo cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo nk'urubanza rwa Donald Trump wari Perezida wa Amerika, washinjwaga kuba yaranyereje imisoro mu bucuruzi akorera muri Leta ya New York.

    Iki kigo kandi cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Amerika, zirimo izisaba ko Leta zimwe na zimwe zakuraho, cyangwa zikarushaho gushyiraho amananiza ku ikoreshwa ry'intwaro muri izo Leta.

    Uretse ingingo y'intwaro mu baturage, iki kigo kiri kugira uruhare ku ngingo yo kugabanyiriza Polisi imbaraga, ndetse no kuba yazamburwa intwaro burundu. Indi ngingo ikomeye ni ijyanye n'ikoreshwa ry'urumogi nk'umuti, aho kuba ikiyobyabwenge.

    Mu minsi yashize kandi, nabwo iki kigo cyagaragaye mu rubanza rwaregwagamo Hunter Biden, umuhungu wa Perezida Joe Biden, kugirana imikoranire n'abayobozi ba Ukraine, aho byakekwaga ko itemewe n'amategeko ndetse yagaragayemo ibibazo bya ruswa.

    Iki kigo cyahagarariye mu mategeko abarimo Glenn Simpson na Peter Fritsch, bagaragaje bwa mbere ko u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Donald Trump gutsinda amatora mu mwaka wa 2016.

    Uretse ibirego, iki kigo cyanagize uruhare mu bucukumbuzi bwagaragaje ibibazo bya ruswa ikomeye iboneka mu bagurisha abakinnyi mu mukino wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Inararibonye zagize uruhare muri iyi raporo

    Robert F. Muse

    Robert Muse niwe wari uyoboye ubu bushakashatsi. Uyu munyamategeko ni umwe mu babimazemo imyaka myinshi, kuko amaze imyaka 37 afite uruhushya rwo gukora mu rwego rw'ubwunganizi mu mategeko.

    Muri iyo myaka yose, uyu mugabo yamaze imyaka 25 agaragara ku rutonde rwa Best Law Firms, ikigo kigenzura imikorere y'abanyamategeko n'ibigo bakorera, nk'umwe mu banyamategeko bakomeye, bijyanye n'ikigero cy'umusaruro atanga mu manza aburana.

    Mu 2016, mbere gato yo guhabwa akazi n'u Rwanda, yari yatowe nk'umunyamategeko uhiga abandi muri Amerika.

    Uyu mugabo yakoze mu nkiko za Leta ya Amerika, ndetse aburanira abarimo abasenateri, abadepite, abakomoka mu mashyaka ya politiki, abakozi bakora mu Biro bya Perezida wa Amerika, White House, amashyirahamwe y'abakozi, ibigo byigenga, ndetse n'ibindi bigo bikomeye.

    Robert F. Muse yagize uruhare rukomeye mu kwandika iyi raporo

    Joshua A. Levy

    Uyu munyamategeko abimazemo imyaka hafi 20, afite umwihariko wo kuburana imanza zijyanye n'ibibazo by'ubuzima, birimo ingurane z'impanuka ndetse no ku manza zisaba iperereza ryimbitse.

    Uyu mugabo yabaye umujyanama mu by'amategeko wa Komite Ishinzwe Umutekano n'Ibikorwa bya Guverinoma ya Amerika, ariko igihe kinini yakimaze yigisha amategeko muri Kaminuza ya Georgetown.

    Uretse raporo k'u Rwanda, uyu munyamategeko yanagaragaye mu bindi bikorwa by'ubucukumbuzi birimo ibibazo by'imitwarire na ruswa y'abagura abakinnyi bakanabagurisha mu mukino wa Baseball muri Amerika.

    Joshua A. Levy nawe yari umwe mu bakoze ubushakashatsi bw’iyi raporo

    Daren H. Firestone

    Uyu mugabo afite ubunararibonye bukomeye kuko yabaye umushinjacyaha wa Leta ya Amerika, ndetse anaba umunyamategeko w'Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House.

    Ku ngoma ya Perezida Barrack Obama, Levy yabaye umujyanama wa ba Ambasederi ba Amerika, Sena ya Amerika, abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, ibigo bikomeye by'ubucuruzi n'ibindi, imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, banki zikomeye n'ibindi bigo bitandukanye.

    Uyu akunze kwibanda ku manza z'imisoro, ubuzima, ubujura n'izindi nk'izo zitandukaye.

    Daren Firestone ni umunyamategeko wakoze muri White House

    Bamwe mu banyarwanda bagize uruhare mu ikorwa ry'iyi raporo

    Uretse abaturuka hanze y'u Rwanda, iyi raporo yanagizwemo uruhare n'ibigo bitanga ubufasha mu by'amategeko byo mu Rwanda.

    Ibyo bigo ni MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Ni ibigo nabyo bimaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, kuko nka MRB ATTORNEYS (MRB) yashinzwe muri 2013, yibanda ku manza z'ubucuruzi, zihuje cyane ibigo bya banki n'ibindi nk'ibyo.

    Trust Law Chambers nacyo ni ikigo kimaze kwiyubaka kuko cyatangiye mu 2004. Iki kigo cyibanda ku manza z'ubucuruzi ndetse kinatanga ubwunganizi mu mategeko mu bihugu byo hanze y'u Rwanda.

    Certa Law yagize uruhare muri ubu bushakashatsi nacyo ni ikigo kiri kuzamuka ku rwego rukomeye, kikibanda ku mategeko y'umusoro, amabanki, n'ibindi bigo by'ubucuruzi.

    Iki kigo gifite umwihariko kuko 80% by'imanza cyaburanye cyazitsinze, mu gihe arenga miliyari 5 Frw yishyuwe abakiliya bacyo.

    Muri rusange, iyi raporo yakozwe n'abantu 43 barimo Abanyarwanda 10.

    Ubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Vincent Biruta, yasobanuraga iby'iyi raporo

    Urutonde rw’abanyamategeko bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-bande-bagize-uruhare-mu-ikorwa-rya-raporo-ya-a-foreseeable-genocide

  • Huye: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba mudasobwa ebyiri mu nzu y'ubucuruzi y'uwitwa Ntawuzumunsi Elias #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata ahagana saa kumi n'imwe Polisi y'u Rwanda ifatanije n'izindi nzego z'umutekano bafashe uwitwa Hategekimana Emmanuel w'imyaka 36, uyu yafashwe amaze kwiba mudasobwa ebyiri azikuye mu nzu
    y'ubucuruzi(Supermarket)  , y'uwitwa  Ntawuzumunsi Elias w'imyaka 30 ucururiza mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma mu Kagari ka Butare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire avuga ko Hategekimana yaje nk'umukiriya acunga  Ntawuzumunsi arangariye mu bakiriya aterura mudasobwa yifashisha mu bucuruzi bwe  azishyira mu gikapu arasohoka aragenda. 

    Ati'Muri ariya masaha ya saa kumi n'imwe z'umugoroba abacuruzi muri Huye baba barimo kwitegura gukinga ngo batahe, Hategekimana yinjiye nk'umukiriya acunga Ntawuzumunsi arangariye mu bakiriya amutwara mudasobwa ebyiri. Ku bw'amahirwe muri iyo nzu y'ubucuruzi harimo Camera, bazirebyeho babona uwazitwaye baramukurikirana.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko  Ntawuzumunsi yahise atanga amakuru kuri Polisi, yahise ifatanya n'izindi nzego z'umutekano bashakisha Hategekimana ahita afatwa atararenga umujyi wa Huye. Amaze gufatwa yiyemereye ko koko ariwe wari wibye izo mudasobwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yashimiye uriya muturage wihutiye gutanga amakuru anakangurira n'abandi baturage kujya bagira uburyo bubafasha gutahura abajura.

    Ati' Camera zo mu nzu y'ubucuruzi nizo zamufashije guhita atahura umutwariye mudasobwa, turakangurira n'abandi baturage kujya bagira uburyo nka buriya bubafasha kwicungira umutekano. Ariko turanashimira Ntawuzumunsi kuba yihutiye gutanga amakuru tugahita dufata ucyekwaho kwiba.'

    Ubusanzwe uyu Hategekimana Emmanuel akomoka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango , Akagari ka Munini,Umudugudu wa Bugari. Amaze gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma.

    Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kurubaga rwa RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/22/huye-polisi-yafashe-ucyekwaho-kwiba-mudasobwa-ebyiri-mu-nzu-yubucuruzi-yuwitwa-ntawuzumunsi-elias/

  • Menya intiti zakoze Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa zirimo izaburanye imanza za Trump –

    Ni akazi Leta y’u Rwanda yatanze kuko n’ubwo hari raporo nk’iyitiriwe Mucyo yakozwe mu 2008 zerekanaga uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abayinengaga ko ibogamiye ku ruhande rw’u Rwanda kuko yakozwe n’abantu bayo.

    Ku rundi ruhande, hari raporo yari yarakozwe n’umucamanza w’Umufaransa, Jean Louis Brugière yashinjaga abayobozi bakuru b’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa birimo ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal. Iyi raporo nayo u Rwanda rwayiteraga utwatsi, rukavuga ko idashingiye ku kuri kw’amateka, ahubwo ari uburyo bwo guhisha uruhare rw’u Bufaransa.

    Ibi rero ni byo byatumye hatekerezwa uko hakorwa ubushakashatsi n’uruhande rutagize aho rubogamiye, rugasesengura amakuru yose ashobora kwerekana uruhare rw’u Bufaransa mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Leta itanga aka kazi ku Kigo gitanga ubujyanama mu by’amategeko cya Levy Firestone Muse.

    Ni raporo ya paji zirenga 600, yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi”, yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo na nyuma yayo kandi yakozwe mu bwisanzure bwuzuye nta ruhare na rumwe Leta y’u Rwanda ibigizemo.

    Bitewe n’uburemere bw’iyi raporo, yakozwe n’ibigo bifite ubunararibonye mu bushakashatsi n’amategeko birimo Levy Firestone Muse LLP, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Levy Firestone Muse, ikigo cyaburanye imanza za Trump

    Iki kigo ni cyo cyari kiyoboye ubushakashatsi bwo gukusanya amakuru yashyizwe muri iyi raporo.

    Ni ikigo gitanga ubufasha mu by’amategeko giherereye muri Leta ya Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho cyatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2014 nyuma yo kwakira abanyamategeko barimo Robert Muse na Daren Firestone.

    Ni kimwe mu bigo bikomeye mu by’amategeko ku Isi, kikagira umwihariko wo kuburana imanza zo ku rwego rwo hejuru, zihuza ibigo by’ubucuruzi, abanyapolitiki bakomeye, ibihugu ndetse n’ibindi kikanakora ubucukumbuzi bwihariye, nk’uko bwakorewe u Rwanda, mu rwego rwo kumenya amakuru runaka akenewe.

    Binyuze mu barimo Daren Firestone, iki kigo cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zirimo nk’urubanza rwa Donald Trump wari Perezida wa Amerika, washinjwaga kuba yaranyereje imisoro mu bucuruzi akorera muri Leta ya New York.

    Iki kigo kandi cyagize uruhare mu manza zikomeye muri Amerika, zirimo izisaba ko Leta zimwe na zimwe zakuraho, cyangwa zikarushaho gushyiraho amananiza ku ikoreshwa ry’intwaro muri izo Leta.

    Uretse ingingo y’intwaro mu baturage, iki kigo kiri kugira uruhare ku ngingo yo kugabanyiriza Polisi imbaraga, ndetse no kuba yazamburwa intwaro burundu. Indi ngingo ikomeye ni ijyanye n’ikoreshwa ry’urumogi nk’umuti, aho kuba ikiyobyabwenge.

    Mu minsi yashize kandi, nabwo iki kigo cyagaragaye mu rubanza rwaregwagamo Hunter Biden, umuhungu wa Perezida Joe Biden, kugirana imikoranire n’abayobozi ba Ukraine, aho byakekwaga ko itemewe n’amategeko ndetse yagaragayemo ibibazo bya ruswa.

    Iki kigo cyahagarariye mu mategeko abarimo Glenn Simpson na Peter Fritsch, bagaragaje bwa mbere ko u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Donald Trump gutsinda amatora mu mwaka wa 2016.

    Uretse ibirego, iki kigo cyanagize uruhare mu bucukumbuzi bwagaragaje ibibazo bya ruswa ikomeye iboneka mu bagurisha abakinnyi mu mukino wa Baseball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Inararibonye zagize uruhare muri iyi raporo

    Robert F. Muse

    Robert Muse niwe wari uyoboye ubu bushakashatsi. Uyu munyamategeko ni umwe mu babimazemo imyaka myinshi, kuko amaze imyaka 37 afite uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubwunganizi mu mategeko.

    Muri iyo myaka yose, uyu mugabo yamaze imyaka 25 agaragara ku rutonde rwa Best Law Firms, ikigo kigenzura imikorere y’abanyamategeko n’ibigo bakorera, nk’umwe mu banyamategeko bakomeye, bijyanye n’ikigero cy’umusaruro atanga mu manza aburana.

    Mu 2016, mbere gato yo guhabwa akazi n’u Rwanda, yari yatowe nk’umunyamategeko uhiga abandi muri Amerika.

    Uyu mugabo yakoze mu nkiko za Leta ya Amerika, ndetse aburanira abarimo abasenateri, abadepite, abakomoka mu mashyaka ya politiki, abakozi bakora mu Biro bya Perezida wa Amerika, White House, amashyirahamwe y’abakozi, ibigo byigenga, ndetse n’ibindi bigo bikomeye.

    Robert F. Muse yagize uruhare rukomeye mu kwandika iyi raporo

    Joshua A. Levy

    Uyu munyamategeko abimazemo imyaka hafi 20, afite umwihariko wo kuburana imanza zijyanye n’ibibazo by’ubuzima, birimo ingurane z’impanuka ndetse no ku manza zisaba iperereza ryimbitse.

    Uyu mugabo yabaye umujyanama mu by’amategeko wa Komite Ishinzwe Umutekano n’Ibikorwa bya Guverinoma ya Amerika, ariko igihe kinini yakimaze yigisha amategeko muri Kaminuza ya Georgetown.

    Uretse raporo k’u Rwanda, uyu munyamategeko yanagaragaye mu bindi bikorwa by’ubucukumbuzi birimo ibibazo by’imitwarire na ruswa y’abagura abakinnyi bakanabagurisha mu mukino wa Baseball muri Amerika.

    Joshua A. Levy nawe yari umwe mu bakoze ubushakashatsi bw’iyi raporo

    Daren H. Firestone

    Uyu mugabo afite ubunararibonye bukomeye kuko yabaye umushinjacyaha wa Leta ya Amerika, ndetse anaba umunyamategeko w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House.

    Ku ngoma ya Perezida Barrack Obama, Levy yabaye umujyanama wa ba Ambasederi ba Amerika, Sena ya Amerika, abayobozi bo ku rwego rwo hejuru, ibigo bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi, imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, banki zikomeye n’ibindi bigo bitandukanye.

    Uyu akunze kwibanda ku manza z’imisoro, ubuzima, ubujura n’izindi nk’izo zitandukaye.

    Daren Firestone ni umunyamategeko wakoze muri White House

    Bamwe mu banyarwanda bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo

    Uretse abaturuka hanze y’u Rwanda, iyi raporo yanagizwemo uruhare n’ibigo bitanga ubufasha mu by’amategeko byo mu Rwanda.

    Ibyo bigo ni MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Ni ibigo nabyo bimaze kubaka izina rikomeye mu Rwanda, kuko nka MRB ATTORNEYS (MRB) yashinzwe muri 2013, yibanda ku manza z’ubucuruzi, zihuje cyane ibigo bya banki n’ibindi nk’ibyo.

    Trust Law Chambers nacyo ni ikigo kimaze kwiyubaka kuko cyatangiye mu 2004. Iki kigo cyibanda ku manza z’ubucuruzi ndetse kinatanga ubwunganizi mu mategeko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

    Certa Law yagize uruhare muri ubu bushakashatsi nacyo ni ikigo kiri kuzamuka ku rwego rukomeye, kikibanda ku mategeko y’umusoro, amabanki, n’ibindi bigo by’ubucuruzi.

    Iki kigo gifite umwihariko kuko 80% by’imanza cyaburanye cyazitsinze, mu gihe arenga miliyari 5 Frw yishyuwe abakiliya bacyo.

    Muri rusange, iyi raporo yakozwe n’abantu 43 barimo Abanyarwanda 10.

    Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yasobanuraga iby’iyi raporo

    Urutonde rw’abanyamategeko bose bagize uruhare mu ikorwa ry’iyi raporo