Category: Uncategorized

  • Bwa mbere mu mateka Arthur ashyize hanze ifoto ari kumwe n’umukunzi we Fiona #rwanda #RwOT

    Ni ifoto igaragaza aba bombi bamaze igihe bakundanam bafite ibirahure bari guhana 'Ku buzima bwacu’ ibizwi nka Cheers.

    Bamwe mu bakurikira uyu munyarwenya bahise batangira kuvuga ko ibirori bitashye ku buryo iyi foto ishobora kuba iteguza ibizwi nka save the Date.

    Ni ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zinyuranye zirimo Instagram ndetse na Facebook, yatumye benshi bayitangaho ibitekerezo binyuranye.

    Umunyamakurukazi Cyuzuzo Jeanne d’Arc usanzwe akorana na Arthu Nkusi, yahise agira ati 'Cheers to your Love.' Mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo 'Mwishimane urukundo rwanyu.'

    Umunyamakuru w’ibiganiro by’imikino Imfurayacu Jean Luc na we yahise agira ati 'Twanyoye…'

    Nkusi Arthur aherutse kugaragaza ko ahora ashyigikiye umukunzi we Fiona Muthoni Ntarindwa uherutse gutangaza ko Dr Christopher Kayumba yigeze gushaka kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari umwarimu we muri Kaminuza y’u Rwanda.

    Icyo gihe ubwo iyi nkuru yari ishyushye cyane, Nkusi Arthur yagize ati 'Mukundwa, nterwa ishema n’imbaraga n’ibakwe byawe. Ndakwizera kandi ndagushyigikiye.'

    Kugeza ubu ntihazwi amakuru y’aho iki kirego kigeze dore ko cyari cyamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwanagiye gusaka mu rugo kwa Dr Kayumba ngo rukusanye ibimenyetso kuri kiriya kirego.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bwa-mbere-mu-mateka-Arthur-ashyize-hanze-ifoto-ari-kumwe-n-umukunzi-we-Fiona

  • Umukino wa Real Madrid na Chelsea muri cya… – #rwanda #RwOT

    Aganira na Slovenian TV, Ceferin yavuze ko nubwo imikino ya ½ cya Champions League iteganyijwe mu cyumweru gitaha, ariko bishoboka ko Real Madrid na Chelsea zitazakina nkuko byari biteganyijwe.

    Yagize ati 'Ukuri n'uko umwaka w'imikino ugeze kure, ibitangazamakuru byateye inkunga iri rushanwa bishobora kudusaba amafaranga kubera ko uwo mukino wa ½ utabaye. Icyakora hari akantu gato gashobora gutuma uwo mukino utaba. Ibintu bizaba bitandukanye cyane mu gihe kiri imbere'.

    Agaruka ku byavuzwe na Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez ko adakunda abantu bameze nka Ceferin,  yasubije ko akora akazi ke neza atagamije gushimisha abantu.

    Yagize ati 'Ashaka Perezida wubaha ibyo avuze byose, umwumva akanakora ibyo atekereza. Nkora ibyo ntekereza ko ari byiza ku mupira w'u Burayi n'uw'Isi yose'.

    Amakipe atatu muri 12 yari yemeye kujya muri European Super League, niyo atarava ku izima ngo nayo avemo, ayo ni Real Madrid, FC Barcelona na Juventus.

    Byari byatangajwe ko amakipe atazava muri Super League azakurwa muri UEFA champions League gusa ntabwo UEFA irafata umwanzuro kuko bias nkaho iri rushanwa ryaburijwemo, ariko abariteguye batarava ku izima.

    Gushaka igisubizo cyuko amakipe atazongera gushukwa akurikiye amafaranga, UEFA yatangaje ko igiye kongera ingano yayo yashoraga mu marushanwa itegura arimo Champions League na Europa League, ku buryo amakipe ayitabira azajya avanamo agatubutse.

    Ceferin uyobora UEFA yatangaje ko hari amahirwe make ko umukino wa Real Madrid na Chelsea utazakinwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104975/umukino-wa-real-madrid-na-chelsea-muri-cya-champions-league-ushobora-kudakinwa-104975.html

  • Nyagatare: Barambiwe gutegereza ingurane y'ubutaka bwabo bwashyizwemo amapoto y'amashanyarazi #rwanda #RwOT

    Hari abaturage bo mu murenge wa Mukama, Akarere ka Nyagatare bavuga ko umwaka ugiye gushira batarishyurwa amafaranga y'ingurane ku butaka bwabo bwanyujijweho amapoto y'amashyarazi mu gihe abo bari ku rutonde rumwe  bayabonye.

    Muri Kanama umwaka ushize wa 2020, nibwo abaturage batatu aribo Kabarira Kanisius, Ndengeyingoma Emmanuel na Kabera Iblahim bo mu kagali ka Kagina mu murenge wa Mukama bari ku rutonde rw'abantu 44 bagombaga guhabwa amafaranga y'ingurane ku mapoto y'amashanyarazi, yanyujijwe mu butuka bwabo ariko bakisanga ntayo babonye.

    Ni ikibazo bagaragarije ubuyobozi bw'Umurenge ariko bukomeza kubasiragiza kugeza nubu ntayo barabona.

    Kabarira Canisius ati 'Twangirijwe n'umuyoboro w'amashyanyarazi, noneho urutonde ruza gusohoka bamwe babona amafaranga twe turasigara.'

    Ndengiyingoma Emmanuel ati 'Tugiye ku rutonde rwo kujya gufata amafaranga baratubwira ngo amafishi arahari,ngo ariko amafaranga ntabwo yajeho, turabaza duti kuki amafishi aza ntazeho amafaranga byatwe n'iki? Ngo mwe nimugende ikibazo cyanyu mugaruke ejo. Ejo twajyayo ngo mugaruke ejo, ejo twasubirayo ngo nimugende tuzabibaza abandi babishinzwe.'

    Nyuma yo kubona ko binaniranye ku rwego rw'Umurenge biyambaje urwego rw'Akarere, biza kugaragara ko amafaranga bayasinyiye, bakayahabwa.

    Kugeza ubu baracyari mu gihirahiro cy'uko amafaranga yabo bazayabona mu gihe nta kizere ubuyobozi bubagaragariza.

    Kabarira yagize ati 'Baduhaye numero za telephone y'uwa'akarere, duhamagaye aratubwira ngo lisiti igaragaza ko twafashe amafaranga, turamubwira duti twafata amafaranga tukongera tugahamagara? Nawe bimubera urujijo'

    Undi muturage witwa Zelinda Kamatsindi nawe ati 'Mana we!! Umwaka urashize batubwira ngo yarayobye. Ubuse yayoba  abandi bakayabona turi ku rutonde rumwe, twebwe akayoba? Dusaba kurenganurwa rero, barayariye ni abayobozi bayariye.'

    Umunyamakuru wa Flash yabajije abakozi bashinzwe iby'ubutaka ku rwego rw'Akarere n'Umurenge bagaragaza ko batazi iby'iki kibazo .

    Icyakora Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambera, Bwana Steven Rurangwa, avuga ko agiye kugikurikirana.

    'Ndashaka kuvugana n'umukozi kugira ngo ankurikiranire menye ko Raporo koko yagejejwe kuri REG. Hari umukozi ushinzwe  ibikorwa by'amashyanyarazi mu Karere, ubwo ndamubaza raporo y'abo bantu uko byari bimeze, ubundi dukurikirane abo bantu bo muri Kagina turebe uko bakwishyurwa.'

    Aba baturage bagaragaza ko ingano y'amafaranga bishyuza ari nke ugereranije n'ibyo bashobora gutakaza bayakurikirana.

    Hari uwishyuza arenga ibihumbi 150, undi akishyuza arenga ibihumbi 80 ndetse n'undi wishyuza arenga ibihumbi 25.

    Ibibazo nk'ibi byo kutishyurira igihe ingurane y'abaturage bigaragazwa nk'ibidindiza iterambere n'imibereho myiza yabo.

    Garleon Ntambara

    The post Nyagatare: Barambiwe gutegereza ingurane y'ubutaka bwabo bwashyizwemo amapoto y'amashanyarazi appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/22/nyagatare-barambiwe-gutegereza-ingurane-yubutaka-bwabo-bwashyizwemo-amapoto-yamashanyarazi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-barambiwe-gutegereza-ingurane-yubutaka-bwabo-bwashyizwemo-amapoto-yamashanyarazi

  • Nyamasheke : Ikamyo yari itwaye inka yakoze impanuka iteye ubwoba igwamo abantu 2 #rwanda #RwOT

    Ababonye iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bavuga ko ishobora kuba yatewe no kuba iriya modoka yacitse feri ikagwa munsi y’umuhanda.

    Bavuga kandi ko abashumba 2 bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Karengera abandi bari imbere hakenewe imashini yo gukata ibyuma ngo bakurwemo bakaba bari bashizemo umwuka.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko mu makuru y’ibanze bamaze gukusanya abantu babiri bahise bitaba Imana.

    Yagize ati 'Twari tukiyegeranya [amakuru] ariko ikiriho ni uko iyo mpanuka yabaye koko. Ni ukuvuga ngo turacyakurikirana iby’iyo mpanuka.

    Yakomeje agira ati 'ariko nk’amakuru y’ibanze hari hamaze gupfa abantu babiri, navuga ko babuze ubuzima bwabo muri iyo mpanuka ndetse hagapfa inka zirindwi zari mu modoka cyangwa se iyo modoka yari itwaye.'

    Iyi kamyo yari itwaye ziriya nka 20 izerekeje mu isoko rya Rugali, zirindwi muri zo zikaba zahise zipfa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamasheke-Ikamyo-yari-itwaye-inka-yakoze-impanuka-iteye-ubwoba-igwamo-abantu-2

  • Uko yafungiwe mu Bufaransa: Ubuhamya bwa Perezida Kagame muri raporo ku ruhare rw’iki gihugu muri Jenoside –

    Iyi raporo y’amapaji asaga 600 yiswe “Jenoside yagaragariraga buri wese: uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’. Yerekana ko iki gihugu ntacyo cyakoze ngo gihagarike Jenoside nyamara hari amakuru yerekana ko hacurwaga umugambi wo kurimbura Abatutsi.

    Mu 2017 ni bwo u Rwanda rwasabye Robert F. Muse n’Ikigo cy’abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

    Mu ikorwa ry’iyi raporo hifashishijwe inyandiko zitandukanye n’ibiganiro byatanzwe n’abatangabuhamya 230 barimo Perezida Kagame n’abandi bakada ba FPR Inkotanyi, abakoraga muri Loni, abahoze muri FDLR, abashakashatsi n’abandi.

    Raporo y’u Rwanda yibanze ku bihe byo kuva mbere ya Jenoside, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo. Igaragaza uburyo mbere ya Jenoside uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand yari inshuti y’akadasohoka ya Perezida Juvénal Habyarimana.

    Mu bufasha Mitterrand yahaye Habyarimana harimo n’ubwatanzwe hagamijwe guca intege ingabo za FPR Inkotanyi zari zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, ziyobowe n’abari biganjemo abafashije Yoweri Kaguta Museveni kugera ku butegetsi muri Uganda ndetse bari bafite amapeti akomeye muri NRA nyuma y’intsinzi ya Museveni mu 1986.

    Raporo y’u Rwanda yerekana ko mbere y’uko FPR itangiza urugamba, Museveni yari azi ko hari umugambi w’impunzi z’Abanyarwanda bashakaga gutaha, abaca intege abohereza kwiga mu bihugu bitandukanye.

    Paul Kagame wari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, yoherejwe muri Amerika muri United States Army Command and General Staff College, muri Kansas. Aha yahavuye nyuma yo kuraswa kwa Fred Gisa Rwigema wari uyoboye ingabo za RPA.

    Kagame yavuze ko yibuka ko ubwo Museveni yamenyaga iby’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe “yahise arakara’’.

    Amakuru y’icyo gitero cyagabwe na FPR Inkotanyi, Museveni yayabonye ari i New York aho na Habyarimana yari mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye bari bitabiriye, icyo gihe Museveni asangiza amakuru y’iby’icyo gitero asa n’umuburira.

    Habyarimana yabanje gusa n’aho ibyo ntacyo bimubwiye, aguma i New York indi minsi ibiri nyuma yo kumenyeshwa iby’igitero cyagabwe. Amakuru ku guterwa k’u Rwanda yaracicikanye mu bayobozi b’Afurika bari bitabiriye iriya nama ya Loni, benshi batunguwe no kumubona we na Museveni muri icyo gikorwa nubwo mu bihugu byabo havugwaga igitero cy’inyeshyamba.

    Nyuma byaje kugaragara ko Habyarimana yavuganye na Museveni mu gihe kirenga isaha ariko amubwira ko “atazi iby’icyo gitero ndetse ntacyo yabikoraho’’ ariko ntiyamwizeye.

    Colonel René Galinié wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda yabonaga neza ibyo bikorwa byategurwaga agendeye ku makuru y’ubutasi.

    Twigiye imbere gato tariki 4 Mata 1991, mu ibaruwa Colonel Galinié yanditse, yasobanuye ko inkunga u Bufaransa bwahaga u Rwanda ituma abategetsi bumva ko bashyigikiwe n’igihugu cy’igihangange bigatuma batsimbarara mu butagondwa bwabo.

    U Rwanda ruri mu bihugu byafashwaga cyane n’u Bufaransa ndetse bwari bumaze kuruha miliyoni 4,5$ mu 1989.

    Mu ruzinduko yaherukagamo i Paris, Mitterrand yemereye Habyarimana miliyoni $25,5 yo gufasha u Rwanda gutangiza televiziyo y’igihugu ndetse anamwemerera impano y’indege [Falcon 50] ifite agaciro ka miliyoni 10$ yo gusimbura iyo yari yarahawe na Perezida w’u Bufaransa, Georges Pompidou, mu 1974.

    Habyarimana wari ucuditse n’u Bufaransa yakomeje gushaka inkunga yo guca intege FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

    Perezida Kagame ni umwe mu batanze ubuhamya bwifashishijwe mu gukora raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Museveni yarakariye Kagame

    Muri iyi raporo, Kagame avuga ko nyuma yo gutangira urugamba rwo kubohora igihugu Museveni yamurakariye.

    Ati “Yambwiye ko twatangije uru rugamba atabizi none Isi yose iri kumwuka inabi.’’

    Kagame yavuze ko yamwiseguyeho, anamubwira ko ahubwo bakeneye ubufasha bwe. Ibi byatumye Kagame abonana na Museveni inshuro nyinshi hagati ya 1990 na 1994, ariko rimwe na rimwe akamuhakanira amubwira ko bamuteje ibibazo byinshi.

    Yakomeje ati “Nihanganiraga buri gitutsi nkamubwira nti ‘urakoze’, ariko se wadufasha? Dukeneye iki na kiriya.”

    Kagame yavuze ko inshuro nyinshi Museveni yemereye FPR ibikoresho nk’intwaro n’amasasu ariko bikarangirira mu magambo gusa , ku buryo baje kwirwanaho bashaka uburyo butandukanye babonamo intwaro, imiti n’ibindi nkenerwa ku rugamba.

    Yunzemo ati “Ariko ku bijyanye no kurwana, twarwanye urugamba rwacu”, agaragaza uburyo Museveni atigeze abafasha bigaragara.

    - Uko Kagame yafungiwe mu Bufaransa

    Urugamba rwa FPR Inkotanyi rwihutishije cyane amasezerano y’amahoro ya Arusha hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR.

    Muri iyo mishyikirano, u Bufaransa bwashyigikiye Leta ya Habyarimana ndetse umwe mu bajyanama ba Perezida Mitterrand wabigizemo uruhare ni Paul Dijoud.

    Mu ibaruwa yo muri Kanama 1991, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Casimir Bizimungu, yandikiye Perezida Habyarimana yamumenyesheje ko yabonanye na Paul Dijoud amwizeza ko nta mpungenge Leta ikwiye kugira, ko u Bufaransa buyishyigikiye muri byose.

    Muri Nzeri 1991, Paul Dijoud yabonanye n’intumwa za FPR zari zatumiwe i Paris ziyobowe na Paul Kagame, azihanangiriza ko nubwo ari abahanga mu mirwano, bakaba barota kuzagera i Kigali ku ngufu, ko bazasanga imiryango yabo iba mu Rwanda yararimbuwe.

    Paul Dijoud yari afite intego yo kwerekana ko ibikorwa by’u Bufaransa mu Rwanda nta ruhande bihengamiyeho ndetse ko u Bufaransa ari inshuti ya buri wese, udasize inyuma FPR Inkotanyi.

    Nyuma y’inama bagiranye, Dijoud yabwiye Ambasaderi Martres ko Kagame “yanyuzwe” no kwakirwa muri Minisiteri ndetse akaba yiteguye kwakira ikizakorwa n’u Bufaransa mu gushaka umuti w’ikibazo.

    Ubusabe bwa Dijoud watangaga inama kuri FPR yo guhagarika urugamba, ntabwo yabyumvikanyeho na Kagame kuko we ibi atabikozwaga.

    Kagame yagize ati “[Dijoud] yakomeje kuvuga ko tugomba guhagarika kurwana. Namusobanuriye ko hari impamvu turi kurwana kandi tugomba kuyibonera umuti […] cyari ikiganiro gishyushye ariko mbere yo gusoza inama, yararakaye. Mu bisubizo natangaga, yamfashe nk’umuntu wabwirwaga ntiyumve ndetse utarahaga agaciro ibyo yansabaga gukora.’’

    Dijoud wumvaga amagambo atamuryoheye yasaritswe n’uburakari abwira Kagame ati “Twumva ko muri abarwanyi beza, numva ko mutekereza ko muzagenda mukagera muri Kigali ariko nubwo mwahagera, ntimuzasangayo abantu banyu. Aba bavandimwe banyu bose, ntimuzababona.’’

    Amagambo ya Dijoud yari nka gihamya ko abayobozi b’u Bufaransa babonaga ubwicanyi bwibasiraga Abatutsi ku butegetsi bwa Habyarimana, by’umwihariko nyuma yo gutera kwa FPR Inkotanyi.

    Muri urwo ruzinduko Kagame yahuye n’akaga kugeza ubwo mu gitondo cy’umunsi umwe, abapolisi bambaye impuzankano bamugose we n’itsinda bari kumwe muri Hilton Hotel kuri Avenue Suffren hafi ya Tour Eiffel mu Mujyi wa Paris.

    Mu kubara iyo nkuru Kagame yagize ati “Bantunze imbunda ndetse barimo basakuza bati ‘Haguruka!’ ‘Haguruka!’”.

    Kagame yasobanuye ko bari i Paris ku butumire bwemewe kuko bari baje mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo byariho byanabaye imbarutso y’intambara. Gusa abo bapolisi babirenzeho bashinja abari bahagarariye FPR kuba mu “mutwe w’iterabwoba”.

    Icyo gihe bafashe Kagame na Emmanuel Ndahiro babafungira muri gereza iri ku Cyicaro cy’Urwego rushinzwe Iperereza mu gihugu, mu gashami gashinzwe kurwanya Iterabwoba.

    Dijoud yaje kuvuga ko intumwa za FPR zafatanywe amavalisi yuzuyemo amafaranga, bahita bafatwa bitamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

    Polisi yafunze intumwa za FPR kugeza saa mbili z’umugoroba, barekurwa nta kindi gisobanuro gitanzwe cyangwa ngo basabe imbabazi ku byabaye.

    Yaba Dijoud cyangwa Jean-Christophe Mitterrand, umuhungu wa François Mitterrand wari ushinzwe Afurika, nta waganiriye na Kagame ku byabaye.

    Ubwo yabazwaga n’Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Figaro niba abari babatumiye batari bamenyeshejwe, Kagame yasubije ko “bari babimenyeshejwe.”

    Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yerekanye ko na nyuma yo guhagarikwa kwayo, iki gihugu cyagize uruhare mu gukomeza guhishira ukuri kw’ibyabaye no gukingira ikibaba abayigizemo uruhare.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent, ku wa 19 Mata 2021, ubwo u Rwanda rwamurikaga raporo yarwo yavuze ko hari ibikorwa byinshi byakomeje kudindiza umubano w’ibihugu byombi.

    Yakomoje ku birego y’umucamanza Jean Louis Bruguière mu 2006, wavuze ko abayobozi ba FPR aribo bahanuye indege ya Habyarimana.

    Yagaragaje ko ibyo byatumye u Rwanda rutakaza umwanya rubyirukamo mu gihe bitari ngombwa.

    Raporo ivuga ko nubwo ibi birego byateshejwe agaciro bitakuyeho icyasha byateje.

    Igira iti “Kugeza mu 2006, imyaka 14 mbere y’uko iperereza rifungwa kubera kubura ibimenyetso, yari imaze kugaragaza FPR nk’ababikoze, inagerageza kumvikanisha impamvu ubutegetsi bwa Mitterrand hagati ya 1990 na 1994 bwakoreshaga ingabo zabwo mu kubuza FPR gufata ubutegetsi i Kigali.”

    Raporo y’u Rwanda yasohotse nyuma y’uko ku wa 26 Werurwe 2021, u Bufaransa nabwo bwashyize hanze raporo yitiriwe Duclert yerekanye ko iki gihugu cyagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni intambwe abasesenguzi berekanye ko itanga icyizere mu cyerekezo gishya cy’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma y’imyaka myinshi, ibihugu birebana ay’ingwe.

    Amarembo y’Ibiro bishinzwe Iperereza mu Bufaransa biri mu Mujyi wa Paris. Ni byo byafungiwemo Perezida Kagame

    Gen Maj Paul Kagame ubwo yari ku Rusumo mu minsi ya mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu

    Amarembo y’Ibiro bishinzwe Iperereza mu Bufaransa biri mu Mujyi wa Paris. Ni byo byafungiwemo Perezida Kagame

  • LIVE: Bizimana Cassien yashinjwe kwinjiza mu gihugu intwaro zakoreshejwe mu bitero byagabwe i Rusizi (Amafoto) –

    Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 21 Mata 2021, Ubushinjacyaha bwasoje busobanura imiterere y’ibyaha biregwa Col Nizeyimana Marc birimo uko yatoranyaga abarwanyi bifashijwe mu bitero byagabwe ku butkana bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Kuri uyu wa Kane, Urubanza rwakomeje Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ibyaha bitandatu biregwa Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani.

    UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

    10:35: Iburanisha rirasubitswe mu kanya k’iminota 15. Rirasubukurwa Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Matakamba Jean Berchmans.

    10:29: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko grenade yatewe mu gitero cyagabwe imbere y’akabari ka Stella mu Mujyi wa Kamembe, yari yatanzwe na Matakamba.

    Iki gitero cyari kigamije kwica abaturage ndetse abakirokotse batanze ubuhamya bwerekana ko cyabateye ubumuga buhoraho.

    Habimana yavuze ko ibyo bikorwa yabikoze abizi neza ko ari icyaha kandi akaba yarabikiye abarwanyi ba FLN intwaro ndetse yagiye no muri bimwe mu bitero bagabye, bikagira ingaruka ku baturage b’abasivili.

    Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin

    10:20: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yakomeje asobanura icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko Matakamba ashinjwa kwinjiza intwaro n’amasasu mu gihugu, ndetse yifashishijwe mu bitero bitandukanye birimo icyagabwe ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’Ikigo cya Gisirikare.

    Matakamba yavuze ko Bizimana Cassien yahawe kubika imbunda kuko yakekaga ko Ntibiramira Innocent ashobora kuzibisha.

    Andi mafoto y’ababuranyi mu rukiko

    10:14: Umushinjacyaha Habimana yavuze ko abinjijwe mu bikorwa by’iterabwoba na bo mu mabazwa atandukanye bashimangiye ko Matakamba ari we wabashishikarije kwinjira mu bikorwa byo kugaba ibitero muri Rusizi.

    10:07: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko Matakamba ashinjwa icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Matakamba yasobanuye ko FLN yayimenye binyuze kuri Bugingo Justin bahuriye ku isoko i Bukavu. Yamutumye ku witwa Ntibiramira Innocent muri Gicurasi 2019, yemeye ko bajyana i Bukavu. Bahageze yasanze Bugingo ari kumwe na Bizimana Cassien.

    Bugingo na Bizimana babasabye ko bakorana bakajya babaha amafaranga, banababwira ko batakiri muri FDLR ahubwo bari muri CNRD.

    Iyo gihe babasabye ko bajya babaha amakuru, bakanafasha ingabo za FLN kujya babambutsa mu Burundi.

    Nyuma y’igihe, Bugingo yababwiye ko inzira yo kunyura mu Burundi bayihinduye ariko abasaba ko babafasha kugaba ibitero muri Rusizi.

    Matakamba yabwiye Bugingo ko atazi kurasa ariko amushakira Byukusenge Jean Claude wari warabaye muri FDLR.

    • Ibyaha Matakamba Jean Berchmans ashinjwa

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    10:04: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin ni we ugiye gusobanura ibyaha bishinjwa Matakamba Jean Berchmans.

    Matakamba ni mwene Byakatsi Célestin na Mukanganizi Verdiane. Yavukiye mu Kagari ka Kagarama, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba mu 1962.

    Yashakanye na Mukandutiye Judith, bafitanye abana 10. Yunganiwe na Me Mukaruzagiriza Marie Chantal.

    09:55: Bizimana Cassien anashinjwa gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Bizimana yahaye Matakamba Jean Berchmans na Motard Damascène grenade ndetse zajugunywe ahantu hahurira abantu benshi. Yavuze ko muri izo grenade harimo iyajugunywe imbere y’akabari kitwa Stella mu Mujyi wa Kamembe.

    Matakamba mu nyandikomvugo ye yagaragaje ko grenade yatewe muri Kamembe, ari iyo yahawe na Bizimana Cassien.

    Yavuze ko icyo gitero kijya kuba Damascène yagiye kuzana grenade muri Congo, azihisha mu murima, avanamo eshanu. Nyuma y’iminsi ibiri yabwiwe guha Nikuzwe Simeon ebyiri.

    Ubushinjacyaha buvuga ko grenade yatewe hafi y’Akabari ka Stella hari abo yakomerekeje kandi ko ubuhamya bwabo.

    09:45: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangiye asobanura icyaha cya gatanu kiregwa Bizimana Cassien cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko ibi bikorwa byakozwe na MRCD/FLN biciye muri Bizimana Cassien. Bimwe muri ibi bikorwa byakozwe na Bizimana Cassien ubwe, ibindi bikorwa n’abarwanyi bifashishije intwaro yari yabahaye.

    Ingabire Joyeux mu buhamya yahaye Ubushinjacyaha yavuze ko igitero cya grenade cyo muri Mutarama 2019, cyatwitse imodoka yo mu bwoko bwa RAV4.

    Mahoro Jean Damascène na we yavuze ko hari igitero cyo mu Karangiro cyatwitse imodoka ye ya Daihatsu, ndetse ubu buhamya bunashimangirwa n’ibivugwa na Bizimana Cassien n’abo bari kumwe bemeye ko babikoze.

    Bizimana Cassien yemeje ko yatwitse iyo modoka kandi ari we wari uyoboye icyo gitero. Icyo gihe yamennye ibirahuri by’imodoka, ayimenaho lisansi, arayitwika.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Bizimana yari azi neza ko gutwikira undi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Ati “Byari bigamije gutera abaturage ubwoba kuko ntacyo bari bakoze.’’

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    09:35: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko mu bitero bitandukanye byagabwe mu bice bitandukanye byari bigamije kwica abaturage.

    Yavuze ko ubwo Byukusenge Jean Claude [uregwa muri dosiye] wateye grenade hafi y’akabari kitwa Stella mu Kagari ka Kamashangi mu Mujyi wa Kamembe, yashakaga kwica abari bakarimo.

    Mu batanze ubuhamya harimo abagaragaje ko ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi byabagizeho ingaruka.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    09:31: Bizimana Cassien nk’umwe mu bagize umutwe wa FLN yinjije intwaro mu gihugu zirimo amasasu, imbunda na grenade azikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ashinjwa ko izo ntwaro yazikoresheje, izindi zigahabwa abo bakoranaga bakazifashisha mu kurasa abaturage bagamije kubica.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Bizimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yiyemereye ko yinjije intwaro zifashishijwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi.

    Yavuze ko yakoranaga na Shabani Emmanuel wamwerekaga inzira. Iyo yabizanaga byambutswaga na Matakamba Jean Berchmans wabikuraga i Nyabibwe aho FLN yari ifite ibirindiro. Yavuze ko yazanye imbunda ebyiri za Kalashnikov, grenade ebyiri n’amasasu 160.

    09:28: Umushinjacyaha Habarurema yatangiye gusobanura imiterere y’icyaha cya kane kiregwa Bizimana Cassien kijyanye n’ubwinjiracyaha nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    09:10: Umushinjacyaha Habarurema yasobanuye ko uruhare rwa Bizimana Cassien ari ukugambana na Bugingo, bateye intambwe mu gushishikariza abandi kwinjira muri uwo mugambi.

    Mu ibazwa rye, Bizimana yagize ati “Maze kuvugana n’abo bantu tuzakorana namubwiye [Jeva] ko nkeneye ibikoresho. Nazanye imbunda eshatu, grenade ebyiri n’amasasu 160.’’

    Bugingo yahuje Bizimana Cassien na Matakamba n’abandi babasaba ko babafasha ibyo bikoresho bikambutswa.

    Bizimana avuga ko we na Shabani bafashe intwaro bazigeza ku Mugezi wa Rusizi, hanyuma za ntwaro bazihambira mu ishashi nini barazambutsa.

    09:00: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangiye asobanura uko Bizimana Cassien yakoze icyaha cya gatatu cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Bizimana Cassien wari umaze koherezwa na Gen Jeva mu Mujyi wa Bukavu aho yateguraga ibitero azagaba mu Karere ka Rusizi.

    Akihagera yabonanye na Bugingo Justin wari uhagarariye FLN mu Mujyi wa Bukavu.

    Aba bombi baje gushishikariza abandi kwiyunga kuri bo, babona Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon ndetse na Matakamba Jean Berchmans, bagombaga kubafasha mu bikorwa by’iterabwoba byagabwe muri Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Bizimana Cassien yabashakiye ibikoresho bazajya bakoresha mu kugaba ibitero ndetse abafasha kubyambutsa binyuze mu Mugezi wa Rusizi.

    08:49: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuye ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe bishinjwa Bizimana Cassien.

    Bizimana ashinjwa kuba muri FDLR Foca na FLN. Akiri muri FDLR yavuraga abarwanyi babaga bakomeretse. Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD, mu gice cyajyanye na Gen Irategeka Wilson aho yinjiye mu gisirikare cya CNRD akaza gufatwa afite ipeti rya Sous Lieutenant.

    Muri FDLR yari umusivili, muri CNRD ahageze ahabwa amahugurwa ya gisirikare ndetse binatuma ahabwa ipeti. Ku wa 23 Ukwakira 2019 ni bwo yafashwe.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine
    • Ibyo wamenya kuri Bizimana Cassien

    Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani ni mwene Gasigwa Donatien na Nyirahavugimana Leontie. Yavutse 18 Kamena 1974, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Gafunzo, Segiteri ya Mukoma. Yashakanye na Mukamana Chantal. Yunganiwe na Me Murekatete Henriette.

    • Ibyaha Bizimana Cassien ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    -  Kuba mu mutwe w’ingabo utemewe

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    -  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

    08:43: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yatangiye asobanura imiterere y’ibyaha bitandatu bishinjwa Bizimana Cassien.

    Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    [KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


  • Bugesera: Umusaruro w’igikoni cy’Umudugudu mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana –

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje kurandura imirire mibi mu mwaka wa 2024 aho abana bafite iki kibazo bazava kuri 33% bakagera kuri 19%. Iyi ntego izagerwaho hifashishijwe kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye no kwita ku bana babo.

    Abaturage bo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mwogo ni abahamya b’uburyo igikoni cy’Umudugudu cyahinduye ubuzima bw’abana babo nyuma y’uko abari bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bigishijwe guteka indyo yuzuye.

    Ubu buryo babwigishwa n’abajyanama b’ubuzima nyuma yaho bahuguriwe na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

    Ahishakiye Angelique utuye mu Mudugudu wa Rukira mu Kagari ka Rugunga mu Murenge wa Mwogo, yavuze ko umwana we wari ufite imyaka ibiri yapimwe n’umujyanama w’ubuzima agasanga afite ibiro bine n’andi magarama make, yarazingamye ku buryo buteye agahinda.

    Ngo iyo abantu bamubazaga niba umwana we nta yindi ndwara arwaye yabasubizaga ko ntayo akumva ko umwana we azagera aho agakura neza.

    Ati “ Mbere ntaraza hano napfaga gutekera umwana uko mbonye, nafataga nk’ibijumba nkagerekaho ibishyimbo nkumva ko muhaye ibiryo byamugirira umumaro abajyanama b’ubuzima bamupimye basanga ari mu mutuku, sinarinzi ko habaho imboga zongerera intungamubiri umwana.”

    Ahishakiye yavuze ko ubu umwana we amaze kugira ibiro umanani ndetse ngo bitewe n’ibiryo agaburirwa abona ibiro bye bikiyongera cyane.

    Ati “Hano batwigisha guteka, mbere sinarinzi ngo ndabyuka ntekere umwana igikoma mbone kujya mu murima, narabyukaga bya bijumba naraye ntetse akaba aribyo njyana mu murima, ariko ubu ndazinduka nkamutekera igikoma nkanamutekera ibiryo nkabijyana mu murima mbipfundikiye ku buryo abirya bigishyushye.”

    Mukandayisenga Josephine utuye mu Kagari ka Gitaba mu Mugudu wa Gisaso we avuga ko umwana we yapimwe ibiro asanga afite bitanu nyamara afite umwaka n’igice, icyo gihe ngo umwana we yasanzwe mu mutuku amerewe nabi cyane.

    Ati “ Urebye nabiterwaga n’ubushobozi buke hamwe no kutamenya guteka neza indyo yuzuye, ibyo byose rero byampuriragaho ugasanga umwana abigendeyemo ntarye neza.”

    Mukandayisenga yavuze ko bimwe mu byo yigiye ku gikoni cyo ku Mudugudu ari uko amafaranga yose yaba afite yayakoresha mu gutekera umwana we neza.

    Ati “ Ubu namenye ko amafaranga 500 Frw ashobora guhaza umwana wanjye kuko naguramo ibifite intungamubiri ku buryo umwana wanjye arya neza, mu minsi mike maze hano umwana wanjye yiyongereyeho ibiro ku buryo nanjye ngiye gukomerezaho ntasubire inyuma.”

    Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Misatsi mu Kagari ka Gataba, Mukarwego Drocella, yavuze ko umwaka ushize bagitangira gupima abana muri uyu Murenge bahasanze abana 63 bafite ikibazo cy’imirire mibi barimo batanu bari mu mutuku n’abandi 58 bari mu muhondo, aba bana barabakurikiranye ngo bakabagaburira ku gikoni cy’umudugudu kugeza ubwo hasigaye abana icumi gusa.

    Ati “ Dufite ibipimo dukoresha dupima ikizigira ubundi tukanamupima ibiro n’uburebure bwe, ibi iyo tubikoze tubona niba umwana akura neza cyangwa niba asubira inyuma mu mikurire, ibi iyo tubikoze mu bana bose dufite tubona abakwiriye kwitabwaho.”

    Mukarwego avuga ko imyumvire, ubukene no kutamenya guteka neza biri mu bidindiza imikurire y’abana hirya no hino, yavuze ko iyo babahurije ku gikoni cy’umudugudu bibafasha kubona indyo yuzuye.

    Ati “ Iyo tubazanye ku gikoni cy’umudugudu dutekera hamwe indyo yuzuye, nkabikora bareba, nkababwira nti uyu ni umuceri utera imbaraga, izi ni imboga zirinda umubiri indwara, ibi ni ibishyimbo byubaka umubiri ku buryo bamenya buri kimwe n’umumaro wacyo hari nubwo bambaza akamaro k’igi nkabasobanurira bakabimenya.”

    Uyu mujyanama w’ubuzima yavuze ko buri mubyeyi iyo avuye ku gikoni cy’Umudugudu bamukurikirana bakamutegeka gukora akarima k’igikoni iwe mu rugo kugira ngo ajye abona aho akura imboga, yavuze ko buri mubyeyi bakomeza kumukurikirana kugeza umwana akuze.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mwogo, Muhoza Jean, yavuze ko igikoni cy’Umudugudu hamwe n’amarerero biri mu byifashishwa mu kwita ku bana bafite ikibazo cy’imirire mibi muri uyu Murenge.

    Uyu muyobozi yavuze ko kuri ubu bagenda bakurikirana imiryango itandukanye bareba icyatumye abo bana bagira ikibazo cy’imirire mibi aho hari aho basanze biterwa n’amakimbirane aba agaragara mu miryango yabo hakabaho kubanza kuyakemura.

    Ababyeyi bafite abana bagaragara mu mutuku ndetse no mu muhondo bagaburirirwa ku gikoni cy’umudugudu kugeza umwana agaruye ibiro bimukwiye

    Ahishakiye yavuze ko umwana we amaze kwiyongeraho ibiro bine abikesha kugaburirirwa ku gikoni cy’umudugudu

    Indyo yuzuye ihabwa buri mwana wese ugaburirirwa ku gikoni cy’umudugudu

    Umujyanama w’ubuzima, Mukarwego Drocella yavuze ko ku gikoni cy’umudugudu bahigishiriza ababyeyi guteka indyo yuzuye kandi ko bifasha benshi

  • Ubumuga bwe butuma benshi badapfa kumenya ko afite imyaka 20 y’amavuko #rwanda #RwOT

    Iyi nkumi y’imyaka 20 ituye mu Karere ka Gisagara aho akunze kuba yikinira agapira n’abana b’abahungu.

    Uyu mukobwa na we wifata nk’abahungu, avuga ko akunda ruhago ku buryo hari igihe yajyaga yifuza kuzasimbura kabuhariwe Lionel Messi.

    Ati 'Nari nzi ko nzasimbura Messi gusa ubumuga bwanjye ntibunyoroheye.'

    Uyu mukobwa ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije, ngo umubyeyi we yamujyanye ku ishuri ariko abandi bana baramunnyega bituma abanza kwanga ishuri.

    Gusa ngo nyuma yaje gusubira mu ishuri ndetse ubu amaze kumenyera akaba ari n’umuhanga mu masomo anyuranye nk’imibare, icyongereza ndetse na siyansi.

    Umubyeyi we avuga ko uretse ubumuga bw’umukobwa we, ariko mu buzima busanzwe afite imitekerereze y’umuntu usanzwe ndetse ko akunda gukora uturimo rwo mu rugo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Ubumuga-bwe-butuma-benshi-badapfa-kumenya-ko-afite-imyaka-20-y-amavuko

  • Espagne : Umugabo ari kuburana ku cyaha cyo kwica nyina umubyara yarangiza akamurya #rwanda #RwOT

    Alberto Sánchez Gómez w’imyaka 28 y’amavuko, yafashwe muri 2019 ubwo abaporisi bamusangaga mu nzu ya nyina María Soledad Gómez wapfuye afite imyaka 66 y’amavuko.

    Umuturanyi w’uriya nyakwigendera yahamagaye Polisi nyuma yo kugira amakenga ku buzima bw’uriya mubyeyi wishwe n’umuhungu we.

    Ubwo abapolisi bajyaga gufata uyu mugabo ngo basanze ibice by’umubiri w’uriya nyakwigendera bisandagaye mu nzu.

    Ndetse ngo bimwe mu bice by’umubiri yari yabitunganyije kugira ngo abiteke mu gihe ibindi yari yabishize mu masashi kugira ngo abishyire muri Frigo bitangirika.

    Uyu mugabo we avuga ko atibuka neza niba koko yarishe nyina cyangwa niba yaramuriye koko. Gusa bivugwa ko afite ikibazo cyo mu mutwe.

    Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko igipolizi cya kiriya gihugu cyari kizi ihohoterwa uriya mugabo akorera nyina.

    Gusa na none uyu mugabo ushobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, yigeze kwemera ko yanize nyina ndetse ko yariye bimwe mu bice by’umubiri we ibindi akabiha imbwa.

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Espagne-Umugabo-ari-kuburana-ku-cyaha-cyo-kwica-nyina-umubyara-yarangiza-akamurya

  • Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura. #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa kabiri wa gicuti ku ruhande rw'ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports yo yakinaga umukino wayo wa mbere wanarangiye iyi kipe yambara umweru n'ubururu yitwaye neza itsinda ibitego bibiri ku busa byatsinzwe na Manace Mutatu Mbedi na Sugira Ernest.

    Ni umukino wabereye kuri sitade y'Akarere ka Bugesera, utangira amakipe yombi akinira umupira mu kibuga hagati bisa naho abatoza bombi babanje kwigana ngo barebe uko buri umwe yateguye uyu mukino kugeza ubwo iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

    Nyuma yo kuva mu kiruhuko ikipe ya Rayon Sports niyo isa naho yagarukanye ubushake kurenza Bugesera FC, kuko yakoze impinduka zaje no kuyiha umusaruro kuko Nshimiyimana Amran wari kapiteni yasimbuwe na Mudacumura Jackson uzwi nka Rambo, Drissa Dagnogo yasimbuwe na Sugira Ernest ndetse Sekamana Maxime asimburwa na Manace Mutatu Mbedi.

    Nyuma yo gusimbuza byakozwe n'ikipe ya Rayon Sports byaje gutanga umusaruro ubwo hari ku munota wa 67 w'umukino Manace yaje kuyibonera igitego kimwe, cyaje gukurikirwa n'igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest mu minota ya nyuma y'umukino.

    Muri uyu mukino kandi habonetsemo amakarita abiri atukura yahawe buri ruhande bitewe n'uko abakinnyi batumvikanye, ku ruhande rwa Bugesera FC umukinnyi wo hagati Raphael yahawe ikarita y'umutuku kubera kutumvikana na Mudacumura Rambo wa Rayon Sports we wahawe ikarita ya kabiri y'umuhondo ibyara itukura.

    Bugesera FC yakinaga umukino wayo wa kabiri nyuma yaho mu mukino wa mbere yanganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe, mu gihe Rayon Sports yo yakinaga umukino wayo wa mbere yitegura gukina indi mikino ya gicuti harimo uwo bazahura n'ikipe ya Police FC.

    Mu yindi mikino ya gicuti iteganyijwe kuri uyu wa kane ku isaha ya Saa cyenda ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC irakina na Rutsiro FC mu mukino uri bubere kuri Sitade Amahoro i Remera naho Kiyovu Sport Club yo irakira ikipe ya Police FC bo bakinire kuri Sitade ya Mumena.

    The post Sugira Ernest na Manace Mutatu Mbedi bafashije ikipe ya Rayon Sports gutsinda Bugesera FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo amakarita abiri atukura. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sugira-ernest-na-manace-mutatu-mbedi-bafashije-ikipe-ya-rayon-sports-gutsinda-bugesera-fc-mu-mukino-wa-gicuti-wabonetsemo-amakarita-abiri-atukura/