Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Umudugudu uzajya ugaragaramo ibiyobyabwenge, uwuyobora azajya abibazwa –

    Yavuze ko umudugudu uzajya ugaragaramo ibiyobyabwenge, uwuyobora azajya abibazwa mu gihe atabitanzeho raporo.

    Igice kinini cy’Akarere ka Nyagatare gikora kuri Uganda bikaba byaba indiri y’abakora ibyaha byambukiranya imipaka cyane abacuruzi bw’ibiyobyabwenge.

    Aka karere kagiye kagaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye birimo inzoga z’inkorano n’ibindi, abakurikiranira hafi bavuga ko nta mbaraga zihagije abayobozi bo mu nzego z’ibanze bashyiramo mu guhashya abakora ibi bikorwa.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi ari cyo gishobora guhashya ibyaha byambukiranya imipaka nk’ibyo.

    Ati “Nzi ko abaturage benshi bo muri aka Karere ka Nyagatare banga ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, abake aribo bashyigikiye ikoreshwa ryabyo. Niba ababyanga aribo bake twabuze iki ngo abo nabo bashire?”

    “Icyabuze ni ugusenyera umugozi umwe ababikora bagahagarikwa mu buryo bwiza cyangwa bubi.”

    Ku ruhande rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko bitumvikana ko umudugudu ushobora kunyuzwamo ibiyobyabwenge cyangwa magendu abayobozi bawo ntibabimenye.

    Ati “Ntabwo bibaho ko mu mudugudu wawe hacamo kanyanga cyangwa ibiyobyabwenge ngo ntubimenye ibi ntibibaho. Ntwabwo waba uri umukuru w’umudugudu ngo uyoberwe ko habamo magendu, ko biba ihene mukabimenya.”

    “Rero n’ibiyobyabwenge tubihashye tubyumvikaneho ko bigomba gushira tubahige bukware, kuko aho babika murahazi amakuru kuri byo murayafite. Ndasha ko duhagarika kanyanga burundu.”

    Yakomeje avuga ko umudugudu uzajya ufatirwamo kanyanga, magendu n’ibindi biyobyabwenge bitaratanzwemo raporo umuyobozi wawo azajya abibazwa.

    Ati “Twumvikanye n’abayobozi ko umudugudu, akagari n’umurenge bizajya bigaragara bicururizwamo ibiyobyabwenge, uwo muyobozi azajya avaho.”

    Abayobozi muri aka karere babwiye Radio Rwanda ko biyemeje gufatanyiriza hamwe n’abaturage kumenyekanisha amakuru y’aho ibiyobyabwenge biri.

    Umwe yagize ati “ Iyi mihigo twasinye tugiye kuyishyira mu bikorwa dufatanye n’abaturage gushaka amakuru y’ahari ibiyobyabwenge, tuzabasha kubihashya vuba.”

    Uturere twegereye imipaka dukunda kugaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na magendu ariko abayobozi b’inzego z’ibanze babihagurukiye babihashya bigakunda.

    Minisiteri Gatabazi yasabye abobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Nyagatare gutanga amakuru y’ahacururizwa ibiyobyabwenge

  • Ikuruti mu gusesa amasezerano nkabagura amas… – #rwanda #RwOT

    Ese ni iki kibiri inyuma? Ni inde wunguka, ni inde uhomba?. Umuziki nyarwanda uri ahantu tutakwita heza dore ko benshi mu bawukora ubukungu butifashe neza ndetse harimo n’abo bivugwa ko kubona amaramuko biri kuba ingumi.

    Icyorezo cya Covid-19 kimaze iminsi igera kuri 403 kigeze mu gihugu cy'u Rwanda kuva umuntu wa mbere yagaragara mu Rwanda kuwa 13 Werurwe 2020, ibikorwa bihuza abantu byarahagaze ari naho harimo ibitaramo abahanzi bakoraga basusurutsa abakunzi babo. Aha ni naho umubare munini w’abahanzi wakuraga amaramuko dore ko benshi kubyaza umusaruro ibihangano bakoresheje ikoranabuhanga batari basobanukirwa uko bikorwa neza!

    Ku rundi ruhande abahanzi benshi mu minsi yashize bari bamaze gusa n’abihuuza n'abashoramali babaga babategerejemo inyungu ndetse no kuzamura umuziki wabo ukagera ku rwego rwiza. Kuri uyu munsi ariko abahanzi n'ibi bigo birebera inyungu zabo bari gutandukana ku bwinshi. Abandi benshi bikoranaga ku giti cyabo nabo barahagaze bakaba bari guhozwa ku nkeke n'abakunzi babo, ibintu bifatwa nk’aho aba bakunzi b’abahanzi bameze nk’abari gushaka gukama ibimasa kubera amikoro macye aba bahanzi bafite.

    Ese ni izihe nzira umuhanzi yabonamo amafaranga muri iyi minsi?

    Hirya no hino ku Isi abahanzi benshi bari kubyaza umusaruro ikoranabuhanga bacuruza indirimbo zabo ku mbuga zitandukanye mu buryo bumwe cyangwa ubundi, muri ubu buryo bwo gucuruza umuziki harimo ubuzwi nka Music streaming ndetse hakaza no kugurisha ku mbuga nsakazamashusho arizo zihatswe na Youtube ya Google,inc.

    Ku rundi ruhande, Abahanzi bo mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere ndetse n'ikoranabuhanga rikiri kwishakisha birasa n’ibigoye, gusa abazi ubwenge bafashe iya mbere ndetse ntabwo babayeho nabi cyane!

    Mu mu minsi ishize umuhanzi Diamond wo muri Tanzania yasinyanye amasezerano na Mziki yo kumucururiza indirimbo ahabwa akayabo kagera kuri miliyari 5 Rwf ibi akaba abicyesha gukora ubutagoheka dore ko byagorana kubona ukwezi kwirenze nta gikorwa kiremereye akoze yaba indirimbo nshya cyangwa igitaramo.

    Ikindi ni uko abahanzi bo mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere bajya bakora indirimbo bafite intego y'isoko mpuzamahanga kurusha ibihugu batuyemo. Uhise wibaza uti 'Bazaba batahagije n’isoko ryo mu bihugu batuyemo bagere kuri mpuzamahanga?'

    Ku muhanzi ushaka guhora mu mitwe y’abakunzi be bimusaba gukora cyane! Urugero ku bahanzi ba hano muri Africa bahora ku isonga, bijya bigorana ko yamara ukwezi nta ndirimbo n’imwe cyangwa iyo agaragayemo y'undi muhanzi.

    Gusa hano mu Rwanda si uko bimeze, abahanzi benshi twakwita ko ari ibikomerezwa bazi ko gukora neza ari ugukora indirimbo imwe mu mezi 3 cyangwa 4, nyamara ibi bituma benshi bamwibagirwa ndetse bikadindiza Isoko ry'ibiraka yakabonye mu kwamamariza abafite ibikorwa.

    Ese uwaburira hamwe ntiyabonera ahandi? Ni ikihe kibazo gituma abahanzi n'ababacungira inyungu bikomeje kuzamba?

    Umunyarwanda w'umuhanga yaragize ati 'Abasangiye ubusa bitana ibisambo', benshi mu bahanzi bari gutandukana n'ababarebera inyungu z'umuziki wabo kubera ikibazo cy'ubukungu kitameze neza ndetse abandi hari abatari kumvikana bitewe n'imyitwarire y'abahanzi.

    Mu buryo busanzwe kandi buzwi bwakoreshejwe n'ibihugu byageze kure ni uko kugira ngo umuziki ukure ugere kure, abawukora bahuza imbaraga kandi bakagira intumbero yo kubaka ibintu biramba.

    Mu kiganiro twagiranye n'umwe mu bakora itangazamakuru mu Rwanda utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati 'Umuziki nta gihe n'iki na kimwe uzigera ugera aho abakunzi bawo bifuza ko ugera mu gihe abahanzi, abanyamakuru, aba producers na Labels bitari gukora'.

    Yunzemo agira ati 'Ubu abanyamakuru benshi bari gukora mu gisata cya Showbiz benshi ntabyo bazi neza, bamwe muri bo ni ugushaka amaramuko ndetse n'ababizi bahora bacengana n’abahanzi bityo bigatuma umuziki ukomeza kuba igikuri'

    Ese ni izihe ngaruka zizava mu kutumvikana hagati y'abakora umuziki?

    Ku ruhande rw'umuhanzi, azahomba cyane cyangwa yunguke bitewe n'umuhate! Gusa nanone ntawavuga ko guhuza amaboko bifite icyo bimariye umuziki nyarwanda. Hari abahanzi bagiye batandukana n’abarebera inyungu zabo nyuma baza gutera imbere, gusa hari n’abandi batandukanye nabo biza kubabyarira kugenda biguru ntege.

    Ubu wibajije ibyo Christopher Muneza arimo nyuma yo kuva muri Kina Music byakuyobera, kwibaza iherezo rya Charly na Nina nyuma yo kuva mu maboko ya Manager Muyoboke Alex niba ari ryiza waba umeze nk’uri gusetsa imikara. Hari benshi bagiye batandukana na Label bikarangira bakomeje aho twavugamo nka Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie ukunze gutazirwa ‘Munyakazi’ nyuma yo kuva muri Super Level yateye intambwe igaragarira buri wese.

    Itsinda ‘Charly na Nina’ hamwe n’uwahoze ari umujyanama wabo  

    Abarimo Amalon watandukanye na 1k Entertainment, Queen Cha watandukanye na The Mane na Fireman watandukanye na Tacona bari bamaranye amezi 8 imukoreshereje indirimbo 1 gusa, ese twitege iki kuri aba bahanzi?. Aba bose barashoboye wenda reka turebe ko hari icyo bazaha abakunzi babo babategereje ku ruhando rwa muzika nziza kandi ibanyuze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104964/ikuruti-mu-gusesa-amasezerano-nkabagura-amasuka-abahanzi-nyarwanda-nibigo-birebera-inyungu-104964.html

  • Moses Turahirwa yakoze igishushanyo cyo kwibu… – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda n'Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu rwego rwo kwibuka byihariye Umwamikazi Rosalie Gicanda n'abandi bagore bishwe muri Jenoside, umuhanzi w'imideli Moses Turahirwa yakoze igishushanyo cyo kubunamira.

    Ni igishushanyo cy'abagore bateze urugori mu ruvangitirane rw'amabara n'undi wambaye ijipo n'inkweto ndende ifite amabara ahuje n'imiterere y'igishushanyo cya mbere.

    Moses Turahirwa yanditse kuri konti ye ya Twitter, kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2020, avuga ko yakoze iki gishushanyo mu rwego rwo Kwibuka 'Umwamikazi Gicanda n'abandi bagore bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi'. Ati 'Urumuri rwanyu ntiruzazima.'

    Uyu muhanzi w'imideli wahiriwe n'isoko, yavuze ko imitekerere y'iki gishushanyo ari 'urukundo n'umurava bishamikiye ku mutima'. Avuga ko atazasubiramo iki gishushanyo kandi ko kitazagurishwa

    Mu 2017, Ikigo cy'Ibarurishamibare (NISR) cyagaragaje ko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari 309, 368. Muri bo 58% by'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igitsinagore.

    Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside wabaye tariki 13 Gicurasi 2018 mu Murenge wa Nyamata mu Akagari ka Kayumba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana yatangaje ko abarokotse Jenoside barenga ibihumbi icyenda bakuweho imyanya ndagabitsina.

    Ati 'Mu barokotse Jenoside hari abaciwe imyanya ndangabitsina bagera kuri 3% (barenga 9,000 bakuwe mu ijanisha). Rwose hari abana b'abahungu ubu baciwe ibitsina ukabona bagenda ariko nta byo bagira”.

    Ibarura ryakozwe mu 2021 rigasohoka mu 2014, rivuga ko Abatutsi bishwe muri Jenoside bamenyekanye amazina bagera kuri 1,074,057. Muri bo 53.8% bari abana bafite hagati y'umunsi umwe n'imyaka 24.

    Umuhanzi w'imideli Moses Turahirwa yakoze igishushanyo cyo Kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda wishwe tariki 20 Mata 1994 n'abandi bagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi



    Moses Turahirwa washinze inzu y'imideli ya Moshions yavuze ko iki gishushanyo kitazashyirwa ku isoko kandi ko atazagisubiramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104988/moses-turahirwa-yakoze-igishushanyo-cyo-kwibuka-umwamikazi-rosalie-gicanda-nabandi-bagore–104988.html

  • Umwana wafashwe ku ngufu n’umugabo wa nyina bikamutera ubumuga, yashyikirijwe inkunga yo kwivuza -Amafoto –

    Uyu mwana witwa Mutoni afite inkuru yihariye. Ku myaka itatu yazahajwe bikomeye n’ihohoterwa yakorewe n’umugabo wa nyina wamufashe ku ngufu bikarangira bimuviriyemo ubumuga.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga AVEH Umurerwa, itsinda ryari riyobowe n’umukobwa w’umufotozi Kalisa Vestine benshi bazi nka Vessy, ryasuye aba bana mu rwego rwo kubashyikiriza inkunga yakusanyijwe yo gufasha uwo mwana.

    Kugira ngo uyu mwana avuzwe, byasabaga ko haboneka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwo inkuru ye yageraga ku mbuga nkoranyambaga, yakoze ku mitima ya benshi ibi bigaragazwa n’uburyo mu minsi itatu gusa aya mafaranga yari amaze kuboneka ndetse aranarenga.

    Mu gihe hari hakenewe miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, Kalisa yabwiye IGIHE ko yashyikirije iki kigo amafaranga yakusanyijwe angana na miliyoni enye.

    Kuri uyu wa Kane ubuyobozi bwa AVEH Umurerwa bwajyanye uyu mwana kwa muganga kugira ngo anyure mu cyuma barebe neza ikibazo afite.

    Kumunyuza mu cyuma bwari uburyo bwo kumenya neza ikibazo afite mbere y’uko bamujyana i Gatagara, ibitaro byemeye kumwitaho bakamukorera insimburangingo ariko akanigayo.

    Nyuma yo kubona inkunga, umwana yatangiye kuvuzwa

    Nyuma yo gushyikirizwa inkunga, Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko ubu bagiye gutangira urugendo rwo kuvuza uyu mwana.

    Icyakora ngo bagiye kubanza kumunyuza mu cyuma barebe neza ibibazo byose afite mbere y’uko ajyanwa i Gatagara kugira ngo akorerwe insimburangingo.

    Uyu mubyeyi yavuze ko mu gihe Mutoni yakwitabwaho neza akavurwa nta kabuza yakira, akiga akaba yazaniteza imbere akagirira n’igihugu akamaro.

    Inkuru ya Mutoni…

    Uyu mwana witwa Mutoni yabyawe n’ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n’amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme na we mu buryo bunyuranyije n’amategeko baza gutandukana.

    Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Mutoni amusigira umugabo wa kabiri.

    Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mwobo. Ku bw’amahirwe umwana yaje gukurwamo n’abaturanyi.

    Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko uyu mwana asambanyijwe, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere. Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza gupfa.

    Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

    Ati “Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk’abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.”

    Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw’ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

    Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

    Ati “Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n’igice cyo ku kuboko ntibikora.”

    Byari uruhurirane rw’ibirori…

    Tariki 21 Mata 2021 yari umunsi w’isabukuru y’amavuko y’uyu mugore w’umufotozi Kalisa Vessy, wafashe n’iya mbere mu gukusanya inkunga y’uyu mwana.

    Ku nshuro ya gatatu kuva yamenya iki kigo mu 2018, Kalisa yizihizanya isabukuru ye y’amavuko n’abana barererwa muri AVEH Umurerwa mu rwego rwo kwishimana nabo.

    Iki kigo afitanye nacyo amateka kuko mu 2019 yahambikiwe impeta n’umugabo we ubwo yamusabaga ko barushinga.

    Kimwe n’indi myaka ishize ku munsi we w’amavuko Kalisa ategura inkunga ashobojwe akayijyana muri iki kigo, akitwaza n’umutsima akatana n’aba bana mu rwego rwo gusangira.

    Byari uruhurirane rw’ibirori rero kuko uretse kuba yabashyikirije inkunga ya Mutoni, yanasangiye n’abana bo muri iki kigo ku mutsima w’isabukuru ye y’amavuko.

    Umufotozi Kalisa Vestine benshi bazi nka Vessy agihinguka muri iki kigo yakiranywe urugwiro

    Kalisa yabanje kuganiriza aba bana umwe ku wundi

    Aba bana baba bumvira umuziki kuri aka ka radiyo

    Kalisa yari yashyiriye aba bana ibyo bifashisha umunsi ku wundi birimo n’ibiribwa

    Basangiye barasabana

    Umunyana Cecile Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa aha umwe muri aba bana bombo

    Kalisa n’aba bana bamaze kuba umuryango umwe

    Byari ibyishimo kuri uyu munsi

    Wari umunsi mukuru w’isabukuru wa Kalisa, yakatanye umutsima n’aba bana

    Basangiye uyu mutsima

    Uyu mubyeyi yashimiye buri wese witanze kugira ngo inkunga yo kuvuza uyu mwana iboneke

    By’umwihariko uyu mubyeyi yashimiye umuryango wa Kalisa Vessy

    Umubyeyi uyobora iki kigo nawe yahawe impano yihariye y’umwenda wo kwifubika

    Uyu mubyeyi uyobora ikigo cya AVEH Umurerwa yavuze ko bagiye gutangira gushakisha inkunga y’abandi bana baharererwa

    Imbuto ni zimwe mu byo Kalisa yashyiriye aba bana barererwa muri AVEH Umurerwa

    Amafoto: Muhizi Serge


  • Uganda: Niba mudashoboye kugura ibiribwa imbere mu gihugu, mujyane impunzi zanyu – Minisitiri Onek abwira abayobozi ba PAM #rwanda #RwOT

    Minisitiri ushinzwe Impunzi no Gukumira Ibiza Hilary Onek yamaganye imvugo z'abayobozi ba PAM muri Uganda, bavuga ko ibiribwa byo mu gihugu bitujuje ubuziranenge, akaba ariyo mpamvu bajya guhahira impunzi mu mahanga, abasaba kugura ibiri mu gihugu bakwanga impunzi zabo bakazijyana ahandi.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu mutegetsi muri Uganda yibukije abayoboye ba PAM ko bose barya mu marestora ya Uganda bakanahaha mu masoko mu gihugu imbere ngo ntawe urapfa cyangwa se ngo arware, ababaza niba ikibazo cy'ubuziranenge kivuka iyo ari amafaranga menshi agiye gusohoka ajya mu baturage.

    Minisitiri Hilary Onek yavuze ko nta gahunda yo gutereta ihari, amafaranga akwiye kuguma mu gihugu ibiribwa bigahahwa muri Uganda, PAM yabyanga ikabwira HCR ikajyana impunzi, aho bahahira ibizitungira mu gihugu.

    Uyu mutegetsi yavuze ko igihugu kitazakira impunzi ngo kinajye kuzishakira ibyo kurya aho zishaka, ngo uwumva adashaka kurya ibyera muri Uganda adakwiye kuhaka ubuhungiro, kuko abahinzi bakeneye amasoko kandi HCR kujya guhaha mu mahanga ari agasuzuguro ku bahinzi b'iki gihugu.

    The post Uganda: Niba mudashoboye kugura ibiribwa imbere mu gihugu, mujyane impunzi zanyu — Minisitiri Onek abwira abayobozi ba PAM appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/22/uganda-niba-mudashoboye-kugura-ibiribwa-imbere-mu-gihugu-mujyane-impunzi-zanyu-minisitiri-onek-abwira-abayobozi-ba-pam/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-niba-mudashoboye-kugura-ibiribwa-imbere-mu-gihugu-mujyane-impunzi-zanyu-minisitiri-onek-abwira-abayobozi-ba-pam

  • Ubwiyunge mu Banyarwanda bugeze kuri 94,7% #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka itanu buzwi nka Rwanda Reconciliation Barometer 2020, ibyavuye mu bw’umwaka wa 2020, byerekana ko mu myaka itanu ishize ubwiyunge mu Banyarwanda bwazamutseho 2,3% kuko muri 2015 bwari buri kuri 92,5%.

    Iki gipimo cyo muri 2015 cyo cyari cyazamutseho 10% kuko ubumwe n’ubwiyunge bwo bwari bwavuye kuri 82,3% mu mwaka wa 2010.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidèle avuga ko Abanyarwanda bamaze kumva ko ubumwe bwabo ari bwo buzima bukwiye kubaranga.

    Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, Ndayisaba yagize ati 'Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda bwumvikana nk’imigenzereze y’abaturage bemera ko Basangiye ubwenegihugu, Umuco n’uburenganzira bungana.'

    Akomeza agira ati 'Barangwa n’ubwizerane, ubworoherane, ubwubahane, uburinganire, ubwuzuzanye, ukuri.'

    Avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda bemera ko bagomba gufashanya gukira ibikomere byatewe n’amateka mabi banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

    Muri ubu bushakashatsi, habajijwe abantu 12 600 bo mu ngo 324 zatoranyijwe muri buri Karere.

    Muri aba bantu babajijwe, harimo 9 720 b’abaturage basanzwe ndetse n’abandi 2 880 bo mu bigo bihuriramo abakozi benshi. Hakaba harabajijwe kandi abantu bo muri gereza eshanu (5) ndetse n’ibigo by’amashuri 55.

    Ubu bushakashatsi bwagarutse kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda ubu ifatwa nk’ishingiro ry’ubumwe bw’Abanyarwanda aho Abanyarwanda bemera Ubwenegihugu bwabo bari ku gipimo cya 98,6%.

    Ibi bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge kandi harimo Icyizere n’uruhare by’abaturage mu miyoborere biri ku gipimo cya 90,6%.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ubwiyunge-mu-Banyarwanda-bugeze-kuri-94-7

  • U Rwanda rwahawe miliyari 29 Frw ruzakoresha mu kugura inkingo za COVID-19 –

    Aya mafaranga akubiyemo miliyoni 15$ yatanzwe nk’inkunga mu gihe andi miliyoni 15$ ari umwenda uzishyurwa mu myaka 38 ariko ugatangira kwishyurwa nyuma y’imyaka itandatu.

    Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono kuri uyu wa 22 Mata 2021 n’impande zombi. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu gihe Banki y’Isi yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Rolande Pryce.

    Aya mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo kugeza inkingo za COVID-19 kuri bose kandi mu buryo bungana. Azakoreshwa mu kugura inkingo, kuzigeza ku bantu ndetse no kwishyura ikindi kiguzi kijyana na serivisi zo gutanga inkingo.

    Uretse ibijyanye n’inkingo za Coronavirus aya mafaranga azakoreshwa no mu kunoza izindi serivisi z’ubuzima zijyanye no gupima indwara karande ndetse n’izijyanye no kongerera umwuka abarwayi.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya mafaranga Leta y’u Rwanda yahawe azayifasha kugera kuri gahunda yihaye y’uko umwaka wa 2022 uzarangira nibura hamaze gukingirwa 60% by’Abanyarwanda bose.

    Ati “Guverinoma yashyizeho uburyo bukomatanyije bugamije guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu ndetse n’imibereho y’Abanyarwanda. Kugira ngo ubukungu bwacu bwongere kwiyubaka mu buryo bwuzuye kandi busubire uko bisanzwe, dukeneye gukingira nibura 60% bitarenze 2022. Ubu bufasha buzadufasha cyane mu kugera kuri iyi ntego.”

    Kugeza ubu Banki y’Isi imaze gutanga miliyoni 45$ mu bikorwa byo gutanga urukingo rwa Coronavirus mu Rwanda.

    Rolande Pryce yavuze ko Banki y’Isi itewe ishema no gufatanya na Leta y’u Rwanda mu bikorwa byo gukingira abaturage bayo.

    Ati “Gutanga urukingo ni izingiro rya gahunda ye Leta yo gutabara ubuzima bw’abantu ndetse no gufasha kongera gufungura ku buryo bwuzuye ibijyanye n’ubukungu no gusubiza igihugu mu nzira igana ku iterambere rirambye kandi ridaheza. Dutewe ishema no kuba abafatanyabikorwa b’iyi gahunda.”

    U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu ntangiriro za Werurwe, nyuma y’uko rwari rwakiriye inkingo 392 000 zirimo izo rwabonye binyuze muri gahunda yo kugeza inkingo ku bihugu bikennye izwi nka COVAX n’izo rwahawe nk’inkunga n’u Buhinde.

    Izi nkingo zatanzwe haherewe ku bari mu byago byo kwandura COVID-19 kurusha abandi barimo abakora mu nzego z’ubuzima, abakuze, abo mu nzego z’umutekano n’abanyamakuru.

    Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu barenga ibihumbi 349, inzego z’ubuzima zikaba zitanga icyizere ko mu minsi mike hazaboneka izindi nkingo zifashishwa mu gukingira ibyiciro bitandukanye by’abantu.

    Minisitiri w’Imari n’Igenambigambi, Uziel Ndagijimana n’Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Rolande Pryce bashyira umukono ku masezerano y’iyi nkunga

    U Rwanda rwahawe inguzanyo ya Miliyoni 30$ zirimo n’izo ruzifashisha mu kugura inkingo za COVID-19

  • Alyn Sano ari mu myiteguro ya nyuma y’irushanwa rya The Voice rigeze ku musozo –

    Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari mu myitozo ikaze isatira iya nyuma ndetse ari gukora ibishoboka byose kugira ngo azaheshe ishema igihugu.

    Ati “Kuva nagera hano Côte d’Ivoire, ntabwo nigeze nduhuka ahubwo ndi gukora imyitozo ubutitsa, nshaka kwerekana ko umuntu ashobora guserukira u Rwanda akazana igihembo n’ubwo akenshi iyo umuntu yagiye mu irushanwa nk’iri abizera ko ari butsinde baba ari mbarwa. Ndararikira Abanyarwanda kunshyigikira, ngiye gukora ibitangaza.”

    Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kuzitwara neza ku rubyiniro azaba afite n’ababyinnyi, bazamufasha akaba yizeye ko ntaho bagenzi be bazamucikira.

    Ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, Alyn Sano yahagurutse ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali anyura i Addis Ababa muri Ethiopia akomereza muri Côte d’Ivoire aho yari agiye muri iri rushanwa.

    Tariki 24 Mata 2021 ni ukuvuga ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, nibwo we na bagenzi be bazarushanwa. Iki gikorwa kizatambuka kuri Televiziyo Vox Africa saa tatu z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT, ubwo mu Rwanda bizaba ari saa tanu z’ijoro.

    Mu kiganiro na IGIHE, Alyn Sano yavuze ko yiha amahirwe 100% yo kwegukana iki gihembo.

    Ati “Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, niyo mpamvu niha amahirwe menshi. Nararikira abanyarwanda kuzamfasha kubyina intsinzi.”

    Muri Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y’Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya “The Voice Afrique Francophone”.

    Abanyarwanda bari bahatanye muri iri rushanwa barimo Ariel Wayz, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

    Aba bahanzi bafashwe amashusho y’ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo “Blind” aho uririmba abagize Akanama Nkemurampaka batakureba bakunda ibyo uri gukora bagahindukira bivuze ko iyo badahindukiye uba watsinzwe.

    Icyiciro cya kabiri ni “Battle”, aha babiri babiri barahatana bakaririmba barushanwa bityo uwitwaye neza akaba yahita akomeza undi agasezererwa.

    Icyiciro cya gatatu ni “Knockout”, aha naho babiri babiri baba bahatana, uwitwaye neza agakomeza uwarushijwe agahita asezererwa mu irushanwa.

    Ubu noneho igisigaye n’icya nyuma cy’iri rushanwa aho Alyn Sano na bagenzi 12 bazaba barushanwa mu buryo bwa “Live” kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze.

    Alyn Sano ahatanye n’abandi barimo abo mu bihugu nka Bénin, Togo, Sénégal na Côte d’Ivoire.

    “The Voice Afrique francophone” ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n’abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n’umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n’ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

    Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n’amashusho yayo ariko agahabwa n’igihembo cy’amafaranga ataratangazwa.

    Reba uko Alyn Sano yitwaye mu bindi byiciro

    Indirimbo za Alyn Sano ziheruka

    Ubwo Alyn Sano yavaga mu Rwanda

    Producer 37 MPH wakoze muri Coke Studio ari gufasha Alyn Sano mu myiteguro y’iri rushanwa

    Alyn Sano imyiteguro ayigeze kure

    Alyn Sano ari kumwe n’ababyinnyi bazamufasha

  • Imiterere y'ibyaha by'abagize icyiciro cy'abateye i Rusizi mu rubanza rwa Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bwatangiye gusobanura imiterere y'ibyaha burega abagize icyiciro cy'abakekwaho kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n'abandi 20.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 22 Mata 2021, Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka, n'ubundi rwahawe raporo ikubiye mu ibaruwa y'ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge ko umuburanyi Paul Rusesabagina atari bwitabire iburana ariko noneho urukiko ntirwiriwe ruyisoma nk'uko byari bisanzwe kuko nta gishya.

    Rusesbagina aracyatsimbaraye ku cyemezo ke cyo kutazitaba n'umunsi n'umwe igihe yahamagajwe n'urukiko.

    Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko ababuranyi bane bwasoje gusobanura imiterere y'ibyaha baregwa, bagize icyiciro cy'abakurikiranyweho kugaba ibitero muri Nyaruguru na Nyamagabe, abo ni Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman Rusesabagina Paul na Nizeyimana Marc.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye gukomeza gusobanura imiterere y'ibyaha by'abagize icyiciro cy'abakekwaho kugaba ibitero mu Karere ka Rusizi.

    Ni icyiciro ubushinjacyaha bwavuze ko kiyobowe na Bizimana Cassien  wiyita Bizimana Patience, akiyita  Passy akonge ra akaniyita Selemani.

    Ku byaha byo kuba mu mutwe w'iterabwoba no kuba mu mutwe w'ingabo utemewe ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko uko Bizimana Cassien  yabaye mu mitwe ya FDLR FOKA na FLN ya Rusesabagina na Nsabimana Callixte Sankara.

    Ubushinjacyaha bwashingiye ku bimenyetso byagezweho mu gihe cy'iperereza  maze buvuga ko yaba mu nyandiko mvugo ze bwite cyangwa iz'abo babanye, uyu Bizimana yabaye muri FDLR kuva yashingwa kugeza mu mwaka wa 2016 icitsemo ibice bibiri hakagira abasigara muri FDLR abandi bakajya mu mutwe wa CNRD ari nawo wavuyemo abarwanyi benshi bagannye umutwe wa FLN.

    Ubwo yabazwaga n'ubugenzacyaha bw'u Rwanda muri Nyakanga mu mwaka wa 2020, Bizimana Cassien  yavuze ko yahunze mu mwaka w'1994 ari umusirikare, ngo ageze muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo ajya mu nkambi ariko igihe Kabila yari ateye Republika Iharanira Demokarasi ya Congo yari mu bahunze bagenda barwana.

    Yakomeje avuga ko yageze Kisangani akaraswa hanyuma akagaruka inyuma akajya kuba Masisi, aho yamaze umwaka wose yivuza amasasu kugeza ubwo yinjiraga muri FDLR aho yavuraga abarwanyi babaga bakomeretse, gusa ngo yabarizwaga mu mutwe w'abaresistant barindaga impunzi.

    Mu mwaka wa 2016 ubwo FDLR yacikagamo ibice Bizimana Cassien yayobotse igice cya CNRD cyari kiyobowe na Gen.Willson Irategeka aza kwinjira mu ishuri rya gisirikare ryacyo, asohoka afite ipeti rya sous lieutenant mu mwaka wa 2017.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi yabwiye ubugenzacyaha ari nabyo yababwiye ntacyo ahinduye.

    Ibi kandi binemezwa na bamwe mubo babanye mu mitwe ya FDLR FOKA na FLN barimo na Nizeyimana Marc uri muri uru rubanza.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mutwe wa CNRD ari umwe muyishyize hamwe ikabyara FLN.

    Mu bindi bimenyetso bisobanura uko Bizimana Cassien yakoze ibyaha akekwaho birimo no kuba yaroherejwe mu Mujyi wa Bukavu aho yateguraga ibitero azagaba mu Karere ka Rusizi.

    Akihagera i Bukavu ngo yabonanye na Bugingo Justin wari uhagarariye FLN muri ako gace, bombi baje gushishikariza abandi baza kubona Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon ndetse na Matakamba Jean Berchmans nabo bari mu baburanyi muri uru rubanza.

     Aba ngo bagombaga kubafasha mu bikorwa by'iterabwoba byagabwe muri Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Bizimana Cassien ngo yabashakiye ibikoresho bazajya bakoresha mu kugaba ibitero ndetse abafasha kubyambutsa binyuze mu Mugezi wa Rusizi.

    Bizimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yiyemereye ko yinjije intwaro zifashishijwe mu bikorwa by'iterabwoba mu Karere ka Rusizi.

    Yavuze ko yakoranaga na Shabani Emmanuel.

     Iyo yazanaga ibikoresho byambutswaga na Matakamba Jean Berchmans yabikuraga i Nyabibwe aho FLN yari ifite ibirindiro.

    Yavuze ko yazanye imbunda ebyiri za Kalashnikov, grenade ebyiri n'amasasu 160.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko bizimana Cassien yemeje ko mu gitero cyagabwe  Karangiro we ubwe yatwitse Daihatsu kandi ari we wari uyoboye icyo gitero.

    Mu bandi baburanyi ubushinjacyaha bwasobanuye  imiterere y'ibyaha baregwa harimo  Matakamba Jean Berchmans uregwa ibyaha 4, hari kandi Shabani Emmanuel ushinjwa ibyaha 5 nabyo bifitanye isano n'ibya bagenzi be kandi bikarigirana n'iterabwoba.

    Hari kandi Ntibiramira Innocent na Byukusenge Jean Claude bashinjwa ibyaha 4 buri umwe.

    Kugeza ubu ubushinjacyaha bumaze kugaragaza imiterere y'ibyaha ku baregwa 9 muri 21 bari muri uru rubanza.

     Iburanisha rizasubukurwa tariki 28 na 29 Mata 2021, ubushinjacyaha bukomeza gusobanura  imiterere y'ibyaha bukurikiranyeho abandi baburanyi.

    Tito DUSABIREMA

    The post Imiterere y'ibyaha by'abagize icyiciro cy'abateye i Rusizi mu rubanza rwa Rusesabagina appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/22/imiterere-yibyaha-byabagize-icyiciro-cyabateye-i-rusizi-mu-rubanza-rwa-rusesabagina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imiterere-yibyaha-byabagize-icyiciro-cyabateye-i-rusizi-mu-rubanza-rwa-rusesabagina

  • Alyn Sano ari mu myiteguro ya nyuma y'irushanwa rya The Voice rigeze ku musozo – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE, yavuze ko ari mu myitozo ikaze isatira iya nyuma ndetse ari gukora ibishoboka byose kugira ngo azaheshe ishema igihugu.

    Ati 'Kuva nagera hano Côte d'Ivoire, ntabwo nigeze nduhuka ahubwo ndi gukora imyitozo ubutitsa, nshaka kwerekana ko umuntu ashobora guserukira u Rwanda akazana igihembo n'ubwo akenshi iyo umuntu yagiye mu irushanwa nk'iri abizera ko ari butsinde baba ari mbarwa. Ndararikira Abanyarwanda kunshyigikira, ngiye gukora ibitangaza.'

    Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kuzitwara neza ku rubyiniro azaba afite n'ababyinnyi, bazamufasha akaba yizeye ko ntaho bagenzi be bazamucikira.

    Ku Cyumweru tariki 18 Mata 2021, Alyn Sano yahagurutse ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali anyura i Addis Ababa muri Ethiopia akomereza muri Côte d'Ivoire aho yari agiye muri iri rushanwa.

    Tariki 24 Mata 2021 ni ukuvuga ku wa Gatandatu w'iki cyumweru, nibwo we na bagenzi be bazarushanwa. Iki gikorwa kizatambuka kuri Televiziyo Vox Africa saa tatu z'ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT, ubwo mu Rwanda bizaba ari saa tanu z'ijoro.

    Mu kiganiro na IGIHE, Alyn Sano yavuze ko yiha amahirwe 100% yo kwegukana iki gihembo.

    Ati 'Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, niyo mpamvu niha amahirwe menshi. Nararikira abanyarwanda kuzamfasha kubyina intsinzi.'

    Muri Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda batandatu bahagurutse i Kigali berekeza muri Afurika y'Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya 'The Voice Afrique Francophone'.

    Abanyarwanda bari bahatanye muri iri rushanwa barimo Ariel Wayz, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano.

    Aba bahanzi bafashwe amashusho y'ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo 'Blind' aho uririmba abagize Akanama Nkemurampaka batakureba bakunda ibyo uri gukora bagahindukira bivuze ko iyo badahindukiye uba watsinzwe.

    Icyiciro cya kabiri ni 'Battle', aha babiri babiri barahatana bakaririmba barushanwa bityo uwitwaye neza akaba yahita akomeza undi agasezererwa.

    Icyiciro cya gatatu ni 'Knockout', aha naho babiri babiri baba bahatana, uwitwaye neza agakomeza uwarushijwe agahita asezererwa mu irushanwa.

    Ubu noneho igisigaye n'icya nyuma cy'iri rushanwa aho Alyn Sano na bagenzi 12 bazaba barushanwa mu buryo bwa 'Live' kuri Televiziyo aho gufatwa amashusho ngo azabe ariyo ashyirwa hanze.

    Alyn Sano ahatanye n'abandi barimo abo mu bihugu nka Bénin, Togo, Sénégal na Côte d'Ivoire.

    'The Voice Afrique francophone' ni irushanwa ryo kuririmba ryitabirwa n'abanyempano baturuka mu bihugu byo muri Afurika bikoresha ururimi rw'Igifaransa.

    Iri rushanwa ryatangiye mu 2016 riri kuba ku nshuro yaryo ya gatatu. Ubwa mbere ryegukanywe n'umukobwa uturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Pamela Baketa, ubwa kabiri ryegukanwa n'ukomoka muri Togo witwa Victoire Biaku.

    Uwegukanye iri irushanwa akorerwa indirimbo imwe hamwe n'amashusho yayo ariko agahabwa n'igihembo cy'amafaranga ataratangazwa.

    Reba uko Alyn Sano yitwaye mu bindi byiciro

    Indirimbo za Alyn Sano ziheruka

    Ubwo Alyn Sano yavaga mu Rwanda

    Producer 37 MPH wakoze muri Coke Studio ari gufasha Alyn Sano mu myiteguro y’iri rushanwa

    Alyn Sano imyiteguro ayigeze kure

    Alyn Sano ari kumwe n’ababyinnyi bazamufasha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/alyn-sano-ari-mu-myiteguro-ya-nyuma-y-irushanwa-rya-the-voice-rigeze-ku-musozo