Category: Uncategorized

  • Mu gihe aba Dj benshi Covid-19 yabubikiye imb… – #rwanda #RwOT

    Nk’abibanda ku myidagaruro mu kiganiro na Sina Gerard twamusabye kugaruka kuri iki gisata atasize inyuma maze agaruka kuri byinshi birimo imishinga afite ariko biba urwenya cyane ageze aho ahuza iki gisata n'ubwurozi. Yasobanuye ukuntu kugeza magingo aya abandi ba Dj babuze akazi muri iki gihe kubera Covid-19 ariko abacurangira ingurube ze bo bakaba bakomeje kuyora ifaranga.

    Sina Gerard yahishuye uko aba Dj bacurangira ingurube ze bo bakomeje kuyora ifaranga mu gihe abandi Covid-19 yabubikiye imbehe

    Twabanje kumubaza tuti ‘Mukunda umuziki?’ Maze adusubiza agira ati 'Abanyamuziki bose barahari, ntubizi se ko muri fame y'ingurube zitunzwe n'umuziki amasaha 24 kuri 24. Tugira undi muziki utambuka ahangaha w’abakurikirana umuziki. Twagiye mu matungo turavu tuti kuki se ho bitagerayo byagezeyo rero abantu barakererewe'.

    Akiri aha twahise tumubaza ubwoko bw'umuziki ajya abona ingurube ze zikunda iyo azigendereye, maze asubiza agira ati 'Zikunda umuziki utuje, utuma zituza zikororoka neza. Dj yabonye akazi arakora, bagomba gusimburana uwo ku manywa naho undi agakora ijoro, abo nabo barabihemberwa'.

    Yakomeje avuga ko mu gihe abandi bahagaze bakaba abashomeri bamwe bagahindura imirimo abo mu matungo bo batigeze bahagarara ngo babure akazi kuko ari bwo akabo karushijeho gukomera no kuba kenshi.

    Sina amaze guhabwa ibihembo byinshi bishingiye ku guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi

    Mu bindi bikorwa uyu mushoramari afite bijyanye n'imyidagaduro harimo amashevare aho kuri ubu afite abayasiganwaho n'abashaka kubyiga ngo imiryango irafunguye. Afite ikipe y'umupira w'amaguru kandi yamaze kuzuza ikibuga kijyanye n'igihe yise icy'abanyarwanda kizajya kiberaho imikino itandukanye.

    Yavuze ko nta kabuza mu minsi iri imbere abantu bashobora kuzatangira kumva ikipe ye ifite imikino ya gicuti na APR na Rayon Sports n'andi makipe atandukanye. Afite Itorero abakorobate ndetse hari n'andi makuru avuga ko ari kubaka studio izajya ikorerwamo indirimbo z'abahanzi.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SINA GERARD

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104987/mu-gihe-aba-dj-benshi-covid-19-yabubikiye-imbehe-abacurangira-ingurube-za-sina-gerard-bo-b-104987.html

  • Ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga bashyiriweho amahugurwa yo kwigobotora ingaruka za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Byitezwe ko abagera ku 2000 bazahabwa aya mahugurwa, azatuma bubaka ubushobozi bwo guteza imbere imishinga yabo y'ikoranabuhanga binyuze mu kongererwa ubumenyi, ndetse by'umwihariko aya mahugurwa akazafasha mu guteza imbere abagore bitabira ibikorwa by'ikoranabuhanga.

    Ubumenyi buzatangwa muri aya mahugurwa buzaba imbarutso yo gufasha ibikorwa by'aba ba rwiyemezamirimo byagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19, ndetse no kwigira hamwe uburyo barushaho kuzamura umusaruro w'ibyo bakora.

    Aya mahugurwa azatangwa mu Kinyarwanda n'Icyongereza, akorwe mu buryo bw'ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Abayitabiriye bazigishwa uburyo bwo gusesengura ubucuruzi, gutegura umushinga, icungamutungo ndetse n'ubundi bumenyi bwatuma ibikorwa byabo bitera imbere.

    Kugeza ubu abagera ku 114 bamaze kwitabira aya mahugurwa, mu gihe abandi bari muri Rwanda ICT Chamber basabwa kwiyandikisha kugira ngo babone mahirwe, bakiyandikisha kuri bit.ly/AMI-ICT.

    Umuyobozi w'iguriro rikorera kuri internet rizwi nka Murukali, Yvette Uwimpaye, yavuze ko yishimiye aya mahugurwa kuko ayitezeho kuyungukiramo ubumenyi buzamufasha kurenga igihombo yahuye nacyo mu bihe bya COVID-19.

    Ati 'icyorezo cyagize ingaruka ku bucuruzi bwajye haba mu buryo bwiza no mu buryo bubi. Twagize abakiliya benshi batumiza ibintu kuri internet, ariko baguraga ibicuruzwa byangirika nk'ibiryo. Byari bikomeye kugera ku badukeneye bose kubera ingamba zashyizwe mu bijyanye n'ingendo.'

    'Ibi byagize ingaruka ku bikorwa byacu bituma tubura bamwe mu bakiliya bacu n'amafaranga. Nishimiye kuba umwe mu bazitabira aya mahugurwa kubera ko nshaka kugaruza amafaranga nahombye ndetse no kurushaho gutuma ubucuruzi bwanjye bwunguka.'

    Umuyobozi wa AIM mu Rwanda, Malik Shaffy yavuze ko aya mahugurwa azafasha ba rwiyemezamirimo benshi by'umwihariko ab'igitsina gore.

    Ati 'Ubu bufatanye burihariye kubera ko buzazamura umubare w'abagore bari mu nzego z'ubukungu bw'u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu gihe tuzamura umubare w'abagore muri iyi gahunda, ndashishikariza ba rwiyemezamirimo bose bari mu bijyanye n'ikoranabuhanga gusura urubuga rwacu kugira ngo bazitabire aya mahugurwa azabaha ubumenyi no kumenyana n'abantu babafasha kuzamura ubucuruzi bwabo.'

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ikoranabuhanga mu Rugaga rw'abikorera, Alex Ntare yavuze ko ubumenyi buzatangirwa muri aya mahugurwa buri mu byiciro bishobora kugirira akamaro ibigo by'ubucuruzi mu by'ikoranabuhanga uko byaba bingana kose by'umwihariko ibyagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ba rwiyemezamirimo mu by'ikoranabuhanga bashyiriweho amahugurwa azabafasha gukarishya ubumenyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-rwiyemezamirimo-mu-by-ikoranabuhanga-bashyiriweho-amahugurwa-azabafasha

  • Minisitiri w'Intebe Ngirente yasabye abashinjacyaha bashya kwirinda ruswa – #rwanda #RwOT

    Abashinjacyaha barahiye barimo babiri bo ku rwego rw'igihugu, batandatu bo ku rwego rwisumbuye ndetse n'abandi 15 bo ku rwego rw'ibanze.

    Muri uyu muhango witabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ubutabera Johnson Busingye, n'Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Minisitiri w'Intebe yibukije abashinjacyaha bashya ko bagomba gukora akazi kabo neza, kuko gafatiye runini ubutabera bw'u Rwanda.

    Yagize 'Umurimo w'Ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye kandi ufite uruhare runini mu guhesha isura nziza ubutabera bw'u Rwanda by'umwihariko. Ni umurimo usaba ubwitange, gukora cyane, kandi ugasaba ubwitonzi n'ubushishozi. Birasaba kuwukora kinyamwuga, mwuzuza neza inshingano mumaze kurahirira.'

    Yongeyeho ko kugira ngo aba bashinjacyaha buzuze inshingano zabo, ari ngombwa ko birinda ruswa yakunze kumvikana mu nzego z'ubutabera b'u Rwanda.

    Yagize 'Turabasaba gukora umurimo wanyu mwubahiriza amategeko, mwirinda kubogama, mwirinda ruswa, nk'uko byagiye biboneka hamwe na hamwe, n'ibindi byaha bifitanye isano nayo. Mujye muharanira iteka gutanga ubutabera bunoze kuri buri wese waje abagana'.

    Minisitiri w'Intebe kandi yasabye aba bashinjacyaha gushyira imbaraga mu gukora iperereza, ati 'Turabasaba gukoresha neza ububasha muhawe, ntimubukoreshe mu nyungu zanyu bwite, ahubwo mukabukoreshe mu nyungu z'igihugu. Muzihatire gukora iperereza ryimbitse, no gutegura neza amadosiye mbere yo kuregera inkiko'.

    Yashimangiye ko igihugu kibatezeho byinshi, kandi yizeza urwego rw'ubushinjacyaha ko Leta izakora ibishoboka byose ikabashyigikira mu kazi kabo ka buri munsi.

    Mu bashinjacyaha barahiye, harimo babiri bo ku rwego rw'igihugu ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa, wavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa birimo ruswa.

    Ninihazwa yagize ati 'Birumvikana ko tugomba kubyirinda, kugira ngo duheshe ishema urwego rw'ubushinjacyaha. Aka kazi gasaba ubwitange, imbaraga no kwihugura umunsi ku wundi kugira ngo tugire ubushobozi bwo gutegura dosiye'.

    Yongeyeho ko bafite icyizere cyo kuzuza inshingano zabo kuko 'Igihugu cyaduhaye inshingano ari uko tubifiye ubushobozi. Rero nta cyatuma tutagera aho icyaha cyabereye ngo ducukumbure, bityo nta mbogamizi dufite kandi twiteguye kuzuza inshingano zacu'.

    Ninihizwa winjiye mu bashinjacyaha bo ku rwego rw'igihugu yatangiye uyu mwuga w'ubushinjacyaha mu mwaka wa 2004, akora mu myanya irimo Umushinjacyaha Mukuru, aba umushakashatsi mu bugenzuzi bukuru bw'inkiko, ndetse akora no muri Komite ihuriweho mu by'amategeko, ishinzwe gutoranya no guhitamo imanza z'icyitegererezo mu Rukiko rw'Ikirenga, MIC.

    Mbonyinshuti Camarade Girbert wabaye umushinjacyaha ku rwego rw'ibanze, yavuze ko 'Biteguye kuzuza inshingano zabo kuko bafite ibyangombwa byose'.

    Muri rusange, urwego rw'ubushinjacyaha ku rwego rw'igihugu rwujuje abashinjacyaha 25 ari nabo ruba rugenewe.

    Urwego rw'ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rufite abashinjacyaha 96 mu 101 baba bakenewe, mu gihe urwego rw'ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rufite abashinjacyaha 64 muri 66 baba bakenewe.

    Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 23

    Ni umuhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-yasabye-abashinjacyaha-bashya-kwirinda-ruswa

  • Huye: Havuzwe ku bugome bw'abagore bafashaga Interahamwe kwica Abatutsi muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na RBA bavuze ko abagore bo muri iyo mirenge bari bahindutse ku buryo bari bafite umutima w'ubunyamaswa kuko iyo batijandika mu bwicanyi Jenoside itari bugire ubukana muri ako gace.

    Umwe ati 'Birirwaga bavugiriza induru abavuye mu Bisi baje gushaka uko birwanaho, bavuga ngo nguwo nguwo! Kandi induru y'umugore yari impuruza, ntawe bahaga induru ngo abeho.'

    Undi ati ' Ugasanga abana b'abakobwa biyubahaga bagiye kuvuza induru, kuvumbura bagenzi babo aho bihishe, ababyeyi nabo bahinduka nk'inyamaswa. Wagiraga ngo abantu bose bari bahindutse ibikoko. '

    Aba baturage bavuze ko byageze igihe muri aka gace kuri za bariyeri bakahashyira abana b'abakobwa, basaza babo bakajya kwica.

    Umwe ati ' Iyo urebye ibintu byabaye icyo gihe, byari indengakamere.'

    Hari undi wagize ati ' Aho batorejwe ni mu miryango yabo ariko hagera igihe bajya ahabona,bajya mu nama, kuri za bariyeri , no kwica ,bishe bagenzi babo no kubandarika.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko abagore nk'abantu basanzwe bazwiho impuhwe, bibabaje cyane ko muri aka gace no mu cyahoze ari Butare , bagize uruhare mu kwica abatutsi.

    Yavuze ko kuri ubu igishyizwe imbere ari ukubanisha abanyarwanda mu mahoro kandi hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati 'Igihari ni uko dushishikariza abatuye muri aka Karere kubana mu mahoro, kubana mu bumwe n'ubwiyunge, buri cyiciro cyose umuntu arimo abagore, abagabo,urubyiruko, buri wese akagira uruhare mu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza guhangana n'abayipfobya ariko twese tugira uruhare mu kubana neza nk'Abanyarwanda'.

    Ku rwibutso ruri kuri Paruwasi ya Nyumba haruhukiye Abatutsi bagera ku 58.999 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyumba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-havuzwe-ku-bugome-bw-abagore-bafashaga-interahamwe-kwica-abatutsi-muri

  • Huye: Havuzwe ku bugome bw’abagore bafashaga Interahamwe kwica Abatutsi muri Jenoside –

    Abaganiriye na RBA bavuze ko abagore bo muri iyo mirenge bari bahindutse ku buryo bari bafite umutima w’ubunyamaswa kuko iyo batijandika mu bwicanyi Jenoside itari bugire ubukana muri ako gace.

    Umwe ati “Birirwaga bavugiriza induru abavuye mu Bisi baje gushaka uko birwanaho, bavuga ngo nguwo nguwo! Kandi induru y’umugore yari impuruza, ntawe bahaga induru ngo abeho.”

    Undi ati “ Ugasanga abana b’abakobwa biyubahaga bagiye kuvuza induru, kuvumbura bagenzi babo aho bihishe, ababyeyi nabo bahinduka nk’inyamaswa. Wagiraga ngo abantu bose bari bahindutse ibikoko. ”

    Aba baturage bavuze ko byageze igihe muri aka gace kuri za bariyeri bakahashyira abana b’abakobwa, basaza babo bakajya kwica.

    Umwe ati “ Iyo urebye ibintu byabaye icyo gihe, byari indengakamere.”

    Hari undi wagize ati “ Aho batorejwe ni mu miryango yabo ariko hagera igihe bajya ahabona,bajya mu nama, kuri za bariyeri , no kwica ,bishe bagenzi babo no kubandarika.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko abagore nk’abantu basanzwe bazwiho impuhwe, bibabaje cyane ko muri aka gace no mu cyahoze ari Butare , bagize uruhare mu kwica abatutsi.

    Yavuze ko kuri ubu igishyizwe imbere ari ukubanisha abanyarwanda mu mahoro kandi hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati “Igihari ni uko dushishikariza abatuye muri aka Karere kubana mu mahoro, kubana mu bumwe n’ubwiyunge, buri cyiciro cyose umuntu arimo abagore, abagabo,urubyiruko, buri wese akagira uruhare mu kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza guhangana n’abayipfobya ariko twese tugira uruhare mu kubana neza nk’Abanyarwanda”.

    Ku rwibutso ruri kuri Paruwasi ya Nyumba haruhukiye Abatutsi bagera ku 58.999 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Nyumba

  • Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye abashinjacyaha bashya kwirinda ruswa –

    Abashinjacyaha barahiye barimo babiri bo ku rwego rw’igihugu, batandatu bo ku rwego rwisumbuye ndetse n’abandi 15 bo ku rwego rw’ibanze.

    Muri uyu muhango witabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye, n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Minisitiri w’Intebe yibukije abashinjacyaha bashya ko bagomba gukora akazi kabo neza, kuko gafatiye runini ubutabera bw’u Rwanda.

    Yagize ati “Umurimo w’Ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye kandi ufite uruhare runini mu guhesha isura nziza ubutabera bw’u Rwanda by’umwihariko. Ni umurimo usaba ubwitange, gukora cyane, kandi ugasaba ubwitonzi n’ubushishozi. Birasaba kuwukora kinyamwuga, mwuzuza neza inshingano mumaze kurahirira.”

    Yongeyeho ko kugira ngo aba bashinjacyaha buzuze inshingano zabo, ari ngombwa ko birinda ruswa yakunze kumvikana mu nzego z’ubutabera b’u Rwanda.

    Yagize ati “Turabasaba gukora umurimo wanyu mwubahiriza amategeko, mwirinda kubogama, mwirinda ruswa, nk’uko byagiye biboneka hamwe na hamwe, n’ibindi byaha bifitanye isano nayo. Mujye muharanira iteka gutanga ubutabera bunoze kuri buri wese waje abagana”.

    Minisitiri w’Intebe kandi yasabye aba bashinjacyaha gushyira imbaraga mu gukora iperereza, ati “Turabasaba gukoresha neza ububasha muhawe, ntimubukoreshe mu nyungu zanyu bwite, ahubwo mukabukoreshe mu nyungu z’igihugu. Muzihatire gukora iperereza ryimbitse, no gutegura neza amadosiye mbere yo kuregera inkiko”.

    Yashimangiye ko igihugu kibatezeho byinshi, kandi yizeza urwego rw’ubushinjacyaha ko Leta izakora ibishoboka byose ikabashyigikira mu kazi kabo ka buri munsi.

    Mu bashinjacyaha barahiye, harimo babiri bo ku rwego rw’igihugu ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa, wavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa birimo ruswa.

    Ninihazwa yagize ati “Birumvikana ko tugomba kubyirinda, kugira ngo duheshe ishema urwego rw’ubushinjacyaha. Aka kazi gasaba ubwitange, imbaraga no kwihugura umunsi ku wundi kugira ngo tugire ubushobozi bwo gutegura dosiye”.

    Yongeyeho ko bafite icyizere cyo kuzuza inshingano zabo kuko “Igihugu cyaduhaye inshingano ari uko tubifiye ubushobozi. Rero nta cyatuma tutagera aho icyaha cyabereye ngo ducukumbure, bityo nta mbogamizi dufite kandi twiteguye kuzuza inshingano zacu”.

    Ninihizwa winjiye mu bashinjacyaha bo ku rwego rw’igihugu yatangiye uyu mwuga w’ubushinjacyaha mu mwaka wa 2004, akora mu myanya irimo Umushinjacyaha Mukuru, aba umushakashatsi mu bugenzuzi bukuru bw’inkiko, ndetse akora no muri Komite ihuriweho mu by’amategeko, ishinzwe gutoranya no guhitamo imanza z’icyitegererezo mu Rukiko rw’Ikirenga, MIC.

    Mbonyinshuti Camarade Girbert wabaye umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze, yavuze ko “Biteguye kuzuza inshingano zabo kuko bafite ibyangombwa byose”.

    Muri rusange, urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu rwujuje abashinjacyaha 25 ari nabo ruba rugenewe.

    Urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rufite abashinjacyaha 96 mu 101 baba bakenewe, mu gihe urwego rw’ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rufite abashinjacyaha 64 muri 66 baba bakenewe.

    Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 23

    Ni umuhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Aba bashinjacyaha basinye inyandiko zemeza ko indahiro zabo

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yarahije abashinjacyaha 23

    Abashinjacyaha barahiriye kuzuzuza inshingano zabo neza

    Abashinjacyaha bakuru ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa barahiriye kubahiriza inshingano zabo

    Amafoto: Ibiro bya Minisitiri w’Intebe


  • Minisitiri w'Intebe Ngirente yasabye abashinjacyaha bashya kwirinda ruswa – #rwanda #RwOT

    Abashinjacyaha barahiye barimo babiri bo ku rwego rw'igihugu, batandatu bo ku rwego rwisumbuye ndetse n'abandi 15 bo ku rwego rw'ibanze.

    Muri uyu muhango witabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Ubutabera Johnson Busingye, n'Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, Minisitiri w'Intebe yibukije abashinjacyaha bashya ko bagomba gukora akazi kabo neza, kuko gafatiye runini ubutabera bw'u Rwanda.

    Yagize ati 'Umurimo w'Ubushinjacyaha ni umurimo ukomeye kandi ufite uruhare runini mu guhesha isura nziza ubutabera bw'u Rwanda by'umwihariko. Ni umurimo usaba ubwitange, gukora cyane, kandi ugasaba ubwitonzi n'ubushishozi. Birasaba kuwukora kinyamwuga, mwuzuza neza inshingano mumaze kurahirira.'

    Yongeyeho ko kugira ngo aba bashinjacyaha buzuze inshingano zabo, ari ngombwa ko birinda ruswa yakunze kumvikana mu nzego z'ubutabera b'u Rwanda.

    Yagize ati 'Turabasaba gukora umurimo wanyu mwubahiriza amategeko, mwirinda kubogama, mwirinda ruswa, nk'uko byagiye biboneka hamwe na hamwe, n'ibindi byaha bifitanye isano nayo. Mujye muharanira iteka gutanga ubutabera bunoze kuri buri wese waje abagana'.

    Minisitiri w'Intebe kandi yasabye aba bashinjacyaha gushyira imbaraga mu gukora iperereza, ati 'Turabasaba gukoresha neza ububasha muhawe, ntimubukoreshe mu nyungu zanyu bwite, ahubwo mukabukoreshe mu nyungu z'igihugu. Muzihatire gukora iperereza ryimbitse, no gutegura neza amadosiye mbere yo kuregera inkiko'.

    Yashimangiye ko igihugu kibatezeho byinshi, kandi yizeza urwego rw'ubushinjacyaha ko Leta izakora ibishoboka byose ikabashyigikira mu kazi kabo ka buri munsi.

    Mu bashinjacyaha barahiye, harimo babiri bo ku rwego rw'igihugu ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa, wavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa birimo ruswa.

    Ninihazwa yagize ati 'Birumvikana ko tugomba kubyirinda, kugira ngo duheshe ishema urwego rw'ubushinjacyaha. Aka kazi gasaba ubwitange, imbaraga no kwihugura umunsi ku wundi kugira ngo tugire ubushobozi bwo gutegura dosiye'.

    Yongeyeho ko bafite icyizere cyo kuzuza inshingano zabo kuko 'Igihugu cyaduhaye inshingano ari uko tubifiye ubushobozi. Rero nta cyatuma tutagera aho icyaha cyabereye ngo ducukumbure, bityo nta mbogamizi dufite kandi twiteguye kuzuza inshingano zacu'.

    Ninihizwa winjiye mu bashinjacyaha bo ku rwego rw'igihugu yatangiye uyu mwuga w'ubushinjacyaha mu mwaka wa 2004, akora mu myanya irimo Umushinjacyaha Mukuru, aba umushakashatsi mu bugenzuzi bukuru bw'inkiko, ndetse akora no muri Komite ihuriweho mu by'amategeko, ishinzwe gutoranya no guhitamo imanza z'icyitegererezo mu Rukiko rw'Ikirenga, MIC.

    Mbonyinshuti Camarade Girbert wabaye umushinjacyaha ku rwego rw'ibanze, yavuze ko 'Biteguye kuzuza inshingano zabo kuko bafite ibyangombwa byose'.

    Muri rusange, urwego rw'ubushinjacyaha ku rwego rw'igihugu rwujuje abashinjacyaha 25 ari nabo ruba rugenewe.

    Urwego rw'ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rufite abashinjacyaha 96 mu 101 baba bakenewe, mu gihe urwego rw'ubushinjacyaha ku rwego rw'ibanze rufite abashinjacyaha 64 muri 66 baba bakenewe.

    Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 23

    Ni umuhango wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Aba bashinjacyaha basinye inyandiko zemeza ko indahiro zabo

    Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yarahije abashinjacyaha 23

    Abashinjacyaha barahiriye kuzuzuza inshingano zabo neza

    Abashinjacyaha bakuru ari bo Dr. Niyibizi Tite na Roselyne Ninihazwa barahiriye kubahiriza inshingano zabo

    Amafoto: Ibiro bya Minisitiri w'Intebe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-ngirente-yasabye-abashinjacyaha-bashya-kwirinda-ruswa

  • Nyagatare: Umudugudu uzajya ugaragaramo ibiyobyabwenge, uwuyobora azajya abibazwa – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko umudugudu uzajya ugaragaramo ibiyobyabwenge, uwuyobora azajya abibazwa mu gihe atabitanzeho raporo.

    Igice kinini cy'Akarere ka Nyagatare gikora kuri Uganda bikaba byaba indiri y'abakora ibyaha byambukiranya imipaka cyane abacuruzi bw'ibiyobyabwenge.

    Aka karere kagiye kagaragaramo icuruzwa ry'ibiyobyabwenge bitandukanye birimo inzoga z'inkorano n'ibindi, abakurikiranira hafi bavuga ko nta mbaraga zihagije abayobozi bo mu nzego z'ibanze bashyiramo mu guhashya abakora ibi bikorwa.

    Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yavuze ko ubufatanye bw'abaturage n'abayobozi ari cyo gishobora guhashya ibyaha byambukiranya imipaka nk'ibyo.

    Ati 'Nzi ko abaturage benshi bo muri aka Karere ka Nyagatare banga ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, abake aribo bashyigikiye ikoreshwa ryabyo. Niba ababyanga aribo bake twabuze iki ngo abo nabo bashire?'

    'Icyabuze ni ugusenyera umugozi umwe ababikora bagahagarikwa mu buryo bwiza cyangwa bubi.'

    Ku ruhande rwa Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko bitumvikana ko umudugudu ushobora kunyuzwamo ibiyobyabwenge cyangwa magendu abayobozi bawo ntibabimenye.

    Ati 'Ntabwo bibaho ko mu mudugudu wawe hacamo kanyanga cyangwa ibiyobyabwenge ngo ntubimenye ibi ntibibaho. Ntwabwo waba uri umukuru w'umudugudu ngo uyoberwe ko habamo magendu, ko biba ihene mukabimenya.'

    'Rero n'ibiyobyabwenge tubihashye tubyumvikaneho ko bigomba gushira tubahige bukware, kuko aho babika murahazi amakuru kuri byo murayafite. Ndasha ko duhagarika kanyanga burundu.'

    Yakomeje avuga ko umudugudu uzajya ufatirwamo kanyanga, magendu n'ibindi biyobyabwenge bitaratanzwemo raporo umuyobozi wawo azajya abibazwa.

    Ati 'Twumvikanye n'abayobozi ko umudugudu, akagari n'umurenge bizajya bigaragara bicururizwamo ibiyobyabwenge, uwo muyobozi azajya avaho.'

    Abayobozi muri aka karere babwiye Radio Rwanda ko biyemeje gufatanyiriza hamwe n'abaturage kumenyekanisha amakuru y'aho ibiyobyabwenge biri.

    Umwe yagize ati ' Iyi mihigo twasinye tugiye kuyishyira mu bikorwa dufatanye n'abaturage gushaka amakuru y'ahari ibiyobyabwenge, tuzabasha kubihashya vuba.'

    Uturere twegereye imipaka dukunda kugaragaramo icuruzwa ry'ibiyobyabwenge na magendu ariko abayobozi b'inzego z'ibanze babihagurukiye babihashya bigakunda.

    Minisiteri Gatabazi yasabye abobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Nyagatare gutanga amakuru y’ahacururizwa ibiyobyabwenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umudugudu-uzajya-ugaragaramo-ibiyobyabwenge-uwuyobora-azajya-abibazwa

  • Umwana wafashwe ku ngufu n'umugabo wa nyina bikamutera ubumuga, yashyikirijwe inkunga yo kwivuza -Amafoto – #rwanda #RwOT

    Uyu mwana witwa Mutoni afite inkuru yihariye. Ku myaka itatu yazahajwe bikomeye n'ihohoterwa yakorewe n'umugabo wa nyina wamufashe ku ngufu bikarangira bimuviriyemo ubumuga.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, mu kigo cyita ku bana bafite ubumuga AVEH Umurerwa, itsinda ryari riyobowe n'umukobwa w'umufotozi Kalisa Vestine benshi bazi nka Vessy, ryasuye aba bana mu rwego rwo kubashyikiriza inkunga yakusanyijwe yo gufasha uwo mwana.

    Kugira ngo uyu mwana avuzwe, byasabaga ko haboneka miliyoni ebyiri n'igice z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ubwo inkuru ye yageraga ku mbuga nkoranyambaga, yakoze ku mitima ya benshi ibi bigaragazwa n'uburyo mu minsi itatu gusa aya mafaranga yari amaze kuboneka ndetse aranarenga.

    Mu gihe hari hakenewe miliyoni ebyiri n'igice z'amafaranga y'u Rwanda, Kalisa yabwiye IGIHE ko yashyikirije iki kigo amafaranga yakusanyijwe angana na miliyoni enye.

    Kuri uyu wa Kane ubuyobozi bwa AVEH Umurerwa bwajyanye uyu mwana kwa muganga kugira ngo anyure mu cyuma barebe neza ikibazo afite.

    Kumunyuza mu cyuma bwari uburyo bwo kumenya neza ikibazo afite mbere y'uko bamujyana i Gatagara, ibitaro byemeye kumwitaho bakamukorera insimburangingo ariko akanigayo.

    Nyuma yo kubona inkunga, umwana yatangiye kuvuzwa

    Nyuma yo gushyikirizwa inkunga, Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko ubu bagiye gutangira urugendo rwo kuvuza uyu mwana.

    Icyakora ngo bagiye kubanza kumunyuza mu cyuma barebe neza ibibazo byose afite mbere y'uko ajyanwa i Gatagara kugira ngo akorerwe insimburangingo.

    Uyu mubyeyi yavuze ko mu gihe Mutoni yakwitabwaho neza akavurwa nta kabuza yakira, akiga akaba yazaniteza imbere akagirira n'igihugu akamaro.

    Inkuru ya Mutoni…

    Uyu mwana witwa Mutoni yabyawe n'ababyeyi babanaga mu buryo butemewe n'amategeko. Nyina amaze gutandukana na se, yashatse undi mugabo witwa Mukarurinda Jérôme na we mu buryo bunyuranyije n'amategeko baza gutandukana.

    Mu 2014, nyina yaje gufata umwanzuro ava mu Mujyi wa Kigali asubira mu Karere ka Gisagara aho avuka ariko Mutoni amusigira umugabo wa kabiri.

    Umwana agize imyaka itatu, Mukarurinda yaje kumufata aramusambanya. Birangiye, umugabo yagerageje gusibanganya ibimenyetso amuta mu mwobo. Ku bw'amahirwe umwana yaje gukurwamo n'abaturanyi.

    Uwari uyoboye Umudugudu wa Kagugu uyu mwana yari atuyemo, Nzamurambaho Mathias, yabwiye IGIHE ko nyuma y'uko uyu mwana asambanyijwe, umugabo yaje gutabwa muri yombi anafungirwa muri Gereza ya Mageragere. Yakatiwe igifungo cya burundu ariko nyuma aza gupfa.

    Uyu mwana ufite imyaka 11 ubu, yaje kujyanwa kwa muganga, ariko kubera ukuntu yari yangiritse, aza gukuramo ubumuga.

    Ati 'Umwana yoherejwe kwa muganga Kibagabaga, nabo bamwohereza ku bitaro bya CHUK, hanyuma bagerageza ibyashoboka nk'abaganga ariko babona ko yari yarangijwe, dukomeza tumukorera ubuvugizi.'

    Nyuma umwana yajyanywe mu kigo cyita ku bana bafite uburwayi bw'ingingo cya AVEH Umurerwa giherereye mu Karere ka Bugesera ari naho magingo aya ari.

    Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa, Umunyana Cecile, yabwiye IGIHE ko akigera muri iki kigo, yabanje kwitabwaho kuko yari yarahungabanye.

    Ati 'Yageze muri iki kigo afite imyaka 11, mu kuhagera dusanga afite ikibazo kuko ntabwo agenda, akuruza ikibuno, igice cyo hepfo n'igice cyo ku kuboko ntibikora.'

    Byari uruhurirane rw'ibirori…

    Tariki 21 Mata 2021 yari umunsi w'isabukuru y'amavuko y'uyu mugore w'umufotozi Kalisa Vessy, wafashe n'iya mbere mu gukusanya inkunga y'uyu mwana.

    Ku nshuro ya gatatu kuva yamenya iki kigo mu 2018, Kalisa yizihizanya isabukuru ye y'amavuko n'abana barererwa muri AVEH Umurerwa mu rwego rwo kwishimana nabo.

    Iki kigo afitanye nacyo amateka kuko mu 2019 yahambikiwe impeta n'umugabo we ubwo yamusabaga ko barushinga.

    Kimwe n'indi myaka ishize ku munsi we w'amavuko Kalisa ategura inkunga ashobojwe akayijyana muri iki kigo, akitwaza n'umutsima akatana n'aba bana mu rwego rwo gusangira.

    Byari uruhurirane rw'ibirori rero kuko uretse kuba yabashyikirije inkunga ya Mutoni, yanasangiye n'abana bo muri iki kigo ku mutsima w'isabukuru ye y'amavuko.

    Umufotozi Kalisa Vestine benshi bazi nka Vessy agihinguka muri iki kigo yakiranywe urugwiro

    Kalisa yabanje kuganiriza aba bana umwe ku wundi

    Aba bana baba bumvira umuziki kuri aka ka radiyo

    Kalisa yari yashyiriye aba bana ibyo bifashisha umunsi ku wundi birimo n’ibiribwa

    Basangiye barasabana

    Umunyana Cecile Umuyobozi wungirije wa AVEH Umurerwa aha umwe muri aba bana bombo

    Kalisa n’aba bana bamaze kuba umuryango umwe

    Byari ibyishimo kuri uyu munsi

    Wari umunsi mukuru w’isabukuru wa Kalisa, yakatanye umutsima n’aba bana

    Basangiye uyu mutsima

    Uyu mubyeyi yashimiye buri wese witanze kugira ngo inkunga yo kuvuza uyu mwana iboneke

    By’umwihariko uyu mubyeyi yashimiye umuryango wa Kalisa Vessy

    Umubyeyi uyobora iki kigo nawe yahawe impano yihariye y’umwenda wo kwifubika

    Uyu mubyeyi uyobora ikigo cya AVEH Umurerwa yavuze ko bagiye gutangira gushakisha inkunga y’abandi bana baharererwa

    Imbuto ni zimwe mu byo Kalisa yashyiriye aba bana barererwa muri AVEH Umurerwa

    Amafoto: Muhizi Serge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwana-wafashwe-ku-ngufu-n-umugabo-wa-nyina-bikamutera-ubumuga-yashyikirijwe

  • Mu mukino wakereweho isaha irenga, APR FC yatsinze Rutsiro FC #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti wahuje APR FC na Rutsiro FC warangiye ku ntsinzi ya APR FC y’igitego 1 ku busa bwa Rutsiro FC.

    Ni umukino wo gufasha amakipe yombi kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

    Uyu mukino wagombaga gutangira saa 15:00′ kuri Stade Amahoro, waje gutangira saa 16:15′.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko gutinda gutangira k’uyu mukino byatewe n’uko ibisubizo by’ibipimo bya Coronavirus bitabonekeye igihe.

    Gutinda kw’ibi bisubizo ahanini byatewe n’uko amakipe yatinze gupimwa.

    Amakuru avuga ko ikipe ya Rutsiro FC yagombaga kurara i Kigali ariko ikaba yaje kuri uyu wa Kane, bahagera batinze bakarerwa kwipimisha n’ibisubizo bitinda kuboneka bikereza umukino.

    Uyu mukino waje kuba urangira ku ntsinzi ya APR FC y’igitego 1 ku busa bwa Rutsiro FC, iki gitego cyatsinzwe na Ruboneka Bosco.

    Umukino wa APR FC na Rutsiro FC wakereweho isaha irenga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wakereweho-isaha-irenga-apr-fc-yatsinze-rutsiro-fc