Category: Uncategorized

  • Lil Wayne yateje urujijo ko yaba agiye kurushinga n'umunyamiderikazi mu ibanga #rwanda #RwOT

    Lil Wayne ubusanzwe afite abana 4 barimo n'umukobwa mukuru Reginae Carter w'imyaka 21 y'amavuko. Amakuru yo kurushinga yatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye. Byaba ari ubwa Kabiri uyu muhanzi ashatse umugore byemewe kuko yari yarabanye n'umukunzi we biganye mu mashuri yisumbuye, Toya Johnson. Kuva mu 2004 kugeza mu 2006 niwe babyaranye uyu mukobwa w'imyaka 21, Reginae. Wayne afite kandi abahungu batatu yabyaye ahandi.

    Ibi Lil Wayne yanditse kuri Twitter amagambo agira ati 'Umugabo wishimye ukiriho.
    Uyu munsi ni itangiriro ry'ubuziraherezo bwacu. Ubuziraherezo? Ubuziraherez
    o!'

    Page Six yatangaje ko itaramenya neza niba Lil Wayne yarushinze kuko n'umuvugizi we mu muziki atigeze abyemeza.

    Denise Bidot wakundanaga na Lil Wayne umwaka ushize byavuzwe ko yamubenze bitewe n'uko yari ari mu bashyigikiye Donald Trump mu matora ya Amerika yatsinzwe na Joe Biden, ibintu byavugwaga ko atari yiteze ku mukunzi we.

    Icyo gihe uyu mukobwa w'imyaka 34 yanditse kuri Instagram ati 'Rimwe na rimwe urukundo ntabwo ruba ruhagije.' Arangije ashyiraho akamenyetso k'umutima washenjaguritse.

    Ariko mu ntangiro z'uku kwezi hongeye kugaragara ibimenyetso by'uko aba bombi basubiranye bitewe n'amashusho yasakajwe na Lil Wayne yasohokanye umukunzi we ku mucanga.

    Lil Wayne w'imyaka 38 aramutse yararushinze, byaba ari inshuro ya kabiri cyane ko kuva mu 2004 kugeza mu 2006 yabanaga na Toya Johnson bakundanye mu mashuri yisumbuye, bakaza kurushinga ariko bakamarana imyaka mike. Banafitanye umwana w'umukobwa witwa Reginae Carter.

    Lil Wayne afite abana batatu b'abahungu ku bandi bagore bagiye bakundana. Mbere ya Denise Bidot, Lil Wayne yakundanye na La'Tecia Thomas ariko baza gutandukana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/lil-wayne-yateje-urujijo-ko-yaba-agiye-kurushinga-n-umunyamiderikazi-mu-ibanga

  • Abanyarwanda benshi, ubu ntawabashuka ngo abashore mu bikorwa by'amacakubiri –NURC #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge (NURC) yagaragaje ko  ubu Abanyarwanda benshi bafite imyumvire isesengura ku buryo badashobora  gushukika ngo bashorwe mu gukora ikibi.

    Ibi iyi Komisiyo yabigaragaje ubwo yamurikiraga itangazamakuru igipimo gishya cy'ubumwe n'ubwiyunge

    Nyuma ya  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi muri  gahunda zigamije kongera kubanisha Abanyarwanda bakunga ubumwe .

    Nyuma y'imyaka 27, ubu bushakshatsi burerekana ko Abanyarwanda bunze ubumwe ku gipimo cya  94.7% bavuye ku gipomo cya 92.7% bariho mu 2015 nk'uko raporo nshya y'igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge bigaragaza.

    Mu kiganiro iyi Komisiyo yagiranye n'itangazamakuru, Abanyamakuru bifuje kumenya niba ubumwe n'ubwiyunge buvugwa mu mibare ari nabwo bugaragarira amaso mu muryango Nyarwanda.

    Fidèle Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge yabasubije muri aya magambo.

    Ati 'Ibi si ibivugwa na komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge, biratangazwa na komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge ariko  bivuye mu banyarwanda. Ni ibyavuye mu baturage b'ingeri zose mu gihugu hose muri bwa buryo naberetse, buri murenge w'u Rwanda ufitemo ibitekerezo byawo.'

    Yunzemo ati 'Nibura imidugudu ibiri muri buri murenge, abanyarwanda baragira bati gukura amoko mu ndangamuntu, gukorera mu mucyo, ibiganiro bya ndi umunyarwanda, gutera imbere hitabwa ku banyantege nke, ni uko abanyarwanda babivuga.'

     Igipimo gishya cy'Ubumwe n'Ubwiyunge kigaragaza ko ubu umubare munini w'Abanyarwanda bamaze kugira imyumvire isesengura ku gipimo cya 97%  ku buryo badashobora gushukika ngo bashorwe mu bikorwa bibi.

    3% gasigaye ngo niko gashobora gushukwa kagashorwa mu bikorwa bibi nk'uko Fidèle Ndayisaba yumvikana abisonura.

    Yagize ati 'Gutekereza imitekerereze isesengura, ese ntawabajyamo ngo abashuke? Niyo mpamvu bitari 100% hari bacye bajya bagaragara, iyo bavuga  nk'ibyo abanyarwanda bagaya bibahangayikishije  nko kuba hari abakwiza ibihuha by'ntambara itanariho, abajya mu mitwe y'iterabwoba  bakayoba bakajyayo, abo ngabo baba babuze imitekerereze isesengura. Ariko abanyarwanda bagashima ko  abenshi babona basesengura bakagaya ikibi bakanitandukanya nacyo.'

    Igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge cya 2020 cyakozwe hegendewe ku nkingi 6 kandi yo kwiyumvamo u bunyarwanda kurusha kwibona mu ndorerwamo z'amoko, yazamutse kurusha izindi igera ku kigero cya 98.6%.

    Gusa abaturage baganriye n'abashakashatsi ba Komisiyo y'Igihugu  y'Ubumwe n'Ubwiyunge basabye ko abayobozi  bajya bakemura ibibazo  byabo ku gihe kandi  neza, kuko ngo iyo bitagenze bityo  bishobora gukoma mu nkokora  urugendo rw'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Uku niko bwana Fidèle Ndayisaba Umunyambanga Nshingabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge abigaragaza agira ati 'Bagaragaza ko iyo  ibibazo bidakemuwe neza cyangwa ngo bikemurwe ku gihe ko hari abashobora  kubyitiranya  n'ivangura  no kwimwa  amahirwe  muri cya gisobanuro twavuze  cy'ubumwe n'ubwiyunge mu guhabwa amahirwe angana.'

    N'ubwo raporo nshya y'igipimo cy'Ubumwe n'Ubwiyunge, igaragaza ko hari urugendo rukomeye rumaze kugerwaho mu guharanira ubumwe n'ubwiyunge, ngo haracyakenewe imbaraga kugira ngo Abanyarwanda baharanire kugera ku kigero cy'100% mu bumwe n'ubwiyunge.

    Daniel Hakizimana

    The post Abanyarwanda benshi, ubu ntawabashuka ngo abashore mu bikorwa by'amacakubiri —NURC appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/22/abanyarwanda-benshi-ubu-ntawabashuka-ngo-abashore-mu-bikorwa-byamacakubiri-nurc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-benshi-ubu-ntawabashuka-ngo-abashore-mu-bikorwa-byamacakubiri-nurc

  • Tanzania: Tundu Lissu yasabye Perezida Samia kwita ku bibazo byatumye ahunga #rwanda #RwOT

    Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi wahunze ubutegetsi bwa Magufuli bwana Tundu Lissu yasabye ubutegetsi bushya kwita kubibazo byatumye ahunga akizezwa umutekano we akagaruka mu gihugu.

    Ikinyamakuru the Citizen cyanditse ko bwana Tundu Lissu  uri mu buhungiro mu Bubiligi yasabye ko yasubizwa imodoka yarimo ubwo yaraswaga muri 2017, agahabwa imishahara ye yahagaze ubwo yahungaga, agakurirwaho ibirego ashinjwa ndetse urubanza rw'abamurashe rukihutishwa, ibi ngo leta ya Perezida Samia Suluhu Hassan niyemera kubimukorera nibwo azagaruka mu gihugu.

    Igipolisi muri Tanzania kivuga ko nta gahunda ihari yo kuba uyu munyapolitiki wo mu ishyaka CHADEMA yafungwa uretse ko hari ibyo azabazwa agasobanura gusa.

    Kubijyanye no kuba abarashe Tundu Lissu bataraburanishijwe, polisi ya Tanzania ivuga ko ariwe wishe urubanza kuko yanze gufasha uru rwego mu iperereza.

    Tundu Lissu wahanganye na perezida Magufuli mu matora yabaye umwaka ushize yarashwe muri 2017 n'abataramenyekanye, ajya kwivuza muri Kenya no mu Bubiligi ahageze yaka ubuhungiro.

    Uyu munyapolitiki ariko ibyo asaba ashobora kubihabwa cyane ko perezida uriho ubu Samia Suluhu Hassan azi intambara ze kuko yamusuye aho yari arwariye muri Kenya ubwo yari visi Perezida.  

    Tundu Lissu  avuga ko yifuza ko imfungwa za politiki zose zifungurwa kandi akemererwa gukora politiki mu gihugu.

    Igihe ibi bitakubahirizwa ngo nta gahunda afite yo kugaruka.

    The post Tanzania: Tundu Lissu yasabye Perezida Samia kwita ku bibazo byatumye ahunga appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/22/tanzania-tundu-lissu-yasabye-perezida-samia-kwita-ku-bibazo-byatumye-ahunga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tanzania-tundu-lissu-yasabye-perezida-samia-kwita-ku-bibazo-byatumye-ahunga

  • Umuntu umwe yahitanywe na Covid-19 mu Rwanda abandi 150 bashya barayandura #rwanda #RwOT

    Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 150 b'icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, batumye abamaze kwandura mu Rwanda bose bagera ku 24,262 guhera muri Werurwe 2020.

    Abantu 70 bashya nibo bakize icyo cyorezo, bityo abamaze gukira muri rusange baba 22,649 bangana na 93.5%. by'abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

    Intara y'Amajyepfo niyo ikiganjemo ubwandu bushya bwinshi kuko mu barwayi bashya babonetse kuri uyu wa Kane, 112 ariho baturutse.

    Inkingo 349 702 nizo zimaze gutangwa guhera muri Werurwe uyu mwaka.

    Inkwi zo gutwikisha imirambo mu irimbi riri i Nairobi muri Kenya zabuze kubera impfu za COVID-19 zikomeje kwiyongera muri icyo gihugu.

    Ikinyamakuru The Star cyatangaje ko irimbi rya Kariokor ryagenewe abo muri Aziya ari ryo riri gutabarizwa ngo rihabwe inkwi kuko izari zihari zashize.

    Umwe mu baturiye agace riherereyemo yavuze ko 'mu cyumweru gishize bagiye gusaba inkwi' mu kandi gace, gusa hari amakuru ko ibura ryazo rimaze ibyumweru biri hagati ya bibiri na bitatu.

    Birakekwa ko ibura ry'izo nkwi ryatewe n'impfu za COVID-19 zikomeje kwiyongera muri Kenya, aho umuvuduko w'icyo cyorezo ukomeje kuzamuka.

    Abasaga ibihumbi 153 ni bo bamaze kwandura Coronavirus muri icyo gihugu, aho abarenga ibihumbi 2,5 yabahitanye.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umuntu-umwe-yahitanywe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-150-bashya-barayandura

  • Kenya: Umushinga wa BBI ushobora guhagarikwa #rwanda #RwOT

    Umushinga wo guhindura itegeko nshinga rya Kenya uzwi nka BBI wa perezida Uhuru Kenyatta na Raila Odinga ngo ushobora kugonga urukuta, cyangwa bikajya mu nkiko kuko intara zawemeje zishobora kuba zaremeje umushinga utariwo.

    Ibinyamakuru bya Kenya byanditse ko mu ntara 47 zigize igihugu, 13 gusa arizo zatoye ingingo za nyazo izindi zisigaye zisesengura ibitari byo.

    Ikinyamakuru the Star cyanditse ko abanyamategeko bamwe bavuze ko niba harasohotse imishinga 2 itandukanye, byahita biteshwa agaciro kuko abemeje ko itegeko nshinga rikwiye guhinduka ari bake ukurikije intara zigize igihugu.

    Hari abandi bavuga ko wenda byatewe n'udukosa mu myandikire kandi ntaho bitaba ngo byaba ntanicyo bitwaye niba ari ikibazo k'imyandikire gusa.

    Ikibazo gikomeye komisiyo y'amatora niyo yashyikirije umushinga wa BBI intara zagombaga kuwiga, haribazwa aho yaba yarakuye inyandiko zindi zitari izo yahawe.

    Abashyigikiye uyu mushinga wo guhindura itegeko nshinga bavuga ko abatari babishyigikiye bashobora kuba aribo babyihishe inyuma, bigashoboka ko intara zitahawe umushinga umwe.

     Igihe byagaragara ko abaturage bize imishinga itandukanye byahita biteshwa agaciro.

    Ubu Inteko Ishinga Amategeko niyo isigaye gutanga umurongo kuri iki kibazo cyavugishije abatari bake muri Kenya.

    The post Kenya: Umushinga wa BBI ushobora guhagarikwa appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/22/kenya-umushinga-wa-bbi-ushobora-guhagarikwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-umushinga-wa-bbi-ushobora-guhagarikwa

  • Ntabwo umugore ari igikoresho-Jules Sentore y… – #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly [R. Kelly] afite icyo kuvuga kuri iyi ngingo yo gukoresha umugore imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuko ari byo afungiye.

    R. Kelly yagiye yisanga imbere y'inkinko mu bihe bitandukanye aryozwa ibyaha 13 bitandukanye bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Byamenyekanye ko R. Kelly yagiye ashakisha abana b'abangavu akabafata ku ngufu biturutse kuri filime mbarankuru yiswe 'Surviving R. Kelly'. Iyi filime ikubiyemo amakuru y'ibirego by'ukuntu yagiye ashakisha abangavu bo kuryamana nabo kuva yatangira umuziki nk'uwabigize umwuga.

    Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zirimo 'Sign of Victory', kenshi yagiye ahakana ibyo ashinjwa birimo gusambanya abakobwa bakiri abana no gucuruza abantu agamije ubusambanyi. R. Kelly wamamaye mu 1990, amaze igihe kirenga umwaka ari muri Gereza.

    Mu 2018, Ihuriro ry'imiryango mu Rwanda itari iya Leta ryakoze ubushakashatsi bugamije kureba ishyirwa mu bikorwa rya Politiki yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda.

    Ni ubushakashatsi bakoreye mu turere dutanu, Gakenke, Rulindo, Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza. Babonye ko 54% by'abagore bo muri utwo turere bakoreweho ubushakashatsi bahuye n'ihohoterwa naho 46% bavuze ko bahura n'ihohotera rishingiye ku gukoreshwa imibonano mpuzabitsina y'agahato. 

    Jules Sentore yanditse kuri Twitter asaba abagabo bagenzi kureka gufata umugore nk'igikoresho, kuko kumukwa bitavuze kumugura. Yanditse ati:

    Bagabo nimusigeho ntabwo umugore ari igikoresho kuko iyo wamukoye burya ntuba umuguze ahubwo uba wubashye umuryango wamwibarutse nawe ukagira uti muragahorana amata ku ruhimbi, dore ubutore ni ubu ‘kubaha Umwari w’u Rwanda ni ryo shema ry’igihugu’.

    Itegeko rivuga ko gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha bihanishwa igifungo kitarengeje imyaka 15.

    Muri Nzeri 2019, Me Jean Claude Rwagasore, umunyamategeko akaba n’umwunganizi mu nkiko, yabwiye BBC ko imanza zo gufata ku ngufu n’irindi hohotera rishingiye ku gitsina zigoye kuzibonera ibimenyetso.

    Ati: “Ibi byaha byo bigira umwihariko wabyo mu ikorwa kuko hari ubwo bitangira bisa n’ubwumvikane kubera inyungu runaka. Ugasanga ari umukoresha ushaka gusambanya umukozi we cyangwa umuntu uri gusaba akazi. Kandi bose nta uri munsi y’imyaka 18”.

    Uyu munyamategeko yavuze ko ibyaha nk'ibi bigoye kubibonera ibimenyetso mu gihe hashize igihe bikozwe.

    Nta kintu cyoroshya umutima w’uwasambanyijwe ku gahato nko kubona ubutabera. Gusa, ariko hari benshi bakorerwa iri hohoterwa batabona imbaraga zo kubivuga, bakaguma agahinda kadashira ibihe n'ibihe.

    Jules Sentore [Rwamwiza Baratirimihigo] yasabye abagabo kwirinda gukoresha abagore imibonano mpuzabitsina ku gahato

    Jules Sentore aherutse gusohora amashusho y’indirimbo yise ‘Mama’ yakomoye ku butwari bwa Nyina

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAMA’ YA JULES SENTORE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104999/ntabwo-umugore-ari-igikoresho-jules-sentore-yakebuye-abagabo-bakoresha-abagore-imibonano-m-104999.html

  • British Super League: Amakipe yo mu Bwongerez… – #rwanda #RwOT

    Amakipe arimo Liverpool, Chelsea, Arsenal, Tottenham Hotspur, Manchester City na Manchester United, yamaze kwemeranya ku mushinga wo gutangiza irushanwa rishya ryitwa 'British Super League' rizatumirwamo amakipe akomeye y'i Galasgow muri Ecosse, mu irushanwa rishobora kuzinjiza akayabo.

    Celtic na Rangers zo muri Ecosse, niyo makipe azatumirwa muri British Super League ishobora kuzatangira gukinwa mu 2022/23.

    Nk’uko byatangajwe n'ikinyamakuru The Sun, nyuma yo kwikura muri European Super League, abayobozi b'aya makipe akomeye mu Bwongereza bicaye hamwe batekereza uburyo batangiza irushanwa rishya muri icyo gihugu, rikazajya ritumirwamo amakipe abiri akomeye muri Ecosse.

    The Sun ivuga ko Celtic na Rangers zizungukira cyane muri iri rushanwa, by’umwihariko mu buryo bw'amafaranga bazasaruramo.

    Hagati aho, Amashyirahamwe ya ruhago mu bihugu by'u Bwongereza na Ecosse yamaze kwemeranya kuri iri rushanwa ndetse n'Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru i Burayi UEFA no ku Isi 'FIFA' bamaze kwemera ubu buryo bushya.

    Gutumira Celtic na Rangers ntabwo ari ko gashya British Super League izaba ifite gusa kuko n'amakipe azagabanuka akagera kuri 18, ndetse bakazanashyiraho iherezo ku mikino ya kamarampaka ku makipe ane yasoje mu myanya ya mbere.

    Bisa n’aho irushanwa rya European Super League ryaburijwemo nyuma y’uko amakipe 9 muri 12 yari yemeye kuryitabira akuyemo akayo karenge, kuri ubu hakaba hasigayemo amakipe atatu ariyo Juventus, Real Madrid na FC Barcelona yanze kuva ku izima.

    Amakipe yo mu Bwongereza agiye gutangiza irushanwa rishya rya British Super League

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105005/british-super-league-amakipe-yo-mu-bwongereza-yateye-umugongo-european-super-league-mu-mug-105005.html

  • Anne Kansiime yakorewe ibirori by’agatangaza… – #rwanda #RwOT


    Umuhanzikazi Sheebah ari mu bitabiriye ibi birori [Baby shower]

    Ibi birori byagaragayemo ibyamamare birimo umuhanzikazi Sheebah Karungi, Jalia Vivienne Mbuga, umunyamideri Malaika Sauba, Linda Butare (Nunu), na Selassie. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse avuga ko bari gushyira ku murongo ibikenewe byose kugira ngo uyu mwana yise ‘umuninja muto’ avuke. Yongeraho ko biteguye kwakira iki kibondo. 

    Ibi birori bateguye munsi y’igiti aba ariho bibera

    Hari imitako y’agatangaza  

    Kansiime yagaragaje ko afite amatsiko yo kubona uyu mwana

    Anne Kansiime n'umuhanzi Skylanta biteguye kwibaruka batangiye gukundana mu 2018 nyuma y’uko mu 2017 yari amaze gutandukana n'umugabo we Gerald Ojok.

    Ibi birori byakozwe nyuma y’amasaha macye Kansiime ashyize hanze ifoto umugabo we ari gusiga irange agatanda k’umwana maze avuga ko ari bo bakibarije

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104995/anne-kansiime-yakorewe-ibirori-byagatangaza-byo-guha-ikaze-umwana-agiye-kwibaruka-byagarag-104995.html

  • APR FC yatsinze Rutsiro FC mu mukino wabayemo kwica amabwiriza ya Covid-19,Police FC yihaniza Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Umukino wa APR FC wari uteganyijwe saa cyenda zuzuye,wakereweho isaha imwe n'iminota 15, kubera gutinda ku ibisubizo bya Covid-19 kwatewe nuko amakipe yipimishije atinze.

    Ibyakozwe n'uwari uhagarariye umukino Munyanziza Gervais binyurinyije n'amabwiriza ya FERWAFA yo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya COVID-19, avuga ko umusifuzi agomba gutangiza umukino igihe abonye ibisubizo mbere y'amasaha 3.

    Amakuru avuga ko Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yahaye ibi bisubizo komiseri w'umukino, Munyanziza Gervais, saa cyenda n'iminota 50.

    Ingingo ya 2.4, ivuga ko 'Amakipe afite inshingano zo kuzajya apimisha abakinnyi na Staff technique kuri buri munsi w'umukino hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.'

    Ikomeza ivuga ko 'Ibyo bipimo bizajya bifatwa ku munsi w'umukino ku kibuga umukino uberaho kandi bishyikirizwe uhagarariye FERWAFA ku kibuga nibura amasaha atatu mbere y'isaha umukino utangiriraho.'

    Uyu mukino warangiye APR FC itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco,ku mupira yateye ukora ku mukinnyi wa Rutsiro FC mbere y'uko ujya mu izamu.

    Ku rundi ruhande,Police FC yanyagiye ibitego 4-2 Kiyovu Sports birimo 3-0 yinjije mu gice cya mbere cy'umukino.

    Ibitego bya Police FC byatsinze na Sibomana Pappy,Ndayishimiye Dominique,Twizeyimana M.Fabrice na Munyakazi Yussuf kuri Penaliti mu gihe ibya kiyovu byatsinzwe na Ishimwe Kevin kuri penaliti na Eric Ngendahimana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yatsinze-rutsiro-fc-mu-mukino-wabayemo-kwica-amabwiriza-ya-covid-19

  • Ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga bashyiriweho amahugurwa yo kwigobotora ingaruka za Covid-19 –

    Byitezwe ko abagera ku 2000 bazahabwa aya mahugurwa, azatuma bubaka ubushobozi bwo guteza imbere imishinga yabo y’ikoranabuhanga binyuze mu kongererwa ubumenyi, ndetse by’umwihariko aya mahugurwa akazafasha mu guteza imbere abagore bitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga.

    Ubumenyi buzatangwa muri aya mahugurwa buzaba imbarutso yo gufasha ibikorwa by’aba ba rwiyemezamirimo byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19, ndetse no kwigira hamwe uburyo barushaho kuzamura umusaruro w’ibyo bakora.

    Aya mahugurwa azatangwa mu Kinyarwanda n’Icyongereza, akorwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Abayitabiriye bazigishwa uburyo bwo gusesengura ubucuruzi, gutegura umushinga, icungamutungo ndetse n’ubundi bumenyi bwatuma ibikorwa byabo bitera imbere.

    Kugeza ubu abagera ku 114 bamaze kwitabira aya mahugurwa, mu gihe abandi bari muri Rwanda ICT Chamber basabwa kwiyandikisha kugira ngo babone mahirwe, bakiyandikisha kuri bit.ly/AMI-ICT.

    Umuyobozi w’iguriro rikorera kuri internet rizwi nka Murukali, Yvette Uwimpaye, yavuze ko yishimiye aya mahugurwa kuko ayitezeho kuyungukiramo ubumenyi buzamufasha kurenga igihombo yahuye nacyo mu bihe bya COVID-19.

    Ati “icyorezo cyagize ingaruka ku bucuruzi bwajye haba mu buryo bwiza no mu buryo bubi. Twagize abakiliya benshi batumiza ibintu kuri internet, ariko baguraga ibicuruzwa byangirika nk’ibiryo. Byari bikomeye kugera ku badukeneye bose kubera ingamba zashyizwe mu bijyanye n’ingendo.”

    “Ibi byagize ingaruka ku bikorwa byacu bituma tubura bamwe mu bakiliya bacu n’amafaranga. Nishimiye kuba umwe mu bazitabira aya mahugurwa kubera ko nshaka kugaruza amafaranga nahombye ndetse no kurushaho gutuma ubucuruzi bwanjye bwunguka.”

    Umuyobozi wa AIM mu Rwanda, Malik Shaffy yavuze ko aya mahugurwa azafasha ba rwiyemezamirimo benshi by’umwihariko ab’igitsina gore.

    Ati “Ubu bufatanye burihariye kubera ko buzazamura umubare w’abagore bari mu nzego z’ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga. Mu gihe tuzamura umubare w’abagore muri iyi gahunda, ndashishikariza ba rwiyemezamirimo bose bari mu bijyanye n’ikoranabuhanga gusura urubuga rwacu kugira ngo bazitabire aya mahugurwa azabaha ubumenyi no kumenyana n’abantu babafasha kuzamura ubucuruzi bwabo.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’abikorera, Alex Ntare yavuze ko ubumenyi buzatangirwa muri aya mahugurwa buri mu byiciro bishobora kugirira akamaro ibigo by’ubucuruzi mu by’ikoranabuhanga uko byaba bingana kose by’umwihariko ibyagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga bashyiriweho amahugurwa azabafasha gukarishya ubumenyi