Category: Uncategorized

  • Abahinga ibirayi hafi ya Gishwati bahangayikishijwe n’agatsiko k’abashumba kaboneshereza –

    Aba bahinzi b’ibirayi bavuga ko bagerageje kubigeza ku buyobozi ariko bikaba byarananiranye.

    Ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe buvuga ko bwabaciye amande ngo batazongera, gusa bukizeza ko niba byongeye bagiye kubihagurukira.

    Ruganintwari Modeste uri mu bahinzi, yavuze ko batumva uburyo bonesherezwa kandi nta matungo acyemererwa kwinjira muri Pariki.

    Ati “Imirima yacu ihana imbibe n’ishyamba rya Leta, amasambu ni ayacu yubatse mu materasi ariko twayobewe ibitwonera niba ari imbogo cyangwa inka ntitubizi. Tuvuga imbogo kuko duturanye na Pariki ya Gishwati si inzuri z’abaturage kandi leta yarahagaritse ko amatungo yinjiramo. Ubwange navuganye n’ubuyobozi buratubwira ngo tuzafate izo nka kandi nta bushobozi’’.

    Muhire Etienne avuga ko ikibazo cyo kubonera bagerageje kukigeza ku buyobozi ariko nta gisubizo babonye. Ababazwa n’uko abafashwe amande bacibwa ajya muri leta bo ntihagire icyo babona.

    Ati “Dufite ikibazo cy’inka zitwonera imyaka twegereye ubuyobozi ariko bananiwe kudukemurira aka karengane. Nanagerageje kurega abanyoneshereje ku kagari babatumaho banga kwitaba . N’iyo bagerageje kuza bagafata izo nka ba nyirazo babaca amande akajya muri leta twebwe ntihagire icyo tubona.”

    Gapanda Mpumuro we yavuze ko bamaze kugira igihombo gikomeye kubera izo nka zibonera, asaba Leta gukurikirana impamvu inka ziba muri pariki ya Gishwati.

    Ati “Twonerwa n’inka zivuye mu ishyamba rya Gishwati tugashaka bene zo tukababura. Ziraza zikona zikananyukanyuka ibirayi, ugasanga umuntu ahombye n’ahantu hagombaga kuvamo nka toni ebyiri. Ubaze nko ku birayi bya Kinigi ukongeraho n’indi dukenera birimo n’abakozi usanga umuntu aba ahombye nka miliyoni ebyiri”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe , Gahutu Tebuka Jean Paul yavuze ko icyo kibazo bakizi kandi ko ababikora bagiye bafatirwa ibihano.

    Ati “Umuturage iyo bamwoneshereje avuga ko ubuyobozi ntacyo bwakoze ariko kiriya ni ikibazo duhangana nacyo umunsi ku munsi. Umworozi aba ashaka ubwatsi bw’inka ze hakabaho ikintu cyo konesha. Iyo batabaje turatabara tukabafata bagacibwa amande n’ibihano. Twarabikajije ubu inka ifashwe iri mu materasi no mu mashyamba ya leta kuko ari ukwangiza ibidukikije turayifata tukayica amande y’ibihumbi 200 Frw”.

    Yakomeje agira ati “Abo twahannye ntabwo bagaruka nyuma haza irindi tsinda kuko kubafata kenshi bagira ibihombo bakagenda bacika intege bitabujije ko ikintu cyo kuragira ku gasozi no mu mashyamba gihari,ubu tugiye gukomeza ubukangurambaga tubakangurira kuragirira mu biraro.”

    Mu 2015 nibwo Leta yagize ishyamba rya Gishwati-Mukura pariki, iza yiyongera kuri Pariki ya Nyungwe, Akagera n’Ibirunga.

    Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura ifite ubuso bungana na hegitari 3558. Irimo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’ibimera gakondo, inyamaswa n’ibiguruka. Habonekamo kandi ubwoko busaga 60 bw’ibiti gakondo.

    Abahinga hafi ya Gishwati barinubira konesherezwa ibirayi

    Ibirayi by’abaturage bavuga ko byonwa n’inka zituruka mu ishyamba rya Gishwati kandi bitemewe kuriragiramo

    Aya ni amase y’inka ziza konera abaturage mu Bigogwe

  • Urukingo rushya rwa Malariya rwagaragaje kwizerwa ku kigero cya 77% #rwanda #RwOT

    Igerageza ry'ibanze ry'urukingo rushya rwa Malaria rwakozwe na kaminuza ya Oxford rirerekana ko rukora ku kigero cya 77%.Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangajwe mu kinyamakuru cya Lancet, bwakozwe ku bana 450 bo muri Burkina Faso, buvuga ko ubu hazakurikiraho igerageza ku bantu benshi kurushaho.

    Malaria yica abantu barenga ibihumbi 400 buri mwaka, benshi muri bo ni abana bo muri Africa yo munsi ya Sahara.

    Kubona urukingo rwa malaria biboneka nk'ibyagoye cyane abashakashatsi mu buvuzi, gusa hari n'abavuga ko batarufashe nk'urwihutirwa cyane.

    Ibi byagezweho na Oxford bishobora kuba intambwe ikomeye.Ubu hari urukingo rumwe gusa rwa Malaria — ariko ruyikingira ku gipimo kiri munsi ya 50%.

    Kuri uru rushya, ikiciro cya kabiri cy'igerageza cyerekanye ko rukora ku kigero cya 77%. Ubu ruzajya ku kindi kiciro cyo kugeragezwa ku bantu benshi — mu bihugu bine bya Africa.

    Hafi abantu 5,000 bazaruterwa muri iri gerageza ni abana bo munsi y'imyaka itatu.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uru rukingo rushya ntabwo ruremezwa. Ariko — ruzaba ari ikintu gishya gitanga ikizere muri uyu mwaka aho abantu bongeye kubona akamaro k'inkingo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/23/urukingo-rushya-rwa-malariya-rwagaragaje-kwizerwa-ku-kigero-cya-77/

  • Abo muri FLN bavuze uko binjije intwaro mu gihugu; mu bagabye ibitero i Rusizi harimo n'abavandimwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ababuranyi barezwe uyu munsi barimo Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent na Byukusenge Jean Claude.

    Ubushinjacyaha bwerekanye ko aba batanu bose bagize uruhare mu bitero byibasiye imirenge itandukanye y'Akarere ka Rusizi.

    Muri bo harimo babiri bava inda imwe aribo Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Uru rubanza ruburanishwa n'Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka, runaregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w'Impuzamashyaka ya MRCD, Nsabimana Callixte 'Sankara' na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b'Umutwe w'Iterabwoba wa FLN n'abandi barwanyi 18.

    Kuri uyu wa Kane, Urubanza rwakomeje Ubushinjacyaha busobanura imiterere y'ibyaha bitandatu biregwa Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani.

    Bizimana kimwe na bagenzi be baregwa kugira uruhare mu bikorwa by'ibitero by'iterabwoba byagabwe ku butaka bw'Akarere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:48: Iburanisha ry'uyu munsi rirasojwe. Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 28-29 Mata 2021. Ubushinjacyaha buzakomeza gusobanura imiterere n'imikorere y'ibyaha bishinjwa Nikuzwe Simeon.

    14:42: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu buhamya bwatanzwe n'umwe mu babonye igitero cyagabwe i Kamembe ngo kuri Stella Bar aho grenade yatewe hari abantu benshi, hakomerekamo batanu ndetse hanangirika imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ya Habarurema Venuste [Rwandema].

    Ubushinjacyaha bwasabye ko ibi byaha byose yabihamywa akabihanirwa n'amategeko.

    14:36: Icyaha cya kane ari nacyo cya nyuma Byukusenge Jean Claude akurikiranyweho ni icyo gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Byukusenge yemeye ko yateye grenade i Kamembe ndetse hari n'abatangabuhamya icyo gitero cyagizeho ingaruka.

    14:22: Byukusenge Jean Claude anashinjwa uruhare mu cyaha cy'ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi buturutse ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Ku wa 19 Ukwakira 2019, Byukusenge yateye grenade yakomerekeje abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe hafi y'akabari ka Stella.

    Yari kumwe na Nsabimana Jean Damascène alias Motard wamushyikirije grenade arayitera, yayiteye ku modoka y'ivatiri yari iparitse imbere y'akabari ka Stella gaherereye hafi y'umusigiti wo ku Rya Gatatu i Kamembe; yamennye ikirahuri cy'imbere. Icyo gihe yahise afatwa.

    Iyi grenade yakomerekeje abantu batandukanye ndetse mu buhamya bwa bamwe ndetse n'inyandiko zo kwa muganga zashimangiye ko bagizweho ingaruka.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n'utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n'igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    14:23: Umushinjacyaha Habyarimana Angelique yavuze ko mu bihamya ko Byukusenge yakoze icyaha hari ubuhamya bw'abantu batandukanye.

    Mu nyandiko mvugo ya Mahoro Jean Damascène yavuze ko hari igitero cyo mu Karangiro cyatwitse imodoka ye ya Daihatsu, Cabine yose igakongoka, hagasigara intebe gusa.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique

    14:19: Ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba, Byukusenge Jean Claude na bagenzi be batwitse cabine y'imodoka yari iparitse mu Karangiro hafi y'uruganda rwa Kawunga.

    Icyo gitero cyagabwe muri Nyakanga 2019, avuga ko we na bagenzi be basanze imodoka ya Daihatsu iparitse, Bizimana Cassien 'Paccy' akura lisansi muri reservoir ayinyanyagiza mu ntebe z'imbere iragurumana. Icyo gihe ngo bahise biruka, imodoka barayizimya.

    14:10: Umushinjacyaha Habyarimana yavuze ko imvugo za Byukusenge Jean Claude mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ari ibimenyetso byerekana ko yakoranye n'umutwe w'iterabwoba.

    -  Yahawe amadolari 100 nk'umushahara wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda

    Muri Nyakanga 2019, Byukusenge Jean Claude yahawe akazi ko guhungabanya umutekano w'u Rwanda yemererwa ko azajya ahembwa amadolari 100 buri kwezi.

    Mu matariki ya nyuma ya Nyakanga 2019, yahamagawe na Matakamba Jean Berchmans abwirwa ko bagiye gukora akazi bumvikanye.

    Icyo gihe yageze kwa Matakamba ahagana saa Sita z'ijoro. Bahita batangira urugendo rwo kugaba ibitero birimo ibyabereye mu Nyakarenzo, Karangiro, Mururu na Kamembe ku Rya Gatatu n'ahandi bigamije kwerekana ko ingabo za FLN ziri mu Rwanda.

    • Ibyo wamenya kuri Byukusenge Jean Claude

    Byukusenge Jean Claude ni mwene Uwitonze Abel na Nyiranteziryayo Seraphine. Yavutse mu 1985, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Kagano, Segiteri Bushekeri. Yunganiwe na Me Ngamije Kirabo.

    • Ibyaha Byukusenge Jean Claude ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w'iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi buturutse ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    14:00: Ubushinjacyaha bwakomeje kwerekana ibyaha biregwa Byukusenge Jean Claude.

    13:57: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko icyaha cya kane, Ntiramira Innocent ashinjwa ari icyo gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    Yavuze ko Ntiramira na Sibomana bajugunye grenade ku rugabano rw'Umurenge wa Mururu na Nyakarenzo muri Rusizi. Bayishyize ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Habyarimana yavuze ko ibyo bikorwa yabikoze abizi ko ari icyaha kandi yinjiye muri MRCD/FLN ku bushake.

    13:50: Ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bitero byagabwe muri Rusizi harimo n'ibyarimo Ntibiramira, hari imodoka n'indi mitungo y'abaturage yatwitswe.

    13:45: Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ntibiramira Innocent ashinjwa ko yashishikarije Sibomana Jean Bosco wabaye mu ngabo z'u Rwanda na Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we wabashishikarije kwinjira mu bikorwa byaberaga mu Karere ka Rusizi.

    Yavuze ko kuba harimo amafaranga yifuje gushaka abandi yinjizamo.

    13:40: Ntibiramira Innocent yagize uruhare mu bitero bitandukanye byagabwe mu Karere ka Rusizi. Muri ibi bitero hari icyo yagiyemo afite imbunda ari kumwe na Sibomana Jean Bosco; uyu yateye grenade irapfuba bituma Ntiramira ahita arasa amasasu atandatu mu kirere. Muri icyo gitero ibyari byagambiriwe ntibyagezweho.

    Mu kindi gitero bahagaritse ikamyo mu Murenge wa Mururu, bayirasaho ariko yanga guhagarara irakomeza.

    Muri gahunda bari bafite grenade zagombaga guterwa ahantu habiri, harimo mu Mujyi wa Kamembe no ku murenge.

    Ntibiramira na Sibomana bayobowe na Matakamba Jean Berchmans mu kubishyira mu bikorwa, bagiye n'amaguru ariko baza kuburana na Matakamba kuko we yagiye mu modoka ariko bagiye n'amaguru.

    Icyo gihe grenade imwe bayiteze munsi y'Umurenge wa Kamembe ndetse yagiye kuyireba aho yari ntiyayibona. Indi grenade yatewe imbere y'akabari ka Stella.

    -  Ntibiramira Innocent ni mwene Sota Berchmas na Nyirandege Melanie. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1976. Yavukiye mu Kagari ka Kagarama, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Yashakanye na Nyirazaninka Odette. Yunganiwe na Me Ngamije Kirabo.

    • Ibyaha Ntibiramira Innocent ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w'iterabwoba

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    13:32: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yakomeje avuga ku byaha bishinjwa Ntibiramira Innocent.

    13:30: Dushimimana Claudine yasoje avuga ko Shabani yagize uruhare mu gutanga ibintu biturika kandi ahahurira abantu benshi akaba ariyo mpamvu yahamywa icyo cyaha.

    13:25: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya gatanu ari nacyo cya nyuma Shabani Emmanuel akekwaho ari cyo gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda. Yavuze ko intwaro zose zakoreshwaga zambutswaga na Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine aganira na bagenzi be Ruberwa Bonaventure (ibumoso) na Habarurema Jean Pierre

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine imbere y’Inteko Iburanisha

    13:22: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yerekanye ko Shabani yabaye mu mutwe w'iterabwoba ku buryo nabihamywa n'urukiko azabihanirwa.

    Shabani Emmanuel mu nyandiko mvugo ze yavuze ko yajyanye na Bizimana Cassien mu gitero cyo muri Nyakanga 2019 ubwo habaga igitero cyagabwe ku ruganda rwa Kaunga, hagatwikwa imodoka

    13:18: Shabani Emmanuel mu nyandiko mvugo ze yavuze ko yajyanye na Bizimana Cassien mu gitero cyo muri Nyakanga 2019 ubwo habaga igitero cyagabwe ku ruganda rwa Kaunga, hagatwikwa imodoka.

    13:10: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we ugiye gusobanura icyaha cya kane kiregwa Shabani Emmanuel, cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Hashingiwe ku ngingo ya 18 yerekeye ibyo kurwanya iterabwoba,

    Shabani yagize uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019. Yanabaye umu-guide uyobora Bizimana Cassien [wari uyoboye itsinda ryagabaga ibitero muri Rusizi.

    13:04: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo, urubanza rugiye gukomeza.

    12:01: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y'ibyaha biregwa Shabani Emmanuel n'uko yabikoze.

    11:58: Shabani Emmanuel yavuze ko atabwiwe intego ya FLN ariko akaba yarumvaga ko igiye gushoza intambara ku Rwanda kuko aho kugaba igitero ku ngabo, cyagabwaga ku baturage.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yasobanuye imiterere y’ibyaha Shabani Emmanuel ashinjwa bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi

    11:55: Shabani Emmanuel anashinjwa icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Ashinjwa kuba yarafashije Bizimana Cassien kwambukana ibikoresho byifashishijwe mu bitero birimo icyo mu Karangiro cyatwikiwemo imodoka.

    Bizimana Cassien na we mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko ibikoresho yambukanye birimo imbunda, grenade n'amasasu.

    Umushinjacyaha Habarurema avuga ko 'Nyakubahwa Perezida, uwamufashije agomba kubiryozwa. Ubwo yajyaga mu bitero kandi azi ko bizagira ingaruka ku buzima bw'abantu bigize icyaha. Byakozwe mu kwerekana ko FLN iriho, gutera ubwoba abaturage no guhatira Leta gufata cyangwa kureka umurongo runaka.''

    11:48: Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Shabani ariwe werekanye inzira yakoreshejwe mu gutera grenade mu Mujyi wa Kamembe. Yari umu-guide [waherekezaga] Bizimana Cassien.

    Buti 'Uruhare rwa Shabani buri mu kuba yarafashije Bizimana Cassien kwambuka hagamijwe gukora ibikorwa by'iterabwoba, bimugira hatozi ku cyaha cy'ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.''

    11:45: Matakamba Jean Berchmans yashinje Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel ko bambukanye imbunda, bakihisha mu murima aho bavuye nijoro.

    Avuga ko bumaze kwira bagiye mu muhanda barasa ku modoka zatambukaga, ariko akaba atazi niba hari abapfuye.

    11:43: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ubufasha yatanze ari bwo bwatumye ibikorwa byo kugerageza kwica abantu bigerwaho.

    Yavuze ko muri operation ya mbere yagejeje Bizimana 'Paccy' ku mugezi wa Rusizi, ariko uyu amuhatira ko bambukana. Bageze mu Rwanda baciye mu Mugezi wa Rusizi, bahasanze Matakamba Jean Berchmans, Ntibiramira Innocent, Sibomana na Byukusenge Jean Claude.

    Barazamukanye ku Murenge wa Mururu, bageze mu muhanda babona imodoka bagerageje kuyirasaho irabacika mu gihe bashakaga kuyitwika.

    11:38: Icyaha cya kabiri Shabani Emmanuel aregwa kijyanye n'ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi mu gikorwa cy'iterabwoba.

    Shabani Emmanuel aregwa ko yerekaga Bizimana Cassien wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant inzira yo kunyuramo yinjiza intwaro mu Rwanda. Itegeko riteganya ko utanga ubufasha ngo hakorwe iterabwoba na we aba akoze icyaha.

    11:27: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko mu Ukwakira 2019, Bugingo Justin na Paccy bari Bukavu babwiye Shabani Emmanuel ko bashaka akarere bakoreramo bakava muri Mururu, bakerekeza mu Bugarama.

    Muri icyo gihe, Shabani yahamagaye murumuna we [Nikuzwe Simeon nawe uri muri iyi dosiye] wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, amuhuza na Bizimana Cassien 'Paccy' amubwira ko yifuza ko bafatanya guhungabanya umutekano w'u Rwanda ariko ntacyo yamusubije.

    Nikuzwe Simeon yasobanuye ko yinjijwe mu bikorwa by'iterabwoba bigizwemo uruhare na mukuru we Shabani.

    • Ibyo wamenya kuri Shabani Emmanuel

    Shabani Emmanuel ni mwene Gasamira Bernard na Sibomana Fortunée. Yavutse ku wa 3 Mutarama 1974. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Cyimbogo, Segiteri Mutongo, Selire ya Rwimbogo.

    Atuye mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Yashakanye na Uwizeyimana Aziza. Yunganiwe na Me Uwimana Channy.

    • Ibyaha Shabani Emmanuel ashinjwa

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    -  Kuba mu mutwe w'iterabwoba

    11:23: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Shabani Emmanuel aregwa ibyaha bitanu bifitanye isano n'iterabwoba.

    11:20: Byukusenge Jean Claude yasobanuye ko ari we wateye grenade i Kamembe, yari yahawe na Matakamba Jean Berchmans. Yari amaze guhamagara Bizimana Cassien amubaza ko icyo gikorwa cyateguwe, undi amubwira ko azahembwa amadolari 400$ amaze kuyitera.

    11:16: Matakamba yatanze ibiturika [grenade] kuri Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nikuzwe Simeon.

    Mu ibazwa rye yavuze ko muri grenade eshanu yari afite Nsabimana Jean Damascène alias Motard yafashemo eshatu asigarana ebyiri zirimo iyatewe mu Mujyi wa Kamembe.

    11:16: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yasobanuye ko icyaha cya kane Matakamba akurikiranyweho ari icyo gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    11:00: Mu nyandikomvugo ye, Matakamba yavuze ko Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel bavuye kwakira imbunda bakajya iwe. Bizimana yamubajije ahantu haba abasirikare, bageze hafi bajya kurasa imodoka.

    Icyo gitero kirangiye babahaye amadolari 100 ndetse babasaba kujya guhura na Gen Jeva, ubwo babonanaga yamubwiye iby'umugambi wo gutera u Rwanda kuko Leta yanze imishyikirano. Yamwemereye ko azajya afasha abasirikare kubika ibikoresho.

    10:54: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko Matakamba Jean Berchmans ashinjwa kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Matakamba ashinjwa ko yabaye mu Mutwe w'Iterabwoba wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019. Yanagize uruhare mu kubika intwaro zakoreshejwe muri ibyo bitero.

    10:35: Iburanisha rirasubitswe mu kanya k'iminota 15. Rirasubukurwa Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Matakamba Jean Berchmans.

    10:29: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko grenade yatewe mu gitero cyagabwe imbere y'akabari ka Stella mu Mujyi wa Kamembe, yari yatanzwe na Matakamba.

    Iki gitero cyari kigamije kwica abaturage ndetse abakirokotse batanze ubuhamya bwerekana ko cyabateye ubumuga buhoraho.

    Habimana yavuze ko ibyo bikorwa yabikoze abizi neza ko ari icyaha kandi akaba yarabikiye abarwanyi ba FLN intwaro ndetse yagiye no muri bimwe mu bitero bagabye, bikagira ingaruka ku baturage b'abasivili.

    Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin

    10:20: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yakomeje asobanura icyaha cy'Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi buturutse ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Yavuze ko Matakamba ashinjwa kwinjiza intwaro n'amasasu mu gihugu, ndetse yifashishijwe mu bitero bitandukanye birimo icyagabwe ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y'Ikigo cya Gisirikare.

    Matakamba yavuze ko Bizimana Cassien yahawe kubika imbunda kuko yakekaga ko Ntibiramira Innocent ashobora kuzibisha.

    Andi mafoto y'ababuranyi mu rukiko

    Mukandutiye Angelina asoma ibikubiye muri dosiye ye

    Nsabimana Callixte 'Sankara' mu rukiko aba asoma dosiye ze nubwo yamaze kuburanishwa

    Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN ari mu baregwa muri iyi dosiye

    Ababuranyi baganira n’ababunganira ubwo bari mu rukiko

    Nsabimana Callixte 'Sankara' aganira n’abarimo Me Nkundabarashi Moïse umwunganira mu mategeko

    10:14: Umushinjacyaha Habimana yavuze ko abinjijwe mu bikorwa by'iterabwoba na bo mu mabazwa atandukanye bashimangiye ko Matakamba ari we wabashishikarije kwinjira mu bikorwa byo kugaba ibitero muri Rusizi.

    10:07: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko Matakamba ashinjwa icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Matakamba yasobanuye ko FLN yayimenye binyuze kuri Bugingo Justin bahuriye ku isoko i Bukavu. Yamutumye ku witwa Ntibiramira Innocent muri Gicurasi 2019, yemeye ko bajyana i Bukavu. Bahageze yasanze Bugingo ari kumwe na Bizimana Cassien.

    Bugingo na Bizimana babasabye ko bakorana bakajya babaha amafaranga, banababwira ko batakiri muri FDLR ahubwo bari muri CNRD.

    Iyo gihe babasabye ko bajya babaha amakuru, bakanafasha ingabo za FLN kujya babambutsa mu Burundi.

    Nyuma y'igihe, Bugingo yababwiye ko inzira yo kunyura mu Burundi bayihinduye ariko abasaba ko babafasha kugaba ibitero muri Rusizi.

    Matakamba yabwiye Bugingo ko atazi kurasa ariko amushakira Byukusenge Jean Claude wari warabaye muri FDLR.

    • Ibyaha Matakamba Jean Berchmans ashinjwa

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi buturutse ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Kuba mu mutwe w'iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    10:04: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin ni we ugiye gusobanura ibyaha bishinjwa Matakamba Jean Berchmans.

    Matakamba ni mwene Byakatsi Célestin na Mukanganizi Verdiane. Yavukiye mu Kagari ka Kagarama, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y'Uburengerazuba mu 1962.

    Yashakanye na Mukandutiye Judith, bafitanye abana 10. Yunganiwe na Me Mukaruzagiriza Marie Chantal.

    09:55: Bizimana Cassien anashinjwa gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Bizimana yahaye Matakamba Jean Berchmans na Motard Damascène grenade ndetse zajugunywe ahantu hahurira abantu benshi. Yavuze ko muri izo grenade harimo iyajugunywe imbere y'akabari kitwa Stella mu Mujyi wa Kamembe.

    Matakamba mu nyandikomvugo ye yagaragaje ko grenade yatewe muri Kamembe, ari iyo yahawe na Bizimana Cassien.

    Yavuze ko icyo gitero kijya kuba Damascène yagiye kuzana grenade muri Congo, azihisha mu murima, avanamo eshanu. Nyuma y'iminsi ibiri yabwiwe guha Nikuzwe Simeon ebyiri.

    Ubushinjacyaha buvuga ko grenade yatewe hafi y'Akabari ka Stella hari abo yakomerekeje kandi ko ubuhamya bwabo.

    09:45: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangiye asobanura icyaha cya gatanu kiregwa Bizimana Cassien cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Yavuze ko ibi bikorwa byakozwe na MRCD/FLN biciye muri Bizimana Cassien. Bimwe muri ibi bikorwa byakozwe na Bizimana Cassien ubwe, ibindi bikorwa n'abarwanyi bifashishije intwaro yari yabahaye.

    Ingabire Joyeux mu buhamya yahaye Ubushinjacyaha yavuze ko igitero cya grenade cyo muri Mutarama 2019, cyatwitse imodoka yo mu bwoko bwa RAV4.

    Mahoro Jean Damascène na we yavuze ko hari igitero cyo mu Karangiro cyatwitse imodoka ye ya Daihatsu, ndetse ubu buhamya bunashimangirwa n'ibivugwa na Bizimana Cassien n'abo bari kumwe bemeye ko babikoze.

    Bizimana Cassien yemeje ko yatwitse iyo modoka kandi ari we wari uyoboye icyo gitero. Icyo gihe yamennye ibirahuri by'imodoka, ayimenaho lisansi, arayitwika.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Bizimana yari azi neza ko gutwikira undi ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Ati 'Byari bigamije gutera abaturage ubwoba kuko ntacyo bari bakoze.''

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    09:35: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko mu bitero bitandukanye byagabwe mu bice bitandukanye byari bigamije kwica abaturage.

    Yavuze ko ubwo Byukusenge Jean Claude [uregwa muri dosiye] wateye grenade hafi y'akabari kitwa Stella mu Kagari ka Kamashangi mu Mujyi wa Kamembe, yashakaga kwica abari bakarimo.

    Mu batanze ubuhamya harimo abagaragaje ko ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi byabagizeho ingaruka.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n'utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n'igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    09:31: Bizimana Cassien nk'umwe mu bagize umutwe wa FLN yinjije intwaro mu gihugu zirimo amasasu, imbunda na grenade azikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ashinjwa ko izo ntwaro yazikoresheje, izindi zigahabwa abo bakoranaga bakazifashisha mu kurasa abaturage bagamije kubica.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Bizimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yiyemereye ko yinjije intwaro zifashishijwe mu bikorwa by'iterabwoba mu Karere ka Rusizi.

    Yavuze ko yakoranaga na Shabani Emmanuel wamwerekaga inzira. Iyo yabizanaga byambutswaga na Matakamba Jean Berchmans wabikuraga i Nyabibwe aho FLN yari ifite ibirindiro. Yavuze ko yazanye imbunda ebyiri za Kalashnikov, grenade ebyiri n'amasasu 160.

    09:28: Umushinjacyaha Habarurema yatangiye gusobanura imiterere y'icyaha cya kane kiregwa Bizimana Cassien kijyanye n'ubwinjiracyaha nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    09:10: Umushinjacyaha Habarurema yasobanuye ko uruhare rwa Bizimana Cassien ari ukugambana na Bugingo, bateye intambwe mu gushishikariza abandi kwinjira muri uwo mugambi.

    Mu ibazwa rye, Bizimana yagize ati 'Maze kuvugana n'abo bantu tuzakorana namubwiye [Jeva] ko nkeneye ibikoresho. Nazanye imbunda eshatu, grenade ebyiri n'amasasu 160.''

    Bugingo yahuje Bizimana Cassien na Matakamba n'abandi babasaba ko babafasha ibyo bikoresho bikambutswa.

    Bizimana avuga ko we na Shabani bafashe intwaro bazigeza ku Mugezi wa Rusizi, hanyuma za ntwaro bazihambira mu ishashi nini barazambutsa.

    09:00: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangiye asobanura uko Bizimana Cassien yakoze icyaha cya gatatu cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Bizimana Cassien wari umaze koherezwa na Gen Jeva mu Mujyi wa Bukavu aho yateguraga ibitero azagaba mu Karere ka Rusizi.

    Akihagera yabonanye na Bugingo Justin wari uhagarariye FLN mu Mujyi wa Bukavu.

    Aba bombi baje gushishikariza abandi kwiyunga kuri bo, babona Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon ndetse na Matakamba Jean Berchmans, bagombaga kubafasha mu bikorwa by'iterabwoba byagabwe muri Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Bizimana Cassien yabashakiye ibikoresho bazajya bakoresha mu kugaba ibitero ndetse abafasha kubyambutsa binyuze mu Mugezi wa Rusizi.

    08:49: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuye ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu mutwe w'iterabwoba no kuba mu mutwe w'ingabo utemewe bishinjwa Bizimana Cassien.

    Bizimana ashinjwa kuba muri FDLR Foca na FLN. Akiri muri FDLR yavuraga abarwanyi babaga bakomeretse. Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD, mu gice cyajyanye na Gen Irategeka Wilson aho yinjiye mu gisirikare cya CNRD akaza gufatwa afite ipeti rya Sous Lieutenant.

    Muri FDLR yari umusivili, muri CNRD ahageze ahabwa amahugurwa ya gisirikare ndetse binatuma ahabwa ipeti. Ku wa 23 Ukwakira 2019 ni bwo yafashwe.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine

    • Ibyo wamenya kuri Bizimana Cassien

    Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani ni mwene Gasigwa Donatien na Nyirahavugimana Leontie. Yavutse 18 Kamena 1974, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Gafunzo, Segiteri ya Mukoma. Yashakanye na Mukamana Chantal. Yunganiwe na Me Murekatete Henriette.

    • Ibyaha Bizimana Cassien ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w'iterabwoba

    -  Kuba mu mutwe w'ingabo utemewe

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n'amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    -  Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi buturutse ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba

    08:43: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yatangiye asobanura imiterere y'ibyaha bitandatu bishinjwa Bizimana Cassien.

    Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 21 Mata 2021, Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y'ibyaha biregwa Col Nizeyimana Marc birimo uko yatoranyaga abarwanyi bifashijwe mu bitero byagabwe ku butaka bw'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo na Rusesabagina warwikuyemo nyuma yo kuvuga ko atizeye kubona ubutabera

    Nsabimana Callixte 'Sankara' apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri uru rubanza

    Urutonde rw'abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuzwe Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    [KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-muri-fln-bavuze-uko-binjije-intwaro-mu-gihugu-mu-bagabye-ibitero-i-rusizi

  • Urukingo rwa Malariya rwagaragaje kwizerwa ku kigero cya 77% #rwanda #RwOT

    Igerageza ry'ibanze ry'urukingo rushya rwa Malaria rwakozwe na kaminuza ya Oxford rirerekana ko rukora ku kigero cya 77%. Byitezwe ko mu igerageza ryarwo ku cyiciro cya 2 ruzaterwa abantu bagera ku bihumbi bitanu biganjemo abana.

    Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangajwe mu kinyamakuru cya Lancet, bwakozwe ku bana 450 bo muri Burkina Faso, buvuga ko ubu hazakurikiraho igerageza ku bantu benshi kurushaho.

    Malaria yica abantu barenga ibihumbi 400 buri mwaka, benshi muri bo ni abana bo muri Africa yo munsi ya Sahara.

    Kubona urukingo rwa malaria biboneka nk'ibyagoye cyane abashakashatsi mu buvuzi, gusa hari n'abavuga ko batarufashe nk'urwihutirwa cyane. Ibi byagezweho na Oxford bishobora kuba intambwe ikomeye.

    Ubu hari urukingo rumwe gusa rwa Malaria, ariko ruyikingira ku gipimo kiri munsi ya 50%.

    Kuri uru rushya, ikiciro cya kabiri cy'igerageza cyerekanye ko rukora ku kigero cya 77%. Ubu ruzajya ku kindi kiciro cyo kugeragezwa ku bantu benshi mu bihugu bine bya Africa. Hafi abantu 5,000 bazaruterwa muri iri gerageza ni abana bo munsi y'imyaka itatu.

    Uru rukingo rushya ntabwo ruremezwa. Ariko ruzaba ari ikintu gishya gitanga icyizere muri uyu mwaka aho abantu bongeye kubona akamaro k'inkingo.

    Umwaka ushize Dr Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ishami ryo kurwanya Malaria mu Rwanda yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko malaria ikiri ikibazo mu Rwanda. Yagize ati: 'Nubwo imibare igabanuka, ariko harebwe umubare w'abayirwara, abo yica, n'amafaranga ayitangwaho, malaria iracyari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

    Malaria mu Rwanda/ imibare ya RBC:

    2018 — 19:

    • Abayirwaye: miliyoni 3.9
    • Abo yishe: 270

    2019 — 20:

    • Abayirwaye: miliyoni 2.5
    • Abo yishe: 180

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/urukingo-rwa-malariya-rwagaragaje-kwizerwa-ku-kigero-cya-77/

  • Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y'umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y'amavuko agikina umupira w'amaguru. #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ndetse akaba na Kapiteni wa Suede ndetse kuri ubu akaba akinira ikipe ya AC Milan yo mu gihugu cy'Ubutaliyani yongereye amasezerano y'umwaka umwe akinira iyi kipe yo mu mujyi wa Milan.

    Ibyo kongera amasezerano y'uyu rutahizamu muri AC Milan bije nyuma yaho uyu mugabo akomeje kwitwara neza mu mikino akomeje gukinira iyi kipe arimo ku ncuro ye ya Kabiri kuko yayigezemo mu mwaka wa 2019, uyu rutahizamu kandi ku ncuro ye ya mbere yanakiniye iyi kipe mu mwaka wa 2010 ubwo yayijemo nk'intizanyo avuye muri Barcelona yo muri Esipanye.

    Zlatan Ibrahimovic w'imyaka 39 y'amavuko yongerewe amasezerano y'umwaka umwe bitewe nuko muri uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021 amaze kwitwara neza aho kugeza ubu amaze gukinira iyi kipe imikino 25 akaba yarayitsindiye ibitego 17 mu marushanwa yose amaze kwitabira ari kumwe n'ikipe ye AC Milan.

    Aya masezerano y'umwaka umwe yongereye muri San Siro azarangira mu mpeshyi z'umwaka wa 2022, ni ukuvuga ko azasoza aya masezerano ye amaze kugwiza imyaka 40 y'amavuko aha akazaba yujuje imyaka 22 akina umupira w'amaguru nk'umunyamwuga kuko yatangiye gukina mu mwaka wa 1999 ubwo yatangiriraga mu ikipe ya Malmö FF y'iwabo muri Suede.

    The post Zlatan Ibrahimovic yongereye amasezerano y'umwaka umwe muri AC Milan, ibi bivuze ko azageza ku myaka 40 y'amavuko agikina umupira w'amaguru. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/zlatan-ibrahimovic-yongereye-amasezerano-yumwaka-umwe-muri-ac-milan-ibi-bivuze-ko-azageza-ku-myaka-40-yamavuko-agikina-umupira-wamaguru/

  • Ibindi byaha Rusesabagina ashinjwa n'uruhare rwa Col Nizeyimana mu mugambi wo guhirika ubutegetsi (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mata 2021, uru rubanza rwakomeje Ubushinjacyaha busobanura imiterere y'ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ndetse n'uburyo yabikozemo.

    Rusesabagina Paul ashinjwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba, MRCD/FLN yagizemo uruhare ku butaka bw'u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Iburanisha riheruka ryo ku wa 1 Mata 2021 ryasojwe Ubushinjacyaha bumaze gusobanura ibyaha bitandatu uyu mugabo aregwa. Birimo Kurema umutwe w'ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w'iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba, Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Kuri uyu munsi bwakomeje busobanura ibindi byaha bitatu Rusesabagina akurikiranyweho birimo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Rusesabagina Paul ari kuburanishwa atari mu rukiko bitewe n'uko yikuye mu rubanza avuga ko atizeye ko azahabwa ubutabera.

    Ibi byaha byose yabishinjwe nk'uwagize uruhare mu gushinga Umutwe w'Iterabwoba wa MRCD/FLN. Ubushinjacyaha bwerekanye ko ibitero byagabwe n'abarwanyi bawo byaguyemo abaturage b'inzirakarengane, byangiza imitungo yabo, indi iribwa. Bwagaragaje ko amategeko ateganya ko mu bakora iterabwoba n'ababatera inkunga na bo baryozwa icyaha nka gatozi nubwo baba batageze aho ibyaha byabereye.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu kandi Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y'ibyaha icyenda biregwa Col Nizeyimana Marc. Uyu yahoze ari mu bayobozi bakuru muri FLN muri Secteur Nord ari nayo yoherezaga abarwanyi benshi mu bagabye ibitero mu Rwanda.

    Col Nizeyimana mu mabazwa ye mu nzego zitandukanye yemeye ko ari we watoranyaga abarwanyi b'inkorokoro boherejwe mu bitero bitandukanye mu Rwanda ndetse mu Bugenzacyaha 'yicujije ibyo yakoze' anabisabira imbabazi.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:58: Iburanisha rya none rirasojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa 22 Mata 2021, Ubushinjacyaha busobanura imiterere y'ibyaha biregwa Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani.

    14:50: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko nta tandukaniro riri hagati y'ibikorwa byakozwe na MRCD/FLN nk'umutwe w'iterabwoba na FLN nk'umutwe w'ingabo utemewe.

    Yavuze ko umutwe w'ingabo za FLN uri mu mutwe w'ingabo wa MRCD. Ati 'Ibikorwa byose byakozwe aho MRCD/FLN ibinyujije mu mutwe wayo w'ingabo.''

    14:43: Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo bikorwa byakozwe n'abantu bari bayobowe na Nizeyimana Marc, akaba ariwe wabatoranyije kugira ngo bakore ibigamije gutera ubwoba abaturage.

    Ati 'Ni ibintu yakoze mu mugambi w'umutwe yabarizwagamo wo gutera ubwoba abaturage. Dusanga ibikorwa bigize icyaha n'ubushake kuri MRCD/FLN na Nizeyimana byose bihuriza hamwe mu kugaragaza ko Nizeyimana Marc yakoze ibikorwa by'iterabwoba akaba yabihanirwa n'urukiko.''

    14:39: Icyaha cya cyenda Col Nizeyimana ashinjwa ni icyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu bitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, habayemo icyaha cyo gukubita no gukomeretswa, binagaragazwa n'imvugo z'ababikorewe n'ababibonye ndetse n'inyandiko zo kwa muganga.

    14:32: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yanavuze ko ibikorwa by'icyaha Col Nizeyimana Marc ashinjwa byanagaragajwe n'abatangabuhamya bo mu Karere ka Rusizi, barimo abatewe grenade ndetse utuvungukira twazo tukabagumamo.

    Abatangabuhamya babyemeza barimo Nsabimana Joseph, na we raporo ya muganga igaragaza ingano y'ubumuga.

    14:17: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya munani Col Nizeyimana Marc akurikiranyweho ari icy'ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Ubusanzwe igikorwa cyitwa icy'iterabwoba iyo gisanzwe kibuzanyijwe n'amategeko mpanabyaha y'u Rwanda.

    Dushimimana yavuze ko iyo umuntu yarashwe ntapfe, nta bushake bwo kumurokora k'uwabikoze kuba kurimo ahubwo ni ubushake bw'Imana.

    Yatanze ingero z'abarashweho grenade ariko ntibapfa. Bamwe muri bo batanze ubuhamya basobanura ibyababayeho.

    Kayitesi Alice warasiwe mu Murenge wa Kitabi mu Ishyamba rya Nyungwe, ku wa 15 Ukuboza 2018. Yatanze ubuhamya bw'uburyo grenade n'amasasu yabarashweho byishe bamwe, abandi bagakomereka.

    Dushimimana yashimangiye ko ibyo bikorwa bishimangira ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi.

    Ku wa 19 Kamena 2018, Gitifu Nsengiyumva Vincent yari mu rugo aryamye, abwirwa ko hari abasirikare bari kumushaka, bari gukubita abaturage kandi bafite amahane. Yamusubije ko abasirikare b'u Rwanda badateye batyo.

    Baje kumusanga mu rugo iwe, bahageze yanga kubafungurira kugeza igihe bamurashe mu mutwe, ndetse bakomeza kurasa aho yari bazenguruka inzu ariko ku bw'amahirwe ntiyapfa.

    14:07: Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko amafoto ndetse n'ibiranga ibinyabiziga byatwitswe.

    Ibi byiyongera ku buhamya bwa ba nyirabyo barimo Mahoro Jean Damascène wavuze ku gitero cyatwitse imodoka ye ndetse na Ingabire Joyeux na we yagaragaje ko ku wa 19 Ukwakira 2018, imodoka yari iyo mu bwoko bwa RAV4.

    14:00: Col Nizeyimana Marc ashinjwa kandi gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Umushinjacyaha Claudine avuga ko raporo yakozwe n'Umurenge wa Nyabimata yerekana ko mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, hatwitswe inzu, imodoka na moto ebyiri nk'uko biri mu mafoto yeretswe urukiko.

    Yanavuze ko hari n'ibindi binyabiziga byatwitswe mu Ishyamba rya Nyungwe birimo ibya Sisiyete zitwara abagenzi.

    13:54: Icyaha cya gatandatu Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni ikijyanye no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hashingiwe kuri raporo y'Umurenge wa Nyabimata yerekana ko abaturage basahuwe amatungo, imyaka yo mirima ndetse n'amafaranga.

    13:44: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo Col Nizeyimana Marc bishimangira ko hari ubushake kuko yabikoze azi neza ingaruka zabyo.

    13:35: Icyaha cya gatanu, Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni icy'Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari abahamya ko batwawe n'abarwanyi ba FLN.

    Ndikumana Viateur yasobanuye ko ku wa 19 Kamena 2018, yari atashye, ahura n'abantu bagera kuri 50 bitwaje imbunda. Bamwatse isaha yari yambaye baramuboha, bamutegeka kujya kubereka kwa gitifu. Barahageze baramubura ariko ngo icyo gihe bagendaga basahura ndetse bikoreje abaturage ibyo bintu.

    Undi watanze ubuhamya ni Semushi David wafatiwe ku Kitabi muri Nyamagabe; yabwiye Ubugenzacyaha ko ubwo yari avuye Nyamasheke yerekeza Kigali ku wa 15 Ukuboza 2018, ngo yafashwe n'ingabo zavugaga Ikinyarwanda, Ikirundi n'Ilingala.

    Bose uko bari babatwaye basubiyeyo uretse umuntu umwe wasaga n'uwamenyanye na bo.

    13:29: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo, urubanza rugiye gukomeza.

    -  Mu mafoto

    13:20: Nyuma y'ikiruhuko, ababuranyi bagarutse mu cyumba cy'iburanisha, bategereje ko inteko iburanisha ihagera, urubanza rugakomeza.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ mu rukiko

    Sankara yahoze ari Umuvugizi w’Umute w’Inyeshyamba wa FLN

    Ababuranyi baganira mbere y’uko urubanza rusubukurwa

    Uhereye ibumoso: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique, Habarurema Jean Pierre na Dushimimana Claudine mu bagize itsinda ry’abashinjacyaha

    Uri iburyo ni Me Nkundabarashi Moïse wunganira ‘Sankara’ ubwo yari mu rukiko

    12:24: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa nyuma y'isaha imwe, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Col Nizeyimana Marc.

    12:19: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibikorwa byabereye i Nyabimata no mu Murenge wa Kitabi, Col Nizeyimana atari ahari ariko yagize uruhare mu gutoranya abarwanyi.

    Ati 'Yavaga muri Congo, akajya mu Burundi, agatwara ibikoresho bitandukanye. Nubwo atari mu bitero byiciwemo abantu, uruhare yagize mu kubafasha, itegeko ryabyise ibikorwa by'iterabwoba. Dusanga aribyo bimugira gatozi kuri iki cyaha.''

    12:14: Mu buhamya bwa Ngirababyeyi Desire wari utwaye Coaster ya Alpha yabwiye Ubugenzacyaha ko yageze muri Nyungwe agasanga imodoka ya Omega bari kuyitwika. Yahise yumva bavuze ngo 'nimuzane n'iriya modoka'.

    Yahise ashaka kurenga icyo giti ariko bamutera ikintu kimeze nka grenade, imodoka ihita igwa mu ishyamba.

    Yibuka ko hari umukobwa uri mu kigero cy'imyaka 25 warashwe isasu ryo mu mutwe ahita apfa.

    12:04: Umushinjacyaha Dushimimana yavuze ko uruhare rwa Col Nizeyimana mu rupfu rw'abantu icyenda ntirugarukira ku nyandikomvugo ze kuko hari n'ubuhamya bwatanzwe.

    Mu buhamya bwa Munyaneza Fidèle yavuze uko ku wa 19 Kamena 2018, abarwanyi ba FLN bateye mu gace ka Nyaruguru.

    Yavuze ko uwo munsi uwitwa Habimana yamuhamagaye amubwira ko hari inzu ziri gushya.

    Ubwo batabaraga batangiye kuzimya, yahamagawe na Gitifu, agiye ku ruhande abona abambaye imyenda ya gisirikare, bahita bamwaka telefoni baramurasa, banamutera imigeri bareba ko yapfuye.

    Yavuze ko bagiye bazi ko yapfuye ariko abanza kwitabwaho kwa muganga mbere yo gupfa biturutse ku bikomere by'amasasu yarashwe muri icyo gitero.

    11:57: Umushinjacyaha Dushimimana avuga ko ibitero byagabwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru ubwo Col Nizeyimana Marc yabazwaga yavuze ko 'nari mbishyigikiye kuko yariyo ntego yacu.'

    Dushimana ati 'Biragaragaza ibikorwa ariko hagamijwe gukorwa ibindi. Imvugo ye ni kimwe mu bimenyetso byinshi bigira gatozi Nizeyimana mu bikorwa by'iterabwoba.''

    -  IBITERO COL NIZEYIMANA MARC YAGIZEMO URUHARE

    Ubwo yabazwaga n'Ubugenzacyaha, Col Nizeyimana yavuze ko hari ibitero bibiri yagizemo uruhare.

    Yasobanuye ko yafashije abantu 105 bambukiye mu Kivu mu bwato bwaguzwe amadolari 2500; yanambukije abarwanyi ba FLN bagabye igitero muri Nyungwe baciye mu Kibira mu Burundi.

    Mu Bushinjacyaha ho yavuze ko mu gitero cyo muri Mata, yavuze ko nta ruhare yabigizemo usibye gutoranya abarwanyi 'bashoboye' bakigabye, yahisemo abagera ku 100, biyongeraho abandi babiri banyuze mu Kivu bahurira mu Karere ka Nyamasheke.

    11:50: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko secteur, Col Nizeyimana Marc yabarizwagamo ariyo yatangaga abasirikare benshi bateraga u Rwanda.

    11:46: Col Nizeyimana Marc yabwiye Ubushinjacyaha ko nubwo ibyo bikorwa atabikoze agatuma abarwanyi babikoze, atabihakana ahubwo ''ndabisabira imbabazi.''

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko amasasu yambutswaga ajyanwa mu Burundi ariyo yifashishijwe mu kwica abantu icyenda mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    11:42: Mu nyandikomvugo yo mu Bugenzacyaha yo muri Gicurasi 2020, Col Nizeyimana Marc yavuze ko yari umuyobozi wungirije [Commandant] wa Secteur ya kabiri yayoborwaga na Brig Gen Geva Antoine. Yabarizwagamo abasirikare 600 barimo abavuye muri FDLR n'abavuye mu mpunzi babaga barengeje imyaka 18 bagahabwa imyitozo. Secteur ya mbere yayoborwaga na Gen Ferdinand alias Kanyota.

    11:34: Icyaha cya kane Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni icy'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ubwicanyi ari igikorwa kibuzanyijwe n'amategeko y'u Rwanda.

    Mu 2018 na 2019, Umutwe wa MRCD/FLN wakoze ibikorwa by'iterabwoba mu Turere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe. Icyo gihe Col Nizeyimana Marc yari umwe mu bayobozi b'abarwanyi ba FLN.

    11:25: Mu nyandiko mvugo ya Col Nizeyimana Marc yavuze ko yari yambukanye abasirikare 19 agiye guhura na Col Alex Rusanganwa alias Guado. Yari yitwaje intwaro zitandukanye n'ibikoresho byo kwa muganga yavuze ko 'byari iby'ubutabazi bw'ibanze.''

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine avuga ko ibyo byerekana ko hari umugambi wari inyuma mu kugirana umubano na Leta y'amahanga ko ari uwo guhangabanya u Rwanda.

    Col Nizeyimana yavuze ko barwanaga bashaka gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda no kumva ko ni yo utaba perezida ariko waba uri muri batanu bakomeye mu gihugu.

    11:18: Col Nizeyimana yavuze ko ku wa 18 Gashyantare 2020, bavuye Kahanda bajya mu Kigo cya Gisirikare [Batayo ya 14] i Cibitoke aho bamaze icyumweru mu kigo cya gisirikare.

    Icyo gihe bari batanze amadolari 300 yo kugura ama-box arimo amasasu ndetse icyo gihe babahaye inkunga.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo bikorwa bihura neza n'ibigize icyaha kuko itegeko riteganya ko umuntu ugirana umubano n'abakozi ba Leta y'amahanga [u Burundi] aba akoze icyaha.

    Yavuze ko Col Nizeyimana Marc yari afite ubushake bwo gukora icyaha kuko uriya mubano uba ugamije gushoza intambara kuri Leta y'u Rwanda.

    Ati 'Yagaragaje imiterere ya FLN aho yari, uko bambukaga bakava mu Burundi bagiye gutera. Ni we wateguraga ndetse agatanga abarwanyi bakomeye 'les meilleurs éléments.''

    11:16: Col Nizeyimana Marc anaregwa kugirana umubano n'abakozi ba Leta y'amahanga abigiriye gushyigikira intambara.

    Iki cyaha gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 20 na 25 mu gihe cy'amahoro cyangwa icya burundu mu gihe cy'intambara.

    11:14: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gukomeza, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha Col Nizeyimana Marc ashinjwa.

    11:01: Iburanisha ribaye risubitswe mu kanya gato k'iminota 10.

    -  Ibyo wamenya kuri Col Nizeyimana Marc

    Nizeyimana Marc ni mwene Mbavu Elie na Mukamanzi Marthe. Yavutse ku wa 27 Nyakanga 1972. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Mabanza, Segiteri Kibirizi, Selire Rubona.

    Yari atuye mu Karere ka Karehe mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yashakanye na Uwambajimana Donatille, bafitanye abana batanu. Yunganiwe na Me Murekatete Henriette

    10:52: Col Nizeyimana Marc mu ibazwa rye yavuze uko bafashijwe kujya mu Burundi aho bageze muri icyo gihugu bisuganyirizayo ngo batere u Rwanda.

    Yavuze ko ubwo bambukaga Umugezi wa Rusizi bahuye n'umuraba mu mazi, abo bari kumwe bararohama ariko we na mugenzi we bararokoka.

    Icyo gihe bageze ku nkombe bahura n'imvubu zirabirukankana ariko baza kuzicikira ku gasozi. Baje guhura n'abashumba bababaza ako gace babwirwa ko ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu nyandiko mvugo ye agaragaza ko hari gahunda yo kwinjiza abarwanyi mu Burundi kugira ngo abe ariho bazava batera u Rwanda.

    10:46: Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w'iterabwoba, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Col Nizeyimana Marc yabaye mu mitwe y'iterabwoba.

    Ati 'Imitwe irimo FDLR, CNRD na FLN yayibayemo kugeza ubwo yafatwaga ku wa 28 Gashyantare 2020.''

    Yafashwe ari mu bikorwa byo kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bava muri RDC bajya mu Burundi aho bari basanze bagenzi babo bari mu Kibira ariko anategurira inzira abandi.''

    10:43: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko kuba Col Nizeyimana Marc yaremeye ku bushake bwe kujya mu mitwe y'iterabwoba byerekana ko yakoze icyari kibujijwe n'itegeko.

    10:38: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Colonel Nizeyimana Marc ubwo yabazwaga ku byaha aregwa na nyuma yo kubisobanurirwa yavuze ko abyemera. Yemeye ko yabaye mu mitwe y'ingabo itemewe irimo FDLR na FLN.

    10:33: Icyaha cya mbere Nizeyimana Marc ashinjwa ni icyo kuba mu mutwe w'ingabo utemewe.

    Nizeyimana yahoze muri FDLR FOCA kuva mu 2000 kugera mu 2016 ubwo yinjiraga muri CNRD Ubwiyunge yaje kwihuza na FLN.

    Mu 2020 ubwo yabazwaga n'Ubugenzacyaha, Nizeyimana yagaragaje ko yabaye muri iriya mitwe y'ingabo yombi.

    Yinjiyemo mu gisirikare mu 1995, yakoze amahugurwa mu mezi atatu. Mu 1997 yakoze amahugurwa ya ESM (Ecole Superieur Militaire). Mu 2000, yagizwe Sous Lieutenant, mu 2006 yabaye Major, mu 2016 aba Lt Colonel mbere yo kugirwa Colonel mu 2017.

    • – Ibyaha icyenda Nizeyimana Marc ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w'ingabo utemewe

    -  Kuba mu mutwe w'iterabwoba

    -  Kugirana umubano n'abakozi ba Leta y'amahanga abigiriye gushyigikira intambara

    -  Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba

    -  Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba

    10:29: Nyuma yo gusoza ibyaha biregwa Rusesabagina Paul, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yakomeje gusobanura ibyaha biregwa Nizeyimana Marc, ibibigize ndetse n'ibimenyetso byabyo.

    10:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari ibikorwa by'iterabwoba bikorwa n'abantu ku giti cyabo n'ibibera mu bikorwa by'iterabwoba.

    Ati 'Ibyaha byose dukurikiranyeho abantu 21 bari muri iyi dosiye byakozwe n'abantu bahuriye muri MRCD/FLN.''

    Yavuze ko umugambi mugari wa MRCD ari wo abaregwa bose bagendeyeho.

    10:21: Umucamanza Muhima Antoine yabajije Ubushinjacyaha ubushake bwa Rusesabagina mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Ruberwa yasubije ko ubwo bushake bugaragarira mu mugambi mugari MRCD/FLN yari ifite wo gutera ubwoba abaturage.

    Ati 'Biriya bikorwa byaberaga mu bice bitandukanye.''

    10:08: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuriye urukiko ko igikorwa cy'iterabwoba Rusesabagina akurikiranyweho ari ukuba umuyobozi w'umutwe w'iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine asobanurira urukiko uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba

    Mu mafoto: Inteko iburanisha urubanza igizwe n'abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine.

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    09:50: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ubushake mu gukora icyaha kwa Paul Rusesabagina ari uko yari umuyobozi wa MRCD/FLN, akayitera inkunga kandi abaturage bakubiswe nta mpamvu yihariye ihari kuko bakubiswe mu bihe bitandukanye n'ahantu hatandukanye muri Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

    Yavuze ko Rusesabagina akurikiranywe nka gatozi mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko yari umuyobozi, akaba umuterankunga wayo kandi abagize umutwe wa MRCD/FLN aribo bakoze ibikorwa byibasiriye abasivili.

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ni we wasobanuye ibyaha Rusesabagina ashinjwa

    09:42: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye icyaha cya cyenda cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba, Rusesabagina akekwaho.

    Yavuze ko gukubita no gukomeretsa ku bushake ari icyaha gihanwa n'amategeko y'u Rwanda.

    Ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa byakorewe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

    Ruberwa yavuze ko ibimenyetso by'iki cyaha bishingiye kuri raporo zo kwa muganga zakozwe n'abahanga zerekana abantu bakubiswe bakanakomeretswa ndetse bakaba barasigiwe ubumuga.

    Mu buhamya bwe Karerangabo Antoine ubwo yari atabaye abaturanyi be yavuze ko yakubiswe ikintu mu mutwe agahita yitura hasi.

    Jumapili Issa na we avuga ko ubwo bafatirwaga mu Ishyamba rya Nyungwe, bavanywe mu modoka bakubitwa inkoni nyinshi.

    Ubu buhamya kandi bwatanzwe n'abandi benshi bavuga ko abarwanyi ba MRCD/FLN babakubise ubwo babagabagaho ibitero.

    09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Rusesabagina yanyuranyije n'itegeko kuko yateraga inkunga ndetse akanayobora Umutwe w'Iterabwoba wa MRCD/FLN wateye ibisasu na grenade mu bikorwa byakorewe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    Yavuze ko ibyo bitero aho byagabwe hose nta na hamwe hari ikigo cya gisirikare, ahubwo bateraga mu ngo z'abaturage.

    09:30: Rusesabagina anashinjwa uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n'utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n'igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    09:21: Umushinjacyaha Ruberwa yakomeje asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cy' Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Yavuze ko hari abantu barashwe ariko ntibakwitaba Imana ndetse batanze ubuhamya bugaragaza uko ibyo bitero byagabwaga.

    Ruberwa ati 'Kuba warasa umuntu ntapfe, ntibiba biturutse ku bushake bwawe. Kuba warasa isasu cyangwa grenade umuntu ntiyitabe Imana ntibiruka ku bushake bw'uwarashe ahubwo ni impuhwe z'Imana.''

    Kayitesi Alice uri mu barasiwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe ahatwikiwe imodoka za Coaster mu 2018, abajijwe ku wa 5 Kamena 2019, yasobanuye ko ubwo bari mu modoka ya Alpha yavaga Rusizi igana Kigali, bageze muri Nyungwe basanga hari abantu batambitse igiti mu muhanda.

    Icyo gihe imodoka yarenze icyo giti, bahita bayirasa amasasu amapine aratoboka, bahita barasa abagenzi bamwe barakomereka, abandi bahasiga ubuzima.

    Amafoto y'inzu, imodoka na moto byatwitswe

    Inzu ya Koperative y’Abanyabuzima ba Nyabimata yatwitswe n’abarwanyi ba FLN

    Moto ya Havugimana Jean Marie Vianney nayo yaratwitswe

    Moto ya TVS ya Bapfakurera Venuste na yo yaratwitswe

    09:16: Umushinjacyaha Ruberwa yasobanuye ko Rusesabagina akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira abantu nk'uwari Umuyobozi wa MRCD/FLN kubera yatanze ubufasha, akayobora umutwe wakoze icyo gikorwa cy'iterabwoba cyo gutwika.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko itwikwa ry'imitungo y'abaturage mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi nta kindi byari bigamije bitari ugutera ubwoba abasivili.

    Yakomeje ati 'Kuba barabatwikiye nta kindi bari bagamije kitari ukubatera ubwoba. Bigaragazwa n'uko muri ibyo bitero byagabwe, batwitse imitungo y'abantu ahantu hanyuranye kandi biba byerekana ubutumwa butangwa. Ariko ikintu kitateguwe hatwikwa ahantu hamwe.''

    Bamwe mu baregwa muri iyi dosiye mu buhamya bwabo bavuze ko ibikorwa byo gutwika byakozwe kugira ngo berekane ko FLN ihari.

    09:08: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru hari ibinyabiziga byatwitswe.

    Me Ndutiye Yussuf yategewe muri Nyungwe, akurwa mu modoka, irwatwikwa irashira. Mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko yambuwe ibyo yari afite ndetse anabona ko hari izindi modoka zatwitswe.

    Icyo gihe hanatwitswe Minibus yari itwaye abagenzi, barasa abari bayirimo, barayitwika irakongoka.

    Ubushinjacyaha buvuga ko izo modoka zari iz'abasivili zidafite aho zihuriye n'igisirikare ku buryo wavuga ko ari bo cyashakaga kurwanya.

    UBUSHINJACYAHA BWEREKANYE AMAFOTO Y'IBYATWITSWE NA MRCD/FLN

    Amafoto yerekanwe arimo ay'inyubako ya Koperative y'Abanyabuzima ba Nyabimata, ikaba yari ituwemo Gitifu w'Umurenge, icyo gihe baramurashe ariko ntiyitaba Imana. Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Nsengiyumva Vincent ari umwe mu baregwa muri uru banza.

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hatwitswe imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ndetse na moto ebyiri za TVS, byose by'abasivili.
    Umucamanza Muhima Antoine amubajije uko amafoto yafashwe yasobanuye ko 'yakozwe n'Ubugenzacyaha nk'ikimenyetso ubwo icyaha cyagenzwaga.''

    08:49: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cyo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Yavuze ko MRCD/FLN yatwikiye abantu inzu, moto mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Yasobanuye ko abarwanyi b'Umutwe wa MRCD/FLN bateye ako gace ku wa 19 Kamena 2018, batwitse inzu, imodoka na moto ebyiri.

    Ubushinjacyaha bwerekana ko mu gihe ibyo bikorwa byabaga, MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

    Ni ibikorwa byerekanwa na raporo yakozwe n'Umuyobozi w'Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

    -  Gereza ya Nyarugenge yongeye kumenyesha urukiko ko Rusesabagina yanze kwitaba

    Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kamugisha Michael yandikiye Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka

    Mu ibaruwa yandikiye urukiko yavuze ko Rusesabagina Paul yahakanye ko atazitaba urukiko.

    Yagize ati 'Tubandikiye tubamenyesha ko Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yamenyeshejwe mu nzira n'uburyo bwemewe n'amategeko. Impamvu yagaragarije ubuyobozi ni uko ku wa 12 Werurwe 2021 yikuye mu rubanza. Yavuze ko usibye uyu munsi n'ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba kubera nta butabera arwitezeho.''

    Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko ari uburenganzira bw'umuburanyi kwikura mu rubanza.

    08:39: Inteko iburanisha igeze mu byicaro byayo. Abacamanza bagiye gutangira kuburanisha urubanza.

    08:00: Ababuranyi bose 20 [ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza] bageze ku Rukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura aho urubanza ruburanishirizwa. Uru rubanza ruburanishwa n'Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwimuriwe mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    -  Amafoto y'ababuranyi bagera ku Rukiko rw'Ikirenga ku Kimihurura

    Ubwo ababuranyi basohokaga mu modoka itwara imfungwa n’abagororwa

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo na Rusesabagina warwikuyemo nyuma yo kuvuga ko atizeye kubona ubutabera

    Mbere yo kwinjira mu rukiko, ababuranyi babanza gukaraba intoki hakoreshejwe ‘sanitizer’ mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

    Nyuma yo gukaraba intoki, banapimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu atanduye icyorezo cya Coronavirus

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashinjwe uruhare mu byaha 17 ndetse yaburanye byose abyemera

    Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi uri muri uru rubanza ubwo yapimwaga umuriro

    Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Abaregwa bageze ku rukiko ahagana saa Mbili za mu gitondo

    “Sankara” na mugenzi we bari bitwaje dosiye zabo

    Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n'Ibyambukiranya Imipaka

    Mukandutiye Angelina ubwo yageraga ku rukiko

    • Ibyaha icyenda Rusesabagina Paul aregwa

    - Kurema umutwe w'ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Urutonde rw'abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Inkuru bifitanye isano wasoma: Uruhare rwa Rusesabagina mu bwicanyi n'ubujura byakorewe abaturage muri Nyabimata na Nyungwe (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibindi-byaha-rusesabagina-ashinjwa-n-uruhare-rwa-col-nizeyimana-mu-mugambi-wo

  • Tundu Lissu yasabye Perezida wa Tanzania kwita ku bibazo byatumye ahunga #rwanda #RwOT

      Umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi wahunze ubutegetsi bwa Magufuli bwana Tundu Lissu yasabye ubutegetsi bushya kwita kubibazo byatumye ahunga akizezwa umutekano we akagaruka mu gihugu.

    Ikinyamakuru the Citizen dukesha iyi nkuru cyanditse ko bwana Tundu Lissu  uri mu buhungiro mu Bubiligi yasabye ko yasubizwa imodoka yarimo ubwo yaraswaga muri 2017, agahabwa imishahara ye yahagaze ubwo yahungaga, agakurirwaho ibirego ashinjwa ndetse urubanza rw'abamurashe rukihutishwa, ibi ngo leta ya Perezida Samia Suluhu Hassan niyemera kubimukorera nibwo azagaruka mu gihugu.

    Igipolisi muri Tanzania kivuga ko nta gahunda ihari yo kuba uyu munyapolitiki wo mu ishyaka CHADEMA yafungwa uretse ko hari ibyo azabazwa agasobanura gusa. Kubijyanye no kuba abarashe Tundu Lissu bataraburanishijwe, polisi ya Tanzania ivuga ko ariwe wishe urubanza kuko yanze gufasha uru rwego mu iperereza.

    Tundu Lissu wahanganye na perezida Magufuli mu matora yabaye umwaka ushize yarashwe muri 2017 n'abataramenyekanye, ajya kwivuza muri Kenya no mu Bubiligi ahageze yaka ubuhungiro. Uyu munyapolitiki ariko ibyo asaba ashobora kubihabwa cyane ko perezida uriho ubu Samia Suluhu Hassan azi intambara ze kuko yamusuye aho yari arwariye muri Kenya ubwo yari visi Perezida.  

    Tundu Lissu  avuga ko yifuza ko imfungwa za politiki zose zifungurwa kandi akemererwa gukora politiki mu gihugu.

    Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko igihe ibi bitakubahirizwa ngo nta gahunda afite yo kugaruka.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/23/tundu-lissu-yasabye-perezida-wa-tanzania-kwita-ku-bibazo-byatumye-ahunga/

  • Raporo ya ‘Muse’ yagaragaje uburyo Museveni yagerageje kuburizamo umugambi wa FPR wo kubohora u Rwanda –

    Raporo yitiriwe Muse ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana uko Museveni yitwaye ku Ngabo za FPR Inkotanyi guhera mbere ya tariki ya 1 Ukwakira 1990 ubwo zagabaga igitero cyo kubohora u Rwanda kugera mu gihe cy’urugamba ubwo yafatiraga intwaro zazo.

    Mu Banyarwanda bari mu Gisirikare cya Uganda harimo Fred Rwigema wari mu buyobozi bukuru na Paul Kagame wari Umuyobozi wungirije ushinzwe Ubutasi. Bombi bakoreshaga ububasha bari bafite icyo gihe mu gushaka abanyarwanda bashobora kubiyungaho mu mugambi bari baratangiye wo kubohora u Rwanda.

    Byakorwaga mu ibanga rikomeye ku buryo bitamenywa n’inzego z’ubutasi za Uganda kuko iki gihugu cyari gitangiye kugira impungenge ku bikorwa by’abanyarwanda bari ku butaka bwacyo. Icyo gihe umwanya wa Paul Kagame nk’umuyobozi mu rwego rw’ubutasi wari ingenzi cyane kuko wamubashishaga gutuma ibikorwa byose bikorwa mu ibanga rikomeye.

    Muri icyo gihe cyose, Museveni yagenzuraga intambwe zose z’abanyarwanda, agashyiraho n’abantu baneka ibikorwa byabo umunsi ku wundi. Mu buhamya bwa Perezida Kagame, yavuze ko icyo gihe abayobozi ba FPR bari babizi ko hari ubutasi bubariho.

    Ati “Hari ibihuha byinshi, bimwe bivuga ukuri. Guverinoma ya Uganda yari ihangayikishijwe n’aho imyiteguro igeze. Bari bafite impungenge.”

    Igitero cyo kubohora igihugu cyagabwe mu gihe Kagame yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yaragiye mu masomo ariko mu mwanya wari ugenewe Fred Rwigema wasabwe kugenda akabwira Museveni ko afite impamvu zitamwemerera kujyayo.

    Mu mpera za Nzeri 1990, Charles Kayonga wari Umusirikare muto mu Ngabo za Uganda, yabonye amakuru avuye ku buyobozi bukuru bwa FPR amumenyesha ko adakwiye kugira ahantu kure ajya. Hashize iminsi James Kabarebe wari Sous-lieutenant muri NRA nawe yaje kubona andi makuru amumenyesha ngo “iri joro turagenda”.

    Kugeza mu minsi ya nyuma, abantu bakomeye muri FPR nibo bonyine bari bazi iby’urugamba, abo barimo Fred Rwigema, Paul Kagame n’abandi basirikare bake. Nibo bonyine bari bazi ko tariki ya 1 Ukwakira, ingabo za FPR zizinjira mu Rwanda.

    Imodoka zahagurutse i Kampala tariki ya 30 Nzeri mu masaha y’ijoro, nyuma y’amasaha atanu zigera i Mbarara. Kayonga mu buhamya bwe yavuze ko icyo gihe ubwo bageraga hafi y’umupaka, byari ibyishimo.

    Ati “Abari bafite amafaranga icyo gihe bayajugunyiraga abantu mu muhanda kuko ntabwo bari buze kongera gukenera Amashilingi ya Uganda – nta gusubira inyuma.”

    Nibwo bwa mbere ingabo za FPR zari zihuriye hamwe zigiye ku rugamba. Aho ku mupaka mu masaha y’urukerera rwa tariki ya 1 Ukwakira, abasirikare bari hagati ya 30 na 60 ba FPR bahise batangira gutatanya ingabo za leta y’u Rwanda zari zihari, abasigaye binjira mu gihugu nta kibatangira.

    Umuhanda Kampala – Mbarara washyizwemo bariyeri zo gufata ingabo za FPR

    Igitero cyo kubohora u Rwanda cyagabwe ubwo Museveni yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari na Habyarimana. Amakuru yayamenye ahamagawe kuri telefoni mu cyumba cya hotel yarimo abwirwa ko hari abanyarwanda bigumuye ku gisirikare cye bagatera u Rwanda. Ngo yabimenye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo.

    Perezida Kagame yagize ati “yararakaye”.

    Museveni ngo yahise abyutsa Habyarimana bari kumwe aho muri Amerika kugira ngo amumenyeshe ibyabaye. Colonel René Galinié wari ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda nawe yahise amenyesha i Paris ibyabaye, avuga ko abarwanyi ba FPR bari mu magana bateye bafite imbunda za Kalashnikov na za mortiers.

    Umunsi wakurikiye igitero, Igisirikare cya Uganda cyataye muri yombi abanyarwanda barenga 100 kibashinja kuva mu birindiro byabo, icyo gihe bafashwe bari mu nzira bagiye kwiyunga ku bandi bari bagiye mu masaha y’ijoro.

    NRA yahise ishyira bariyeri 14 mu muhanda uva Kampala ugana Mbarara mu gukumira ko hari abandi banyarwanda barenga umupaka.

    Mu kwirinda ko bafatwa, Richard Sezibera wari Umuganga, yavuze ko we n’abandi 14 byabasabye kwihisha hagati y’imifuka y’ikawa mu ikamyo mu rugendo rutari rworoshye rwamaze amasaha 11.

    “Twamusabye ubufasha kenshi arabutwima”

    Mu buhamya bwa Perezida Kagame, yavuze ko ubwo yamenyaga ko Rwigema yishwe, yahise ashaka uko ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwangu, yaje gusanga ingabo za FPR mu bibazo bisaba ko zongera kwisuganya kugira ngo zikomeze igitero.

    Uko kwisuganya kwasabaga ubufasha bwa Museveni kugira ngo yemere ko izi ngabo zasubira inyuma zikongera kwisuganya, bikanorohera abari bashyigikiye FPR kuba bajya bazigezaho ibyo kurya.

    Perezida Kagame ati “Museveni yarandakariye cyane. Yambwiye ko twakoze iyi operasiyo atabizi none ubu akaba ariwe uri kubiryozwa n’Isi yose.” Kagame ngo yamusabye imbabazi ariko amubwira ko akeneye ubufasha.

    Museveni ngo yemeye kutivanga mu bikorwa bya FPR ariko ibyo ntibyari bivuze ko nibura hari ubufasha bw’ibikoresho yatanga.

    Perezida Kagame yavuze ko yasabye Museveni ubufasha inshuro nyinshi hagati ya 1990 na 1994. Ati “Rimwe na rimwe twasabaga ikintu, akanga avuga ko twamuteje ibibazo. Nakiriye ibitutsi byose nkavuga nti urakoze ariko se wadufasha, dukeneye iki na kiriya”, gusa byose bikarangira nta bufasha babonye.

    Raporo ivuga ko icyo u Bufaransa butigeze bumenya ari ukuntu byageze aho FPR itangira kugira ikibazo cy’ubuke bw’intwaro itanafite uburyo bwo kugerwaho n’izo yaguze. Perezida Kagame yavuze uburyo FPR yaguze intwaro ariko bikaba byarasabaga ko zinyuzwa muri Uganda kugira ngo ziyigereho mu birindiro mu Rwanda gusa Museveni akanga kuzirekura.

    Kagame yavuze ko Museveni yari ku gitutu gikomeye cy’Umuryango Mpuzamahanga harimo n’u Bufaransa cyo gushaka guhagarika FPR ku buryo itafata Kigali.

    Raporo igaruka kandi ku biganiro Mitterrand yagiranye na Museveni byamaze amasaha abiri mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza. Icyo gihe Mitterrand yamusabaga ko yakora ibishoboka byose agahagarika FPR, ntikomeze urugamba.

    Mitterrand ngo yabwiye Museveni ko yamufataga nk’inshuti, undi amusibiza ati “ndaza kuvugisha bariya bana ba FPR”.

    Mu 2017 ni bwo u Rwanda rwasabye Robert F. Muse n’Ikigo cy’abanyamategeko Levy Firestone Muse LLP gikorera i Washington DC gukora iperereza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Raporo yacyo y’amapaji 600 yashyizwe hanze ku wa 19 Mata 2021.

    Mitterand yigeze gusaba Museveni ko yabwira FPR Inkotanyi igahagarika urugamba rwo kubohora u Rwanda, undi amwemerera ko azabikora ati “ndaza kubwira bariya bana ba FPR”

  • Abo muri FLN bavuze uko binjije intwaro mu gihugu; mu bagabye ibitero i Rusizi harimo n’abavandimwe (Amafoto) –

    Ababuranyi barezwe uyu munsi barimo Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani, Matakamba Jean Berchmans, Shabani Emmanuel, Ntibiramira Innocent na Byukusenge Jean Claude.

    Ubushinjacyaha bwerekanye ko aba batanu bose bagize uruhare mu bitero byibasiye imirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi.

    Muri bo harimo babiri bava inda imwe aribo Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

    Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, runaregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka ya MRCD, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Nsengimana Herman bahoze ari abavugizi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FLN n’abandi barwanyi 18.

    Kuri uyu wa Kane, Urubanza rwakomeje Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ibyaha bitandatu biregwa Bizimana Cassien, alias Bizimana Patience, alias Passy, alias Selemani.

    Bizimana kimwe na bagenzi be baregwa kugira uruhare mu bikorwa by’ibitero by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’Akarere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:48: Iburanisha ry’uyu munsi rirasojwe. Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa ku wa 28-29 Mata 2021. Ubushinjacyaha buzakomeza gusobanura imiterere n’imikorere y’ibyaha bishinjwa Nikuzwe Simeon.

    14:42: Ubushinjacyaha bwavuze ko mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu babonye igitero cyagabwe i Kamembe ngo kuri Stella Bar aho grenade yatewe hari abantu benshi, hakomerekamo batanu ndetse hanangirika imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ya Habarurema Venuste [Rwandema].

    Ubushinjacyaha bwasabye ko ibi byaha byose yabihamywa akabihanirwa n’amategeko.

    14:36: Icyaha cya kane ari nacyo cya nyuma Byukusenge Jean Claude akurikiranyweho ni icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Ubushinjacyaha buvuga ko Byukusenge yemeye ko yateye grenade i Kamembe ndetse hari n’abatangabuhamya icyo gitero cyagizeho ingaruka.

    14:22: Byukusenge Jean Claude anashinjwa uruhare mu cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ku wa 19 Ukwakira 2019, Byukusenge yateye grenade yakomerekeje abaturage bo mu Kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe hafi y’akabari ka Stella.

    Yari kumwe na Nsabimana Jean Damascène alias Motard wamushyikirije grenade arayitera, yayiteye ku modoka y’ivatiri yari iparitse imbere y’akabari ka Stella gaherereye hafi y’umusigiti wo ku Rya Gatatu i Kamembe; yamennye ikirahuri cy’imbere. Icyo gihe yahise afatwa.

    Iyi grenade yakomerekeje abantu batandukanye ndetse mu buhamya bwa bamwe ndetse n’inyandiko zo kwa muganga zashimangiye ko bagizweho ingaruka.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    14:23: Umushinjacyaha Habyarimana Angelique yavuze ko mu bihamya ko Byukusenge yakoze icyaha hari ubuhamya bw’abantu batandukanye.

    Mu nyandiko mvugo ya Mahoro Jean Damascène yavuze ko hari igitero cyo mu Karangiro cyatwitse imodoka ye ya Daihatsu, Cabine yose igakongoka, hagasigara intebe gusa.

    Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique

    14:19: Ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Byukusenge Jean Claude na bagenzi be batwitse cabine y’imodoka yari iparitse mu Karangiro hafi y’uruganda rwa Kawunga.

    Icyo gitero cyagabwe muri Nyakanga 2019, avuga ko we na bagenzi be basanze imodoka ya Daihatsu iparitse, Bizimana Cassien ‘Paccy’ akura lisansi muri reservoir ayinyanyagiza mu ntebe z’imbere iragurumana. Icyo gihe ngo bahise biruka, imodoka barayizimya.

    14:10: Umushinjacyaha Habyarimana yavuze ko imvugo za Byukusenge Jean Claude mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ari ibimenyetso byerekana ko yakoranye n’umutwe w’iterabwoba.

    -  Yahawe amadolari 100 nk’umushahara wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

    Muri Nyakanga 2019, Byukusenge Jean Claude yahawe akazi ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda yemererwa ko azajya ahembwa amadolari 100 buri kwezi.

    Mu matariki ya nyuma ya Nyakanga 2019, yahamagawe na Matakamba Jean Berchmans abwirwa ko bagiye gukora akazi bumvikanye.

    Icyo gihe yageze kwa Matakamba ahagana saa Sita z’ijoro. Bahita batangira urugendo rwo kugaba ibitero birimo ibyabereye mu Nyakarenzo, Karangiro, Mururu na Kamembe ku Rya Gatatu n’ahandi bigamije kwerekana ko ingabo za FLN ziri mu Rwanda.

    • Ibyo wamenya kuri Byukusenge Jean Claude

    Byukusenge Jean Claude ni mwene Uwitonze Abel na Nyiranteziryayo Seraphine. Yavutse mu 1985, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Kagano, Segiteri Bushekeri. Yunganiwe na Me Ngamije Kirabo.

    • Ibyaha Byukusenge Jean Claude ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    14:00: Ubushinjacyaha bwakomeje kwerekana ibyaha biregwa Byukusenge Jean Claude.

    13:57: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko icyaha cya kane, Ntiramira Innocent ashinjwa ari icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    Yavuze ko Ntiramira na Sibomana bajugunye grenade ku rugabano rw’Umurenge wa Mururu na Nyakarenzo muri Rusizi. Bayishyize ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Habyarimana yavuze ko ibyo bikorwa yabikoze abizi ko ari icyaha kandi yinjiye muri MRCD/FLN ku bushake.

    13:50: Ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubushinjacyaha bwavuze ko mu bitero byagabwe muri Rusizi harimo n’ibyarimo Ntibiramira, hari imodoka n’indi mitungo y’abaturage yatwitswe.

    13:45: Ku cyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, Ntibiramira Innocent ashinjwa ko yashishikarije Sibomana Jean Bosco wabaye mu ngabo z’u Rwanda na Nsabimana Jean Damascène alias Motard ni we wabashishikarije kwinjira mu bikorwa byaberaga mu Karere ka Rusizi.

    Yavuze ko kuba harimo amafaranga yifuje gushaka abandi yinjizamo.

    13:40: Ntibiramira Innocent yagize uruhare mu bitero bitandukanye byagabwe mu Karere ka Rusizi. Muri ibi bitero hari icyo yagiyemo afite imbunda ari kumwe na Sibomana Jean Bosco; uyu yateye grenade irapfuba bituma Ntiramira ahita arasa amasasu atandatu mu kirere. Muri icyo gitero ibyari byagambiriwe ntibyagezweho.

    Mu kindi gitero bahagaritse ikamyo mu Murenge wa Mururu, bayirasaho ariko yanga guhagarara irakomeza.

    Muri gahunda bari bafite grenade zagombaga guterwa ahantu habiri, harimo mu Mujyi wa Kamembe no ku murenge.

    Ntibiramira na Sibomana bayobowe na Matakamba Jean Berchmans mu kubishyira mu bikorwa, bagiye n’amaguru ariko baza kuburana na Matakamba kuko we yagiye mu modoka ariko bagiye n’amaguru.

    Icyo gihe grenade imwe bayiteze munsi y’Umurenge wa Kamembe ndetse yagiye kuyireba aho yari ntiyayibona. Indi grenade yatewe imbere y’akabari ka Stella.

    -  Ntibiramira Innocent ni mwene Sota Berchmas na Nyirandege Melanie. Yavutse ku wa 1 Mutarama 1976. Yavukiye mu Kagari ka Kagarama, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Yashakanye na Nyirazaninka Odette. Yunganiwe na Me Ngamije Kirabo.

    • Ibyaha Ntibiramira Innocent ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    13:32: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yakomeje avuga ku byaha bishinjwa Ntibiramira Innocent.

    13:30: Dushimimana Claudine yasoje avuga ko Shabani yagize uruhare mu gutanga ibintu biturika kandi ahahurira abantu benshi akaba ariyo mpamvu yahamywa icyo cyaha.

    13:25: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya gatanu ari nacyo cya nyuma Shabani Emmanuel akekwaho ari cyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda. Yavuze ko intwaro zose zakoreshwaga zambutswaga na Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine aganira na bagenzi be Ruberwa Bonaventure (ibumoso) na Habarurema Jean Pierre

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine imbere y’Inteko Iburanisha

    13:22: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yerekanye ko Shabani yabaye mu mutwe w’iterabwoba ku buryo nabihamywa n’urukiko azabihanirwa.

    Shabani Emmanuel mu nyandiko mvugo ze yavuze ko yajyanye na Bizimana Cassien mu gitero cyo muri Nyakanga 2019 ubwo habaga igitero cyagabwe ku ruganda rwa Kaunga, hagatwikwa imodoka

    13:18: Shabani Emmanuel mu nyandiko mvugo ze yavuze ko yajyanye na Bizimana Cassien mu gitero cyo muri Nyakanga 2019 ubwo habaga igitero cyagabwe ku ruganda rwa Kaunga, hagatwikwa imodoka.

    13:10: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine ni we ugiye gusobanura icyaha cya kane kiregwa Shabani Emmanuel, cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Hashingiwe ku ngingo ya 18 yerekeye ibyo kurwanya iterabwoba,

    Shabani yagize uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019. Yanabaye umu-guide uyobora Bizimana Cassien [wari uyoboye itsinda ryagabaga ibitero muri Rusizi.

    13:04: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo, urubanza rugiye gukomeza.

    12:01: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa saa Saba, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha biregwa Shabani Emmanuel n’uko yabikoze.

    11:58: Shabani Emmanuel yavuze ko atabwiwe intego ya FLN ariko akaba yarumvaga ko igiye gushoza intambara ku Rwanda kuko aho kugaba igitero ku ngabo, cyagabwaga ku baturage.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yasobanuye imiterere y’ibyaha Shabani Emmanuel ashinjwa bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi

    11:55: Shabani Emmanuel anashinjwa icyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ashinjwa kuba yarafashije Bizimana Cassien kwambukana ibikoresho byifashishijwe mu bitero birimo icyo mu Karangiro cyatwikiwemo imodoka.

    Bizimana Cassien na we mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko ibikoresho yambukanye birimo imbunda, grenade n’amasasu.

    Umushinjacyaha Habarurema avuga ko “Nyakubahwa Perezida, uwamufashije agomba kubiryozwa. Ubwo yajyaga mu bitero kandi azi ko bizagira ingaruka ku buzima bw’abantu bigize icyaha. Byakozwe mu kwerekana ko FLN iriho, gutera ubwoba abaturage no guhatira Leta gufata cyangwa kureka umurongo runaka.’’

    11:48: Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Shabani ariwe werekanye inzira yakoreshejwe mu gutera grenade mu Mujyi wa Kamembe. Yari umu-guide [waherekezaga] Bizimana Cassien.

    Buti “Uruhare rwa Shabani buri mu kuba yarafashije Bizimana Cassien kwambuka hagamijwe gukora ibikorwa by’iterabwoba, bimugira hatozi ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.’’

    11:45: Matakamba Jean Berchmans yashinje Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel ko bambukanye imbunda, bakihisha mu murima aho bavuye nijoro.

    Avuga ko bumaze kwira bagiye mu muhanda barasa ku modoka zatambukaga, ariko akaba atazi niba hari abapfuye.

    11:43: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko ubufasha yatanze ari bwo bwatumye ibikorwa byo kugerageza kwica abantu bigerwaho.

    Yavuze ko muri operation ya mbere yagejeje Bizimana ‘Paccy’ ku mugezi wa Rusizi, ariko uyu amuhatira ko bambukana. Bageze mu Rwanda baciye mu Mugezi wa Rusizi, bahasanze Matakamba Jean Berchmans, Ntibiramira Innocent, Sibomana na Byukusenge Jean Claude.

    Barazamukanye ku Murenge wa Mururu, bageze mu muhanda babona imodoka bagerageje kuyirasaho irabacika mu gihe bashakaga kuyitwika.

    11:38: Icyaha cya kabiri Shabani Emmanuel aregwa kijyanye n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi mu gikorwa cy’iterabwoba.

    Shabani Emmanuel aregwa ko yerekaga Bizimana Cassien wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant inzira yo kunyuramo yinjiza intwaro mu Rwanda. Itegeko riteganya ko utanga ubufasha ngo hakorwe iterabwoba na we aba akoze icyaha.

    11:27: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko mu Ukwakira 2019, Bugingo Justin na Paccy bari Bukavu babwiye Shabani Emmanuel ko bashaka akarere bakoreramo bakava muri Mururu, bakerekeza mu Bugarama.

    Muri icyo gihe, Shabani yahamagaye murumuna we [Nikuzwe Simeon nawe uri muri iyi dosiye] wari utuye mu Murenge wa Bumbogo, amuhuza na Bizimana Cassien ‘Paccy’ amubwira ko yifuza ko bafatanya guhungabanya umutekano w’u Rwanda ariko ntacyo yamusubije.

    Nikuzwe Simeon yasobanuye ko yinjijwe mu bikorwa by’iterabwoba bigizwemo uruhare na mukuru we Shabani.

    • Ibyo wamenya kuri Shabani Emmanuel

    Shabani Emmanuel ni mwene Gasamira Bernard na Sibomana Fortunée. Yavutse ku wa 3 Mutarama 1974. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Cyimbogo, Segiteri Mutongo, Selire ya Rwimbogo.

    Atuye mu Mudugudu wa Mutongo, Akagari ka Tara mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Yashakanye na Uwizeyimana Aziza. Yunganiwe na Me Uwimana Channy.

    • Ibyaha Shabani Emmanuel ashinjwa

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    -  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    11:23: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Shabani Emmanuel aregwa ibyaha bitanu bifitanye isano n’iterabwoba.

    11:20: Byukusenge Jean Claude yasobanuye ko ari we wateye grenade i Kamembe, yari yahawe na Matakamba Jean Berchmans. Yari amaze guhamagara Bizimana Cassien amubaza ko icyo gikorwa cyateguwe, undi amubwira ko azahembwa amadolari 400$ amaze kuyitera.

    11:16: Matakamba yatanze ibiturika [grenade] kuri Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nikuzwe Simeon.

    Mu ibazwa rye yavuze ko muri grenade eshanu yari afite Nsabimana Jean Damascène alias Motard yafashemo eshatu asigarana ebyiri zirimo iyatewe mu Mujyi wa Kamembe.

    11:16: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yasobanuye ko icyaha cya kane Matakamba akurikiranyweho ari icyo gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    11:00: Mu nyandikomvugo ye, Matakamba yavuze ko Bizimana Cassien na Shabani Emmanuel bavuye kwakira imbunda bakajya iwe. Bizimana yamubajije ahantu haba abasirikare, bageze hafi bajya kurasa imodoka.

    Icyo gitero kirangiye babahaye amadolari 100 ndetse babasaba kujya guhura na Gen Jeva, ubwo babonanaga yamubwiye iby’umugambi wo gutera u Rwanda kuko Leta yanze imishyikirano. Yamwemereye ko azajya afasha abasirikare kubika ibikoresho.

    10:54: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko Matakamba Jean Berchmans ashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Matakamba ashinjwa ko yabaye mu Mutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN, wagabye ibitero mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019. Yanagize uruhare mu kubika intwaro zakoreshejwe muri ibyo bitero.

    10:35: Iburanisha rirasubitswe mu kanya k’iminota 15. Rirasubukurwa Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Matakamba Jean Berchmans.

    10:29: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko grenade yatewe mu gitero cyagabwe imbere y’akabari ka Stella mu Mujyi wa Kamembe, yari yatanzwe na Matakamba.

    Iki gitero cyari kigamije kwica abaturage ndetse abakirokotse batanze ubuhamya bwerekana ko cyabateye ubumuga buhoraho.

    Habimana yavuze ko ibyo bikorwa yabikoze abizi neza ko ari icyaha kandi akaba yarabikiye abarwanyi ba FLN intwaro ndetse yagiye no muri bimwe mu bitero bagabye, bikagira ingaruka ku baturage b’abasivili.

    Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin

    10:20: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yakomeje asobanura icyaha cy’Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko Matakamba ashinjwa kwinjiza intwaro n’amasasu mu gihugu, ndetse yifashishijwe mu bitero bitandukanye birimo icyagabwe ku Cyapa mu Murenge wa Nyakarenzo hafi y’Ikigo cya Gisirikare.

    Matakamba yavuze ko Bizimana Cassien yahawe kubika imbunda kuko yakekaga ko Ntibiramira Innocent ashobora kuzibisha.

    Andi mafoto y’ababuranyi mu rukiko

    Mukandutiye Angelina asoma ibikubiye muri dosiye ye

    Nsabimana Callixte ’Sankara’ mu rukiko aba asoma dosiye ze nubwo yamaze kuburanishwa

    Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN ari mu baregwa muri iyi dosiye

    Ababuranyi baganira n’ababunganira ubwo bari mu rukiko

    Nsabimana Callixte ’Sankara’ aganira n’abarimo Me Nkundabarashi Moïse umwunganira mu mategeko

    10:14: Umushinjacyaha Habimana yavuze ko abinjijwe mu bikorwa by’iterabwoba na bo mu mabazwa atandukanye bashimangiye ko Matakamba ari we wabashishikarije kwinjira mu bikorwa byo kugaba ibitero muri Rusizi.

    10:07: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin yavuze ko Matakamba ashinjwa icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Matakamba yasobanuye ko FLN yayimenye binyuze kuri Bugingo Justin bahuriye ku isoko i Bukavu. Yamutumye ku witwa Ntibiramira Innocent muri Gicurasi 2019, yemeye ko bajyana i Bukavu. Bahageze yasanze Bugingo ari kumwe na Bizimana Cassien.

    Bugingo na Bizimana babasabye ko bakorana bakajya babaha amafaranga, banababwira ko batakiri muri FDLR ahubwo bari muri CNRD.

    Iyo gihe babasabye ko bajya babaha amakuru, bakanafasha ingabo za FLN kujya babambutsa mu Burundi.

    Nyuma y’igihe, Bugingo yababwiye ko inzira yo kunyura mu Burundi bayihinduye ariko abasaba ko babafasha kugaba ibitero muri Rusizi.

    Matakamba yabwiye Bugingo ko atazi kurasa ariko amushakira Byukusenge Jean Claude wari warabaye muri FDLR.

    • Ibyaha Matakamba Jean Berchmans ashinjwa

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    10:04: Umushinjacyaha Habimana Jean Cabin ni we ugiye gusobanura ibyaha bishinjwa Matakamba Jean Berchmans.

    Matakamba ni mwene Byakatsi Célestin na Mukanganizi Verdiane. Yavukiye mu Kagari ka Kagarama, mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi ho mu Ntara y’Uburengerazuba mu 1962.

    Yashakanye na Mukandutiye Judith, bafitanye abana 10. Yunganiwe na Me Mukaruzagiriza Marie Chantal.

    09:55: Bizimana Cassien anashinjwa gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko Bizimana yahaye Matakamba Jean Berchmans na Motard Damascène grenade ndetse zajugunywe ahantu hahurira abantu benshi. Yavuze ko muri izo grenade harimo iyajugunywe imbere y’akabari kitwa Stella mu Mujyi wa Kamembe.

    Matakamba mu nyandikomvugo ye yagaragaje ko grenade yatewe muri Kamembe, ari iyo yahawe na Bizimana Cassien.

    Yavuze ko icyo gitero kijya kuba Damascène yagiye kuzana grenade muri Congo, azihisha mu murima, avanamo eshanu. Nyuma y’iminsi ibiri yabwiwe guha Nikuzwe Simeon ebyiri.

    Ubushinjacyaha buvuga ko grenade yatewe hafi y’Akabari ka Stella hari abo yakomerekeje kandi ko ubuhamya bwabo.

    09:45: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangiye asobanura icyaha cya gatanu kiregwa Bizimana Cassien cyo gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko ibi bikorwa byakozwe na MRCD/FLN biciye muri Bizimana Cassien. Bimwe muri ibi bikorwa byakozwe na Bizimana Cassien ubwe, ibindi bikorwa n’abarwanyi bifashishije intwaro yari yabahaye.

    Ingabire Joyeux mu buhamya yahaye Ubushinjacyaha yavuze ko igitero cya grenade cyo muri Mutarama 2019, cyatwitse imodoka yo mu bwoko bwa RAV4.

    Mahoro Jean Damascène na we yavuze ko hari igitero cyo mu Karangiro cyatwitse imodoka ye ya Daihatsu, ndetse ubu buhamya bunashimangirwa n’ibivugwa na Bizimana Cassien n’abo bari kumwe bemeye ko babikoze.

    Bizimana Cassien yemeje ko yatwitse iyo modoka kandi ari we wari uyoboye icyo gitero. Icyo gihe yamennye ibirahuri by’imodoka, ayimenaho lisansi, arayitwika.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Bizimana yari azi neza ko gutwikira undi ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Ati “Byari bigamije gutera abaturage ubwoba kuko ntacyo bari bakoze.’’

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre

    09:35: Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko mu bitero bitandukanye byagabwe mu bice bitandukanye byari bigamije kwica abaturage.

    Yavuze ko ubwo Byukusenge Jean Claude [uregwa muri dosiye] wateye grenade hafi y’akabari kitwa Stella mu Kagari ka Kamashangi mu Mujyi wa Kamembe, yashakaga kwica abari bakarimo.

    Mu batanze ubuhamya harimo abagaragaje ko ibitero byagabwe mu Karere ka Rusizi byabagizeho ingaruka.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    09:31: Bizimana Cassien nk’umwe mu bagize umutwe wa FLN yinjije intwaro mu gihugu zirimo amasasu, imbunda na grenade azikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ashinjwa ko izo ntwaro yazikoresheje, izindi zigahabwa abo bakoranaga bakazifashisha mu kurasa abaturage bagamije kubica.

    Umushinjacyaha Habarurema yavuze ko Bizimana ubwo yari mu Bushinjacyaha yiyemereye ko yinjije intwaro zifashishijwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Karere ka Rusizi.

    Yavuze ko yakoranaga na Shabani Emmanuel wamwerekaga inzira. Iyo yabizanaga byambutswaga na Matakamba Jean Berchmans wabikuraga i Nyabibwe aho FLN yari ifite ibirindiro. Yavuze ko yazanye imbunda ebyiri za Kalashnikov, grenade ebyiri n’amasasu 160.

    09:28: Umushinjacyaha Habarurema yatangiye gusobanura imiterere y’icyaha cya kane kiregwa Bizimana Cassien kijyanye n’ubwinjiracyaha nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    09:10: Umushinjacyaha Habarurema yasobanuye ko uruhare rwa Bizimana Cassien ari ukugambana na Bugingo, bateye intambwe mu gushishikariza abandi kwinjira muri uwo mugambi.

    Mu ibazwa rye, Bizimana yagize ati “Maze kuvugana n’abo bantu tuzakorana namubwiye [Jeva] ko nkeneye ibikoresho. Nazanye imbunda eshatu, grenade ebyiri n’amasasu 160.’’

    Bugingo yahuje Bizimana Cassien na Matakamba n’abandi babasaba ko babafasha ibyo bikoresho bikambutswa.

    Bizimana avuga ko we na Shabani bafashe intwaro bazigeza ku Mugezi wa Rusizi, hanyuma za ntwaro bazihambira mu ishashi nini barazambutsa.

    09:00: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangiye asobanura uko Bizimana Cassien yakoze icyaha cya gatatu cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba.

    Bizimana Cassien wari umaze koherezwa na Gen Jeva mu Mujyi wa Bukavu aho yateguraga ibitero azagaba mu Karere ka Rusizi.

    Akihagera yabonanye na Bugingo Justin wari uhagarariye FLN mu Mujyi wa Bukavu.

    Aba bombi baje gushishikariza abandi kwiyunga kuri bo, babona Shabani Emmanuel na murumuna we Nikuzwe Simeon ndetse na Matakamba Jean Berchmans, bagombaga kubafasha mu bikorwa by’iterabwoba byagabwe muri Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Bizimana Cassien yabashakiye ibikoresho bazajya bakoresha mu kugaba ibitero ndetse abafasha kubyambutsa binyuze mu Mugezi wa Rusizi.

    08:49: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuye ibyaha bibiri birimo icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba no kuba mu mutwe w’ingabo utemewe bishinjwa Bizimana Cassien.

    Bizimana ashinjwa kuba muri FDLR Foca na FLN. Akiri muri FDLR yavuraga abarwanyi babaga bakomeretse. Yaje kuva muri uyu mutwe ajya muri CNRD, mu gice cyajyanye na Gen Irategeka Wilson aho yinjiye mu gisirikare cya CNRD akaza gufatwa afite ipeti rya Sous Lieutenant.

    Muri FDLR yari umusivili, muri CNRD ahageze ahabwa amahugurwa ya gisirikare ndetse binatuma ahabwa ipeti. Ku wa 23 Ukwakira 2019 ni bwo yafashwe.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine
    • Ibyo wamenya kuri Bizimana Cassien

    Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani ni mwene Gasigwa Donatien na Nyirahavugimana Leontie. Yavutse 18 Kamena 1974, yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Komini Gafunzo, Segiteri ya Mukoma. Yashakanye na Mukamana Chantal. Yunganiwe na Me Murekatete Henriette.

    • Ibyaha Bizimana Cassien ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    -  Kuba mu mutwe w’ingabo utemewe

    -  Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba

    -  Gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika ahantu hakoreshwa na rubanda

    -  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

    08:43: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yatangiye asobanura imiterere y’ibyaha bitandatu bishinjwa Bizimana Cassien.

    Mu iburanisha riheruka ryo ku wa 21 Mata 2021, Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y’ibyaha biregwa Col Nizeyimana Marc birimo uko yatoranyaga abarwanyi bifashijwe mu bitero byagabwe ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo na Rusesabagina warwikuyemo nyuma yo kuvuga ko atizeye kubona ubutabera

    Nsabimana Callixte ’Sankara’ apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri uru rubanza

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuzwe Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    [KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

  • Ibindi byaha Rusesabagina ashinjwa n’uruhare rwa Col Nizeyimana mu mugambi wo guhirika ubutegetsi (Amafoto na Video) –

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mata 2021, uru rubanza rwakomeje Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ndetse n’uburyo yabikozemo.

    Rusesabagina Paul ashinjwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, MRCD/FLN yagizemo uruhare ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

    Iburanisha riheruka ryo ku wa 1 Mata 2021 ryasojwe Ubushinjacyaha bumaze gusobanura ibyaha bitandatu uyu mugabo aregwa. Birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Kuri uyu munsi bwakomeje busobanura ibindi byaha bitatu Rusesabagina akurikiranyweho birimo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Rusesabagina Paul ari kuburanishwa atari mu rukiko bitewe n’uko yikuye mu rubanza avuga ko atizeye ko azahabwa ubutabera.

    Ibi byaha byose yabishinjwe nk’uwagize uruhare mu gushinga Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN. Ubushinjacyaha bwerekanye ko ibitero byagabwe n’abarwanyi bawo byaguyemo abaturage b’inzirakarengane, byangiza imitungo yabo, indi iribwa. Bwagaragaje ko amategeko ateganya ko mu bakora iterabwoba n’ababatera inkunga na bo baryozwa icyaha nka gatozi nubwo baba batageze aho ibyaha byabereye.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu kandi Ubushinjacyaha bwasobanuye imiterere y’ibyaha icyenda biregwa Col Nizeyimana Marc. Uyu yahoze ari mu bayobozi bakuru muri FLN muri Secteur Nord ari nayo yoherezaga abarwanyi benshi mu bagabye ibitero mu Rwanda.

    Col Nizeyimana mu mabazwa ye mu nzego zitandukanye yemeye ko ari we watoranyaga abarwanyi b’inkorokoro boherejwe mu bitero bitandukanye mu Rwanda ndetse mu Bugenzacyaha ’yicujije ibyo yakoze’ anabisabira imbabazi.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE:

    14:58: Iburanisha rya none rirasojwe. Urubanza ruzakomeza ku wa 22 Mata 2021, Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ibyaha biregwa Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani.

    14:50: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko nta tandukaniro riri hagati y’ibikorwa byakozwe na MRCD/FLN nk’umutwe w’iterabwoba na FLN nk’umutwe w’ingabo utemewe.

    Yavuze ko umutwe w’ingabo za FLN uri mu mutwe w’ingabo wa MRCD. Ati “Ibikorwa byose byakozwe aho MRCD/FLN ibinyujije mu mutwe wayo w’ingabo.’’

    14:43: Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo bikorwa byakozwe n’abantu bari bayobowe na Nizeyimana Marc, akaba ariwe wabatoranyije kugira ngo bakore ibigamije gutera ubwoba abaturage.

    Ati “Ni ibintu yakoze mu mugambi w’umutwe yabarizwagamo wo gutera ubwoba abaturage. Dusanga ibikorwa bigize icyaha n’ubushake kuri MRCD/FLN na Nizeyimana byose bihuriza hamwe mu kugaragaza ko Nizeyimana Marc yakoze ibikorwa by’iterabwoba akaba yabihanirwa n’urukiko.’’

    14:39: Icyaha cya cyenda Col Nizeyimana ashinjwa ni icyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko mu bitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi, habayemo icyaha cyo gukubita no gukomeretswa, binagaragazwa n’imvugo z’ababikorewe n’ababibonye ndetse n’inyandiko zo kwa muganga.

    14:32: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yanavuze ko ibikorwa by’icyaha Col Nizeyimana Marc ashinjwa byanagaragajwe n’abatangabuhamya bo mu Karere ka Rusizi, barimo abatewe grenade ndetse utuvungukira twazo tukabagumamo.

    Abatangabuhamya babyemeza barimo Nsabimana Joseph, na we raporo ya muganga igaragaza ingano y’ubumuga.

    14:17: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko icyaha cya munani Col Nizeyimana Marc akurikiranyweho ari icy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ubusanzwe igikorwa cyitwa icy’iterabwoba iyo gisanzwe kibuzanyijwe n’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

    Dushimimana yavuze ko iyo umuntu yarashwe ntapfe, nta bushake bwo kumurokora k’uwabikoze kuba kurimo ahubwo ni ubushake bw’Imana.

    Yatanze ingero z’abarashweho grenade ariko ntibapfa. Bamwe muri bo batanze ubuhamya basobanura ibyababayeho.

    Kayitesi Alice warasiwe mu Murenge wa Kitabi mu Ishyamba rya Nyungwe, ku wa 15 Ukuboza 2018. Yatanze ubuhamya bw’uburyo grenade n’amasasu yabarashweho byishe bamwe, abandi bagakomereka.

    Dushimimana yashimangiye ko ibyo bikorwa bishimangira ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

    Ku wa 19 Kamena 2018, Gitifu Nsengiyumva Vincent yari mu rugo aryamye, abwirwa ko hari abasirikare bari kumushaka, bari gukubita abaturage kandi bafite amahane. Yamusubije ko abasirikare b’u Rwanda badateye batyo.

    Baje kumusanga mu rugo iwe, bahageze yanga kubafungurira kugeza igihe bamurashe mu mutwe, ndetse bakomeza kurasa aho yari bazenguruka inzu ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

    14:07: Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko amafoto ndetse n’ibiranga ibinyabiziga byatwitswe.

    Ibi byiyongera ku buhamya bwa ba nyirabyo barimo Mahoro Jean Damascène wavuze ku gitero cyatwitse imodoka ye ndetse na Ingabire Joyeux na we yagaragaje ko ku wa 19 Ukwakira 2018, imodoka yari iyo mu bwoko bwa RAV4.

    14:00: Col Nizeyimana Marc ashinjwa kandi gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Umushinjacyaha Claudine avuga ko raporo yakozwe n’Umurenge wa Nyabimata yerekana ko mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, hatwitswe inzu, imodoka na moto ebyiri nk’uko biri mu mafoto yeretswe urukiko.

    Yanavuze ko hari n’ibindi binyabiziga byatwitswe mu Ishyamba rya Nyungwe birimo ibya Sisiyete zitwara abagenzi.

    13:54: Icyaha cya gatandatu Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni ikijyanye no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hashingiwe kuri raporo y’Umurenge wa Nyabimata yerekana ko abaturage basahuwe amatungo, imyaka yo mirima ndetse n’amafaranga.

    13:44: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo Col Nizeyimana Marc bishimangira ko hari ubushake kuko yabikoze azi neza ingaruka zabyo.

    13:35: Icyaha cya gatanu, Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni icy’Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari abahamya ko batwawe n’abarwanyi ba FLN.

    Ndikumana Viateur yasobanuye ko ku wa 19 Kamena 2018, yari atashye, ahura n’abantu bagera kuri 50 bitwaje imbunda. Bamwatse isaha yari yambaye baramuboha, bamutegeka kujya kubereka kwa gitifu. Barahageze baramubura ariko ngo icyo gihe bagendaga basahura ndetse bikoreje abaturage ibyo bintu.

    Undi watanze ubuhamya ni Semushi David wafatiwe ku Kitabi muri Nyamagabe; yabwiye Ubugenzacyaha ko ubwo yari avuye Nyamasheke yerekeza Kigali ku wa 15 Ukuboza 2018, ngo yafashwe n’ingabo zavugaga Ikinyarwanda, Ikirundi n’Ilingala.

    Bose uko bari babatwaye basubiyeyo uretse umuntu umwe wasaga n’uwamenyanye na bo.

    13:29: Inteko iburanisha yagarutse mu byicaro byayo, urubanza rugiye gukomeza.

    -  Mu mafoto

    13:20: Nyuma y’ikiruhuko, ababuranyi bagarutse mu cyumba cy’iburanisha, bategereje ko inteko iburanisha ihagera, urubanza rugakomeza.

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ mu rukiko

    Sankara yahoze ari Umuvugizi w’Umute w’Inyeshyamba wa FLN

    Ababuranyi baganira mbere y’uko urubanza rusubukurwa

    Uhereye ibumoso: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique, Habarurema Jean Pierre na Dushimimana Claudine mu bagize itsinda ry’abashinjacyaha

    Uri iburyo ni Me Nkundabarashi Moïse wunganira ‘Sankara’ ubwo yari mu rukiko

    12:24: Iburanisha rirasubitswe, rirasubukurwa nyuma y’isaha imwe, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha biregwa Col Nizeyimana Marc.

    12:19: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibikorwa byabereye i Nyabimata no mu Murenge wa Kitabi, Col Nizeyimana atari ahari ariko yagize uruhare mu gutoranya abarwanyi.

    Ati “Yavaga muri Congo, akajya mu Burundi, agatwara ibikoresho bitandukanye. Nubwo atari mu bitero byiciwemo abantu, uruhare yagize mu kubafasha, itegeko ryabyise ibikorwa by’iterabwoba. Dusanga aribyo bimugira gatozi kuri iki cyaha.’’

    12:14: Mu buhamya bwa Ngirababyeyi Desire wari utwaye Coaster ya Alpha yabwiye Ubugenzacyaha ko yageze muri Nyungwe agasanga imodoka ya Omega bari kuyitwika. Yahise yumva bavuze ngo ‘nimuzane n’iriya modoka’.

    Yahise ashaka kurenga icyo giti ariko bamutera ikintu kimeze nka grenade, imodoka ihita igwa mu ishyamba.

    Yibuka ko hari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 warashwe isasu ryo mu mutwe ahita apfa.

    12:04: Umushinjacyaha Dushimimana yavuze ko uruhare rwa Col Nizeyimana mu rupfu rw’abantu icyenda ntirugarukira ku nyandikomvugo ze kuko hari n’ubuhamya bwatanzwe.

    Mu buhamya bwa Munyaneza Fidèle yavuze uko ku wa 19 Kamena 2018, abarwanyi ba FLN bateye mu gace ka Nyaruguru.

    Yavuze ko uwo munsi uwitwa Habimana yamuhamagaye amubwira ko hari inzu ziri gushya.

    Ubwo batabaraga batangiye kuzimya, yahamagawe na Gitifu, agiye ku ruhande abona abambaye imyenda ya gisirikare, bahita bamwaka telefoni baramurasa, banamutera imigeri bareba ko yapfuye.

    Yavuze ko bagiye bazi ko yapfuye ariko abanza kwitabwaho kwa muganga mbere yo gupfa biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe muri icyo gitero.

    11:57: Umushinjacyaha Dushimimana avuga ko ibitero byagabwe mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru ubwo Col Nizeyimana Marc yabazwaga yavuze ko ‘nari mbishyigikiye kuko yariyo ntego yacu.’

    Dushimana ati “Biragaragaza ibikorwa ariko hagamijwe gukorwa ibindi. Imvugo ye ni kimwe mu bimenyetso byinshi bigira gatozi Nizeyimana mu bikorwa by’iterabwoba.’’

    -  IBITERO COL NIZEYIMANA MARC YAGIZEMO URUHARE

    Ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, Col Nizeyimana yavuze ko hari ibitero bibiri yagizemo uruhare.

    Yasobanuye ko yafashije abantu 105 bambukiye mu Kivu mu bwato bwaguzwe amadolari 2500; yanambukije abarwanyi ba FLN bagabye igitero muri Nyungwe baciye mu Kibira mu Burundi.

    Mu Bushinjacyaha ho yavuze ko mu gitero cyo muri Mata, yavuze ko nta ruhare yabigizemo usibye gutoranya abarwanyi ‘bashoboye’ bakigabye, yahisemo abagera ku 100, biyongeraho abandi babiri banyuze mu Kivu bahurira mu Karere ka Nyamasheke.

    11:50: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko secteur, Col Nizeyimana Marc yabarizwagamo ariyo yatangaga abasirikare benshi bateraga u Rwanda.

    11:46: Col Nizeyimana Marc yabwiye Ubushinjacyaha ko nubwo ibyo bikorwa atabikoze agatuma abarwanyi babikoze, atabihakana ahubwo ‘‘ndabisabira imbabazi.’’

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko amasasu yambutswaga ajyanwa mu Burundi ariyo yifashishijwe mu kwica abantu icyenda mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

    11:42: Mu nyandikomvugo yo mu Bugenzacyaha yo muri Gicurasi 2020, Col Nizeyimana Marc yavuze ko yari umuyobozi wungirije [Commandant] wa Secteur ya kabiri yayoborwaga na Brig Gen Geva Antoine. Yabarizwagamo abasirikare 600 barimo abavuye muri FDLR n’abavuye mu mpunzi babaga barengeje imyaka 18 bagahabwa imyitozo. Secteur ya mbere yayoborwaga na Gen Ferdinand alias Kanyota.

    11:34: Icyaha cya kane Col Nizeyimana Marc ashinjwa ni icy’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ubwicanyi ari igikorwa kibuzanyijwe n’amategeko y’u Rwanda.

    Mu 2018 na 2019, Umutwe wa MRCD/FLN wakoze ibikorwa by’iterabwoba mu Turere twa Rusizi, Nyaruguru na Nyamagabe. Icyo gihe Col Nizeyimana Marc yari umwe mu bayobozi b’abarwanyi ba FLN.

    11:25: Mu nyandiko mvugo ya Col Nizeyimana Marc yavuze ko yari yambukanye abasirikare 19 agiye guhura na Col Alex Rusanganwa alias Guado. Yari yitwaje intwaro zitandukanye n’ibikoresho byo kwa muganga yavuze ko “byari iby’ubutabazi bw’ibanze.’’

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine avuga ko ibyo byerekana ko hari umugambi wari inyuma mu kugirana umubano na Leta y’amahanga ko ari uwo guhangabanya u Rwanda.

    Col Nizeyimana yavuze ko barwanaga bashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no kumva ko ni yo utaba perezida ariko waba uri muri batanu bakomeye mu gihugu.

    11:18: Col Nizeyimana yavuze ko ku wa 18 Gashyantare 2020, bavuye Kahanda bajya mu Kigo cya Gisirikare [Batayo ya 14] i Cibitoke aho bamaze icyumweru mu kigo cya gisirikare.

    Icyo gihe bari batanze amadolari 300 yo kugura ama-box arimo amasasu ndetse icyo gihe babahaye inkunga.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko ibyo bikorwa bihura neza n’ibigize icyaha kuko itegeko riteganya ko umuntu ugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga [u Burundi] aba akoze icyaha.

    Yavuze ko Col Nizeyimana Marc yari afite ubushake bwo gukora icyaha kuko uriya mubano uba ugamije gushoza intambara kuri Leta y’u Rwanda.

    Ati “Yagaragaje imiterere ya FLN aho yari, uko bambukaga bakava mu Burundi bagiye gutera. Ni we wateguraga ndetse agatanga abarwanyi bakomeye ‘les meilleurs éléments.’’

    11:16: Col Nizeyimana Marc anaregwa kugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga abigiriye gushyigikira intambara.

    Iki cyaha gishobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 mu gihe cy’amahoro cyangwa icya burundu mu gihe cy’intambara.

    11:14: Inteko iburanisha igarutse mu byicaro byayo. Iburanisha rigiye gukomeza, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ibyaha Col Nizeyimana Marc ashinjwa.

    11:01: Iburanisha ribaye risubitswe mu kanya gato k’iminota 10.

    -  Ibyo wamenya kuri Col Nizeyimana Marc

    Nizeyimana Marc ni mwene Mbavu Elie na Mukamanzi Marthe. Yavutse ku wa 27 Nyakanga 1972. Yavukiye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Komini Mabanza, Segiteri Kibirizi, Selire Rubona.

    Yari atuye mu Karere ka Karehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yashakanye na Uwambajimana Donatille, bafitanye abana batanu. Yunganiwe na Me Murekatete Henriette

    10:52: Col Nizeyimana Marc mu ibazwa rye yavuze uko bafashijwe kujya mu Burundi aho bageze muri icyo gihugu bisuganyirizayo ngo batere u Rwanda.

    Yavuze ko ubwo bambukaga Umugezi wa Rusizi bahuye n’umuraba mu mazi, abo bari kumwe bararohama ariko we na mugenzi we bararokoka.

    Icyo gihe bageze ku nkombe bahura n’imvubu zirabirukankana ariko baza kuzicikira ku gasozi. Baje guhura n’abashumba bababaza ako gace babwirwa ko ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mu nyandiko mvugo ye agaragaza ko hari gahunda yo kwinjiza abarwanyi mu Burundi kugira ngo abe ariho bazava batera u Rwanda.

    10:46: Ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Col Nizeyimana Marc yabaye mu mitwe y’iterabwoba.

    Ati “Imitwe irimo FDLR, CNRD na FLN yayibayemo kugeza ubwo yafatwaga ku wa 28 Gashyantare 2020.’’

    Yafashwe ari mu bikorwa byo kwambutsa abarwanyi ba MRCD/FLN bava muri RDC bajya mu Burundi aho bari basanze bagenzi babo bari mu Kibira ariko anategurira inzira abandi.’’

    10:43: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko kuba Col Nizeyimana Marc yaremeye ku bushake bwe kujya mu mitwe y’iterabwoba byerekana ko yakoze icyari kibujijwe n’itegeko.

    10:38: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko Colonel Nizeyimana Marc ubwo yabazwaga ku byaha aregwa na nyuma yo kubisobanurirwa yavuze ko abyemera. Yemeye ko yabaye mu mitwe y’ingabo itemewe irimo FDLR na FLN.

    10:33: Icyaha cya mbere Nizeyimana Marc ashinjwa ni icyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe.

    Nizeyimana yahoze muri FDLR FOCA kuva mu 2000 kugera mu 2016 ubwo yinjiraga muri CNRD Ubwiyunge yaje kwihuza na FLN.

    Mu 2020 ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, Nizeyimana yagaragaje ko yabaye muri iriya mitwe y’ingabo yombi.

    Yinjiyemo mu gisirikare mu 1995, yakoze amahugurwa mu mezi atatu. Mu 1997 yakoze amahugurwa ya ESM (Ecole Superieur Militaire). Mu 2000, yagizwe Sous Lieutenant, mu 2006 yabaye Major, mu 2016 aba Lt Colonel mbere yo kugirwa Colonel mu 2017.

    • – Ibyaha icyenda Nizeyimana Marc ashinjwa

    -  Kuba mu mutwe w’ingabo utemewe

    -  Kuba mu mutwe w’iterabwoba

    -  Kugirana umubano n’abakozi ba Leta y’amahanga abigiriye gushyigikira intambara

    -  Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Gutwikira undi ku bushake inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba

    -  Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba

    10:29: Nyuma yo gusoza ibyaha biregwa Rusesabagina Paul, Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yakomeje gusobanura ibyaha biregwa Nizeyimana Marc, ibibigize ndetse n’ibimenyetso byabyo.

    10:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu ku giti cyabo n’ibibera mu bikorwa by’iterabwoba.

    Ati “Ibyaha byose dukurikiranyeho abantu 21 bari muri iyi dosiye byakozwe n’abantu bahuriye muri MRCD/FLN.’’

    Yavuze ko umugambi mugari wa MRCD ari wo abaregwa bose bagendeyeho.

    10:21: Umucamanza Muhima Antoine yabajije Ubushinjacyaha ubushake bwa Rusesabagina mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Ruberwa yasubije ko ubwo bushake bugaragarira mu mugambi mugari MRCD/FLN yari ifite wo gutera ubwoba abaturage.

    Ati “Biriya bikorwa byaberaga mu bice bitandukanye.’’

    10:08: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuriye urukiko ko igikorwa cy’iterabwoba Rusesabagina akurikiranyweho ari ukuba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba.

    Umushinjacyaha Dushimimana Claudine asobanurira urukiko uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by’iterabwoba

    Mu mafoto: Inteko iburanisha urubanza igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine.

    Perezida w’Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

    09:50: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ubushake mu gukora icyaha kwa Paul Rusesabagina ari uko yari umuyobozi wa MRCD/FLN, akayitera inkunga kandi abaturage bakubiswe nta mpamvu yihariye ihari kuko bakubiswe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye muri Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

    Yavuze ko Rusesabagina akurikiranywe nka gatozi mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko yari umuyobozi, akaba umuterankunga wayo kandi abagize umutwe wa MRCD/FLN aribo bakoze ibikorwa byibasiriye abasivili.

    Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ni we wasobanuye ibyaha Rusesabagina ashinjwa

    09:42: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye icyaha cya cyenda cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, Rusesabagina akekwaho.

    Yavuze ko gukubita no gukomeretsa ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

    Ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa byakorewe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

    Ruberwa yavuze ko ibimenyetso by’iki cyaha bishingiye kuri raporo zo kwa muganga zakozwe n’abahanga zerekana abantu bakubiswe bakanakomeretswa ndetse bakaba barasigiwe ubumuga.

    Mu buhamya bwe Karerangabo Antoine ubwo yari atabaye abaturanyi be yavuze ko yakubiswe ikintu mu mutwe agahita yitura hasi.

    Jumapili Issa na we avuga ko ubwo bafatirwaga mu Ishyamba rya Nyungwe, bavanywe mu modoka bakubitwa inkoni nyinshi.

    Ubu buhamya kandi bwatanzwe n’abandi benshi bavuga ko abarwanyi ba MRCD/FLN babakubise ubwo babagabagaho ibitero.

    09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Rusesabagina yanyuranyije n’itegeko kuko yateraga inkunga ndetse akanayobora Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN wateye ibisasu na grenade mu bikorwa byakorewe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

    Yavuze ko ibyo bitero aho byagabwe hose nta na hamwe hari ikigo cya gisirikare, ahubwo bateraga mu ngo z’abaturage.

    09:30: Rusesabagina anashinjwa uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

    Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

    Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

    09:21: Umushinjacyaha Ruberwa yakomeje asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cy’ Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko hari abantu barashwe ariko ntibakwitaba Imana ndetse batanze ubuhamya bugaragaza uko ibyo bitero byagabwaga.

    Ruberwa ati “Kuba warasa umuntu ntapfe, ntibiba biturutse ku bushake bwawe. Kuba warasa isasu cyangwa grenade umuntu ntiyitabe Imana ntibiruka ku bushake bw’uwarashe ahubwo ni impuhwe z’Imana.’’

    Kayitesi Alice uri mu barasiwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe ahatwikiwe imodoka za Coaster mu 2018, abajijwe ku wa 5 Kamena 2019, yasobanuye ko ubwo bari mu modoka ya Alpha yavaga Rusizi igana Kigali, bageze muri Nyungwe basanga hari abantu batambitse igiti mu muhanda.

    Icyo gihe imodoka yarenze icyo giti, bahita bayirasa amasasu amapine aratoboka, bahita barasa abagenzi bamwe barakomereka, abandi bahasiga ubuzima.

    Amafoto y’inzu, imodoka na moto byatwitswe

    Inzu ya Koperative y’Abanyabuzima ba Nyabimata yatwitswe n’abarwanyi ba FLN

    Moto ya Havugimana Jean Marie Vianney nayo yaratwitswe

    Moto ya TVS ya Bapfakurera Venuste na yo yaratwitswe

    09:16: Umushinjacyaha Ruberwa yasobanuye ko Rusesabagina akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira abantu nk’uwari Umuyobozi wa MRCD/FLN kubera yatanze ubufasha, akayobora umutwe wakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo gutwika.

    09:11: Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko itwikwa ry’imitungo y’abaturage mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi nta kindi byari bigamije bitari ugutera ubwoba abasivili.

    Yakomeje ati “Kuba barabatwikiye nta kindi bari bagamije kitari ukubatera ubwoba. Bigaragazwa n’uko muri ibyo bitero byagabwe, batwitse imitungo y’abantu ahantu hanyuranye kandi biba byerekana ubutumwa butangwa. Ariko ikintu kitateguwe hatwikwa ahantu hamwe.’’

    Bamwe mu baregwa muri iyi dosiye mu buhamya bwabo bavuze ko ibikorwa byo gutwika byakozwe kugira ngo berekane ko FLN ihari.

    09:08: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru hari ibinyabiziga byatwitswe.

    Me Ndutiye Yussuf yategewe muri Nyungwe, akurwa mu modoka, irwatwikwa irashira. Mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko yambuwe ibyo yari afite ndetse anabona ko hari izindi modoka zatwitswe.

    Icyo gihe hanatwitswe Minibus yari itwaye abagenzi, barasa abari bayirimo, barayitwika irakongoka.

    Ubushinjacyaha buvuga ko izo modoka zari iz’abasivili zidafite aho zihuriye n’igisirikare ku buryo wavuga ko ari bo cyashakaga kurwanya.

    UBUSHINJACYAHA BWEREKANYE AMAFOTO Y’IBYATWITSWE NA MRCD/FLN

    Amafoto yerekanwe arimo ay’inyubako ya Koperative y’Abanyabuzima ba Nyabimata, ikaba yari ituwemo Gitifu w’Umurenge, icyo gihe baramurashe ariko ntiyitaba Imana. Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Nsengiyumva Vincent ari umwe mu baregwa muri uru banza.

    Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hatwitswe imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ndetse na moto ebyiri za TVS, byose by’abasivili.

    Umucamanza Muhima Antoine amubajije uko amafoto yafashwe yasobanuye ko “yakozwe n’Ubugenzacyaha nk’ikimenyetso ubwo icyaha cyagenzwaga.’’

    08:49: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cyo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Yavuze ko MRCD/FLN yatwikiye abantu inzu, moto mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Yasobanuye ko abarwanyi b’Umutwe wa MRCD/FLN bateye ako gace ku wa 19 Kamena 2018, batwitse inzu, imodoka na moto ebyiri.

    Ubushinjacyaha bwerekana ko mu gihe ibyo bikorwa byabaga, MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

    Ni ibikorwa byerekanwa na raporo yakozwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

    -  Gereza ya Nyarugenge yongeye kumenyesha urukiko ko Rusesabagina yanze kwitaba

    Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kamugisha Michael yandikiye Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka

    Mu ibaruwa yandikiye urukiko yavuze ko Rusesabagina Paul yahakanye ko atazitaba urukiko.

    Yagize ati “Tubandikiye tubamenyesha ko Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yamenyeshejwe mu nzira n’uburyo bwemewe n’amategeko. Impamvu yagaragarije ubuyobozi ni uko ku wa 12 Werurwe 2021 yikuye mu rubanza. Yavuze ko usibye uyu munsi n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba kubera nta butabera arwitezeho.’’

    Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kwikura mu rubanza.

    08:39: Inteko iburanisha igeze mu byicaro byayo. Abacamanza bagiye gutangira kuburanisha urubanza.

    08:00: Ababuranyi bose 20 [ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza] bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura aho urubanza ruburanishirizwa. Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwimuriwe mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    -  Amafoto y’ababuranyi bagera ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

    Ubwo ababuranyi basohokaga mu modoka itwara imfungwa n’abagororwa

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 barimo na Rusesabagina warwikuyemo nyuma yo kuvuga ko atizeye kubona ubutabera

    Mbere yo kwinjira mu rukiko, ababuranyi babanza gukaraba intoki hakoreshejwe ‘sanitizer’ mu rwego rwo kwirinda Coronavirus

    Nyuma yo gukaraba intoki, banapimwa umuriro nka kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuntu atanduye icyorezo cya Coronavirus

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ apimwa umuriro mbere yo kwinjira mu rukiko

    Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yashinjwe uruhare mu byaha 17 ndetse yaburanye byose abyemera

    Mukandutiye Angelina, umugore rukumbi uri muri uru rubanza ubwo yapimwaga umuriro

    Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba

    Abaregwa bageze ku rukiko ahagana saa Mbili za mu gitondo

    “Sankara” na mugenzi we bari bitwaje dosiye zabo

    Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka

    Mukandutiye Angelina ubwo yageraga ku rukiko
    • Ibyaha icyenda Rusesabagina Paul aregwa

    - Kurema umutwe w’ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

    Inkuru bifitanye isano wasoma: Uruhare rwa Rusesabagina mu bwicanyi n’ubujura byakorewe abaturage muri Nyabimata na Nyungwe (Amafoto na Video)

    Amafoto: Igirubuntu Darcy