Category: Uncategorized

  • RIB yafunze umuyobozi wa Poste de Santé ya Nsheke azira gukoresha inyandiko mpimbano –

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza Musa yagiye ahimba inyandiko, aho yasinyiraga abantu batigeze bivuza, ndetse agakoresha indangamuntu zabo kugira ngo abone uko yishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, amafaranga atubutse bishingiye ku masezerano RSSB kiba gifitanye na za Poste de Santé.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yagize ati “Tariki ya 23 Mata, 2021, RIB yataye muri yombi Musa Didace, Umuyobozi wa Poste de Santé ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bw’uburiganya. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

    Igenzura ryakozwe rigaragaza ko uyu mugabo yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 4 Frw muri ubu buryo. Amaze kumenya ko aya makuru yamenyekanye, yahise afunga PostE de Santé ubundi aratoroka, ariko aza gufatwa atabwa muri yombi.

    RIB kandi yari iherutse guta muri yombi abayobozi b’Ikigo Nderabuzima cya Kisaro nabo bakoze ibikorwa nk’ibi. Biyongeraho undi mugabo ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo, bikekwa ko hari amafishi y’abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n’ivuriro.

    RIB isaba abantu kwirinda ibyaha muri rusange, ariko abafite inshingano bakirinda ibikorwa by’uburiganya byo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Amategeko y’u Rwanda asaba ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iki cyaha gifite ibihano bikomeye kuko ugifatiwemo ahanishwa imyaka itanu kugera kuri irindwi, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu, nk’uko ingingo ya 276 mu gitabo cy’amategeko ibiteganya.

    Ingingo ya 174 nayo iteganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’itatu.


  • Rayon Sports yerekanye Luvumbu na Muhire Kevin yasinyishije #rwanda #RwOT

    Mu kwitegura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu mwaka w'imikino wa 2020/21, amakipe yose yemerewe kongeramo abakinnyi bashya mu gihe cy'ibyumweru bibiri bizarangira tariki ya 29 Mata 2021 ariyo mpamvu Rayon Sports yahise igura aba bakinnyi bakomeye.

    Rayon Sports, yasinyishije aba basore beza kugira ngo bayifashe mu mezi abiri Shampiyona y'u Rwanda igiye gutangira.Bose basinye amezi abiri azarangirana n'iyi shampiyona izatangira kuya 01 Gicurasi 2021.

    Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga w'imyaka 26,aturutse muri Youssoufia Berrichid yo mu Cyiciro cya Mbere muri Maroc.

    Umunyarwanda Muhire Kevin wari mu Rwanda yumvikanye na Rayon Sports yahozemo ayigarukamo ngo ayifashe gushaka igikombe.

    Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

    Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku Cyumweru cyangwa ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yerekanye-luvumbu-na-muhire-kevin-yasinyishije

  • Ryan Giggs yasabiwe gufungwa imyaka 5 muri gereza kubera gukubita abagore babiri no guhohotera umukunzi we #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Wales,Ryan Giggs wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United ubwo yari umukinnyi ashobora gufungwa imyaka 5 muri Gereza azira gukubita abagore babiri.

    Ibi birego bije bikurikira ibyo gukubita umukunzi we witwa Kate Greville mu nzu yabo bikarangira inzego z'umutekano zije kubatabara.

    Giggs w'imyaka 47 yajyanwe ku biro bya polisi bya Swinton kugira ngo afungwe aravuga ati 'Ntabwo icyaha kirampama.'

    Uyu Giggs yashinjwe kumara imyaka 3 yose afashe nk'umucakara umukunzi we kugeza n'ubwo amukubita.

    Uyu mukinnyi yashinjwe kandi gukubita umugore mu myaka ya za 2000 akibica muri United yakiniye ubuzima bwe bwose.

    Giggs yarahiriye gusukura izina rye ariko ubuyobozi bw'ikipe y'igihugu ya Wales bwavuze ko Robert Page ariwe ugomba kuba ayitoza mu gihe uyu mutoza akiri mu manza zo gukubita abagore.

    Giggs azafungwa imyaka itanu nahamwa n'ibi byaha byo guhohotera abagore ndetse ntabwo azatoza Wales mu mikino ya Euro iteganyijwe muri iyi mpeshyi.

    Mu butumwa yashyize hanze,Giggs yifurije ikipe y'igihugu n'abatoza amahirwe masa muri iri rushanwa rikomeye I Burayi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ryan-giggs-yasabiwe-gufungwa-imyaka-5-muri-gereza-kubera-gukubita-abagore

  • AMAFOTO – Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n'ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 . #rwanda #RwOT

    Kuri uyu uwa gatanu tariki ya 23 Mata 2021, ku cyicaro cy'umuterankunga w'ikipe ya Rayon Sports uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL Brewery Ltd (SBL) ruherereye mu Nzove habaye igikorwa cyo kumurika imyambaro iyi kipe izakoresha ubwo shampiyona izaba isubukuwe mu ntangiriro za gicurasi 2021.

    Iyi myenda yerekanywe ni iyakozwe n'uruganda rwa Jako rusanzwe rwambika amkipe atandukanye ndetse anakomeye, mu gihe ikipe iri mu rugo ni ukuvuga yakiriye umukino izajya yaMbara imyenda igizwe n'ibara ry'ubururu ryiganje cyane ndetse n'umweru mukeya, mu gihe yasuye cyangwa se yasohotse izajya yambara imyenda yiganjemo ibara ry'umweru ndetse n'ubururu bukeya.

    Muri uyu muhango Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye uruganda rwa SKOL ku buryo rukomeza kwitanga mu bufatanye bw'impande zombi, avuga ko intego bagiye gutangirana uyu mwaka ari uguha abafana ibyishimo no kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

    Ati 'Ejo bundi mu mukino wa gicuti twakinnye n'Ikipe ya Bugesera FC, byagaragaye ko Rayon Sports yiteguye gukina Shampiyona kandi igatwara igikombe. Ngiyo intego kandi tuzayigeraho ku bufatanye n'umufatanyabikorwa wacu wa SKOL.'

    Yakomeje agira ati 'Muri uru rugendo twashyize hamwe, [SKOL] ikora ibiri mu nshingano zayo natwe tugakorera ibiri mu nshingano zacu, ariko ikarenga mu biri mu nshingano igakora iby'uvubandimwe n'ubucuti kuko ubu bufatanye buri hagati yacu ni ntagereranywa.'

    Mu gusoza uyu muyobozi yavuzeko intego ya Rayon Sports ari uguha ibyishimo abakunzi ba Rayon Sports, bagakina ngo batsinde ndetse bagaharanira gutwara igikombe kugira ngo Rayon Sports izahagararire u Rwanda.

    Ku ruhande rwa SKOL yari ihagarariwe na Tuyishime Karim ushinzwe ibikorwa bya Rayon Sports muri urwo ruganda , yavuze ko ibikoresho bahaye Rayon Sports bigezweho ndetse bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw.

    Ati 'Buri mwaka SKOL yambika Rayon Sports imyambaro yo mu rugo no hanze, ndetse ikayiha n'imyambaro iserukana kugira ngo ise neza. N'uyu mwaka asaga miliyoni 25 Frw yongeye gukoreshwa kugira ngo hashakwe imyambaro igezweho yambarwa n'amakipe akomeye muri Afurika, ni yo Rayon Sports izambara.'

    'Turishimira ko uyu mwaka Rayon Sports yabonye n'ibikoresho ndetse hakaba haranabonetse n'ibikoresho by'ingimbi zayo. Ibikoresho ni inkingi ikomeye ku ikipe, kuko uretse no kwitegura, bitera n'umwete wo gukora.'

    Si imyambaro yo mu kibuga yahawe Rayon Sports gusa kuko hiyongeraho amakoti 'training' yo gusohokana n'amapantaro yayo, imyenda y'ingimbi yo izaba ifite ikirango cya Virunga mu gatuza, aho kuba icya SKOL nk'uko bimeze kuri bakuru babo. Hari kandi ibikoresho by'imyitozo, imipira yo gukina n'ibikapu bazajya babitwaramo.

    Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona ikipe ya Rayon Sports iri mu itsinda B, aho irikumwe na Gasogi United bazanakina tariki ya 2 Gicurasi, ikaba hamwe na Kiyovu Sports ndetse na Rutsiro FC.

    The post AMAFOTO — Ku bufatanye na SKOL, Rayon Sports yamuritse imyambaro n'ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw bizakoresha mu isubukurwa rya shampiyona ya 2020-2021 . appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-ku-bufatanye-na-skol-rayon-sports-yamuritse-imyambaro-nibikoresho-bifite-agaciro-ka-miliyoni-25-frw-bizakoresha-mu-isubukurwa-rya-shampiyona-ya-2020-2021/

  • Imyuka y'imodoka no gutekesha inkwi n'amakara byihariye 80% mu guhumanya ikirere cy'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2012 mu Rwanda hatangiye gukorera umushinga upima imihindagurikire y'ibihe witwa 'Rwanda Climate Change' hagamijwe kumenya uko ikirere cy'u Rwanda gihumanywa n'imyuka yanduye kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ingaruka zayo hakiri kare.

    Uwo mushinga ukorera muri Minisiteri y'Uburezi washyizweho ku bufatanye bwa Leta y'u Rwanda na Kaminuza yigisha iby'Ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Massachusetts Institute of Technology (MIT).

    Hashyizwe ibyuma n'imashini kabuhariwe ku musozi wa Mugogo ufite ubutumburuke bwa metero 2540, uherereye mu Kagari Rukondo mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu.

    Izindi zashyizwe mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Nyarugenge mu ishuri ry'ubumenyi n'ikoranabuhanga, zifasha mu gupima ibipimo bitandukanye by'umwuka unyura mu kirere cy'u Rwanda.

    Izo mashini zibafasha kubona ibipimo by'umwaka unyura mu kirere cy'ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'iyo Hagati (East and Central African region).

    Dr Gasore Jimmy ushinzwe ibijyanye n'ubumenyi na tekinike muri uwo mushinga, yavuze ko ugamije gusobanukirwa no gutanga umusanzu ku bibazo u Rwanda n'Isi bifite mu bijyanye no guhumana k'umwuka, imihindagurikire y'ikirere ndetse n'iyangirika ry'akayunguruzo k'imirasire y'izuba [Ozone].

    Yavuze ko iyo bamaze kubona ibipimo by'uko umwuka umeze, babimenyesha inzego z'ubuyobozi zigafata ibyemezo.

    Ati 'Ibipimo dufata bigira akamaro kenshi; aka mbere ni ukumenyesha inzego zibishinzwe cyane cyane izishinzwe kurengera ibidukikije, hakabaho no kujya inama ku nzego zifata ibyemezo aho bashyira imbaraga mu kurwanya imyuka yanduza ikirere.'

    Akomeza avuga ko mu gihe bamaze bafata ibipimo, muri rusange basanze imyuka iva mu modoka ndetse n'imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n'amakara bifite uruhare runini mu kwanduza ikirere cy'u Rwanda.

    Ati 'N'ubwo bihinduka bigendanye n'amasaha, umunsi cyangwa igihembwe, tugereranyije nka 40% ni imodoka, 40% ni ibicanwa, iyindi 20% igahindagurika.'

    Dr Gasore yakomeje avuga ko imyuka yanduza ikirere ikunze kuboneka ku bwinshi mu gihe cy'impeshyi hava izuba ryinshi, ikagabanuka mu gihe cy'itumba hagwa imvura kuko iyo iguye isukura ikirere.

    Umuhuzabikorwa w'uwo mushinga, Ndikubwimana Jean de Dieu, yavuze ko inama yatanga kuri Leta y'u Rwanda ari uko yashyira ingufu mu gukumira imyuka bituruka mu modoka n'imyotsi ikomoka ku nkwi n'amakara.

    Ati 'Kugeza ubu yashyira imbaraga mu kurwanya imyuka ituruka mu modoka kubera ko ni zo zisohora imyuka myinshi ihumanya ikirere ndetse no kugabanya gukoresha inkwi n'amakara mu gucana, kuko kugeza ubu umubare munini w'Abanyarwanda baracyateka bakoresheje inkwi n'amakara.'

    Yatanze inama ko mu kugabanya imyuka ituruka mu modoka, u Rwanda rwashyiraho amategeko akumira imodoka zishaje zinjizwa mu gihugu ndetse n'ufite imodoka ishaje akajya ayisorera kugira ngo bamuce intege ayireke ntikomeza kwanduza ikirere.

    Ikindi ni ugushishikariza abaturage gukoresha imodoka zitwara abantu muri rusange aho kugira ngo buri wese yumve yatunga imodoka ye bwite, kuko zaba nyinshi mu gihugu.

    Avuga kandi ko abantu bashobora gukoresha amagare mu ngendo bakora kuko u Rwanda atari igihugu kikini ndetse hakongerwa n'ingufu mu kuzana mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi.

    Ndikubwimana yavuze ko mu kugabanya gutekesha inkwi n'amakara kuko bisohora imyotsi yanduza ikirere, hakwiye gushyirwa ingufu mu gutoza abaturage gutekesha gaz ariko bakagabanyirizwa n'igiciro cyayo kugira ngo boroherwe no kuyigondera. Ikindi ni ugukoresha imbabura zirondereza ibicanwa.

    Umusaruro umaze gutangwa n'uwo mushinga

    Ndikubwimana yavuze ko umushinga ujya gutangira abantu bari bajijukiwe n'ibijyanye n'ubumenyi bw'ikirere mu Rwanda bari bake ndetse n'ubushakashatsi bwakorwaga bwari buke.

    Yakomeje avuga ko uwo mushinga umaze gutanga umusaruro mu bice bitatu birimo uburezi, ubushakashatsi no kongerera abantu ubumenyi n'ubushobozi.

    Ati 'Kugeza ubu abanyeshuri 20 barangije bakora mu bigo bitandukanye birimo Meteo Rwanda, REMA ndetse n'ahandi bakenewe. 13 nabo barenda kurangiza ndetse na 15 batangiye umwaka wa mbere.'

    Yavuze ko mu cyiciro cy'ubushakashaysi, hari butatu bwakozwe butangazwa mu bitangazamakuru bya siyansi ku rwego mpuzamahanga.

    Hari kandi n'ubundi bwakozwe n'Abanyarwanda barimo Dr Gasore Jimmy bumuhesha impamyabushobozi y'ikirenga.

    Abanyeshuri ba Kaminuza nabo bakoresha izo mashini kabuhariwe mu kwimenyereza umwuga no gukora ubushakashatsi ndetse no kwandika ibitabo bibemerera gusoza icyiciro barimo.

    Mu cyiciro cyo kongerera abantu ubumenyi n'ubushobozi, izo mashini zikenerwa n'abarimu bigisha muri za Kaminuza kugira ngo bakore ubushakashatsi ndetse bigishe n'abanyeshuri.
    Ati 'Hari amahugurwa rero yagiye ategurwa agahuza abarimu ba Kaminuza y'u Rwanda, Meteo Rwanda na REMA. Ayo mahugurwa yabongereye ubushobozi ku buryo bashobora gukoresha ibi byuma mu bushakashatsi bakora, kugira ngo ubushakashatsi butere imbere muri iki cyiciro cy'ihindagurika ry'ikirere.'

    Ikindi cyagezweho mu bushakashatsi bukorwa n'icyo kigo ni uko ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) hashyizweho uburyo bwo gupima ibipimo byinshi mu gihugu mu mijyi no mu byaro byerekana uko umwuka uhagaze buri kanya kandi buri Munyarwanda wese akaba ashobora kuyabona binyuze mu itangazamakuru n'ahandi.

    Byatumye kandi isura y'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga iba nziza kurushaho kuko ibipimo u Rwanda rutanga bigenderwaho n'ibihugu bitandukanye by'amahanga kuko biba byizewe ku rwego rwo hejuru.

    Ndikubwimana yavuze ko ibipimo bagiye bereka inzego z'ubuyobozi byagiye bituma hafatwa ingamba zigamije kugabanya imyuka yanduza ikirere, bituma indwara nyinshi zifata imyanya y'ubuhumekereo zigabanuka mu Rwanda.

    Zimwe mu ngamba zafashwe mu Rwanda harimo kubungabunga amashyamba, gukoresha imodoka rusange zitwara abantu hagabanywa imodoka nyinshi zigenda mu muhanda, kuzana moto zikoreshwa n'amashanyarazi, gutekesha gaz n'izindi.

    Umukozi wa Minisiteri y'Uburezi, Habineza Theobard, avuga ko ari umwe mu musaruro w'uwo mushinga kuko wamwubakiye ubushobozi umwongerera n'ubumenyi.

    Ati 'Muri gahunda yashyizweho y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni ho nagize amahirwe yo kongereramo ubumenyi bwanjye. Ubu nabashije kuzamura urwego aho noneho nshobora gufata bya bipimo dufata hano nkabibyazamo amakuru ashobora gusakazwa mu baturage biciye mu nzego z'ibishinzwe.'

    Imishini zatanzwe na MIT harimo iyitwa 'Medusa' ifite agaciro kangana n'ibihumbi 180 by'amadorali ipima imyuka igera kuri 50; hakaba n'izindi mashini ebyiri zitwa Picarro G2401 na 'Picarro G5202' zifite agaciro k'ibihumbi 30 by'amadolari.

    Guverinoma y'u Rwanda ihemba abakozi batandatu bakora mu mushinga kandi buri mwaka iteganya miliyoni zigera kuri 30 Frw zishobora kwifashishwa mu gusana icyuma cyangiritse cyangwa kugisimbuza

    Kugeza ubu muri Afurika ibigo bipima imihindagurikire y'ibihe biri ku rwego mpuzamahanga ni bibiri gusa; kimwe kiri mu Rwanda ikindi kiri muri Afrika y'Epfo.

    Inyigo iheruka gukorwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ku bijyanye n'ubuziranenge bw'umwuka yagaragaje ko abaturage bangana na 92% baba mu duce tubonekamo ihumana ry'ikirere ryo ku rwego rwo hejuru.

    Imibare igaragaza ko buri mwaka ku Isi abantu miliyoni zirindwi bicwa n'indwara zituruka ku guhumana kw'ikirere.

    Imashini zashyizwe ku musozi wa Mugogo zifashishwa mu gupima umwuka wo mu kirere cy’u Rwanda

    Hashyizwe imashini kabuhariwe ku musozi wa Mugogo uherereye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu zifasha gufata ibipimo

    Haboneka imashini kabuhariwe mu gupima umwuka no kumenya ibiwanduza

    Imwe mu mashini zikoreshwa mu gufata ibipimo by’umwaka unyura mu kirere cy’u Rwanda

    Zimwe mu mashini zikorershwa mu kigo gipima imihindagurikire y'ibihe

    Dr Gasore Jimmy yavuze ko imyuka y'imodoka no gutekesha inkwi n'amakara byihariye 80% mu guhumanya ikirere mu Rwanda

    Umuhuzabikorwa w'uwo mushinga, Ndikubwimana Jean de Dieu, yavuze ko leta ikwiye gushyira ingufu mu gukumira imyuka ituruka mu modoka n'imyotsi ikomoka ku nkwi n'amakara

    Umukozi wa Minisiteri y'Uburezi, Habineza Theobard, yavuze uyu mushinga wamwongereye ubushobozi n’ubumenyi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyuka-y-imodoka-no-gutekesha-inkwi-n-amakara-byihariye-80-mu-guhumanya-ikirere

  • Rayon Sports yasinyishije Kevin Muhire na Luvumbu(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha abakinnyi 2 barimo Muhire Kevin n’umukongomani, Héritier Luvumbu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo twabagejeho inkuru y’uko Rayon Sports yamaze kumvikana na Héritier Luvumbu ndetse ko ibiganiro bigeze kure na Muhire Kevin.

    Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije aba bakinnyi.

    Muhire Kevin bivugwa ko yatanzweho miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe kuko muri 2018 ajya gukina mu Misiri yari avuye muri Rayon Sports, ubu akaba yari mu ikipe ya Saham Club muri Oman ariko akaba yaraje mu Rwanda nyuma y’uko shampiyona muri Oman ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

    Héritier Luvumbu yakinaga mu gihugu cya Morocco aho yageze muri 2018 agiye mu ikipe ya AS FAR batandukanye muri 2019 akajya muri Youssoufia Berrechid nayo muri iki gihugu yakiniraga kugeza ubu, uyu mukinnyi kandi yakiniye Union SG yo mu Bubiligi na AS Vita Club y’iwabo muri DR Congo.

    Kevin Muhire asinyira Rayon Sports

    Kevin Muhire n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

    Kevin Muhire ashobora kuzambara 11

    Luvumbu na Perezida wa Rayon Sports nyuma yo gusinya

    Héritier Luvumbu n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

    Luvumbu yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasinyishije-kevin-muhire-na-luvumbu-amafoto

  • Minema yasabye impunzi kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe inkunga yagabanutse – #rwanda #RwOT

    Ahagana muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo PAM yatangaje ko yiteguye kugabanya 60% by'inkunga y'ibiribwa yagenerwaga impunzi ziri mu Rwanda, bitewe n'ingaruka zatewe n'icyorezo cya Covid-19.

    Ibi byatumye inkunga yagenerwaga izi mpunzi iva kuri 7 600 Frw, igera kuri 3 400 atangwa buri kwezi, bivuze ko impunzi zikoresha amafaranga 110 Frw ku munsi.

    Ni amafaranga zivuga ko adahagije, nk'uko Uwamahoro Confiance ushinzwe Imibereho Myiza mu nkambi ya Kigeme yabibwiye BBC.

    Ati 'Inzara irimo bitewe n'igabanuka ry'amafaranga tutari twiteze, mu by'ukuri amafaranga batugeneraga mbere ntacyo yari atumariye, yari macye ariko noneho aho bashyiriyeho ibihumbi 3 400 Frw, bijyanye n'ibiciro biri ku isoko, inzara yishe abantu cyane'.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema, Olivier Kayumba, yavuze ko nta mpungenge impunzi zikwiye kugira kuko Leta yatangije gahunda izifasha kubona amikora ashobora kunganira imibereho yabo ya buri munsi.

    Ati 'Impungenge ntazo, icyo turimo kubashishikariza, twari tunamaze iminsi tubabwira, ni ubufasha buhari bwo kugerageza kwifasha no kwibeshaho. Izo gahunda zirahari, hari iza nyuma zaje umwaka ushize, nko kugira imishinga y'ubuhinzi n'ubucuruzi n'ibindi byafasha gutunga umuntu'.

    Ku ruhande rwa PAM, Umuvugizi wayo mu Rwanda, Emily Fredenberg, yavuze ko igabanuka ry'inkunga igenerwa impunzi ryatewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19, ariko ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneka inkunga ihagije.

    Ati 'Twashoboye kubona imfashanyo yatanzwe na Leta na Canada, iyo mfashanyo yatumye PAM itagabanya kurushanyo imfashanyo igenewe impunzi, gusa ni imfashanyo yo gukoreshwa mu gihe gito. Turacyasaba imiryango mpuzamahanga kugira ngo igire icyo ikora, turakora ubutaruhuka kandi twizeye ko mu mezi ari imbere tuzabona inkunga ihagije'.

    Mu Rwanda habarurwa impunzi zigera ku 135 000 zikomoka mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi, zituye mu nkambi za Kigeme, Mahama na Gihembe, aho PAM ivuga ko hakenewe nibura hafi miliyari 30 Frw yo gucyemura ibibazo by'ubucye bw'amafaranga agenerwa impunzi.

    Impunzi ziri mu Rwanda zirasabwa kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe inkunga zigenerwa yagabanutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minema-irasaba-impunzi-kwishakamo-ibisubizo-muri-ibi-bihe-inkunga-zigenerwa

  • Imyuka y’imodoka no gutekesha inkwi n’amakara byihariye 80% mu guhumanya ikirere cy’u Rwanda –

    Kuva mu 2012 mu Rwanda hatangiye gukorera umushinga upima imihindagurikire y’ibihe witwa ‘Rwanda Climate Change‘ hagamijwe kumenya uko ikirere cy’u Rwanda gihumanywa n’imyuka yanduye kugira ngo hafatwe ingamba zo gukumira ingaruka zayo hakiri kare.

    Uwo mushinga ukorera muri Minisiteri y’Uburezi washyizweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Kaminuza yigisha iby’Ikoranabuhanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Massachusetts Institute of Technology (MIT).

    Hashyizwe ibyuma n’imashini kabuhariwe ku musozi wa Mugogo ufite ubutumburuke bwa metero 2540, uherereye mu Kagari Rukondo mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu.

    Izindi zashyizwe mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge mu ishuri ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga, zifasha mu gupima ibipimo bitandukanye by’umwuka unyura mu kirere cy’u Rwanda.

    Izo mashini zibafasha kubona ibipimo by’umwaka unyura mu kirere cy’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (East and Central African region).

    Dr Gasore Jimmy ushinzwe ibijyanye n’ubumenyi na tekinike muri uwo mushinga, yavuze ko ugamije gusobanukirwa no gutanga umusanzu ku bibazo u Rwanda n’Isi bifite mu bijyanye no guhumana k’umwuka, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’iyangirika ry’akayunguruzo k’imirasire y’izuba [Ozone].

    Yavuze ko iyo bamaze kubona ibipimo by’uko umwuka umeze, babimenyesha inzego z’ubuyobozi zigafata ibyemezo.

    Ati “Ibipimo dufata bigira akamaro kenshi; aka mbere ni ukumenyesha inzego zibishinzwe cyane cyane izishinzwe kurengera ibidukikije, hakabaho no kujya inama ku nzego zifata ibyemezo aho bashyira imbaraga mu kurwanya imyuka yanduza ikirere.”

    Akomeza avuga ko mu gihe bamaze bafata ibipimo, muri rusange basanze imyuka iva mu modoka ndetse n’imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n’amakara bifite uruhare runini mu kwanduza ikirere cy’u Rwanda.

    Ati “N’ubwo bihinduka bigendanye n’amasaha, umunsi cyangwa igihembwe, tugereranyije nka 40% ni imodoka, 40% ni ibicanwa, iyindi 20% igahindagurika.”

    Dr Gasore yakomeje avuga ko imyuka yanduza ikirere ikunze kuboneka ku bwinshi mu gihe cy’impeshyi hava izuba ryinshi, ikagabanuka mu gihe cy’itumba hagwa imvura kuko iyo iguye isukura ikirere.

    Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Ndikubwimana Jean de Dieu, yavuze ko inama yatanga kuri Leta y’u Rwanda ari uko yashyira ingufu mu gukumira imyuka bituruka mu modoka n’imyotsi ikomoka ku nkwi n’amakara.

    Ati “Kugeza ubu yashyira imbaraga mu kurwanya imyuka ituruka mu modoka kubera ko ni zo zisohora imyuka myinshi ihumanya ikirere ndetse no kugabanya gukoresha inkwi n’amakara mu gucana, kuko kugeza ubu umubare munini w’Abanyarwanda baracyateka bakoresheje inkwi n’amakara.”

    Yatanze inama ko mu kugabanya imyuka ituruka mu modoka, u Rwanda rwashyiraho amategeko akumira imodoka zishaje zinjizwa mu gihugu ndetse n’ufite imodoka ishaje akajya ayisorera kugira ngo bamuce intege ayireke ntikomeza kwanduza ikirere.

    Ikindi ni ugushishikariza abaturage gukoresha imodoka zitwara abantu muri rusange aho kugira ngo buri wese yumve yatunga imodoka ye bwite, kuko zaba nyinshi mu gihugu.

    Avuga kandi ko abantu bashobora gukoresha amagare mu ngendo bakora kuko u Rwanda atari igihugu kikini ndetse hakongerwa n’ingufu mu kuzana mu Rwanda moto zikoresha amashanyarazi.

    Ndikubwimana yavuze ko mu kugabanya gutekesha inkwi n’amakara kuko bisohora imyotsi yanduza ikirere, hakwiye gushyirwa ingufu mu gutoza abaturage gutekesha gaz ariko bakagabanyirizwa n’igiciro cyayo kugira ngo boroherwe no kuyigondera. Ikindi ni ugukoresha imbabura zirondereza ibicanwa.

    Umusaruro umaze gutangwa n’uwo mushinga

    Ndikubwimana yavuze ko umushinga ujya gutangira abantu bari bajijukiwe n’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda bari bake ndetse n’ubushakashatsi bwakorwaga bwari buke.

    Yakomeje avuga ko uwo mushinga umaze gutanga umusaruro mu bice bitatu birimo uburezi, ubushakashatsi no kongerera abantu ubumenyi n’ubushobozi.

    Ati “Kugeza ubu abanyeshuri 20 barangije bakora mu bigo bitandukanye birimo Meteo Rwanda, REMA ndetse n’ahandi bakenewe. 13 nabo barenda kurangiza ndetse na 15 batangiye umwaka wa mbere.”

    Yavuze ko mu cyiciro cy’ubushakashaysi, hari butatu bwakozwe butangazwa mu bitangazamakuru bya siyansi ku rwego mpuzamahanga.

    Hari kandi n’ubundi bwakozwe n’Abanyarwanda barimo Dr Gasore Jimmy bumuhesha impamyabushobozi y’ikirenga.

    Abanyeshuri ba Kaminuza nabo bakoresha izo mashini kabuhariwe mu kwimenyereza umwuga no gukora ubushakashatsi ndetse no kwandika ibitabo bibemerera gusoza icyiciro barimo.

    Mu cyiciro cyo kongerera abantu ubumenyi n’ubushobozi, izo mashini zikenerwa n’abarimu bigisha muri za Kaminuza kugira ngo bakore ubushakashatsi ndetse bigishe n’abanyeshuri.

    Ati “Hari amahugurwa rero yagiye ategurwa agahuza abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda, Meteo Rwanda na REMA. Ayo mahugurwa yabongereye ubushobozi ku buryo bashobora gukoresha ibi byuma mu bushakashatsi bakora, kugira ngo ubushakashatsi butere imbere muri iki cyiciro cy’ihindagurika ry’ikirere.”

    Ikindi cyagezweho mu bushakashatsi bukorwa n’icyo kigo ni uko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) hashyizweho uburyo bwo gupima ibipimo byinshi mu gihugu mu mijyi no mu byaro byerekana uko umwuka uhagaze buri kanya kandi buri Munyarwanda wese akaba ashobora kuyabona binyuze mu itangazamakuru n’ahandi.

    Byatumye kandi isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga iba nziza kurushaho kuko ibipimo u Rwanda rutanga bigenderwaho n’ibihugu bitandukanye by’amahanga kuko biba byizewe ku rwego rwo hejuru.

    Ndikubwimana yavuze ko ibipimo bagiye bereka inzego z’ubuyobozi byagiye bituma hafatwa ingamba zigamije kugabanya imyuka yanduza ikirere, bituma indwara nyinshi zifata imyanya y’ubuhumekereo zigabanuka mu Rwanda.

    Zimwe mu ngamba zafashwe mu Rwanda harimo kubungabunga amashyamba, gukoresha imodoka rusange zitwara abantu hagabanywa imodoka nyinshi zigenda mu muhanda, kuzana moto zikoreshwa n’amashanyarazi, gutekesha gaz n’izindi.

    Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi, Habineza Theobard, avuga ko ari umwe mu musaruro w’uwo mushinga kuko wamwubakiye ubushobozi umwongerera n’ubumenyi.

    Ati “Muri gahunda yashyizweho y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ni ho nagize amahirwe yo kongereramo ubumenyi bwanjye. Ubu nabashije kuzamura urwego aho noneho nshobora gufata bya bipimo dufata hano nkabibyazamo amakuru ashobora gusakazwa mu baturage biciye mu nzego z’ibishinzwe.”

    Imishini zatanzwe na MIT harimo iyitwa ‘Medusa’ ifite agaciro kangana n’ibihumbi 180 by’amadorali ipima imyuka igera kuri 50; hakaba n’izindi mashini ebyiri zitwa Picarro G2401 na ‘Picarro G5202’ zifite agaciro k’ibihumbi 30 by’amadolari.

    Guverinoma y’u Rwanda ihemba abakozi batandatu bakora mu mushinga kandi buri mwaka iteganya miliyoni zigera kuri 30 Frw zishobora kwifashishwa mu gusana icyuma cyangiritse cyangwa kugisimbuza

    Kugeza ubu muri Afurika ibigo bipima imihindagurikire y’ibihe biri ku rwego mpuzamahanga ni bibiri gusa; kimwe kiri mu Rwanda ikindi kiri muri Afrika y’Epfo.

    Inyigo iheruka gukorwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ku bijyanye n’ubuziranenge bw’umwuka yagaragaje ko abaturage bangana na 92% baba mu duce tubonekamo ihumana ry’ikirere ryo ku rwego rwo hejuru.

    Imibare igaragaza ko buri mwaka ku Isi abantu miliyoni zirindwi bicwa n’indwara zituruka ku guhumana kw’ikirere.

    Imashini zashyizwe ku musozi wa Mugogo zifashishwa mu gupima umwuka wo mu kirere cy’u Rwanda

    Hashyizwe imashini kabuhariwe ku musozi wa Mugogo uherereye mu Murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu zifasha gufata ibipimo

    Haboneka imashini kabuhariwe mu gupima umwuka no kumenya ibiwanduza

    Imwe mu mashini zikoreshwa mu gufata ibipimo by’umwaka unyura mu kirere cy’u Rwanda

    Zimwe mu mashini zikorershwa mu kigo gipima imihindagurikire y’ibihe

    Dr Gasore Jimmy yavuze ko imyuka y’imodoka no gutekesha inkwi n’amakara byihariye 80% mu guhumanya ikirere mu Rwanda

    Umuhuzabikorwa w’uwo mushinga, Ndikubwimana Jean de Dieu, yavuze ko leta ikwiye gushyira ingufu mu gukumira imyuka ituruka mu modoka n’imyotsi ikomoka ku nkwi n’amakara

    Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi, Habineza Theobard, yavuze uyu mushinga wamwongereye ubushobozi n’ubumenyi

    [email protected]


  • Minema yasabye impunzi kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe inkunga yagabanutse –

    Ahagana muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo PAM yatangaje ko yiteguye kugabanya 60% by’inkunga y’ibiribwa yagenerwaga impunzi ziri mu Rwanda, bitewe n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19.

    Ibi byatumye inkunga yagenerwaga izi mpunzi iva kuri 7 600 Frw, igera kuri 3 400 atangwa buri kwezi, bivuze ko impunzi zikoresha amafaranga 110 Frw ku munsi.

    Ni amafaranga zivuga ko adahagije, nk’uko Uwamahoro Confiance ushinzwe Imibereho Myiza mu nkambi ya Kigeme yabibwiye BBC.

    Ati “Inzara irimo bitewe n’igabanuka ry’amafaranga tutari twiteze, mu by’ukuri amafaranga batugeneraga mbere ntacyo yari atumariye, yari macye ariko noneho aho bashyiriyeho ibihumbi 3 400 Frw, bijyanye n’ibiciro biri ku isoko, inzara yishe abantu cyane”.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minema, Olivier Kayumba, yavuze ko nta mpungenge impunzi zikwiye kugira kuko Leta yatangije gahunda izifasha kubona amikora ashobora kunganira imibereho yabo ya buri munsi.

    Ati “Impungenge ntazo, icyo turimo kubashishikariza, twari tunamaze iminsi tubabwira, ni ubufasha buhari bwo kugerageza kwifasha no kwibeshaho. Izo gahunda zirahari, hari iza nyuma zaje umwaka ushize, nko kugira imishinga y’ubuhinzi n’ubucuruzi n’ibindi byafasha gutunga umuntu’.

    Ku ruhande rwa PAM, Umuvugizi wayo mu Rwanda, Emily Fredenberg, yavuze ko igabanuka ry’inkunga igenerwa impunzi ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, ariko ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo haboneka inkunga ihagije.

    Ati “Twashoboye kubona imfashanyo yatanzwe na Leta na Canada, iyo mfashanyo yatumye PAM itagabanya kurushanyo imfashanyo igenewe impunzi, gusa ni imfashanyo yo gukoreshwa mu gihe gito. Turacyasaba imiryango mpuzamahanga kugira ngo igire icyo ikora, turakora ubutaruhuka kandi twizeye ko mu mezi ari imbere tuzabona inkunga ihagije”.

    Mu Rwanda habarurwa impunzi zigera ku 135 000 zikomoka mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, zituye mu nkambi za Kigeme, Mahama na Gihembe, aho PAM ivuga ko hakenewe nibura hafi miliyari 30 Frw yo gucyemura ibibazo by’ubucye bw’amafaranga agenerwa impunzi.

    Impunzi ziri mu Rwanda zirasabwa kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe inkunga zigenerwa yagabanutse

  • Gitifu w’Akarere ka Gicumbi yeguye “ku nyungu z’akazi” –

    Ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021 ni bwo uyu mugabo yeguye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Nteziryayo Anastase, yavuze ko babonye ubusabe bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere bwo guhagarika akazi, ariko bategereje ko Inama Njyanama y’Akarere ibwemeza.

    Ati “Ku wa Gatatu twakiriye ibaruwa yashyikirije ubunyamabanga rusange ifite impamvu ivuga guhagarika imirimo ku nyungu z’akazi […] Ni we wabyiyandikiye sinamenya icyo yari ashaka kuvuga ku nyungu z’akazi, hari igihe umuntu areba akavuga ati uwaba mvuyemo kugira ngo ndebe ko hari ibyakwihuta.”

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yavuze ko bagiye kureba icyo amategeko ateganya.

    Ku wa 24 Ugushyingo 2016, Byiringiro Fidèle wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere na we yeguye ku mirimo ye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, yeguye ku mirimo ye avuga ari ku inyungu z’akazi