Category: Uncategorized

  • Nkundabanyanga wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Inkiko Gacaca yatawe muri yombi –

    Uyu mugore yahamijwe ibyaha nyuma y’uko bigaragaye ko yagabye Abatutsi bamuhungiyeho mu bihe bya Jenoside mu 1994, maze bamwe muri bo bakaza kwicwa n’Interahamwe.

    Kubera ibi byaha, Nkundabanyanga yaje guhamywa n’Urukiko Gacaca rwo mu Murenge Gatenga wo mu Karere ka Kicukiro kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze kuwa 24 Ugushyingo 2007, akatirwa igifungo cy’imyaka 30 adahari.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukecuru yari yarahungiye muri Kenya, aho bivugwa ko yamaze imyaka irindwi yihishe, nyuma akaza kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumva ko abana be bari kwitegura kugurisha isambu ye.

    Mu kwihisha ubutabera, uyu mukecuru yari yarahinduye umwirondoro we, kuko mbere yahoze yitwa Nyirankundabanyanga, ariko akaza kurihindura akiyita Nkundabanyanga.

    Uyu mukecuru wavutse mu 1948, ni mwene Kabujije Charles na Nyirambonera Suzanne, akaba yari atuye Gatenga ya Kicukiro, ari naho yahamirijwe ibyaha n’Urukiko Gacaca rwaho.


  • Abana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani bashyinguwe mu cyubahiro –

    Igikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mayaga ruruhukiyemo imibiri igera ku bihumbi 90.

    Imibiri y’abo bana bombi yakuwe mu musarani wo kwa Musabyuwera Madeleine mu 2018 mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza kuko bari bahahungiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi baza kuhicirwa.

    Abo bana bishwe ni Uwayezu Denis wari afite imyaka icyenda na Ufiteyezu Raymond wari afite imyaka irindwi y’amavuko. Imibiri yabo yakuwe muri uwo musarani iri kumwe n’indi ibiri kuko hasanzwemo imibiri ine.

    Mushiki wabo bana witwa Kayisire Devothe yavuze ko bishimira kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro nyuma y’imyaka itatu bakuwe mu musarani.

    Ati “Ni ukuri kw’Imana imbere y’Imana ihoraho ndishimye; mu gihe cy’imyaka itatu tubakuye mu musarani duhirimbana, intsinzi ya mbere ni iyi kuba tubashije gushyingura iyi mibiri.”

    Yakomeje avuga ko bahuye n’ingorane z’uko imibiri yabo ikimara gukurwa mu musarani, habayeho gushaka kuyirigisa, ariko ko biri mu butabera kugira ngo abashinjwa kubigiramo uruhare babiryozwe.

    Muri uwo muhango hagarutswe kuri Habineza Jean Baptiste wahoze uyobora Umurenge wa Kibirizi ubu akaba ayobora uwa Nyagisozi ushinjwa gushaka kurigisa imibiri y’abo bana nyuma y’uko ikuwe mu musarani, agatanga amakuru atari yo mu rukiko.

    Umukozi mu Karere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange, Nkurunziza Enock, yabuze ko ubwo icyo kibazo kiri mu nkiko, ubutabera buzagaragaza ukuri.

    Ati “Bimaze kugaragara ko habaye kuvuguruzanya kw’amakuru, ubutabera bwabyinjiyemo habaho ko iperereza rikorwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge arakurikiranwa, n’ubu biracyari mu butabera.”

    “Ngira ngo rero ntabwo dukwiye kumva ko ntakirakorwa kuko twese twizera ubutabera bw’igihugu cyacu kandi iyo ibintu byagiye mu nzira z’ubutabera n’ubundi bigomba guhabwa umwanya kugira ngo hatangwe ubutabera bukwiriye. Ndagira ngo mbizeze kandi tumare n’impungenge umuryango wa Disi Didace ko mu by’ukuri nta burangare ubwo ari bwo bwose buhari kuko twizera ko ubutabera buzafasha kugira ngo hatangwe ubutabera.”

    Depite Nyirabega Euthalie wari muri uwo muhango, yavuze ko avuka mu Murenge wa Kibirizi ndetse bahoze batuye hafi y’urugo rwa Kaberuka Euphrem na Musabyuwera Madeleine rwarimo umusarani wakuwemo abo bana.

    Yavuze ko kuba ikibazo abo mu muryango wa Disi Didace bafitanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge bamushinja gushaka kurigisa imibiri y’abo bana, kiri mu butabera, bakwiye gutegereza urukiko rugafata umwanzuro.

    Ati “Ubutabera burigenga icyo tuzi ni uko tubwizera kandi tukaba tutarigeze twumva bavuga ngo dosiye yarashyinguwe burundu. Ubwo rero niba hari ibimenyetso bizakomeza.”

    Muri Gicurasi 2020 Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cya burundu Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien nyuma yo kubahamya icyaha cyo kwica abana babiri ba Disi Didace muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakabajugunya mu musarani.

    Icyo gihano baje kukijuririra mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza ariko rutesha agaciro ubujurire bwabo, rutegeka ko igifungo cya burundu bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kigumaho.

    Inkuru wasoma: Minisitiri Gatabazi yaregewe Gitifu ushinjwa gutanga amakuru y’ibinyoma ku bishwe muri Jenoside

    Abana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu musarani bashyinguwe mu cyubahiro

    Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango wo gufata mu mugongo umuryango wa Disi Didace

    Bashyinguwe mu cyubahiro nyuma y’imyaka itatu imibiri yabo ikuwe mu musarani

    [email protected]


  • Icyo impera z’icyumweru zihishe muri ruhago nyarwanda #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura icyumweru kimwe gusa kugira ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino utangire, n’amakipe akomeje kwitegura akina imikino ya gicuti itandukanye.

    Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021 isozwe tariki ya 29 Kamena 2021. Ni shampiyona izakinwa mu buryo bw’amatsinda aho amakipe ari mu matsinda 4.

    Mu mpera z’iki cyumweru hakaba hateganyijwe imikino ya Gicuti itandukanye mu rwego rwo gufasha amakipe kwitegura shampiyona.

    Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imikino 2 ya gicuti, umwe ni uwo Gasogi United yo mu itsinda B igomba kwakira AS Kigali yo mu itsinda C mu Bugesera ku isaha ya saa 15h.

    Ku isaha ya saa 15:00′, kuri Stade Mumena ikipe ya Kiyovu Sports yo mu itsinda B iraza kwakira Mukura VS yo mu itsinda D.

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru, i Shyorongi ikipe y’ingabo z’igihugu(APR FC) iri mu itsinda A izaba yakiriye ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi(Marines FC) yo mu itsinda D, uyu mukino na wo uzaba saa 15:00′.

    Ejo kandi ikipe ya Musanze FC yo mu itsinda C ku isaha ya saa 15:00′ kuri Stade Ubworoherane izaba yakiriye Rutsiro FC yo mu itsinda B.

    Imikino y’impera z’iki cyumweru izasozwa n’umukino AS Muhanga iri mu itsinda A kuri Stade Regional de Muhanga izakira Sunrise FC yo mu itsinda D.

    Undi mukino wari uteganyijwe ku Cyumweru ni uwo Rayon Sports iri mu itsinda B yari kuzakina na Police FC yo mu itsinda C ku munsi w’ejo mu Bugesera, ukaba warimuriwe ku munsi wo ku wa Mbere.

    Imikino ya gicuti irakomeza uyu munsi no ku Cyumweru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-impera-z-icyumweru-zihishe-muri-ruhago-nyarwanda

  • Iterambere ntacyo ritazazana…Ubu kuri 15.000Frw wafashwa kubona umugeni #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe hamenyerewe isoko aho umuntu ava mu rugo afite 1000 Frw cye akajya kugura inyanya mu isoko rya Ziniya, Kimironko cyangwa Kimisagara.

    Cyangwa se ukaba wiyicariye iwawe mu Gatsata ukegura telephone cyangwa mudasobwa yawe ubundi ugatumiza ishati i Shangai mu Bushinwa cyangwa ugatumiza icyo kurya uri Nyamirambo kikakugeraho kivuye Kicukiro.

    Mu mezi abiri ashize, mu Mujyi wa Kigali hatangijwe sosiyete 'Ndangira Umugeni Company Ltd’, ihuza abashaka kurongora n’abashaka kurongorwa, abashimanye bakabana, abagayanye buri umwe akaguma ku isoko kugeza ubwo uwo Imana yamuremeye arimusanzeho inkweto ikabona iyayo.

    Iyi sosiyete iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera ahazwi nko ku cya Mitsingi, ihuza abakobwa n’inkumi bifuza kurushinga, ariko ubishaka akabanza kwishyura.

    Uwabyumva yagira ngo ni amashyengo ariko ab’inkwakuzi 64 bamaze kwiyandikisha. Ubwo kandi ushobora kwibwira ko ari abasore gusa kuko ari bo bariye isoni. Reka da !, muri abo bamaze kwiyandikisha abasore ni 34 naho 30 basigaye ni abakobwa bashaka abagabo.

    Ibi byaje bite ?

    Amateka nyarwanda agaragaza ko kera nta musore cyangwa inkumi yirangiraga uwo bazabana. Iyo Umuryango wabaga umaze kubona ko umusore akuze, bamureberaga umuranga akajya kubashakira umukobwa w’imico myiza, ukomoka mu muryango mwiza bakabagezaho icyifuzo cy’uko umusore wo mu muryango wa runaka yifuza kurongora umukobwa wo mu muryango wa naka.

    Iperereza ryarakorwaga mu miryango yombi, babona nta nzigo ibabuza kurushinga bakemeranya indi misango ibanziriza ubukwe nyirizina, nko gufata irembo, gusaba, gukwa n’ibindi.

    Nubwo hashize igihe iyi migirire isa nk’idakorwa uko bikwiriye kubera ibihe, kuri ubu akenshi umusore washakaga kurongora yirwarizaga agashakisha umukunzi, uwo ashimye akamushyikiriza umuryango ya mihango gakondo yo gufata irembo, gusaba no gukwa igakurikiraho.

    Wakwibaza icyateye umunyamategeko Dusabimana Vedaste gushinga 'Ndangira Umugeni Company Ltd’ dore ko ari na sosiyete ifite ibyangombwa biyemerera gukorera mu Rwanda. Nta gitangaza kandi, umunyametegeko ntiyakwishora mu bintu bitemewe n’amategeko.

    Me Dusabimana Vedaste yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ashinga iyi sosiyete yari afite igitekerezo cyo gukomeza ingo nshya kuko yahoraga yifuza gukora ubujyanama mu ngo.

    Ati 'Bijya gutangira nifuzaga kujya ngira inama ingo zifite ibibazo, icyakora kubera imyaka yanjye no kuba ntari umuhanga cyane bikangora. Niko naje gufata icyemezo cyo gushaka kubaka ingo nshya noneho nkajya nzigira inama mpereye mu mizi.'

    Inama yatangiye azitangira ubuntu ndetse ashyiraho itsinda rya WhatsApp ryari rishinzwe gusa kugira inama ingo nshya no guhuza abashaka kurushinga.

    Hari abagannye iri tsinda bashaka kumuvangira, bafite izindi ntego zirimo gushaka abakunzi bo kwimara ipfa by’akanya gato. Amaze kubona ko hari abari kubikerensa yahinduye umuvuno, abigira ubucuruzi ashyiraho ibiciro kugira ngo uzajya umusaba guhuzwa n’umugeni, abe koko ari ibintu yatekerejeho neza.

    Ati 'Kuva kera nakundaga guhuza abantu bagakundana, nyuma naje gukora group ya WhatsAppp ikajya ihuza abasore n’inkumi bifuza kubaka. Bitewe n’uburyo abantu bayitabiriye ari benshi, habaga harimo n’abikinira bituma tubona ko bigoye gutandukanya umuntu ukomeje n’uwaje afite ikindi ashaka.'

    Kugeza ubu umuntu wifuza umugeni iyo agannye 'Ndangira Umugeni Company Ltd’ asabwa kwishyura ari hagati y’ibihumbi 10 na 15 by’amafaranga y’u Rwanda.

    Umaze kwishyura aya mafaranga hari urupapuro yuzuza ruriho uko ateye ndetse n’ibyo yifuza ku wo bazarushingana.

    Mu kuzuza uru rupapuro agirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’iyi sosiyete bigamije kumuhugura ku bijyanye no kubaka urugo. Ushaka umugeni ahabwa iminsi iri hagati y’ibiri n’itatu bakamurebera mu bo bafite wujuje ibyo asaba.

    Umukiriya ahabwa amahirwe yo guhitamo abageni batanu, iyo nta n’umwe ashimye baramureka cyangwa akishyura andi serivise igatangira bundi bushya.

    Mu guhuza abashimanye, ubuyobozi bwa 'Ndangira Umugeni Company Ltd’ bubaha umwanya ubwabo bakaganira ku buryo buri wese amenya uwo bagiye kubana akaramata.

    Hari uwabyumva agakeka ko ari icuruzwa ry’abantu dore ko ari kimwe mu byaha byeze kuri ubu. Dusabimana we siko abibona. Ati 'Nta cyaha kirimo kuko twe duhuza abantu ku bw’ineza y’umuryango nyarwanda no kubaka ingo zibereye abanyarwanda.'

    Ubucuruzi mu bijyanye n’ubukwe si ubw’ubu. Hashize iminsi mu bindi byiciro by’ubukwe bikorwa, nk’aho umusore cyangwa inkumi ishaka kurushinga ariko nta mwanya afite wo gutegura ubukwe, hari za sosiyete zitandukanye zibafasha kubutegura zikabashakira ibikenerwa byose, kugeza ku bambarira umusore cyangwa umukobwa. Ni ukuvuga ngo uretse umusore n’umugeni, abandi bose batashye ubukwe umusore cyangwa umugeni ashobora kubamenyera mu muhango w’ubukwe, ukuyeho bake bo mu miryango yombi.

    Ingo zubatse ku musenyi

    Akingeneye Jeanne, umuturage wo mu mujyi wa Kigali, afite impungenge ku buryo ingo zizubakira kuri uku guhuzwa zizaramba.

    Ibi abishingira no ku bibazo biri mu zubatswe mu buryo busanzwe aho gatanya zimaze igihe zivuza ubuhuha. Mu mwaka wa 2019, mu Rwanda imiryango 8941 yemerewe n’inkiko gutandukana. Ni mu gihe mu 2018 hari hatanzwe gatanya 1311, ni ukuvuga ko zikubye inshuro 6.8.

    Akingeneye ashingiye kuri izo mpungenge yagize ati 'Nibyo rwose bashobora guhuza abantu mu minsi ya mbere wenda bakanakundana, ariko kubaka ni ibintu bidakinishwa si iby’igihe cy’agahararo gusa kuko ubana igihe n’umuntu. Ibaze uramutse ukosheje byoroshye uko yagucyurira ashingiye k’uko yakubonye. Sha njye nta cyizere nabiha rwose !'

    Umusizi Nsanzabera Jean De Dieu, umwanditsi w’ibitabo by’amateka n’umuco nyarwanda, yavuze ko kuranga muri ubwo buryo bihabanye cyane no kuranga bimenyerewe mu muco nyarwanda.

    Ati 'Kera wasangaga umuranga aranga umukobwa batuye ku musozi umwe, azi neza imico ye ndetse anazi umuryango akomokamo.'

    Impamvu yagombaga kuba azi neza umuryango akomokamo, Nsanzabera avuga ko byaturukaga ku kuba umusore atararambagizaga inkumi gusa, ahubwo ngo yarambagizaga umuryango.

    Umusizi Nsanzabera ntahakana ko ingo ziri kubakwa n’iyi sosiyete zishobora kubaho ariko impungenge zikaba ku kuramba kwazo.

    Umuturage Nkurunziza Felix we yavuze ko guhuza umusore n’inkumi bagiye kurushinga babanje kwishyura ari ibintu bigoye ku hazaza h’urugo rushya.

    Uyu mugabo yavuze ko uko biri kose ari uburyo bworoshye bwo kubona umukunzi ariko atari uburyo bwiza ku bashaka kubaka urugo ruzabana akaramata.

    Kugeza ubu nta rugo na rumwe sosiyete 'Ndangira Umugeni Company Ltd’ irubaka ngo bashakane, icyakora ngo hari abo bamaze guhuza bageze kure ibiganiro.

    Ivomo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Iterambere-ntacyo-ritazazana-Ubu-kuri-15-000Frw-wafashwa-kubona-umugeni

  • Ababeshyaga ko bakorera MTN cyangwa Airtel bafashwe bamaze kwambura abantu Miliyoni 2,3Frw #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe ni Bizimungu Jean Baptiste, Biziyaremye Alfred na Musabimana Simon, RIB ivuga ko ibakurikiranyeho ibyaha bibiri : Gushyiraho Umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ndetse no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

    Abafashwe bari bamaze kubikuza amafaranga agera kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (2.300.000Frw) ku bantu batandukanye bakaba barabikoze mu bihe bitandukanye.

    Mu gukora ubu bushukanyi RIB ivuga ko aba bagabo babanzaga kwiyita Abatekinisiye b’ibigo by’Itumanaho mu Rwanda bakabeshya abaturage ko mu bibanza byabo hatoranyijwe bagiye kuhashyira umunara bakazajya bahabwa ubukode bw’ibihumbi 500 Frw cyangwa Miliyoni imwe ku Kwezi mu gihe cy’imyaka myinshi.

    Nyiri ikibanza wahamagawe adashishoje agatwarwa n’ayo marangamutima y’amafaranga bamusabaga macye ya essence yo kuza gupima ikibanza nyuma bakamwumvisha ko amasezerano (Contract) yakozwe bagiye kuyamuha ariko akagira amafaranga abanza gutanga.

    Mu kwereka nyiri ikibanza ko ibintu bikomeye bamubwira ko ikibanza cy’umuturanyi we na cyo cyashimwe bakamusaba amafaranga y’umurengera kugira ngo abashe kwegukana iryo soko ryo kuba ikibanza cye ari cyo cyonyine kigiye gushyirwamo umunara.

    Biziyaremye Alfred usanzwe ucuruza inkweto, akaba umwe mu berekanywe bakekwa avuga ko yafashwe ubwo umuntu yamusabaga kujya kumubikuriza hagati ya Frw 200, 000 na Frw 300, 000 ahakana ko atari umutekamutwe ushuka abaturage agamije kubacucura utwabo.

    Ati 'Barambeshyera, uruhare nakoze ni uko nabikuje amafaranga ntabanje gushishoza sinari nzi ko ayo mafaranga ari amajurano.'

    Avuga ko ba 'agents’ b’aho yabikurije ari bo bamufashe.

    Hitiyaremye Alfred avuga ko hari isomo yakuye muri ibi yakoze akaba hari ubutumwa aha Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Isomo nakuyemo ni uko ntazongera kuba umuntu yacisha amafaranga kuri telephone yanjye ngo nyabikuze ntazi aho avuye, kandi na we yakagombye kuyibikuriza, abantu bakwiriye gushishoza bakamenya aho amafaranga avuye.'

    Uwitwa Bizimungu Jean Baptiste na we avuga ko yabikuje amafaranga yibwe aho ngo yahamagawe n’umushoferi bari basanzwe baziranye akamusaba kumubikuriza amafaranga akabikora nyuma akaza gufatwa ashinjwa kubikuza amafaranga y’amajurano.

    Umuvugizi wa RIB, Thierry B Murangira yibukije Abanyarwanda ko bagomba kugira amakenga ku bantu babasaba kubanyuzaho amafaranga cyangwa kubabeshya ngo babahe amafaranga kugira ngo babakorere ikintu runaka batabanje gushishoza.

    Ati 'Ujye ugira amakenga iteka umuntu agize icyo agusaba utamuzi ubanze ushishoze umenye n’uwo ari we. Ni gute wohereza amafaranga yawe ku muntu mutigeze mubonana ?'

    Murangira B Thierry ati 'Aba babikora ntaho bazacikira amategeko, amategeko arahari kandi azabageraho.'

    Icyaha cyo Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo gihanishwa hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10 naho icyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 n’imyaka 3 baramutse babihamijwe n’Urukiko bakazahanishwa kimwe muri ibyo bihano.

    RIB ivuga ko aba bagabo atari ubwa mbere bafashwe kuko mu minsi ishize bari barakurikiranyweho ibindi byaha by’uburiganya no gucura no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bakaba barabihaniwe bafungurwa bishora muri ibi bindi, RIB ikavuga ko ari insubiracyaha.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ababeshyaga-ko-bakorera-MTN-cyangwa-Airtel-bafashwe-bamaze-kwambura-abantu-Miliyoni-2-3Frw

  • Amafoto: Umuhanzikazi Babo ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaje ko akundana n'umukobwa mugenzi we nyuma yuko barimo banyungutana iminwa karahava #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'umunyarwanda Babo, utuye mu Budage yagaragaje umukobwa bakundana ku munsi we w'amavuko.

    Uyu mukobwa yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza we n'undi mukobwa bari mu rukundo basomana byimbitse ndetse hari n'aho bigaragara ko bakoze ubukwe gusa yo bigaragara ko ari iya kera .


    Aya mafoto yanditseho amagambo y'urukundo yifuriza uyu mukunzi we isabukuru nziza. Ati 'Buri munsi turi kumwe ngukunda birushijeho kandi ndakwifuriza isabukuru nziza.'

    Babo n'umukobwa uvuka ku mugore w'Umunyarwandakazi n'umugabo w'Umudage. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye cyane cyane Ich Liebe Dich.

    Byagiye bihwihwiswa ko Babo yaba akundana n'abo bahuje igitsina ariko yagiye abihakana kenshi yemeza ko anafite umusore bakundana.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/24/amafoto-umuhanzikazi-babo-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yagaragaje-ko-akundana-numukobwa-mugenzi-we-nyuma-yuko-barimo-banyungutana-iminwa-karahava/

  • Kigali : Abantu 11 barimo ushinzwe umutekano bafatiwe mu birori by’isabukuru #rwanda #RwOT

    Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, bariho bizihiza isabukuru y’amavuko y’uwitwa Safari Clement bafatirwa mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko aba bose bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Mata 2021 biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Ubwo bafatwaga hari amakuru avuga ko umwe mu bakorera Kompani zishinzwe Umutekano wari urinze urwo rugo yabanje gutambamira inzego z’umutekano.

    Nzamurambaho Yves ukora akazi ko gucunga umutekano muri Guard Mark Security Company Ltd imbere y’Itangazamakuru yavuze ko abo baza yabafashe nk’abashyitsi baje gusura uwo arinda atari azi ko baje mu munsi mukuru.

    Yagize ati 'Ntabwo nabakiriye nk’abantu baje mu birori, bari inshuti z’umwe mu baba mu gipangu, uretse ko hari umwe wari wavutse kuri uwo munsi byaje kuba ngombwa ko habaho akantu kameze nk’akarori, dufungura Radio irasakuza ituma bimenyekana.'

    Safari Clement wari wateguye uyu munsi mukuru yavuze ko byabaye kandi ko basaba imbabazi Abanyarwanda ko batazongera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Ati 'Urubyiruko ni ukureka ibintu byo gutegura amasabukuru kuko ari yo atuma uzana iwanyu ibibazo, twabikuyemo isomo ntibizongera turasaba imbabazi.'

    CP Kabera yagize ati 'Abaturage baduhaye amakuru ko muri ruriya rugo harimo kubera ibirori bitemewe muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko abantu bikingiranye mu cyumba bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Safari.'

    CP John Bosco Kabera avuga ko urubyiruko rugomba kwirinda nk’abandi Banyarwanda bose ko kandi rukomeza kwigishwa binyuze mu biganiro bitandukanye kuri radio no ku mbuga nkoranyambaga aho rukunda kuba ruri rwigishwa ko ari rwo mbaraga zunganira izindi nzego zose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Ashima urubyiruko rufasha inzego zitandukanye zirimo na Polisi mu bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 akamenyesha ababirengaho ko ntaho bazacikira Polisi.

    Ati 'Hari abantu b’urubyiruko rw’abakorerabushake bakorana n’inzego zitandukanye na Polisi mu by’ukuri bafasha mu rwego rwo kwirinda kino cyorezo hirya no hino mu Gihugu ahahurira abantu benshi abo turabashima ariko aba babirengaho bamenye ko aho ari ho hose mu gihe twabonye amakuru bazafatwa kandi bagakurikiranwa.'

    Ku bashinzwe umutekano barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 CP kabera yagize ubutumwa avuga ko bari bakwiriye kujya bafata iya mbere bagaragaza abarenga ku mabwiriza aho kwifatanya na bo.

    Yagize ati 'Icyo twavuga ni uko uriya mu sekirite yari akwiriye kuba yatanze amakuru ariko kugaragara ko atatanze amakuru Polisi ikabimenya ikaza na we kuhamufatira byumvikane ko na we inshingano ze atazubahirije, turabasaba ko ababonye ibintu binyuranyije n’amabwiriza babimenyesha Polisi aho gufatanya n’ababikoze.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yaburiye abantu bagikora ibirori bitemewe bibwira ko bihishe Polisi cyangwa izindi nzego kuko ku bufatanye n’abaturage ababikora bazajya bamenyekana.

    Abafashwe bigishijwe uburyo bakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 banacibwa amande.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-11-barimo-ushinzwe-umutekano-bafatiwe-mu-birori-by-isabukuru

  • Uko Gen Maj Paul Kagame yemereye Bagosora ubufasha bwo guhagarika Jenoside, akamwima amatwi – #rwanda #RwOT

    Raporo nshya ya Guverinoma y'u Rwanda igaragaza uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi [Muse Report], irimo ubuhamya bwa Perezida Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR Inkotanyi watumye kuri Colonel Théoneste Bagosora ngo akoreshe ububasha bwe ahagarike abasirikare ba Leta n'Interahamwe bareke kwica abatutsi n'abatavuga rumwe na Leta, undi akamwima amatwi.

    Colonel Bagosora yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ingabo, akaba umwe mu bari abayobozi b'agatsiko k'intagondwa kitwaga Hutu Power kenyegeje ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

    Indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994, bwakeye abatutsi n'abandi batavugaga rumwa na Leta bicwa muri Kigali barimo na Minisitiri w'Intebe Agathe Uwilingiyimana.

    Raporo Muse igaragaza ko uwo munsi hishwe abatutsi 17 muri Centre Christus i Remera, abasaga 20 bicirwa ku musigiti i Kibagabaga. Muri Paruwasi ya Busogo mu Ruhengeri hiciwe abatutsi basaga 300.

    Hari ubuhamya bwatanzwe mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ko nibura kugeza saa kumi z'umugoroba tariki 7 Mata, abantu bari hagati ya 1000 na 1500 bari bamaze kwicwa mu gihugu.

    Ahagana saa yine n'iminota 50 z'ijoro ubwo hari hashize amasaha abiri indege ya Habyarimana ihanuwe, Lieutenant-General Roméo Dallaire wari Umuyobozi w'ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), yagiye ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy'ingabo kureba Théoneste Bagosora.

    Dallaire avuga ko ubwo yahageraga, yasanze Bagosora ari mu nama yari 'igamije gusubiza ibintu ku murongo'. Ni inama yari yitabiriwe n'abandi basirikare bakuru barimo Lieutenant Colonel Cyprien Kayumba, Lieutenant Colonel Ephrem Rwabalinda, na General Augustin Ndindiliyimana wayoboraga Gendarmerie (nka Polisi).

    Dallaire yahawe ikaze mu nama, aza gutanga igitekerezo ko Bagosora na bagenzi be bareka Minisitiri w'Intebe Uwilingiyimana Agathe akaba ari we uyobora gahunda zo gusubiza ibintu ku murongo.

    Dallaire yarababwiye ati 'Nubwo Perezida yapfuye, haracyari Guverinoma iyobowe na Minisitiri w'Intebe Agathe'. Ngo Bagosora yahise ahaguruka mu ntebe 'yegama areba Dallaire, intoki azishinze ku meza. Yashimangiye ashikamye ko Agathe nta buyobozi na buke afite.'

    Bagosora yongeyeho ko 'We [Agathe] n'agatsiko ke ntabwo aribo Guverinoma.'

    Ingabo za FPR ziraswa, Kagame agatanga gasopo

    Hejuru y'ubwicanyi bwari buri gukorerwa abaturage b'abasivili bigizwemo uruhare n'abasirikare, mu rukerera ingabo zarindaga umukuru w'igihugu zari ziri mu kigo cyazo ku Kimihurura, zatangiye kurasa ku basirikare 600 ba FPR bari bari muri CND [Ingoro y'Inteko Ishinga Amategeko kuri ubu].

    Abo basirikare bari barageze muri iyo nyubako bivuye mu masezerano ya Arusha, barinze abanyapolitiki ba FPR bari baraje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.

    Raporo 'Muse' ivuga ko Tito Rutaremara wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi ari umwe mu banyapolitiki bari bari muri CND. Mu gitondo cya tariki 7 Mata yahamagaye Gen Dallaire kuri telefone aramubwira ati 'Ni ibiki biri kuba. Byagenze bite ko tubona ibintu birushaho kuba bibi?'

    Dallaire yabwiye Rutaremara ko Bagosora n'abandi basirikare ba FAR bashyizeho Komite yihariye yo gushyira ibintu ku murongo. Rutaremara yaratunguwe kuko ibyo Bagosora na bagenzi be bari bakoze ntaho byari biri mu masezerano y'Amahoro ya Arusha.

    Raporo ivuga ko Rutaremara yahise ahagamara Ndindiliyimana wari umuyobozi wa Gendarmerie, amubaza niba byashoboka bagahagarika ubwicanyi. Ndindiliyimana ngo yamubwiye ko Bagosora ari we ufite ubwo bushobozi, amugira inama yo kuba ari we ahamagara.

    Tito Rutaremara yahise ahamagara Bagosora, aramubwira ati 'Nimudahagarika ubwicanyi, turasohoka muri CND, turwane.' Bagosora yamusubije agira ati 'Ntimubikore. Tugiye kugerageza kubihagarika.'

    Kuko ibintu byarushagaho kuba bibi, Rutaremara hashize akanya yongera kugerageza guhamagara Bagosora kuri telefone, ariko asanga imiyoboro ya telefone zo muri CND yahagaritswe.

    Mu buhamya bwa Perezida Kagame muri iyo raporo, avuga ko yabwiye Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda, ko nihatagira igikorwa barakora ibishoboka byose ubwicanyi bugahagarara.

    Ati 'Namenye ko inzu z'abadushyigikiye zazengurutswe n'abasirikare ba [FAR]. Ikigamijwe kirumvikana. Turakumenyesha ko ingabo zacu ziraza kurwana ku bantu bacu.'

    Kagame yahaye Dallaire kuba ubwicanyi bwahagaritswe kuwa 7 Mata cyangwa se ingabo ze zikimanukira zigana i Kigali. Icyakora, Raporo ivuga ko Kagame yabwiye Dallaire ko FPR Inkotanyi yiteguye gutanga umusanzu umutekano n'amahoro bikagaruka mu gihugu hatabayeho imirwano.

    Yemeye gutanga batayo ebyiri z'ingabo za FPR Inkotanyi ngo zifashe ingabo za Leta gusubiza ibintu mu murongo, by'umwihariko abasirikare barindaga umukuru w'igihugu bari batangiye ubwicanyi.

    Amaze kuganira na Kagame, Dallaire yashyiriye ubwo butumwa Bagosora. Ngo Bagosora yararakaye cyane, yongera guhagaruka mu ntebe yuka inabi Dallaire.

    Dallaire agira ati 'Yarambwiye ngo ngende mbwire FPR ngo 'Mwakoze', ariko ko adashobora kwemera ubwo bufasha. Ngo ikibazo niwe cyarebaga, yagombaga kukikemurira.'

    Nubwo Bagosora yemeye ko agiye gushyira ku murongo igisirikare n'Interahamwe, siko byagenze kuko Jenoside yahise ikwirakwira hirya no hino.

    FPR yasabye iperereza ku ihanurwa ry'indege ya Habyarimana, ifata n'ingamba

    Charles Kayonga wari uyoboye ingabo 600 za FPR zari ziri muri CND, yavuze ko indege ya Habyarimana imaze guhanurwa batangiye gushakisha amakuru ariko birinda guta umutwe, nubwo inzu bari barimo yari yari yatangiye kuraswaho n'ingabo zarindaga Habyarimana.

    Ibinyamakuru mpuzamahanga bimaze gutangaza ko indege ya Habyarimana yarashwe, Kayonga yahamagaye James Kabarebe wari mu birindiro bikuru by'ingabo za FPR ku Mulindi (Gicumbi).

    Kabarebe yabwiye Kayonga gukora iperereza bakamenya uwahanuye indege ya Perezida. Icyakora, raporo igaragaza ko nta bushobozi buhagije Kayonga n'ingabo ze bari bafite bwo gukora iperereza ku buryo bamenya uwahanuye indege ya Habyarimana.

    Maj Gen Kagame mu kiganiro yagiranye na Dallaire uwo munsi, yamusabye gukoresha ingabo ze bakarinda umutekano w'abanyarwanda kandi bakamenya neza 'uwishe Habyarimana n'impamvu'.

    Raporo igaragaza ko abasirikare ba FPR muri Kigali batangiye guhamagarwa cyane n'abaturage babasaba ubutabazi, kuko inzu zabo zari zazengurutswe n'abicanyi.

    Ibintu bikomeje kuba bibi, Gen Maj Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w'Ingabo za FPR-Inkotanyi, yatumije inama y'abakuru b'Imitwe y'ingabo za FPR ku Mulindi. Mu ma saa cyenda z'uwo munsi wa tariki 7 Mata, yabategetse kujya guhagarika Jenoside barwanya abayikoraga bose ari na ko barokora abicwaga.

    Kuri uwo munsi yahuye n'ingabo zari mu Miyove zigizwe na Batayo eshatu azitegeka kwihutira gutabara Abanyapolitiki ba FPR n'Ingabo 600 zabarindaga i Kigali [CND] no gufatanya nazo mu rugamba rwo guhagarika Jenoside i Kigali.

    Izo batayo zabanjirije izindi kuva mu majyaruguru zerekeza i Kigali zihagera ku munsi wa kane [11 Mata 1994]. Izindi batayo ebyiri nazo zitegekwa kunyura iyo nzira iva mu majyaruguru ya Byumba igana i Kigali, zikagenda zihashya ingabo za Leta zari zihafite ibirindiro bikomeye ari na ko zikora ibikorwa by'ubutabazi.

    Kuri iyo tariki ya 7 Mata 1994, Gen Maj Paul Kagame yatangarije abanyamakuru ko FPR yafashe icyemezo cyo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, kugira ngo abihishe bagire icyizere cyo kuba barokoka, abicaga bagire igihunga cy'uko hari ubarwanya n'abashaka gufasha muri urwo rugamba rwo guhagarika jenoside bamenye uko babigenza.

    Colonel Bagosora wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ingabo, akaba umwe mu bari abayobozi b'agatsiko k'intagondwa kitwaga Hutu Power, ni umwe mu bahamwe n'ibyaha bya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-gen-maj-paul-kagame-yemereye-bagosora-ubufasha-bwo-guhagarika-jenoside

  • Ese wari uzi ko burya ipapayi ikungahaye kuri Vitamine C #rwanda #RwOT

    Buriya mu ipapayi imwe, usangamo 224% za vitamini C ukeneye ku munsi. Kuba birenze 100% ntibigutere ikibazo kuko vitamin C iyo ibaye nyinshi umubiri usohora idakenewe.

    Iyi vitamini izwiho kurwanya indwara ziterwa na mikorobi, kongerera ingufu umubiri, by'umwihariko kurwanya inkorora n'ibicurane.

    Imbuto ndetse n'ibyo wahase ku ipapayi si byiza kubijugunya(igishishwa) burya nabyo bifite akamaro kanini cyane ku ruhu rwa muntu kuko ku bakobwa bagira ibishishi mu maso icyo gishishwa ugikuba mu maso kikavura ibyo bishishi, naho imbuto ku bakobwa bajya imugongo bakaribwa bazivanga n'amazi bakayanywa biborohereza muri icyo gihe.

    Ntitwasoza tutanavuze ko atari ibi byonyine byongera ingufu z'ubwirinzi ahubwo hari n'ibindi nk'ibihwagari, inyama y'inkoko, ibyo kurya byo mu nyanja bizwi nka shellfish; twavugamo crabs, lobster na mussels.

    Email: [email protected]

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/24/ese-wari-uzi-ko-burya-ipapayi-ikungahaye-kuri-vitamine-c/

  • Uko Gen Maj Paul Kagame yemereye Bagosora ubufasha bwo guhagarika Jenoside, akamwima amatwi –

    Raporo nshya ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi [Muse Report], irimo ubuhamya bwa Perezida Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR Inkotanyi watumye kuri Colonel Théoneste Bagosora ngo akoreshe ububasha bwe ahagarike abasirikare ba Leta n’Interahamwe bareke kwica abatutsi n’abatavuga rumwe na Leta, undi akamwima amatwi.

    Colonel Bagosora yari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, akaba umwe mu bari abayobozi b’agatsiko k’intagondwa kitwaga Hutu Power kenyegeje ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

    Indege ya Perezida Habyarimana ikimara guhanurwa ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994, bwakeye abatutsi n’abandi batavugaga rumwa na Leta bicwa muri Kigali barimo na Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana.

    Raporo Muse igaragaza ko uwo munsi hishwe abatutsi 17 muri Centre Christus i Remera, abasaga 20 bicirwa ku musigiti i Kibagabaga. Muri Paruwasi ya Busogo mu Ruhengeri hiciwe abatutsi basaga 300.

    Hari ubuhamya bwatanzwe mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ko nibura kugeza saa kumi z’umugoroba tariki 7 Mata, abantu bari hagati ya 1000 na 1500 bari bamaze kwicwa mu gihugu.

    Ahagana saa yine n’iminota 50 z’ijoro ubwo hari hashize amasaha abiri indege ya Habyarimana ihanuwe, Lieutenant-General Roméo Dallaire wari Umuyobozi w’ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR), yagiye ku Kimihurura ku cyicaro gikuru cy’ingabo kureba Théoneste Bagosora.

    Dallaire avuga ko ubwo yahageraga, yasanze Bagosora ari mu nama yari ‘igamije gusubiza ibintu ku murongo’. Ni inama yari yitabiriwe n’abandi basirikare bakuru barimo Lieutenant Colonel Cyprien Kayumba, Lieutenant Colonel Ephrem Rwabalinda, na General Augustin Ndindiliyimana wayoboraga Gendarmerie (nka Polisi).

    Dallaire yahawe ikaze mu nama, aza gutanga igitekerezo ko Bagosora na bagenzi be bareka Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe akaba ari we uyobora gahunda zo gusubiza ibintu ku murongo.

    Dallaire yarababwiye ati “Nubwo Perezida yapfuye, haracyari Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe Agathe”. Ngo Bagosora yahise ahaguruka mu ntebe “yegama areba Dallaire, intoki azishinze ku meza. Yashimangiye ashikamye ko Agathe nta buyobozi na buke afite.”

    Bagosora yongeyeho ko “We [Agathe] n’agatsiko ke ntabwo aribo Guverinoma.”

    Ingabo za FPR ziraswa, Kagame agatanga gasopo

    Hejuru y’ubwicanyi bwari buri gukorerwa abaturage b’abasivili bigizwemo uruhare n’abasirikare, mu rukerera ingabo zarindaga umukuru w’igihugu zari ziri mu kigo cyazo ku Kimihurura, zatangiye kurasa ku basirikare 600 ba FPR bari bari muri CND [Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri ubu].

    Abo basirikare bari barageze muri iyo nyubako bivuye mu masezerano ya Arusha, barinze abanyapolitiki ba FPR bari baraje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

    Raporo ‘Muse’ ivuga ko Tito Rutaremara wari Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi ari umwe mu banyapolitiki bari bari muri CND. Mu gitondo cya tariki 7 Mata yahamagaye Gen Dallaire kuri telefone aramubwira ati “Ni ibiki biri kuba. Byagenze bite ko tubona ibintu birushaho kuba bibi?”

    Dallaire yabwiye Rutaremara ko Bagosora n’abandi basirikare ba FAR bashyizeho Komite yihariye yo gushyira ibintu ku murongo. Rutaremara yaratunguwe kuko ibyo Bagosora na bagenzi be bari bakoze ntaho byari biri mu masezerano y’Amahoro ya Arusha.

    Raporo ivuga ko Rutaremara yahise ahagamara Ndindiliyimana wari umuyobozi wa Gendarmerie, amubaza niba byashoboka bagahagarika ubwicanyi. Ndindiliyimana ngo yamubwiye ko Bagosora ari we ufite ubwo bushobozi, amugira inama yo kuba ari we ahamagara.

    Tito Rutaremara yahise ahamagara Bagosora, aramubwira ati “Nimudahagarika ubwicanyi, turasohoka muri CND, turwane.” Bagosora yamusubije agira ati “Ntimubikore. Tugiye kugerageza kubihagarika.”

    Kuko ibintu byarushagaho kuba bibi, Rutaremara hashize akanya yongera kugerageza guhamagara Bagosora kuri telefone, ariko asanga imiyoboro ya telefone zo muri CND yahagaritswe.

    Mu buhamya bwa Perezida Kagame muri iyo raporo, avuga ko yabwiye Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni mu Rwanda, ko nihatagira igikorwa barakora ibishoboka byose ubwicanyi bugahagarara.

    Ati “Namenye ko inzu z’abadushyigikiye zazengurutswe n’abasirikare ba [FAR]. Ikigamijwe kirumvikana. Turakumenyesha ko ingabo zacu ziraza kurwana ku bantu bacu.”

    Kagame yahaye Dallaire kuba ubwicanyi bwahagaritswe kuwa 7 Mata cyangwa se ingabo ze zikimanukira zigana i Kigali. Icyakora, Raporo ivuga ko Kagame yabwiye Dallaire ko FPR Inkotanyi yiteguye gutanga umusanzu umutekano n’amahoro bikagaruka mu gihugu hatabayeho imirwano.

    Yemeye gutanga batayo ebyiri z’ingabo za FPR Inkotanyi ngo zifashe ingabo za Leta gusubiza ibintu mu murongo, by’umwihariko abasirikare barindaga umukuru w’igihugu bari batangiye ubwicanyi.

    Amaze kuganira na Kagame, Dallaire yashyiriye ubwo butumwa Bagosora. Ngo Bagosora yararakaye cyane, yongera guhagaruka mu ntebe yuka inabi Dallaire.

    Dallaire agira ati “Yarambwiye ngo ngende mbwire FPR ngo ‘Mwakoze’, ariko ko adashobora kwemera ubwo bufasha. Ngo ikibazo niwe cyarebaga, yagombaga kukikemurira.”

    Nubwo Bagosora yemeye ko agiye gushyira ku murongo igisirikare n’Interahamwe, siko byagenze kuko Jenoside yahise ikwirakwira hirya no hino.

    FPR yasabye iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ifata n’ingamba

    Charles Kayonga wari uyoboye ingabo 600 za FPR zari ziri muri CND, yavuze ko indege ya Habyarimana imaze guhanurwa batangiye gushakisha amakuru ariko birinda guta umutwe, nubwo inzu bari barimo yari yari yatangiye kuraswaho n’ingabo zarindaga Habyarimana.

    Ibinyamakuru mpuzamahanga bimaze gutangaza ko indege ya Habyarimana yarashwe, Kayonga yahamagaye James Kabarebe wari mu birindiro bikuru by’ingabo za FPR ku Mulindi (Gicumbi).

    Kabarebe yabwiye Kayonga gukora iperereza bakamenya uwahanuye indege ya Perezida. Icyakora, raporo igaragaza ko nta bushobozi buhagije Kayonga n’ingabo ze bari bafite bwo gukora iperereza ku buryo bamenya uwahanuye indege ya Habyarimana.

    Maj Gen Kagame mu kiganiro yagiranye na Dallaire uwo munsi, yamusabye gukoresha ingabo ze bakarinda umutekano w’abanyarwanda kandi bakamenya neza ‘uwishe Habyarimana n’impamvu’.

    Raporo igaragaza ko abasirikare ba FPR muri Kigali batangiye guhamagarwa cyane n’abaturage babasaba ubutabazi, kuko inzu zabo zari zazengurutswe n’abicanyi.

    Ibintu bikomeje kuba bibi, Gen Maj Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR-Inkotanyi, yatumije inama y’abakuru b’Imitwe y’ingabo za FPR ku Mulindi. Mu ma saa cyenda z’uwo munsi wa tariki 7 Mata, yabategetse kujya guhagarika Jenoside barwanya abayikoraga bose ari na ko barokora abicwaga.

    Kuri uwo munsi yahuye n’ingabo zari mu Miyove zigizwe na Batayo eshatu azitegeka kwihutira gutabara Abanyapolitiki ba FPR n’Ingabo 600 zabarindaga i Kigali [CND] no gufatanya nazo mu rugamba rwo guhagarika Jenoside i Kigali.

    Izo batayo zabanjirije izindi kuva mu majyaruguru zerekeza i Kigali zihagera ku munsi wa kane [11 Mata 1994]. Izindi batayo ebyiri nazo zitegekwa kunyura iyo nzira iva mu majyaruguru ya Byumba igana i Kigali, zikagenda zihashya ingabo za Leta zari zihafite ibirindiro bikomeye ari na ko zikora ibikorwa by’ubutabazi.

    Kuri iyo tariki ya 7 Mata 1994, Gen Maj Paul Kagame yatangarije abanyamakuru ko FPR yafashe icyemezo cyo guhagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi, kugira ngo abihishe bagire icyizere cyo kuba barokoka, abicaga bagire igihunga cy’uko hari ubarwanya n’abashaka gufasha muri urwo rugamba rwo guhagarika jenoside bamenye uko babigenza.

    Colonel Bagosora wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo, akaba umwe mu bari abayobozi b’agatsiko k’intagondwa kitwaga Hutu Power, ni umwe mu bahamwe n’ibyaha bya Jenoside