Category: Uncategorized

  • Urwo amukunda ni urw'akadasohoka! Ihere amaso ubwiza bwa Mama Cyangwe udahwema kwirata ko yihebeye umuraperi Papa Cyangwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amazina ye bwite yitwa Uwase Angel akaba ari umukunzi wa Papa Cyangwe ndetse nkuko Papa Cyangwe aherutse kubivuga niwe Mama Cyangwe yahereye kera aririmba. Uyu mukobwa wagaragaye no mu mashusho y'indirimbo Sana ya Papa Cyangwe  ntahwema kuratira abafana be ndetse n'abamukurikira kuri instagram ko ari ku rukundo rutajegajega na Papa Cyangwe dore ko nkuko byagaragaye mu gisubizo yabajijwe niba akunda Papa Cyangwe maze akavuga ko amukunda kandi cyane.


    Ibi binabaye ku gihe mu minsi ishize yatunguye Papa Cyangwe maze akamusanganiza umutsima (birthday cake) ubwo yari mu kiganiro yagiranye na THE CHOICE. Nkuko bamwe mu babonye ikiganiro Papa Cyangwe yagiranye na THE CHOICE ndetse akaza no gutungurwa na Mama Cyangwe wamuzaniye umutsima ndetse bakanaganiriza THE CHOICE, abakunzi bacu bifuje ko tubashakira amafoto ya Mama Cyangwe maze bakareba ubwiza bw'uyu mukobwa mu mafoto meza.
    Hano muri iyi nkuru twabakusanyirije amwe nu mafoto ya Mama Cyangwe. Mwihere ijisho:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/urwo-amukunda-ni-urwakadasohoka-ihere-amaso-ubwiza-bwa-mama-cyangwe-udahwema-kwirata-ko-yihebeye-umuraperi-papa-cyangwe/

  • Aba bakoze ubukwe inshuro enye zose mu kwezi kumwe ngo bakomeze biruhukire||ibyakurikiyeho birababaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore n'umukobwa bo muri Taiwan bakoze agashya bashyingirwa inshuro enye mu minsi 37¸ kugira ngo babone iminsi 32 y'ikiruhuko kuko muri iki gihugu ushyingiwe yemererwa n'amategeko iminsi umunani gusa y'ikiruhuko kandi akayishyurirwa.Gusa byaje kurangira batakaje akazi kabo.

    Ikinyamakuru 7Sur7 kivuga ko umusore wakoze ubukwe yari umukozi w'imwe muri banki zo muri iki gihugu, aho we n'umugore we batse gatanya inshuro eshatu, bakongera bagashyingiranwa kugira ngo bakomeze bahabwe iminsi yo kuruhuka.

    Banki yabyamaganiye kure, yanga gukomeza guha ikiruhuko uyu mugabo kuko byasaga nko gukinisha akazi, nawe ahita yihutira gutanga ikirego muri Ministeri y'Abakozi.

    Iyi ministeri yahaye igihano umukoresha w'uyu mugabo utaravuzwe izina, imuca amande y'amadolari 650 kubera ko yangije amategeko y'ikiruhuko umukozi yemerewe.

    Nubwo nta nshuro itegeko ryashyizeho umuntu atagomba kurenza akora ubukwe ngo ahabwe ikiruhuko, iyi banki yavuze ko uyu mugabo yari yemerewe iminsi umunani gusa, ibindi yakoze ari ugufatirana amategeko.

    Ibi byavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga banenga iyi 'couple', bavuga ko itagakwiye gukinira ku bukwe.

    Hari uwagize ati 'Ntibyumvikana! Uyu musore arakina n'ubukwe na za gatanya nk'aho ashaka gukomeza gukora ubukwe no gutandukana n'umugore we buri munsi? Aho gushakira ubwinshi bw'ikiruhuko mu bukwe yabushakira mu kiruhuko cy'uburwayi.'

    Nyuma y'uko biciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, mu cyumweru gishize Ministeri y'abakozi muri iki gihugu yasubije amafaranga y'amande yari yatanzwe na banki ivuga ko habayeho kwibeshya.

    Nubwo Ministeri yisubiyeho ku gihano yari yahaye Banki, umusore wakoze ubukwe yahise ava ku kazi ariko asigara aburana ko banki igomba kumwishyura iminsi ye 24 y'ikiruhuko.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/aba-bakoze-ubukwe-inshuro-enye-zose-mu-kwezi-kumwe-ngo-bakomeze-biruhukireibyakurikiyeho-birababaje/

  • Ntibisanzwe:Umugore n'umugabo basajijwe n'ibyishimo byinshi ubwo bibarukaga abana 4 icyarimwe nyuma y'imyaka 15 barabuze urubyaro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore n'umugabo bakomoka mu gihugu cya Nigeria bari mu byishimo byinshi nyuma yo kwibaruka abana 4 icyarimwe nyuma y'imyaka myinshi barabuze urubyaro.

    Uyu muryango wari umaze imyaka 15 bibaza nimba bazabona urubyaro , bari barihebye batanakibitekereza na gato ko bazabyara, umugore Chinyere Nwokike, yaje kubwira umugabo we ko atwite umugabo amwima amatwi azi ko bitabaho n'ubwo abaganga bari barabyemeje.

    Ibyishimo byatangiye kuza ku mpande zombi, haba ku mugabo,Chika Nwokike n'umugore we,inkuru ya Nigeria news itangaza ko ubu ari ibihe bidasanzwe ku abashakanye bakiriye abana 4 ,abahungu babiri n'abakobwa babiri.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweumugore-numugabo-basajijwe-nibyishimo-byinshi-ubwo-bibarukaga-abana-4-icyarimwe-nyuma-yimyaka-15-barabuze-urubyaro/

  • Byari nk'inzozi ubwo aba bagore b'impanga bongeraga guhura nyuma yo gutandukana kera bakiri abana (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore b'impanga bongeye guhura mu buryo butangaje, ndetse ibyishimo birabarenga nyuma y'imyaka myinshi baratandukanye kuva bakiri abana bato.

    Baherukanaga cyera bakiri abana

    Izi mpanga zo muri Koreya y'amajyepfo ,Molly Sinert na Emily Bushnell zarize amarira y'ibyishimo nyuma yo guhura bamaze imyaka 36 bataziranye.Aba bakobwa bavukana bamaze imyaka yose ku isi batazi amakuru y'ababyeyi babo bababyaye kuko barerwa n'abagiraneza.

    Babifashijwemo n'ibipimo bya DNA,aba bakobwa bombi barahuye nubwo imyaka yari ibaye 36 nta nkuru buri umwe afite ku wundi.

    Guhura byabashimishije cyane

    Izi mpanga zombi zarezwe n'imiryango y'Abayahudi ituye muri Amerika ubwo bari bamaze amezi make cyane bavutse. Molly yagiye kuba Florida, mu gihe Emily yagiye kuba Pennsylvania.

    Aba bavandimwe bahuye nyuma y'aho umukobwa wa Emily witwa Isabel w'imyaka 11 yagize amatsiko ajya gushaka amakuru ku muryango wa nyina.

    Uyu mwana yabwiye Good Morning America ati 'Ndashaka gukoresha DNA kuko mama wanjye yarezwe n'abagiraneza.Ndashaka kumenya niba afite umuryango ahandi.'

    Ibi byahuriranye n'uko Molly nawe yashakishaga umuryango we wa nyawo niko gufata DNA azishyira hanze ashaka abantu bahuza.Mu bushakashatsi yakoze hirya no hino yaje kubona ko afite aho ahuriye n'uyu mukobwa wa Emily.

    Uyu mugore yafashe ibipimo bye n'iby'uyu mukobwa w'impanga ye basanga bihura ku kigero cya 49,96% bihita bimwemeza ko uyu mukobwa ashobora kuba ari uw'impanga ye.

    Uyu mugore yagize ati 'Nkanze ku gisubizo gikurikiyeho,barambwiye bati 'uhuje n'uyu muntu ku kigero cya 49.96%.Turakeka ko uyu ari umukobwa wawe.Ntabwo byari byo kuko ntigeze mbyara umwana.'

    Izi mpanga zihuye zasanze hari ibyo zihuza nk'umusatsi,kwambara amakanzu n'ibindi bitandukanye.

    Ibi bipimo byatumye izi mpanga ziza guhura hanyuma buri wese avuga ko ariwo munsi mwiza kurusha indi yose mu buzima bwe.

     

    Source:daily Mail

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/byari-nkinzozi-ubwo-aba-bagore-bimpanga-bongeraga-guhura-nyuma-yo-gutandukana-kera-bakiri-abana-amafoto/

  • Abantu 76 banduye COVID-19 mu Rwanda hakira abantu 170 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi abantu 76 banduye COVID-19 mu Rwanda mu bipimo 5.730 byafashwe. Hakize abantu 170 mu gihe nta muntu n'umwe yahitanye.Abarembye ni 6.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Mu bimenyetso biranga umuntu urwaye Covid-19 nyuma yo kugira umuriro, kuribwa umutwe no gukorora, harimo gutakaza impumuro ku buryo ushobora guteka ibiryo byashirira ntubimenye cyangwa umuntu yagucaho yiteye umubavu ntuhumurirwe.

    Nyuma y'uko ibi bibaye ku barwaye Coronavirus, benshi impumuro yabo yaragarutse ariko biza kugaragara ko umuntu umwe muri batanu atongera guhumurirwa mu byumweru umunani nyuma yo kurwara.

    Imwe mu miti yakoreshejwe mu kuvura iki kibazo ni uwitwa corticostéroïdes usanzwe uvura indwara ya Asthma.

    Inzobere imwe mu zakoze ubushakashatsi kuri iki kibazo cyo gutakaza impumuro, Prof Carl Philpott, yavuze ko gutanga uyu muti atari igitekerezo cyiza kuko ushobora guteza ingaruka uwawuhawe zirimo no kugira umuvuduko w'amaraso.

    Mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru mpuzamahanga gitangaza inkuru z'ubushakashatsi ku ndwara zifata imyanya y'ubuhumekero na Allergie, (International Forum of Allergy & Rhinology) bwagaragaje ko mu gihe umuntu yatakaje impumuro, icyiza ari ugukora imyitozo yo kwihumuriza kugira ngo ubwonko bwongere kwitoza kumenya impumuro z'ibintu bitandukanye.

    Gukora imyitozo yo kwihumuriza, ni ugufata ibintu bine bifite impumuro yumvikana kuruta izindi birimo indimu cyangwa ironji, tungurusumu, ikawa, cyangwa ibibabi by'inturusu ya eucalyptus, ukabyihumuriza inshuro ebyiri ku munsi mu gihe kinini.

    Prof Carl Philpott yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 90% by'abantu bakora uyu mwitozo, bagarura impumuro nyuma y'amezi atandatu.

    Ati 'Ibi bigamije gufasha ubwonko kwishyira ku murongo, bugasubiza mu gihe bwumvise ikintu kidasanzwe.'

    Mu gihe bikomeje kwanga, uwagize iki kibazo asabwa kugana kwa muganga bakamukorera ibizamini kuko ashobora kuba yarafashwe na zimwe ndwara zo gutakaza impumuro zirimo anosmie, Hyposmie, parosmie cyangwa fantosmie.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-76-banduye-covid-19-mu-rwanda-hakira-abantu-170

  • Zimwe mu modoka z'abastar bakomeye hano mu Rwanda (AMAFOTO). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi n'abandi bantu b'abastar mu Rwanda nubwo tubabona mu bikorwa bitandukanye by'imyidagaduro ariko baba bafite ubundi buzima busanzwe babaho aho usanga hari imitungo bafite nk'inzu ndetse n'imodoka bagendamo.Ni muri urwo rwego tugiye kureba zimwe mu modoka z'ibyamamare byo mu Rwanda .

    1.Tom Close

    Tom Close wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B, akaba asanzwe ari n'umuganga, atwara Mercedes Benz C200.

    2.Butera Knowless

    Knowless wamaze kubaka izina nk'umwe mu bagore bashoboye muri muzika Nyarwanda, atunze imodoka ya Toyota Highlander yakozwe muri 2013. Akanavuga ko ari bwo bwoko bw'imodoka akunda.

    3.Kate Bashabe

    Kate Bashabe ni umwe mu batunze imodoka nziza mu byamamare byo mu Rwanda. Kate usanzwe ufite iduka ricuruza imyenda rya Kabash House afite imodoka yo mu bwoko bwa BMW X6.

    4.Young Grace

    Young Grace, umwe mu bakobwa bake bashoboye kwinjira mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda kandi akaba anakirimo, nawe atwara 'Gikeri' cyangwa Volkswagen Beattle.

    5.Arthur Nkusi

    Arthur umaze kumenyekana mu mwuga wo gusetsa nka 'Rutura', atwara imodoka ya siporo yo mu bwoko bwa Peugeot 106.

    6.TMC

    TMC nawe wahoze mu itsinda rya Dream Boyz, kuri ubu usigaye aririmba ku giti cye, akunze kugaragara atwaye Toyota Corolla Coupé y'umuryango umwe.

    7.Platini Nemeye

    Platini  Nemeye yahisemo kwigurira imodoka ya Toyota RAV4 yakozwe muri 2016. Izi modoka zimenyerewe ubundi gutwara n'abayobozi mu bigo bya leta.

    8.Yannick Mukunzi

    Mukunzi usanzwe ukinira ikipe ya Sandvikens IF n'ikipe y'igihugu atwara imodoka ya Volkswagen yo mu bwoko bwa 'convertible'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-modoka-zabastar-bakomeye-hano-mu-rwanda-amafoto/

  • Muhanga: Hagaragajwe ko hari ibice by'insina byaribwa bikanavamo ibikoresho bitandukanye #rwanda #RwOT

    Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi(ICK) ryamuritse ubushakashatsi ryakoze ku mukanana w'igitoki ndetse n'intimatima yo mu mutumba. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko bushobora guteza imbere abahinzi b'urutoki kubera ko igice cyakoreweho cyari gisanzwe kijugunywa. Ni ubushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 23 Mata 2021.

    Umuyobozi w'amasomo muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi akaba ari nawe wari ukuriye ubu bushakashatsi ku nsina, Padiri Dr Dushimimana Fidele avuga ko ubusanzwe abafite insina baryaga ibitoki gusa ariko ko bagiye kubyaza ibindi bice by'insina umusaruro.

    Avuga ko uwariye imyanana y'insina abonamo intungamubiri zisangwa mu bindi biryo, ko ikindi hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imyanana y'ibitoki ifite byinshi ihishe, ifasha abafite indwara zimwe na zimwe, ko ndetse n'ibindi bice by'insina bishobora kwifashishwa mu kurinda ibidukikije hagakorwamo ibikoresho.

    Yagize ati' Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya igitoki bitagihagije, ahubwo twamaze kubona ko hari ibindi bice bishobora kuribwa kuko intungamubiri zisangwa mu bindi biribwa usanga no mu mukana birimo. Ibi bizafasha abaturage kurwanya imirire mibi kandi bakarushaho gutera imbere bakoresheje ibi bice byari byarirengagijwe.

    Akomeza ati' Umutumba uzafasha guhanga ibikoresho byasimbura amasashe yabujijwe kuko usanga yo yangizaga ibidukikije, bityo ibikoresho biva mu mutumba bigashobora gufasha kugabanya iyangizwa ry'ibidukikije.

    Musenyeri wa Diyosezi ya kabgayi akaba n'umuyobozi mukuru wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ,Samalagde Mbonyintege yasabye aba bakoze ubushakashatsi gutekereza no ku bindi bice by'insina birimo inguri zazo kuko hari igihe zigeze gufasha abanyarwanda zikababera amafunguro.

    Yagize ati' Aba bakoze ubu bushakashatsi bagize neza kutwereka ibi bice nabyo bikwiye kuribwa kuko hari ibihe Abanyarwanda bigeze kurya inguri z'insina kubera inzara yari ibugarije, ariko ibi bikwiye guherwaho nabyo bigakorwaho kugirango abaturage babyigireho kandi babone ibibateza imbere kuko nk'ubu ibi byagirwaga ifumbire bigomba kujya bibaha amafaranga biteze imbere'.

    Umuyobozi mu nama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na Kaminuza wongenyeho ay'ubumenyingiro ,Dr Christine Gasingirwa akaba ashinzwe ubushakashatsi, avuga ko ashimira abakoze ubu bushakashatsi n'abandi bagize uruhare kugirango ibi bishoboke.

    Avuga ko imyigishirize ikwiye kujyana n'ibyo uzi bituma abandi batera imbere kuko hari igihe kigeze kugera ugasanga abantu bose bavuga ko za kaminuza zisohora abadafite ubumenyi ku byo bize, ariko ko ibi bigaragaza ko ubumenyi buhari.

    Umuyobozi mu kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere mu Rwanda (RGB)ushinzwe igenzura bikorwa, Nkurikiye Andre avuga ko ikigo ahagarariye gifite umugambi wo gukorana n'imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n'imiryango ishingiye ku myemerere mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage kugirango bave mu bukene.

    Muri iri murika bushakashatsi havuzweko imboga zikomoka ku mukanana zifasha mu kurwanya imirire mibi, harimo kugabanya isukari ku barwayi ba Diayabete, kuvura ubwandu bw'imyanda yo mu maraso, kongera amashereka ku bagore bonsa, kugabanya agahinda ku bagafite, kugabanya uburibwe ku babufite ndetse n'abagore bari mu mihango, kongera akanyamuneza no kugabanya ibinure n'umubyibuho ku bawufite.

    Tubibutse ko mu moko atanu y'insina yakoreweho ubushakashatsi harimo izizwi nk'Indaya, Inyamunyo, Gashangara, Poyo, Intuntu na FHIA 17 na 25, basanze Inyamunyo na Poyo arizo zavamo imboga ziribwa habanje gukurwamo amakakama ndetse zikaba zaribwa nka 'Salade' ndetse iyi mikanana ya poyo n'inyamunyo ikaba ishobora kuribwa 2/3 byayo ni ukuvuga 60% bishobora kuribwa.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-hagaragajwe-ko-hari-ibice-byinsina-byaribwa-bikanavamo-ibikoresho-bitandukanye/

  • Rwatubyaye Abdoul n'umukunzi we basezeranye kubana akaramata – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro w'umunyarwanda ukinira ikipe ya FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we, Hamida, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021.

    Rwatubyaye Abdoul

    Rwatubyaye yahamije aya makuru abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yagize ati ” 04.24.2021 a day ro remember for life super happy thrilled that i get to hold your hand till eternity being your loving and faithful husband the crown 👑is yours queen👸 “. Umukunzi we, Hamida nawe yahise amusubiza mu magambo agira ati ” Till Death do us apart I Love you eternally My Lovely Husband❤️💋💋💋💘💘💘💝💝💝💓💓💓💞💞💕❣️❣️❣️💗💗💗💞💞💞💖💖💖🤴🤴🤴👑👑👑💍💍💍”.

    Si ibi gusa ahubwo Hamida abinyujije kuri story ya instagram ye yatangaje ibi bikurikira:


    Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize Abdoul Rwatubyaye yavuze ko atuye umukunzi we igitego yari amaze gutsindira ikipe ye ya FC Shkupi.

    Hamida, umukunzi wa Rwatubyaye, yemeye kubana nawe akaramata akamubera umugore

    Amafoto ajyanye n'umuhango wo kuba umwe kwa Rwatubyaye n'umukunzi we turacyayabakusanyiriza….

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rwatubyaye-abdoul-numukunzi-we-basezeranye-kubana-akaramata/

  • Perezida Touadéra yashimangiye ubufasha buzahabwa Abanyarwanda bifuza gushora imari muri Centrafrique –

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Robert Bapfakurera, yayoboye itsinda rigari ry’abashoramari b’Abanyarwanda bari gushaka amahirwe bashoramo imari muri Centrafrique.

    Leta y’u Rwanda, nk’igihugu cyanyuze mu bibazo bijya gusa n’ibyo Centrafrique uri kunyuramo uyu munsi, yafashe iya mbere mu gushyigikira Perezida Touadéra, wamaze kwerekana neza ko yifuza kubyaza umusaruro ubukungu bw’icyo gihugu, bumaze imyaka myinshi bukungahaza amahanga nyamara abaturage miliyoni 5,6 ba Centrafrique bakaza mu bakennye cyane bari ku Isi.

    Perezida Touadéra yisunze u Rwanda mu kubaka ubukungu bwa Centrafrique

    Mu kubaka ubukungu bwa Centrafrique, Perezida Touadéra, usanzwe ari impuguke mu bukungu, yabanje gushakira umuti ikibazo cy’umutekano, maze agirana amasezerano n’u Rwanda mu by’umutekano, ari nayo yahereweho u Rwanda rwohereza umutwe w’ingabo udasanzwe muri icyo gihugu, kugira ngo ubungabunge umutekano mu bihe bikomeye by’amatora, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu kubaka igihugu kigendera ku mategeko.

    Nyuma y’umutekano, n’ubwo utaragerwaho byuzuye, intambwe ikurikiyeho ni iyo kubaka ubukungu, binyuze mu guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi bigirwamo uruhare rufatika n’abashoramari.

    Nk’uko bimeze ku mutekano, u Rwanda runafitanye amasezerano na Centrafrique mu by’ubucuruzi, ndetse si ibanga ko ibihugu byombi biri gushyira imbaraga muri uru rwego, ushingiye ku bimenyetso birimo ingendo zitandukanye zirimo guhuza abadipolomate n’abacuruzi hagati y’ibihugu byombi ziyongereye cyane muri aya mezi ane ashize.

    Ni ingendo zorohejwe na RwandAir, yatangiye gukorera ingendo muri Centrafrique kuwa 3 Gashyantare uyu mwaka, aho yagabanyije amasaha y’urugendo akava kuri 15 akagera kuri atanu n’igice gusa, kandi ikazajya ihakorera ingendo ebyiri mu cyumweru.

    Mu byo Perezida Touadéra yemereye abanyarwanda harimo ko ibikorwa byabo bizasonerwa imisoro mu gihe gishobora kugera ku myaka 10.

    Nyuma y’ibiganiro, Ruzibiza Stephen wari muri uru ruzinduko yagize ati “Twashimangiraga ibyo abaperezida b’ibihugu byombi bari baraganiriye mu koroherezanya mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi. [Touadera] yavuze ko ari we wasabye Perezida mugenzi we kugira ngo abashoramari bo mu Rwanda baze muri Centrafrique bahateze imbere banasigire n’ubumenyi abaho.”

    Yongeyeho ko PerezidaTouadera yabasezeranyije ko agiye gukora ibishoboka byose agashyigikira ishoramari ryabo.

    Ati “Yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije Perezida mugenzi we […] ku buryo igihe dukeneye ubufasha bwose yemeye ko azabidukorera.”

    Centrafrique yuzuyemo amahirwe y’ishoramari

    Mu bikorwa byihutirwa Abanyarwanda bashobora gutangira gushoramo imari, harimo ubuhinzi kuko Centrafrique ifite hegitari miliyoni 30 zidahingwa.

    Perezida Touadéra arashaka ko abashoramari b’Abanyarwanda bamufasha kubyaza umusaruro ayo mahirwe y’iterambere, bagakora ubuhinzi bugezweho muri icyo gihugu kuko uretse kuba kitabona ibiribwa bihaza abaturage bacyo, ubutaka bwacyo bufite ubushobozi bwo kuba bwahaza ibindi bihugu cyane nk’ibituye mu bice by’ubutayu biri mu Majyaruguru ya Centrafrique, byaba ari isoko ryiza cyane ry’umusaruro w’ubuhinzi wakomokayo.

    Mu bindi Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko byakorwamo ishoramari ritanga umusaruro, harimo urwego rwa banki, ari na rwo nkingi ya mwamba yo guteza imbere urwego rw’abikorera muri rusange.

    Perezida Touadéra yamaze kugaragaza ko ishoramari muri banki za gisirikare, iz’abagore, iz’urubyiruko, iz’iterambere n’izindi zitandukanye z’ubucuruzi, rihawe ikaze muri icyo gihugu.

    Harimo kandi urwego rw’inganda, runakubiyemo urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka ku bwinshi muri icyo gihugu.

    Centrafrique ni kimwe mu bihugu bifite amabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye harimo n’aboneka hacye cyane ku Isi nka ’rare earth’, umutungo ukenewe cyane ku Isi magingo aya ukorwamo ibirimo bateri z’imodoka n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rihambaye.

    Harimo kandi amabuye nka zahabu, diamant, coltan, peteroli n’ubundi bwoko bwinshi bw’amabuye y’agaciro, uretse ko amenshi agirira akamaro ba rusahurira mu nduru n’imitwe y’inyeshyamba, aho kuba abenegihugu bayakwiye. Nk’ubu 95% bya zahabu na 30% bya diamant icukurwa muri Centrafrique icuruzwa hanze y’igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Gukorera ubucuruzi muri Centrafrique ntibizoroha, kuko ibikorwa by’ingenzi mu koroshya ishoramari nk’umuriro w’amashanyarazi, bisa nk’ibidahari burundu, kuko bifitwe na 3% gusa by’abatuye Centrafrique.

    Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ishoramari, Pascal Bida Koyagbele, aherutse kubwira IGIHE ko yizeye ko ishoramari ry’Abanyarwanda rizatanga umusanzu ukomeye ku iterambere n’amahoro by’iki gihugu cy’igituranyi.

    Ati “Ntekereza ko ari iterambere ry’ubukungu, bizateza imbere amahoro, bizatanga imirimo ku rubyiruko, izateza imbere ubukire, izatuma abantu batandukanye babona ibyo gukora mu guteza imbere igihugu ariko ibirenze iby’ubukungu, ingabo z’ibihugu byombi zigomba gukorana mu gushakira umutekano abaturage.”

    Ku Banyarwanda barimo Nsabumukiza Aimable, rwiyemezamirimo mu bijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ubwo yakoreraga urugendo muri iki gihugu, yavuze ko ku Munyarwanda ushaka gukora, Centrafrique atari ahantu ho gushora imari mu mafaranga gusa ahubwo ko n’abafite ibyo bazi bashaka gukora, bashobora kugana iki gihugu.

    Abayobozi ba PSF bakiriwe mu Biro bya Perezida muri Centrafrique

    Perezida Touadéra yakiriye Robert Bapfakurera ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF

  • Imvune ya Kimenyi Yves imaze ukwezi kurenga ntiramwemerera gukina, abatoza ba Kiyovu Sports bafite icyizere #rwanda #RwOT

    Umunyezamu akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves ntaratangira kwifashishwa mu mikino y’iyi kipe kubera imvune yakuye mu ikipe y’igihugu, gusa abatoza b’iyi kipe bo bizeye ko shampiyona izatangira ameze neza.

    Kimenyi Yves yagiriye ikibazo cy’ivi mu myitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2021 ubwo yiteguraga imikino isoza itsinda, Mozambique na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

    Iyi mvune yatumye uyu mukinnyi atanakomeza imyitozo aho yahise ava mu bakinnyi bagomba gukoreshwa kuri iyi mikino akomeza kwitabwaho n’abaganga.

    Uyu mukinnyi akaba ari mu mwiherero n’ikipe ye ya Kiyovu Sports aho akora imyitozo yoroheje ariko akaba atarakoreshejwe mu mikino ibiri itambutse ya gicuti ikipe ye yakinnye, uwo batsinzwemo na Police FC 3-2 ku wa Kane w’iki cyumweru aho bifashishije umunyezamu Ishimwe Patrick n’uwo batsinze uyu munsi Mukura VS 1-0 wafashwe na Bwanakweli Emmanuel.

    Umutoza wungirije w’iyi kipe, Kalisa François yavuze ko uyu munyezamu yatangiye imyitozo ndetse bizeye ko shampiyona izatangira yarakize neza.

    Ati'kapiteni(Kimenyi Yves) arahari, akora imyitozo yoroheje ari kumwe n’umuganga w’ikipe, ni ikibazo yagiriye mu ikipe y’igihugu, arimo kugerageza gukora ku buryo tuzatangirana na we shampiyona.'

    Kiyovu Sports iri mu itsinda B na Rayon Sports, Gasogi United na Rutsiro FC, izatangira shampiyona ikina na Rutsiro FC. Shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurusi isozwe tariki ya 29 kamena 2021.

    Kimenyi Yves aracyafite imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imvune-ya-kimenyi-yves-imaze-ukwezi-kurenga-ntiramwemerera-gukina-abatoza-ba-kiyovu-sports-bafite-icyizere