Category: Uncategorized

  • Rayon Sports igiye gusinyisha umunya Gabon wifuzwa n'amakipe akomeye muri Afurika #rwanda #RwOT

    Uyu Junior Bayanho-Aubyang w'ikipe ya Bouenguidi Sport yo muri GABON yamaze kugera i Kigali aho umwanya uwo ariwo wose arasinya amasezerano muri Rayon Sports.

    Amakuru aravuga ko uyu musore yifuzwagacyane na TP Mazembe yo muri RDC na Wydad Athletic Casablanca yo muri Maroc, nyuma yo kwigaragaza muri Champions League y'uyu mwaka igeze muri ¼ cy'irangiza.

    Uyu Rutahizamu azagaragara ku wa mbere mu mukino wa gicuti ikipe ya Rayon Sports na Police FC, cyane ko yageze mu Nzove.

    Umwe mu bashakira abakinnyi ikipe ya Wydad Athletic Casablanca muri uku kwezi yemeje ko uyu mukinnyi afite ubuhanga bakeneye bityo bazamukoresha igerageza bakareba ko bamuha amasezerano.

    Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

    Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku Cyumweru cyangwa ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-igiye-gusinyisha-umunya-gabon-wifuzwaga-n-amakipe-akomeye-muri

  • Ndera: Agahinda k'umwana watewe inda afite imyaka 17 agashyirwa ku nkeke n'ababyeyi be – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi dore ko ababyeyi be bari guha akato umwana we w'umwaka n'igice.

    Uyu mukobwa ubusanzwe uvuka mu Murenge wa Kanyinya, yavuze ko yatewe inda n'umumotari kandi kuva icyo gihe ntibarongera kubonana na rimwe.

    Ati 'Umuryango wanjye ntabwo wemera uyu mwana, urabyumva ko akato katabura ku babyeyi.'

    Yakomeje avuga ko ahangayikishijwe n'ubuzima bw'umwana we cyane ko n'umusore wamuteye inda batari bongera kubonana na rimwe.

    Ati 'Natwise mfite imyaka 17 umwana afite umwaka umwe n'igice. Ikibazo mfite ni uko uwanteye inda tutari twongera kubonana kandi yari yanyijeje ko tuzabana tugasezerana ku buryo ari nabyo yagendaga anshukisha kugira ngo tujye turyamana.'

    Yemeza ko abayeho nabi kuko iwabo ntacyo bamufasha ahubwo bahora bamucunaguza banamucyurira ku buryo no kubona amashereka bimugora kubera kurya rimwe na rimwe.

    Uyu mwana yemeza ko aramutse abonye abagiraneza bamurihira amashuri yajya kwiga imyuga kugira ngo abashe gutunga umwana we.

    Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n'ibibazo byisumbuyeho.

    Uyu mukobwa avuga ko ababyeyi be bamuhoza ku nkeke ijoro n’amanywa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndera-agahinda-k-umwana-watewe-inda-afite-imyaka-17-agashyirwa-ku-nkeke-n

  • Amb. Mutsindashyaka yagaragaje ko kurwanya ipfobya rya Jenoside atari inshingano z’abanyarwanda gusa –

    Uyu muhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga wahuriyemo abayobozi bahagarariye ibihugu byabo muri Congo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abanyarwanda baba mu bihugu biri mu nshingano za Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville aribyo Gabon, Centrafrique, Cameroun na Repubulika ya Congo.

    Umujyanama mu by’amategeko wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bideri Diogène mu kiganiro yatanze yagarutse ku nshingano za buri wese mu kurwanya ihakana, ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kwirinda ko yazongera kubaho ahariho hose.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Mutsindashyaka Théoneste, yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, atari inshingano y’abanyarwanda gusa, ahubwo bireba buri kiremwamuntu.

    Ati “Ni inshingano zacu twese, nk’ikiremwamuntu, nk’abaturage b’Isi. Tugomba gukoresha uburyo bwose kugira ngo guhakana no gupfobya Jenoside bitabona umwanya mu bihugu byacu kandi n’ababiguzemo uruhare bagahanwa.”

    Amb. Mutsindashyaka yashimiye ibihugu birimo gukora iperereza no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashishikariza ibindi bitarabikora gukora iperereza, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa se kohereza mu Rwanda abakekwa.

    Ati “Nta cumbi rikwiye kubaho ku basize bakoze jenoside ndetse n’abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, kubera ko ubutabera bugomba kubakurikirana.”

    Ministiri w’Umuco n’Ubugeni muri Repubulika ya Congo, Dieudonné Moyongo, wari uhagarariye leta ya Congo muri uyu muhango, yavuze ko hagendewe ku mateka bikwiriye ko amahanga ahuza imbaraga mu kurwanya ipfobya, ihakana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yanashimiye kandi u Rwanda n’abanyarwanda kuba bataraheranywe n’agahinda k’ibyabaye, ahubwo bikaba byaratumye bagira imbaraga zo kongera kwiyubakira igihugu bashingiye ku bumwe n’ubwiyunge.


  • Amb. Mutsindashyaka yagaragaje ko kurwanya ipfobya rya Jenoside atari inshingano z'abanyarwanda gusa – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga wahuriyemo abayobozi bahagarariye ibihugu byabo muri Congo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z'u Rwanda ndetse n'abanyarwanda baba mu bihugu biri mu nshingano za Ambasade y'u Rwanda muri Congo Brazzaville aribyo Gabon, Centrafrique, Cameroun na Repubulika ya Congo.

    Umujyanama mu by'amategeko wa Komisiyo y'Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bideri Diogène mu kiganiro yatanze yagarutse ku nshingano za buri wese mu kurwanya ihakana, ipfobya n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu kwirinda ko yazongera kubaho ahariho hose.

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo, Mutsindashyaka Théoneste, yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, atari inshingano y'abanyarwanda gusa, ahubwo bireba buri kiremwamuntu.

    Ati 'Ni inshingano zacu twese, nk'ikiremwamuntu, nk'abaturage b'Isi. Tugomba gukoresha uburyo bwose kugira ngo guhakana no gupfobya Jenoside bitabona umwanya mu bihugu byacu kandi n'ababiguzemo uruhare bagahanwa.”

    Amb. Mutsindashyaka yashimiye ibihugu birimo gukora iperereza no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashishikariza ibindi bitarabikora gukora iperereza, guta muri yombi, gukurikirana cyangwa se kohereza mu Rwanda abakekwa.

    Ati 'Nta cumbi rikwiye kubaho ku basize bakoze jenoside ndetse n'abagifite ingengabitekerezo ya jenoside, kubera ko ubutabera bugomba kubakurikirana.'

    Ministiri w'Umuco n'Ubugeni muri Repubulika ya Congo, Dieudonné Moyongo, wari uhagarariye leta ya Congo muri uyu muhango, yavuze ko hagendewe ku mateka bikwiriye ko amahanga ahuza imbaraga mu kurwanya ipfobya, ihakana n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yanashimiye kandi u Rwanda n'abanyarwanda kuba bataraheranywe n'agahinda k'ibyabaye, ahubwo bikaba byaratumye bagira imbaraga zo kongera kwiyubakira igihugu bashingiye ku bumwe n'ubwiyunge.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-mutsindashyaka-yagaragaje-ko-kurwanya-ipfobya-rya-jenoside-atari-inshingano

  • Kiyovu Sports yatsinze Mukura VS(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igitego kimwe cya Babuwa Samson cyahesheje intsinzi Kiyovu Sports imbere ya Mukura VS mu mukino wa gucuti.

    Uyu mukino wabereye kuri Stade Mumena wateguye mu rwego rwo kwitegura shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 izatangira tariki ya 1 Gicurasi 2021.

    Ni umukino utari ubereye ijisho, amakipe yombi yageragezaga gukina imipira miremire.

    Ku ruhande rwa Mukura VS wabonaga ko Nyarugabo Moise yageragezaga gukinisha ubusatitirizi bw’iyi kipe ariko ba rutahizamu barimo Muniru ntibayabyaza umusaruro.

    Kiyovu Sports yakoreshaga impande cyane kwa Kevin Ishimwe na Nyirinkindi Saleh ariko nta mahirwe menshi yabonye. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri isatira cyane ishaka ibitego ni nyuma yo gukora impinduka Ishimwe Kevin na Ishimwe Saleh bavuyemo hinjiramo Armel na Saba Robert.

    Aime wa Mukura VS yaje gutera ishoti rikomeye ku munota wa 58 ariko umunyezamu Bwanakweli awukuramo.

    Kiyovu Sports yari yakomeje gusatira yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 63 gitsinzwe na Babuwa Samson kuri penaliti nyuma y’ikosa ryakorewe Saba Robert mu rubuga rw’amahina.

    Kiyovu Sports yakomeje gushaka uburyo ibona ibindi ni mu gihe na Mukura VS nayo yashakaga uko yishyura ariko biranga umukino urangira ari 1-0.

    11 ba Kiyovu Sports babanjemo

    11 ba Mukura VS babanjemo

    Ba kapiteni mbere y’umukino

    Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel

    Umutoza Cammarade wa Kiyovu Sports niwe watoje uyu mukino

    Umutoza wa Mukura VS, Zapata

    Igitego cya Babuwa Samson

    AMAFOTO: NYAMINANI Isabelle

    Source : http://isimbi.rw/siporo/kiyovu-sports-yatsinze-mukura-vs-amafoto

  • RIB yafunze umuyobozi wa Poste de Santé ya Nsheke azira gukoresha inyandiko mpimbano – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza Musa yagiye ahimba inyandiko, aho yasinyiraga abantu batigeze bivuza, ndetse agakoresha indangamuntu zabo kugira ngo abone uko yishyuza Ikigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize, RSSB, amafaranga atubutse bishingiye ku masezerano RSSB kiba gifitanye na za Poste de Santé.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ubwo yavugaga ku itabwa muri yombi ry'uyu mugabo yagize ati 'Tariki ya 23 Mata, 2021, RIB yataye muri yombi Musa Didace, Umuyobozi wa Poste de Santé ya Nsheke mu Karere ka Nyagatare, aho akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy'undi mu buryo bw'uburiganya. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha'.

    Igenzura ryakozwe rigaragaza ko uyu mugabo yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 4 Frw muri ubu buryo. Amaze kumenya ko aya makuru yamenyekanye, yahise afunga PostE de Santé ubundi aratoroka, ariko aza gufatwa atabwa muri yombi.

    RIB kandi yari iherutse guta muri yombi abayobozi b'Ikigo Nderabuzima cya Kisaro nabo bakoze ibikorwa nk'ibi. Biyongeraho undi mugabo ukorera mu Ivuriro rya Kamushenyi Health Post muri Rulindo, bikekwa ko hari amafishi y'abarwayi yujujwe ku bantu batigeze bivuriza muri ibyo bigo nderabuzima n'ivuriro.

    RIB isaba abantu kwirinda ibyaha muri rusange, ariko abafite inshingano bakirinda ibikorwa by'uburiganya byo gukoresha inyandiko mpimbano.

    Amategeko y'u Rwanda asaba ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iki cyaha gifite ibihano bikomeye kuko ugifatiwemo ahanishwa imyaka itanu kugera kuri irindwi, n'ihazabu y'amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu, nk'uko ingingo ya 276 mu gitabo cy'amategeko ibiteganya.

    Ingingo ya 174 nayo iteganya ko umuntu wese uhamwe n'icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, ahabwa igihano cy'igifungo cy'imyaka ibiri n'itatu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yafunze-umuyobozi-wa-poste-de-sante-ya-nsheke-azira-gukoresha-inyandiko

  • ‘Mureke dushyigikire umukobwa wacu Alyn Sano… – #rwanda #RwOT

    Abahanzi bahatanye muri iri rushanwa bafashwe amashusho y'ibyiciro bitatu bahataniyemo aribyo 'Blind' iki cyiciro umuhanzikazi Alyn Sano yarakirenze kubera ko abagize Akanama Nkemurampaka bamwemeje nk’umuhanga mu mirirmbire.

    Muri Mutarama 2020 Abanyarwanda batandatu barimo Ariel Ways, Linda Montez, Ngabo Evy, Serpha, Edrissia na Alyn Sano bahagurutse i Kigali bajya muri Afurika y'Epfo aho bari bitabiriye irushanwa rya ‘The Voice Afrique Francophone’Kuri ubu hakaba hasigayemo umunyarwanda umwe rukumbi Alyn Sano ukeneye gushyigikirwa.

     Gutora biratangira iri rushanwa rifunguye kuri uyu wa Gatandatu saa tanu z’ijoro,Ku muntu uri mu Rwanda ushaka guha amahirwe Alyn Sano, ari  ukohereza ijambo ‘V1’ kuri +2250768070607.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhorandi,Olvier Nduhungirehe yerekeza ku rukuta rwe rwa Twitter akangurira Abanyarwanda gushyigikira umuhanzikazi wabo Alyn Sano abona impano itangaje ufite ijwi yagereranya n’irya Abamalayika bo mu ijuru, yagize ati:Iherezo rya thevoiceafrique riraba kuri uyu mugoroba i Abidjan, Côte d’Ivoire. Reka dushyigikire uwacu Alyn sano  umukobwa  ufite ijwi ryo mu ijuru( nk’iry’Abamalayika).

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105049/mureke-dushyigikire-umukobwa-wacu-alyn-sano-ufite-ijwi-ryo-mu-ijuru-ambasaderi-olivier-ndu-105049.html

  • Imyaka 15 yarabuze urubyaro arara mu butayu a… – #rwanda #RwOT

    Umugore n’umugabo, bo muri Nigeria, bari bamaze imya 15 bibaza nimba bazabona urubyaro , bari barihebye batanakibitekereza na gato ko bazabyara, umugore Chinyere Nwokike, yaje kubwira umugabo we ko atwite umugabo amwima amatwi azi ko bitabaho n’ubwo abaganga bari barabyemeje.

    Ibyishimo byatangiye kuza ku mpande zombi, haba ku mugabo,Chika Nwokike n’umugore we,inkuru ya LindaIkejibl itangaza ko ubu ari ibihe bidasanzwe  ku abashakanye bakiriye abana 4 ,abahungu babiri n’abakobwa babiri. Muri Nigeria hakunze kugaragara abagore benshi bibaruka abana benshi igihe kimwe (impanga).

    Yabyaye nyuma y’imyaka 15 yarategereje 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105045/imyaka-15-yarabuze-urubyaro-arara-mu-butayu-asenga-byaranze-yewe-numugabo-we-amwanga-urunu-105045.html

  • Anne Kansiime yibarutse imfura ye y’umuhungu… – #rwanda #RwOT

    Hashize iminota mike umunyarwanya Anne Kansiime asangije abakunzi be inkuru nziza y’uko yibarutse. Yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto ateruye ikibondo cye maze ayiherekeza amagambo akomeye. Yagize ati 'My sins have truly been forgiven'. 

    Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nk’aho yagize ati 'Ibyaha byanjye byababariwe'. Uyu munyarwenya yahise atangaza amazina y'uyu muziranenge avuga ko yitwa Selassie Ataho. Ni umwana yabyaranye n’umukunzi we Skylanta nawe wasazwe n’ibyishimo agatangaza ko uyu munsi bibarutseho ari wo Imana yabaremeye. 

    Anne Kansiime hamwe n’umukunzi we ubwo biteguraga kwibaruka imfura yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105043/anne-kansiime-yibarutse-105043.html

  • Ndera: Agahinda k’umwana watewe inda afite imyaka 17 agashyirwa ku nkeke n’ababyeyi be –

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi dore ko ababyeyi be bari guha akato umwana we w’umwaka n’igice.

    Uyu mukobwa ubusanzwe uvuka mu Murenge wa Kanyinya, yavuze ko yatewe inda n’umumotari kandi kuva icyo gihe ntibarongera kubonana na rimwe.

    Ati “Umuryango wanjye ntabwo wemera uyu mwana, urabyumva ko akato katabura ku babyeyi.”

    Yakomeje avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we cyane ko n’umusore wamuteye inda batari bongera kubonana na rimwe.

    Ati “Natwise mfite imyaka 17 umwana afite umwaka umwe n’igice. Ikibazo mfite ni uko uwanteye inda tutari twongera kubonana kandi yari yanyijeje ko tuzabana tugasezerana ku buryo ari nabyo yagendaga anshukisha kugira ngo tujye turyamana.”

    Yemeza ko abayeho nabi kuko iwabo ntacyo bamufasha ahubwo bahora bamucunaguza banamucyurira ku buryo no kubona amashereka bimugora kubera kurya rimwe na rimwe.

    Uyu mwana yemeza ko aramutse abonye abagiraneza bamurihira amashuri yajya kwiga imyuga kugira ngo abashe gutunga umwana we.

    Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibibazo byisumbuyeho.

    Uyu mukobwa avuga ko ababyeyi be bamuhoza ku nkeke ijoro n’amanywa