Category: Uncategorized

  • Hamuritswe ikoranabuhanga rishya rizafasha abakorana na CLECAM Ejo Heza kubitsa no kubikuza kuri telefone –

    Ni serivisi zisanzwe zizwi nk’izikoreshwa mu bigo by’imari bikomeye, ku buryo bamwe mu bahinzi n’aborozi babitsa mu kigo cy’imari cya CLECAM bavuga ko iyi serivise ije ari igisubizo kuri bo cyane kuko izabafasha mu gucunga neza imari yabo bitabasabye gukora ingendo no gutonda umurongo bajya ku cyicaro cya banki yabo.

    Habimana Damien, umwe mu banyamuryango ba CLECAM, yavuze ko iyi serivisi yo kubitsa no kubikuza kuri telefone izabafasha kudatakaza umwanya bajya kuri banki kubitsa cyangwa kubikuza.

    Yagize ati “Mbere wakeneraga amafaranga yo guhemba nk’abakozi wakoresheje ba nyakabyizi, bikagusaba kuza kuyareba kuri banki, rimwe na rimwe ukabikuza menshi wirinda kuzakora urundi rugendo, hagira asigara ukayakoresha ibyo utayateganirije. Kuri ubu bitewe n’uko uyabona mu buryo bworoshye kuri telefone, ubikuza ayo ugiye gukoresha gusa andi akaguma mu bwizagame bwacu.”

    Gahonzire Espérance na we avuga ko bigiye gutuma bagira umwete wo kwizigama.

    Yagize ati “Mbere washoboraga kugurisha nk’amata cyangwa agatebo k’inyanya, amafaranga ukayabika mu rugo uvuga ngo azabanze abe menshi aho gutega njya kuyabitsa, nkazasubirayo njyanye andi, rimwe na rimwe bikarangira uyakoresheje ibindi utateguye. Kuri ubu, aho tuboneye iyi serivisi urayabona ukayashyira kuri telefoni yawe, ukayabitsa cyangwa ukayabikuza.”

    Umuyobozi wa ADFinance Ltd, Mugabonake Bayingana Olivier, yavuze ko batekereje gukora uyu mushinga wa serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga umuturage atakaza amafaranga menshi ndetse n’umwanya mu gihe ajya kubitsa cyangwa kubikuza.

    Yagize ati “Hari ubushakashatsi twakoze dusanga umuturage atakaza nibura amafaranga arenga 780 Frw ku rugendo kandi bikamutwara amasaha abiri kugira ngo abashe kugera ku ishami rya banki ye. Twasanze umuturage ajyayo inshuro zirenga eshatu mu kwezi, ugasanga atakaza amafaranga menshi ndetse n’umwanya ku buryo abihomberamo cyane.”

    Yavuze ko Ubwo rero usanga ayo azasabwa ngo akoreshe iyi serivisi ari macye cyane ugereranyije ni gihombo yahuraga nacyo kugirango abone serivisi za banki. Ikindi Kandi bizafasha abaturage mu kubona inguzanyo kuko bizatuma bakoresha cyane konti zabo cyane nkuko biri mubirebwa mu kwiga ubusabe bw’inguzanyo. “

    Dusabumuremyi Merchias, Umuyobozi wa CLECAM Ejoheza yasobanuye zimwe mu nyungu zizagera ku banyamuryango bazitabira gukoresha iyi serivisi y’ikoranabunga mu kubitsa no kubikuza ya “Push and Pull”.

    Ati “Abakiliya bagiye koroherwa mu kubona serivisi za banki, aho batazongera gukora urugendo bajya kubitsa no kubikuza, ahubwo bakajya bayohereza kuri telefoni yabo bakegera umu-agent wa sosiyete y’itumanaho ubegereye akababikuriza bitagoranye. Iyi serivisi ya Mobile Banking rero izabafasha kubona serivisi za bank bari mu rugo.”

    Yavuze ko imbogamizi zigihari ari abanyamuryango badafite telefoni cyangwa se batarandikisha nimero ya telefon bakoresha ku buryo babasha gukoresha iyi serivisi, anaboneraho kubashishikariza kuyitabira cyane ko ugeze ku kigo cy’imari cyose cya CLECAM, bamufasha kuyikoresha.

    Kuri ubu hamaze kubitswa no kubikuzwa amafaranga arenga miliyoni 125 Frw hifashishijwe iyi serivisi nshya. Kuva yahagera kandi, abanyamuryango bamaze kugera ku bihumbi 26 batangiye kuyikoresha, ni ukuvuga hafi 45% by’abakiliya bose ba CLECAM Ejoheza.

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza serivisi ya Push and Pull

    Aimable Nkuranga, Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse yashimye iyi serivisi nshya

    Gahonzire Esperance, umunyamuryango wa clecam ukoresha serivisi ya push and pull yavuze ko bigiye kuborohereza

    Mugabonake Bayingana Olivier yavuze ko batekereje gukora uyu mushinga wa serivisi z’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imari, nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga umuturage atakaza amafaranga menshi

    Ubuyobozi bwa IMSAR, umufatanyabikorwa wa CLECAM bwari buhagarariwe

    Dusabumuremyi Merchias, Umuyobozi wa CLECAM Ejo Heza

  • Polisi yerekanye abantu 12 barimo Jay Polly bafatiwe mu birori #rwanda #RwOT

    Aba bantu 12 barimo uyu muraperi wakanyujijeho mu Rwanda ubwo yigeze kugira abakunzi benshi kubera ibihangano bye, bafatiwe i Kibagabaga bari kunywa ibiyobyabwenge birimo n’urumogi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Polisi-yerekanye-abantu-12-barimo-Jay-Polly-bafatiwe-mu-birori

  • Kigali: Polisi yafashe umwe mu bakwirakwiza amavuta yo kwisiga atemewe #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda, ikorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge yafashe uwitwa Hakizimana Charles w'imyaka 33, yafashwe arimo kugenda akwirakwiza amavuta atemewe yo kwisiga azwi ku izina rya mukorogo, ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021 .

    Hakizimana yafashwe atwaye ayo mavuta kuri moto, afatirwa mu isoko rya Karama mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

    Hakizimana akimara gufatwa yavuze ko yari umukozi wahawe akazi ko kujya agemurira ayo mavuta abacuruzi batandukanye mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, akaba yayakuraga mu bubiko bwa sebuja yavuze ko yitwa Nkurikiyimana Juvenal bakunze kwita Gatoya utuye mu Murenge wa Kimisagara. 

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Senior Superintendent of Police(SSP) Jackline Urujeni yavuze ko Hakizimana yafatanwe amako agera kuri 11 y'amavuta yo kwisiga atemewe harimo ayitwa Carolight, Diproson, Mediven, White Max, Delmasol n'andi atandukanye.

    SSP Urujeni yavuze ko gufatwa kwa Hakizimana kwagizwemo uruhare n'abaturage biturutse ku bufatanye busanzwe  hagati ya Polisi y'u Rwanda n'abaturage mu kurwanya ibyaha.

    Yagize ati'Abaturage baduhaye amakuru ko hari umuntu ugenda ukwirakwiza  amavuta atemewe ahindura uruhu. Yafashwe afite igikapu kinini cyuzuyemo ayo mavuta atemewe mu Rwanda, yavuze ko ayahabwa n'umukoresha we witwa Nkurikiyimana Juvenal ngo akaba yaramuhaye akazi ko kujya ayamugereza ku bakiriya be bacururiza mu Mujyi wa Kigali.'

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge yakomeje avuga ko hakirimo gushakishwa uyu Nkurikiyimana, asaba abaturage gukomeza kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe. Yaburiye bamwe mu bacuruzi bagicuruza amavuta atemewe ko babicikaho kuko Polisi ifatanije n'izindi nzego batazahwema kugenzura abagicuruza ayo mavuta bakabihanirwa.

    Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: Umuti; ibintu bihumanya;  ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri;  ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/25/kigali-polisi-yafashe-umwe-mu-bakwirakwiza-amavuta-yo-kwisiga-atemewe/

  • Umunyarwandakazi Alyn Sano yasezerewe mu irushanwa mpuzamahanga rigeze mu mahina #rwanda #RwOT

    Uyu munyarwandakazi wari umaze iminsi asaba Abanyarwanda kumutora muri iri rushanwa rikomeye muri Africa, yasezerewe mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Mata 2021.

    Iki gikorwa cyabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, cyari kitabiriwe na benshi bari baje gushyigikira aba banyempano bo mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.

    Cya ikiciro cyo gushakisha abahanzi bane berekeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa 'The Voice Afrique’.

    Umunyarwandakazi Alyn Sano yari umwe mu bari bahatanye muri iri rushanwa nubwo bitamuhiriye ko abasha kuharenga.

    Mu cyiciro kibanziriza icya nyuma niho Alyn Sano yagarukiye, ntiyabashije gukomeza mu itsinda yari arimo nyuma yo kurushwa n’umusore ukomoka muri Togo witwa Foganne.

    JPEG - 96.8 ko
    Gyovanni ni we wakomeje

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyarwandakazi-Alyn-Sano-yasezerewe-mu-irushanwa-mpuzamahanga-rigeze-mu-mahina

  • Burundi: Perezida Ndayishimiye yasabye abasirikare guhora biteguye kwivuna umwanzi utari kure #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Evariste Ndayishimiye yatangije umwaka w'ishuri rya gisirikare mu Burundi, ISCAM.

    Perezida Ndayishimiye yahamagariye abasirikare bose kuba maso muri iyi minsi no kwitegura kurwanya umwanzi aho yaturuka hose.

    Ubwo butumwa bwagarutsweko kandi na Minisitiri w'ingabo n'umukuru w'ibiro bikuru bya gisirikare.

    Umukuru w'igihugu cy'u Burundi,Ndayishimiye Evariste yasabye igisirikare cye guhora kiri maso ndetse kigahora cyteguye kwivuna umwanzi umwanya uwo ari wo wose, kandi hatitawe aho aturutse.

    Ubwo yarimo gutangiza umwaka w'ishuri 2020/201 muri kaminuza ya gisirikare ISCAM, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko n'ubu umwanzi atari kure, abasaba kuba maso.

    Perezida Ndayishimiye, yibukije abakuri ingabo kwirinda abanyepolitike babashyiramo ibitekerezo bibi nkuko byabaye mu myaka ishize ubwo bamwe bashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu. Yabasabye kumva impanuro z'ababakuriye.

    Muri ibi birori, umukuru w'ibiro bikuru bya gisirikare Prime Niyongabo, yemereye umukuru w'igihugu gukomeza kumuyoboka, kandi ko agiye gukomeza kubishishikariza abasirikare ayoboye.

    Minisitiri w'ingabo, Alain Tribert Mutabazi, asaba ingabo kurikanura zikarinda imipaka y'igihugu.

    Muri ibyo birori byo gutangiza umwaka w'ishuri rya gisirikare no guha impamyabushobozi abarangije muri iyo kaminuza, abategetsi batandukanye bashimiye ingabo ko zarinze igihugu mu myaka itanu ishize banenga abo bise ko bahemutse bashatse gushyira igihugu mu kaga.

    Hari n'abasirikare bahawe ibihembo, barimo uyobora ISCAM, Colonel Gaspard Baratuza washimangiye ko basubije ibintu mu buryo, bakagarura n'abasirikare yemeje ko bari bataye umurongo mu gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2015.

    Ku rundi ruhande, Général Major Cyrille Ndayirukiye wari ufungiwe muri gereza ya Gitega kubera kugira uruhare mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza muri 2015 yapfuye. Yafatwaga nka kizigenza mu bahoze ari abasirikare ba FAB.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-perezida-ndayishimiye-yasabye-abasirikare-guhora-biteguye-kwivuna

  • Ndi umuzungu wabaye mayibobo mu buzima bubi|Papa yakundaga abagore cyane turamuta twigarukira mu Rwanda. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore ufite Papa we w'umuzungu na nyina w'umunyarwandakazi avuga ko yabayeho mu buzima bubi bwo kumuhanda ,aho yatoraguraga ibyuma akajya kugurisha kugirango afashe barumuna be.

    Manzi John ni umusore wavukiye muri Uganda ,aho yakuguriye kugeza agarutse mu Rwanda, nyuma yo gusiga se ubabyara kubera imyifatire ye igayitse nkuko abivuga.Manzi avuga ko Ise akomoka muri Pakistan naho nyina akaba umunyarwandakazi. Avuga ko Se yababareye umuntu mubi,ufite ingeso yo gukunda abagore cyane, ndetse no kumubuza amahirwe yo kwiga.Manzi yavuze ko yamaze imyaka igera muri 4 yose yaravuye mu ishuri.Muri iyo myaka yose yari abayeho nabi ,ari umwana wo kumuhanda(mayibobo).Avuga ko yatoraguraga ibyuma akajya kugurisha kugirango afashe barumuna be ,dore ko papa wabo yari yaramaze gushaka undi mugore.Yavuze ko nyuma baje gufata icyemezo biyizira mu Rwanda, ariko biyibye kuko ngo mu muco w'abanya Pakistan bigoye ko wabatwara abana be. Bageze mu Rwanda uyu musore avuga ko bamaze umwaka wose batiga ,hanyuma baza gutangira kwiga mumwaka wa 4 w'amashuri abanza ndetse abasha no kugenda amenya ururimi rw'ikinyarwanda neza ,kuri ubu ni umusore w'imyaka 25 y'amavuko .

     

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ndi-umuzungu-wabaye-mayibobo-mu-buzima-bubipapa-yakundaga-abagore-cyane-turamuta-twigarukira-mu-rwanda/

  • Nana wo muri city maid yaba yakoze ubukwe?| Ukuri ku mafoto yasakajwe agaragaza Nana ari kumwe n'umugabo bikekwa ko bakoranye ubukwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo amafoto agaragaza Nana wo muri city maid yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga. Aya mafoto yabanje gusakazwa bwa mbere na Young Grace akaba n'inshuti ya hafi ya Nana.


    Young Grace akimara gushyira hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo agira ati ” ❤️ @saintenananadege 👌🏼  ” ibi bikaba byaranazamuye amarangamutima y'abafana benshi bakeka ko Nana yaba yakoze ubukwe mu ibanga agasezerana n'umugabo w'umwarabu.

    Amakuru agera kuri YEGOB nuko Nana atigeze akorana ubukwe n'uyu mugabo w'umwarabu ahubwo ko ari filime bari barimo gukora ndetse akaba ari n'imwe mu mpamvu yatumye Nana ajya mu mujyi wa Dubai ari naho aya mashusho y'iyi filime arimo gutunganyirizwa.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nana-wo-muri-city-maid-yaba-yakoze-ubukwe-ukuri-ku-mafoto-yasakajwe-agaragaza-nana-ari-kumwe-numugabo-bikekwa-ko-bakoranye-ubukwe/

  • Josh Ishimwe yakoze mu nganzo ahumuriza abantu bacitse intege bitewe no gutinda kw’ibyo basezeranijwe n’Imana-VIDEO #rwanda #RwOT

    Joshua Ishimwe [Josh Ishimwe] uhimbaza Imana mu njyana Gakondo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amasezerano’ ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu bacitse intege bitewe no gutinda kubona ibyo basezeranyijwe n’Imana, abibutsa ko Imana idashobora kubeshya ndetse ko Isi niba izavaho, Ijuru rikavaho, uwizera azabona ibyo yasezeranijwe.

    Indirimbo ye ya mbere yise ‘Yesu ndagukunda’ yagize hanze mu mpera za 2020, yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika. Ubu arakataje mu muziki mu njyana Gakondo. Asobanura impamvu yahisemo gukora injyana Gakondo, Josh Ishimwe yabwiye InyaRwanda.com ko yabitewe n’uko akunda ibintu bishingiye ku muco nyarwanda.

    Yagize ati “Impamvu nahisemo gukora gakondo icya mbere ni uko nkunda iby’iwacu bishingiye ku muco wacu, ni yo mpamvu nifuje gusangiza abandi ibyo mfite mbinyujije mu njyana y’umuco wacu duhuriyeho twisangamo nk’abanyarwanda (Gakondo)”.

    Ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya ‘Amasezerano’, Josh Ishimwe mu butumwa yasangije abakunzi be, yagize ati “Amenya neza y’uko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza. (Abaroma 4:21). Nejejwe no kubatura iyi ndirimbo ‘Amasezerano’ ibyo Imana yaduseranyije izabisohoza. Urayisanga kuri YouTube channel yanjye ukoresheje link iri hano”.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com dukesha iyi nkuru, Josh Ishimwe yavuze ko yakoze iyi ndirimbo ye nshya ‘Amasezerano’ mu rwego rwo gukomeza abagitegereje amasezerano bahawe n’Imana. Ati “Nayikoze ngira ngo nongere nkomeze abantu baba baracitse intege bitewe no gutinda kw’ibyo basezeranijwe n’Imana bakomeze bizere ntakubaza bizasohora. Abaroma 4:21 amenya neza y’uko ibyo yasezeranije ibasha no kubisohoza Amen”.

    Iyi ndirimbo ye nshya irimo aya magambo “Amasezerano yose uko Imana iyatanga, yakomejwe n’amaraso y’Umwami wacu Yesu. Isi niba izavaho, Ijuru rikavaho, uwizera azabona ayo masezerano. Jya ukora nka Aburahamu, wubure amaso yawe, bara inyenyeri wizere amasezerano ye. Mu mwijima wo mu nzira, twizere Imana yacu hasigaye umwanya muto, izuba rikarasa”.

    Josh Ishimwe yashyize hanze indirimbo yise Amasezerano

    REBA HANO INDIRIMBO ‘AMASEZERANO’ YA JOSH ISHIMWE

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Josh-Ishimwe-yakoze-mu-nganzo-ahumuriza-abantu-bacitse-intege-bitewe-no-gutinda.html

  • Wa mukobwa w'umuraperi w'i Kirehe ahuye na Riderman umuriro uratse| Yibagiwe ko yagize ibyago| Akanyamuneza kamurenze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Addy-B yahuye na Riderman nyuma y'igihe kirekire amushaka. Nkuko yabitangaje nu kiganiro yagiranye na THE CHOICE LIVE yavuze ko akunda Riderman kuva kera ndetse yagaragaje xyane ki yishimiye kuba yahuye na Riderman.

    Muri iki kiganiro kandi Riderman yari ahari ndetse Addy-B yanamuririmbiye indirimbo yamuhimbiye maze ibyishimo biramusaga. Riderman yavuze ko yishimye cyane guhura na Addy-B nyuma y'iminsi mike ishize abona amashusho ye atandukanye avuga ko amufana gusa bari batarahura. Yashimishijwe cyane n'indirimbo Addy-B yamuhimbiye maze avuga ko hari ubufasha yamwemereye azamuha ku minsi iri imbere.

    Addy-B wari wasazwe n'akanyamuneza yavuze ko nubwo yagize ibyago byo gupfusha Nyirarume yishimiye guhura na Riderman nyuma y'igihe kinini abitegereje.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-wumuraperi-wi-kirehe-ahuye-na-riderman-umuriro-uratse-yibagiwe-ko-yagize-ibyago-akanyamuneza-kamurenze/

  • Niba ukunda kugira isereri bya hato na hato ihutire kujya kwa muganga bwihuse kuko ubuzima bwawe buri mu kaga||menya impamvu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kugira isereri ,ikizungera cyangwa muzunga ntibiterwa gusa n'ubushyuhe cyangwa umunaniro ahubwo bishobora kuba ikimenyetso cyubundi burwayi bukomeye ufite mu mubiri.Niwibonaho ikizungera kiza buri gihe ndetse utazi impamvu ,inama twakugira ni ukigana muganga akagufasha.

    1.Indwara z'umutima

    Indwara zitandukanye zibasira umutima; nko kudatera bisanzwe k'umutima cg gutera umutima uhagarara, bishobora gutera ikizungera. Impamvu ibitera ni uko ubwonko buba butabona amaraso ahagije.

    2.Guhumeka insigane

    Imwe mu mpamvu za mbere zitera ikizungera harimo guhumeka insigane. Guhumeka insigane no guhumeka cyane birenze ibisanzwe, bituma agace k'ubwonko gashinzwe kuringaniza umubiri no kukwereka ibyerekezo bitandukanye, katabasha gusobanukirwa uburyo uhagaze, ndetse ukaba wakumva ugiye kwikubita hasi. Abarwayi b'iyi ndwara yo guhumeka insigane, ikizungera gikunze kubabaho kenshi bitewe n'uko bameze; niba bicaye, baryamye cg se bahagaze.

    3.Gutakaza amaraso cyane

    Gutakaza cyane uturemangingo dutukura tw'amaraso cg hemoglobin bishobora kugutera kumva ibintu byose impande zawe bizunguruka. Niba ufite ikibazo cy'amaraso macye, ibi akenshi bikubaho nka nyuma yo gukora imyitozo ngorora mubiri cg undi murimo usaba imbaraga.

    4.Indwara ya hypothyroidism

    Iyi ndwara itera cyane ikizungera. Mu gihe uri kugenda ntumenye neza kugenzura intambwe zawe cg ukaba wakumva wenda kwikubita hasi.

    5.Indwara z'ibisazi

    Indwara zibasira ubwonko hafi ya zose zishobora gutera ikibazo cyo kuzungera. Impamvu ni uko ubwonko ari bwo bumenya niba ugenda neza, ukabasha no kumenya niba uhagaze, wicaye cg uri kugenda.

    6.Imiti imwe n'imwe uri gufata

    Imiti imwe n'imwe ishobora kugutera kuzungerwa mu gihe uri kuyifata cg se nyuma yo kuyifata. Mu gihe ugiya gufata umuti ni ngombwa kubaza farumasiye cg muganga wawe nib anta bibazo bikomeye uwo muti ushobora kugutera.

    7.Umuvuduko muke w'amaraso

    Abarwayi b'umuvuduko muke w'amaraso bakunze kuzungera, iyo umuvuduko w'amaraso utangiye kugenda gacye ugereranyije n'ibisanzwe. Ibi kandi bishobora kubaho mu gihe wari wicaye, ugahita uhaguruka gutyo, ushobora guhita wumva isereri. Ibi biterwa nuko umuvuduko w'amaraso uhita ugabanuka iyo umurwayi wa hypotension ahagurutse.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/niba-ukunda-kugira-isereri-bya-hato-na-hato-ihutire-kujya-kwa-muganga-bwihuse-kuko-ubuzima-bwawe-buri-mu-kagamenya-impamvu/