Category: Uncategorized

  • Perezida Ndayishimiye w'u Burundi yibukije Igisirikre kuba maso, ko umwanzi atari kure #rwanda #RwOT

    Evariste Ndayishimiye, Perezida w'u Burundi ubwo yatangizaga umwaka w'ishuri ry'Igisirikare-ISCAM kuri uyu wa Gatanu ushize, yahamagariye abasirikare bose kuba maso muri iyi minsi no kwitegura kurwanya umwanzi aho yava hose.  Yababwiye ko umwanzi atari kure.

    Perezida Ndayishimiye, nk'umukuru w'Igihugu asanga Igisirikare gikwiye guhora cyiteguye kurwanya umwanzi umwanya uwo ariwo wose ntaho kibogamiye. Igihe yarimo atangiza umwaka w'ishuri 2020-2021, muri Kaminuza ya Gisirikare ISCAM, Perezida Ndayishimiye yongeyeho ko n''ubu umwanzi atari kure', asaba kuba maso.

    Umukuru w'Igihugu, yibukije Igisirikare ko gikwiye kwirinda abanyepolitiki babata mu bibazo nk'uko byabaye mu bihe byashize mu gushaka gufata ubutegetsi ku ngufu. Yabasabye kumvira inama n'impanuro z'abakuru.

    Muri ibyo birori, Umukuru w'Ibiro bikuru bya Gisirikare, Prime Niyongabo yemereye umukuru w'Igihugu guhora amuyobora, kandi ko agiye guhora abishishikariza abasirikare ayoboye.

    Minisitiri w'ingabo, Alain Tribert Mutabazi yasabye ingabo kuba maso bagakingira imbibe z'Igihugu. Muri ibi birori byo gutangiza umwaka w'ishuri rya Gisirikare no guha impamyabushobozi abarangije muri iyo Kaminuza, abatagetsi batandukanye bashimiye ingabo ko zirinze igihugu mu myaka itanu ishize, aho hari abo bise ko bahemutse bashatse guta Igihugu mu makuba.

    Mu kwizihiza ibi birori, hari abasirikare bahawe amashimwe cyangwa se ibihembo, barimo umuyobozi wa ISCAM Colonel Gaspard Baratuza, aho yashimiwe ko basubije ibintu mu buryo, bakagarura n'abasirikare yemeje ko bari bataye umurongo mu gushaka guhirikka inzego mu mwaka wa 2015.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/perezida-ndayishimiye-wu-burundi-yibukije-igisirikre-kuba-maso-ko-umwanzi-atari-kure/

  • Abantu 12 barimo Umuraperi Jay Polly bafatiwe mu birori banywa ibiyobyabwenge (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu rugo rwa Jay Polly i Kibagabaga ku wa Gatanu w'iki cyumweru, aho basanzwe bari mu birori mu gihe bitemewe muri iki gihe mu kwirinda Coronavirus.

    Mu muhango wo kwereka itangazamakuru aba bantu wabereye ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali kiri i Remera, Polisi yavuze ko aho bafatiwe i Kibagabaga ngo basanganywe n'ibiyobyabwenge birimo urumogi n'imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka “Puturi”.

    Mu bafashwe harimo na muganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.

    Uyu muganga ari mu itsinda ryabonye bwa mbere umurwayi wa Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.

    Ati 'Ndi umuntu wagize uruhare cyane mu kurwanya Coronavirus mu gihugu. Ni ibintu nsobanukiwe cyane nk'umuntu wagize uruhare mu kugenza COVID-19 mbere y'uko iza ndetse ni nanjye wakiriye umurwayi wayo wa mbere. Ingaruka zayo ndazizi ku buryo kwica amabwiriza yayo nkana atari ikintu nakwishimira gusa habaho guteshuka. Ndasaba Abanyarwanda bose imbabazi.'

    Umuraperi Jay Polly yasobanuye ko ibyabaye we nta ruhare yabigizemo kuko yari yagiye muri gahunda ze z'umuziki.

    Ati 'Impamvu ndi hano ni ukwangiza amabwiriza ya COVID-19. Twari mu rugo iwanjye ku wa Gatanu. Uwitwa Dogiteri Rodrigue ni we wampamagaye ambwira ko bashaka ko dukorana kuko bafite imirima minini ko bashakaga kwagura ibintu byabo bikagera no mu Rwanda bashakaga ko tugirana amasezerano. Byari mu rwego rwo kuduhuza ngo dutangire gukorana.'

    “Baje mu rugo ari Abanyamerika babiri n'Umutanzaniya umwe baje kumpamagara turahura baza mu rugo basanga ndi kumwe na murumuna wanjye n'undi muntu umwe. Twaravuganye, njya kuri studio ngarutse ndahabasanga mpita njya kuryama kuko nari naniwe mu kubyuka nsanga polisi irahari hari n'abantu benshi ntazi uko bahageze.''

    Jay Polly yavuze ko ibijyanye n'urumogi, impapuro z'uko bipimishije Coronavirus na puturi abyumva gutyo ariko nta makuru abifiteho.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.

    Ubwo itsinda ririmo Jay Polly ryajyaga kwerekwa itangazamakuru

    Umuraperi Jay Polly ubwo yari imbere y’abanyamakuru

    Abantu 12 bafatiwe mu rugo kwa Jay Polly

    Jay Polly yemeye icyaha ndetse agisabira imbabazi

    Maniriho Rodrigue usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya Kibagabaga yafatanywe ibipapuro bigaragaza ko abantu bapimwe Covid-19 nyamara ari ibihimbano

    Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, yongeye gusaba abantu kwirinda kugwa mu makosa yo kwica amabwiriza ya Covid-19 kuko hari n’igihe biba bihetse ibindi byaha

    Uyu mwana w’umukobwa yari yaturutse mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi ahugarijwe n’ubwandu muri iyi minsi

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-12-barimo-umuraperi-jay-polly-bafatiwe-mu-birori-banywa-ibiyobyabwenge

  • Gasabo: Abitegura gukora ikizamini cya Leta baraye ku biro by'umurenge bategereje gufotorwa – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo ku biro by'umurenge wa Kinyinya haraye abanyeshuri batandukanye bari baje ngo bafotorwe amafoto azashyirwa ku ndangamuntu zabo.

    Ni abanyeshuri bari baturutse mu mirenge itandukanye, baba benshi kurusha ababahaga serivisi.

    Ibi bije nyuma y'aho hasohokeye amabwiriza y'uko buri munyeshuri wese uzakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye asabwa kugira indangamuntu.

    Umunyeshuri umwe mu baganiriye na Tv1 yagize ati ' Turi benshi cyane twaraye ku murenge bukeye batuzana hano ku kigo cy'amashuri cya Kagugu, twaraye duhagaze.'

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred yemereye IGIHE ko ibi byabaye ariko byatewe n'uko abanyeshuri bashaka kwifotoza baje ari benshi kandi ubaha iyo serivisi ari umwe.

    Ati ' Urebye ni abana baza bashaka kwifotoza noneho bakarara amajoro bagenda kuko iyo bamenye ko icyo gikorwa kizaba barara amajoro bagenda,Gatsata baraza Nduba baraza Bumbogo baraza na Jabana baraza bose kugira ngo barebe ko bahagera mbere.'

    Kubera ubwinshi bw'abo banyeshuri, byabaye ngombwa ko bamwe basabwa gusubira mu mirenge baturukamo bagategereza igihe bazaza kubafotora.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko basabye ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Indangamuntu kubaha abandi bakozi bane babafasha muri iki gikorwa.

    Ati 'Ntabwo ari uko bisanzwe bimeze, muri iki cyumweru ni abana b'abanyeshuri bagejeje imyaka. Twatunguwe no kubona baje ari benshi ariko twasabye NIDA ko baduha abakozi babo bane baza gufasha umurenge kuko umurenge uba ufite umukozi umwe ubishinzwe.'

    Bivugwa ko abanyeshuri bagera kuri 400 aribo bari baje ku murenge wa Kinyinya kwifotoza.

    Aba banyeshuri baturutse mu mirenge itandukanye igize Gasabo bashaka amafoto yo gukoresha ku ndangamuntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gasabo-abitegura-gukora-ikizamini-cya-leta-baraye-ku-biro-by-umurenge

  • Abahanzi Davis D na Kevin Kade bafunzwe bakekwaho gusambanya umwana #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bari mu bakunzwe cyane muri iyi minsi mu Rwanda, batawe muri yombi mu bihe bitandukanye, bakaba bafunganywe n’undi ukora akazi ko gufotora witwa Habimana Thierry.

    Batawe muri yombi mu matariki ya 21 n’iya 24 Mata 2021, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

    Ibi byaha bakurikiranyweho babikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye 18-19 Mata 202, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry avuga ko uru rwego rwahagurukiye ibyaha nk’ibi bikomeje kwangiza u Rwanda rw’ejo.

    Mu butumwa RIB itanga Dr Murangira yagize ati 'RIB ntizihanganira umuntu wese uzasambanya umwana, kandi abantu bamenye kandi bibuke ko uwo amategeko yita umwana ari umuntu wese utarageza imyaka 18 y’amavuko.'

    Ingingo y’ 133 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, riteganya ko uhamwe n’iki cyaha ashobora guhanishwa igihano cy’ Igifungo kitari munsi y’Imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Bamwe mu bakunze gushyikira ibi bikorwa bibi, bavuga ko abakobwa bo muri iki gihe bikururira abasore cyangwa abagabo kandi ko baba bafite igihagararo ku buryo badapfa kumenya ko batujuje imyaka y’ubukure.

    Dr Murangira yagize 'Ubukure ntibureberwa mu gihagararo cyangwa ikimero. Nta rwitwazo rwagombye kubaho, igihe cyose umwana atarageza imyaka 18 amategeko azakomeza kumurengera. Dufatanye twese kurinda umwana gusambanywa.'

    RIB iratangaza ko aba bose baba abakekwaho kiriya cyaha ndetse n’uwo bakekwaho kugikorera bajyanywe ku kigo cy’Igihugu gishinzwe gusuzuma ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo harebwe niba baramusambanyije koko.

    Ibi byaha byo gusambanya abana biri mu byo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahagurukiye ndetse rukaba rusaba buri wese gutanga amakuru y’ababikora bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Abahanzi-Davis-D-na-Kevin-Kade-bafunzwe-bakekwaho-gusambanya-umwana

  • Nyuma ya Muhire Kevin na Luvumbu, Rayon Sports igiye gusinyisha undi rutahizamu #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Gabon, Junior Bayanho-Aubyang ari mu Rwanda aho yaje gusinyira ikipe ya Rayon Sports.

    Uyu rutahizamu wakiniraga ikipe ya Bouenguidi Sports y’iwabo muri Gabon, yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo hashize ndetse byari byitezwe ko arara asinye ariko ntibyakunda kuko ngo hari umuntu ategereje.

    Uyu rutahizamu akaba aje mu Rwanda nyuma yo kuvugwa mu makipe atandukanye nka Djoliba AC yo muri Mali na Raja Cassablanca yo muri Maroc.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu nibwo Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri ari bo Muhire Kevin na Héritier Luvumbu ukomoka muri DR Congo.

    Junior Bayanho-Aubyang ari mu Rwanda kurangizanya na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-ya-muhire-kevin-na-luvumbu-rayon-sports-igiye-gusinyisha-undi-rutahizamu

  • Umugabo yatawe muri yombi ashinjwa kwanduza Covid_19 abantu 22 #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 40 yatawe muri yombi muri Espagne acyekwaho gusagarira nyuma yuko bivuzwe ko yanduje Covid-19 abantu 22, amakuru dukura kuri BBC dukesha iyi nkuru avuga ko yakomeje kujya ku kazi no mu nzu y'imyitozo ngororangingo (gym) nubwo yakororaga kandi ahinda umuriro urenga dogere 40 (40C).

    Bivugwa ko yagendagenze n'amaguru imbere aho akorera ku kirwa cya Majorca, agakuramo agapfukamunwa ke agakorora ari na ko abwira abo bakorana ko agiye kubanduza.Abantu batanu bakorana na we n'abandi bantu batatu bahuriye muri 'gym', nyuma baje gusangwamo coronavirus.

    Abandi bantu 14 — bo mu muryango w'abanduye — na bo babasanzemo Covid-19, barimo batatu bafite umwaka umwe w'amavuko. Mu itangazo yasohoye ku wa gatandatu, polisi ya Espagne yavuze ko uwo mugabo yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso, ariko yanga kujya mu rugo avuye ku kazi mu mujyi wa Manacor.

    Umugoroba umwe yipimishije coronavirus mu buryo buzwi nka PCR, ariko ajya ku kazi no muri 'gym' ku munsi wakurikiyeho agitegereje kubona ibisubizo byo kwa muganga.

    Abo bakorana bamusabye kujya mu rugo, ariko arabyanga, nkuko polisi yabivuze. Nuko akajya akuramo agapfukamunwa ke, agakorora agira ati: 'Mwese ngiye kubanduza coronavirus'.

    Ubwo ibisubizo bye byabonekaga bigaragaza ko yanduye coronavirus, abo bakorana 'bahiye ubwoba', nkuko polisi ibivuga. Kuva mu mpera y'ukwezi kwa mbere, iyi polisi ya Espagne yari irimo ikora iperereza kuri ibyo birego. Polisi yavuze ko nta muntu n'umwe muri abo warembye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/25/umugabo-yatawe-muri-yombi-ashinjwa-kwanduza-covid_19-abantu-22/

  • Abantu 12 barimo Umuraperi Jay Polly bafatiwe mu birori banywa ibiyobyabwenge –

    Aba bantu bafatiwe mu rugo rwa Jay Polly i Kibagabaga ku wa Gatanu w’iki cyumweru, aho basanzwe bari mu birori mu gihe bitemewe muri iki gihe mu kwirinda Coronavirus.

    Mu muhango wo kwereka itangazamakuru aba bantu wabereye ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali kiri i Remera, Polisi yavuze ko aho bafatiwe i Kibagabaga ngo basanganywe n’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka “Puturi”.

    Mu bafashwe harimo na muganga watanze icyangombwa mpimbano cyerekana ko umwe muri bo yipimishije Coronavirus ndetse akaba ntayo afite.

    Uyu muganga ari mu itsinda ryabonye bwa mbere umurwayi wa Coronavirus mu Rwanda muri Werurwe umwaka ushize.

    Yavuze ko yicuza kuba yaguye mu makosa akomeye kuko “Nakoze ibishoboka byose ngo ndwanye COVID-19 none mbabajwe ko nisanze mu cyaha nk’iki.’’

    Umuraperi Jay Polly yasobanuye ko ibyabaye we nta ruhare yabigizemo kuko yari yagiye muri gahunda ze z’umuziki.

    Yagize ati “Hari abantu bo muri Tanzania na Amerika bari baje kumpa ikiraka cyo kwamamaza. Twamaze kuvugana njya kuri studio nsize murumuna wanjye mu rugo, ngarutse nsanga abantu benshi ntazi mu rugo.’’

    Yavuze ko ibijyanye n’urumogi, impapuro z’uko bipimishije Coronavirus na puturi abyumva gutyo ariko nta makuru abifiteho.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza kwitararika ku ngamba zo kwirinda Coronavirus.

    Abantu 12 barimo Umuraperi Jay Polly bafatiwe mu birori banywa ibiyobyabwenge

    Aba bantu bose bafatiwe mu rugo kwa Jay Polly ruri i Kibagabaga

  • Gasabo: Abitegura gukora ikizamini cya Leta baraye ku biro by’umurenge bategereje gufotorwa –

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo ku biro by’umurenge wa Kinyinya haraye abanyeshuri batandukanye bari baje ngo bafotorwe amafoto azashyirwa ku ndangamuntu zabo.

    Ni abanyeshuri bari baturutse mu mirenge itandukanye, baba benshi kurusha ababahaga serivisi.

    Ibi bije nyuma y’aho hasohokeye amabwiriza y’uko buri munyeshuri wese uzakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye asabwa kugira indangamuntu.

    Umunyeshuri umwe mu baganiriye na Tv1 yagize ati “ Turi benshi cyane twaraye ku murenge bukeye batuzana hano ku kigo cy’amashuri cya Kagugu, twaraye duhagaze.”

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Nduwayezu Alfred yemereye IGIHE ko ibi byabaye ariko byatewe n’uko abanyeshuri bashaka kwifotoza baje ari benshi kandi ubaha iyo serivisi ari umwe.

    Ati “ Urebye ni abana baza bashaka kwifotoza noneho bakarara amajoro bagenda kuko iyo bamenye ko icyo gikorwa kizaba barara amajoro bagenda,Gatsata baraza Nduba baraza Bumbogo baraza na Jabana baraza bose kugira ngo barebe ko bahagera mbere.”

    Kubera ubwinshi bw’abo banyeshuri, byabaye ngombwa ko bamwe basabwa gusubira mu mirenge baturukamo bagategereza igihe bazaza kubafotora.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko basabye ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu kubaha abandi bakozi bane babafasha muri iki gikorwa.

    Ati “Ntabwo ari uko bisanzwe bimeze, muri iki cyumweru ni abana b’abanyeshuri bagejeje imyaka. Twatunguwe no kubona baje ari benshi ariko twasabye NIDA ko baduha abakozi babo bane baza gufasha umurenge kuko umurenge uba ufite umukozi umwe ubishinzwe.”

    Bivugwa ko abanyeshuri bagera kuri 400 aribo bari baje ku murenge wa Kinyinya kwifotoza.

    Aba banyeshuri baturutse mu mirenge itandukanye igize Gasabo bashaka amafoto yo gukoresha ku ndangamuntu

  • Breaking News: Umuraperi ukomeye mu Rwanda ari mu bantu 12 bafatiwe mu birori banafite ibiyobyabwenge birimo urumogi. #rwanda #RwOT

    Umuraperi Jay Polly yatawe muri yombi ari kumwe n'abandi bantu 11 aho bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse banafatanwa ibiyobyabwenge birimo urumogi.

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, Polisi y'u Rwanda yerekanye Jay Polly na bagenzi be aho yabasanze i Kibagabaga bari mu birori kandi bitemewe.

    Uretse kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 Polisi y'u Rwanda yatangaje ko banafatanywe ibiyobyabwenge birimo urumogi, n'imiti yongerera ingufu abagabo mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina izwi nka 'Puturi'.

    Aba bose bari bafite ibyangombwa byerekana ko bipimishije COVID-19 by'ibihimbano ndetse umuganga wabibahaye nawe yatawe muri yombi.

    Umuhanzi Jay Polly yatawe muri yombi

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/25/breaking-news-umuraperi-ukomeye-mu-rwanda-ari-mu-bantu-12-bafatiwe-mu-birori-banafite-ibiyobyabwenge-birimo-urumogi/

  • Burundi : Umwe mu Bajenerali bakoreye Coup d’État Nkurunziza igapfuba yapfiriye muri gereza #rwanda #RwOT

    Uyu wari umusirikare ukomeye mu Burundi, akaba ari n’umwe mu bigeze gukorera Coup d’État Perezida Pierre Nkurunziza muri 2015, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021 mu masaha y’umugoroba.

    Maj Gen. Cyrille Ndayirukiye yapfuye urupfu rutunguranye aho yari afungiye muri gereza, gusa urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa cyangwa Igisirikare cya kiriya gihugu ntibatangaje icyo yazize.

    Gen Ndayirukiye yari Minisitiri w’Ingabo ku butegetsi bwa Perezida Nkurunziza, ndetse afatwa nk’umuntu wa kabiri ukomeye mu bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwe akurikiye Gen Niyombare Godefroid.

    Mu 2016, urukiko rwakatiye Ndayirukiye igihano cyo gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi ubu akaba yari ari gukora iki gihano.

    Muri Gicurasi 2015 ubwo Pierre Nkurunziza wari Perezida w’u Burundi yari i Dar es Salaam muri Tanzania yagiye mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, ni bwo Gen Niyombare Godefroid yatangaje ko bamuhiritse ku butegetsi.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko iyo Coup d’État atari yo ndetse nyuma y’igihe gito, Perezida Pierre Nkurunziza yahise agaruka i Burundi yakirwa nka Perezida ndets akomeza kuyobora aza no gutsinda amatora muri manda ya gatatu ariko yaje kwitaba Imana hamaze gutorwa Perezida Evariste Ndayishimiye uyobora iki gihugu ubu.

    JPEG - 50.3 ko
    Gen Ndayirukiye uhagaze

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Burundi-Umwe-mu-Bajenerali-bakoreye-Coup-d-Etat-Nkurunziza-igapfuba-yapfiriye-muri-gereza