Category: Uncategorized

  • Kamonyi-Kayenzi: Umukozi wa Koperative COEMIKA yapfiriye mu kirombe cy'amabuye y'agaciro #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa 27 Mata 2021, ku i saa kumi n'imwe n'iminota 32, mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka CUBI, Umurenge wa Kayenzi, umwe mu bakozi ba Koperative COEMIKA y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yagwiriwe n'ikirombe ahita apfa.

    Amakuru mpamo agera ku intyoza.com, ahamya ko umukozi witwa Gumyumutima Jean Bosco w'imyaka 49 y'amavuko yagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro agahita yitaba Imana.

    Uyu Nyakwigendera, nkuko amakuru abivuga, yagwiriwe n'ikirombe cy'uwitwa Nshimiyimana Phocas ubarizwa muri Koperative COEMIKA. Ubuyobozi bw'iyi Koperative twagerageje kubuvugisha ngo bugire icyo buvuga kuri ibi byago ariko ntabwo bitabye terefone.

    Mandera Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayenzi, yemereye intyoza.com ko aya makuru ari ukuri, ko bayamenye bayabwiwe n'ubuyobozi bw'Akagari ka Cubi kaguyemo nyakwigendera.

    Aha kuri uyu musozi wa Cubi hakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni hamwe muho ikinyamakuru intyoza.com giherutse kujya gusura mu rwego rwo kureba iyubahirizwa ry'amategeko n'amabwiriza agenga ubucukuzi tugasanga hari byinshi bitagenda, twanashaka amakuru ku buyobozi bwa Koperative COEMIKA bukayimana, nyuma y'iminsi ibiri bakaduha ubutumwa bugufi ko n'ubundi umunyamakuru yagiyeyo atateguje.

    Soma hano inkuru bijyana:Kamonyi: Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri COEMIKA burangiza ibidukikije budasize ababukora

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kayenzi-umukozi-wa-koperative-coemika-yapfiriye-mu-kirombe-cyamabuye-yagaciro/

  • Uburasirazuba: Abo mu ngo zisaga 2363 bishimiye umuyoboro mushya wakemuye ikibazo cy'umuriro – #rwanda #RwOT

    Mu Turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana hari uduce dutandukanye twahuraga n'ibibazo by'umuriro muke bigatuma abahatuye batabasha gukoresha amashanyarazi bafite uko babyifuza.

    Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe (REG), ku nkunga y'u Bubiligi binyuze mu Muryango Nterankunga wa Enabel, yubatse imiyoboro mishya isimbura iyari isanzwe ku buryo ikibazo cy'umuriro muke ku ngo zigera ku 2363 ziherereye muri turiya turere ubu cyakemutse burundu.

    Umuyobozi w'Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana, Stephen Igooma, avuga ko imiyoboro mishya igenda ivugururwa kugira ngo abahabwa amashanyarazi bayabone afite imbaraga.

    Ati 'Hari aho usanga miyoboro yarubatswe kera, umubare w'abayifatiyeho warikubye inshuro nyinshi. Icyo gihe tuyongerera imbaraga, ndetse yaba iba itakijyanye n'igihe igasimbuzwa.'

    Avuga ko mu Karere ka Rwamagana, imiyoboro mishya yubatswe mu Mirenge ya Mwurire, Kigabiro na Muhazi. Uretse muri aka karere kandi, hari n'indi miyoboro mishya yubatswe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange ndetse no mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza.

    -  Abaturage bishimiye impinduka

    Abatuye mu duce twagiraga ibibazo by'umuriro muke, bavuga uyu muyoboro mushya wabikemuye kuko batari bakibasha kuwukoresha uko babyifuza.

    Mushayija Richard atuye mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana avuga ko impinduka zazanywe n'umuyoboro mushya ari nyinshi.

    Ati 'Mbere hari umuriro muke cyane, ku buryo n'imashini yogosha kugira ngo amenyo yayo azakate umusatsi ntabwo byabaga byoroshye, byabaga ari ukwinginga. Na nimugoroba iyo abantu bose babaga bacanye amatara, wasanga yaka gake azima buri kanya.''

    Yavuze ko hari icyuma gisya imyumbati hafi y'aho atuye, ngo iyo bacyatsaga nta kindi kintu yongeraga gucomeka ngo gikore.

    Ati 'Aho haziye uyu muyoboro mushya, ubu nta kibazo tugifite, umuriro urahagije rwose. Abari barabitse amafirigo ubu bongeye kuyakoresha, abafite amapasi batera imyenda, mbese impinduka ziragaragara. Natwe byatumye ibitekerezo byaguka kuko twumva ko igikoresho cyose twakenera mu kwihangira imirimo twagikoresha nta mbogamizi yo kubura umuriro.'

    Munyehigiro Alphonse na we utuye mu Murenge wa Mwulire yavuze ko uyu muyoboro wasimbuwe washoboraga no kubateza impanuka kuko amapoto yawo yari yoroshye.

    Yagize ati 'Umuyoboro twakoreshaga mbere wari ugizwe n'amapoto twari twariguriye, abaturage bishyize hamwe bishyiriraho amapoto. Yari yoroshye cyane ku buryo akenshi yagwaga mu muhanda no mu mirima bigatuma umuriro ubura kenshi ndetse bikaba byateza n'impanuka.'

    Ati 'Wasangaga umuriro ari muke ku buryo za cash power zabaga zikocagurika umuriro ugenda ugaruka. Ubu rero kuva aho batwubakiye umuyoboro mwiza, ubu nta kibazo tukigira umuriro urahari mwinshi nta gace kakiburamo umuriro. Ubu uwashaka gusudira, kubaza ndetse n'ibindi bikorwa bikenera yabikora nta mbogamizi, ndetse hari n'abarimo kwitegura kuzana ibyuma bisya amasaka n'ibigori.'

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry'ubukungu, Leta y'u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu ingo zisaga 60% mu Rwanda zamaze kugezwaho amashanyarazi.

    Munyehigiro Alphonse utuye mu Murenge wa Mwulire avuga ko uyu muyoboro wasimbuwe washoboraga no kubateza impanuka kuko amapoto yawo yari ashaje

    Mushayija Richard utuye mu Kagari ka Ntunga avuga ko impinduka zazanywe n'umuyoboro mushya ari nyinshi

    Imiyoboro mishya yubatswe igeza amashanyarazi ku ngo zirenga 2000

    Abatuye mu ngo zisaga 2363 mu Burasirazuba bishimiye umuyoboro mushya wakemuye ikibazo cy'umuriro cyari kimaze igihe kirekire kibabangamiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburasirazuba-abo-mu-ngo-zisaga-2363-bishimiye-umuyoboro-mushya-wakemuye

  • Batatu barimo umugore bafatiwe ku Gisozi bafite udupfunyika tw’urumogi turenga 2000 –

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, aho barimo bacururiza urumogi. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi.

    Abafashwe ni abasore babiri barimo uw’imyaka 18, ufite imyaka 20 n’umugore ufite imyaka 37.

    Uwavuganye na IGIHE yavuze ko yafatanywe udupfunyika tubiri agiye kudushakira umukiliya ariko atari azi ibyo aribyo.

    Ati “Nahuye n’uyu mugenzi wanjye afite biriya bipfunyika ariko ntazi ibyo aribyo, nari ngiye kumurangira ahantu maze kumuhuza n’uwo yarebaga bampaho udupfunyika tubiri, ndi kutwereka umumotari ngo andangire umukiliya bahita badufata, ariko sinsanzwe nducuruza.”

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yibukije abantu bose ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gikomeye kandi gihanwa n’amategeko.

    Ati “Uramutse ufashwe utunda, uhinga, ubika, cyangwa uhindura urumogi igihano ahabwa ni ugufungwa burundu. Ni ibihano bikomeye, ndabwira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko ibihano byakajijwe.”

    Yakebuye urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge bikomeye cyane icyitwa shisha ko uzafatwa agikoresha azakurikiranwa n’amategeko.

    Yakomeje ati “Urubyiruko usanga rukora ibirori rukazanamo shisha, iki nacyo ni ikiyobyabwenge gikomeye kimwe na mayirungi na Electronic cigarette. Ibi nabyo ubifatanywe ahabwa igihano cy’imyaka 25 muri gereza.’’

    “RIB ntizihanganira umuntu unywera shisha ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ibindi biyobyabwenge byose, uzafatwa azashyikirizwa ubutabera ubundi akatirwe urumukwiye.”

    Abafatanywe urumogi urukiko nirubahamya icyaha bazahanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 11, rivuga ko ukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge ahabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 Frw.

    RIB yerekanye abantu batatu barimo umugore bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi

  • Isuzuma ryerekanye ko bane mu bafatanywe na Jay Polly bafite urumogi mu maraso yabo –

    Jay Polly n’abandi 11 batawe muri yombi ku wa Gatanu, tariki 23 Mata 2021 berekwa itangazamakuru ku Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu, bashyikirijwe RIB nayo itangira kubakoraho iperereza.

    Mu gukusanya ibimenyetso, abatawe muri yombi barimo Jay Polly, murumuna we Iyamuremye Jean Clement, barafashwe boherezwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizifashishwa mu butabera.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry abajijwe icyakurikiyeho nyuma yo gushyikirizwa RIB, yagize ati “Uko ari 12 bamaze gushyikirizwa RIB, iperereza ryaratangiye, bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo byagaragaje ko abagera kuri bane byagaragaye ko bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.”

    Mu batawe muri yombi harimo kandi umuganga witwa Maniriho Rodrigue ushinzwe kurwanya indwara z’ibiza mu Bitaro bya Kibagabaga, ukekwaho guhimba inyandiko itari iy’ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID 19, kandi atari byo.

    Maniriho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no kwakira indonke.

    Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3-5 Frw.

    Uyu muganga ahamijwe icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke yahanishwa ingingo ya kane iteganya ko igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko itarenze 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko zitarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Jay Polly na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, babihamijwe bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

    Mu butumwa bwayo RIB yibutsa abaturarwanda ko ifatanyije n’izindi nzego itazihanganira abantu bose bishora mu biyobyabwenge, ababicuruza cyangwa ababinywa.

    Dr Murangira yakomeje ati “Ibihano byarakajijwe cyane aho urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gutunda, kubika, guhinga, ahabwa igihano cya burundu.’’

    Urumogi rugaragara mu mubiri y’umuntu warunyoye mu gihe gito amaze kurunywa kugeza mu minsi igera 90.

    Ati “U Rwanda rufite laboratwari ishobora gupima ingano y’ibiyobyabwenge biri mu maraso n’ibyo umuntu yanyoye mu minsi 90 ishize. Tubyirinde tubirinde n’abandi.’’

    Dr Murangira avuga ko abakeka ko bashobora kunywa urumogi ntibafatwe, bibeshya kuko igihe kizagera bagatabwa muri yombi.

    Isuzuma ryerekanye ko abantu bane mu bafatanywe na Jay Polly bafite urumogi mu maraso yabo

  • Umukunzi w'umuhanzi Yves Kana yakorewe ibirori bya Bridal Shower. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho mu mpera z'umwaka ushize basezeranye imbere y'amategeko, umukunzi w'umuhanzi Yves Kana wo mu itsinda rya Trezzor yakoreww ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.

    Mugabekazi Diane yakorewe 'Bridal Shower' mu mpera z'iki Cyumweru n'inshuti ze, abavandimwe be n'abandi biteguye kumushyigikira mu rugendo rushya rw'ubuzima agiye gutangira.

    Uyu mukobwa azakora ubukwe n'umuhanzi Yves Kana Trezzor tariki 01 Gicurasi 2021. Kuri invitation itumira, bavuga ko bishimiye kuzasangira na buri wese umunezero w'ubukwe bwabo.

    Tariki 19 Ukuboza 2020, Yves Kana nibwo yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi Diane.Yves Kana Trezzor agiye kurushinga na Diane nyuma y'uko mu myaka ibiri ishize amukoreye indirimbo yise 'Njyewe Nawe' yo kumushimira urukundo amukunda.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukunzi-wumuhanzi-yves-kana-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower/

  • Icyizere ku gutangira vuba k'urubanza rwa Kabuga; Mpiranya na Kayishema bakomeje guhigishwa uruhindu – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Mata 2021, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

    Dr Serge Brammertz ari mu ruzinduko rw'iminsi itanu mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w'Abibumbye kabiri mu mwaka.

    Asobanura aho dosiye ya Kabuga igeze, Dr Serge Brammertz yavuze ko hari itsinda bakorana ryaje mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize rikorana n'Ubushinjacyaha Bukuru mu gushakisha amakuru y'inyongera ahakorewe icyaha, azifashishwa mu gushinja Kabuga Félicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze ko intambwe imaze guterwa mu gukusanya ayo makuru ishimishije. Ati 'Twatanze inyandiko y'ibirego ivuguruye ku itariki 15 Mutarama, kuko twashakaga kwerekana ingero nyinshi zemeza ibyaha Kabuga aregwa, kandi ibirego byemewe n'umucamanza uzaburanisha urubanza rwe.”

    'Ubu turi gutegura ibijyanye n'inyandiko ntegurarubanza ku buryo mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere umucamanza mukuru azatubwira itariki impande zombi zizatangira inyandiko ntegurarubanza maze nyuma dutegereze ko atubwira itariki nyir'izina urubanza ruzatangirira n'aho ruzabera.'

    Dr Serge yavuze kandi ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufata no kuzana abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko bamwe bamaze kumenya aho baherereye.

    Ati 'Mpiranya Protais ni umwe mu bantu turi gushakisha bikomeye, kubera ko dosiye ye ni imwe muri eshatu z'ingenzi zagombaga kuburanishwa, zirimo iya Kabuga na Bizimana.'

    Yakomeje agira ati 'Mu gihe cyashize nabwo kandi navuze kuri Kayishema Fulgence, aho navuze ko dufite amakuru ahagije y'aho aherereye. Mbwira Akanama k'Umutekano [ka Loni] ko ntumva impamvu hari igihugu cyacumbikira abantu nka Kayishema kikabafasha gutoroka ubutabera.'

    Mpiranya Protais ni umugabo w'imyaka 61 wahoze ari Umuyobozi w'Ingabo zarindaga Perezida Juvénal Habyarimana akaba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kayishema Fulgence we yahoze ari Umugenzacyaha w'Igipolisi mu yahoze ari Komini Kivumu ya Kibuye, ashinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gutanga amabwiriza y'ubwicanyi bwakorewe i Nyange mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hari icyizere ko abantu bose bagize uruhare muri Jenoside bakihishahisha hirya no hino bazagezwa mu Rwanda bakaryozwa ibyo bakoze.

    Ati 'Nta rimwe tuzigera duhagarika kubakurikirana, tuzakomeza kubakurikirana aho bari hose, tuzakomeza gukorana n'ibihugu cyangwa se abandi bose bashobora kudufasha mu gushakisha amakuru y'abo bose bagiye bahunga ubutabera.'

    Uruzinduko rwa Dr Serge Brammertz ruba buri mezi atatu, aho agirana ibiganiro n'inzego zitandukanye ku cyakorwa kugira ngo abantu basize bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwe n'ubutabera.

    Dr Serge Brammertz yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Kayishema, Mpiranya n’abandi batorotse ubutabera bafatwe baryozwe ibyo bakoze

    Umushinjacyaha Mukuru yemeje ko batazarambirwa gukurikirana abahunze ubutabera

    Amafoto: The New Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyizere-ku-gutangira-vuba-k-urubanza-rwa-kabuga-mpiranya-na-kayishema-bakomeje

  • Uburasirazuba: Abo mu ngo zisaga 2363 bishimiye umuyoboro mushya wakemuye ikibazo cy’umuriro –

    Mu Turere twa Ngoma, Kayonza na Rwamagana hari uduce dutandukanye twahuraga n’ibibazo by’umuriro muke bigatuma abahatuye batabasha gukoresha amashanyarazi bafite uko babyifuza.

    Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe (REG), ku nkunga y’u Bubiligi binyuze mu Muryango Nterankunga wa Enabel, yubatse imiyoboro mishya isimbura iyari isanzwe ku buryo ikibazo cy’umuriro muke ku ngo zigera ku 2363 ziherereye muri turiya turere ubu cyakemutse burundu.

    Umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rwamagana, Stephen Igooma, avuga ko imiyoboro mishya igenda ivugururwa kugira ngo abahabwa amashanyarazi bayabone afite imbaraga.

    Ati “Hari aho usanga miyoboro yarubatswe kera, umubare w’abayifatiyeho warikubye inshuro nyinshi. Icyo gihe tuyongerera imbaraga, ndetse yaba iba itakijyanye n’igihe igasimbuzwa.”

    Avuga ko mu Karere ka Rwamagana, imiyoboro mishya yubatswe mu Mirenge ya Mwurire, Kigabiro na Muhazi. Uretse muri aka karere kandi, hari n’indi miyoboro mishya yubatswe mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange ndetse no mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Zaza.

    -  Abaturage bishimiye impinduka

    Abatuye mu duce twagiraga ibibazo by’umuriro muke, bavuga uyu muyoboro mushya wabikemuye kuko batari bakibasha kuwukoresha uko babyifuza.

    Mushayija Richard atuye mu Kagari ka Ntunga mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana avuga ko impinduka zazanywe n’umuyoboro mushya ari nyinshi.

    Ati “Mbere hari umuriro muke cyane, ku buryo n’imashini yogosha kugira ngo amenyo yayo azakate umusatsi ntabwo byabaga byoroshye, byabaga ari ukwinginga. Na nimugoroba iyo abantu bose babaga bacanye amatara, wasanga yaka gake azima buri kanya.’’

    Yavuze ko hari icyuma gisya imyumbati hafi y’aho atuye, ngo iyo bacyatsaga nta kindi kintu yongeraga gucomeka ngo gikore.

    Ati “Aho haziye uyu muyoboro mushya, ubu nta kibazo tugifite, umuriro urahagije rwose. Abari barabitse amafirigo ubu bongeye kuyakoresha, abafite amapasi batera imyenda, mbese impinduka ziragaragara. Natwe byatumye ibitekerezo byaguka kuko twumva ko igikoresho cyose twakenera mu kwihangira imirimo twagikoresha nta mbogamizi yo kubura umuriro.”

    Munyehigiro Alphonse na we utuye mu Murenge wa Mwulire yavuze ko uyu muyoboro wasimbuwe washoboraga no kubateza impanuka kuko amapoto yawo yari yoroshye.

    Yagize ati “Umuyoboro twakoreshaga mbere wari ugizwe n’amapoto twari twariguriye, abaturage bishyize hamwe bishyiriraho amapoto. Yari yoroshye cyane ku buryo akenshi yagwaga mu muhanda no mu mirima bigatuma umuriro ubura kenshi ndetse bikaba byateza n’impanuka.”

    Ati “Wasangaga umuriro ari muke ku buryo za cash power zabaga zikocagurika umuriro ugenda ugaruka. Ubu rero kuva aho batwubakiye umuyoboro mwiza, ubu nta kibazo tukigira umuriro urahari mwinshi nta gace kakiburamo umuriro. Ubu uwashaka gusudira, kubaza ndetse n’ibindi bikorwa bikenera yabikora nta mbogamizi, ndetse hari n’abarimo kwitegura kuzana ibyuma bisya amasaka n’ibigori.”

    Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko kugeza ubu ingo zisaga 60% mu Rwanda zamaze kugezwaho amashanyarazi.

    Munyehigiro Alphonse utuye mu Murenge wa Mwulire avuga ko uyu muyoboro wasimbuwe washoboraga no kubateza impanuka kuko amapoto yawo yari ashaje

    Mushayija Richard utuye mu Kagari ka Ntunga avuga ko impinduka zazanywe n’umuyoboro mushya ari nyinshi

    Imiyoboro mishya yubatswe igeza amashanyarazi ku ngo zirenga 2000

    Abatuye mu ngo zisaga 2363 mu Burasirazuba bishimiye umuyoboro mushya wakemuye ikibazo cy’umuriro cyari kimaze igihe kirekire kibabangamiye

  • Hibutswe abazize Jenoside biciwe muri ISAR, hanengwa abafatwaga nk’abahanga bishoye mu bwicanyi –

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mta 2021; uyu muhango wahuriranye no gushyingurwa mu cyubahiro imibiri 13 iherutse kuboneka aho yari yarajugunywe mu Murenge wa Rusatira.

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko tariki ya 26 n’iya 27 Mata 1994 ari bwo habaye ubwicanyi bukomeye hagamijwe gutsemba Abatutsi bakoraga muri ISAR n’abandi bari bahahungiye.

    Muri ISAR Jenoside yakozwe n’Interahamwe zifatanyije na bamwe mu bari abakozi b’icyo kigo.

    Dr Karangwa yavuze ko kuba abantu bafatwaga nk’abahanga n’abashakashatsi muri ISAR barishoye muri Jenoside bica Abatutsi babahungiyeho bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarateguwe.

    Ati “Ubukana bwa Jenoside bwari bwarageze ku gipimo cy’aho n’umuntu ibyo yize abyibagirwa agafata umuhoro afite amashuri y’ikirenga ahambaye akajya kuri bariyeri; ni ibintu ubona ko byari bigayitse cyane.’’

    Yakomeje asobanura ko Jenoside imaze guhagarikwa, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo Itorero ry’Igihugu n’izindi zigamije gufasha abantu kutiga ibyo mu bitabo gusa, ahubwo bakagira ubumenyi bwagutse bubafasha gutekereza neza.

    Umwe mu barokotse Jenoside witwa Rwandekwe Innocent yavuze ko mu bashyinguwe mu cyubahiro harimo bane bo mu muryango we.

    Ati “Icyatumye tubamenya nyuma y’imyaka 26 bishwe ni imyambaro bari bambaye kuko tuyizi. Ari iy’umugabo, umugore we n’abana, iyo myambaro yose tuba tukiyizi kandi n’ubu iragaragara kandi aho bari bahungiye ni ho babiciye.”

    Mukamugema Vestine yavuze ko kuba babashije gushyingura ababo mu cyubahiro byabaruhuye ku mutima.

    Ati “Mu by’ukuri twaranezerewe tumaze kubabona kuko tubaheruka turi kumwe hano muri ISAR twahahungiye bo baza kwicwa. Biratunejeje kuba uyu munsi tubashyinguye, tukimara kubabona twararize imitima iraruhuka.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Siboyintore Theodate, yongeye gusaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Mu Kigo RAB i Rubona mu Karere ka Huye hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku 182. Hanze cy’icyo kigo i Songa naho hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga 43.280. Yose ni iy’Abatutsi bishwe muri Jenoside ubwo bari bahungiye muri ISAR no mu mirima yayo ndetse no mu ishyamba rihakikije.

    Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe mu ISAR, hanengwa abafatwaga nk’abahanga bishoye mu bwicanyi

    Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro bibaruhuye ku mutima

    Hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 13 iherutse kuboneka aho yari yarajugunywe mu Murenge wa Rusatira

    Hashyinguwe imibiri iheruka kuboneka nyuma y’imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe

    Bashyize indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside

    Hanze y’Ikigo RAB i Songa naho hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri isaga 43.280

    Mu Kigo RAB i Rubona mu Karere ka Huye hari urwibutso rwa Jenoside rushyinguyemo imibiri igera ku 182

    Muri RAB hari urukuta rwanditseho abari abakozi ba ISAR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick, yavuze ko kuba abantu bafatwaga nk’abahanga n’abashakashatsi muri ISAR barishoye muri Jenoside bica Abatutsi bigaragaza uburyo ari umugambi wari warateguwe

    [email protected]


  • Huye: Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanzwe n'amande basabwe – #rwanda #RwOT

    Bose hamwe bafashwe ahagana saa Sita z'ijoro, basanzwe mu cyumba kiri mu rugo rwa Vuguziga Christine w'imyaka 52, utuye mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango B.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

    Ati 'Tumaze kubafata twabajyanye ku murenge kugira ngo tubigishe. Nyuma yo kubigisha barahabwa ibihano bacibwe amande uko yashyizweho n'Inama Njyanama y'Akarere ka Huye.'

    Ibyo bihano birimo ko 'kwitabira amakoraniro abujijwe bihanishwa gutanga ibihumbi 200 Frw ku muntu watumiye abandi, mu gihe na bo basabwa gutanga ibihumbi 25 Frw.

    Usibye kuba bafashwe bakoze amakoraniro atemewe, bakoze n'ikosa ryo kurenza amasaha yo gutaha rihanishwa amande ya 5000 Frw ndetse n'iryo kudahana intera naryo rihanishwa gutanga 5000 Frw. Kuri ayo mande hariyongeraho ibihumbi 10 Frw byo kwipimisha Covid-19.

    Vuguziga yabwiye IGIHE ko yari yatumiye abanyamasengesho ngo baze gusengera umwana we wafashwe n'amadayimoni.

    Yakomeje avuga ko agize amahirwe akababarirwa, atazongera gusubiramo iryo kosa, ati 'Bambabariye ntabwo nazongera kurenga ku mabwiriza rwose, ahubwo nzajya nshishikariza n'abandi kuyubahiriza.'

    Umwe mu baturage bafatiwe muri urwo rugo bagiye gusenga, yavuze ko basanzwe basengera abantu batewe n'amadayimoni bagakira.

    Ati 'Dusanzwe dukora uwo murimo tugasengera abantu bafashwe n'amadayimoni bagakira, ndetse n'uwo mwana twari tumaze kumusengera yorohewe. Ikosa ryabaye ni uko twahahuriye turi benshi.'

    Abafashwe bose nta dini ryihariye basengeramo ahubwo baturuka mu madini atandukanye.

    Abaturage bo mu Karere ka Huye bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-abafashwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-bakanzwe-n-amande