Category: Uncategorized

  • Abantu benshi batunguwe n'urukundo rw'aba bantu bafite ubumuga budasanzwe||bari barabuze abakunzi none Imana irabahuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bano bantu ubabonye wagirango barwaye inyonjo,gusa siko bimeze kuko bavuga ko byizanye ndetse batazi impamvu y'ubu bumuga budasanzwe bafite. Niyoyita Jean Baptiste na Mukapasika Patricie batuye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y'u Rwanda barakundana cyane ,ndetse bahamya ko abantu bari baranze kubabera abakunzi kugeza ubwo babonanye ku bw'amahirwe y'Imana batangira inzira y'urukundo rwa babiri.

    Ubu bumuga aba bantu bafite bavuga ko bwizanye ,ko bisanze babufite.Jean Baptiste avuga ko ababyeyi be bamubwiye ko cyera yigeze kurwara indwara ya mugiga, gusa kubera ibiza byariho icyo gihe ntiyabashije kuvuzwa neza akaba ariyo mpamvu  ishobora kuba intandaro y'ubu burwayi.

    Patricie we avuga ko ubu bumuga nawe atazi uko bwamufashe ariko ngo yabwiwe ko ubwo yavukaga atigeze yicara nk'abandi bana ahubwo bashatse uko bajya bamwicaza mukobo kubera urutirigongo rwe rwari ruhetamye ,hanyuma biza kumuviramo ubu bumuga bwamufashe mu bitugu(ibi ngo yabibwiwe n'abamureze kuko ababyeyi be bahise bitaba Imana bakimubyara) nk'uko babitangarije Afrimax.

    Bavuga ko nubwo bakundanye ,ariko badafite ubushobozi bwo guhita babana nk'umugabo n'umugore. Gusa iyo witegereje udukino baba bakina usanga koko bari mu munyenga w'urukundo rukomeye.Bavuga ko kubera uburyo bakundana baramutse babonye ubufasha bahita barushingana.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-batunguwe-nurukundo-rwaba-bantu-bafite-ubumuga-budasanzwebari-barabuze-abakunzi-none-imana-irabahuje/

  • Umwana yashatse kwiyahura ahanuka mu ndege ntiyapfa||ibyamubayeho nyuma ni igitangaza. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka 7 y'amavuko washatse kwiyahura ahanutse mu ndege yaje gusekerwa n'amahirwe nyuma yo kugera hasi adapfuye.

    Tariki 24 Kanama 2013 uyu mwana w'umuhungu witwa Daniel wo muri Nigeria ni bwo yashatse kwiyambura ubuzima yimanura ku bushake mu ndege yari iri mu kirere ku kibuga cya Benin ntiyapfa bimuviramo amahirwe. Daniel wari ubayeho mu buzima bugoye kuko nyina yatandukanye na se nyuma yo gushaka kwiyambura ubuzima bikanga kumuhira Guverineri Adams Oshiomhole uyobora intara ya Edo state yo muri Nigeria yahise amwemerera kwigira ubuntu.

    Uyu mugabo ni umunyapolitike ukomeye muri iki gihugu, wabaye Guverineri w'intara ya Edo state yo muri Nigerira kuva mu 2008 kugeza mu 2016. Yabaye kandi umuyobozi mukuru ahagarariye amashyaka muri iki gihugu izi nshingano aza kuzivaho umwaka ushize wa 2020.

    Uyu mwana yahise agira amahirwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwana-yashatse-kwiyahura-ahanuka-mu-ndege-ntiyapfaibyamubayeho-nyuma-ni-igitangaza/

  • Young Grace avuze ku mukunzi we mushya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperikazi ,Abayisenga Grace uzwi nka Young Grace yagize icyo avuga ku mukunzi we mushya. Mbere y'uko yibaruka imfura ye muri Kanama 2020, Young Grace muri Nyakanya 2020 nibwo byamekanye ko Rwabuhihi Hubert wari waranamwambitse impeta ya fiançailles akaba na se w'umwana we batandukanye batakiri kumwe.

    Uyu mukobwa ntiyongeye kuvugwa cyane mu rukundo kugeza muri Gashyantare 2021 ubwo ku munsi w'abakundanye yagaragaje impano avuga ko yahawe n'umukunzi we.

    Si ibyo gusa ubwo yari avuye Dubai(yagiyeyo muri Werurwe 2021), yagaraje impano yazaniye abantu batandukanye anerekana iyo yaziniye umukunzi we.

    Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Young Grace yahamije ko uwo musore babyumva kimwe ahari ariko bitarakomera, ngo bari mu gice cyo kureba ko bizavamo.

    Ati'ntabwo ndurimo neza. Umuntu tuba tuvugana, twishimanye ntabwo yabura ariko ntabwo tubirimo neza biraho, turacyari mu igerageza.'

    Young Grace yirinze kuba yatangaza izina ry'umusore barimo bateretana muri iyi minsi ngo azabitangaza igihe cya nyacyo kigeze.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/young-grace-avuze-ku-mukunzi-we-mushya/

  • Batatu barimo umugore bafatiwe ku Gisozi bafite udupfunyika tw'urumogi turenga 2000 – #rwanda #RwOT

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero, aho barimo bacururiza urumogi. Kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisozi.

    Abafashwe ni abasore babiri barimo uw'imyaka 18, ufite imyaka 20 n'umugore ufite imyaka 37.

    Uwavuganye na IGIHE yavuze ko yafatanywe udupfunyika tubiri agiye kudushakira umukiliya ariko atari azi ibyo aribyo.

    Ati 'Nahuye n'uyu mugenzi wanjye afite biriya bipfunyika ariko ntazi ibyo aribyo, nari ngiye kumurangira ahantu maze kumuhuza n'uwo yarebaga bampaho udupfunyika tubiri, ndi kutwereka umumotari ngo andangire umukiliya bahita badufata, ariko sinsanzwe nducuruza.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro na IGIHE, yibukije abantu bose ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha gikomeye kandi gihanwa n'amategeko.

    Ati 'Uramutse ufashwe utunda, uhinga, ubika, cyangwa uhindura urumogi igihano ahabwa ni ugufungwa burundu. Ni ibihano bikomeye, ndabwira abantu bose bishora mu biyobyabwenge ko ibihano byakajijwe.'

    Yakebuye urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge bikomeye cyane icyitwa shisha ko uzafatwa agikoresha azakurikiranwa n'amategeko.

    Yakomeje ati 'Urubyiruko usanga rukora ibirori rukazanamo shisha, iki nacyo ni ikiyobyabwenge gikomeye kimwe na mayirungi na Electronic cigarette. Ibi nabyo ubifatanywe ahabwa igihano cy'imyaka 25 muri gereza.''

    'RIB ntizihanganira umuntu unywera shisha ku butaka bw'u Rwanda ndetse n'ibindi biyobyabwenge byose, uzafatwa azashyikirizwa ubutabera ubundi akatirwe urumukwiye.'

    Abafatanywe urumogi urukiko nirubahamya icyaha bazahanwa n'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 11, rivuga ko ukora ibikorwa byerekeranye n'ibiyobyabwenge ahabwa igihano cy'igifungo cya burundu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 na 30 Frw.

    RIB yerekanye abantu batatu barimo umugore bafatanywe udupfunyika 2000 tw’urumogi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/batatu-barimo-umugore-bafatiwe-ku-gisozi-bafite-udupfunyika-tw-urumogi-turenga

  • Isuzuma ryerekanye ko bane mu bafatanywe na Jay Polly bafite urumogi mu maraso yabo – #rwanda #RwOT

    Jay Polly n'abandi 11 batawe muri yombi ku wa Gatanu, tariki 23 Mata 2021 berekwa itangazamakuru ku Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi y'Igihugu, bashyikirijwe RIB nayo itangira kubakoraho iperereza.

    Mu gukusanya ibimenyetso, abatawe muri yombi barimo Jay Polly, murumuna we Iyamuremye Jean Clement, barafashwe boherezwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizifashishwa mu butabera.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry abajijwe icyakurikiyeho nyuma yo gushyikirizwa RIB, yagize ati “Uko ari 12 bamaze gushyikirizwa RIB, iperereza ryaratangiye, bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo byagaragaje ko abagera kuri bane byagaragaye ko bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw'urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.”

    Mu batawe muri yombi harimo kandi umuganga witwa Maniriho Rodrigue ushinzwe kurwanya indwara z'ibiza mu Bitaro bya Kibagabaga, ukekwaho guhimba inyandiko itari iy'ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID 19, kandi atari byo.

    Maniriho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no kwakira indonke.

    Ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 3-5 Frw.

    Uyu muganga ahamijwe icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke yahanishwa ingingo ya kane iteganya ko igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Iyo guhimba byakozwe n'umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n'undi ushinzwe umurimo w'igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko itarenze 10 n'ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko zitarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Jay Polly na bagenzi be bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, babihamijwe bahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y'inyungu rusange.

    Mu butumwa bwayo RIB yibutsa abaturarwanda ko ifatanyije n'izindi nzego itazihanganira abantu bose bishora mu biyobyabwenge, ababicuruza cyangwa ababinywa.

    Dr Murangira yakomeje ati 'Ibihano byarakajijwe cyane aho urumogi ruri mu biyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gutunda, kubika, guhinga, ahabwa igihano cya burundu.''

    Urumogi rugaragara mu mubiri y'umuntu warunyoye mu gihe gito amaze kurunywa kugeza mu minsi igera 90.

    Ati 'U Rwanda rufite laboratwari ishobora gupima ingano y'ibiyobyabwenge biri mu maraso n'ibyo umuntu yanyoye mu minsi 90 ishize. Tubyirinde tubirinde n'abandi.''

    Dr Murangira avuga ko abakeka ko bashobora kunywa urumogi ntibafatwe, bibeshya kuko igihe kizagera bagatabwa muri yombi.

    Isuzuma ryerekanye ko abantu bane mu bafatanywe na Jay Polly bafite urumogi mu maraso yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isuzuma-ryerekanye-ko-bane-mu-bafatanywe-na-jay-polly-bafite-urumogi-mu-maraso

  • COVID-19 yahitanye umugabo w'i Huye abandi bantu 137 barandura mu Rwanda hose #rwanda #RwOT

    Uyu munsi hatangjwe abarwayi bashya b'icyo cyorezo 137 barimo 59 batahuwe mu Karere ka Karongi. Umubare w'abantu bose batahuwe mu masaha 24 ashize watumye abamaze gutahurwaho icyo cyorezo guhera muri Werurwe 2020 bagera ku 24,814.

    Abakize ni 84 batumye abamaze gukira icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda bagera ku 23,089 bangana na 93.2% by'abatahuweho uburwayi bose. Abarwayi bakirimo kwitabwaho n'abaganga babaye 1,394 barimo bane barembye.

    Uretse abarwayi bashya 59 babonetse mu Karere ka Karongi, abandi barwayi 18 babonetse mu Karere ka Gicumbi, Nyamagabe 10, Ngororero 10, Umujyi wa Kigali 8, Huye 7, Nyaruguru 6, Nyanza 4, Ngoma 3, Ruhango 3, Rutsiro 2, Burera 2, Muhanga 2, Rulindo 1, Rubavu 1, na Gakenke 1,

    Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,299,466 birimo 5,022 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko gukingira abari mu byiciro byibasiwe kurusha ibindi bizakomeza mu Gihugu hose uko u Rwanda ruzagenda rwakira ibindi byiciro by'inkingo.

    Gukingirwa byatangiye nyuma y'iminsi ibiri gusa u Rwanda rwakiriye icyiciro cya mbere cy'inkingo rwemerewe muri gahunda ya COVAX mu ntangiriro za Werurwe 2021.

    Kuri ubu haracyubahirizwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'Intara, ndetse no hagati y'Uturere dutandukanye tw'igihugu zirakomorewe.

    Tariki ya 7 Mata 2021, Imirenge itandatu yo mu Turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru yashyizwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo nyuma y'isuzuma ryakozwe n'inzego z'ubuzima ryagaragaje ko higanje ubwandu bw'icyorezo cya COVID-19.

    Ahandi ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 am) mu gihugu uretse mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe zibujijwe guhera saa moya z'ijoro (7:00) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00).

    Mu gihe u Rwanda rutaragera ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n'isabune cyangwa alukolo yabugenewe.

    Imibare itangazwa kuri Afurika igaragaza ko abamaze gutahurwaho icyorezo cya COVID-19 ku mugabane basaga miliyoni 4.5 barimo miliyoni 4 z'abamaze gukira, n'abarenga ibihumbi 120 bamaze kwamburwa ubuzima na cyo.

    Ku Isi, abamaze kwandura muri rusange barakabakaba hafi miliyoni 149 barimo miliyoni 126 z'abakize ndetse na miliyoni 3 z'abantu bamaze kubura ubuzima kubera icyo cyorezo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-umugabo-w-i-huye-abandi-bantu-137-barandura-mu-rwanda-hose

  • Chelsea FC yahagamye Real Madrid yahabwaga amahirwe #rwanda #RwOT

    Muri uyu mukino wahuzaga Real Madrid ifite ibikombe 13 bya UEFA Champions League na Chelsea ifite kimwe,warangiye amakipe yombi anganyije ndetse bituma benshi mu bakunzi ba ruhago amatsiko yabo aba menshi kuko bategereje uwo kwishyura.

    Uyu mukino watangiye ikipe ya Chelsea iri kurusha cyane Real Madrid,byatumye ku munota wa 09 ibona amahirwe akomeye ubwo Mason Mount yaherezaga umupira mwiza Pulisic nawe awuha Timo Werner wari usigaranye n'izamu wenyine ateye umunyezamu Courtois awukuzamo ukuguru.

    Ibintu byakomeje gukomerana cyane Real Madrid yari hasi cyane byatumye Chelsea ikomeza kuyotsa igitutu cyane binayifasha kubona igitego ku munota wa 14 ibifashijwemo na Pulisic wahawe umupira na Rudiger asiga ba myugariro ba Real Madrid,acenga munyezamu Courtois atera mu izamu.

    Chelsea yakomeje gushyira imbaraga mu gushaka igitego cya 2 ndetse ibona amahirwe meza imbere y'izamu,Timo Werner ayapfusha ubusa.

    Ku munota wa 22,Real Madrid yabonye uburyo bukomeye ku mupira Karim Benzema yatereye inyuma y'izamu umupira ukurwamo n'igiti cy'izamu ujya hanze.

    Ku munota wa 29,Real Madrid yarushwaga yaje kubona amahirwe nk'ikipe nkuru iyabyaza umusaruro aho Marcelo yakase umupira mu rubuga rw'amahina,usanga Casemiro awutera n'umutwe ugera kuri Militao nawe aturera n'umutwe usanga Benzema wawushyize ku gituza yikaraga mu kirere awukubita ishoti ugana mu nshundura.

    Iki gitego Benzema yatsinze cyabaye icya 71 atsinze muri UEFA Champions League byatumye arenga kuri Raul.

    Iki gitego cyagaruye Madrid mu mukino itangira guhererekanya neza umupira ndetse no kubasha gushaka umupira cyane ko mbere y'aho Chelsea yayirushaga cyane.

    Uyu mukino waranzwe n'imvura nyinshi kuva utangiye kugeza urangiye,ntabwo wabonetsemo amahirwe menshi akomeye kuko ibi bitego byabonetse mu gice cya mbere aribyo byasoje umukino.

    Igice cya kabiri cy'umukino cyaranzwe no gusimbura kuyobora umukino kw'aya makipe yombi ndetse abatoza bose bagerageza gusimbuza kugira ngo bashake ibitego ariko ntibyakunda.

    Muri uyu mukino,Real Madrid yateye ishoti rimwe rigana mu izamu mu gihe Chelsea yateye 5 hanyuma mu mashoti ajya hanze Madrid yateye 9,Chelsea itera 11.

    Chelsea yiyongereye amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma kuko igitego yabonye muri Espagne kiyemerera kunganya 0-0 ku kibuga cyayo.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Real Madrid: Courtois, Carvajal (Odriozola 77), Militao, Varane, Nacho, Marcelo (Asensio 77), Modric, Casemiro, Kroos, Vinicius Jr (Hazard 66), Benzema (Rodrygo 90+2)

    Abahawe amakarita y'umuhondo: Kroos, Marcelo, Varane, Odriozola

    Chelsea: Mendy, Azpilicueta (James 66), Christensen, Silva, Rudiger, Chilwell, Kante, Jorginho, Mount, Pulisic (Ziyech 66), Werner (Havertz 66)

    Abahawe amakarita y'umuhondo:Pulisic



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-fc-yahagamye-real-madrid-yahabwaga-amahirwe-menshi-n-abakunzi-ba

  • Munyenyezi aragezwa imbere y'Urukiko, gusa harimo ibibazo #rwanda #RwOT

    Beatrice MUNYENYEZI waje yirukanwe muri Amerika akekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi dosiye ye yamaze kuregerwa urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro akaba azitaba kuburana ifunga n'ifungurwa kuri uyu wa 28 Mata 2021.

    Madamu Beatrice MUNYENYEZI woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America ( USA ) kuwa 16 Mata 2021 aho uyu mugore yavuye n'ubundi arangije igihano cy'imyaka 10 y'igifungo yahamijwe n'inkiko zicyo gihugu ahaniwe kubeshya inzego z'abinjira
    n'abasohoka agahabwa ubwenegihugu bwa America.

    Beatrice MUNYENYEZI nyuma yo kurangiza igihano yahise yoherezwa igitaraganya mu Rwanda kuko yari yarambuwe ubwenegihugu bwa Amerika.

    Nyuma yo kugezwa ku butaka bw'u Rwanda yahise atabwa muri yombi n'ubugenzacyaha bw'u Rwanda.

    Uyu mugore ukomoka mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Huye yari asanzwe yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n'ubushinjacyaha bw' u Rwanda kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

    N'ubwo urubanza ruri kuri uyu wa gatatu haracyarimo ibibazo!

    Beatrice MUNYENYEZI ari kunganirwa mu mategeko na Me Gatera Gashabana ndetse na Me Buhuru Pierre Celestin. Aba banyamategeko bamaze imyaka myinshi muri aka kazi kandi baburana imanza zikomeye.

    N'ubwo urubanza rwe ruri ejo, Me Buhuru Pierre Celestin yabwiye Umuryango ko yaba ariwe ndetse n'umukiliya we batarabasha ubushinjacyaha butarabshyikiriza dosiye yose y'ibyaha baregwa.

    Yagize ati:' ntabwo ubushinjacyaha buraduha dosiye yose y'ibyaha n'imiteree yabyo, kandi ndakeka ko na MUNYENYEZI ubwe atari yabona Dossier y'ibyaha byose aregwa usibye kubazwa mu bushinjacyaha gusa nawe ntakindi kintu azi kuri dosiye'.

    Me. Buhuru Pierre Celestin yavuze ko n'ubwo bamenye ko urwo rubanza ruhari ariko bazahita basaba urukiko ko rutaba kuko batamenyeshejwe ibyo uwo bunganira aregwa.

    Ati:'ubundi iyo ubushinjacyaha bwakiriye Dossier y'uregwa ubundi bwagahise bumenyesha uregwa yaba afite umuburanira mu mategeko nawe akamenyeshwa kandi ibyo byibura bikorwa mu minsi itanu cyangwa ine mbere y'uko urubanza ruburanishwa ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ruba'.

    Me Buhuru Pierre Celestin yakomeje avuga ko ibyo byose ntabyakozwe ari nayo mpamvu bazasaba ko uru rubanza rwasubikwa kuko nta mwanya bahawe wo kwiga kuri Dossier bari kumwe n'uwo yunganira mu mategeko.

    Beatrice MUNYENYEZI imiterere yibyaha acyekwaho birimo n'ibyibasiye inyoko muntu uko yabikoze.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uyu Beatrice yari umugore wa NTAHOBARI Arsene Shalom, umuhungu wa NYIRAMASUHUKO Paulina bari batuye muri komine ya Ngoma mu cyahoze ari Butare.

    Beatrice MUNYENYEZI mbere ya 1994 no muri Jenoside nyir'izina yari umurwanashyaka w'ishyaka ryari ku butegetsi icyo gihe rya MRND.

    Beatrice MUNYENYEZI akekwaho gushinga bariyeri no kuyiciraho Abatutsi benshi bageragezaga guhunga. Uwayigeragaho ntabwo yayirengaga. Ikaba yari iruhande rwa Hotel Ihuriro, ku bazi mu Umujyi wa Butare kuri ubu ni ahari inyubako nshya za Hotel Credo.

    Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Beatrice MUNYENYEZI ibyaha birindwi bikomeye n'ibirimo ibyibasiye inyoko muntu.

    1. Icyaha cyo kwica n'icyaha cya jenoside: Iki cyaha gihanwa mu mategeko ahana y'u Rwanda ingingo ya 91 yitegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange.

    2. Icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside: iki cyaha gihanwa n'ingingo ya 91 (1) y'itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange.

    3. Icyaha cyo gutegura Jenoside: Iki cyaha gihanwa n'ingingo ya 93 (2) y'itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange

    4. Icyaha cyo gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside: Iki cyaha gihanwa n'ingingo ya 93 (3) y'itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange.

    5. Icyaha cy'ubufatanyacyaha muri Jenoside: iki cyaha gihanishwa ingingo ya 93 (5) y'itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange.

    6. Icyaha cyo kurimbura nk'icyaha kibasiye inyoko muntu: iki cyaha gihanishwa ingigo ya 94 (2) y'itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange.

    7. Icyaha cy'ubufanyacyaha mu gusambanya ku gahato cy'ibasiye inyoko muntu: iki cyaha gihanishwa ingingo ya 93(7) y'itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 rigena ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Beatrice MUNYENYEZI igihe cyose azaba ahamijwe n'urukiko ruzamuburanisha kimwe mu byaha akekwaho yahanishwa igihano cya burundu.

    Jean Paul NKUNDINEZA
    UMURYANGO.RW

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/munyenyezi-aragezwa-imbere-y-urukiko-gusa-harimo-ibibazo

  • Col Tom Byabagamba aritaba “Ubujurire” kuri uyu wa gatatu aburana 'Gatoroshi' #rwanda #RwOT

    Col Tom Byabagamba araburana mu mizi ubujurire bwe kuri uyu wa 28 Mata 2021 mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana mu bujuire icyaha cyo kwiba gatoroshi na sharijeri yayo.

    Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rukaba rwari rwamuhamije iki cyaha rumukatira imyaka 3 yaje yiyongera ku yindi 15 yari yarakatiwe mbere.

    Tom Byabagamba yahoze ari Col mu gisirikare cya RDF yahamijwe icyaha cy'ubujura n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro ahita akijuririra kuko yaburanye agihakana.

    Col Tom Byabagamba yari aherutse gusaba ko ataburana gisiviri ahubwo yaburanishwa nk'umusirikare ariko ibyo yasabye urukiko rwarabimwangiye rutegeka ko azaburana kuwa 28 Mata 2021 saa tatu za mu gitondo kandi akaburana nk'umusiviri.

    Urukiko rwasanze yaramaze kwamburwa impeta zose za gisirikare muri 2019 n'urukiko rukuru ubwo yahanishwaga igifungo cy'imyaka 15 ku byaha yari akurikiranyweho n'ubushinjacyaha bwa gisirikare birimo gushaka kugirira nabi Umukuru w'Igihugu no gusuzugura ibendera.

    Uru rubanza narwo kuva urukiko rwategeka ko Col Tom Byabagamba agomba kuburana nk'umusiviri abamwunganira mu mategeko ntacyo bashatse kubivugaho yaba Me Paul Ntare cyangwa Me Gakunzi Gasore Varelie.

    Inshuro zose Umuryango wagerageje kuvugisha aba banyamategeko babaga bafite impamvu bavuga zituma batavugana n'itangazamakuru.

    Jean Paul NKUNDINEZA
    UMURYANGO.RW

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/col-tom-byabagamba-aritaba-urukiko-kuri-uyu-wa-gatatu-aburana-gatoroshi

  • Kamonyi: Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri COEMIKA burangiza ibidukikije budasize ababukora #rwanda #RwOT

    Ni mu kagari ka Cubi ku musozi wa Cubi, Umurenge wa Kayenzi, ahagora benshi kujya kubera imiterere yaho. Hakorerwa ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwangiza ibidukikije, ariko kandi bunashyira mukaga abakozi babukora kuko byinshi ndetse hafi y'ibyangombwa nkenerwa birinda ubuzima bwabo ntabyo. Ubwo twakoraga iyi nkuru twanamenye ko umukozi wa Koperative COEMIKA ihakora ubucukuzi yahitanwe n'ikirombe.

    Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yasuraga ahakorerwa ubu bucukuzi, mu rwego rwo kureba uko bukorwa bujyanishijwe n'amategeko arengera ibidukikije ariko kandi hatanirengagijwe ubuzima bw'abakozi mu birombe, yasanze byinshi mu byangombwa nkenerwa ku muntu ujya ahantu nk'aha mu birombe ntabyo. Ibidukikije biri mu bibazo, gahunda zo kubahirinza ingamba zo kwirinda Covid-19 nazo usanga ntazo.

    Iyi nzu bamwe mu bakozi twabasanzemo bavuye mu kazi barimo umugore n'umwana nayo si shyashya.

    Bamwe mu bakozi bahakorera batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bakora mu buryo badasobanukiwe uretse gusa kujya mu ndani gushaka amabuye y'agaciro. Ntabwo bazi ibijyanye n'uburenganzira bwabo, ibyo basabwa mu kazi ndetse n'ibyo bagomba kwitwararikaho uretse kwinjira mu ndani gushaka amabuye.

    Ubwo umunyamakuru wa intyoza.com yageraga kuri uyu musozi wa CUBI ucukurwamo amabuye y'agaciro, hari bamwe bisa nk'aho urebye mu gihagararo wabonaga ko bakiri abana ariko bahise biruka, abahamagaye bagenda ubutareba inyuma nubwo bamwe mu bakozi bavuze ko bujuje imyaka basabwa.

    Bimwe mu bice by'ahakorerwa ubucukuzi.

    Kubijyanye n'ibikoresho birimo imyambaro n'ibindi biteganywa n'ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano, bamwe mu bakozi babwiye umunyamakuru ko ntabyo bafite bihagije, ndetse ko hari n'ibyo badafite cyangwa se ugasanga ababifite ari mbarwa nabyo bituzuye. Bavuga ko icyabo ari ukwishakira amabuye ibindi bimenywa n'abakoresha.

    Ku ngamba na gahunda zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nabyo biri kure, nyamara baza mukazi baturutse ahantu hatandukanye. Usanga aho bari kwirinda bigoye kuko hari n'aho usanga bavuye mu kazi barimo gusangira urwagwa ku muheha umwe, ndetse no mukazi aho bamwe baba birwanaho usanga bigoye kubahiriza ingamba.

    Umwe mu bakozi yari avuye mukirombe arimo aruhuka, nta birenze ibyo mukazi.

    Mu gushaka kumenya byimbitse byinshi mubibazo umunyamakuru yasanze, yimwe amakuru n'umuyobozi wa Koperative COEMIKA, kuko mu minsi ibiri yamuhamagaye yanze kwitaba terefone, amwoherereje ubutumwa amusubiza ati ' Mujya kuza kudusura mwarabitumenyesheje'?.

    Nsengumuremyi Donat, umukozi w'ikigo gifite ubucukuzi mu nshingano zacyo akaba anashinzwe ubugenzuzi, yabwiye intyoza.com ko nubwo iyi koperative ifite ibyangombwa, ariko ko ibi bibazo batari babizi, ko bagiye gukurikirana, bakazafata ibyemezo bijyanye n'uko bazasanga ikibazo. Avuga ko kubungabunga ibidukikije, ubwishingizi ndetse no kugira ibikoresho byose nkenerwa ari itegeko.

    Bimwe mu bisabwa nk'imyambaro birimo ingofero, inkweto kimwe n'imyenda byabugenewe, hakajyaho n'agapfukamunwa katari gusa akazanywe na Covid-19 n'ibindi bitandukanye. Gusa muri ibi bihe bya Covid-19 hari n'amabwiriza yiyongereye mu bisanzwe kandi azwi n'abacukura.

    Aha bamwe bari bamaze gufata ibyo kurya bari bamaze gutekera aho bakorera.

    Mu byemezo avuga ko iki kigo gishobora gufata bitewe n'uburemere bw'ikibazo, avuga ko harimo kuba bahagarika ubucukuzi mu gihe runaka bijyanye n'uburemere bw'ikibazo, ariko kandi hakaba nubwo bafata icyemezo cyo gutanga ibihano bijyanye no guca amafaranga bitewe n'ikibazo.

    Nsengumuremyi, asaba abakora ubucukuzi kwisunga amategeko n'amabwiriza abugenga, aho babona bibagoye bakagisha inama aho gukora ibidakwiye. Avuga ko ibyo basabwa mu bucukuzi nta numwe uhabwa ibyangombwa atabizi, ko rero basabwa kubyubahiriza uko byakabaye, bitaba ibyo bakirengera ingaruka z'ibikorwa byabo. Asaba kandi uwo ariwe wese wagira amakuru y'abakora nabi mu buryo bwose guhamagara kuri nomero 2930 itishyurwa.

    Mu gihe twakoraga iyi nkuru tumaranye iminsi igera muri itanu kubwo gutinzwa n'ubuyobozi bwa Koperative bwimanye amakuru, twamenye ko ahaga ku i saa kumi nimwe n'igice z'uyu wa 27 Mata 2021 kuri uyu musozi wa Cubi mu Mudugudu wa Kamabuye uwitwa Gumyumutima Jean Bosco w'imyaka 49 y'amavuko wari umukozi wa Koperative COEMIKA yagwiriwe n'ikirombe agapfa.

    Aho binjirira bajya mu ndani gucukura.
    Ubwiherero bwaho ni ikibazo.
    Mu minsi mike, uyu muhanda ujya i Cubi na Moto ntabwo ziraza kujya zibona aho zica.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ubucukuzi-bwamabuye-yagaciro-muri-coemika-burangiza-ibidukikije-budasize-ababukora/