Category: Uncategorized

  • APR FC imikino yayo yimuriwe ikibuga #rwanda #RwOT

    Imikino y’ikipe ya APR FC yimuriwe kuri Stade Huye aho kuba kuri Stade Amahoro nk’uko byari biteganyijwe.

    Ingengabihe ya shampiyona yo mu cyiciro cy’amatsinda yasohotse yari yagaragaje ko ikipe ya APR FC iri mu itsinda A kumwe na Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC yagaragaje ko iyi kipe izakirira kuri Stade Amahoro.

    APR FC ikaba yarasabye ko imikino yayo yazayakirira kuri Stade ya Huye.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umutoza wa APR FC, Adil Erradi ari we wabisabye abayobozi be ko babisaba kuko yitoreza ku itapi kandi Stade Amahoro akaba ari ikibuga cy’ibyatsi.

    APR FC izajya yakirira imikino yayo i Huye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-imikino-yayo-yimuriwe-ikibuga

  • Tuzabakumbura! Urwibutso Abarundi bari bamaze igihe mu Rwanda nk’impunzi basubiranye iwabo (Video) –

    Aba Barundi 159, basubiye iwabo bambukiye ku Mupaka wa Nemba, uhuza Akarere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda, n’Intara ya Kirundo mu Burundi.

    Abatashye none, ni abari batuye mu bice bitandukanye by’u Rwanda nko mu mu Mujyi wa Kigali, i Nyamata mu Bugesera n’ahandi. Abenshi muri bo bari mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo mu gihugu cyabo havukaga imvururu zakurikiye amatora ya Perezida.

    Abaganiriye n’itangamakuru mbere yo gusubira mu Burundi, bavuze ko bishimiye gusubira mu gihugu cyababyaye, ariko hari n’ibyo bumva bazakumbura mu Rwanda.

    Uwimana Nadine wari umaze imyaka itandatu atuye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko yumva nyuma y’igihe gito ageze i Burundi, hari ibyo azakumbura mu Rwanda.

    Ati “Nishimiye gusubira ku ivuko i Bujumbura. Turishimye cyane kuko twari dukumbuye ku ivuko. Nzakumbura imvange n’ibishyimbo, kuko iwacu turya isamake (amafi).”

    Undi wari utuye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, yavuze ko yishimiye umutekano uri mu Rwanda, n’uburyo abayobozi bo mu Rwanda bita ku baturage.

    Yavuze ko yishimiye ubwisanzure bw’amadini yasanze mu Rwanda, kandi ngo yahagiriye n’amahirwe yo kwiyungura ubumenyi mu iyobokamana.

    Ati “Kuva ku rwego rw’umudugudu kugera aho amaso atagera, umutekano wari mwiza. Nashimishijwe no kubona Perezida Paul Kagame agera i Nyamata agahagarara akaturamutsa. Mu Rwanda baramfashije nongera ubumenyi mu iyobokamana muri Africa Mission Bible College. Nzakumbura insengero.”

    Icyakora na none asanga abayobozi b’ibihugu byombi, u Rwanda n’u Burundi bakwiye gukemura ikibazo cy’imigenderanire, imipaka igafungurwa, kuko ngo abaturage bo mu gihugu kimwe bahombywa bikomeye no kutagenderanira n’abo mu kindi gihugu baturanye.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema), Kayumba Olivier, yavuze ko amarembo y’u Rwanda yuguruye ku muntu wese ushaka ubuhungiro mu Rwanda, ndetse no ku baruhungiyemo bifuza gusubira mu bihugu byabo.

    Ati “Nubwo imipaka ifunze, uwaba afite impamvu yatuma ahunga, mu Rwanda twiteguye kumwakira nta kibazo. Abarundi ni bo bafata icyemezo cyo gutaha, cyangwa kuguma mu Rwanda.”

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yashimye uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burundi zigira mu bikorwa byo gucyura impunzi, anagaragaza inyungu Abarundi bazakura mu kuba bari gutaha.

    Ati “Turashimira Leta z’ibihugu byombi. U Rwanda rwitwaye neza mu gukumira Covid-19. Abasubiye i Burundi bose babanje gupimwa, kandi nta n’umwe wayanduye. Kuba batashye ni byiza, kuko nk’ubu hari abagiye gusubira mu kazi.”

    “Hari abana nabonye batigaga, kandi nibagera ku ivuko bari bubashe kubona serivisi bakenera zose. Tugiye gufatanya na Leta y’u Burundi kurebera hamwe uko basubizwa mu buzima busanzwe.”

    Igikorwa cyo gucyura Abarundi bahungiye mu Rwanda, gihuriweho na Leta y’u Rwanda, Leta y’u Burundi n’Ishami rya Loni Ryita ku Mpunzi (UNHCR).

    Kuva muri Kanama 2020 ubwo Abarundi batangiraga gutaha, abarenga ibihumbi 23 ni bo bamaze gutaha, mu gihe biteganyijwe ko umwaka wa 2021 uzarangira abagera ku bihumbi 40 barasubiye iwabo.

    Impunzi z’Abarundi 159 zasubiye iwabo ku bushake zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera

    Umuyobozi wa UNHCR ku Isi, Filippo Grandi asuhuza umwana w’Umurundi wari uri mu batashye iwabo

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) Kayumba Olivier yavuze ko amarembo yuguruye ku muntu wese ushaka ubuhungiro mu Rwanda

    Grandi yashimye imbaraga Leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda zashyize mu bikorwa byo gucyura impunzi ku bushake

    Amafoto: MINEMA


  • Abakozi ba Ecobank bunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi –

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47 by’Abatutsi biciwe mu mirenge umunani muri 12 igize Akarere ka Kamonyi.

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakigera kuri uru rwibutso babanje gusobanurirwa amateka yaranze aka gace n’ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe muri Kamonyi.

    Uyu muhango wo kwibuka wabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, arimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru ndetse hitabiriye abakozi bahagarariye abandi.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka yaranze uru rwibutso, abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakozwe ku mutima n’ibyo bahabonye ndetse banahiga guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    Umuyobozi wa Ecobank Rwanda Plc, Alice Kilonzo-Zulu, yavuze ko iyi banki yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe cyo kwibuka, ariyo mpamvu bifuje kugira umusanzu batanga kuri uru rwibutso.

    Ati “Twifatanyije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari umusanzu twabageneye twizeye ko uzabafasha.”

    Ecobank Rwanda Plc yashyikirije Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu yo kwifashisha mu bikorwa bitandukanye byo kurubungabunga.

    Ku ruhande rwa Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yavuze ko banejejwe n’iki gikorwa, kuko hari byinshi bateganya gukora kandi inkunga bagenewe izaborohereza muri iyo mirimo.

    Yagize ati “Turishimye cyane kubera iyi ngabo Ecobank iduteye mu bitugu, kuko izadufasha mu bikorwa turi gutegura nko kubaka étagère, turashaka gushyiraho amazina n’indi mirimo yindi yo kubungabunga iyi mibiri. Aya mafaranga rero azadufasha byinshi.”

    Ecobank Rwanda Plc yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bakozwe ku mutima n’amateka basanze mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi

    Abakozi ba Ecobank Rwanda Plc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi wa IBUKA muri Kamonyi, Benedata Zacharie yashimye Ecobank Plc yagize igitekerezo cyo gusura Urwibutso rwa Kamonyi

    Ecobank Rwanda Plc yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ecobank Rwanda Plc yageneye urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi miliyoni 5Frw

    Umuyobozi wa Ecobank Rwanda Plc, Alice Kilonzo Zulu yavuze ko bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uyu muhango witabiriwe n’abakozi bahagarariye abandi mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 47

  • Munyenyezi aragezwa imbere y’urukiko ku nshuro ya mbere –

    Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Uyu mugore w’imyaka 51 akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Mata 2021 nibwo bwa mbere azagezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho agomba gutangira kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Iburanisha rizatangira saa munani z’amanywa ndetse amakuru IGIHE yabonye ni uko ashobora kuba yunganiwe na Me Gatera Gashabana.

    Musoni Callixte wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza no kwirega akemera icyaha agakatirwa n’Inkiko Gacaca, yabwiye IGIHE ko azi Munyenyezi Béatrice kuko bakoranye kuri bariyeri yafatirwagaho Abatutsi bakanicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yavuze kandi ko Munyenyezi yakundaga kuba ari kuri bariyeri yari iri haruguru ya Hotel Ihuriro yabagamo Nyiramasuhuko Pauline.

    Ati “Bikimara kumenyekana [ko ubwicanyi bwatangiye] Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye, hajyaho bariyeri mu nkengero z’umujyi no mu mujyi hagati. Bariyeri zari mu mujyi hose. Uva kuri ESO ujya kuri Kaminuza hari indi bariyeri yariho Munyenyezi Béatrice, yashyizweho na Nyiramasuhuko Pauline.”

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari ari gusoza amasomo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yabaga mu Ishyaka ryari ku Butegetsi, MRND.

    Mbaraga Clement warokokeye Jenoside i Butare mu Mujyi yabwiye IGIHE ko n’ubwo bari bihishe, bagiye bamenya amakuru ko Nyiramasuhuko Pauline, Arsène Shalom Ntahobali na Munyenyezi Béatrice ari bo bayoboye ubwicanyi muri Butare.

    Ati “Bivugwa ko mu gushakisha abanyeshuri cyane cyane b’abakobwa, Munyenyezi ni we wabigiragamo uruhare rukomeye; ni we wabatangaga ni we wagenaga urupfu buri wese agomba gupfa. Byagiye bivugwa ko babanzaga gusambanya abana b’abakobwa no kubica impfu mbi yabigiragamo uruhare rikomeye cyane we na nyirabukwe [Nyiramasuhuko].”

    Abatangabuhamya bavuga ko Munyenyezi n’umugabo we Ntahobali ndetse na nyirabukwe Nyiramasuhuko bakoze amahano i Butare kuko bishe banicisha Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.


  • Huye : Abantu 20 biganjemo abo muri ADEPR bafatiwe mu rugo rw’umuturage basengera urwaye 'amadayimoni’ #rwanda #RwOT

    Saa sita z’ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021 ni bwo aba baturage biganjemo abasengera mu idini rya ADEPR bafatiwe mu rugo rwa Vuguziga Christine wo mu Murenge wa Mukura.

    Abafashwe bavuga ko Vuguziga Christine ari we wabahamagaye abasaba kuza gusengera umwana we urwaye indwara y’amayobera.

    Vuguziga aganira na UKWEZI yemeye ko ariwe wahamagaye aba banyamasengesho ngo bamufashe gusengera umwana we umaze amezi 6 arwaye ibintu bimukubita hasi akazana urufuzi. Uwo mwana ngo ibyo bintu byanamubyimbishije inda.

    Yagize ati 'Twatumijeho abanyamasengesho b’abarokore baraza baradusengera ejo nimugoroba. Badusengeye, ijoro ryabiriyeho biba ngombwa ko basasa bakaryama. Bigeze saa sita nibwo abanyerondo b’umwuga baje baradusohora tujya hanze, bajya kuzana umuyobozi w’umudugudu. Tubasabye imbabazi, banze kuziduha, baratuzamura twaraye hano n’ubu umwana wanjye sinzi uko ameze'.

    Uyu mubyeyi avuga ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 bayazi, ati 'twari tubizi ahubwo ni uko hariya iwacu hamaze iminsi imfu z’abana, bafatwa bagahita bapfa tukayoberwa icyo bazize, n’umukuru w’umudugudu arabizi ko iyo ndwara ihari hariya iwacu'.

    Aba banyamasengesho bavuga ko iyo ndwara bakeka ko ari abadayimoni arinayo mpamvu bagiye gusengera umwana wa Vuguziga.

    Mukamuzima Chantal, avuga ko kuba bafashwe saa sita z’ijoro bakarazwa muri salle y’umurenge wa Mukura byamuhaye isomo.

    Ati 'Isomo nakuyemo ni uko ntazongera gusenga nyuma y’amasaha, kandi nkagomba kubahiriza amabwiriza ya coronavirus'.

    Ibi bibaye mu gihe mu ntara y’amajyepfo, ari naho akarere ka Huye gaherere hari kugaragara umubare munini w’abandura coronavirus.

    Aba banyamasengesho bari baturutse mu mirenge ya Gishamvu, Tumba na Mukura batangiye gusenga saa tatu z’ijoro bivuze ko banarenze ku ibwiriza rivuga ko saa moya z’umugoroba abaturage bose b’intara y’amajyepfo bagomba kuba bageze mu ngo zabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ngabo Fidele yavuze ko aba banyamasenyesho bakoze amakosa akomatanyije ariyo kutubahiriza isaha ya saa moya yo kugera mu rugo, gukora amateraniro atemewe, no kudahana intera kuko aho bari bateraniye ari hato.

    Yagize ati 'Bakoze amakosa akomatanyije kuko nk’uko babyivugira bageze muri ririya rugo saa tatu kandi Akarere kacu kari muri gahunda yo kugera mu rugo saa moya mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19. Bari mu kumba gato ari benshi, batahanye intera, ikindi bakoze amateraniro atemewe'

    Amabwiriza y’inama njyanama y’akarere ka Huye ateganya amande y’ibihumbi 200 ku watumije amateraniro atemewe muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya coronavirus, n’amande y’ibihumbi 20 ku muntu wese witabiriye amakoraniro atemewe.

    Aya mabwiriza kandi ateganya amande y’ibihumbi 5 ku muntu wese ufashwe atambaye agapfukamunwa n’amande y’ibihumbi 5 k’uwarengeje amasaha yo kugera mu rugo.

    Aba banyamasengesho nyuma yo gusomerwa n’umuyobozi w’umurenge amande acibwa umuntu warenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 mu karere ka Huye, bigendanye n’ikosa yakoze iryo ariryo, bose bavugiye rimwe ngo 'ayo mafaranga ni menshi ntayo twayabona’.

    Umwe muri bo ati 'ayo mafaranga sindayatunga'.

    Gitifu Ngabo yavuze ko aba banyamasengesho bagomba kubanza kwipisha icyorezo cya covid-19 mbere y’uko basubira mu ngo zabo.

    Ati 'Twabasabye ko bagomba kwipisha covid-19, kuko bari baturutse mu mirenge itandukanye, baramutse harimo uwanduye iki cyorezo byaba ikibazo. Niyo mpamvu twabasabye ko mbere y’uko basubira mu ngo zabo bagomba kubanza kwipimisha kandi iyo serivise bakayiyishyurira.'

    Gitifu Ngabo Fidele yasabye abaturage bose muri rusange kujya bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 kuko byafasha igihugu gutsinda iki cyorezo.

    Ati 'Turasaba buri muturage kubahiriza ingamba n’ibyemezo byagiye bifatwa mu kwirinda covid kuko iyo habayeho kubyubahiriza bigaragara ko covid kuyirinda bishoboka.'

    Akarere ka Huye gafite imirenge ibiri iri muri guma mu murenge kubera ko hagaragara umubare uri hejuru w’abafite icyorezo cya covid-19. Iyo mirenge ni Ruhashya na Rwaniro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abantu-20-biganjemo-abo-muri-ADEPR-bafatiwe-mu-rugo-rw-umuturage-basengera-urwaye-amadayimoni

  • Young Grace avuze ku mukunzi we mushya #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w’umwana umwe, mbere y’uko yibaruka imfura ye, yari ari mu rukundo na Pique banabyaranye ndetse yari yaramwambitse impeta amusaba kumubere umugore undi na we yari yarabimwemereye ariko ibyabo byaje kurangira batabanye.

    Nyuma yo kwibaruka, uyu muraperikazi wakanyujijeho mu bihe byashize, yavuze ko ashyize imbere kwita ku mwana we ndetse icyo gihe yavugaga ko yuzuye ibinezaneza byo kwitwa umubyeyi.

    Ubwo habaga umunsi wahariwe abakundanye uba tariki 14 Gashyantare, Young Grace yagaragaje impano yavuze ko yahawe n’umukunzi we.

    Uyu muhanzikazi uherutse kujya i Dubai mu kwezi gushize kwa Werurwe, yagaragaje impano yazaniye abantu batandukanye barimo n’iy’umukunzi we.

    Mu kiganiro yagiranye Isimbi, yemeje ko ubu afite umukunzi mushya babyumva kimwe ariko ko bitarakomera.

    Yagize ati 'Ntabwo ndurimo neza [urukundo], umuntu tuba tuvugana twishimanye ntabwo yabura ariko ntabwo tubirimo neza biri aho, turacyari mu igerageza.'
    Gusa ntiyavuze izina ry’uwo mukunzi we mushya akizeza ko igihe nikigera azabitangaza.

    Uyu mugore amaze iminsi afite n’ikiganiro gitambuka kuri television atumiramo abantu bagiye babyara batabana n’abo babyaranye bakagaragaza uko bagiye biyakira ndetse n’urugendo rw’ibyo byanyuzemo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Young-Grace-avuze-ku-mukunzi-we-mushya

  • IGICE CYA 1: Amateka y’Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza wabaye umwigisha ku myaka 14 akakira igitangaza cy’Imana ku myaka 16 #rwanda #RwOT

    Apotre Dr. Paul Paul Gitwaza ni umwe mu bantu bazwi cyane mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, akaba yarafashije benshi binyuze mu murimo yahamagariwe mu ijwi ry’Imana.

    [Yabaye umwigisha ku myaka 14, ku myaka 16 binyuze mu gitangaza cy’Imana no mu ijwi ryayo ahabwa inkoni yo kwamamaza ingoma y’Imana kugera ku mpera z’isi ahindurirwa aho gukorera ubutumwa mu bihe bikomeye yoherezwa n’ahantu hakomeye.]

    Amazina yiswe n’ababyeyi ni Paul Muhirwa Gitwaza, yavutse ku itariki ya 15 Kanama 1971, ni intumwa, umwarimu, umwigisha n’umuvugabutumwa akanagira impano yo kubwiriza no gutanga ibiganiro bishingiye ku butumwa bwiza bwa Kristo Yesu.

    Niwe mupasiteri mukuru akaba n’umuyobozi w’urusengero rwa Zion Temple, urusengero rukomeje kugira abayoboke batari bacye hirya no hino ku Isi bishingiye ku nyigisho nziza zihatangirwa. Inyigisho z’urusengero rwa Zion Temple zikaba zarahembuye abatari bacye ndete amatwara remezo yarwo akogera mu bice bya Africa n’isi. Gitwaza niwe washinze Minisitiri( Authantic word ministry) yamamaye cyane mu bikorwa by’ivugabutumwa ryagutse, ashinga amashuri, televiziyo na radiyo byose bishingiye ku kogera k’umwami Yesu Kiristo.

    Inyandiko, inyigisho, ubutumwa bwa televiziyo na radiyo bya Gitwaza bigera ku batari bacye mu buryo bunyuranye ariko by’umwihariko mu ikoranabuhanga kuri ubu urusengero rwaragutse ku buryo rufite amashami anyuranye mu turere twinshi n’intara by’u Rwanda no mu mijyi inyuranye y’ibihugu by’Afurika hiyongeyeho Ubwongereza, Canada, Ubushinwa, Ububiligi, Ubutaliyani, Danimarike, Suwede na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

    Gitwaza ni umwe mu bigisha banagize uruhare mu isanamitima mu bihe bigoye cyane bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 mu Rwanda.

    Ubuzima bwe busanzwe n’amateka rusange y’Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza

    Uyu mugabo yavukiye mu muryango wa gikirisito mu ntara ya Uvira mu cyaro cya Bijombo muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cyo mu Burasirazuba bw’u Rwanda cya Kongo Kinshasa. Se akaba ari umwe mu bayoboke ba mbere b’idini rya gikiristo 'Pentecostal’ ry’aba misiyoneri baturuka mu gihugu cya Suwede rya .

    Apotre Dr. Gitwaza akaba yarakiriye Kirisito nk’umwami n’umukiza ku myaka icyenda abatizwa agize imyaka 12, atangira kuba umwigisha ku buryo butangaje ku myaka 14. Naho ku myaka 16 ubuzima bwe bwabayemo igitangaza gikomeye ubwo yakiraga inzozi zikubiyemo icyo Imana yamuhereye inkoni.

    Mu iyerekwa yagize, yabonye umugabo uza amusanga amwereka ikarita y’isi yose nuko uwo mugabo aramubwira ati “Uzazenguruka amahanga yose wigisha iby’ubwami bw’Imana” uyu mugabo ibyo yabonaga, yanumvise yumvaga ari nzozi kuri we kuko yari atarava aho yavukiye kugeza agize imyaka 18.

    Ku myaka 18 y’amavuko ni bwo Gitwaza yagiye muri kaminuza ya KISANGANI mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yakomereje gushakishiriza ubwiza bw’Imana, ndetse akanahuza abanyeshuri bagenzi be ngo bafatanye kogeza ijambo ry’Imana. Mu 1992 ubwo yitabiraga amasengesho asanzwe mu mujyi wa KISANGANI Imana yongeye kumwibutsa ko azarema ingabo zihoraho mu Isi yose, kandi zizategura kugaruka k’Umwami Yesu Kirisito nyamara ibyo byari bitaraba.

    Yahawe itegeko kandi ko agomba gutegereza kugera igihe Imana izabimubwirira, ahamirizwa kandi ko ubutumwa azatanga ubwo yamuhamagariye buzogera ku isi bunyuze mu muhate w’ingabo zidatezuka, Imana imuhereye imbaraga yo kurema zitazigera na rimwe ziba ingamburuzarugamba, ahubwo zizabaho zishishishikariye kwaguka ku bwami bw’Imana.

    Mu 1993 Gitwaza yerekeje mu gihugu cya Kenya ava muri Kongo Kinshasa, ateganya kwambuka ajya mu gihugu cya Australia kwiga ibijyanye no gutwara indege nyamara ntibyaje gukunda kuko aha ariho umurimo Imana yashakaga ko akora watangiriye. Apotre Gitwaza atangaza ko mu 1995 ari bwo yatangiye kujya avugana n’Imana imwereka uko agomba gukora umurimo no kubaka Minisiteri ikomeye y’ivugabutumwa.

    Ni nabwo yahinduriwe izina n’ahantu yabarizwaga, imwohereza mu bihe bikomeye u Rwanda rwarimo byo kwiyubaka ibikomere bikiri byinshi yaba ibyo ku mubiri no ku mutima. Ni umurimo utoroshye uyu mugabo wari ukiri muto cyane yahamagariwe, ahita ava muri Kenya by’igitaraganya agera mu Rwanda ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi mu 1995 umurimo w’ivugabutumwa rihembura ryomora utangira ku buryo bwuzuye mu 1996, mu gihe cyasabaga kwihangana no gukora cyane.

    Kuva icyo gihe kubera amavuta n’imbaraga z’Imana umurimo w’ivugabutumwa wagiye waguka imiryango itangira kugenda ifunguka mu mfuruka zitandukanye z’isi ku migabane inyuranye, maze aza no kugera ku rwego rwo kubona impamyabushobozi z’ikirenga yakuye mu iseminari zinyuranye zirimo Alabama Trinity na International Graduate, yagiye anakora imirimo inyuranye yindi nk’aho yabaye umuyobozi wa 'Peace Plan Rwanda’ n’inama nkuru y’urusengero ya 'World Relief.’

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/IGICE-CYA-1-Amateka-y-Intumwa-Dr-Paul-Muhirwa-Gitwaza-wabaye-umwigisha-ku-myaka.html

  • Kayonza: Umugore yateye icyuma umugabo we aramukomeretsa –

    Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Gakurazo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri ubwo umugabo yatangaga umugore gutaha, umugore ataha atinze cyane anataha yasinze umugabo amubajije aho yari ari undi amutera icyuma.

    Ati “ Ni ibintu by’amakimbirane. Babanaga batarasezeranye ariko bafitanye abana babiri, umugabo rero yageze mu rugo atangayo umugore, umugore ataha yasinze undi amubajije aho yari ari undi afata iyuma ngo atangira kumubwira ngo ntamwegere, undi akomeza kumwegera amutera icyuma kimukomeretsa ku nda.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko nyuma yo kumutera icyuma umugabo ngo yahise ajya kwa muganga mu gihe uwo mugore we yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu.

    Yasabye abashakanye kwirinda gukemuza amakimbirane kurwana cyangwa gukomeretsanya abasaba kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura mu biganiro.

    Ati “ Iyo bashatse kuyakemura ukundi birangira bitagize ingaruka nziza ku buryo umwe ashobora no gufungwa imyaka myinshi, turabasaba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakirinda gukemura amakimbira ukundi kutari mu biganiro.”

    Kuri ubu uyu mugabo watewe icyuma n’umugore we arwariye ku kigo Nderabuzima cya Mukarange mu gihe umugore agishakishwa n’inzego z’umutekano.

    Ibiro by’akarere ka Kayonza

  • Umuyobozi wa UNHCR yambukanye n'impunzi I Burundi #rwanda #RwOT

    Filippo Grandi ukuriye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi-UNHCR, kuri uyu wa 27 Mata 2021 yagiye i Burundi aho yambutse umupaka w'u Rwanda n'u Burundi ari kumwe n'impunzi z'Abarundi zitahutse.

    Bwana Grandi amaze iminsi mu ruzinduko muri DR Congo no mu Rwanda, ubu akaba akomereje mu Burundi aho ari kureba ibibazo byugarije impunzi, nk'uko UNHCR ibivuga.

    Madamu Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Filippo Grandi uyu munsi yagendanye n'impunzi 159 z'Abarundi zivuye mu nkambi ya Mahama zitahutse.

    Mu masaha ya saa sita ku mupaka wa Gasenyi — Nemba, aba Barundi batahutse hamwe n'uwo mushyitsi bakiriwe n'abategetsi b'u Burundi barimo minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'umutekano Gervais Ndirakobuca.

    Ikigamijwe muri ibi ni ukwirebera ubwe [Grandi] uko ibikorwa byo gucyura izi mpunzi bikorwa, nk'uko umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda abivuga.

    Mu ruzinduko rwe, Grandi abonana n'impunzi n'abategetsi mu bihugu ku bibazo by'impunzi. Kuwa mbere yakiriwe na Perezida Paul Kagame. Nyuma yatangaje kuri Twitter ko yishimye kuko bizeye ubutegetsi bw'u Rwanda mu 'gukemura ibibazo by'impunzi mu gutahuka ku bushake cyangwa kubaho mu gihugu'.

    Villechalane avuga ko kugeza ubu impunzi zirenga 23,000 z'Abarundi zimaze kuva mu Rwanda guhera mu kwezi kwa munani umwaka ushize ubwo ikiciro cya mbere cyatahukaga. Avuga ko abandi hafi 6,000 nabo biyandikishije muri gahunda yo gutahuka.

    Impunzi z'Abarundi zirenga 23,000 zimaze gutahuka kuva mu kwezi kwa munani 2020.

    Impunzi z'Abarundi n'Abanyekongo ziri mu Rwanda zivuga ko zugarijwe n'inzara kubera igabanuka rya 60% ku mafaranga yo kubatunga bahabwa ku kwezi.

    Benshi muri izi mpunzi bari biteze kumva igisubizo mu ruzinduko rwa Filippo Grandi mu Rwanda, gusa ishami rya UN/ONU rishinzwe ibiribwa — ribaha iyo mfashanyo, rivuga ko rikiri gushakisha inkunga y'amahanga ngo imfashanyo impunzi zibona izamurwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umuyobozi-wa-unhcr-yambukanye-nimpunzi-i-burundi/