Category: Uncategorized

  • Inyandiko igenewe Uganda: Rwigema ni uwacu, si uwanyu –

    Muri iyi nkuru, umwanditsi atangira agerageza gupfobya akamaro abo basirikare bagize muri urwo rugamba, akagira ati “Nta gushidikanya ko hari Abanyarwanda bari mu barwanyi ba NRA, nk’uko hari harimo Abagande batandukanye baturuka mu moko atandukanye.”

    Bisa nk’aho uyu mwanditsi yiteguye gupfobya ibitambo by’abantu benshi baguye ku rugamba, barimo impunzi z’Abanyarwanda n’Abagande basanzwe, ndetse akanapfobya ababyeyi bohereje abahungu n’abakobwa babo ku rugamba, kuko bizeraga ko ariyo nzira yonyine yabageza ku kubohoza igihugu cyabo, ndetse ku Banyarwanda, igashyira iherezo ku ihohoterwa bakorerwaga. Benshi barapfuye kandi ntibazongera kubabona ukundi.

    Ikibabaje ariko, ni uko abantu bungukiye muri ibyo bitambo, ari bo bafata iya mbere mu gusebya ububabare bw’ababuze ababo bakundaga, bakanatesha agaciro abapfuye. Ni ubwibone gutesha agaciro mu buryo budasobanutse umusanzu w’abasirikare bato, baba bazwiho kugira ubutwari n’umuhate ku rugamba.

    Mu by’ukuri, mbere na nyuma yo gufatwa kwa Kampala, batayo za 1, 7, 11, 13, 19, n’iya 35 zari zigizwe ahanini n’Abanyarwanda bigaragara ko “Bagomba kuba bararwanye mu buryo butazwi,” kuko abategetsi i Kampala ubu bahisemo kubibuka.

    Ntabwo birengagiza gusa abasirikare bato, ahubwo n’abayobozi babo barirengagizwa. “Nk’ubu se abo barwanyi bakaze b’Abanyarwanda bari muri NRA, bakaba mu myanya myiza y’ubuyobozi uwo Museveni yagenderagaho, ni abahe?”

    Mu biganiro n’abarwanyi batanu bari kumwe na NRA ku rugamba mu 1981, natunguwe n’uburyo bashobora kwibuka mu buryo bworoshye, bitabaye ngombwa ko basubira mu nyandiko, abarwanyi 80 b’Abanyarwanda bari mu bayobozi bakuru mu ntambara ya NRA.

    Abo barwanyi bagarutse ku nkuru z’uburyo bagenzi babo bari indwanyi zikomeye bakiriho, ndetse banibuka abaguye ku rugamba bari kurwanira NRA, ari nako basobanura uburyo abo barwanyi batabarutse bari ku ruhembe rw’umuheto.

    Ikindi kandi, bavuze ko bumva bafite inshingano zo kwibutsa ubutegetsi bw’i Kampala ubutwari bw’abo barwanyi, kuko basa nk’abibagiwe uruhare bagize kugira ngo Museveni agere ku butegetsi.

    “Urifuza kumenya abasirikare bakuru b’Abanyarwanda bari muri NRA, cyangwa urifuza kumenya abari mu nzego nkuru gusa?”, umwe mu barwanye mu ntambara ya NRA ndetse n’iya APR, kuri ubu wamaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yarambajije, mbere y’uko atangira kurondora abo basirikare bakuru barimo LT Col Adam Wasswa, Major Chris Bunyenyezi, Major Stephen Ndungutse na Major Sam Kaka, wari Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Imyitwarire mu Gisirikare.

    Yarongeye ati “Ntibakwibagirwa Captain Ndamage. Yayoboye batayo eshatu aza kwicwa n’umwanzi i Gulu”, mbere y’uko atangira gusobanura ubutwari bwaranze Abanyarwanda muri ntambara ya NRA.

    Ahagana ku mugoroba, nahuye n’undi murwanyi nawe watunguwe n’uburyo inzego z’ubutegetsi za Kampala zitibuka abasirikare bakuru b’Abanyarwanda.

    Yaribajije ati “Ntibibuka abasirikare bakuru [bari muri NRA]?”, mbere y’uko nawe arondora amazina y’abo basirikare bakuru ndetse na batayo bari barimo muri NRA. Abo basirikare barimo Captain Tadeo Gashugi, wari muri batayo ya cyenda, Dodo Twahirwa, wari muri batayo ya 21, Mico Edison wari muri batayo ya 35, Wilson Bagire wari muri batayo ya 13, Edward Karangwa wari muri batayo ya 95, Sam Byaruhanga wari muri batayo ya gatandatu, Wahabu wari muri batayo ya 55 na Lt. Fred Nyamurangwa wari Umuyobozi wa batayo ya 27.

    Si abo gusa kandi, kuko muri ibyo biganiro, undi musirikare warwanye intambara ya NRA, yarondoye abarimo Cyiza Willex, Boniface Bitamazire, Thadeo Gashumba, John Gashumba, Vedaste Kayitare, Paul Katabarwa, Fred Maregenya, John Gashugi, Emmanuel Kanamugire, Matayo Twagirumukiza, Nathan Ngumbayingwe, n’abandi benshi Kampala yirengagije.

    Nyuma y’ibyo biganiro, nasohotse numva ko iyo nza kuba navuganye n’abasirikare 10 bahoze muri NRA, urutonde rw’abasirikare b’Abanyarwanda bari muri NRA rwari kugera ku 100, n’ubwo ubutegetsi buvuga ko “Batazwi”.

    Kwibagirwa ni ikintu kimwe, bikaba ikindi kuvuga ko abasirikare b’Abanyarwanda bakugejeje ku butegetsi baje urugamba rwenda kurangira. Ariko ibaze igisirikare cyazamura mu ntera abasirikare bashya, bageze ku rugamba rwenda kurangira, aho guhitamo mu basirikare bafite uburambe.

    Icy’ukuri rero, ni uko aba basirikare babaye abayobozi kuko bari bafite ubushobozi ku rugamba. Uruhande rwa Uganda ntirwanagize ikimwaro cyo kwirengagiza Col Charles Musitu wabanye nabo kuva muri za 1970 muri za Fronasa. Niba rero baramwibagiwe, byaba ari ikibazo cy’uburwayi bwo kwibagirwa bwanatuma batibuka uwafashe Kampala, nk’uko tugiye kubireba.

    Ibaze Leta ifite inyota yo kwirengagiza uruhare rw’abarwanyi bayigejeje ku butegetsi, ku buryo bavuga ko Abanyarwanda bageze ku mapeti nka Colonel, Major na Captain mu 1986 ari bwo bari bakinjira mu gisirikare. Ese ubundi ni ikihe gisirikare cyemerera abantu bakinjira mu ngabo kugira amapeti nka Colonel, cyangwa wenda Abanyarwanda bari bafite umwihariko tutazi?

    Birumvikana ko impamvu bageze kuri izo nzego zose ari uko bari abarwanyi bashoboye urugamba, bidatewe gusa n’uko bari Abanyarwanda. Ntibigeze bazamurwa n’ubwoko bwabo nk’uko byagendaga kuri bamwe.

    Ni gute bakwibagirwa ubutwari bwa Captain Ngoga wari uyoboye igitero cyafashe Kololo Summit View, yaje kuba ingirakamaro cyane kuko abasirikare ba Leta bari kuri uyu musozi bahungabanyije cyane ingabo za NRA zari muri batayo ya 1 n’iya 7 zarimo ziva kuri Clock Tower zigana mu mujyi rwagati gufata Inteko Ishinga Amategeko ndetse na Radio ya Uganda?

    Ni nyuma y’iki gikorwa cy’Umunyarwanda, cyatumye ingabo za NRA zishobora gufata umujyi wa Kampala. Ni ibintu bitakwibagirana gutyo gusa.

    Ni inde wakwibagirwa igitero cyo mu 1984 i Singo, cyendaga guhitana Gen David Tinyefunza n’abandi bayobozi b’ingabo muri NRA, barimo Gen Henry Tumukunde, ubwo itsinda rito ry’Abanyarwanda, barimo Kangaho na Gatsinzi bazaga kubatabara?

    Tinyefunza yari Umuyobozi w’Ubutasi akaba ari nawe wari wasigaye ayoboye ibiro bya NRA i Singo na Sick Bay. Muri Sick Bay hari Tumukunde wari warashwe mu kuguru, ndetse n’abandi bayobozi b’ingabo bagizwe abanyabitangaza mu mwanya w’Abanyarwanda. Uretse itsinda rito ryari ku biro bikuru, abandi bari bagiye kurwana i Hoima.

    Tinyefunza yakiriye amakuru y’igitero gikomeye cy’umwanzi ku Biro Bikuru, ayashingiraho afata umwanzuro wo kwimura ibiro n’ivuriro ry’abasirikare abikura i Singo. Mu nzira agenda ari kumwe n’ingabo ze n’ibyo avurisha, baguye mu gico cy’umwanzi. Muri icyo gihe, ubwo ubuzima bw’abo barwanyi bwari mu kaga, haje agatsiko k’Abanyarwanda babyivangamo, barwana baca intege umwanzi baramutsimbura.

    Ikibabaje ni uko nyuma y’aho, abo basirikare b’abanyamurava bagiye bicirwa mu mirwano itandukanye.

    Nka Gatsinzi yaguye muri Gulu mu gihe Kangaho yaguye i Birembo hafi ya Kabamba muri Mubende, nabwo apfa ari gukora iyo bwabaga kugira ngo asubize inyuma umwanzi wari ufite mashinigani, yazonze ingabo za NRA ku rwego rukomeye.

    Byari nyuma gato yo kugaba igitero kuri Kambanda II, ubwo rwari rwambikanye hagati ya NRA na UNLF (ingabo za Leta). Ibi byose byumvikanisha ko aba barwanyi bari intarumikwa, ku buryo ubutegetsi bwa Kampala butakabaye buri kubirengagiza buvuga ko “bagombaga kurwana hatamenyekanye abo bari bo”.

    Abagasuzuguwe ni aba batagira isoni batesha agaciro abakiriho aho kugatesha bene wabo bapfuye. Birengagije yewe ko hari n’ubwo baririmbye “indirimbo y’agahinda baha icyubahiro abo bagenzi babo b’abanyamurava bapfuye bari kumwe ku rugamba,” nka Nyakwigendera Rwamukaga na Kangaho.

    Ubwo urugamba rwari rushyushye n’Abanyamurava b’Abanyarwanda nka Kangaho bari kwicwa n’umwanzi, Museveni yahungiye muri Suède. No muri uko guhunga kwe, ni Abanyarwanda bari bamurinze.

    ”Twamunyujije muri Kiwanguzi tumurinze, Mpora, Mabira mpaka ku Kiyaga cya Victoria” aho yafashe ubwato bumujyana muri Kenya maze agahita yerekeza muri Suède.

    Tumwine yabaye mu ivuriro rya gisirikare kuva mu 1981 nyuma yo kuraswa mu jisho ari i Kabamba, mu 1983 ahungishirizwa i Nairobi aba ari naho avurizwa. Mu gitabo kigaruka ku buzima bwe yise “Abarwanyi: Inkuru y’intambara mu ishyamba n’itangazamakuru muri Uganda,” umunyamakuru wa NRA, William Pike, ahishura uburyo Tumwine yabaye i Nairobi kuva mu 1983 kugeza mu 1986 ubwo intambara yari irangiye na Museveni amaze kuba Perezida wa Uganda.

    Ku rundi ruhande, Tumwine yagarutse aje gufata umwanya w’Umugaba w’Ingabo wahoze urimo Fred Rwigema muri icyo gihe cyose cy’intambara ndetse akabyitwaramo neza, n’ubwo we [Rwigema] yari agifatwa nk’Umugaba Wungirije muri iyo ntambara yose.

    Nko kuri Rwigema, niba baha agaciro umusanzu we, abanditsi bashoboraga gutangira bagaragaza ko bazirikana uburyo mu 1980, yarokoye Museveni mu rupfu ubwo yari mu maboko y’abasirikare ba Obote kuri bariyeri y’ahitwa Kireka.

    No muri iyi nkuru, nk’uko babikoze inshuro nyinshi, Janet Museveni agerageza gutwerera ubutwari bwa Rwigema kuri Salim Saleh (nk’uko biri mu Gitabo cye yise “My Life’s Journey” kuri paji ya 106).

    Ibi ariko binyomozwa na Muhoozi Kainerugaba [umwana wa Museveni] wibuka ibyo yanyuzemo ku myaka itandatu, [agahamya ko] Rwigema ari we wabaye intwari y’uwo munsi. (Gen Muhoozi Kainerugaba yibuka ko yari hafi gupfa).

    Janet yari umugore ukuze ubwo umugabo we yarokorwaga urupfu ariko ubwonko bw’umwana w’imyaka itandatu, bwibuka neza nta guca ku ruhande ibyabaye kuri uwo munsi.

    Iyo baba bashima umusanzu wa Rwigema, aho kumukoresha mu icengezamatwara bari kumushimira nk’umuntu bakesha ubuzima; kuko nta muntu uzirikana wakwibagirwa ibihe yanyuzemo ubwo yari hafi y’urupfu.

    Icyiyongeraho, bashoboraga kwemera ko yari Umugaba w’Ingabo wa NRA mu rugamba rwose, kuko igihe kinini Museveni yari hanze n’umugore we n’abana bari muri Suède.

    Intambara ya NRA itandukanye n’iya RPA

    Ukwirengagiza k’umwanditsi kugaragarira muri iyi nyandiko, ivuga ko “Mu 1991, izi mbaraga zitagaragara za NRA, zatangije igitero ku Rwanda aho Rwigema wafatwaga nk’intwari yishwe ku munsi wa mbere w’urugamba.’’

    Iyo abasirikare bakuru ba RPF baba abanyantege nke mu gutangiza ‘igitero’, NRA yo yari imeze ite ku buryo igaba igitero ku birindiro bya Kabamba, n’intwaro 27 bahanganye n’ingabo zikomeye, mu gitero cy’aho Elly Tumwime yakomerekeyemo? Urebye aho hantu, wasanga Singo ari ahantu h’umurambi nka Mutara.

    Ukwisuganya kwa RPA kwari gufite intego yihariye. Urugamba rwa RPA rwo kubohora igihugu rwari rukomeye cyane kurusha urwa NRA kubera impamvu zitandukanye. Imwe ni uko mu gihe intambara ya Luwero yari igizwe n’uduteroshuma, kandi tukagabwa ahantu hizwe neza, bigaragara ko habereye kurasana.

    Nyamara mu ntambara ya RPA, ingamba zari nyinshi kubera ko yari intambara yeruye, yiyongeraho ko “Twarwanyaga umwanzi wahabwaga ubufasha n’ingabo z’amahanga, [zirimo] Abafaransa, Ababiligi, AbanyA-Zaïre ndetse bamwe muri bo bafatiwe ku irasaniro.’’

    Mu yandi magambo, RPA ntiyarwanaga n’igisirikare wavuga ko cyaciwe intege, kidahembwa cyangwa kitifitiye icyizere. Rwari urugamba rukomeye rw’aho ingabo zarwanaga n’izindi kugeza intsinzi ibonetse.

    Intamenyekana zizakumburwa iteka

    Intumwa ya Uganda yigeze kwandika iti “Nananiwe kumenya umuhate udasanzwe w’Abanyarwanda bari muri NRA, bigaragara ko bagomba kuba bararwanye mu ibanga rikomeye.’’

    Rero ntiwavuga ko Abanyarwanda bavuye muri Uganda mu 1990 bari abantu b’intege nke, kuko icyakurikiyeho [cyo kubohora u Rwanda] cyerekanye ukundi kuri.

    Abenshi mu basirikare barindaga Perezida Museveni mu 1986 bari Abanyarwanda. Umutwe urinda Perezida [Presidential Protection Unit-PPU] wongeye kuvugururwa ubwo bari bahavuye mu 1990. Mu barindaga Perezida Museveni, barimo Captain Charles Muhire, wari Ushinzwe Ibikorwa n’Amahugurwa ndetse na Captain Charles Ngoga, wari umuyobozi wa PPU.

    Kuri ubu, abayobozi ba Uganda barashaka kumvisha abaturage babo ko igihugu cyabo cyari cyaravuye mu ntambara [ubwo Abanyarwanda bavaga muri Uganda], kandi Amajyaruguru yacyo yari mu midugararo ndetse n’Umutwe urinda Umukuru w’Igihugu ntiwari ufite ingabo zikomeye, ku buryo batoranyije mu ngabo zisanzwe abagombaga kurinda Perezida.

    Mu ntambara yo mu Majyaruguru ya Uganda, ingabo nyinshi zoherejwe kurwana muri aka gace zarimo Abanyarwanda. Abofisiye bake b’Abahima bari boherejweyo bavuye ku ruhembe rw’igitero, bahitamo kwirira ubuzima mu Mujyi wa Kampala.

    Mu yandi magambo, iyo umwanditsi ashaka kuvuga ku basirikare bavuye ku rugamba bucece, abo ba bofisiye b’Abahima ni bo bakabonetse kuri uru rutonde.

    Mu buryo ubwo ari bwo bwose, icyuho cyasizwe no kugenda kw’Abanyarwanda cyashegeshe mu buryo bumwe cyangwa ubundi iyi ntambara, yashyizweho iherezo mu myaka 20 ishize.

    Igenda ry’Abofisiye b’Abanyarwanda ryakangaranyije Uganda, kugeza ubwo mu 1995, Ishami ry’Abofisiye ryayoborwaga na Major [ubu ni Maj Gen] Andrew Kagame, ryoherejwe muri Uganda bisabwe na Museveni, kugira ngo hagenwe umurongo w’imikorere muri Entebbe, Jinja na Kampala.

    Mu mezi 12, ingabo zari ziyobowe na Maj. Kagame zarwanye inkundura kugeza zifashe Ikibuga cy’Indege cya Entebbe, radar igenzura ibikorwa bitandukanye y’i Nsamizi (yari i Entebbe hafi y’Ibiro bya Perezida), urugomero rwa Owen Falls Dam n’inganda zikomeye z’isukari muri Lugazi zirimo Madvhani.

    Icyari gihanzwe amaso cyane mu bikorwa remezo by’ubukungu, harimo Ikibuga cy’Indege cya Entebbe na Owen Falls Dam, byafashwe n’ingabo za RPA nk’ahantu hari hafite agaciro gakomeye cyane.

    Museveni yari yarakiriye amakuru ko hari igihugu cy’igituranyi cyiteguraga kugaba igitero kuri Uganda, kandi kigasenya Uganda binyuze mu bitero by’indege, mu gihe umutwe wa Joseph Kony wari kunyura mu Majyepfo winjiriye muri Jinja ugana Kampala.

    Museveni ntiyashatse kwitesha amahirwe yo gukoresha Abanyarwanda, ndetse yari azi neza aho yakura igisirikare gikakaye ndetse yaragisabye.

    Uwahoze mu gisirikare cya NRA na RPA yagize ati “Iyo bashaka kuvuga ku nkuru z’intambara mu ishyamba, dufite nyinshi kandi ziruta izabo. Bagomba kwitonda. Bari gufungura agaseke kuko tuzavuga ibi bintu kandi ntibazamenya aho kwihisha.’’

    Fred Rwigyema yagize uruhare rukomeye mu ntambara yagejeje Museveni ku butegetsi

  • Agahinda k’umwana ufite nyina urwaye mu mutwe wirirwa yiruka yambaye ubusa #rwanda #RwOT

    Uyu mwana avuga ko nyina mbere yo kurwara buriya burwayi yakoraga akazi ko kwicuruza (Uburaya) akaba yaragakuyemo abana batatu barimo na Regis.

    Regis avuga ko ubwo yari afite imyaka itatu y’amavuko, nyina yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bakaza kumujyana kwa muganga akaza koroherwa akagaruka bakongera kubana ariko n’ubundi agakomeza akazi k’uburaya.

    Muri 2017 ngo umubyeyi w’abana babiri bavukana, yarabatwaye bituma Regis asigarana na nyina wenyine.

    Nyuma ngo uyu mubyeyi yongeye kurwara mu mutwe noneho mu buryo bukomeye ku buryo ubu yirirwa yambaye ubusa ndetse anamenagura ibintu.

    Regis avuga ko nyina anakubita umuhisi n’umugenzi ku buryo na we ubwe aba ashaka kumukubita ifuni.

    Kimwe mu bimubabaza ni ukuntu uyu mubyeyi we ajya aza ku ishuri yigaho yambaye ubusa, bigatuma abandi bana birirwa bamukwenda.

    Ngo hari n’igihe arara mu irimbi avuga ko ari kwibuka abe bapfuye ubundi akajya kurara mu nzu zasenyutse akarara ku mufuka akiyorosa agatenge.

    Uyu mwana ubara inkuru arira cyane, avuga ko afite umuryango ariko wanze kumufasha ukaba waramutereranye mu gihe nyamara we afite intego zo kuzavamo umugabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Agahinda-k-umwana-ufite-nyina-urwaye-mu-mutwe-wirirwa-yiruka-yambaye-ubusa

  • General Fred Ibingira na Lt General( rtd) Charles Muhire  bamaze igihe bafunze #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'u Rwanda kuri uyu wa 28 Mata 2021 cyatangaje ko aba basirikare bakuru bo kurwego rw'Abajenerali batawe muri yombi, aho bakurikiranweho ibijyanye n'imyitwarire mibi irimo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    General Fred Ibingira, ni umugaba w'ingabo z'Inkeragutanara, mu gihe Lt General (rtd) Charles Muhire we yabaye umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere.

    Umuvugizi w'igisirikare cy'u Rwanda, yabwiye TNT ko General Fred Ibingira yatawe muri yombi kuwa 07 Mata 2021 nyuma y'iperereza ryari ryakozwe rikagaragaza ko hari ubukwe bwo Gusaba no Gukwa yatashye I Huye mu Murenge wa Ngoma, mu gihe bibujijwe muri Covid-19. Bivuze ko hashize iminsi 21 afunze. Yafashwe nyuma y'iminsi itatu avuye muri ubu bukwe.

    Kuri Lt Gen ( Rtd) Muhire, yafashwe kuwa 24 Mata 2021 ubwo yari mu kabari ahazwi nka Pegase Resort gaherereye ku I Rebero mu karere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n'abandi bantu basaga 30 basangiraga inzoga. Aba bajenerali uko ari babiri nubwo bafashwe mu bihe bitandukanye, ariko bose ni Polisi yabataye muri yombi ibashyikiriza igisirikare cy'u Rwanda, aho cyahise kibafunga. Abasivile bafatanwe na ba Jeneral bo bararekuwe.

    Uretse aba basirikare bo kurwego rw'aba General bafunzwe, hari abapolisi babiri bakuru bari mu Ntara y'Amajyepfo nabo batawe muri yombi bazizwa ko bemeye ko buriya bukwe bw'I Huye buba kandi bari bazi ko bitemewe mu bihe bya Covid-19. Abo ni SSP Karagire Gaton (DPC/Ukuriye Polisi mu Karere ka Huye) ndetse na CSP Muheto Francis (RPC/Ukuriye Polisi mu Ntara y'Amajyepfo).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/general-fred-ibingira-na-lt-general-rtd-charles-muhire-bamaze-igihe-bafunze/

  • Bane mu bafatanywe na Jay Polly barapimwe basanga basanzwe banywa urumogi rwinshi #rwanda #RwOT

    Bariya bantu 12 barimo umuraperi Jay Polly beretswe Itangazamakuru mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021 nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubwo bari mu rugo rw’uriya muhanzi bari mu birori banywa inzoga ndetse bagafatanwa n’urumogi.

    Aba bantu uretse kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, bafatiwe mu gukekwaho ibyaha kuko bafatanywe urumogi, Polisi yahise ibashyikiriza RIB ngo ibakoreho iperereza.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bantu bajyanywe mu kigo gishinzwe gukora ibizamini bya gihanga kizwi nka Rwanda Forensic Laboratory, gisanga bane muri bo mu maraso yabo harimo ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Yagize ati 'Uko ari 12 bamaze gushyikirizwa RIB, iperereza ryaratangiye, bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo byagaragaje ko abagera kuri bane byagaragaye ko bafite ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.'

    Dr Murangira yibutsa abantu ko ibihano ku gukoresha urumogi, byakajijwe 'aho uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gutunda, kubika, guhinga, ahabwa igihano cya burundu.'

    Yibutsa ko kandi abantu banywa urumogi bakibwira ko batabitahura bibeshya kuko kiriya kigo gikora isuzuma rya gihanga, gishobora kubona ko umuntu yarunyoye mu gihe cy’iminsi 90.

    Bariya bantu kandi barimo umuganga witwa Maniriho Rodrigue ukekwaho ibyaha bibiri birimo guhimba inyandiko no kwakira indonke.

    Uyu akekwaho kuba ari we wahaye ibyangombwa by’ibihimbano bamwe mu bafashwe byagaragazaga ko bapimwe COVID-19 ari bazima.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bane-mu-bafatanywe-na-Jay-Polly-barapimwe-basanga-basanzwe-banywa-urumogi-rwinshi

  • Dore uko warinda iminwa yawe gusaduka no kumagara #rwanda #RwOT

    Kuma cyangwa gusaduka iminwa bikunda kuza akenshi mu gihe cy'izuba, ukabona iminwa yasataguritse, rimwe na rimwe hakava n'amaraso. Gusa hari nabo bibaho akarande ugasanga igihe kinini iminwa yabo yumye.

    Ese ni iki gitera kuma iminwa?

    Guhora wumagaye iminwa biterwa n'impamvu zitandukanye, zimwe muri zo, twavuga;

    •Kurigata iminwa. Ibi akenshi bikorwa umuntu aziko ari kubobeza iminwa, nyamara amacandwe burya ahita yuma akanumisha iminwa kubera aside ibonekamo.

    •Kutagira amazi ahagije mu mubiri. Ibi bikunze kuba mu mpeshyi, ku banywa inzoga zikaze kenshi ndetse no ku bantu bahora mu mbeho kenshi n'umuyaga.

    •Guhumekera mu kanwa. Haba ku bahorana indwara z'ubuhumekero zituma bahumekera mu kanwa, haba se ku barara bagona cg basamye.

    •Imiti yoza amenyo. Iyi miti iyo irimo ikinyabutabire cyitwa sodium lauryl sulfate gishobora gutuma iminwa yumagara cg igasaduka.

    •Kugira vitamini A nyinshi kimwe no kugira vitamini zo mu bwoko bwa B nkeya nabyo byabitera.

    •Kugira vitamini B12 nyinshi bituma umubiri utihanganira igipimo cya Cobalt na Nickel mu mubiri ingaruka zikaba kuma iminwa

    •Imiti imwe n'imwe harimo ivura ibishishi n'iminkanyari, propranolol na prochlorperazine biri mu bitera iki kibazo

    •Kuba urwaye indwara zifata ubudahangarwa cyangwa ariko wavutse, ufite ubudahangarwa budahagije.

    Kuma iminwa bivurwa bite?

    •Irinde kurigata iminwa niyo yaba yumagaye.

    •Gerageza kunywa amazi ahagije kandi kenshi.

    •Koresha amavuta yagenewe gusigwa ku minwa, gusa mbere yo kuyigura banza urebe ibiyigize (ibe irimo petrolatum ishinzwe gutanga ubuhehere na dimethicone isana ahasadutse ikanarinda ahandi)

    •Fata agace ka concombre ugatsirime ku minwa noneho ubone gusigaho ayo mavuta yagenewe gusigwa ku minwa

    •Ushobora no gusigaho amavuta ya elayo mu mwanya wayo mavuta

    •Nkuko mu mbeho wifubika ba ari nako urinda iminwa yawe

    Ibi nubikurikiza uzarinda iminwa yawe gusaduka no kumagara.

    Src: Umutihealth.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/28/dore-uko-warinda-iminwa-yawe-gusaduka-no-kumagara/

  • General Ibingira na Lt Gen Muhire bafunzwe bakurikiranyweho imyitwarire mibi #rwanda #RwOT

    Aba bajenerali barimo umwe ukiri mu kazi n’undi wasezerewe, bafunzwe mu bihe binyuranye.

    Bivugwa ko General Fred Ibingira yatawe muri yombi tariki indwi Mata 2021 ubwo hari hashize iminsi itatu ngo akoresheje imihango y’ubukwe bwo gusaba yabereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

    Naho Lt Gen (Rtd) Charles Muhire we yafatiwe mu kabari gaherereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali ari kumwe n’abandi bantu barenga 30 bari kunywa inzoga.

    Aba bombi bafashwe na Polisi y’u Rwanda ibashyikiriza Igisirikare cy’u Rwanda ubu bakaba bafungiwe muri gereza jya Gisirikare.

    General Fred Ibingira akaba umwe mu bajenerali bacye bafite inyenyeri enye mu Rwanda, asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara naho Lt Gen (Rtd) Charles Muhire we uri mu kiruhuko, yigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.

    Ikinyamakuru The New Times cyanditse ko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yatangaje ko bariya basirikare bakuru bafunzwe koko.

    Lt Col Ronald Rwivanga yagize ati 'Ni ukuri ko abo bajenerali bombi batawe muri yombi ku bikorwa bifitanye isano n’imyitwarire mibi.'

    Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 abuza imihango yo gusaba no gukwa akemera iyo gusezerana haba mu mategeko no mu nsengero ariko na bwo ikitabirwa n’umubare w’abantu wagenwe.

    Aya mabwiriza kandi kuva yatangira kujyaho muri Werurwe umwaka ushize wa 2020, ateganya ko utubari dufunze kugeza uyu munsi.

    Izi ngingo zombi ziri mu bifata bariya bajenerali bakomeye, kuko umwe yateguye ibirori byo gusaba mu gihe undi yafatiwe mu kabari ari kunywa inzoga n’abandi.

    Hari kandi abapolisi bakomeye mu Ntara y’Amajyepfo batawe muri yombi. Ari bo CSP Francis Muheto uyobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo na SSP Gaston Karagire uyobora Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Huye.

    Aba bapolisi bafunzwe bakekwaho kuba biriya bikorwa bikurikiranywe kuri General Fred Ibingira byarabereye mu ifasi y’aho bayobora.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabwiye The New Times ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 areba buri wese.

    Abasivile bafatanywe na bariya basirikare bo baciwe amande bubahiriza n’ibindi biteganywa ubundi bararekurwa mu gihe inzego z’umutekano zo zigira umwihariko wo gukurikirana abazikoramo bagaragaweho imyitwarire mibi.

    Ubwo yahaga ipeti rya Sous Lieutenant abasore n’inkumi 721 barangije mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Gako, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomeje kubaka igisirikare cy’umwuga ariko ko kubaka ubwo bushobozi bigarukira gusa ku kurinda igihugu n’abagituye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/General-Ibingira-na-Lt-Gen-Muhire-bafunzwe-bakurikiranyweho-imyitwarire-mibi

  • Rwanda: Babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa umupolisi #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Mata  abapolisi bafashe  Nyandwi Hassan w'imyaka 40 na Ibisamaza Oscar w' imyaka 43, bafatiwe mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare mu Kagari ka Gacyamo. bafashwe barimo  guha ruswa umupolisi ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 70 kugira ngo abahe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa mayirungi cyari cyafatiwe mu Murenge wa Rutare.

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gucumbi, Superintendent of Police(SP) Jean Bosco Minani  yavuze ko  tariki ya 26 Mata abapolisi bakorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rutare bakoze igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge. Muri icyo gikorwa batesheje   abantu  udupfunyika 251  tw'ikiyobyabwenge  cya Mayirungi nyuma haza Nyandwi na Ibisamaza  bashaka gutanga ruswa ngo basubizwe icyo kiyobyabwenge.

    SP Minani yagize ati'Ku isaha ya saa saba z'amanywa abapolisi bahagaritse  abantu bari bafiteho amakuru ko  bafite ibiyobyabwenge  ariko banga guhagarara bariruka,  mu kwiruka bataye udupfunyika 251 tw'ikiyobyabwenge cya  mayirungi. Abapolisi barayifashe barayijyana bigeze ku mugoroba nibwo Nyandwi Hassan na Ibisamaza Oscar baje gutanga ruswa kugira ngo bahabwe cya kiyobyabwenge.'

    SP Minani akomeza avuga ko Nyandwi na Ibisabama baje bavuga ko  batumwe na nyiri ibiyobyabwenge  uba mu Mujyi wa Kigali. Babanje guhamagara umupolisi wari wafashe Mayirungi   bamubwira ko bagiye kumuzanira amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 70 akabaha icyo kiyobyabwenge ngo kidakomeza kwangirika.   Umupolisi yarabemereye bazana ayo mafaranga ariko yari yavuganye na bagenzi be aho bagiye guhurira, babaye hafi  aho babafatira mu cyuho barimo gutanga ya ruswa.  

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi yongeye gukangurira abaturage kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kwijandika mu byaha bya ruswa.

    Ati' Duhora dukangurira abantu kwirinda kwishora mu byaha, bariya baravuga ko ari uwari abatumye gutanga ruswa  ko ataribo ba nyiri ibiyobyabwenge ariko baremera ko bakoreshejwe mu gutanga ruswa kugira ngo birekurwe. Abantu bagomba kumenya ko ruswa  ari icyaha ubugerageje iyo abihamijwe n'amategeko arabihanirwa, abantu bamenye ko  Polisi ari urwego rushinzwe kurwanya ruswa bityo abishuka ko bashobora guha ruswa umupolisi baribeshya  ahubwo  bazajya bahita bafatwa.'

    Abafashwe  bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rutare kugira ngo hatangire iperereza, nk' uko Polisi y'u Rwanda dukesha iyi nkuru yabitangaje

    Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa  Ingingo ya 4 ivuga ko  Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/28/rwanda-babiri-bafatiwe-mu-cyuho-bagerageza-guha-ruswa-umupolisi/

  • Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi –

    The New Times yatangaje ko Gen Ibingira usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara na Lt Gen (Rtd) Muhire wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu Kirere ariko akaza gusezererwa mu ngabo mu 2014 bombi bafunzwe.

    Amakuru avuga ko Gen Ibingira yatawe muri yombi tariki ya 7 Mata nyuma y’aho bigaragariye ko yagerageje gukoresha umuhango wo gusaba mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Huye, iminsi itatu mbere y’uko afatwa.

    Gusaba no kwiyakira muri iki gihe birabujijwe nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coviv-19, ubukwe bwemewe ni ubw’imbere y’amategeko no mu rusengero ariko bwombi nta birori byemewe kandi nabwo bukorwa hubahirijwe ingamba zo kwirinda iki cyorezo zagenwe.

    Bivugwa ko Lt Gen Muhire yatawe muri yombi tariki ya 24 Mata ahitwa Pegase Resort Inn ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro aho bivugwa ko we n’abandi bantu 33 bari bari kunywera inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda.

    Bombi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye na Polisi y’Igihugu ibashyikirizwa Igisirikare.

    Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru tariki ya 27 Mata, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga, yemeye ko aba bagabo bafunzwe. Ati “Ni ukuri ko abo bajenerali bombi batawe muri yombi ku bikorwa bifitanye isano n’imyitwarire mibi.”

    Yashimangiye ko ifungwa ryabo ryaturutse ku kuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu gihe RDF isaba abasirikare bayo kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza aba yashyizweho.

    Lt Col Rwivanga yavuze ko aba basirikare bakuru bombi ibyo bakoze ari ibikorwa by’imyitwarire mibi bihanwa n’amategeko y’imbere muri RDF, bityo ko inzego zibifitiye ububasha zizagena igihe bagomba kumara bafunzwe.

    Hagati aho, hari abapolisi babiri bakuru nabo batawe muri yombi biturutse ku bikorwa bifitanye isano n’iby’aba basirikare.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye The NewTimes ko hari abandi bantu bafatanywe na Lt Gen (Rtd) Muhire mu gihe iperereza ryakozwe ku kurenga ku mabwiriza kwabereye i Huye aho Gen Ibingira yari ari ryavuyemo ko hari abapolisi babiri bakuru bo muri kariya gace batabwa muri yombi.

    Abo ni CSP Francis Muheto, ukuriye Polisi mu Majyepfo na SSP Gaton Karagire ukuriye Polisi mu Karere ka Huye.

    Kabera yavuze ko abo bapolisi babiri batawe muri yombi nyuma y’aho bigaragariye ko bari bazi ko ibyo bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 biri kuba.

    Undi watawe muri yombi ni uwitwa Fidel Rugomwa, nyiri ahantu ibirori Gen Ibingira yari yakoresheje. We yafunzwe icyumweru ariko nyuma ararekurwa amaze gucibwa amande.

    Ku rundi ruhande kandi, abasivile bafatanywe na Muhire nabo bararekuwe nyuma yo gucibwa amande nk’uko bisanzwe, bamaze kujyanwa muri stade bakigishwa bakanipimisha Covid-19.

    Kabera ati “Nk’uko twakomeje kubivuga, nta muntu uri hejuru y’amategeko.”


  • Umukobwa ufite amabere akubye ikibuno cye inshuro nyinshi akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa ukomoka mu gihugu cya Ghana yatigishije imbuga nkoranyambaga kubera amabere adasanzwe afite anurata ikibuno cye.

    Bivugwa ko Uyu mukobwa ari rwiyemezamirimo akaba yitwa Joyce Addo, akaba azwi cyane ku izina rya Bustygh. Yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga kubera ubunini bw'amabere ye.

    Addo, yamenyekanye cyane kuri interineti kubera aya mabere manini cyane. Avuga ko urugamba rwe rwo kurwanya isoni z'umubiri mu bantu, byatumaga agira ipfunwe kujya mu bantu bikaba ingorabahizi kuko yahitaga arangaza benshi. Mu mashusho yasangije abantu ku rukuta rwa instagram, yerekanaga uburyo amabere ye angana.

    Nkuko bigaragara Joyce asanwze ari umukobwa utari muto muto, gusa amabere ye akubye cyane umubyimba w'amabuno ye aho kunama ngo abashe gukora ku mavi biba ari ingorabahizi.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-ufite-amabere-akubye-ikibuno-cye-inshuro-nyinshi-akomeje-gutigisa-imbuga-nkoranyambaga/

  • Nyuma yo kuba icyamamare, umunyamideli Mr Bombe yatangije ibikorwa byo kumenyekanisha U Rwanda ku isi yose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli Murengezi Maridadi umaze kumenyekana cyane  ku mazina ya Mr Bombe, kuri ubu akaba arimo kubarizwa mu gihugu cy'Ubufaransa, arimo gukora igikorwa kidasanzwe cyo kumenyekanisha u Rwanda akoresheje amashusho atandukanye aho atumira abanyamahanga akabasangiza ibyiza bitatse u Rwanda, umuco w'abanyarwanda n'ibindi.

    Mr Bombe usanzwe ari umunyamideli ndetse akaba n'umutoza mu by'imyitozo ngororamubiri (fitness trainee) ntahwema kuvuga ko aka ari agashya ndetse n'umwihariko we dore ko iki gikorwa ariwe wa mbere ugikoze.

    Mr Bombe asanzwe ari umunyamideli

    Amashusho Mr Bombe asangizamo abanyamahanga ibyiza bitatse u Rwanda ndetse n'umuco w'Abanyarwanda ashyirwa kuri konti ya YouTube ya Mr Bombe ariyo Bombastic Tv Show.

    YEGOB twagize amatsiko yo kumenya impamvu uyu musore yagize iki gitekerezo cyo gukora aya mashusho aratira ndetse anasangiza abanyamahanga umuco nyarwanda maze twegera Mr Bombe adusobanurira ku magambo agira ati ” Impamvu nakoze iyi Bombastic Tv Show ni ukubera niyumvisemo ko mfite uruhare mu guteza imbere igihugu cyanjye n'umuco wacu. Iyi Bombastic Tv Show nayikoze kugira ngo njye bwira abantu batandukanye ibyiza by'u Rwanda ndetse nkababwira n'indimi bakoresha bageze mu Rwanda “.

    Mr Bombe Trainer yakomeje avuga ko ibi biganiro abikora kugira ngo afashe abantu kwidagadura akavuga ko atabikora nk'umunyamakuru w'umwuga. Ibi biganiro usanga harimo abanyafurika, abarabu bakomoka mu bihugu bitandukanye baba mu Bufaransa ariko mu bihe biri mbere nyuma ya Covid-19 avuga ko azatangira kujya no mu bindi bihugu akaganira n'abandi mu rwego rwo kwagura ibyo akora.

    Mr Bombe aganira n'umukobwa ukomoka mu gihugu cy'Ubuhinde (India)

    Mr Bombe aganira n'umukobwa ukomoka mu gihugu cya Congo

    Mr Bombe aganira n'umugore ukomoka mu gihugu cya Turukiya (Turkey)

    Amwe mu mashusho ya Bombastic Tv Show:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kuba-icyamamare-umunyamideli-mr-bombe-yatangije-ibikorwa-byo-kumenyekanisha-u-rwanda-ku-isi-yose/