Category: Uncategorized
-
Icyizere ku gutangira vuba k’urubanza rwa Kabuga; Mpiranya na Kayishema bakomeje guhigishwa uruhindu –
Ibi yabivuze kuri uyu wa Kabiri, tariki 27 Mata 2021, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Dr Serge Brammertz ari mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura raporo ihoraho ashyikiriza Akanama gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye kabiri mu mwaka.
Asobanura aho dosiye ya Kabuga igeze, Dr Serge Brammertz yavuze ko hari itsinda bakorana ryaje mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize rikorana n’Ubushinjacyaha Bukuru mu gushakisha amakuru y’inyongera ahakorewe icyaha, azifashishwa mu gushinja Kabuga Félicien wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko intambwe imaze guterwa mu gukusanya ayo makuru ishimishije. Ati “Twatanze inyandiko y’ibirego ivuguruye ku itariki 15 Mutarama, kuko twashakaga kwerekana ingero nyinshi zemeza ibyaha Kabuga aregwa, kandi ibirego byemewe n’umucamanza uzaburanisha urubanza rwe.”
“Ubu turi gutegura ibijyanye n’inyandiko ntegurarubanza ku buryo mu mezi abiri cyangwa atatu ari imbere umucamanza mukuru azatubwira itariki impande zombi zizatangira inyandiko ntegurarubanza maze nyuma dutegereze ko atubwira itariki nyir’izina urubanza ruzatangirira n’aho ruzabera.”
Dr Serge yavuze kandi ko hari gushyirwa imbaraga nyinshi mu gufata no kuzana abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane ko bamwe bamaze kumenya aho baherereye.
Ati “Mpiranya Protais ni umwe mu bantu turi gushakisha bikomeye, kubera ko dosiye ye ni imwe muri eshatu z’ingenzi zagombaga kuburanishwa, zirimo iya Kabuga na Bizimana.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe cyashize nabwo kandi navuze kuri Kayishema Fulgence, aho navuze ko dufite amakuru ahagije y’aho aherereye. Mbwira Akanama k’Umutekano [ka Loni] ko ntumva impamvu hari igihugu cyacumbikira abantu nka Kayishema kikabafasha gutoroka ubutabera.”
Mpiranya Protais ni umugabo w’imyaka 61 wahoze ari Umuyobozi w’Ingabo zarindaga Perezida Juvénal Habyarimana akaba yaragize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kayishema Fulgence we yahoze ari Umugenzacyaha w’Igipolisi mu yahoze ari Komini Kivumu ya Kibuye, ashinjwa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gutanga amabwiriza y’ubwicanyi bwakorewe i Nyange mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko hari icyizere ko abantu bose bagize uruhare muri Jenoside bakihishahisha hirya no hino bazagezwa mu Rwanda bakaryozwa ibyo bakoze.
Ati “Nta rimwe tuzigera duhagarika kubakurikirana, tuzakomeza kubakurikirana aho bari hose, tuzakomeza gukorana n’ibihugu cyangwa se abandi bose bashobora kudufasha mu gushakisha amakuru y’abo bose bagiye bahunga ubutabera.”
Uruzinduko rwa Dr Serge Brammertz ruba buri mezi atatu, aho agirana ibiganiro n’inzego zitandukanye ku cyakorwa kugira ngo abantu basize bagize uruhare muri Jenoside bakurikiranwe n’ubutabera.
Dr Serge Brammertz yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo Kayishema, Mpiranya n’abandi batorotse ubutabera bafatwe baryozwe ibyo bakoze
Umushinjacyaha Mukuru yemeje ko batazarambirwa gukurikirana abahunze ubutaberaAmafoto: The New Times
-
Huye: Abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bakanzwe n’amande basabwe –
Bose hamwe bafashwe ahagana saa Sita z’ijoro, basanzwe mu cyumba kiri mu rugo rwa Vuguziga Christine w’imyaka 52, utuye mu Mudugudu wa Nyamata mu Kagari ka Rango B.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, yabwiye IGIHE ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ati “Tumaze kubafata twabajyanye ku murenge kugira ngo tubigishe. Nyuma yo kubigisha barahabwa ibihano bacibwe amande uko yashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye.”
Ibyo bihano birimo ko ‘kwitabira amakoraniro abujijwe bihanishwa gutanga ibihumbi 200 Frw ku muntu watumiye abandi, mu gihe na bo basabwa gutanga ibihumbi 25 Frw.
Usibye kuba bafashwe bakoze amakoraniro atemewe, bakoze n’ikosa ryo kurenza amasaha yo gutaha rihanishwa amande ya 5000 Frw ndetse n’iryo kudahana intera naryo rihanishwa gutanga 5000 Frw. Kuri ayo mande hariyongeraho ibihumbi 10 Frw byo kwipimisha Covid-19.
Vuguziga yabwiye IGIHE ko yari yatumiye abanyamasengesho ngo baze gusengera umwana we wafashwe n’amadayimoni.
Yakomeje avuga ko agize amahirwe akababarirwa, atazongera gusubiramo iryo kosa, ati “Bambabariye ntabwo nazongera kurenga ku mabwiriza rwose, ahubwo nzajya nshishikariza n’abandi kuyubahiriza.”
Umwe mu baturage bafatiwe muri urwo rugo bagiye gusenga, yavuze ko basanzwe basengera abantu batewe n’amadayimoni bagakira.
Ati “Dusanzwe dukora uwo murimo tugasengera abantu bafashwe n’amadayimoni bagakira, ndetse n’uwo mwana twari tumaze kumusengera yorohewe. Ikosa ryabaye ni uko twahahuriye turi benshi.”
Abafashwe bose nta dini ryihariye basengeramo ahubwo baturuka mu madini atandukanye.
Abaturage bo mu Karere ka Huye bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
-
Burera: Amazi aturuka mu Birunga yahitanye umuntu, anangiza ibikorwa remezo –
Nubwo hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza, mu bimaze kumenyekana ni umuntu wahitanywe nabyo, imyaka yiganjemo ibishyimbo n’ibirayi byari ku buso bwa hegitari eshanu, intama eshatu n’inkoko 20 zapfuye, ibiraro bibiri n’umuhanda Gahunga-Kinigi byangiritse n’inzu z’abaturage n’ibizirimo bitaramenyekana kuko bikibarurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yavuze ko usibye nyakwigendera wahitanywe n’ibi biza, bakiri gukusanya ibyangijwe n’iyi mvura.
Yagize ati “Ni imvura yaguye muri iri joro noneho amazi aba menshi yiroha mu mirima y’abaturage yangiza ibihingwa byabo, inzu, amatungo n’umuhanda Gisizi werekeza Kinigi wacitse. Kugeza ubu hari n’umuntu tumaze kumenya ko yahitanywe nayo ari naho turi kwerekeza ubu. Ntituramenya neza ibyangiritse byose kuko turacyakusanya amakuru yabyo.”
Habanabakize Alphonse wahitanywe n’ibi biza yari atuye mu Mudugudu wa Rusenyi, Akagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.
Ibikorwa remezo birimo amatiyo y’amazi byangiritse
Amazi yinjiye mu ngo z’abaturage
Amazi yinjiye mu nzu z’abaturage, arengera ibikoresho bizirimo
-
Burera: Amazi aturuka mu Birunga yahitanye umuntu, anangiza ibikorwa remezo – #rwanda #RwOT
Nubwo hakibarurwa ibyangijwe n'ibi biza, mu bimaze kumenyekana ni umuntu wahitanywe nabyo, imyaka yiganjemo ibishyimbo n'ibirayi byari ku buso bwa hegitari eshanu, intama eshatu n'inkoko 20 zapfuye, ibiraro bibiri n'umuhanda Gahunga-Kinigi byangiritse n'inzu z'abaturage n'ibizirimo bitaramenyekana kuko bikibarurwa.
Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwangirigira Marie Chantal, yavuze ko usibye nyakwigendera wahitanywe n'ibi biza, bakiri gukusanya ibyangijwe n'iyi mvura.
Yagize ati “Ni imvura yaguye muri iri joro noneho amazi aba menshi yiroha mu mirima y'abaturage yangiza ibihingwa byabo, inzu, amatungo n'umuhanda Gisizi werekeza Kinigi wacitse. Kugeza ubu hari n'umuntu tumaze kumenya ko yahitanywe nayo ari naho turi kwerekeza ubu. Ntituramenya neza ibyangiritse byose kuko turacyakusanya amakuru yabyo.'
Habanabakize Alphonse wahitanywe n'ibi biza yari atuye mu Mudugudu wa Rusenyi, Akagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera.
Ibikorwa remezo birimo amatiyo y’amazi byangiritse
Amazi yinjiye mu ngo z’abaturage
Amazi yinjiye mu nzu z’abaturage, arengera ibikoresho bizirimo
-
Umukinnyi Meshack yasobanuye iby’impanuka yari umutwaye ubuzima, yatangiye inzira yo kwiyubaka(VIDEO) #rwanda #RwOT
Rwampungu Meshack wahoze ari umukinnyi wa Basketball mu ikipe ya KBC, ubu yatangiye inzira yo kwiyubaka nyuma yo kurokoka impanuka ahamya ko yatumye asogongera ku rupfu ikamusigira ubumuga bukomeye.
Muri 2015 nibwo Rwampungu Meshack yakoze impanuka ari kumwe n’ikipe ya Kigali Basketball Club(KBC) yakiniraga bagiye gukina i Huye na UR Huye, iyi mpanuka yahitanye umwe mu bakinnyi bakinanaga witwa Rutayisire Guy, we imusigira ubumuga aho ubu agendera mu kagare kuko yavunitse uruti rw’umugongo.
ISIMBI yasuye uyu musore, avuga byinshi ku buzima bwe nyuma yo gukora impanuka kugeza ubwo yamaze kwiyubaka akaba amaze gushinga Salon yogosha.
Ku munsi w’imapnuka Meshack avuga ko imodoka yagombaga kubatwara nk’abakinnyi itabonetse aho yari yagiye mu Kagera bakababwira ko babafatira amatike muri bisi isanzwe, kuko bari 14 gusa bababwira ko babongereramo abagenzi basanzwe kuko imodoka itagenda ituzuye.
Ati'hari ku Cyumweru, harimo abantu benshi batandukanye abagiye gusenga, gusura abana, noneho abakinnyi tugashaka imyanya yo ku idirishya(â¦) twaragiye tugeze Kamonyi ahantu hitwa mu Nkoto hazamuka gato, nibwo twazamutse tunyura ku modoka yari ituri imbere gato, abakinnyi bamwe bari muri telefoni, twanyuze kuri izo modoka noneho ruguru harimo kumanuka fuso yikoreye amatafari, twakubitanye turambarana ibyakurikiyeho ntawakubwira ngo arabizi.'
Avuga ko mbere n’ubundi ari uko nta kintu amuntu aba atekereza ariko mbere y’impanuka n’ubundi yabonaga bagenzi be batishimye, na we ku giti cye ngo yari akonje yumva atameze neza.
Uretse Guy bakinanaga witabye Imana, mu bagenzi abantu benshi bahasize ubuzima.
Kugira ngo arokoke avuga ko ahanini byatewe n’uko yari yicyaye inyuma ku idirishya.
Ati' imodoka yibirinduye inshuro 3 hepfo y’umuhanda. Njyewe kugira ngo nzazamuke urumva nari nicaye inyuma, akadirishya ibirahure byavuyemo nsa nunyuramo ariko kuko kari gato mfatwa mu rukenyerero uko imodoka yibaranguraga narihinnye urutirigongo ruraturika, ngira ikibazo mu rutiringongo. Nzazamutse mbona ibitaka ibyatsi, ukabona ipine hafi y’ugutwi, ibyuma.'
'Nabonye umuntu wambaye bote abandi bari babakuyemo barimo babahungiza, mubonye ndatabaza aravuga ngo muze mutabare umuntu imodoka yamutsikamiye. Haje abantu baravuga ngo mureke tubare 3 tuyimukureho, barabara nibwo umuntu yakuruye amaguru nahise numva ko mu rutirigongo harimo ikibazo gikomeye. Gusa nagize Imana nta kibazo nari nagize mu mutwe.'
Iyi mpanuka kandi yatumye avunika ukuboko kw’ibumoso, imbavu zinjira mu bihaha aviramo imbere abantu batabizi, bahise babatwara CHUK.
Bamukoreye isuzuma basanga ukuboko kwacitse n’urutiringo ariko ibihaha ntibabimenya bakabona araruka amaraso bagakeka ko yaba yanyweye amaraso y’abandi bitewe n’impanuka, bahise bamwohereza Faisal kuko yari afite ikibazo cyo guhumeka gikomeye kandi bo babona ntacyo bamufasha.
Ageze Faisal nibwo basanze afite ikibazo mu bihaha ndetse n’amaraso yatangiye kubamo menshi ndetse ashobora no guhita apfa, bamutobora ku ruhande kugira ngo ayo maraso avemo, nyuma yo kuvamo bamubwira ko atabagwa adahumeka neza babanza kureka ngo akire ahumeke neza babone kumubaga.
Nyuma yo gukira yaje kubagwa bagatunganya umugongo basanze umusokoro uhuza umugongo n’amaguru waracitse kandi utajya usimbuzwa iyo wangiritse, bamubwiye ko atazongera kugenda.
Ati'urabona urutirigongo gutegana n’umukondo niho byacikiye, aho bicikiye hepfo niho hagira ikibazo ntihakore, hejuru hagakora, rero iyo uwo musokoro wacitse igice cyo hasi yaho wacikiye ntihakora niyo mpamvu guhagarara bitakunda.'
Nyuma yo gusanga ko ubuzima bwe ari mu igare yatangiye gutekereza uko yabaho nta muntu agoye cyane mu buzima bwe.
Ati'Nasigaranye amahitamo abiri, kuryama mu rugo no kuba nagerageza ibishoboka byose. Uku meze bigusiga nta mahitamo ufite urarwana cyangwa ugapfa. Ikigiterekezo cyaje nyuma yo gusanga ngiye kuba umuzigo ku muryango no mu nshuti ku buryo numbona akambona muri iyo shusho.'
Muri 2019 Meshack wari warigeze yogoshaho bakiri abanyeshuri, yatangiye kogosha kuri murumuna we ndetse n’abandi baturanye abogoshera ubuntu ariko intego ari ukwihugura kugeza aho batangiye bamwe kugenda bamwishyura.
Yashinze iyi Salon de Coifure yayishinze afashinjwe n’abanyeshuri, abakinnyi bakinanaga babigizemo uruhare.
Ati'nagize igitekerezo ariko nsanga gisaba amaranga menshi, abakinnyi noneho baravuga ngo ese nta kuntu watangira niyo abakinnyi twakishyira hamwe tugatanga utuntu duke duke ariko ukaba ushinze agasalo ukaba witeza imbere, abakinnyi bakora gurupe bishyira hamwe ariko ubuzima bw’abakinnyi kubera coronavirus ntibwari bumeze neza.'
'Nanjye ntangira kugira kwegera za nshuti za hafi zinyumva mbagezaho igitekerezo mfite ariko mbabwira ko ntarimo kubegera mfite ubusa ko hari amafaranga make mfite barabyishimira.'
Mu rwego rwo kubereka ko adakina yahise yishyura inzu amezi 3 noneho abegera hari icyo afite nabo barabyishimira batangira kumuha amafaranga atangira kwiyubaka gake gake.
Ubu muri Salon ye aracyayubaka harimo intebe imwe arabura izigera kuri 7, arasaba abantu kumufasha akaba yabona uko yakuzuza Salon ye ikajya ku rwego yishimira ku buryo n’abantu bazajya baza bamugana bazayishimira. Ushaka kugira icyo wamufasha wamuvugisha kuri 0784841728
Rwampungu Mechack yize amashuri yisumbuye i Rwamagana muri Agahozo-Shalom Youth Village), akomereza mu ya kaminuza muri ULK (Kigali Independent University) aho yigaga Computer Science, akaba yarasozaga umwaka wa mbere.
Rwampungu kuri ubu ni kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Wheelchair Basketball. Nubwo uyu mukino umaze igihe gito utangiye, ari mu bagize uruhare mu iterambere ryawo.
Impanuka yarokotse
Ubuzima bwe bwari mu marembera
Yakiniraga KBC
Salon ye harimo intebe imwe y’abantu bakuru, n’ebyiri mu gice cyo kogosha abana
Ni we ubu wogosha muri iyi Salon ye
Kogoshya yabihereye mu rugo -
Kayonza: Umwana w'imyaka 12 yiyahuye nyuma yo guhanwa n'ababyeyi be – #rwanda #RwOT
Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w'Agashikiri mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yiyahuye mu ijoro ryakeye ahagana saa Moya z'ijoro ubwo ababyeyi be bari bamaze kumunyuzaho akanyafu.
Yagize ati ' Uwo mwana ngo yateye amabuye mugenzi we iwabo baramukubita, bakimara kumukubita aragenda yishyira mu mugozi ariyahura, yabikoreye mu nzu aho basanze yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko yuriye ku kabati yimanika mu mugozi arangije aragasunika karagwa asigara yinaganitse.'
Gitifu Kagabo yavuze ko bikimara kuba ngo ababyeyi be bahise bamugeraho bamujyana ku bitaro bamugezayo yapfuye.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwitondera ibihano baha abana babo kandi nyuma yo kubahana hakabaho no kubakurikirana bakagenzura umujinya umwana aba afite.
Ati ' Ni ibintu bitunguranye ariko ababyeyi nibarebe ibihano baha abana niba bitababaza cyane ngo babe batekereza nabi.'
Kuri ubu Urwego rw'Ubugenzacyaha na Polisi bahise batangira iperereza ku babyeyi b'uyu mwana.
Si ubwa mbere mu Ntara y'Iburasirazuba umwana yiyahura mu minsi mike ishize kuko mu tariki 9 Mata uyu mwaka mu Karere ka Rwamagana naho habonetse umurambo w'umwana w'imyaka icumi wari wiyahuye nyuma yo kubuzwa kujya gusura nyina wabo.
-
Kayonza: Umugore yateye icyuma umugabo we aramukomeretsa – #rwanda #RwOT
Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Gakurazo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri ubwo umugabo yatangaga umugore gutaha, umugore ataha atinze cyane anataha yasinze umugabo amubajije aho yari ari undi amutera icyuma.
Ati ' Ni ibintu by'amakimbirane. Babanaga batarasezeranye ariko bafitanye abana babiri, umugabo rero yageze mu rugo atangayo umugore, umugore ataha yasinze undi amubajije aho yari ari undi afata iyuma ngo atangira kumubwira ngo ntamwegere, undi akomeza kumwegera amutera icyuma kimukomeretsa ku nda.'
Gitifu Murekezi yavuze ko nyuma yo kumutera icyuma umugabo ngo yahise ajya kwa muganga mu gihe uwo mugore we yahise aburirwa irengero kugeza n'ubu.
Yasabye abashakanye kwirinda gukemuza amakimbirane kurwana cyangwa gukomeretsanya abasaba kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura mu biganiro.
Ati ' Iyo bashatse kuyakemura ukundi birangira bitagize ingaruka nziza ku buryo umwe ashobora no gufungwa imyaka myinshi, turabasaba kubana mu buryo bwemewe n'amategeko kandi bakirinda gukemura amakimbira ukundi kutari mu biganiro.'
Kuri ubu uyu mugabo watewe icyuma n'umugore we arwariye ku kigo Nderabuzima cya Mukarange mu gihe umugore agishakishwa n'inzego z'umutekano.
Ibiro by’akarere ka KayonzaSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugore-yateye-icyuma-umugabo-we-aramukomeretsa
-
Kayonza: Umwana w’imyaka 12 yiyahuye nyuma yo guhanwa n’ababyeyi be –
Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu w’Agashikiri mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yiyahuye mu ijoro ryakeye ahagana saa Moya z’ijoro ubwo ababyeyi be bari bamaze kumunyuzaho akanyafu.
Yagize ati “ Uwo mwana ngo yateye amabuye mugenzi we iwabo baramukubita, bakimara kumukubita aragenda yishyira mu mugozi ariyahura, yabikoreye mu nzu aho basanze yimanitse mu mugozi. Batubwiye ko yuriye ku kabati yimanika mu mugozi arangije aragasunika karagwa asigara yinaganitse.”
Gitifu Kagabo yavuze ko bikimara kuba ngo ababyeyi be bahise bamugeraho bamujyana ku bitaro bamugezayo yapfuye.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kwitondera ibihano baha abana babo kandi nyuma yo kubahana hakabaho no kubakurikirana bakagenzura umujinya umwana aba afite.
Ati “ Ni ibintu bitunguranye ariko ababyeyi nibarebe ibihano baha abana niba bitababaza cyane ngo babe batekereza nabi.”
Kuri ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha na Polisi bahise batangira iperereza ku babyeyi b’uyu mwana.
Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba umwana yiyahura mu minsi mike ishize kuko mu tariki 9 Mata uyu mwaka mu Karere ka Rwamagana naho habonetse umurambo w’umwana w’imyaka icumi wari wiyahuye nyuma yo kubuzwa kujya gusura nyina wabo.
-
Skol yari mu baterankunga bakomeye ba Tour du Rwanda yivanyemo habura iminsi micye #rwanda #RwOT
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’uru ruganda kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Mata 2021, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko buganiriye n’inzego zikuriye ririya rushanwa.
Iki cyemezo kandi cyaturutse ku buryo iri rushanwa rizakurikiranwa kuko Minisiteri ya Siporo yatangaje ko rizakurikiranwa n’abantu mu binyamakuru aho guhurira hamwe nk’uko byari bisanzwe kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Iri tangazo rivuga ko ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY ndetse na Skol basuzumye uburyo abasanzwe bamamaza ibikorwa byabo muri iri rushanwa bazabikora.
Rigakomeza rigira riti 'Nyuma y’amasaha menshi y’ibiganiro, Skol yabonye itazatera inkunga Tour du Rwanda yo muri Gicurasi 2021.'
Ubusanzwe uru ruganda runafite ikipe rutera inkunga ya SAKA yanitwaye neza muri Tour du Rwanda y’umwaka ushize, runagendana n’iri rushanwa aho ryerekeje hose ryamamaza ibikorwa byarwo ndetse runacuruza ibinyobwa byarwo mu gihe uyu mwaka ahantu hahurira abantu benshi hatazabaho muri iri rushanwa.
Amakuru aturuka ahantu hizewe, avuga ko uru ruganda rwa Skol rwajyaga rutera inkunga Tour du Rwanda ya miliyoni 84,5Frw mu gihe mu ry’uyu mwaka ryifuzaga gushyiramo miliyoni 4,7Frw kubera ingaruka za COVID-19 ariko FERWACY yo ikaba yari yarugabanyirijeho 20%.
UKWEZI.RW