Category: Uncategorized

  • Undi munyarwanda wahabwaga amahirwe yo kweguk… – #rwanda #RwOT

    Ubwo abasiganwa berekezaga i Huye, bageze mu Nkoto ho mu karere ka Kamonyi, Areruya yagize ikibazo cy'igare, gusa aza no gufatwa n'imbwa zo mu maguru bituma atarangiza aka gace kegukanwe n'Umufaransa Alan ukinira B&B Hotels. Areruya yabaye umukinnyi wa mbere uvuye mu irushanwa ry'uyu mwaka nyuma yo kudasoza agace ka kabiri.

    Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda mu 2017, yari umwe mu bari bahanzwe amaso muri iri rushanwa kuko ari umwe mu banyarwanda bakina uyu mukino bamaze kugira ubunararibonye ndetse akaba ari mu bakinnye amarushanwa menshi atandukanye.

    Uyu mukinnyi wakiniye amakipe akomeye arimo Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y'Epfo mu 2017- 2018 ndetse no muri Delko—Marseille Provence yo Bufaransa mu 2018-2019, yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l'Espoir yo muri Cameroun.

    Areruya abaye umunyarwanda wa kabiri wari witezweho byinshi muri Tour du Rwanda utazakina iri rushanwa ryose, nyuma y’uko Moise Mugisha akuwe ku rutonde rw'abakinnyi ba SACA bagombaga kwitabira iri rushanwa kubera amakimbirane yagiranye n'umutoza we Niyonshuti Adrien.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi hari gukinwa agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2021, ka Nyanza-Gicumbi ari na ko karekare muri iri rushanwa, aho basiganwa ku ntera y'ibilometero 171.6.

    Areruya Joseph yavuye muri Tour du Rwanda 2021 akinnye agace kamwe gusa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105302/undi-munyarwanda-wahabwaga-amahirwe-yo-kwegukana-tour-du-rwanda-2021-yavuye-mu-irushanwa-105302.html

  • Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n'agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa. #rwanda #RwOT

    Umufaransa w'imyaka 21 y'amavuko Alan Boileau akomeje kwekerekana ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo kwitwara neza mu mukino w'igare by'umwihariko muri Tour du Rwanda 2021 iri kuba ku ncuro ya 13 ari mpuzamahanga.

    Ibi uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya B&B HOTELS p/b KTM yo mu gihugu cy'Ubufaransa yabyekerezanye kuri uyu wa kabiri ubwo hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Huye mu ntara y'Amajyepfo kerekeza i Gicumbi mu ntara y'Amajyaruguru, uyu Mufaransa akaba ariwe wegukanye aka gace kareshyaga na Kilometero 171 na metero 600.

    Ubwo abakinnyi bahagurukaga mu karere ka Nyanza bagendeye mu gikundi kimwe ari benshi ariko uko urugendo rukomeza kwicuma niko bagendaga bivangura bagakora amatsinda atadukanye, aha twavuga nka nyuma y'ibilometero 44, abakinnyi batatu banyonze amagare yabo basanga umukinnyi Teugels wari wabaye nkusiga ho abandi, mubamufashe bagakomezanya barimo Gautier (B&B Hotels), Goytom (Erythrée), Byukusenge Patrick (Benediction).

    Ibi byakomeje kugenda uku ariko nyuma ho gato y'ibilometero bitari byinshi ubwo bari bageze ku kilometero cya 67 umukinnyi w'umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe ntiyahiriwe no kuba yakomeza iri siganwa kuko yagize ikibazo cy'igare ryatobotse nyuma baramuhindurira bamuha irindi ariko ntibyakomeza kumubera byiza kuko nawe umubiri wageze aho nawe uramunanira nk'ibyabaye kuri Areruya Joseph bakinana muri Benediction Ignite, ibi bikaba byatumye Munyaneza aba umukinnyi wa kabiri uvuye muri iri siganwa w'umunyarwanda.

    Abasiganwa bakomeje kugenda mu byiciro kugeza ubwo bari bageze ku kilometero cya 141, abakinnyi babiri barimo Alana Boileau (B-B Hotels) wegukanye etape ya Kigali-Huye na Zerai ukinira Erythrée bacomotse mu bandi ariko igikundi gihita kibafata, ako kanya nibwo imvura yari itangiye kujojoba mu ntara y'Amajyaruguru.

    Hasigaye ibilometero 16 gusa kugira ngo abakinnyi bari imbere bagere ahasorezwa isiganwa mu Mujyi wa Gicumbi, umukinnyi Quintero yashyizemo amasegonda 28 hagati ye n'igikundi ariko ntabwo byaje gutinda kuko umufaransa w'imyaka 21 Alan Boileau ukinira B&B Hotels yakomeje gusatira cyane ndetse biza no kumuhira agera i Gicumbi ariwe uyoboye bagenzi be basa naho bari barikumwe, barimo Quintero Carlos Julian wa Terrengganu.

    Alan Boileau yegukanye aka gace ka Kilometero 171 na metero 600 bikurikira ko ari nawe wegukanye agace ka kabiri kavaga i Kigali kerekeza i Huye, kuri iyo ntera iruta izindi muri Tour du Rwanda ya 2021, yakoresheje amasaha 4 iminota 23 n'amasegonda 57.

    Umukinnyi w'umunyarwanda waje hafi kuri aka gace ka gatatu ni Muhoza Eric ukinira ikipe y'u Rwanda akaba yashoje ku mwanya wa 24, naho ku rutonde rusange akaba ari nawe umunyarwanda uza imbere akaba ari ku mwanya wa 27.

    Nyuma y'uduce dutatu twa Tour du Rwanda 2021, Sanches Vergara Byran Stiven niwe uyoboye abandi akaba agomba no guhagurukana umwenda w'umuhondo mu gace ka kane kazakinwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2021 ubwo abasiganwa bazava i Kigali berekeza i Musanze ku ntera y'ibilometero 123 na metero 900.

    Kudasoza kwa Munyaneza Didier Mbappe biratuma ikipe ya Benediction Ignite imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda asigarana abakinnyi batatu dore ko na Areruya Joseph ku munsi w'ejo bitamugendekeye neza akaba yaravuye mu irushanwa.

    The post Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n'agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-kwegukana-agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-umufaransa-alan-boileau-yegukanye-nagace-ka-gatatu-munyaneza-didier-ntiyashoje-isiganwa/

  • TduRwanda2021 : Umufaransa Alan Boileau yegukanye akandi gace ka Nyanza-Gicumbi #rwanda #RwOT

    Aka gace gafite ibilometero 171,6 ni ko karekare muri iri siganwa ry’uyu mwaka aho uyu Mufaransa Alan Boileau akegukanye akoresheje amasaha 04h23’57”.

    Yaje akurikirwa n’Umunya-Colombia QUINTERO NORENA Carlos Julian na we unganya ibihe n’uyu Mufaransa.

    Muri iri tsinda ryahagereye rimwe kandi harimo Umunya-Eritrea Eyob Metkel uzwi cyane muri iri rushanwa.

    Umunya-Colombia UMBA LOPEZ Abner Santiago wari uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange, we yahageze ari uwa 22 akaba yakoresheje amasaha 04h25’51” akaba arushwa umunota 1’54” n’uwa mbere.

    Umunyarwanda waje hafi muri aka gace, ni Muhoza Eric wakoresheje amasaha 04h25’59” akaba yahageze nyuma y’iminota 2’02” nyuma y’uko aba mbere bahageze.

    Iri rushanwa rikomeje kugora Abanyarwanda bari mu bari bakunze kwitwara neza, kuko uyu munsi undi Munyarwanda wari uhanzwe amaso ari we Munyaneza Didier na we yavuye muri iri siganwa nyuma yo gukora impanuka.

    Na none kandi ku munsi w’ejo ubwo hakinwaga agace ka Kabiri ka Kigali-Huye, Umunyarwanda Areruya Joseph wanigeze kwegukana iri rushanwa, na we yavuyemo atagera i Huye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/TduRwanda2021-Umufaransa-Alan-Boileau-yegukanye-akandi-gace-ka-Nyanza-Gicumbi

  • Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba #rwanda #RwOT

    Urwishe ya nka ruracyayirimo. Nyuma yo guhamwa n'ibyaha bikomeye ndetse akanabihanirwa, Ingabire Victoire ntarava ku izima. Ubu arifashisha abafatanyabikorwa biyita 'abanyamakuru' mu bikorwa bisenya Igihugu. Ese ubundi Ingabire Victoire ni muntu ki? Ubusesenguzi bwa Tom Ndahiro buradufasha kumenya neza inzira y'ubugome bwe

    Muri Mata 2014, nanditse ku ndirimbo za Kizito Mihigo zipfobya Jenoside. Kimwe mubyatumye mfata umwanya wo kuzumva no gucengera uburozi buzirimo, ni uburyo zashyigikiwe n'abagikomeye ku mugambi n'ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni aho ibisa bisabirana.

    Nabigereranyije n'ahari ibiboze hatajya hihishira kubera ko hadatana n'intumo y'urusazi rukururwa n'umunuko. Mu myaka myinshi maze niga ku bijyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside naje gusanga umuntu ufite iyo ngengabitekerezo n'ababashyigikira hari aho bisa n'uwo munuko ukurura isazi.

    Abasangiye ibyo byaha byombi baraziranye, barakundana, barakorana ndetse barwanirana ishyaka. Bagahurira no ku kwanga no guhinyura uwo ari we wese urwanya Jenoside.  Kimwe mu bintu byiza nabonye mu gihe gito Ingabire Victoire Umuhoza afunguriwe, ni uko ubwo bumwe busa n'ubw'umunuko n'ibiwukurikira bwigaragaje.

    Hari abamwakiriye i Kigali barimo Maitre Gatera Gashabana usanzwe amwunganira mu Nkiko. Uwo yamwakiriye mu rwego rw'umwuga. Mu bandi bagaragaye ku munsi wa mbere bamwakira ni nka Bernard Ntaganda wa PS-Imberakuri ikorana na FDLR, Uwamahoro Anne Rwigara n'abandi Ingabire Victoire yise abayoboke b'ishyaka rye. Kumenya n'abo bayoboke be nabyo ni ngombwa cyane, kuko kuyoboka FDU-Inkingi bikwiye kuba icyaha. Anne Rwigara nawe yaba ari umuyoboke?

    Mu banyamahanga ba mbere banditse bishimira gufungurwa kw'Ingabire ni Umunyakanadakazi witwa Judi Rever, Ababiligi Filip Reyntjens na Peter Verlinden, Umuholandikazi witwa Anneke Vebraeken n'Umunyamerikakazi Ann Garrison. Urutonde rw'abo banyamahanga mvuze ni uko ari inkoramutima z'Interahamwe n'Impuzamugambi.

    Mu baba mu mahanga hari abanyarwanda bahujwe na bwa bumwe bukomoka ku bitekerezo kirimbuzi. Abake nanditse ni abo nakurikiye ku rubuga rwa Twitter gusa. Kw'isonga hari Ndereyehe Charles Ntahontuye uri no mu bantu b'ingenzi bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi. Abandi batatanzwe ni abo muri Jambo Asbl higanjemo bene Shingiro Mbonyumutwa (Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa), muramu wa Shingiro witwa Faustin Nsabimana.

    Umugore wa Faustin Nsabimana ni Perpetue Muramutse uyobora ishyirahamwe ryitwa Réseau des Femmes pour la Démocratie et la Paix (RFDP). Iyo urebye neza imiterere n'imikorere ya RFDP, ni Urugaga rw'Abagore bahuriye muri FDU-Inkingi cyangwa se rukora ibiyunganira. Kimwe mubigaragaza ubwo bwunganizi ni uko iyo RFDP ari yo yatangije igihembo bise 'Prix Victoire Ingabire' nko guha ikuzo Perezida wa FDU-Inkingi.

    Kugeza ubu, nta muntu n'umwe urahabwa Prix Victoire Ingabire/Victoire Ingabire Prize atari mu bazwi ko bashyigikira abajenosideri uhereye kuwo cyitiriwe akanabanza kugihabwa. Keretse habaye uwagihawe ntamenyekane. Iki gihembo banita igikombe mu mvugo y'abagitanga cyitwa ko ari icyo guteza imbere demokarasi n'amahoro. Bya he?

    Abandi bakiranye ubwuzu gufungurwa kwa Ingabire (ntintuvuze bose) ni Faustin Twagiramungu, Claude Gatebuke (utunzwe no kubeshya ko yacitse ku icumu rya Jenoside atahigwagamo), Thomas Nahimana (ex-Padiri) na Gallican Gasana. Abandi n'abanyamuryango ba FDU-Inkingi bazwi nka Justin Bahunga, Joseph Bukeye, Gaspar Musabyimana, Marcel Nzabona Sebatware, Augustin Munyaneza, Aloys Simpunga, Joseph Matata n'abandi. Ibyo bavuze ni byinshi, byazagira igihe cyabyo cyo kubivuga.

    Hari byinshi bivugwa kuli Ingabire, ariko hari kimwe usesengura politiki n'amateka ya vuba y' u Rwanda n'aka karere dutuyemo akwiye guheraho. Icyo, ni ukwita Ingabire 'umunyapolitiki' utavuga rumwe na Leta y'u Rwanda aho kumwita icyo ari cyo. Icyo akwiye kwitwa ni umugore ukunda ubugome.

    Mubagira uwo munyarwandakazi 'Umunyapolitiki' bari mu byiciro bituruka ku mpamvu eshatu: Ubujiji bw'abatamuzi, Indyandya zirengagiza ukuri zikuzi, n'Abagome bashyigikira Jenoside n'abajenosideri. Iki gice cya gatatu ni nacyo ahanini gicengeza mu bandi.

    Ubujiji

    Hari abantu benshi cyane, mu Rwanda no mu mahanga batazi abantu nk'Ingabire Victoire n'abo bakorana. Muri aba banyarwanda mvuga harimo imbaga y'urubyiruko rutabarika batangiye kwita ku izina rye ari uko aje mu Rwanda agafatwa, akaburanishwa agafungwa.

    Ab'inkwakuzi muri urwo rubyiruko, bagerageje gukurikirana ibyamwanditsweho aburana ariko abenshi ntibashobore kuba babihuza na Jenoside yakorewe Abatutsi mbere no mu 1994. Na n'ubu kubera ko nta byinshi bamuziho ntawita cyane ku magambo avuga ngo bashake kumenya uburemere bwayo.

    Muri bo, harimo n'umukobwa we Raissa Ujeneza, uhora kuri murandasi arengera nyina kubera kutamenya ubugome bw'umunbyeyi we. Abenshi bagomba kuba batazi ko yakoranye ndetse akaba agikorana n'abayobozi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Jenoside ni icyaha cy'ubugome bwa politiki. Kugendera kuli iyo politiki bikaba ari ubugome.

    No mu Banyarwanda bakuze, hari benshi cyane batigeze bakurikirana ngo bamenye neza abantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, bagatsindwa na FPR-Inkotanyi muw'1994. Nyuma yo gutsindwa barisuganyije bafatanyije n'abandi barimo Ingabire Victoire batangira gutegura umugambi wo kuyihakana ariko banategura kuzayikomeza. Ayo ni amateka afite gihamya.

    Ikindi gice cyiganjemo ubujiji ni icy'abanyamahanga batakurikiye iby'u Rwanda usanga amakuru bayahabwa n'abajenosideri n'inshuti zabo, cyangwa se bakabeshywa n'abayobejwe n'abajenosideri n'ababashyigikira. Muri aba abenshi hari abahinduka iyo bamenye ukuri. Ariko ikibabaje ni uko kubera ubujiji bukabije hari abakurikira abajenosideri burundu.

    Ikindi cyongera ubutamenya ni ururimi. Imvugo nyinshi ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside bayikoresha mu Kinyarwanda benshi batazi. Banavuga mu gifaransa cyangwa icyongereza, bakavuga mu mvugo itsinda cyangwa ishushanyito (metaphor). Ibyo bikaba byarakoze cyane mu gihe cya Jenoside ariko bajya kuburana mu nkiko nka ICTR bagatsinda kuko abacamanza batumva ubugome burimo.

    Uburyarya no kwirengagiza ukuri

    Mu Ukwakira 2016, Inteko Ishinga Amategeko y'Ibihugu by'i Burayi, yemeje umwanzuro uburanira Ingabire Victoire n'abayoboke b'Ihuriro ayoboye rya FDU-Inkingi. Muri uwo mwanzuro wumvamo neza gushyigikira ibitekerezo bye harimo no kwemeza ko gufungwa kwe  byari ku mpamvu za politiki gusa. Iyo politiki bavuga ikaba y'uko yakagombye kuba ari umukandida wiyamamariza kuyobora u Rwanda.

    Ni byiza ko Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yamaganye uwo mwanzuro ikanawumenyesha bagenzi babo b'Iburayi. Ubundi gusura umuntu ufunzwe nta kibi n'igitangaza birimo, ariko iyo bigeze aho biba igikorwa cy'ikimenyetso cyo gupfobya Jenoside si ibyo kurenzaho uruho rw'amazi. Ni na byiza ko ubuyobozi bw'Amagereza mu Rwanda bwangiye intumwa z'iyo Nteko y'Uburayi ziyobowe na Depite Iratxe Garcia Perez, gusura iyo mfungwa bita iya 'politiki'.

    Urwo rugero rw'iby'Abadepite b'i Burayi ni rumwe gusa muri nyinshi umuntu atarondora zigaragaza kwirengagiza Jenoside yakorewe Abatutsi bakayihindura akantu gato kabaye, bakagahindura nk'akatagize ikindi gakwiye uretse kwibagirana. Si ibanga, uretse amagereza afunze abantu bakuru bateguye bakanakora Jenoside, Uburayi ni wo mugabane wa mbere utuwemo n'abakoze icyo cyaha ndengakamere (bo mu rwego rwo hejuru) batengamaye nta nkomyi. Ni nawo mugabane ufite ba kavukire baho benshi bashyigikiye politiki y'abajenosideri.

    Hari imiryango nka Human Rights Watch, Amnesty International, Medicin Sans Frontiere n'ibinyamakuru byinshi ubu biri muri iri tsinda ry'indyadya n'abirengagiza ukuri. Hari inyandiko na raporo nyinshi byabo banditse berekana uburyo abayobozi bakuru ba Jenoside bisuganyije bagategura guhakana Jenoside n'ingamba zo gukomeza umugambi w'icyaha batashoje uko babyifuzaga. Izo nyandiko na raporo byakozwe ahanini hagati y'imyaka y'1994-1997. Kuba bimaze imyaka irenga makumyabiri gusa, si impamvu na mba yo gutuma byibagirana.

    Inyandiko zigaragaza abateguye ibyo guhakana Jenoside n'umugambi wo kuyikomeza, igihe n'ahantu babiteguriye zirahari kandi zirazwi. Inyinshi muri izo nyandiko zashyizwe ahabona ku buryo uwashidikanya wese yazibona abishatse. Ni inyandiko ziri mu ndimi z'Ikinyarwanda, Igifaransa ndetse n'Icyongereza.

    Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda (ICTR) ni urwo gushimirwa kuko rwasemuye nyinshi muri zo. Mu gitabo cyanjye 'Friends of Evil…' n'ikindi cya Roland Moerland yise 'The Killing of Death…' harimo byinshi. Kubihakana no kubyirengagiza ni ukuburana urwa ndanze.

    Ugaragaza ko atazi ko Ingabire Victoire ari umujenosideri mu mivugire no mu mikorere, akaba abivuga atabitewe n'ubujiji nk'ubwavuzwe, abiterwa n'uburyarya no kwirengagiza ukuri. Ibikorwa nk'ibi byo kwirengagiza ukuri, bitera inkunga abagifite umugambi wa Jenoside n'ababashyigikira. Ni nko kuba icyitso cy'umunyacyaha.

    Kuvuga iby'uburyarya no kwirengagiza duhereye ku Nteko Ishinga Amategeko y'Uburayi bifite impamvu. Ibihugu byishyize hamwe, mu mwaka w'1945 byatsinze aba-Nazi bayobowe na Adolf Hitler mu gihugu cy'Ubudage n'Uburayi. Ku isonga hari ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza n'Uburusiya. Nyuma y'iyo ntsinzi hashyizweho politiki yiswe 'Denazification'.

    Iyo politiki yari iyo kugangahura cyangwa kurogora Uburayi kubera ingaruka za politiki ya Hitler (Exorcising Hitler). Gahunda ziyikubiyemo, iz'ingenzi zari izigamije gutuma nta dusigisigi tw'aba Nazi dusigara mu butegetsi. Icyo bahereyeho cya mbere cyari ukubuza umuntu wabaye mukuru mu ba-Nazi kudasubira muri politiki n'ubutegetsi bwite bwa Leta. Barabikoze baranabyubahiriza. Ibyo Abadepite b'Uburayi barabizi.

    Byinshi muri ibyo bihugu, cyane cyane iby'i Burayi biburanira Ingabire, bifite amategeko ahana ibyaha byo kwamamaza, guhakana no gupfobya Jenoside. Muri ibyo bihugu nta munyapolitiki wamamaza amatwara afite icyo ahuriraho n'aba Nazi ushobora kwemerwa muri politiki. Barangiza bati ngaho Rwanda nimwemere Ingabire n'ubugome bwe!

    Ubugome

    Iki gice gikubiyemo abateguye Jenoside n'abashyizeho amahuriro nka RDR yibarutse cyangwa yihinduye FDU-Inkingi. Icyo gice kandi kirimo FDLR utatandukanya na RDR, CLIIR iyoborwa na Matata Joseph, Jambo Asbl, etc. Urebye udushyirahamwe nka Jambo Asbl, CLIIR, Intabaza, SOS Rwanda-Burundi…n'andi mashyirahamwe akora kimwe, ni gahunda yateguwe na ex-FAR na RDR mu mpera z'uw'1994 no mu ntangiriro z'1995.

    Hari uwambajije ngo 'Ingabire Victoire ahurira he n'abajenosideri'? Uyu munyarwandakazi ari mu babaye abayoboke ba mbere ba RDR ndetse aranayiyobora ku rwego rw'isi guhera mu mwaka w'2000. Ingabire ahakana ko adafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko akaba yaremereye urukiko mu Rwanda ko yemera ibikubiye mu gitabo cya RDR cyitwa 'UMURAGE W'AMATEKA'. Icyo gitabo kikaba cyuzuyemo ibyo yihakana. Nanahakana ko atabyemeye azerekane aho yamagana ingengabitekerezo ya Jenoside ikubiye muri icyo gitabo n'izindi nyandiko.

    Hari abashobora kuba baratangajwe ni uko Ingabire yahakanye ko atasabye imbabazi Perezida Paul Kagame. Ni aka ya nda mbi uha amata ikaruka amaraso. Guhakana ukuri si bishya kuri we n'abo bakorana. Inyandiko-Shingiro ya RDR yo ku wa 3 Mata, 1995, ivuga ko nta Jenoside yigeze ibaho mu Rwanda. Ngo niba hari n'iyabaye yabazwa FPR-Inkotanyi. Ng'iryo ihame Ingabire agenderaho.

    Ibye byo guhakana si ibyo gusa. Mu kiganiro Imvo n'Imvano cya BBC cyo ku wa 9 Mutarama, 2010 Victoire Ingabire yahakanye ko atigeze aba umuyoboke n'umuyobozi wa RDR yatangiriye i Mugunga. Vuba aha afunguwe arabyivugira kuri Radiyo Urumuri. Ubu nihagira umubaza ibyo yavugiye kuri Radiyo Urumuri azabihakana.

    Mubatangije bakanayobora RDR, benshi muri bo barafashwe baburanishwa na ICTR. Bake bararekurwa abandi bakatirwa gufungwa kubera Jenoside. Abatarafunzwe bose, uretse umwe, ugakuramo n'abapfuye, ntawagarutse mu Rwanda uretse Ingabire. Nawe akaba yaragarutse azi ko ashobora gufungwa kubera ibyaha yikeka cyangwa yiyiziho.

    Bamwe mubatangije RDR muri Mata 1995, nka Ndereyehe Charles (waje no kuyibera Perezida) na Joseph Bukeye alias Chris Nzabandora wayibereye umuvugizi igihe kirekire, bombi ni abayobozi bakuru ba FDU-Inkingi. Bukeye ni Visi-Perezida wa mbere, Ndereyehe ni we ushinzwe kunononsora ingamba (Strategy).

    Undi mubabaye abayobozi ba RDR rugikubita ni Justin Bahunga ubu akaba ari umuvugizi wa FDU-Inkingi. Bahunga kandi yari umuvugizi wa leta ya MRND-CDR akorera i Kampala mbere no mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

    Ku nyungu z'abatazi Ingabire Victoire Umuhoza, uyu munyarwandakazi uyobora ihuriro rigendera ku bitekerezo by'Ubugome, yayoboye RDR aba mu gihugu cy'Ubuholandi. Iki gihugu ni nacyo Ndereyehe abamo. Icyicaro cy'iryo huriro rishyigikiye Jenoside ryabarizwaga aho Ingabire atuye n'umugabo we Lin Muyizere. Address ya RDR ni nayo yabaye icyicaro cya FDU-Inkingi.

    Ataranaba umuyobozi wa RDR ku rwego rw'isi yanabaye umuyobozi wa l'Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) Section-Hollande. Byose byabarizwaga kuri Postbus 3124 2280 GC, Rijswijk, Netherlands. Téléphone No 00-31-623075674, bakagira na Fax No 00-31-847450374. Ikinyamakuru cya RDR cyitwa Forum Rwandais No 8, cyo muri Werurwe 2000, kigaragaza ko UFDR yakoreshaga iyo address na Lin Muyizere ariko bakanagira Tél/fax: (31)-(0)-180633822.

    Iyo UFDR yari impuzamashyaka iyoborwa na Faustin Twagiramungu, RDR ikaba imwe muri iyo mpuzamashyaka. Ibi bikanerekana ko Ingabire yayoboraga RDR muri Holland akanayobora Impuzamashyaka muri icyo gihugu. Kuri iyi address ni ho Ingabire yari asanzwe abarizwa akiyobora RDR ku rwego rw'igihugu atarayobora RDR ku rwego rw'isi.

    Hakorwa iki?

    Muri Nyakanga 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hafashwe icyemezo gisa na 'Denazification' n'ubwo kitahawe ubukana nk'ubw'icy'Iburayi. Icyo cyemezo ni ugucibwa muri politiki kwa MRND/CDR n'amashumi yayo nka PECO, PADER, PARERWA, PD … n'andi. Mu ntangiro z'2003, nyuma y'imyaka hafi icyenda, ishyaka MDR naryo ryaraciwe n'ubwo byatinze.

    Ibyakozwe byakwitwa 'Deparmehutisation'. Ibyakozwe i Burayi siko byakorwa mu Rwanda kubera imiterere y'u Rwanda n'amateka y'igihugu. Ariko hari ibyakozwe kandi ari ngombwa.

    Ayo mashyaka uko yavuzwe, yaciwe kubera ingengabitekerezo yagenderagaho. Guhindura izina kwa MRND/CDR igahinduka RDR bwacya ikabyara UFDR ikaza kwihindura FDU-Inkingi bikwiye kuba isomo.

    MRND yo mu 1975 yahinduye inyito mu 1991 iguma ari MRND hiyongereyemo ubukana bw'ingengabitekerezo ya Jenoside. Mu mwaka w'1992 MRND ibyara CDR, muri 1993 havuka impuzabugome bwiswe Hutu-Pawa. Mu 1994 Hutu-Pawa ikora Jenoside yateguye yibwira ko ari yo nzira yo kugira ubutegetsi. Baratsindwa.

    Iyo Pawa, cyane cyane abagize uruhare mu gushingwa kwa CDR, n'aba CDR nyirizina, mu 1995 bashinze 'Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda' (RDR) icyura 'Impunzi na Demokarasi'. Kubera ko gucyura impunzi byarangiye mu 1997, bakomeje kwitwa ko bazacyura impunzi basanga ntacyo bivuze.

    Mu mwaka w'2003, ihinduka 'Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda' (RDR), ivana gahunda yo gucyura impunzi mu nyito iyisimpuza 'Repubulika' cyakora inyito mu magambo ahinnye ikomeza kuba RDR. Icyo gihe cyo kwinjiza 'Abaharanira Repubulika' mu nyito RDR yayoborwaga na Ingabire Victoire.

    Mu ngengabitekerezo ya MDR, CDR, MRND, RDR na FDLR amagambo 'Abaharanira Repubulika' na 'Demokarasi' ntibisobanura Repubulika na Demokarasi y'abanyarwanda. Ahubwo, bivuga ubutegetsi bw'Abahutu gusa kandi b'indobanure. Si na 'Repubulika' na 'Demokarasi' nkuko bizwi ahandi.

    Uko RDR iyoborwa na Ingabire na Ndereyehe yahinduye izina hakavanwamo 'Impunzi' ni nako MRND yabigenje mu 1991. MRND yo mu 1975 yari 'Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement'. Ijambo 'révolutionnaire' rivamo risimburwa na 'Abaharanira Repubulika' na 'Demokarasi', bituma MRND nshya iba 'Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Développement'. Itandukaniro rya MRND na MDR, mu nyito ni uko hamwe harimo 'National' na 'Développement'.

    Uwo mukino w'amagambo ahishahisha ingengabitekerezo y'ivangura na Jenoside   unayibona aho l'Union des Forces Démocratiques Rwandaises (UFDR) bakuraho ijambo 'Rwandaise' ahasigaye 'Union' igasimburwa na 'Unifiées' iza nyuma ya 'Forces Democratiques' bikabyara FDU hiyongereyeho Inkingi.

    Guhindura amazina ingengabitekerezo ikaba ya yindi ntacyo bivuze. FDU-Inkingi ikwiye gucibwa muri politiki, no kuyamamaza bikaba icyaha kuko n'amategeko arahari. Ntibizaba ari ubwa mbere ntibikwiye no kuba ubwa nyuma. Amateka y'u Rwanda afite umwihariko muri Africa ariko si ku isi. Kureka FDU-Inkingi n'abayamamaza bakidegembya ni ukwibagirwa vuba.

    Tom Ndahiro

    The post Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/victoire-ingabire-si-umunyapolitiki-na-fdu-inkingi-ikwiye-gucibwa-vuba-2/

  • Anne wegukanye igihembo cy’ikiganiro cya radiyo gikorwa neza #rwanda #RwOT

    Anne Marie Niwemwiza ukora ikiganiro 'Ubyumva ute' niwe wegukanye igihembo ku kiganiro kiza cya Radio . Icyo kikaba cyari igihembo kimwe mu bihembo byatanzwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru hizihizwa umunsi w’itangazamakuru.
    Anne rero amaze imyaka irenga 10 mu itangazamakuru akaba akora kuri KT Radio, ari naho akora icyo kiganiro kuva mu mwaka wa 2015. Anne yavuze ko yishimiye iki gihembo ndetse cyamuteye imbaraga zo gukora kurushaho. Yagize ati: 'byanejeje cyane kandi bimpaye umukoro ukomeye (…)

    – Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4382

  • Ibihe byiza Diamond yagiranye n'abana yabyaranye na Zari muri Africa y'Epfo(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa Diamond yabyaranye na Zari yasangije abamukurikirana kuri Instagaram amafoto agaragaza ibihe byiza bagiranye na se wabasuye muri Africa y'Epfo.

    Zari yakiriye neza Diamond muri Africa y'Epfo

    Prencess Tiffah tariki 23 Mata 2021 ni bwo yashyize hanze amafoto ya mbere kuri Instagram ari kumwe na se nyuma yo kubasura muri Africa y'Epfo. Yahise ayaherekeza amagambo agaragaza ko yishimiye kuba ari kumwe na se Diamond.

    Munsi y'ubu butumwa ahatangirwa ibitekerezo Diamond yahise ajyaho maze ashyiraho udutima twinshi bigaragaza ko nawe byamushimishije. Aya mafoto kugeza ubu amaze gukundwa n'abantu barenga 110,956.

    Tiffah yarishimye cyane kuba Se yarabasuye

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibihe-byiza-diamond-yagiranye-nabana-yabyaranye-na-zari-muri-africa-yepfoamafoto/

  • MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda –

    Ni igikorwa cyari kimaze amezi arenga atandatu gitegurwa, kuko kugira imigabane ya MTN Rwandacell Plc ihabwe abakiliya, byasabaga ko ikigo cya Crystal Telecom cyayicuruzaga giseswa, ubundi abari bagifitemo iyo migabane bakaguranirwa, bagahabwa imigabane ingana n’iyo bari bafite muri Crystal Telecom.

    Imigabane yashyizwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane na MTN Rwandacell Plc ni 1 350 886 600 ingana na 20% by’ikigo cyose, ari nayo yagenzurwaga n’ikigo cya Crystal Telecom. Umugabane umwe watangiye ugura amafaranga 269 Frw, ukazagenda uhindagurika bitewe n’imiterere y’Isoko.

    Ku banyamigabane ba MTN Rwanda, ndetse n’abazaguramo imigabane mu gihe kiri imbere, bazajya bagabana 50% by’inyungu ya MTN Rwandacell Plc. Nk’ubu dushingiye ku nyungu ya miliyari 20,2 Frw MTN Rwandacell Plc yungutse mu mwaka ushize, miliyari 10 Frw zari buzagabanywe abanyamigabane ba MTN Rwandacell Plc.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kwandikwa kwa MTN Rwandacell Plc ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda ari ingenzi ku bukungu bw’u Rwanda.

    Ati “Kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari ry’u Rwanda, bifite ingaruka nziza ku bukungu bw’u Rwanda kuko bizongera igishoro cy’Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda”.

    Yongeyeho ko n’ubwo ubukungu bw’u Rwanda bwahungabanye bitewe n’icyorezo cya Covid-19, bwitezweho kuzamuka muri uyu mwaka ku kigero cya 5%, kikazagera kuri 7% mu mwaka utaha ndetse bukazazamuka ku kigero cya 7,8% mu mwaka wa 2023.

    Yongeyeho kandi ko “U Rwanda ruzakomeza gutera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi, ndetse no kuborohereza gukora ubucuruzi mu Rwanda, kandi turahamagarira ibindi bigo by’ubucuruzi gutera ikirenge mu cya MTN Rwandacell Plc”.

    Abanyarwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ari ku Isoko n’imari ry’u Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa RSE, Celestin Rwabukumba, yavuze kuba MTN Rwandacell Plc yarahisemo kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda “Ari amahirwe ku Banyarwanda n’abanyamahanga yo kugira imigabane muri kimwe mu bigo byunguka neza mu bukungu bw’u Rwanda bakoresheje ubwizigame bwabo”.

    Mu mwaka ushize wa 2020, MTN Rwandacell Plc yungutse miliyari 20,2 Frw, zivuye kuri miliyari 6,8 Frw cyungutse mu 2019, ndetse iki kigo kikaba gifite abafatabuguzi miliyoni 6,1.

    Rwabukumba yavuze ko kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane “Bizatuma MTN Rwandacell Plc izamura urwego rw’imikorere yayo, yaba mu buryo bw’imiyoborere, imicungire y’ibikorwa n’umutungo ndetse ikanarushaho gukorera mu mucyo”.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko “Kuba MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane muri ibi bihe bya Covid-19, bigiye kuzamura icyizere cy’abashoramari bari baragizweho ingaruka n’iki cyorezo”.

    U Rwanda rufite umugambi muremure wo guhinduka umuyoboro w’ishoromari ryinjira ku Mugabane wa Afurika, kandi ibyo bisaba ko ibikorwa birimo amabanki n’amasoko y’imari biba biri ku rwego rwo hejuru.

    Rwabukumba yavuze ko kwakira MTN Rwandacell Plc ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, “Bitanga icyizere cy’uko ibyo bishoboka, kandi u Rwanda rufite ubushobozi bwo gukurura ishoramari rituruka ku rwego rw’Isi. Iki ni ikimenyetso cy’uko dushobora gukwirakwiza ubukungu mu Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga”.

    Umuyobozi w’Ikigo Kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, CMA, Eric Mbundugu, yavuze ko “Ari igikorwa gikomeye ku kigo cya MTN Rwanda, kandi turashima ko MTN Rwandacell Plc kuba umufatanyabikorwa w’imena mu rwego rw’iterambere”.

    Uyu muyobozi yakebuye ibigo by’ubucuruzi bicyumva ko Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda rikiri rito ugereranyije n’ishoramari rikeneye, avuga ko ikigo kinini nka “MTN Rwandacell Plc ari umuhamya w’uko iri Soko ryiteguye kwakira no gutanga umusaruro ku bigo bito n’ibinini byo mu Rwanda no mu mahanga”.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yashimye Leta y’u Rwanda ku buryo ishyigira iterambere ry’ubucuruzi muri rusange, avuga ati “Dutewe ishema no kwagura ubucuruzi bwacu tubushyira ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’imyaka 23 tumaze ku isoko ry’u Rwanda”.

    Ni urugendo rwatangiye mu mwaka wa 1998, ubwo MTN Rwandacell Plc yabaga ikigo cya mbere cy’itumanaho cyinjiye ku isoko ry’u Rwanda.

    Nyuma y’imyaka 10, mu mwaka wa 2008, MTN Rwandacell Plc yagize abakiliya miliyoni imwe, ndetse mu mwaka wa 2010, MTN Rwandacell Plc itangiza serivisi za mobile money, ndetse inaherutse gushyiraho ikigo kigenga kizagenzura izo serivisi zimaze kugira abakiliya barenga miliyoni eshatu. Buri munsi, abakiliya ba mobile money bahererekanya amafaranga inshuro zirenga miliyoni ebyiri, bigaragaza uburyo iyi serivisi imaze kwaguka.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Group, Ralph Mupita yashimye Leta y’u Rwanda yatumye MTN Rwandacell Plc itangira ubucuruzi mu Rwanda, ati “U Rwanda ruri mu bihugu twatangiriyemo urugendo rwo kwaguka ku Mugabane wa Afurika”.

    Uyu muyobozi yanagarutse ku kiganiro aherutse kugirana na Perezida Paul Kagame, wamusobanuruye uburyo Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gukurura ishoramari rya MTN Group mu Rwanda, “Kuko Leta yifuzaga ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga mu buryo bworoshye”.

    Yahereye aha agira ati “Iyo ntego turacyayigenderaho, kandi twifuza kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda, kandi twizeye kuzagira uruhare mu ntego z’iterambere rya Vision 2050”.

    Yongeyeho ati “Turifuza ko Abanyarwanda bagira uruhare mu kugura imigabane kuri iri soko, kandi u Rwanda rufite amahirwe menshi y’iterambere kuko ari ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi”, ndetse ko mu Rwanda ari ho “Twakuye icyizere cy’uko dushobora kwaguka ndetse tukagera ku masoko mpuzamahanga tugahangana n’ibindi bigo bikomeye”.

    MTN Group yatangiye ibikorwa byayo muri 1994, ubu ikaba ikorera mu bihugu 21 birimo 17 byo ku Mugabane wa Afurika n’ibindi bine byo mu Burasirazuba bwo Hagati, aho inafite abafatabikorwa barenga miliyoni 219, ibituma iza mu bigo 10 bya mbere by’itumanaho ku Isi.

    MTN Rwandacell Plc yanditswe ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda

  • Yatewe inda ku myaka 16 yanga gucikishiriza amashuri none ahabwa umwanya wo kujya konsa (Video) –

    Ibi bifatwa nk’ibidasanzwe cyane ko abana benshi baterwa inda bakiri ku ntebe y’ishuri bahita bacikiriza amashuri kubera impamvu zitandukanye zirimo no kugira ipfunwe muri bagenzi babo no kutiyakira.

    Aganira na IGIHE, Mwiza [izina ryahinduwe] utuye mu Murenge wa Rusororo wiga mu mwaka wa Gatatu muri GS Ruhanga, yemeje ko yatewe inda n’umukunzi we ndetse ko atigeze amufata ku ngufu, uretse ko ngo batari basanzwe baryamana.

    Yagarutse ku kuntu umunsi asanzwe agira mu mihango yaguye mu kantu abonye itari kuza. Nyuma y’amezi abiri icyoba cyarushijeho kumubana cyinshi, umutima udiha ubutitsa, birangira yigiriye inama yo kujya kugura akuma gapima ko umuntu yasamye arabyikorera ubwe.

    Ati “Uwayinteye twahuriye iwabo. Mu guhura sinzi mbese uko byagenze dushiduka twabikoze ndatwita ariko noneho nyuma y’uko amaze amezi abiri gutyo ntabona imihango nahise njya kugura akuma gapima inda ndipima.”

    Ashimangira ko ababyeyi be bari bagowe no kwiyakira ku buryo bamuhozaga ku nkeke za hato na hato nk’ababyeyi ariko nyuma aza kubibumvisha bariyakira kuko nta kundi bari kubigenza.

    Ati “Urumva kwiyakira kw’ababyeyi byabaye birebire, byabanje kubagora ariko nyuma byageze aho ntangira kubumvisha ko ibyambayeho nta n’uwo bitabaho, ahubwo ari amakosa nakoze noneho nabo barabyumva bariyakira barampumuriza gusa bansaba kwitonda.”

    Yongeyeho ko ibi byatumye nawe yiyakira asubira mu ishuri ku buryo ubu yiga neza kandi atsinda kuko aza mu bana batanu ba mbere.

    Mwiza yakomeje ashima ababyeyi be kuko batamutereranye n’ubuyobozi bw’ikigo cye kuko ari bwo buri mu batumye akomeza amashuri, cyane ko n’ubu ubwo buyobozi bw’ikigo yigamo bunamuha umwanya wo kujya konsa.

    Ati “Ndashimira bose kandi cyane kuko kuva aho ngarukiye ubu mu ishuri si ntakaza umwanya ngo ndareba ibindangaza, nzi icyo nshaka. Ndaza nkakurikira amasomo nagira ikibazo nkegera ubuyobozi bukamfasha ariko nkibuka ko mfite inshingano z’uko ni ningera mu rugo ndeba umwana. Mbese nkora inshingano nk’iz’umubyeyi.”

    Anemeza ko gutwara inda akiri muto yabikuyemo amasomo akomeye atandukanye cyane ko biba bigoye kwiga no gucishamo umwanya wo kajya konsa.

    Ati “Amasomo nakuyemo ni menshi; Icya mbere gutwara inda uri muto birabangama kuko mbere yabyo uba wumva ko nurangiza kwiga uzafasha umubyeyi wawe ariko ntabwo ariko biba bikigenze kuko uhura n’ingaruka zitandukanye z’uko ahanini uba wabaye abantu babiri wishakamo icyo uri cyo n’icyo ushakira umwana wawe, ikindi usubira inyuma.”

    Umwarimu wigisha uyu mukobwa muri GS Ruhanga,witwa Beriteto Clementine yemereye IGIHE ko bamuha umwanya wo kujya konsa kandi yiyakiriye, ndetse ngo yiga neza.

    Ati “Ubona ubuzima bwe bwarakomeje nta kibazo kuko amasaha yo kujya konsa turamureka akajya konsa hari igihe tumureka abandi bana bagiye gukora isuku ku isaha ijya kuba nk’iya nyuma, cyangwa mbere yaho. Biterwa n’uko abishaka kandi n’ubuzima bw’umwana we nta kibazo.”

    Yongeyeho ko akibyara ubuyobozi bw’iki kigo bwamusuye baraganira bunamusaba kugaruka kwiga ku buryo ari bimwe mu byatumye yiyakira agasubira mu ishuri.

    Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, we yashimye uyu munyeshuru ngo kuko ibyo yakoze ari ubutwari bizamufasha kwiteza imbere we n’umwana we mu bihe biri imbere. Yanashimiye kandi n’ubuyobozi bw’Ikigo cye bwamwakiriye anaboneraho gusaba abandi banyeshuri bose bavuye mu mashuri kubera impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 gusubiramo kuko ibigo byabo bibategereje.

    Abarimu be bamwitaho cyane ku buryo imyigire ye idahungabanywa n’ikintu icyo aricyo cyose

  • Bugesera: Umugabo ukekwaho kugendana umuhoro ngo azateme mukase yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugu wa Nyamizi, Akagari ka Nyabagendwe mu Murenge wa Rilima mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Rilima avuga ko uyu mugabo nyuma y’uko se apfuye yahize kuzica mukase ndetse akaba yahoraga agendana umuhoro kugira ngo nibahura azahite amutema.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rulima, Murwanashyaka Oscar, yabwiye IGIHE ko nyuma y’uko bamenye amakuru y’uko uyu mugabo agendana umuhoro bahise bamenyesha RIB.

    Ati “Nibyo hari umuturage w’imyaka 47 wari umaze iminsi afitanye amakimbirane na mukase nyuma turabimenya arafatwa ashyikirizwa RIB ubu niyo iri gukurikirana ukuri kwabyo.”

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo ashobora kuba afitanye amakimbirane na mukase ashingiye ku mitungo.

    Ati “ Amakimbirane yabo urebye asa nk’aho atari azwi kuko se amaze ukwezi apfuye ubwo rero niba bari bayafitanye se akiriho simbizi kuko nyuma yo gupfa nibwo umusore atangiye kugaragaza ko ashaka imitungo ya mukase bitanyuze mu mategeko.”

    Yongeyeho ko bakimenya aya makuru y’uko uyu mugabo agendana umuhoro bihutiye kumuta muri yombi mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba bamushyikiriza RIB.

    Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa RIB ntibyadukundira, gusa amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rilima avuga ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ikorera muri uyu murenge.

    Umugabo wo mu Karere ka Bugesera ukekwaho kugendana umuhoro ngo azateme mukase yatawe muri yombi

  • BREAKING : Nyuma ya Areruya Joseph, Munyaneza Didier na we avuye muri T.duRwanda2021 #rwanda #RwOT

    Munyaneza Didier avuye muri iri siganwa nyuma y’uko undi Munyarwanda Areruya Joseph we wanaryegukanye na we avuyemo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi 2021.

    Munyaneza Disier wari uri gukinira ikipe ya Benediction Ignite, avuye muri iri rushanwa ku munsi wa gatatu waryo ubwo bakinaga agace ka Nyanza-Gicumbi kagizwe n’Ibilometero 171,6.

    Munyaneza Didier ni umwe mu bakinnyi b’amagare mu Rwanda bazwiho ubuhanga dore ko yanegukanye irindi rushanwa mpuzamahanga rikomeye rya Tour du Senegal ryabaye mu Ugushyingo 2019.

    Ku munsi w’ejo ubwo hakinwaga agace ka Kabiri ka Kigali-Huye kegukanywe n’Umufaransa Alan Boileau, Umunyarwanda waje hafi yari Uhiriwe Byiza Renus waje ku mwanya wa 20.

    Kugeza ubu ku rutonde rusange, Umunya-Colombia UMBA LOPEZ Abner Santiago ni we uyoboye iri rushanwa nyuma yo kwambura umwenda w’umuhondo mugenzi we Brayan Steven Sanchez Vergara wegukanye agace ka mbere.

    Irushanwa ry’uyu mwaka ritoroheye Abanyarwanda bakunze kwitwara neza mu masiganwa yabanje kuko kugeza ubu ku rutonde rusange, Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus ari we uza hafi akaba ari ku mwanya wa 14.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/BREAKING-Nyuma-ya-Areruya-Joseph-Munyaneza-Didier-na-we-avuye-muri-T-duRwanda2021