Category: Uncategorized

  • AS Kigali ikosoye Police FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya AS Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino wa 2 wo mu itsinda C muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwakwa w’imikino 2020-2021.

    Wari umukino amakipe yombi yagiye gukina afite amanota 3 mu itsinda C, ni nyuma y’uko yari yatsinze umukino ubanza wa shampiyona, Police FC yatsinze Etincelles 5-1, AS Kigali itsinda Musanze FC 4-2.

    Police FC yatangiye igice cya mbere ubona ko ari yo irimo kurusha AS Kigali yakinaga imipira miremire gusa.
    Ku munota wa 15, Evode yacomokeye umupira mwiza Martin Fabrice ariko ageze mu rubuga rw’amahina arigusha avuga ko yakorewe ikosa na Emery Bayisenge, umusifuzi Uwikunda Samuel ahita amuha ikarita y’umuhondo

    Ku munota wa 17, Police FC yabonye amahirwe ya mbere, Rutanga Eric yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko abakinnyi ba Police FC bananirwa kuwushyiramo, abakinnyi ba AS Kigali bawukuramo usanga Savio aho ahagaze ariko awuteye mu izamu bongera bawukuramo.

    Ku munota wa 23 Tchabalala yagerageje ishoti mu rubuga rw’amahina ariko umupira ubwugarizi bwa Police FC bawukuramo.

    Ku munota wa 25, Rutanga Eric yahinduye umupira imbere y’izamu, Mico Justin ashyiraho umutwe umupira awerekeza muri 90, Bakame arirambura awukuramo awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    Ku munota wa 37, umunyezamu wa Police FC yakoze akazi gakomeye cyane ni nyuma yo gukuramo umutwe ukomeye wa Karera Hassan, ni ku mupira yari ahinduriwe na Ishimwe Christian. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Mu gice cya kabiri Police FC yagitangiye ikora impinduka, Munyakazi Youssuf Lule asimbura Mico Justin. Martin Fabrice na we yaje guha umwanya Ntirushwa Aime, Evode aha umwanya Papy ni mu gihe Antoine yasimbuye Valeur.

    Ku ruhande rwa AS Kigali, Birahamire Abeddy yasimbuye Fiston mu gihe Muhadjiri yahaye umwanya Kayitaba Jean Bosco.

    Muri iki gice cya kabiri cyihariwe na AS Kigali cyane ndetse biza no kuyihira ibona ibitego 2, ku kunota wa 65 gitsinzwe na Tchabalala n’umutwe ku mupira wari urenguwe na Mosi.

    Icya kabiri cyatsinzwe na Abeddy n’umutwe na we ku mupira wari uhinduwe na Tchabalala. Umukino warangiye ari 2-0.

    Undi mukino wo mu itsinda c, Musanze FC yatsinze Etincelles 3-1. Kugeza ubu muri iri tsinda AS Kigali ni iya mbere n’amanota 6, Police FC na AS Kigali 3 mu gihe Etincelles ifite 0.

    Imikino yo mu itsinda D yabaye, Marines yatsindiye Sunrise FC i Nyagatare 1-0, Mukura VS itsindirwa i Rusizi 3-1. Espoir FC ni iya mbere n’amanota 6, Marines 3, Sunrise FC na Mukura VS 1.

    Abakinnyi 11 amakipe yombi agiye kwitabaza

    AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rurangwa Mosi, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein, Benedata Janvier, Kwizera Pierre, Nkinzingabo Fiston na Abubakar Lawal

    Police FC: Habarurema Gahungu, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Moussa Omar, Usengimana Faustin, Nduwayo Valeur, Iyabivuze Ose, Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Mico Justin na Ntwari Evode

    Abakinnyi 11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

    11 ba Police FC babanjemo

    Batombora ibibuga

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Hakizimana Muhadjiri aho yajyaga abakinnyi ba Police FC babaga bamuriho

    Wari umukino utoroshye

    Hakizimana Muhadjiri

    Nkinzingabo Fiston wa AS Kigali yabanje mu kibuga

    Shabani Hussein yazonze cyane Police FC

    Rutanga Eric ntiyahiriwe n’uyu munsi

    Tchabala watsinze igitego cya mbere

    AMAFOTO: UMURERWA Delphin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-ikosoye-police-fc-amafoto

  • Umusore yahawe isomo nyuma yo gukubita nyina umubyara #rwanda #RwOT

    Umusore witwa Sunday Maduegbunam Kosisochukwu ukomoka ahitwa Ogidi, muri Leta ya Anambra,mu gihugu cya Nigeria yahawe isomo rikomeye ubwo yajyanwaga mu isoko akazirikwa ku giti arakubitwa cyane azira ko yakubise nyina.

    Amakuru atangazwa n'ikinyamakuru Afrikmag nuko uyu musore yafashwe n'abaturanyi be nyuma yo gukubita nyina bamujyana mu isoko bamuzirika ku giti baramukubita bikomeye yambaye ubusa hejuru.

    Urubyiruko rwo mu gace ka Ogidi barakariye cyane uyu Sunday nyuma y'aho amafoto ari gukubita nyina asakajwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

    Mbere y'uko akubitirwa mu isoko,yabanje kubazwa niba ariwe koko uri muri ayo mashusho ari gukubita nyina arabyemera niko kumujyana mu isoko bamutegeka gukuramo imyenda yo hejuru bamuzirika ku giti baramukubita.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umusore-yahawe-isomo-nyuma-yo-gukubita-nyina-umubyara

  • MUKOBWA! Niba umusore mukundana yujuje ibi bikurikira ntuzamwiteshe #rwanda #RwOT

    Ibintu 7 wagenderaho ukamenya ko umusore runaka yazakubera umugabo mwiza nk' uko ubyifuza:

    Ashyira umukobwa mu bihe yifuza kubamo

    Umusore uhamye ntabwo ashishikazwa no kuba afitanye umubano n'umukobwa gusa, ahubwo ashishikazwa na buri kimwe cyose ku mukobwa. Ahora yifuza ko umukobwa agaragara neza, ashaka ko aruta bose, ibyo bigatuma umusore akora ibishoboka byose ngo umukobwa amererwe neza cyangwa se atere imbere.

    Ntabwo ajarajara mu nkundo

    Umusore uhamye burya aba ari n'umukunzi uhamye, ntuzamusanga hano ngo ejo umusange hariya. Umusore w'icyitegererezo arakunda ku buryo nta bandi aha amahirwe keretse wowe yihebeye.

    Urukundo rwanyu nta pfunwe rumutera

    Umusore mwarwubaka rugakomera uzasanga buri gihe ahora yishimiye umukunzi we, bitamuteye isoni kuba muri kumwe kandi agahora yiteguye kubitangariza uwo ariwe wese.

    Akubakamo kwigirira icyizere

    Umusore uhamye atuma umukunzi we yumva ko nawe ubwe ari mwiza, ntabwo ari wawundi ushima byose, ahubwo uzasanga ashimishwa n'icyiza yabonye. Ntabwo akunda gusa umukobwa ahubwo atuma umukobwa nawe yikunda birushijeho. Niyo abonye ikitamunyuze arakikugaragariza ariko atagamije kukwihenuraho cyangwa kugukonmeretsa.

    Ubunyangamugayo

    Benshi bakunda kuvuga ku kuri, ariko ubunyangamugayo buza mbere y'ukuri. Ntabwo uzizera umusore utari inyanyamugayo. Umusore uhamye ahora ari umunyakuri ku mukunzi we, ntabwo ari umubeshyi, si indyarya kandi aba akuze bihagije kuburyo azi kuba m'ubunyangamugayo.

    Agushyira mu mishinga ye

    Abasore benshi batereta abakobwa ku buryo bw'imikino batanitaye ku hazaza habo. Umusore uhamye ashyira umukunzi we mubyo atekereza mu hazaza he, ntabwo agira isoni zo kurebera ibintu kure. Nta soni afite zo kugira ejo hazaza arikumwe nuwo mukunzi, ibyo akabitegura uyu munsi ariko abiteganyiriza ahazaza.

    Ntabwo yiyoberanya

    Abasore bamwe na bamwe usanga bagira amasura abiri; bagashaka kuba abo batari bo, bakiyerekana nkaho bakunze yewe n'igihe atariko biri. Umusore uhamye arakunda kandi agakunda by'ukuri. Ntabwo arangwa no kwiyorobeka kandi aba azi uko yabigenza igihe arakaranyije n'umukunzi we.

    Refe:lifehack.com

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/mukobwa-niba-umusore-mukundana-yujuje-ibi-bikurikira-ntuzamwiteshe

  • FT: AS Kigali 2-0 Police FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Tubahaye ikaze kuri Stade Amahoro i Remera ahagiye kubera umukino wa shampiyona wo mu itsinda C, AS Kigali yakiriye Police FC.

    Uyu munsi nibwo hatangiye umunsi wa kabiri wa shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021 irimo gukinwa mu buryo bw’amatsinda.

    Amakipe yombi agiye guhura nyuma y’uko yitwaye neza ku mukino wa mbere.

    Police FC yanyagiye Etincelles FC ibitego 5-1, AS Kigali yo ikaba yaratsindiye Musanze FC iwayo 4-2.

    Aya makipe kandi uko ari 2 niyo ahabwa amahirwe yo kuzazamuka mu itsinda.

    Imibare yo mu myaka 3 iheruka

    Mu mikino 7 yahuje aya makipe muri shampiyona imyaka 3 iheruka, buri imwe yatsinzemo 2 banganya 3.

    Inshuro zose amakipe yanganyije, yanganyije ibitego 2-2 kandi buri nshuro ikipe yatsinze iyo kipe bihanganye ntiyabashaga kureba mu izamu. Police FC niyo yatahukanye intsinzi itsinze ibitego byinshi, hari tariki 2 Ugushyingo 2019 aho yayitsinze 3-0.

    Umukino urarangiye ku ntsinzi nya AS Kigali

    Umukino nurarangiye ku ntsinzi ya AS Kigali y’ibitego 2-0.

    Iminota 3 yinyongera

    Umusifuzi yongeyeho iminota 3 y’inyongera

    84′ Gusimbuza kwa Police FC

    Nduwayo valeur avuyemo hinjiramo Antoine Dominique

    78’Igitego cya AS Kigali

    AS Kigali ibonye igitego cya 2 gitsinzwe na Biramahire Abeddy n’umutwe, ku mupira wari uhinduwe na Tchabalala

    75′ Police FC irimo kurushwa

    Muri iyi minota ikipe ya AS Kigali irimo kurusha cyane AS Kigali, irimo gusatira cyane

    70′ AS Kigali ihushije ubundi buryo

    Kwizera Pierrot ahinduye umupira kuri kufura ariko abakinnyi ba AS Kigali bananirwa kuwushyira mu izamu.

    69′ Impunduka kuri Police FC

    Police FC ikoze impinduka za 3, Sibonama Patrick Papy yinjiye mu kibuga asimbura Evode.

    65′ Igitego cya AS Kigali

    Shabani Hussein Tchabalala atsindiye AS Kigali igitego cya mbere, ni ku mupira wari urenguwe na Rurangwa Mosi umusanga mu rubuga rw’amahinda ahita ashyiramo n’umutwe.

    63′ Gusimbuza kwa Police FC

    Police FC ikoze impinduka, Martin Fabrice aha umwanya Ntirushwa Aime

    62′ Usengimana Faustin ahawe ikarita y’umuhondo

    Myugariro wa Police FC, Usengimana Faustin ahawe ikarita y’umuhando nyuma y’ikosa akoreye Hakizimana Muhajdiri. Kufura ayiteye ikubita urukuta.

    61′ Umusifuzi yihanangirije Evode

    Nyuma y’ikosa yari akoreye Kwizera Pierrot, Evode yihanangirijwe n’umusifuzi Samuel. Batanze kufura ariko iciye hanze y’izamu

    59′ Gusimbuza ku ruhande rwa AS Kigali

    Umutoza Eric Nshimiyimana akoze impinduka za mbere, Nkinzingabo Fiston ava mu kibubuga hinjiramo Birabamahire Abeddy.

    57′ Gusatira kwa AS Kigali
    Hakizimana Muhadjiri afashe umupira mu kibuga hagati yubura amaso acomekera umupira Lawal mu rubuga rw’amahina ariko Usengima Faustin arawumutanga.

    52′ Koruneri ya AS Kigali

    AS Kigali ibonye koruneri itewe na Hakizimana Muhadjiri ariko Karera Hassan akorera ikosa umunyezamu.

    50′ AS Kigali yari yugarijwe

    Rutanga Eric ateye kufura nziza ariko ubwugarizi bwa AS Kigali bawutanga ubusatirizi bwa Police FC

    47′ Police FC itangiye isatira ariko ubwugarizi bwa AS Kigali basanga bari maso.

    46′ Impnduka muri Police FC

    Pilice FC itangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mico Justin aha umwanya Munyakazi Youssuf Lule

    KU BINDI BIBUGA

    Sunrise FC 0-1 Marines
    Espoir FC 2-0 Mukura VS
    Etincelles 1-2 Musanze FC

    Igice cya mbere kirarangiye: 0-0

    Igice cya mbere hagati ya AS Kigali na Police FC kirangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi

    42′ Savio akoreye ikosa Lawal ariko ni mu kibuga cya AS Kigali

    41′ kufura ya AS Kigali

    Nduwayo Valeur akoreye ikosa Hakizimana Muhadjiri nko muri metero 33, itewe na Emery Bayisenge ariko umupira unyura hejuru y’izamu.

    37′ Gahungu akuyemo umutwe ukomeyeeeeee

    Umunyezamu wa Police FC, Habarurema Gahungu akuyemo umupira ukomeye, ni umutwe yari atewe na Karera Hassan ku mupira wari uhinduwe na Christian. Gahungu yawohereje muri Koruneri, AS Kigali iyiteye ntiyagira icyo itanga

    36′ Koruneri ya AS Kigali

    Muhadjiri acomekeye umupira Tchabalala ariko Usengimana Faustin arawumutanga awohereza muri koruneri itagize ikivamo.

    34′ Gusatira kwa AS Kigali ariko Lawal acomekeye Tchabalala umupira ugarurwa na Myugariro Moussa Omar

    33′ Police FC irimo gusatira

    Police FC iracyarimo kurusha cyane AS Kigali ariko amahirwe barema ntibarabasha kuyabyaza umusaruro

    25’Bakame akoze akazi gamokeye

    Rutanga Eric ahinduye umupira imbere y’izamu, Mico Justin ashyiraho umutwe umupira awerekeza muri 90 Bakame arirambura awukuramo awohereza muri koruneri itagize icyo itanga.

    23′ Tchabalala agerageje ishoti mu rubuga rw’amahina ariko umupira bawukuramo.

    17′ Police FC ihushije uburyo bw’igitego

    Rutanga Eric ahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko abakinnyi ba Police FC bananirwa kuwushyiramo, abakinnyi ba AS Kigali bawukuramo usanga Savio aho ahagaza ariko awuteye mu izamu bongera bawukuramo.

    15′ Police FC irimo kubonana kurusha AS Kigali

    Muri iyi minota ikipe ya Police irimo guhererekanya neza, ubona ko abakinnyi bayo babonana kurusha ikipe ya AS Kigali

    11′ Ikarita y’umuhondo ihawe Martin Fabrice

    Gusatira kwa Police FC, Evode acomokeye umupira mwiza Martin Fabrice ariko ageze mu rubuga rw’amahina arigusha avuga ko yakorewe ikosa na Emery Bayisenge, umusifuzi Uwikunda Samuel ahita amuha ikarita y’umuhondo.

    10′ Ntwari Evode akoreye ikosa Tchabalala ariko ni mu kibuga hagati
    Umupira urimo gukinirwa hagati mu kibuga hagati

    4′ Kufura ya AS Kigali
    Myugariro Moussa Omar akoreye ikosa Muhadjiri inyuma gato y’urubuga rw’amahina arimo kufura Kwizera Pierrot ayiteye urukuta ruwushyira muri Koruneri.

    2′ Ikosa rikorewe Iyabivuze Ose ariko kufura Rutanga ayiteye ntiyagira icyo itanga

    1′ Gusatira kw’ikipe ya Police FC ariko myugariro wa AS Kigali, Karera Hassan arahagaoboka

    Abakinnyi 11 amakipe yombi agiye kwitabaza

    AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rurangwa Mosi, Emery Bayisenge, Karera Hassan, Ishimwe Christian, Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein, Benedata Janvier, Kwizera Pierre, Nkinzingabo Fiston na Abubakar Lawal

    Police FC: Habarurema Gahungu, Rutanga Eric, Iradukunda Eric Radu, Moussa Omar, Usengimana Faustin, Nduwayo Valeur, Iyabivuze Ose, Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio, Mico Justin na Ntwari Evode

    AMAFOTO: UMURERWA Delphin

    Source : http://isimbi.rw/siporo/live-as-kigali-yakiriye-police-fc-mu-mukino-w-ishiraniro-amafoto

  • Kicukiro: Umusore yicishijwe amabuye, umukunzi we bari kumwe ajya muri Coma – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tatu z'ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021, nibwo uyu musore Ntacyabukura wari kumwe n'umukunzi we yatewe amabuye kugeza ubwo ashizemo umwuka.

    Amakuru ava mu Murenge wa Kigarama avuga ko yatewe amabuye kugeza ubwo apfuye ahagana saa tatu z'ijoro, mu kibuga cya GS Bwerankori, ishuri riri mu Murenge wa Kigarama ari kuganira n'umukunzi we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Médiatrice, yemereye IGIHE iby'urupfu rw'uyu musore.

    Ati ' Twasanze yari kumwe n'umukunzi we barimo gupanga iby'ubukwe dusanga yapfuye, tureba ahantu hose dukomeza dushakisha tuza kumva ko hari abamuteye amabuye mu mutwe.'

    Yakomeje avuga ko 'Bari barimo gutegura ubukwe ariko umukobwa bikiba na we yahise amera nk'uhungabana.'

    Uwo mukobwa yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho mu gihe umurambo w'umusore wajyanywe ku bitaro by'akarere ka Gasabo ku Kacyiru mu gihe iperereza ryatangiye ngo hamenyekane amakuru nyayo y'urwo rupfu.

    Ifoto ya Satellite igaragaza Bwerankori aho umusore yiciwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-umusore-yicishijwe-amabuye-ari-kumwe-n-umukunzi-we

  • Ibya Dr Pierre Damien Habumuremyi byahinduye isura –

    Ni mu gihe ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwakira ubujurire bwa Dr Habumuremyi ariko bugateshwa agaciro kuko ibyo yakoze ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, mu Ugushyingo 2020 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu runategeka ko agomba gutanga ihazabu ya 892.200.000Frw. Rwamuhanaguyeho icyaha cy’ubuhemu.

    Prof Habumuremyi Pierre Damien yahise ajururira icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ibyaha Habumuremyi aregwa bihera mu 2019 aho ashinjwa kuba yaratanze sheki itazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z’ishuri rikuru Christian University of Rwanda (CHUR) yashinze akanarihagararira mu rwego rw’amategeko. Abo bantu bagiye bavuga ko iyo bajyaga kuri banki, basangaga amafaranga yabijeje atari kuri konti ye.

    Urubanza rw’ubujurire rwa Habumuremyi rwagombaga kuburanishwa bwa mbere tariki 9 Werurwe 2021 ariko ntirwaba kuko abunganira Habumuremyi aribo Me Kayitare Jean Pierre na Bayisabe Erneste batanze impamvu z’uko bagiye gushyingura. Icyo gihe umucamanza yarwimuriye kuwa 02 Mata 2021 nabwo rurasubikwa kuko hari habaye konji y’uwa Gatanu Mutagatifu.

    Tariki 30 Mata 2021 urubanza rwari gusubukurwa ariko umucamanza yongera kurusubika nyuma yo gusuzuma dosiye akabona ari ngombwa ko Christian University of Rwanda ihamagazwa mu rubanza. Iburanisha ritaha rizaba tariki 21 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Dr Habumuremyi avuga ko yahaniwe icyaha kitabaye

    Mu bujurire Dr Habumuremyi yatanze mu nyandiko y’amapaji 20 yandikishije ikaramu, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko ibyakozwe ari ukurenga ku masezerano yabaye hagati y’impande ebyiri adakwiriye kwitwa ibyaha.

    Ati “Ngaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rudafite na busa ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, nerekana ko ibikorwa byakozwe n’uko ibintu byagenze bigengwa n’amategeko mbonezamubano aho kwitwa ibyaha. Nsaba ko turegerwa inkiko z’ubucuruzi.”

    “Muri urwo rubanza kandi njyewe n’abunganizi banjye twakomeje dusobanurira urukiko ko CHUR yarezwe muri uru rubanza mu buryo budakurikije amategeko kuko itigeze iregwa ngo inabazwe mu nzego z’iperereza, maze nsoza nsaba ko imitungo yanjye yanyazwe ikanafatirwa yafatwaho icyemezo kuko ibyakozwe byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

    Zimwe mu nenge Dr Habumuremyi avuga ko ziri mu rubanza rwe Urukiko rw’Ibanze rwirengagije, harimo kuba urukiko rwaraciye urubanza rudafitiye ububasha, kuba yarahaniwe igikorwa kidafatwa nk’icyaha, kuba yarahanishijwe igihano kidateganywa n’amategeko, kuba yarimwe igihano gisubitse n’ibindi.

    Dr Habumuremyi avuga ko icyabaye kikaza guhindurwa icyaha n’urukiko, ari amasezerano CHUR yagiranye n’abantu batandukanye barimo rwiyemezamirimo Ngabonziza Jean Bosco. Mu kubaha icyizere cy’uko bazishyurwa, ngo Kaminuza yagiye ibaha sheki nk’ingwate ibagaragariza ko bazishyura kandi buri ruhande rurabyemera ruranabisinyira.

    Dr Habumuremyi kandi avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutamenye abarebwa n’amasezerano kuko amasezerano yakozwe hagati ya CHUR na ba rwiyemezamirimo, Dr Habumuremyi agasinya nk’umwishingizi wa Kaminuza cyangwa se umuyobozi. Ngo no mu gihe babaga bishyurwa, amafaranga yavaga kuri konti ya Kaminuza aho kuba iya Habumuremyi, bityo akaba atumva impamvu akurikiranywe.

    Ati “Niba uyu munsi mfunzwe, ayo mafaranga yari ay’iki?.

    Mu bujurire, Dr Habumuremyi avuga ko itegeko no 34 /2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye ubugwate mu mutungo utimukanwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya kane, igaragaza ko imitungo yimukanwa ishobora gutangwaho ingwate harimo n’inyandiko y’impapuro mvunjwafaranga.

    Ati “Nkaba nsanga nta cyaha nakoze dore ko iryo tegeko kugeza ubu ritarahindurwa cyangwa se ngo rivanweho.”

    Muri ayo masezerano, Dr Habumuremyi yavuze habayeho kumvikana n’abagiye bahabwa sheki, ko haramutse habaye ikibazo hazitabazwa inkiko zisanzwe, zirebwa n’ibijyanye no kurenga ku masezerano.

    Yavuze ko kandi ashingiye kuri icyo gikorwa yakoze kidateganywa nk’icyaha, byumvikana ko igihano yahawe kidakwiriye kuko nta cyaha cyabayeho, asaba Urukiko Rwisumbuye gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ibanze.

    Ikindi Dr Habumuremyi atumva ni uburyo abo bagiranye amasezerano bagiye kumurega basaba n’indishyi kandi mu masezerano bagiranye bose baragiye bayasinyaho bakerekwa n’uburyo bazishyurwa.

    Ikindi ni uko abo ubushinjacyaha buvuga ko bambuwe hashingiwe kuri sheki zitazigamiwe bahawe bajya kubikuza bakabura amafaranga, kandi abenshi bari baramaze kwishyurwa. Muri miliyoni zisaga 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga CHUR kwambura, Dr Habumuremyi avuga ko hasigaye asaga gato miliyoni 25 Frw.

    Dr Habumuremyi yajuriye avuga ko urukiko rwamuhamije icyaha kitakozwe (Ifoto:Ububiko)

    Umwe mu bunganira Dr Habumuremyi, Dr Bayisabe Erneste na we yabwiye IGIHE ko umukiliya we yaburanishijwe n’urukiko rutari rwo kuko ibijyanye no kurenga ku masezerano ari iby’inkiko z’ubucuruzi.

    Ati “Iyo watanze sheki wabanje kumvikana n’uwo uyiha ko muzagenda mwishyurana, ntabwo iba ikwiye gufatwa nka sheki itazigamiwe. Ntabwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenege rufite ubwo bubasha.”

    Kuba aribwo bwa mbere Dr Habumuremyi akurikiranywe n’inkiko, nabyo Bayisabe asanga ari ingingo yagombaga gushingirwaho asubikirwa igihano.

    Ubushinjacyaha bwamaganye ubujurire bwa Dr Habumuremyi

    Ubushinjacyaha nabwo bwajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, busaba ko ubujurire bwa Habumuremyi bwakirwa ariko bugateshwa agaciro.

    Kopi y’ubujurire bw’ubushinjacyaha igaragaza ko icyo bukurikiranyeho Habumuremyi Pierre Damien atari impaka ziturutse ku ikoreshwa ry’inyandiko mvunjwafaranga ahubwo ari icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe abizi, giteganywa mu mategeko ahana ibyaha.

    Buvuga ko icyo gikorwa ubwacyo gihagije kuba yagihanirwa cyane ko na we mu mvugo ze adahakana ko izi sheki yazitanze kandi azi ko nta mafaranga ahagije yari afite kuri konti.

    Kuba hari amafaranga amaze kwishyura ba rwiyemezamirimo, ngo ntibikuraho ko izo sheki yazitanze kandi kuzitanga byonyine bigize icyaha naho kwishyuraho make bikaba bitakibuza kuba icyaha. Icyo kwishyura byafasha ngo ni mu gihe cyo gutanga ibihano bikaba wenda byaherwaho bimubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Ku kuba aburanishwa n’urukiko rutabifitiye ububasha, ubushinjacyaha buvuga ko itegeko rigena ububasha bw’inkiko riteganya ko inkiko z’ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy’igifungo kitarengeje imyaka itanu ari naho icyaha Habumuremyi akurikiranyweho kibarizwa.

    Mu bujurire kandi, Dr Habumuremyi yavuze ko urukiko rwirengagije ubusabe yatanze bwo guhabwa igihano gisubitse kubera uburwayi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko umucamanza yagaragaje ko adategetswe byanze bikunze gusubika ibihano kabone nubwo umuntu yaba yujuje ibisabwa. Yagaragaje ko Dr Habumuremyi atemera icyaha ngo ibe yaba impamvu yatuma asubikirwa ibihano kandi uburwayi bukaba butashingirwaho ‘kuko no muri gereza bavura’.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kurekeraho igifungo n’ihazabu yaciwe.

    Dr Habumuremyi yasabye ko urubanza rwe rwoherezwa mu rukiko rw’ubucuruzi (Ifoto: Ububiko)

  • Romelu Lukaku yibasiye Zlatan Ibrahimovic bigeze gukozanyaho mu minsi ishize #rwanda #RwOT

    Inter yaherukaga igikombe cya shampiyona 2010,yaguze abakinnyi bakuze biyifasha kwitwara neza muri Serie A aho yatwaye iki gikombe habura imikino 4 ngo shampiyona irangire.

    Muri Gashyantare uyu mwaka,nibwo Romelu Lukaku yashwanye bikomeye na Zlatan Ibrahimovic ndetse uyu mubiligi yavuze ko Ibrahimovic yamututse ku mubyeyi we akanamubwira amagambo yuzuye ivanguraruhu.

    Nyuma y'aho Lukaku atsindiye Ibrahimovic muri uwo mukino wa Coppa Italia ibitego 2-1 ndetse akaba yanatwaye igikombe,yahise ajya kuri Twitter yandika amagambo benshi bemeza ko yari agamije kwibasira uriya munya Sweden.

    Yagize ati 'imana y'ukuri yiyimikiye umwami.Ubu nimwubarare hasi.Umwami wa Milano.'

    Lukaku yemeje ko umwaka w'imikino 2020-21 ariwo mwiza kurusha iyindi yose yagize mu mwuga we wo gukina umupira kuko amaze gutsinda ibitego 21 mu mikino 33 ya Serie A.

    Lukaku yatwaye igikombe cya shampiyona yaherukaga muri 2010 ubwo yakinaga mu ikipe ya Anderlecht mu Bubiligi.

    Ibrahimovic w'imyaka 39 nawe ntabwo ari umukinnyi mubi kuko muri uyu mwaka w'imikino yatsinze ibitego 15 mu mikino 18 amaze gukina muri Serie A.

    AC Milan yatangiye neza shampiyona iyobora igihe kinini Serie A ariko ubu yasubiye inyuma iri kurwana no gushaka itike ya Champions League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/romelu-lukaku-yibasiye-zlatan-ibrahimovic-bigeze-gukozanyaho-mu-minsi-ishize