Category: Uncategorized

  • BREAKING : Nyuma ya Areruya Joseph, Munyaneza Didier na we avuye muri Tour du Rwanda #rwanda #RwOT

    Munyaneza Didier avuye muri iri siganwa nyuma y’uko undi Munyarwanda Areruya Joseph we wanaryegukanye na we avuyemo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi 2021.

    Munyaneza Didier ni umwe mu bakinnyi b’amagare mu Rwanda bazwiho ubuhanga dore ko yanegukanye irindi rushanwa mpuzamahanga rikomeye rya Tour du Senegal ryabye mu Ugushyingo 2019.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/BREAKING-Nyuma-ya-Areruya-Joseph-Munyaneza-Didier-na-we-avuye-muri-Tour-du-Rwanda

  • Ni gute umukristo akwiriye kurwana urugamba muri iyi minsi? #rwanda #RwOT

    Igihe cyose umuntu ari mu isi aba afashe igihe muntambara, cyane intambara ziza kumuntu watangiye urugendo rwa gikristo kuko aba yabaye umwanzi wa Satani bityo bigatuma amuhiga kuko mu mugambi we ntawe yifuriza ijuru.

    Dore icyo Bibliya ibivugaho:

    5. Kandi abatware bazabaze abantu bati 'Ninde urihano wubatse inzu akaba atarayeza? Nagende asubire muri iyo nzu ye gupfira mu ntambara, undi ngo ayeze. 6. Kandi ni nde uri hano wateye uruzabibu akaba atararya imbuto zarwo? Nagende asubire imuhira ye gupfira mu ntabara, undi ngo arye imbuto arwo. 7. kandi ninde 'uri hano wasabye umukobwa akaba ataramurongora? Nagende asubire imuhira yegupfira muntambara, undi ngo amurongore.' 8. Kandi abatware bongere babaze abantu bati '’ni nde uri hano utinya agacogora umutima? Nagende asubire imuhira, imitima ya bene wabo ye gukuka nk’uwe'. Gutegeka kwa kabiri 20:5-8

    Ese wowe urugendo watangiye waretse byose uhitamo kwinjira murugamba(mu ntambara) rwo gukurikira YESU? Ese hari ibiguhangayikishije wumva utareka (utasiga) cyangwa ukaba uri guca abandi intege zo kwinjira murugamba? Uwo niyisubirire mu rugo ye guca abandi intege.

    Umuririmbyi wa 207 mu ndirimbo zo gushimisha Imana ni we ubyeza neza ati 'Uwaba atinyutse ibyago byose naze akurikire Umwami Yesu! Nta cyamurekesha iyo migabi ye yo guca munzira ijya mw’ ijuru.' 'Ntabwo azacogozwa n’inshamugongo abazimubwira ni bo bazagwa! abanzi be bose ntibamugarura mu nzira ahisemo ijya mw ijuru'.

    Uyu muririmbyi yageze ku gitero cya nyuma yisabira Imana ati 'Mwami ujy’undindisha umwuka wawe, mbone kuzaragwa kubaho iteka. Ngo have wabwoba we nimunyihorere namaramaje pee kujya mu ijuru'.

    Ese wowe muri iyi insi uri kurwana uruhe rugamba? Ese waba utinyutse ibyago byose muri uru rugamba?

    Nanone dusome ijambo ry’Imana dusanga mu Butumwa Bwiza bwanditswe na Matayo 19:27-29 Iby’abarekeshejwe ibyabo no gukurikira Yesu, 27. Maze Petero aramubaza ati 'Dore twebwe ko twasize byose tukagukurikira, nonese tuzamera dute?'

    28. Yesu aramusubiza ati 'ndababwira ukuri yuko mwebwe abankurikiye, mu gihe cyo guhindura byose ngo bibe bishya, ubwo umwana w’umuntu azicara ku ntebe y’icyubahiro cye, namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri, mucire imiryango cumi n’ibiri y’abisirayeli imanza. 29. Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se cyangwa bashiki be, cyangwa se nyina cyangwa abana, cyangwa amasambu kubw’izina ryanjye, azahabwa ibiruta inshuro ijana, kandi azaragwa n’ubugingo buhoraho.'

    Niba uri umu kristo nyakuri nta mahoro wabonera muri iyi si ahubwo uba ufashe igihe mu ntambara, bivuze iki? Ntabwo uzahorana amahoro gusa mu buzima bwawe bwose. Iyo uri umuhinzi ntushobora guhora weza, kandi iyo uri umucuruzi ntiwahora wunguka, kandi iyo iri umunyeshuri ntiwahora utsinda ahubwo hazamo n’ibihombo, gutsindwa, no kurumbya, kugira ngo ubone ko ari intambara urimo.

    Ese umukristo utinyutse agakurikira Yesu akwiriye kumera ate?

    Iyo ibihe bihindutse nk’iyi minsi umu kristo nyawe nawe ahindura uburyo nawe ubwe agahinduka akamenya, ndetse akiga n’izindi nzira zo gukoresha asenga. Iyo ingabo ziri ku rugamba zikagera aho zenda kuneshwa ziratabaza zigatabaza abazohereje nuko abo bakazoherereza ubufasha (ubutabazi) ni nako umukristo agomba kumera, (njye nawe) ese dutabaze nde nitwumva twenda gutsindwa? Nta wundi wo gutabazwa utari Kristo kuva urugamba ariwe uruyoye tuzanesha.

    Ubwo yadusezeranije ko ibyo twasize azabidukubira inshuro ijana akanadusezeranya ubugingo ubuhoraho, rimwe na rimwe iyo tubonye ibidushimisha ni inyongera cyangwa inyunganizi, impamba, ubufasha Imana iba iduha kugira ngo dukomeze urugamba.

    Dusoza dusome ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana 6:66-69 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma barorera kugendana nawe. 67 Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati 'Kandi namwe murashaka kugenda”? 68. Simoni Petero aramusubiza ati 'Data buja, twajya kuri nde, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho, natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo, Uwera w’Imana.' Yesu aramusubiza ati 'Mbese si njye wabitoranyirije uko muri cumi na babiri? None dore uwe murimwe ni umwanzi.'

    Kristo niwe wenyine. Ni yo wamuvaho nta handi wakura amagambo meza y’ubugingo buhoraho, kandi nubona hashize igihe kinini uri mu mahoro gusa nta ntambara (ibikugerageza) uhuye nazo uzamenyeko utakiri mu murongo w’abari muntambara. Yesu Kristo Nyagasani ni wowe duhungiyeho, turi muri iyi si dufashe ibihe muntambara ariko kuko ariwowe ufite amagambo meza y’ubugingo turaje tukwinginga ngo utubere umugaba muri uru gamba kandi kuva ari wowe uruyoboye tuzanesha, dufashe utwambike imyambaro y’urugamba kandi uduhe n’intwaro zose z’urugamba mu izina rya Kristo. Amen.

    Source: https://cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-umukristo-akwiriye-kurwana-urugamba-muri-iyi-minsi.html

  • Inzira ya gariyamoshi inyura hejuru y'umuhanda yasenyutse yica abantu 20, abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka #rwanda #RwOT

    Abantu batari munsi ya 20 bapfuye naho abandi babarirwa muri za mirongo barakomereka, nyuma yuko iteme rinyura hejuru ririho umuhanda wa gariyamoshi unyura hejuru yundi risenyutse mu murwa mukuru Mexico wa Mexique, nkuko abategetsi babivuga.

    Ibyumba byinshi bya gariyamoshi byahubutse bigwa hasi, bigwira imodoka imwe nibura, yari iri mu muhanda ugendwa cyane uri munsi y'iryo teme.Abakora mu bikorwa by'ubutabazi n'abazimya umuriro bakomeje gushakisha ababa barokotse iyo mpanuka yabaye ku wa mbere nijoro. Hagaragaye amashusho yerekana iryo teme ubwo ryahirimaga kuri stasiyo ya Olivos ku muhanda wa gariyamoshi wa 12.

    'Mayor' w'umujyi wa Mexico Claudia Sheinbaum, wari umaze kugera aho byabereye, yemeje ko abantu 20 ari bo bapfuye kugeza ubu. Abantu bagera hafi kuri 70 ni bo bakomeretse, nkuko inzego z'ubutabazi bwihuse zo muri uwo mujyi zabitangaje.Hari ubwoba ko hashobora kuba hakiri abantu baheze muri ibyo byumba bya gariyamoshi byahubutse bikagwa hasi, nk' uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/04/inzira-ya-gariyamoshi-inyura-hejuru-yumuhanda-yasenyutse-yica-abantu-20-abandi-babarirwa-muri-za-mirongo-barakomereka/

  • Rubavu : Umubyeyi waboshye umwana we akanamutwika ibirenge yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize hagaragaye ifoto y’umwana washyizwe ku ngoyi aboshye amaguru n’amaboko ndetse watwitswe n’ibirenge bikozwe n’umubyeyi we akaza gushakishwa akabura.

    Uyu mugabo witwa Sibomana Yusuf yaje gufatirwa mu Murenge wa Kanama tariki 2 Gicurasi 2021, akaba yemera ko yakoreye iyicarubozo umwana we.

    Uriya mwana w’imyaka irindwi (7) witwa Mugisha yasanzwe n’abaturanyi yaboshywe ndetse yatwitswe n’ibirenge tariki ya 28 Mata 2021, mu Mudugudu wa Gisangani, mu Kagari ka Bisizi mu Murenge wa Nyakiriba.

    Ibikorwa by’iyicarubozo Sibomana yakoreye umwana we ngo yabitewe n’uko umwana yagaragaye mu murima w’umuturanyi acukura ikijumba cyo guhekenya.

    Umugore wa Sibomana witwa Yambabariye Dorothée ariko aka ari Mukase w’umwana wahohotewe, avuga ko umugabo we bakimubwira ko umwana yacukuye ibijumba, ariko agahungira mu baturanyi kubera ubwoba ko Se aza kumukubita, nyuma umwana yaje kuboneka maze Sibomana mu kumuhana aramukubita anamutwika munsi y’ibirenge n’intoki amwihanangiriza kongera kwiba.

    Sibomana wakoze ibyo tariki 27 Mata 2021, ntiyashakiye umwana ubutabazi ngo amuvuze, umwana bukeye yongera gusubira mu baturanyi, noneho Se agarutse amushyira ku ngoyi.

    Inzego z’ibanze zibimenye zashakiye umwana ubutabazi, naho Sibomana aburirwa irengero, mu gihe Yambabariye yahise atabwa muri yombi.

    Uyu mugore Yambabariye yagize ati 'Bwa mbere amukubita nagiye gukiza umwana aradukubitana, izindi nshuro nditinyira.'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisizi, Twagirayesu Bosco, avuga ko batinze kumenya ibyo bikorwa by’ihohoterwa ryakorewe umwana.

    Ati 'aho tubimenyeye twasanze Sibomana yatorotse maze dufata mukase w’uwo mwana tumusyikiriza RIB.'

    Sibomana ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mahoko akimara gufatwa yemeye ko ari we waboshye umwana we.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Rubavu-Umubyeyi-waboshye-umwana-we-akanamutwika-ibirenge-yatawe-muri-yombi

  • Ba rwiyemezamirimo 33 bagiye guhabwa amasomo azabafasha kugera ku ndoto zabo –

    Iyo gahunda y’amasomo yiswe “JASIRI Talent Investor” yatangijwe ku mugaragaro ku wa 7 Ukuboza 2020, aho abifuza gushora imari bo mu Rwanda na Kenya bagera ku 2,200 batanze ubusabe bwabo, maze batoranywamo 33 bahiga abandi ari nabo bazahabwa ayo masomo.

    Umuyobozi Mukuru wa JASIRI, Antony Farr yatangaje ko kubahitamo byakozwe ku bufatanye bw’abakozi bayo mu Rwanda na Kenya ku buryo biteze umusaruro mwiza.

    Ati “Twashimishijwe n’ubuhanga ndetse n’imikorere y’abasabye guhabwa amasomo kandi twemera ko kubona abantu nk’aba bahuje imikorere bwa mbere bitari kugerwaho hatabayeho ugukorana kw’abafatanyabikorwa batandukanye, rero ibi turabyishimiye.”

    Ubwo yahaga ikaze abatoranyijwe ku wa 24 Mata 2021 mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Umuyobozi wa JASIRI mu Rwanda, Kabanda Aline, yabashishikarije “Guhanga imishinga izagira uruhare mu guhindura ubuzima bwa rubanda aho batuye ndetse n’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba”.

    Gahunda ‘JASIRI Talent Investor’ yitezweho kuzafasha abazayitabira kugira ubumenyi butandukanye yaba ku rwego rw’umuntu ku giti cye, urw’itsinda cyangwa urw’umushinga akora.

    JASIRI iterwa inkunga n’Umuryango ukora ibikorwa by’ubugiraneza wa Allan & Gill Gray. Ifite intego yo guteza imbere ihangwa ry’akazi binyuze mu gushyigikira ukwihangira imirimo no kurwanya ubukene.

    Ba rwiyemezamirimo 33 bagiye guhabwa amasomo azabafasha kugera ku ndoto zabo

  • Karongi: Umwarimu afunzwe nyuma yo gufatwa aryamanye n’umunyeshuri yigishaga –

    Byabaye kuri uyu wa Mbere mu masaha ya saa munani n’igice mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi.

    Umugore we bafitanye abana babiri yashushe nk’ufashe urugendo rwa kure ariko ageze imbere arakata agaruka mu rugo asanga umugabo we aryamanye n’umukobwa w’imyaka 20 yigisha mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

    Amakuru atugeraho ni uko umubyeyi w’umukobwa yavuze ko umwana we nubwo yiga ataha, ajya amara iminsi yagiye kwiga ntatahe mu rugo ndetse ko uwo mwana nawe avuga ko yajyaga ajya gufata amafunguro mu rugo rwa mwarimu atazi ko afite umugore.

    Umugore w’uyu mwarimu asanzwe ari umucungamutungo w’Umurenge wa Gashari.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Twamugabo André, yemeza aya makuru avuga ko uyu mukobwa yamwemereye ko n’ubundi bari basanzwe baryamana.

    Ati “Byabaye ejo mu masaha ya saa munani ubwo umugore w’uyu mugabo yasangaga bari kumwe mu nzu noneho akabakingirana. Uyu mukobwa yambwiye ko bari mu cyumba cy’abashyitsi ariko ntacyo bari bakora, yemera ko basanzwe baryamana.”

    Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uwo mwarimu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha igitinyiro n’icyo gusambana.

    Uyu mugabo afungiye kuri RIB ya Rubengera naho umukobwa akaba yaratashye akazakurikiranwa ari hanze.

    Ingingo ya 136 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

    Ingingo ya karindwi y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa isobanura ibijyanye n’icyaha cyo gukoresha igitinyiro. Ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ukoresha igitinyiro kugira ngo hafatwe icyemezo, byaba mu nyungu ze cyangwa iz’undi muntu, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


  • Leta igiye kuzajya yunganira abakeneye amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba batuye kure y’imiyoboro –

    Intego y’uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

    Twesigye James, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri REG, avuga ko uyu mushinga uzakorera mu midugudu itagerwamo n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, hakurikijwe gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (7) yo kugeza amashanyarazi kuri bose, hakaba hazifashishwa ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (solar home systems).

    Twesigye avuga ko nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo igenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

    Yagize ati: “Uyu mushinga waje ari igisubizo ku Banyarwanda, kuko uzafasha abaremererwaga n’ikiguzi cy’umurasire. Hari igice cy’ikiguzi umushinga uzajya wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma nawe asabwe kwishyura uruhare rwe rusigaye kandi ahitemo ubwoko bw’umurasire ashatse bitewe n’ubushobozi afite bwo kwishyura.”.

    Twesigye kandi avuga ko REG yagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, bikaba ari nabyo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

    Ati :”Icyo Leta yifuza ni uko buri muturage abona amashanyarazi, abadafite ubushobozi bakunganirwa ariko nabo bagacana. Nta muturage ukwiye kongera gucana agatadowa cyangwa ngo amurikishe igishirira kandi yahabwa amashanyarazi”.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

    Abatuye kure y’imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba

  • Leta igiye kuzajya yunganira abakeneye amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba batuye kure y'imiyoboro – #rwanda #RwOT

    Intego y'uyu mushinga ni ukorohereza ingo zisaga ibihumbi magana atatu (300,000) kwigurira ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba.

    Twesigye James, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri REG, avuga ko uyu mushinga uzakorera mu midugudu itagerwamo n'amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, hakurikijwe gahunda ya Leta y'imyaka irindwi (7) yo kugeza amashanyarazi kuri bose, hakaba hazifashishwa ingufu z'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba (solar home systems).

    Twesigye avuga ko nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n'icya 3 cy'ubudehe. Ingano yayo igenwa n'icyiciro cy'ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

    Yagize ati: 'Uyu mushinga waje ari igisubizo ku Banyarwanda, kuko uzafasha abaremererwaga n'ikiguzi cy'umurasire. Hari igice cy'ikiguzi umushinga uzajya wishyurira umuturage uguze umurasire, hanyuma nawe asabwe kwishyura uruhare rwe rusigaye kandi ahitemo ubwoko bw'umurasire ashatse bitewe n'ubushobozi afite bwo kwishyura.'.

    Twesigye kandi avuga ko REG yagiranye amasezerano y'imikoranire n'ibigo bitandukanye mu Rwanda bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba, bikaba ari nabyo bizajya bigurisha ibi bikoresho ku bifuza guhabwa aya mashanyarazi.

    Ati :'Icyo Leta yifuza ni uko buri muturage abona amashanyarazi, abadafite ubushobozi bakunganirwa ariko nabo bagacana. Nta muturage ukwiye kongera gucana agatadowa cyangwa ngo amurikishe igishirira kandi yahabwa amashanyarazi'.

    Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda ubu zisaga 60,9%, harimo izigera kuri 15,9% zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, yiganjemo akomoka ku mirasire y'izuba.

    Abatuye kure y’imiyoboro bahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-kuzajya-yunganira-abakeneye-amashanyarazi-akomoka-ku-mirasire-y

  • Ntibisanzwe! Umupasiteri yatutse abayoboke be abaziza kudatanga amaturo yo gukoreshereza umuhungu we isabukuru #rwanda #RwOT

    Inkuru y' umupasiteri utavuzwe igihugu akomokamo yaciye ibintu hirya no hino kubera amashusho yagaragaye ari gutuka cyane abayoboke be abaziza kudatanga amafaranga menshi kugira ngo akoreshereze ikirori kidasanzwe umwana we.

     

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu mupasiteri w'umugore avugira hejuru kubera umujinya atuka abayoboke be banze gutanga amafaranga yo gukoreshereza ibirori bikomeye umwana we w'umuhungu.Yagerageje gutsindagiriza umuco wo gutanga,avuga ko abakiristo badatanga amaturo bazarimbuka ndetse avuga ko Imana izarimbura abantu bose banze gutanga amaturo yo gukoreshereza umunsi mukuru umwana we.

    Uyu mugore yarakaye cyane kugeza ubwo abwira abayoboke be ko bibabaje kuba batitanze kandi iyo aba amasabukuru yabo bari kuba bashoye akayabo kenshi.

    Uyu mugore yavuze ko nta kintu cyiza abitezeho mu minsi iri imbere keretse ubufasha bamuhaye mu myaka ishize.Yasabye ko Imana yabasukaho umujinya wayo kubera ukuntu bamutengushye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/04/ntibisanzwe-umupasiteri-yatutse-abayoboke-be-abaziza-kudatanga-amaturo-yo-gukoreshereza-umuhungu-we-isabukuru/

  • Ubushinjacyaha bw’i Paris bwahagaritse gukurikirana Abajenerali b’Abafaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside…Byashenguye Ibuka #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cy’Ubushinjacyaha bw’i Paris cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2021, buvuga ko gishingiye ku kuba bwarabuze ibimenyetso bigaragaza ko bariya basirikare b’u Bufaransa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

    Abasirikare batanu bariho bakorwaho iperereza barimo uwari umuyobozi w’iriya Operation ari we Général Jean-Claude Lafourcade, hakaba na Jacques Lanxade wari Umugaba Mukru w’Ingabo z’u Bufaransa ubwo Jenoside yabaga.

    Umushinjacyaha Rémy Heitz wari uyoboye ririya kurikirana, yavuze ko mu iperereza bakoze babuze ibimenyetso bishinja bariya basirikare akaba ari yo mpamvu basabye urukiko guhagarika kiriya kirego nubwo icyemezo cya burundu kitarafatwa.

    Umuyobozi w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi (IBUKA), Nkuranga Egide avuga ko bibabaje kubona Ubushinjacyaha bwa kiriya gihugu bwihandagaza bukavuga ko nta bimenyetso bishinja bariya basirikare bihari nyamara batarabishatse.

    Yagize ati 'Ibimenyetso se babibona batabishatse ? Babanze babishake noneho bavuge ko babibuze. Ibimenyetso simusiga birahari byinshi, harimo na benewabo b’Abafaransa bagiye babyandikaho.'

    Nkuranga Egide avuga ko hari abasirikare b’Abafaransa bafashe ku ngufu Abatutsikazi muri Jenoside.

    Yakomeje agira ati 'Njye ubwanjye nzi umudamu w’Umufaransakazi wari mu Rwanda wabyanditseho, hari n’ibindi bimenyetso, hari abandi bagiye babyandikaho.'

    Iki cyemezo gifashwe n’Ubushinjacyaha nyuma y’igihe gito hasohotse raporo ebyiri zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi zirimo n’iyakozwe n’u Bufaransa yiswe Duclert.
    Nkuranga Egide avuga ko bumvaga ko nyuma ya ziriya raporo hagiye gukurikiraho gukurikirana Abafaransa bagize uruhare muri Jenoside none ahubwo batangiye kubisubiza inyuma.

    Yagize ati 'Biradutunguye ko parike ya Paris yasabye ko badakurikiranwa kandi ubundi parike ari yo yakagombye gufata iya mbere kugira ngo ishakishe n’ibyo bimenyetso.'

    Kuva muri 2005 imiryango inyuranye irimoIBUKA , Survie, FIDH n’abandi bantu batandatu barokokeye Jenoside mu Bisesero, batanze ikirego bagaragaza ko abasirikare bari muri opération Turquoise batereranye Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero bigatuma Interahamwe zica abagera mu 4 000.

    Nkuranga avuga ko nk’imiryango yari yaratanze kiriya kirego giteshejwe agaciro n’abagombaga kugikurikirana, bagiye kwicara bakaganira ku cyo bakora.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ubushinjacyaha-bw-i-Paris-bwahagaritse-gukurikirana-Abajenerali-b-Abafaransa-bakekwaho-uruhare-muri-Jenoside-Byashenguye-Ibuka