Category: Uncategorized

  • Bill Gates na Melinda Gates batandukanye #rwanda #RwOT

    Umuherwe w'Umunyamerika Bill Gates n'uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y'imyaka 27 bashakanye ubu batandukanye, bagira bati: 'Ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk'abashakanye'.

    Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: 'Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu'.

    Bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y'ikoranabuhanga Microsoft ya Bill.

    Aba batunze za miliyari z'amadolari, babyaranye abana batatu ndetse bombi bahuriye mu kuyobora ikigo Bill & Melinda Gates Foundation.Icyo kigo kimaze gukoresha za miliyari z'amadolari mu kurwanya indwara zandura no gushishikariza ibikorwa byo gukingiza abana.

    Bill Gates ni we muntu wa kane ukize cyane ku isi, nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru Forbes, abarirwa umutungo wa miliyari 124 z'amadolari y'Amerika.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/04/bill-gates-na-melinda-gates-batandukanye/

  • IGIHE yahembwe nk’igitangazamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ku nshuro ya Gatanu yikurikiranya (Video) –

    Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2012, ariko icyiciro cy’igitangazamakuru gikunzwe gikorera kuri internet ni ubwa Gatanu gitanzwe (inshuro ya mbere yari mu 2016), ku nshuro zose iki gihembo cyegukanywe na IGIHE.

    IGIHE itangaza inkuru mu ndimi eshatu arizo Ikinyarwnada, Icyongereza n’Igifaransa binyuze ku rubuga rwa Internet. Ni urubuga rumaze iyi myaka yose ari rwo rusurwa kurenza izindi zose mu zikorera mu Rwanda.

    Ibihembo bya ‘Rwanda Development Journalism Awards’ byatanzwe ku nshuro ya munani n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

    Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Televiziyo y’u Rwanda, TV1 ndetse na shene ya YouTube ya IGIHE, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021, uhuzwa n’ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

    Inkuru zahembwe ni izigaragaza ubunyamwuga mu mikorere n’imyubakire yazo aho hagiye harebwa niba hari icyo ishobora kumarira abayisoma, abayumva kuri radio cyangwa abayireba kuri televiziyo.

    Harebwaga ubunyamwuga, uko yanditswe cyangwa uyisoma uburyo agenda akurikiranya ibyo avuga. Ikindi cyarebwe ni ukuba inkuru ifata impande zombi, harebwe niba inkuru umuntu yatanze yarakoze ubushakashatsi agatanga imibare cyangwa ibindi bimenyetso byerekana ko ibyo avuga hari ahandi abigereranya.

    Indi ngingo yashingiweho ni ukureba niba iyo nkuru hari icyo yakwigisha abantu. Niba abayisoma cyangwa abayireba hari icyo yabahinduraho.

    Mbanda Gerald wari ukuriye Akanama Nkemurampaka yavuze ko mu byo babonye ubwo bagenzuraga izo nkuru harimo kuba inkuru za Radio na Televiziyo zaragaragaje cyane ubunyamwuga kurenza izikorera kuri murandasi.

    Mu nkuru zapiganwe, abatsinze 67% ni abagabo naho 33% ni abagore. Inkuru zatsinze 80% zakozwe na Radio na Televiziyo mu gihe 20% ari iz’ibitangazamakuru byandika kuri Internet.

    Ibihembo byatanzwe mu byiciro bitandukanye

    - Documentaire ihiga izindi ya Radio cyangwa Televiziyo

    Twibanire Theogene/ Radio Rusizi

    - Inkuru y’umwimerere (Feature Story Award – Online/ Print)

    Rwanyange Rene Anthere/Panorama

    - Inkuru ivuga ku bumwe n’ubwiyunge (Unity and Reconciliation Reporting Award)

    Muragijemariya Juventine/TV10

    - Inkuru ivuga ku bucuruzi (Business Reporting Award)

    Mutuyimana Servilien /Kigali Today

    - Inkuru ivuga ku buzima bwo mu cyaro (Grassroots Reporting Award)

    Kwizera John Patrick/RBA

    - Inkuru ivuga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV and Child Abuse Reporting)

    Ndayishimiye Thierryve / Isango Star

    - Inkuru ivuga ku buzima (Health Reporting Award)

    Uwayo Divin/RBA

    - Radio y’Abaturage yahize izindi (Community Radio Show of the Year)

    Bizimana Desire/Radio Ishingiro

    - Inkuru ivuga ku mazi, isuku n’isukura (Water and Sanitation Reporting)

    Alinatwe Josue/RBA

    - Kurwanya inda ziterwa abangavu (Fighting Teenage Pregnancy)

    Lydia Atieno Barasa /The New Times

    - Inkuru ivuga ku guteza imbere imitangire ya serivisi (Service Delivery Promotion Award)

    Mbonyumugenzi Jean Bosco

    - Ifoto yahize izindi

    Muzogeye Plaisir/ Kigali Today

    - Inkuru icukumbuye (Investigative Reporting Award)

    Dushimimana Ngabo Emmanuel/Radio Isangano

    - Ikiganiro cya Radio (Radio Talk Show)

    Ubyumva Ute/KT Radio

    - Inkuru zivuga ku ngufu z’amashanyarazi (Energy Reporting Award)

    Kalinda Jean Claude

    - Umunyamakuru uhiga abandi mu mikino

    Habarugira Patrick/RBA

    - Inkuru iteza imbere uburinganire [Gender Promotion Award (with Focus on Girls)]

    Umurerwa Evelyne/RBA

    - Ikiganiro cya Televiziyo gihiga ibindi (TV Talk-show of the Year Award)

    Urubuga rw’Itangazamakuru / Isango Star

    Mu bindi byiciro by’ibihembo byatanzwe harimo Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda zahize ibindi bitangazamakuru nk’izikunzwe mu gihe Kiss FM na TV1 zaje zikurikira ibitangazamakuru bya RBA ndetse na INYARWANDA yaje ku mwanya wa kabiri nk’igitangazamakuru gikorera kuri Internet.

    Hanatanzwe kandi igihembo cy’inkuru y’umwaka yakozwe n’umugore yahize izindi zose aho cyegukanywe na Muragijemariya Juventine mu gihe Uwayo Divin ariwe wegukanye iki gihembo mu cyiciro cy’abagabo.

    Ni mu gihe uwahawe igihembo cy’Umunyamakuru w’ibihe byose ari nyakwigendera Victoria Nganyira wakoreraga Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, akaba yaramenyekanye mu biganiro bitandukanye birimo icyitwa Bana Tuganire na Wari Uzi Ko.

    Mu 2019, ubwo ibi bihembo byaherukaga gutangwa, IGIHE nabwo yegukanye igihembo nk’igitangazamakuru gikunzwe mu Rwanda. Aha Umuyobozi muri IGIHE Ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi, Yvonne Mutoni, yashyikirizwaga igihembo

  • Impamvu Prime Insurance yahisemo guhemba umukinnyi ukiri muto muri Tour du Rwanda (Video) –

    Prime Insurance yakuranye na Tour du Rwanda kuko yatangiye kuyitera inkunga mu 2017 ikiri ku rwego rwa 2.2, inazamukana nayo kuri 2.1 mu 2019.

    Iki kigo ni cyo gihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda, ni icyemezo gifitanye isano ya hafi n’icyerekezo cyacyo cyo gutegura ahazaza hakwiye.

    Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n’imitungo yabo.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ari uburyo bwiza bwo kubwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kandi bashinganye.

    Ati “Ubutumwa duha abaturarwanda, ni uko Prime mu ngeri zose twita ku cyo dukora uyu munsi ariko kizatugirira akamaro ejo. Ubwishingizi wafata, uko wabigenza kose, buri gihe ujye utekereza igifite akamaro ahazaza.’’

    Yavuze ko impamvu Prime Insurance yahisemo guhemba umukinnyi ukiri muto ari uko ‘aribo shingiro ry’ahazaza’ kandi heza.

    Yagize ati “Duhemba umukinnyi ukiri muto witwaye neza muri iri rushanwa kuko nk’uko tubivuga ejo wahateganyiriza uyu munsi gusa. Icyizere kiri mu mukinnyi ukiri muto, tuba twizeye ko nidukomeza kumutera imbaraga, ahazaza h’uyu mukino hazaba heza kurushaho.’’

    Icyemezo cyo gushyigikira abato kinajyanye n’intego ya Prime Insurance yo kwibutsa abantu ko ubwishingizi ari bwo buryo bwizewe bwo gusigasira ibyo abantu bagezeho.

    Yakomeje ati “Turabwira Abanyarwanda ko kuramba ari ukuramuka, ejo ntihabaho uyu munsi utitwararitse. Uzigamira ejo none.”

    Prime Insurance itanga ubwishingizi butandukanye burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere. Bwiyongeraho ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Uramutse yavuze ko nko mu Karere ka Rwamagana aho iki kigo gifite ishami bibukije abahatuye ko hari serivisi zanabafasha kubona ubwishingizi burimo n’ubw’amatungo.

    Ati “Muri aka karere, ni aborozi bafite inka; ni byiza ko inka ukamira umwana, aho wahinze ibiza bishobora kukuzonga ariko iyo ufite ubwishingizi na Prime inka yawe irishyurwa n’ibyangiritse bikishyurwa.’’

    Prime Insurance yimakaje imikorere igezweho kuko serivisi nyinshi zayo zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo cyashyizeho urubuga rumenyekanishirizwaho impanuka mu korohereza abakiliya bahuye n’impanuka ku buryo byihutisha ubwishyu bwabo.

    Nko mu gihe umuntu yagize impanuka ashobora gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga anyuze kuri website akayimenyekanisha; ashobora no gukanda *177# ku mirongo yose y’itumanaho mu gihe ashaka kugura ubwishingizi cyangwa kwereka polisi ko ikinyabiziga cye cyashinganishijwe.

    Iri koranabuhanga ryifashisha telefoni rinafasha abafatabuguzi kureba igihe ubwishingizi bw’ibinyabiziga buzarangirira, uko imisanzu yabo ihagaze yaba iy’amashuri, iy’izabukuru n’iy’ubwishingizi bw’umuryango, kwishyura ibirarane no kugura ubwishingizi bw’umuryango.

    Umba Lopez Abner Santiago w’imyaka 18 ukinira Androni Giocattoli-Sidermec ni we wahembwe na Prime Insurance nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza kuri etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Regis, yavuze Tour du Rwanda ari uburyo bwiza bwo kubwira Abanyarwanda ko bakwiye gutekana kandi bashinganye

    Prime Insurance ibwira Abanyarwanda ko ejo heza kandi hatekanye hategurwa uyu munsi binyuze mu kwizigamira

    Prime Insurance iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda 2021

    Prime Insurance ifite amashami atandukanye arimo n’irya Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba

    Prime Insurance imaze imyaka ine iherekeza irushanwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Umuherwe Bill Gates yatandukanye n’umugore we Melinda Gates #rwanda #RwOT

    Gutandukana kwabo ni bo ubwabo babyitangarije mu nyandiko bashyize ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

    Muri iyo nyandiko bagize bati 'Nyuma yo kubitekerezaho birambuye no kureba ku mubano wacu, twafashe umwanzuro wo gutandukana.'

    Bombi bazwi cyane kubera ibikorwa by’ubugiraneza bakora babinyujije mu muryango bashinze bafatanyije mu mwaka wa 2000 witwa 'The Bill and Melinda Gates Foundation'.

    Kuva icyo gihe uwo muryango watanze inkunga ku rwego rw’Isi zibarirwa muri Miliyari 53 na Miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha mu kurwanya ubukene no gukemura ibindi bibazo by’ubuzima bitandukanye, nk’uko urubuga rwa Internet rw’uwo muryango rubigaragaza.

    Babyaranye abana batatu, bakaba bavuga ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by’uwo muryango bashinze, ariko ko batazakomeza kubana nk’umugabo n’umugore.

    Bill Gates na Melinda Gates bahuye mu 1987 mu ikompanyi ya Microsoft yashinzwe na Bill Gates. Icyo gihe Bill Gates yari umuyobozi wayo, naho Melinda akaba yari umukozi usanzwe, ariko akaba yaragiye azamurwa mu ntera kugeza ubwo na we aba umwe mu bayobozi bakuru.

    Bashyingiranywe mu 1994 i Hawaii muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Aba bombi kandi babinyujije muri uwo muryango bafatanyije, bashyize ingufu mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, bibanda ku gukora inkingo no kuzikwirakwiza hirya no hino ku isi.

    Source : https://imirasire.com/?Umuherwe-Bill-Gates-yatandukanye-n-umugore-we-Melinda-Gates

  • Rubavu: Inkumi n’abasore batawe muri yombi bagiye kuryoshya bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

    Aba bose baturutse I Kigali berekeza ku Gisenyi kwinezeza, ari ama-Couples ngo ahuriye mu itsinda rya Whatsapp.

    Abantu batawe muri yombi barimo abagabo 14,nabagore 8 bose bajyanwe muri Stade Umuganda. Polisi ivuga ko barahamara amasaha 12 bigishwa ku bukana bwa Covid-19, bacibwe amende kuri buri muntu babone gutaha.

    Mu mpera z’iki cyumweru gishize kandi,Polisi yo mu Karere ka Rubavu yafashe abantu 71 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu Murenge wa Gisenyi, muri bo 42 bakaba bari bari kunywera inzoga mu tubari naho 31 bari mu bukwe barimo n’abageni.

    Abafashwe barimo kunywa inzoga barimo abari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, aho abantu bari bari kunywa begeranye mu tubari dutatu two mu Mujyi wa Rubavu.

    Hafashwe abari bari kwiyakira barimo n’abageni bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Gisenyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yasabye abaturage kureka kwirara bakibuka ibihe bigoranye igihugu cyaciyemo kubera icyorezo cya Covid-19.

    Ati '’Abantu bakwiye kureka kwirara kuko icyorezo ntaho cyagiye kiracyahari, bazirikane imbaraga igihugu cyakoresheje mu guhangana n’iki cyorezo hagamije kubungabunga ubuzima bw’abaturage. Bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n’iki cyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu Rugo na Guma mu Karere, amashuri agafunga n’ibindi.'

    Yashoje ababwira ko Polisi n’izindi nzego bakorana mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’amategeko batazigera bihanganira uwo ariwe wese uzashaka gutezuka ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nkana kuko bishobora guteza abaturage ibyago byo kwandura no kwanduzanya.

    Source : https://imirasire.com/?Rubavu-Inkumi-n-abasore-batawe-muri-yombi-bagiye-kuryoshya-bazira-kutubahiriza

  • Abantu 58 banduye COVID-19 mu Rwanda,hakira abandi 71 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi, nta muntu wishwe na COVID19 mu Rwanda bituma abamaze gupfa baguma kuri 337.

    Abarwayi bashya babonetse ni 58 mu gihe abakize ari 71. Abamaze gukira bose ni 23,513. Abakirimo kwitabwaho n'abaganga ni 1,461 bakaba barimo umuntu umwe urembye.

    Mu gihe u Buhinde bukomeje kwibasirwa bikomeye n'ubwoko bushya bwa Covid-19 bumaze kugaragara mu bihugu 21 birimo na Uganda, ubushakashatsi bwagaragaje ko urukingo rwa Covaxin rwakozwe na sosiyete ya Bharat Biotech yo mu Buhinde rushobora kuyirinda.

    Nubwo byagaragaye ko uru rukingo rushobora kuyirinda ruracyari gukorerwa igerageza. Gusa, tariki 3 Mutarama uyu mwaka byemejwe ko rushobora gukoreshwa mu gihe hakenewe ubutabazi bwihutirwa.

    Africa Nation itangaza ko uru rukingo rwa Covaxin rufite ubushobozi bwo kurinda umuntu Covid-19 ku rugero rwa 78%, harimo na Coronavirus yihinduranyije yo mu Buhinde yagaragaye muri Uganda n'iyo mu Bwongereza yabonetse muri Kenya.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi bwerekeye ubuvuzi mu Buhinde ku bufatanye na Bharat Biotech ndetse n'Ikigo cy'Ubushakashatsi cya National Institute of Virology, byose byagize uruhare mu ikorwa rya Covaxin, bwagaragaje ko uwarutewe adashobora kwinjirwa na Covid-19 yihinduranyije.

    Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 28 bakoreweho igerageza rya Covaxin ndetse n'abandi 17 bakize Covid-19, bwerekanye ko uru rukingo rushobora kubarinda bose.

    Kugeza ubu mu Buhinde hari ikibazo gikomeye cy'ubwiyongere bukabije bw'ubwandu bwa Coronavirus, aho mu minsi 12 ishize buri munsi handura abarenga ibihumbi 300, ndetse muri iyo minsi gusa hamaze gupfa abagera ku 3.417.

    Umurwa Mukuru New Delhi, leta ya Maharashtra, Karnataka, West Bengal, Odisha n'iyitwa Haryana zose zashyizwe muri guma mu rugo.

    Kuva Coronavirus yaboneka mu Buhinde, tariki 27 Mutarama, abantu hafi miliyoni 20 bamaze kuyandura, mu gihe abahitanwe nayo barenga ibihumbi 200.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-58-banduye-covid-19-mu-rwanda-hakira-abandi-71

  • Umuherwe Bill Gates yatandukanye n'umugore we Melinda bari bamaranye imyaka 27 #rwanda #RwOT

    Bill Gates uri mu bashinze kompanyi ikomeye ku isi ya Microsoft yahuriye n'umugore we Melinda Gates muri Microsoft bashyingiranwa muri 1994 ariko bahisemo gutandukana nkuko uyu mugabo yabitangaje mu butumwa yashyize hanze.

    Yagize ati “Nyuma yo gutekereza no gukora byinshi ku mubano wacu,twafashe umwanzuro wo gutandukana.Mu myaka 27 ishize,twabashije kurera neza abana bacu batangaje ndetse tunubaka n'umuryango ukorera ku isi mu gufasha abantu kugira ubuzima bwiza.Turacyakomeje guhuza muri uyu muryango ndetse tuzakomeza gukorana muri uwo muryango ariko ntabwo tucyizera ko twazasana mu buzima bwacu buri imbere.

    Turashaka umwanya n'ibanga ku muryango wacu mu gihe tugitangira kwinjira muri ubu buzim bushya.”

    Ntabwo amafaranga bazagabana aratangazwa gusa Bill Gates afite 1.37% by'imigabane ya Microsoft n'ukuvuga ko bingana namiliyari $26 nkuko FactSet ibitangaza.

    Umwaka ushize,Bwana Gates yavuye ku buyobozi bwa Microsoft yiyemeza guha umwanya munini uriya muryango ufasha abantu we n'umugore we bashinze urimo miliyari 56 z'amadolari.

    Iri tangazo rije nyuma y'imyaka 2 undi muherwe witwa Jeff Bezos usanzwe ari CEO wa Amazon,atandukanye n'umugore we MacKenzie,bakagabana akayabo k'amamiliyari y'amadolari aho uyu mugore yatwaye umugabane uhwanye na miliyari 35 na miliyoni 600 z'amadolari y'Amerika muri Amazon.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuherwe-bill-gates-yatandukanye-n-umugore-we-melinda-bari-bamaranye-imyaka-27

  • Niger: Abasirikari 16 ba Leta biciwe hafi y'umupaka wa Mali #rwanda #RwOT

    Muri Niger, abasirikari 16 b'ingabo z'igihugu biciwe mu gico hafi y'umupaka wa Mali.Mu itangazo yashyize ahagaragara, guverinoma ya Niger ivuga ko abateze iki gico bari ku mapikipiki arenga ijana. Usibye abasirikari bayo 16 bishwe, abandi batandatu barakomeretse, naho undi umwe ashimutwa n'ababateze.

    Abagize leta ya Niger ivuga ko ari bo bapfushije benshi muri bo, ariko imirambo yabo yose bene wabo barayitwaye. Nta mutwe uriyitirira iki gitero. Leta ya Niger nayo ivuga gusa ko cyakozwe n'abaterabwoba.

    Niger, Mali na Burkina Faso bituranye bimaze imyaka bihanganye n'imitwe y'iterabwoba ishamikiye kuri al-Qaida n'Umutwe wa Leta ya Kislamu.

    Mu kwezi kwa mbere no mu kwa gatatu hashize, iyi mitwe yahitanye abaturage hafi 240 mu burengerazuba bwa Niger. no mu majyaruguru hegereye umupaka wa Mali.

    Niger, Mali na Burkina Faso, hamwe na Mauritania na Tchad bishyize hamwe bakora umutwe w'ingabo witwa G5-Sahel wo kurwanya iyi mitwe y'iterabwoba mu karere ka Sahel.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/niger-abasirikari-16-ba-leta-biciwe-hafi-y-umupaka-wa-mali