Category: Uncategorized

  • RDC: Intara ya Kivu ya ruguru na Ituri zaragijwe abasirikare ba FARDC #rwanda #RwOT

    Ibi bikurikiye ibihe bidasanzwe by'ibikorwa bya gisirikare byatangajwe na leta muri izo ntara tariki 30 z'ukwezi gushize kwa kane.

    Mu itangazo ryasomwe n'umuvugizi wa leta Kasongo Mwema Yamba mu ijoro ryo ku wa mbere kuri televiziyo y'igihugu, yavuze ko ba guverineri b'izi ntara n'inteko z'izo ntara bahagaritswe kuva ku wa kane tariki 06 z'uku kwezi kwa gatanu.

    Mwema yagize ati: “Bafite [abasirikare] ububasha bwo gusaka ku manywa na nijoro, guhagarika ibitangazwa, guhagarika ingendo z'abantu,…”

    Iteka rya perezida rivuga kandi ko inkiko za gisivile zizaba zisimbuwe n'iza gisirikare. Biteganyijwe kandi ko Perezida Tshisekedi atangaza ba guverineri bashya b'izi ntara b'abasirikare cyangwa abapolisi.

    Kwiyongera kw'ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro n'imirwano hagati y'amoko mu bice byegereye umupaka wa DR Congo na Uganda, bimaze kwicirwamo ababarirwa mu magana kuva uyu mwaka utangiye.

    Muri Kivu ya Ruguru na Ituri, ibitero by'umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda, bikekwa ko ari byo byiciwemo abantu benshi cyane.

    Ku itariki ya mbere z'uku kwezi, umushehe w'idini ya Islam wanengaga ADF, yararashwe ubwo yari ayoboye amasengesho ya nimugoroba mu musigiti mukuru w'umujyi wa Beni.

    Umuryango wa Islam muri DR Congo (Comico) uvuga ko ubu bwicanyi bwakozwe n'umutwe wa ADF. Ntacyo ADF yari yabitangazaho ku mugaragaro.

    Mu mijyi mikuru ya Kivu ya ruguru, Goma, Butembo na Beni hashize igihe hari imyigaragambyo inenga leta n'ingabo za MONUSCO kudakora ibishoboka ngo imitwe y'inyeshyamba iri muri ako gace irandurwe.

    Mu 2019 Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko hatangiye “ibitero bigari” bya gisirikare bigamije kurandura imitwe y'inyeshyamba mu burasirazuba bwa DR Congo.

    Mu kwezi gushize, Major Ndjike Kaiko umuvugizi w'ingabo za leta muri Kivu ya Ruguru yabwiye BBC ko ibyo bitero bigari byo kurandura inyeshyamba bikomeje, nubwo avuga ko bitoroshye.

    Yagize ati: “…abantu bagomba kumva uko ibintu bimeze muri Kivu ya ruguru, umwanzi afite amayeri agoye, umwanzi ari muri rubanda abana na rubanda, rero dukoresha uburyo bushoboka kugira ngo ibikorwa byacu ntibigire ingaruka ku baturage bacu.”

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-intara-ya-kivu-ya-ruguru-na-ituri-zaragijwe-abasirikare-ba-fardc

  • Dr Habumuremyi yajuriye avuga ko yahaniwe icyaha kitabaye #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe ubushinjacyaha nabwo bwajuriye busaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwakira ubujurire bwa Dr Habumuremyi ariko bugateshwa agaciro kuko ibyo yakoze ari ibyaha bihanwa n'amategeko.

    Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, mu Ugushyingo 2020 nibwo Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe, rumuhanisha igihano cy'igifungo cy'imyaka itatu runategeka ko agomba gutanga ihazabu ya 892.200.000Frw. Rwamuhanaguyeho icyaha cy'ubuhemu.

    Prof Habumuremyi Pierre Damien yahise ajururira icyemezo cy'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ibyaha Habumuremyi aregwa bihera mu 2019 aho ashinjwa kuba yaratanze sheki itazigamiye ku bantu batandukanye mu nyungu z'ishuri rikuru Christian University of Rwanda (CHUR) yashinze akanarihagararira mu rwego rw'amategeko. Abo bantu bagiye bavuga ko iyo bajyaga kuri banki, basangaga amafaranga yabijeje atari kuri konti ye.

    Urubanza rw'ubujurire rwa Habumuremyi rwagombaga kuburanishwa bwa mbere tariki 9 Werurwe 2021 ariko ntirwaba kuko abunganira Habumuremyi aribo Me Kayitare Jean Pierre na Bayisabe Erneste batanze impamvu z'uko bagiye gushyingura. Icyo gihe umucamanza yarwimuriye kuwa 02 Mata 2021 nabwo rurasubikwa kuko hari habaye konji y'uwa Gatanu Mutagatifu.

    Tariki 30 Mata 2021 urubanza rwari gusubukurwa ariko umucamanza yongera kurusubika nyuma yo gusuzuma dosiye akabona ari ngombwa ko Christian University of Rwanda ihamagazwa mu rubanza. Iburanisha ritaha rizaba tariki 21 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Mu bujurire Dr Habumuremyi yatanze mu nyandiko y'amapaji 20 yandikishije ikaramu, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko akwiye kuburanishwa n'Urukiko rw'Ubucuruzi kuko ibyakozwe ari ukurenga ku masezerano yabaye hagati y'impande ebyiri adakwiriye kwitwa ibyaha.

    Ati 'Ngaragaza ko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rudafite na busa ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, nerekana ko ibikorwa byakozwe n'uko ibintu byagenze bigengwa n'amategeko mbonezamubano aho kwitwa ibyaha. Nsaba ko turegerwa inkiko z'ubucuruzi.'

    'Muri urwo rubanza kandi njyewe n'abunganizi banjye twakomeje dusobanurira urukiko ko CHUR yarezwe muri uru rubanza mu buryo budakurikije amategeko kuko itigeze iregwa ngo inabazwe mu nzego z'iperereza, maze nsoza nsaba ko imitungo yanjye yanyazwe ikanafatirwa yafatwaho icyemezo kuko ibyakozwe byakozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.'

    Zimwe mu nenge Dr Habumuremyi avuga ko ziri mu rubanza rwe Urukiko rw'Ibanze rwirengagije, harimo kuba urukiko rwaraciye urubanza rudafitiye ububasha, kuba yarahaniwe igikorwa kidafatwa nk'icyaha, kuba yarahanishijwe igihano kidateganywa n'amategeko, kuba yarimwe igihano gisubitse n'ibindi.

    Dr Habumuremyi avuga ko icyabaye kikaza guhindurwa icyaha n'urukiko, ari amasezerano CHUR yagiranye n'abantu batandukanye barimo rwiyemezamirimo Ngabonziza Jean Bosco. Mu kubaha icyizere cy'uko bazishyurwa, ngo Kaminuza yagiye ibaha sheki nk'ingwate ibagaragariza ko bazishyura kandi buri ruhande rurabyemera ruranabisinyira.

    Dr Habumuremyi kandi avuga ko Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rutamenye abarebwa n'amasezerano kuko amasezerano yakozwe hagati ya CHUR na ba rwiyemezamirimo, Dr Habumuremyi agasinya nk'umwishingizi wa Kaminuza cyangwa se umuyobozi. Ngo no mu gihe babaga bishyurwa, amafaranga yavaga kuri konti ya Kaminuza aho kuba iya Habumuremyi, bityo akaba atumva impamvu akurikiranywe.

    Ati 'Niba uyu munsi mfunzwe, ayo mafaranga yari ay'iki?.

    Mu bujurire, Dr Habumuremyi avuga ko itegeko no 34 /2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye ubugwate mu mutungo utimukanwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya kane, igaragaza ko imitungo yimukanwa ishobora gutangwaho ingwate harimo n'inyandiko y'impapuro mvunjwafaranga.

    Ati 'Nkaba nsanga nta cyaha nakoze dore ko iryo tegeko kugeza ubu ritarahindurwa cyangwa se ngo rivanweho.'

    Muri ayo masezerano, Dr Habumuremyi yavuze habayeho kumvikana n'abagiye bahabwa sheki, ko haramutse habaye ikibazo hazitabazwa inkiko zisanzwe, zirebwa n'ibijyanye no kurenga ku masezerano.

    Yavuze ko kandi ashingiye kuri icyo gikorwa yakoze kidateganywa nk'icyaha, byumvikana ko igihano yahawe kidakwiriye kuko nta cyaha cyabayeho, asaba Urukiko Rwisumbuye gutesha agaciro umwanzuro w'urukiko rw'ibanze.

    Ikindi Dr Habumuremyi atumva ni uburyo abo bagiranye amasezerano bagiye kumurega basaba n'indishyi kandi mu masezerano bagiranye bose baragiye bayasinyaho bakerekwa n'uburyo bazishyurwa.

    Ikindi ni uko abo ubushinjacyaha buvuga ko bambuwe hashingiwe kuri sheki zitazigamiwe bahawe bajya kubikuza bakabura amafaranga, kandi abenshi bari baramaze kwishyurwa. Muri miliyoni zisaga 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga CHUR kwambura, Dr Habumuremyi avuga ko hasigaye asaga gato miliyoni 25 Frw.

    Umwe mu bunganira Dr Habumuremyi, Me Bayisabe Erneste na we yabwiye IGIHE ko umukiliya we yaburanishijwe n'urukiko rutari rwo kuko ibijyanye no kurenga ku masezerano ari iby'inkiko z'ubucuruzi.

    Ati 'Iyo watanze sheki wabanje kumvikana n'uwo uyiha ko muzagenda mwishyurana, ntabwo iba ikwiye gufatwa nka sheki itazigamiwe. Ntabwo urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenege rufite ubwo bubasha.'

    Kuba aribwo bwa mbere Dr Habumuremyi akurikiranywe n'inkiko, nabyo Bayisabe asanga ari ingingo yagombaga gushingirwaho asubikirwa igihano.

    Ubushinjacyaha bwamaganye ubujurire bwa Dr Habumuremyi

    Ubushinjacyaha nabwo bwajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, busaba ko ubujurire bwa Habumuremyi bwakirwa ariko bugateshwa agaciro.

    Kopi y'ubujurire bw'ubushinjacyaha igaragaza ko icyo bukurikiranyeho Habumuremyi Pierre Damien atari impaka ziturutse ku ikoreshwa ry'inyandiko mvunjwafaranga ahubwo ari icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe abizi, giteganywa mu mategeko ahana ibyaha.

    Buvuga ko icyo gikorwa ubwacyo gihagije kuba yagihanirwa cyane ko na we mu mvugo ze adahakana ko izi sheki yazitanze kandi azi ko nta mafaranga ahagije yari afite kuri konti.

    Kuba hari amafaranga amaze kwishyura ba rwiyemezamirimo, ngo ntibikuraho ko izo sheki yazitanze kandi kuzitanga byonyine bigize icyaha naho kwishyuraho make bikaba bitakibuza kuba icyaha. Icyo kwishyura byafasha ngo ni mu gihe cyo gutanga ibihano bikaba wenda byaherwaho bimubera impamvu nyoroshyacyaha.

    Ku kuba aburanishwa n'urukiko rutabifitiye ububasha, ubushinjacyaha buvuga ko itegeko rigena ububasha bw'inkiko riteganya ko inkiko z'ibanze ziburanisha ibyaha bihanishwa igihano cy'igifungo kitarengeje imyaka itanu ari naho icyaha Habumuremyi akurikiranyweho kibarizwa.

    Mu bujurire kandi, Dr Habumuremyi yavuze ko urukiko rwirengagije ubusabe yatanze bwo guhabwa igihano gisubitse kubera uburwayi.

    Ubushinjacyaha buvuga ko umucamanza yagaragaje ko adategetswe byanze bikunze gusubika ibihano kabone nubwo umuntu yaba yujuje ibisabwa. Yagaragaje ko Dr Habumuremyi atemera icyaha ngo ibe yaba impamvu yatuma asubikirwa ibihano kandi uburwayi bukaba butashingirwaho 'kuko no muri gereza bavura'.

    Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kurekeraho igifungo n'ihazabu yaciwe.

    INKURU YA IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/dr-habumuremyi-yajuriye-avuga-ko-yahaniwe-icyaha-kitabaye

  • Umugore yashatse gutungura umugabo we ngo basangire ibya mu gitondo, birangira bamumennyeho amazi ashyushye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ali Aye w'imyaka 28 y'amavuko ukomoka muri Turikiya yafashe icyemezo kigayitse cyo gutwikisha umugore we amazi ashyushye nyuma yo kumukangura ngo basangire amafunguro ya mu gitondo nk'uburyo yari yahisemo bwo kumutungura.

    Uyu mugabo yarakajwe cyane n'uko umugore we bari bamaze imyaka 5 babana yamubyukije ari mu bitotsi ngo aze basangire ibyo kurya bya mu gitondo bituma ajya gufata amazi ashyushye cyane ayamumenaho.

    Uyu mugore wahiye umugongo wose yahise ajyanwa kwa muganga nyuma y'aho umugongo we wari wabaye umutuku kubera ubushye.

    Ubwo itangazamakuru ryamusangaga ku bitaro aho yari arwariye,Madamu Rukiye yasobanuye ko uyu mugabo yamuhoye ko yamubyukije ngo basangire ibya mu gitondo nyamara we yarabikoze nko kumutungura.

    Ati 'Nateguye ibiryo bya mu gitondo ndangije njya kureba umugabo wanjye ko narangije.Yararakaye cyane arangije ambaza impamvu mukanguye anampa gasopo ko ntazongera kumubangamira.Nahise njya gusangira n'umukobwa wanjye.Yahise aza agifite umujinya ambwira ko tugiye gutandukana ndetse azatwara umukobwa wanjye uko nabigenza kose.Yahise afata amazi ashyushye ayamena mu ijosi.Yashakaga kuyamena mu isura ariko ndamuhunga.Nahise mpunga ariko umupira nari nambaye wahise ufatana n'uruhu.Yanjugunyeho amazi yari asigaye,amwe ameneka ku kirenge cy'umwana wanjye andi amfata ku itako.Nashakaga guhunga ariko uburibwe bwari bwinshi.Ngarutse nasanze umwana wanjye ari kurira umugabo ahita ankurura imisatsi anjyana mu bwogero.'

    Umugore bamujyanye kwa muganga yahiye mu mugongo

    Uyu mugore yavuze ko amarira y'umwana we yamuteye imbaraga zo guhangana n'uyu mugabo we ndetse nyuma yaje guhungira ku muturanyi we amutiza telefoni ahamagara polisi iraza imujyana kumufunga.

    Uyu mugabo ntiyatinze muri gereza kuko bahise bamufungura ariko abaturage bashaka kumwica polisi imusubiza muri kasho.

    Uyu mugore yavuze ko atumva ukuntu umugabo we yari ahise afungurwa kandi yarashyize ubuzima bwe n'ubw'umukobwa we mu byago ndetse yemeza ko abagore bo muri Turikiya bahohoterwa abagabo babikoze ntibahanwe.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugore-yashatse-gutungura-umugabo-we-ngo-basangire-ibya-mu-gitondo-birangira-bamumennyeho-amazi-ashyushye/

  • AS Kigali yihanije Police FC iyobora itsinda bahuriyemo,Mukura VS ikomeje kujya mu kaga #rwanda #RwOT

    AS Kigali yaherukaga kunyagirira Musanze FC iwayo ibitego 4-2 yakiriye Police FC kuri stade Amahoro iyikubita ibitego 2-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri.

    Igice cya mbere cyaranzwe no gufungana hagati y'impande zombi byatumye habura iyinjiza igitego ari nako amahirwe yabaye make cyane.

    AS Kigali ya Muhadjiri na Shabani Hussein uzwi nka Tchabalala,yagarutse mu kibuga mu gice cya kabiri,ishaka gufasha umutoza wayo kwizihiza isabukuru y'imyaka 49 yujuje uyu munsi niko kwihaniza Police FC yari hasi cyane.

    Ku munota wa 65 w'umukino,AS Kigali yafunguye amazamu n'umutwe ibifashijwemo na Tchabalala Hussein n'umutwe ku mupira wari uturutse ku kurengura umupira wari warenze.

    Uyu rutahizamu watsinze igitego cya 3 muri aya matsinda ya shampiyona ubwo yasimbukana ba myugariro ba Police FC gatera umupira n'umutwe.

    Bidatinze ku munota wa 78,Biramahire Abeddy yatsinze igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira mwiza yahawe na Shabani Hussein Tchabalala.

    Kuri uyu munsi kandi,Mukura VS yanganyije igitego 1-1 na Sunrise FC,yatsindiwe i Rusizi na ESpoir FC ibitego 3-1 biyishyira mu mazi abira kuko Marines FC nayo yatsinze Sunrise FC.

    UKO IMIKINO YOSE YAGENZE:

    Espoir 3-1 Mukura
    AS Kigali 2-0 Police FC
    Sunrise FC 0-1 Marines
    Etincelles 1-3 Musanze

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/as-kigali-yihanije-police-fc-iyobora-itsinda-bahuriyemo-mukura-vs-ikomeje-kujya

  • Kiyovu Sports yabonye umuterankunga mushya(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasinot2021, ikipe ya Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete igurisha ibikoresho by’ubuvuzi ya Kipharma.

    Iyi sosiyete igiye kuba umufatanyabikorwa mu by’ubuvuzi binyuze mu bikorwa bya yo bya Bio Oil na Sebamed.

    Ubu bufatanye bwa mbere ku ikipe yambara 'icyatsi n’umweru’ buzayihesha ibikoresho n’imiti byose ikipe ikenera mu gihe cy’umwaka aho ushobora kuzongerwa mu gihe impande zombi zibyumvikanyeho.
    Igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano cyabereye ku biro bikuru by’ikigo Kipharma biherereye I Remera bikaba byanaranzwe no kwakira ibikoresho bya mbere bikubiye muri aya msezerano aho byashyikirijwe ikipe ya Kiyovu Sports.

    Agaruka kuri iki gikorwa, umuyobozi wa Kiyovu Sports, Bwana Mvukiyehe Juvenal yagize ati 'Uyu munsi ni uwa mateka mu ikipe yacu. Kuri ubu, twafunguriye umuryango abafatanyabikorwa bose bifuza gukorana n’ikipe yacu ndetse n’umuryango mugari wa Kiyovu ugenda waguka umunsi ku wundi. Twishimiye rero ko Kipharma Ltd yinjiye mu bafatanyabikorwa bacu kandi twishimiye gukorana n’ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga imiti ndetse n’ibikoresho by’ubuvuzi.'

    Umuyobozi wa Kipharma Ltd, Bwana Giovanni Davite, yishimiye ubu bufatanye aho yagize ati 'Abayobozi ku mpande zombi biyemeje kuzubahiriza ibikubiye muri aya masezerano yashyizwe umukono kandi biyemeza kugera ku musaruro witezwemo, ndetse biyemeza no kureba uburyo bwo kwagura ubu bufatanye.”

    Aya masezerano akaba azamara umwaka umwe ushobora kongerwa aho Kipharma izajya iyi kipe imiti n’ibikoresho byose ikenera.

    Impande zombi zisinya amasezerano

    Nyuma yo gusinya amasezerano

    Iyi sosiyete izajya iha Kiyovu Sports ibikoresho bitandukanye

    Amasezerano azamara umwaka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yabonye-umuterankunga-mushya-amafoto

  • Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n'ibindi bikoresho. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi 202021, ikipe ya Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na sosiyete igurisha ibikoresho by'ubuvuzi ya Kipharma aho iyi sosiyete igiye kuba umufatanyabikorwa mu by'ubuvuzi binyuze mu bikorwa bya yo Bio Oil na Sebamed. 

    Ubu ni ubufatanye bwa mbere ku ikipe yambara 'icyatsi n'umweru' buzayihesha ibikoresho n'imiti byose ikipe ikenera mu gihe cy'umwaka aho ushobora kuzongerwa mu gihe impande zombi zibyumvikanyeho.

    Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe n'umuyobozi wa Kipharma Ltd Bwana Giovanni Davite.

    Igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano cyabereye ku biro bikuru by'ikigo Kipharma biherereye I Remera bikaba byanaranzwe no kwakira ibikoresho bya mbere bikubiye muri aya msezerano aho byashyikirijwe ikipe ya Kiyovu Sports.

    Agaruka kuri iki gikorwa, umuyobozi wa Kiyovu Sports, Bwana Mvukiyehe Juvenal yagize ati 'Uyu munsi ni uwa mateka mu ikipe yacu, Kuri ubu, twafunguriye umuryango abafatanyabikorwa bose bifuza gukorana n'ikipe yacu ndetse n'umuryango mugari wa Kiyovu ugenda waguka umunsi ku wundi. Twishimiye rero ko Kipharma Ltd yinjiye mu bafatanyabikorwa bacu kandi twishimiye gukorana n'ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga imiti ndetse n'ibikoresho by'ubuvuzi.'

    Abayobozi ku mpande zombi biyemeje kuzubahiriza ibikubiye muri aya masezerano yashyizwe umukono kandi biyemeza kugera ku musaruro witezwemo, ndetse biyemeza no kureba uburyo bwo kwagura ubu bufatanye.

    The post Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n'ibindi bikoresho. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sports-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-na-kipharma-akubiyemo-guhabwa-imiti-ndetse-nibindi-bikoresho/

  • Fofo wo muri Papa yahishuye itariki y'ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Ibi Fofo yabitangaje nyuma yaho amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n'umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv tangaje ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.

    Yagize ati“Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n'akazi kenshi nakoreye muri Tanzania.”

    Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw'umubano.

    Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n'ubukwe.kandi ko ubukwe bwabo butazarenga umwaka uzataha , ndetse amahirwe menshi agana na 80% bazaba muri America.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/fofo-wo-muri-papa-yahishuye-itariki-y-ubukwe-bwe-byinshi-kumukuzi-we

  • Mu bitaro bya Kabgayi hamaze kuboneka imibiri 106 y'abazize Jenoside mu minsi itatu – #rwanda #RwOT

    Imirimo yo gushakisha iyi mibiri yatangiye ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 isozwa habonetse imibiri igera kuri 30, ku munsi wa kabiri haboneka imibiri 39 naho umunsi wa gatatu hongeye kuboneka indi mibiri 37.

    Bamwe mu barokotse bakurikirana igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, bavuze ko abari bafite amakuru y'uko aha hantu hari imibiri bakwiye kwigaya.

    Hari uwagize ati 'Abantu banze gutanga amakuru kandi bayafite bakwiye kwigaya kuko hari ibimyetso ntakuka bigaragaza ko aba bazize Jenoside kuko nta muntu uza kwa muganga azanye ingufuri mu mufuka cyangwa ngo apfe acigatiye umwana mu gituza. Hari abo dusangana imyenda myinshi ndetse na bimwe bigaragaza ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi”.

    Umuyobozi uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Nyamabuye ukurikiranira hafi iki gikorwa, Issa Bayiringire Dany yavuze ko ntawe ukwiriye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy'Abatutsi bazize jenoside kuko hari byinshi mu bimenyetso bisanganwa iyi mibiri byarekana ko bazize Jenoside.

    Yagize ati”Nta muntu ukwiye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy'abacu bazize Jenoside kubera ko hari byinshi mu bimenyetso bisanganwa ahavanwa iyi mibiri byerekana ko bishwe n'Interahamwe, kuko hari naho usanga hari imibiri irenze umwe kandi igerekeranye imwe hejuru yindi”.

    Iki gikorwa cyo gushakisha imibiri y'abazize Jenoside bajugunywe mu bitaro bya Kabgayi gikurikiranirwa hafi n'inzego zitandukanye zirimo Ibuka, abashinzwe umutekano, ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga n'abandi.

    Hashize iminsi itatu mu bitaro bya Kabgayi hashakishwa imibiri y’abazize Jenoside

    Imfunguzo n’ingufuri byakuwe ahabonetse iyi mibiri bigaragaza ko atari abahashyinguwe ahubwo bahajugunywe

    Imwe mu myenda abishwe bari bambaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-bitaro-bya-kabgayi-hamaze-kuboneka-imibiri-106-y-abazize-jenoside-mu-minsi

  • Jose Mourinho yabonye indi kipe atoza nyuma yo kwirukanwa na Tottenham #rwanda #RwOT

    Mourinho uherutse kwirukanwa na Tottenham yari amazemo amezi 17 gusa,yahise yerekeza muri AS Roma yamuhaye amasezerano y'imyaka 3,bivuze ko azarangira 2024.

    Kuwa kabiri w'icyumweru gishize nibwo AS Roma yatangaje ko uwari umutoza wayo Paulo Fonseca azagenda uyu mwaka w'imikino nurangira ariyo mpamvu bahise baha akazi Mourinho.

    Perezida wa AS Roma witwa Dan Friedkin Visi Perezida Ryan Friedkin bavuze ko bashimishijwe no gukorana na Mourinho.

    Yagize ati 'Twishimiye kwakira José Mourinho mu muryango mugari wa AS Roma.Umunyabigwi kabuhariwe watwaye ibikombe byinshi ku rwego rwose.Jose azatuzanira ubuyobozi n'ubunararibonye mu mushinga wacu.

    Guha akazi Jose ni intambwe ikomeye mu kubaka umushinga w'igihe kirekire wo gutsinda bihoraho mu ikipe yacu.'

    Mourinho yirukanwe mu kazi na Tottenham habura iminsi 6 ngo atoze umukino wa nyuma wa Carabao Cup washoboraga gutuma nibura ayihesha igikombe asimburwa na Ryan Mason.

    Mourinho aheruka gutoza mu Butaliyani ari muri Inter Milan aho yayihesheje ibikombe 3 mu mwaka umwe birimo na UEFA Champions League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yabonye-indi-kipe-atoza-nyuma-yo-kwirukanwa-na-tottenham

  • Mu bitaro bya Kabgayi hamaze kuboneka imibiri 106 y’abazize Jenoside mu minsi itatu –

    Imirimo yo gushakisha iyi mibiri yatangiye ku Cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 isozwa habonetse imibiri igera kuri 30, ku munsi wa kabiri haboneka imibiri 39 naho umunsi wa gatatu hongeye kuboneka indi mibiri 37.

    Bamwe mu barokotse bakurikirana igikorwa cyo gushakisha iyi mibiri, bavuze ko abari bafite amakuru y’uko aha hantu hari imibiri bakwiye kwigaya.

    Hari uwagize ati “Abantu banze gutanga amakuru kandi bayafite bakwiye kwigaya kuko hari ibimyetso ntakuka bigaragaza ko aba bazize Jenoside kuko nta muntu uza kwa muganga azanye ingufuri mu mufuka cyangwa ngo apfe acigatiye umwana mu gituza. Hari abo dusangana imyenda myinshi ndetse na bimwe bigaragaza ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi”.

    Umuyobozi uhagarariye Umuryango Ibuka mu murenge wa Nyamabuye ukurikiranira hafi iki gikorwa, Issa Bayiringire Dany yavuze ko ntawe ukwiriye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy’Abatutsi bazize jenoside kuko hari byinshi mu bimenyetso bisanganwa iyi mibiri byarekana ko bazize Jenoside.

    Yagize ati”Nta muntu ukwiye guhakana ko iyi mibiri irimo kuboneka ari iy’abacu bazize Jenoside kubera ko hari byinshi mu bimenyetso bisanganwa ahavanwa iyi mibiri byerekana ko bishwe n’Interahamwe, kuko hari naho usanga hari imibiri irenze umwe kandi igerekeranye imwe hejuru yindi”.

    Iki gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abazize Jenoside bajugunywe mu bitaro bya Kabgayi gikurikiranirwa hafi n’inzego zitandukanye zirimo Ibuka, abashinzwe umutekano, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abandi.

    Hashize iminsi itatu mu bitaro bya Kabgayi hashakishwa imibiri y’abazize Jenoside

    Imfunguzo n’ingufuri byakuwe ahabonetse iyi mibiri bigaragaza ko atari abahashyinguwe ahubwo bahajugunywe

    Imwe mu myenda abishwe bari bambaye