Category: Uncategorized

  • Agahinda k’abana baterwa inda bakanga kurega ababahohoteye –

    Aba bana batewe inda bemeza ko hari ibintu bitandukanye bituma bahishira ababahohoteye mu kurengera inyungu zabo.

    Uwase (izina ryahinduwe) wo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo watewe afite imyaka 16 y’amavuko, yemeza ko biba bigoye ko umuntu arega uwamuteye inda igihe aba ari we umufasha muri buri kintu cyose akeneye.

    Ati “Ubu warega umusore waguteye inda kandi ajya agufasha buri kintu mu gihe uba uzi neza ko numurega bari buhite bamufunga kandi Leta ntijye igufasha? Wenda iyaba babaga banadufasha byari kujya bituma umuntu arega uwamuteye inda ariko se wamurega ngo ari inde ugufasha?.”

    Indi mpamvu yavuze ko ishingiye ku kwirinda ko bazagirana ibibazo n’abana babo cyangwa bakagirana amakimbirane n’imiryango yabo, cyane ko iyo batangiye gukura usanga bahora bababaza ba se.

    Umwe yagize ati “Umuntu arabyihorera kuko n’ubundi usanga ari ukwikururira ibibazo no kuzana urwangano n’umuryango w’iwabo w’umuhungu uba waguteye inda, ikindi ni uko umwana iyo akuze akakubaza se akumva waramufungishije, ntabwo agukunda cyangwa ngo bimushimishe.”

    Aba bana batewe inda bakiri bato bahamya ko hari igihe bananga kugaragaza ababateye inda cyangwa kubarega bitewe n’uko hari n’igihe ababyeyi babyumvikanaho.

    Gihozo (izina ryahinduwe) watewe inda afite imyaka 16, yagize ati “Njye nanze kumuvuga kuko ababyeyi bacu barabimenye baraganira babirangiriza mu muryango ku buryo ubu asigaye amfasha rero ntiwarega umuntu kandi uzi ko aguha buri kintu mu gihe umureze Polisi cyangwa abo bayobozi ntacyo bagufasha na gito.”

    Kutaganirizwa n’ababyeyi byagaragajwe nk’intandaro yo gutwara inda hakiri kare

    Aba bana banemeza ko hari ubwo baterwa inda bashukishijwe ibintu bakeneye kubera ubukene, abandi bagashorwa mu mibonano mpuzabitsina kubera kutagira ubumenyi ku buryo bakora imibonano mpuzabitsina ariko bakirinda ibyago birimo gutwara inda no kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Gihozo ati “Hari ubwo ubana n’ababyeyi ntibakuganirize, ntabakugurire n’ikintu na kimwe noneho wahura n’umusore akaba ari byo agushukisha, ugashiduka muryamanye cyangwa se bakayigutera kubera amakimbirane uhora ubona hagati y’ababyeyi bawe noneho wagenda bakayigutera.”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, ubwo yari mu ruzindiko mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko n’ubwo ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango bigabanyuka, icyo gusambanya abana kiza ku isonga, kandi ko ari ikintu giteye isoni n’agahinda.

    Ati “Icyaha kiri ku isonga ni icyo gusambanya abana nabyo rwose bitari ibintu by’umuco nyarwanda, biteye isoni, biteye agahinda ni agahomamunwa kuba wabona umubyeyi yasambanyije umwana we, ukabona nyirarume yamusambanyije.”

    Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, yo igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibindi bibazo byinshi kurushaho.

    Abana baterwa inda bakiri bato bagaragaje ko impamvu zituma batarega ababateye inda

  • Yarekuwe! Byukusenge Jennifer yavuze ihohoterwa yakorewe muri Uganda ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda –

    Byukusenge yashimuswe tariki ya 5 Mata nyuma yo kugera muri iki gihugu agiye gusura nyina umubyara aho yari yahageze tariki ya 3 Mata ajyanywe n’indege ya Rwandair.

    Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya yavuze ko yageze muri iki gihugu agiye gusura nyina ariko akaba afiteyo n’abandi bantu benshi baziranye.

    Ngo ubwo yari agiye gusura imwe mu nshuti ze y’Umunyarwanda nibwo yahamagawe n’umwe mu basore b’Abagande bamenyaniye mu Rwanda ari umukiliya we ubwo yatangaga serivisi za M Pesa amusaba ko basuhuzanya ngo kuko yari yabonye ko ari muri Uganda biciye mu mafoto yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu musore ngo yamubajije aho aherereye undi arahamubwira ahita amubwira ko bari mu gace kamwe amusaba kumwemerera akaza kumusuhuza, ngo bitewe n’uko n’ubundi iyo yabaga yagiyeyo n’ubundi yamusuhuzaga, yahise amwemerera undi araza arahamusanga asohoka agiye kumusuhuza niko gutabwa muri yombi.

    Ati “Mu modoka yazanye n’abagabo bagera kuri bane ndasohoka mu gipangu njya kumusuhuza, ijambo nibuka twavuganye yarambwiye ngo narabyibushye, ni uko mbona yicaye imbere mu modoka ifite ibirahure byijimye ndamusuhuza nsuhuza n’umushoferi n’undi mugabo wari wicaye inyuma.”

    “Imbere hari abagabo bahise baza bansanga bahita bavuga ko twese turi abanyabyaha, ntangira kubabaza ikibazo gihari ahubwo batangira kunsunika mu modoka uwo musore yari arimo.”

    Byukusenge yavuze ko bahise bamusunikira muri ya modoka wa musore yari yicayemo ariko ntibamubwira ikibazo gihari, bamugejeje mu modoka bamubwira nabi nawe ari kurira ngo nibwo yabonye ko bose bafite imbunda, bagenda bamujijisha ko uwo musore ariwe bashakaga ko we bari bumurekure.

    Ati “Tugeze imbere wa musore bamuhindurira imodoka bamushyira mu modoka isanzwe ya Taxi Voiture njye nkomezanya nab o, nahise ngira ubwoba bwinshi batangira kuncekekesha banshyirisha umutwe hasi ntangira kuvunika umugongo banjyana ahantu ntazi kuko ntanarebaga aho tujya.”

    Yavuze ko agejejwe aho bajyaga bamwambitse ikigofero mu mutwe bamutwara ahantu mu bwiherero (toilette) aho yafungiwe icyumweru n’igice.

    Umunsi wa mbere akigeramo ngo haje umuntu amuha akantu k’akamatera gato n’akaringiti we yiyumvisha ko bagiye kumwica akomeje kumviriza neza yumva mu kandi kumba hari undi Munyarwanda uhafungiwe uhamaze iminsi ndetse ngo yanamusizeho.

    Uyu musore ngo niwe wamukomeje amusaba gusenga kandi agakomera.

    Umunsi wa kabiri ubwo yari afunzwe ataramenya icyo azira ngo nibwo baje bamukura muri ako kumba bamujyana kumubaza uwamutumye muri Uganda.

    Ati “ Barankubise bikomeye ku buryo ikibuno, amatako ndetse no mu birenge hababaraga cyane nanirwa no kuryama ahubwo ndara nicaye, bankubitaga banyita inshuti ya Kagame bakambaza uwo naje kureba.”

    Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko ubwo abasirikare bo muri iki gihugu bamukubitaga bamubazaga ubwoko bwe akabasubiza ko ari Umunyarwanda ari nako bamubwira ko yatumwe na Kagame ariko ko bagiye kumuhindura ikimuga.

    Byukusenge yavuze ko ku munsi wa gatatu bamukuye muri ka kumba bamujyana kumusaka bahereye kuri ya nshuti ye yari yasuye ubwo bamufataga, yavuze ko bagezeyo bakahasanga imashini y’umuntu wari wayimuhaye mu Rwanda ngo ayishyire umwana we wigaga muri Makerere bayikurayo bakomereza kwa nyina naho basaka imyenda ye yazanye nyuma bamusubiza kumufungira muri ka kumba.

    Nyuma y’iminsi mike ngo yakuwe muri ka kumba ashyirwa ahandi hantu yasanze abandi Banyarwandakazi babiri nabo bahafungiwe, ngo nta muntu wajyaga abasura. Bakuweyo kuri uyu wa 5 Gicurasi bazanwa mu Rwanda.

    Ntazi aho yafungiwe

    Byukusenge yavuze ko ahantu yari afungiwe ari mu kigo cya gisirikare ariko atapfa kumenya aho ariho ngo kuko bahoraga babapfutse ku buryo utahamenya neza, yavuze ko atamenya neza niba hari abandi bahafungiye uretse uwo muhungu wamwihanganishije akimusangayo abandi ngo ntiyamenyaga aho babafungira.

    Byukusenge agira inama abantu batega indege bakajya muri iki gihugu kwitonda ngo kuko amazi atakiri ya yandi isaha n’isaha wahafatirwa ugakorerwa iyicarubozo nk’iryo yakorewe.

    Ati “Nihereyeho, urugero ni ukwitonda cyane kuko nanjye ndahamya neza ko nta kintu nazize, narakubiswe, ndazwa mu musarani ahantu hasa nabi cyane nyamara ntazi icyo nzira nabagira inama yo kwirinda kujya muri Uganda kuko abazajyayo bazakorerwa iyicarubozo.”

    Byukusenge yavuze ko ibyanditswe by’uko yari atwite atari byo ndetse ngo nta n’ubukwe afite ahubwo yagiye muri iki gihugu agiye gusura umubyeyi we ngo kuko bari bamaze igihe batabonana, uyu mukobwa yagiye muri Uganda mu gihe yaherukagayo mu 2018.

    Byukusenge Jennifer yavuze ko mu gihe yari amaze muri Uganda yakorewe iyicarubozo

  • Ibintu 6 biranga umuntu utsikamiwe n’umwuka wa Yezebeli #rwanda #RwOT

    Bibibiliya yerekana ko Yezebeli yari umugore wa Ahabu umwami wa Israel akaba yaramushatse bitari mu mugambi w’Imana kuko byari ikizira ko umwisirayeli arongora umunyamahanga, ari na byo byakururiye akaga gakomeye ubu bwoko kuko yazanye ibigirwamana ndetse n’umwuka w’ubusambanyi.

    Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe umuntu utsikamiwe n’umwuka wa Yezebeli:

    1.Uyu muntu yumva ahorana ubwoba: Bene uyu muntu ahorana ubwoba mu buzima akumva ko nta kintu azageraho.

    2. Ahora yigunze ari wenyine

    Mwibuke Eliya ukuntu yahunze azerera ahantu henshi haba ku kagezi haba ku mupfakazi n’ahandi. Iyo umuntu yahuye n’umwuka wa Yezebeli arigunga akumva muri we ari wenyine kandi ari mu bandi.

    3. Ahorana umunaniro atazi impamvu yawo: Ugahora wumva utsikamiwe kandi ntacyo ubuze ukumva uratsikamiwe n’ibintu utazi.

    4. Ibitekerezo n’inzozi ibyinshi biganisha ku busambanyi

    5. Habaho uburwayi bw’igihe kirekire: Ntushobora kumara igihe kinini uri muzima, ahubwo hagenda haza indwara zihinduranya amabara.

    6. Impanuka cyangwa ibyago bitunguranye

    Ibi tubonye ni ibiranga umwuka wa Yezebeli ushobora gutsikamira umuntu watangiye urugendo uri mu nzira y’agakiza.

    Impamvu Imana yatubujije gusambana cyangwa ikaba idutoza kuva munsi y’uwo mwuka wo kwa Yezebeli ni uko izi ko bifite inyungu. Ukwiye gusenga kugira ngo uve munsi y’uwo mwuka. Ikibazo cy’umwuka ntigikemuzwa amafaranga,imiyoborere myiza, ahubwo gikemurwa n’undi mwuka.Nitwuzura Umwuka Wera tuzabasha kugira ubutware bwo kwirukana undi mwuka wose.

    Imana yabujije abantu gusambana kugira ngo itegure ejo hazaza heza h’urushako, iyo umuntu yabaye mu byaha by’ubusambanyi, uwo muntu aba yishe ejo hazaza. Ikindi ni uko Imana ishaka kurinda umubiri wawe, iyo Imana ikubujije kunywa, inzoga, gusambana n’ibindi iba igira ngo urinde umubiri wawe kuko abantu babibamo babaho nabi kandi bagira indwara zitandukanye.

    Ikindi Imana yashakaga kuturinda imitekerereze mibi: Abantu bahorana ipfunwe , bahorana kumva batikunda mbese umuntu ahora yumva ko atuzuye kubera ko yatakaje ubumuntu. Yego Imana yakubabarira ariko bibaye byiza kurutaho wareka kubijyamo.

    Imana yifuza kurinda umuryango, itorero n’igihugu: Mubyukuri iyo abantu bishoye muri izo ngeso batakaza ibintu byinshi harimo n’ubumuntu.

    Muri macye niba hari umwuka wa Yezebeli wagutsikamiye, usenge kugira ngo Imana ikubohore uve munsi y’uwo mwuka ubashe kubaho wumva wigenga udatsikamiwe n’umwuka uwo ari wo wose.

    Video y’iyi nyigisho “Irinde umwuka wa Yezebeli uri gukorera mu matorero” wayisanga hano:

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-6-biranga-umuntu-utsikamiwe-n-umwuka-wa-Yezebeli.html

  • Umuraperi Fireman yagobotswe n'abagiraneza nyuma yo kugaragaza ubuzima bubi yarimo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Fireman wamaze umwaka wose agororerwa Iwawa kubera kwishora mu biyobyabwenge,yarekuwe mu mpera z'umwaka ushize atangira umushinga wo kwiyubaka cyane ko nta muryango agira.

    Fireman wagiye agaragaza ko yasubiye ku murongo ndetse agatera ivi ashaka kurushinga,yahise yongera gukurikiranwa n'inkiko kubera icyaha yashinjwe cyo gukubitira umuntu Iwawa.

    Aganira n'urubuga rwa YouTube ya Yago TV Show, mu byumweru bishize,yavuze ko abayeho mu buzima butari bwiza bitewe nuko Covid-19 yahagaritse ibitaramo kandi ariho yakuraga amaramuko ndetse no kuba akurikiranwe n'inkiko.

    Uyu Muhanzi wakunzwe cyane kubera imyandikire ye yo ku rwego rwo hejuru mu njyana ya Rap yavuze ko abona Imana yaramwibagiwe kubera ibibazo biri kumubaho,asaba abantu kumugoboka.

    Kimwe mu bibazo Fireman yagaragaje ko afite kandi kitamworoheye ni uko akomeje gukurikiranwa ku byaha akekwaho kuba yarakoreye mu Kigo Ngororamuco Cya Iwawa, birimo gukubita no gukomeretsa bagenzi be bari kumwe gusa we arabihakana.

    Ku munsi w'ejo,Umunyamakuru Nyarwaya Yago wa Yago TV Show yasuye umuhanzi Uwimana Francis “Fireman”,amushyikiriza inkunga ya miliyoni 1.5 FRW yahawe n'abafana be ndetse n'abagiraneza bamutekerejeho bagakusanya amafaranga.Uyu munyamakuru yavuze ko aba bagiraneza kandi bamwishyuriye inzuabamo amezi 6 yose.

    Fireman akibona iyi nkunga,yavuze ko yari amaze imyaka 5 atabona amafaranga angana gutya gusa yishimiye umutima yeretswe n'aba bantu.

    N'amarangamutima menshi,Fireman yavuze ko yongeye kubona icyizere nyuma yo guhabwa iyi nkunga igiye kumufasha guhangana n'urubanza rwe ruraza kuba kuri uyu wa Gatatu.

    Nyuma y'ameze abiri avuye IWAWA,Fireman yahise atabwa muri yombi abazwa ku byaha yakekwaho byo gukubita no gukomeretsa, afungirwa muri Gereza ya Gisirikare, aza kurekurwa by'agateganyo muri Mutarama ariko icyorezo cya COVID-19 gihita cyaduka ibitaramo yari yitezeho amakiriro birafungwa kugeza n'ubu.

    Fireman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda rwagize.Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tough Gang ndetse yanakoze indirimbo zakunzwe nka Africa,Mama Rwanda,Bana bato,Nyamijosi,n'izindi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuraperi-fireman-yagobotswe-n-abagiraneza-nyuma-yo-kugaragaza-ubuzima-bubi

  • Kayonza : Umugore yiyahuye asiga yandikiye umugabo we ko arambiwe kumugora #rwanda #RwOT

    Uyu mugore witwa Redempta, bamusanze yiyahuye mu nzu yabanagamo n’umugabo we ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021.

    Bikekwa ko uyu mugore yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yari amaze igihe yivuriza i Ndera mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gahini, Ruremire Augustin avuga ko hari ibaruwa uriya mugore yasize yandikiye umugabo we.

    Ngo muri iyi baruwa, yamenyeshaga umugabo we iby’iki cyemezo cyo kwiyahura amubwira n’impamvu ko arambiwe guhora arwaye kandi ko yabonaga ari ukumugora.

    Iyi baruwa yahise ijyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera mu gihe umubiri we wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gahini.

    Ruremire Augustin yagize ati 'Ni umugore ufite imyaka 29 ahagana saa Moya nibwo yasanzwe mu nzu iwe yimanitse mu mugozi, yabonywe n’umugabo we ubwo yari atashye.'

    Ruremire Augustin avuga ko nyakwigendera asigiye umugabo we umwana umwe w’umukobwa ukiri muto.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Umugore-yiyahuye-asiga-yandikiye-umugabo-we-ko-arambiwe-kumugora

  • Dore uburyo 7 abantu barushyemo, icyakora Yesu niwe buruhukiro bw’ukuri. #rwanda #RwOT

    'Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.'Matayo 11:28-30

    Ahantu honyine nakurangira ukagira uburuhukiro bw’ukuri, ni muri Kristo Yesu: https://www.agakiza.org/Ahantu-honyine-nakurangira-ukagira-uburuhukiro-bw-ukuri-ni-muri-Kristo-Yesu.html

    Uburyo 7 abantu barushyemo

    Kuruhira mu byaha: Hari abantu baruhiye mu byaha wenda mu mubiri baguwe neza, ariko mu mutima bakaba barushye, baruhijwe n’ubusambanyi… , Niba uca inyuma umugore wawe urabizi ko urushye, niba unywa inzoga ukaba uri umusinzi nda bizi ko urushye. Niba uri urubyiruko unywa ibiyobyabwenge no mu busambanyi ndabizi ko urushye. Niba ufite umuntu mu mutima wanze kubabarira( Wanga), ndabizi ko urushye! Kuko iyo ufite umuntu wananiwe kubabarira, muba muhambiranye kuko iyo ugiye muri dushe muba muri kumwe, iyo uryamye muba muri kumwe kuko umutima wawe uba uhambiranye n’uwe.

    Ibyaha biraruhisha, ushobora kuba uguwe neza mu mubiri ariko mu mutima ubizi neza ko urushye. Nubwo wabirenzaho kwisiga neza, gusokoza neza, kwambara neza ukagerageza no kugura umunezero, ugakora ibishoboka byose, umutima wawe urabizi ko urushye. Ahubwo icyo ukwiye kwemera ni ukuza kuri Yesu.

    Kuruhishwa n’ibibazo, ariko umutima uri amahoro: Ibi ni ibiba ku bakristo( Abakiriye Kristo Yesu nk’Umwami n’Umukiza) umutima ukaba uguwe neza kuko ari umukristo ariko umubiri ukaba urushye: Uri imfubyi, uri umupfakazi, ufite amadeni, uruhishijwe nuko ababntu bakwanga, uruhishijwe nuko urugo ruri kukugora. Umutima ukaba uri amahoro, ariko inyuma urushye. Uku ni ukundi kuruha.

    Kuruha imbere n’inyuma: Uku ni ukuba urushye mu mutima, ukaruha n’inyuma, aho bigera umuntu akiyahura. Akavuga ati kuba mu isi ntacyo bimariye nta mpamvu yo kubaho, ukaba uri umunyabyaha ariko ukaba unarushye n’inyuma kubw’ibibazo bitandukanye. Uku nako ni ukuruha kubabaje kuko gushobora gutera umuntu kwiyahura.

    Kuruhira mu murimo w’Imana: Mwari muzi ko no mu murimo w’Imana turushye? Ntabwo Yesu yigeze adusezeranya ko tutazahura n’ibibazo, yaravuze ngo mu isi muri n’imibabaro ahubwo muhumure nanesheje isi. Mu isi kuko irimo ibibazo, hari ubwo dusa naho turuha. Abaheburayo 11 haravuga ngo isi yasaga nk’aho yabataye: Bajyendaga mu mashyamba(mu bihanamanga) bambaye ubusa, bambuwe ibyabo, bakerejwe inkerezo batwikishwa umuriro, babaho ubuzima bumeze gutyo.

    Hari abantu bajya gukorera Imana bazi ngo ni ahantu ho kuruhukira! Yesu ashobora kuturuhura imbere ariko imibabaro ntiyigeze adusinyira ko tutazahura nayo: Umuntu ukubwira ngo muri Yesu nta bibazo uzahura nabyo, azaba akubeshye. Icyo Yesu yadusezeranyije ni ukugira amahoro kandi turi mu biruhije, ni ugukomera kandi turi mu mibabaro. Ni ikintu cy’ingenzi kumenya ko muri Yesu turuhuka mo imbere, ariko ibibazo byo akajya aducira akanzu kugira ngo tubirenge.

    Kuruhishwa n’ibyo wikururiye: Hari igihe umuntu aba afite imiterere yuzuye inarinjye(Logic), hanyuma akaruhishwa n’ibyo yagizemo uruhare (Ibyo yikururiye). Urugero: Ugiye gufata ideni utabanje kuyoboza Imana niba ibyo ugiye gukora ari byo byari bikwiriye, nibihomba ntuzagire ngo Imana niyo yabigizemo uruhare. Birashoboka ko wagiye kurambagiza ugakurikiza iby’inyuma gusa( ibiri mu irari ry’umubiri) ariko utabajije umutima w’uwo ugiye kurambagiza.

    Cyangwa se birashoboka ko wemeye umugabo, ukamwemera uhisemo gukurikiza ibigaragara inyuma ariko utabanje kubaza Imana Nyirimitima ngo umenye umutima w’uwo muntu. Birashoboka ko wishoye mu bintu bikuruhisha ariko Imana itarabigizemo uruhare.

    Kurushywa na Satani: Aturundaho ibibazo n’imiruho (ibyo yakoreye Yobu), agira ngo adukure mu buntu bw’Imana, agira ngo atugushe. Uko kuruha nako abantu baragufite aho Satani azana ibyago, Yohana 10:10 haravuga ngo azanwa no kwica, kwiba no kurimbura, Yesu ni we utanga ubugingo bwinshi.

    Kuruha kw’igihe Imana irimo kudutoza kwihanganira imibabaro: Bibiliya iravuga ngo ni iby’ibyishimo nimugubwa gitumo n’ibibagerageza. Bibiliya igaragaza ko abantu b’Imana batozwa bagaca mu mibabaro atari uko ibanga, ari ukugira ngo bakomere kuko izi ko turi mu isi y’imibabaro. Ikadutoreza kugira umutima ukomeye nk’uwa Yesu(umutima nk’uw’intare), kugira ngo tudatinya ibibonetse byose turi mu ntambara turwana : N’isi, umubiri ndetse na Satani.

    Abefeso 6: 10-18, Haravuga ngo muhagarare mushikamye, mwambaye intwaro zose z’Imana kugira ngo mudatsindwa ku munsi mubi wo kugeragezwa. Ubukristo ni bwiza! Ariko bwuzuye intambara, iyo wiyemeje kuba umukristo uba uri umusirikare ugiye ku rugamba. Rero nta musirikare baha imbunda batamutoje, yarasa bagenzi be bagomba kumutoza: Kwihanganira izuba, imvura, inzara , ijoro no kutaruhuka kugeza igihe azaba uwo bifuza ko aba we.

    Imana ijya itoza abantu bayo Atari uko ibanga, ari ukugira ngo babe uko yifuza. Ukwiye kumenya gutandukanya ibigeragezo biva ku Mana, kuri Satani no ku miterere yawe, ibyo bizagufasha kumenya uko ukwiriye kwitwara, no guhagarara mu gihe gikwiriye.

    'Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.'

    Kubera iki abantu baremerewe, bakaruhira aho bakagombye kuruhukira? Kubera iki abantu baruhiye mu nzu y’Imana, ariho dukwiye kuruhukira? Kuki abantu benshi bakorera Imana bitotomba, bimyoza, bumva batishimye kandi muri Yesu ariho twakagombye gukorera turuhutse(twishimiye kumukorera)?

    Muri Yesu ntituruha, ikirushya ni imigereka twigerekeyeho. Imyumvire yacu, aho dushaka kugera… Reka gushyiraho imigereka wereka abantu ko uri umukiranutsi kuruta abandi, kugira ngo wemeze ababa hafi yawe… Muri Yesu turaruhuka.

    Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv wayireba hano

    Source: Agakiza Tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-uburyo-7-abantu-barushyemo-icyakora-Yesu-niwe-buruhukiro-bw-ukuri.html

  • Nyamasheke: Abavumvu bagaragaje inzitizi zigituma umusaruro w’ubuki uba mucye –

    Bimwe muri ibyo bibazo harimo kutabona amahugurwa, kutabona ibikoresho bigezweho no kuba hari imwe mu miti iterwa mu bihingwa ikica inzuki kandi ari zo zibaha ubuki.

    Ntwari Yoweri, umwe mu bagize koperative y’abavumvu ikorera mu murenge wa Kagano, avuga ko kuba umusaruro ukiri muke hari ibyonnyi birya inzuki ndetse n’imiti iterwa mu bihingwa ikica inzuki.

    Ati “Umusaruro uracyari muke ariko ku buryo inzuki zipfa, zifite ibyonnyi byinshi bizirya kandi n’iriya miti batera mu myaka igenda izica ugasanga mu muzinga hasigayemo inzuki nke.”

    Umurisa Vestine yemeza ko muri iyi minsi umusaruro utari mwiza kuko amashyamba asarurwa akiri mato, ndetse bikanaterwa no kutagira ibikoresho bihagije n’ubumenyi bwo gukora umwuga w’ubuvumvu.

    Ati “Nta bikoresho bihagije dufite, amashyamba bayasarura atari yera, kandi kutagira ubumenyi buhagije bituma hari abagikora ubuvumvu mu buryo bwa gakondo. Ibyo byose bibonewe umuti ubuki bwabasha kwiyongera.”

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamashek bwatangiye gushaka igisubizo kuri ibi biazo kugira ngo umusaruro w’ubuki ubashe kwiyongera.

    Muri ibyo bisubizo harimo gutanga ibikoresho bya kijyambere, gutanga amahugurwa no gukangurira aborozi b’inzuki gutera indabyo kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Wungirije, Ushinzwe Ubukungu, Ntaganira Josue Michael.

    Ati “Intego ni ukugira ngo abantu bumve agaciro k’ubuvumbu, hari ibikoresho bya kijyambere batari bafite, ikindi Akarere kacu gafite amashyamba menshi no gusuzuma ko ubuvumvu buhabereye maze bagende bahashyira imitiba. Dufite gahunda yo gutera indabyo, macadamia, moringa n’ibindi biti byatanga ubuki.”

    Bimwe mu bikoresho byatanzwe n’umuryango wa World Vision bifite agaciro ka miliyoni 10 Frw ariko buri koperative ikazishyura 30% y’ibikoresho yahawe guhera mu mwaka wa 2022 kugeza muri 2023.

    Mu karere ka Nyamasheke hari amakoperative 14 akora umwuga w’ubuvumvu mu mashyamba atandukanye arimo n’ishyamba rya Nyungwe. Umwaka ushize, umusaruro w’aka karere mu buki wari toni 19.

    Aborozi b’inzuki barasabwa ubufasha mu kuzamura umusaruro w’inzuki zabo

  • Mageragere: Biyemeje kubakira amacumbi abarimu binubiraga kujya kuhigisha –

    Ku wa 2 Gicurasi 2021, nibwo aba babyeyi bafatanyije n’ubuyobozi bw’Ishuri rya GS Buye n’inshuti batangiye gukusanya amafaranga yo kuzubaka icumbi rya mwarimu mu kubagabanyiriza urugendo bakora bajya kuhigisha. Ni icumbi bivugwa ko rizuzura ritwaye miliyoni 39Frw.

    Muri uyu muhango abarimu ba GS Buye n’ababyeyi ndetse n’inshuti z’iki kigo bakusanyije arenga miliyoni 2 Frw.

    Ababyeyi bemeza ko iri shuri rya Buye riherereye mu Kagari ka Kavumu riri kure ngo ku buryo abarimu baryigishaho usanga amafaranga bahembwa ashirira mu ngendo.

    Nyuma yo kubona urugendo rurerure abarimu bigisha kuri iri shuri bakora, ababyeyi bahisemo gutangiza gahunda yo kububakira icumbi kugira ngo bibaruhure ari nako bizamura ireme ry’uburezi.

    Nzamurambaho Frederic uri mu barimu bigisha kuri iki kigo, yavuze ko urugendo rubavuna kuko bibasaba kubyuka saa kumi za mu gitondo kugira ngo bagere mu kazi ku gihe.

    Ati “Iki kigo giherereye ahantu kure ku musozi ku buryo kuva mu gasantere ka Mageragere no kuhagera harimo ibirometero 10 kandi ikindi nkatwe tuhatuye tuva mu rugo saa Kumi z’ijoro kugira ngo tuhagere kare n’abakoresha moto ku munsi bakoresha 3000Frw.”

    Yakomeje avuga ko “kuba bagiye kububakira icumbi bizabafasha mu ngendo kandi bikanongera ireme ry’uburezi kuko bazajya bahagerera igihe kandi batananiwe.”

    Umuyobozi wungirije wa komite y’ababyeyi barerera kuri iki kigo cya GS Buye, Musabimana Théogène yabwiye IGIHE, ko bahisemo kubaka icumbi rya mwarimu mu korehereza abarimu bigisha muri iki kigo bitewe n’urugendo rurerure bakora.

    Ati “Ubusanzwe abarimu b’aha babyuka saa Kumi za mu gitondo kugira ngo bahagere kare kandi usanga nabwo bahagera bananiwe cyane , mu gitondo twavuga ko baba bagifite ingufu ariko nyuma ya saa Munani bose baba bananiwe ku buryo abana batiga neza. Ikindi hari abarimu boherezwaga n’Akarere ntibongere kugaruka kubera ko ari kure kuko kubona 3000 Frw ya moto biragoye.”

    Umuyobozi wa GS Buye, Niyoyita François yavuze ko yizeye ko icumbi rya mwarimu niryuzura nta mwarimu uzongera kujya yanga gukorera kuri iki kigo.

    Ati “ Nko mu mwaka twaburaga abarimu icyenda kuko wasangaga baza mu minsi mike ntibagaruke kuko ishuri riri kure cyane ariko ubu bwo byaragabanutse ni muri urwo rwego twizeye ko icumbi rya mwarimu niryuzura ibibibazo bizagabanuka.”

    Ikigo cya GS Buye kigamo abanyeshuri 1204 bigishwa n’abarimu 29 barimo batandatu bigisha mu mashuri yisumbuye.

    Abarimu bigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Buye ruri mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge bagiye kubakirwa amacumbi

  • Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya PSG yatsinzwe ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/2. #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy'u Bwongereza yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya Paris St Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa ibitego 2-0 mu mukino waraye ubaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri.

    Ni umukino wo kwishyura wa 1/2 cy'irangiza waraye ubereye mu gihugu cy'u Bwongereza wasojwe rutahizamu Ryad Mahrez ayiboneye ibitego bibiri byabonetse muri uyu mukino, igitego cya mbere cyatsinzwe hakiri kare cyane ubwo hari ku munota wa 11 w'umukino nibwo uyu rutahizamu yafunguye amazamu mbere y'uko yongera guhindukiza Kaylor Navas ubwo hari ku munota wa 63 w'umukino.

    Ni umukino utorohereye ikipe ya PSG yo mu Bufaransa itozwa na Maurichio Pochetino kuko iyi kipe yari ifite ikibazo cy'uko rutahizamu wayo Kylian Mbappe atawugaragayeho kubera ikibazo cy'imvune ndetse kandi ikaba yanaburaga umwe mu bakinnyi bakomeye bo hagati barimo Gana Gueye wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye mu mujyi w'i Paris.

    Muri uyu mukino kandi wasojwe ikipe ya Manchester City bivuzeko isezereye Paris St Germain, iyi kipe y'abanyamujyi kandi yaraye ibonye ikarita itukura yahawe rutahizamu wayo Angel Di Maria nyuma yo kugaragaza uburakari akandagira kapiteni wa City Fernandihno.

    Gutsinda uyu mukino wa 1/2 kuri Manchester City itozwa na Pep Guardiola byahise biyerekeza ku mukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 29 Gicurasi 2021 ukaba uzabera mu gihugu cya Turkiya mu mujyi wa Istanbul aho bagomba gukinira umukino wa nyuma n'ikipe igomba kurara imenyekanye hagati ya Chelsea ndetse na Real Madrid.

    The post Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye ikipe ya PSG yatsinzwe ibitego 4-1 mu mikino yombi ya 1/2. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manchester-city-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-uefa-champions-league-isezereye-ikipe-ya-psg-yatsinzwe-ibitego-4-1-mu-mikino-yombi-ya-1-2/

  • Davis D na bagenzi be bakekwaho gusambanya umukobwa bagejejwe imbere y’Urukiko #rwanda #RwOT

    Aba basore baherutse gutabwa mu yombi mu bihe bitandukanye, bitabye urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021 ngo baburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ariko bavuga ko batiteguye kuburana.

    Uko ari batatu babanje gusomerwa umwirondoro wabo ariko babiri muri bo bavuga ko badafite ababunganira mu mategeko bityo ko bataburana batunganiwe.

    Davis D ni we wari wunganiwe wenyine mu gihe bagenzi be bavugaga ko ubunganira atabashije kwitabira iburanisha, bahita basaba ko urubanza rusubikwa rukimurirwa ikindi gihe.

    Kimwe n’Umunyamategeko wunganira Davis D na we yavuze ko batiteguye kuburana kuko batabonye umwanya wo gusuzuma dosiye ikubiyemo ikirego cyabo kuko yatinze kugera muri system.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku cyifuzo cy’abaregwa, bwavuze ko kuburana umuntu yunganiwe ari uburenganzira ntayegayezwa yemererwa n’amategeko, buvuga ko icyemezo cyava mu bushishozi bw’Inteko y’Urukiko.

    Umucamanza yahise asubika urubanza arwimurira mu cyumweru gitaha tariki 12 Gicurasi 2021.

    Photo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Davis-D-na-bagenzi-be-bakekwaho-gusambanya-umukobwa-bagejejwe-imbere-y-Urukiko