Category: Uncategorized

  • Dr Pierre Damien wabaye Minisitiri w’Intebe wakatiwe imyaka itatu we n’Ubushinjacyaha barajuriye #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ufungiye ibyaha bifitanye isano na kaminuza yashinze, yahanishijwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni 892,2 Frw.

    Ibi bihano yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, yakijuririye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ubu bujurire bwa Dr Damien yagombaga kububurana tariki 09 Werurwe 2021 ariko ntibwaburanywe kuko abamwunganira mu mategeko batabonetse.

    Icyo gihe umucamanza yarwimuriye kuwa 02 Mata 2021 nabwo rurasubikwa kuko hari habaye konji y’uwa Gatanu Mutagatifu.

    Tariki 30 Mata 2021 urubanza rwari gusubukurwa ariko umucamanza yongera kurusubika nyuma yo gusuzuma dosiye akabona ari ngombwa ko Christian University of Rwanda ihamagazwa mu rubanza. Iburanisha ritaha rizaba tariki 21 Gicurasi 2021 saa mbili za mu gitondo.

    Mu bujurire Dr Habumuremyi yatanze mu nyandiko y’amapaji 20 yandikishije ikaramu, yasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko akwiye kuburanishwa n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko ibyakozwe ari ukurenga ku masezerano yabaye hagati y’impande ebyiri adakwiriye kwitwa ibyaha.

    Ati 'Ngaragaza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rudafite na busa ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, nerekana ko ibikorwa byakozwe n’uko ibintu byagenze bigengwa n’amategeko mbonezamubano aho kwitwa ibyaha. Nsaba ko turegerwa inkiko z’ubucuruzi.'

    'Muri urwo rubanza kandi njyewe n’abunganizi banjye twakomeje dusobanurira urukiko ko CHUR yarezwe muri uru rubanza mu buryo budakurikije amategeko kuko itigeze iregwa ngo inabazwe mu nzego z’iperereza, maze nsoza nsaba ko imitungo yanjye yanyazwe ikanafatirwa yafatwaho icyemezo kuko ibyakozwe byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.'

    Zimwe mu nenge Dr Habumuremyi avuga ko ziri mu rubanza rwe Urukiko rw’Ibanze rwirengagije, harimo kuba urukiko rwaraciye urubanza rudafitiye ububasha, kuba yarahaniwe igikorwa kidafatwa nk’icyaha, kuba yarahanishijwe igihano kidateganywa n’amategeko, kuba yarimwe igihano gisubitse n’ibindi.

    Dr Habumuremyi avuga ko icyabaye kikaza guhindurwa icyaha n’urukiko, ari amasezerano CHUR yagiranye n’abantu batandukanye barimo rwiyemezamirimo Ngabonziza Jean Bosco. Mu kubaha icyizere cy’uko bazishyurwa, ngo Kaminuza yagiye ibaha sheki nk’ingwate ibagaragariza ko bazishyura kandi buri ruhande rurabyemera ruranabisinyira.

    Dr Habumuremyi kandi avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rutamenye abarebwa n’amasezerano kuko amasezerano yakozwe hagati ya CHUR na ba rwiyemezamirimo, Dr Habumuremyi agasinya nk’umwishingizi wa Kaminuza cyangwa se umuyobozi. Ngo no mu gihe babaga bishyurwa, amafaranga yavaga kuri konti ya Kaminuza aho kuba iya Habumuremyi, bityo akaba atumva impamvu akurikiranywe.

    Ati 'Niba uyu munsi mfunzwe, ayo mafaranga yari ay’iki ?.

    Mu bujurire, Dr Habumuremyi avuga ko itegeko no 34 /2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye ubugwate mu mutungo utimukanwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya kane, igaragaza ko imitungo yimukanwa ishobora gutangwaho ingwate harimo n’inyandiko y’impapuro mvunjwafaranga.

    Ati 'Nkaba nsanga nta cyaha nakoze dore ko iryo tegeko kugeza ubu ritarahindurwa cyangwa se ngo rivanweho.'

    Muri ayo masezerano, Dr Habumuremyi yavuze habayeho kumvikana n’abagiye bahabwa sheki, ko haramutse habaye ikibazo hazitabazwa inkiko zisanzwe, zirebwa n’ibijyanye no kurenga ku masezerano.

    Yavuze ko kandi ashingiye kuri icyo gikorwa yakoze kidateganywa nk’icyaha, byumvikana ko igihano yahawe kidakwiriye kuko nta cyaha cyabayeho, asaba Urukiko Rwisumbuye gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ibanze.

    Ikindi Dr Habumuremyi atumva ni uburyo abo bagiranye amasezerano bagiye kumurega basaba n’indishyi kandi mu masezerano bagiranye bose baragiye bayasinyaho bakerekwa n’uburyo bazishyurwa.

    Ikindi ni uko abo ubushinjacyaha buvuga ko bambuwe hashingiwe kuri sheki zitazigamiwe bahawe bajya kubikuza bakabura amafaranga, kandi abenshi bari baramaze kwishyurwa. Muri miliyoni zisaga 155 Frw ubushinjacyaha bwaregaga CHUR kwambura, Dr Habumuremyi avuga ko hasigaye asaga gato miliyoni 25 Frw.

    Ivomo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Pierre-Damien-wabaye-Minisitiri-w-Intebe-wakatiwe-imyaka-itatu-we-n-Ubushinjacyaha-barajuriye

  • Bruce Melodie yongeye gusinya amasezerano y’akayabo ka za Miliyoni #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Melodie yari amaze iminsi ateguza abakunzi be iby’iyi taliki ya 04 Gicurasi 2021 bakagira ngo wenda ni indirimbo aza gusohora gusa uyu munsi yahamije iby’iki gikorwa.

    Kuri twitter ye yashyizeho amafoto agaragara ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba Kigali Arena.

    Yanditse ati, 'The Biggest Residence Deal In Africa.'
    Mu gitondo nibwo yabinyujije kuri Instagram ye agenda ababwira ko akomeza baha amakuru y’ibijyanye n’uyu munsi.

    Byarangiye yerekanye ko kwari ugusinya amasezerano yagaragaye ari kumwe n’Umuyobozi uhagarariye Cloud9 Entertainment ishinzwe inyungu ze.

    Bruce Melodie azajya akoresha Kigali Arena binyuze mu bikorwa bya Muzika mu gihe na we azajya ayamamaza mu ruhando mpuzamahanga.

    Lee Ndayisaba uhagarariye inyungu za Bruce Melodie yavuze ko aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150Frw.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bruce-Melodie-yongeye-gusinya-amasezerano-y-akayabo-ka-za-Miliyoni

  • Ishoramari ryanditswe n’u Rwanda mu 2020 ryageze kuri miliyari 1.3$ –

    Igabanuka ry’iri shoramari ryatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyayogoje ubucuruzi ku rwego rw’Isi, kuko mbere yacyo kuva mu mwaka wa 2016, iri shoramari ryavuye kuri miliyari 1,18$, rigera kuri miliyari 1,67$ mu 2017, ziba miliyari 2,01$ muri 2018 ndetse riba miliyari 2,46$.

    N’ubwo ishoramari ryagabanutse mu 2020, imirimo izaturuka muri iryo shoramari ingana na 24 703, mu gihe ubucuruzi bwanditswe bungana na 46.533.

    Arenga miliyoni 654$ muri iri shoramari yashowe mu mishinga itandatu ya mbere arimo umushinga wa One Acre Fund washowemo miliyoni 193$, ari nawo wa mbere wakiriye ishoramari ryinshi mu mwaka ushize.

    Umushinga wa kabiri ni uw’Ikigo cya BBOXX wa miliyoni 193$, mu gihe ku mwanya wa gatatu hari umushinga wa Excellence Breweries watwaye miliyoni 74$, umushinga wa Duval Great Lakes wa miliyoni 69$, naho uwa Sinohydro Corporation Ltd waje ku mwanya wa gatanu n’ishoramari rya miliyoni 65$.

    Muri rusange, Umugabane wa Aziya niwo winjije mu gihugu ishoramari ryinshi, kuko ryari miliyoni 341,5$, bingana na 26,2% by’ishoramari ryose ryakozwe mu mwaka wa 2020. Iri shoramari rya Aziya rizajya mu mishinga 43.

    U Burayi bwakurikiyeho n’ishoramari rya miliyoni 247,7$, ringana na 19% by’ishoramari ryose muri rusange, rikazashorwa mu mishinga 25.

    Amerika ya Ruguru yashoye mu Rwanda ishoramari ringana na miliyoni 212$, ringana na 16,3% by’iryakozwe byose, rikazashyirwa mu mishinga 10.

    Uburasirazuba bwo Hagati bwashoye miliyoni 91,4$ ryashyizwe mu mishinga 12 mu gihe Afurika yanditse ishoramari rya 54,1$ rigenewe imishinga 21.

    Ishoramari ryanditswe riturutse mu Rwanda imbere ringana na miliyoni 354,6$ rizashorwa mu mishinga 71, ingana na 27,2% akaba ari naryo ryinshi ryanditswe na RDB.

    Mu bihugu by’amahanga, u Bushinwa nicyo gihugu cyandikishije mu Rwanda ishoramari rinini, ringana na miliyoni 282$, rikurikirwa n’iryanditswe riturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ringana na miliyoni 205$.

    U Bwongereza bwashoye miliyoni 28,5$, u Buhinde bushora miliyoni 22,7$, mu gihe Misiri yanditse ishoramari rya miliyoni 17,7$, ikaza ku mwanya wa gatanu.

    Ikigo cya BBOXX kiri mu byashoye amafaranga menshi mu mwaka wa 2020

    Ishoramari rya Duval Great Lakes Ltd ry’inyubako zigezweho ziteganyijwe ku Kimihurura, rifite agaciro ka miliyoni 69$

    Ibyoherejwe mu mahanga bifite isoko rinini mu Barabu

    Mu 2020, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari ya 1,2$, aho 71.7% by’ibyo bicuruzwa byoherejwe muri Aziya, bifite agaciro ka miliyoni 785,5$.

    Uburasirazuba bwo Hagati buza ku mwanya wa kabiri na miliyoni 735.6$, aho ibicuruzwa 67,2% by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga byagiye muri ako gace.

    Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu niryo soko rinini ry’umusaruro w’u Rwanda kuko ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 667,7$ bingana na 61% by’umusaruro wose wacurujwe mu mahanga, werekeje muri icyo gihugu.

    Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje ku mwanya wa kabiri mu kwakira umusaruro w’ibicuruzwa by’u Rwanda, kuko iki gihugu cyaguze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 88,3$, bingana na 8,1% by’ibyo u Rwanda rwacuruje hanze yarwo mu mwaka wa 2020.

    Igihugu cya Turikiya cyaje ku mwanya wa gatatu kuko cyakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 55,2$, bingana na 5% k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze byagiye muri icyo gihugu.

    Pakistan iza ku mwanya wa kane kuko yakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 32,7$ bingana na 3% k’ibyo u Rwanda rwohereje hanze mu gihe u Bwongereza buza ku mwanya wa gatanu kuko bwakiriye ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 28,8$, bingana na 2,5% k’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga.

    Ubu bwiyongere bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga bwagizwemo uruhare n’ikigo gitwara abantu n’ibintu mu kirere cya RwandAir, cyatwaye toni 3 253 zijya ku masoko mpuzamahanga, cyane cyane mu bihugu by’u Bubiligi, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

    Uyu musaruro wariyongereye kuko mu 2019, zari toni 3 129, zivuye kuri toni 2 311 mu mwaka wa 2018 ndetse na toni 84 mu mwaka wa 2017.

    Muri ibi bihe bya Covid-19, RDB yagize uruhare mu bikorwa bihuza ba rwiyemezamirimo hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2020 hakozwe amahuriro ane, aho ibigo 40 byo mu Rwanda byabonye amasoko mpuzamahanga, ndetse ibigo 14 byacuruje ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 26$.

    RwandAir yagize uruhare mu kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga

    Umusaruro w’urwego rw’ubukerarugendo wageze kuri miliyoni 121$

    Umusaruro u Rwanda rukura mu bukerarugendo waragabanutse cyane, kuko wavuye kuri miliyoni 498$ zari zinjijwe mu mwaka wa 2019, ukagera kuri miliyoni 121$ mu mwaka ushize, ahanini bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

    Uyu musaruro wakomotse ku bakerarugendo 493 734 basuye u Rwanda mu mwaka ushize, biganjemo abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba bangana na 278,749. Uyu mubare ungana na 56%.

    Mu bashyitsi basuye u Rwanda, 42% by’abasuye u Rwanda bari bazanywe n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse cyangwa kwitabira inama. 26% baje gusura inshuti n’imiryango, 7% bazanwa no kwishimisha mu gihe abandi 25% bazanywe n’izindi mpamvu zitandukanye cyangwa bari kunyura mu Rwanda bakomeza.

    Amasezarano y’ubufatanye u Rwanda rwasinye na Arsenal ndetse na Paris Saint-Germain, yatumye izina ry’ Rwanda rwaguka ndetse rikomeza kuvugwa mu itangazamakuru, ku buryo 41% by’abakunzi b’umupira buvuze ko bakwishira kuzaza gusura u Rwanda.

    Umubare w’abifuza gusura u Rwanda wageze kuri 41% mu 2020 uvuye kuri 35% kubera amasezerano u Rwanda rufitanye na Arsenal

    Amasezerano u Rwanda rufitanye na PSG yafashije u Rwanda kumenyekana

  • Isoko rya kijyambere rya Muhanga rigiye kuzura ryitezweho guca akajagari n’ubujura –

    Ni isoko ryatangiye kubakwa mu 2015 riza kudindira imirimo yongera gusubukurwa nyuma.

    Riherereye rwagati mu Mujyi wa Muhanga, biteganyijwe ko rizuzura ritwaye asaga Miliyari 2 Frw, rikaba rigizwe n’inyubako enye zigerekeranye, ibyumba bisaga 200, ubwinjiriro bubiri, aho kubika ibicuruzwa, uburyo bwo gucunga umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga n’uburyo bwo kunoza isuku.

    Uruhare runini mu kubaka iryo soko rufitwe n’abikorera bibumbiye mu ihuriro bise MIG (Muhanga Investment Group) rigizwe n’abanyamuryango basaga 50 aho bafite 85% naho akarere kakagiramo 15%.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, avuga ko iryo soko rizakemura ibibazo byinshi birimo n’akajagari n’ubujura.

    Ati “Mu by’ukuri iyo ukorera ahantu heza n’ibyo ukora bigenda neza. Hari abagiye bakorera mu nzu zidakomeye zirimo n’iz’ibiti ari na byo usanga ahanini biha urwaho ubujura, ariko iri soko rizaba ritekanye kandi buri wese azaryibonamo uko ubushobozi bwe buri.”

    Akomeza avuga ko hatangiye ibiganiro n’abahagarariye ibyiciro by’abacuruzi bazakorera muri iryo soko kandi bahereye ku basanzwe bakorera mu isoko rishaje kugira ngo bazahite bimukira muri iryo rishya rigiye kuzura.

    Ati “Kubera ko ubu hari amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abantu bazajya baza basure aho bazakorera mu byiciro bito bito kandi twakire ibitekerezo byabo hakurikijwe amazone basanzwe bakoreramo, bazajya basura isoko tuganire uko bazarikoreramo ntawe ubangamiwe kandi buri wese yibone muri iri soko rishya, ntabwo [ibiciro] bizaba bihanitse ariko na none ntabwo twashyiraho igiciro gitesha agaciro iyi nyubako”

    Avuga ko nibura icyumba kimwe kizakodeshwa ibihumbi 200 Frw ariko abagikoreramo bagafatanya kucyishyura ku buryo cyakorerwamo nk’abantu 12, umwe akaba yakwishyura hagati y’ibihumbi 20 Frw na 30 Frw.

    Ati “Icyumba kinini abantu bazajya bagifatanya kubera ububiko bw’ibyo bacuruza, twasanze nibura umuntu azajya aba afite ubuso bwa metero ebyiri kuri imwe hasi, kandi n’ubundi mu isoko rishaje ntawazirenzaga, naho kujya hejuru ni metero eshatu zose umuntu azaba yisanzuyemo.”

    Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bishimiye ko bagiye gukorera mu isoko ryiza rya kijyambere, bagasaba ko ibiciro by’ubukode byazashyirwaho hakozwe ubushishozi.

    Mujawiyera Pascasie ati “Ni isoko ryiza twishimiye kandi ni byo koko tugiye gukorera ahantu heza hasobanutse. Icyifuzo twatanga ni ugusaba ko bazashishoza ntibadukodeshe ku mafaranga menshi arenze ubushobozi bwacu.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yizeza abaturage ko ibiciro by’icyumba cyangwa ikibanza muri iryo soko rishya bizashyirwaho habanje kujya inama kugira ngo bibe binogeye abubatse isoko ndetse n’abazaricururizamo.

    Ati “Ari utundi turere twuzuyemo amasoko nka Huye, Musanze twazakurikirana amakuru tukumva uko ibiciro byagiye bishyirwaho ariko umuturage adahenzwe.”

    Kugeza ubu abasaga 900 ni bo bamaze kwiyandikisha basaba kuzaricururizamo.

    Ni isoko riherereye rwagati mu Mujyi wa Muhanga, biteganyijwe ko rizuzura ritwaye asaga miliyari 2 Frw

    Igizwe n’inyubako enye zigerekeranye n’ibyumba bisaga 200

    [email protected]


  • Minisitiri Gatabazi yaremye agatima abamaze iminsi bijujutira serivisi za ‘Irembo’ –

    Mu ruzinduko Minisitiri Gatabazi yagiriye ahakorera icyicaro gikuru cya ‘Irembo’ yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru warwo, Keza Faith, abahagarariye inzego zirimo Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA) ndetse n’Umujyi wa Kigali.

    Urubuga rwa Irembo rutanga nibura serivisi zigera ku 100, zirimo izo gutanga ibyangombwa no kwiyandikisha mu bintu bitandukanye birimo n’ababa bashaka gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.

    Mu minsi ishize humvikanye abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ukwijujutira serivisi za Irembo bavuga ko zimwe muri zo zitakundaga ndetse n’izemeye ntizikore neza cyangwa bigatwara umwanya munini kugira ngo bazihabwe.

    Nk’abantu bamaze iminsi bashaka kwiyandikisha mu bagomba gukora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bavugaga ko biyandikisha maze bagategereza ubutumwa bubemerera gukora ikizamini bakabubura cyangwa bakababwira ko ikoranabuhanga ritari gukora.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gicurasi, Minisitiri Gatabazi yagiye kureba intandaro y’ibi bibazo byatumye abaturage batagerwaho na serivisi nziza nk’uko biri mu ntego ya Guverinoma y’u Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Irembo, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubusanzwe uru rubuga ari igikorwa gikomeye cyo kwishimira nk’u Rwanda kuko rworoheje itangwa rya serivisi zikagera ku baturage batavunitse kandi badakoresheje amafaranga menshi ndetse bikanakorwa vuba.

    Ati “Irembo ni igitekerezo cy’Abanyarwanda, ni Made in Rwanda, bafite inshingano zo gufasha leta kugeza ku baturage serivisi zirimo ibyangombwa bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, rero umunsi ku munsi natwe tuba duhangayikishijwe n’uko uko twifuza guha serivisi biramutse bidakozwe byaba ari ikibazo gikomeye.”

    Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko uru rubuga rumaze iminsi rwaragize ibibazo ariko yaganiriye n’ubuyobozi bwarwo bumugaragariza ibigiye gukorwa ku bufatanye n’izindi nzego kugira ngo abaturage batazongera kugira ibyo bibazo.

    Ati “Twarebye, dusanga buriya Irembo kugira ngo umuturage abone serivisi ntabwo arirwo rwonyine ruba rwabikoze, ahubwo hari abafatanyabikorwa benshi barimo RISA, sosiyete za MTN na Airtel cyangwa abandi bacuruza internet.”

    “Kuko buriya iyo umuturage afite telefone ye cyangwa mudasobwa ntabwo yagakwiye gusohoka mu rugo ngo ajye kurega umukozi wa Irembo ahubwo aba akwiye gusabira serivisi aho ari akayihabwa.”

    Yakomeje agira ati “Iyo ibintu bitangiye kuzamo ikoranabuhanga bisaba ko abantu nabo batera intambwe mu gukoresha iryo koranabuhanga, nibyo rero twaganiriye n’izo nzego zose dusanga hari ibikwiye gukosorwa kandi mu bihe bya vuba twakwizeza ko nta bibazo bizongera kubamo.”

    Minisitiri Gatabazi kandi yasabye abayobozi ba Irembo gushyiraho uburyo buhamye bwo kujya baha amakuru abaturage mu gihe habayeho ikibazo bakabimenyeshwa aho bakoreshaje imiyoboro itandukanye irimo imbuga nkoranyambaga.

    Ati “Twabasabye kugira ngo bagenzure neza banashyireho uburyo bwo gutanga amakuru ku buryo niba habayeho ikibazo kimenyeshwe abaturage. Biratanga icyizere ko Irembo nabo batugaragarije ko ibintu byose bigiye kugenda neza binyuze mu bufatanye na za nzego bakorana kugira ngo serivisi igere ku muturage.”

    Yakomeje agira ati “Abaturage turabaha icyizere kuko ni inshingano yacu gutuma bahabwa serivisi niba ari ikibazo cyabaye, turakorana n’izindi nzego turabizeza ko byatunganye kandi bagiye kujya bahabwa serivisi nziza.”

    Irembo ni gahunda yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere gifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushinjacyaha n’Ikigo gishinzwe Indangamuntu.

    Minisitiri Gatabazi n’abayobozi barimo uw’Umujyi wa Kigali, uwa Irembo ndetse n’uhagarariye RISA

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo byose bishobora kubangamira serivisi zitangwa na Irembo bigiye gushakirwa umuti mu maguru mashya

  • Babuwa Samson yahagaritswe anakurwa mu mwiherero wa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Babuwa Samson ukinira Kiyovu Sports, yamaze guhagarikwa muri iyi kipe aho yahise akurwa mu mwiherero ubu akaba ari iwe mu rugo.

    Nyuma y’uko adakinishijwe umukino wa Rutsiro FC, uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier akavuga ko byatewe n’ikinyabupfura gike cye aho yari agiye kurwana na Munezero Fiston, Babuwa Samson yiyemeje gushyira hanze ukuri kose.

    Ku mugoroba wo ku wa Mbere nibwo ISIMBI yatangaje inkuru y’uburyo uyu mukinnyi atakinnye kubera bamutegetse gukoresha amarozi akabyanga.

    Uyu rutahizamu kandi yakomeje avuga ko atigeze ashaka kurwana na Munezero Fiston nk’uko umutoza we Karekezi Olivier yabitangaje ahubwo yarimo amwihanangiriza kubera kumunywera ntayo yamuhaye.

    Mu gihe iyi kipe irimo yitegura umukino wa Rayon Sports, Babuwa ntari mu bakinnyi bazakoreshwa ndetse akaba yanamaze gukurwa mu mwiherero aho ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi yahise ataha iwe mu rugo.

    Babuwa Samson yinjiye muri Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020 asinya umwaka umwe atanzweho miliyoni 7, ubu ari ku mpera z’amasezerano ye.

    Babuwa Samson yamaze gukurwa mu mwiherero wa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-samson-yahagaritswe-anakurwa-mu-mwiherero-wa-kiyovu-sports

  • Karidinali Kambanda na Minisitiri Gatabazi ba… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyi televiziyo ya Gikirisitu, Pacis TV, ishingiye ku Idini Gatorika ariko idaheza n'ayandi madini, wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gicurasi 2021, ubera kuri Saint Famille Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali. Ni umuhango wabaye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 dore ko abantu bawitabiriye bose babanje gupimwa Covid-19.

    Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro mu nzego zitandukanye barimo na Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wari mu bashyitsi bakuru, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Andrzej Józefowicz ndetse na Cardinal Antoine Kambanda wagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry'iyi televiziyo wanayifunguye ku mugaragaro.

    Uyu muhango wanitabiriwe n’Intumwa ya Papa mu Rwanda

    Kambanda yashimiye cyane Canal+

    Mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Cardinal Antoine Kambanda yashimye ubufatanye bagiranye na Canal+ avuga ko kuba barabahaye umurongo bagaragariraho bigiye gufasha Pacis TV kugaragara mu bihugu byinshi ku Isi. Yagize ati 'Canal+ ifite ubushobozi bwo kugera ku Isi yose mu bihugu bitandukanye ku migabane y'Isi ubwo rero bidufasha kugera ku ma Televiziyo”.

    Yunzemo ati “Ubundi kuri Youtube n’ahandi hase ku Isi irahagera ariko urumva uburyo benshi babimenyereye ni ukureba kuri televiziyo, ubwo rero igiye kugera hose aho Canal+ igera'. Yakomeje avuga ko ibi bigiye gufasha abanyarwanda batuye hanze kujya babasha gukurikira igitambo cya Missa mu Kinyarwanda.

    Afungura iyi teveviziyo ku mugaragaro mu mbwirwa ruhame yavuze, yashimye abakirisitu ba Paruwasi ya Regina Pacis bagize uruhare rukomeye mu gutuma iyi televiziyo ibaho ndetse anashima Leta y'u Rwanda yaborohereje kubona ibyangombwa ndetse n’Ikigo Ngenzuramikorere, RURA. Yashimiye byimazeyo Canal+ yebemereye kubabera umufatanyabikorwa imbere y'abitabiriye uyu muhango.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney wari mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta witabiriye uyu muhango nawe yashimye ubufatanye bwaCanal+ na Pacis TV. Nk'umuyobozi yavuze ko Kiliziya Gatorika ifitanye igihango na Leta muri gahunda zitandukanye zijyanye n'ubuzima bw'abaturtage nk'uburezi, ubuvuzi n'ibindi.

    Sophie Umuyobozi wa Canal+ yishimiye ubufatanye bwayo na Pacis TV

    Minisitiri Gatabazi yakomeje avuga ko iyi televiziyo nayo ije nk'igisubizo kuri byinshi bijyanye n'ubuzima bw’abaturage. Yashimangiye ko iyi televiziyo igiye gufasha abageze mu zabukuru badashobora kugenda kumenya amakuru no kugira icyizere cyo kubaho binyuze mu biganiro bitandukanye cyane cyane bishingiye ku masengesho cyo kimwe n'imbaga nyamwishi y’abatuye Isi.

    Yasabye ko amakuru, ibiganiro bitandukanye bitambuka kuri Pacis TV byazajya bikorwa mu buryo bifasha abaturage guharanira kugira roho nzima, kugira ubuzima bufite intego n'agaciro.

    Sophie Tchatchou Umuyobozi wa Canal+ mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com, yavuze ko basabwe n'abatari bacye gukorana na Pacis TV cyane cyane mu gihe cya COVID-19, mu rwego rwo kubafasha gusengera mu rugo barushaho kwirinda. Yongeyeho ko ibi byatumye bafata umwanzuro wo gukorana n'iyi televiziyo kuko ibi bihe Isi irimo abantu benshi bakeneye Imana.


    Minisitiri Gatabazi [ibumoso muri aba 3 bicaye], Karidinali Kambanda [hagati muri 3 bicaye] n’itsinda ry’abanyamkuru ba Pacis TV

    Intumwa ya Papa mu Rwanda yitabiriye uyu muhango

    Ibi birori byitabiriwe n’abihayimana benshi barimo na Musenyeri mushya wa Diyoseze Gatolika ya Cyangungu

    Pacis TV ibaye Televiziyo ya 10 mu zo mu Rwanda zigaragara kuri Canal+

    Sina Gererd ufitanye imikoranire myiza na Pacis TV na we yitabiriye ibi birori byabimburiwe no gupimwa COVID-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105324/karidinali-kambanda-na-minisitiri-gatabazi-bashimye-canal-yahaye-umurongo-pacis-tv-mu-muha-105324.html

  • Bruce Melodie agiye kwamamaza Kigali Arena ku… – #rwanda #RwOT

    Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe bitewe n’ibihangano bye bikunzwe n’abatari bake. Uyu muhanzi umaze kuyobokwa n’ibigo bitandukanye mu kubyamamaza, nawe yabigize iturufu nziza yo kuresha abakiriya kubera ko ashyiramo imbaraga zose kugira ngo icyizere bamugiriye akigaragaze.

    Bruce Melodie ashyira umukono ku masezerano

    Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri ku itariki ya 04 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena aho Bruce Melodie, akaba ari amasezerano ya miliyoni 150 z’amanyarwanda aho uyu muhanzi azamamaza anamenyekanishe iyi nyubako yagenewe imyidagaduro.

    Mu bikubiye muri aya masezerano ni uko uyu muhanzi azajya ahakorera ibitaramo n’ibiganiro n’itangazamakuru n’ibindi bitandukanye mu gihe we ashinzwe kumenyekanisha Kigali Arena.

    Bruce Melodie yasinye amasezerano y’imyaka itatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105327/bruce-melodie-agiye-kwamamaza-kigali-arena-kuri-miliyoni-150-105327.html

  • Amavu namavuko yitsinda Isonga Family rigiz… – #rwanda #RwOT

    Isonga Family ni itsinda rigizwe n'abakobwa batatu bavukana, Mukarukundo Sarah (Umukuru muri bo), Uwineza Liliane (Umukurikira) ndetse na Sabato Clarisse (Umuto muri bo).  

    Aba bakobwa bavuka mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru. Batangiye umuziki wabo kera ari bato gusa mu 2018 ni bwo batangiye gushyira ahagaragara impano yabo batangira basubiramo indirimbo zo hambere.

    Mu 2020 ni bwo batangiye gukorana na 'Umushanana Records' mu gutunganya Album yabo ya mbere bitiriye indirimbo yabo 'Rwantambi'

    Iyi Album iriho indirimbo zirenga 10 zirimo 'Umupangayi' yabaye iya mbere basohoye. Ntishingiye ku nkuru mpamo, ivuga ku mukobwa wasaye mu nyanja y'urukundo rw'umusore uba ukodesha mu mazu y'iwabo.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMUPANGAYI’ Y’ITSINDA ISONGA FAMILY

    Kuri shene ya Youtube y'aba bakobwa bamaze gusubiramo indirimbo nyinshi z'abahanzi bubakiye umuziki wabo kuri gakondo barimo Masamba Intore, Cecile Kayirebwa, Muyango Jean Marie, Kamaliza n'abandi.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Mukarukundo Sarah washinze iri tsinda akarihurizamo abavandimwe be, yavuze ko byose byatangiye yiga mu mashuri yisumbuye yiyita Isonga kuva mu mwaka kane w'amashuri yisumbuye ararikomezanya kugeza ubwo asoje amasomo ye.

    Mukarukundo yavuze ko bitewe n'ibisobanuro by'ijambo Isonga byageze n'aho aryongera ku mazina ye akoresha ku mbuga nkoranyambaga, riba kimenyabose mu nshuti, abavandimwe n'abo bagiye bigana aho yigaga mu mashuri yisumbuye.

    Avuga ko we n'abavandimwe bakuze bakunda kuririmba “mu buryo bwo kwishimisha” ariko muri bo bakumva ko guhuza imbaraga hari icyo bibyara.

    Yavuze ko atari yarigeze atekereza ko bombi bazashinga itsinda ry'umuziki bagakorera amafaranga, kuko bumvaga bakomeza kujya baririmba mu buryo bwo kwinezeza.

    Abakobwa bavukana bashinze itsinda ry'umuziki bise 'Isonga Family' rikora injyana gakondo

    Uyu mukobwa avuga ko hari umwe mu nshuti zabo wabasanze mu rugo baririmba aratungurwa abasa kongera kumuririmbira akabafata amashusho hanyuma akayasakaza ku mbuga nkoranyambaga, abantu bakunda impano yabo bakinjira mu muziki.

    Mukarukundo yavuze ko ibyo byabaye agisoza amashuri yisumbuye atarabona akazi, ariko kandi ngo ntiyari azi neza ko afite icyirezi muri we na bavandimwe be. Avuga ko icyo gihe yasubiyemo indirimbo 'Izuba rirarenze' afatanyije na Murumuna we Liliane, kuko umuto muri bo Clarisse yari akiri ku ishuri.

    Ati 'Kugira ngo dushinge itsinda byavuye ku nshuti yacu, yaraje rimwe asanga turirimba aratubwira se nimwe muri kuririmba turamubwira tuti 'ni twebwe'. Aravuga ati 'ese kubera iki mutabikora nk'umwuga cyangwa nk'akazi. Rero icyo gihe nibwo nari nyirangiza kwiga, arambwira ati 'ujya wirirwa uvuga ngo wabuze akazi ati 'ese ubu iyi mpamo mwicaranye muba mwumva mu meze neza?'

    Akomeza ati 'Turamubwira tuti rero 'urabona twaririmba tukajya imbere y'abantu, ubuse ibintu turirimba babyumva? Aravuga ati 'mufite ikintu gikomeye muri mwebwe mudashobora guhereza agaciro, ati 'ni bimwe bw'Abanyarwanda uwambaye icyirezi ntamenya ko cyera.'

    Iyi nshuti yabo yababwiye ko impano bifitemo ikomeye, kandi ko bashatse bayibyaza umusaruro.

    Clarisse avuga ko akimara kuva ku ishuri yasanze abavandimwe baramaze gushinga itsinda, bamuganiriza ku migabo n'imigambi yabo n'aho bifuza kugeza umuziki gakondo yiyemeza guhuza imbaraga nabo.

    Ati 'Byaranshimishije! Kubera nubwo tutakoranaga icyo gihe bakoraga amashusho ntahari ariko mu rugo yakubwiye ko na mbere twaririmbaga. Rero nari nsanzwe menyereye kuririmba nabo, narabikundaga ni uko nari mpari rero nje wari umwanya wo kuba twakorana. Byaranejeje.'

    Clarisse aracyari umunyeshuri mu mwaka wa Gatanu w'amashuri yisumbuye. Yavuze ko gushyigikira abavandimwe be mu muziki, byanaturutse ku kuba kuririmba ari ibintu akunda, bityo ko ukora ibintu akunda ataruha.

    Liliane yavuze ko impano yo kuririmba bayicyesha Se wari umuririmbyi muri korali akiri umusore. Akavuga ko ntawundi wo mu muryango w'iwabo ukora umuziki.

    Se w'aba bakobwa aherutse kwitaba Imana. Bahuriza ku kuvuga ko Se yabashyigikiye kuva ku munota wa mbere, ndetse ko yitabye Imana amaze kumva Album yabo ya mbere.

    Bavuze ko yagiye abakomeza mu rugendo, akabatera inkunga, kandi agahora abashishikariza gusenga Imana kugira ngo ibafashe kurenga ibisitaza.

    Isonga Family bavuze ko bagiye kwita cyane ku mirimo yo kurangiza Album yabo ya mbere yakorewe muri Umushanana Records. Indirimbo ziri kuri iyi Album zanditswe na Umusizi Tuyisenge.

    Aba bakobwa bazwi cyane mu kuririmba basohora umugeni bifashihije indirimbo 'Musaniwabo' y'umuhanzi Muyango Jean Marie. Bavuga ko umuziki ariwo ubatunze, ari nayo mpamvu bashaka gushyira imbaraga muri wo kugira ngo basingire aho abandi bageze cyangwa se baharenga.

    Aba bakobwa bavuga ko mu myaka itanu iri imbere bazaba bakora umuziki mpuzamahanga. Sarah ati 'Mu myaka itanu mbona Isonga Family izaba iri ku rwego rwiza. Tuzaba dufite Album zishobora kuba zirenga imwe, ibyo ari byo byose kuko imyaka itanu ni myinshi.”

    “Ikindi tugomba gukora umuziki cyane, atari umuziki ushobora kumva hano mu Rwanda gusa, ahubwo umuziki uri mpuzamahanga ushobora gukoreshwa no hanze y'Igihugu n'ubwo ari gakondo.' 

    Aba bakobwa bavuze ko biteguye gukora ibishoboka byose byakarenza umuziki wabo imipakaIsonga Family batangiye mu 2018 basubiramo indirimbo z'abandi bahanzi, none basohoye indirimbo yabo ya mbere bise 'Umupangayi'

    Uhereye ibumoso: Sabato Clarisse (Umuto muri bo), Uwineza Liliane na Mukarukundo Liliane (Umukuru muri bo)

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ITSINDA ISONGA FAMILY

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUPANGAYI' Y'ITSINDA ISONGA FAMILY    


    VIDEO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105315/amavu-namavuko-yitsinda-isonga-family-rigizwe-nabakobwa-batatu-bavukana-ryinjiye-mu-muziki-105315.html