Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda –

    Prof Dr Nosa wahawe inshingano muri UR yari asanzwe ari umwarimu wigisha mu ishami ry’ibidukikije ndetse akaba no mu buyobozi bwa Kaminuza yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya SUNY ESF [State University of New York College of Environmental Science and Forestry].

    Ni mu mpinduka zakozwe n’Inama y’Abaministiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gicurasi 2021, iyobowe na Perezida Kagame.

    Ubusanzwe Kaminuza y’u Rwanda yari ifite abayobozi bane bungirije barimo ushinzwe imyigishirize n’ubushakashatsi, ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, ushinzwe iterambere ndetse n’ushinzwe imari. Gusa mu mpinduka zakozwe bagabanyijwe bagirwa batatu.

    Dr Musafiri Papias Malimba, wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere, yagumishijwe muri uyu mwanya ariko ahabwa inshingano zivuguruye z’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Igenamigambi n’iterambere rya UR.

    Ku rundi ruhande, Françoise Kayitare Tengera wari ushinzwe imari nawe yongerewe inshingano ahabwa kuba Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imari n’Imiyoborere.

    Ibyo wamenya kuri Prof Dr Nosa

    Dr. Nosa Egiebor, ni umwarimu mu ishami ry’ibidukikije. Yabanje kuba umuyobozi uri ku rwego rwo hejuru muri Kaminuza ya SUNY ESF.

    Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria, ni Enjeniyeri w’umwuga ufite impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye na ‘Chemical-Metallurgical Engineering’ yakuye muri Queen’s University iri ahitwa Kingston mu Mujyi wa Ontario mu gihugu cya Canada.

    Mu myaka irenga 30 amaze ari umwarimu, Dr Egiebor yagiye akora mu myanya y’ubuyobozi ndetse akanayobora amashami atandukanye muri Kaminuza zo muri Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yatangiriye ibijyanye no kwigisha nk’umuntu wari ufite impamyabumenyi ihanitse muri Kaminuza ya Alberta yo mu Mujyi wa Edmonton muri Canada.

    Uyu mugabo ibijyanye n’ubushakashatsi nabyo abifitemo uburambe kuko nko mu myaka ya 2011-2014 yari Visi perezida ushinzwe Uburezi Mpuzamahanga n’Ubushakashatsi muri Kaminuza ya Tuskegee University iherereye muri Leta ya Alabama.

    Kuva mu mu 2014 kugeza mu 2017 yakoraga muri Kaminuza ya Mississippi. Ni umwarimu mpuzamahanga akaba umushakashatsi ndetse unakora akazi ko kwigisha muri kaminuza zirimo Berlin University mu Budage, Ankara University muri Turukiya n’izindi.

    Uyu mugabo kandi amaze kwandika inyandiko zirenga 100 zifashishishwa ndetse akunda gutanga amasomo n’ibiganiro mu nama zaba izo muri Amerika ndetse n’izindi mpuzamahanga.

    Prof Dr Nosa O. Egiebor wagizwe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe imyigishirize n’Ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda

    Dr Musafiri Malimba yagizwe Umyobozi Wungirije muri UR ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere

    Françoise Kayitare Tengera yagizwe Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari n’Imiyoborere muri UR. Yari asanzwe ashinzwe imari gusa

  • MINALOC yatangaje imirenge imwe yakuwe muri Guma mu Rugo, indi nayo ishyirwamo #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) , risohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2021 , rigaragaza ko imwe mu Mirenge yakuwe muri Guma mu Rugo indi nayo igashyirwamo.

    Dore uko itangazo rigaragaza iyi mirenge yakuwe muri guma mu rugo ndetse niya giyemo:


    Source : https://impanuro.rw/2021/05/05/minaloc-yatangaje-imirenge-imwe-yakuwe-muri-guma-mu-rugo-indi-nayo-ishyirwamo/

  • Munyenyezi yavuze ko mu 1994 atari afite intege zo kujya kwica #rwanda #RwOT

    Munyenyezi w'imyaka 51, ashinjwa ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gushishikariza gukora jenoside, gufata abagore ku ngufu…

    Mu rubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kuwa gatatu, Maitre Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bamwunganira batanze inzitizi babaza uko yagejejwe mu Rwanda no mu rukiko.

    Aba bunganizi bavuze ko nta nyandiko n'imwe igaragaza uko yazanywe mu Rwanda, uko yafashwe agafungwa n'uko ubu ari mu rukiko.

    Bavuga ko urukiko rwo muri leta ya New Hampshire rwahamije Munyenyezi icyaha cyo “kugira uruhare muri jenoside akabihisha inzego z'abinjira n'abasohoka za Amerika”.

    Bityo bakavuga ko mu rukiko i Kigali yaba agiye kuburanishwa bwa kabiri kandi ku byaha bimwe.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko inyandiko za Amerika zohereza Madamu Munyenyezi mu Rwanda, hamwe n'izo kumufunga zose zihari, nkuko BBC ibitangaza.

    Buvuga kandi ko inyandiko yatanzwe na Amerika yerekana ko Munyenyezi yahamijwe icyaha cyo kubeshya atanga amakuru atari yo, bityo ko atahaniwe ibyaha bya jenoside.

    Umucamanza yavuze ko inzitizi z'uruhande rwa Munyenyezi zizasuzumirwa rimwe n'ubusabe bw'ubushinjacyaha bwo kumufunga by'agateganyo.

    “Abatangabuhamya barabeshya”

    Ahawe umwanya ngo yiregure ku byaha aregwa, Madamu Munyenyezi yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera, atanga ingingo zirimo amagara ye muri jenoside n'abatangabuhamya.

    Yavuze ko abatanze ubuhamya bumushinja bamubeshyeye ko yigaga muri kaminuza kandi ngo we atarigeze anarangiza amashuri yisumbuye.

    Ibi abunganizi be babizamukiyeho bavuga ko abatangabuhamya ari “abanyabinyoma kuko na Arusha [urukiko rwa UN] hari ubuhamya bwabo bwateshejwe agaciro kubera kubeshya”.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ahabayeho kwibeshya ku batanze ubuhamya kuko umugabo wa Munyenyezi – Sharom Ntahobari – ari we wigaga muri kaminuza i Butare atari umugore we.

    Uruhande rw'uregwa rwavuze ko hari ubuhamya bwanditse bw'abavuga biganaga nawe kandi babeshya, bakavuga ko ibirego ku mukiriya wabo bishingiye ku buhamya bw'ibinyoma.

    Avuga ko nta ntege yari afite zo kwica

    Béatrice Munyenyezi ashinjwa ko kubera ijambo yari afite bivuye mu muryango yashatsemo, yagiye kuri za bariyeri mu mujyi wa Butare akajya agaragaza – cyane cyane abigaga muri kaminuza – abagomba kwicwa, kandi ko yasabaga interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

    Yiregura, Munyenyezi yavuze ko nta jambo yari afite i Butare kuko yari mushya muri uwo mujyi avuye iwabo i Byumba, ko yahageze mu kwa karindwi 1993 aje gukora ubukwe kandi atwite inda y'amezi abiri, nyuma akabyara impanga.

    Yavuze ko amaze igihe gito abyaye yongeye agatwita, ati: “Nk'umuntu wari ufite abana batoya b'impanga kandi ntwite nari gushobora gute kujya mu bwicanyi kandi nkabuyobora nk'uko babinshinja?”

    Yavuze ko kuba yari umukobwa muto, ari mushya muri Butare, atari kujya kuri bariyeri ngo ategeke ko abagore bafatwa ku ngufu, ko ibyo ari ibyahimbwe n'abatangabuhamya, avuga ko na Arusha hari abatahuweho kuvuga ibinyoma.

    Ubushinjacyaha buvuga ko kubera ibyaha bikomeye Munyenyezi aregwa yakomeza gufungwa by'agateganyo iperereza rigakomeza.

    Abamwunganira bavuze ko kubera ibinyoma byagaragaye mu buhamya bwashingiweho ashinjwa ibyaha yarekurwa agakurikiranwa adafunze.

    Urukiko rwavuze ko kuwa mbere tariki 10 z'uku kwezi kwa gatanu ruzatanga umwanzuro ku nzitizi zatanzwe n'uruhande rw'uregwa hamwe no ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/munyenyezi-yavuze-ko-mu-1994-atari-afite-intege-zo-kujya-kwica

  • Huye: Imiryango itari iya Leta yasabwe ubuvugizi mu kuvugurura imitangire ya serivise z’ubutaka –

    Abo baturage basabye ko imiryango itari iya Leta isanzwe ibakorera ubuvugizi, yakwita no kuri icyo kibazo kiri muri serivise z’ubutaka kigakemurwa mu buryo burambye.

    Umwe mu baturage ati “Ni ikibazo kidukomereye cyane kuko kugira ngo umuntu ahabwe icyangombwa cyo kubaka biragoye. Nanjye maze igihe ngishaka ariko nsanga abakozi badahari cyangwa nabasanga ku kazi bakambwira ngo tegereza, hashira iminsi nasubirayo ngo tegereza. Ubu nayobewe uko nzabigenza, wagira ngo baba bashaka ko tubaha ruswa.”

    Undi muturage yasabye ko imiryango itari iya Leta isanzwe ibakorera ubuvugizi yakwinjira no muri icyo cya serivise z’ubutaka.

    Ati “Imiryango itari iya Leta izadufashe ibikoreho nk’uko yadufashije ibindi birimo imisoro n’ibyiciro by’ubudehe. Iki kintu cy’imitangire ya serivise mu by’ubutaka mu Karere ka Huye kirabangamye. Kubona icyangombwa cyo kubaka bishobora kugufata umwaka wose ukibyirukankamo utaragihabwa.”

    Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko hari bamwe bimwa ibyangombwa byo kubaka bigatuma bubaka badafite uruhushya bagasenyerwa.

    Umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent (AMI) Bizimana Jean Baptiste, yavuze ko icyo kibazo na we yahuye nacyo kandi kuba gikunze kugaragara ku bantu benshi, gishobora gukorerwa ubuvugizi kigakemuka ku bufatanye n’inzego za leta.

    Ati “Icyo kintu ni cyo kuko nanjye ubwanjye byambayeho, cyane cyane iyo ugiyeyo akenshi usanga badahari ariko wabaza bakakubwira ko bagiye gukorera hanze y’ibiro, noneho ugasanga njye byambayeho n’undi byamubayeho, n’undi ni uko.”

    “Ibyo ni ibintu bishobora gukemuka abantu bashyizeho uburyo bw’imikorere, hagashyirwaho umunsi wo gukemura ibibazo by’ubutaka abaturage bakaba bawuzi. Urumva ibyo ni ibintu twakemura.”

    Bizimana yakomeje avuga ko ku bufatanye n’indi miryango itari iya Leta irenga 20 bari gushaka uburyo bajya bakorera hamwe kugira ngo ubuvugizi bakorera abaturage bwumvikane neza.

    Yavuze ko mu byo bazarebera hamwe harimo n’ibibazo bibangamiye abaturage kugira ngo bikeneye ubuvugizi mu nzego zitandukanye.

    Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Kayitare Leo Pierre, avuga ko imiryango itari iya leta ibafasha muri byinshi kuko ubuvugizi ikora butuma hari ibibazo byinshi bikemuka.

    Imiryango itari iya Leta igera kuri 20 ikorera mu Karere ka Huye yahurijwe hamwe na AMI kugira ngo irebere hamwe uko yahuza ijwi n’imbaraga mu gukorera ubuvugizi abaturage ku bibabangamiye.

    Abaturage basabye imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Huye kubakorera ubuvugizi mu kuvugurura imitangire ya serivise z’ubutaka

    [email protected]


  • IFOTO Y'UMUNSI:Umuvugizi wa Polisi y'U Rwanda yakozwe ku mutima n'abana bafotowe batarangariye abasiganwa ku magare #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda,CP John Bosco Kabera yashimishijwe cyane n'abana 2 b'abakobwa bafotowe bavuye ku ishuri bambaye neza udupfukamunwa ndetse batarangariye abakinnyi bo gusiganwa ku magare bari muri Tour du Rwanda.

    Uyu Muvugizi abinyujije kuri Twitter,yasabye abantu kwigana aba bana kuko bubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 n'aya Gerayo Amahoro.

    CP John Bosco Kabera yagize ati 'Mbonye ino foto y'abanyeshuri:

    Bambaye agapfukamunwa neza
    Bahanye intera
    Ntabwo barangaye mu muhanda

    Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka

    Benshi mu babonye iyi foto bavuze ko aba bana ari urugero rwiza rw'abantu bita ku bibareba kuko bo ntibigeze bahagarara ngo bakurikire Tour du Rwanda aho bakomeje gahunda yabo yo kwitahira.

    iyi foto yafotowe na Plaisir Muzogeye uri mu bazwi cyane mu Rwanda mu gufotora amafoto meza ukorera Kigali Today.


    Aba bakobwa bakoze benshi ku mutima kubera kwita ku bibareba

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ifoto-y-umunsi-umuvugizi-wa-polisi-y-u-rwanda-yakozwe-ku-mutima-n-abana

  • Huye: Imiryango itari iya Leta yasabwe ubuvugizi mu kuvugurura imitangire ya serivise z'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Abo baturage basabye ko imiryango itari iya Leta isanzwe ibakorera ubuvugizi, yakwita no kuri icyo kibazo kiri muri serivise z'ubutaka kigakemurwa mu buryo burambye.

    Umwe mu baturage ati 'Ni ikibazo kidukomereye cyane kuko kugira ngo umuntu ahabwe icyangombwa cyo kubaka biragoye. Nanjye maze igihe ngishaka ariko nsanga abakozi badahari cyangwa nabasanga ku kazi bakambwira ngo tegereza, hashira iminsi nasubirayo ngo tegereza. Ubu nayobewe uko nzabigenza, wagira ngo baba bashaka ko tubaha ruswa.'

    Undi muturage yasabye ko imiryango itari iya Leta isanzwe ibakorera ubuvugizi yakwinjira no muri icyo cya serivise z'ubutaka.

    Ati 'Imiryango itari iya Leta izadufashe ibikoreho nk'uko yadufashije ibindi birimo imisoro n'ibyiciro by'ubudehe. Iki kintu cy'imitangire ya serivise mu by'ubutaka mu Karere ka Huye kirabangamye. Kubona icyangombwa cyo kubaka bishobora kugufata umwaka wose ukibyirukankamo utaragihabwa.'

    Abaturage baganiriye na IGIHE bavuze ko hari bamwe bimwa ibyangombwa byo kubaka bigatuma bubaka badafite uruhushya bagasenyerwa.

    Umuhuzabikorwa wa Association Modeste et Innocent (AMI) Bizimana Jean Baptiste, yavuze ko icyo kibazo na we yahuye nacyo kandi kuba gikunze kugaragara ku bantu benshi, gishobora gukorerwa ubuvugizi kigakemuka ku bufatanye n'inzego za leta.

    Ati 'Icyo kintu ni cyo kuko nanjye ubwanjye byambayeho, cyane cyane iyo ugiyeyo akenshi usanga badahari ariko wabaza bakakubwira ko bagiye gukorera hanze y'ibiro, noneho ugasanga njye byambayeho n'undi byamubayeho, n'undi ni uko.'

    'Ibyo ni ibintu bishobora gukemuka abantu bashyizeho uburyo bw'imikorere, hagashyirwaho umunsi wo gukemura ibibazo by'ubutaka abaturage bakaba bawuzi. Urumva ibyo ni ibintu twakemura.'

    Bizimana yakomeje avuga ko ku bufatanye n'indi miryango itari iya Leta irenga 20 bari gushaka uburyo bajya bakorera hamwe kugira ngo ubuvugizi bakorera abaturage bwumvikane neza.

    Yavuze ko mu byo bazarebera hamwe harimo n'ibibazo bibangamiye abaturage kugira ngo bikeneye ubuvugizi mu nzego zitandukanye.

    Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'abafatanyabikorwa mu Karere ka Huye, Kayitare Leo Pierre, avuga ko imiryango itari iya leta ibafasha muri byinshi kuko ubuvugizi ikora butuma hari ibibazo byinshi bikemuka.

    Imiryango itari iya Leta igera kuri 20 ikorera mu Karere ka Huye yahurijwe hamwe na AMI kugira ngo irebere hamwe uko yahuza ijwi n'imbaraga mu gukorera ubuvugizi abaturage ku bibabangamiye.

    Abaturage basabye imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere ka Huye kubakorera ubuvugizi mu kuvugurura imitangire ya serivise z'ubutaka

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imiryango-itari-iya-leta-yasabwe-ubuvugizi-mu-kuvugurura-imitangire-ya

  • Abaganga ba King Faisal bahaye ubuvuzi bwisumbuye abarokotse Jenoside batishoboye – #rwanda #RwOT

    Iyi gahunda yakozwe ku bufatanye n'Umuryango AVEGA Agahozo uharanira inyungu z'abapfazi, ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, Ikigo cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ndetse n'Intara y'Uburengerazuba.

    Ni igikorwa cyamaze iminsi itatu kuva tariki 29 Mata kugeza iya Mbere Gicurasi, aho aba baganga b'inzobere bavuye mu bitaro basanzwe bakoreramo bakajya i Rwamagana kuvura abarwayi barenga 600 bari bafite uburwayi bukomeye.

    Umwe mu barwayi baganiriye na IGIHE akaba n'umugenerwabikorwa wa AVEGA, Gashayija Charles, ufite imyaka 66 wari ufite ikibyimba amaranye igihe kinini yavuze ko yishimiye cyane ubuvuzi yahawe.

    Ati 'Nari mfite uburwayi maranye imyaka igera kuri 30. Naje nje kwisuzumisha ku bitaro bya Rwamagana, bambwira ko hari abaganga bari buze baturutse ku bitaro bya Faisal, none ubu barambaze ndumva meze neza, ndumva nza gukira […] Nari nziko ko rwose ntazavurwa ngo nkire, ariko ubu mfite icyizere.'

    Inzobere mu kuvura indwara z'abana wari uhagarariye Umuyobozi wa King Faisal, Dr Ngambe Tharcisse, yavuze ko ibi bitaro byafashe umwanzuro wo gusanga abarwayi aho bari, kubera ko abenshi bajya kuhagera bigoranye, banyuze mu bitaro byinshi, rimwe na rimwe bakahagera barembye cyane cyangwa uburwayi bwarakomeye.

    Avuga impamvu bakoze iki gikorwa mu gihe cyo kwibuka yagize ati 'Mu gihe cyo kwibuka mbere ya Covid-19 twajyaga dusura inzibutso, tugasura abacitse ku icumu ariko ubu kubera ko Kwibuka bitakiri nka mbere kubera Coronavirus […] twaravuze tuti rero kwibuka kwiza ni ukugenda tukongerera icyizere cy'ubuzima abatishoboye, tubasanga aho bari, tubasuzuma tunabavurira aho bari.'

    Ukuriye abaganga bibumbiye mu muryango w'abaganga b'abakorerabushake, MVO, Dr Byiringiro Jean Paul, akaba inzobere mu kuvura indwara z'abagore n'abakobwa muri King Faisal, yavuze ko gusanga abaturage aho bari bakababaha ubuvuzi bwisumbuye ari igikorwa uyu muryango wiyemeje, ndetse ubu ari inshuro ya kabiri nyuma yo guha ubuvuzi abo mu bitaro bya Nyamata.

    Yakomeje agira ati 'Iki ni igikorwa gikomeza uyu muryango ukora, tuzajya no mu bindi bice by'igihugu, uko abanyamuryango bazagenda biyongera tuzageraho tujye twigabanya no mu matsinda, bamwe bajye mu gace kamwe abandi bajye mu kandi kugira ngo abanyarwanda bose babashe kugera kuri bwa buvuzi bwisumbuye.'

    Uwari uhagarariye AVEGA akaba yungirije umuyobozi mukuru wayo, Mujawayezu Saveline, yavuze ko yishimiye cyane ubu buvuzi aba baganga bahaye abanyamuryango ba AVEGA.

    Ati 'Aba baganga bahamaze iminsi itatu bita ku bibazo by'abanyamuryango n'abacitse ku icumu muri rusange […] mu minsi itatu twamaramye, abapfakazi bacu, abacitse ku icumu benshi bagiye banezerewe bishimye.'

    Iki gikorwa cy'indashyikirwa abaganga ba King Faisal n'abibumbiye mu muryango MVO bakoze cyishimiwe na benshi harimo abavuwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye baharanira inyungu z'abaturage.

    Ni igikorwa cyashojwe no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hashyirwa indabo ku mva zishyinguyemo imibiri yabo ku rwibutso rwa Rwamagana.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kinga Faisal , Prof. Miliard Derbew, ari kumwe n’abandi baganga bavura umurwayi mu bitaro bya Rwamagana

    Mujawamariya Saverine wari uhagararariye Umuyobozi Mukuru wa AVEGA yavuze ko bishimiye iki gikorwa bakorewe

    Ni igikorwa cyasojwe no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso bya Rwamagana

    Abaganga n’abanyamuryango ba AVEGA bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abaganga bibumbiye mu muryango udaharanira inyungu MVO biyemeje gutanga ubuvuzi bwisumbuye hirya no hino mu Rwanda

    Abanyamuryango ba AVEGA bari mu bahawe ubuvuzi bwisumbuye

    Abarenga 600 nibo bavuwe n’abaganga ba King Faisal n’abibumbiye mu muryango MVO mu minsi itatu gusa

    Abavuriwe mu bitaro bya Rwamagana bari bavuye mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaganga-ba-king-faisal-bahaye-ubuvuzi-bwisumbuye-abarokotse-jenoside

  • Abarimu bagiye gushyirirwaho isoko rizabafasha guhindura imibereho – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'Ibanze mu Rwanda REB, Dr Nelson Mbarushimana, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko hagiye gushyirwaho isoko rizorohereza abarimu mu mibereho yabo ya buri munsi bityo nabo bakarushaho no gutanga umusaruro.

    Yagize ati 'Ni ibintu turi gutegura kandi niteguye kubishyiramo imbaraga, kugira ngo byibura abarimu nk'uko nabivuze ko aribo bangombwa bigende neza. Icyo gitekerezo nasanze gihari ariko ni ugukoresha uko dushoboye kugira ngo bishyirwe mu bikorwa vuba bishoboka no kuganira n'inzego zirimo na Minisiteri n'izindi zidufasha gushyira mu bikorwa gahunda y'uburezi kugira ngo byihutishwe.'

    Yavuze ko hakenewe mwarimu ufite ubuzima bwiza kugira ngo n'umusaruro akeneweho urusheho kwiyongera.

    Ati 'Twifuza ko twagira umwarimu wigisha akunze umwuga we anawuratira n'abandi. Umuntu wese iyo utumye akora yishimye akora neza. Kuba babona iri guriro, inzu n'inguzanyo zabafasha kwiteza imbere nzabishyiramo imbaraga cyane ko hano dufite n'ishami rishinzwe abarimu. Urumva tugomba gukora ubuvugizi kugira ngo icyo kintu gikorwe kandi tuzabyitaho.'

    Dr Mbarushimana yashimangiye ko bifuza ko byashyirwamo imbaraga ndetse bikanihutishwa ku buryo bitarenze mu 2024 bizaba byaratanze umusaruro n'impinduka zigaragara.

    Ku ruhande rw'abarimu mu bice bitandukanye bavuga ko bashyiriweho isoko ryabo nk'uko babibona nko ku basirikare n'abapolisi byaborohereza imibereho ndetse bikanabatera imbaraga no kurushaho gutanga umusaruro.

    Banyanga Evariste yigisha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Uburengerazuba amaze imyaka 24 mu mwuga, yabwiye IGIHE ko urebye ubuzima mwarimu abayemo isoko ryhariye ryakemura byinshi.

    Ati 'Mpereye ku byo mbona ku yandi masoko nk'ay'abapolisi byatuma tubaho mu buzima bwiza. Umushahara rero ntiwafatikaga kandi icyo kintu kije twacyakira neza kandi cyaba ari igisubizo kuri njye. Byatuma tubasha no kwizigamira ku buryo bworoshye. Ni ibintu twifuza cyane ahubwo iyaba na none byari bitangiye. '

    Undi mwarimu wagize icyo avuga kuri iyi gahunda yigisha mu Karare ka Nyaruguru abimazemo imyaka umunani, Majyambere Alexis, yavuze ko kuri we biramutse bishyizwe mu bikorwa byafasha umwarimu gutanga umusaruro kuko ataba acyicira isazi mu maso ariko agasanga mu gushyirwaho bikwiye ko hazagenderwa ku mushahara fatizo wa mwarimu.

    Ati 'Iyo urebye ibiciro ku isoko no ku mushahara wa mwarimu, wabona mwarimu yarahazahariye. Icyo byamufasha byo ni byinshi ariko mu gihe iyo gahunda yaza igendeye ku mushahara wa mwarimu, naho ishobora kuza yitwa iryo zina ariko wareba ibiciro ku isoko ugasanga n'ubundi ntacyo bimumariye. Icyiza ni uko yaza igendeye ku mushahara fatizo wa mwarimu.'

    Umwarimu wigisha mu kigo cy'amashuri giherereye mu Majyaruguru y'u Rwanda amaze imyaka itanu akora uwo murimo, Manariyo Bernard, yavuze ko gushyiraho isoko ry'abarimu byagabanya amadeni mwarimu afata ya hato na hato mu gihe ategereje ko ahembwa, bikagabanya guhendwa ku isoko ndetse bikagabanya ko abantu bahura n'ubuzima butari bwiza kandi byitwa ko bari mu kazi.

    Kugeza ubu mu Rwanda umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ahembwa 160000 Frw, ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza ahembwa 125000 Frw naho uwigisha mu mashuri abanza ahabwa 53 000 Frw ariko ashobora kongezwa bitewe n'igihe amaze mu mwuga.

    Abarimu bo mu bice bitandukanuye bavuga ko gahunda y’isko ryabo ishyizwemo imbaraga igatangizwa vuba byatanga umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bagiye-gushyirirwaho-isoko-rizabafasha-guhindura-imibereho

  • Musanze: Ubuhamya bw’abagore biteje imbere babikesha ikimina –

    Mu buhamya bw’aba bagore, bagaragaza ko bahoze ari abagore bo mu rugo, bagakora imirimo yatumaga badahura ngo basangire ibitekerezo mu iterambere.

    Umuyobozi w’Ikimina ‘Abajyana n’Igihe’, Uzamukunda Esperance, yavuze ko batangiye bagamije kujya bitangira ubwisungane mu kwivuza ariko bikabanza kubananira, gusa bakiyemeza gukomeza kugera ubwo bageze ku ntego yabo.

    Yagize ati “Twatangiye muri 2016, twahuraga ku mugoroba w’ababyeyi ariko ugasanga ikibazo cya mituweli kiragenda kigaruka, uwo mwaka ntitwahise tubigeraho ariko ntitwacitse intege twarakomeje. Twari 12 ariko ubu turi ingo 155 kandi abagore nibo benshi kuko ari 145 mu gihe abagabo ari 10”.

    Akomeza avuga ko kuri ubu bamaze gutera imbere kuko bamaze kugira amafaranga arenga miliyoni 4 Frw, ndetse bakaba barajwe ishinga no gukora indi mishinga ibateza imbere.

    Yagize ati “Ubu umutungo wose dufite ni miliyoni 4.2 Frw, kandi tuzishyura mituweli ya 1.8 Frw. turateganya gukora ubworozi bw’inkoko, twamaze kwizigamira muri Ejo Heza kandi twiteguye gukomeza kuguriza bagenzi bacu kugira ngo turusheho kwiteza imbere”.

    Nyiraneza Claire nawe yagize ati “Nari umugore wirirwa mu rugo nkategereza ko umugabo ari we uzana amafaranga yo gukoresha, hari igihe namusabye amafaranga y’isabune mbona ko atabyakiye neza, maze ntangira kwizigamira ku mafaranga nari nagurishije ibihaza. umugabo yarabikunze ndetse aranshyigikira dufata inguzanyo tuguramo inka, ubu irahaka kandi turafatanya mu kuyishyura dusigajemo ibihumbi 15 Frw mu bihumbi 100 Frw bari baduhaye”.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, uherutse gusura iki Kimina, yavuze ko ibi byerekana ko abagore bashoboye, bityo ko badakwiye kwitesha amahirwe y’iterambere no gukomeza gushingira iterambere ry’umuryango ku bagabo gusa.

    Yagize ati “Aba bagore babikoze neza kandi burya abagore bagaragaje ubushobozi ntibagomba kwitesha amahirwe bahabwa yo kwitera imbere. Icyo dusaba abagabo ni ukubashyigikira muri uru rugendo rw’iterambere. Turifuza umuryango uteye imbere kandi utekanye, niyo mpamvu twese dukwiriye gushyiramo imbaraga, niba tugamije kubaka umuryango uteye imbere kandi utekanye tugomba no kwirinda amakimbirane yo mu miryango ariko uruhare rw’umuturage ni ntasimburwa kubera ko ari nawe uba aba muri bya bibazo”.

    Ikimina Abajyana n’Igihe gifite abanyamuryango

    bari mu ngo 155 bakaba bamaze kugira ubwizigame bwa miliyoni 4 Frw.

    Itsinda ry’Abajyana n’Igihe ryiteje imbere rinyuze mu kwizigamira mu kimina

  • Rubavu: Umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ bakurikiranyweho ruswa y’ibihumbi 500 Frw –

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru avuga ko bafunzwe kubera kwaka indonke hamwe n’uwayitanze mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ati “Bakurikiranweho icyaha cyo kwakira no gusaba ruswa. Bafunganywe n’undi ukurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo umukobwa we wari ufunzwe akurikiranweho cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe n’icyaha cy’ubuhemu adakurikiranwa. Bafungiwe kuri Station ya RIB iri ku Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

    Yakomeje aburira abaturage ko RIB itazihanganira abarya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikabangamira n’itangwa rya serivise inoze n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi nta muntu wari ukwiriye kuba akora imirimo ashinzwe kubera ko yahawe indonke.

    Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku buryo bwagenwe bahamagara kuri 166 cyangwa bakandikira kuri E-Menyesha mu gihe babonye cyangwa baketse ahantu hari gukorerwa icyaha, ndetse anashimira abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru.

    Ingingo ya 4 y’ Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, rivuga, umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa akemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB yataye muri yombi umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ mu Karere ka Rubavu