Category: Uncategorized

  • Kiyovu iraje neza Abayovu itsinda Rayon 3-2, APR yo yatsinze umukino wa 2 #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wa kabiri ku makipe yombi, urangiye ari ibitego 3 bya Kiyovu kuri 2 bya Rayon Sports bituma amakipe yombi anganya amanota atatu kuko Rayon yatsinze umukino wa mbere mu gihe Kiyovu yari yawutsinzwe.

    Igitego cya mbere muri uyu mukino cyatsinzwe na Rayon Sports yabonewe igitego cya mbere na Manasse Mutatu wakibonye ku munota wa gatatu w’igice cya mbere cy’umukino.

    Kiyovu Sports yakinaga yataka cyane, yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 10 cyatsinzwe na Robert Saba.

    Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe anganya 1-1, abakinnyi bajya kuruhuka bumva inama z’abatoza babo.

    Ku munota wa 52 w’umukino, Kiyovu Sports byagaragaraga ko ishaka intsinzi muri uyu mukino, yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ghislain Armel.

    Gusa ibyishimo bya Kiyovu ntibyamaze umwanya munini kuko Rayon Sports yishyuye ku munota wa 70 ku gitego cyatsinzwe Idrissa Dagnogo.

    Umukino ubut umunota umwe ngo urangire, ku munota wa 90 Kiyovu Sports yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Ghislain Armel.

    Bigirimana Abedi wateye iyi penaliti yaboneye Kiyovu Sports igitego cy’agashinguracumu bituma iyi kipe inatahana amanita atatu.

    Ni na ko uyu mukino warangiye ukaba wabonetsemo ikarita y’umutuku yahawe Niyibizi Emmanuel bakunda kwita Kibungo wa Rayon Sports.

    Ku rundi ruhande mu mikino yo mu itsinda A, APR FC yatsindiye Muhanga FC 3-1 i Muhanga, ihita igira amanota atandatu kuko yari yatsinze n’umukino wa mbere 2-1 Gorilla FC.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Kiyovu-iraje-neza-Abayovu-itsinda-Rayon-3-2-APR-yo-yatsinze-umukino-wa-2

  • Rubavu: Umushinzacyaha n’umukozi wa MAJ bakurikiranyweho ruswa y’ibihumbi 500 Frw –

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru avuga ko bafunzwe kubera kwaka indonke hamwe n’uwayitanze mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ati “Bakurikiranweho icyaha cyo kwakira no gusaba ruswa. Bafunganywe n’undi ukurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo umukobwa we wari ufunzwe akurikiranweho cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe n’icyaha cy’ubuhemu adakurikiranwa. Bafungiwe kuri Station ya RIB iri ku Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

    Yakomeje aburira abaturage ko RIB itazihanganira abarya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikabangamira n’itangwa rya serivise inoze n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi nta muntu wari ukwiriye kuba akora imirimo ashinzwe kubera ko yahawe indonke.

    Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku buryo bwagenwe bahamagara kuri 166 cyangwa bakandikira kuri E-Menyesha mu gihe babonye cyangwa baketse ahantu hari gukorerwa icyaha, ndetse anashimira abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru.

    Ingingo ya 4 y’ Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, rivuga, umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa akemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB yataye muri yombi umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ mu Karere ka Rubavu

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu. Byitezwe ko iyi nama ishobora kuza gufatirwamo ingamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 no koroshya zimwe mu zari zisanzweho.

    Abagize guverinoma baherukaga guterana biga ku ngamba zo guhashya Covid-19, ku wa 14 Mata 2021, ari nabwo bafashe imyanzuro irimo kuba mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro.

    Inama y’Abaminisitiri iheruka kandi yibukije abaturage bose ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

    Imibare imaze iminsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu bice byo hirya no hino mu gihugu hari uturere turimo Karongi, Kirehe n’ahandi hamaze iminsi hagaragara ubwandu bwinshi bwa Coronavirus, mu gihe mu Mujyi wa Kigali imibare igenda igabanyuka.

    Minisante igaragaza ko kuva muri Werurwe 2020, ubwo umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaraga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 1,326,706 byagaragayemo abanduye 25,351.

    Ni mu gihe ku rundi ruhande abantu 23,523 bamaze gukira iki cyorezo, mu gihe abakirwaye ari 1,491 barimo umwe urembye. Abamaze guhitanwa na Coronavirus ni 337. Imibare y’abamaze gukingirwa ni 350,310.

    Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yiga ku ngingo zitandukanye

    Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Umunyamakuru Angel Mutabaruka arokotse impanuka ikomeye #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka ibaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, yabereye Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Ni impanuka y’ikamyo yari ipakiye amabuye yo kubakisha yagonze imodoka nto izwi nk’ivatiri yari itwaye n’uyu Munyamakuru Angel Mutabaruka.

    Uyu munyamakuru Angel Mutabaruka, yabwiye UKWEZI ko iyi kamyo yahurudutse igakubita iyi vatiri ku rubavu rw’iburyo aho yari anicaye ariko Imana igakinga akaboko.

    Imodoka ya Angel Mutabaruka yangiritse cyane ku gice cy’imbere aho iriya kamyo yayikubitse ariko akavamo ari mutaraga.

    Angel Mutabaruka avuga ko uretse kuba imodoka ye yangiritse cyane ariko we ntacyo yabaye ndetse ko atanakomeretse.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Angel-Mutabaruka-arokotse-impanuka-ikomeye

  • Rayon Sports y’abakinnyi 10 yatsinzwe na Kiyovu Sports, APR FC ikura amanota i Muhanga #rwanda #RwOT

    Rayon yabonye ikarita ituruka yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-2 mu mukino wa shampiyona waberaga kuri Stade Amahoro i Remera.

    Wari umukino wa kabiri wo mu itsinda B rya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021.

    Rayon Sports yatsinze Gasogi United mu mukino wa mbere w’iri itsinda, yari yasuye Kiyovu Sports yari yastinzwe na Rutsiro FC 2-1 mu mukino wa mbere. Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro.

    Kiyovu Sports yagiye kwakira iyi kipe idafite rutahizamu Babuwa Samson wahagaritswe kubera ikibazo cy’imyitwarire. Uyu rutahizamu mu mikino ibiri aheruka guhuramo na Rayon Sports yari yatsinzemo ibitego 2(yakinaga muri Sunrise FC)

    Iyi kipe ariko yari ifite kapiteni wayo, Kimenyi Yves wahoze akinira Rayon Sports umwaka ushize akaba ari wo mukino wa mbere yari agiye gukina ahanganye n’iyi kipe kuva yayivamo.

    Ntiyari ifite Eric Irambona na we wavuye muri Rayon Sports, arimo gukiruka imvune.

    Rayon Sports abakinnyi bayo bose bari bahari uretse Héritier Luvumbu baherutse kugura akaba ataratangira gukoreshwa.

    Rayon Sports yatangiye ishaka igitego ndetse iza no kubibona hakiri kare ku munota wa 4 kuri kufura yatewe na Manace Mutatu, ni nyuma y’ikosa yari amaze gukorerwa na Nyirinkindi Saleh inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

    Ku munota wa 5, Bigirimana Abedi aba yishyuriye Kiyovu ariko umupira yabonye ari mu rubuga rw’amahina awuterana igihunga ujya hanze.

    Kuva kuri uyu munota Kiyovu Sports yashyize igitutu gikomeye kuri Rayon Sports ishaka kwishyura iki gitego.

    Ku munota wa 10 Dusingizimana Gilbert yahinduye umupira imbere y’izamu maze Abedi awufunga mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports ashota mu izamu maze myugariro Clement aritambika awukuramo ariko usanga Saba Robert ahagaze wenyine umupira awohereza mu rushundura, yishyurira Kiyovu Sports.

    Ku munota wa 15 Saba Robert yongeye kubona andi mahirwe ari mu rubuga rw’amahina ariko awuteye unyura inyuma y’izamu.

    Ku munota wa 23, Gilbert yagerageje ishoti mu izamu rya Rayon Sports ariko umunyezamu Kwizera Olivier arawufata.

    Manace Mutatu ku munota wa 32 yahaye umupira Sugira Ernest inyuma gato y’urubuga rw’amahina aritakuma atera ishoti rikomeye ariko umupira ubwugarizi bwa Kiyovu Sports buwushyira muri koruneri.

    Ku munota wa 33, Armel Ghislain yacenze myugariro Clement amwinjirana mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu umupira uca hanze yaryo.

    Rayon Sports yasaga niyihariye umukino, ku munota wa 41, Sugira Ernest yacomekewe umupira arawushorera ashaka kwinjira mu rubuga rw’amahina ngo atere yagezemo ariko ahura n’umunyezamu Kimenyi Yves arawumutanga.

    Ku munota wa 45, Nyirinkindi Saleh yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Kwizera Olivier awukuramo ukubita myugariro Samuel uyoboka muri Koruneri itagize icyo itanga. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    Umutoza wa Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri akora impinduka hinjiramo Niyonkuru Sadjati havamo Muhire Kevin wagize ikibazo cy’imvune mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira aho yahise anatwarwa mu mbangukira gutabara(Ambulance).

    Kiyovu Sports nayo yagitangiye ikora impinduka havamo Saba Robert wari watsinze igitego hinjiramo Ngendahimana Eric.

    Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego isatira cyane, maze ku munota wa 52 Armel Ghislain yatsindiye igitego cya kabiri Kiyovu Sports ku mupira wari uhinduwe na Gilbert.

    Ku munota wa 55 Guy Bukasa yakoze impinduka za kabiri havamo Sekamana Maxime hinjiramo Jean Vital Aurega.

    Muri iki gice cya kabiri, umukino wagiye urangwa n’amakosa menshi cyane abakinnyi ba Rayon Sports bari ku gitutu cyo kwishyura aho kugeza ku munota 60 Amran na Aurega bari bamaze guhabwa ikarita y’umuhondo.

    Ku munota wa 62, Manace wari ugiye gutera koruneri yahise ayipasa Blaise atera ishoti rikomeye ariko umupira abakinnyi ba Kiyovu Sports bawohereza muri koruneri.

    Ku munota wa 68, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka havamo Amran hinjiramo Dagnogo. Ku munota 69 na Kiyovu Sports yakoze impinduka havamo Saleh hinjiramo Ishimwe Kevin.

    Izi mpinduka zafashije Rayon Sports kuko ku munota wa 70 Dagnogo umupira wa mbere yafashe yahise atsinda igitego, ni kuri kufura yari itewe na Manace Mutatu.

    Ku munota wa 78 myugariro wa Rayon Sports, Niyibizi Emmanuel yabonye ikarita ituruka nyuma y’ikosa yakoreye Ishimwe Kevin amabuza kwinjira mu rubuga rw’amahina kandi ari we wari umukinnyi wa nyuma.

    Kiyovu Sports yahawe kufura yatewe ikagarurwa n’urukuta.

    Ku munota wa 86 Kiyovu Sports yabonye igitego cya 3 gitsinzwe na Bigirimana Abedi kuri penaliti, ni nyuma y’uko Rugwiro Herve yakoreye ikosa Armel mu rubuga rw’amahina. Umukino warangiye ari 3-2.

    Undi mukino wo muri iri tsinda rya B wabaye, Gasogi United yanganyije na Rutsiro FC 0-0. Muri iri tsinda Rutsiro FC ifite 4, Rayon Sports na Kiyovu Sports zikagira 3, Gasogi United zikagira 1.

    Indi mikino yabaye ni iyo mutsinda A, Bugesera FC yatsindiwe na Gorilla FC i Remera kuri Stade Amahoro 3-1, ni mu gihe i Muhanga APR FC yahatsindiye AS Muhanga 3-1. Muri iri tsinda APR FC niyo ya mbere n’amanota 6, Gorilla 3, Bugesera FC na AS Muhanga zifite ubusa.

    Abakinnyi 11 impande zombi zitabaje

    Kiyovu Sports: Kimenyi Yves, Serumo Ali Omar, Mbonyingabo Regis, Habamahoro Vincent, Ngandu Omar, Mbogo Ally, Nyirinkindi Saleh, Bigirimana Abedi, Saba Robert, Armel Ghislain na Dusingizimana Gilbert

    Rayon Sports: Kwizera Olivier, Niyibizi Emmanuel, Ndizeye Samuel, Rugwiro Herve, Niyigena Clement, Nshimiyimana Amran, Muhire Kevin, Manace Mutatu, Sugira Ernest, Nishimwe Blaise na Sekamana Maxime

    Saba Robert yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere

    Kevin Muhire ntabwo yasoje umukino kuko yavunitse igice cya mbere kigiye kurangira

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanjemo

    Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-y-abakinnyi-10-yatsinzwe-na-kiyovu-sports-apr-fc-ikura-amanota-i-muhanga

  • Amafoto y'inkumi z'ikimero Kiza zaherekeje Tour du Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu u Rwanda rumaze kumenywaho, ni uburanga bw'abari n'abategarugori baruvukamo. Babaye ibirangirire n'ikimenyimenyi iyo hagize nk'umunyamahanga ubazwa icyo azi ku rw'imisozi igihumbi, ntiyabura kukubwira abakobwa beza Imana yarwihereye.

    Abanyarwandakazi bazwi ho uburanga karemano, atari bimwe byateye ubu byo kwihinduranya ugasanga umuntu afite ibice by'umubiri bigera iriya kandi atari byo yavukanye.

    Mu bikorwa binyuranye, ubu bwiza bugaragiwe n'ubwenge n'ubushobozi, bufasha izi nkumi mu kazi ka buri munsi. Iyo bigeze mu bikorwa mpuzamahanga nka Tour du Rwanda, bamwe muri bakobwa baritabazwa kuko baba bizeweho ubumenyi buzatuma imigendekere myiza yaryo iba nta makemwa.

    Muri iri rushanwa, ubasanga cyane mu bijyanye no kwamamaza ibikorwa, aho ibigo by'ubucuruzi biba byabiyambaje ku ikubitiro ngo rubanda bamenye ibyo bikora.

    Ni ko n'uyu mwaka bimeze, kuko hafi sosiyete zose ziri kwamamaza muri Tour du Rwanda uyu mwaka, zifite abakobwa beza bazifasha kumenyekanisha ibyo zikora.

    Abanyamakuru  bafotoye izi nkumi z'ikimero ziba zihagaze mu mpande z'umuhanda zamamaza ibikorwa bitandukanye by'abaterankunga b'iri rushanwa.

    Miss Naomi nishimwe nawe ari kugaragara muri tour du Rwanda

    Miss Kayirebwa Marie Paul wabaye Miss Popularity mu 2021 na Ishimwe Sonia wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu 2021

    Inkumi z'ikimero kiza ziri mu biryoshya Tour du Rwanda.

    src:igihe

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yinkumi-zikimero-kiza-zaherekeje-tour-du-rwanda/

  • IGICE CYA 2: Amateka y’Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza #rwanda #RwOT

    Igice cya mbere kibanze ku guhamagarwa kw’Intumwa Gitwaza n’uburyo yatangiye umurimo w’iyogezabutumwa ku myaka micye. Igice cya kabiri kikaba gikubiyemo ukuntu yatangiye umurimo Imana yamuhereye inkoni mu buryo bweruye mu gihugu cy’u Rwanda.

    Ubwo Gitwaza yageraga mu gihugu cy’u Rwanda hamwe n’abavandimwe be muri Kristo bari basangiye n’andi matorero na minisiteri z’ivugabutumwa zitandukanye inshingano y’iyogezabutumwa no kubaka abarinzi bashingiye kuri Kristo mu gihugu. Hagati y’umwaka wa 1995 na 1999, bahuje intego yo gushakira hamwe icy’ingenzi itorero n’igihugu bikeneye hamwe igihugu cyari kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Nyuma y’imyaka ine bagerageza guhuza amatorero anyuranye, mu guhuza intego yo gukorera hamwe muri Krisito byaje kugenda byumvikana maze kuwa 22/12/1999 bahurira hamwe muri Stade Amahoro mu masengesho akomeye yasojwe kuwa 02/01/2000 kuva ubwo bahita banatangira igikorwa cyo gukora amasuku mu mujyi, babaga bambaye imipira yanditseho ngo ‘Sukura umujyi, sukura umutima’.

    Kuva icyo gihe amasengesho mpuzamatorero atangira kujya abera kuri sitade Amahoro, uhagarariye iki gikorwa yari Umushumba Emmanuel Kolini wo mu itorero rya Angilikani, Umuyobozi yari Rev. Antoine Rutayisire nawe wo muri Angilikani akaba n’Umuyobozi muri Africa Evangelical Enterprise (AEE), n’abajyanama barimo Rev. Joel Sengoga, Rev. Rutunda Emmanuel na Apotre Dr Gitwaza ubwe.

    Yaje gutangiza n’ikindi gikorwa kitswe Afurika Haguruka Urabagirane cyamamaye cyane mu Rwanda nka ‘Afurika haguruka’. Cyatangiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani mu mwaka wa 2000. Ni igikorwa cyaje gishingiye ku buhanuzi bwakiriwe na Apotre Gitwaza bugira buti ‘Imana yibuka Afurika kandi irashaka ko ihaguruka igafata ubuyobozi buhambaye kandi bushingiye kuri Kristo’.

    Iki gikorwa kandi kikaba cyaragombaga gutangirizwa mu Rwanda nk’uko ubuhanuzi busobanurwa na Dr Gitwaza wabwakiye, bwari bwubatse mu ntego kandi y’Imana ni uko u Rwanda ruzaba intango y’ivuka rishya n’ihinduka rya Afurika. Iki gikorwa kuva mu 2000 kugera mu 2019 cyagiye kiba mu buryo bw’inama n’amahuriro yibanda ku cyageza Afurika ku intsinzi Imana iyifuriza.

    Kuri ubu Intumwa Dr Paul Muhirwa Gitwaza yashyingiranywe na Pasiteri Angelique bafitanye abana batatu Elisha, Luka na Dawidi.

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/IGICE-CYA-2-Amateka-y-Intumwa-Dr-Paul-Muhirwa-Gitwaza.html

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cardinal Kambanda –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, aribwo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cardinal Kambanda, gusa ntibyatangaje ibyo bombi baganiriyeho.

    Perezida Kagame yakiriye Antoine Cardinal Kambanda nyuma y’amezi arindwi Papa Francis amuhaye izi nshingano zo kuba Cardinal ndetse anashyirwa mu bagize Dicastère, aho ari mu bashinzwe by’umwihariko iyogezabutumwa ku Isi.

    Ubwo habaga Misa yo kwakira Cardinal Kambanda nyuma yo kwimikwa, Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu gufite Cardinal Kambanda nk’Umunyarwanda, nk’umwana w’u Rwanda wazamutse kuva abaye Umusaseridoti kugera ku rwego rwa Cardinal.

    Yakomeje agira ati “Iyo Umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi, kubera imirimo yakoze haba ku rwego mpuzamahanga twese turishima, icyizere yagiriwe n’agaciro yahawe ubwo natwe biba ibyacu, aba ari intore mu nshingano arimo, akaba n’intore mu gihugu cyacu ari na cyo cye.”

    Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko igihugu iyo gifite Cardinal biba ari iby’agaciro gakomeye kuko uretse kuba ari intangiriro y’inzira iganisha ku kugira Papa, binasobanuye ko Kiliziya yatangiye gukura kandi ifite umuntu uyihagarariye mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi.

    Perezida kagame yakiriye Cardinal Kambanda uherutse guhabwa inshingano zikomeye na Papa Francis

    Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Cardinal Kambanda bagirana ibiganiro

    Nyuma y’ibiganiro bafashe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Munyenyezi Béatrice yishe Abatutsi i Butare –

    Uyu mugore w’imyaka 51 yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021, ubwo yari yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangizayo igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo muri iki gihugu ubwo yahamwaga n’ibyaha byo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika.

    Ubwo yagezwaga mu Rwanda, yasanze hari dosiye y’ibyaha ashinjwa ndetse ahita ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, aza kwitaba Urukiko ku nshuro ya mbere ku wa 28 Mata ariko urubanza rurasubikwa ku bw’imbogamizi zagaragajwe n’abamwunganira mu mategeko.

    Akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Munyenyezi yongeye kwitaba urukiko yunganiwe na Me Buhuru Pierre Célestin ndetse na Me Gatera Gashabana. Kuri iyi nshuro hari hatahiwe Ubushinjacyaha kugira ngo busobanure impamvu bwazanye Munyenyezi imbere y’urukiko.

    Mu gihe Inteko Iburanisha yari ihaye ijambo Ubushinjacyaha, Me Buhuru yahise asaba avuga ko we n’umukiliya we bafite inzitizi zigera kuri eshatu zirimo uko yafashwe, uko yafunzwe n’ukuntu yashyikirijwe ubugenzacyaha, avuga ko hari amategeko atarubahirijwe.

    Uko yagejejwe mu Rwanda byakuruye impaka

    Me Buhuru yabanje gushimira Ubushinjacyaha n’inzego zifunze Munyenyezi mu gihe ataraburana kubera ko yaba abanyamategeko ndetse na Munyenyezi ubwe bahawe dosiye kugira ngo babashe kuyiga, bayisesengure noneho babashe kuburana.

    Yavuze ko dosiye bayihawe bakayisuzuma ariko ngo mu kuyitegura hari imbogamizi bahuye nazo zirimo kutamenya uko Munyenyezi yavanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akagezwa mu Rwanda.

    Me Buhuru yavuze ko uretse amashusho babonye kuri televiziyo agaragaza Munyenyezi agezwa mu Rwanda ariko ngo nta kindi babonye nk’impapuro zigaragaza impamvu yoherejwe mu Rwanda. Muri rusange yavuze ko batigeze babona impapuro zita muri yombi cyangwa izo kuzana mu Rwanda umukiliya wabo.

    Nyuma yo kugaragaza izo nzitizi, Ubushinjacyaha bwahise buhabwa umwanya buvuga ko Munyenyezi yazanywe mu Rwanda yoherejwe na Amerika mu buryo bwo kumwirukana (Deportation) noneho agejejwe mu Rwanda asanga hari dosiye ye bityo ahita afatwa na RIB.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko impamvu hatabayeho kumutumiza cyangwa kumwohereza inyandiko zimufata bitari ngombwa kuko hakoreshejwe uburyo buteganywa n’amategeko.

    Ubushinjacyaha kandi busobanura ko Amerika yazanye Munyenyezi imugeza ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ndetse hari n’inyandiko zatanzwe na Ambasade ya Amerika iri i Kigali.

    Abahagarariye Ubushinjacyaha bagaragaje ko Munyenyezi yari amaze igihe kinini ari muri Amerika kandi ashakishwa ndetse anafite na dosiye ye hano mu gihugu ku byaha akekwaho ko yakoreye hano mu gihugu.

    Akigera mu Rwanda, ubutabera bwo mu Rwanda bwari bumaze igihe kinini bumushakisha buhita bumufata agezwa mu Bugenzacyaha amenyeshwa ibyo aregwa, arabazwa, dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, ari nayo mpamvu bwamuzanye imbere y’urukiko asabirwa gufungwa by’agateganyo.

    Muri rusange ngo uko yafashwe, uko yashyikirijwe ubutabera kugeza iyi saha byose bikurikije amategeko.

    Abo ku ruhande rwa Munyenyezi bavuze ko ifatwa, izanwa n’ifungwa rya Munyenyezi ritarakurikije amategeko bityo bagasabira umukiliya wabo kurekurwa. Bakomeje kugaragaza ko batigeze babona mandat d’amener. Ku rundi ruhande ariko yaba Ubushinjacyaha ndetse n’Urukiko bagaragaje ko Mandat d’amener ihari ndetse yashyizwe muri system.

    Urukiko rwahise rwanzura ko hazafatwa umwanzuro kuri iyo nzitizi ruhita rukomeza iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rikomeza.

    Ubushinjacyaha bwateye utwatsi iby’uko ibyaha aregwa yabiburanishirijwe muri Amerika

    Uruhande rw’ubwunganizi bwa Munyenyezi, rwagaragarije urukiko ko umukiliya warwo hari ibyaha mu byo aregwa hano mu Rwanda kandi yarabiburaniye muri Amerika bityo adakwiye gukomeza kubikurikiranwaho.

    Icyaha cya Jenoside, icyaha cyo kuba Munyenyezi yarashinze za bariyeri zitandukanye, icyo kuba yaragiye avangura abahutu n’abatutsi akoresheje indangamuntu abo asanze ari Abatutsi akabaha interahamwe ngo zibice, icyo gufata ku ngufu n’ubufatanyacyaha mu gufata ku ngufu ndetse n’icyo gushishikariza abahutu kwica Abatutsi.

    Me Buhuru yavuze ko ngo ibyo byaha byose yabiburanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse arabihanirwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse ngo iyo myaka 10 arayifungwa arayirangiza noneho ngo amaze kuyirangiza nibwo Amerika yamwohereje mu Rwanda imwirukanye.

    Me Buhuru yifashishije amasezerano mpuzamahanga avuga ko nta muntu ushobora gukurikiranwa hashingiwe ku cyaha yagizweho umwere.

    Ubushinjacyaha bwavuze kuri iyi nzitizi buvuga ko ibyaha Munyenyezi yahaniwe muri Amerika ari ukubeshya atari ibyaha bya Jenoside.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko icyaha Munyenyezi yahaniwe ari ikijyanye n’amakuru y’ibinyoma yatanze kugira ngo abone ubwenegihugu. Ni ukuvuga ko atigeze ahanirwa ibyaha bya Jenoside.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birindwi ndetse bimwe mu byavuzwe n’uruhande rw’abamwunganira buvuga ko yabihaniwe bitari muri ibyo birindwi akurikiranyweho. Bivuze ko ibyaha akurikiranyweho ntabwo ari ibyaha yahaniwe, ni ibyaha yakoreye mu Rwanda mu 1994 ari nabyo bigize dosiye ye.

    Havuzwe uko Munyenyezi yashinze za bariyeri akanazikoraho

    Nyuma y’igihe kirekire haburanwa ku nzitizi zagaragajwe n’abunganira Munyenyezi, Inteko Iburanisha yaje gutanga umwanya ku Bushinjacyaha ngo buvuge impamvu bwazanye Munyenyezi imbere y’urukiko ndetse n’impamvu bumusabira gufungwa by’agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwabanje gusubiramo ibyaha byose Munyenyezi akurikiranyweho uko ari birindwi ndetse n’uko yagiye abikora. Bwavuze ko ibyaha byose Munyenyezi yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

    Bwavuze ko hari Umubikira Munyenyezi ubwe yicishije imbunda nto nyuma yo kumuha Interahamwe ngo zimusambanye.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje amazina y’abantu batandukanye Munyenyezi yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka Interahamwe ngo zibice.

    Umushinjacyaha yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho kuba yarakoze ibyo byaha.

    Mu kugaragaza impamvu zikomeye zituma Ubushinjacyaha bukeka ko Munyenyezi yakoze ibyo byaha byose uko ari birindwi, Ubushinjacyaha bwavuze ko bwifuje kugaragaza amazina y’abatangabuhamya mu rwego rwo kubarindira umutekano.

    Mu batangabuhamya babajijwe hari uwavuze ko mu gihe cya Jenoside, hari bariyeri yo ku Mukoni yashyizweho na Munyenyezi noneho batangira gusuzuma ibyangombwa by’abayinyuragaho bose.

    Noneho ngo hari nk’Umubikira wayinyuzeho maze Munyenyezi aramubwira ngo wowe ndakuzi windushya. Ako kanya ngo hahise baza imodoka ya Pauline Nyiramasuhuko noneho bayitwaramo uwo mubikira ajya kwicwa nyuma yo gusambanywa n’Interahamwe.

    Iyo bariyeri ngo Munyenyezi yashinze ku Mukoni yari ari kumwe n’izindi nterahamwe bafatanyaga kugenda bagenzura ibyangombwa by’abayinyuragaho bose. Hagarutswe kandi ku ijambo Munyenyezi yavugiye mu nama yabereye ku Irango avuga ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi uwo mwanzi ari “Umututsi” ndetse ngo abwira abayitabiriye ko bagomba kuba bazi ko ntawe ukubura umwanda awerekeza mu nzu.

    Mu Rukiko havuzwe bariyeri nyinshi zashyizwe muri Butare, ari nazo Munyenyezi yajyaga gufataho ababaga bashyizwe ku ruhande bivugwa ko ari Abatutsi noneho akabajyana bakajya kwicwa. Ikindi kandi umutangabuhamya yavuze ngo ni uko yabonaga Munyenyezi agemuriye ibyo kurya Interahamwe zabaga ziriwe kuri izo bariyeri.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya wavuze ko yiboneye n’amaso abishwe n’Interahamwe ku mabwiriza yabaga yatanzwe na Munyenyezi.

    Hari undi mutangabuhamya wavuze ko ku irembo ryo kwa Munyenyezi ahitwa mu ihuriro hashyizwe bariyeri ishyirwaho Interahamwe zifite ubuhiri n’udufuni maze zikajya zica Abatutsi banyuraga kuri izo bariyeri.

    Icyo gihe Munyenyezi ngo yabaga muri hoteli Ihuriro yari iri hafi y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko (Munyenyezi ni umukazana wa Nyiramasuhuko).

    Ubushinjacyaha bwasoje busaba Urukiko gutegeka ko Munyenyezi afungwa mu gihe Ubushinjacyaha bukinonosora dosiye ngo iburanishwe mu mizi.

    Ikindi Ubushinjacyaha buheraho busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo ni uko ibi byaha byose hari ibimenyetso by’uko yabikoze kandi byose akurikiranyweho bikaba bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.

    Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yagejejwe imbere y’urukiko

    Munyenyezi yahakanye ibyo aregwa, urukiko rumubaza icyo apfa n’abatangabuhamya bamushinja

    Uyu mugore yabajijwe niba ibyaha byose uko ari birindwi abyemera cyangwa atabyemera ahita asubiza ko byose atabyemera.

    Yasobanuye ko ibyaha byose bamurega abihakana kuko ngo abantu bose ashinjwa batari bamuzi kuko yageze i Butare ari mushya cyane ko yavukiye muri Perefegitura ya Byumba ndetse akaba yarize i Byumba, Kigali na Gitarama ku buryo i Butare aho yashakiye atari ahazi neza ndetse ngo n’abantu baho atari abazi mu gihe cya Jenoside.

    Yavuze ko mu 1994 aribwo bagiye kuba muri Hotel Ihuriro i Butare ndetse ngo icyo gihe bavuga ko yashinze bariyeri yari atwite abana b’impanga ku buryo atabashaga kugenda ngo ajye kuri izo bariyeri zasobanuwe n’Ubushinjacyaha.

    Yavuze ko abantu bose bamurega nta n’umwe umuzi kuko yagiye i Butare ari mushya ndetse ngo icyo gihe ntabwo yari umuyobozi cyangwa ngo abe afite irindi jambo ryatuma ashinga izo Barrière cyangwa ngo atange amabwiriza yo kwicwa Abatutsi.

    Munyenyezi yabwiye Urukiko ko ibyo bamurega byose ari ibihimbano ariyo mpamvu asaba kugirwa umwere akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

    Urukiko rwamubajije impamvu abo batangabuhamya bose bamushinja ibyo bintu byose.

    Umucamanza ati “Urakeka ari iyihe mpamvu ituma aba batangabuhamya bose bagaragajwe n’Urukiko bagushinja ibyo bintu kandi wowe ukaba uvuga ko wari mushya i Butare.”

    Munyenyezi mu gusubiza yagize ati “Ntabwo nzi impamvu, sinzi niba ari ukubera mabukwe n’umugabo wanjye. Ntabwo abo banshinja banzi nanjye simbazi.”

    Munyenyezi yakomeje gutsimbarara ku ngingo y’uko mu gihe cya Jenoside yari mushya i Butare, ko abo bantu bamushinja batari bamuzi ndetse nawe atari abazi.

    Yavuze kuri bariyeri yari iri imbere ya Hotel Ihuriro ko n’ubwo yari ihari atigeze ayikoraho ndetse yibaza impamvu abantu bavuga ko bagiye bamubona ari kuri bariyeri yambaye imyenda ya gisirikare.

    Munyenyezi yavuze kandi ko afite ibibazo by’ubuzima anasaba Urukiko gutegeka ko arekurwa.

    Me Gashabana wunganira Munyenyezi yagarutse ku batangabuhamya avuga ko ibyo bavuze bidakwiye guhabwa agaciro kuko batari bazi Munyenyezi.

    Me Gashabana yavuze ko basanga nta mpamvu zikomeye zatuma umukiliya wabo akekwaho ibyaha aregwa bityo Urukiko rugomba guhita rutegeka ko arekurwa agakurikiranwa adafunze.

    Me Buhuru nawe yasabye ko umukiliya wabo arekurwa wenda Urukiko rukagira ibyo rumutegeka ariko akarekurwa by’agateganyo.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga ku kwiregura kwa Munyenyezi busobanura ko uwo bukurikiranye yakoze ibyo byaha ndetse ku bijyanye n’abatangabuhamya bushimangira ko iperereza rigikomeje hashobora kuzaboneka n’abandi.

    Umushinjacyaha yavuze ko yaba Ubugenzacya cyangwa Ubushinjacyaha bakiri mu iperereza aho ibimenyetso bishinja n’ibishinjura bizagaragazwa mu iburanisha mu mizi bikagaragaza uko Munyenyezi alias Kamanda yakoze ibi byaha.

    Ubushinjacyaha bwongeye nanone gushimangira ubusabe bwabwo bw’uko uwo bukurikiranye yaba afunze by’agateganyo bugakomeza gukora iperereza no gushaka ibindi bimenyetso ku byaha Munyenyezi akurikiranyweho.

    Inteko Iburanisha yamaze kumva impande zombi itangaza ko hagiye gusesengurwa ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rw’uregwa bityo umwanzuro w’urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ukazasomwa ku wa 10 Gicurasi 2021 i saa Cyenda.

    Munyenyezi yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside aburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro

    Aha Munyenyezi yasohokaga mu Rukiko amaze kuburana

    Nyuma yo kuburana yasubijwe kuri sitasiyo ya RIB

  • Kigali: Polisi yerekanye abantu icyenda bakekwaho ubujura no kugura ibyibano –

    Bane muri abo bari barakoze itsinda mu gihe abandi bakekwaho kugura ibyibwaga. Mu bikoresho byibwe harimo mudasobwa, telefone na televiziyo.

    Aba bagabo uko ari icyenda bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Gicurasi 2021.

    Umwe muri aba bafashwe usanzwe ukomoka mu Karere ka Rullindo, yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze umwaka bari muri ubu bujura.

    Yavuze ko kugira ngo bagere kuri uwo mugambi, bakoranaga n’umumotari ubafasha kugeza ibyo bikoresho ku muguzi.

    Mu gusobanura uko bakoraga ubu bujura yagize ati “Hari aho twagendaga tugasanga amadirishya afunguye kandi n’aho tudasanze hakinguye tukahakingura dukoresheje icyuma.”

    Yavuze ko yicuza ibyaha yakoze ndetse ko atakongera gukora ibinyuranye n’amategeko, agasaba abantu bagikora ibyo byaha kubireka.

    Ukekwa kuba yari inyuma yabyo akagura ibyibwaga, yavuze ko yari asanzwe akora akazi ko gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye mu gihe byagize ikibazo.

    Yavuze ko yahamagawe n’umumotari amubwira ko hari umuntu wahombye akabari bityo ko hari televiziyo zigurishwa. Yavuze ko nyuma yagiyeyo arazigura ariko ntiyahabwa inyemezabwishyu kuko zari zigikorwa zitaraboneka ari nayo makosa avuga ko yaguyemo.

    Ati “Ikibazo cyabayemo ari naryo kosa naguyemo ntabwo nigeze njya kwaka inyemezabwishyu, ikindi yari yambwiye ko inyemezabwishyu nta zihari amaze igihe azikoresha ngendera kuri icyo cyizere ndagura.”

    Yavuze ko atazongera kugwa mu makosa yo kugura ikintu atatse inyemeza bwishyu.

    Kamali Patrick atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, wari wibwe televiziyo na mudasobwa, yavuze ko umunsi yibwa yabyutse agasanga inzu irangaye.

    Yashimiye Polisi uburyo yakoranye ubunyamwuga mu kugaruza bimwe mu byibwe ndetse no guta muri yombi ababikoze.

    Ati “Ni ibyishimo kandi ndashimira Polisi ubushobozi n’ingufu mu gufata aba bajura ndumva rwose ntacyo batakoze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi itazahwema guta muri yombi abiba iby’abandi.

    Ati” Iyo abaturage batanze amakuru turayakurikirana, byumvikane y’uko utafashwe uyu munsi ejo azafatwa, icyo tuba dukeneye ni amakuru. N’uwateganyaga kwiba iri joro ahari bwibe haramenyekana n’ abajura bafite gahunda yo kwiba babireka kuko nta kiza kirimo.”

    Aba nibaramuka bahamijwe ibi byaha bazafungwa igihe kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri n’imirimo rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Aba bantu uko ari icyenda bakekwaho ubujura no kugura ibyibwe