Category: Uncategorized

  • Hello world! #rwanda #RwOT

    Welcome to WordPress. This is your first post. Edit or delete it, then start writing!

    Source : https://nibyiza.com/2021/05/05/hello-world/

  • Musanze: Inkuba yakubise abantu icumi umwe ahita apfa –

    Mu mvura yaguye ku gicamunsi nibwo inkuba yakubise abantu 10 bakoraga muri Kompanyi yitwa Design company group Ltd yubaka Bubakaga ikigo Ellen Degeneres Campus mu Mudugudu wa Rugi Akagari ka Kampanga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

    Umuntu umwe witwa Gahizi Jules w’imyaka 25 yahise yitaba Imana abandi 9 barakomereka, baranahungabana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi, Twagirimana Innocent yemeje aya makuru, avuga ko usibye umwe yahitanye abandi bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri, ndetse abenshi bamaze gusezererwa.

    Yagize ati ” Nibyo inkuba yabakubise umwe yapfuye ageze kwa muganga, abandi bari bakomeretse, ubu bamwe basezerewe ku buryo hasigayemo babiri gusa bahungabanye kandi nabo biraza kugenda neza basezererwe”.

    Mu cyumweru gishize nibwo undi muntu wo mu Murenge wa Busogo yakubiswe n’inkuba iramuhitana.

    Mu bihe by’imvura abaturage basabwa kwitwararika birinda kugama munsi y’igiti kiri cyonyine, kwirinda kugama ahantu hari iminara ya telefoni rusange, ku misozi hejuru, kuko ibyo byose byagira uruhare mu gukubitwa n’inkuba.

    Basabwa kandi kwirinda gukorakora no gutwara ibintu bizwiho gutwara umuriro vuba, ni ukuvuga ibyuma binyuranye nk’amakanya, umutaka, ferabeto, n’ibindi mu gihe ibyo byuma bisumba umutwe w’ubitwaye.

    Abaturage basabwa kwitwararika ibintu byose bishobora gutuma bakubitwa n’inkuba

  • Umufaransa yegukanye agace ka Kigali – Musanze, umunyarwanda aba uwa 3 #rwanda #RwOT

    Ferron Valentin, umufaransa ukinira ikipe ya Total Direct Energe ni we wegukanye agace ka 4 ka Tour du Rwanda 2021, aho umunyarwanda ukinira Benediction Ignite, Banizabayo Eric yaje ku mwanya wa 3.

    Uyu munsi hakinwaga agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, ni ku nshuro ya gatatu ririmo kuba kuva rigiye ku rwego rwa 2.1, abasiganwa bahagurukiye Kimironko berekeza Musanze aho basoreje imbere y’isoko, bakoze ibilometero 123,9.

    Bamaze kugenda ibilometero 38, abakinnyi icyenda bari bamaze kujya imbere basize igikundi +3’20’. Bari barimo Uhiriwe Byiza Renus ariko bamusigiye ku kilometero cya 39.

    Bageze mu Karere ka Rulindo. Abakinnyi umunani bari imbere bari basize igikundi ho 3’50”.

    Ku kilometero cya 70, abakinnyi 8 bari bamaze gusiga igikundi iminota 4 n’amasegonda40.

    Ikinyuranyo cyakomeje kwiyongera aho bageze ku bilometero 92 ikinyuranyo cyari cyigeze ku minota itandatu n’amasegonda 20 hagati yabo n’igikundi.

    Nsengimana Jean Bosco ku bilometero 106 we na Lennet Teugels bafashe batanu bari imbere bayoboye aho basigaga igikundi iminota igera muri 6.

    Habura ibilomtero 8, igikundi cyari gitangiye kongera umuvuduko, ikinyuranyo cyari gisigayemo ni iminota ibiri n’amasegonda 45.

    Ku kilometero cya nyuma, Manizabayo Eric yakurikiye Rolland na Ferron bari bamaze gucomoka.

    Aka gace kaje kwegukanwa n’umufaransa Feron Valentin ukinira Total Direct Energe akoresheje amasaha 3 iminota 13 n’amasegonda 47, yakurikiwe n’umufaransa mugenzi we Pierre Rolland ukinira B&B Hotel Pro KTM, Manizabayo Eric 'Karadiyo’ aho bamusize amasegonda 4.

    Nsengimana Jean Bosco wa Team Rwanda yaje ku mwanya 7 aho bamusize amasegonda 46, Byukusenge Patrick ku mwanya wa 23 asizwe umunota n’amasegonda 40, Hakizimana Seth yasizwe umunota n’a’asegonda 46.

    Ku rutonde rusange, umunya-Colombia, Sanchez Brayan ni we wagumanye umwenda w’umuhondo aho amaze gukoresha amasaha 13, iminota 20 n’amasegonda 18. Umunyarwanda waje hafi ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa 28 aho arushwa iminota 5 n’amasegonda 53.

    Amanota y’umusozi wa mbere yegukanywe na Nsengimana Jean Bosco, ni ayo mu Cyanya cy’Inganda. Amanota y’agasozi ka kabiri yegukanywe na Goytom Sultan, Manizabayo Eric yegukana ay’umusozi wakurikiyeho.

    Amanota ya SPRINT ya mbere yegukanywe na Lennert Teugels, amanota ya Sprint ya kabiri ni yongeye nayo arayegukana.

    Agace k’uyu munsi

    Urutonde rusange

    Ferron Valentin yegukanye agace ka kane

    Isiganwa ry’uyu munsi abanyarwanda bagerageje kwitwara neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-yegukanye-agace-ka-kigali-musanze-umunyarwanda-aba-uwa-3

  • Tour du Rwanda 2021: Umunyarwanda akoze amateka aza hafi cyane #rwanda #RwOT

    Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda 2021 , mu gace ka Kigali-Musanze , kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi , Umunyarwanda akoze amateka aza hafi kuko Manizabayo Eric aje ku mwanya wa gatatu aba Umunyarwanda uje mu myanya 10 ya mbere kuva iri rushanwa ry'uyu mwaka ryatangira.

    Aka gace ka Musanze-Kigali, kegukanywe n'Umufaransa Valentin Ferron waje akurikirwa na Pierre Rolland.

    Ku mwanya wa gatatu, haje hakurikira Umunyarwanda Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite ahita aba Umunyarwanda uje hafi kuva iri rushanwa rya 2021 ryatangira.

    Inkuru irambuye ni mukanya…..

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/05/tour-du-rwanda-2021-umunyarwanda-akoze-amateka-aza-hafi-cyane/

  • Dore umusore watwaye umutima Noella ukina film muri Papa Sava banatangaje itariki y’ubukwe #rwanda #RwOT

    Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi ku izina rya Fofo muri FILIME y’uruhererekane yitwa Papa Sava , yatangaje ko ari mu myiteguro yo kurushinga n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania uzwi ku izina rya Paterne HP Mr Ok bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

    Ibi Fofo yabitangaje nyuma yaho amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n’umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.

    Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv tangaje ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.

    Yagize ati”Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n’akazi kenshi nakoreye muri Tanzania.”

    Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw’umubano.

    Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n’ubukwe.kandi ko ubukwe bwabo butazarenga umwaka uzataha , ndetse amahirwe menshi agana na 80% bazaba muri America.

    Umusore watwaye umutima wa Fofo wo muri Papa Sava

    Source : https://imirasire.com/?Dore-umusore-watwaye-umutima-Noella-ukina-film-muri-Papa-Sava-banatangaje

  • Kayonza: Umugore w’imyaka 29 yasigiye umugabo ibaruwa irimo amagambo akomeye mbere yo kwiyahura –

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2021 mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Gahini Ruremire Augustin, yabwiye IGIHE ko amakuru yo kwiyahura k’uyu mugore yamenyekanye mu ijoro ubwo byavugwaga n’umugabo we.

    Yagize ati “ Ni umugore ufite imyaka 29 ahagana saa Moya nibwo yasanzwe mu nzu iwe yimanitse mu mugozi, yabonywe n’umugabo we ubwo yari atashye, gusa uwo mugore birakekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yari amaze iminsi yivuriza i Ndera ”

    Uyu muyobozi yavuze ko mu makuru bakuye mu baturage avuga ko uyu mugore yasize yandikiye umugabo we urwandiko amusaba ko akomeza kwihangana ku bw’agahinda amusigiye, ngo yamubwiye ko yiyahuye “ku bwo kurambirwa guhora arwaye adakira” agasanga ari ugukomeza kumugora kandi atazakira.

    Kuri ubu umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.

    Yasize umugabo n’umwana umwe w’umukobwa wari ukiri muto, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi bahise batwara ibaruwa yasize yandikiye umugabo we ndetse banatangira iperereza.


  • Abaganga ba King Faisal bahaye ubuvuzi bwisumbuye abarokotse Jenoside batishoboye –

    Iyi gahunda yakozwe ku bufatanye n’Umuryango AVEGA Agahozo uharanira inyungu z’abapfazi, ikigega gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB ndetse n’Intara y’Uburengerazuba.

    Ni igikorwa cyamaze iminsi itatu kuva tariki 29 Mata kugeza iya Mbere Gicurasi, aho aba baganga b’inzobere bavuye mu bitaro basanzwe bakoreramo bakajya i Rwamagana kuvura abarwayi barenga 600 bari bafite uburwayi bukomeye.

    Umwe mu barwayi baganiriye na IGIHE akaba n’umugenerwabikorwa wa AVEGA, Gashayija Charles, ufite imyaka 66 wari ufite ikibyimba amaranye igihe kinini yavuze ko yishimiye cyane ubuvuzi yahawe.

    Ati “Nari mfite uburwayi maranye imyaka igera kuri 30. Naje nje kwisuzumisha ku bitaro bya Rwamagana, bambwira ko hari abaganga bari buze baturutse ku bitaro bya Faisal, none ubu barambaze ndumva meze neza, ndumva nza gukira […] Nari nziko ko rwose ntazavurwa ngo nkire, ariko ubu mfite icyizere.”

    Inzobere mu kuvura indwara z’abana wari uhagarariye Umuyobozi wa King Faisal, Dr Ngambe Tharcisse, yavuze ko ibi bitaro byafashe umwanzuro wo gusanga abarwayi aho bari, kubera ko abenshi bajya kuhagera bigoranye, banyuze mu bitaro byinshi, rimwe na rimwe bakahagera barembye cyane cyangwa uburwayi bwarakomeye.

    Avuga impamvu bakoze iki gikorwa mu gihe cyo kwibuka yagize ati “Mu gihe cyo kwibuka mbere ya Covid-19 twajyaga dusura inzibutso, tugasura abacitse ku icumu ariko ubu kubera ko Kwibuka bitakiri nka mbere kubera Coronavirus […] twaravuze tuti rero kwibuka kwiza ni ukugenda tukongerera icyizere cy’ubuzima abatishoboye, tubasanga aho bari, tubasuzuma tunabavurira aho bari.”

    Ukuriye abaganga bibumbiye mu muryango w’abaganga b’abakorerabushake, MVO, Dr Byiringiro Jean Paul, akaba inzobere mu kuvura indwara z’abagore n’abakobwa muri King Faisal, yavuze ko gusanga abaturage aho bari bakababaha ubuvuzi bwisumbuye ari igikorwa uyu muryango wiyemeje, ndetse ubu ari inshuro ya kabiri nyuma yo guha ubuvuzi abo mu bitaro bya Nyamata.

    Yakomeje agira ati “Iki ni igikorwa gikomeza uyu muryango ukora, tuzajya no mu bindi bice by’igihugu, uko abanyamuryango bazagenda biyongera tuzageraho tujye twigabanya no mu matsinda, bamwe bajye mu gace kamwe abandi bajye mu kandi kugira ngo abanyarwanda bose babashe kugera kuri bwa buvuzi bwisumbuye.”

    Uwari uhagarariye AVEGA akaba yungirije umuyobozi mukuru wayo, Mujawayezu Saveline, yavuze ko yishimiye cyane ubu buvuzi aba baganga bahaye abanyamuryango ba AVEGA.

    Ati “Aba baganga bahamaze iminsi itatu bita ku bibazo by’abanyamuryango n’abacitse ku icumu muri rusange […] mu minsi itatu twamaramye, abapfakazi bacu, abacitse ku icumu benshi bagiye banezerewe bishimye.”

    Iki gikorwa cy’indashyikirwa abaganga ba King Faisal n’abibumbiye mu muryango MVO bakoze cyishimiwe na benshi harimo abavuwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye baharanira inyungu z’abaturage.

    Ni igikorwa cyashojwe no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hashyirwa indabo ku mva zishyinguyemo imibiri yabo ku rwibutso rwa Rwamagana.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kinga Faisal , Prof. Miliard Derbew, ari kumwe n’abandi baganga bavura umurwayi mu bitaro bya Rwamagana

    Mujawamariya Saverine wari uhagararariye Umuyobozi Mukuru wa AVEGA yavuze ko bishimiye iki gikorwa bakorewe

    Ni igikorwa cyasojwe no kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso bya Rwamagana

    Abaganga n’abanyamuryango ba AVEGA bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abaganga bibumbiye mu muryango udaharanira inyungu MVO biyemeje gutanga ubuvuzi bwisumbuye hirya no hino mu Rwanda

    Abanyamuryango ba AVEGA bari mu bahawe ubuvuzi bwisumbuye

    Abarenga 600 nibo bavuwe n’abaganga ba King Faisal n’abibumbiye mu muryango MVO mu minsi itatu gusa

    Abavuriwe mu bitaro bya Rwamagana bari bavuye mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba

  • Abarimu bagiye gushyirirwaho isoko rizabafasha guhindura imibereho –

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’Ibanze mu Rwanda REB, Dr Nelson Mbarushimana, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko hagiye gushyirwaho isoko rizorohereza abarimu mu mibereho yabo ya buri munsi bityo nabo bakarushaho no gutanga umusaruro.

    Yagize ati “Ni ibintu turi gutegura kandi niteguye kubishyiramo imbaraga, kugira ngo byibura abarimu nk’uko nabivuze ko aribo bangombwa bigende neza. Icyo gitekerezo nasanze gihari ariko ni ugukoresha uko dushoboye kugira ngo bishyirwe mu bikorwa vuba bishoboka no kuganira n’inzego zirimo na Minisiteri n’izindi zidufasha gushyira mu bikorwa gahunda y’uburezi kugira ngo byihutishwe.”

    Yavuze ko hakenewe mwarimu ufite ubuzima bwiza kugira ngo n’umusaruro akeneweho urusheho kwiyongera.

    Ati “Twifuza ko twagira umwarimu wigisha akunze umwuga we anawuratira n’abandi. Umuntu wese iyo utumye akora yishimye akora neza. Kuba babona iri guriro, inzu n’inguzanyo zabafasha kwiteza imbere nzabishyiramo imbaraga cyane ko hano dufite n’ishami rishinzwe abarimu. Urumva tugomba gukora ubuvugizi kugira ngo icyo kintu gikorwe kandi tuzabyitaho.”

    Dr Mbarushimana yashimangiye ko bifuza ko byashyirwamo imbaraga ndetse bikanihutishwa ku buryo bitarenze mu 2024 bizaba byaratanze umusaruro n’impinduka zigaragara.

    Ku ruhande rw’abarimu mu bice bitandukanye bavuga ko bashyiriweho isoko ryabo nk’uko babibona nko ku basirikare n’abapolisi byaborohereza imibereho ndetse bikanabatera imbaraga no kurushaho gutanga umusaruro.

    Banyanga Evariste yigisha mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba amaze imyaka 24 mu mwuga, yabwiye IGIHE ko urebye ubuzima mwarimu abayemo isoko ryhariye ryakemura byinshi.

    Ati “Mpereye ku byo mbona ku yandi masoko nk’ay’abapolisi byatuma tubaho mu buzima bwiza. Umushahara rero ntiwafatikaga kandi icyo kintu kije twacyakira neza kandi cyaba ari igisubizo kuri njye. Byatuma tubasha no kwizigamira ku buryo bworoshye. Ni ibintu twifuza cyane ahubwo iyaba na none byari bitangiye. ”

    Undi mwarimu wagize icyo avuga kuri iyi gahunda yigisha mu Karare ka Nyaruguru abimazemo imyaka umunani, Majyambere Alexis, yavuze ko kuri we biramutse bishyizwe mu bikorwa byafasha umwarimu gutanga umusaruro kuko ataba acyicira isazi mu maso ariko agasanga mu gushyirwaho bikwiye ko hazagenderwa ku mushahara fatizo wa mwarimu.

    Ati “Iyo urebye ibiciro ku isoko no ku mushahara wa mwarimu, wabona mwarimu yarahazahariye. Icyo byamufasha byo ni byinshi ariko mu gihe iyo gahunda yaza igendeye ku mushahara wa mwarimu, naho ishobora kuza yitwa iryo zina ariko wareba ibiciro ku isoko ugasanga n’ubundi ntacyo bimumariye. Icyiza ni uko yaza igendeye ku mushahara fatizo wa mwarimu.”

    Umwarimu wigisha mu kigo cy’amashuri giherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda amaze imyaka itanu akora uwo murimo, Manariyo Bernard, yavuze ko gushyiraho isoko ry’abarimu byagabanya amadeni mwarimu afata ya hato na hato mu gihe ategereje ko ahembwa, bikagabanya guhendwa ku isoko ndetse bikagabanya ko abantu bahura n’ubuzima butari bwiza kandi byitwa ko bari mu kazi.

    Kugeza ubu mu Rwanda umwarimu wigisha mu mashuri yisumbuye afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ahembwa 160000 Frw, ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza ahembwa 125000 Frw naho uwigisha mu mashuri abanza ahabwa 53 000 Frw ariko ashobora kongezwa bitewe n’igihe amaze mu mwuga.

    Abarimu bo mu bice bitandukanuye bavuga ko gahunda y’isko ryabo ishyizwemo imbaraga igatangizwa vuba byatanga umusaruro

  • Dore ibintu 3 Imana yitaho cyane ku umuntu kurusha ibindi byose #rwanda #RwOT

    Imana yitaye cyane ku burinzi bw’ ibintu bitatu bigize umuntu. Birakwiye ko mu mibereho yacu ya buri munsi buri cyose muri byo tugenzura niba gikoreshwa neza, cyane cyane mu guhesha Imana icyubahiro. Dr. Silas na Mama Joyce bakoze ikiganiro ku mikoranire y’ umutima, n’ ubwenge, n’ umubiri. Imana iri kudusezeranya uburinzi bwa buri kimwe muri ibyo bitatu.

    Dr. Silas Kanyabigega na Madame we Venantie bakoze ikiganiro ku burinzi Imana ikorera ibigize umuntu. Ni icy’ ingenzi cyane kuko buri cyose muri ibi bivuzwe ari ingenzi ku muntu uwo ari we wese, bifashishije Ijambo ry’Imana riboneka muri 1 Abatesalonike 5:23-24. Dr. Silas yakomeje avuga ko aya magambo yo muri Bibliya yanditse neza cyane ariko ko yumvikana mu buryo bw’ Umwuka, ari narwo rurimi rwa Bibliya.

    Asobanura ko buriya icyari kigenderewe ari uko Imana yashakaga kumvikanisha ko abantu bakeneye uburinzi bwuzuye, bukorerwa umutima, bugakorerwa ubwonko (ubwenge), bugakorerwa n’umubiri. Uburinzi bufatiye kuri ibi bintu uko ari 3 buba bwuzuye, bityo umuntu aba atekanye mu mpande zose zimugize.

    Dr. Silas yinjiye mu mikoranire y’ ibyo bitatu byose bigize umuntu. Bibliya ivuga neza umutima icyo ari cyo. Imigani 4:23. Yagize icyo avuga ku mikoranire y’ibi bintu bigize umuntu uko ari bitatu. Yavuze ko umutima ari wo ubitse iby’ ubumuntu byose bya nyirabyo. Akomeza asobanura ko umutima ari wo ubitse byose birebana n’ uwo muntu: urukundo, urwango, ibyifuzo, mbese gahunda z’ ubuzima z’ uwo muntu.

    Dore uko bikorana: umutima w’ umuntu uha itangazo ubwonko rirebana n’uko wifuza ikintu cyangwa ibintu byakorwa. Noneho ubwonko (twagereranya na Mudasobwa) bugategeka urugingo cyangwa ingingo gushyira mu bikorwa icyifuzo gitanzwe n’ umutima, noneho urugingo rugakora icyo rubwiwe n’ ubwonko. Bityo rero uko ari bitatu byose biba byuzuzanyije.

    Icyitonderwa: habaho igihe Itangazo (communication) umutima uhaye ubwonko ritubahirizwa bitewe n’ uko imikoranire hagati y’ umutima n’ ubwonko itakimeze neza, ari nacyo gihe tuvuga ko umuntu yasaze, cyangwa afite icyo abuze.

    Twanzuye rero tuvuga ko abavugabutumwa bakwiye kwigisha neza Ijambo ry’ Imana kuko ibigiye mu mutima w’ umuntu ari nabyo uwo mutima ubwira ubwonko gutegeka ingingo gukora. Twasanze ko iyo umutima wemeye gutegekwa n’ Umwuka w’ Imana, icyo gihe amabwiriza uwo mutima uha ubwonko aba ari mu bushake bw’ Imana, bityo uwo muntu akitwa umukiranutsi mu maso y’ Imana.

    Iyo umutima uteye utwatsi Umwuka w’ Imana, icyo gihe uwo mutima uha ubwonko amabwiriza atubahisha Imana. Tureke rero ibigize umuntu byose uko ari bitatu byubahishe Imana, bityo n’ uburinzi Imana idusezeranya ibudukorere inatwishimiye.

    Source: Agakiza.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-ibintu-3-Imana-yitaho-cyane-ku-umuntu-kurusha-ibindi-byose.html

  • UWINGABIRE Null: Ingingo z’Ingenzi zo guhinduza amazina #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa UWINGABIRE Null mwene Musonera Damascene na Mutezinka Beathe, utuye mu Mudugudu wa Gahango, akagari ka Giheta, Umurenge wa Munini,Akarere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo UWINGABIRE Null, akitwa INGABIRE Charlotte mu gitabo cy’Irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuri kuva ngitangira kwiga.

    Source : https://imirasire.com/?UWINGABIRE-Null-Ingingo-z-Ingenzi-zo-guhinduza-amazina