Category: Uncategorized

  • Rubavu: Umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ bakurikiranyweho ruswa y’ibihumbi 500 Frw –

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru avuga ko bafunzwe kubera kwaka indonke hamwe n’uwayitanze mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ati “Bakurikiranweho icyaha cyo kwakira no gusaba ruswa. Bafunganywe n’undi ukurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo umukobwa we wari ufunzwe akurikiranweho cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe n’icyaha cy’ubuhemu adakurikiranwa. Bafungiwe kuri Station ya RIB iri ku Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

    Yakomeje aburira abaturage ko RIB itazihanganira abarya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu, ikabangamira n’itangwa rya serivise inoze n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kandi nta muntu wari ukwiriye kuba akora imirimo ashinzwe kubera ko yahawe indonke.

    Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku buryo bwagenwe bahamagara kuri 166 cyangwa bakandikira kuri E-Menyesha mu gihe babonye cyangwa baketse ahantu hari gukorerwa icyaha, ndetse anashimira abaturage bagira uruhare mu gutanga amakuru.

    Ingingo ya 4 y’ Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, rivuga, umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa akemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    RIB yataye muri yombi umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ mu Karere ka Rubavu

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri –

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu. Byitezwe ko iyi nama ishobora kuza gufatirwamo ingamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 no koroshya zimwe mu zari zisanzweho.

    Abagize guverinoma baherukaga guterana biga ku ngamba zo guhashya Covid-19, ku wa 14 Mata 2021, ari nabwo bafashe imyanzuro irimo kuba mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe mu Majyepfo ingendo zibujijwe guhera saa Moya z’ijoro.

    Inama y’Abaminisitiri iheruka kandi yibukije abaturage bose ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 harimo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki.

    Imibare imaze iminsi itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu bice byo hirya no hino mu gihugu hari uturere turimo Karongi, Kirehe n’ahandi hamaze iminsi hagaragara ubwandu bwinshi bwa Coronavirus, mu gihe mu Mujyi wa Kigali imibare igenda igabanyuka.

    Minisante igaragaza ko kuva muri Werurwe 2020, ubwo umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaraga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 1 326 706 byagaragayemo abanduye 25 351.

    Ni mu gihe ku rundi ruhande abantu 23 523 bamaze gukira iki cyorezo, mu gihe abakirwaye ari 1 491 barimo umwe urembye. Abamaze guhitanwa na Coronavirus ni 337. Imibare y’abamaze gukingirwa ni 350 310.

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

    Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yiga ku ngingo zitandukanye

    Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Kigali: Polisi yerekanye abantu icyenda bakekwaho ubujura no kugura ibyibano –

    Bane muri abo bari barakoze itsinda mu gihe abandi bakekwaho kugura ibyibwaga. Mu bikoresho byibwe harimo mudasobwa, telefone na televiziyo.

    Aba bagabo uko ari icyenda bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Gicurasi 2021.

    Umwe muri aba bafashwe usanzwe ukomoka mu Karere ka Rullindo, yabwiye itangazamakuru ko bari bamaze umwaka bari muri ubu bujura.

    Yavuze ko kugira ngo bagere kuri uwo mugambi, bakoranaga n’umumotari ubafasha kugeza ibyo bikoresho ku muguzi.

    Mu gusobanura uko bakoraga ubu bujura yagize ati “Hari aho twagendaga tugasanga amadirishya afunguye kandi n’aho tudasanze hakinguye tukahakingura dukoresheje icyuma.”

    Yavuze ko yicuza ibyaha yakoze ndetse ko atakongera gukora ibinyuranye n’amategeko, agasaba abantu bagikora ibyo byaha kubireka.

    Ukekwa kuba yari inyuma yabyo akagura ibyibwaga, yavuze ko yari asanzwe akora akazi ko gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye mu gihe byagize ikibazo.

    Yavuze ko yahamagawe n’umumotari amubwira ko hari umuntu wahombye akabari bityo ko hari televiziyo zigurishwa. Yavuze ko nyuma yagiyeyo arazigura ariko ntiyahabwa inyemezabwishyu kuko zari zigikorwa zitaraboneka ari nayo makosa avuga ko yaguyemo.

    Ati “Ikibazo cyabayemo ari naryo kosa naguyemo ntabwo nigeze njya kwaka inyemezabwishyu, ikindi yari yambwiye ko inyemezabwishyu nta zihari amaze igihe azikoresha ngendera kuri icyo cyizere ndagura.”

    Yavuze ko atazongera kugwa mu makosa yo kugura ikintu atatse inyemeza bwishyu.

    Kamali Patrick atuye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, wari wibwe televiziyo na mudasobwa, yavuze ko umunsi yibwa yabyutse agasanga inzu irangaye.

    Yashimiye Polisi uburyo yakoranye ubunyamwuga mu kugaruza bimwe mu byibwe ndetse no guta muri yombi ababikoze.

    Ati “Ni ibyishimo kandi ndashimira Polisi ubushobozi n’ingufu mu gufata aba bajura ndumva rwose ntacyo batakoze.”

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko Polisi itazahwema guta muri yombi abiba iby’abandi.

    Ati” Iyo abaturage batanze amakuru turayakurikirana, byumvikane y’uko utafashwe uyu munsi ejo azafatwa, icyo tuba dukeneye ni amakuru. N’uwateganyaga kwiba iri joro ahari bwibe haramenyekana n’ abajura bafite gahunda yo kwiba babireka kuko nta kiza kirimo.”

    Aba nibaramuka bahamijwe ibi byaha bazafungwa igihe kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri n’imirimo rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Aba bantu uko ari icyenda bakekwaho ubujura no kugura ibyibwe

  • Agahinda k’abana baterwa inda bakanga kurega ababahohoteye –

    Aba bana batewe inda bemeza ko hari ibintu bitandukanye bituma bahishira ababahohoteye mu kurengera inyungu zabo.

    Uwase (izina ryahinduwe) wo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo watewe afite imyaka 16 y’amavuko, yemeza ko biba bigoye ko umuntu arega uwamuteye inda igihe aba ari we umufasha muri buri kintu cyose akeneye.

    Ati “Ubu warega umusore waguteye inda kandi ajya agufasha buri kintu mu gihe uba uzi neza ko numurega bari buhite bamufunga kandi Leta ntijye igufasha? Wenda iyaba babaga banadufasha byari kujya bituma umuntu arega uwamuteye inda ariko se wamurega ngo ari inde ugufasha?.”

    Indi mpamvu yavuze ko ishingiye ku kwirinda ko bazagirana ibibazo n’abana babo cyangwa bakagirana amakimbirane n’imiryango yabo, cyane ko iyo batangiye gukura usanga bahora bababaza ba se.

    Umwe yagize ati “Umuntu arabyihorera kuko n’ubundi usanga ari ukwikururira ibibazo no kuzana urwangano n’umuryango w’iwabo w’umuhungu uba waguteye inda, ikindi ni uko umwana iyo akuze akakubaza se akumva waramufungishije, ntabwo agukunda cyangwa ngo bimushimishe.”

    Aba bana batewe inda bakiri bato bahamya ko hari igihe bananga kugaragaza ababateye inda cyangwa kubarega bitewe n’uko hari n’igihe ababyeyi babyumvikanaho.

    Gihozo (izina ryahinduwe) watewe inda afite imyaka 16, yagize ati “Njye nanze kumuvuga kuko ababyeyi bacu barabimenye baraganira babirangiriza mu muryango ku buryo ubu asigaye amfasha rero ntiwarega umuntu kandi uzi ko aguha buri kintu mu gihe umureze Polisi cyangwa abo bayobozi ntacyo bagufasha na gito.”

    Kutaganirizwa n’ababyeyi byagaragajwe nk’intandaro yo gutwara inda hakiri kare

    Aba bana banemeza ko hari ubwo baterwa inda bashukishijwe ibintu bakeneye kubera ubukene, abandi bagashorwa mu mibonano mpuzabitsina kubera kutagira ubumenyi ku buryo bakora imibonano mpuzabitsina ariko bakirinda ibyago birimo gutwara inda no kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Gihozo ati “Hari ubwo ubana n’ababyeyi ntibakuganirize, ntabakugurire n’ikintu na kimwe noneho wahura n’umusore akaba ari byo agushukisha, ugashiduka muryamanye cyangwa se bakayigutera kubera amakimbirane uhora ubona hagati y’ababyeyi bawe noneho wagenda bakayigutera.”

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Bayisenge Jeannette, ubwo yari mu ruzindiko mu Karere ka Musanze, yagaragaje ko n’ubwo ibyaha bifitanye isano n’amakimbirane yo mu miryango bigabanyuka, icyo gusambanya abana kiza ku isonga, kandi ko ari ikintu giteye isoni n’agahinda.

    Ati “Icyaha kiri ku isonga ni icyo gusambanya abana nabyo rwose bitari ibintu by’umuco nyarwanda, biteye isoni, biteye agahinda ni agahomamunwa kuba wabona umubyeyi yasambanyije umwana we, ukabona nyirarume yamusambanyije.”

    Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, yo igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibindi bibazo byinshi kurushaho.

    Abana baterwa inda bakiri bato bagaragaje ko impamvu zituma batarega ababateye inda

  • Yarekuwe! Byukusenge Jennifer yavuze ihohoterwa yakorewe muri Uganda ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda –

    Byukusenge yashimuswe tariki ya 5 Mata nyuma yo kugera muri iki gihugu agiye gusura nyina umubyara aho yari yahageze tariki ya 3 Mata ajyanywe n’indege ya Rwandair.

    Uyu mukobwa wiga muri Kaminuza ya Mount Kenya yavuze ko yageze muri iki gihugu agiye gusura nyina ariko akaba afiteyo n’abandi bantu benshi baziranye.

    Ngo ubwo yari agiye gusura imwe mu nshuti ze y’Umunyarwanda nibwo yahamagawe n’umwe mu basore b’Abagande bamenyaniye mu Rwanda ari umukiliya we ubwo yatangaga serivisi za M Pesa amusaba ko basuhuzanya ngo kuko yari yabonye ko ari muri Uganda biciye mu mafoto yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu musore ngo yamubajije aho aherereye undi arahamubwira ahita amubwira ko bari mu gace kamwe amusaba kumwemerera akaza kumusuhuza, ngo bitewe n’uko n’ubundi iyo yabaga yagiyeyo n’ubundi yamusuhuzaga, yahise amwemerera undi araza arahamusanga asohoka agiye kumusuhuza niko gutabwa muri yombi.

    Ati “Mu modoka yazanye n’abagabo bagera kuri bane ndasohoka mu gipangu njya kumusuhuza, ijambo nibuka twavuganye yarambwiye ngo narabyibushye, ni uko mbona yicaye imbere mu modoka ifite ibirahure byijimye ndamusuhuza nsuhuza n’umushoferi n’undi mugabo wari wicaye inyuma.”

    “Imbere hari abagabo bahise baza bansanga bahita bavuga ko twese turi abanyabyaha, ntangira kubabaza ikibazo gihari ahubwo batangira kunsunika mu modoka uwo musore yari arimo.”

    Byukusenge yavuze ko bahise bamusunikira muri ya modoka wa musore yari yicayemo ariko ntibamubwira ikibazo gihari, bamugejeje mu modoka bamubwira nabi nawe ari kurira ngo nibwo yabonye ko bose bafite imbunda, bagenda bamujijisha ko uwo musore ariwe bashakaga ko we bari bumurekure.

    Ati “Tugeze imbere wa musore bamuhindurira imodoka bamushyira mu modoka isanzwe ya Taxi Voiture njye nkomezanya nab o, nahise ngira ubwoba bwinshi batangira kuncekekesha banshyirisha umutwe hasi ntangira kuvunika umugongo banjyana ahantu ntazi kuko ntanarebaga aho tujya.”

    Yavuze ko agejejwe aho bajyaga bamwambitse ikigofero mu mutwe bamutwara ahantu mu bwiherero (toilette) aho yafungiwe icyumweru n’igice.

    Umunsi wa mbere akigeramo ngo haje umuntu amuha akantu k’akamatera gato n’akaringiti we yiyumvisha ko bagiye kumwica akomeje kumviriza neza yumva mu kandi kumba hari undi Munyarwanda uhafungiwe uhamaze iminsi ndetse ngo yanamusizeho.

    Uyu musore ngo niwe wamukomeje amusaba gusenga kandi agakomera.

    Umunsi wa kabiri ubwo yari afunzwe ataramenya icyo azira ngo nibwo baje bamukura muri ako kumba bamujyana kumubaza uwamutumye muri Uganda.

    Ati “ Barankubise bikomeye ku buryo ikibuno, amatako ndetse no mu birenge hababaraga cyane nanirwa no kuryama ahubwo ndara nicaye, bankubitaga banyita inshuti ya Kagame bakambaza uwo naje kureba.”

    Uyu mukobwa w’imyaka 24 yavuze ko ubwo abasirikare bo muri iki gihugu bamukubitaga bamubazaga ubwoko bwe akabasubiza ko ari Umunyarwanda ari nako bamubwira ko yatumwe na Kagame ariko ko bagiye kumuhindura ikimuga.

    Byukusenge yavuze ko ku munsi wa gatatu bamukuye muri ka kumba bamujyana kumusaka bahereye kuri ya nshuti ye yari yasuye ubwo bamufataga, yavuze ko bagezeyo bakahasanga imashini y’umuntu wari wayimuhaye mu Rwanda ngo ayishyire umwana we wigaga muri Makerere bayikurayo bakomereza kwa nyina naho basaka imyenda ye yazanye nyuma bamusubiza kumufungira muri ka kumba.

    Nyuma y’iminsi mike ngo yakuwe muri ka kumba ashyirwa ahandi hantu yasanze abandi Banyarwandakazi babiri nabo bahafungiwe, ngo nta muntu wajyaga abasura. Bakuweyo kuri uyu wa 5 Gicurasi bazanwa mu Rwanda.

    Ntazi aho yafungiwe

    Byukusenge yavuze ko ahantu yari afungiwe ari mu kigo cya gisirikare ariko atapfa kumenya aho ariho ngo kuko bahoraga babapfutse ku buryo utahamenya neza, yavuze ko atamenya neza niba hari abandi bahafungiye uretse uwo muhungu wamwihanganishije akimusangayo abandi ngo ntiyamenyaga aho babafungira.

    Byukusenge agira inama abantu batega indege bakajya muri iki gihugu kwitonda ngo kuko amazi atakiri ya yandi isaha n’isaha wahafatirwa ugakorerwa iyicarubozo nk’iryo yakorewe.

    Ati “Nihereyeho, urugero ni ukwitonda cyane kuko nanjye ndahamya neza ko nta kintu nazize, narakubiswe, ndazwa mu musarani ahantu hasa nabi cyane nyamara ntazi icyo nzira nabagira inama yo kwirinda kujya muri Uganda kuko abazajyayo bazakorerwa iyicarubozo.”

    Byukusenge yavuze ko ibyanditswe by’uko yari atwite atari byo ndetse ngo nta n’ubukwe afite ahubwo yagiye muri iki gihugu agiye gusura umubyeyi we ngo kuko bari bamaze igihe batabonana, uyu mukobwa yagiye muri Uganda mu gihe yaherukagayo mu 2018.

    Byukusenge Jennifer yavuze ko mu gihe yari amaze muri Uganda yakorewe iyicarubozo

  • Perezida Kagame yakiriye mu biro bye murumuna wa Perezida w'inzibacyuho wa Tchad #rwanda #RwOT

    Nta makuru arambuye yatangajwe ku biganiro bagiranye ku mugoroba wo ku wa gatatu.

    Perezida Kagame azwi nk'umwe mu bari bafitanye umubano mwiza no kumvikana ku ngingo rusange zireba Africa n'uwari Perezida wa Tchad Idriss Déby Itno.

    Ubutegetsi bwa gisirikare muri Tchad ubu bwugarijwe n'igitutu cy'imiryango mpuzamahanga n'ubumwe bwa Africa bisaba abasirikare gusubiza ubutegetsi abasivile.

    Inama ya gisirikare ikuriye Tchad iri kandi mu ntambara n'imitwe y'inyeshyamba, urugamba rwarasiweho uwari Perezida Idriss Déby Itno mu kwezi gushize agapfa.

    Perezida Kagame yakiriye intumwa za Tchad ari kumwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Vincent Biruta hamwe na Major Gen Joseph Nzabamwita ukuriye urwego rushinzwe ubutasi n'umutekano (NISS).

    Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuze ko kuba Abdelkerim Idriss Déby yagaragaye ari intumwa y'ubutegetsi bwa mukuru we Gen Mahamat Idriss Déby ari ikimenyetso ko “umuryango wa Déby uri kujya neza ku butegetsi”.

    Mbere na nyuma y'urupfu rwa Déby mukuru, havuzwe amakimbirane n'imyiryane mu bahungu be ku bijyanye no kumusimbura.

    Abdelkerim Idriss Déby, w'imyaka 29, mu 2015 yarangije mu ishuri rya gisirikare rya United States Military Academy (USMA) i West Point.

    Mu 2019 yagizwe umuyobozi wungirije w'ibiro bya perezida wa Tchad.

    Mu 2020, yayoboye intumwa za Tchad zoherejwe guhura na Minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ngo baganire ku “kuba bafungura” ambasade ya Chad i Yerusalemu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yakiriye-mu-biro-bye-murumuna-wa-perezida-w-inzibacyuho-wa

  • CP John Bosco yaburiye abajura #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abiba ko utarafatwa ari gihe cye kitaragera akangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru ku gihe.

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangaje , mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi , ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, aho polisi yerekaga itangazamakuru abantu 9 bacyekwaho kwiba za televiziyo, mudosabwa n'amatelefoni.

    Muri aba bantu icyenda, batanu nibo bacyekwaho kuba bajyaga mu ngo bakiba bakabizanira abandi bane bakabigura, hafashwe televiziyo 7, telefoni 6 na mudasobwa imwe.

    Gatera Anastase ariyemerera ko we na mugenzi we Nsengimana Donat  bamaze umwaka urenga biba mu ngo z'abaturage mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, avuga ko bari bamaze kwiba televiziyo nini 5(flats).

    Ati' Twabanzaga kunyura ku ngo z'aho turibwibe tukarebera mu idirishya televisiyo batunze, nijoro nka saa cyenda twaragarukaga tukica urugi cyangwa idirishya dukoresheje ibyuma, ntabwo twacukuraga inzu. Nabikoranaga na Nsengimana Donat noneho we agashaka abantu baza kuzigura, twari dufite abakiriya bagera kuri batanu abo nzi ni babiri abandi ni  Nsengimana ubazi.'

    Akomeza avuga ko muri iryo joro  iyo bamaraga kwiba hari umumotari mugenzi wabo bahitaga bahamagara akaza kubatwara n'ibyo bamaze kwiba.

    Gatera avuga ko iyo bamaraga kwiba izo televiziyo bajyaga kuzigurisha uwitwa Kiboge(uyu nawe yamaze gufatwa) izindi bazigurishaga undi ukirimo gushakishwa n'inzego z'umutekano. Gatera avuga ko Televiziyo imwe nini  bayigurishaga guhera ku mafaranga y'u Rwanda ibihumbi 150.

    Akomeza  avuga ko tariki ya 02 Gicurasi yari yibereye mu Karere ka Nyarugenge mu gitondo saa yine abona abantu baje kumufata baramujyana. Aravuga ko yicuza ibyo yakoze asaba abandi bantu biba gukura amaboko mu mifuka bagakora kuko kwiba si byiza.

    Muhoza Vedaste niwe Gatera yita Kiboge, uyu akurikiranyweho kuba ariwe waguze ebyiri muri televiziyo 5 zibwe na Gatera na Nsengimana Danot. Muhoza aremera ko koko izo televiziyo yaziguze ariko azigura atazi ko ari izo bibye, aremera ko hari  umumotari wamuhamagaye amubwira ko hari umuntu ufite televiziyo agurisha.

    Ati'Hari umumotari w'inshuti yanjye wampamagaye ambwira ko hari umuntu ufite akabiri kahombye akaba ashaka kugurisha televiziyo nini(Flats) yakoreshaga muri ako kabari. Naragiye ndazigura mu Karere ka Nyarugenge nzisanga ahantu hari akabari nyuma ziza kuba ibibazo ko ari inyibano none nafashwe.'

    Muhoza avuga ko izo televiziyo yaziguze amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 410, imwe yari mu bwoko bwa Sumusung ifite Puse 55 indi yari mu bwoko bwa bwa Sony ifite Puse 43.

    Kamali Patrick ni umuturage wo mu Karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu, avuga  ko nawe yibwe televiziyo nini ifite puse 55 ndetse akaba yayibonye mu zibwe zigafatwa. Yashimiye Polisi y'u Rwanda ku ruhare rwayo mu gukurikirana abacyekwaho kwiba  bakaba bafashwe. Kamali avuga hashize ukwezi abantu bishe idirishya ryo mu cyumba cy'uruganiriro iwe batwara televiziyo yari irimo ndetse na mudasobwa imwe ariko yo ntiraboneka. Avuga ko akimara kwibwa yahise atanga ikirego anabimenyesha Polisi aribwo hatangiye iperereza.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu 9 bose hari hashize hafi ukwezi bakurikiranwa, byari biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage mu Mujyi wa Kigali bamenyesha Polisi ko bibwe. Yashimiye abaturage batanze amakuru aboneraho no gukangurira abandi kujya bihutira gutanga amakuru kugira ngo hatangire gushakishwa abibye. Yaburiye abagifite ingeso yo kwiba ko utarafatwa nawe ni igihe cye kitaragera.

    CP Kabera ati' Iyo abaturage batanze amakuru turayakurikirana, aba bantu 9 harimo 5 bicyekwa ko bibaga, 4 baracyekwaho kugura ibyo babaga bamaze kwiba. Byumvikane ko utafashwe uyu munsi n'ejo yafatwa,  ni ikibazo cy'igihe gusa, icyo tuba dukeneye ni amakuru. Hibwe nde? yibwe iki? atuye hehe? bamwibye iki? Yibwe ryari? Icyo Polisi ikora ihita ikurikirana abo bajura ikabafata kandi ni kenshi twerekana abafashwe bacyekwaho ubujura ndetse bakabyiyemerera.'

    CP Kabera yongeye kwibutsa abantu biba cyangwa n'undi wese wabitekerezaga ko yabireka kuko nta kintu kiza bazunguka usibye gufatwa bagafungwa. Yavuze ko  ku bufatanye n'abaturage ndetse n'izindi nzego abanyabyaha bose bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/06/cp-john-bosco-yaburiye-abajura/

  • Inama z’umunsi za Shaddyboo zo gukabya inzozi #rwanda #RwOT

    Shaddyboo ufatwa nk’umwamikazi w’imbuga Nkoranyambaga mu Rwanda, inshuro nyinshi atambutsa ubutumwa kuri izi mbuga nkoranyambaga.

    Bumwe mu butumwa atambutsa buba burimo ubutumwa bwagirira akamaro rubanda ariko hakaba n’ubundi bamwe bafata nk’ubudafite umumaro.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Shaddyboo yifashishije Twitter ye, yagiriye inama abantu abibutsa gukora cyane.

    Yagize ati 'Mwese ndabareba mwese hano mufite inzozi, Icyo musabwa ni ugukora cyane kugira ngo mubigereho, kandi muzabigeraho kuko murakaze, kandi ndabashimira kuko munyubaka.'

    Uyu mugore ufite abana babiri, akunze kuvugwaho cyane kubera uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga ndetse bamwe bakamutwama gusa we avuga ko azi icyo agamije kandi ko ibyo akora bimubeshejeho.

    Shaddyboo ubu wamamariza Kompanyi z’ubucuruzi zikomeye mu Rwanda, aherutse gusinya amasezerano ya miliyoni 54 Frw yo kwamamaza imwe muri kompanyi y’ubucuruzi kugira ngo ajye ayamamariza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Inama-z-umunsi-za-Shaddyboo-zo-gukabya-inzozi

  • Perezida Kagame yakiriye umuhungu wa Idriss Deby uherutse kugwa ku rugamba #rwanda #RwOT

    Uyu Abdelkerim Deby Itno umuhungu wa nyakwigendera Idriss Deby Itno, yaje kubonana na Perezida Kagame nk’Intumwa Yihariye n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’Inama y’Igisirikare y’Inzibacyuho muri Chad.

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko Abdelkerim Deby Itno yakiriwe na Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021.

    Muri Chad bari mu bihe bidasanzwe nyuma y’urupfu rwa Idriss Deby Itno wayiboraga, wapfuye arashwe nyuma y’igihe hamaze gutangazwa ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatandatu.

    Nyuma y’urupfu rwe, hahise hashyirwaho akanama k’inzibacyuho ka gisirikare kayobowe Gen Mahamat Idriss Déby akaba umuhungu wa nyakwigendera Idriss Deby Itno.

    Aka kanama k’Abasirikare gaherutse gushyiraho Guverinoma irimo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Chad barimo Acheick Ibn Oumar wahoze ari umukuru w’inyeshyamba wahawe kuyobora Minisiteri y’Ubwiyunge ikaba ari na nshya muri kiriya gihugu.

    Benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri kiriya gihugu bakunze kuvuga ko Igisirikare cya kiriya gihugu cyahonyoye amategeko, bashimye iriya Guverinoma iherutse gushyirwaho kuko ihuriwemo impande zose.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yakiriye-umuhungu-wa-Idriss-Deby-uherutse-kugwa-ku-rugamba

  • Chelsea yasezereye Real Madrid, amakipe yo mu Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Champions League #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Chelsea yaraye isezereye Real Madrid yo muri Espagne muri 1/2 cya Champions League yisanga ku mukino wa nyuma aho izahura na Manchester City nayo yo mu Bwongereza yasezereye Paris Saint Germain.

    Wari umukino Chelsea FC yaraye yakiriye Real Madrid kuri Stamford Bridge, nyuma yo kunganyiriza muri Espagne 1-1, ntabwo yari ifite akazi gakomeye.

    Umutoza Zinedine Zidane wasabwaga gutsinda akagera ku mukino wa nyuma, ntabwo byaje kumworohera kuko uwasabwaga igitego 1 byaje kuba bibi kurushaho ku munota wa 28 ubwo Timo Werner yatsindiraga Chelsea igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Havertz.

    Real Madrid yasatiriye cyane ubona ikina nk’aho ntacyo iramira, ariko ubwugarizi bwa Chelsea n’umunyezamu Mendy babyitwaramo neza, icyizere cya Real Madrid cyayoyotse ku munota wa 85 ubwo Mason Maunt yatsindiraga Chelsea igitego cya kabiri ku mupirabmwiza yari ahawe na Pulisic. Umukino warangiye ari 2-0, Chelsea isezerera Real Madrid ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

    Chelsea yakatishije itike yo ku mukino wa nyuma wa Champions League, izahura na Manchester City yasezereye Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ku giteranyo cy’ibitego 4-1, umukino wa nyuma uzaba tariki ya 29 Gicurasi 2021.

    Byari ibyishimo kuri Chelsea

    Real Madrid ntiyahiriwe n’uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chelsea-yasezereye-real-madrid-amakipe-yo-mu-bwongereza-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league