Category: Uncategorized

  • Rusizi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwitwikira ikimina bagashuka abaturage – #rwanda #RwOT

    Hashize icyumweru ku mbuga za WhatsApp zitandukanye zihuza bamwe mu batuye akarere ka Rusizi hariho ibintu bita ikimina aho umuntu atanga amafaranga ibihumbi ijana ubundi akazana n'abandi babiri bagatanga nk'ayo maze bakamuha ibihumbi 800 Frw, bigakomeza gutyo ari uruhererekane.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umunyamakuru wa IGIHE yasanze abagore benshi n'abagabo bake bari hagati ya 20 na 25 baje gutanga ikirego cy'uko hari abantu babambuye amafaranga batanze muri ubwo buryo twavuze haruguru.

    Abo twaganiriye bemeza ko bashutswe na bamwe mu bacuruzi bakomeye bo mu mujyi wa Kamembe bagatanga ayo mafaranga ariko bagategereza ko iyo nyungu bemerewe bayibona bagaheba.

    Umwe muri bo ati 'Baratubwiye muze mu mujyi mu kimina cyo gutanga ibihumbi 100 bakaguha ibihumbi 800 ugasiga ibihumbi 100 ariko ugashaka abandi babiri nabo bagatanga andi ijana. Tukijyamo baratubwira ngo tuzayabona nyuma y'umunsi tuzanye abo bantu. None wazana ba bantu babiri iminsi ikarenga ntayo baguhaye.'

    Undi yunzemo ati 'Twakomeje gutegereza ngo turahembwa turaheba, turicecekera turatuza tuza kubona itangazo rya RIB ko ubwo bucuruzi butemewe. Hari abayasubijwe ariko twe ntibayadusubije.'

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yasabye abanyarwanda kujya babanza gushishoza birinda kugwa mu mutego w'abashukanyi, aho bagize ikibazo bagasobanuza.

    Ati 'Icyo dusaba abaturage ni ukugisha inama mbere y'uko abijyamo, ikibabaje nu uko babijyamo bahomba bakabivuga. Turabasaba ko bagira amakenga bakagisha inama bakamenya ko ari ukuri, abantu babashukisha ko ari ikimina mu by'ukuri si ikimina ni umutaka bihishamo.'

    Abafashwe baramutse bahamwe n'icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya bahanishwa igifungo cy'imyaka ibiri kugera kuri itatu n'ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu nkuko biteganywa n'ingingo y'174 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Abaturage bo muri Kamembe bagiriwe inama yo gushishoza no gutanga amakuru mu gihe bahuye n’abatekamutwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-batatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwitwikira-ikimina-bagashuka

  • Gatsibo: Uko ibikorwa by’iterambere byahojeje amarira abatuye ku musozi wa Kirwa wari waravumwe –

    Ibi biravugwa n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kigabiro ku musozi wa Kirwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Kayonza.

    Kuri uyu musozi ahagana mu 1950 ngo umukecuru wari uhatuye witwaga Nyirabapira yarahavumye, abwira abari bahatuye ko nta terambere bazigera babona, nta mazi, nta muriro, nta muhanda bazahora mu bwigunge.

    Ibi ngo koko byakomeje kubaho kuko nta mashuri, nta muriro, nta muhanda mwiza bagiraga. Bezaga imyaka bakayirira ibitoki bikabashyana kubera kubura umuhanda watuma babigeza ku isoko.

    Aba baturage bavuga ko bakomeje kuba muri ubu buzima bwo kutagira umuhanda no kubaho mu bwigunge kugeza ubwo Perezida Kagame avumuye iki gice biciye mu buyobozi bwiza bwegerejwe abaturage, bagatangira kubakirwa amashuri abana babo bakiga ndetse bakanagezwaho amazi meza.

    Bamwe mu baturage batuye kuri uyu musozi wa Kirwa bavuga ko kubona umuntu uhatuye wize mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yakorewe abatutsi byari bigoranye cyane. Bavuga ko bitewe n’uko agace batuyemo gasa nk’akari ahantu hihariye ngo byatumaga bahama mu bwigunge.

    Karibwende Théoneste yavuze ko yakuze asanga ababyeyi be bavuga ko aka gasozi kavumwe ari nayo mpamvu abahatuye batigaga, badakorerwa umuhanda ndetse batanagezwaho amazi meza n’amashanyarazi.

    Yagize ati “ Yahavumye mu 1952 kuko abantu bezaga ibitoki, ibirayi n’ibindi tukirira gusa. Niba undusha amafaranga ukaza ukagura iwanjye tukabyirira bikarangira nta rindi terambere ariko ubu umuvumo we wafashe ubusa rwose kuko ibigo by’amashuri n’amazi byaratwegerejwe.”

    Ndayisaba Jean Bosco we yavuze ko uwo mukecuru yahavumye akurikije imibereho y’abantu yari ihari aho ngo amazi bayakuraga mu mubande mu birometero nka bitandatu nabwo akaza ari mabi cyane.

    Ati “ Twavomaga amazi mabi cyane ariko kuri iyi saha uwahamugeza ngo arebe ukuntu amazi tuyakura hafi yacu, akareba uburyo abana biga muri metero nke cyane yakumirwa, umuvumo wa Nyirabapira wafashe ubusa nawe uwamuzura akabyirebera.”

    Undi muturage yavuze ko kuri ubu bishimira iterambere Leta yabagejejeho aho bamaze kugezwaho amazi meza, amashuri ndetse n’ibindi bikorwa remezo byerekana ko umuvumo wa Nyirabapira wapfuye ubusa.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu ibibazo basigaranye ari bibiri birimo umuhanda mwiza werekeza kuri uyu musozi ndetse n’ikibazo cy’amashanyarazi.

    Ati “ Nitubona amashanyarazi tukajya ducana n’abana bacu bakigira ku matara bizadushimisha cyane, ikindi nitubona umuhanda mwiza utunganyijwe atari uriya uca mu bitari Kirwa izaba ibaye umujyi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Manzi Théogene, yabwiye IGIHE ko ibikorwa remezo bataregereza bagiye gushyiramo imbaraga kuburyo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hari ibyakorwa.

    Ati “Tuzafatanya turebe niba ibyo bakeneye byakorwa n’Akarere cyangwa niba twakenera izindi mbaraga dukore ubuvugizi. Nk’umuhanda dushobora gukoresha VUP ikawutunganya ndetse n’ibindi nkenerwa byose.”

    Yijeje aba baturage ko ibikorwa remezo bataragezwaho nabyo bazabyegerezwa iterambere nabo rikabageraho nkuko begerejwe amazi meza, amashuri n’ibindi bikorwa bitandukanye batari barabonye mbere.

    Abaturage begerejwe amazi meza

    Abatuye ku gasozi ka Kirwa kuri ubu bafite amashuri hafi

    Umuhanda werekeza ku musozi wa Kirwa ntumeze neza bagasaba ko wakorwa

  • Amakuru Mashya: Nyabihu hafashwe abakurikiranyweho gutunda, kubika no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi no gutanga ruswa, Amafoto #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n'inzego z'umutekano hafashwe Mukasine Marie Louise, Nyirahakuzimana Sifa, Irankunda Vestine,Musabyimana Damarcie, Ntawunezarubanda Fabien na Mutarambirwa Jean de Dieu bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu bakurikiranyweho gutunda, kubika no gucuruza …ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi no gutanga ruswa.

    Itangazo Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) rwashyize kuri twitter rivuga ko abo bafashwe bafatanywe udupfunyika 11,500 tw'urumogi bateganyaga kohereza mu tundi turere dutandukanye, banagerageza gutanga ruswa kugirango barekurwe.

    Ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB iboneyeho kongera kwihanangiriza abishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babikoresheje ndetse no ku babicuruza kuko bihanwa bikomeye n'amategeko y'u Rwanda

    …ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi no gutanga ruswa.

    Aba bafatanywe udupfunyika 11,500 tw'urumogi bateganyaga kohereza mu tundi turere dutandukanye, banagerageza gutanga ruswa kugirango barekurwe. pic.twitter.com/MJ5XmrCrvQ

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 7, 2021

    RIB iboneyeho kongera kwihanangiriza abishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babikoresheje ndetse no ku babicuruza kuko bihanwa bikomeye n'amategeko y'u #Rwanda.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 7, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/07/amakuru-mashya-nyabihu-hafashwe-abakurikiranyweho-gutunda-kubika-no-gucuruza-ibiyobyabwenge-byo-mu-bwoko-bwurumogi-no-gutanga-ruswa-amafoto/

  • Nyabihu : Abantu batandatu barimo abagore 4 bafatanywe udupfunyika 11.500 tw’urumogi #rwanda #RwOT

    Aba bantu uko ari batandatu barimo abagore bane ari bo ; Mukasine Marie Louise, Nyirahakuzimana Sifa, Irankunda Vestine na Musabyimana Damarcie ndetse n’abagabo babiri ari bo ; Ntawunezarubanda Fabien na Mutarambirwa Jean de Dieu.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko aba bantu bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano.

    Bakurikiranyweho gutunda, kubika no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi no gutanga ruswa.

    Aba bafatanywe udupfunyika 11,500 tw’urumogi bateganyaga kohereza mu tundi Turere dutandukanye, bakaba banagerageza gutanga ruswa kugira ngo barekurwe.

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko aba bantu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB kandi yatanze ubutumwa igira iti 'Iboneyeho kongera kwihanangiriza abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babikoresheje ndetse no ku babicuruza kuko bihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.'

    JPEG - 128 ko
    Umwe yashatse gutanga ruswa

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Abantu-batandatu-barimo-abagore-4-bafatanywe-udupfunyika-11-500-tw-urumogi

  • REB yashyikirijwe ibikoresho by’ikoranabuhanga bizajya byifashishwa mu mashuri abanza –

    Ibikoresho byatanze bizifashishwa mu kongerera abarimu n’abanyeshuri ubumenyi mu gusoma ururimi rw’Ikinyarwanda mu buryo bunoze, mu rwego rwo gufasha abana bakiri bato kurwamva. Ibikoresho byatanzwe bigenewe abarimu bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza.

    Uretse abarimu bazajya bakoresha izo tablet ariko n’abakozi bashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye uhereye ku bigo by’amashuri, ku Murenge no ku Karere bagomba kuzihabwa kugira ngo biborohereze mu gukurikirana amakuru ajyanye n’ishuri, kugenzura, gushyigikira no gufasha abarimu.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw’uburezi.

    Yagize ati “Izi tablets na mudasobwa zigendanwa zizorohereza abarimu gukusanya amakuru ku bumenyi abanyeshuri bafite no gukora raporo z’ishuri, ndetse no gutanga ibitekerezo byubaka kandi bizafasha abarimu kunoza imyigishirize, kimwe no gukurikirana abana mu mashuri.”

    Yagaragaje ko abashinzwe uburezi mu nzego z’umurenge n’Uturere bagiye koroherezwa mu mirimo y’ubugenzuzi bw’ishyirwa mu bikorwa ryo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri.

    Ati “Abashinzwe uburezi mu mirenge bazashobora gukurikirana byoroshye imikorere y’abarimu, gukusanya, gusesengura no kuganira ku makuru y’imyigire ya buri munyeshuri mu nama z’uburezi ku rwego rw’umurenge n’urw’akarere. Abayobozi b’uturere bazakoresha ibyo bikoresho kugira ngo bahuze kandi bakurikirane imyigishirize n’imyigire mu mashuri yose ari muri buri karere.”

    Twagirayezu yavuze ko ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi, bagiye kurushaho gukora cyane no kongera imbaraga muri iyi gahunda y’ikoranabuhanaga kugira ngo n’aho itaragera ihagere ndetse n’aho yageze hongerwe ibikoresho.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko impamvu yo guhitamo gukoresha iri koranabuhanga mu mashuri abanza ari uko ariho umwana aherwa ubumenyi bw’ibanze.

    Ati “Urebye hariya mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri niho ruba ruzingiye. Umunyeshuri agomba kumenya gusoma kwandika no kubara. Ibyo niho bihera, iyo umwana atabimenyeye muri kiriya cyiciro mu by’ukuri biramugora ari nayo mpamvu twashyizemo imbaraga kugira ngo abana batangire kwiga gusoma kugira ngo bakure bavuga, bashobora no gusoma mu rurimi rwabo baruzi kandi banarukunda.”

    Yashimangiye ko hazashyirwaho gahunda y’ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku rwego rw’amashuri abanza, avuga ko bigiye kubaha imbaraga zo kurushaho kuryimakaza mu burezi bw’u Rwanda aho biteguye gukomeza gutanga ibikoresho binyuranye by’ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri USAID Rwanda, Luann Gronhovd, yagarutse ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Minisiteri y’Uburezi binyuze muri uyu muryango, aho guhera muri 2016 bamaze gutanga amafaranga miliyoni 85$ (arenga miliyari 83 Frw), mu bikorwa byo guteza imbere uburezi mu Rwanda.

    Uyu muyobozi yashimiye Mineduc ku bushake iri kugaragaza mu kwimakaza ikoranabuhanga, ashimangira ko nk’abafatanyabikorwa ba Leta, batazasiba gutera inkunga gahunda iyo ari yo yose igamije kubaka uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ku ruhande rw’abagenerwabikorwa, batanze ubuhamya bifashishije uburyo bw’amashusho kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko kizateza imbere uburezi muri rusange.

    Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, Niyitegeka Protais, yagize ati “Nkatwe dushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri mu mirenge biratworohera cyane, kuko ikigo gishyiramo amakuru yose ajyanye n’ishuri bityo no gutanga raporo ku zindi nzego bikorwa mu gihe gito cyane. Twizeye ko bizatanga umusaruro mu burezi bw’u Rwanda.”

    Ibi bikoresho byatanzwe byashyizwemo porogaramu zizafasha mwarimu gutanga raporo ku myigire n’imyigishirize, ndetse no kwigisha mu buryo bunoze kuko harimo ibitabo by’abanyeshuri, inkuru zifasha umwana gusoma, igitabo cya mwarimu n’izindi mfashanyigisho mwarimu akenera.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw’uburezi

  • Rusizi: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwitwikira ikimina bagashuka abaturage –

    Hashize icyumweru ku mbuga za WhatsApp zitandukanye zihuza bamwe mu batuye akarere ka Rusizi hariho ibintu bita ikimina aho umuntu atanga amafaranga ibihumbi ijana ubundi akazana n’abandi babiri bagatanga nk’ayo maze bakamuha ibihumbi 800 Frw, bigakomeza gutyo ari uruhererekane.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umunyamakuru wa IGIHE yasanze abagore benshi n’abagabo bake bari hagati ya 20 na 25 baje gutanga ikirego cy’uko hari abantu babambuye amafaranga batanze muri ubwo buryo twavuze haruguru.

    Abo twaganiriye bemeza ko bashutswe na bamwe mu bacuruzi bakomeye bo mu mujyi wa Kamembe bagatanga ayo mafaranga ariko bagategereza ko iyo nyungu bemerewe bayibona bagaheba.

    Umwe muri bo ati “Baratubwiye muze mu mujyi mu kimina cyo gutanga ibihumbi 100 bakaguha ibihumbi 800 ugasiga ibihumbi 100 ariko ugashaka abandi babiri nabo bagatanga andi ijana. Tukijyamo baratubwira ngo tuzayabona nyuma y’umunsi tuzanye abo bantu. None wazana ba bantu babiri iminsi ikarenga ntayo baguhaye.”

    Undi yunzemo ati “Twakomeje gutegereza ngo turahembwa turaheba, turicecekera turatuza tuza kubona itangazo rya RIB ko ubwo bucuruzi butemewe. Hari abayasubijwe ariko twe ntibayadusubije.”

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yasabye abanyarwanda kujya babanza gushishoza birinda kugwa mu mutego w’abashukanyi, aho bagize ikibazo bagasobanuza.

    Ati “Icyo dusaba abaturage ni ukugisha inama mbere y’uko abijyamo, ikibabaje nu uko babijyamo bahomba bakabivuga. Turabasaba ko bagira amakenga bakagisha inama bakamenya ko ari ukuri, abantu babashukisha ko ari ikimina mu by’ukuri si ikimina ni umutaka bihishamo.”

    Abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri kugera kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu nkuko biteganywa n’ingingo y’174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Abaturage bo muri Kamembe bagiriwe inama yo gushishoza no gutanga amakuru mu gihe bahuye n’abatekamutwe

  • Ireme ry’uburezi ryagaragajwe nk’ishingiro ryo kugabanya umubare w’abana bapfa bavuka –

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abatibariye uyu muhago bishimiye uburyo impfu z’abana bavuka n’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse. Ibarura ku mibereho y’abaturage(DHS) ryakozwe mu 2015 ryerekanye ko mu Rwanda ababyeyi bapfa babyara ari 210 ku bihumbi 100 mu gihe mu 2005 bari 1076 ku bihumbi 100 naho impinja zipfa zikivuka zigeze kuri 20/1000 zivuye ku 40/1000 mu 2005.

    Iyi mibare igaragaza ko aho bigeze ari heza ariko hadashimishije cyane, bikaba bisaba imbaraga zikomeye kugira ngo intego u Rwanda rwihaye y’uko muri 2030 umubare uzagera mu munsi y’impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 zigerweho.

    Iyi ntego izagerweho hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gutanga uburezi buri ku rwego rwo hejuru ku banyeshuri biga muri kaminuza yigisha ubuforomo n’ububyaza ndetse no kongerera ubumenyi abakora uyu mwuga.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Murekezi Josephine, yavuze ko aho urwego rw’abaforomo n’ababyaza rugeze rukwiye kwishimirwa ariko agaragaza ko hakiri urugendo rwo kubaha ubumenyi kugira ngo izi mpfu zishire burundu.

    Ati “Kuri ubu dufite ababyaza babiri bafite impamyabushobozi y’ikirenga (PHD) ni ibintu byo kwishimira. Ariko bakwiye kwiyongera kuko kugira ngo impfu z’abana n’abagore zishireho bizava mu burezi bwiza duha abanyeshuri bari kwiga ubuforomo n’ububyaza kuri ubu.”

    “Turi kubaka uburyo bwiza dutangamo serivisi nziza. Dukwiye no kwigisha abazazitanga, ku buryo hazaboneka umuforomo uzi gufata ibyemezo wamenya gufata icyemezo cyo kohereza umubyeyi ahandi kugira ngo abyare neza.”

    Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima bw’imyororokere mu Rwanda (UNFPA), Mungai Mercy yavuze ko abantu bose nibahagurukira gutanga uburezi bwiza ku baforomo n’ababyaza, bizatanga umusaruro uhagije.

    Ati “Dufite amateka akomeye mu buforomo n’ububyaza, nidushora imari mu burezi bw’ababikora bizatanga umusaruro uhagije kuko byibuze twabashaka gutabara ubuzimwa bw’abasaga miliyoni enye ku mwaka.”

    “Twebwe ku ruhande rwacu dufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu gutanga ubumenyi bukomeye ndetse tugatanga n’ubumenyi bwisumbuye ku barimu bayo.”

    Ku ruhande rw’umwarimu w’abaforomo n’ababyaza muri Kaminuza y’u Rwanda, Bazirete Olive, yavuze ko urwego bagezeho mu kurwanya impfu z’abana n’ababyeyi rushimishije ariko hagikenewe abafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura urwego rw’abakora uyu mwuga.

    Ati “Ibyo dukora kuri ubu ni byiza ariko haracyari urugendo rurerure, haracyakenewe abantu batanga umusanzu wabo mu kazamura urwego rw’abaforomo n’ababyaza.”

    “Hakenewe ibintu byinshi mu burezi dutanga nk’amahugurwa ku barezi, gutanga amahirwe abana bagakomeza kwiga mu byiciro byisumbuyeho n’ibindi, ubu hari ibyagezweho ariko bikwiye kongerwamo imbaraga.”

    Nubwo hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga ariko umwuga w’abaforomo n’ababyaza wateye imbere mu Rwanda mu myaka 27 ishize, kuko muri 1995 ababyaza bari batanu gusa none ubu barasaga ibihumbi bibiri.

    Ireme ryiza ry’uburezi buhabwa abaforomo n’ababyaza ryagaragajwe nk’irizafasha kugabanya impfu z’abana bavuka n’ababyeyi babyara

  • Ireme ry'uburezi ryagaragajwe nk'ishingiro ryo kugabanya umubare w'abana bapfa bavuka – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Abatibariye uyu muhago bishimiye uburyo impfu z'abana bavuka n'ababyeyi bapfa babyara zagabanutse. Ibarura ku mibereho y'abaturage(DHS) ryakozwe mu 2015 ryerekanye ko mu Rwanda ababyeyi bapfa babyara ari 210 ku bihumbi 100 mu gihe mu 2005 bari 1076 ku bihumbi 100 naho impinja zipfa zikivuka zigeze kuri 20/1000 zivuye ku 40/1000 mu 2005.

    Iyi mibare igaragaza ko aho bigeze ari heza ariko hadashimishije cyane, bikaba bisaba imbaraga zikomeye kugira ngo intego u Rwanda rwihaye y'uko muri 2030 umubare uzagera mu munsi y'impfu 70 mu bagore ibihumbi 100 zigerweho.

    Iyi ntego izagerweho hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gutanga uburezi buri ku rwego rwo hejuru ku banyeshuri biga muri kaminuza yigisha ubuforomo n'ububyaza ndetse no kongerera ubumenyi abakora uyu mwuga.

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, Murekezi Josephine, yavuze ko aho urwego rw'abaforomo n'ababyaza rugeze rukwiye kwishimirwa ariko agaragaza ko hakiri urugendo rwo kubaha ubumenyi kugira ngo izi mpfu zishire burundu.

    Ati 'Kuri ubu dufite ababyaza babiri bafite impamyabushobozi y'ikirenga (PHD) ni ibintu byo kwishimira. Ariko bakwiye kwiyongera kuko kugira ngo impfu z'abana n'abagore zishireho bizava mu burezi bwiza duha abanyeshuri bari kwiga ubuforomo n'ububyaza kuri ubu.'

    'Turi kubaka uburyo bwiza dutangamo serivisi nziza. Dukwiye no kwigisha abazazitanga, ku buryo hazaboneka umuforomo uzi gufata ibyemezo wamenya gufata icyemezo cyo kohereza umubyeyi ahandi kugira ngo abyare neza.'

    Umuyobozi wungirije w'Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita k'ubuzima bw'imyororokere mu Rwanda (UNFPA), Mungai Mercy yavuze ko abantu bose nibahagurukira gutanga uburezi bwiza ku baforomo n'ababyaza, bizatanga umusaruro uhagije.

    Ati 'Dufite amateka akomeye mu buforomo n'ububyaza, nidushora imari mu burezi bw'ababikora bizatanga umusaruro uhagije kuko byibuze twabashaka gutabara ubuzimwa bw'abasaga miliyoni enye ku mwaka.'

    'Twebwe ku ruhande rwacu dufatanya na Kaminuza y'u Rwanda mu gutanga ubumenyi bukomeye ndetse tugatanga n'ubumenyi bwisumbuye ku barimu bayo.'

    Ku ruhande rw'umwarimu w'abaforomo n'ababyaza muri Kaminuza y'u Rwanda, Bazirete Olive, yavuze ko urwego bagezeho mu kurwanya impfu z'abana n'ababyeyi rushimishije ariko hagikenewe abafatanyabikorwa batandukanye mu kuzamura urwego rw'abakora uyu mwuga.

    Ati 'Ibyo dukora kuri ubu ni byiza ariko haracyari urugendo rurerure, haracyakenewe abantu batanga umusanzu wabo mu kazamura urwego rw'abaforomo n'ababyaza.'

    'Hakenewe ibintu byinshi mu burezi dutanga nk'amahugurwa ku barezi, gutanga amahirwe abana bagakomeza kwiga mu byiciro byisumbuyeho n'ibindi, ubu hari ibyagezweho ariko bikwiye kongerwamo imbaraga.'

    Nubwo hari ibikwiye gushyirwamo imbaraga ariko umwuga w'abaforomo n'ababyaza wateye imbere mu Rwanda mu myaka 27 ishize, kuko muri 1995 ababyaza bari batanu gusa none ubu barasaga ibihumbi bibiri.

    Ireme ryiza ry’uburezi buhabwa abaforomo n’ababyaza ryagaragajwe nk’irizafasha kugabanya impfu z’abana bavuka n’ababyeyi babyara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ireme-ry-uburezi-ryagaragajwe-nk-ibanze-mu-kugabanya-umubare-w-abapfa-babyara

  • Ikirego cya ba Jay Polly cyagejejwe mu rukiko bidatinze baragezwa imbere y’Abacamanza #rwanda #RwOT

    Ifungwa rya Jay Polly ryamenyekanye mu gitondo cyo ku itariki ya 25 Mata 2021 ubwo we na bagenzi be 11 berekanwaga na Polisi y’u Rwanda yavugaga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Gusa icyo gihe Polisi y’u Rwanda yanatangaje ko aho bariya bantu bafatiwe bari mu birori, hanasanzwe ikiyobyabwenge cy’urumogi.

    Nyuma y’uko bariya bantu bafashwe bajyanywe gukorerwa isuzuma mu kigo cy’Igihugu gikora ibizamini bya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory byerekanye ko abantu bane muri bariya 12 bafite ikiyobyabwenge cy’urumugi mu maraso yabo ku kigero kiri hejuru.

    RIB yakoze iperereza yaje gushyikiriza Ubushinjacyaha bamwe muri bariya bantu kugira ngo baregerwe urukiko.

    Amakuru avuga ko Jay Polly aregwa hamwe n’abantu bane ari bo Shemusa Mutabonwa, Iyamuremye Jean Clement na Hatunga Fidele Benedicto wo mu gihugu cya Tanzania.

    Aba bose bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge kiri mu bwoko bw’urumogi, usibye Iyamuremye Jean Clement unakurikiranyweho icyaha cyo kubika ibiyobyabwenge cy’urumogi.

    Hari kandi umuganga Maniriho Rodrigue ukekwaho guhimba inyandiko itari iy’ukuri igaragaza ko umwe mu bafashwe yipimishije COVID-19. Uyu akaba akurikiranyweho icyaha guhimba inyandiko n’icyo kwakira indonke.

    Biteganyijwe ko mu gihe cya vuba aba bantu bazagezwa imbere y’urukiko baburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ngo kuko Ubushinjacyaha bwasanze hari impamvu zikomeye zituma bubakekaho ko bakoze ibyaha bakurikiranyweho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ikirego-cya-ba-Jay-Polly-cyagejejwe-mu-rukiko-bidatinze-baragezwa-imbere-y-Abacamanza

  • Umufaransa yegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda, Eyob wari wambaye umwenda w’umuhondo akora impanuka(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umufaransa ukinira B&B Hotels Pro KTM, Pierre Rolland ni we wegukanye agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2021, Eyob Metkel wakoze impanuka atakaza umwenda w’umuhondo ufatwa n’umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian.

    Agace ka 6 ka Tour du Rwanda 2021, kakorewe muri Kigali. Abasiganwa bahagurikiye Convention Centre basoreza Mont Kigali, bakoze ibilometero152,6.( mu Mujyi wa Kigali, ikanyura Gatsata, Gicumbi, kwa Nyirangarama igakomereza Shyorongi mbere yo gukomeza kuri Magerwa, igasoreza Mont Kigali.)

    Muri aka gace amanota ya sprint ya mbere yegukanywe n’umunya-Ertrea, Goytom Tomas. Amanota y’umusozi wa kabiri yegukanywe na Rolland Pierre, akaba yatangiwe Nyirangarama aho bari bamaze gukora ibilometero 100.6.

    Amanota y’agasozi ka mbere yegukanywe na Teugels Lennert. Uy’umusozi wa Gako yegukanywe na Rolland Pierre , bari bamaze gukora ibilometero 121.1.

    Abasiganwa bamaze kugenda ibilometero 41 bageze mu Kadobogo mu Murenge wa Kageyo ho muri Gicumbi, abakinnyi barindwi bari imbere basize igikundi ho amasegonda 42.

    Pierre Rolland wasize abandi bose ageze i Kanyinya, yaje no kumanuka umusozi wa Shyorongi wenyine, yasize igikundi kigabanyije mu matsinda 3 iminota 5 n’amasegonda 34.

    Mu bilomtero 10 bya nyuma, umunya-Eritrea wari ufite umwenda w’umuhondo, Eyob Metkel yaje gukora impanuka.

    Pierre Rolland wa B&B Hotels Pro KTM yakomeje gusiga abamukurikiye ndetse aza kwegukana aka gace akoresheje amasaha 3, imonota 46 n’amasegonda 3, yasize Vuillermoz wa Total Directe Energe wabaye uwa 2 amasegonda 50.

    Abakinnya b’abanyarwanda ntabwo bahiriwe n’aka gace kuko kugeza muri 15 ba mbere basizwe iminota irenga 3 nta munyarwanda warimo.

    Eyob Metkel wakoze impanuka yahise anatakaza umwenda w’umuhondo, ku rutonde rusange umunya-Espagne ukinira Total Directe Energe, Rodriguez Martin Christian ni we wahise afata umwenda w’umuhondo, amaze gukoresha amasaha 20, iminota 38 n’amasegonda 10. Eyob yahise afata umwanya wa 19 aho asigwa iminota 4.

    Umunyarwanda uri hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric, ari ku mwanya wa 24 asigwa iminota 9 n’amasegonda 58 na Rodriguez wa mbere.

    Agace k’uyu munsi

    Urutonde rusange

    Pierre Rolland yegukanye agace ka 6

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umufaransa-yegukanye-agace-ka-6-ka-tour-du-rwanda-eyob-wari-wambaye-umwenda-w-umuhondo-akora-impanuka-amafoto