Category: Uncategorized

  • Abantu benshi bakozwe ku mitima n'ubukwe bw'umukobwa ugendera mu kagare n'umusore wamurwaje imyaka itari mike. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bakozwe ku mutima n'ubukwe bwa Blessing Mary Ocheido na Okechukwu Victor Igwegbe bari bamaze igihe kinni bakundana ariko uyu mukobwa akaba yaraje kugira ikibazo cyapararize cyatumye amaguru ye adakora neza bituma ahabwa akagare k'abamugaye.

    Aba bombi bakomoka muri Nigeria bakundanye imyaka irenga 10, umusore yamaze imyaka 7 arwaje umukunzi we utarabashaga kugenda.Mary Ocheido avugako, uyu musore bakoze ubukwe bamenyanye ari muzima kuko yemezako bamaranye imyaka irenga 10 bari mu munyenga w'urukundo.

    Uyu mukobwa avugako mu myaka aba bombi bamaze bakundana, harimo 7 yamaze arwaye atabasha guhagarara no kugenda kuburyo byasabaga ko bagenda bamuteruye igihe agiye mubwirero.

    Marry avugako uyu musore bakundana yamubaye hafi cyane ndetse agakomeza akamwereka urukundo nk'uko byari bisanzwe.Taliki 3 Gicurasi, nibwo aba bombi bemeranyije kubana akaramata, maze bakora ubukwe bw'igitangaza bwishimiwe na benshi, ndetse aba babonye bakemeza ko urukundo rukibaho.

    Uyu mukobwa mu bukwe bwe yari yicaye mu kagare, atwawe n'umugabo we ndetse bashigikiwe n'inshuti zabo n'umuryango.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abantu-benshi-bakozwe-ku-mitima-nubukwe-bwumukobwa-ugendera-mu-kagare-numusore-wamurwaje-imyaka-itari-mike/

  • Umuhanzikazi Rose Muhando yahishuye ukuntu umujyanama we yari agiye kumwicira mu ishyamba #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wabaye icyamamare mu ndirimbo zitandukanye zo kuramya no guhimbaza Imana Rose Muhando , zirangajwe imbere na 'Nibebe' yabaye ikimenyabose muri Tanzania no muri Afrika y'Iburasirazuba. Nyuma yaje kuvugwaho gukoresha ibiyobyabwenge, benshi bakavuga ko ari byo byashyize iherezo ku muziki we.

    Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, Rose Muhando yeruye avuga ko 'Manager' we mu 2010 yari agiye kumwicina n'umwana we. Yahishuye ko yari agiye kwicwa n'umujyanama we, gusa yirinda kuvuga amazina ye ariko atangaza ko ari uwamufashije kuri Album ye yise “Utamu wa Yesu”.

    Yagize ati “Banshyize imbunda ku mutwe bansaba kubaha miliyoni 15 z'amashiringi ya Tanzania. Bansabye kuvuga isengesho ryanjye rya nyuma maze ntangira gusenga. Imvura yaragwaga byari mu ishyamba baranyihanangirije ngo sinzagire uwo mbibwira bamwira ko nimbivuga bazanyica”.

    .

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kumukorera ubu bugome uyu mujyanama we [Manager] byumvikana ko atari wenyine ngo yakomereje iwe mu rugo ahasanga umukobwa wamukurikiraniraga ibyo mu rugo ari kumwe n'umwana we wari ufite imyaka itanu maze bamushyira imbunda mu kanwa mu rwego rwo kwereka Muhando ko nagira icyo avuga bazamwica.

    Uyu mujyanama we ngo bari barakoranye kuri Album yitwa 'Utamu wa Yesu' ari nabyo byatumye ashaka kumwica akamusaba amafaranga. Nyamara ngo uyu mujyanama we yari yaramwemereye kumufasha ku bushake. Rose Muhando yavuze ko ibi byamubayeho byamusubije inyuma gusa yizeza abakunzi be ko ibyiza biri imbere.

    Rose Muhando yatangaje inkuru ibabaje y'ibyamubayeho mu myaka yatambutse

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-rose-muhando-yahishuye-ukuntu-umujyanama-we-yari-agiye-kumwicira

  • Tour du Rwanda 2021: Inyange yegereje Abanyarwanda ‘jus’ nto zahariwe abana (Video) –

    Iki gicuruzwa gishya cyagejejwe ku isoko mu minsi ishize ariko binyuze mu irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda, muri uyu mwaka kiri kurushaho kwegerezwa Abanyarwanda batuye aho rinyura hose.

    Izi jus ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme zifunze mu gakarito gapima amagarama 250, zigurishwa 300 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko ‘jus’ bashyize ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa bitandukanye.

    Yagize ati “Duhorana ibishya n’indi myaka ishize yose hari udushya twagiraga muri Tour du Rwanda. Uyu mwaka twazanye ‘jus’ z’abana zifunze neza, abana bashobora kwitwaza bagiye ku ishuri, ziri mu moko abiri ya Mango [umwembe] na pomme.’’

    Inyange Industries yishimira ko binyuze muri iri rushanwa, yakomeje kwegera abaturarwanda no gushyigikirana na bo.

    Yakomeje ati “Kuva mu myaka yashize yose Abanyarwanda bakomeje kumenya Inyange n’ibicuruzwa byayo. Bidufasha kuzamura ubucuruzi bwacu no kumenyekanisha aho turi.’’

    Yashimiye Abanyarwanda bakomeje kugaragariza icyizere Inyange Industries binyuze mu bicuruzwa byayo.

    Kabalira yavuze ko mu minsi iri imbere, Inyange Industries yitegura no kugeza ku isoko andi moko atandukanye y’ibicuruzwa mu kurushaho kuba hafi y’abakiliya.

    Nyuma ya Tour du Rwanda kandi uru ruganda ruzakomeza gutanga iki gicuruzwa gishya kiri ku isoko kandi bigakorwa kuri poromosiyo.

    Bitewe n’imiterere y’icyorezo cya Coronavirus gituma abantu badashobora guhurira hamwe, Inyange Industries yahisemo kwifashisha abacuruzi bayo bari mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza muri Gare ya Gicumbi yabwiye IGIHE ko amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange.

    Yagize ati “Aho twafatiye ibicuruzwa tukabyegereza abaturage, byarushijeho kwihuta cyane kuruta uko byari bimeze mbere. Jus nto zaje zikenewe, hari igihe umubyeyi yafataga jus nini akayiha abana bakaba bayangiza ariko ubu abaha agato kuko uguze nka tubiri kamwe ashobora kukamuha mu gitondo akandi nimugoroba.’’

    Yashimangiye ko ‘jus’ nto ziri kwihuta kuko uwayiguriye umwana we aba abyishimiye.

    Ati “Iki gicuruzwa gisa nk’icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana baradukunze cyane kurusha abakuru. Twe nk’abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n’uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.’’

    Nshimyumuremyi yashimye Inyange Industries ihora ishishikarira kumenyekanisha ibicuruzwa byayo bigatuma bimenyekana ndetse abaturarwanda bakabigura.

    Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye. Uru ruganda ni rwo rutanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Ni rwo runahemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko ‘jus’ zashyizwe ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo

    Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko ‘jus’ zifunze mu dukarito duto zahariwe by’umwihariko abana

    Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange

    Inyange Industries iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

    Inyange Industries ni yo ihemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Mifotra yahembye urubyiruko rwahanze udushya rukanatanga akazi ku bandi mu bihe bya Covid-19 –

    Aba ba rwiyemezamirimo bashimiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahurije hamwe inzego za Leta, Urwego rw’Abikorera n’Amasendika atandukanye.

    Ni inama kandi yari yitabiriwe n’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kungurana ibitekerezo no kuganira ku byakorwa mu kuzahura umurimo.

    Yabaye mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cyahariwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, wihizizwa buri tariki 01 Gicurasi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere”.

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan yavuze ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho gutakaza imirimo kuri benshi ariko hari abafatanyije na Leta y’u Rwanda mu gushaka ibisubizo bahanga imirimo kandi bikaba bishimishije kuko ari urubyiruko.

    Yagize ati “Turashimira ba rwiyemezamirimo bato bahanze ibishya n’imishinga igamije impinduka bagerageza gutanga ibisubizo ku bibazo byazanywe na Covid-19, bagatanga umusanzu mu guhanga imirimo.”

    Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko nk’uko Umukuru w’Igihugu akunze kubigarukaho, nawe akomeje gushima imbaraga zikomeje gushyirwamo n’inzego zose z’igihugu by’umwihariko urwego rw’ubuzima mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

    Mu bahawe ibi bihembo harimo uwitwa Jeanne Bovine Ishemaryayo wakoze ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w’uwinjiye ahahurira abantu benshi, avuga ko agamije gukemura ikibazo cyo kwandika abantu mu bitabo aho bagiye hose no gukurikirana abahuye n’abanduye Covid-19.

    Ahahurira abantu benshi mu Rwanda ubu basabwa kwandika imyirondoro yabo y’ibanze kugira ngo gukurikirana abashobora kuba barahuye n’abanduye bishoboke (Contact tracing).

    Ishemaryayo w’imyaka 26, akuriye kompanyi ya Calm Geek . Yize ’software engineering’ muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko yakoze iyo software kugira ngo acyemure icyo kibazo.

    Avuga ko “Umuturage ufite iyi karita iyo agiye kwinjira ahantu ayitunga ku mashini [iyisoma] amakuru akaba ariyanditse mu gihe bayakenerera bakayabona. Na wamusekirite upima umuriro ntiyirirwe yandika.”

    Abandi bashimiwe ni Niyonizeye Abdulrahman watangije urubuga rutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, [Online education services/smart classroom], Sebashyitsi Eric watangije umushinga wo gukora udupfukamunwa n’amazuru ndetse n’indi myambaro ndetse na Manirafasha Jean Claude washinze urubuga rwa [Africa Digital Internship Linkage] ruhuza abanyeshuri bashaka gukora imenyerezamwuga n’ibigo bashaka gukoreramo.

    Abayisenga Fabrice watangije umushinga wo gukora za Kandagira Ukarabe

    Bankundiye Charlotte we yatangije umushinga wa Farming of Chili

    Ishemaryayo Bovine watangije ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w’uwinjiye ahahurira abantu benshi

    Manirafasha Jean Claude watangije urubuga rwa Africa Digital Internship linkage system rufasha abashaka gukora stage rukabahuza n’ibigo

    Nsengukuri Elie nawe afite umushinga wo gukora za handsaniters

    Niyonizeye Abdulrahman watangije Smart Classroom nawe yashimwe na Minisitiri Kayirangwa

    Rutayisire Gilbert watangije umushinga wo gukora hand sanitizer

    Sebashyitsi Eric nawe yatangije umushinga wo gukora udupfukamunwa

  • Kigali : Umugabo yafashe umugore we asambana n’undi mugabo, kurekurana biranga bitabaza umupfumu #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo uvuga ko yari amaze igihe azi ko umugore we amuca inyuma, ahamya ko kugirango amufate hari umupfumu bamurangiye akamuha umuti watumye abagwa gitumo ariko ngo ninawo watumye bibananira kurekurana, kugeza uwo mupfumu abanje kuhagera.

    Umugore wafashwe asambana avuga ko umugabo we asanzwe amukubita kandi akaba atamwitaho, bikiyongeraho kuba ataha yasinze ntabashe gutera akabariro uko bikwiye. Uyu nawe yemeza ko bari bafatanye kuko ngo bagerageje kubyuka bikabananira.

    Uyu mugore kandi avuga ko uyu mugabo we batasezeranye, bityo ngo kugirango areke gusambana byasaba ko nawe akemura ibitagenda kuri we, bitaba ibyo ngo yakwigendera buri wese agafata indi nzira.

    REBA VIDEO Y’UKO BYARI BYIFASHE BYOSE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Umugabo-yafashe-umugore-we-asambana-n-undi-mugabo-kurekurana-biranga-bitabaza-umupfumu

  • Perezida Museveni yahaye imodoka nziza cyane umunyezamu Onyango uherutse gusezera muri Uganda Cranes [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida Museveni na Madamu we Janet Museveni na Minisitiri ushinzwe uburezi na Sports n'abandi banyacyubahiro bitabiriye ibi birori byo gushimira uyu munyabigwi byabereye ku biro by'umukuru w'igihugu i Entebbe.

    Onyango w'imyaka 36,aherutse gusezera mu ikipe y'igihugu nyuma y'imyaka 16 akinira iyi kipe aho yahamagawe inshuro 70 guhera muri 2005.

    Onyango yasezeye mu ikipe y'igihugu kuwa 12 Mata 2021,nyuma y'aho yari imaze kubura itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika.

    Uyu munyezamu w'Umunyabigwi muri Uganda,yageze iwabo ejo kuwa Kane kugira ngo aze gushimirwa uyu munsi hanyuma ahite asubira muri Afurika y'Epfo kwitegura umukino ikipe ye ya Sundowns izakina na TS Galaxy.

    Gusezera kwa Onyango na bagenzi be barimo Hassan Wasswa na Michael Azira,byateye umwuka mubi mu nteko ishinga amategeko bituma abadepite bahamagaza minisitiri wa siporo,Hamson Obua ngo atange ibisobanuro.

    Onyango yafashije Uganda gukina ibikombe 2 byikurikiranya bya Afurika ndetse atwara Caf Champions League muri 2016 ari kumwe na Mamelodi Sundowns izwi nka Masandawana.

    Onyango yatowe nk'umunyezamu wa mbere muri Afurika aba n'uwa 10 ku isi muri uwo mwaka.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-museveni-yahaye-imodoka-nziza-cyane-umunyezamu-onyango-uherutse

  • Rusizi: Abaturage ibihumbi 16 bakoraga urugendo bashaka amazi bayegerejwe –

    Muri aba baturage bahawe amazi meza harimo n’ibigo bitatu by’amashuri, Umuryango World Vision Rwanda watanze 70% by’ingengo y’imari, naho Akarere ka Rusizi gatanga 30%.

    Bamwe mu bahawe aya mazi bavuga ko bakoraga urugendo rurerure ndetse bakavoma amazi mabi bikabatera indwara.

    Mukarukundo Hycinthe yagize ati “Twari tubayeho nabi, abana bacu bakajya kuvoma bagatinda, bavomaga ahantu habi bakagenda isaha kandi amazi bavomye akaza arimo imisundwe. Rero kuba twabonye amazi meza ni byiza kuko ubu tuzajya dukaraba ducye, turashimira World vision.”

    Harerimana Shikama yunzemo ati “Hano nta mazi twagiraga rwose, inzoka zari zigiye kuzatwica kubera kuvoma mu Kibingo kandi ni kure cyane. Tugize Imana tubona abavugizi baduha amazi meza turabashimira.”

    Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Hangabashi, Nsanzimana Juvenal avuga ko bakoreshaga amazi y’imvura ariko aho baboneye amazi meza, ubuzima bwabo bwahindutse ku barimu no ku banyeshuri, kuko amazi meza iyo bayashakaga ijerekani imwe bayiguraga 100.

    Ushinzwe Ibikorwa mu Muryango World Vision Rwanda, Ananias Sentozi yavuze ko bihaye intego y’uko mu myaka itanu iri imbere bazageza amazi meza ku Banyarwanda bagera kuri miliyoni imwe, kandi ko bafite icyizere cy’uko bazakigeraho kuko aho bageze ari heza.

    Yagize ati “Turishimira cyane iki gikorwa tugezeho kuko ni umwe mu mishinga dufite mu gihugu yo kugeza amazi meza ku baturage. Dufite intego yo kugeza amazi meza ku bantu miliyoni, kandi imibare itwereka ko mu myaka ibiri n’igice ishize tumaze kugera ku basaga ibihumbi 500, kandi ubufatanye dufitanye na Leta y’u Rwanda dufite icyizere ko muri 2023 intego yacu izaba yagezweho.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Kankindi Leoncie, yashimiye umuryango World Vision Rwanda ku bikorwa uri kubakorera cyane cyane ibijyanye no kugeza amazi meza ku baturage.

    Yagize ati “Aya mazi ni ingezi cyane kuko azafasha imidugudu 17 iri mu tugari dutatu, ni ikintu gikomeye cyane kuko bavomaga ahantu hadakwiriye. Turashimira World Vision. Turasaba aba baturage kuyafata neza kuko amazi ni ubuzima, ku buryo ahagaragara ikibazo bagafatanya kugishakira umuti.”

    Aya mazi afite umuyoboro wa kilometero 32.5, ukaba waruzuye utwaye miliyoni 300 Frw. kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gicurasi 2021, World Vision Rwanda ikaba yawushyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

    Kugeza ubu, abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Rusizi ni 74%, intego akaba ari ukugeza amazi meza ku baturage bose b’Akarere ka Rusizi.

    Abayobozi batandukanye barimo n’ushinzwe ibikorwa muri World Vision basobanuriwe ibijyanye n’imikorere y’ikigega kibika amazi

    Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu basuzuma uko amazi asohoka

    kimwe mu bigega bibika amazi meza abaturage bahawe na World Vision Rwanda

    Umwe mu baturage ashimira World vision Rwanda kubera yabahaye amazi meza

    Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda yijeje abatuye Rusizi ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere

    World Vision Rwanda yiyemeje kugeza ku Banyarwanda miliyoni amazi meza mu gihe cy’imyaka itanu

  • Rusizi: Abaturage ibihumbi 16 bakoraga urugendo bashaka amazi bayegerejwe – #rwanda #RwOT

    Muri aba baturage bahawe amazi meza harimo n'ibigo bitatu by'amashuri, Umuryango World Vision Rwanda watanze 70% by'ingengo y'imari, naho Akarere ka Rusizi gatanga 30%.

    Bamwe mu bahawe aya mazi bavuga ko bakoraga urugendo rurerure ndetse bakavoma amazi mabi bikabatera indwara.

    Mukarukundo Hycinthe yagize ati 'Twari tubayeho nabi, abana bacu bakajya kuvoma bagatinda, bavomaga ahantu habi bakagenda isaha kandi amazi bavomye akaza arimo imisundwe. Rero kuba twabonye amazi meza ni byiza kuko ubu tuzajya dukaraba ducye, turashimira World vision.'

    Harerimana Shikama yunzemo ati 'Hano nta mazi twagiraga rwose, inzoka zari zigiye kuzatwica kubera kuvoma mu Kibingo kandi ni kure cyane. Tugize Imana tubona abavugizi baduha amazi meza turabashimira.'

    Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Hangabashi, Nsanzimana Juvenal avuga ko bakoreshaga amazi y'imvura ariko aho baboneye amazi meza, ubuzima bwabo bwahindutse ku barimu no ku banyeshuri, kuko amazi meza iyo bayashakaga ijerekani imwe bayiguraga 100.

    Ushinzwe Ibikorwa mu Muryango World Vision Rwanda, Ananias Sentozi yavuze ko bihaye intego y'uko mu myaka itanu iri imbere bazageza amazi meza ku Banyarwanda bagera kuri miliyoni imwe, kandi ko bafite icyizere cy'uko bazakigeraho kuko aho bageze ari heza.

    Yagize ati 'Turishimira cyane iki gikorwa tugezeho kuko ni umwe mu mishinga dufite mu gihugu yo kugeza amazi meza ku baturage. Dufite intego yo kugeza amazi meza ku bantu miliyoni, kandi imibare itwereka ko mu myaka ibiri n'igice ishize tumaze kugera ku basaga ibihumbi 500, kandi ubufatanye dufitanye na Leta y'u Rwanda dufite icyizere ko muri 2023 intego yacu izaba yagezweho.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere n'Ubukungu, Kankindi Leoncie, yashimiye umuryango World Vision Rwanda ku bikorwa uri kubakorera cyane cyane ibijyanye no kugeza amazi meza ku baturage.

    Yagize ati 'Aya mazi ni ingezi cyane kuko azafasha imidugudu 17 iri mu tugari dutatu, ni ikintu gikomeye cyane kuko bavomaga ahantu hadakwiriye. Turashimira World Vision. Turasaba aba baturage kuyafata neza kuko amazi ni ubuzima, ku buryo ahagaragara ikibazo bagafatanya kugishakira umuti.'

    Aya mazi afite umuyoboro wa kilometero 32.5, ukaba waruzuye utwaye miliyoni 300 Frw. kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gicurasi 2021, World Vision Rwanda ikaba yawushyikirije ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi.

    Kugeza ubu, abaturage bagerwaho n'amazi meza mu Karere ka Rusizi ni 74%, intego akaba ari ukugeza amazi meza ku baturage bose b'Akarere ka Rusizi.

    Abayobozi batandukanye barimo n’ushinzwe ibikorwa muri World Vision basobanuriwe ibijyanye n’imikorere y’ikigega kibika amazi

    Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu basuzuma uko amazi asohoka

    kimwe mu bigega bibika amazi meza abaturage bahawe na World Vision Rwanda

    Umwe mu baturage ashimira World vision Rwanda kubera yabahaye amazi meza

    Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda yijeje abatuye Rusizi ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by’iterambere

    World Vision Rwanda yiyemeje kugeza ku Banyarwanda miliyoni amazi meza mu gihe cy’imyaka itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abaturage-ibihumbi-16-bakoraga-urugendo-rurerure-bashaka-amazi-mabi

  • Gatsibo: Uko ibikorwa by'iterambere byahojeje amarira abatuye ku musozi wa Kirwa wari waravumwe – #rwanda #RwOT

    Ibi biravugwa n'abaturage bo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kigabiro ku musozi wa Kirwa mu Murenge wa Remera mu Karere ka Kayonza.

    Kuri uyu musozi ahagana mu 1950 ngo umukecuru wari uhatuye witwaga Nyirabapira yarahavumye, abwira abari bahatuye ko nta terambere bazigera babona, nta mazi, nta muriro, nta muhanda bazahora mu bwigunge.

    Ibi ngo koko byakomeje kubaho kuko nta mashuri, nta muriro, nta muhanda mwiza bagiraga. Bezaga imyaka bakayirira ibitoki bikabashyana kubera kubura umuhanda watuma babigeza ku isoko.

    Aba baturage bavuga ko bakomeje kuba muri ubu buzima bwo kutagira umuhanda no kubaho mu bwigunge kugeza ubwo Perezida Kagame avumuye iki gice biciye mu buyobozi bwiza bwegerejwe abaturage, bagatangira kubakirwa amashuri abana babo bakiga ndetse bakanagezwaho amazi meza.

    Bamwe mu baturage batuye kuri uyu musozi wa Kirwa bavuga ko kubona umuntu uhatuye wize mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yakorewe abatutsi byari bigoranye cyane. Bavuga ko bitewe n'uko agace batuyemo gasa nk'akari ahantu hihariye ngo byatumaga bahama mu bwigunge.

    Karibwende Théoneste yavuze ko yakuze asanga ababyeyi be bavuga ko aka gasozi kavumwe ari nayo mpamvu abahatuye batigaga, badakorerwa umuhanda ndetse batanagezwaho amazi meza n'amashanyarazi.

    Yagize ati ' Yahavumye mu 1952 kuko abantu bezaga ibitoki, ibirayi n'ibindi tukirira gusa. Niba undusha amafaranga ukaza ukagura iwanjye tukabyirira bikarangira nta rindi terambere ariko ubu umuvumo we wafashe ubusa rwose kuko ibigo by'amashuri n'amazi byaratwegerejwe.'

    Ndayisaba Jean Bosco we yavuze ko uwo mukecuru yahavumye akurikije imibereho y'abantu yari ihari aho ngo amazi bayakuraga mu mubande mu birometero nka bitandatu nabwo akaza ari mabi cyane.

    Ati ' Twavomaga amazi mabi cyane ariko kuri iyi saha uwahamugeza ngo arebe ukuntu amazi tuyakura hafi yacu, akareba uburyo abana biga muri metero nke cyane yakumirwa, umuvumo wa Nyirabapira wafashe ubusa nawe uwamuzura akabyirebera.'

    Undi muturage yavuze ko kuri ubu bishimira iterambere Leta yabagejejeho aho bamaze kugezwaho amazi meza, amashuri ndetse n'ibindi bikorwa remezo byerekana ko umuvumo wa Nyirabapira wapfuye ubusa.

    Yakomeje avuga ko kuri ubu ibibazo basigaranye ari bibiri birimo umuhanda mwiza werekeza kuri uyu musozi ndetse n'ikibazo cy'amashanyarazi.

    Ati ' Nitubona amashanyarazi tukajya ducana n'abana bacu bakigira ku matara bizadushimisha cyane, ikindi nitubona umuhanda mwiza utunganyijwe atari uriya uca mu bitari Kirwa izaba ibaye umujyi.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Manzi Théogene, yabwiye IGIHE ko ibikorwa remezo bataregereza bagiye gushyiramo imbaraga kuburyo mu ngengo y'imari y'umwaka utaha hari ibyakorwa.

    Ati 'Tuzafatanya turebe niba ibyo bakeneye byakorwa n'Akarere cyangwa niba twakenera izindi mbaraga dukore ubuvugizi. Nk'umuhanda dushobora gukoresha VUP ikawutunganya ndetse n'ibindi nkenerwa byose.'

    Yijeje aba baturage ko ibikorwa remezo bataragezwaho nabyo bazabyegerezwa iterambere nabo rikabageraho nkuko begerejwe amazi meza, amashuri n'ibindi bikorwa bitandukanye batari barabonye mbere.

    Abaturage begerejwe amazi meza

    Abatuye ku gasozi ka Kirwa kuri ubu bafite amashuri hafi

    Umuhanda werekeza ku musozi wa Kirwa ntumeze neza bagasaba ko wakorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-uko-ibikorwa-by-iterambere-byahojeje-amarira-abatuye-ku-musozi-wa-kirwa

  • REB yashyikirijwe ibikoresho by'ikoranabuhanga bizajya byifashishwa mu mashuri abanza – #rwanda #RwOT

    Ibikoresho byatanze bizifashishwa mu kongerera abarimu n'abanyeshuri ubumenyi mu gusoma ururimi rw'Ikinyarwanda mu buryo bunoze, mu rwego rwo gufasha abana bakiri bato kurwamva. Ibikoresho byatanzwe bigenewe abarimu bo mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri w'amashuri abanza.

    Uretse abarimu bazajya bakoresha izo tablet ariko n'abakozi bashinzwe uburezi mu nzego zitandukanye uhereye ku bigo by'amashuri, ku Murenge no ku Karere bagomba kuzihabwa kugira ngo biborohereze mu gukurikirana amakuru ajyanye n'ishuri, kugenzura, gushyigikira no gufasha abarimu.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw'uburezi.

    Yagize ati 'Izi tablets na mudasobwa zigendanwa zizorohereza abarimu gukusanya amakuru ku bumenyi abanyeshuri bafite no gukora raporo z'ishuri, ndetse no gutanga ibitekerezo byubaka kandi bizafasha abarimu kunoza imyigishirize, kimwe no gukurikirana abana mu mashuri.'

    Yagaragaje ko abashinzwe uburezi mu nzego z'umurenge n'Uturere bagiye koroherezwa mu mirimo y'ubugenzuzi bw'ishyirwa mu bikorwa ryo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri.

    Ati 'Abashinzwe uburezi mu mirenge bazashobora gukurikirana byoroshye imikorere y'abarimu, gukusanya, gusesengura no kuganira ku makuru y'imyigire ya buri munyeshuri mu nama z'uburezi ku rwego rw'umurenge n'urw'akarere. Abayobozi b'uturere bazakoresha ibyo bikoresho kugira ngo bahuze kandi bakurikirane imyigishirize n'imyigire mu mashuri yose ari muri buri karere.”

    Twagirayezu yavuze ko ku rwego rwa Minisiteri y'Uburezi, bagiye kurushaho gukora cyane no kongera imbaraga muri iyi gahunda y'ikoranabuhanaga kugira ngo n'aho itaragera ihagere ndetse n'aho yageze hongerwe ibikoresho.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko impamvu yo guhitamo gukoresha iri koranabuhanga mu mashuri abanza ari uko ariho umwana aherwa ubumenyi bw'ibanze.

    Ati 'Urebye hariya mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri niho ruba ruzingiye. Umunyeshuri agomba kumenya gusoma kwandika no kubara. Ibyo niho bihera, iyo umwana atabimenyeye muri kiriya cyiciro mu by'ukuri biramugora ari nayo mpamvu twashyizemo imbaraga kugira ngo abana batangire kwiga gusoma kugira ngo bakure bavuga, bashobora no gusoma mu rurimi rwabo baruzi kandi banarukunda.'

    Yashimangiye ko hazashyirwaho gahunda y'ubugenzuzi ku ishyirwa mu bikorwa ry'ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ku rwego rw'amashuri abanza, avuga ko bigiye kubaha imbaraga zo kurushaho kuryimakaza mu burezi bw'u Rwanda aho biteguye gukomeza gutanga ibikoresho binyuranye by'ikoranabuhanga.

    Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri USAID Rwanda, Luann Gronhovd, yagarutse ku bufatanye bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Minisiteri y'Uburezi binyuze muri uyu muryango, aho guhera muri 2016 bamaze gutanga amafaranga miliyoni 85$ (arenga miliyari 83 Frw), mu bikorwa byo guteza imbere uburezi mu Rwanda.

    Uyu muyobozi yashimiye Mineduc ku bushake iri kugaragaza mu kwimakaza ikoranabuhanga, ashimangira ko nk'abafatanyabikorwa ba Leta, batazasiba gutera inkunga gahunda iyo ari yo yose igamije kubaka uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ku ruhande rw'abagenerwabikorwa, batanze ubuhamya bifashishije uburyo bw'amashusho kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko kizateza imbere uburezi muri rusange.

    Umukozi Ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, Niyitegeka Protais, yagize ati 'Nkatwe dushinzwe ubugenzuzi bw'amashuri mu mirenge biratworohera cyane, kuko ikigo gishyiramo amakuru yose ajyanye n'ishuri bityo no gutanga raporo ku zindi nzego bikorwa mu gihe gito cyane. Twizeye ko bizatanga umusaruro mu burezi bw'u Rwanda.'

    Ibi bikoresho byatanzwe byashyizwemo porogaramu zizafasha mwarimu gutanga raporo ku myigire n'imyigishirize, ndetse no kwigisha mu buryo bunoze kuko harimo ibitabo by'abanyeshuri, inkuru zifasha umwana gusoma, igitabo cya mwarimu n'izindi mfashanyigisho mwarimu akenera.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi Ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko guhabwa ibi bikoresho bigiye kuzamura urwego rw'uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reb-yashyikirijwe-ibikoresho-by-ikoranabuhanga-bizajya-byifashishwa-mu-mashuri