Category: Uncategorized

  • Umukobwa w'imyaka itarenze 12 yarashe bagenzi ku ishuri #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'imyaka 11 cyangwa 12 yarashe akomeretsa abanyeshuri bagenzi be babiri n'umukozi w'ishuri ku kigo kiri muri leta ya Idaho muri Amerika, nk'uko Polisi ibivuga.

    Uyu mwana utatangajwe amazina wiga muwa gatandatu (sixth grade), yazanye imbunda ku ishuri rya Rigby Middle School muri uwo mujyi wa Rigby maze ayirashisha bagenzi be. Byitezwe ko abo yarashe ntawe uri bwicwe n'ibikomere, nk'uko abategetsi babivuga.

    Umwalimukazi kuri iki kigo yabashije kwambura imbunda uwo mwana ndetse aramufunga kugeza igihe polisi ihageze ikamujyana muri kasho, nk'uko abategetsi babivuga. Impamvu yamuteye gukora ibi ntiramenyekana.

    Steven Anderson ukuriye igipolisi aho, yavuze ko uyu mukobwa 'yavanye imbunda mu gikapu cye, akarasa inshuro nyinshi mu ishuri no hanze,' yongeraho ko uyu mukobwa ari uwo mu mujyi wo hafi aho wa Idaho Falls.

    Iki gikorwa kiri gukorwaho iperereza na FBI.

    Yandel Rodriguez w'imyaka 12 yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ati: 'Njyewe na bagenzi banjye twari mu ishuri — dukora akazi — hanyuma twumva urusaku rukomeye nyuma n'urundi rusaku rwinshi nk'urwo. Twumva abantu bataka. Mwalimu wacu yagiye kureba asanga hari amaraso'.

    Amerika iracyugarijwe n'ibibazo byo kurasa abantu mu kivunge bishingiye ku ntwaro nyinshi ziri mu bantu. Kuva Perezida Joe Biden ageze ku butegetsi nkuko BBC ibitanza, yamaze gutangaza intambwe za mbere zo kugenzura intwaro nyuma y'ibikorwa byinshi nk'ibyo. Muri izo harimo; gushyiraho amategeko ku mbunda zimwe, gukaza ibyo gusuzuma amateka y'abantu no gufasha ibikorwa byo gukumira urugomo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umukobwa-wimyaka-itarenze-12-yarashe-bagenzi-ku-ishuri/

  • Iyumvire uko uburwayi bwahuje Umusizi Tuyisenge na Jeannette basezeranye kubana akaramata #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Umusizi na Tuyishime Jeannette bamaze imyaka itandatu mu munyenga w’Urukundo, basezeranye mu mategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    Iyo Tuyisenge abara inkuru y’ukuntu yahuye n’uyu mukobwa ubona akanyamuneza ku maso, ariko akanyuzamo agatuza yibutse uburyo yagowe no kumutereta.

    Mu 2014, ni bwo Jeannette yagiye mu rugo kwa Tuyisenge gusura murumuna we biganaga wari urwaye. Icyo gihe Jeannette yigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye mu gihe Tuyisenge we yari yarasoje amashuri yisumbuye.

    Bitewe n’uko umuvandimwe wa Tuyisenge yari arembye, Jeannette yavuze ko hakwiye kwitabazwa umunyamasengesho akamusengera akabona gukira. Yatse nimero Tuyisenge kugira ngo nabona Pasiteri azamumenyeshe.

    Tuyisenge yavuze ko yari afite icyizere cy’uko umuvandimwe we azakira byanatumye nyuma y’uko Jeannette amwoherereje nimero ya Pasiteri atigeze amuhamagara.

    Avuga ko kuva icyo gihe Jeannette yakomeje kumubaza uko umuvandimwe we amerewe.

    Ati 'Yampaye nimero ze ngo azandangire Pasiteri. Koko hashize n’iminsi arayimpa ariko ndi umuntu utizera. Naravugaga nti 'nta bintu urwaye Pasiteri yamuvura, azakira.'

    Tuyisenge yavuze ko mu minsi ya mbere akimenyana na Jeannette yahise amubwira ko ashaka ko baba inshuti zisanzwe ntabyo gukundana.

    Uyu musizi avuga ko ibyo umukobwa yamubwiraga yaje kubyemera, ubwo ku nshuro ya mbere yamubwiraga ko yamukunze undi akabyanga.

    Ati 'Ni umukobwa utazi guca ku ruhande. Ibintu bye byose biba biri ku murongo. Nza kumubwira ko mukunda rero turashwana. Kuko tugitangira kuvugana, tuba inshuti yari yaranyihanangirije. Yarambwiye ati 'rero njyewe nkunda kuba inshuti n’umuntu ariko iyo uzanyemo ibyo gukundana ntabwo bikunda. Duhita dushwana.'

    Yavuze ko yakomeje guhatiriza ategura impano yihariye ishushanyije n’urupapuro rwanditseho amagambo y’urukundo, abyoherereza uyu mukobwa.

    Mu masaha y’umugoroba avuye ku kazi, uyu mukobwa yaramuhamagaye amubwira ko na we amukunda, urugendo rw’urukundo rutangira kuva ubwo.

    Umusizi Tuyisenge yavuze ko yakunze Jeannette 'kubera ko ari umuntu uba mu Isi ya wenyine’ kandi bombi babubakiye ku kuri no gukuza ubushuti mbere y’urukundo. Ati 'Twabanye tutabeshyana.'

    Mu ntangiriro za Werurwe 2021, Tuyishime Jeannette yasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK. Umukunzi we Tuyisenge yaramutunguye amwambika impeta y’urukundo amuteguza kurushinga.

    Tuyisenge ni umusore w’imyaka 25 w’umusizi wasize byinshi mu bisigo bitandukanye birimo nka 'Intiti’, 'Se nkubu mpfuye’, 'Amatakirangoyi’ n’ibindi byinshi bigiye bitandukanye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Iyumvire-uko-uburwayi-bwahuje-Umusizi-Tuyisenge-na-Jeannette-basezeranye-kubana-akaramata

  • LIVE: Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be rwakomeje; uko abarwanyi ba FLN binjiye i Rusizi (Amafoto na Video) –

    Uyu mugabo yavuze ko mu 2015, yisanze mu bibazo bikomeye agirana ikibazo n’umugore bituma batandukana. Yavuze ko byari ibihe bimukomereye, ava aho yari atuye ajya kuba i Bukavu kuko ariho nyina atuye.

    Uyu mugabo yavuze ko yari asanzwe ari umuhinzi, kuko yarangije kwiga akabura akazi. Icyo gihe HCR yakoze ibarura ry’impunzi z’abanyarwanda ziba i Bukavu, kugira ngo abone inkunga ya HCR cyane iyo kwiga.

    Ngo bageze ku Idjwi, abo bantu bari bitwaje intwaro bavamo ugereranyije ngo bari hagati ya 80 na 100. Aho barahavuye, abo bantu bakomereza urugendo bageze mu Rwanda bavamo ariko umushoferi wabwo nyuma aza kumubwira ko abo bantu bagiye mu ishyamba rya Nyungwe.

    KURIKIRA UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA

    9:35: Umwunganizi wa Ntibiramira, abwiye urukiko ko kuva umukiliya we yafatwa, aburana yemera icyaha. Yabwiye urukiko ko uwo yunganira yavugishije ukuri ku byaha bine aregwa, ko yagaragaje ko ibyo yagiyemo byose atari abizi ahubwo ko yari akurikiye amafaranga gusa.

    Yavuze ko mu miburanire ye yicuza ibikorwa bye bibi yakoze, asaba urukiko ko rwazashingira ku ngingo ya 38 y’itegeko rirwanya iterabwoba, maze kuba yemera icyaha akanasobanura ibyo yakoze afite ipfunwe, akazagabanyirizwa igihano.

    Abaregwa baganira n’abunganizi babo mbere y’iburanisha

    Me Moise Nkundabarashi aganira na Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yunganira

    9:25: Yavuze ko igitero cya mbere cyagabwe ku ruganda rutunganya ifu y’ibigori n’imyumbati. Ngo yari kumwe na Sibomana Jean Bosco. Ubwo bari bahageze, ngo Sibomana yateye grenade mu modoka kugira ngo ayitwike, ariko grenade irapfuba.

    We yahise arasa amasasu atandatu mu kirere, kugira ngo agaragaze ko FLN ihari. Imbunda na Grenade yavuze ko bari babihawe na Matakamba.

    Igitero cya kabiri ngo bakigabye ahitwa mu Rubonwe. Yari kumwe na Matakamba, Byukusenge Jean Claude, Sibomana Jean Bosco, Shabani Emmanuel na Bizimana Cassien. Bari bafite umugambi wo gutega imodoka ngo bayitwike.

    Bizimana ngo yagiye mu muhanda ahagarika imodoka ya Coaster, ariko yanga guhagarara, barasa amasasu ntiyahagarara. Bateze izindi ebyiri zose zanga guhagarara, bigeze mu rukerera bafata inzira barataha.

    Igitero cya gatatu nicyo cyatwikiwemo imodoka, icyo gihe imbunda bari bazikuye muri RDC.

    Icya kane bakigabye i Nyakarenzo ku muhanda ujya i Mibilizi. Icyo gihe ngo bahagaritse ikamyo, yanze guhagarara bararasa imodoka irahagarara, umushoferi avamo bayiteye grenade ntiyashya.

    Yavuze ko bishoboka ko ibirahure byayo aribyo byaba byarangiritse, gusa ngo abasirikare b’u Rwanda bari hafi aho, bumvise urusaku rw’amasasu nabo bararasa aba barwanyi ba FLN bahita bahunga biruka.

    9:15: Hakurikiyeho Ntibiramira Innocent. Atangiye abwira urukiko ko ibyaha byose bine abyemera kandi abisabira imbabazi abanyarwanda, igihugu ndetse n’umuryango we.

    Yemereye urukiko ko icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba acyemera, kuko ngo Matakamba yagiye kumureba amubwira ko hari abasirikare bari muri RDC bamushaka, ko yajya kubareba akumva icyo bamushakira.

    Ngo yamubwiye ko mu gihe yabyemera, yazakuramo amafaranga menshi. Yavuze ko yaje kubyemera, maze bajyana i Bukavu, bahurirayo na Bizimana Cassien. Ngo icyo gihe hari mu kwezi kwa Gatatu mu 2019.

    Bizimana ngo yamubajije niba yarigeze kuba muri FDLR, undi amubwira ko yagiyeyo akamaramo igihe gito. Uwo mugabo ngo yamubwiye ko mu gihe yakwemera ibyo abwirwa, azajya abona n’andi mafaranga, amumenyesha ibijyanye na FLN.

    Ati “Amafaranga ni mabi nyine, naravuze nti reka mbyemere wasanga ngiye gukira.”

    9:00: Ku cyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Shabani yabwiye urukiko ko acyicuza akanagisabira imbabazi. Yemera ko yagize uruhare rwo guherekeza umusirikare wa FLN wari ugiye mu bikorwa bya gisirikare, ku buryo ibyo yaba yarakoze byose nawe yemera ko yabigizemo uruhare.

    Yemeye kandi icyaha cyo gutwikira abandi ku bushake n’icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba. Ku cyaha cya gatanu cyo gukoresha ibintu biturika binyuranyije n’amategeko nacyo yavuze ko acyicuza akanagisabira imbabazi.

    08:55: Ku cyaha cyo gushishikariza abantu gukora iterabwoba, uyu mugabo yemeye ko yagikoze kandi akagisabira imbabazi. Ati “Ndabyemera”. Yemera ko yashishikarije murumuna we kujya mu mikoranire na FLN, gusa avuga ko ibyo yakoze byose atari azi imigambi migari ya FLN.

    08:50: Uyu mugabo yafashwe mu Ugushyingo 2019 atarabona amafaranga amadolari ibihumbi bitanu yari yemerewe. Ngo yari yaranamaze gutegura umushinga azayakoresha ku buryo yamufasha guhindura ubuzima.

    08:45: Shabani abwiye urukiko ko yicuza akanasaba imbabazi ku bw’uruhare rwe muri ibi bikorwa. Avuga ko uyu munsi ababazwa n’uko na murumuna we yisanze muri ibi bikorwa binyuze mu mikoranire ye na Justin Bugingo kuko ngo nawe yahabwaga grenade ngo azikwize mu barwanyi na FLN.

    08:40: Shabani yavuze ko kubera ubukene n’ubushomeri, kuko ngo yari yemerewe ko mu gihe nakomeza gukora ashobora kuzahembwa amadolari 5000 cyangwa akayarenza, yemeye kuzajya azana mu Rwanda abarwanyi.

    Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengimana Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto y’ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko


  • Nutavuga amateka yawe bizaha icyuho abayahakana – Ambasaderi Ron Adams avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ibi Ambasaderi Ron Adams yabigarutseho ku wa 6 Gicurasi 2021 ubwo yari mu muhango wo gusoza amarushanwa agaruka kuri Jenoside yateguwe n’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG kubufatanye na Ambasade ya Israel.

    Aya marushanwa yari ari mu buryo bwo guhanga imivugo, inyandiko nto zivuga ku mateka ya Jenoside, amajwi n’amashusho byose bigamije kurwanya no guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside .

    Ambasaderi Ron Adam yavuze ko mu gusangiza abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizatuma Jenoside itongera kubaho ukundi kandi bikima icyuho abayihakana.

    Ati “Ndizera ko abantu baziga amateka ya Jenoside binyuze mu kuvuga, kwandika, no kuyasangiza abandi. Kubera ko mu gusangiza amateka ni ryo tangiriro ryo guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi, kuyihakana no kuyipfobya. Kuko nutavuga amateka yawe, bizaha icyuho cy’abahayihakana.”

    Perezida wa GEARG, Gatari Egide yavuze ko intego y’aya marushanwa kwari ugushishikariza urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside ari nako barwanya abapfobya n’abayihakana.

    Gatari yavuze ko kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bizafasha guhangana n’abapfobya ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Icyari kigambiriwe mu rugamba turimo rwo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside, dukeneye kurushaho kwigisha Isi, kwigisha cyane cyane abakiri bato, kubaha ibyo bavuga bya nyabyo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bwo guhangana n’abapfobya n’abayihakana.”

    Gatari yakomeje avuga ko hazifashishwa inzira zitandukanye zo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’imbuga nkoranyambaga.

    Ati “Izo mbuga nkoranyambaga banyuraho bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nizo dufatanyije na bagenzi bacu n’abandi bantu benshi tugiye gucishaho tuvuga ukuri.”

    Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umwe mu banyamuryango ba GERAG, Baho Ntaganira Winnie yabwiye IGIHE ko yishimira kuba yaritabiriye, yemeza ko ubumenyi akuyemo buzamufasha kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Kuba ndi muri aya marushanwa, ni amahirwe ngize mu gutanga ijwi ryanjye mu guhangana no kurwanya abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nzatanga umusanzu muri uru rugamba.”

    Aya marushanwa yari abaye ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abagera kuri 29, 10 muri abo bari bahari imbonankubone mu gihe abandi bitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Hatanzwe ibihembo bitandukanye ku bantu batanu bahize abandi, birimo mudasobwa, telefoni zigezweho n’amafaranga. Uko ari 14 banashyikirijwe impamabushobozi z’uko bitabiriye irushanwa.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams yavuze ko kuba Abanyarwanda bavuga amateka yabo bizabafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aha Ambasaderi Ron Adams yahembaga Ntaganira Winnie uri mu batsinze aya marushanwa mu cyiciro cy’imivugo

  • Nutavuga amateka yawe bizaha icyuho abayahakana – Ambasaderi Ron Adams avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi Ambasaderi Ron Adams yabigarutseho ku wa 6 Gicurasi 2021 ubwo yari mu muhango wo gusoza amarushanwa agaruka kuri Jenoside yateguwe n'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG kubufatanye na Ambasade ya Israel.

    Aya marushanwa yari ari mu buryo bwo guhanga imivugo, inyandiko nto zivuga ku mateka ya Jenoside, amajwi n'amashusho byose bigamije kurwanya no guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside .

    Ambasaderi Ron Adam yavuze ko mu gusangiza abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizatuma Jenoside itongera kubaho ukundi kandi bikima icyuho abayihakana.

    Ati 'Ndizera ko abantu baziga amateka ya Jenoside binyuze mu kuvuga, kwandika, no kuyasangiza abandi. Kubera ko mu gusangiza amateka ni ryo tangiriro ryo guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi, kuyihakana no kuyipfobya. Kuko nutavuga amateka yawe, bizaha icyuho cy'abahayihakana.'

    Perezida wa GEARG, Gatari Egide yavuze ko intego y'aya marushanwa kwari ugushishikariza urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside ari nako barwanya abapfobya n'abayihakana.

    Gatari yavuze ko kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bizafasha guhangana n'abapfobya ndetse n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Icyari kigambiriwe mu rugamba turimo rwo guhangana n'abapfobya n'abahakana Jenoside, dukeneye kurushaho kwigisha Isi, kwigisha cyane cyane abakiri bato, kubaha ibyo bavuga bya nyabyo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo bwo guhangana n'abapfobya n'abayihakana.'

    Gatari yakomeje avuga ko hazifashishwa inzira zitandukanye zo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n'imbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Izo mbuga nkoranyambaga banyuraho bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nizo dufatanyije na bagenzi bacu n'abandi bantu benshi tugiye gucishaho tuvuga ukuri.'

    Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umwe mu banyamuryango ba GERAG, Baho Ntaganira Winnie yabwiye IGIHE ko yishimira kuba yaritabiriye, yemeza ko ubumenyi akuyemo buzamufasha kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Kuba ndi muri aya marushanwa, ni amahirwe ngize mu gutanga ijwi ryanjye mu guhangana no kurwanya abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nzatanga umusanzu muri uru rugamba.'

    Aya marushanwa yari abaye ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n'abagera kuri 29, 10 muri abo bari bahari imbonankubone mu gihe abandi bitabiriye mu buryo bw'ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Hatanzwe ibihembo bitandukanye ku bantu batanu bahize abandi, birimo mudasobwa, telefoni zigezweho n'amafaranga. Uko ari 14 banashyikirijwe impamabushobozi z'uko bitabiriye irushanwa.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams yavuze ko kuba Abanyarwanda bavuga amateka yabo bizabafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Aha Ambasaderi Ron Adams yahembaga Ntaganira Winnie uri mu batsinze aya marushanwa mu cyiciro cy’imivugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nutavuga-amateka-yawe-bizaha-icyuho-abayahakana-ambasaderi-ron-adams-avuga-kuri

  • Murumuna wa Joseph Kabila, yakuwe ku butegetsi bw'intara #rwanda #RwOT

    Inteko ishingamategeko y'intara ya Tanganyika kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gicurasi 2021, yaratoye yemeza kuvanaho guverineri w'iyi ntara Zoé Kabila na guverinoma ye yose, nk'uko bivugwa n'ibinyamakuru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku bwiganze bwari bukenewe, abadepite 13 kuri 25 batoye bemeza kumukuraho nyuma yo kumushinja; gucunga nabi intara, kunyereza umutungo w'intara, gusuzugura inteko y'intara n'abategetsi b'igihugu, nk' uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje .

    Zoé Kabila Mwanza Mbala utarireguye cyangwa ngo aregwe mu rukiko kuri ibyo aregwa, ni undi muntu mushya mu bahafi cyane y'uwari perezida Joseph Kabila uvanywe mu butegetsi.

    Ferdinand Kambere umunyamabanga wungirije w'ishyaka rye Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD) ryashinzwe na Joseph Kabila, ryamaganye ikurwaho rya Zoé Kabila.

    Kambere yabwiye ikinyamakuru Top Congo ko gukuraho Zoé Kabila ari igikorwa 'kinyuranyije n'amategeko' cyagizwemo uruhare na guverinoma y'igihugu 'yamuhejeje i Kinshasa'.

    Iki kinyamakuru gisubiramo Kambere agira ati: 'Bagiye guterana ngo bakureho guverineri, ariko hagati aho, bakoresha guverinoma y'igihugu ngo imuheze i Kinshasa kugira ngo atabasha kuboneka ngo yisobanure.'

    Didier Manara umudepite ku wego rw'igihugu w'ishyaka PPRD, avuga ko kuvanaho Zoé Kabila ari igikorwa cyabayemo guha ruswa abagize inteko.

    Kuva yajya ku butegetsi mu myaka ibiri ishize, Perezida Félix Tshisekedi yagiye aca intege za politiki z'uwo yasimbuye Joseph Kabila.

    Mu mezi ashize, Tshisekedi yazanye abantu be gutegeka inteko na guverinoma by'igihugu, gusa ishyaka rya Joseph Kabila riracyafite ingufu muri bamwe mu bakuru b'intara, mu nteko z'intara na guverinoma z'intara.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/07/murumuna-wa-joseph-kabila-yakuwe-ku-butegetsi-bwintara/

  • U Bufaransa bukwiriye kuzirikana akababaro k'abanyarwanda – Nicolas Sarkozy – #rwanda #RwOT

    Sarkozy yabigarutse mu kiganiro kirekire yagiranye na Le Point kivuga ku mubano na Politiki y'u Bufaransa muri Afurika, by'umwihariko mu Rwanda, Algerie, agace ka Sahel, Tchad n'ahandi.

    Kuva mu 2015, u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda nyuma ya Michel Flesch wavuye kuri izo nshingano icyo gihe. Gusa kuva Macron yajya ku butegetsi, habayeho ibikorwa byinshi bigamije kuzahura imikoranire y'u Bufaransa n'u Rwanda mu ngeri zose aho nka Centre Culturel y'Abafaransa yari yarafunzwe, igiye kongera gusubukura ibikorwa.

    Sarkozy yabajijwe icyo atekereza ku kuba u Bufaransa bugiye kumara imyaka 11 nta Ambasaderi bufite mu Rwanda, avuga ko icy'ingenzi kurusha byose ari ukubaka umubano mwiza hagati y'ibihugu.

    Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yavuze ko mu gihe cye, ariwe Perezida wa Mbere wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu Bufaransa ubwo yari yitabiriye inama ya Unesco i Paris. Ati 'Ntabwo yari yarigeze yakirwa n'undi muyobozi [w'u Bufaransa] uwo ariwe wese'.

    Sarkozy nawe yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aba Perezida wa Mbere w'u Bufaransa ubikoze nyuma ya 1994, aho yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akagaruka ku buryo igihugu cye cyatereranye abanyarwanda.

    Ati 'U Bufaransa bikwiriye kuzirikana kandi bugaha agaciro akababaro k'abanyarwanda. Benshi mu Bufaransa bangiriye inama yo gukora ibitandukanye, ariko nashakaga gukora ikimenyetso cyo kuganira hagati y'ibihugu byombi.'

    Iyo nzira ya Sarkozy ntiyigeze ikomezwa n'uwamusimbuye François Hollande wayoboye iki gihugu kuva mu 2012 kugera mu 2017 asimbuwe na Emmanuel Macron, ibintu Sarkozy abona ko bitari bikwiriye ahubwo hari hakwiriye gukomeza urugendo yatangiye.

    Ati 'U Rwanda rukwiye kuba umwe mu bafatanyabikorwa bacu b'ingenzi muri Afurika. Uyu munsi icyo gihugu gifite abaturanyi barimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania, ni nk'akarwa gatekanye mu gace kadatekanye. Kigali ikomeje kuba Umurwa uhuza Afurika, mu myaka 25 ishize, igihugu nta bikorwa remezo cyagiraga, nta musaruro […] akazi Perezida Kagame yakoze, karahambaye.'

    Sarkozy kandi yavuze ku bakunze gushinja u Rwanda kwigizayo ururimi rw'Igifaransa, bishingiye ku buryo aricyo cyari cyarahawe intebe ku ngoma ya Habyarimana wari ushyigikiwe cyane na Mitterand wayoboraga u Bufaransa.

    Yavuze ko umubano mwiza w'ibihugu udakwiriye gushingira ku muyobozi uriho, atanga urugero avuga ko igihugu kidakwiriye kubana neza na Amerika mu gihe iyobowe na Barack Obama hanyuma ngo nasimburwa na Donald Trump ibintu bidogere.

    Yavuze ko kuba Perezida Kagame 'yaba atavuga Igifaransa' bitavuze ko atazaba umufatanyabikorwa mwiza cyangwa ngo yimakaze La Francophonie. Yatanze urugero agaragaza ko uyu munsi Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, wahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda avuga neza Igifaransa.

    Kuva yava ku buyobozi, Sarkozy yakomeje gushimangira umubano mwiza n'u Rwanda; by'umwihariko akunda kurangira abashoramari b'Abafaransa ingeri bashoramo imari yabo mu Rwanda.

    Ku ya 15 Mutarama 2018, yagiriye uruzinduko mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame. Ni urugendo yazanyemo n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gikora ubwikorezi bw'ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bolloré.

    Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z'amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

    Hari n'amakuru avuga ko Sarkozy yaba yaragize uruhare mu koroshya ibikorwa byo gusinya amasezerano y'imikoranire hagati y'u Rwanda na PSG.

    Bivugwa ko byaba byarashingiye ku mubano afitanye na QSi iyoborwa na Al-Khelaifi ari nawe Perezida wa PSG cyane ko uyu wahoze ari Perezida w'u Bufaransa ariwe watumye igurwa ry'iyi kipe ryoroha.

    Sarkozy niwe mukuru w’igihugu wakoze ibishoboka byose mu kuzahura umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bukwiriye-kuzirikana-akababaro-k-abanyarwanda-nicolas-sarkozy

  • Menya icyo bamwe mu Bahinde bari mu Rwanda bari gusabira igihugu cyabo #rwanda #RwOT

    Bamwe mu Bahinde baba mu Rwanda, barashima ingamba zafashwe na leta y' u Rwanda mu gukumira icyorezo cya Covid-19, gusa bakavuga ko bakomeje gusengera igihugu cyabo cyugarijwe mu buryo bukomeye n'iki cyorezo.

    Icyiciro cya kabiri cy'icyorezo cya Covid-19 cyashyize ubuhinde mu bihe bibi, kugeza ubu ku munsi haboneka abantu barenga ibihumbi 400 bandura. Abari hagati y'ibihumbi bitatu na bine nibo barimo kwicwa n'iki cyorezo buri munsi.

    Ku rusengero rw'Abahinde bo mu bwoko bw'Abahindu ruherereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, rugaragaramo Imana nyinshi Abahinde bavuga ko basenga, bakazitura ibyifuzo byabo bitandukanye.

    Mu byo abitabira gusenga  muri uru rusengero bavuga ko bashyize imbere muri iki gihe, ni ugusabira igihugu cyabo gikomeje kugarizwa n'icyorezo cya Covid-19.

    Prakash Kalavagadda umaze imyaka 15 mu Rwanda yaganiriye na RBA dukesha iyi nkuri aho yagize ati 'Biragoye cyane, turi gusenga Imana dusaba ko ibintu  byasubira mu buryo, hari bamwe mu bo mu muryango wanjye bafite ibibazo bikomeye mu Buhinde, turimo kugerageza kubafasha no kubarema umutima tubabwira ko hari igihe bizarangira. Kugeza ubu hari abishwe na Covid-19 bo mu muryango wanjye.'

    Yakomeje gutangariza iki kinyamakuru twavuze haruguru ko ibintu birimo kumera nabi mu Buhinde, gusa leta irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage badakomeza kugarizwa n'iki cyorezo.

    Ku rundi ruhande aba Bahinde bavuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye bishimira kubamo, bakaba bashima kandi ingamba zifatwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Kugeza ubu abantu miliyoni 21 nibo bamaze kwandura  Covid-19 mu Buhinde, abamaze guhitanwa  nayo bararenga ibihumbi 230, nk'uko inzego z' ubuzima muri icyo gihugu zibitangaza.

    Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kuri interineti, ku rubuga rwa RBA

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/07/menya-icyo-bamwe-mu-bahinde-bari-mu-rwanda-bari-gusabira-igihugu-cyabo/

  • U Bufaransa bukwiriye kuzirikana akababaro k’abanyarwanda – Nicolas Sarkozy –

    Sarkozy yabigarutse mu kiganiro kirekire yagiranye na Le Point kivuga ku mubano na Politiki y’u Bufaransa muri Afurika, by’umwihariko mu Rwanda, Algerie, agace ka Sahel, Tchad n’ahandi.

    Kuva mu 2015, u Bufaransa nta Ambasaderi bugira mu Rwanda nyuma ya Michel Flesch wavuye kuri izo nshingano icyo gihe. Gusa kuva Macron yajya ku butegetsi, habayeho ibikorwa byinshi bigamije kuzahura imikoranire y’u Bufaransa n’u Rwanda mu ngeri zose aho nka Centre Culturel y’Abafaransa yari yarafunzwe, igiye kongera gusubukura ibikorwa.

    Sarkozy yabajijwe icyo atekereza ku kuba u Bufaransa bugiye kumara imyaka 11 nta Ambasaderi bufite mu Rwanda, avuga ko icy’ingenzi kurusha byose ari ukubaka umubano mwiza hagati y’ibihugu.

    Uyu mugabo wayoboye u Bufaransa hagati ya 2007 na 2012, yavuze ko mu gihe cye, ariwe Perezida wa Mbere wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mu Bufaransa ubwo yari yitabiriye inama ya Unesco i Paris. Ati “Ntabwo yari yarigeze yakirwa n’undi muyobozi [w’u Bufaransa] uwo ariwe wese”.

    Sarkozy nawe yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aba Perezida wa Mbere w’u Bufaransa ubikoze nyuma ya 1994, aho yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi akagaruka ku buryo igihugu cye cyatereranye abanyarwanda.

    Ati “U Bufaransa bikwiriye kuzirikana kandi bugaha agaciro akababaro k’abanyarwanda. Benshi mu Bufaransa bangiriye inama yo gukora ibitandukanye, ariko nashakaga gukora ikimenyetso cyo kuganira hagati y’ibihugu byombi.”

    Iyo nzira ya Sarkozy ntiyigeze ikomezwa n’uwamusimbuye François Hollande wayoboye iki gihugu kuva mu 2012 kugera mu 2017 asimbuwe na Emmanuel Macron, ibintu Sarkozy abona ko bitari bikwiriye ahubwo hari hakwiriye gukomeza urugendo yatangiye.

    Ati “U Rwanda rukwiye kuba umwe mu bafatanyabikorwa bacu b’ingenzi muri Afurika. Uyu munsi icyo gihugu gifite abaturanyi barimo u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Tanzania, ni nk’akarwa gatekanye mu gace kadatekanye. Kigali ikomeje kuba Umurwa uhuza Afurika, mu myaka 25 ishize, igihugu nta bikorwa remezo cyagiraga, nta musaruro […] akazi Perezida Kagame yakoze, karahambaye.”

    Sarkozy kandi yavuze ku bakunze gushinja u Rwanda kwigizayo ururimi rw’Igifaransa, bishingiye ku buryo aricyo cyari cyarahawe intebe ku ngoma ya Habyarimana wari ushyigikiwe cyane na Mitterand wayoboraga u Bufaransa.

    Yavuze ko umubano mwiza w’ibihugu udakwiriye gushingira ku muyobozi uriho, atanga urugero avuga ko igihugu kidakwiriye kubana neza na Amerika mu gihe iyobowe na Barack Obama hanyuma ngo nasimburwa na Donald Trump ibintu bidogere.

    Yavuze ko kuba Perezida Kagame “yaba atavuga Igifaransa” bitavuze ko atazaba umufatanyabikorwa mwiza cyangwa ngo yimakaze La Francophonie. Yatanze urugero agaragaza ko uyu munsi Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda avuga neza Igifaransa.

    Kuva yava ku buyobozi, Sarkozy yakomeje gushimangira umubano mwiza n’u Rwanda; by’umwihariko akunda kurangira abashoramari b’Abafaransa ingeri bashoramo imari yabo mu Rwanda.

    Ku ya 15 Mutarama 2018, yagiriye uruzinduko mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame. Ni urugendo yazanyemo n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa byambuka imipaka mu ndege, ku butaka no mu mazi, Cyrille Bolloré.

    Umusaruro wavuye muri uru ruzinduko, ni uko Vivendi Group, ikigo gishamikiye kuri Bolloré Holdings ya Cyrille Bolloré cyemeye gushora imari ya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

    Hari n’amakuru avuga ko Sarkozy yaba yaragize uruhare mu koroshya ibikorwa byo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na PSG.

    Bivugwa ko byaba byarashingiye ku mubano afitanye na QSi iyoborwa na Al-Khelaifi ari nawe Perezida wa PSG cyane ko uyu wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ariwe watumye igurwa ry’iyi kipe ryoroha.

    Sarkozy niwe mukuru w’igihugu wakoze ibishoboka byose mu kuzahura umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda

  • Perezida Kagame azajya mu Bufaransa akazaganira n’abari bakomeye muri kiriya gihugu mu 1990-1994 #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro bizaba bibaye nyuma ya raporo ebyiri ziherutse gushyirwa hanze zigaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi. Izi raporo zakozwe ku mpande zombie.

    Perezida Kagame azajya mu Bufaransa mu nama zizaberayo tariki ya 17 n’iya 18 z’uku kwezi kwa Gicurasi 2021 zirimo izaba yiga ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi muri Sudan.

    Jeune Afrique ivuga ko Perezida Kagame azaboneraho kugirana ibiganiro n’abahoze ari ba Ofisiye mu gisirikare cy’u Buransa muri iriya myaka hagati ya 1990-1994.

    Raporo y’u Buransa yitiriwe Duclert yagaragaje ko ingabo z’Abafaransa zaje mu Rwanda muri Opération Turquoise zitigeze zigira uruhare muri Jenoside ahubwo ko ikibazo cyabaye ari uko zoherejwe zitinze ntizitabare umubare munini zagombaga gutabara.

    Naho Raporo y’u Rwanda yiswe Muse yo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu mugambi wa Jenoside kuko zakomeje gutoza abayikoze kuva mu myaka yabanjirije Jenoside ubwo ingabo z’u Bufaransa zazaga gufasha iza Leta ya Habyarimana guhangana na RPA yariho igerageza kubohora u Rwanda.

    U Rwanda kandi rwakune kuvuga ko ingabo z’u Bufaransa zari muri Opération Turquoise zatereranye Abatutsi benshi bakaza kwicwa ndetse zikanagira uruhare mu guhungisha abari abayobozi muri Leta yari yiyise iy’Abatabazi yakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.

    Perezida Kagame agiye kujya mu Bufaransa mu gihe benshi mu basesenguzi babona umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ugiye gufata indi sura nziza kuko hari ubushake ku bihugu byombi bwo kuba byabana neza nyuma yo kugaragaza ukuri.

    Ubwo Prof Vincent Duclert yari mu Rwanda yaje gushyikiriza Perezida Kagame raporo y’u Bufaransa, ni bwo haganiriwe ku by’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame akavuga ko yifuza guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath bigeze guhurira mu masomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1990.

    Perezida Kagame azahurira na Jean Varret w’imyaka 86, wari ushinzwe ibikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare muri Leta y’u Bufaransa hagati ya 1990-1993 ndetse na Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda.

    Perezida Kagame uzahura n’aba basirikare bahoze bakomeye mu Bufaransa, azanaganira n’abandi bahoze muri dipolomasi y’u Bufaransa barimo abashobora kuba bazi ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-azajya-mu-Bufaransa-akazaganira-n-abari-bakomeye-muri-kiriya-gihugu-mu-1990-1994