Category: Uncategorized

  • Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Cogebanque muri Tour du Rwanda – #rwanda #RwOT

    Platini P yaherekeje Banki Nyarwanda y'Ubucuruzi ya Cogebanque aho isiganwa rizenguruka igihugu ku magare ryanyuze hose mu ntara zitandukanye z'igihugu.

    Cogebanque ni yo muterankunga w'imena wa Tour du Rwanda ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.

    Muri uyu mwaka yaherekeje amagare mu buryo bwihariye kuko yashyizeho poromosiyo yise 'Tugendane'' igamije gufasha abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi no guhindura inzozi zabo mu by'imari impamo.

    Platini ni we muhanzi wakoranye na Cogebanque ngo ayifashe kwegerana n'abakiliya bayo ariko hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Uyu muhanzi uheruka kurushinga na Ingabire Olivia yabwiye IGIHE ko yanyuzwe no gukorana na banki Nyarwanda.

    Ati 'Narishimye. Ni amahirwe ku muhanzi Nyarwanda. By'umwihariko nari nkumbuye gutaramira abantu, ntabwo ari benshi ariko bica kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, abangu bakabireba. Abantu bakumbuye kongera gusimbukana natwe, ntabwo ibi bihe turimo bitworoheye ariko nta kundi byagenda.'

    Yavuze ko gukorana na Cogebanque ari intambwe ishimishije n'ishema ku muziki w'Abanyarwanda.

    Ati 'Bivuze y'uko mba mbonye ibihembo by'akazi maze iminsi nkora kandi na banki nk'iyi ikerekana ko ifitiye icyizere abahanzi. Kuba ibigo nk'ibi bitugirira icyizere bifite icyo bivuze ku bahanzi kuko hari ubutumwa twatambutsa bukagera kuri benshi.''

    Platini yavuze ko yemeye kugendana na Cogebanque kuko ifite ibyiza byinshi, bijyanye na serivisi z'imari Abanyarwanda bakeneye kugira ngo biteze imbere.

    Yakomeje ati 'Ubutumwa bwanjye ku bakiliya ba Cogebanque, mu by'ukuri iyi banki ishyigikiye umuhanzi wanyu w'umunyarwanda ni gute mutayikunda. Ni banki ifite konti nziza, n'inguzanyo zoroheye buri wese.''

    Serivisi Platini yakanguriye Abanyarwanda kugana zigerwaho n'umuntu wafunguye konti muri banki, ikamufasha kwiteza imbere.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bashishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z'imari.

    Ati 'Muri iyi minsi ntidushishikariza abantu kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka nyinshi. Murabizi ko muri ibi bihe bishobora gutuma abantu bandura Coronavirus. Dufite amakarita meza ya Cogebanque Master Card (debit, credit na prepaid) yagufasha kwishyura mu Rwanda, hanze no kuri murandasi. Ni amakarita afite umutekano. Bizarinda abantu kugendana ibifurumba by'amafaranga, ukaba wayibwa cyangwa ukayata. Iyi karita irahendutse.''

    Cogebanque kandi inafite ikarita ya Smartcash ihabwa abakiliya bose babishaka, ikaba itanga uburenganzira bwo guhaha mu Rwanda.

    Iyamuremye yakomeje asaba abakunzi b'amagare n'abaturarwanda kubagana bakagendana mu rugendo rwo kubaka ubukungu bwabo bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ati 'Abantu nibaze tubahe inguzanyo n'izindi serivisi zaborohereza kugira ngo bahindure inzozi zabo mu by'imari impamo.''

    Banki y'Ubucuruzi ya Cogebanque imaze imyaka icyenda itera inkunga Tour du Rwanda. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo yayo izwi nka 'Coge mBank'.

    Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque muri Tour du Rwanda 2021

    Platini ari mu bahanzi bagezweho mu bakora umuziki Nyarwanda

    Bamwe mu bayobozi muri Cogebanque baherekeje Tour du Rwanda 2021, barushaho gusobanurira abaturarwanda serivisi zihariye itanga

    Cogebanque ni yo yambika ikanahemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi

    Muri uyu mwaka, Cogebanque yaherekeje iri siganwa muri Poromosiyo yise 'TUGENDANE', igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by'imari impamo

    Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry'amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/platini-yanyuzwe-no-kwinjira-mu-mikoranire-na-cogebanque-muri-tour-du-rwanda

  • Ni inshuti ya bugufi: Ubuhamya bwa Ndayambaje washumbushijwe inka na Prime Insurance (Video) – #rwanda #RwOT

    Prime Insurance yari isanzwe itanga ubwishingizi burimo ubw'ibinyabiziga, inzu, ingendo, inkongi z'umuriro, impanuka, uburezi, inguzanyo, ndetse n'ubw'amasaziro.

    Mu myaka ibiri ishize, yaje kongeramo n'ubwishingizi bw'amatungo n'ibihingwa hagamijwe kugoboka abahinzi n'aborozi bahombaga mu gihe amatungo yabo apfuye cyangwa imyaka yabo yangiritse.

    Ndayambaje Vital wororera mu Murenge wa Nyagatare ari mu bagannye iyo serivisi rugikubita. Yahamirije IGIHE ko yabonye akamaro kayo.

    Ati 'Hano i Nyagatare mbere twagiraga ikibazo cy'ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitahaba kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha.'

    Agihabwa amakuru ko yashinganisha inka ze, yabanje kugenda biguru ntege ariko aza kubohoka.

    Uyu musaza ukorera ubworozi mu ifamu ya hegitari 30, ntiyatinze kubona ingaruka yari guhura na zo zimwe mu nka ze zirapfa ariko ibyo byago asanga yariteganyirije.

    Ndayambaje ati 'Nagize impanuka zimwe [inka] zigenda zipfa ariko Prime Insurance yarangobotse. Inka irarwara bakayikurikirana bakohereza n'abaganga bo kuyitaho, yapfa bagakora dosiye bakakwishyura.''

    Yishimira ko Prime Insurance idasiragiza abakiliya bayo mu kubishyura, kuko mu nshuro nyinshi [harimo izo yishyuriwe inka ze ebyiri zapfuye] byarihutishijwe.

    Ati 'Ni sosiyete nziza kandi yishyura vuba. Sindumva umuntu wagiye kuburana na Prime avuga ko yahemukiwe ntihakurikizwe amasezerano y'impande zombi.''

    Yatanze umuburo ku borozi, abasaba kwita ku matungo no kuyashinganisha kuko ari ingenzi.

    Ati 'Muri politiki y'aborozi, umuntu yapfushaga inka, abaturanyi bakamushumbusha. Ntiwabona umuntu ugushumbusha vuba nk'uko ngo umujye kure.''

    '[Prime Insurance] Ni inshuti ya bugufi, ni wa muntu wo hambere inka ye yapfaga abantu bakamushumbusha. Ku rundi ruhande ni inyungu z'abaturanyi kuko utabagora. Uwakabaye aguha inka ye, asanga Prime Insurance yabikoze. Ni yo igushumbusha.''

    Umukozi ushinzwe gahunda y'Ubwishingizi bw'Amatungo n'Ibihingwa mu Ishami ry'Ubucuruzi muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewemo nyuma yo kubona abahinzi n'aborozi barasigaye inyuma, amatungo yapfa cyangwa imyaka yangiritse ntibagobokwe kuko nta bwishingizi bagiraga.

    Iyi serivisi yatangijwe na Leta, ndetse ikaba itangira abahinzi n'aborozi 'Nkunganire' ya 40%.

    Amatungo yishinganishwa muri Prime Insurance kugeza ubu ni inka n inkoko mu gihe ibihingwa ari ibirayi, umuceri, imiteja, ibigori n'urusenda.

    Inka zihabwa ubwishingizi ni ukuva ku y'amezi atatu kugeza ku y'imyaka umunani, ishobora kwishyurwa mu gihe yaba yagize uburwayi igakurikiranwa uko bikwiye ariko igapfa, kuba haba ibiza nk'imyuzure n'inkongi z'umuriro bikayihitana cyangwa ikaribwa n'ikindi kintu.

    Iyo yibwe cyangwa bikagaragara ko yapfuye biturutse ku burangare bw'umworozi nk'aho wasanga imyanda mu kiraro yagira ingaruka kuri rya tungo ntiyishyurwa.

    Serivisi y'ubu bwishingizi igitangira, abakiliya bishyurwaga mu minsi 14, ariko ubu yaragabanutse igera kuri itatu mu gihe uyisaba yujuje ibisabwa byose.

    Abanyarwanda beretswe ko igisubizo ku bagihangayikishwa n'ibihombo baterwa n'impfu z'amatungo n'iyangirika ry'imyaka ari ugukorana na Prime Insurance.

    Vital Ndayambaje wororera mu Karere ka Nyagatare yavuze uburyo ubwishingizi bw'amatungo yahawe na Prime Insurance bwamufashije ubwo yagiraga ibyago byo gupfusha inka ze

    Ndayambaje Vital yororera inka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare

    Umukozi mu Ishami ry'Ubucuruzi akaba ashinzwe gahunda y'Ubwishingizi bw'Amatungo n'Ibihingwa muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewe mu zo icyo kigo gitanga nyuma yo kubona abahinzi n'aborozi barasigaye inyuma

    Prime Insurance ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda

    Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda aho yanyuze hose isobanurira Abanyarwanda ibijyanye na serivisi itanga

    Ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z'ubwishingizi, Prime Insurance, kimaze imyaka ine kiri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda

    Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n'imitungo yabo

    Prime Insurance ifite ishami mu Karere ka Nyagatare rifasha abayigana kugerwaho na serivisi zose z’ubwishingizi

    Prime Insurance iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-inshuti-ya-bugufi-ubuhamya-bwa-ndayambaje-washumbushijwe-inka-na-prime

  • Tour du Rwanda 2021: Inyange yegereje Abanyarwanda 'jus' nto zahariwe abana (Video) – #rwanda #RwOT

    Iki gicuruzwa gishya cyagejejwe ku isoko mu minsi ishize ariko binyuze mu irushanwa rizenguruka igihugu ku magare, Tour du Rwanda, muri uyu mwaka kiri kurushaho kwegerezwa Abanyarwanda batuye aho rinyura hose.

    Izi jus ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme zifunze mu gakarito gapima amagarama 250, zigurishwa 300 Frw.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko 'jus' bashyize ku isoko mu murongo w'uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa bitandukanye.

    Yagize ati 'Duhorana ibishya n'indi myaka ishize yose hari udushya twagiraga muri Tour du Rwanda. Uyu mwaka twazanye 'jus' z'abana zifunze neza, abana bashobora kwitwaza bagiye ku ishuri, ziri mu moko abiri ya Mango [umwembe] na pomme.''

    Inyange Industries yishimira ko binyuze muri iri rushanwa, yakomeje kwegera abaturarwanda no gushyigikirana na bo.

    Yakomeje ati 'Kuva mu myaka yashize yose Abanyarwanda bakomeje kumenya Inyange n'ibicuruzwa byayo. Bidufasha kuzamura ubucuruzi bwacu no kumenyekanisha aho turi.''

    Yashimiye Abanyarwanda bakomeje kugaragariza icyizere Inyange Industries binyuze mu bicuruzwa byayo.

    Kabalira yavuze ko mu minsi iri imbere, Inyange Industries yitegura no kugeza ku isoko andi moko atandukanye y'ibicuruzwa mu kurushaho kuba hafi y'abakiliya.

    Nyuma ya Tour du Rwanda kandi uru ruganda ruzakomeza gutanga iki gicuruzwa gishya kiri ku isoko kandi bigakorwa kuri poromosiyo.

    Bitewe n'imiterere y'icyorezo cya Coronavirus gituma abantu badashobora guhurira hamwe, Inyange Industries yahisemo kwifashisha abacuruzi bayo bari mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza muri Gare ya Gicumbi yabwiye IGIHE ko amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange.

    Yagize ati 'Aho twafatiye ibicuruzwa tukabyegereza abaturage, byarushijeho kwihuta cyane kuruta uko byari bimeze mbere. Jus nto zaje zikenewe, hari igihe umubyeyi yafataga jus nini akayiha abana bakaba bayangiza ariko ubu abaha agato kuko uguze nka tubiri kamwe ashobora kukamuha mu gitondo akandi nimugoroba.''

    Yashimangiye ko 'jus' nto ziri kwihuta kuko uwayiguriye umwana we aba abyishimiye.

    Ati 'Iki gicuruzwa gisa nk'icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana baradukunze cyane kurusha abakuru. Twe nk'abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n'uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.''

    Nshimyumuremyi yashimye Inyange Industries ihora ishishikarira kumenyekanisha ibicuruzwa byayo bigatuma bimenyekana ndetse abaturarwanda bakabigura.

    Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n'imitobe y'imbuto zitandukanye. Uru ruganda ni rwo rutanga ibinyobwa abakinnyi n'abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Ni rwo runahemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko 'jus' zashyizwe ku isoko mu murongo w'uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo

    Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko 'jus' zifunze mu dukarito duto zahariwe by'umwihariko abana

    Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange

    Inyange Industries iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda

    Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n'abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

    Inyange Industries ni yo ihemba ikipe yitwaye neza kuri buri gace ka Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tour-du-rwanda-2021-inyange-yegereje-abanyarwanda-jus-nto-zahariwe-abana-video

  • Bamwe mu baburana mu rubanza rumwe na Rusesabagina bemeye ibyaha babisabira imbabazi #rwanda #RwOT

    Abisobanuye uyu munsi barimo General Nsanzubukire Felicien wemeye ko yabaye mu mutwe utemewe ndetse akabisabira imbabazi.

    General Major Felicien Nsanzubukire yavuze ko yari afite ipeti rya S/Lt mu ngabo z'u Rwanda mbere yo guhunga ubutegetsi bwa Habyarimana buhiritswe.

    Uyu musirikare waburanye bigaragara ko afite intege nkeya ndetse akorora cyane ni umwe mu baregwa ibyaha bikeya.

    Aregwa ibyaha bibiri: icyo kuba mu mutwe w'ingabo utemewe yemera ndetse akagisabira imbabazi ndetse n'icyo kuba mu mutwe w'iterabwoba yahakanye.

    Yemeye ko yabaye mu mutwe w'ingabo utemewe kuko yari umwe mu bayobozi b'umutwe wa FDLR n'uwa CNRD.

    Amateka ye mu gisirikare ngo yatumye yisanga muri iki cyaha ariko ngo ntiyigeze agira umugambi wo kugirira nabi igihugu.

    Yavuze ko asaba imbabazi kuri iki cyaha ariko asanga yaragombaga gusubizwa mu buzima busanzwe nk'uko byakorewe abandi nka we batabanje kujyanwa mu nkiko.

    Yavuze ko atigeze aba mu mutwe wa FLN ufatwa nk'uwiterabwoba kuko yemeza ko yafashwe mu mwaka wa 2017, igihe we avuga ko uyu mutwe wari utaravuka.

    Abarwanyi bo ku rwego rwo hasi

    Abandi bireguye uyu munsi barimo abari abarwanyi bo mu rwego rwo hasi bemeye uruhare bagize mu bitero byagabwe ahatandukanye mu Rwanda.

    Aba barimo Jean Claude Byukusenge, Ntibiramira Innocent na Shaban Emmanuel. Aba bemeye uruhare bagize mu bitero byagabwe ahatandukanye mu karere ka Rusizi.

    Ngo hari aho barasaga amasasu mu kirere byo batagambiriye ahantu runaka kuko babaga bashaka kugaragaza ko umutwe wa FLN uri mu gihugu kandi ufite imbaraga.

    Aba bavuga ko bemeye kujya muri ibi bikorwa bemerewe Amafranga kuko nyuma ya buri gitero buri wese yahabwaga amadolari 100 y'Amerika.

    Bavuze kandi ko bagabye ibitero bya grenades bitagize uwo bihitana ndetse ngo banatwitse amamodoka.

    Umwunganizi wabo mu mategeko, Ngamije Kirabo, yasabye urukiko ko rwazazirikana ukwemera icyaha kw'aba bantu ndetse n'amakuru baruhaye rutari kubona ahandi.

    Uwitwa Joseph Ntabanganyimana cyangwa Combe Kalume Matata we aregwa kuba yarambukije abarwanyi bava muri Congo bagabye igitero mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yakoze iki cyaha yifashishije ubwato ndetse akaba ari nawe wabarangiye amayira batari guhuriramo n'abasirikare.

    Ntabanganyimana uvuga ko yari umushoferi w'amakamyo mu mujyi wa Bukavu, yateye utwatsi ibivugwa n'ubushinjacyaha.

    Yavuze ko hari aho abo yafashije kugura ubwato ndetse agasinya ku masezerano y'ubugure ariko ko atazi icyo ubwato bwakoreshejwe nyuma.

    Ubushinjacyaha ariko buvuga ko yemeye icyaha ndetse ko yanashyize umukono ku nyandiko mvugo y'ibazwa. Aha ariko Ntabanganyimana avuga ko atazi kwandika no gusoma.

    Ngo yemeye gutera igikumwe ariko atazi ibyanditse kuko yari amaze umwaka wose afunze mu buryo bubi cyane.

    Ku rutonde rw'abaregwa haracyari abantu 9 batariregura mbere y'uko ubushinjacyaha bugaruka bubasabira ibihano.

    Paul Rusesabagina witiriwe uru rubanza we yamaze gutangaza ko atazongera kugaruka mu rubanza kuko yumva nta butabera yizeye.

    Biteganijwe ko urubanza ruzakomeza mu cyumweru gitaha, ku itariki ya 13 n'iya 14 z'ukwezi kwa gatanu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/bamwe-mu-baburana-mu-rubanza-rumwe-na-rusesabagina-bemeye-ibyaha-babisabira

  • OMS yemeje urukingo rushya rwa COVID-19 rwakozwe n' Ubushinwa #rwanda #RwOT

    Ishami ry'umuryango w'abimbumbye ryita ku buzima OMS, ryemeje urukingo Sinopharm rwa COVID-19 rw'isosiyeti ya Leta y'Ubushinwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gicurasi. Bizafasha ubuyobozi bw'i Beijing mu ruhare rwabwo rukomeye mw'itangwa ry'inkingo kw'isi.

    Urwo rukingo ni rumwe muri ebyiri za virusi ya corona zamaze guhabwa miliyoni z'abantu mu Bushinwa n'ahandi. Ni urwa mbere rukozwe n'igihugu kitari icyo mu burengerazuba bw'isi rushyigikiwe na OMS. Ni no ku nshuro ya mbere OMS yemeza itangwa ry'urukingo rw'Ubushinwa ku ndwara iyo ariyo yose yandura.

    Kuba OMS yashyize urwo rukingo ku rutonde, ni ikimenyetso cyereka abashyiraho amategeko ajyanye n'imiti ko nta ngaruka rufite kandi rukora. Biranatuma rwinjizwa muri gahunda ya COVAX kugira ngo ibihugu ahanini bikennye bibone inkingo, kugeza ubu byahuye n'ikibazo cy'umubare muke wazo. OMS yamaze kwemera inkingo za COVID-19 zakozwe n'amasosiyeti Pfizer-BioNTech, AstraZeneca, Johnson & Johnson na Moderna.

    VOA dukesha iyi nkuru ivuga ko umwanzuro wo kwemeza urukingo rwa Sinopharm, wafashwe n'itsinda ritanga inama rya OMS, ryatangiye guterana kw'italiki ya 26 y'ukwezi gushize kwa kane risuzuma imibare yavuye mu bushakashatsi hamwe n'ibiciro bya Sinopharm.Haratangwa inama ko urwo rukingo rwahabwa abantu bafite hejuru y'imyaka 18, rugatangwa mu byiciro bibiri.

    Src: VOA

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/07/oms-yemeje-urukingo-rushya-rwa-covid-19-rwakozwe-n-ubushinwa/

  • Muhanga: Abafatanyabikorwa n'Akarere basabwe kwita ku baturage bakennye cyane #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Kayiranga Innocent yasabye abafatanyabikorwa mu iterambere ryaka karere gufasha abaturage bakennye kurusha, bagafashwa kuva mu cyiciro barimo.

    Ibi yabibasabye mu nteko rusange yahuje aba bafatanyabikorwa mu iterambere ry'aka karere yabaye kuri uyu wa 06 Gicurasi 2021.

    Yagize ati' Turacyafite ubukene mu miryango myinshi kandi ibyo dukora bikwiye kugira igisobanuro cya muntu, ariko ni mwebwe mukwiye no gufata iya mbere mugafasha abababaye kurusha abandi, ntabwo bikwiye ko umuntu abafashwa kandi asanzwe afite uko ameze, hakwiye gufashwa abakennye cyane'.

    Vice Mayor Kayiranga.

    Yongeyeho ko hari imishinga irenze umwe ishobora guhurira ku bagenerwabikorwa bamwe kandi basanzwe bafashwa nindi mishinga bityo ko bakwiriye kujya bifashisha inzego z'ubuyobozi bw'ibanze zikabafasha kubereka abakennye cyane.

    Yagize ati' Twabonye ko hari imishinga imwe nimwe ifata abagenerwabikorwa basanzwe bafite indi mishinga ibafasha bigatuma hari abasigara batabonye ababitaho ugasanga hari abagenerwabikorwa bafite imiryango irenze umwe ibafasha,ibikwiye nuko mwajya mwegera ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bukabereka abakennye kabdi badafite indi miryango yo kubafasha'.

    PHari imiryango itandukanye yagaragaweho guhurira ku bagenerwabikorwa bamwe harimo;FXB-Rwanda,Compassion na Bureau social de development aho usanga imwe muri iyi miryango iza isanga indi yarabonye abo gufasha bagahitamo nabo gufatira hafi bagakorana nabo bafite indi mishinga.
    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ryaka karere, (Djaf/Muhanga),Karamira Prudence avuga ko iki kibazo cyagaragaye kandi kikaba cyarakemuwe ku buryo iyi mishinga igamije kuvana abaturage mu bukene, ko jjhhbityo umuryango wose uje muri aka karere tuwuhuza nusanzwe ukorera aho uyu uje bagahana amakuru mu rwego rwo kwirinda ko bahurira ku bafatanyabikorwa bamwe kubera ko twese tuba tugamije kubavana mu bukene.

    Karamira ati'Iki kibazo twarakibonye kandi twaranagikemuye kuko buri mushinga iyo uje twuwuhuza nundi usanzwe ukorera mu gice bashaka gukoreramo kugirango bahane amakuru ku bagenerwabikorwa hagamijwe kudateza imbere bamwe abandi bagasigara kandi twese tuza tugamije kubavana mu bukene'.

    Hashize igihe muri aka karere hari imiryango myinshi ariko wareb ibikorwa byimwe muri iyi ugasanga byiherera ku bantu bamwe naho kurwanya ubukene muribo bikiri hasi cyane bamwe ntibatinye no kuvuga ko iyi miryango ikiza bamwe abandi bakicira isazi mu ijisho.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abafatanyabikorwa-nakarere-basabwe-kwita-ku-baturage-bakennye-cyane/

  • Inama ya CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali yongeye gusubikwa –

    Ubusanzwe yari iteganyijwe kubera mu Rwanda tariki 22–27 Kamena 2020 ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19, cyahagaritse inama n’ibindi bikorwa bikomeye. Ubunyamabanga bukuru ku bufatanye n’abashinzwe gutegura iyi nama bari bafashe icyemezo cy’uko iba ku mu Cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021.

    Itangazo ryasohowe na Commonwealth kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yavuze ko icy’ibanze ari ubuzima bw’abaturage ari nacyo cyashingiweho inama yongera gusubikwa.

    Yagize ati “Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali ubwmu mu gihe nyacyo.”

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwalth, Patricia Scotland QC yavuze ko icyorezo cya Covid-19, kigihari kandi gikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango aho hari abaturage babyo bari kwicwa nacyo.

    Ati “Tuzi ko icyorezo cya Covid-19, kigikomeje kugira ingaruka ku bihugu binyamuryango byacu, aho ahenshi bakomeje kugira igihombo ku mibereho no gutakaza ubuzima bwa benshi bahitanwa nacyo.”

    Yavuze ko bitashoboka guhuriza hamwe abayobozi b’ibihugu bigize Commonwealth ngo baganire ku bibazo bitandukanye byugarije uyu muryango, ko ahubwo hagomba kuzirikanwa ku ngaruka inama zihuza benshi zishobora gutera.

    Patricia Scotland kandi yashimiye Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda kubw’ubunyamwuga, ugushyigikira no kwihangana ndetse n’uburyo bari biteguye kwakira iyi nama kuva ku nshuro ya mbere.

    Ati “Ndashaka gushimira Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bw’ubunyamwuga bwabo, inkunga, kwihangana ndetse n’uburyo bari biteguye kwakira CHOGM.”

    “Ndashaka gushimira ibihugu byose bigize uyu muryango, by’umwihariko u Bwongereza nk’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Commonwealth n’u Buhinde, bababaye cyane muri ibi bihe bigoye. Ntegerezanyije amatsiko igihe dushobora guhurira hamwe nk’Umuryango wa Commonwealth, imbonankubone mu Rwanda igihe ibintu bizatwemerera kubikora dutekanye. ”

    Byitezwe ko ubunyamabanga bwa CHOGM buzatangaza itariki nshya nyuma yo kuganira n’ibihugu binyamuryango ariko inama ikazabera mu Rwanda uko byagenda kose.

    U Rwanda rwari rwaramaze gukora imyiteguro yose y’ibanze ku buryo iyi nama rwari kuzayakira nta nkomyi.

    Umwanzuro wo kuyisubika wafashwe hagendewe ku miterere y’icyorezo cya Covid-19 ku Isi bitari uko u Rwanda rwananiwe guhangana n’iki cyorezo

    Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, igaragaza ko nibura kuva iki cyorezo cyatangira kugeza ubu abamaze kucyandura ari 157,329,411 mu gihe abo kimaze guhitana bamaze kugera kuri 3,278,187.

    Ni mu gihe kandi muri iyi minsi hakomeje kugaragara ubwiyongere bukabije bw’abandura iki cyorezo aho nko mu mpera z’icyumweru cyarangiye ku wa 25 Mata 2021, nibura abantu miliyoni 5.7 aribo bari bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abari bamaze guhitanwa nayo ari 87000.

    Ubwo ibendera rya Commonwealth ryazamurwaga i Kigali umwaka ushize

  • Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Cogebanque muri Tour du Rwanda –

    Platini P yaherekeje Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi ya Cogebanque aho isiganwa rizenguruka igihugu ku magare ryanyuze hose mu ntara zitandukanye z’igihugu.

    Cogebanque ni yo muterankunga w’imena wa Tour du Rwanda ndetse ni yo ihemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi.

    Muri uyu mwaka yaherekeje amagare mu buryo bwihariye kuko yashyizeho poromosiyo yise “Tugendane’’ igamije gufasha abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi no guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo.

    Platini ni we muhanzi wakoranye na Cogebanque ngo ayifashe kwegerana n’abakiliya bayo ariko hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Uyu muhanzi uheruka kurushinga na Ingabire Olivia yabwiye IGIHE ko yanyuzwe no gukorana na banki Nyarwanda.

    Ati “Narishimye. Ni amahirwe ku muhanzi Nyarwanda. By’umwihariko nari nkumbuye gutaramira abantu, ntabwo ari benshi ariko bica kuri televiziyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, abangu bakabireba. Abantu bakumbuye kongera gusimbukana natwe, ntabwo ibi bihe turimo bitworoheye ariko nta kundi byagenda.”

    Yavuze ko gukorana na Cogebanque ari intambwe ishimishije n’ishema ku muziki w’Abanyarwanda.

    Ati “Bivuze y’uko mba mbonye ibihembo by’akazi maze iminsi nkora kandi na banki nk’iyi ikerekana ko ifitiye icyizere abahanzi. Kuba ibigo nk’ibi bitugirira icyizere bifite icyo bivuze ku bahanzi kuko hari ubutumwa twatambutsa bukagera kuri benshi.’’

    Platini yavuze ko yemeye kugendana na Cogebanque kuko ifite ibyiza byinshi, bijyanye na serivisi z’imari Abanyarwanda bakeneye kugira ngo biteze imbere.

    Yakomeje ati “Ubutumwa bwanjye ku bakiliya ba Cogebanque, mu by’ukuri iyi banki ishyigikiye umuhanzi wanyu w’umunyarwanda ni gute mutayikunda. Ni banki ifite konti nziza, n’inguzanyo zoroheye buri wese.’’

    Serivisi Platini yakanguriye Abanyarwanda kugana zigerwaho n’umuntu wafunguye konti muri banki, ikamufasha kwiteza imbere.

    Iyamuremye Antoine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque yavuze ko bashishikariza abantu gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari.

    Ati “Muri iyi minsi ntidushishikariza abantu kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka nyinshi. Murabizi ko muri ibi bihe bishobora gutuma abantu bandura Coronavirus. Dufite amakarita meza ya Cogebanque Master Card (debit, credit na prepaid) yagufasha kwishyura mu Rwanda, hanze no kuri murandasi. Ni amakarita afite umutekano. Bizarinda abantu kugendana ibifurumba by’amafaranga, ukaba wayibwa cyangwa ukayata. Iyi karita irahendutse.’’

    Cogebanque kandi inafite ikarita ya Smartcash ihabwa abakiliya bose babishaka, ikaba itanga uburenganzira bwo guhaha mu Rwanda.

    Iyamuremye yakomeje asaba abakunzi b’amagare n’abaturarwanda kubagana bakagendana mu rugendo rwo kubaka ubukungu bwabo bushingiye ku ikoranabuhanga.

    Ati “Abantu nibaze tubahe inguzanyo n’izindi serivisi zaborohereza kugira ngo bahindure inzozi zabo mu by’imari impamo.’’

    Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque imaze imyaka icyenda itera inkunga Tour du Rwanda. Ifite amashami 28 hirya no hino mu gihugu, aba-agents 600, ibyuma bikoreshwa mu kubikuza bizwi nka ATM 36. Uretse ubu buryo abakiliya ba Cogebanque kandi bashobora kubona serivisi za banki yabo bifashishije telefoni ibizwi nka Mobile Banking, bakoresheje uburyo buzwi nka USSD aho bakanda *505# cyangwa bagakoresha apulikasiyo yayo izwi nka “Coge mBank”.

    Platini yanyuzwe no kwinjira mu mikoranire na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque muri Tour du Rwanda 2021

    Platini ari mu bahanzi bagezweho mu bakora umuziki Nyarwanda

    Bamwe mu bayobozi muri Cogebanque baherekeje Tour du Rwanda 2021, barushaho gusobanurira abaturarwanda serivisi zihariye itanga

    Cogebanque ni yo yambika ikanahemba umukinnyi warushije abandi guterera imisozi

    Muri uyu mwaka, Cogebanque yaherekeje iri siganwa muri Poromosiyo yise ‘TUGENDANE’, igamije gufasha Abanyarwanda guhindura inzozi zabo mu by’imari impamo

    Kuva mu myaka icyenda ishize, Cogebanque itera inkunga irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu, Tour du Rwanda

  • Ni inshuti ya bugufi: Ubuhamya bwa Ndayambaje washumbushijwe inka na Prime Insurance (Video) –

    Prime Insurance yari isanzwe itanga ubwishingizi burimo ubw’ibinyabiziga, inzu, ingendo, inkongi z’umuriro, impanuka, uburezi, inguzanyo, ndetse n’ubw’amasaziro.

    Mu myaka ibiri ishize, yaje kongeramo n’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa hagamijwe kugoboka abahinzi n’aborozi bahombaga mu gihe amatungo yabo apfuye cyangwa imyaka yabo yangiritse.

    Ndayambaje Vital wororera mu Murenge wa Nyagatare ari mu bagannye iyo serivisi rugikubita. Yahamirije IGIHE ko yabonye akamaro kayo.

    Ati “Hano i Nyagatare mbere twagiraga ikibazo cy’ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitahaba kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha.”

    Agihabwa amakuru ko yashinganisha inka ze, yabanje kugenda biguru ntege ariko aza kubohoka.

    Uyu musaza ukorera ubworozi mu ifamu ya hegitari 30, ntiyatinze kubona ingaruka yari guhura na zo zimwe mu nka ze zirapfa ariko ibyo byago asanga yariteganyirije.

    Ndayambaje ati “Nagize impanuka zimwe [inka] zigenda zipfa ariko Prime Insurance yarangobotse. Inka irarwara bakayikurikirana bakohereza n’abaganga bo kuyitaho, yapfa bagakora dosiye bakakwishyura.’’

    Yishimira ko Prime Insurance idasiragiza abakiliya bayo mu kubishyura, kuko mu nshuro nyinshi [harimo izo yishyuriwe inka ze ebyiri zapfuye] byarihutishijwe.

    Ati “Ni sosiyete nziza kandi yishyura vuba. Sindumva umuntu wagiye kuburana na Prime avuga ko yahemukiwe ntihakurikizwe amasezerano y’impande zombi.’’

    Yatanze umuburo ku borozi, abasaba kwita ku matungo no kuyashinganisha kuko ari ingenzi.

    Ati “Muri politiki y’aborozi, umuntu yapfushaga inka, abaturanyi bakamushumbusha. Ntiwabona umuntu ugushumbusha vuba nk’uko ngo umujye kure.’’

    “[Prime Insurance] Ni inshuti ya bugufi, ni wa muntu wo hambere inka ye yapfaga abantu bakamushumbusha. Ku rundi ruhande ni inyungu z’abaturanyi kuko utabagora. Uwakabaye aguha inka ye, asanga Prime Insurance yabikoze. Ni yo igushumbusha.’’

    Umukozi ushinzwe gahunda y’Ubwishingizi bw’Amatungo n’Ibihingwa mu Ishami ry’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewemo nyuma yo kubona abahinzi n’aborozi barasigaye inyuma, amatungo yapfa cyangwa imyaka yangiritse ntibagobokwe kuko nta bwishingizi bagiraga.

    Iyi serivisi yatangijwe na Leta, ndetse ikaba itangira abahinzi n’aborozi ‘Nkunganire’ ya 40%.

    Amatungo yishinganishwa muri Prime Insurance kugeza ubu ni inka n inkoko mu gihe ibihingwa ari ibirayi, umuceri, imiteja, ibigori n’urusenda.

    Inka zihabwa ubwishingizi ni ukuva ku y’amezi atatu kugeza ku y’imyaka umunani, ishobora kwishyurwa mu gihe yaba yagize uburwayi igakurikiranwa uko bikwiye ariko igapfa, kuba haba ibiza nk’imyuzure n’inkongi z’umuriro bikayihitana cyangwa ikaribwa n’ikindi kintu.

    Iyo yibwe cyangwa bikagaragara ko yapfuye biturutse ku burangare bw’umworozi nk’aho wasanga imyanda mu kiraro yagira ingaruka kuri rya tungo ntiyishyurwa.

    Serivisi y’ubu bwishingizi igitangira, abakiliya bishyurwaga mu minsi 14, ariko ubu yaragabanutse igera kuri itatu mu gihe uyisaba yujuje ibisabwa byose.

    Abanyarwanda beretswe ko igisubizo ku bagihangayikishwa n’ibihombo baterwa n’impfu z’amatungo n’iyangirika ry’imyaka ari ugukorana na Prime Insurance.

    Vital Ndayambaje wororera mu Karere ka Nyagatare yavuze uburyo ubwishingizi bw’amatungo yahawe na Prime Insurance bwamufashije ubwo yagiraga ibyago byo gupfusha inka ze

    Ndayambaje Vital yororera inka mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare

    Umukozi mu Ishami ry’Ubucuruzi akaba ashinzwe gahunda y’Ubwishingizi bw’Amatungo n’Ibihingwa muri Prime Insurance, Amerika Fred, yavuze ko iyo serivisi yongewe mu zo icyo kigo gitanga nyuma yo kubona abahinzi n’aborozi barasigaye inyuma

    Prime Insurance ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace ka Tour du Rwanda

    Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda aho yanyuze hose isobanurira Abanyarwanda ibijyanye na serivisi itanga

    Ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z’ubwishingizi, Prime Insurance, kimaze imyaka ine kiri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Prime Insurance yinjiye muri Tour du Rwanda igamije gusangiza Abanyarwanda ibyerekeye serivisi zabafasha gushinganisha ubuzima n’imitungo yabo

    Prime Insurance ifite ishami mu Karere ka Nyagatare rifasha abayigana kugerwaho na serivisi zose z’ubwishingizi

    Prime Insurance iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Mifotra yahembye urubyiruko rwahanze udushya rukanatanga akazi ku bandi mu bihe bya Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Aba ba rwiyemezamirimo bashimiwe kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021, mu Nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yahurije hamwe inzego za Leta, Urwego rw'Abikorera n'Amasendika atandukanye.

    Ni inama kandi yari yitabiriwe n'imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kungurana ibitekerezo no kuganira ku byakorwa mu kuzahura umurimo.

    Yabaye mu gihe u Rwanda ruri mu Cyumweru cyahariwe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo, wihizizwa buri tariki 01 Gicurasi. Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Duteze imbere umurimo, isoko yo kuzahura ubukungu no kwihutisha iterambere'.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan yavuze ko n'ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatumye habaho gutakaza imirimo kuri benshi ariko hari abafatanyije na Leta y'u Rwanda mu gushaka ibisubizo bahanga imirimo kandi bikaba bishimishije kuko ari urubyiruko.

    Yagize ati 'Turashimira ba rwiyemezamirimo bato bahanze ibishya n'imishinga igamije impinduka bagerageza gutanga ibisubizo ku bibazo byazanywe na Covid-19, bagatanga umusanzu mu guhanga imirimo.'

    Minisitiri Kayirangwa yavuze kandi ko nk'uko Umukuru w'Igihugu akunze kubigarukaho, nawe akomeje gushima imbaraga zikomeje gushyirwamo n'inzego zose z'igihugu by'umwihariko urwego rw'ubuzima mu guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

    Mu bahawe ibi bihembo harimo uwitwa Jeanne Bovine Ishemaryayo wakoze ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w'uwinjiye ahahurira abantu benshi, avuga ko agamije gukemura ikibazo cyo kwandika abantu mu bitabo aho bagiye hose no gukurikirana abahuye n'abanduye Covid-19.

    Ahahurira abantu benshi mu Rwanda ubu basabwa kwandika imyirondoro yabo y'ibanze kugira ngo gukurikirana abashobora kuba barahuye n'abanduye bishoboke (Contact tracing).

    Ishemaryayo w'imyaka 26, akuriye kompanyi ya Calm Geek . Yize 'software engineering' muri Kaminuza y'u Rwanda, avuga ko yakoze iyo software kugira ngo acyemure icyo kibazo.

    Avuga ko 'Umuturage ufite iyi karita iyo agiye kwinjira ahantu ayitunga ku mashini [iyisoma] amakuru akaba ariyanditse mu gihe bayakenerera bakayabona. Na wamusekirite upima umuriro ntiyirirwe yandika.'

    Abandi bashimiwe ni Niyonizeye Abdulrahman watangije urubuga rutanga amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, [Online education services/smart classroom], Sebashyitsi Eric watangije umushinga wo gukora udupfukamunwa n'amazuru ndetse n'indi myambaro ndetse na Manirafasha Jean Claude washinze urubuga rwa [Africa Digital Internship Linkage] ruhuza abanyeshuri bashaka gukora imenyerezamwuga n'ibigo bashaka gukoreramo.

    Abayisenga Fabrice watangije umushinga wo gukora za Kandagira Ukarabe

    Bankundiye Charlotte we yatangije umushinga wa Farming of Chili

    Ishemaryayo Bovine watangije ikoranabuhanga ryo kubika ku ikarita umwirondoro w’uwinjiye ahahurira abantu benshi

    Manirafasha Jean Claude watangije urubuga rwa Africa Digital Internship linkage system rufasha abashaka gukora stage rukabahuza n’ibigo

    Nsengukuri Elie nawe afite umushinga wo gukora za handsaniters

    Niyonizeye Abdulrahman watangije Smart Classroom nawe yashimwe na Minisitiri Kayirangwa

    Rutayisire Gilbert watangije umushinga wo gukora hand sanitizer

    Sebashyitsi Eric nawe yatangije umushinga wo gukora udupfukamunwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mifotra-yahembye-urubyiruko-rwahanze-udushya-rukanatanga-akazi-ku-bandi-mu-bihe