Category: Uncategorized

  • Dore Impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na ba nyirabuja #rwanda #RwOT

    Bitungura benshi kumva ko umubyeyi wiyubashye asambana n’ umukozi we cyangwa umushoferi nyamara afite umugabo mwiza umukunda
    Umugabo umwe utashatse kugaragaza umwirondoro we hano mu itanganzamakuru yatangaje ko byamubayeho. Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka 50 ngo muri Nyakanga 2017 nibwo yamenye ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’ umushoferi we.
    Akibimenya yirinze guhita agaragariza uburakari umugore we, dore ko nubwo umugore we yamucaga inyuma yakomeje kumwubaha nk’ umugabo we akamwitaho nk’ uko bisanzwe.

    Yakomeje kumuneka amenya ko afite inzu yakodesheje ahuriramo n’ uyu mushoferi bagakorerayo ayo mabi barangiza umushoferi akamucyura bagataha. Uretse icyo kandi ngo inshuro nyinshi uwo mugore yabaga arimo kwiganirira n’ umushoferi we ibiganiro basanzwe kuri terefone baterana ububyara, umwe abarira undi inkuru umugabo ntabyiteho.
    Yatubwiye ko nyuma y’ amezi atanu abimenye yagushije neza umugore bagahuza urugwiro ntibyari bisanzwe mu mubano wabo yarangiza akamwereka ko afite amakuru yose y’ uburyo amuca inyuma anamugaragariza ibimenyetso amubaza ikibitera.

    Ngo umugore yaguye mu kantu nyuma yo kumva ko umugabo we amaze amezi atanu abizi ko amuca inyuma nyamara akaba ataramugaragarije umunabi. Ibi ngo byatumye umugore yiyemeza kubwiza umugabo we ukuri.

    Yabwiye umugabo we ko impamvu aryamana n’ umushoferi akaba ari nawe akunda kuvugisha inshuro nyinshi kuri terefone ariko iyo ahamagaye umugabo we amubwira nabi 'ngo aramutesha umutwe kandi yibereye mu kazi, nyamara umushoferi we baganira bacishije make akamubarira inkuru akanamutera urwenya.
    Uyu mugore yeruriye umugabo we ko nubwo amuca inyuma atamwanga ahubwo aba ashaka uwamufasha ku ruhuka igikabwe n’ igitsure umugabo amushyiraho iyo ashatse ko baganira. ‘
    Umugore yongeyeho ko impamvu aryamana n’ umushoferi ari uko baba baganiriye bagahuza urugwiro, bigatuma umwe yisanzura kuwundi kugeza ubwo basambanye.
    Uyu mugabo yakomeje avuga ko nawe yasubije inyuma amaso agasanga koko ibyo umugore amuvuzeho abigira. Ngo kuva uwo munsi umugabo yiyemeje kujya afata umwanya akaganiriza umugore we neza nk’ abantu bakundana. Umugore nawe areka kongera guca inyuma uwo bashakanye. Umugabo ati 'Rwose ubu butabanye neza ntabwo akinca inyuma. Inama nagira abagabo ni ukumenya ko abagore bashimishwa no guteteshwa bakabibakorera'
    Ushobora kuba utekereza ko impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na nyirabuja ari uko baba batabonye ibyinshimo bihagize mu buriri kuko umugabo adashoboye. Abahanga mu bijyanye n’ imibonano mpuzabitsina 'sexologue’ bavuga ko ibyishimo byo mu gitanda bituruka ku kuntu umugabo n’ umugore babanje kuguyaguyana n’ uburyo umwe yirekuriye mugenzi we.

    Source : https://imirasire.com/?Dore-Impamvu-nyamukuru-ituma-abakozi-basambana-na-ba-nyirabuja

  • Nyuma y'imyaka 37 mu burezi, College APPEC ikomeje urugendo rwo gutanga umusanzu mu burezi #rwanda #RwOT

    Ni College APPEC Remera-Rukoma TVET School, cyatangiye ari ikigo cy'ishuri ryigenga cyashinzwe n'ababyeyi mu 1984, giherereye mu Murenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi. Ubu ni ikigo gifashwa na Leta ku bw'amasezerano, itanga ibikoresho ikanahemba abakozi. Abagishinze, bavuga ko bahinduye icyerekezo kuko cyashinzwe hagamije gufasha abana bahezwaga mu burezi kubera ivangura n'ihezwa ry'ubutegetsi bwariho. Ubu kubera imiyoborere myiza, gahunda ni ugufasha Leta mu gutanga umusanzu mu burezi.

    Mubirigi Paul, umwe mubagize igitekerezo cy'ishingwa ry'iki kigo yabwiye intyoza.com ko kubera Politiki y'iheza ndetse n'ivangura mu banyarwanda by'umwihariko mu bana b'abanyeshuri byakorwaga n'ubutegetsi bwariho mbere, bafashe iya mbere mu gushaka igisubizo cy'abana babuzwaga kwiga, atari uko ari abaswa, ahubwo kubera iyo Politiki mbi yariho.

    Iyo nyubako ni imwe muzo abanyeshuri biyubakiye, ni nayo bakoraramo imyitozo yo kubaka.

    Agira ati' Ikigo gishingwa mu 1984, intego yajyanaga n'ibihe twari turimo, icyo gihe twari dufite amashuri menshi ya Leta. Ayigenga ahanini yabaga ari ay'abihaye Imana(Kiliziya). Leta niyo yashyiraga abanyeshuri mu mashuri mu buryo (conditions) twese tuzi, cyane cyane yabuzaga abantu bamwe kwiga. Ibyo byari condition (uburyo) buruhije cyane kubana bamwe na bamwe, kubera uko abantu bavutse, ibyo bitaga amoko n'aho baturuka'.

    Akomeza ati' APPEC yagiyeho ishaka gusubiza icyo kibazo, kugira ngo abo bana nabo bashobore kwiga. Yariyo mpamvu ikomeye kuko ntabwo byari ubucuruzi, byari ukugira ngo abo bana bashobore kwiga kandi koko cyabaye igisubizo ku bana benshi cyane kugera mu gihe cya 1994'. Avuga ko basigasiye uburenganzira bw'abari bagiye kuvutswa amahirwe yo kwiga nk'abandi bana b'Abanyarwanda.

    Mubirigi, akomeza avuga ko iyo mpamvu y'ishingwa ry'iri shuri yasubijwe ndetse ikagera ku ntego kuko hari abana benshi babashije kwiga nta mbogamizi z'amoko ndetse n'aho bakomoka. Ashimangira ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu izo mbogamizi zose zashize, ikigo kigafata icyerekezo gishya kijyanye na Politiki nziza y'Igihugu yo guteza imbere uburezi bufite ireme kandi budaheza.

    Nyuma y'imyaka 37 ishize, Mubirigi ahamya ko uko Igihugu cyiyubaka nyuma y'ibihe bibi cyanyuzemo, ari nako nk'ababyeyi bashinze ikigo bakomeje kwiyubaka no gutanga umusanzu mu burezi, banishimira cyane uko bagobotse ababyeyi n'abana mu bihe byari bigoye. Gusa avuga ko urugendo rwo gufasha Igihugu muri Politiki y'Uburezi rwo ngo rukomeje.

    Mugwaneza Francois, Perezida w'inama y'ubutegetsi ya APPEC Remera-Rukoma TVET School ari nawe mu buryo bw'amategeko uhagarariye ikigo(Represantant Legal) avuga ko amasomo ikigo cyatangaga mbere ubu byinshi byahindutse, bakaba bitaye ku bintu biri Tekinike mu rwego rwo guha abana ubumenyi mu myuga izabafasha kwibeshaho no kwihangira imirimo.

    Mugwaneza Francois/ Représentant Légal APPEC

    Mugwaneza, ahamya ko icyo bitayeho nk'ubuyobozi muri APPEC ari ugukora ishuri rikomeye kandi ry'ikitegererezo ku buryo umwana uharangije aba ashobora kwikorera, ariko kandi n'umukeneye akaba azi neza ko abonye umukozi w'umuhanga, ufite indangagaciro z'umuco Nyarwanda no gukunda umurimo.

    Asaba ababyeyi kwibuka ko ikigo cyonyine kitageza umwana ku rwego rukwiye hatabayeho ubufatanye. Ashima ubuyobozi bw'inzego za Leta zitandukanye uburyo babahora hafi nk'ikigo ariko kandi no mu gufasha abana hagamijwe kubaremamo abantu bazagirira Igihugu akamaro.

    Harelimana Prosper, Umuyobozi wa College APPEC Remera-Rukoma TVET School, avuga ko ikigo ayoboye ubu gifite abanyeshuri 300 biga ibijyanye na Tekinike mu gihe mbere bigaga gusa ibijyanye n'amasiyanse. Muri aba banyeshuri, Abakobwa ni 181 mu gihe abahungu ari 119.

    Harelimana Prosper/Dri APPEC

    Ashimangira ko aterwa ishema no kuba abana biga neza kandi bagatsinda amasomo bose, bakagira uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'Igihugu kuko mu masomo bahabwa abafasha ubwabo, bagafasha ikigo mu bikorwa bitandukanye byaba ibyo bigiraho n'ibyo bakoresha, ariko kandi bakanatanga umusanzu wabo mu baturage igihe bibaye ngombwa.

    College APPEC Remera-Rukoma TVET School, yibanda cyane ku kwigisha Ubwubatsi, Ikoranabuhanga, Bizinesi ndetse n'Icungamutungo. Umuyobozi w'Iki kigo, ashimira cyane ubufasha bahabwa na Minisiteri y'Uburezi binyuze mu bigo byayo bifite aho bihuriye n'amasomo batanga, agashimangira ko bazakomeza guha abana uburere n'ubumenyi bukwiye, bibubakamo Umunyarwanda w'ejo hazaza, uzagirira akamaro umuryango n'Igihugu. Asaba ababyeyi ubufatanye mu gukomera ku nshingano bahuriyeho yo kurera aba bana.

    Iyi mashine ikoreshwa mu bwubatsi, mu kuvanga umucanga na Sima.
    Icyumba kigishirizwamo ikoranabuhanga( ibijyanye na computer)
    Isomero
    Ikibuga cy'imikino y'amaboko cyubatswe n'abanyeshuri.
    Aho abanyeshuri bigira kubaka kuzamura inkuta.
    Amazi banywa atunganyirizwa muri iyi Tanki.
    Iyi ni inzu y'ibiro by'ubuyobozi. Hari gahunda yo kuvugurura kimwe n'izindi nyubako zishaje mu kigo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/nyuma-yimyaka-37-mu-burezi-college-appec-ikomeje-urugendo-rwo-gutanga-umusanzu-mu-burezi/

  • Ruhango: Préfet de discipline yanditse ibaruwa asaba imbabazi umunyeshuri nyuma y' uko amukubise akamukomeretsa bikabije #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Muhanga mu ishuri rya College de Bethel APARUDE , haravugwa inkuru y'umukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) wakubise umunyeshuri w'umukobwa akamukomeretsa bikabije.

    Amakuru IMPANURO ifite ikesha UKWEZI
    avuga ko uyu mukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) witwa Muhire Felix yanditse ibaruwa ku wa Kabiri tariki ya 04 Gicurasi 2021, asaba imbabazi uwo munyeshuri w'umukobwa yakomerekeje.

    Umunyeshuri yahannye by'indengakamere ni umukobwa witwa Bayubahe Adeline wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye.

    Dore ibaruwa uyu muyobozi yanditse

    Muri iyi baruwa ya Muhire Felix asabamo imbabazi uyu munyeshuri w'umukobwa, avuga ko bagiranye ikibazo 'muri classe cyo gusuzugura yangaragarije mu bandi nkamukubita. Nkaba nsaba imbabazi ko narengereye nkamuhana cyane ko bitazasubira.'

    Umukozi w'Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi, Mugabe Aimable yemeye ko iki kibazo cyabayeho ubwo uriya mukozi ushinzwe imyitwarire yajyaga kwibutsa abanyeshuri kujya gufata amafunguro, aho kugira ngo bajyeyo bakamusuzugura bakamutera ingwa.

    Uyu ushinzwe uburezi, avuga ko uriya mukozi w'ishuri atasabye imbabazi ngo birangrire aho ahubwo ko 'n'ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk'igihano, ibindi biracyakurikiranwa.'

    Iriya baruwa yanditswe n'uriya murezi ndetse n'ifoto igaragaza aho yakubise uriya munyeshuri bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaya uriya ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri ahubwo na we udafite myiza kuko gukubita umwana ubundi bitakiri mu bihano bitangwa mu mashuri.

    Inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda yaba Minisiteri y'Uburezi ndetse n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi REB nta makuru arambuye biratangaza kuri iki kibazo, gusa REB yo yavuze ko itari ikizi ariko ko igiye kugikurikirana.


    Src: Ukwezi

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/07/ruhango-prefet-de-discipline-yanditse-ibaruwa-asaba-imbabazi-umunyeshuri-nyuma-y-uko-amukubise-akamukomeretsa-bikabije/

  • Rubavu: RIB yataye muri yombi uwayiyitiriye akambura umuturage –

    Ubu butekamutwe aba bagabo bombi ngo babukoresheje mu kubeshya umugore ko bazamufasha kurangiza urubanza yatsinze ariko ntabone amasambu yatsindiye.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu mugore yagize ikibazo cy’abantu yatsinze mu rubanza bakanga kuva mu masambu yatsindiye, agiye ku biro by’avoka ahasanga Rugeruza Ladislas amubwira ko yamufasha.

    Uwo ngo yamwandikiye ibaruwa yo kujyana kuri RIB, amuca 6000 Frw amwizeza ko azanayimugerezayo. Haciyeho iminsi mike Rugeruza Ladislas yaramuhamagaye amuha Ndahayo Cyprien kuri telefoni amubwira ko ari maneko wa RIB kandi ko bashaka kuza gufata ba bantu ariko kuko ari benshi imodoka itabatwarira rimwe hakenewe lisansi y’ibihumbi 100 Frw, bituma umugore agurisha amatungo ye kugira ngo ayabone.

    Nyuma yo kohereza amafaranga agategereza agaheba, yahisemo kujya kubaza kuri RIB niba ibaruwa ye yarahageze, bamubwira ko ntayo. RIB yahise itangira ibikorwa byo gushakisha abo bagabo ndetse iza no kubafata.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bagabo bafunzwe kubera kwiyitirira urwego bakaka amafaranga umuturage.

    Ati “Burikirwanyweho kwiyitirira urwego rw’umwuga aho umwe yiyise umwavoka undi akiyita umukozi wa RIB. Banakurikiranweho kandi icyaha cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya.”

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye irimo gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha’’.

    Ingingo ya281 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa byashyizweho n’urwego rubitiye ububasha,aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


  • Abamotari bahangayikishijwe n’imikorere y’amakoperative yabo atabatabara aho bayakeneye –

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bavuze ko amakoperative yabo ntacyo abamariye, ahubwo ko ari nk’inzira abayobozi babo bishyiriyeho yo “Kubakamuramo amafaranga’, bitewe n’uko ari bo agirira akamaro mu gihe abanyamuryango bayo bahora bicira isazi mu jisho, n’ubwo bwose batanga umusanzu wa koperative buri kwezi.

    Bavuga ko batiyumvisha icyo amafaranga 5 000 Frw batanga nk’umusanzu akoreshwa, kuko iyo bamwe muri bo bakeneye amafaranga nk’inguzanyo, batajya bayahabwa.

    Umumotari witwa Habiyambere Patrick yagize ati “Ntacyo koperative zitumariye ahubwo zikimariye abo bayobozi. None se koperative itakuguriza amafaranga kandi buri kwezi utanga 5 000 Frw byawe iyo iba ikumariye iki? Ariko uzagende usure abo bayobozi urebe uzasanga bose bafite imodoka, bafite na moto zigera ku 10 mu muhanda”.

    Yongeyeho ko ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’abamotari, FERWACOTAMO, bukwiye kubazwa aho amafaranga angana na miliyoni 6 Frw bahabwa na Airtel buri kwezi ajyanwa n’icyo akoreshwa.

    Uwitwa Bizimungu Innocent, yavuze imibereho y’abamotari muri Kigali yasubiye inyuma kandi ntacyo koperative zikora mu kubafasha kuzamuka.

    Ati “None se nabura kukubwira ko abahinzi baturusha kubaho neza mu gihe iyo bizigamiye muri koperative hashira igihe ukabona irabagurije? Twebwe abayobozi na ya 5 000 Frw umuntu atanze ntushobora kubabaza ayo umaze kwizigamira ngo bayakwereke, ubwo se mu gihe batayakweretse wavuga ko aba yaragiye hehe?”

    Yakomeje avuga ko hari amabwiriza ajya ashyirwaho n’ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bakabona nta nyungu abazaniye, ahubwo ameze nk’uburyo bwo kubanyunyuzamo amafaranga.

    Ati “ Mu minsi ishize ntimwumvise badutegeka gusiga amarangi kuri izi casque zacu ngo utazabikora azajya afatwa banadutegeka umuntu uzajya udusigiraho ayo marangi, ubuse baracyabibaza? None se uragira ngo impamvu batakibibaza si uko bamaze gukuramo ayabo muri uwo mushinga?”

    Ku ruhande rwa FERWACOTAMO, Umuyobozi wayo, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko Covid-19 ariyo yatumye batabasha kubonana n’abamotari ku buryo ari yo mpamvu bamwe babona ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubafasha.

    Yagize ati “Bakwiye gutandukanya iby’ubuyobozi bwavuyeho kuko habayeho amavugurura kubera iyo mikorere mibi yari imaze kugaragara, bityo hashyirwaho umurongo wo kubaka amakoperative mashya hatorwa n’ubuyobozi bushya kuva 2018”.

    Yongeyeho ko “Ubu ni bwo manda igiye kurangira ariko noneho muri iki gihe twagakwiye kuganiriza abamotari no kubasobanura. Tumaze umwaka tudaterana ngo tubasobanurire ibyo dukora n’ibyo twakagombye kuba twabafashije kubera igihe turimo cya Covid 19.”

    Yasobanuye ko mbere ya Covid-19, bari baratangiye kuzenguruka mu bamotari babereka imishinga bafite, ndetse n’ibihombo byatejwe n’ubuyobozi bwa mbere, n’uburyo ibyo bihombo bikwiye gukemurwa.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko amafaranga bahabwa na Airtel bayakoresha mu bikorwa byo kwishyura abakozi ba FERWACOTAMO.

    Mu Rwanda hari amakoperative 182 y’abamotari barenga 45 000, aho kimwe cya kabiri cyabo bakorera muri Kigali.

    Abamotari bavuga ntacyo koperative zibamariye

  • Abamotari bahangayikishijwe n'imikorere y'amakoperative yabo atabatabara aho bayakeneye – #rwanda #RwOT

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bavuze ko amakoperative yabo ntacyo abamariye, ahubwo ko ari nk'inzira abayobozi babo bishyiriyeho yo 'Kubakamuramo amafaranga', bitewe n'uko ari bo agirira akamaro mu gihe abanyamuryango bayo bahora bicira isazi mu jisho, n'ubwo bwose batanga umusanzu wa koperative buri kwezi.

    Bavuga ko batiyumvisha icyo amafaranga 5 000 Frw batanga nk'umusanzu akoreshwa, kuko iyo bamwe muri bo bakeneye amafaranga nk'inguzanyo, batajya bayahabwa.

    Umumotari witwa Habiyambere Patrick yagize ati 'Ntacyo koperative zitumariye ahubwo zikimariye abo bayobozi. None se koperative itakuguriza amafaranga kandi buri kwezi utanga 5 000 Frw byawe iyo iba ikumariye iki? Ariko uzagende usure abo bayobozi urebe uzasanga bose bafite imodoka, bafite na moto zigera ku 10 mu muhanda'.

    Yongeyeho ko ubuyobozi bw'Impuzamashyirahamwe y'abamotari, FERWACOTAMO, bukwiye kubazwa aho amafaranga angana na miliyoni 6 Frw bahabwa na Airtel buri kwezi ajyanwa n'icyo akoreshwa.

    Uwitwa Bizimungu Innocent, yavuze imibereho y'abamotari muri Kigali yasubiye inyuma kandi ntacyo koperative zikora mu kubafasha kuzamuka.

    Ati 'None se nabura kukubwira ko abahinzi baturusha kubaho neza mu gihe iyo bizigamiye muri koperative hashira igihe ukabona irabagurije? Twebwe abayobozi na ya 5 000 Frw umuntu atanze ntushobora kubabaza ayo umaze kwizigamira ngo bayakwereke, ubwo se mu gihe batayakweretse wavuga ko aba yaragiye hehe?'

    Yakomeje avuga ko hari amabwiriza ajya ashyirwaho n'ubuyobozi bwa FERWACOTAMO bakabona nta nyungu abazaniye, ahubwo ameze nk'uburyo bwo kubanyunyuzamo amafaranga.

    Ati ' Mu minsi ishize ntimwumvise badutegeka gusiga amarangi kuri izi casque zacu ngo utazabikora azajya afatwa banadutegeka umuntu uzajya udusigiraho ayo marangi, ubuse baracyabibaza? None se uragira ngo impamvu batakibibaza si uko bamaze gukuramo ayabo muri uwo mushinga?'

    Ku ruhande rwa FERWACOTAMO, Umuyobozi wayo, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko Covid-19 ariyo yatumye batabasha kubonana n'abamotari ku buryo ari yo mpamvu bamwe babona ko ubuyobozi bwabo ntacyo bubafasha.

    Yagize ati 'Bakwiye gutandukanya iby'ubuyobozi bwavuyeho kuko habayeho amavugurura kubera iyo mikorere mibi yari imaze kugaragara, bityo hashyirwaho umurongo wo kubaka amakoperative mashya hatorwa n'ubuyobozi bushya kuva 2018'.

    Yongeyeho ko 'Ubu ni bwo manda igiye kurangira ariko noneho muri iki gihe twagakwiye kuganiriza abamotari no kubasobanura. Tumaze umwaka tudaterana ngo tubasobanurire ibyo dukora n'ibyo twakagombye kuba twabafashije kubera igihe turimo cya Covid 19.'

    Yasobanuye ko mbere ya Covid-19, bari baratangiye kuzenguruka mu bamotari babereka imishinga bafite, ndetse n'ibihombo byatejwe n'ubuyobozi bwa mbere, n'uburyo ibyo bihombo bikwiye gukemurwa.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko amafaranga bahabwa na Airtel bayakoresha mu bikorwa byo kwishyura abakozi ba FERWACOTAMO.

    Mu Rwanda hari amakoperative 182 y'abamotari barenga 45 000, aho kimwe cya kabiri cyabo bakorera muri Kigali.

    Abamotari bavuga ntacyo koperative zibamariye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-bahangayikishijwe-n-imikorere-y-amakoperative-yabo-adafite-icyo

  • Guverinoma y'u Rwanda yahakanye amakuru yo kwakira impunzi ziturutse muri Denmark – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko mu minsi ishize abayobozi bakuru muri Denmark bayobowe na Minisitiri w'Ubutwererane n'Iterambere ndetse na Minisitiri w'Abinjira n'Abasohoka bagiriye uruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

    Muri urwo ruzinduko, impande zombi ku wa 28 Mata 2021, zasinye amasezerano y'ubufatanye mu gukemura ibibazo by'impunzi n'abimukira ndetse n'ubufatanye mu bya politiki.

    Impande zombi zisobanura ko ari amasezerano ajyanye no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y'u Rwanda na Denmark, buzibanda no ku zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n'imihindagurikire y'ikirere.

    Ubwo hamaraga gushyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh na mugenzi we Flemming Møller Mortensen, impande zombi zavuze ko azafasha ibihugu byombi mu guhangana n'ibibazo bibyugarije.

    Icyo gihe Prof Nshuti yagize ati 'Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy'ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere ndetse n'ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n'ikoranabuhanga.'

    Nyuma y'isinywa ry'aya masezerano hari ibitangazamakuru by'umwihariko ibyo muri Denmark byatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abasaba ubuhungiro muri Denmark.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko Denmark isanzwe ifasha Ikigo cyakira Abamukira by'igihe gito cya Gashora [Emergency Transit Mechanism Centre], Ku rundi ruhande ariko, iri tangazo rya Guverinoma rivuga ko muri aya masezerano ntaho impande zombi zigeze zemeranya ko u Rwanda ruzakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark.

    Riti 'Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n'abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.'

    U Rwanda na Denmark ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yo mu 1951 ajyanye no kwita ku mpunzi ndetse n'ayo mu 1967 yo kurengera impunzi n'abasaba ubuhunzi ndetse ngo ibihugu byombi birateganya gukomeza ibiganiro byubaka hagati yabyo.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko mu masezerano yagiranye na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu

    U Rwanda rwatangaje ko mu masezerano ruherutse gusinyana na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-y-u-rwanda-yahakanye-amakuru-yo-kwakira-impunzi-ziturutse-muri

  • Umuhanzi Danny Vumbi yabwiye umugore we amagambo aryoheye amatwi ku munsi yizihizaho isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Semivumbi Daniel wamamaye nka Danny Vumbi mu muziki, ku munsi umugore we, Jeannette Muhawenimana yizihizaho isabukuru y’amavuko yamubwiye amagambo aryoheye amatwi.

    Buri tariki ya 7 Gicurasi 2021, umugore wa Danny Vumbi akunze kwita Mama Jayz yizihiza isabukuru y’amavuko.

    Kuri iyi nshuro abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Danny Vumbi yabwiye umugore we ko n’ubwo abantu benshi bamwita uko bashaka bitewe n’uburyo baziranye ariko kuri we ni byose bye.

    Ati'Bamwe bagufata nk’umuntu usanzwe baziranye; abandi bakagufata nk’umuturanyi wabo; hari abakuzi nk’uwo bafitanye isano hari n’abakubona nk’umukozi cyangwa umukoresha muri ubu buzima bwacu bwa buri munsi. Njye rero si uko; kuri njye uri umubyeyi, uri nyina w’abana banjye, nyina w’umuntu; inshuti yanjye; byose byanjye. Umunsi mwiza w’amavuko.'

    Danny Vumbi n’umugore we bamaranye imyaka 16 babana nk’umugabo n’umugore. Bakoze ubukwe nyuma yo kumara imyaka ine. Urukundo rwabo rwatangiriye mu ngando z’abanyeshuri rukomereza muri kaminuza none ubu bafitanye abana batatu b’abahungu.
    Ni bamwe mu byamamare bafite ingo zishikamye mu rukundo ku buryo bugaragara. Bakunda gukorera hamwe haba mu bijyanye n’umuziki w’umugabo n’ibindi bikorwa byabo by’ubucuruzi.

    Danny Vumbi yifurije isabukuru nziza umugore we bamaranye imyaka 16

    Danny Vumbi yakoresheje umugore we mu ndirimbo Urukundo Rwa Mbere

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-danny-vumbi-yabwiye-umugore-we-amagambo-aryoheye-amatwi-ku-munsi-yizihizaho-isabukuru-ye

  • Ruhango : Ushinzwe imyitwarire muri APARUDE yasabye imbabazi umunyeshuri yakubise akamutera inkovu #rwanda #RwOT

    Uyu mukozi ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) witwa Muhire Felix yanditse iriya baruwa ku wa 04 Gicurasi 2021.

    Umunyeshuri yahannye by’indengakamere ni umukobwa witwa Bayubahe Adeline wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.

    Muri iyi baruwa ya Muhire Felix asabamo imbabazi uyu munyeshuri w’umukobwa, avuga ko bagiranye ikibazo 'muri classe cyo gusuzugura yangaragarije mu bandi nkamukubita. Nkaba nsaba imbabazi ko narengereye nkamuhana cyane ko bitazasubira.'

    Umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe uburezi, Mugabe Aimable yemeye ko iki kibazo cyabayeho ubwo uriya mukozi ushinzwe imyitwarire yajyaga kwibutsa abanyeshuri kujya gufata amafunguro, aho kugira ngo bajyeyo bakamusuzugura bakamutera ingwa.

    Uyu ushinzwe uburezi, avuga ko uriya mukozi w’ishuri atasabye imbabazi ngo birangrire aho ahubwo ko 'n’ishuri ryahise rimuhagarika iminsi 8 atari mu kazi nk’igihano, ibindi biracyakurikiranwa.'

    Iriya baruwa yanditswe n’uriya murezi ndetse n’ifoto igaragaza aho yakubise uriya munyeshuri bikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaya uriya ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri ahubwo na we udafite myiza kuko gukubita umwana ubundi bitakiri mu bihano bitangwa mu mashuri.

    Inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda yaba Minisiteri y’Uburezi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB nta makuru arambuye biratangaza kuri iki kibazo, gusa REB yo yavuze ko itari ikizi ariko ko igiye kugikurikirana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Ushinzwe-imyitwarire-muri-APARUDE-yasabye-imbabazi-umunyeshuri-yakubise-akamutera-inkovu

  • Guverinoma y’u Rwanda yahakanye amakuru yo kwakira impunzi ziturutse muri Denmark –

    Ni nyuma y’uko mu minsi ishize abayobozi bakuru muri Denmark bayobowe na Minisitiri w’Ubutwererane n’Iterambere ndetse na Minisitiri w’Abinjira n’Abasohoka bagiriye uruzinduko mu Rwanda bagirana ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

    Muri urwo ruzinduko, impande zombi ku wa 28 Mata 2021, zasinye amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira ndetse n’ubufatanye mu bya politiki.

    Impande zombi zisobanura ko ari amasezerano ajyanye no kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’u Rwanda na Denmark, buzibanda no ku zindi nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari ndetse n’imihindagurikire y’ikirere.

    Ubwo hamaraga gushyirwa umukono ku masezerano hagati ya Minisitiri Prof. Nshuti Manasseh na mugenzi we Flemming Møller Mortensen, impande zombi zavuze ko azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo bibyugarije.

    Icyo gihe Prof Nshuti yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano hari ibitangazamakuru by’umwihariko ibyo muri Denmark byatangaje ko u Rwanda rwemeye kwakira abasaba ubuhungiro muri Denmark.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Denmark isanzwe ifasha Ikigo cyakira Abamukira by’igihe gito cya Gashora [Emergency Transit Mechanism Centre], Ku rundi ruhande ariko, iri tangazo rya Guverinoma rivuga ko muri aya masezerano ntaho impande zombi zigeze zemeranya ko u Rwanda ruzakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark.

    Riti “Kwakira mu Rwanda abasaba ubuhungiro baturutse muri Denmark no gukurikirana ibijyanye n’abasaba ubuhungiro muri Denmark ntibikubiye muri ayo masezerano.”

    U Rwanda na Denmark ni bimwe mu bihugu byashyize umukono ku masezerano yo mu 1951 ajyanye no kwita ku mpunzi ndetse n’ayo mu 1967 yo kurengera impunzi n’abasaba ubuhunzi ndetse ngo ibihugu byombi birateganya gukomeza ibiganiro byubaka hagati yabyo.

    Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko mu masezerano yagiranye na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu

    U Rwanda rwatangaje ko mu masezerano ruherutse gusinyana na Denmark hatarimo ibijyanye no kwakira impunzi ziturutse muri iki gihugu