Category: Uncategorized

  • Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bamucungira umutekano –

    Muri iki gikorwa cyabaye ku wa 7 Gicurasi 2021, Filimin Ngrebada yashyikirije aba bapolisi b’u Rwanda certificats z’ishimwe. Aba bapolisi bagize itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bari muri iki gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro.

    Aba bapolisi 140 bafite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Centrafrique, barimo na Minisitiri w’Intebe n’abandi banyacyubahiro.

    Umuhango wo kubashyikiriza izi certificats wabereye mu biro bya Minisitiri w’Intebe biherereye mu Murwa Mukuru Bangui.

    Minisitiri w’intebe Ngrebada yashimiye Abapolisi b’u Rwanda ku murava n’ubunyamwuga bikomeje kubaranga kuva bahabwa inshingano zo kumurinda muri Mutarama 2020.

    Yagize ati “Uyu munsi ndabashimira ubwitange bwanyu, ikinyabupfura n’ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse no mu ngendo twagiranye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Ndabashimira uburyo mukorana nk’ikipe kandi ndanabashimira uburyo mukorana n’abasirikare bacu mu gusohoza inshingano zabo.”

    Mu izina rya Perezida wa Centrafrique no mu izina ry’abaturage b’iki gihugu, Minisitiri w’intebe yashimiye Leta y’u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kugarura umutekano n’iterambere mu gihugu cye.

    Yagarutse ku ruhare rw’Abapolisi b’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu bihe by’amatora aherutse kuba muri iki gihugu, avuga ko ubufatanye bwaranze Abapolisi b’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano muri iki gihugu byatumye imitwe yitwaje intwaro itabona icyuho cyo guhungabanya umutekano mu matora.

    Minisitiri w’intebe yifurije ibihe byiza Abapolisi b’u Rwanda no kuzakomeza umurava bagira igihe cyose bazaba barasubiye mu gihugu cyabo.

    Umuyobozi w’itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi muri Centrafrique, CSP Valens Muhabwa yashimiye Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique ku bw’ishimwe yageneye abapolisi bamurinda.

    Yagize ati “Dufashe uyu mwanya kugira ngo tugushimire ku bufasha bwanyu n’imikoranire myiza kuva twatangira gukorana mu mwaka wa 2020 kugeza uyu munsi. Izi certificats zisobanuye byinshi kuri twe nk’itsinda, turashimira itsinda ryose ryo mu biro byanyu ndetse n’abaturage b’iki gihugu kuko ubufatanye bwanyu natwe nibwo butuma tubasha gusohoza inshingano zacu.”

    CSP Muhabwa yasezeranyije ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye n’imikoranire myiza mu bijyanye n’umutekano n’imibereho myiza mu baturage ba Centrafrique.

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Filimin Ngrebada yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kumurinda

    Uyu muhango wo gushimira Abapolisi b’u Rwanda wabereye mu Murwa Mukuru, Bangui

    Amafoto: Polisi y’u Rwanda


  • Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z'isaha y'umukino zaje ku munota wa nyuma. #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 8 Gicurasi 2021, i Dar es Salam kuri Benjamin Mkapa stadium hari hateganyijwe umukino wa shampiyona hagati y'amakipe afite ibigwi kurusha ayandi muri Tanzaniya no muri Afrika y'Uburasirazuba muri rusange, gusa umukino byarangiye utabaye kubera impinduka ku isaha umukino wari utaganyijwe kuberaho.

    TFF yamenyesheje Yanga SC impinduka z'umukino habura amasaha 3 ngo umukino ube, Yanga SC ivuga ko nta email yabonye kuko bayohereje ku muterankunga wayo GSM aho kuyohereza ku buyobozi bw'ikipe

    Minisiteri ya sports yahinduye umukino kugirango abaturage bakurikirane ishyirwa ahagaragara ry'igitabo cy'uwahoze ari prezida wa Tanzaniya Ally Hassan Mwinyi.

    Ubusanzwe uyu mukino wari uteganyijwe ku isaha ya saa kumi n'imwe (17h00′) zo muri Tanzaniya ni ukuvuga saa kumi zo mu Rwanda, gusa waje kwimurirwa saa moya zo muri Tanzaniya ni ukuvuga saa kumi n'ebyiri zo mu Rwanda.

    Izi mpinduka bivugwa ko zakozwe ku busabe bwa Minisitiri y'Itangazamakuru, umuco n'imikino.

    Yanga SC yaje ku kibuga ku isaha yagenwe y'umukino (16h00′) irishyushya, ubundi itegereza iminota 15′ ibuze Simba iritahira.

    Simba nayo yaje saa 17h30′ irishyushya, saa kumi n'ebyiri zigeze ijya mu kibuga itegereza iminota 15′ ibuze Yanga iritahira.

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzaniya (TFF) ryatangaje ko ryamenyesheje buri kipe impinduka z'amasaha,kugeza kuri ubu nta mwanzuro uratangazwa kuri uyu mukino.

    Simba SC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 61 mu mikino 25 mu gihe Yanga SC iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 57 mu mikino 27.

    The post Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z'isaha y'umukino zaje ku munota wa nyuma. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umukino-wagombaga-guhuza-simba-na-yanga-yo-muri-tanzaniya-byarangiye-utabaye-kubera-ko-yanga-yanze-impinduka-zisaha-yumukino-zaje-ku-munota-wa-nyuma/

  • Umuryango wa Obama uri mu gahinda ko gupfusha imbwa #rwanda #RwOT

    Iyi mbwa yapfuye ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, yafatwaga nk’inshuti ikomeye y’umuryango wa Back Obama.

    Nkuko umugore we Michelle Obama yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga, Bo “iteka yaraturuhuraga” kuva yagera muri White House mu 2009.

    Iyo mbwa y’impwerume y’amabara y’umukara n’umweru, ni iyo mu bwoko bw’izikomoka muri Portugal zo mu bwoko bwa ‘water dog’.

    Ziswe gutyo kubera ukuntu zigishwa kujya mu mazi zigahindira amafi mu nshundura z’abarobyi, ndetse no kubera akandi kazi ko mu mazi zikora, nko kujyana ubutumwa bw’abari mu bwato bumwe zikabujyana ku bari mu bundi.

    Iyo mbwa yari impano yahawe abakobwa babo ubwo umuryango wimukiraga mu rugo rushya rwo muri White House.

    Barack Obama, mu butumwa bwe, yanditse ati “Neza neza yari icyo twari ducyeneye kandi irenze icyo twari twiteze.'

    Obama yanavuze ukuntu Bo “yishimiraga kutubona mu minsi yacu myiza, iminsi yacu mibi, no ku wundi munsi wose uri hagati y’iyo.'

    US President Barack Obama, First Lady Michelle Obama and their two daughters Sasha and Malia walk the new White House dog Bo in April 2009

    Bo yageze muri White House muri Mata 2009, ari ikibwana cy’amezi atandatu

    Mu myaka 100 ishize, ukuyemo Donald Trump, abaperezida b’Amerika bose bagiye batunga imbwa. Perezida w’Amerika w’ubu Joe Biden afite imbwa ebyiri, nubwo iyitwa Major ikaba ari nto muri izo ebyiri yagize ibibazo kubera kurumana.

    Mu gihe Obama yari Perezida w’Amerika, Bo yaramamaye cyane ku buryo Madamu Michelle yohererezwaga ubutumwa mu ntangiriro ya buri kwezi kugira ngo yemeze ko iyo mbwa iseruka ku mugaragaro.

    Mu 2013, bayizaniye indi mbwa yo mu bwoko bumwe na yo ikomoka muri Portugal yitwa Sunny.

    Mu butumwa bwe, Bwana Obama yanditse ati “Yihanganiraga urujya n’uruza rwose rwaterwaga no kuba muri White House, yaramokaga cyane ariko ntabwo yarumanaga…

    Yakundaga gusimbukira mu bwogero [piscine] mu gihe cy’iki [impeshyi], yabaga ituje mu gihe iri kumwe n’abana, yakundaga kurya ibyatakaye hafi y’ameza yo kuriraho, ndetse yari ifite ubwoya bwiza.”

    Madamu Michelle yavuze ko iyo mbwa nyuma yamufashije we n’umugabo we ubwo bamenyeraga “ubuzima bumeze nk’ubw’inyoni ziri mu cyari kirimo ubusa”, ubwo abakobwa babo Malia na Sasha babasigaga bonyine mu rugo bakajya kwiga muri kaminuza.

    Ariko, yongeyeho ko “nta muntu n’umwe wishimye cyane kurusha Bo” ubwo buri muntu wese yasubiraga mu rugo muri iki cyorezo cya coronavirus.

    Bo yapfuye “nyuma y’urugamba na kanseri”, nkuko Madamu Michelle yabyanditse mu butumwa bwe, bwashyizweho umukono mu izina ry’umuryango wabo wose.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umuryango-wa-Obama-uri-mu-gahinda-ko-gupfusha-imbwa

  • Gatsibo: Hagiye gushyirwa hanze urutonde rw’abagabo bateye inda abangavu batarafatwa ngo babiryozwe –

    Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2021, ubwo habaga inama nyunguranabitekerezo yari igamije kurebera hamwe ibibazo bibangamiye uburenganzira bw’umwana, ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingamba zo gukumira inda ziterwa abana b’abangavu.

    Akarere ka Gatsibo ni aka kabiri mu gihugu mu kugira umubare munini w’abangavu baterwa inda nyuma y’Akarere ka Nyagatare, mu myaka ibiri ishize abangavu 775 bamaze guterwa inda, abagabo bafashwe ni 278 abagera kuri 209 bari mu nzira z’ubutabera mu nkiko banafunze mu gihe 69 barekuwe kuko habuze ibimenyetso bigaragara.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko iki kibazo basanze kibakomereye cyane nyuma yo gushyiraho ubukangurambaga butandukanye burimo ubwamaze ukwezi kose ndetse ndetse n’ubundi bwamaze ibyumweru bibiri bafatanyije na RIB ariko n’ubundi bugasiga iri hohoterwa rikigikorerwa abangavu.

    Yavuze ko abagabo 497 aribo basigaye gutabwa muri yombi nyuma yo gusambanya abangavu bakabatera inda, avuga ko bafatiwe ingamba zirimo gukora rutonde rwabo rugashyirwa ku karubanda hagamijwe kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

    Meya Gasana yakomeje agira ati “ Zimwe mu ngamba dufite ni ukugira imidugudu izira ibyaha abakuru b’imidugudu bose bamaze gusinya iyo mihigo ibyo twiyemeje byose bikagerwa, gukomeza ibiganiro n’ababyeyi n’imiryango tukazanafatanya n’amadini n’amatorero.”

    Tumusenge Wilson uri mu bafatanyabikorwa yavuze ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere mu kurwanya abatera inda abangavu ndetse n’ibindi byaha. Yavuze ko nk’abafatanyabikorwa biteguye gutanga umusanzu wose ushoboka ariko abatera inda abangavu bakabiryozwa.

    Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, yasabye abaturage gushyira hamwe n’ubuyobozi ku gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane inda ziterwa abangavu n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, yavuze ko buri wese akwiriye gufata ingamba kuburyo mu kwezi kumwe aka Karere kaba gasubiranye ishema ryabo.

    Ati “ Umuturage afite uruhare rukomeye cyane kubera ko ibyaha bibera mu mudugudu we no mu rugo rwe, twese nitubishyiramo imbaraga abatarafatwa bagafatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe iki kibazo kizakemuka.”

    Guverineri Gasana yavuze ko ubukangurambaga bwatangijwe bwo kugira umudugudu utarangwamo icyaha izabafasha mu gukumira ibi byaha ngo kuko ari gahunda izagenzurwa cyane kugera ku muturage.

    Intara y’Iburasirazuba imaze imyaka myinshi ifite uturere tuza ku isonga mu kugira abana benshi bahohoterwa, mu turere dukunze kuza imbere hari Akarere ka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Bugesera n’utundi.

    Abatuye iyi Ntara bavuga ko kimwe mu bituma iki cyaha kiyikorerwamo cyane biterwa n’ababyeyi badohotse ku nshingano zo kurera abana babo abandi bakavuga ko abashuka abangavu biyongera ku bwinshi ngo kuko imiryango ishyira imbere kumvikana n’uwateye inda umwana wabo aho kumushyikiriza ubutabera.

    Mu bindi byaha biteza umutekano muke mu Karere ka Gatsibo byavuzwe harimo ubujura buciye icyuho aho mu mezi atatu ashize habayemo ubujura bukomeye 39, gukubita no gukomeretsa habonetsemo ibyaha 46, ihohoterwa ry’abangavu 24 kwangiza iby’abandi, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bitandukanye.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa

    Guverineri Gasana yasabye abaturage gufatanya n’ubuyobozi mu kurwanya abasambanya abana

  • Nyarugenge: Serena Hotel yoroje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Abahawe inka ni abarakotse batanu barimo abagore babiri n’abagabo batatu batuye mu Kagari ka Nyabugogo.

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel, Daniel Sambai, yavuze ko nubwo amahoteli ari mu byakozweho bikomeye n’icyorezo cya COVID-19, Serena itari kubura gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.

    Ati “Twatekereje guha inka abarokotse Jenoside muri iki gihe gikomeye kuko twumvaga dushaka gukora ikintu gitandukanye n’ibyo twakoze mu myaka yatambutse. Iyo uhaye umuntu inka uba umworoje, uba umuhaye amata, kandi iyo ibyaye, uwayihawe yoroza undi muryango bityo bikagera kuri benshi. Niyo mpamvu twatekereje gukora ikintu kizaramba.”

    Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri Kigali Serena Hotel, Erick Mugesera, yasobanuye ko iki igikorwa hoteli akorera yakoze ari ngarukamwaka ndetse ko giha icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside.

    Ati “Iki gikorwa tugifata nk’ubutumwa duha abarokotse Jenoside tubabwira ko batari bonyine, bari kumwe natwe. Ikindi ni ubutumwa buhabwa bariya bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bumva ko bariya bakagombye gupfa, ariko twe nka Serena, nk’u Rwanda tukavuga tuti ibi bikwiriye kurwanywa n’Isi yose.”

    Aborojwe bishimiye bikomeye inka bahawe ndetse bizeza abazibagabiye ko bazazifata neza.

    Umwe mu bazihawe, Ndacyayisenga Léonard yagize ati “Ndashimira Serena Hotel yatugabiye inka kuko inka ni ikimenyetso cy’urukundo, ubundi umuntu ukugabiye inka uhora umwirahira. Nanjye ndishimye cyane ko nahawe inka kandi nzayifata neza.”

    Uhagarariye abacitse ku icumu mu Murenge wa Kigali, Hitimana Pie, yavuze ko byari inzozi kumva ko abo mu Murenge wa Kigali bakongera kugira inka bagaha amata abana n’abaturanyi.

    Ati “Ndashimira Serena mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kigali, ndabashimiye nta mbereka irimo kandi ndababwira ko natwe nk’abarokotse Jenoside mu 1994 tutazatatira igihango cy’ibyiza igihugu kigenda kitwereka.”

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimiye Serena Hotel ku bwo kuba hafi Akarere ka Nyarugenge by’umwihariko, ndetse asaba abagabiwe inka kuzifata neza bakazoroza n’abandi.

    Ati “Nta gihe mutigeze muba hafi yacu, izi nka muduhaye ndangira ngo mbizeze ko abarokotse bagiye kuzitaho, bagiye kuzibyaza umusaruro, bagiye kuzifata neza kandi nabo bazoroze abandi nabo bazorore ku bwa Serena Hotel mubakorere nk’ibyo ibakoreye uyu munsi.”

    Serena Hotel isanzwe iba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside, aho buri mwaka ibafata mu mugongo mu buryo butandukanye, ndetse mu gikorwa giheruka umwaka ushize yahaye ibiribwa imiryango 150 yo mu Murenge wa Kinyinya irimo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahoze mu ngabo n’abirukanwe muri Tanzania.

    Abayobozi bakuru ba Kigali Serena Hotel boroje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Kigali

    Inka eshanu zihaka nizo na Serena Hotel abarokotse Jenoside

    Umuyobozi Mukuru wa Kigali Serena Hotel Daniel Sambai yavuze ko batekereje guha inka abarokotse Jenoside kuko ari itungo riramba rigatanga amata kandi rikororoka

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yijeje abayobozi ba Serena ko abo bahaye inka bazoroza abandi

    Hitimana Pie uhagarariye abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kigali yavuze ko bazafata neza izi nka bahawe

    Erick Mugesera ushinzwe abakozi muri Kigali Serena Hotel yavuze ko koroza abarokotse Jenoside ari ugucecekesha abayihakana

    Aborojwe uko ari batanu bishimiye inka bahawe

  • Amarangamutima y’umukobwa ukomoka muri Israel nyuma yo kwambikwa impeta na Producer Holy Beat #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko producer Holy Beat yambitse impeta ya fiançailles Annette Tahan ukomoka muri Israel, uyu mukobwa yavuze ko atari we uzarota abonye bakoze ubukwe kuko yamubereye indahemuka.

    Ku munsi w’ejo nibwo Shyaka Olivier uzwi nka Holy Beat umaze kwandika izina mu Rwanda mu gutunganya indirimbo [Producer], yashinze ivi hasi yambika umukunzi we impeta amusaba ko yazamubera umugore.

    Ni umuhango wabereye Kicukiro mu rugo kwa Holy Beat ubwo uyu mukobwa yari agiye kumusura amutunguza kumwambika impeta.

    Annette Tahan abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashimiye Holy Beat ku bwo kuba yaramuhisemo ndetse ko atari we uzarota bibaniye.

    Ati”iyo ubonye umugabo nyawe, urabimenya. Ibintu biroroha kandi biba bimeze neza, ni nko gutembera mu mu mugezi mwiza. Urakoze Holy Beat kumbera umwunganizi w’agatangaza, inshuti n’ikiremwamuntu cy’agatangaza ku Isi. Ntegereje igihe tuzanyuranira muri ubu buzima undi iruhande. Ndagukunda cyane.”

    Holy Beat na we yamusubije ko amukunda cyane.

    Annette Tahan ari mu Rwanda muri iyi minsi aho yaje aje gusura umukunzi we Holy Beat, ni nyuma y’igihe batabonana.

    Yashinze ivi hasi amwambika impeta

    Nyuma yo kumwambika impeta barebanye mu maso biratinda

    Yamusomye biratinda

    Impeta yambitswe Annette

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amarangamutima-y-umukobwa-ukomoka-muri-israel-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-na-producer-holy-beat

  • Nyaruguru: Akarere kihaye ukwezi kumwe ko gutuza imiryango 134 itagira aho kuba – #rwanda #RwOT

    Byavuzwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo mu Murenge wa Ruheru hakorwaga umuganda wo kubakira imiryango ine itari ifite aho kuba. Uwo muganda wateguwe n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, aho bifatanyije n'abaturage ndetse n'ubuyobozi mu gukora icyo gikorwa.

    Bamwe mu bari kubakirwa bavuze ko bamaze igihe kinini basembera, bityo kuba bagiye kubona aho kuba bizabafasha gutuza.

    Harerimana Saverine yari asanzwe acumbitse mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Uwumusebeya, avuga ko yari abayeho mu buzima bubi.

    Ati 'Nari mbayeho mu buzima bubi kuko nararaga aho bwije ngeze nahamara ukwezi bakanyirukana kubera kubura ubushobozi bwo kwishyura ubukode. Umugabo yarantaye arigendera kubera kubura amafaranga yo kwishyura inzu. Nkimara kumva ko ndi ku rutonde rw'abagiye kubakirwa byaranshimishije cyane kuko ngiye kubaho ntuje.'

    Imibare itangwa n'Akarere ka Nyaruguru yerekana ko kugeza ubu mu miryango 527 yasenyewe n'ibiza hamaze kubakirwa 473 inzu zikaba zaratashywe, icyenda ziri mu mirimo ya nyuma, 40 zamaze gusakarwa hasigaye kuzikinga, ebyiri ni ibikanka bitarasakarwa naho eshatu zimaze kubonerwa ibibanza biranasizwa.'

    Mu miryango 253 yavanywe mu manegeka, hamaze kubakwa inzu 165 ziratahwa, imwe igiye kuzura, 45 zirasakaye ariko ntizirakingwa, 16 ni ibikanka bikeneye isakaro, 27 ziracyazamurwa inkuta naho imwe ntiratangira kubakwa.

    Iyi mibare yose yerekana ko kugeza ubu imiryango 134 ari yo idafite aho kuba kuko harimo 54 yasenyewe n'ibiza n'indi 80 yakuwe mu manegeka.

    Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yavuze ko mbere bari bafite imiryango 328 itagira aho kuba barayubakira yose, kuri ubu bakaba bari kubakira abasenyewe n'ibiza n'abakuwe mu manegeka.

    Ati 'Ubu rero tugeze hejuru ya 90% kandi intego ni uko biterenze ukwezi kwa turaba twazirangije. Ni igikorwa dufatanyamo n'abaturage.'

    Gashema yavuze ko mu kubakira abo batagira aho kuba hifashishwa umuganda w'abaturage naho amabati yo gusakara agatangwa n'akarere ndetse n'udafte ikibanza akakigurirwa.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyaruguru buvuga ko usibye abari kubakirwa kuri ubu, hari umuhigo ko umwaka w'ingengo y'imari wa 2021/22 uzasiga nta muturage uba mu nzu idashimishishije.

    Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru, Nshimiyimana Jean Claude, yavuze ko bateguye umuganda bagamije kunganira akarere mu gushakira abaturage aho kuba hababereye.

    Ati 'Umuryango FPR Inkotanyi uharanira ineza n'iterambere ry'Abanyarwanda bose, ibikorwa dukora ni ibigamije imibereho myiza y'abaturage. Si ibi byo kububakira gusa dukora kuko hari n'ibindi nko kubaka amashuri.'

    Abubakiwe inzu basabwe kuzifata neza kugira ngo zitazangirika kandi bashishikarizwa kuyoboka ibikorwa by'iterambere kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

    Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru bifatanyije n abaturage ndetse n’ubuyobozi mu kubakira abatagira aho kuba

    Abayobozi bifatanyije n’abaturage mu gukora umuganda wo kubakira abadafite aho kuba

    Akarere ka Nyaruguru kihaya ukwezi kumwe ko gutuza imiryango 134 itagira aho kuba

    Kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Ruheru hakozwe umuganda wo kubakira imiryango ine idafite aho kuba

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-akarere-kihaye-ukwezi-kumwe-ko-gutuza-imiryango-134-itagira-aho-kuba

  • Perezida Kagame yabaye Umunyafurika w’umwaka #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y’igikorwa cy’amatora yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ubwo hatorwaga abakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku mugabane wa Africa.

    Perezida Paul Kagame yari ari ku rutonde rw’abayobozi bahize abandi mu kugaragaza umwihariko mu miyoborere muri Afria mu mwaka wa 2020.

    Yatowe mu gihe yari ahanganye na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-addo, Umushoramari akaba nyiri ikigo BUA Group cyo muri Nigeria Abdulsamad Rabiu na Nana Kwame Bediako Umuyobozi w’Ikigo Kwarleyz Group cyo muri Ghana wamenyekanye cyane nka 'Freedom Jacob Caesar'.

    Muri ibi byiciro kandi harimo umugore w’Umunyafurika w’Umwaka wabaye Dr. Ngozi Okonjo Iweala usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO).

    Perezida Kagame kimwe n’abandi batsindiye ibihembo, biteganyijwe ko bazambikwa imidali y’ishimwe tariki ya 04 Nyakanga 2021, mu muhango uzabera i Accra muri Ghana.

    Nubwo isi n’Umugabane wa Africa byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, Perezida Paul Kagame yashimiwe cyane uruhare yagize mu gutuma Africa ikomeza guhangana n’iki cyorezo.

    Perezida Kagame ni umwe mu bazaga ku isonga mu gushyigikira gahunda z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO/OMS) zo guhanga n’iki cyorezo.

    Ubwo inkingo zari zitangiye gutangwa, Perezida Kagame yanenze ibihugu bikize byariho bigaragaza ubushake bwo kuzikubira gusa nyuma y’igihe gito byatumye ibihugu bya Africa na byo bitangira guhabwa inkingo byemerewe muri gahunda yo kuzisaranganya izwi nka COVAX.

    Kagame kandi yakunze kugaragaza uburyo Afria yakwikura mu ngaruka zatewe n’iki cyorezo ndetse agaragaza n’inama zatuma uyu mugabane utazakomeza kuzahazwa n’ibyorezo.

    Perezida Kagame kandi asanzwe ashimirwa uruhare agira muri Africa mu nyigisho zikora benshi ku mutima by’umwihariko urubyiruko rwinshi rwo muri Africa rumufatiraho icyitegererezo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yabaye-Umunyafurika-w-umwaka

  • Bugesera : Umunyamakuru yafunzwe azira gukanda umugore amabere #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Giurasi 2021 mu Karere ka Bugesera.

    Ni nyuma y’aho ngo afashe imbwa ye akayuriza mu nzu icururizwamo inyama hanyuma ikazirya.

    Umugore ugenzura ubwo bucuruzi ngo yamubajije impamvu ari kumwangiriza, maze undi aramusingira amukanda amabere.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye, ko ibizarivamo bizamenyeshwa abanyarwanda.

    Hari amakuru avuga ko uwo mugabo ibyo bikorwa ashobora kuba yabikoreshejwe n’ubusinzi.

    Ivomo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Umunyamakuru-yafunzwe-azira-gukanda-umugore-amabere

  • Abanyarwanda baburiwe ku myuzure n’inkangu bishobora kwibasira igihugu –

    Mu itangazo Meteo Rwanda yashyize hanze ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko guhera tariki ya 8 Gicurasi kugeza tariki ya 12 mu bice bitandukanye by’ Igihugu hateganyijwe kugwa imvura nyinshi ishobora kurenga milimetero 30 buri munsi.

    Meteo Rwanda ivuga ko uduce dushobora kwibasirwa n’ iyi mvura idasanzwe harimo Intara y’ Amajyarugu, Amajyepfo ndetse n’ Uburengerazuba, ikongeraho ko mu duce dutandukanye tw’ Igihugu muri iyi minsi igera kuri ine hazagaragara ikirere kibi cyateza ibyago ku buzima bw’abaturarwanda.

    Mu byago bishobora kwibasira Abanyarwanda nk’uko Meteo Rwanda yabitangaje harimo imyuzure, inkangu, iyangirika ry’ ibikorwa remezo bitandukanye ndetse n’impanuka mu mihanda zaterwa no kuba abashoferi batabasha kureba imbere.

    Meteo Rwanda yakomeje ivuga ko hashobora no kuba ibyago byateza impfu ziturutse myuzure.

    Meteo Rwanda yasabye Abanyarwanda bose kwitondera ibi bihe by’ imvura nyinshi, ndetse bakanakurikiza amabwiriza y’inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza harimo kutugama imvura munsi y’ibiti, kutagendera mu binyabiziga mu gihe cy’ imvura irimo imirabyo n’inkuba ndetse no kudakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefone, televiziyo na radiyo mu gihe cy’imvura nyinshi.

    Meteo Rwanda yavuze ko muri uku kwezi kwa Gicurasi igihugu gishobora kwibasirwa n’ibiza bitandukanye birimo n’inkangu