Category: Uncategorized

  • Muduteye ishema:Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku babyeyi b’abagore –

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’Umugore (Mother’s Day) wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi. Muri uyu mwaka ukaba wizihijwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2021.

    U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga uzirikanwaho agaciro k’umubyeyi w’umugore ndetse n’uruhare agira mu mibereho y’umuryango.

    Perezida Kagame, abinyujije kuri Twitter ni umwe mu bifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza.

    Ati “Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugore. Ku babyeyi b’abagore bose/ku mubyeyi w’umugore wa buri umwe. Muduteye ishema.”

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umubyeyi w’umugore uje usanga hari byinshi byamaze guhinduka mu buzima bwe n’ubw’abandi bagore muri rusange, birimo guhabwa uburenganzira bungana n’abagabo, kugarurirwa icyizere bagashyirwa mu nzego z’ubuyobozi ndetse no gushyirirwaho amategeko atabahutaza mu kazi.

    Muri Guverinoma y’u Rwanda harimo abagore bagera kuri 50 %, byerekana agaciro n’ubushobozi by’umugore mu gihugu.

    Uretse muri Guverinoma, u Rwanda ni rwo ruyoboye ibindi bihugu byo ku Isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho mu Mutwe w’Abadepite ubwiganze bwabo buri kuri 61.3%.

    Mu bucamanza ho abagore bangana na 49.6% mu gihe mu buyobozi bw’inama njyanama z’uturere ho bagera kuri 41%. Ibi birumvikana kuko Kuva mu 2003 Itegeko Nshinga rigena ko mu myanya yose itorerwa mu buyobozi no muri guverinoma, abagore bagomba kugiramo 30%.

    Ibi byose bituma u Rwanda ruza imbere mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu gishyigikira ko umugabo n’umugore bagira amahirwe angana.

    Raporo ya 2019 y’Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko (IPU) yerekana ko kuva mu 2017, u Rwanda ruri mu bihugu icyenda bifite abagore nibura 50% mu myanya ya ba Minisitiri cyangwa abanyamabanga ba Leta.

    Amateka y’uyu munsi

    Icyumweru cya kabiri cya Gicurasi, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore, washyiriweho kumushimira no kumuha agaciro.

    Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

    Hashize imyaka ibiri nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we, kuwa 12 Gicurasi 1907 Anna Jarvis yahaye indabo ababyeyi bari baje kwizihiriza uyu munsi muri Kiliziya ya St. Andrew iherereye i Grafton mu Burengerazuba bwa Virginia. Indabo zera zakoreshejwe icyo gihe zahise zitangira gukoreshwa muri uyu muhango.

    Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi w’abagore warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

    Mu 1920, Anna Jarvis yamaze igihe kirekire arwanya igitekerezo cy’abashakaga guhindura inyito yawo. Akenshi usanga mu birori byo kuwizihiza, hari abawukoresha nk’iturufu yo gukurura abakiriya bafata amafunguro bakawuyitirira, ugasanga kuri uwo munsi bateguye ayitwa “Mother’s Day Salad”. Nyuma y’imyaka itanu yaje gufatirwa i Philadelphia yigaragambya yamagana iki cyemezo.

    Yijujutiye ko intego nyamukuru yawo yatangiye kononwa hagamijwe gushaka indonke inyuze mu bucuruzi kandi warashyiriweho guha icyubahiro ababyeyi b’abagore.

    Muri icyo gihe yanditse ibaruwa ivuga ko gufata umunsi mukuru w’ababyeyi ukabangamira abantu, ukawugira uhenze cyane nka Noheli bidashimishije.

    Muri iyo baruwa, Anna Jarvis, avuga ko niba Abanyamerika badafite ubushake bwo kurinda uyu munsi mukuru w’ababyeyi ukava mu minsi itwara amafaranga menshi afite uburyo azakoresha mu guhagarika uyu munsi mukuru ntuzongere kubaho.

    Anna Marie Jarvis yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuya 1 Gicurasi 1864, aza kwitaba Imana ku ya 24 Ugushyingo 1948.

    Uyu munsi udasanzwe ufasha imiryango kwereka ababyeyi babo b’abagore ko ari ab’ingenzi cyane, mu Bwongereza wizihijwe kuya 26 Werurwe uyu mwaka.

    Perezida Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza

  • Abatuye mu mirenge iheruka gushyirwa muri Guma mu rugo bagiye kugobokwa na Croix-Rouge –

    Bitewe n’ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kugaragara mu Murenge wa Rwamiko muri Gicumbi n’uwa Bwishyura yo mu karere ka Karongi, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 5 Gicurasi 2021 yanzuye ko ishyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo kugira ngo hirindwe ubwiyongere bwayo.

    Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Croix-Rouge y’u Rwanda imaze byabaye kuri uyu wa 08 Gicurasi 2021, Umunyamabanga Mukuru wayo, Karamaga Apolinaire yavuze ko nk’uko batahwemye kugoboka Abanyarwanda mu bihe bya Covid-19 bimaze umwaka urenga, bagiye kugoboka iyo mirenge yashyizwe muri Guma mu rugo.

    Yagize ati “Nibyo bafite ibibazo kandi bakeneye gufashwa, kandi ntitubitangiye ubu kuko kuva iki cyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, Croix-Rouge yabaye mu ba mbere dufatanyije n’inzego za Leta, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo ndetse no kubafasha bahabwa ibiribwa n’ibindi. N’ubu muri Bwishyura abakorerabushake bacu barahari kandi bari mu bukangurambaga bashishikariza abaturage kwirinda iki cyorezo.”

    Yakomeje ati “Ibindi byago bishobora kubaho ni uko, hari abaturage bari batunzwe no kubaho umunsi ku munsi ku byo bakoreye, uyu munsi akabona 1000 Frw cyangwa 2000 Frw, iyo rero adashoboye kubibona biramuhungabanya. Ubu dufite itsinda rigari ry’abakoranabushake bakoze igenzura n’isesengura ndetse tumaze kubona raporo itubwira ibyo twakora birimo kubafasha. Navuga ko tuba twiteguye kandi hari ubushobozi dufite tukumva y’uko bitarenze iki cyumweru twinjiyemo ko bafashwa.”

    Yavuze ko n’ahandi batarakora isesengura nko muri Rwamiko ho muri Gicumbi bagiye kwihutira kurikora kugira ngo babone uko bafashwa mu gihe cya vuba.

    Ubusanzwe Croix-Rouge y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka urenga Covid-19 imaze mu gihugu yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 1.5 Frw mu bikorwa binyuranye birimo ibyo gufasha abazahajwe na Covid-19 binyuze mu kubaha ibiribwa, udufukamunwa no kugura imiti ndetse n’ibikorwa.

    Ku ruhande rw’umuyobozi wari uhagarariye komite Nyobozi ya Croix-Rouge y’u Rwanda akaba n’ukuriye urubyiruko, Rubuga Alexia yabwiye IGIHE ko mu bufasha bw’ibanze bagomba gutanga harimo n’umusanzu w’urubyiruko rwo mbaraga z’ejo hazaza wo gukora ubukangurambaga no gufasha abafite intege nke.

    Yagize ati “Ibikorwa byose muri iyi minsi dukora usanga byiganjemo urubyiruko kuko natwe tubizi kandi tubivuga nizo mbaraga z’Igihugu. Urubyiruko kandi nirwo ruri gufata iya mbere mu gufasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Mu by’ukuri twarabahuguye kandi bagenda tubizeye ko batanga umusaruro ukenewe kandi bakora ubutabazi bw’ibanze mu bihe bitandukanye.”

    Rubuga ashingira ku kuba mu bakoranabushake basaga ibihumbi 100 ba Croix-Rouge y’u Rwanda, abagera kuri 80% ari urubyiruko bityo bikaba bigaragaza uruhare rwabo mu bikorwa byo kurengera imbabare.

    Uhagarariye Croix-Rouge y’u Bubiligi mu Rwanda, Issa Sawadogo yashimye umuhate n’ubwitange Croix Rouge y’u Rwanda yagaragaje ndetse anagaragaza bimwe mu bikorwa byishimirwa byagezweho banagize mo uruhare. Yavuze ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa bayo nk’uko n’intego rusange ari imwe yo gutabara ikiremwamuntu ku Isi cyane ko Ibiza bidatateguza.

    Uretse gufasha mu bihe bya Covid-19, Croix-Rouge muri uyu mwaka yanafashije mu bikorwa binyuranye birimo no gutabara abahuye n’ibiza aho imiryango isaga ibihumbi 100 yafashijwe ndetse miliyoni zisaga 600 Frw zakoreshejwe muri ibyo bikorwa.

    Kuva Croix-Rouge yagera mu Rwanda yabaye umufasha wa Leta muri gahunda zitandukanye haba mu buzima, uburezi, imibereho myiza zirimoKugeza amazi meza ku baturage , kubakira amazu abatishoboye, gutanga amatungo ku miryango itishoboye , kurwanya indwara z’ibyorezo, kubakira Imiryango itishoboye Ubwiherero, Kurwanya imirire mibi hakorwa uturima tw’igikoni n’ibindi kandi ubuyobozi buvuga ko butazacogora kwita ku mbabare nk’intego nyamukuru y’umuryango.

    Abayobozi muri Croix Rouge Rwanda bavuze ko abatuye mu mirenge iheruka gushyirwa muri Guma mu rugo bagiye kubagoboka

    Uhagarariye Komite Nyobozi muri Croix Rouge Rwanda akaba n’Umuyobozi w’urubyiruko muri uyu muryango, yavuze ko muri ibi bikorwa byose bateganya bazafatanya n’urubyiruko

    Uhagarariye Croix Rouge y’u Bubiligi Issa Sawadogo (Uwambere uhereye iburyo) yavuze ko bazakomeza gutera inkunga u Rwanda

    Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 Croix-Rouge y’u Rwanda imaze itangiye byitabiriwe n’abantu batandukanye

  • Uko Prime Insurance yimakaje ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubwishingizi –

    Ingaruka za Coronavirus zageze mu nzego zose ariko hari izo yasanze zishikamye zishobora guhangana na zo. Mu bigo byiteguye kare harimo Prime Insurance Ltd, iri ku isonga mu bitanga serivisi z’ubwishingizi.

    Iki kigo cyari gisanganywe uburyo bwifashisha ikoranabuhanga muri serivisi zigenewe abakigana ariko cyarushijeho kuryimakaza.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko bishimiye ko serivisi z’ubwishingizi zaguwe ndetse ziyobokwa na benshi.

    Yagize ati “Kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga twabimenye kare Coronavirus itaraza. Dufite ikoranabuhanga rifasha ugize impanuka kuyimenyekanisha atiriwe uzana dosiye ze. Ashobora guca ku rubuga rwa www.prime.rw, agashyiramo uko impanuka yagenze, ikakirwa.’’

    Uwishinganishije muri Prime Insurance Ltd ashobora kubona ko yaguze ubwishingizi bwe akoresheje telefoni igendanwa, akanamenya igihe buzarangirira. Ushaka iyi serivisi akanda *177#, agakurikiza amabwiriza kugeza ashoboye kugura ubwishingizi akanabona gihamya ko byakunze.

    Mu gukomeza gufasha abafatabuguzi, Prime Insurance Ltd, yashyizeho gahunda ibafasha kuganira binyuze muri “LiveChat” ikora amasaha 24/24.

    Uramutse yavuze ko ubajije ahita asubizwa bitarambiranye nibura mu gihe kitarenze umunota umwe.

    Ati “Ibyo ni byo twazanye mu buryo bwo korohereza Abanyarwanda ku buryo nubwo utaza ku ishami ryacu uba urifite mu biganza byawe.’

    Nyuma yo kwanduka kwa Coronavirus, abantu barushijeho guha agaciro kwizigamira no gushinganisha ahazaza habo.

    Uramutse yavuze ko abantu bagura ubwishingizi bw’inkongi ku bafite inzu, abizigamira binyuze mu “Ikimina cyacu” n’ubundi.

    Ati “Abanyarwanda bamaze kumva agaciro ka telefoni, ko atari iyo guhamagara gusa ahubwo ibafasha kubona serivisi zose bakeneye.’’

    Kuva muri Kamena 2021, Prime Insurance Ltd irateganya kuvugurura ikoranabuhanga ikoresha aho umaze kumenyekanisha impanuka azajya anayikurikirana.

    Uramutse yavuze ko icyo gihe umuntu ashobora gutanga nimero ya konti ye aciye ku rubuga rwa Prime rumenyekanishirizwaho impanuka, agafashwa kugeza yishyuwe.

    Yakomeje ati “Si ibyo gusa, turifuza ko uzajya uca ku rubuga rwacu ugahitamo serivisi ushaka, ugahitamo tukakwereka amafaranga wishyura ukayishyura ukabona kopi y’amasezerano ukemeza, ugahita ubona kuri email cyangwa ubutumwa bugufi kuri telefoni yawe.’’

    Serivisi z’ikoranabuhanga zitangwa na Prime Insurance zakunzwe n’Abanyarwanda bazikoresha ku buryo umubare w’abaziyobotse wikubye kabiri mu gihe cya vuba. Mu kwishyura na ho ntihirengagijwe kuko ashobora kwifashisha Mobile Money cyangwa ikarita ya Visa.

    Uramutse yibukije abaturarwanda ko ahazaza hategurwa vuba kuko umuntu atamenya igihe cy’ibyago.

    Ati “Turabwira Abanyarwanda ko bakwiye guteganyiriza ahazaza uyu munsi. Coronavirus iracyahari kandi ntitwagira abakiliya badafite ubuzima bwiza, dukomeze kubahiriza amabwiriza arimo kwambara agapfukamunwa neza no kurushaho kuzigamira ahazaza.’’

    Prime Insurance Ltd ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro/ububungabunga umutungo, ubw’imizigo, ubw’impanuka zonona umubiri, ubw’imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ubw’ingendo zo mu kirere ndetse ubw’igihe kirekire burimo ubw’amashuri y’abana, ubw’inguzanyo z’amabanki, ubw’izabukuru, ubw’impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance Ltd ifite amashami arenga 60 mu gihugu hose mu kwegereza Abanyarwanda serivisi z’ubwishingizi butagendeye ku gukekeranya. Isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye ndetse ni umuterankunga wa Tour du Rwanda aho ihemba umukinnyi muto mwiza ahasorezwa buri gace k’isiganwa.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yavuze ko bishimiye ko serivisi z’ubwishingizi zaguwe ndetse ziyobokwa na benshi by’umwihariko izifashisha ikoranabuhanga

    Bamwe mu bafasha Prime Insurance mu bukangurambaga muri Tour du Rwanda2021

    Itsinda ry’abakozi ba Prime Insurance ryishimira uko ikoranabuhanga rikomeje kwimakazwa mu kugeza serivisi ku bakiliya

    Uwishinganishije muri Prime Insurance Ltd ashobora kubona ko yaguze ubwishingizi bwe akoresheje telefoni igendanwa, akanamenya igihe buzarangirira.

  • Menya ibiba mu ijoro usinziriye n’uko waritegura neza –

    Ni ibintu bisa nk’ibivukanwa aho n’abana b’impinja bigaragara ko batinya umwijima kandi nta muntu ubanje kubibigisha.

    Ese wari uzi ko ijoro ari ikintu cyiza cyane kuri wowe? Ko ariho ubwiza, ubwirinzi bw’indwara ndetse n’ ingufu z’umubiri bituruka?

    Abenshi batekereza ko iyo bari maso ari nabwo umubiri uba uri mu mirimo yawo, basinzira nawo ukaruhuka ntukore. Ariko siko biri! Nijoro ubwonko n’umubiri muri rusange bikomeza gukora cyane, bikora gusa imirimo itandukanye cyane n’iyo bikora ku manywa iyo umuntu ari maso.

    Muti ’ese ubwiza buhurira he n’ijoro?’ Abaganga b’uruhu berekana ko mu ijoro iyo umuntu asinziriye ari bwo ubwonko butangira ikigereranywa no “Gusana” umubiri, uba wiriwe wangirika ku mirasire y’izuba n’ibindi byinshi umuntu ahura na byo ku manywa. Iyo usinziriye ni bwo umubiri ukora intungamubiri yitwa Collagen, ariyo ifasha kurwanya ko uruhu rwizingazinga nk’urw’abakuze, ikanarurinda kumagara.

    Iyo usinziriye kandi ni bwo umubiri wawe unyuza amaraso menshi hafi y’uruhu aribyo bituma umuntu agaragara nk’ufite uruhu rwiza rushashagirana, kuryama nabi ndetse no kutaryama igihe kinini bituma amaraso atagera ku ruhu uko bikwiye ndetse ingaruka zabyo ntizitinda kugaragara ku ruhu aho ureba umuntu ukabibona ko asa n’unaniwe atarinze kubikubwira.

    Iyo amaraso adatemberera hafi y’uruhu kandi binagera ku maso, ari ho ha mbere hagaragara ko umuntu arushye cyane, ubasha kuryama neza amasaha hagati y’arindwi n’umunani ategekwa na muganga ahorana amaso meza abengerana.

    Iki kibazo cy’amaraso adatemberera ku ruhu ku bantu baryama nabi cyangwa gake kandi gikora no ku misatsi. Imisatsi ikura intungamubiri zayo mu maraso ngo ikure, ise neza. Iyo itakizibona ni bwo itangira gucika no kugaragara nabi nk’indabo zidaheruka amazi.

    Abahanga bemeza kandi ko iyo usinziriye ari bwo umubiri wihutira gukora abasirikare bashya b’umubiri bo guhangana n’indwara izo arizo zose ziba zizawutera, kuryama igihe gito cyane no kuryama nabi byangiza iri korwa ry’abasirikare b’umubiri bigatera intege nke zo kuba nyirawo yarwaragurika.

    Kuribwa ahantu runaka nyuma yo gukora siporo ni ibisanzwe. Biba bisobanuye ko aho hakurya hari uturemangingo tuba “twacitse” kubera imyitozo. Impamvu umuntu akomera uko akomeza gukora siporo ni uko, uko utwo turemangingo ducitse ariko umubiri ukora utundi tudusimbura dukomeye kurushaho.

    Ibyo nta kindi gihe bikorwa neza nk’iyo umuntu asinziriye cyangwa yaryamye neza, mu gihe siporo itagira kuruhuka neza ishobora guteza ibindi bibazo.

    -  Nta muntu utifuriza umuryango we gusa neza no kugira amagara meza

    “Nta bitotsi ngira”, “Ndwara umugongo”, “Ndwara umutwe cyane”, izi ni indwara zibaho, zifata umuntu kenshi mu gitondo akibyuka cyangwa nijoro akigera ku buriri. Kuryama ukicura kenshi, kubyuka ukumva umeze nk’uwahanutse akitura hasi, uribwa umugongo, umutwe n’ahandi, ibi byose ni bake bamaze kumenya ibanga ry’uko batarwara izo ndwara ahubwo baryama kuri matelas n’imisego bitaboneye cyangwa bishaje bikaba aribyo bibatera kuramuka nabi.

    Abasigaye, bazi ibanga ryo kubyukana umutuzo mu Rwanda, umwenyura ko wagize ijoro ryiza, matelas n’imisego bya Rwanda Foam biguha agahenge buri joro, n’akanyabugabo buri gitondo ko guhangana n’inzitizi ku nzozi zawe.

    Rwanda Foam ni uruganda rurusha izindi uburambe mu Rwanda mu gufasha abaturarwanda kuruhuka neza no gusarura imbuto zo gusinzira neza; ruri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda.

    Mbifurije ijoro ryiza!

    Umuntu ni we ufite mu biganza bye kugira ijoro ryiza binyuze mu kuryama aheza nko kuri Matelas za Rwanda Foam

  • Rusizi: Itsinda ry'abantu 12 batawe muri yombi, bakurikiranyweho ubutekamutwe no kurema umutwe w'abagizi ba nabi #rwanda #RwOT

    Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko abantu 12 bamburaga abaturage bakoresheje ubutekamutwe kuri terefone( ubwambuzi bushukana) ndetse bakaba barashyizeho umutwe w'abagizi ba nabi batawe muri yombi. Ni itsinda ryiyise 'Abamen'.
    Dore ubutumwa RIB yanyujije kuri Twitter;


    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/rusizi-itsinda-ryabantu-12-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho-ubutekamutwe-no-kurema-umutwe-wabagizi-ba-nabi/

  • Umunya-Espagne yegukanye Tour du Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian ukinira ikipe ya Total Direct Energie ni we wegukanye Tour du Rwanda 2021, umunyarwanda waje hafi yabaye uwa 24.

    Uyu munsi nibwo hasojwe Tour du Rwanda 2021, iri siganwa ryabaga ku nshuro ya 13 ribaye mpuzamahanga ryari ku nshuro 3 riri ku rwego rwa 2.1.

    Uyu munsi hakinwaga agace ka nyuma ku ntera y’ibilometero 75,3, bahagurikiye kuri Canal Olympia ari naho basoreje (Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Konogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem bazenguruka 3) .

    Aka gace kaje kwegukanwa n’umunya-Espagne, Rodriguez Martin Christian wari ufite umwenda w’umuhondo, yakoresheje amasaha 2 iminota 5 n’asegonda 5, yarushije umunya-Canada Piccoli James wabaye uwa 2 mu gihe umunya-Ertrea, Hoehn Alex wabaye uwa 3 yarushijwe amasegonda 14.

    Muri aka gace umunyarwanda waje hafi ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 22 na Manizabayo Eric wabaye uwa 23 bose ni aba Benediction Ignite barushijwe iminota 2 n’amasegonda 3.

    Iyi Tour du Rwanda yaje yegukanywe na Rodriguez Martin Christian wakoresheje amasaha 22 iminota 49 n’amasegonda 51, umunyarwanda waje imbere ni Byukusenge Patrick wabaye uwa 23 asizwe iminota 37 n’amasegonda 30.

    Agace karangiye uyu munsi

    Uko Tour du Rwanda yarangiye

    Rodriguez Martin Christian yegukanye Tour du Rwanda 2021

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunya-espagne-yegukanye-tour-du-rwanda-2021

  • Umuryango wa Barack Obama uri mu cyunamo cyo kubura imbwa yabo bakundaga #rwanda #RwOT

    Nkuko umugore we Michelle Obama yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga, Bo “iteka yaraturuhuraga” kuva yagera muri White House mu 2009.

    Iyo mbwa y'impwerume y'amabara y'umukara n'umweru, ni iyo mu bwoko bw'izikomoka muri Portugal zo mu bwoko bwa 'water dog'.

    Ziswe gutyo kubera ukuntu zigishwa kujya mu mazi zigahindira amafi mu nshundura z'abarobyi, ndetse no kubera akandi kazi ko mu mazi zikora, nko kujyana ubutumwa bw'abari mu bwato bumwe zikabujyana ku bari mu bundi.

    Iyo mbwa yari impano yahawe abakobwa babo ubwo umuryango wimukiraga mu rugo rushya rwo muri White House.

    Madamu Michelle yanditse ati: “Ntabwo twari tuzi ukuntu izageraho ikadufatira runini twese”.

    Barack Obama, mu butumwa bwe, yanditse ati: “Neza neza yari icyo twari ducyeneye kandi irenze icyo twari twiteze”.

    Bwana Obama yanavuze ukuntu Bo “yishimiraga kutubona mu minsi yacu myiza, iminsi yacu mibi, no ku wundi munsi wose uri hagati y'iyo”.

    Mu myaka 100 ishize, ukuyemo Donald Trump, abaperezida b'Amerika bose bagiye batunga imbwa. Perezida w'Amerika w'ubu Joe Biden afite imbwa ebyiri, nubwo iyitwa Major – nto muri izo ebyiri – yagize ibibazo kubera kurumana.

    Mu gihe cyayo nk'”imbwa ya mbere” mu gihugu – mu gihe Obama yari Perezida w'Amerika, Bo yaramamaye cyane kuburyo Madamu Michelle yohererezwaga ubutumwa mu ntangiriro ya buri kwezi kugira ngo yemeze ko iyo mbwa iseruka ku mugaragaro.

    Mu 2013, bayizaniye indi mbwa yo mu bwoko bumwe nayo ikomoka muri Portugal yitwa Sunny.

    Mu butumwa bwe, Bwana Obama yanditse ati: “Yihanganiraga urujya n'uruza rwose rwaterwaga no kuba muri White House, yaramokaga cyane ariko ntabwo yarumanaga…

    “Yakundaga gusimbukira mu bwogero [piscine] mu gihe cy'iki [impeshyi], yabaga ituje mu gihe iri kumwe n'abana, yakundaga kurya ibyatakaye hafi y'ameza yo kuriraho, ndetse yari ifite ubwoya bwiza”.

    Madamu Michelle yavuze ko iyo mbwa nyuma yamufashije we n'umugabo we ubwo bamenyeraga “ubuzima bumeze nk'icyari cy'inyoni kirimo ubusa” ubwo abakobwa babo Malia na Sasha babasigaga bonyine mu rugo bakajya kwiga muri kaminuza.

    Ariko, yongeyeho ko “nta muntu n'umwe wishimye cyane kurusha Bo” ubwo buri muntu wese yasubiraga mu rugo muri iki cyorezo cya coronavirus.

    Bo yapfuye “nyuma y'urugamba na kanseri”, nkuko Madamu Michelle yabyanditse mu butumwa bwe, bwashyizweho umukono mu izina ry'umuryango wabo wose.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umuryango-wa-barack-obama-uri-mu-cyunamo-cyo-kubura-imbwa-yabo-bakundaga

  • Amakuru Mashya: RIB yataye muri yombi itsinda rya bantu biyitaga ' Abamen' , Amafoto #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n'izindi nzego, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwataye muri abantu 12 biyita 'Abamen' mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi bakurikiranyweho icyaha cy'ubwambuzi bushukana bakoresheje telefoni ndetse no gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

    Bumwe mu buryo bakoresha, bahitamo nimero za telefoni z'abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money. Nyuma bahamagara nyir'iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza. Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita 'ayasubiza', aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.

    Ubundi buryo bakoresha nuko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy'itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugirango batayifunga yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

    RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n'aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.

    …yabikora bakaba baramwibye. Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 9, 2021

    RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n'aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 9, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/09/amakuru-mashya-rib-yataye-muri-yombi-itsinda-rya-bantu-biyitaga-abamen-amafoto/

  • Covid-19: Impamvu mu bihugu bimwe bya Africa hari inkingo zasagutse #rwanda #RwOT

    Nubwo ibihugu byinshi bya Africa bigowe no kubona inkingo za Covid-19, doze zibarirwa mu bihumbi zataye agaciro zidakoreshejwe.

    Ni ibihe bihugu bifite inkingo bitakoresheje?

    Malawi yasigaranye doze 16,400 z'urukingo rwa Oxford-AstraZeneca, mu gihe Sudan y'epfo ifite 59,000 – zose ubu zarengeje itariki yazo yo gukoreshwa, 13 z'ukwa kane.

    Ibi bihugu byombi bivuga ko byafashe umwanzuro wo kwangiza izi nkingo, byahawe n'umuryango w'Ubumwe bwa Africa (AU), nubwo ishami rya ONU ryita ku buzima ku isi (OMS/WHO) ryabasabye kuzigumana ngo riperereze niba igihe cyazo cyo guta agaciro kitakongerwa ntibigire ingaruka.

    Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati aho, yo ivuga ko idashobora gukoresha doze miliyoni 1.7 z'urukingo rwa Oxford-AstraZeneca yahawe mu mugambi wa Covax, wo gusaranganya inkingo mu bihugu bikennye.

    Kugeza mu mpera y'ukwezi kwa kane, doze zigera hafi ku 1,000 gusa ni zo zari zimaze guterwa abantu muri icyo gihugu.

    Kandi nyinshi muri izi nkingo – zizatakaza agaciro tariki 24/6 – ziri koherezwa muri Togo na Ghana, iyi ni kimwe mu bihugu byamaze gukoresha inkingo zose cyari cyahawe mbere.

    Kuki inkingo zitakoreshejwe?

    Urukingo rwa Oxford-AstraZeneca rushobora kubikwa neza mu bukonje busanzwe kugeza ku mezi atandatu nyuma y'uko rukozwe.

    Umuryango w'Ubumwe bwa Africa ubu uri gutanga inkingo zari zahawe mbere Africa y'epfo mu kwezi kwa kabiri, zifite itariki yo guta agaciro ya 13/4.

    Leta ya Africa y'Epfo yahisemo kutazikoresha, ivuga impungenge z'uko zidakingira bihagije ubwoko bushya bwa Covid muri iki gihugu.

    Mu mpera z'ukwa gatatu, miliyoni imwe ya doze yaguzwe n'Ubumwe bwa Africa ngo zihabwe ibindi bihugu bya Africa.

    Ariko bimwe, nka Sudani y'epfo, bivuga ko bitabwiwe igihe izo nkingo zizatera agaciro.

    Nigeria yo, hagati aho, ivuga ko itazabona uko itera abantu izo nkingo zose mbere y'uko zita agaciro.

    Bityo zimwe zahise zohererezwa abaturanyi Togo na Ghana.

    Zimwe ndetse zoherejwe no muri Jamaica.

    OMS ivuga ko Togo na Gambia ari byo gusa byakoresheje inkingo byahawe mbere y'uko zirenza igihe cyazo cyagenwe.

    Amakuru ku byabaye mu bindi bihugu kugeza ubu ntazwi neza.

    Ni iki cyateye gukerereza gukoresha inkingo?

    Ibihugu byinshi byananiwe kwitegura mbere yo kwakira inkingo, nk'uko bivugwa na Phionah Atuhebwe, wo mu ishami rya Africa rya OMS.

    Ati: “Iyo ni imwe mu mpamvu turi kubona kugenda buhoro mu gukingira”.

    Ibindi bihugu byo byahuye n'ingorane y'imari.

    John Nkengasong ukuriye ikigo Africa Centres for Disease Control (CDC) cy'Ubumwe bwa Africa, avuga ko ibihugu bikeneye gufashwa kongera umubare w'abakozi bo kwa muganga n'imyambaro irinda abaganga (PPE).

    Avuga kandi ko ibihugu bifite inkingo zigiye cyangwa zarengeje igihe bishobora kugana OMS cyangwa Africa CDC.

    Ati: “Umugabane wose uzi gukingira kandi wagiye ukingira izindi ndwara. Ariko icy'ingenzi ni ukumenya kubyongera – no… ku muvuduko”.

    Kuri DR Congo, ikibazo si serivisi z'urwego rutoya z'ubuzima gusa, ahubwo n'ubwikorezi bugoye – bituma kugeza inkingo mu bice by'icyaro ari ingorane.

    Mu gukomera kurushaho, DR Congo yahagaritse gukoresha urukingo rwa AstraZeneca hagati mu kwezi kwa gatatu, igihe hari ugushidikanya kuri rwo, ibisubukura tariki 19/4 – haciye ukwezi kurenga.

    Ibyo gushidikanya urukingo byo?

    Inzobere zimwe n'abanyapolitiki bavuga ko izi mpungenge ku buziranenge zavuye ku guha amakuru macye ibihugu byinshi bya Africa – ariko biragoye kumenya ingano y'iyi mpamvu ivugwa.

    Austin Demby, Minisitiri w'ubuzima wa Sierra Leone, yabwiye BBC ati: “Byafashe igihe kwemeza abantu.

    “Rero ntabwo ari ugushidikanya urukingo gusa, ni nko kubanza kwibaza neza ibyarwo.”

    Gama Bandawe, umuhanga muri za virusi wo muri Malawi, avuga ko kutizera inkingo byagize uruhare mu gutuma iki gihugu kitabasha gukoresha inkingo cyahawe.

    Icyemezo cya Africa y'epfo cyo guhagarika gukoresha AstraZeneca, mu gihe hari impungenge ko rutera kuvura kw'amaraso, bishobora kuba byarongereye ziriya mpungenge no gushidikanya.

    Bandawe ati: “Leta yakoze ibyo ishoboye byose – ariko birashoboka ko rubanda yo itari yiteguye kurwakira nk'uko byari byitezwe.”

    Inyigo yakoreshejwe na Africa CDC ku myumvire ku nkingo za Covid-19 mu bihugu 15, ivuga ko igice gifatika cy'abantu cyagize impungenge ku buziranenge bw'inkingo.

    Ku kigereranyo, abagera hafi kuri 20% basubije bavuze ko batakwiteza izi nkingo – ariko icyo gice cy'abantu kiri ku ijanisha riri hagati yo munsi ya 10% muri Ethiopia, Niger na Tunisia na 41% muri DR Congo.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/covid-19-impamvu-mu-bihugu-bimwe-bya-africa-hari-inkingo-zasagutse

  • Abantu 30 bafatiwe mu nama yubukwe barenze k… – #rwanda #RwOT

    Bafashwe ahagana saa tanu za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Gicurasi 2021, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba mu Kagari ka Gasanze mu Mudugudu wa Nyabitare.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bari bateraniye mu cyumba cy'uruganiro begeranye cyane, ni mu gihe nyamara amabwiriza avuga ko abantu bagiye guteranira mu nama barenga 20 bagomba kuba babanje kwipimisha icyorezo cya Covid-19 kandi ntibarenge 30% bitewe n'ingano y'icyumba bagiye guhuriramo.

    Yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa nyuma yo gutanga amakuru. Ati 'Nyuma yo guhabwa amakuru n'abaturage ko hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza, abapolisi bahise bajya muri urwo rugo basanga koko mu nzu ya Rudasingwa hateraniye abantu 30 bari mu nama y'ubukwe bwe mu cyumba cy'uruganiriro.'

    CP Kabera yongeye kuburira abantu barenga ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 bagakora amahuriro cyangwa inama bibwira ko nta muyobozi ubabona. 

    Ati 'Abantu bagomba kumenya ko igihe cyose bagomba kubahiriza amabwiriza ya Leta ajyanye no kurwanya icyorezo cya Covid-19. Bagomba kubahiriza amabwiriza yose ajyanye n'ubuzima kandi bakamenya ko Polisi y'u Rwanda itazigera irambirwa kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza.'

    Rudasingwa Jean Claude ari nawe witegura gukora ubukwe tariki ya 15 Gicurasi 2021 yemeye ko yakoze amakosa yo kurenga ku mabwiriza abisabira imbabazi.

    Ati 'Mu cyumweru gitaha mfite ubukwe niyo mpamvu natumiye inshuti n'abaturanyi kugira ngo bamfashe kubutegura. Twari 30 ubwo abashinzwe umutekano bazaga kudufata, twishe amabwiriza ya Leta ndabisabira imbabazi ndetse nzisabira na bagenzi banjye twari kumwe.'

    Aba bantu uko ari 30 bajyanywe muri sitade ya Kaminuza ya ULK kugira ngo bongere baganirizwe ku bukana bw'icyorezo cya Covid-19 ndetse banibutswe amabwiriza yo kukirinda, inzego zibishinzwe zikaba zigomba kubaca amande nk'uko amabwiriza abiteganya.

    Rudasingwa yemeye ko yari yatumiye inshuti n’abaturanyi ngo bamufashe gutegura ubukwe bwe  Abafatiwe mu nzu kwa Rudasingwa bahise bajyanwa muri sitade ya Kaminuza ya ULK kwibutswa amabwiriza yo kurwanya Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105441/abantu-30-bafatiwe-mu-nama-yubukwe-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-105441.html