Category: Uncategorized

  • Cristian Rodriguez yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2021 aranayegukana #rwanda #RwOT

    Ku munsi wa nyuma w'isiganwa mpuzamahanga ry'amagare rizenguruka igihugu 'Tour du Rwanda',abasiganwa bazengurutse mu Mujyi wa Kigali ku ntera y'ibilometero 75,3.

    Ibyari bigize agace ka munani ka Tour du Rwanda 2021:

    Etape 8: Kigali (Canal Olympia)- Kigali (Canal Olympia)
    Intera: Kilometero 75,3
    Isaha yo guhaguruka: 10:30

    Inzira y'agace ka nyuma:

    Rebero- Merez Gikondo-Rwandex- Konogo- Gikondo round about- Rwarutabura-Miduha- RP Nyamirambo- Kwa Mutwe- Onatracom- Apacope- Kinamba- Kanogo- Rugunga- Segeem, hose bazenguruke inshuro eshatu.

    Ku kirometero cya 12,abakinnyi batandatu bacomotse igikundi barimo:
    Manizabayo Eric (Bénédiction), Main Kent (ProTouch), Sanchez na Suaza (Medellin), Rolland (B-B Hotels), na Hivert (B-B Hotels).

    Abasiganwa bamaze gukora ibilometero 55, n'ukuvuga mu bilometero 20 bya nyuma,uwitwa Suaza Bernardo Arango Albeira wa Medellin wakinnye amasiganwa azwi nka Vuelta d'Espana niwe wari uyoboye isiganwa.

    Hasigaye ibilometero bitanu gusa,Pierre Rolland (Direct Energie) niwe wayoboye nyuma y'uko igikundi gifashe Suaza Bernardo ku kilometero cya 68.

    Cristian Rodriguez Martin yaje kumusiga yegukana agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2021 kasorejwe i Rebero mu Mujyi wa Kigali

    Cristián Rodríguez Martin watwaye irushanwa ry'uyu mwaka,yakinnye Giro d'Italia mu 2016 na 2017 ndetse na Vuelta a España mu 2018 na 2019.

    Yambaye umwenda w'umuhondo kuva kuri etape ya gatandatu, aho yawufashe nyuma y'agace kasorejwe ahazwi nka Norvège kegukanywe na Rolland Pierre (B&B Hotels) , awambuye Eyob Metkel wa Terengganu Cycling Team.

    Abakinnyi 10 ba mbere ku rutonde rusange, bose ni abaturutse mu mahanga kuko abanyarwanda bagowe bigaragara n'iri siganwa.



    Urutonde rusange rwa nyuma

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristian-rodriguez-yegukanye-agace-ka-nyuma-ka-tour-du-rwanda-2021

  • Zinedine Zidane yatangiye gushidikanya ku hazaza he muri Real Madrid nyuma yo gutsindwa na Chelsea #rwanda #RwOT

    Uyu mutoza ukomeye yavuze ko atazi neza niba ariwe mutoza Real Madrid kugira ngo ayigeze ku rwego rwo hejuru cyane ko uyu mwaka utamugendekeye neza mu marushanwa yose yakinnye.

    Uyu mutoza watwaye UEFA Champions League 3 zikurikiranya ndetse akanegukana La Liga 2,ntiyizeye ahazaza he muri Real Madrid cyane ko uyu mwaka bishoboka cyane ko ashobora kubura igikombe na kimwe.

    Zidane yabwiye abanyamakuru ati 'Reka turangize umwaka w'imikino.Icyo navuga nuko nzorohereza ikipe kuko bampaye buri kimwe.Buri wese akora akazi ke.Sinjya nita ku banenga.Ese mbifitemo uruhare?,nibyo.Iyo dutsinze mba mfite uruhare,niyo dutsinzwe.

    Simbizi niba ari njye ukwiriye gutoza ikipe cyangwa atari njye ariko ubu ndi umutoza wa Real Madrid.Nzoroshya ibintu ariko ubu turajwe ishinga no kurangiza neza imikino 4 isigaye no kurangiza umwaka w'imikino neza.Nibyo biri kuntera umwete.Ibisigaye n'ukuvuga gusa.Sinshaka gutera ibibazo ikipe.Icyo nitayeho nibyo mfite ejo.'

    Amakuru avuga ko Zidane yifuzwa cyane n'ikipe ya Juventus yakiniye igihe kinini.Iyi kipe ya mbere mu Butaliyani irashaka kwirukana umutoza wayo Andrea Pirlo wayisubije inyuma hanyuma ikongera gutwara Champions League iri kumwe na Zidane.

    Gutoza Juve,byatuma Zidane yongera gukorana na Cristiano Ronaldo bakoranye amateka muri Real Madrid atazibagirana.

    Zidane na Real Madrid bafite umukino ukomeye na Sevilla kuri iki cyumweru ariko barakina badafite Sergio Ramos wongeye kuvunika yiyongereye ku bandi bakinnyi nka Rafael Varane, Dani Carvajal na Lucas Vazquez bavunitse.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zinedine-zidane-yatangiye-gushidikanya-ku-hazaza-he-nyuma-yo-gutsindwa-na

  • Umugabo yamenye aside ku mugore we nyuma yo kujya kumucyura akanga kuva iwabo #rwanda #RwOT

    Crime Check TV yo muri Ghana yavuze ko uyu mugore uzwi ku izina rya Florence yashwanye n'uyu mugabo aramwirukana ajya kubana na se.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mugabo yaje gusubiza amaso inyuma yiyemeza kujya gucyura umugore we ndetse ngo yagiye kwinginga sebukwe kugira ngo yongere amusubize uyu mugore we.

    Uyu mugore akibyumva yabwiye se ko adashaka gusubirana n'uyu wahoze ari umugore we niko kujya mu bwogero koga.

    Ari koga uyu mugabo yamusanzemo afite iyi aside ahita ayimumena mu maso,isura ye yose irakongoka.

    Polisi yo mu gihugu cya Ghana yahise ishaka uyu mugabo imuta muri yombi nkuko iriya TV yabitangaje.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yamenye-aside-ku-mugore-we-nyuma-yo-kujya-kumucyura-akanga-kuva-iwabo

  • Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ku munsi w’ababyeyi b’abagore –

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umubyeyi w’umugore wizihizwa buri mwaka ku Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi.

    Mu rwego rwo kwifatanya n’ababyeyi b’abagore Madamu Jeannette Kagame abinyujije kuri Twitter, yababwiye ko umurava bakorana mu kwita ku miryango yabo ukwiriye kubatera kuzirikana ko ntawigira.

    Ati “Babyeyi, umutima unyuzwe n’ishema dukura mu kwita ku bacu, udutere kuzirikana ko ntawigira kandi ko kugira uwo uganirira, akagufasha kuruhuka, atari ubugwari.”

    Yakomeje abasaba kwikunda no kwiyitaho. Ati “Natwe twakwikunda, tukiyitaho ndetse buri wese agahinduka uwita kuri mugenzi we, aho agize intege nke.”

    Madamu Jeannette Kagame akunze kugaragara mu bikorwa bigamije guteza imbere abagore ndetse akanabashimira umusanzu bagira mu iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

    Ku wa 8 Werurwe 2021 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, ubwo yari mu Nama yateguwe n’Umuryango Motsepe Foundation, wo muri Afurika y’Epfo uharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko abagore b’Abanyarwanda bagiye bagaragaza kudatsimburwa mu bihe bikomeye binyuranye bagiye banyuramo, yemeza ko n’ibihe bya Covid-19 bakomeje kubyitwaramo neza.

    Ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko mu Rwanda ari uburenganzira abagore bafite kandi babyaza umusaruro.

    Ati “Imibare igaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, abagore n’abakobwa bari bagize 80% by’abayirokotse. Bahagaze gitwari mu kuziba icyuho cyari mu buyobozi, bafatanije n’abari muri sosiyete sivile, ndetse n’abanyamategeko bashyizeho politiki ziri mu za mbere nziza mu kurengera abagore ku rwego rw’isi.”

    “Ntibyabaye ngombwa ko abagore bajya mu mihanda guharanira uburenganzira bwabo, ahubwo babubonye mu buryo bwiza, hakurwaho inzitizi zababangamiraga, kandi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abagore nk’abayobozi, ababyeyi kandi bakaba abantu b’ingenzi mu ngeri zinyuranye basabwa gukomeza gukora cyane no muri ibi bihe bya Covid-19.

    Umunsi mpuzamahanga w’umubyeyi w’Umugore ufatwa nk’igihe cyo kubereka ko ari ab’ingenzi cyane ndetse hakazirikanwa n’uruhare bagira mu miryango yabo. Uyu munsi ufite inkomoko mu myaka yo hambere watangijwe na Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905. Ibi yabikoraga buri mwaka. Kuva icyo gihe, uyu munsi watangiye kuba ikimenyabose ndetse ukitabirwa n’abantu benshi.

    Uyu munsi mukuru w’Ababyeyi w’abagore warizihijwe cyane maze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, awemeza nk’uw’ikiruhuko.

    Madamu Jeannette Kagame yifurije ababyeyi b’abagore umunsi mwiza

  • Abanyamuryango ba Rotary International bibutse abazize Jenoside, basaba urubyiruko kwima amatwi abayipfobya –

    Rotary International mu Rwanda igizwe n’amatsinda anyuranye kandi mu byiciro bitandukanye aho nko mu cyiciro cy’abakuze harimo amatsinda 6, ariyo Rotary club Kigali Doyen, Rotary club Mont Jali, Rotary club Kigali Virunga, Rotary club Kigali Gasabo, Rotary club Musanze Murera na Rotary club Butare.

    Hari kandi amatsinda yashingiwe mu banyeshuri biga muri kaminuza azwi nka Rotaract 4, ariyo Rotaract club SFB, Rotaract club KIE, Rotaract club ALU na Rotaract club Kigali City.

    Buri tsinda muri aya ryari rihagarariwe muri ibi bikorwa byo kwibuka basanzwe bakora buri mwaka cyane ko biri no muri zimwe mu nkingi z’umuryango Rotary International.

    Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary mu Karere ka 9150 kagizwe n’ibihugu 10, akaba amuhagarariye mu Rwanda, Rugera Jeanette yavuze ko kwibuka bibafasha gukomeza kuzirikana amateka y’ibyabaye ndetse no kurushaho kwigisha urubyiruko.

    Yagize ati “Aba ari umwanya wo kongera kwibuka ibyabaye, tukazana n’urubyiruko ngo bamenye amateka y’u Rwanda, bamenye amateka ya Jenoside. Kandi dukomeze dukangurire Abanyarwanda ndetse n’Isi yose kurwanya jenoside no kurwanya abayipfobya, urubyiruko rukima amatwi abashaka kurushora mu bikorwa nk’ibyo.”

    Yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko, Rotary ijya itegura ibiganiro hagatumirwa abantu bazobereye mu mateka no kwigisha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko bakunze gutanga ubufasha ku banyeshuri barangije kaminuza bakajya kwiga ibijyanye n’uburyo bwo kubabungabunga amahoro no gukemura amakimbira mu kububakira ubushobozi.

    Rugera yasabye urubyiruko gusigasira umuco w’amahoro, kurangwa no gukorera hamwe, kwirinda amacakubiri kandi bakamenya amateka kugira ngo batayobywa.

    Umwe mu bagize uyu muryango akaba na Musenyeri ’Bishop’ mu idini rya Christian Light Church, Gapira Jean Faustin, yavuze ko urubyiruko rukwiye kuba maso rugashungura ibyo rwumva mu rwego rwo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagize ati “Mpereye ku murimo nkora w’ivugabutumwa, duhura n’urubyiruko rwinshi, bityo inama tubahereza usanga ari uko bagomba kubana, bakabana amahoro, bakabana neza kandi bagashyira hamwe cyane ko n’ibyabaye akenshi byagaragaye ko urubyiruko rwagiye rubigiramo uruhare. Ikindi bakubaha ababyeyi babo ariko bakima amatwi ababoshya ndetse bagaharanira kwiteza imbere kuko iyo bakennye bituma bagira imitekerereze itari myiza.”

    Perezida w’itsinda ry’urubyiruko rya Rotaract Club SFB Kigali, Murungi Mariam, yavuze ko nabo nk’urubyiruko bibonamo imbaraga zo guhangana nabo bashaka kugoreka amateka nkana kandi ko ibikorwa nk’ibyo byo kwibuka bituma barushaho kunguka ubumenyi bwisumbuyeho ku mateka.

    Ati “Nk’urubyiruko twaje muri ibi bihe byo kwibuka dusubira inyuma tukamenya y’uko guhesha igihugu cyacu ibyo bacyambuye, aribyo urukundo no gufashanya, aho kugira ngo tube nk’abakoze Jenoside ahubwo duteze imbere u Rwanda.”

    Murungi yasabye urubyiruko rugenzi rwe kutareka abagoreka amateka y’u Rwanda ahubwo bakinjira muri urwo rugamba rwo guhangana nabo bavuga ukuri badategwa kandi bitabateye ipfunwe.

    Ubusanzwe Umuryango Rotary International umaze imyaka 116, ugizwe n’abanyamuryango basaga miliyoni 1.2 mu bihugu 200 ukoreramo usanzwe ukora ibikorwa bitandukanye mu ngeri zose, haba mu buzima, uburezi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

    Abanyamuryango ba Rotary International bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Murungi Mariam yasabye bagenzi be guhagurukira rimwe bakarwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Abantu 12 biyitaga aba ‘men’ bafashwe bambura abaturage bifashishije telefone –

    Ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 19 na 28 rwiyitaga aba ‘Men’, bamwe muri bo bemera icyo cyaha bakagaragaza uko babikoze ariko bagasaba imbabazi ko baramutse barekuwe batazongera kubikora.

    Umwe yagize ati “Hashize amezi ane mbigiyemo, noherereza umuntu message y’umwuka (ubutumwa) bw’uko abonye amafaranga ubundi nkamubwira ngo yayobye nkamusaba kuyansubiza. Hari uyaguha hari n’uyakwima.”

    Undi na we yunzemo ati “Njyewe narabikoze mbwira umuntu ko nibeshye mwoherereza amafaranga ibihumbi 14Frw maze mubwira kuyansubiza maze arayampa tuyagabana na bagenzi banjye. Narabikoze ariko ubu ndi kubitekerezaho ndamutse mbabariwe sinazongera kubikora.”

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B.Thierry yavuze ko aba bafashwe bafitanye isano n’abandi bigeze gukora ibi byaha.

    Ati “Muri aba bantu bafashwe harimo abafitanye isano bakaba barimo abafite ababyeyi babo n’abavandimwe babo bafunzwe bazira icyaha nk’iki cy’ubwambuzi bushakana. Abenshi muri bo bari aba-agents b’amasosiyete y’itumanaho, bafite ubumenyi bwo gushuka abantu bakoresheje za kode babikuza cyangwa bakohereza amafaranga.”

    Dr Murangira B.Thierry yasabye abanyarwanda kurwanya ibi byaha batanga amakuru y’aho biri kubera, yemeza ko by’umwihariko abatuye mu Mirenge ya Nkungu, Gashonga na Nyakarenzo bakwiye guhaguruka bakarwanya aba bayita aba-men babashyiraho isura mbi.

    Abafashwe baramutse bahamwe n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi bahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka icumi naho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya kibahamye bafungwa imyaka itari munsi y’ibiri ariko itarengeje imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu kugera kuri miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Abafashwe baturuka mu Mirenge ya Nkungu na Nyakarenzo

    Bimwe mu bikoresho bifashisha mu bikorwa byo kwiba abantu bafatanywe

  • Menya ibiba mu ijoro usinziriye n'uko waritegura neza – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bisa nk'ibivukanwa aho n'abana b'impinja bigaragara ko batinya umwijima kandi nta muntu ubanje kubibigisha.

    Ese wari uzi ko ijoro ari ikintu cyiza cyane kuri wowe? Ko ariho ubwiza, ubwirinzi bw'indwara ndetse n' ingufu z'umubiri bituruka?

    Abenshi batekereza ko iyo bari maso ari nabwo umubiri uba uri mu mirimo yawo, basinzira nawo ukaruhuka ntukore. Ariko siko biri! Nijoro ubwonko n'umubiri muri rusange bikomeza gukora cyane, bikora gusa imirimo itandukanye cyane n'iyo bikora ku manywa iyo umuntu ari maso.

    Muti 'ese ubwiza buhurira he n'ijoro?' Abaganga b'uruhu berekana ko mu ijoro iyo umuntu asinziriye ari bwo ubwonko butangira ikigereranywa no 'Gusana' umubiri, uba wiriwe wangirika ku mirasire y'izuba n'ibindi byinshi umuntu ahura na byo ku manywa. Iyo usinziriye ni bwo umubiri ukora intungamubiri yitwa Collagen, ariyo ifasha kurwanya ko uruhu rwizingazinga nk'urw'abakuze, ikanarurinda kumagara.

    Iyo usinziriye kandi ni bwo umubiri wawe unyuza amaraso menshi hafi y'uruhu aribyo bituma umuntu agaragara nk'ufite uruhu rwiza rushashagirana, kuryama nabi ndetse no kutaryama igihe kinini bituma amaraso atagera ku ruhu uko bikwiye ndetse ingaruka zabyo ntizitinda kugaragara ku ruhu aho ureba umuntu ukabibona ko asa n'unaniwe atarinze kubikubwira.

    Iyo amaraso adatemberera hafi y'uruhu kandi binagera ku maso, ari ho ha mbere hagaragara ko umuntu arushye cyane, ubasha kuryama neza amasaha hagati y'arindwi n'umunani ategekwa na muganga ahorana amaso meza abengerana.

    Iki kibazo cy'amaraso adatemberera ku ruhu ku bantu baryama nabi cyangwa gake kandi gikora no ku misatsi. Imisatsi ikura intungamubiri zayo mu maraso ngo ikure, ise neza. Iyo itakizibona ni bwo itangira gucika no kugaragara nabi nk'indabo zidaheruka amazi.

    Abahanga bemeza kandi ko iyo usinziriye ari bwo umubiri wihutira gukora abasirikare bashya b'umubiri bo guhangana n'indwara izo arizo zose ziba zizawutera, kuryama igihe gito cyane no kuryama nabi byangiza iri korwa ry'abasirikare b'umubiri bigatera intege nke zo kuba nyirawo yarwaragurika.

    Kuribwa ahantu runaka nyuma yo gukora siporo ni ibisanzwe. Biba bisobanuye ko aho hakurya hari uturemangingo tuba 'twacitse' kubera imyitozo. Impamvu umuntu akomera uko akomeza gukora siporo ni uko, uko utwo turemangingo ducitse ariko umubiri ukora utundi tudusimbura dukomeye kurushaho.

    Ibyo nta kindi gihe bikorwa neza nk'iyo umuntu asinziriye cyangwa yaryamye neza, mu gihe siporo itagira kuruhuka neza ishobora guteza ibindi bibazo.

    -  Nta muntu utifuriza umuryango we gusa neza no kugira amagara meza

    'Nta bitotsi ngira', 'Ndwara umugongo', 'Ndwara umutwe cyane', izi ni indwara zibaho, zifata umuntu kenshi mu gitondo akibyuka cyangwa nijoro akigera ku buriri. Kuryama ukicura kenshi, kubyuka ukumva umeze nk'uwahanutse akitura hasi, uribwa umugongo, umutwe n'ahandi, ibi byose ni bake bamaze kumenya ibanga ry'uko batarwara izo ndwara ahubwo baryama kuri matelas n'imisego bitaboneye cyangwa bishaje bikaba aribyo bibatera kuramuka nabi.

    Abasigaye, bazi ibanga ryo kubyukana umutuzo mu Rwanda, umwenyura ko wagize ijoro ryiza, matelas n'imisego bya Rwanda Foam biguha agahenge buri joro, n'akanyabugabo buri gitondo ko guhangana n'inzitizi ku nzozi zawe.

    Rwanda Foam ni uruganda rurusha izindi uburambe mu Rwanda mu gufasha abaturarwanda kuruhuka neza no gusarura imbuto zo gusinzira neza; ruri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda.

    Mbifurije ijoro ryiza!

    Umuntu ni we ufite mu biganza bye kugira ijoro ryiza binyuze mu kuryama aheza nko kuri Matelas za Rwanda Foam


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/menya-ibiba-mu-ijoro-usinziriye-n-uko-waritegura-neza

  • Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique yashimiye Abapolisi b'u Rwanda bamucungira umutekano – #rwanda #RwOT

    Muri iki gikorwa cyabaye ku wa 7 Gicurasi 2021, Filimin Ngrebada yashyikirije aba bapolisi b'u Rwanda certificats z'ishimwe. Aba bapolisi bagize itsinda ry'abapolisi b'u Rwanda 140 bari muri iki gihugu mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bugamije kubungabunga amahoro.

    Aba bapolisi 140 bafite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Centrafrique, barimo na Minisitiri w'Intebe n'abandi banyacyubahiro.

    Umuhango wo kubashyikiriza izi certificats wabereye mu biro bya Minisitiri w'Intebe biherereye mu Murwa Mukuru Bangui.

    Minisitiri w'intebe Ngrebada yashimiye Abapolisi b'u Rwanda ku murava n'ubunyamwuga bikomeje kubaranga kuva bahabwa inshingano zo kumurinda muri Mutarama 2020.

    Yagize ati “Uyu munsi ndabashimira ubwitange bwanyu, ikinyabupfura n'ubunyamwuga bibaranga mu kazi kanyu ka buri munsi ndetse no mu ngendo twagiranye mu bice bitandukanye by'iki gihugu. Ndabashimira uburyo mukorana nk'ikipe kandi ndanabashimira uburyo mukorana n'abasirikare bacu mu gusohoza inshingano zabo.'

    Mu izina rya Perezida wa Centrafrique no mu izina ry'abaturage b'iki gihugu, Minisitiri w'intebe yashimiye Leta y'u Rwanda ku mbaraga ikoresha mu kugarura umutekano n'iterambere mu gihugu cye.

    Yagarutse ku ruhare rw'Abapolisi b'u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu bihe by'amatora aherutse kuba muri iki gihugu, avuga ko ubufatanye bwaranze Abapolisi b'u Rwanda n'izindi nzego z'umutekano muri iki gihugu byatumye imitwe yitwaje intwaro itabona icyuho cyo guhungabanya umutekano mu matora.

    Minisitiri w'intebe yifurije ibihe byiza Abapolisi b'u Rwanda no kuzakomeza umurava bagira igihe cyose bazaba barasubiye mu gihugu cyabo.

    Umuyobozi w'itsinda ry'Abapolisi b'u Rwanda bashinzwe kurinda abayobozi muri Centrafrique, CSP Valens Muhabwa yashimiye Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique ku bw'ishimwe yageneye abapolisi bamurinda.

    Yagize ati “Dufashe uyu mwanya kugira ngo tugushimire ku bufasha bwanyu n'imikoranire myiza kuva twatangira gukorana mu mwaka wa 2020 kugeza uyu munsi. Izi certificats zisobanuye byinshi kuri twe nk'itsinda, turashimira itsinda ryose ryo mu biro byanyu ndetse n'abaturage b'iki gihugu kuko ubufatanye bwanyu natwe nibwo butuma tubasha gusohoza inshingano zacu.'

    CSP Muhabwa yasezeranyije ko Polisi y'u Rwanda izakomeza ubufatanye n'imikoranire myiza mu bijyanye n'umutekano n'imibereho myiza mu baturage ba Centrafrique.

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Filimin Ngrebada yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kumurinda

    Uyu muhango wo gushimira Abapolisi b’u Rwanda wabereye mu Murwa Mukuru, Bangui

    Amafoto: Polisi y'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-wa-centrafrique-yashimiye-abapolisi-b-u-rwanda-bamucungira

  • RUSIZI: RIB yafashe abantu 12 biyita 'Abamen' bagacyucyura utwa rubanda #rwanda #RwOT

    Abafashwe bavuze bumwe muburyo bakoresha mu gushaka gucyucyura utwa rubanda.

    Bumwe mu buryo bakoresha, bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money. Nyuma bagahamagara nyir’iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza kandi bamwoherereje ubutumwa busanzwe buturutse kuri nimero ya telefone, nyamara ubusanzwe amafranga ya Mobile Money ntabwo aba ari ubutumwa busanzwe kuko aho kubonako ari nimero isanzwe yohereje ubutumwa ubona M-Money .

    Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita 'ayasubiza', aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.

    Ubundi buryo bakoresha nuko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugirango batayifunga, yabikora bakaba baramwibye.

    Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

    RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n’aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.

    Source : https://imirasire.com/?RUSIZI-RIB-yafashe-abantu-12-biyita-Abamen-bagacyucyura-utwa-rubanda

  • Umwe mu ba producer bakomeye mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we w'umunyamahanga. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer Holy Beat umwe mu baproducer bakomeye hano mu Rwanda yatereye ivi umukunzi we amwambika impeta, uyu mukobwa witwa Annette Tahan akaba akomoka mu gihugu cya Israel.

    Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2021, ubere iwe mu rugo Kicukiro ubwo uyu mukobwa yari agiye kumusura.

    Annette amaze iminsi micye mu Rwanda, aho yazanywe no gusura Holy Beat. Yari amaze iminsi muri Hotel.

    Uyu munsi nibwo yari yateguye kujya gusura Holy Beat nyuma y'igihe kinini batabonana. Ageze mu rugo yasanze, Holy Beat yateguye uruganiriro neza, afite indabo z'amaroza, maze amwambika impeta amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umwe-mu-ba-producer-bakomeye-mu-rwanda-yambitse-impeta-umukunzi-we-wumunyamahanga/