Category: Uncategorized

  • Bugesera: Umunyamakuru yatawe muri yombi azira guhohotera umugore –

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi aribwo uwo munyamakuru yafashwe agafungirwa kuri Station ya RIB iri mu Karere ka Bugesera.

    Ni nyuma y’aho ngo afashe imbwa ye akayuriza mu nzu icururizwamo inyama hanyuma ikazirya.

    Umugore ugenzura ubwo bucuruzi ngo yamubajije impamvu ari kumwangiriza, maze undi aramusingira amukanda amabere.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye, ko ibizarivamo bizamenyeshwa abanyarwanda.

    Hari amakuru avuga ko uwo mugabo ibyo bikorwa ashobora kuba yabikoreshejwe n’ubusinzi.


  • BPR na EACO batangije ubufatanye bwo kugeza telefoni zigezweho kuri bose –

    Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya BPR Plc giherereye mu Mujyi wa Kigali, agiye gushyigikira no guteza imbere gahunda yo kugira telefoni igezweho kuri buri wese mu bihugu bitandatu bigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirasuba.

    Iyi gahunda yashyizweho mu kuzamura iterambere ry’abaturage bo muri ibi bihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga no kubafasha kugera ku makuru byoroshye.

    Izi telefoni zizahabwa abaturage binyuze mu nguzanyo ziciriritse zizatangwa na BPR Plc.

    Umuyobozi wa BPR Plc, Maurice K. Toroitich, yavuze ko banejejwe no gusinya aya masezerano azafasha abakiliya babo n’abandi baturage muri rusange kubasha kugera kuri serivisi zitandukanye z’ikorabuhanga.

    Ati “Twishimiye ko tugeze ku cyiciro cyiza nk’iki cyo gusinya aya masezerano na EACO, twizeye ko ubu bufatanye buzafasha abanyamuryango bacu kwegerana n’Isi bakabasha kubona amakuru ku buzima, imari, uburezi n’izindi zitandukanye zituma imibereho yabo imera neza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EACO, Dr. Ally Yahaya Simba, na we yavuze ko banyuzwe no gusinya aya masezerano na BPR isanzwe itanga serivisi nziza ku baturage.

    Ati “Tunejejwe no kuba twatangiye ubufatanye na BPR isanzwe itanga serivisi nziza kuri benshi, tugiye kuba ikiraro kizacaho telefoni zigezweho zizagera ku baturage bose ba Afurika y’Iburasirazuba bakabasha kugendana n’iterambere.”

    BPR Plc yatangiye gukora mu 1975, kugeza ubu ifite amashami 135 hiryo no hino mu gihugu, ATM 51 ndetse n’aba-agent 350.

    BPR na EACO basinye amasezerano y’ubufatanye yo kugeza telefoni zigezweho ku baturage

    Impande zombi zanyuzwe no kuba zigiye kwegereza abaturage ikoranabuhanga

    Dr Nora Sitati yari ahagarariye Umuyobozi Mukuru wa EACO muri uyu muhango

    Umuyobozi wa BPR Pc, Maurce K.Toroitich, yavuze ko iyi banki inejejwe no gusinya aya masezerano azafasha abaturage

  • Luvumbu yatashye imitima y'abafana ba Rayon Sports yihanije Rutsiro FC #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego 3-2 kuwa Gatatu, Guy Bukasa yakoze impinduka enye mu babanje mu kibug 11 ba Rayon Sports.

    Barimo Sekamana Maxime wasimbuwe na Ciza Hussein, Niyibizi Emmanuel wahawe umutuku asimbuwra na Mujyana Fidele ,Rugwiro Herve asimburwa na Habimana Hussein mu gihe Muhire Kevin wavunitse yasimbuwe na Luvumbu Hertier.

    Ku munota wa 28, Hertier Luvumbu yatsindiye igitego Rayon Sports nyuma yo gucenga umukinnyi wa Rutsiro FC atera ishoti rikomeye cyane.

    Luvumbu yatsinze iki gitego nyuma yo kugerageza amashoti atatu akomeye ariko umunyezamu Pascal akamubera ibamba.

    Nyuma yo kugorwa cyane na Rutsiro FC mu minota ya nyuma,Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 90, cyitsinzwe na Kwizera Emilian.

    Rayon Sports yahise iyobora itsinda B n'amanota 6 cyane ko Gasogi United yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 bya Hassan Kikoyo, Bertrand Iradukunda, mu gihe Kiyovu Sports yatsindiwe na Robert Saba.

    APR FC ikomeje gushimisha abakunzi bayo kuko yatsinze umukino wa 3 mu itsinda A kuko yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0.

    Igitego cya mbere cyatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 13,Ombolenga Fitina atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 90 kuri Coup Franc mu gihe Mugunga Yves yatsinze igitego cya 3 ku munota wa 92.

    Uko imikino y'uyu munsi yagenze:

    Group A:

    Gorilla FC 2-1 AS Muhanga
    Bugesera FC 0-3 APR FC

    Urutonde:

    1. APR FC 9 Pts
    2. Gorilla FC 6 Pts
    3. AS Muhanga 0 Pt
    4. Bugesera FC 0 Pt

    Group B:

    Gasogi United 2-1 Kiyovu Sports
    Rutsiro FC 0-2 Rayon Sports

    Urutonde:

    1. Rayon Sports 6 Pts
    2. Gasogi United 4 Pts
    3. Rutsiro FC 4 Pts
    4. Kiyovu Sport 3 Pts

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/luvumbu-yatashye-imitima-y-abafana-ba-rayon-sports-yihanije-rutsiro-fc

  • Producer Holy Beat yambitse impeta umukobwa w… – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu tariki 08 Mata 2021, ubere iwe mu rugo Kicukiro ubwo uyu mukobwa yari agiye kumusura.

    Annette amaze iminsi micye mu Rwanda, aho yazanywe no gusura Holy Beat. Yari amaze iminsi muri Hotel.

    Uyu munsi nibwo yari yateguye kujya gusura Holy Beat nyuma y'igihe kinini batabonana. Ageze mu rugo yasanze, Holy Beat yateguye uruganiriro neza, afite indabo z'amaroza, maze amwambika impeta amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Mu kiganiro na INYARWANDA, Producer Holy Beat yavuze ko umwaka n'amezi atandatu ashize ari mu rukundo n'uyu mukobwa bamenyanye ubwo yari yaje mu Rwanda mu bukerarugendo.

    Yavuze ko inshuti y'aba bombi ariyo yabaye intangiriro y'urukundo rwabo. Avuga ko Annette yamukundiye byinshi kuba amushyigikira mu buzima bwe.

    Ati 'Namukundiye ko ari umuntu duhuza mu bintu byose. Angira inama mu buzima busanzwe no mu muziki. Ni umuntu mbese umfasha muri byinshi akampa n'ibitekerezo, mbona ko tubanye twakubaka urugo rugakomera.'

    Holy Beat yavuze ko ibijyanye n'ubukwe, ari ingingo bagiye kuganiraho mu gihe cya vuba.

    Ateye ivi mu gihe yitegura gushyira ku isoko indirimbo 'Umugabo' yahurijemo abaraperi bakomeye barimo Shizzo Afro Papi, Young CK, Kemosabe, Diplomat, Ish Kevin, Mazimpaka Prime na Young Grace 

    Holy Beat mu 2019 yatangiye umushinga wo guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo. Muri Kanama 2018, yasohoye indirimbo ivuguruye yitwa 'Champion 2' yahurijemo The Ben n'abaraperi barindwi bakomeye mu Rwanda.

    Iyi ndirimbo ifite iminota 05 n'amasegonda 59' yaririmbyemo The Ben, Green P, P-Fla, Bull Dogg, Pacson, B-Threy, Fire Man na Neg G the General.

    Ni mu gihe umushinga wayo wa mbere waririmbyemo The Ben, Pacson, Bull Dogg na Green P. 'Champion 1' yashyizwe ku rubuga rwa Youtube mu myaka itatu ishize.

    Ni indirimbo itaravuzwe cyane ngo inakundwe ushingiye ku mazina y'aba bahanzi bayiririmbyemo biri no mu byatumye Producer Holy Beat yongeramo amaraso mashya.

    Holy Beat aherutse kubwira INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo kuvugurura iyi ndirimbo bitewe n'uko 'Champion' yabanje gusohora itageze ku rwego nk'urwo yifuzaga.

    Ati 'Ntiyageze aho yagombaga kugera rero nahisemo gukora 'Champion' ya kabiri kugira ngo nyigeze aho iya mbere itageze kuko yari indirimbo nziza twakundaga twese abari bayikoze.' Uyu musore yakoreye muri studio ya The Mane, Urban Record n'izindi.


    Producer Holy Beat yambitse impeta y'icyizere umunya-Israelkazi

    Producer Holy Beat yavuze ko umwaka urenze ari mu rukundo na Annette wo muri Israel Annette Tahan yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yabwiye 'Yego' umukunzi we

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105438/producer-holy-beat-yambitse-impeta-umukobwa-wo-muri-israel-amafoto-105438.html

  • Ifoto y’icyumweru: Yavugishije benshi barimo… – #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yafotowe na Gafotozi kabuhariwe Plaisir Muzogeye umwe mu bari gufata amafoyo y’irushanwa rya Tour du Rwanda. Yayishyize hanze tariki 05 Gicurasi 2021 ayinyuza ku rukuta rwe rwa Twitter. Kuri iyi foto, tuhabona abakinnyi b’amagare barimo gusiganwa ariko gafotozi we akaba yarerekeje imboni ya camera ye ku banyeshuri babiri b’abakobwa bakiri bato bari barimo kwerekeza ku ishuri.

    Aba bana babiri b’abakobwa bagaragara bambaye impuzankano y’ishuri bigaho, bambaye udupfukamunwa n’amazuru kandi neza, bahanye intera ya metero, bahetse ibikapu birimo amakaye, barimo kugenda bifashe mu mifuka batitaye rwose kuri Tour du Rwanda iba yahuruje imbaga ku mihanda yaba abakecuru, abasaza ndetse n’urubyiruko rwinshi hirya no hino mu gihugu aho iri rushanwa rinyura.

    Ubwo yashyiraga hanze iyi foto, Plaisir Muzogeye yanditse ati “Nkeneye urwego nk’uru rw’icyizere mu kwita ku byanjye bindeba. Bameze neza, baracyeye #AbakobwaBasobanutse”. Benshi bayivuzeho amagambo anyuranye, bamwe bayihuza n’amagambo yigeze gutangazwa na Minisitiri Edouard Bamporiki ‘Ndi mu kazi petit’, mu kumvikanisha ko aba bana birinze gurangazwa n’amagare kuko bafite amasomo abareba ku ishuri kandi bakaba bagomba kuhagerera ku gihe.

    Iyi foto y’aba banyeshuri iri kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

    Umunyamakuru rurangiranwa mu gisata cya siporo, David Bayingana ari mu bantu bakunze cyane iyi foto, akurira ingofero uwayifotoye ari we Plaisir Muzogeye anibutsa abantu ko ari we wabaye gafotozi wahize abandi mu mwaka wa 2020. The New Times nayo iherutse gushyira Plaisir ku mwanya wa mbere muri ba gafotozi bo mu Rwanda. Bayingana ati “(Plaisir) Yegukanye igikombe cy’umufotozi mwiza mu 2020, none yanafotoye ifoto y’umwaka wa 2021”.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yitegereje ifoto y’aba bana b’abanyeshuri ayikuramo amasomo atatu yafasha abaturarwanda bose muri rusange muri ibi bihe byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n’u Rwanda rurimo. Yashimiye aba banyeshuri ko gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro bazumva neza cyane, asaba ko babera urugero abandi baturarwanda bose mu kutadohoka mu kubahiriza gahunda ya ‘NtabeAriNjye’ na ‘GerayoAmahoro’.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, CP Kabera John Bosco yagize ati “Mbonye ino foto y'abanyeshuri; Bambaye agapfukamunwa neza, Bahanye intera, Ntabwo barangaye mu muhanda. Gahunda ya #NtabeAriNjye na #GerayoAmahoro barayumva neza, batubere urugero. #NtaKudohoka”.

    “Twe tugiye ku ishuri nta kurangara” Aya ni amagambo y’umwe mu bakoresha Twitter wishyize mu mwanya w’aba banyeshuri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105430/ifoto-yicyumweru-yavugishije-benshi-barimo-na-cp-kabera-abanyeshuri-bateye-umugongo-tour-d-105430.html

  • MU MAFOTO: Udushya Harmonize yazanye burya tw… – #rwanda #RwOT

    Amafoto ya Harmonize yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zerekana umudeli yadukanye, uriho amafoke n'ibiyiko. InyaRwanda.com twacukumbuye tureba neza niba mu Rwanda nta bantu bigeze bagaragaza ubugeni bwabo bumeze nk'ubwo Harmonize yamuritse, ni ko gusanga hari ikitwa 'Ibisazi Design' bari barasohoye amafoto yerekana ubugeni bukoze mu mafoke n'ibiyiko nk'uko Harmnize yagaragaye.


    Harmonize wambaye umwenda uriho amafoke n’ibiyiko

    Twasanze mu mwaka wa 2020 hari ubugeni bwakozwe na Ibisazi Design  bugaragaza uwambaye amafoke n'ibiyiko. 'Ibisazi Design' yashinwze n'abasore 2 aribo Niyongabo Fredarc Kangweshi na Ndiratuma Emmanuel Bonheur, aba bombi bakaba bari basanwze ari abanyabugeni basiga amarangi, baza guhitamo gushinga 'Ibisazi Design' nk'uko Niyongabo yabitangaje.


    Ifoto yakorewe mu Bisazi Design mu mwaka wa 2020

    Niyomugabo akomeza atangaza ko bafite intego yo kuzamura impano zabo ku rwego mpuzamahanga dore ko bashaka no kubaka inzu izajya ibikwamo ubugeni bwabo ku buryo uzajya asura 'Ibisazi Design' azajya yihera ijisjo ku bintu bakora, bityo abanyamideli bandi bakabona aho bakorerwa ubugeni.

    Amwe mu mafoto yerekana ibyo Ibisazi Design bakoze




    Fatakumavuta mu Bisazi Design










    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105436/mu-mafoto-udushya-harmonize-yazanye-burya-twabanje-mu-bisazi-design-barashaka-gukora-ibita-105436.html

  • CHOGM yasubitswe nyuma y'imyiteguro ikomeye y'u Rwanda; kuki byari ngombwa? – #rwanda #RwOT

    Ni imwe mu zikomeye ku Isi, zihuza abantu benshi kandi bakomeye, barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma baturutse mu bihugu 54 bigize Commonwealth, birimo ibikomeye nk'u Bwongereza, Canada, Australie, u Buhinde n'ibindi.

    CHOGM ikurura abandi barimo ibikomangoma n'ibindi bikomerezwa byo mu bwami bw'u Bwongereza, ku buryo ubuhangange bw'iyi nama budakwiye gushidikanywaho.

    Uretse abayobozi b'ibihugu bigize Commonwealth, iyi nama inakurura abandi bantu barimo abahanga mu byiciro byose by'ubuzima bw'Isi, abashoramari n'abandi bantu barenga 10 000 muri rusange, bagahurira hamwe bagafata ibyemezo bigira uruhare mu buzima bw'abatuye Isi, kuko abaturage ba Commonwealth ubwabo ari miliyari 2,4, bangana na kimwe cya gatatu cy'abatuye Isi.

    Birumvikana ko kuba u Rwanda rwarahawe iyi nama bitari ikintu gito, kuko ishobora kuba ari yo nini ruzaba rwakiriye, ari nayo mpamvu imyiteguro yo kwakira abashyitsi ibihumbi b'imena bazayitabira ari igikorwa kigari, igaragarira buri wese watembereye muri Kigali kuva mu 2018.

    Iyo myiteguro yatangiriye ku kibuga cy'indege cya Kigali, nyuma y'uko byari bimaze kugaragara ko Ikibuga cy'Indege cya Bugesera, kigeze ku kigero cya 34,5%, kitari kuba cyarangije kubakwa mu myaka ibiri kugera mu 2020, ari nabwo CHOGM yari iteganyijwe kuba.

    Icya Kigali kiri ku buso bwa hegitari 226 cyaraguwe, ku buryo gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni ebyiri, bavuye kuri miliyoni 1,2 mu 2019 no kwakira indege 44 nini zo mu bwoko bwa Boeing 737, zivuye kuri 26. Ibi bikorwa byose byatwaye miliyari 14 Frw.

    Uretse kwagura ikibuga cy'indege, imihanda yo mu Mujyi wa Kigali yarongerewe, iyindi iragurwa, Rond point ziravugururwa, imihanda irimbishwamo indabo, ndetse Leta y'u Rwanda yari yarateganyije miliyari 20,1 Frw zagomba kwifashishwa mu bikorwa byo gutegura CHOGM.

    Hatashywe kandi hotel nshya nka Akagera Game Lodge, Kivu Marina Bay, Cleo Lake Kivu, One&Only Gorilla's Nest n'izindi zigezweho, zose zari kuzaba icumbi ry'abazitabira iyi nama.

    Muri rusange, iyi nama yari yariteguwe ku buryo n'abamotari bamwe bari batoranyijwe bakigishwa icyongereza, kugira ngo umunsi bazahura n'umukerarugendo wifuza kwikatira umujyi kuri moto, bazamutware bamuganiza.

    Iyi myiteguro yose niyo yatumye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, wari uherutse mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka, avuga ati 'Nta kindi gihugu cyiteguye inama ya CHOGM neza nk'u Rwanda'.

    Gusa ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 07 Gicurasi, Ubunyamabanga bwa Commonwealth, bwatangaje ko kubera ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19, iyi nama isubitswe, ikazabera mu Rwanda ku yindi tariki izumvikanwaho n'ibihugu.

    Kuki icyemezo cyo gusubika iyi nama cyari gikwiye?

    N'ubwo u Rwanda rwagize 'Imyiteguro y'agahebuzo', nk'uko biherutse kugarukwaho na Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, icyemezo cyo kuyisubika ni cyo cyari gikwiye ugereranyije n'uko ubwandu bwa Covid-19 bumeze ku Isi.

    Nk'ubu abaturage barenga miliyoni 32, bajya kungana na 1/5 cya miliyoni 157 z'abamaze kwandura Covid-19 ku Isi, bari mu bihugu biri muri Commonwealth. Ni mu gihe abamaze guhitanwa nayo ari 495.804.

    Ikindi giteye ubwoba, ni uko mu bwoko butanu bukomeye bwa Covid-19 bumaze kugaragara ku Isi, butatu bukomoka mu bihugu biri muri Commonwealth. Ubwo bwoko ni ubwagaragaye bwa mbere mu bihugu by'u Bwongereza, Afurika y'Epfo n'u Buhinde.

    Uretse ubwoko bwakomotse mu Buhinde bikekwa ko bwandura kurusha ubusanzwe, ubukomoka muri Afurika y'Epfo no mu Bwongereza bwombi bwamaze kwemezwa nk'ubufite ubushobozi bwo gukwirakwira no kwica vuba kurusha ubusanzwe bukomoka mu Bushinwa, ari nabwo bwagaragaye bwa mbere ku Isi.

    Ibi byose bifite ingaruka ziri mu buryo bubiri. Icya mbere, ni uko kwakira abantu bashobora kugera ku 10 000, bari ahantu hamwe kandi bakahamara iminsi irenze itatu, mu gihe baturutse mu byerekezo bitandukanye by'Isi, bishobora kuvamo ibyago byo gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 mu Rwanda.

    Byaba ari ikibazo gikomeye k'u Rwanda rushobora gusigarana ubwoko bushya bwa Covid-19, ku buryo ibyo kwishimira kuzahura ubukungu binyuze muri CHOGM bishobora guhinduka umuyonga, ugasanga ahubwo ingamba nka Guma mu Rugo zongeye gukenerwa mu gukumira ikwirakwira rya Covid-19, maze bwa bukungu bwarengerwaga bukononekara kurushaho.

    Icya kabiri ni uko uretse impungenge k'u Rwanda, birashoboka cyane ko n'abazitabira iyi nama bashobora kugira impungenge ku buzima bwabo, bagahitamo kutitabira.

    Biramutse bigenze gutya rero, wenda bikaba ngombwa ko CHOGM ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, nta kinini byamarira ubukungu bw'u Rwanda, bwari bwiteze kuzahukira mu kwakira iyi nama.

    Ubwo Patricia Scotland aheruka mu Rwanda, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru yaciye amarenga kuri iyi ngingo, avuga ko 'Umubare w'abazitabira CHOGM utaramenyekana' bitewe n'uko hari bamwe bakiri gusuzuma aho ibintu bigana, mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma, kandi ubwo icyo gihe haburaga iminsi 100 gusa ngo inama ibe.

    Ibi byose ubishyize ku munzani, ukabireba mu rwego rwo kurinda ubuzima bw'Abanyarwanda n'abanyamahanga no ku rwego rwo kubyaza umusaruro iyi nama, kuko ishoramari Leta yashyizemo ritagomba gupfa ubusa gutyo gusa, bigaragara ko icyemezo cyo gusubika CHOGM ari cyo cyari gikwiye.

    Usimbuka neza ni uwabanje gusubira inyuma

    Birumvikana ko umwanzuro wo kwemeza isubikwa rya CHOGM utari woroshye, ndetse na Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri iki cyemezo.

    Ati 'Umwanzuro wo gusubika iyi nama ku nshuro ya kabiri ntabwo wafashwe mu buryo bworoshye. Ubuzima n'imibereho myiza y'abaturage ba Commonwealth ni ingenzi muri ibi bihe bikomeye. Duhaye ikaze umuryango mugari wa Commonwealth i Kigali mu gihe nyacyo.'

    Icyo gihe cya nyacyo kizagera, kuko n'ubundi iyi nama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu gihe kiri imbere ariko kitarangazwa.

    Iyi nama iramutse ibaye mu mwaka utaha, hari icyizere ko icyo gihe ubukana bwa Covid-19 buzaba bwagabanutse cyane bitewe n'umuvuduko uteganywa gushyirwa mu bikorwa byo gukingira.

    Hari kandi n'amahirwe y'uko uburenganzira bwo gukora inkingo buzahabwa bose, ku buryo n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere byazikorera zikarushaho kuboneka ku bwinshi.

    Umukoro ukomeye kuri Leta y'u Rwanda

    Ku Rwanda, CHOGM imeze nk'agaseke kazapfundurwa mu gihe nyacyo. N'ubwo bimeze bitya ariko, umuntu ntiyakwirengagiza ingaruka isubikwa ry'iyi nama rizagira ku bukungu.

    U Rwanda nk'igihugu cyari kimaze igihe gito mu ishoramari ry'ubukerarugendo burimo n'ubushingiye ku nama, rufite ibigo n'amahoteli bikiri kwiyubaka, ku buryo ibihe bikomeye nk'ibi by'icyorezo, byahungabanyije ubwo bucuruzi ku rwego rukomeye cyane.

    Ni ngombwa ko Leta ikomeza gufasha bene ubwo bucuruzi mu gihe ibintu bitarasubira mu buryo, ku buryo CHOGM itazaba ariko abantu bagatinya kuyitabira kubera kutabona ibyumba bizabakira, mu gihe nyinshi muri hotel zafunga imiryango kubera ibihombo.

    Uretse gufasha ibikorwa by'ubucuruzi byari byiteze kuzanzamuka binyuze muri CHOGM, ni ngombwa ko Leta ikoresha uyu mwanya mu bikorwa byo kongera umubare w'Abanyarwanda bakingiwe Covid-19, ku buryo intego yo gukingira 60% bitarenze umwaka utaha, yakweswa mbere ya CHOGM.

    Ibi byakongera icyizere ku bashyitsi bazasura u Rwanda ku buryo mu gihe bazaba bari i Kigali, bazatinyuka kujya mu masoko n'amaguriro guhaha batishisha ko bashobora kwandura Covid-19, mu gihe n'Abanyarwanda babakirana urugwiro mu buryo bukwiye, maze ayo madevize bakayakirigita bisanzuye.

    Ibikorwaremezo birimo imihanda byarubatswe mu rwego rwo kwitegura CHOGM

    Minisitiri Ushinzwe Commonwealth mu Bwongereza, Tariq Ahmad, yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rwiteguye neza kwakira inama ya CHOGM

    Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yari aherutse kugirana ibiganiro na Perezida Kagame

    Ibikorwaremezo birimo hoteli ziri ku rwego rwo hejuru zimaze kubakwa mu Rwanda

    Imyiteguro ya CHOGM yari igeze kure ku mpande zose


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/chogm-yasubitswe-nyuma-y-imyiteguro-ikomeye-y-u-rwanda-kuki-byari-ngombwa

  • Minisitiri Gatabazi yihanangirije abaturage b'i Burera binjiza mu gihugu kanyanga – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Burera, habarurwa abantu 250 bafunzwe bazira kwinjiza mu gihugu no gucuruza ibiyobyabwenge birimo kanyanga n'urumogi biva muri Uganda.

    Minisitiri Gatabazi yasabye aba baturage baturiye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bo mu Karere ka Burera kwirinda ibikorwa byose bibashora mu burembetsi kuko bibahombya, bikangiza n'ubuzima bw'abaturage kandi igihugu gifite ibindi byiza byinshi byo gukora.

    Ati “Twe tugomba kubazanira ibikorwa bibateza imbere birimo aya mavuriro, amashuri, amazi meza, umutekano ndetse murabona ko hagiye gutangwa akazi ku bantu barenga ibihumbi 100 mu gihugu hose ku baturiye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda, abaturage nibiteze imbere bareke uburembetsi kuko bubateza igihombo harimo no kwangiza abandi baturage babikoresha”

    Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, ACP Rugwizangoga Révérien, yagarutse ku bantu bamaze gufungwa bazira kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, harimo na bane babiguyemo, asaba abagitekereza ko bazatezwa imbere n'ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa ahubwo bagomba gukomeza kwirindira umutekano bakora ibibateza imbere.

    Ati 'Iyo tuvuga ibi biranatubabaza, abantu barenga 250 namwe murumva si bake barafunzwe bazira kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu, hari n'ababigwamo kandi murabazi bagenda mubizi mukanga kubafata cyangwa ngo mutange amakuru bafatwe, mukwiye kubireka mukicungira umutekano mugakomeza ibikorwa byiza Leta ibegereza by'iterambere.'

    Bamwe mu bahoze ari abarembetsi bakaza kubireka, bahamya ko babihombeyemo ku buryo badashobora kubisubiramo.

    Gakuru Jean Baptiste ni umwe muri bo, yagize ati” Maze umwaka mvuye muri ibyo bikorwa by'uburembetsi ariko nabihombeyemo, mbere yo kubijyamo nari umugabo ufite ibyo kurya nkimara kubijyamo naragendaga nkagura ijerekani ya Kanyanga ku 3000 Frw nkafata abasore batatu tukayigabana tugaheka twagera mu nzira tugahura n'abashinzwe umutekano tugakubita hasi tukabita, ejo nkagurisha intama nayo nkayashoramo, ubu iwanjye mbayeho nabi nta n'inkoko.'

    Nyiraneza Console wo mu Murenge wa Butaro mu Kagari ka Muhotora yagize ati 'Ninjiye mu burembetsi umugabo amaze kuntana abana babiri, najyanyemo ibihumbi 10 Frw, ibyo nazanye mbita mu nzira nsubirayo barankopa nabyo ngeze mu nzira mpura n'umugabo ndabita ndiruka.'

    'Maze kubona ari ibihombo naragarutse ndabireka none ubu bampaye imirimo ngiye kujya mpembwa ibihumbi bibiri ku munsi kubera ubuyobozi bwiza dufite. Uteganya kungukira mu burembetsi we ntibizamushobokera ni ibihombo gusa.”

    Kuri ubu mu Karere ka Burera abaturage 4611 barimo abatishoboye, abavuye Iwawa kubera bamwe bari abarembetsi, avanyujijwe mu bigo ngororamuco n'abajya gushakira akazi muri Uganda bo mu mirenge ikora ku mipaka bahawe akazi mu mirimo itandukanye ngo biteze.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yifatanyije n’aba baturage mu bikorwa bigamije iterambere ry’aho batuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-gatabazi-yihanangirije-abaturage-b-i-burera-binjiza-mu-gihugu

  • Tom Ndahiro yasabye ko abakoze Jenoside bakorerwa inyigo hagasuzumwa uko batekerezaga – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 abazize Jenoside bakoraga muri Ministeri y'Ubuzima cyabaye ejo kuwa 7 Gicurasi 2021.

    Iki gikorwa cyatangijwe no kunamira abazize Jenoside bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ndera ruherereye mu Karere ka Gasabo, harimo abari abaganga n'abarwayi bo mu bitaro bya Ndera bitanga ubuvuzi bwo mu mutwe nk'uko The Newtimes yabitangaje.

    Tom Ndahiro ubwo yavugaga ibi yagize 'Tugitangira iki gikorwa cyo Kwibuka hano Ndera, nahise nibaza niba uwica umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe we niba aba ari muzima.'

    'Hakwiye kubaho inyigo igaragaza uburyo n'urugero ingengabitekerezo ya jenoside ishobora gusumba amahame mazima ayobora imitekerereze y'umuntu wize gusigasira ubuzima agahinduka uharanira kubuzimya.'

    Ndahiro yakomeje avuga ko bitumvikana ukuntu abaganga batatiriye indahiro barahiye yo gucungura buzima bw'abarwayi, bakarenga bakabica aho kubakiza.

    Yatanze urugero kuri Sindikubwabo Theodore, wari umuganga akaba na Perezida w'agateganyo wa guverinoma yakoraga ubwicanyi mu 1994. Ati 'Ntekereza ku byo yakoze, nibajije niba yarigeze atekereza ku ndahiro yakoze ubwo yabaga umuganga. Kubera ko mu by'ingenzi bivugwa mu ndahiro harimo kurokora ubuzima.'

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko habaye urwango rukomeye rwatumye abarwayi n'abaganga bihinduka bagenzi babo, bakabiraramo bakabica.

    Yasabye abayobozi b'amavuriro atandukanye ku gushakisha amakuru y'abantu bose bakoraga mu nzego z'ubuzima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho baba bari hose kugira ngo bose bahabwe icyubahiro.

    Ati 'Kugeza ubu, dufite amazina y'abantu 44 bakoraga muri Ministeri y'Ubuzima. Dukeneye gushakisha amazina yose kugira ngo umunsi nk'uyu ubwo tuzaba turi kwibuka, tuzifatanye n'imiryango yabo kubibuka.'

    Uwarokotse jenoside wakoraga muri iyi ministeri ari umushoferi, Stanisilas Simugomwa, yavuze ko yagiye yimwa akazi kenshi kubera ko ari Umututsi, ndetse ko ubwo jenoside yabaga atari ibihe byoroshye na gato. Yashimiye abantu bose bamufashije mu nzira y'umusaraba yanyuzemo, akabasha kurokoka.

    Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS, mu Rwanda, Dr Kasonde Mwinga, abakora mu nzego z'ubuzima batandukanye, imiryango y'ababuze ababo ndetse n'abakozi ba minisiteri.

    Tom Ndahiro yasabye ko abakoze jenoside bakorerwa inyigo hakarebwa ingano y’ingengabitekerezo bari bafite ku buryo bica abantu nk’inyamaswa /Ifoto: The New Times

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasabye ko hashakishwa amazina y’abantu bakora mu nzego z’ubuzima bazize jenoside bakunamirwa /Ifoto: The New Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/tom-ndahiro-yasabye-ko-abakoze-jenoside-bakorerwa-inyigo-hagasuzumwa-uko

  • Neymar yongeye gushimisha bikomeye abakunzi b'Ikipe ya PSG. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar Jr yongeye gushimisha bikomeye abakunzi biyi kipe nyuma yo gusinya amasezerano y'imyaka itatu azageza muri 2025.

    Neymar yongereye amasezerano y'imyaka itatu akinira Paris Saint-Germain aho azajya ahembwa miliyoni 26$ ku mwaka kugeza shampiyona ya 2024/25 irangiye.

    Uyu musore umaze imyaka ine mu Bufaransa akinira PSG, yayigezemo avuye muri Barcelone aho kugeza ubu ariwe mukinnyi uhenze mu mateka y'Isi kuko yaguzwe miliyoni 222 z'ama-euro, asaga miliyari 222 Frw.

    Neymar yegukanye ibikombe bitandukanye by'igihugu kuva yagera mu Bufaransa, ariko icya Champions League iyi kipe ishaka ntarabasha kucyegukana nubwo yageze ku mukino wa nyuma inshuro imwe, indi ikaviramo muri ½.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/neymar-yongeye-gushimisha-bikomeye-abakunzi-bikipe-ya-psg/