Category: Uncategorized

  • Musanze: Abantu 33 bafashwe bahinduye hotel utubari – #rwanda #RwOT

    Muri aka gace hari hashize iminsi havugwa ko hotel zahinduwe utubari ku buryo abantu bazijyamo batagiye gucumbika ahubwo kunywa inzoga.

    Abafashwe bemera ko bakoze aya makosa kubera uburangare no kwirengagiza nkana amabwiriza yo kwrinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Musanze Caves Hotel, Muhawenimana Jeannette, yagize ati “Twari dufite abashyitsi baje kurara ariko ntabwo bari bipimishije Covid-19, hari n'abari baje gufata amafunguro ariko mu gihe ataraboneka bafata agacupa, biragoye rero kumenya utegereje amafunguro anywa n'uwaje kunywa gusa.'

    'Ndasaba imbabazi kandi nkashishikariza bagenzi banjye bafite hoteli kujya bitondera uburyo dusanzwe dukoresha kuko icyorezo kirahari kandi ni ukurinda ubuzima ndetse iyo dufashwe gutya mbona bibangamira abakiliya bacu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yaburiye abafite hotel, abasaba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza nk'uko yatanzwe aho kwihisha inyuma yo kumva ko bemerewe gukora hotel zabo bakazihindura utubari.

    Ati “Kuba hotel zemerewe gukora ntibizemerera kuba ahantu utubari twimukiye, bimaze kugaragara ko muri hotel ariho bimuriye utubari, ibi bikorwa bigomba guhagarara kuko iyo bamaze kunywa ibisindisha ntibaba bagishoboye kubahiriza intera yagenwe, babimenye neza ko utubari tutemewe haba utwo abantu basigaye bahimba mu ngo, mu dushyamba n'utwo muri hotel. Turasaba abafite hotel ko bagomba kwitwararika bakadufasha kubahiriza amabwirizwa yagenwe kuko Covid-19 irahari.'

    Abafashwe bose bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe, bazacibwa amande yagenwe na Njyanama y'Akarere naho hotel bafatiwemo zo zizafungwa iminsi mirongo itatu zinacibwe amande y'ibihumbi ijana.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo mu Karere ka Musanze imibare y'abanduraga Covid-19 yazamukaga, byagaragaye ko intandaro yabyo ari abayikwirakwizaga banyuze muri hotel.

    Abafashwe basabwe kwirinda ibikorwa byose bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abantu-33-bafashwe-bahinduye-hotel-utubari

  • BK na Inkomoko batangije icyiciro cya gatanu cya ‘Urumuri Initiative’ –

    Urumuri Initiative ni gahunda yatangijwe mu 2017 ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo bakiri bato guteza imbere imishinga yabo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

    Kuri iyi nshuro ba rwiyemezamirimo bose bemerewe kwitabira bitagendeye ku myaka cyangwa ubwenegihugu. Icyo bisaba ni ukuba bafite imishinga yanditswe mu Rwanda igamije guhanga udushya kandi ifite ubushobozi bwo kuzamura ubukungu bw’igihugu no kurengera ibidukikije.

    Abazatsinda bazahabwa ibihembo birimo amahugurwa y’amezi atandatu, ubujyanama ku mishinga yabo butangwa na Inkomoko ndetse n’inguzanyo itagira inyungu.

    Umuyobozi Mukuru wa BK Plc, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko iyi banki yiteguye gufasha ba rwiyemezamirimo bashya bafite imishinga itanga icyizere mu guhanga udushya.

    Ati “Muri Banki ya Kigali twiyemeje kuzamura ba rwiyemezamirimo mu buryo bwo kubaha inguzanyo itagira inyungu, kugira ngo dushyigikire abafite ibitekerezo byiza, cyane cyane imishinga iyobowe n’urubyiruko, tukabongerera ubushobozi buzabafasha gutera imbere.”

    Bamwe mu babashije kwegukana ibihembo byatanzwe mu byiciro byabanje, bemeza ko ubufasha bahawe bwatumye imishinga yabo igira aho iva n’aho igera.

    Umuyobozi wa Weya Clothing, Aurore Kayitesire, uri mu batsinze mu 2020 yavuze ko ubufasha yahawe bwamuzamuye mu bushobozi ndetse no mu bitekerezo.

    Ati “Kwitabira Urumuri Initiative 2020 byamfashije kongera ubunyamwuga binyuze mu mahugurwa nahawe. Ndetse nabashije no kwagura ubucuruzi bwanjye kuko nabashije gutangira gukora imyenda y’imbere y’abagore n’abagabo.”

    Ba rwiyemezamirimo bashaka guhatanira aya mahirwe muri Urumuri Initiative kuri iyi nshuro baziyandikisha banyuze ku rubuga www.inkomoko.com. Kwiyandikisha bizarangira ku wa mbere, 31 Gicurasi.

    ‘Urumuri Initiative’ ni gahunda ifasha ba rwiyemezamirimo bato kubona amahugurwa n’inguzanyo zitagira inyungu

    Abitabira iyi gahunda bahabwa amahugurwa abafasha kunoza ibyo bakora

    Abatsinze muri ‘Urumuri Initiative’ bahabwa inguzanyo itagira inyungu

    Amafoto: Banki ya Kigali


  • Umugore w’Umuhanzi Ziggy 55 yatorewe umwanya ukomeye muri Komite Olempike #rwanda #RwOT

    Umutoni Salama yatorewe uyu mwanya mu matora yabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje yasize iyi komite Olempike ibonye umuyobozi mushya ari we Uwayo Theogene wayoboraga Ishyirahamwe rya Karate.

    Umutoni Salama yegukanye umwanya wa Visi Perezida wa kabiri mu gihe Visi Perezida wa Mbere ari Umuringa Alice.

    Umutoni Salama waje aturutse mu mukino wa Basketball, azwi cyane muri uyu mukino anafitemo amateka akomeye dore ko yanakiniye ikipe y’Igihugu y’abagore ndetse n’andi makipe akomeye mu Rwanda.

    Uyu mugore wanahembwe nk’umugore w’umuhanga muri Basketball mu Rwanda mu mwaka wa 2006, yatangiye gukina uyu mukino akiri muto aho yigaga muri Collège Apacope de Kigali, aza kujya muri muri Les Hirondelles BBC, Etoile Women Basketball Club, nyuma ni bwo yaje kwerekeza mu ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yakinaga mu cyiciro cya mbere.

    Ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye n’umugabo we Nshimiyimana Fikiri AKA Ziggy 55 uzwi cyane mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda ndetse n’itangazamakuru ubu akaba asigaye akora mu rwego rumwe rwa Leta.

    Umutoni Salama na Ziggy 55 basezeranye mu rusengero tariki 19 ukwakira 2013.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umugore-w-Umuhanzi-Ziggy-55-yatorewe-umwanya-ukomeye-muri-Komite-Olempike

  • Burundi : Perezida Ndayishimiye yavuze ku gitero cy’ibisambo cyaguyemo abantu 8 #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 09 Gicurasi ubwo bariya bantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari ibisambo, bateze imodoka enye zajyaga i Bujumbura barasa abari bazirimo.

    Minisiteri y’Umutekano muri kiriya gihugu ivuga ko mu bantu umunani bishwe harimo Liyetena Koroneri Onesphore Nizigiyimana n’umukobwa we mu gihe umugore we n’undi mukobwa we na bo bakomeretse.

    Mu bishwe kandi harimo umukozi wa Banki Nkuru y’u Burundi mu gihe hari abandi bakomerekeye muri kiriya gitero.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko yababajwe n’iki gitero cyahekuye u Burundi.

    Yagize ati 'Ibigeragezo ntibizahagarara ariko hagowe uzafatirwa muri ibi bikorwa. Abagizi ba nabi bategetswe guhagarika.'

    Perezida Evariste Ndayishimiye kandi yihanganishije ababuriye ababo muri iki gitero.

    Iki gitero kibaye hatarashira ukwezi habaye ikindi cyagabwe muri Komini ya Rusaka mu Ntara ya Mwaro ihana imbibi n’iriya ya Muramvya na cyo cyagabwe n’abantu batamenyekanye bishe abantu barindwi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Burundi-Perezida-Ndayishimiye-yavuze-ku-gitero-cy-ibisambo-cyaguyemo-abantu-8

  • Ikiganiro giteye umujinya umukobwa yagiranye n'umugabo wa mukuru nyuma yo kumuca inyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa yafashe umugabo wa mukuru we yamanuriye ipantalo undi mugore mu gitanda cya mukuru we bagirana ikiganiro cyateye benshi kwikanga.

    Umugabo : Bite Linda ?
    Umukobwa : Meze neza.
    Umugabo : Mabukwe ameze ate ? Ndimbwira ko uri kumwitaho neza.
    Umukobwa : Umuryango wanjye ndi kuwitaho keretse abantu bamwe bamvangira.
    Umugabo : Hmmm… ndakeka ko dufite ikintu tugomba kuganiraho, kuki tutavugana ku byabaye ejo ?
    Umukobwa : Nta kintu nshaka kuganira nawe, tegereza mukuru wanjye azagaruke.
    Umugabo : Ubwo se wabikora !
    Umukobwa : Nakubonanye n'undi mugore mu buriri bw'umuvandimwe wanjye, none utinyutse no kumvugisha.nta soni ugira.
    Umugabo : Nyizeza, uko ubitekereza siko biri.

    Umukobwa : Umuvandimwe wanjye asanzwe akeka ko umuca inyuma, ibi byo sinzi uko abifata, narakwiboneye n'amaso yanjye, nta no kujya muri hoteli ! Mu rugo ! Urantengushye !

    Umugabo : Ntabwo nari ngambiriye kubabaza umuvandimwe wawe kuri iki kibazo, ndagusabye ibi ntubikore, ndabibarangiriza.

    Umukobwa : Mukuru wanjye akwiye gusobanukirwa umugabo yashatse.

    Umugabo : Icyo ushaka cyose ndakiguha, nzi neza ko nawe ushaka kumva uburyohe bwabyo, mba nkubona uburyo unyirebeshya iyo umuvandimwe wawe atatureba. Ndatekereza ko ukeneye ikintu kimeze nk'amabiringanya.

    Umukobwa : Ukomeje kuntegusha birenze uko nabitekerezaga.

    Umugabo : Ndaguha rugari, reka kwigira nk'umwana ndabizi koi bi ubikeneye, Ndaza gutuma uvuza induru nimanuka hepfo downtown, ndatekereza ko icyo mvuga ucyumva.

    Umukobwa : Ushaka kunkuramo ikariso ? Ushaka kuryamana na murumuna w'umugore wawe ?

    Umugabo : Ni imibonano mpuzabitsina gusa.

    Umukobwa : Umbabarije umutima.

    Uyu mukobwa yahise afata umwanzuro wo gusangiza ubu butumwa abakunzi be ku mbugankoranyambaga.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ikiganiro-giteye-umujinya-umukobwa-yagiranye-numugabo-wa-mukuru-nyuma-yo-kumuca-inyuma/

  • U Rwanda rukomeje kuba isangano ry'isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga #rwanda #RwOT

    Nubwo hirya no hino ku isi hari icyorezo cya Koronavirusi ndetse bimwe mu bikorwa by'imyidagaduro bikaba bikeya ndetse hamwe na hamwe bigasubikwa ntibibuza igihugu cy'imisozi igihumbi kuba nyabagendwa ndetse n'ihuriro ry'imikino mu kwakira imikino itandukanye.

    No mu Rwanda, iki cyorezo cyarahageze ndetse kigira bimwe mu bikorwa by'imikino bihagarara by'umwihariko mu mwaka w'imikino wa 2019-2020 amashyirahamwe y'imikino yabwiwe na Minisiteri ya siporo ko ibikorwa byose bihagarara, mu guharara ariko u Rwanda rwo ntirwahagaze mu kwitegura kwakira amarushanwa binyuze mu bikorwa remezo.

    Amashyirahamwe akomeye hirya no hino ku isi arimo nk'ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare ku (UCI), Impuzamashyirahamwe y'umukino w'intoki wa basket FIBA ni amwe mu mashyirahamwe yafashe iyambere kwerekeza amwe mu marushanwa bategura kuzabera mu Rwanda.

    Iki cyizere ariko si icy'ubusa ntabwo cyapfuye kuza gutyo gusa ahubwo byatewe n'imyiteguro y'ibikorwaremezo yashyizwemo imbaraga n'ubuyobozi bw'igihugu kabone nubwo kugeza n'ubu iki cyorezo cya koronavirusi kigihari ariko Leta y'u Rwanda ishyiramo imbaranga mu guhangana na cyo bikagera ku rwego rwo guhabwa kwakira amarushanwa atandukanye.

    Mu marushanwa akomeye u Rwanda rwahawe kwakira muri ibi bihe bya Koronavirusi, harimo irushanwa nyafurika ry'umukino w'intoki wa Basketball (BAL), Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ribera i Kigali (Kigali International Peace Marathon) ndetse n'Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizwi nka Tour du Rwanda.

    Muri uku kwezi kwa Gicurasi i Kigali hategerejwe irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ryari gusorezwa mu Rwanda mu mwaka ushize, gusa ryimurirwa muri uyu mwaka, biteganyijwe ko rizaba hagati ya tariki ya 16 n'iya 30 Gicurasi 2021 muri Kigali Arena.

    Mbere abategura iri rushanwa rya BAL bari bateganyije ko ryagombaga kuba hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020 mu bihugu bitandatu bya Afurika ariko rikazasorezwa i Kigali, gusa bitewe na Koronavirusi banzuye ko iri rushanwa ritakinwa.

    Iri rushanwa ryakomeje guhinduka kuko muntangiriro ryagombaga gukinwa mu mwaka w'imikino wa 2020, aha ryari riteganyijwe ko ryagombaga kuba mu mijyi itandatu itandukanye ya Afurika harimo Cairo mu Misiri, Dakar muri Sénégal, Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc) mu gihe Umujyi wa Kigali (Rwanda) wari kwakira imikino ya Playoffs n'iya nyuma isoza irushanwa muri Gicurasi 2020.

    Nyuma amakipe ane ya mbere ni ukuvuga yari bube yitwaye neza muri buri gace ni yo yari kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya Playoffs yagombaga kubera i Kigali mu Rwanda.

    Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

    Ni irushanwa rifite umwihariko mu buryo bwo kwirinda koronavirusi kuko abakinnyi bose ubu bari hamwe mu nyubako ya Ladisson Blue Hotel aho bamaze iminsi ndetse bagomba no kuzajya bahakorera imyitozo kuko hubatswe ibindi bibuga bishya.

    Ibi biraba mu rwego rwo kugirango iri rushanwa rigiye gukinwa bwa mbere kuri uyu mugabane rigende neza cyane ku buryo n'imyaka yindi iri imbere iri rushanwa ritegurwa na bamwe mu bari muri NBA dore ko ari nayo muterankunga waryo.

    2. Isiganwa mpuzamahanga ryo kuzengura u Rwanda ku magare rya Tour du Rwanda, ryasojwe kuri iki cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021.

    Iri rushanwa mpuzamahanga risanzwe ribera mu Rwanda riba buri mwaka rikitabirwa n'abakinnyi batandakanye bava hirya no hino ku isi, by'umwihariko iri siganwa rya 2021 ryitabiriwe n'ibihugu 15 bituruka hirya no hino ku isi. Iri siganwa ariko ribaye mu gihe hagombaga kubaho kwirinda koronavirusi nubwo ari mu bihe bidasanzwe ndetse kandi habayeho gutegura uburyo iri siganwa ryaba ariko ubwirinzi bukaba ku rwego rwo hejuru.

    Nk'ingamba zari zafashwe nuko ntamufana n'umwe wagombaga kuza kwishimira ibi birori kugirango hatagira umukinnyi uwari we wese wakwandura iki cyorezo.

    Iki cyizere cy'u Rwanda mu mukino w'amagare mu kwakira abakinnyi b'abanyamahanga birakomeza kuko kugeza ubu u Rwanda rwatanze candidature yo kwakira isiganwa ry'amagare ku rwego rw'isi rizwi nka Championnat du Monde izaba muri 2025, aha kuri iri siganwa rikaba rishobora kuzabera mu Rwanda kuko amahirwe ari hejuru cyane kuko n'umuyobozi wa UCI David Lappartient yari mu Rwanda ndetse anabonana na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

    Nubwo ibyaganiriweho n'abayobozi bombi bitigeze bitangazwa, David Lappartient umuyobozi wa UCI yari aherekejwe n'ikipe tekinike yo muri UCI izasuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y'Isi ya 2025 aho ruhanganye na Maroc ku kuba bakwakira iri siganwa.

    3. Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ribera i Kigali (Kigali International Peace Marathon), rizaba ku nshuro ya 16 tariki ya 20 Kamena 2021, hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 mu gihe kandi rizahagurukira ndetse rikanasorezwa kuri Kigali Arena, aho kuba kuri Stade Amahoro nk'uko byari bisanzwe.

    Ubwo hari mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kumurika iri rushanwa, umuyobozi w'ishyirahamwe nyarwanda ry'Imikino Ngororamubiri (RAF) Me Mubiligi Fidèle, yavuze ko isiganwa ry'uyu mwaka rizaba ritandukanye n'ayabanje kubera icyorezo cya COVID-19.

    4. U Rwanda ruritegura kwakira irushanwa ryo ku rwego rw'Isi rya Beach Volleyball
    Ishyirahamwe nyarwanda ry'umukino wa Volleyball, FRVB, riherutse gutangaza ko irushanwa rya Volleyball yo ku mucanga ryo ku rwego rw'Isi ryagombaga kubera mu Rwanda muri Gashyantare 2021, ryimuriwe muri Nyakanga 2021, iri rushanwa rije ritinzeho kubera ko icyorezo cya Koronavirusi cyari gikomeje gukaza umurego bituma rishyirwa mu mpeshyi z'uyu mwaka.

    Ni irushanwa riteganyijwe kuzabera mu karere ka Rubavu hagati ya tariki ya 2 ndetse na 7 Nyakanga 2021, nubwo hataramenyekana amakipe ndetse n'ibihugu bizitabira iri rushanwa biragaragaza ko igihugu cy'u Rwanda gikomeje kugirirwa icyizere kubera uburyo iki gihugu kizwi mu kwakira neza ababagana.

    Muri Kanama 2019, u Rwanda rwari rwakiriye irushanwa nk'iri ariko ryo ku rwego rwa mbere, ni irushanwa ryari ryitabiriwe n'amakipe atandukanye yo hirya ni hino ku isi, aha twavuga nkabaturutse mu gihugu cy'u Buyapani, Denmark , u Buholandi, u Bwongereze ndetse n'ibindi bihugu.

    Ni iki gituma u Rwanda ruhabwa kwakira amarushanwa atandakunye?

    Aha igisubizo kirigaragaza, ni uko uburyo bw'imitegurire bw'ibikorwa bibera mu Rwanda bigenda neza, si muri Siporo gusa cyangwa se imyidagaduro kuko dufunguye amaso tukareba no mu bindi bice usanga u Rwanda ruhakura amanota yo ku rwego rwo hejuru.

    Iyi mitegurire kandi igendana n'ibikorwaremezo bimaze kuba byinshi mu gihugu ndetse amahanga akanyurwa n'uburyo biri, aha twavuga nk'inyubako ya Kigali Arena, iyi nzu ishobora kwakira imikino itandukanye y'intoki ikinirwa munzu, muri iyo mikino twavuga nka Volleyball, Basketball, Tennis ndetse n'indi itandukanye.

    Abanyarwanda ndetse n'igihugu muri rusange inyungu ni iyihe?

    Duhereye ku gihugu, inyungu irimo ni ngari kandi ni nyinshi aha twavuga nk'amadevise abitabiriye iyi mikino basigira u Rwanda kuko iyo baje hari ibikorwa ndetse n'ahantu nyaburanga bagana ndetse bikaba ngombwa ko hari icyo basigira aho berekeje cyane cyane amafaranga niyo yiganza cyane.

    Abanyagihugu bo icyo bunguka ni imirimo itandukanye babona muri ayo marushanwa aba yakiriwe hano imbere mu gihugu, kuko hari imirimo imwe n'imwe igenerwa abanyarwanda icyo gihe bakuramo imibereho.

    Guhitamo u Rwanda ngo rwakire amarushanwa atandukanye si impanuka ku Rwanda, kuko biba byateguwe ndetse bigashyirwamo imbaraga n'ubuyobozi bukuru bw'igihugu budahwema gushakira icyateza imbere abanyarwanda.

    The post U Rwanda rukomeje kuba isangano ry'isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rukomeje-kuba-isangano-ryisi-binyuze-mu-marushanwa-mpuzamahanga/

  • Impamvu y’umubare muto w’abakobwa bakora mu bijyanye n’ubumenyingiro mu mboni za Minisitiri Bayisenge –

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021, ubwo yari mu kiganiro na RBA cyareberaga hamwe uko ihame ry’uburinganire ryarushaho kwimakazwa.

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko kuba umubare w’abana b’abakowa ku isoko ry’umurimo ukiri muto, ahanini biterwa n’uko abarangiza amasomo y’ubumenyi ngiro ukiri muto biturutse ku kwitinya.

    Ati “Kugira ngo ujye muri iyo mirimo ugomba kuba wayize, wateguwe kugira ngo uyijyemo. Aho bategurirwa rero ntitubasangayo, bivuze rero ngo turashaka gusoroma imbuto tutabibye, bisaba imbaraga zikomatanyije”.

    “Birumvikanya cyane ko niba ukuze ukabona nko mu itangazamakuru ari abagabo, no mu rugo ugakura nta kigusunikira muri ibyo cyane cyane ko nta wundi ubona muri icyo gice, nawe uzakura wumva wa murimo utawushoboye wumve ko utifitiye icyizere.”

    Minisitiri Bayisenge yavuze ko sosiyete nayo ikwiye kugira uruhare mu gushyigikira umwana w’umukobwa kwiga amasomo y’ubumenyingiro.

    Ati “Ariko na sosiyete muri rusange iyo hariho igice itabonamo abagore usanga na kwa kubatera imbaraga mu bitugu ngo bajyemo bidahari, kuko baba bumva ko bidashoboka ariko iyo dutangiye gutera intambwe bakabijyamo kandi bakabikora neza bitangira guhindura ya myumvire.”

    Ubuke bw’abakobwa bitabira amasomo y’ubumenyingiro bunagaragazwa n’imibare y’abanyeshuri baherutse gusoza amasomo yabo mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro.

    Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi ku wa 6 Gicurasi 2021 barangije muri za IPRC umunani ari zo za Gishari, Huye, Karongi, Kigali, Kitabi, Musanze, Ngoma na Tumba. Mu 3.066 barangije, harimo abahungu 2.322 n’abakobwa 744.

    Kuba umubare w’abakobwa bagana amasomo y’ubumenyi ngiro ukiri muto bituma n’ababona akazi muri uru rwego rw’ubumenyingiro haba muri Leta cyangwa mu rwego rw’abikorera nawo ukomeza kuba hasi.

    Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n’abakozi mu nzego zitandukanye z’abikorera bwagaragaje, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44,8%, gusa muri aba 28% nibo bari mu myanya y’ubuyobozi mu bigo bitandukanye, abandi usanga bafite imirimo yoroheje nko gukora isuku no gucururiza abandi.

    Zimwe mu nzego z’abikorera hari aho usanga umubare w’abagore uri hasi cyane nk’aho mu bijyanye n’ubucukuzi na mine bangana na 6% mu gihe abagabo ari 94%, mu bwikorezi ho bangana na 3% mu gihe abagabo ari 97%, mu bijyanye n’amakuru n’itumanaho abagore bangana 26% abagabo 74%.

    Si muri izi inzego z’abikorera gusa umubare w’abagore ukiri muto kuko n’iyo ugeze mu bijyanye n’imirimo ya siyansi n’ikoranabuhanga usanga abagore ari 31% mu gihe abagabo ari 69%.

    Minisitiri Bayisenge Jeannette yagaragaje ko kuba umubare w’abakobwa biga amasomo y’ubumenyingiro ukiri muto biri mu bitera kuba n’umubare w’abakora muri uru rwego uguma hasi

  • Karongi : Abantu 60 barimo 8 basanganywe COVID bafashwe basengera mu rugo rw’umuturage #rwanda #RwOT

    Aba bantu 60 bafashwe basengera mu nzu y’uwitwa Mukamwiza Elina w’imyaka 80 utuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ku wa Gatandatu tariki 08 Gicurasi 2021.

    Aba bose bafashwe bakaba basengera mu itorero ryitwa Abatampera ryitandukanyije n’itorero ry’Abadventiste b’umunsi wa 7, bakaba kandi atari ubwa mbere bafashwe barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 kuko ari inshuro ya Gatatu bafashwe.

    Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukase Valentine yabwiye abafashwe ko gusenga binyuranye n’amabwiriza yo kurwanya Covid-19 bitemewe.

    Ati 'Mu gihugu hose ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kugenda bugaraga ndetse harimo n’abapfa kandi Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere turi ku isonga kagaragamo ubwandu. Igihe kirageze ko muhindura imyumvire mukuhabahiriza amabwiriza yashyizweho kuko umuntu umwe ashobora kubanduza mwese namwe mukanduza abandi.'

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Karongi, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Habihirwe avuga ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage bavuga ko mu rugo rwa Mukamwiza harimo abantu barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Twahawe amakuru n’abaturage mu masaha ya saa sita ko mu rugo rw’uriya mukecuru harimo abantu barimo gusenga, twaragiye dusangamo abantu 60 barimo abana bato 7 bicaye begeranye barimo gusenga.'

    CIP Habihirwe akomeza avuga ko abapolisi bahageze abo bantu bakomeza gusenga bababwira ko batasoka mu nzu isabato itarangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.Nyuma baje kwemera gusohoka bajya gupimwa biza kugaragara ko umunani muri abo bantu banduye COVID-19.

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Karongi yaburiye abarenga ku mabwiriza nkana Leta yashyizeho yo kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19 ko bakwiye kubihagarika bagasengera mu nsengero zemewe zafunguwe kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

    Aba umunani basanze baranduye bahise bajyanwa kwitabwaho ku kigo nderabuzima cya Mwendo, mu gihe 45 bahise basabwa kujya mu kato mu ngo zabo bakazaguruka gupimwa harebwa niba bataranduye.

    Ivomo : RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Karongi-Abantu-60-barimo-8-basanganywe-COVID-bafashwe-basengera-mu-rugo-rw-umuturage

  • Nyuma y'imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC. #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC Jacques Tuyisenge yasobonuye byinshi ku mvune ye yagiriye mu ikipe y'igihugu ubwo yari muri Cameroon mu mikino ya CHAN, avuga ko ameze neza yamaze gukira ndetse ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe yaba agiriwe ikizere.

    Mukiganiro uyu rutahizamu yagiranye na website ya APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yavuze ko yumva ameze nyuma y'igihe amaze afite imvune yanatumye atabasha gutangirana nabandi imikino ya shampiyona aho kugeza ubu imikino ibanza yamaze gushyirwaho akadomo.

    Yagize ati' Ubu narakize meze neza ntakibazo, maze n'iminsi ntagiye imyitozo, igihe icyo aricyo cyose umutoza yangirira ikizere, nakina kuko ubu meze neza ntakibazo rwose.'

    Jacques yaboneyeho n'umwanya wo kugira icyo abwira abafana n'abakunzi ba APR FC avuga ko yiteguye gutanga imbaraga ze mu gihe cyose yaba agarutse mu kibuga kandi ko ngo yiteguye gufatanya nabagenzi be.

    Yagize ati' Abafana n'abakunzi ba APR FC nababwira ko niteguye gutanga imbaraga zanjye zose mu gihe naba ngarutse mu kibuga, no gufatanya na bagenzi banjye kugira ngo dukomeze kubaha ibyishimo.'

    Jacques Tuyisenge yavuze ko akumbuye gukina, cyane umupira ko ngo umupira w'amaguru kuri we ari ubuzima bwe kandi ngo ari n'akazi kamutunze mu buzima bwe bwa buri munsi.

    Ati ' Nibyo koko maze igihe ntakina ndumva nkumbuye ikibuga, nkumbuye gikina kuko umupira w'amaguru ni ubuzima bwanjye kandi ni akazi.'

    Kugeza ubu ikipe ya APR FC niyo iyoboye urutonde mu itsinda ryayo A aho ifite amanota icyenda ikaba izigamye ibitego bitandatu mu mikino itatu ya shampiyona imaze gukinwa.

    The post Nyuma y'imvune yagiriye muri CHAN, Tuyisenge Jacques yavuze ko ubu ameze neza, ngo yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe ya APR FC. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimvune-yagiriye-muri-chan-tuyisenge-jacques-yavuze-ko-ubu-ameze-neza-ngo-yiteguye-gutanga-umusanzu-we-mu-ikipe-ya-apr-fc/

  • Ahahoze Minijust hatangiye kuba itongo –

    Inzovu ni inyubako izajya ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, birimo hotel ifite ibyumba biri hagati ya 100 na 250, yitwa Odalys City Business Apart hotel, harimo ibyo kuraramo no gukoreramo inama.

    Iyo nyubako kandi biteganyijwe ko izaba irimo aho kurebera film, aho guhahira ‘supermarket’ n’ibindi.

    Biteganyijwe ko iyi nyubako izunganira KCC na Radisson Blu Hotel mu gihe habaye inama zikomeye zihuza abantu benshi.

    Hari amakuru avuga ko ibikorwa byo gusenya ahahoze Minijust byari gutangira nyuma ya CHOGM ariko kubera ko igihe iyi nama yari kuzabera cyimuwe ndetse kugeza ubu kitaramenyekana, gusenya iyi nyubako bishobora gukorwa mu mezi make ari imbere.

    Sosiyete Duval Great Lakes ni iyo izubaka inyubako ya Inzovu Mall, ahahoze Minijust n’Urukiko rw’Ikirenga hafite ubuso bwa metero kare 26000. Iyi nyubako izaba yubatse mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije.

    Byitezwe ko muri uyu mwaka aribwo ibikorwa byo kubaka iyi nyubako bizatangira kandi bikihutishwa.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yakiriye abayobozi bakuru ba Group Duval izubaka iyi nyubako, harimo Umuyobozi wayo Eric Duval, aho bagiranye ibiganiro kuri iyi mishinga yose iyi sosiyete iteganya gutangira mu Rwanda.

    Urwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli mu Rwanda ruri mu biri gutezwa imbere cyane, hashyirwa ingufu nyinshi mu kubaka inyubako zitandukanye zakira abantu, aho hari hotel nshya zigezweho zizubakwa, iziri kubakwa n’izigeze ku musozo.

    Zimwe muri zo ni Mantis Kivu Queen Uburanga, ubwato buzajya bukora nka Hotel mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi bugeze ku musozo, Cleo Lake Kivu, hotel y’inyenyeri eshanu iherereye mu Karere ka Karongi, Mythos Ltd, hotel ya Asia Shine Holdings izaba ifite ibyumba 71 harimo iby’inama, Great Hotel Kiyovu n’izindi.

    Minijust n’Urukiko rw’Ikirenga byakoreraga muri iyi nyubako byarimuwe

    Ahahoze Minijust hatangiye gusenywa

    Iyi nyubako yose izashyirwa hasi hubakwe indi nshya izitwa Inzovu Mall

    Aho imodoka zahagararaga ‘parking’ niho hahereweho mu gusenya

    Igishushyanyo mbonera cy’inyubako izubakwa na Duval Group ahahoze Minijust

    Inyubako ya Inzovu Mall izubakwa ahahoze hakorera Minijust