Category: Uncategorized

  • Urubanza rwa Kabuga Félicien rwasabiwe guhagarikwa –

    Ubu busabe bwabonywe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bwerekana ko Kabuga uri mu maboko y’ubutabera afite uburwayi bw’izabukuru ari nayo mpamvu asabirwa kurekurwa.

    Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka isaga 25 yari amaze yihishahisha mu mahanga.

    Uyu musaza w’imyaka 87 afungiye muri Gereza y’i La Haye mu Buholandi, aho ategereje gutangira kuburana mu mizi imbere y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

    Urubanza rwa Kabuga rushobora gutinda gutangira ndetse byari biteganyijwe ko rushobora kuburanishwa mu mpera z’uyu mwaka; ni nyuma yo gukusanya ibimenyetso byose, abatangabuhamya n’ibindi bikenewe.

    Mu busabe bwahawe IRMCT, Ishami rya Arusha ku wa 6 Gicurasi, bukaba buri no ku rubuga rwa internet rw’urwo rwego, Umwavoka w’Umufaransa Emmanuel Altit yifashishije raporo zo kwa muganga agaragaza ko “urukiko rukwiye kwemeza ko Kabuga [umukiliya we] atameze neza ku buryo yakomeza kuburanishwa.’’

    Yongeyeho ko “Gukomeza urubanza muri ubu buryo byaba bibangamiye uburenganzira bwa Kabuga bugendanye no kubona ubutabera buboneye. Uru rwego n’ibice biri mu rubanza bifite ibimenyetso bihagije byashingirwaho mu kwemeza ko urubanza ruhagarikwa.’’

    Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko mu gihe ubusabe yatanze butakwemerwa, umukiliya we yakwemererwa kurekurwa by’agateganyo, agakurikiranwa ari hanze.

    Mu kiganiro yahaye, AFP, Umuhungu wa Kabuga, Donatien Nshimyumuremyi, yavuze ko ubuzima bwa se bumeze nabi cyane.

    Yagize ati “Twakwemeza ko atameze neza ku mubiri no mu mutwe, nta mbaraga afite zo gukurikiranwa mu rukiko ndetse n’izo kubwira umwavoka we icyo agomba gukora.’’

    Nshimyumuremyi yavuze ko umubyeyi we usibye indwara zidakira asanganywe, anafite uburwayi bukomeye bwagize ingaruka ku mitekerereze ye.

    Yakomeje ati “Ku rundi ruhande, amaze kugwa hasi inshuro ebyiri kandi byamugizeho ingaruka zikomeye.’’

    Kabuga amaze umwaka afashwe. Uyu musaza wamaze igihe ashakishwa, Amerika yari yarashyizeho miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru agafasha mu kumufata. Yari yarashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kabuga Félicien aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Bivugwa ko Kabuga afatanyije n’abandi bantu yakoresheje Radiyo RTLM [ari mu bayishinze] mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

    Kabuga ngo yanategetse, arafasha, anoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.

    Inyandiko z’ibirego bye zinerekana ko afatanyije n’abandi bantu ngo yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’ibindi.

    Abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke

  • EU yahaye PAM Rwanda miliyoni 600 Frw yo gushyigikira gahunda yo kwihaza mu biribwa –

    Uyu muryango watangaje ko inkunga washyikirijwe izafasha Leta y’u Rwanda guhangana n’ikibazo cy’imibereho mibi y’abatishoboye, ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa ndetse no gukemura ibindi bibazo byasembuwe na Covid-19.

    Uhagarariye EU mu Rwanda, Ambasaderi Nicola Bellomo, yavuze ko inkunga batanze izafasha mu kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa, amasoko no gushishikariza Leta n’abafatanyabikorwa gushora imari mu bikorwa byo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo.

    Ati “Mu kuzahura ubukungu, ni ingenzi k’u Rwanda gushyiraho ingamba zigamije kongerera imbaraga imibereho myiza no kwihaza mu biribwa, mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw’igihugu.”

    Umuyobozi wa PAM Rwanda, Edith Heines, yavuze ko ashimishwa cyane n’umurongo Guverinoma yafashe wo gukangukira kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

    Ati “Igisubizo cya Guverinoma mu gukangukira guteza imbere imibereho myiza nk’urufunguzo rwo guhashya Covid-19 kirashimishije.”

    Yakomeje agira ati “Hamwe n’iyi nkunga idasanzwe, PAM izafasha Guverinoma, gushyiraho gahunda igamije kurengera imibereho myiza y’abaturage no kurushaho guhangana n’ihungabana mu bukungu bishingiye ku masomo twigiye ku cyorezo.”

    PAM imenyerewe cyane mu gufasha Leta gukora isesengura ryimbitse ku bijyanye n’ibiribwa ndetse n’imibereho myiza y’abaturage. Ivuga ko izakomeza gutera ingabo mu bitugu ikigo cy’iterambere ry’inzego z’ibanze, muri gahunda za Leta zo kwimakaza imibereho myiza, gutera inkunga, gukora isuzuma no kumva ibitekerezo by’abatishoboye bazahajwe na Covid-19.

    Iyi nkunga kandi ni umusanzu ukomeye mu kwihaza mu biribwa, gukora isesengura ku batishoboye no ku isoko ry’ibiribwa no kugenzura amasoko mu kuzahura ubukungu bwadindijwe n’icyorezo.

    Ni inkunga yashyizwemo 100 % by’amafaranga atanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi binyuze mu masezerano y’ubufatanye yo guteza imbere ubuhinzi no gukoresha ubutaka n’amazi mu buryo bunoze, kwihaza mu biribwa, binyuze mu ngengo y’imari y’ibikorwa bigamije gufasha abazahajwe n’ingaruka za Covid-19.


  • Abarangije kaminuza 334 bahawe amahugurwa azabafasha ku isoko ry’umurimo no kwitwara neza mu kazi –

    Icyo gikorwa cyatangiye ku wa 25 Gicurasi cyasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021 aho hatanzwe impamyabushobozi (Certificate) ku basoje amasomo. Abanyeshuri bahuguwe ni abarangije muri kaminuza zo mu Rwanda yaba iza Leta n’izigenga, kandi bakaba batarabona akazi.

    Abahuguwe batoranyijwe muri benshi bari bari babisabye. Icyo gikorwa cy’amahugurwa kigamije no kubafasha kwiha intego mu buzima, kubasha gukorana neza n’abandi ndetse no kwimenya no gusobanukirwa ibyo bashoboye n’ibyo badashoboye kugira ngo babyige.

    Umukozi muri RDB, Musonera Abdou, yavuze ko bashyizeho gahunda yo kongerera ubumenyi abarangije kaminuza nyuma y’ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo basoje amasomo hari icyo baba babura kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo.

    Ati “Byagaragajwe mu bushakashatsi ko abakoresha bakomeje kugaragaza ko abasohoka mu mashuri baba bafite ubumenyi bw’ibyo bize ariko igice kijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo bize kikabura. Aya mahugurwa yatekerejwe mu buryo bwo kugira ngo dusubize icyo kibazo.”

    Yakomeje avuga ko ubumenyi bongerewe ari umusingi mwiza wo kubakiraho bakamenya n’ibindi byinshi bibafasha mu mibereho yabo.

    Musonera yavuze ko iyi gahunda yo kongerera ubumenyi abarangije kwiga kaminuza izakomeza kandi hazajya habaho n’uburyo bwo kubakurikirana kugira ngo bamenye niba biri kubongerera amahirwe yo kubona akazi, kugakora neza ndetse no guhanga imirimo.

    Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Nzitatira Willson, yavuze ko ubumenyi bwahawe abarangije kaminuza bwunganira ubwo bahawe mu ishuri.

    Ati “Ni amahugurwa yo gufasha urubyiruko rwarangije kaminuza, bahabwa ubumenyi bwiyongera ku byo bize mu ishuri ariko noneho bubafasha kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo, haba mu buryo bwo kwihangira imirimo cyangwa uko bakwitwara ku kazi igihe bakabonye.”

    Bamwe mu bamaze iminsi 15 bongererwa ubumenyi babwiye IGIHE ko bize byinshi bigiye ku buryo bizabafasha mu gutegura ejo hazaza habo cyane cyane bashaka akazi, bihangira imirimo ndetse banategura imishinga.

    Ingabire Chanelle ati “Njye nk’umuntu urangiije kwiga vuba bamfashije kumenya uko nzitwara mu buryo bwo gushaka akazi, nakabona nkamenya uko nzitwara ngira ikinyabupfura n’imico myiza no kumenya kubana n’abandi.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kongerewa ubumenyi yahise atekereza umushinga yakora wamuteza imbere ugafasha n’abandi.

    Ati “Natekereje umushinga wo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo babone uko bajya ku ishuri kuko hari abo usanga barabuze mahirwe yo kwiga. Bisaba ubushobozi ariko batwigishije uko twakorana n’abaterankunga cyangwa ibigo bitanga inguzanyo.”

    Niyirorora Christian na we yashimye ubumenyi bahawe avuga ko yari asanzwe afite aho ari kwimenyereza umwuga ariko by’umwihariko yungutse uko azajya abana neza n’abo bakorana. Yasabye ko muri iyi gahunda bamazemo iminsi hajya hazanwa abayinyuzemo mbere kugira ngo babasangize ibyo bakoze.

    Ati “Njyewe nifuza ko mu mahugurwa ataha bazajya batuzanira abahuguwe mbere bakagaragaza icyo amahugurwa yabamariye n’icyo bagezeho cyangwa bakatuzanira abantu bakoze ibikorwa bifatika ku buryo bashobora kutubera urugero cyangwa bakabera urugero abitabiriye amahugurwa.”

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yibukije abamaze igihe bongererwa ubumenyi ko bakwiye gutekereza mu buryo bwagutse bakumva ko bagomba guhangana ku isoko ry’umurimo mu bihugu bitandukanye ntibatekereze mu Rwanda gusa.

    Ubuyobozi bwa RDB bwasobanuye ko iyi gahunda yo guhugura abarangije Kaminuza ije yunganira indi yatangiye mu 2011 yo gufasha abarangije Kaminuza kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye.

    Umusaruro wavuye muri iyo gahunda yo gufasha abarangije Kaminuza kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye wagaragajwe mu 2019 werekanye ko abagera kuri 58% mu bafashijwe ari bo babonye akazi.

    Ni ukuvuga ko kuva mu 2011 kugeza mu 2019 muri iyo gahunda hafashijwe abagera ku 11700 muri bo 6786 ari bo babashije kubona akazi.

    Abongerewe ubumenyi bagiriwe inama yo gukomeza kwihugura kugira ngo ibyo bahaweho ubumenyi batazabyibagirwa.

    Bagiriwe inama yo kutagira akazi na kamwe basuzugura bibwira ko kagenewe abatarize.

    Uko ari 334 bahawe amahugurwa azabafasha ku isoko ry’umurimo no kwitwara neza mu kazi igihe bakabonye

    Bavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya uko bitwara mu kazi

    Abahuguwe bahawe impamyabushobozi

    [email protected]


  • EU yahaye PAM Rwanda miliyoni 600 Frw yo gushyigikira gahunda yo kwihaza mu biribwa – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango watangaje ko inkunga washyikirijwe izafasha Leta y'u Rwanda guhangana n'ikibazo cy'imibereho mibi y'abatishoboye, ikibazo cy'igabanuka ry'ibiribwa ndetse no gukemura ibindi bibazo byasembuwe na Covid-19.

    Uhagarariye EU mu Rwanda, Ambasaderi Nicola Bellomo, yavuze ko inkunga batanze izafasha mu kugira uruhare mu kwihaza mu biribwa, amasoko no gushishikariza Leta n'abafatanyabikorwa gushora imari mu bikorwa byo kuzahura ubukungu bwazahajwe n'icyorezo.

    Ati 'Mu kuzahura ubukungu, ni ingenzi k'u Rwanda gushyiraho ingamba zigamije kongerera imbaraga imibereho myiza no kwihaza mu biribwa, mu rwego rwo kuzahura ubukungu bw'igihugu.'

    Umuyobozi wa PAM Rwanda, Edith Heines, yavuze ko ashimishwa cyane n'umurongo Guverinoma yafashe wo gukangukira kwita ku mibereho myiza y'abaturage.

    Ati 'Igisubizo cya Guverinoma mu gukangukira guteza imbere imibereho myiza nk'urufunguzo rwo guhashya Covid-19 kirashimishije.'

    Yakomeje agira ati 'Hamwe n'iyi nkunga idasanzwe, PAM izafasha Guverinoma, gushyiraho gahunda igamije kurengera imibereho myiza y'abaturage no kurushaho guhangana n'ihungabana mu bukungu bishingiye ku masomo twigiye ku cyorezo.'

    PAM imenyerewe cyane mu gufasha Leta gukora isesengura ryimbitse ku bijyanye n'ibiribwa ndetse n'imibereho myiza y'abaturage. Ivuga ko izakomeza gutera ingabo mu bitugu ikigo cy'iterambere ry'inzego z'ibanze, muri gahunda za Leta zo kwimakaza imibereho myiza, gutera inkunga, gukora isuzuma no kumva ibitekerezo by'abatishoboye bazahajwe na Covid-19.

    Iyi nkunga kandi ni umusanzu ukomeye mu kwihaza mu biribwa, gukora isesengura ku batishoboye no ku isoko ry'ibiribwa no kugenzura amasoko mu kuzahura ubukungu bwadindijwe n'icyorezo.

    Ni inkunga yashyizwemo 100 % by'amafaranga atanzwe n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi binyuze mu masezerano y'ubufatanye yo guteza imbere ubuhinzi no gukoresha ubutaka n'amazi mu buryo bunoze, kwihaza mu biribwa, binyuze mu ngengo y'imari y'ibikorwa bigamije gufasha abazahajwe n'ingaruka za Covid-19.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eu-yahaye-pam-rwanda-miliyoni-600-frw-yo-gushyigikira-gahunda-yo-kwihaza-mu

  • Abarangije kaminuza 334 bahawe amahugurwa azabafasha ku isoko ry'umurimo no kwitwara neza mu kazi – #rwanda #RwOT

    Icyo gikorwa cyatangiye ku wa 25 Gicurasi cyasojwe kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Gicurasi 2021 aho hatanzwe impamyabushobozi (Certificate) ku basoje amasomo. Abanyeshuri bahuguwe ni abarangije muri kaminuza zo mu Rwanda yaba iza Leta n'izigenga, kandi bakaba batarabona akazi.

    Abahuguwe batoranyijwe muri benshi bari bari babisabye. Icyo gikorwa cy'amahugurwa kigamije no kubafasha kwiha intego mu buzima, kubasha gukorana neza n'abandi ndetse no kwimenya no gusobanukirwa ibyo bashoboye n'ibyo badashoboye kugira ngo babyige.

    Umukozi muri RDB, Musonera Abdou, yavuze ko bashyizeho gahunda yo kongerera ubumenyi abarangije kaminuza nyuma y'ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo basoje amasomo hari icyo baba babura kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Ati 'Byagaragajwe mu bushakashatsi ko abakoresha bakomeje kugaragaza ko abasohoka mu mashuri baba bafite ubumenyi bw'ibyo bize ariko igice kijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo bize kikabura. Aya mahugurwa yatekerejwe mu buryo bwo kugira ngo dusubize icyo kibazo.'

    Yakomeje avuga ko ubumenyi bongerewe ari umusingi mwiza wo kubakiraho bakamenya n'ibindi byinshi bibafasha mu mibereho yabo.

    Musonera yavuze ko iyi gahunda yo kongerera ubumenyi abarangije kwiga kaminuza izakomeza kandi hazajya habaho n'uburyo bwo kubakurikirana kugira ngo bamenye niba biri kubongerera amahirwe yo kubona akazi, kugakora neza ndetse no guhanga imirimo.

    Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, Nzitatira Willson, yavuze ko ubumenyi bwahawe abarangije kaminuza bwunganira ubwo bahawe mu ishuri.

    Ati 'Ni amahugurwa yo gufasha urubyiruko rwarangije kaminuza, bahabwa ubumenyi bwiyongera ku byo bize mu ishuri ariko noneho bubafasha kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry'umurimo, haba mu buryo bwo kwihangira imirimo cyangwa uko bakwitwara ku kazi igihe bakabonye.'

    Bamwe mu bamaze iminsi 15 bongererwa ubumenyi babwiye IGIHE ko bize byinshi bigiye ku buryo bizabafasha mu gutegura ejo hazaza habo cyane cyane bashaka akazi, bihangira imirimo ndetse banategura imishinga.

    Ingabire Chanelle ati 'Njye nk'umuntu urangiije kwiga vuba bamfashije kumenya uko nzitwara mu buryo bwo gushaka akazi, nakabona nkamenya uko nzitwara ngira ikinyabupfura n'imico myiza no kumenya kubana n'abandi.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kongerewa ubumenyi yahise atekereza umushinga yakora wamuteza imbere ugafasha n'abandi.

    Ati 'Natekereje umushinga wo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo babone uko bajya ku ishuri kuko hari abo usanga barabuze mahirwe yo kwiga. Bisaba ubushobozi ariko batwigishije uko twakorana n'abaterankunga cyangwa ibigo bitanga inguzanyo.'

    Niyirorora Christian na we yashimye ubumenyi bahawe avuga ko yari asanzwe afite aho ari kwimenyereza umwuga ariko by'umwihariko yungutse uko azajya abana neza n'abo bakorana. Yasabye ko muri iyi gahunda bamazemo iminsi hajya hazanwa abayinyuzemo mbere kugira ngo babasangize ibyo bakoze.

    Ati 'Njyewe nifuza ko mu mahugurwa ataha bazajya batuzanira abahuguwe mbere bakagaragaza icyo amahugurwa yabamariye n'icyo bagezeho cyangwa bakatuzanira abantu bakoze ibikorwa bifatika ku buryo bashobora kutubera urugero cyangwa bakabera urugero abitabiriye amahugurwa.'

    Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yibukije abamaze igihe bongererwa ubumenyi ko bakwiye gutekereza mu buryo bwagutse bakumva ko bagomba guhangana ku isoko ry'umurimo mu bihugu bitandukanye ntibatekereze mu Rwanda gusa.

    Ubuyobozi bwa RDB bwasobanuye ko iyi gahunda yo guhugura abarangije Kaminuza ije yunganira indi yatangiye mu 2011 yo gufasha abarangije Kaminuza kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye.

    Umusaruro wavuye muri iyo gahunda yo gufasha abarangije Kaminuza kwimenyereza umwuga mu bigo bitandukanye wagaragajwe mu 2019 werekanye ko abagera kuri 58% mu bafashijwe ari bo babonye akazi.

    Ni ukuvuga ko kuva mu 2011 kugeza mu 2019 muri iyo gahunda hafashijwe abagera ku 11700 muri bo 6786 ari bo babashije kubona akazi.

    Abongerewe ubumenyi bagiriwe inama yo gukomeza kwihugura kugira ngo ibyo bahaweho ubumenyi batazabyibagirwa.

    Bagiriwe inama yo kutagira akazi na kamwe basuzugura bibwira ko kagenewe abatarize.

    Uko ari 334 bahawe amahugurwa azabafasha ku isoko ry’umurimo no kwitwara neza mu kazi igihe bakabonye

    Bavuze ko amahugurwa bahawe azabafasha kumenya uko bitwara mu kazi

    Abahuguwe bahawe impamyabushobozi

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarangije-kaminuza-334-bahawe-amahugurwa-azabafasha-ku-isoko-ry-umurimo-no

  • Ribara uwariraye! Amashirakinyoma ku butwari bwatwererewe Rusesabagina muri Hôtel des Mille Collines – #rwanda #RwOT

    Ni filime yamugize intwari ndetse ku mazina ye hongereweho akabyiniriro ka 'Hotel Rwanda Hero'. Abamwita gutyo ni ababonye Filime Hotel Rwanda yamukinweho nk'uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines.

    Kwitwa Intwari ya Hotel kandi bishingirwa ku bihembo yaherewe iyo filime birimo icyitwa 'Immortal Chaplains Prize for Humanity, Wallenberg Medal, National Civil Rights Museum Freedom Award n'ibindi. Ntabwo byahagarariye aho ariko kuko byaje no kugera ubwo ahabwa 'Presidential Medal Award of Freedom', yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

    Ibi bihembo ariko ku rundi ruhande ntibikwiye guca igikuba kuko 'Hotel Rwanda' ni filime yakiniwe i Hollywood, ndetse igaragaramo icyamamare Don Cheadle wakinnye ari Umuyobozi wa Hotel [Ni we wakinnye ari nka Rusesabagina]. Bivuze ko kuba yarabonye ibihembo bitanakwiye kumwitirirwa ahubwo hakwiye kurebwa abakinnye filime n'aho yakiniwe.

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by'umwihariko i Washington DC, habarizwa itsinda ry'abantu bitwa 'Aba-lobbyists' bazwiho gukorana bya hafi n'abayobozi bakuru n'abagize Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu. Bazwiho gukora ubuvugizi ku buryo nk'umuntu ushaka guhura na Perezida wa Amerika cyangwa ushaka ko ijwi rye rigera kure binyuze mu Nteko ya Amerika babimufashamo mu buryo bworoshye.

    Kuba Rusesabagina yarahawe imidali n'abayobowe na filime 'Hotel Rwanda', ni ubucuruzi bwakozwe n'abayitunganyije n'abahanga b'i Hollywood bayikinnyemo. N'ubwo uwabyungikiyemo ari uyu mugabo kuko ariwe waje kuba icyamamare akanitwa intwari.

    -  Amanyanga mu kujya ku buyobozi bwa Hôtel des Mille Collines

    Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata rishyira ku wa 7 Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi hirya no hino mu gihugu batangira kwicwa, gutwikirwa, gusahurwa no gukorerwa ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

    Abari abakozi ba Hôtel des Mille Collines icyo gihe na bo nk'ahandi hose mu gihugu bahiye ubwoba, barakangarana kuko hafi yabo ndetse no hirya no hino mu gihugu bumvaga ko hatangiye gucura umwijima.

    Uwo munsi ariko Rusesabagina yari ataraba Umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines nk'uko byasobanuwe na Mwenenganuke Passa, wari ushinzwe kwakira abinjira muri iyi hotel [Receptionist] mu kiganiro yagiranye na Kivu Press Agency.

    Mwenenganuke avuga ko muri iryo joro Jenoside yatangiyemo yari yaraye mu kazi kuri 'Reception', ariko tariki 7 Mata 1994, hatangiye kuza abanyamahanga bahungiraga muri iyi hotel ndetse ngo UmuholandI witwaga Bic Cornellis wari Umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines ategeka ko abaza bose bahabwa ibyumba n'ibyo kurya kandi ntibishyuzwe.

    Yakomeje ati 'Hari abahitaga bahamagara bagenzi babo bati 'hano hameze neza, haratuje namwe mwahaza'. Icyo gihe rero byavuye ku banyamahanga bigera no ku Banyarwanda, abakomeye n'abandi basanzwe bagenda baza.'

    Mwenenganuke avuga ko yaje kwamburwa imfunguzo bitegetswe n'uwo muyobozi wasabye ko zihabwa Rusesabagina ahita aba umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines.

    Ati 'Rusesabagina ntabwo nibuka amatariki yaziyeho ariko ngira ngo ni 10, 11 gutyo, avuye muri Hôtel Diplomate. Yanyuze aha ajyanye na Guverinoma y'Abatabazi bahungiye i Gitarama, icyo gihe, aje rero bamubwiye ko arinjye ufite imfunguzo ashaka kuzinyaka.'

    'Yashatse kuzinyaka ndamwangira mubwira ko bidashoboka, ndamuhakanira mubwira ko i Burayi aribo bagomba gutanga uburenganzira bwo kuzimuha, ibyo rero biramurakaza ahita ahamagara i Burayi banyoherereza ubutumwa bambwira ko izo mfunguzo bari bansigiye nzimuha ko ariwe ugiye kuyobora iyo hoteli.'

    Mwenenganuke avuga ko mbere y'uko Rusesabagina ahagera, telefoni zose zakoraga zaba n'izo mu byumba abantu bari barimo kuko zabafashaga guhamagarana n'abari hanze cyangwa ab'iwabo bakababwira uko ibintu byifashe.

    Ati 'Agifata imfunguzo rero, icya mbere yakoze ni ugukupa telefoni, abantu bose bahamagaraga batabaza, bagira bate, bamenya amakuru y'abavandimwe bari hanze arabifunga. Hasigara hakora telefoni yo mu biro iwe. Kugira ngo uyigereho rero wagombaga kujya kumureba ukishyura ayo guhamagara kandi ugahamagara uri iruhande rwe kugira ngo yumve ibyo uvuze.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo rero ntibyahagarariye aho kuko yahise avuga ko ibyo kurya bigomba kwishyurwa nko muri hoteli isanzwe, mu buzima busanzwe. Icyo kivaho ati n'ibyumba mugomba kubyishyura.'

    Ubuhamya bw'abahahungiye, indi nkuru itaramenyekanye

    Rusagara Serge Sakumi warokokeye muri Hôtel des Mille Collines, [icyo gihe yari afite imyaka 14] avuga ko tariki 8 Mata 1994, ubwo ababyeyi babo bari bamaze kwicwa hari umugiraneza waje kubakura aho bari bihishe abajyana muri iyi hoteli.

    Ati 'Twagize Imana zo kubona uwabashije kudukura aho twari twihishe i Nyamirambo, aho ababyeyi bacu biciwe. Twageze aha, abari bahari banga ko twinjira, twari abana gusa.'

    Uretse Abanyarwanda bari mu gihugu, abanyamahanga na bo bari bahiye ubwoba ku buryo ku wa 10 – 16 Mata, Ingabo z'Ababiligi zakoze 'Opération Silver Back', ku rundi ruhande Abafaransa bakora 'Opération Amaryllis' (ku wa 8-14 Mata) mu gucyura bene wabo bari mu Rwanda, babahungisha ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

    Icyo gihe ni bwo kandi Ingabo za Loni zari mu Butumwa bw'Amahoro mu Rwanda (MINUAR) zageragezaga guhungisha baba abayobozi bariho icyo gihe n'abanyamahanga bari mu Rwanda. Izi ngabo ngo ni zo zatumye aba bana barimo Rusagara binjira muri Hôtel des Mille Collines n'ubwo bagezemo bikarushaho kuzamba.

    Ati 'Twari twagerageje ibyo dushoboye byanze, imodoka ya MINUAR ije ni bwo nahamagaye barumuna banjye dusa n'abinjira ku ipine, twongeye kugira abantu baduhagarika tugeze imbere ya hoteli, duhagarikwa n'abashinzwe umutekano kuri iyi hoteli, icyo gihe hari harimo na Rusesabagina.'

    Yakomeje agira ati 'Twababwiye ko nta mafaranga dufite, bagakomeza kugenda batubwira ngo dusubire hanze ariko abenshi mu bari bahungiyemo hano twari tuziranye, hakagenda hasohoka abantu baza kubabwira bati mubareke tubishyurire binjire [batugure]. Uwitwaga Muvunyi ni we waje guciririkanwa, kugira ngo batugure, batureke twinjire.'

    Rusesabagina ntakwiriye kwiyitirira kurokora abantu

    Mwenenganuke avuga ko atatunguwe na Filime 'Hotel Rwanda' kuko ayibona nko guhunga ukuri kw'ibyabaye bizwi n'ababyiboneye n'amaso.

    Ati 'Ariko umuntu araje ahimbye ikintu nk'icyo kandi Kigali n'amahanga, Isi yose yuzuyemo abantu babaye aha, bazi ukuri nyako. Ku ruhande rumwe numvaga binasekeje.'

    Rusagara we avuga ko filime yatumye Rusesabagina yitwa intwari, ari ugushinyagurira abamuzi neza, ndetse bazi ibikorwa bye muri Hôtel des Mille Collines.

    Ati 'Hari icyo nari nibagiwe, aha twari dufitemo uruhinja rw'imyaka itatu rufite igikomere [….] kumbwira ko umuntu ari intwari, niba uri intwari idaha agaciro abana, ubwo butwari bwaturuka he?'

    Yakomeje agira ati 'Hari ibintu ushobora gukora kugira ngo umenyekane, ariko ntabwo nkeka ko kubikorera ku izina ry'abantu barimo gupfa cyangwa bahangayitse aricyo gishobora gutuma umuntu yakugira intwari. Yakiniye ku buzima bwacu.'

    Nyuma y'ibyo bikorwa Rusesabagina yashinze imitwe igamije kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, itangira ibikorwa by'iterabwoba no kubaga ibitero byaguyemo Abanyarwanda icyenda mu bice byo mu Majyepfo mu bihe bitandukanye.

    Uyu mugabo w'imyaka 66 wari inyuma y'ibi bikorwa byose, kimwe n'abo bafatanyije barimo Nsabimana Callixte 'Sankara' wari Umuvugizi w'Umutwe w'Inyeshyamba wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n'abandi 18, bari imbere y'ubutabera bw'u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.

    Kuri Rusagara, ngo Rusesabagina hari ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera abari bababaye, akaba yaranabirenzeho akajya gukorana n'abashaka guhekura igihugu no kukigirira nabi akwiye kubiryozwa n'ubutabera.

    Ati 'Yakoreye amafaranga ku Banyarwanda, navuga nti nabazwe ibyo yakoze. Hari ibyo yakoze, abikora muri Jenoside, abikorera abari bababaye pe […] Biriya nabyita nko guhemukira igihugu kabiri, ni nko guhemukira igihugu, ugiye gukorana n'abantu bashaka guhemukira igihugu n'agahinda twakigiyemo? Ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.'

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba byagizwemo uruhare n'Impuzamashyaka ye yise 'MRCD'' ifite Umutwe w'Ingabo wa FLN uyishamikiyeho.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba byabereye ku butaka bw'u Rwanda

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hôtel des Mille Collines yahungiyemo Abatutsi benshi bahigwaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ribara-uwariraye-amashirakinyoma-ku-butwari-bwatwererewe-rusesabagina-muri

  • Dr Gahakwa Daphrose yasabiwe gufungwa imyaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Ku wa 07 Gicurasi 2021 nibwo urubanza ruregwamo Dr Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi n'Umuyobozi w'Agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi, RAB rwatangiye kuburanishwa mu mizi n'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

    Dr Gahakwa Daphrose wunganirwaga n'abanyamategeko babiri yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa n'ubushinjacyaha asaba urukiko mu bushishozi bwarwo kuzamugira umwere.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwa Gahakwa mu byaha ashinjwa bityo ko akwiriye gufungwa imyaka irindwi ku cyaha cyo kunyereza umutungo n'imyaka ibiri ku cyaha cyo kugira uruhare mu itangwa ry'isoko mu buryo bunyuranije n'amategeko

    Daphrose yabwiye urukiko ko ahakana ibyo aregwa, asaba ko mu gihe inteko iburanisha izaba yiherereye yazamugira umwere, igahita inamurekura.

    Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28 Gicurasi saa Cyenda z'amanywa.

    Imvo n'imvano y'ibyo Daphrose Gahakwa aregwa

    Ubushinjacyaha bwataye muri yombi Gahakwa ku wa 2 Ukwakira 2020, icyo gihe bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha bimunga ubukungu bw'igihugu harimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n'icyo kugira uruhare mu buryo butaziguye cyangwa buziguye mu itangwa ry'isoko mu nyungu ze bwite.

    Yafungiwe kuri Station ya Police ya Remera aregerwa Urukiko rw'ibanze rwa Gasabo, aburana ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo kuwa 15 Ukwakira 2020.

    Mu iburanisha ryo ku wa 15 Ukwakira 2020, ubushinjacyaha bwavuze uregwa akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira.

    Bwavuze ko tariki ya 8 Kanama 2016 Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y'isoko ryo kuhira. Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo masezerano yayasinye mu gihe muri RAB hari ikibazo cy'ingengo y'imari idahagije.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Gahakwa Daphrose yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora, bwavuze ko ibi bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari iya leta.

    Bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB ahubwo ari iye bwite.

    Bwavuze kandi ko hari inyandiko mvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017 nyuma y'aho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017.

    Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy'amapfa.

    Ikindi kandi ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y'umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

    Bwavuze ko hari abakozi bo muri RAB batanze ubuhamya bw'uburyo Gahakwa yabashyizeho igitutu kugira ngo risinywe mu gihe icyo gihe nta ngengo y'imari icyo kigo cyari gifite.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Daphrose Gahakwa gufungwa imyaka irindwi

    Dr Gahakwa yavuze ko ubwo yabaga Umuyobozi Mukuru w'Umusigire wa RAB, yasanze amasezerano muri dosiye z'uwari Umuyobozi Mukuru, areba ko amasezerano yubahirijwe. Ngo we yasinye atitaye ku kujya kureba abanyamigabane, icyo yakoze biba gusinya kugira ngo imirimo ya RAB itadindira.

    Ngo iyo aza no kureba akabona ko uwasinye ari Dr Kamugisha Edouard atari kumenya ko ari umukwe we, keretse iyo haba hariho ifoto. Ati 'Nta ruhare nabigizemo rwose.' Yavuze kandi ko kuba umugabo we yarahawe akazi muri iryo soko nabyo nta ruhare na ruto yabigizemo.

    Ku bijyanye n'imashini yuhira yasanzwe mu murima we, ngo zaguzwe ari imashini enye. Mu murima we ngo yari yarahinzemo imyembe kandi ko itari ikeneye amazi muri icyo gihe ku buryo yajya kuhira.

    Iyo mashini ijya kujyanwa muri ako gace, ngo hitabwaga ku kureba uburyo imyaka y'abahinzi yarokorwa hatitawe ku kuvuga ngo ni umurima wa runaka. Kugira ngo ihagere, yashimangiye ko atigeze asaba ko yahajyanwa kuko we yari afite iye yaguze.

    Ati 'Yarahageze irapfa, ipfuye aho nayiboneye ndavuga nti hari imashini iri ku nkengero z'ikiyaga hafi y'isambu yanjye, barambwira ngo baraza kuyitwara, ngo izo mashini zose zarapfuye […] iyo mba ndi ushaka kunyereza umutungo wa Leta, hari imashini nshya zari muri RAB, sinari kujya kunyereza kiriya bazererezaga mu baturage.'

    Yabwiye Urukiko ko ruramutse rubonye iyo mashini yapfuye kandi ishaje yitirirwa ko yanyereje, 'wakumirwa'.

    Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Minisitiri w'Uburezi n'Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, mu 2018 nibwo Minisitiri w'Intebe yamwirukanye muri RAB hamwe n'abandi bakozi batatu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-gahakwa-daphrose-yasabiwe-gufungwa-imyaka-irindwi

  • Ribara uwariraye! Amashirakinyoma ku butwari bwatwererewe Rusesabagina muri Hôtel des Mille Collines –

    Ni filime yamugize intwari ndetse ku mazina ye hongereweho akabyiniriro ka ‘Hotel Rwanda Hero’. Abamwita gutyo ni ababonye Filime Hotel Rwanda yamukinweho nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hôtel des Mille Collines.

    Kwitwa Intwari ya Hotel kandi bishingirwa ku bihembo yaherewe iyo filime birimo icyitwa ‘Immortal Chaplains Prize for Humanity, Wallenberg Medal, National Civil Rights Museum Freedom Award n’ibindi. Ntabwo byahagarariye aho ariko kuko byaje no kugera ubwo ahabwa ‘Presidential Medal Award of Freedom’, yahawe na Perezida George W. Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.

    Ibi bihembo ariko ku rundi ruhande ntibikwiye guca igikuba kuko ‘Hotel Rwanda’ ni filime yakiniwe i Hollywood, ndetse igaragaramo icyamamare Don Cheadle wakinnye ari Umuyobozi wa Hotel [Ni we wakinnye ari nka Rusesabagina]. Bivuze ko kuba yarabonye ibihembo bitanakwiye kumwitirirwa ahubwo hakwiye kurebwa abakinnye filime n’aho yakiniwe.

    Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko i Washington DC, habarizwa itsinda ry’abantu bitwa ‘Aba-lobbyists’ bazwiho gukorana bya hafi n’abayobozi bakuru n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu. Bazwiho gukora ubuvugizi ku buryo nk’umuntu ushaka guhura na Perezida wa Amerika cyangwa ushaka ko ijwi rye rigera kure binyuze mu Nteko ya Amerika babimufashamo mu buryo bworoshye.

    Kuba Rusesabagina yarahawe imidali n’abayobowe na filime ‘Hotel Rwanda’, ni ubucuruzi bwakozwe n’abayitunganyije n’abahanga b’i Hollywood bayikinnyemo. N’ubwo uwabyungikiyemo ari uyu mugabo kuko ariwe waje kuba icyamamare akanitwa intwari.

    -  Amanyanga mu kujya ku buyobozi bwa Hôtel des Mille Collines

    Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata rishyira ku wa 7 Mata 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gushyirwa mu bikorwa, Abatutsi hirya no hino mu gihugu batangira kwicwa, gutwikirwa, gusahurwa no gukorerwa ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

    Abari abakozi ba Hôtel des Mille Collines icyo gihe na bo nk’ahandi hose mu gihugu bahiye ubwoba, barakangarana kuko hafi yabo ndetse no hirya no hino mu gihugu bumvaga ko hatangiye gucura umwijima.

    Uwo munsi ariko Rusesabagina yari ataraba Umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines nk’uko byasobanuwe na Mwenenganuke Passa, wari ushinzwe kwakira abinjira muri iyi hotel [Receptionist] mu kiganiro yagiranye na Kivu Press Agency.

    Mwenenganuke avuga ko muri iryo joro Jenoside yatangiyemo yari yaraye mu kazi kuri ‘Reception’, ariko tariki 7 Mata 1994, hatangiye kuza abanyamahanga bahungiraga muri iyi hotel ndetse ngo UmuholandI witwaga Bic Cornellis wari Umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines ategeka ko abaza bose bahabwa ibyumba n’ibyo kurya kandi ntibishyuzwe.

    Yakomeje ati “Hari abahitaga bahamagara bagenzi babo bati ‘hano hameze neza, haratuje namwe mwahaza’. Icyo gihe rero byavuye ku banyamahanga bigera no ku Banyarwanda, abakomeye n’abandi basanzwe bagenda baza.”

    Mwenenganuke avuga ko yaje kwamburwa imfunguzo bitegetswe n’uwo muyobozi wasabye ko zihabwa Rusesabagina ahita aba umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines.

    Ati “Rusesabagina ntabwo nibuka amatariki yaziyeho ariko ngira ngo ni 10, 11 gutyo, avuye muri Hôtel Diplomate. Yanyuze aha ajyanye na Guverinoma y’Abatabazi bahungiye i Gitarama, icyo gihe, aje rero bamubwiye ko arinjye ufite imfunguzo ashaka kuzinyaka.”

    “Yashatse kuzinyaka ndamwangira mubwira ko bidashoboka, ndamuhakanira mubwira ko i Burayi aribo bagomba gutanga uburenganzira bwo kuzimuha, ibyo rero biramurakaza ahita ahamagara i Burayi banyoherereza ubutumwa bambwira ko izo mfunguzo bari bansigiye nzimuha ko ariwe ugiye kuyobora iyo hoteli.”

    Mwenenganuke avuga ko mbere y’uko Rusesabagina ahagera, telefoni zose zakoraga zaba n’izo mu byumba abantu bari barimo kuko zabafashaga guhamagarana n’abari hanze cyangwa ab’iwabo bakababwira uko ibintu byifashe.

    Ati “Agifata imfunguzo rero, icya mbere yakoze ni ugukupa telefoni, abantu bose bahamagaraga batabaza, bagira bate, bamenya amakuru y’abavandimwe bari hanze arabifunga. Hasigara hakora telefoni yo mu biro iwe. Kugira ngo uyigereho rero wagombaga kujya kumureba ukishyura ayo guhamagara kandi ugahamagara uri iruhande rwe kugira ngo yumve ibyo uvuze.”

    Yakomeje agira ati “Ibyo rero ntibyahagarariye aho kuko yahise avuga ko ibyo kurya bigomba kwishyurwa nko muri hoteli isanzwe, mu buzima busanzwe. Icyo kivaho ati n’ibyumba mugomba kubyishyura.”

    Ubuhamya bw’abahahungiye, indi nkuru itaramenyekanye

    Rusagara Serge Sakumi warokokeye muri Hôtel des Mille Collines, [icyo gihe yari afite imyaka 14] avuga ko tariki 8 Mata 1994, ubwo ababyeyi babo bari bamaze kwicwa hari umugiraneza waje kubakura aho bari bihishe abajyana muri iyi hoteli.

    Ati “Twagize Imana zo kubona uwabashije kudukura aho twari twihishe i Nyamirambo, aho ababyeyi bacu biciwe. Twageze aha, abari bahari banga ko twinjira, twari abana gusa.”

    Uretse Abanyarwanda bari mu gihugu, abanyamahanga na bo bari bahiye ubwoba ku buryo ku wa 10 – 16 Mata, Ingabo z’Ababiligi zakoze ’Opération Silver Back’, ku rundi ruhande Abafaransa bakora ’Opération Amaryllis’ (ku wa 8-14 Mata) mu gucyura bene wabo bari mu Rwanda, babahungisha ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

    Icyo gihe ni bwo kandi Ingabo za Loni zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (MINUAR) zageragezaga guhungisha baba abayobozi bariho icyo gihe n’abanyamahanga bari mu Rwanda. Izi ngabo ngo ni zo zatumye aba bana barimo Rusagara binjira muri Hôtel des Mille Collines n’ubwo bagezemo bikarushaho kuzamba.

    Ati “Twari twagerageje ibyo dushoboye byanze, imodoka ya MINUAR ije ni bwo nahamagaye barumuna banjye dusa n’abinjira ku ipine, twongeye kugira abantu baduhagarika tugeze imbere ya hoteli, duhagarikwa n’abashinzwe umutekano kuri iyi hoteli, icyo gihe hari harimo na Rusesabagina.”

    Yakomeje agira ati “Twababwiye ko nta mafaranga dufite, bagakomeza kugenda batubwira ngo dusubire hanze ariko abenshi mu bari bahungiyemo hano twari tuziranye, hakagenda hasohoka abantu baza kubabwira bati mubareke tubishyurire binjire [batugure]. Uwitwaga Muvunyi ni we waje guciririkanwa, kugira ngo batugure, batureke twinjire.”

    Rusesabagina ntakwiriye kwiyitirira kurokora abantu

    Mwenenganuke avuga ko atatunguwe na Filime ‘Hotel Rwanda’ kuko ayibona nko guhunga ukuri kw’ibyabaye bizwi n’ababyiboneye n’amaso.

    Ati “Ariko umuntu araje ahimbye ikintu nk’icyo kandi Kigali n’amahanga, Isi yose yuzuyemo abantu babaye aha, bazi ukuri nyako. Ku ruhande rumwe numvaga binasekeje.”

    Rusagara we avuga ko filime yatumye Rusesabagina yitwa intwari, ari ugushinyagurira abamuzi neza, ndetse bazi ibikorwa bye muri Hôtel des Mille Collines.

    Ati “Hari icyo nari nibagiwe, aha twari dufitemo uruhinja rw’imyaka itatu rufite igikomere [….] kumbwira ko umuntu ari intwari, niba uri intwari idaha agaciro abana, ubwo butwari bwaturuka he?”

    Yakomeje agira ati “Hari ibintu ushobora gukora kugira ngo umenyekane, ariko ntabwo nkeka ko kubikorera ku izina ry’abantu barimo gupfa cyangwa bahangayitse aricyo gishobora gutuma umuntu yakugira intwari. Yakiniye ku buzima bwacu.”

    Nyuma y’ibyo bikorwa Rusesabagina yashinze imitwe igamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, itangira ibikorwa by’iterabwoba no kubaga ibitero byaguyemo Abanyarwanda icyenda mu bice byo mu Majyepfo mu bihe bitandukanye.

    Uyu mugabo w’imyaka 66 wari inyuma y’ibi bikorwa byose, kimwe n’abo bafatanyije barimo Nsabimana Callixte “Sankara” wari Umuvugizi w’Umutwe w’Inyeshyamba wa FLN, Nsengimana Herman wamusimbuye n’abandi 18, bari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda aho bari kwiregura ku ruhare bagize muri ibi bitero.

    Kuri Rusagara, ngo Rusesabagina hari ibyo yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abikorera abari bababaye, akaba yaranabirenzeho akajya gukorana n’abashaka guhekura igihugu no kukigirira nabi akwiye kubiryozwa n’ubutabera.

    Ati “Yakoreye amafaranga ku Banyarwanda, navuga nti nabazwe ibyo yakoze. Hari ibyo yakoze, abikora muri Jenoside, abikorera abari bababaye pe […] Biriya nabyita nko guhemukira igihugu kabiri, ni nko guhemukira igihugu, ugiye gukorana n’abantu bashaka guhemukira igihugu n’agahinda twakigiyemo? Ubutabera bugomba gukora akazi kabwo.”

    Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byagizwemo uruhare n’Impuzamashyaka ye yise “MRCD’’ ifite Umutwe w’Ingabo wa FLN uyishamikiyeho.

    Rusesabagina Paul akurikiranyweho ibyaha icyenda bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba byabereye ku butaka bw’u Rwanda

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hôtel des Mille Collines yahungiyemo Abatutsi benshi bahigwaga

  • Dr Gahakwa Daphrose yasabiwe gufungwa imyaka irindwi –

    Ku wa 07 Gicurasi 2021 nibwo urubanza ruregwamo Dr Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.

    Dr Gahakwa Daphrose wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha asaba urukiko mu bushishozi bwarwo kuzamugira umwere.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwa Gahakwa mu byaha ashinjwa bityo ko akwiriye gufungwa imyaka irindwi ku cyaha cyo kunyereza umutungo n’imyaka ibiri ku cyaha cyo kugira uruhare mu itangwa ry’isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko

    Daphrose yabwiye urukiko ko ahakana ibyo aregwa, asaba ko mu gihe inteko iburanisha izaba yiherereye yazamugira umwere, igahita inamurekura.

    Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28 Gicurasi saa Cyenda z’amanywa.

    Imvo n’imvano y’ibyo Daphrose Gahakwa aregwa

    Ubushinjacyaha bwataye muri yombi Gahakwa ku wa 2 Ukwakira 2020, icyo gihe bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu harimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyo kugira uruhare mu buryo butaziguye cyangwa buziguye mu itangwa ry’isoko mu nyungu ze bwite.

    Yafungiwe kuri Station ya Police ya Remera aregerwa Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 15 Ukwakira 2020.

    Mu iburanisha ryo ku wa 15 Ukwakira 2020, ubushinjacyaha bwavuze uregwa akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira.

    Bwavuze ko tariki ya 8 Kanama 2016 Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo masezerano yayasinye mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Gahakwa Daphrose yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora, bwavuze ko ibi bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari iya leta.

    Bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB ahubwo ari iye bwite.

    Bwavuze kandi ko hari inyandiko mvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017 nyuma y’aho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017.

    Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy’amapfa.

    Ikindi kandi ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y’umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

    Bwavuze ko hari abakozi bo muri RAB batanze ubuhamya bw’uburyo Gahakwa yabashyizeho igitutu kugira ngo risinywe mu gihe icyo gihe nta ngengo y’imari icyo kigo cyari gifite.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Daphrose Gahakwa gufungwa imyaka irindwi

    Dr Gahakwa yavuze ko ubwo yabaga Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasanze amasezerano muri dosiye z’uwari Umuyobozi Mukuru, areba ko amasezerano yubahirijwe. Ngo we yasinye atitaye ku kujya kureba abanyamigabane, icyo yakoze biba gusinya kugira ngo imirimo ya RAB itadindira.

    Ngo iyo aza no kureba akabona ko uwasinye ari Dr Kamugisha Edouard atari kumenya ko ari umukwe we, keretse iyo haba hariho ifoto. Ati “Nta ruhare nabigizemo rwose.” Yavuze kandi ko kuba umugabo we yarahawe akazi muri iryo soko nabyo nta ruhare na ruto yabigizemo.

    Ku bijyanye n’imashini yuhira yasanzwe mu murima we, ngo zaguzwe ari imashini enye. Mu murima we ngo yari yarahinzemo imyembe kandi ko itari ikeneye amazi muri icyo gihe ku buryo yajya kuhira.

    Iyo mashini ijya kujyanwa muri ako gace, ngo hitabwaga ku kureba uburyo imyaka y’abahinzi yarokorwa hatitawe ku kuvuga ngo ni umurima wa runaka. Kugira ngo ihagere, yashimangiye ko atigeze asaba ko yahajyanwa kuko we yari afite iye yaguze.

    Ati “Yarahageze irapfa, ipfuye aho nayiboneye ndavuga nti hari imashini iri ku nkengero z’ikiyaga hafi y’isambu yanjye, barambwira ngo baraza kuyitwara, ngo izo mashini zose zarapfuye […] iyo mba ndi ushaka kunyereza umutungo wa Leta, hari imashini nshya zari muri RAB, sinari kujya kunyereza kiriya bazererezaga mu baturage.”

    Yabwiye Urukiko ko ruramutse rubonye iyo mashini yapfuye kandi ishaje yitirirwa ko yanyereje, “wakumirwa”.

    Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, mu 2018 nibwo Minisitiri w’Intebe yamwirukanye muri RAB hamwe n’abandi bakozi batatu.


  • Abanyamategeko baburanira Kabuga Felecien basabye ko urubanza rwe ruhagarara #rwanda #RwOT

    Abanyamategeko baburanira umuherwe w'umunyarwanda Kabuga Felicien, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarara bitewe nuko ngo ubuzima bwe butameze neza.

    Felicien Kabuga w'imyaka 84 y'amavuko, hashize igihe cy'umwaka afatiwe mu Bufaransa, aho afungiwe i La Haye. Ategereje gucirwa urubanza n'urwego rwa ONU rwashinzwe kurangiza imanza zasigajwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

    Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko, yabonywe n'ibiro ntaramakuru AFP, uburanira Kabuga avuga ko gukomeza urwo rubanza bishobora gufatwa nko guhonyora bikomeye uburenganzira bwe.

    Kabuga Felicien, yafatwaga nk'umwe mu batunzi bakomeye mbere mu Rwanda, akekwaho kuba yaragize uruhare mu gushinga umutwe w'Interahamwe, akaba kandi anashinjwa guhamagarira abahutu kwica abatutsi hakoreshejwe radio ye. Ntabwo biramenyekana igihe urubanza rwe ruzasubira kubera.

    Mu kwezi kwa kane, urukiko rwa ONU ruburanisha imanza za jenoside zasigaye i Arusha rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kuburanira Kabuga, mu gihe yari yasabye kwikura muri uru rubanza.

    Mu mpera z'ukwezi kwa mbere Altit yandikiye uru rukiko asaba kuva muri urwo rubanza kubera kutumvikana n'uwo aburanira ndetse n'umuryango we nk'uko biri mu nyandiko za UNIRMCT.

    Itsinda ry'abacamanza batatu; Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya baburanisha urwo rubanza, basabye Altit gukora uko ashoboye kugira ngo hagaruke ukwizerana hagati ye n'uwo aburanira.

    Inkuru ya BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/10/abanyamategeko-baburanira-kabuga-felecien-basabye-ko-urubanza-rwe-ruhagarara/