Category: Uncategorized

  • Ni ukudusuzuguza-Urugaga rwabahanzi rwijujut… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, ni bwo byatangajwe ko Dj Poizon Ivy ariwe uzavanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa Leaguye igiye kubera mu Rwanda kuva tariki 16 Gicurasi 2021.

    Ni ibintu bitashimishije bamwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko hari aba-Dj benshi mu Rwanda kandi bashoboye bari guhabwa iki kiraka.

    Nyuma yo gusoma inkuru ya INYARWANDA yatambutse mu gitondo cy'uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, igira iti 'Umunya-Kenya Poizon Ivy yahawe gucuranga mu mikino ya Basketball Africa League izabera i Kigali, bikurura impaka', Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, yavuze ko ibyakozwe ari ugusuzuguza aba-Dj bo mu Rwanda.

    Uyu muyobozi yavuze ko hakwiye imbaraga z'Igihugu, mu gutuma abantu bumva ntawe ukwiye gutumiza ibintu mu mahanga mu Rwanda bihari.

    Ati 'Mbona hakwiye n’imbaraga z’igihugu kandi amabwiriza arasobanutse akwiye kubahirizwa. Umuntu utumiza ibintu mu mahanga kandi mu gihugu bihari hari icyo igihugu kibivugaho.'

    Yavuze ko 'Dufite abavanga Umuziki Dj bashoboye ku buryo kujya kuzana abanyamahanga ari ukudusuzugura bikabije.' Atekereza ko Leta na PSF bagifite urugamba rwo gukora ubukangurambaga kuri gahunda ya Made in Rwanda

    Yavuze ko hakozwe byinshi birimo korohereza abikorera kugira ngo babashe gukora byinshi kandi bihendutse ku buryo bahaza 'isoko ryacu'. Harimo nko kuba harakuweho umusoro wa TVA ku bakora ibikoresho by'ubwubatsi byose bigamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

    Ati 'Ni byinshi leta yakoze ariko turasaba ko yanareba no mu myidagaduro. Turemera ko nyiri mafaranga aha akazi uwo ashaka ariko gutumiza ibintu mu mahanga kandi no mu gihugu wabihabona hari icyo amategeko abivugaho RRA yo iranyumva kurushaho.'

    Tuyisenge yavuze ko adashidikanya ku bushobozi bw'aba-Dj bo mu Rwanda, kuko hari ibikorwa bahawe gucurangamo bitwara neza, ibintu abona ko byashingirwaho mu kubaha akazi.

    Yakomeje ati 'Hari ibikorwa bikomeye aba Dj bacu bakozemo kandi bigenda neza kuburyo twe nk’abanyamuziki twumva nta mpamvu yo kuba abategura ibitaramo cyangwa ibindi bikorwa bivangiramo umuziki bakambuka imbibi.'

    Dj Poizon Ivy ufite inkomoko muri Kenya niwe wahawe kuvanga imiziki mu mikino ya Basketball Africa League

    Uyu muyobozi yavuze ko urugamba rwo guha agaciro abahanzi rukwiye kurwanwa n'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda (PSF), Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere, Rwanda Convention Bureau, Ikigo cy'Igihugu cy'imisoro n'amahoro n'abandi bagafatanya mu guteza imbere 'ibikorerwa iwacu'.

    Dj Poizon Ivy wahawe gucuranga muri iyi mikino ari mu ba-Dj b'abahanga bigaragaje mu kiragano gishya cy'umuziki. Yavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, akurikira mu Mujyi wa Dellas muri Leta Texas. Ni umuhanga mu gucuranga Piano n'inyozwa kuri 'Turntables'.

    Ni Dj mpuzamahanga wacuranze mu birori no mu bitaramo bikomeye, anakorera Radio zikomeye. Uyu mukobwa yacuranze mu iserukiramuco ryaririmbyemo abahanzi bakomeye Nas, Wiz Khalifa, Lupe Fiasco, B.O.B, J. Cole, Juicy J n'abandi.

    Dj Poizon ari imbere mu ba Dj bashakishwa mu Burengerazuba bw'Isi, ayobora ibirori n'ibitaramo bikomeye. Yabaye umugore wa mbere wacuranze kuri WKKV-FM. Mu 2016, yacuranze mu mikino ya Dallas Wings nka Dj wihariye hizihizwa imyaka 20 y'iri rushanwa.

    Uyu mukobwa ni Dj wa kabiri muri Shampiyona ya NBA y'Abanyamerika. Mu 2018, yabaye Dj umwe rukumbi mu mikino ya NBA All Star Game. Afitanye ubufatanye n'ibigo birimo Atlantic Records, Red Bull, Adidas na Milwaukee Brewers.

    Mu bantu bazakina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) harimo n'umuhanzi Jermaine Lamar [J. Cole] waraye ageze mu Rwanda mu ijoro ry'iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, aho azakinira ikipe ya Patriots.

    Uyu muhanzi ari mu bakinnyi 12 Patriots izifashisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika. J. Cole uri mu Rwanda ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya 'Best Rap Song' abicyesha indirimbo ye yise 'A Lot' yakoranye na 21 Savage.

    Iri rushanwa rya BAL rizatambuka kuri Canal Plus imbona nkubone, rigiye guhuza amakipe 12 arimo iyo muri Misiri, Tunisia, Morocco, Senegal, Algeria, Nigeria, Camoorn, Tunisia, Madagascar, Rwanda na Mozambique.

    Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki 16 Gicurasi 2021 saa mbili z'ijoro uzahuza ikipe ya Patriots izakina na Rivers Hoopers. Patriots J. Cole azakinira iri mu itsinda A, izakina n'amakipe ya GNBC yo mu gihugu cya Madagascar, Rivers yo muri Nigeria na Us Monastir yo muri Tunisia.

    Itsinda B irirmo Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun) naho Itsinda C harimo Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozambique) na GS Pétroliers (Algeria)

    J. Cole ni umukinnyi utarabigize umwuga wa Basketball ukina ku mwanya wa ‘point guard’- Aha yarimo aririmba muri NBA All-Star Game muri Gashyantare 2019 muri North Carolina muri Amerika Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Urugaga rw’abahanzi Nyarwanda, yavuze ko abahanzi n'aba-Dj bakwiye gutekerezwa mu gikorwa nk'iki mpuzamahangaJ. Cole ari mu bakinnyi 12 Patriots izakinisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105479/ni-ukudusuzuguza-urugaga-rwabahanzi-rwijujutiye-umunya-kenya-wahawe-gucuranga-mu-mikino-ya-105479.html

  • Kirehe: Umuturage yatemewe inka ebyiri, Umudugudu wose utegekwa kuzishyura –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere mu Mudugudu wa Rwabigaro mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Gatore hamenyekanye amakuru ko inka ebyiri z’umugore witwa Kanziza Jeanne zatemwe n’abataramenyekana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Ntagwabira Oswald, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yari asanzwe akama iyi nka amata menshi ariko yatunguwe no kubyuka agasanga inka ze bazitemye.

    Ati “Yari afite inka y’imbyeyi ifite inyana imaze hafi umwaka cyangwa habura amezi make, babyutse bagiye gukama basanga iyo nka bayitemeye mu kiraro n’iyayo, zose bazitemaga imitsi ku buryo zitabasha guhaguruka ngo zigende.”

    Yakomeje avuga ko bahise babimenyesha ubuyobozi buhita butangira gushakisha abakoze icyo gikorwa kibi, nyuma ngo abagize inama y’umutekano itaguye y’akarere bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije, abayobozi b’Ingabo na Polisi ngo bahise bahagera baganiriza abaturage bo muri uwo Mudugudu hanafatirwamo imyanzuro.

    Ati “Izo nka zahawe agaciro kuko urebye uko bazitemye ntizakomeza kubaho, basabye ko zagurishwa zikabagwa amafaranga avuyemo akaba make abaturage bazateranya andi agurirwe izindi nka, zose hamwe zahawe agaciro k’ibihumbi 800 Frw.”

    Gitifu Ntagwabira yavuze ko guteranyiriza aya mafaranga ari nk’igihano bahaye aba baturage ngo kuko batarinze izo nka kimwe n’umutekano w’umudugudu wabo muri rusange.

    Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rwabigaro bemeye gutanga amafaranga ngo kuko batakwishimira ko mugenzi wabo atakomeza korora kubera bamwe muri bo batemye inka ze.

    Abayobozi b’umutekano basabye abaturage kwirinda ibyaha by’ubugome byo gutema inka kuko bihanwa n’amategeko.

    Abantu batanu bahise batabwa muri yombi bakekwaho gutema izo nka bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore mu gihe iperereza rigikomeje.


  • Munyenyezi Béatrice yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo –

    Munyenyezi aherutse kuvanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangirizayo igihano yari yarakatiwe n’inkiko zo muri iki gihugu ubwo yahamwaga n’ibyaha byo kubeshya Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu.

    Yatangiye kuburanishwa n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside ashinjwa, tariki 28 Mata 2021, ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.

    Akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Isomwa ry’umwanzuro ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Munyenyezi wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho Umucamanza yabanje kwisegura ko adasubiramo uko imiburanishirize yagenze mu ngingo z’urubanza zose uko zakabaye.

    Mu Rukiko, Munyenyezi yari yaje aherekejwe na Me Buhuru Pierre Célestin umwe mu bamwunganira.

    Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inzitizi zazamuwe n’uruhande rw’uregwa, rusuzuma impamvu zikomeye zagaragajwe n’Ubushinjacyaha, rusuzuma kandi niba uregwa yakurikiranwa afunzwe cyangwa yidegembya mbere y’urubanza mu mizi.

    Ashingiye ku ngingo z’amategeko, Umucamanza yavuze ko impamvu zikomeye ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma umuntu akekwaho ibyaha aregwa.Yavuze kandi ko ibyaha aregwa bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

    Naho kuba Munyenyezi avuga ko kongera gufungwa bitewe n’ibibazo by’ubuzima afite bitamugwa amahoro, Umucamanza avuga ko uregwa ntacyo ashingiraho agaragaza ibyo avuga.

    Nyuma y’izo mpamvu n’izindi yasobanuye, umucamanza yanzuye ko asanga hari impamvu zikomeye zituma Munyenyezi akekwaho ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho. Yategetse ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi muri gereza mbere y’urubanza mu mizi mu gihe ubushinjacyaha bukimukoraho iperereza.

    Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro yibukije Munyenyezi n’abamwunganira ko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo gifunga umukiliya wabo by’agateganyo.

    Munyenyezi yahise yaka ijambo abwira urukiko ko atishimiye icyemezo cy’urukiko bityo ko akijuririye.

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Munyenyezi akurikiranyweho yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Bwagaragaje amazina y’abantu batandukanye yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n’abo yagiye ategeka ngo zibice.

    Inkuru bifitanye isano: Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Munyenyezi Béatrice yishe Abatutsi i Butare

    Munyenyezi Béatrice yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo ashinjwa rigikomeza

    Munyenyezi akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Butare

  • Ni urwego ruri hasi cyangwa habayeho kwigumur… – #rwanda #RwOT

    Rodriguez yegukanye Tour du Rwanda 2021 akoresheje amasaha 22h49'51' akurikirwa na Piccoli James yarushije amasegonda 17. Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite yasoje ku mwanya wa 18 arushwa iminota 15'52' akaba ariwe munyarwanda wasoje ku mwanya wa hafi mu irushanwa ry'uyu mwaka,  mu gihe Byukusenge Patrick nawe ukinira Benediction yasoje ku mwanya wa 23 arushwa iminota 37'30'.

    Ni ryo rushanwa rya mbere Abanyarwanda bagaragaje urwego ruri hasi cyane, kuko ni ubwa mbere bibaye mu mateka ya Tour du Rwanda ko nta munyarwanda ugaragara mu bakinnyi 15 ba mbere b'irushanwa. 

    Iriheruka mu mwaka ushize, Mugisha Moise ukinira SACA utarakinnye iry'uyu mwaka yari yasoje ku mwanya wa kabiri asizwe n'umunya-Eritrea Tesfazion Natnael wegukanye Tour du Rwanda 2020.

    Biragoye cyane gusobanurira umuntu ko imihanda ukiniramo umunsi ku munsi, witorezamo ijoro n'amanywa, ufite ibikoresho biri ku rwego rwiza, warangiza ntugaragare mu bakinnyi 15 beza b'irushanwa, kandi na mbere batarabona ibikoresho bihagije barahatanaga bagaharanira ishema ry'igihugu, bagasoza mu myanya y'imbere ndetse rimwe na rimwe bakanaryegukana.

    BYATANGIYE GUTE KUGIRA NGO BIGERE KURI URU RWEGO?

    Tariki ya 24 Ugushyingo 2020 ni bwo abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'umukino w'amagare bakiriwe n'abayobozi b'ishyirahamwe ry'uyu mukino (FERWACY) bashimirwa ubutwali bagize muri Cameroun nyuma yo kwegukana irushanwa rya Grand Prix Chantal Biya.

    Muri uwo muhango, Nkuranga Alphonse wari uyoboye itsinda ryari ryerekeje muri Cameroun, yasabye Perezida wa FERWACY ku bakorera ubuvugizi, bakajya bafatwa nk'uko abakinnyi b'ikipe z'igihugu mu yindi mikino bafatwa.

    Yagize ati “Twari dutwaye ubutumwa bw'igihugu, baduhaye ibendera ngo tugihagararire. Twagize urugendo rwiza, twahasanze ubushyuhe bwinshi kandi nta mwanya wo kumenyera uhari.

    “Nyakubahwa Abdallah Murenzi udukorere ubuvugizi ku nzego zibishinzwe, aba bakinnyi bakwiye agahimbazamusyi. Niba hari abahembwa kubera umukino batsinze, aba bajya bashimirwa kuri stage/étape batsinze hakabaho n'isiganwa ukwaryo”.

    Mu ijambo rye, Mugisha Samuel wegukanye igihembo cy'uwahize abandi mu kuzamuka (Meilleur grimpeur) muri iryo rushanwa, yavuze ko agaciro gahabwa indi mikino gakwiye no kugera mu magare.

    Yagize ati “Mudukorere ubuvugizi natwe tujye tubona agahimbazamusyi n'impamba y'urugendo binatere imbaraga abana bari inyuma bumve ko umukino w'amagare ari umukino ukwiriye guhabwa agaciro nk'iyindi”.

    Murenzi Abdallah uyobora FERWACY yavuye aho abijeje ubuvugizi kandi mu gihe kitarambiranye.

    GUKURWA MU IRUSHANWA KWA MUGISHA MOISE BYAKURUYE UMWUKA MUBI

    Nyuma y’uko Mugisha Moise wari wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020 ndetse wari no mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iya 2021 akuwe ku rutonde rw'abagomba gukina iri rushanwa ku munota wa nyuma kubera amakimbirane yagiranye n'umutoza we muri SACA, yari yashinje umutoza we Niyonshuti Adrien kumukubita ndetse atabikoze inshuro imwe kuko yabikoze inshuro enye mu bihe bitandukanye.

    Nyuma y’uko uyu mukinnyi akuwe ku rutonde rw'abagombaga gukina iri rushanwa, bagenzi be babifashe nabi, bavuga ko badahabwa agaciro bakwiye ndetse batanahabwa uburenganzira bwabo nk’uko amakuru yizewe agera ku INYARWANDA abihamya.

    IMYITOZO IDAHAGIJE

    Kubera icyorezo cya COVID-19, ntabwo Abanyarwanda bigeze babona umwanya uhagije wo gukora imyitozo cyangwa ngo babone amarushanwa ahagije abategura neza irushanwa bari bagiye guhuriramo n'abakinnyi bakomeye bakina amarushanwa akomeye ku Isi arimo na Tour de France.

    Ugereranyije n'amarushanwa Abanyarwanda bakinaga mbere y’uko bakina Tour du Rwanda, n'ayo bakinnye bitegura irushanwa ry'uyu mwaka, usanga bihabanye cyane kuko bitewe n'ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus zatumye amwe mu marushanwa asubikwa andi akurwaho.

    ABAKINNYI BARIGUMUYE BITANGA BIZIGAMYE MURI TOUR DU RWANDA 2021

    Amakuru umwe mu bari hafi y'abakinnyi b'Abanyarwanda bakinnye Tour du Rwanda 2021 yahaye InyaRwanda.com avuga ko Abakinnyi bategereje ko hari icyo ubuyobozi bwa FERWACY bubatangariza ku bijyanye n'icyifuzo bwabagejejeho mu mpera za 2020, ariko ntibagira icyo babitangazaho ahubwo babasaba gukorana imbaraga no kwitanga muri iri rushanwa.

    Amakuru avuga ko mbere yo gutangira iri rushanwa, abanyarwanda 15 bagombaga gukina Tour du Rwanda 2021 ndetse na bamwe mu batoza bakoze inama zirenze ebyiri rwihishwa, bemeranya gukora ibishoboka byose bakagaragaza akababaro kabo kugira ngo inzego bireba zikubite agashyi.

    Abakinnyi bemeranyije ko bagomba kugabanya imbaraga bakoreshaga mu marushanwa yatambutse, kuko nta shimwe rigaragara babona iyo bitwaye neza. Umwe mu bakinnyi baganiriye na InyaRwanda.com, tutari butangaze amazina ye ku bw’umutekano we, yavuze ko nta gaciro abakinnyi b'amagare bahabwa ugereranyije n'abandi bakinira izindi kipe z'igihugu.

    Yagize ati 'Ntabwo duhabwa agaciro kamwe n'abandi bakinnyi bakinira ikipe z'igihugu, dutwara imidali myinshi mu marushanwa atandukanye ariko ugasanga nta shimwe, nta terambere ry'umukinnyi ukina umukino w'amagare mu Rwanda, igihe kirageze ko natwe duhabwa agaciro nk'abakinnyi bahesha ishema igihugu kenshi'.

    Babiri mu bakinnyi b'abanyarwanda, Areruya Joseph na Munyaneza Didier 'Mbappe' bavuye mu irushanwa mu duce tubiri twa mbere, ibintu bitavuzweho rumwe kuko nta shyaka bagaragaje mu kibazo bahuye nacyo.

    HAKORWA IKI HAGATEGURWA UMUSARURO MWIZA MURI TOUR DU RWANDA 2022?

    Minisiteri ya Siporo 'MINISPORTS' na 'FERWACY' barasabwa kwegera abakinnyi bakabaganiriza bakabatega amatwi kandi bakababwiza ukuri ku byabaye, ibibazo by'amikoro bivugwa mu mukino w'amagare bigakemurwa, ubundi hagategurwa imyitozo n'amarushanwa ahamye azafasha abakinnyi kwitegura neza.

    Igisubizo kirambye kiri mu maboko y'izi nzego zireberera iterambere ry'uyu mukino, bitabaye ibyo uyu mukino waba urimo urerekeza habi ndetse n'abawukina ntaho baba berekeza, nta n'urugero rwiza rwaba ruhabwa abakiri bato bifuza gukina uyu mukino.

    Ntabwo Abanyarwanda bitanze uko bikwiriye muri Tour du Rwanda 2021

    Ikibazo kizakemurwa na MINISPORTS na FERWACY hamwe n’abakinnyi bakina uyu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105468/ni-urwego-ruri-hasi-cyangwa-habayeho-kwigumura-ukuri-ku-cyihishe-inyuma-yumusaruro-mubi-wa-105468.html

  • Munyenyezi Béatrice yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Munyenyezi aherutse kuvanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangirizayo igihano yari yarakatiwe n'inkiko zo muri iki gihugu ubwo yahamwaga n'ibyaha byo kubeshya Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka ku ruhare yagize muri Jenoside, kugira ngo abone ubwenegihugu.

    Yatangiye kuburanishwa n'inkiko zo mu Rwanda ku byaha bya Jenoside ashinjwa, tariki 28 Mata 2021, ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo mu gihe Ubushinjacyaha bugikomeje iperereza ku byaha akurikiranyweho.

    Akurikiranyweho icyaha cyo kwica nk'icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza ku buryo butaziguye abantu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu n'ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu.

    Isomwa ry'umwanzuro ku rubanza rw'ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rya Munyenyezi wasomwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021, aho Umucamanza yabanje kwisegura ko adasubiramo uko imiburanishirize yagenze mu ngingo z'urubanza zose uko zakabaye.

    Mu Rukiko, Munyenyezi yari yaje aherekejwe na Me Buhuru Pierre Célestin umwe mu bamwunganira.

    Urukiko rwavuze ko rwasuzumye inzitizi zazamuwe n'uruhande rw'uregwa, rusuzuma impamvu zikomeye zagaragajwe n'Ubushinjacyaha, rusuzuma kandi niba uregwa yakurikiranwa afunzwe cyangwa yidegembya mbere y'urubanza mu mizi.

    Ashingiye ku ngingo z'amategeko, Umucamanza yavuze ko impamvu zikomeye ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma umuntu akekwaho ibyaha aregwa.Yavuze kandi ko ibyaha aregwa bihanishwa igifungo kiri hejuru y'imyaka ibiri.

    Naho kuba Munyenyezi avuga ko kongera gufungwa bitewe n'ibibazo by'ubuzima afite bitamugwa amahoro, Umucamanza avuga ko uregwa ntacyo ashingiraho agaragaza ibyo avuga.

    Nyuma y'izo mpamvu n'izindi yasobanuye, umucamanza yanzuye ko asanga hari impamvu zikomeye zituma Munyenyezi akekwaho ibyaha bya Jenoside akurikiranyweho. Yategetse ko aba afunzwe by'agateganyo mu gihe cy'ukwezi muri gereza mbere y'urubanza mu mizi mu gihe ubushinjacyaha bukimukoraho iperereza.

    Umucamanza mu Rukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro yibukije Munyenyezi n'abamwunganira ko bafite iminsi itanu yo kujuririra icyemezo gifunga umukiliya wabo by'agateganyo.

    Munyenyezi yahise yaka ijambo abwira urukiko ko atishimiye icyemezo cy'urukiko bityo ko akijuririye.

    Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Munyenyezi akurikiranyweho yabikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. Bwagaragaje amazina y'abantu batandukanye yagiye yica we ubwe, abo yagiye ashyikiriza Interahamwe ngo zibasambanye n'abo yagiye ategeka ngo zibice.

    Inkuru bifitanye isano: Ubushinjacyaha bwasobanuye uko Munyenyezi Béatrice yishe Abatutsi i Butare

    Munyenyezi Béatrice yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byo ashinjwa rigikomeza

    Munyenyezi akurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu yahoze ari Perefegitura ya Butare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/munyenyezi-beatrice-yakatiwe-gufungwa-iminsi-30-y-agateganyo

  • Agahinda mu banyamakuru ba Sport Kubera kwirengagizwa muri BAL – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe  mu banyamakuru ba sport bagaragaje ko batishimiye uko badahabwa umwanya muri BAL igiye kubera mu Rwanda.

    Nkuko abarimo David Bayingana yabitangaje anyuze kuri twitter yavuzeko atishimiye uburyo iri rushanwa badahabwa umwanya bakwiye.

    Rukundo Patrick nawe yunze mu rye abinyujije kuri twitter ko nawe atishimiye uburyo iri rushanwa umunyamukuru  atari guhabwa umwanya akwiye.

    Benshi mu banyamakuru bakomeje kutishimira kudahabwa umwanya muri Bal.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/agahinda-mu-banyamakuru-ba-sport-kubera-kwirengagizwa-io-muri-bal/

  • Musanze Caves Hotel y'umuhanzi Danny vumbi yafunzwe nyuma kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ahangana mu masaha y'umugoroba ya saa kumi n'ebyiri abapolisi yasanze abantu muri Musanze Caves Hotel y'uwitwa Semivumbi Daniel uzwi ku izina rya Danny Vumbi iherereye mu Mudugudu wa Rwambogo, Akagari ka Gakoro mu Murenge wa Musanze, harimo abantu benshi barimo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda , bamwe muri bo bahita biruka abandi 20 bahita bafatwa.

    Abarenze kumabwiriza sikwa Danny Vumbi gusa ahubwo na Resitora yitwa Village Touristic Restaurant iherereye mu Murenge wa Cyuve mu Kagari ka Rwebeya mu masaha ya saa kumi n'igice naho hafatiwe abantu 13 abandi bariruka, bafashwe barimo barya bananywa inzoga.

    Ni mu gihe mu Karere ka Gicumbi muri Hoteli yitwa Urumuri Hotel y'uwitwa Nsekuye Patrick iherereye mu Mujyi wa Gicumbi, Umudugudu wa Mukeri, Akagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba abantu barenga 20 bari bavuye mu bukwe mu Mujyi wa Kigali bagiye kuhiyakirira cyakora Polisi n'inzego z'ibanze bahagera bamaze kugenda.

    Aba uko ari 33 bafatiwe mu Karere ka Musanze bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 08 Gicurasi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko gufatwa kw'aba bantu n'ubundi byaturutse ku mikoranire myiza iri hagati ya Polisi n'abaturage bayiha amakuru y'abarenga ku mabwiriza.

    Yagize ati 'Abaturage baduhaye amakuru ko muri aya mahoteli na resitora harimo abantu bari kwiyakiriramo binyuranyije n'ibyo zemerewe gukora, abapolisi ku bufatanye n'inzego z'ibanze bagiyeyo basanga muri Musanze Caves Hotel harimo abantu bicaye begeranye barimo banywa inzoga.”

    “Babeshya ko bafashemo ibyumba nyamara bagenzuye basanga barabeshya ni abaje kuhanywera ndetse n'abitwa ngo bacumbitse ntawigeze yipimisha Covid-19. Ni na ko byagenze muri Village Touristic Restaurant aho bafashe Resitora bakayihindura akabari.'

    CP Kabera yibukije abantu bagikomeje kurenga ku mabwiriza yashyizweho na Leta yo kurwanya no kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19 ko bakwiye kubicikaho kuko nubwo babikora bihishe bibwira ko ntawubabona bibeshya, kandi ko nubwo bakwihisha Koronavirusi yo batazayihisha.

    Yagize ati 'Birababaje kubona kugeza na n'ubu abantu batarumva ingaruka z'iki cyorezo ngo bakurikize amabwiriza yashyizweho na Leta yo kukirwanya. Ibaze abantu bakoreye ubukwe i Kigali bakajya kwiyakirira i Gicumbi, niba baba bibwira ko ho Covid-19 itahagera baribeshya ntaho itagera.”

    “Abibwira ko bagiye aho Polisi n'izindi nzego zitababona bajye bazirikana ko Covid-19 ibabona. Ikiza rero turabagira inama yo kwirinda kwishyira mu kaga bagakurikiza amabwiriza yose uko yakabaye yo kurwanya iki cyorezo.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba, Mwumvaneza Didase yavuze ko bagiye bagira inama kenshi abafite amahoteli na za resitora kujya bakora bakanacuruza ibyo bemerewe ntibarenge ku mabwiriza yashyizweho yo kurwanya Covid-19.

    Ati 'Icyemezo cyo gufunga iyi Hoteli yakiriye abantu cyafashwe bigendeye ku mabwiriza, twabagiriye inama kenshi ariko ntibazikurikiza, iyo bibaye akamenyero rero nta mpamvu n'imwe yo kutabahana tukahafunga.

    Nsekuye Patrick uyobora Hotel Urumuri yavuze ko umukozi wabo yagiye agakorera ubukwe mu Mujyi wa Kigali nyuma akababwira ko bamutegurira ibyo kwiyakiriza by'abantu 20 baza barenze wa mubare yababwiye bararya baragenda.

    Umugore wa Danny Vumbi yemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Ubwo berekwaga itangazamakuru mu Karere ka Musanze, Muhawenimana Jeannette w'imyaka 45 umuyobozi (Manager) wa Musanze Caves Hotel yabwiye itangazamakuru ko barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 bitewe no kugira uburangare no kutabyitaho cyane bakaba bayasabira imbabazi.

    Ati 'Covid -19 ni icyorezo cy'ugarije Isi n'igihugu cyacu kirimo, giteye ibibazo byinshi birimo ubukene, ubuzima butameze neza n'ibindi, nkaba numva amabwiriza Leta itanga twakagombye kuyubahiriza uko agomba cyane cyane mu nyungu z'ubuzima bw'abaturarwanda bose.'

    Izi Hoteli na Resitora byahise bifungwa igihe cy'iminsi 30 nk'uko amabwiriza abiteganya bene yo banacibwa amande.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hotel-musanze-caves-hotel-y-umuhanzi-danny-vumbi-yafunzwe-nyuma-kurenga-ku

  • Musanze: Hatoraguwe umurambo w'umugabo mu mugezi uturuka mu birunga – #rwanda #RwOT

    Uyu murambo wa Kwindi w'imyaka 27 y'amavuko wabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 ahagana saa saba n'igice z'amanywa ubonywe n'umuntu wari ugiye kuyora umucanga mu mugezi wa Rwebeya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe isuzuma, hamenyekane icyo yaba yazize.

    Ati ” Ni byo uyu murambo twawubonye ahagana saa saba n'igice, uyu mugabo yari asanzwe abana n'ubumuga bwo mu mutwe, umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini”

    Muri ibi bihe by'umuhindo bikunze kurangwa n'imvura nyinshi, amazi aturuka mu birunga akunze gutwara ibintu n'abantu batari bake aho bamwe inabahitana abandi bakahakura ubumuga, ibintu leta yahagurukiye kuko yatangiye kubaka imiyoboro yo kuyobora no kugabanya umuvuduko w'aya mazi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hatoraguwe-umurambo-w-umugabo-mu-mugezi-uturuka-mu-birunga

  • Urubanza rwa Kabuga Félicien rwasabiwe guhagarikwa – #rwanda #RwOT

    Ubu busabe bwabonywe n'Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, bwerekana ko Kabuga uri mu maboko y'ubutabera afite uburwayi bw'izabukuru ari nayo mpamvu asabirwa kurekurwa.

    Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, nyuma y'imyaka isaga 25 yari amaze yihishahisha mu mahanga.

    Uyu musaza w'imyaka 87 afungiye muri Gereza y'i La Haye mu Buholandi, aho ategereje gutangira kuburana mu mizi imbere y'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).

    Urubanza rwa Kabuga rushobora gutinda gutangira ndetse byari biteganyijwe ko rushobora kuburanishwa mu mpera z'uyu mwaka; ni nyuma yo gukusanya ibimenyetso byose, abatangabuhamya n'ibindi bikenewe.

    Mu busabe bwahawe IRMCT, Ishami rya Arusha ku wa 6 Gicurasi, bukaba buri no ku rubuga rwa internet rw'urwo rwego, Umwavoka w'Umufaransa Emmanuel Altit yifashishije raporo zo kwa muganga agaragaza ko 'urukiko rukwiye kwemeza ko Kabuga [umukiliya we] atameze neza ku buryo yakomeza kuburanishwa.''

    Yongeyeho ko 'Gukomeza urubanza muri ubu buryo byaba bibangamiye uburenganzira bwa Kabuga bugendanye no kubona ubutabera buboneye. Uru rwego n'ibice biri mu rubanza bifite ibimenyetso bihagije byashingirwaho mu kwemeza ko urubanza ruhagarikwa.''

    Emmanuel Altit wunganira Kabuga yavuze ko mu gihe ubusabe yatanze butakwemerwa, umukiliya we yakwemererwa kurekurwa by'agateganyo, agakurikiranwa ari hanze.

    Mu kiganiro yahaye, AFP, Umuhungu wa Kabuga, Donatien Nshimyumuremyi, yavuze ko ubuzima bwa se bumeze nabi cyane.

    Yagize ati 'Twakwemeza ko atameze neza ku mubiri no mu mutwe, nta mbaraga afite zo gukurikiranwa mu rukiko ndetse n'izo kubwira umwavoka we icyo agomba gukora.''

    Nshimyumuremyi yavuze ko umubyeyi we usibye indwara zidakira asanganywe, anafite uburwayi bukomeye bwagize ingaruka ku mitekerereze ye.

    Yakomeje ati 'Ku rundi ruhande, amaze kugwa hasi inshuro ebyiri kandi byamugizeho ingaruka zikomeye.''

    Kabuga amaze umwaka afashwe. Uyu musaza wamaze igihe ashakishwa, Amerika yari yarashyizeho miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru agafasha mu kumufata. Yari yarashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n'ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Kabuga Félicien aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy'abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n'itsembatsemba nk'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

    Bivugwa ko Kabuga afatanyije n'abandi bantu yakoresheje Radiyo RTLM [ari mu bayishinze] mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y'Abahutu n'Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.

    Kabuga ngo yanategetse, arafasha, anoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.

    Inyandiko z'ibirego bye zinerekana ko afatanyije n'abandi bantu ngo yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw'imari n'ibikoresho, ibikorwa by'Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n'ibindi.

    Abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nk'umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubanza-rwa-kabuga-felicien-rwasabiwe-guhagarikwa-kuko-atameze-neza

  • Musanze: Hatoraguwe umurambo w’umugabo mu mugezi uturuka mu birunga –

    Uyu murambo wa Kwindi w’imyaka 27 y’amavuko wabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gicurasi 2021 ahagana saa saba n’igice z’amanywa ubonywe n’umuntu wari ugiye kuyora umucanga mu mugezi wa Rwebeya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu nyakwigendera yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo hakorwe isuzuma, hamenyekane icyo yaba yazize.

    Ati ” Ni byo uyu murambo twawubonye ahagana saa saba n’igice, uyu mugabo yari asanzwe abana n’ubumuga bwo mu mutwe, umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri ngo hakorwe ibizamini”

    Muri ibi bihe by’umuhindo bikunze kurangwa n’imvura nyinshi, amazi aturuka mu birunga akunze gutwara ibintu n’abantu batari bake aho bamwe inabahitana abandi bakahakura ubumuga, ibintu leta yahagurukiye kuko yatangiye kubaka imiyoboro yo kuyobora no kugabanya umuvuduko w’aya mazi.