Category: Uncategorized

  • Musanze: Abantu 33 bafashwe bahinduye hotel utubari –

    Muri aka gace hari hashize iminsi havugwa ko hotel zahinduwe utubari ku buryo abantu bazijyamo batagiye gucumbika ahubwo kunywa inzoga.

    Abafashwe bemera ko bakoze aya makosa kubera uburangare no kwirengagiza nkana amabwiriza yo kwrinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Musanze Caves Hotel, Muhawenimana Jeannette, yagize ati “Twari dufite abashyitsi baje kurara ariko ntabwo bari bipimishije Covid-19, hari n’abari baje gufata amafunguro ariko mu gihe ataraboneka bafata agacupa, biragoye rero kumenya utegereje amafunguro anywa n’uwaje kunywa gusa.”

    “Ndasaba imbabazi kandi nkashishikariza bagenzi banjye bafite hoteli kujya bitondera uburyo dusanzwe dukoresha kuko icyorezo kirahari kandi ni ukurinda ubuzima ndetse iyo dufashwe gutya mbona bibangamira abakiliya bacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yaburiye abafite hotel, abasaba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza nk’uko yatanzwe aho kwihisha inyuma yo kumva ko bemerewe gukora hotel zabo bakazihindura utubari.

    Ati “Kuba hotel zemerewe gukora ntibizemerera kuba ahantu utubari twimukiye, bimaze kugaragara ko muri hotel ariho bimuriye utubari, ibi bikorwa bigomba guhagarara kuko iyo bamaze kunywa ibisindisha ntibaba bagishoboye kubahiriza intera yagenwe, babimenye neza ko utubari tutemewe haba utwo abantu basigaye bahimba mu ngo, mu dushyamba n’utwo muri hotel. Turasaba abafite hotel ko bagomba kwitwararika bakadufasha kubahiriza amabwirizwa yagenwe kuko Covid-19 irahari.”

    Abafashwe bose bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe, bazacibwa amande yagenwe na Njyanama y’Akarere naho hotel bafatiwemo zo zizafungwa iminsi mirongo itatu zinacibwe amande y’ibihumbi ijana.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo mu Karere ka Musanze imibare y’abanduraga Covid-19 yazamukaga, byagaragaye ko intandaro yabyo ari abayikwirakwizaga banyuze muri hotel.

    Abafashwe basabwe kwirinda ibikorwa byose bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19

  • Umuraperi J.cole yaje mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ntabwo bizwi igihe neza J.cole yagereye mu Rwanda gusa amakuru yizewe ku Muryango n'uko yaje mubikorwa bye bitandukanye ashaka gukorera mu Rwanda bitaramenyekana neza.

    J.Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I'm Gone n'izindi.

    Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo akaba n'utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z'amadolari.

    Uyu muhanzi afite abana babiri. Mu mwaka wa 2018 yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umuraperi-j-cole-yaje-mu-rwanda

  • Abavoka ba Kabuga basabye ko Urukiko ruhagarika kumuburanisha ngo kuko adashoboye kuburana #rwanda #RwOT

    Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP dukesha aya makuru, bivuga ko byabonye ubusabe bwa bariya banyamategeko kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi.

    Ngo inyandiko ikubiyemo buriya busabe yatanzwe tariki 06 Gicurasi 2021 bayohereje Urwego IMRCT rwasigaranye imirimo y’Inkiko mpanabyaha z’Umuryango w’Abibumbye.

    Umunyamategeko w’Umufaransa, Emmanuel Altit avuga ko batanze kiriya cyifuzo bashingiye kuri raporo za muganga zagaragaje ko Félicien Kabuga adafite ubushobozi bwo kuburana.

    Yagize ati 'Gukomeza kumuburanisha ari muri ubwo buzima byaba ari uguhonyora uburenganzira bwa Félicien Kabuga.'

    Uyu munyamategeko avuga ko batanze impamvu zihagije zatuma Urukiko ruhagarika kuburanisha Félicien Kabuga.

    Avuga kandi ko Félicien Kabuga adafite ubwenge bukoraneza (Mentalement inapte) ku buryo yakwicara akaburanishwa, akavuga ko mu gihe Urukiko rwaba ruteye utwatsi icyifuzo cyabo, bahita basaba ko arekurwa by’agateganyo.

    AFP kandi yanavugishije umuhungu wa Kabuga witwa Donatien Nshimyumuremyi, yavuze ko ubuzima bwa se bumeze nabi.

    Yagize ati 'Dushobora kwemeza dushize amanga ko haba mu buryo bwo mu mutwe n’umubiri, ntacyo ashobora atari ukuba atabasha kuburana gusa ahubwo no kuba yashyikirana na Avoka.'

    Uyu muhungu wa Kabuga, avuga ko uretse indwara za karande se arwaye, anafite indi ndwara ikomeye ijyanye n’imitekerereze ku buryo ndetse yagaragaje ingaruka zayo aho afungiye.

    Félicien Kabuga akekwaho kuba ari umwe mu baterankunga b’imena b’umugambi wa Jenoside Yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu kugura ibikoresho byakoreshejwe birimo imihoro ndetse n’ishingwa rya RTLM yogeje ikanamamaza ubwicanyi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abavoka-ba-Kabuga-basabye-ko-Urukiko-ruhagarika-kumuburanisha-ngo-kuko-adashoboye-kuburana

  • Dr Gahakwa Daphrose yasabiwe gufungwa imyaka irindwi –

    Ku wa 07 Gicurasi 2021 nibwo urubanza ruregwamo Dr Gahakwa wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Dr Gahakwa Daphrose wunganirwaga n’abanyamategeko babiri yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa n’ubushinjacyaha asaba urukiko mu bushishozi bwarwo kuzamugira umwere.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza uruhare rwa Gahakwa mu byaha ashinjwa bityo ko akwiriye gufungwa imyaka irindwi ku cyaha cyo kunyereza umutungo n’imyaka ibiri ku cyaha cyo kugira uruhare mu itangwa ry’isoko mu buryo bunyuranije n’amategeko

    Daphrose yabwiye urukiko ko ahakana ibyo aregwa, asaba ko mu gihe inteko iburanisha izaba yiherereye yazamugira umwere, igahita inamurekura.

    Uru rubanza ruzasomwa ku wa 28 Gicurasi saa Cyenda z’amanywa.

    Imvo n’imvano y’ibyo Daphrose Gahakwa aregwa

    Ubushinjacyaha bwataye muri yombi Gahakwa ku wa 2 Ukwakira 2020, icyo gihe bwavuze ko bumukurikiranyeho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu harimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyo kugira uruhare mu buryo butaziguye cyangwa buziguye mu itangwa ry’isoko mu nyungu ze bwite.

    Yafungiwe kuri Station ya Police ya Remera aregerwa Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 15 Ukwakira 2020.

    Mu iburanisha ryo ku wa 15 Ukwakira 2020, ubushinjacyaha bwavuze uregwa akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira.

    Bwavuze ko tariki ya 8 Kanama 2016 Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira. Iryo soko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw ryahawe umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ayo masezerano yayasinye mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Dr Gahakwa Daphrose yafashe imashini yuhira akayijyana mu ifamu ye iherereye mu Murenge wa Gashora, bwavuze ko ibi bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari iya leta.

    Bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB ahubwo ari iye bwite.

    Bwavuze kandi ko hari inyandiko mvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017 nyuma y’aho yari yafatiwe mu ifamu ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017.

    Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy’amapfa.

    Ikindi kandi ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y’umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

    Bwavuze ko hari abakozi bo muri RAB batanze ubuhamya bw’uburyo Gahakwa yabashyizeho igitutu kugira ngo risinywe mu gihe icyo gihe nta ngengo y’imari icyo kigo cyari gifite.

    Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Daphrose Gahakwa gufungwa imyaka irindwi

    Dr Gahakwa yavuze ko ubwo yabaga Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasanze amasezerano muri dosiye z’uwari Umuyobozi Mukuru, areba ko amasezerano yubahirijwe. Ngo we yasinye atitaye ku kujya kureba abanyamigabane, icyo yakoze biba gusinya kugira ngo imirimo ya RAB itadindira.

    Ngo iyo aza no kureba akabona ko uwasinye ari Dr Kamugisha Edouard atari kumenya ko ari umukwe we, keretse iyo haba hariho ifoto. Ati “Nta ruhare nabigizemo rwose.” Yavuze kandi ko kuba umugabo we yarahawe akazi muri iryo soko nabyo nta ruhare na ruto yabigizemo.

    Ku bijyanye n’imashini yuhira yasanzwe mu murima we, ngo zaguzwe ari imashini enye. Mu murima we ngo yari yarahinzemo imyembe kandi ko itari ikeneye amazi muri icyo gihe ku buryo yajya kuhira.

    Iyo mashini ijya kujyanwa muri ako gace, ngo hitabwaga ku kureba uburyo imyaka y’abahinzi yarokorwa hatitawe ku kuvuga ngo ni umurima wa runaka. Kugira ngo ihagere, yashimangiye ko atigeze asaba ko yahajyanwa kuko we yari afite iye yaguze.

    Ati “Yarahageze irapfa, ipfuye aho nayiboneye ndavuga nti hari imashini iri ku nkengero z’ikiyaga hafi y’isambu yanjye, barambwira ngo baraza kuyitwara, ngo izo mashini zose zarapfuye […] iyo mba ndi ushaka kunyereza umutungo wa Leta, hari imashini nshya zari muri RAB, sinari kujya kunyereza kiriya bazererezaga mu baturage.”

    Yabwiye Urukiko ko ruramutse rubonye iyo mashini yapfuye kandi ishaje yitirirwa ko yanyereje, “wakumirwa”.

    Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, mu 2018 nibwo Minisitiri w’Intebe yamwirukanye muri RAB hamwe n’abandi bakozi batatu.


  • Ababyeyi basabwe kurinda ko abana bagerwaho n’ingaruka z’ikoranabuhanga –

    Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kigaruka ku ngaruka z’ikoranabuhanga ku muryango, yahuriyemo n’Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’ikoranabuhanga ya HeHe Limited, Iribagiza Clarisse ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa AC Group yakoze ikarita z’urugendo zizwi nka Tap & Go, Buchana Patrick.

    Ikoranabuhanga risanzwe riri kwigarurira igice kinini cy’ubuzima bwa muntu mu kurushaho kujyana n’ibigezweho, gukora byinshi byiza kandi mu gihe gito hagabanywa imvune umuntu agirira mu kazi.

    Muri ibi bihe by’icyorezo ryimakajwe kurushaho nk’imwe mu ngamba zo guhangana nacyo, aho risigaye rikoreshwa mu bikorwa na serivisi byose aho bishoboka, mu rwego rw’amakuru, imyidagaduro, uburezi, gukora akazi, guhererekanya amafaranga n’ibindi.

    Batamuriza yagaragaje ko nubwo rifatiye runini umuryango, rigira n’ingaruka mbi nyinshi by’umwihariko ku bana, iyo ritagenzuwe hakiri kare.

    Ati “Akenshi iyo turi mu rugo turangariza abana kuri televiziyo kugira ngo bataturogoya. Byagaragaye ko ibyo bigira ingaruka mbi kuri bamwe mu bana, ndetse nka Minisiteri turasaba ababyeyi kwita ku bana babo kubera ko ubwonko bw’umwana bukura 80% mbere y’imyaka itandatu, rero ntabwo baba bakeneye televiziyo na za telefoni ngo bakure.”

    “Bakeneye kuba hamwe n’abagize umuryango bakiga babareberaho. Nk’umugabo cyangwa umugore, niba umara umunsi wose kuri telefoni cyangwa mudasobwa ntabwo bizabafasha kuko nabo bazagendera ku rugero rwawe.”

    Batamuriza yasabye ababyeyi kuzirikana ko icyo abana bakeneye ari ugukura kandi bazakura babafatiraho urugero, bityo ko bababera urugero rwiza.

    Iribagiza Clarisse yasobanuye ko kuba akazi karimuriwe mu rugo ababyeyi benshi bakaba bagakora hifashishijwe ikoranabuhanga bitagombye kubabuza kwita ku muryango.

    Ati “Tugomba kugakora ni byo, ariko tugafata n’umwanya wo kwita ku muryango, tukaba twazimya bya bikoresho by’ikoranabuhanga tugaha n’umwanya umuryango.”

    Buchana Patrick yavuze ko kuri we umubyeyi akwiye gukoresha ikoranabuhanga mu buryo ritamubuza kuzuza inshingano z’umuryango, “mu kurera abana neza”.

    Imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga irimo kuba bamwe bashyira ubuzima bwite bw’umuryango ku karubanda nayo yanenzwe, hatangwa inama ko ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga bukwiye gutandukanywa n’ubw’umuryango.

    Batamuliza Mireille yasabye ababyeyi kurinda abana kugerwaho n’ingaruka z’ikoranabuhanga

  • Musanze: Abantu 33 bafashwe bahinduriye hotel utubari –

    Muri aka gace hari hashize iminsi havugwa ko hotel zahinduwe utubari ku buryo abantu bazijyamo batagiye gucumbika ahubwo kunywa inzoga.

    Abafashwe bemera ko bakoze aya makosa kubera uburangare no kwirengagiza nkana amabwiriza yo kwrinda Covid-19.

    Umuyobozi wa Musanze Caves Hotel, Muhawenimana Jeannette, yagize ati “Twari dufite abashyitsi baje kurara ariko ntabwo bari bipimishije Covid-19, hari n’abari baje gufata amafunguro ariko mu gihe ataraboneka bafata agacupa, biragoye rero kumenya utegereje amafunguro anywa n’uwaje kunywa gusa.”

    “Ndasaba imbabazi kandi nkashishikariza bagenzi banjye bafite hoteli kujya bitondera uburyo dusanzwe dukoresha kuko icyorezo kirahari kandi ni ukurinda ubuzima ndetse iyo dufashwe gutya mbona bibangamira abakiliya bacu.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yaburiye abafite hotel, abasaba kwitwararika bakubahiriza amabwiriza nk’uko yatanzwe aho kwihisha inyuma yo kumva ko bemerewe gukora hotel zabo bakazihindura utubari.

    Ati “Kuba hotel zemerewe gukora ntibizemerera kuba ahantu utubari twimukiye, bimaze kugaragara ko muri hotel ariho bimuriye utubari, ibi bikorwa bigomba guhagarara kuko iyo bamaze kunywa ibisindisha ntibaba bagishoboye kubahiriza intera yagenwe, babimenye neza ko utubari tutemewe haba utwo abantu basigaye bahimba mu ngo, mu dushyamba n’utwo muri hotel. Turasaba abafite hotel ko bagomba kwitwararika bakadufasha kubahiriza amabwirizwa yagenwe kuko Covid-19 irahari.”

    Abafashwe bose bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo bigishwe, bazacibwa amande yagenwe na Njyanama y’Akarere naho hotel bafatiwemo zo zizafungwa iminsi mirongo itatu zinacibwe amande y’ibihumbi ijana.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo mu Karere ka Musanze imibare y’abanduraga Covid-19 yazamukaga, byagaragaye ko intandaro yabyo ari abayikwirakwizaga banyuze muri hotel.

    Abafashwe basabwe kwirinda ibikorwa byose bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19

  • Musanze : Hotel ya Danny Vumbi iri mu hafatiwemo abarenze ku mabwiriza #rwanda #RwOT

    Aba bantu 33 berekanywe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021.

    Aba bantu bafatiwe muri resitora ndetse na Hoteli bahahinduye utubari kuko bahanyweraga inzoga ndetse hari n’abarengeje umubare w’abagomba kuba bahari.

    Muhawenimana Jeannette usanzwe ari umugore wa Danny Vumbi, akaba ahagarariye Musanze Caves Hotel yafatiwemo bamwe muri abo bantu, yiyemerera ko bagize uburangare bwatumye bagwa muri ayo makosa.

    Avuga ko bakiriye abantu batipimishije COVID-19. Ati 'Ni uburangare twagize, bunadusigiye isomo rikomeye. Tugiye kwikosora mu buryo budasubirwaho, ndetse twitwararike amabwiriza yose areba urwego rw’amahoteli, cyane cyane muri ibi bihe turimo byo kwirinda icyorezo Covid-19.'

    Iyi Hoteli ya Danny Vumbi n’umuryango we, ni na yo iherutse kuberamo igikorwa cyo gutungura umugore we wari wagize isabukuru y’amavuko ubwo Danny Vumbi yamutunguraga ari kumwe n’umuhanzi Bruce Melodie.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine avuga ko muri kariya Karere bagomba kubahiriza ingamba zo kwirinda kuko gasanzwe kagendererwa cyane kubera ubukerarugendo ku buryo batirinze bashobora guha icyuho iki cyorezo.

    Yagize ati 'Tudafashe ingamba zihamye zituma iki cyorezo tugikumira hakiri kare, bishobora kudushyira mu kaga ko kucyanduzanya byihuse. Ni yo mpamvu tutazigera tureberera ababirengaho uko bishakiye. Ni naho duhera dukangurira abantu bose gushyiraho akabo, bakagendera mu murongo igihugu cyagennye wo gukumira ingaruka za Covid-19 amazi atararenga inkombe.'

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yibukije abanyamahoteri ko bakwiye kwitwararika amabwiriza agenga uru rwego.

    Yagize ati 'Kumva ko wafungura Hoteli ukahakirira abantu barenze umubare wemewe, cyangwa wafungura resitora ukaba wacuruza inzoga, ukayihindura akabari, ntabwo byemewe. Kuba resitora na café zacyira abangana na 50% by’ubushobozi bwazo muri iki gihe, bavuye kuri 30% mu gihe gishize, ntabwo bivuze ko abantu barenga ku mabwiriza ngo bacuruze akabari'.

    Bariya bantu 33 bafashwe, bahise bajyanwa kuri station ya Polisi ya Muhoza, bakibutswa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubundi bagacibwa amande bakapimwa iki cyorezo biyishyuriye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Hotel-ya-Danny-Vumbi-iri-mu-hafatiwemo-abarenze-ku-mabwiriza

  • Dr Daphrose Gahakwa wigeze kuba Minisitiri yasabiwe gufungwa imyaka 7 #rwanda #RwOT

    Ni mu rubanza rwabaye mu cyumweru gishize tariki indwi Gicurasi 2021 ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya ibyaha akekwaho, rukamukatira gufungwa imyaka irindwi muri gereza.

    Dr Gahakwa Daphrose ukekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, we yahakanye ibyaha byose aregwa, agasaba urukiko kubimuhanaguraho.

    Ubwo yafatwaga mu mpera za 2020, ubushinjacyaha bwavuze ko Dr Daphrose Gahakwa hari isoko ryo kuhira imyaka yahaye umukwe we kandi atari abifitiye ubushobozi.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ririya soko ryatanzwe na Dr Daphrose Gahakwa kandi icyo gihe ikigo yayoboraga RAB cyari gifite ibibazo by’amikoro kuko cyari gifite ingengo y’imari idahagije.

    Bwavuze kandi ko hari umutangabuhamya umushinja kuba yariyitiriye imashini yuhira yabaga mu murima we nyamara iyo mashini yari iya kiriya kigo.

    Umwanzuro w’Urukiko kuri iki gihano cyo gufungwa imyaka irindwi yasabiwe n’Ubushinjacyaha, uzasomwa tariki 28 Gicurasi 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Dr-Daphrose-Gahakwa-wigeze-kuba-Minisitiri-yasabiwe-gufungwa-imyaka-7

  • RIB yafashe bamwe mu birirwa bahamagara abantu ngo amafaranga yabo yabayobeyeho #rwanda #RwOT

    Ni abantu 12 biyita Abamen bafatiwe mu Murenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rubakukiranyeho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

    Aba bantu kandi bakurikiranyweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

    RIB ivuga ko bumwe mu buryo bariya bantu bakoresha bambura abantu, bahitamo nimero za telefoni z’abantu bakoherezaho ubutumwa bugufi (SMS) bubamenyesha ko hari amafaranga ageze kuri konti yabo ya Mobile Money.

    Nyuma bahamagara nyir’iyo nimero boherejeho amafaranga bamubeshya ko hari amafaranga yayobeye kuri telefoni ye bakamusaba kuyasubiza.

    Iyo uwasabwe kuyasubiza adashishoje ngo arebe amafaranga niba koko yageze kuri konti ye agahita 'ayasubiza', aya mafaranga ahita ava kuri konti ye ya Mobile Money bakaba baramwibye.

    Ubundi buryo bakoresha ni uko iyo bumvise uwo bahamagaye arimo gushidikanya, bamwoherereza ubundi butumwa bugufi buvuga ko ikigo cy’itumanaho kigiye gufunga nimero ye bakamubeshya gukurikiza amabwiriza bamuha yo gushyiramo imibare muri telefoni ye kugira ngo batayifunga, yabikora bakaba baramwibye.

    Ubu ni nabwo buryo bakoresha bashuka uwo boherereje ubutumwa gusubiza amafaranga niba adashaka ko bafunga konti ye ya Mobile Money.

    RIB yabonyeho guha ubutumwa abaturarwanda, igira iti 'RIB irongera kwibutsa abaturarwanda kugira amakenga igihe bahamagawe n’aba batekamutwe, kudakora ibyo babasaba kuko baba bagamije kwiba no gutanga amakuru kugihe kugirango bafatwe.'

    Bamwe mu bakunze gutaka ko bahamagawe n’aba batekamutwe, banabavugaho ikinyabupfura gicye kuko iyo bumvise wamaze kubatahura bagutuka bakakwandagaza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafashe-bamwe-mu-birirwa-bahamagara-abantu-ngo-amafaranga-yabo-yabayobeyeho

  • Gyms zari zimaze igihe zifunze zashyiriweho amabwiriza y’uko zizakora #rwanda #RwOT

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka, biteganya ko ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri byemerewe gukora ariko amabwiriza y’uburyo bizakora azashyirwaho na Minisiteri ya Siporo.

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi 2021, Minisiteri ya Siporo yashyize hanze aya mabwiriza agenda uko ibi bigo bizakora binubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Aya mabwiriza avuga ko imyitozo yemewe muri ibi bigo ari iyo kubaka umubiri n’imyitozo ngororamubiri ya Fitness Exercises.

    Naho imyitozo yo mu matsinda izwi nka Group Aerobics Exerises yo ikaba yemewe gukorerwa hanze gusa kandi abayikora bagahana intera ya metero ebyiri.

    Aya mabwiriza kandi ateganya ko abajya gukorera imyitozo muri gym bagomba kubikora mu byiciro kandi hagati y’icyiciro kimwe n’ikindi hakaba harimo umwanya nibura w’isaha imwe wagenewe gusukura ibikoresho byo muri gym.

    Aya mabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, harimo n’areba abajya gukorera imyitozo muri gym ko bagomba kwambara neza udupfukamunwa mbere na nyuma yo gukora imyitozo.

    Bagomba kandi gushyiramo intera ya metero ebyiri kandi bakitwaza bimwe mu bikoresho nk’agakeka ndetse n’igitambaro cyo kwihanaguza (Towel/Esuis-main).

    Basabwe kandi kwitwaza umuti usukura intoki (Hand sanitizer) ku buryo yawukoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gyms-zari-zimaze-igihe-zifunze-zashyiriweho-amabwiriza-y-uko-zizakora