Category: Uncategorized

  • Hagiye kwitabazwa abagororwa mu gushakisha imibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi –

    Ni ibintu bitumvikana uburyo imibiri ingana ityo imaze imyaka 27 iri mu bitaro bikomeye nka Kabgayi, ahantu hari hahungiye ibihumbi by’abatutsi mu gihe cya Jenoside bakaza kwicwa, nyamara hakaba hari ababonye ibyabaye binangiye ku gutanga amakuru.

    Iyo mibiri yatangiye kuboneka ubwo hasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu y’ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi. Imibiri imwe yagiye iboneka ishyinguye hamwe mu mahema, iyagiye igaragara ingingo zimwe zitariho bigaragara ko abatutsi bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo rikomeye nko gucibwa imitwe n’ibindi.

    Umuyobozi w’’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukagatana Fortune, yabwiye IGIHE ko ko hashize igihe kirekire amakuru y’iyo mibiri yaragizwe ibanga, gusa avuga ko uko byagenda kose hari abari bazi ayo makuru bakanga kuyatanga.

    Mukagatana yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego batangiye kwegera abagororwa bahamijwe icyaha cya Jenoside bagororerwa muri Gereza ya Muhanga, by’umwihariko abemeye ko bagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi.

    Ati “Ku bufatanye n’inzego twatangiye kujya kureba abagororwa bagororerwa muri gereza bemeye ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi kugira ngo baduhe andi makuru twaheraho kugira ngo dushakishe imibiri y’aba batutsi biciwe aha.”

    Aho imibiri iri kuboneka mu bitaro bya Kabgayi, bivugwa ko hahoze inzira yanyurwagamo n’abaza mu bitaro kandi ngo hari ishyamba, rikaba rimwe mu yiciwemo Abatutsi benshi.

    Mukagatana yasabye abazi amakuru y’ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga uko yakabaye, kuko gutanga atuzuye bituma hari ahari imibiri itaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Yagize at “Ikibazo dukunze guhura nacyo ni uko abaduha amakuru bayatanga atuzuye ahubwo bakayaduha ibice kandi aya amateka ya Jenoside twanyuzemo yagakwiye kuba yarigishije Abanyarwanda kuvuga neza ibyo bazi n’ibyo babonye kugira ngo ababuze ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.”

    Kuva ibikorwa byo gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi byatangira, hamaze kuboneka imibiri 285 harimo 39 yabonetse kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 .

    Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga bwijeje ko ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri y’Abatutsi biciwe i Kabgayi bizakomeza.

    Imibiri 285 y’Abatutsi biciwe i Kabgayi niyo imaze kuboneka mu byumweru hafi bibiri bishize hatangiye ibikorwa byo gushakisha

  • Nyuma y’umukino wa mbere atoje, Etienne avuga ko afite akazi kenshi kuko ikipe ye yitwaye nabi #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kunyagira ikipe ya Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wa kane w’itsinda B muri shampiyona, umutoza wa Kiyovu Sports, Ndayiragije Etienne avuga ko bagifite byinshi byo gukosora kuko ikipe ye yitwaye nabi ugereranyije n’umukino batsinzwemo na Gasogi United.

    Nyuma yo kwirukana Karekezi Olivier, Kiyovu Sports yazanye umurundi Ndayiragije Etienne watozaga umukino we wa mbere bahuye na Gasogi United ku munsi w’ejo hashize, gusa yari yarakurikiranye umukino wawubanjirije aho Gasogi United yari yabatsinze 2-1.

    Umukino we wa mbere yatoje akaba yarawutsinze ibitego 4-1. Nyuma yo kuwutsinda yavuze ko agifite akazi kenshi kuko harimo byinshi byo gukosora.

    Ati' Akazi mfite ni kenshi cyane, n’ubwo twarenga amajonjora ariko birakomeza. Akazi ni kenshi karacyahari. Ibyo gukora n’ibyinshi.'

    Yakomeje avuga ko kuri uyu mukino bitwaye nabi ugereranyije n’uburyo bitwaye ku mukino batsinzemo Gasogi United.

    Ati' Ndetse unarebye uko twitwaye ubushize, n’uko twitwaye ubu, navuga ko ubushize tutakoze amakosa menshi nk’uyu munsi n’ubwo twatsinze bwose. Haracyari byinshi byo gukosora'

    Kiyovu Sports izagaruka mu kibuga tariki ya 14 Gicurasi isura Rayon Spors mu mukino ubanziriza usoza amatsinda aho bazakina na Rutsiro tariki ya 17 Gicurasi 2021.

    Ndayirangije Etienne avuga ko bafite byinshi byo gukosora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-umukino-wa-mbere-atoje-etienne-avuga-ko-afite-akazi-kenshi-kuko-ikipe-ye-yitwaye-nabi

  • Burundi: Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida wa Nkurunziza yirukanwe mu ishyaka UPRONA #rwanda #RwOT

    Aba bagabo barashinjwa kugaya inzego nkuru z'ishyaka UPRONA, kurisebya no kuryambika isura mbi.Uyu mwanzuro washyizweho umukono n'umukuru w'iri shyaka Bwana Abel Gashatsi usanzwe yungirije uyobora inteko ishinga amategeko,Visi Perezida,Prosper Bazombanza, n'abandi bahagarariye ishyaka batandukanye.

    Umunyamabanga mukuru w'iri shyaka,Olivier Nkurunziza yabwiye Ijwi ry'Amerika ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite y'ishyaka UPRONA,ryabaye irya 3 mu matora y'umukuru w'igihugu.

    Iyo nama yabaye kuri uyu wa kabiri ku mugoroba irangia saa tatu n'igice z'ijoro. Abo birukanwe bamaganiye kure uyu mwanzuro. Basobanura ko uyu mwanzuro wafashwe n'abatabifitiye ububasha.

    Mu rwandiko Gaston Sindimwo yahaye Ijwi ry'Amerika, yemeje ko baheruka gusaba Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe amashyaka ko yababera umuhuza bagakemura amahari bafitanye n'ubuyobozi bukuru bw'ishyaka ryabo Uprona.

    Aba, bashinja abategetsi b'ishyaka ko banyereje umutungo kandi ko bayoboza igitugu ishyaka.

    Nubwo bimeze gutya,itegeko rigenga inteko ishinga amategeko rivuga ko umudepite wirukanywe mu ishyaka rye ahita atakaza umwanya yari afite. Birumvikana ko Gaston Sindimwo azahita asimburwa n'undi mudepite ishyaka UPRONA rizahitamo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/burundi-gaston-sindimwo-wabaye-visi-perezida-wa-nkurunziza-yirukanwe-mu-ishyaka

  • Idamange yatangiye kuburana mu mizi –

    Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka ‘video conference’ kubera icyorezo Covid-19 cyugarije Isi, abacamanza batatu n’Umwanditsi bari mu Rukiko i Nyanza, Idamange ari muri Gereza ya Mageragere hamwe n’abamwunganira mu mategeko naho ubushinjacyaha buri ku cyicaro cyabwo i Kigali.

    Yunganiwe mu matageko na Me Bruce Bikotwa hamwe na Me Félicien Gashema bamwunganiye kuva yatangira kuburana.

    Ashinjwa ibyaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no gutanga sheke itazigamiwe. Uyu mugore yatangiye kuburana ahakana ibyaha ashinjwa.

    Ku ya 9 Werurwe 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwa ku byaha ashinjwa. Ni mu rubanza yari yaburanye tariki ya 04 Werurwe 2021.

    Idamange akimara gusomerwa ibyo aregwa yasabye ko urubanza rwasubikwa akabanza gusoma dosiye ndende y’ibyaha aregwa kuko atabonye umwanya uhagije wo kuyisoma no kuyisesengura.

    Yasabye kandi ko ataburanira ku ikoranabuhanga kuko bibangamiye abatangabuhamya be kandi akaba yifuza kuburanira ku mugaragaro kuko ibyo aregwa atabikoreye mu bwihisho, asaba ko urukiko rwakimukira i Kigali nk’uko byabaye mu rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul.

    Ibyo ngo byatuma urubanza rwe rubera ku mugaragaro rukitabirwa n’abantu benshi ndetse n’abatangabuhamya bamushinjura bakabona uko bahabwa umwanya.

    Mu iburanisha ikoranabuhanga ryagiye rigorana kenshi bikaba ngombwa ko urukiko rufata umwanzuro wo kurisubika.

    Ikindi Idamange yagaragaje nk’imbogamizi ni uko gusurwa kuri Gereza ya Mageragere bigoranye kubera icyorezo cya Covid-19, asaba ko yajya ahabwa umwanya uhagije wo kuvugana kuri telefone n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bo hanze kuko hari ibyo bashobora kumufasha mu rubanza rwe.

    Yavuze ko iyo ahawe amafaranga 500 Frw yo kuvugana n’abantu bo hanze, yemerewa kuvugira ku 150 Frw gusa, bityo ko bibangamiye uburenganzira bwe.

    Abamwunganira mu mategeko bahawe umwanya bashyigikiye icyifuzo cy’umukiliya wabo bavuga ko byaba byiza inteko iburanisha yimukiye i Kigali kuko abatangabuhamya bamushinjura ari ho bari kandi mu Karere ka Nyanza hari icyorezo cya Covid-19 kurusha i Kigali, bityo bagorana ko baza mu rukiko kumushinjura.

    Bavuze kandi ko bashingiye ku kuba ikoranabuhanga ryakomeje kugorana, kuburana mu buryo nk’ubwo byakurwaho bakazajya kuburanira i Kigali nk’uko bigenda mu rubanza rwa Rusesabagina Paul.

    Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko guha Idamange igihe cyo gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha aregwa nta kibazo bubifiteho, ariko amezi abiri asaba ari menshi, bityo yahabwa ukwezi kumwe kuko guhagije.

    Ku cyo yasabye cyo kwimurira urubanza i Kigali, ubushinjacyaha bwo bwifuje ko urukiko rwabifataho umwanzuro mu bushishozi bwarwo cyane ko atari rwo rubanza rubera i Nyanza rwonyine.

    Ku cyo kuvuga ko atiteguye kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubushinjacyaha bwavuze ko cyasuzumwa kuko niba ikoranabuhanga ryabatengushye uyu munsi, ubutaha rishobora kugenda neza kandi impamvu ryifashishwa ari ukubera icyorezo cya Covid-19.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko Idamange akwiye kwemera urubanza rukaburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko igihe icyorezo cyaba kigenjeje make bakaba baburanira mu rukiko i Nyanza mu buryo bw’imbonankubone.

    Ku byo yagaragaje ko uburenganzira bwe butubahirizwa muri gereza, ubushinjacyaha bwavuze ko habaho kuganira n’ubuyobozi bwa gereza ibimubangamiye bigakosorwa.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi rwavuze ko kuba uregwa avuga ko yamenyeshejwe urubanza atinze tariki 4 Gicurasi 2021 akaba atiteguye kuburana atari byo, ahubwo yabimenyeshjwe tariki ya 29 Mata 2021 bityo adakwiye kubyitwaza avuga ko atiteguye.

    Ku mbogamizi yagaragaje zo kuza kuburanira i Nyanza akifuza kujya kuburanira i Kigali, urukiko rwanzuye ko atari ngombwa kurujyanayo kuko n’izindi manza zisanzwe zihaburanishirizwa.

    Ikindi ngo ntibaruvana ku cyicaro i Nyanza aho rufite ibyumba ngo rujye gutira i Kigali.

    Urukiko rwavuze ko icyorezo cya Covid-19 kiramutse kigabanutse, urubanza rwakomeza kubera ku cyicaro cyarwo i Nyanza, impande zombi ziburana ndetse n’abatangabuhamya bakahaza ku buryo bw’imbonankubone.

    Urukiko rwavuze ko Urabanza rwa Ruseseabagina Paul, Idamange yatanzeho urugero asaba ko yajya kuburanira i Kigali nk’uko narwo rwajyanyweyo, ntaho bihuriye kuko rwo ruregwamo abantu benshi kandi hari n’abaregera indishyi benshi.

    Rwavuze ko haramutse hari abifuza gukurikirana urubanza rwa Idamange bashobora kujya mu rukiko i Nyanza kuko hari icyumba bakwicaramo bagakurikira.

    Ku bijyanye n’uburenganzira bw’uregwa avuga ko butubahirizwa, urukiko rwavuze ko ari uburenganzira bwe kubigaragaza, kandi ikibazo cyose azajya agira akwiye kukimenyesha abamwunganira mu mategeko kugira ngo babiganire n’ubuyobozi bwa gereza bikemurwe.

    Ku mezi abiri yasabye yo gutegura urubanza rwe, urukiko rwasanze ari menshi cyane, rwanzura ko ahawe ukwezi kumwe n’iminsi mike rukazakomeza tariki ya 15 Kamena 2021. Icyo gihe abarebwa n’iburanisha bose bazaba bari ku rukiko i Nyanza.

    Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

    Idamange yasabye urukiko ko urubanza rwe rutaburanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

    [email protected]


  • Abasifuzi b’abanyarwanda babiri muri 22 bazasifura imikino ya BAL #rwanda #RwOT

    Ruhamiriza Sauver na Didier Gaga nibo banyarwanda rukumbi bari mu basifuzi 22 bazasifura imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League(BAL) rizabera mu Rwanda guhera muri iki cyumweru.

    Iri rushanwa rizabera muri Kigali Arena aho rizaba ririmo n’ikipe yo mu Rwanda ari yo Patriots BBC, rizatangira tariki ya 16 risozwe ku wa 30 Gicurasi.

    Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi 'FIBA’ ikaba yamaze gutangaza abasifuzi 22 bazasifura iyi mikino aho harimo 2 b'abanyarwanda Ruhamiriza Sauver na Didier Gaga.

    Muri rusange ni irushanwa rizaba rigizwe n’amakipe 12 yose azakinira muri Kigali Arena, aya makipe agabanyije mu matsinda 3.

    Itsinda A: Patriots BBC(Rwanda), Rivers Hoopers(Nigeria), US Monastir(Tunisa) na GNBC(Madagascar)

    Itsinda B: AS Sale(Maroc), Petro de Luanda(Angola), FAP(Cameroun) ma AS Police(Mali)

    Itsinda C: Zamalek(Misiri), GS Petroliers(Algeria), Ferroviario de Maputo(Mozambique) na AS Douanes(Senegal).

    Jean Sauveur(15) na Gaga(59) abanyarwanda rukumbi bazasifura BAL

    Kigali Arena niyo izakira BAL

    Source : http://isimbi.rw/siporo/abasifuzi-babiri-b-abanyarwanda-muri-22-bazasifura-imikino-ya-bal

  • Idamange yanze kuburana kuri 'Video Conference’ ngo arashaka imbonankubone #rwanda #RwOT

    Idamange wari uri aho afungiye kuri gereza ya Nyarugenge ari kumwe n’abamwunganira mu mategeko mu gihe Inteko y’Urukiko yo yari iri ku kicaro cy’Urugerero rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kiri i Nyanza.

    Inteko iburanisha uru rubanza ruregwamo Idamange, yatangiye yibutsa uregwa ibyaha akurikiranyweho birimo guteza imvururu muri rubanda no gukwirakwiza ibihuha.

    Uregwa wahise ahabwa ijambo, yabwiye Abacamanza ko atiteguye kuburana kuko yatinze kumenyeshwa iby’uru rubanza kuko yarubwiye mu cyumweru gishize bigatuma atabona umwanya uhagije wo gutegurana urubanza n’abanyamategeko bamwunganira.

    Yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

    Umucamanza yamwibukije ko kuba baburana muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga biri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, undi asubiza avuga ko iyo COVID-19 ntaho itari ndetse ngo n’i Nyanza iriyo bityo ko ashaka kuburana “imbonankubone nk’uko biri kugenda mu rubanza rwa Rusesabagina.”

    Abunganira Idamange nabo basabye ko urwo rubanza ruba imbonankubone, inteko iruburanisha ikaza i Kigali kuko akarere ka Nyanza kashyizweho ingamba zidasanzwe zo kwirinda Covid.

    Yongeye kugaruka ku bibazo by’umutekano avuga ko afite muri gereza aho afungiye kuko abacungagereza bamubangamira ngo ndetse ko hari abamubwiye ko basabwe kumucisha bugufi.

    Ngo iri hohoterwa avuga ko akorerwa, ryaje ubwo yamaganaga akarengane avuga ko kabera muri gereza kuko umugororwa yemererwa guhamagaza ‘pack’ y’amafaranga 500 kuri telephone mu cyumweru, ariko abacungagereza bakagura iya 150Frw.

    Yagize ati “Sinshobora kwemera akarengane, ibyo bintu narabivuze ni yo mpamvu bakomeza kungendaho.”

    Idamange uregwa ibyaha birimo ibifitanye isano n’amagambo yavuze ku rubuga rwa Youtube, yasabye Urukiko guhabwa amezi abiri yo gutegura urubanza.

    Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ku byatangajwe n’uregwa, buvuga ko bitumvikana kuba adashaka kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga kandi ari bwo buryo bushoboka bwo kuburana muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

    Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba uregwa yahabwa igihe cyo gutegura urubanza ari uburenganzira yemererwa n’amategeko ariko ko kiriya gihe cy’amezi abiri asaba ari kirekire.

    Urukiko rwahise rwanzura ko ahawe ukwezi kumwe, urubanza rukazasubukurwa tariki 15 Kamena 2021 kandi ababuranyi bose yaba Ubushinjacyaha n’uregwa Idamange bakazaburana bari mu cyumba cy’Urukiko i Nyanza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Idamange-yanze-kuburana-kuri-Video-Conference-ngo-arashaka-imbonankubone

  • Itangazo ryo gupiganira isoko rya Bank of Afr… – #rwanda #RwOT

    Abumva bashoboye gukora ako kazi kavuzwe haruguru, basabwe kugeza amabaruwa yabo afunze bitarenze tariki ya 24/05/2021 saa munani zuzuye (2:00 Pm) mu bunyamabanga bwa Bank of Africa muri etaje ya kabiri mu nyubako ya CHIC. 

    Ayo mabaruwa afunze agaragaza ibiciro by’ibisabwa nk’uko bigaragara hejuru, akazafungurwa ku mugaragaro tariki ya 24/05/2021 mu cyumba cy’inama ya Banki kuri iyo tariki saa cyenda n’igice (3:30 Pm).

    Icyitonderwa: Abapiganwa basabwe kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga adasubizwa ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) yishyuwe kuri konti No: 00047920000 iri mu mazina ya Bank of Africa Rwanda muri dosiye y’ipiganwa. 

    Abifuza gusura iyo modoka bayisura ku cyicaro gikuru cya Bank of Africa mu masaha y’akazi. Ku bindi bisobanuro mwahamagara 0788797305

    Bikorewe i Kigali none kuwa 10/05/2021

    Ubuyobozi bukuru bwa Bank of Africa Rwanda LTD.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105523/itangazo-ryo-gupiganira-isoko-rya-bank-of-africa-rwanda-ltd-105523.html

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 986 abandi bahabwa inshingano nshya –

    Mu mpinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu n’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, Brigadier General Joseph Demali yagizwe Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya, Lieutenant Colonel Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

    Major Ephrem Ngoga yazamuwe mu ntera ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agirwa Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya

    Major Eustache Rutabuzwa we yagizwe Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

    Mu zindi mpinduka zakozwe, abasirikare 665 bari bafite ipeti rya Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Captain mu gihe abasirikare 319 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant.

    Brigadier General Joseph Demali yagizwe Ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya

    Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 986

  • Ingengo y’imari ya 2021/22 izaba miliyari 3.807 Frw –

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, nibwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Richard Tusabe, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari iteganyijwe gukoreshwa mu mwaka utaha.

    Minisitiri Tusabe yavuze ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’umutungo faranga w’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2.543,3 Frw, bingana na 67% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2021/22.

    Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 612,2 Frw bingana na 16% by’ingengo y’imari yose naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 651,5 Frw bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

    Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

    Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 1.872,7 Frw bingana na 49,2 % by’ingengo y’imari yose.

    Minisitiri Tusabe kandi yavuze ko amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere no mu ishoramari rya Leta azagera kuri Miliyari 1.934,2 Frw bingana na 50,8 % by’ingengo y’imari harimo amafaranga agenewe gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka za COVID-19

    Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2021/22 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere twihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri Tusabe yavuze ko muri uyu mwaka hari gahunda ihamye yo kunoza imikorere n’imikoreshereze y’imisoro ndetse no kunoza ikoreshwa ry’amafaranga bityo hakaba hari icyizere.

    Yakomeje avuga ko ikindi kizibandwaho ari uguha ubushobozi abikorera ku giti cyabo ndetse ngo uko bagenda bagira ubushobozi bikazatuma bagira uruhare mu gutuma ingengo y’imari yiyongera.

    Yakomeje agira ati “Kuba amafaranga dukura hanze yaragabanyutse, bifitanye isano n’amafaranga twabonye umwaka ushize ajyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ariko kandi bijyanye n’ikigega twashyizeho cyo kuzahura ubukungu.”

    Minisitiri Tusabe yanavuze kandi ko muri rusange ubukungu bwitezweho kuzamuka kuri 5%.

    Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bashimye uburyo amafaranga azasaranganywa mu nzego zitandukanye ariko bavuga ko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, hakwibanda ku gushyiraho ingamba z’ibura ry’imirimo ryatewe n’iki cyorezo aho by’umwihariko urubyiruko arirwo rwagizweho ingaruka cyane.

    Depite Izabiriza Marie Mediatrice we yasabye ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazitabwa cyane ku gucunga no gukoresha neza amafaranga make ahari kugira ngo n’ahari azabashe gutanga umusaruro wifuzwa.

    Ati “Amafaranga agatangwa ariko byagera hagati ibikorwa bigahagarara, ugasanga hajemo amanyanga wabaza icyo amafaranga yakoreshejwe ukakibura. Bikagaragara rero ko ingengo y’imari iba yatanzwe ariko hakagaragara icyuho mu buryo iba yakoreshejwe.”

    Avuga ko hari ibigo byinshi bihabwa ingengo y’imari ariko umwaka warangira byabazwa uko byayikoresheje bikananirwa ku bisobanura ndetse ngo hari n’ibigo bitagira ibitabo bigaragaza ikoreshwa ry’ingengo y’imari.

    Senateri Mugisha Alexis yavuze ko hakongerwa ubushobozi bushyirwa mu nkunga y’ingoboka, hagakosorwa ibibazo bikunze kugaragara mu nzu yubakirwa abatishoboye agasondekwa ku buryo nyuma y’igihe gito ahita yangirika bigasaba andi mafaranga menshi yo gusana cyangwa kongera kubaka.

    Nyuma yo gutangaza iyi mbanzirizamushinga, biteganyijwe ko yoherezwa muri komisiyo zishinzwe ingengo y’imari muri buri mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko ngo itangweho ibitekerezo bizafasha guverinoma mu guhuza umushinga w’ingengo y’imari ya 2021/2022.

    Ibyo bitekerezo byose bizashyikirizwa guverinoma ndetse nayo ikawunonosora ku buryo umushinga w’ingengo y’imari ya 2021/2022, uzagaruka imbere y’Inteko Ishinga Amategeko muri Kamena ari nabwo izawemeza ukaba usigaje gutangazwa na Guverinoma.


  • Nyanza: Afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 wamubonye yiba ihene y’iwabo –

    Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso, Umudugudugu wa Seruhembe ku wa 10 Gicurasi 2020.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu musore mu ibazwa yemeye icyaha cyo kwica, avuga ko yabikoze mu gusibanganya ibimenyetso kuko uyu mwana yari yamubonye yiba ihene y’iwabo.

    Ati “Mu ibazwa rye ry’ibanze uyu mugabo aremera icyaha akavuga ko yamwishe kugira ngo azimanganye ibimenyetso kuko uwo mwana amaze kwiba no kwica ihene y’iwabo, undi amukururira mu ishyamba hafi y’aho iyo hene yari iziritse aramuniga arapfa.”

    Dr Murangira yakomeje avuga ko uyu mugabo yigeze gufungwa imyaka itandatu azira gucuruza ibiyobyabwenge.

    Ati “Ikigaragara ni uko uyu mugabo aherutse gufungurwa, aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera gucuruza ibiyobyabwenge.”

    Yakomeje yihanganisha umuryango w’uyu mwana, ndetse anavuga ko abakijandika mu byaha nta mwanya bafite mu muryango nyarwanda.

    Ati “RIB irihanganisha umuryango w’uyu mwana, ababyeyi babuze uyu mwana, ariko abantu nk’abangaba bumva ko bashobora gukora ibyaha ntabwo bazihanganirwa mu muryango nyarwanda, amategeko azakurikizwa ahanwe. Birababaje ntabwo umuntu yari akwiye kwica undi ngo azimangatanye ibimenyetso by’uko yamubonye akora icyaha. abantu bakwiye kugendera kure ibyaha kuko icyaha kimwe gishobora gutuma ukora ikindi kandi bitari ngombwa.”

    Amakuru atangwa na RIB agaragaza ko uyu mugabo yari yarafunzwe mu 2014 akaza gufungurwa mu 2019.

    Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibirizi mu gihe hagikorwa dosiye ye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, mu gihe umurambo w’uyu mwana woherejwe muri Laboratwari itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 wamubonye yiba ihene y’iwabo