Category: Uncategorized

  • Loni yasobanuye impamvu yagabanije ibiribwa byahabwaga impunzi mu Rwanda –

    Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko uyu muryango wagize ikibazo cy’amafaranga make gituruka ahanini ku cyorezo cya Covid-19 ndetse n’imiterere y’ikibazo by’impunzi mu Rwanda.

    Ati “Kugira ngo turinde ko uko kugabanyuka kugira ingaruka ku bababaye cyane, twashyizeho uburyo buzatuma twibanda ku mpunzi zibabaye kurusha izindi, zicungira ku bufasha bw’abagiraneza kugira ngo babashe kubona iby’ibanze.”

    Muri ubu buryo bushya, impunzi zashyizwe mu byiciro bitatu ari nabyo bizagenderwaho hatangwa ibiribwa.

    Icya mbere kirimo abababaye cyane kandi bakeneye ubufasha cyane, aba nibo bazahabwa ibyo kurya byose. Icyiciro cya kabiri kirimo abababaye gahoro aho bazahabwa 50% y’ibyo bari basanzwe bahabwa naho icya gatatu kikaba kirimo za mpunzi zifatwa nk’izibabaye ariko atari cyane aho batazongera guhabwa ibiribwa.

    Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yavuze ko ubu buryo bushya ari intambwe iboneye kandi itewe mu gihe gikwiriye aho abaterankunga ku Isi bari ku gitutu batigeze ikindi gihe icyo aricyo cyose kubera ingaruka za Covid-19.

    Itangazo ryashyizwe hanze na HCR ifatanyije na PAM, rivuga ko ingano y’ibiribwa bihabwa impunzi igendera ku bushobozi, ariko kuri ubu ubushobozi bukaba budahagije ku buryo impunzi zose zahabwa ibiribwa ari nayo mpamvu ibiribwa bizahabwa abakeneye ubufasha cyane.

    Ibarura ryakozwe n’iyi miryango yombi mu Ukuboza 2020 mu nkambi zose ziri mu Rwanda ryagaragaje ko abafite ibibazo bikomeye bakiri benshi mu bijyanye no kubona ibyo kurya.

    Impinduka nshya zakozwe ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda, HCR ndetse na PAM nk’uko itangazo rikomeza ribivuga.


  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu basirikare bakuru abaha n’inshingano nshya #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, rigaragaza aba basirikare barimo abakuru bazamuwe mu ntera ndetse bakanahabwa inshingano nshya.

    Mu bazamuwe, barimo Brig Gen Joseph Demali wagizwe Uhagarariye Inyungu z’Ingabo z’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Turukiya.

    Hari kandi Lt Col Stanislas Gashugi wahawe ipeti yra Colonel agahita anahabwa Guhagararira inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.

    Hari kandi Majoro Ephrem Ngoga wahawe ipeti rya Lieutenant Colonel agahita anahabwa guhagararira inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

    Naho Majoro Eustahe Rutabuzwa yahawe guhagararira inyungu z’Igisirikare cy’u Rwanda muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada/

    Iri tangazo kandi rivuga ko Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare 665 bari bafite ipeti rya Lieutenant bakajya ku ipeti rya Captain mu gihe 319 bari bafite ipeti rya Second Lieutenant bahawe ipeti rya Lieutenant.

    UKWEZ.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Perezida-Kagame-yazamuye-mu-ntera-bamwe-mu-basirikare-bakuru-abaha-n-inshingano-nshya

  • Ingengo y’Imari y’umwaka utaha iziyongeraho 10% #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite na Sena, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2021-2022.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe yavuze ko Ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 2021-2022 biteganyijwe ko izagera kuri miliyari 3 807 Frw ivuye kuri miliyari 3 464 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020-2021.

    Yavuze ko 67% by’iyo ngengo y’imari azaturuka imbere mu gihugu, 16% aturuke mu nkunga z’amahanga, naho 17% akazaba ari inguzanyo z’amahanga.

    Ingengo y’imari y’uyu mwaka turi gusoza, yatangiye ari Miliyari 3 245,7 Frw mu kuyivugurura igera kuri Miliyari 3 464,8 Frw. Ni ukuvuga ko yiyongereyeho Miliyari 219,1 Frw angana na 6,7%.

    Ubwo yamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko, iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yagaragaje ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu yageze kuri miliyari 1 962,8Frw angana na 60.5% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020-2021.

    Naho inkunga z’amahanga zari miliyari 492,5 Frw angana na 15.2%, naho inguzanyo z’amahanga zikaba miliyari 783,4Frw angana na 24.1%.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ingengo-y-Imari-y-umwaka-utaha-iziyongeraho-10

  • Gumyusenge w’imyaka 29 yagizwe ‘Professeur’ muri Kaminuza ya MIT ya mbere ku Isi mu by’ikoranabuhanga –

    Gumyusenge agiye kuba Umwarimu wungirije (Assistant Professeur) nyuma yo kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD, mu ishami ry’ibinyabutabire (Chimie) mu bizwi nka ‘Organic semiconductors’ yakuye muri Kaminuza ya Perdue yo muri Leta ya Indiana mu 2019.

    Uyu musore uvuka mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ari iby’agaciro kuri we kuba agiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Ntewe ishema no gutangaza ko ngiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT mu Ishami rya ‘Material Science’ na ‘Engineering’ guhera ku wa 1 Mutarama 2022.”

    Gumyusenge usanzwe akora ubushakashatsi ku binyabutabire byifashishwa mu gukora mudasobwa zifite ubushobozi budasaznwe, azajya atanga amasomo ku banyeshuri bari kwiga mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza.

    Mu bushakashatsi yakoze, harimo ubwo yafatanyije na bagenzi be biganaga mu mwaka wa 2019 bayobowe na Prof. Jianguo Mei, aho bavumbuye ibikoresho bizwi nka Polymers’ bifite ubushobozi bwo kwihanganira ubushyuhe budasanzwe, bufite dogree Celcius 220. Ubu bushakashatsi bwabo bwasohotse muri kimwe mu binyamakuru bikomeye cyane kizwi nka Science Magazine.

    Gumyusenge yahoze ari umuhanga kuva mu buto bwe, kuko yatsinze neza mu mashuri abanza aba uwa mbere buri gihe, n’ubwo yari mu buzima butoroshye kuko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amashuri yisumbuye yayize muri Petit Séminaire Saint Léon Kabgayi mu bijyanye n’ubutabire, imibare n’ibinyabuzima.

    Yamenye Icyongereza binyuze mu kumva radio ya BBC na VOA, ndetse bitewe n’uburyo yari yatsinze neza, yaje kubona bourse ya Perezida wa Repubulika ajya gukomereza amasomo ye muri Wofford College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Gumyusenge asanzwe ari umushakashatsi muri kaminuza ya Laboratoire ya Gabelle iri muri Kaminuza ya Stanford.

    Uyu musore avuga ko yizeye ko ubushakashatsi bwe buzakemura ibibazo bikomereye Isi, cyane cyane Umugabane wa Afurika, birimo ubucye bw’amashanyarazi, amazi n’ibindi bitandukanye.

    Gumyusenge Artistide yagizwe Umwarimu Wungirije muri Kaminuza ya MIT ya mbere ku Isi mu by’Ikoranabuhanga

  • CMA yateguye ku nshuro ya 8 irushanwa rifasha urubyiruko kugana Isoko ry’Imari n’Imigabane –

    Ni irushanwa rigiye kuba ku nshuro ya munani, ritumiwemo abanyeshuri bo muri kaminuza zose zo mu Rwanda, hatitawe ku cyo biga cyangwa umwaka w’amashuri bagezemo. Iri rushanwa rizakorwa mu byiciro bibiri, kimwe kigizwe no kwandika (essay) ikindi kigizwe no kubazwa ibibazo (quiz).

    Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri CMA, Magnifique Migisha, yasobanuye ko iri rushanwa rigamije guteza imbere imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye no kuzigama no gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane bikozwe by’umwihariko n’urubyiruko.

    Yagize ati “Iri rushanwa rigamije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa byimbitse iby’isoko ry’imari n’imigabane ndetse rinabatoza kugira umuco wo kwizigamira no gushora imari binyuze mu bikorwa by’iryo soko. Turizera kandi ko by’umwihariko iri rushanwa rizategura urubyiruko mu kuba abashoramari b’isoko ry’imari n’imigabane ndetse no kubona ubumenyi bwabafasha kuza gukora kuri iri soko kandi bakarushaho gusangiza ubumenyi bagenzi babo bose.”

    Bica mu zihe nzira kwitabira Capital Market University Challenge?

    Kwiyandikisha muri iri rushanwa binyuzwa ku rubuga rwa (investor.cma.rw/cmuc/login/index.php) aho umunyeshuri yuzuza ibisabwa mu rwego rwo kwiyandikisha ndetse akanafungura konti izamufasha kubona ibizabazwa binyuze kuri uru rubuga.

    Nyuma y’ibi, umunyeshuri yakira ubutumwa asanga kuri email aba yatanze mu gihe cyo kwiyandikisha, iyo email ikaba ikubiyemo ubundi butumwa akandaho, kugira ngo ya konti yafunguye igire agaciro bityo itangire gukoreshwa.

    Ibikorwa byo kwiyandikisha bizarangira ku wa 21 Gicurasi. Muri uyu mwaka, icyiciro cyo kubazwa no kwandikwa byose bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kwifashisha urubuga rwa http://investor.cma.rw ndetse ufite ikibazo cyangwa ukeneye ubundi bufasha, ashobora kubona ibisobanuro yandikiye CMA kuri Twitter, ariyo @CMARwanda ndetse no kuri email: [email protected]

    Ku cyiciro cyo kubazwa, kizaba kirimo ibice bitatu, bizakorwa kuva kuwa 25 Gicurasi kugera kuwa 1 Kanema 2021. Icyiciro cya mbere cy’ibazwa kizaba kuwa 25 Gicurasi, icya kabiri kibe kuri 27 Gicurasi mu gihe icya nyuma kizaba ku itariki ya 1 Kamena 2021.

    Abazatsinda mu cyiciro cya mbere, nibo bazakora icya kabiri, abatsinze bakomeze no mu cyiciro cya nyuma.

    Ku bazakora ku bijyanye no kwandika, bagomba kuba batanze inyandiko zabo bitarenze kuwa 2 Kamena 2021, aho bazandika ku nsanganyamatsiko igira iti “Why should the youth consider saving and investing in the capital market at an early age”. (Impamvu urubyiruko rukwiye kwitoza kwizigamira no gushora imari hakiri kare).

    Inyandiko zizatangwa muri iri rushanwa zigomba kuba ari umwimerere kandi zidasanzwe, zitarengeje amagambo 800 kandi zitarimo amagambo yakuwe mu zindi nyandiko zo kuri internet. Uzigana ibyakozwe n’abandi, azajya ahanishwa gukurwa mu irushanwa.

    Kuri iki cyiciro, byitezwe ko akanama nkemurampaka kazatangaza abatsinze kuwa 6 Kamena 2021, umuhango wo gutanga ibihembo ukazaba kuwa 8 Kamena 2021 mu buryo bw’ikoranabuhanga.

    Abanyeshuri bazatsinda mu byiciro byombi, bazahembwa guhabwa imigabane y’ibigo by’ubucuruzi byashyizwe ku Isoko ry’Imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE), ibyo CMA ivuga ko bigamije gufasha urubyiruko kwizigamira binyuze mu gutunga imigabane, bityo bikaba n’urugero rwiza ku bandi no mu gihe kirambye.

    Irushanwa rya Capital Market University Challenge rigiye kuba ku nshuro ya munani

    Iri rushanwa rihuza abanyeshuri bo muri kaminuza zose zo mu Rwanda

    Abazatsinda iri rushanwa bazahembwa imigabane mu bigo byanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda

    Abanyeshuri bahabwa umwanya bakabaza ibyo badasobanukiwe

    Iri rushanwa ririmo icyiciro cy’ibazwa (quiz) n’icyiciro cyo kwandika (essay)

    Abanyeshuri bagomba gusubiza ibibazo mu gihe gito

    Capital Market University Challenge ni irushanwa rigamije gufasha urubyiruko kumenya imikorere y’isoko ry’imari n’imigabane no kurishoramo imari

    Abanyeshuri bageze mu cyiciro cya nyuma bari basanzwe bitabira umunsi w’ibihembo mu ruhame, ariko ubu bizaba hifashishijwe ikoranabuhanga

    Isoko ry’imari n’imigabane ni amahirwe y’ishoramari urubyiruko rukwiye kwitaho cyane

    Abakobwa bashishikarizwa gushora imari mu isoko ry’imari n’imigabane

    Akanama nkemurampaka kaba kagizwe n’inararibonye mu bikorwa by’isoko ry’imari n’imigabane

    Abageze mu cyiciro cya nyuma bafata ifoto y’urwibutso mu irushanwa nk’iri ryari ryabaye mu 2019

    Abitabiriye iri rushanwa bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo byabo

    Irushanwa ry’uyu mwaka ritanga amahirwe yo kuzagira imigabane y’ishoramari

    Abanyeshuri bashoboraga kwitabira iri rushanwa bari mu matsinda

    Aya mafoto yafashwe mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 gitangira gukwirakwira


  • Nyamasheke : Abantu 630 bavanywe mu byabo n’umusozi wimutse #rwanda #RwOT

    Ibi biza byabereye mu Murenge wa Bushekeri muri kariya Karere ka Nyamasheke aho ubutaka bungana na hegitari 12 bwo mu Midugudu ibiri yo mu Kagari ka Ngoma bwagiye burimuka buva aho bwari buri hasigara umusozi.

    Abatuye muri kariya gace batangaza ko ubutaka bwimutse bwerekeza ahagana hepfo aho burangera burema igisa nk’ikibaya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Appolonie Mukamasabo avuga ko amahirwe yabayeho ari uko byabaye ku manywa ku buryo iyo biza kuba nijoro, hari benshi bari kuhasiga ubuzima.

    Yagize ati 'Nta n’amanegeka yari ahari, ariko imisozi yagiye yiyasa, ubutaka bukagenda gahoro gahoro, buza kugera aho bugenda cyane, amazu amwe arasenyuka, andi ariyasa.'

    Ibi biza byasenyeye imiryango 117 igizwe n’abantu 631, ubu ikaba iri gushakishirizwa amacumbi na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

    Muri iyi miryango, harimo 74 yabaye ibonye icumbi mu bandi baturage, na ho 43 igizwe n’abantu 236 yacumbikiwe mu nsengero zitarafungurirwa.

    Ubuyobozi bw’akarere busaba abaturage kwitonda ku buryo baramutse babonye ibidasanzwe ku miterere y’ubutaka batuyeho, kwihutira guhita bahava.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyamasheke-Abantu-630-bavanywe-mu-byabo-n-umusozi-wimutse

  • Ibintu bitangaje wamenya ku runigi rwambarwa ku kaguru||umugore urwambaye bakunda kumwita indaya ,ese ni ukuri? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urunigi rwambarwa ku maguru abenshi barwita Gourmette, Anklet cyangwa se Bracelet de cheville mu ndimi z'amahanga. Kugeza ubu abantu benshi bibeshya ko uru runigi rwambarwa n'abagore cyangwa abakobwa b'indaya nyamara si ko bimeze.

    Amateka y'urunigi abagore bambara ku maguru

    Urunigi rwambarwa ku maguru n'igitsinagore rwaturutse mu Majyepfo ya Asia mu myaka 800 ishize. Mu majyepfo ya Asia barwita 'Pattilu' cyangwa 'Nupur'. Abagore bo mu gihugu cya Egypt nabo bakaba ari bamwe mu bamamaje uru runigi dore ko bari mu ba mbere barwambaye mu gihe cya Predynastic Times aho hari mu myaka ya cyera.

    Urunigi rwambarwa ku maguru rwakomeje gukwira hirya no hino ku isi, muri America rwahageze mu 1930 kugeza n'ubu ruri mu mitako abagore baho bakunze kwambara. Mu bihugu by'iburayi ho bafite umwihariko kuko uru runigi rwambarwa n'abagore n'abagabo.

    Ese kwambara urunigi ku maguru bisobanuye iki?

    -Mu myaka ya kera mu bihugu byo mu Majyepfo ya Asia abagore bambaraga uru runigi ku maguru yabo mu rwego rwo kwirinda imyuka mibi nk'uko imyizerere yabo yavugaga. Umugore waho yambaraga urunigi ku maguru ruriho amazina ye hamwe n'amagambo y'imitongero arinda imyuka mibi nk'uko babyizeraga.

    -Mu gihugu cya Egypt mu myaka ya cyera abagore bambaraga urunigi ku maguru kugira ngo barangaze abagabo (attract men's attention) kuko urunigi rugenda rusakuza bityo iyo barwambaraga bagahita ku bagabo barabarangariraga cyane bityo bakaboneraho kubareshya.

    -Mu gihugu cya Sri Lanka abagore bemerewe kwambara urunigi ku maguru ni abagore baturuka mu miryango ikize cyangwa umugore ufite umugabo w'umuyobozi ukomeye. Muri iki gihugu ntabwo abakobwa batarashaka bemerewe kurwambara.

    -Kuva mu kinyejana cya 20 ubusobanuro bw'urunigi rwambarwa n'abagore ku maguru bwahinduye ubusobanuro uko ibihe byagiye bihinduka. Urunigi rwatangiye kugaragara nk'imideli igezweho ku buryo umugore wese yarwambara hatagombeye ubusobanuro buhambaye uretse kugendana n'ibigezweho.

    -Kwambara urunigi ku maguru kw'abari n'abategarugori bimaze kuba ikintu kigezweho dore ko abarwambara usanga ari abagendana n'ibigezweho cyangwa urwambara akaba ari uko arukunze. Ibi ntibivuze ko umukobwa urwambaye yigurisha.

    Ese uru runigi rwambarwa ku kuhe kuguru?

    Kuri ubu nta kuguru gutegetswe kwambaraho urunigi yaba ari ukuguru kw'iburyo cyangwa ukw'ibumoso hose hemerewe kwambarwaho uru runigi. Mu myaka ya cyera umugore iyo yabaga yarashatse yambaraga urunigi ku kuguru kw'iburyo naho utarashaka yarwambaraga ibumoso, ariko ibi byarahindutse kuko urunigi rwambarwa ku maguru yose.

    Ese abagabo bemerewe kwambara urunigi ku maguru?

    Abagabo nabo bemerewe kwambara urunigi ku maguru cyane cyane abagabo baturuka mu bihugu by'iburayi birimo u Bwongereza, Holland, Switzland na Romania. Abagabo bo muri ibi bihugu batangiye kwambara urunigi ku maguru mu 1978.Nubwo bimeze bityo ariko abagabo benshi ntabwo bakunda kurwambara.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibintu-bitangaje-wamenya-ku-runigi-rwambarwa-ku-kaguruumugore-urwambaye-bakunda-kumwita-indaya-ese-ni-ukuri/

  • Cameroon : Abakobwa babiri baryamana bahuje ibitsina bakatiwe gufungwa imyaka itanu #rwanda #RwOT

    Aba bakobwa barimo uwitwa Njeukam Loic Midrel azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shakiro na mugenzi we Mouthe Roland uzwi nka Patricia.

    Bari batawe muri yombi tariki 08 Gashyantare 2021 bashinjwa kuryamana kandi bahuje ibitsina, nyuma baza kurekurwa by’agateganyo.

    Urubanza rwabo rwaje gutangira ndetse ruza gukurikiranwa cyane muri kiriya gihugu, biza kurangira kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi bahamijwe iki cyaha n’urukiko rwo mu Karere ka Bonanjo Douala.

    Umunyamategeko wunganira aba bakobwa babiri witwa Alice Kom avuga ko Umucamanza yabigiriyeho nkana akabaha igihano kiremereye kandi ubwa mbere bari bakoze kiriya cyaha cyo kuryamana bahuje ibitsina. Akavuga ko bagie kujurira.

    Yagize ati 'Tugiye kujuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ubujurire kuko iki gihano gishobora kubangamira umutekano w’abasanzwe baryamana bahuje ibitsina.'

    Imiryango irengera abaryamana bahuje ibitsina, yahagurutse ivuga ko ibi bidakwiye mu gihe Cameroon ari kimwe mu bihugu 33 bifata ibi bikorwa nk’ibyaha bihanirwa n’amategeko.

    Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu Human Rights Watch uvuga ko Leta ya Cameroon kuva muri Gashyanate uyu mwaka yateye ubwoba ndetse ikanabangamira abantu 24 basanzwe baryamana bahuje ibitsina.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Cameroon-Abakobwa-babiri-baryamana-bahuje-ibitsina-bakatiwe-gufungwa-imyaka-itanu

  • Ibisigisigi by’ubuhezanguni no kwinangira ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu bakoranye na Mitterand –

    Mu kiganiro uyu mugabo wabaye muri Guverinoma ya François Mitterrand yahaye radiyo ‘France Inter’ ku wa 6 Gicurasi 2021, yumvikanye avuga nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bayrou yumvikanye avuga ko atemera ‘politike zishingiye ku kwiyerurutsa’ ndetse mu buryo busa no kwinangira avuga ko u Bufaransa budakwiye gusaba imbabazi cyane cyane hashingiwe ku byatangajwe na Raporo ya Komisiyo Duclert.

    Ati “Sinzi icyo u Bufaransa bugomba gusabira imbabazi, haramutse hagaragajwe ibimenyetso wenda u Bufaransa bwavuga ko habaye amakosa muri kiriya gihe ariko sinkunda ibya politike yo kwiyerurutsa.”

    Bayrou yakomeje avuga ko mu Biganiro yagiranaga na Perezida Mitterand atigeze abona ubushake na buke bwa Guverinoma y’u Bufaransa bwo kuba yagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aya magambo ya Bayrou wanabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Emmanuel Macron mbere y’uko yegura kuri izi nshingano mu 2017, aje akurikirana n’ayatangajwe na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, aho yavuze ko igihugu cye nta ruhare cyayigizemo ko ahubwo uruhare rwagizwe n’ibindi bihugu bikomeye bitagize icyo bikora.

    Uretse gusunukira uruhare rw’igihugu cye ku yandi mahanga, muri iki kiganiro Balladur yumvikanye avuga ko atemeranye n’umwanzuro wa raporo ya Komisiyo ya Duclert ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko ‘iki gihugu cyayigizemo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa”

    Ati “Oya ntabwo nemeranya nawo. Simbyemera kubera ko nakoze ibishoboka byose ngo u Bufaransa ntibuzashyirweho ikosa ryo kureberera no guterera aho. Reka mbisubiremo ko icyari kindaje inshinga atari ugushora abasirikare bacu mu ntambara ya gisivile, aho byari kugaragara nko gufasha Guverinoma y’Abahutu yari iri gushinjwa Jenoside, byari bigamije kurinda ingabo zacu, naharaniye ko ingabo zacu zitinjira mu mirwano n’uko habaho gutera inkunga Jenoside, ku bw’ibyo sinemeranya nayo.”

    Abajijwe n’umunyamakuru niba na we ari mu bayobozi b’u Bufaransa bafunze amaso ntibabona umugambi wa Jenoside bagakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nk’uko Raporo ya Komisiyo ya Duclert ibivuga, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ko yitwaye.

    Ati “Ndacyeka ko iyi raporo iyo ivuga biriya iba idashatse kuvuga ibyo nakoze, reka nkwibutse ko muri icyo gihe nta kibazo cya Jenoside cyari gihari, muranyihanganira kuvuga ibyo muri icyo gihe hari amakimbirane imbere mu gihugu hagati y’Abatutsi n’Abahutu ariko nta jenoside yari yakavugwa.”

    “Ukuri ku kibazo kwatangiye nyuma y’igitero kuri Habyarimana, ku bw’ibyo iyo raporo ntivuga ibyo nakoze hari ikintu kitari cyo muri iyi raporo iyo ivuga ko 1993 naruciye nkarumira ku kibazo cy’u Rwanda.”

    Ni umurage wa Mitterand

    Si Balladur na François Bayrou gusa badakozwa ibijyanye n’uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na Hubert Védrine, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (1997-2002) akomeje kubyigarika aho adasiba kumvikana mu mvugo zipfobya Jenoside.

    Ibi bigaragaza uko bamwe mu bayobozi bo ku bwa Mitterand bagifite umutima winangiye wo kwanga kuva ku izima ngo bemere uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi babikora mu buryo busa n’aho ari umurage basigiwe n’ubutegetsi bwa Mitterand, cyane ko yarinze apfa ataremera uruhare rwa Guverinoma yari ayoboye mu marorerwa yabereye mu Rwanda, ahubwo agatangira kugoreka imvugo yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa.

    Nyuma yo kubona ko iyi turufu yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri itagikora, aba bagabo bo mu kiragano cya Perezida Mitterand biyemeje gukomeza gutsimbarara no kwamaganira kure ugerageje kugaragaza ko u Bufaransa bufite ukuboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nubwo aba bagabo bageze mu zabukuru bakomeje kugaragaza ukutava ku izima Raporo yakozwe na Komisiyo ya Ducleret yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    François Bayrou n’abandi babanye muri Guverinoma ya Perezida François Mitterand bakomeje kwihunza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Imvano y’impfu zidasobanutse z’impinja mu bitaro bya Ruhengeri –

    Mu itangazo ibi Bitaro byashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicurasi 2021 rivuga ko abana 19 aribo bapfuye mu byumweru bine by’ukwezi kwa gatatu.

    Ubundi iyo havuzwe icyorezo mu buvuzi, bisobanurwa ko ari ubwiyongere bw’imibare y’abarwara cyangwa abapfa ugereranyije n’imibare yari isanzwe mu gihe runaka. Ibi iyo bibaye hafatwa ingamba zirimo kubanza kwiga neza imvano yabyo hafatwa ibipimo, guhuza ibimenyentso no gukusanya amakuru yose ashobora guhurirwaho n’abo cyagaragayeho.

    Kuri iyi ngingo, mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, bo bavuga ko bamaze guhagarika icyorezo cyari cyibasiye impinja ziba mu nzu ibafasha kuzitaho (Neonatology), cyazamuye imibare y’abana bapfaga bakagera ku bana 10 mu byumweru bibiri gusa aho kuba 20 mu cyumweru kimwe nk’uko byari byagarutsweho na bimwe mu bitangazamakuru.

    Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, yabwiye IGIHE ko kuri ubu bamaze guhagarika icyorezo cyari cyagaragaye ahavurirwa impinja ziba zavutse zifite ibibazo bitandukanye harimo kuvuka batarageza igihe, kuvuka bananiwe no kuvukana uburwayi bwihariye.

    Ati “Iki cyorezo cyagaragaye mu byumweru bibiri bya nyuma by’ukwezi kwa gatatu aho mu cyumweru kimwe twapfushije abana barindwi naho mu kindi cyakurikiyeho hapfa batatu baba icumi mu byumweru bibiri.”

    “Twabonye ko ari icyorezo dufata ibipimo by’amaraso bijyanwa muri Laboratwari y’Igihugu noneho abana tubimurira mu kindi cyumba, birumvikana n’ibikoresho bisigara aho hagaragaye ikibazo ku buryo twiyambaje iby’ibindi bitaro duturanye, ibipimo byaje kwerekana ko hari udukoko twari twagaragaje kwigomeka ku miti dusanzwe dukoresha”.

    Akomeza avuga ko ubu bamaze kumenye utwo dukoko kandi badushakiye imiti yihariye yo kuduhagarika ku buryo ubu inzu igiye kongera gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.

    Ati “Izo bagiteri ubu twaziboneye imiti yihariye, twamaze guhagarika icyo cyorezo ku buryo ubu impfu z’abana dufite ari izisanzwe kubera ibibazo ziba zaravukanye, ntiturageza aho tuzihagarika ariko dukora ibishoboka byose ngo tuzishyire ku bipimo byo hasi cyane, ubu iriya nzu ya Neonatology yamaze gutegurwa ku buryo impinja zisubizwamo ikongera gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.”

    Inzu ya Neonatology yakira impinja ziba zavutse zitagejeje igihe, izavukanye umunaniro ukabije, izavukanye indwara zitanduka zituma bitabwaho by’umwihariko.

    Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri bivuga ko ubusanzwe impinja zapfaga zari ku gipimo kiri hagati y’abana umunani na cumi n’umwe ku bana ijana bahavukira mu gihe ubwo hagaragaraga icyo kibazo hari hamaze gupfa abana 10 mu byumweru bibiri.

    Ni mu gihe muri Mata ku bana 105 bavutse bakeneye kwitabwaho, abapfuye ari 11 gusa, ariho bashingiye bemeza ko iyi nzu yakongera gukoreshwa kuko ibintu byasubiye mu buryo.