Category: Uncategorized

  • Raporo ya muganga yateje impaka mu rubanza rwa Davis D na Kevin Kade #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 nibwo urubanza rwatangiye, yari inshuro ya kabiri abaregwa bitabye urukiko kuko mu cyumweru gishize ubwo bitabaga bagaragaje inzitizi zirimo no kutabona dosiye y'ibyo baregwa.

    Ubwo iburanisha ryatangiraga, umucamanza yabajije abaregwa niba buri wese yemera icyaha, uko ari batatu bavuga ko batemera ibyaha baregwa, ahubwo basaba urukiko ko rwabarenganura rukabarekura.

    Ubushinjacyaha nibwo bwahawe umwanya ngo busobanure uko ibyaha bashinjwa babikoze. Bwahereye kuri Davis D buvuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya uyu mwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba uyu mukobwa yaragiye kureba Kevin Kade kwa Davis D, akihagera uyu muhanzi agahita asohoka akabasigana, ari ikimenyetso simusiga cy'uko yari amuhaye rugari ngo yisanzure mu mugambi bari bateguranye.

    Ibi bikamugira icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana utageza imyaka y'ubukure.

    Ageze kuri Kevin Kade, Umushinjacyaha yavuze ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure. Yavuze ko ari Icyaha yakoreye kwa Davis D tariki 18 Mata 2021.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko iki cyaha Kevin Kade agishinjwa n'uwo yagikoreye wabitanzemo ubuhamya kuva mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

    Iki ni icyaha kandi ubushinjacyaha bukurikiranyeho Habimana Thierry, buvuga ko yatahanye n'uyu mukobwa tariki 19 Mata 2021 bakararana ku buriri bumwe.

    Umushinjacyaha yavuze ko Habimana yitwaje ko agiye gucumbikira uwo mukobwa, kuko ibirori barimo byarangiye amasaha akuze, bidashobora kuba impamvu igaragaza ko arengana.

    Yagaragaje ko uyu musore nta rwego na rumwe rw'ubuyobozi yigeze agaragariza ko agiye gucumbikira umuntu wafashwe n'amasaha yo kugera mu rugo.

    Umushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko atumva impamvu Habimana yahisemo kurarana ku buriri bumwe n'uyu mukobwa niba koko atari agamije kwishimisha.

    Yabwiye Urukiko ko guhana abantu bangiza abana batagejeje imyaka y'ubukure aribwo buryo bwonyine bwo guca intege n'abandi babiteganya.

    Uko ari batatu, Ubushinjacyaha bwahise bubasabira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa.

    Mu kwiregura, Davis D yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko nta n'impamvu igaragara yakabaye afunzwe.

    Yavuze ko nta gahunda n'imwe yari aziranyeho na Kevin Kade ko uyu mukobwa agiye kujya kumureba mu rugo. Icyakora ngo ubwo umukobwa yari amaze kuhagera we yahise asohoka kuko hari umuntu wari umuhamagaye kuri telefone.

    Ikindi Davis D yabwiye Urukiko ni uko niba hari n'ibyo Kevin Kade yakoranye n'uyu mukobwa, we nta ruhare yabigizemo kuko ubwo yari akihagera we yagiye kwitaba telefone yari imuhamagaye akajya hanze.

    Yavuze ko nta mpamvu n'imwe abona Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, cyane ko n'ibisubizo bya muganga byagaragaje ko uyu mukobwa atigeze anasambanyirizwa iwe.

    Davis D yongeyeho ko Urukiko ruramutse rumurekuye by'agateganyo adashobora gutoroka ubutabera, nta kimenyetso na kimwe yasibanganya ndetse nta n'umutangabuhamya yatera ubwoba.

    Ikigeretse kuri ibi, Davis D yavuze ko afite umutungo wafatwa nk'ingwate muri uru rubanza.

    Kevin Kade yireguye agaragaza ko atigeze asambanya uyu mwana w'umukobwa.

    Yavuze ko kimwe mu bigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ari ukwivuguruza k'uyu mukobwa wabwiye Ubugenzacyaha n'Ubushinjacyaha ko ari Kevin Kade wamuhamagaye akamusaba kujya kumureba, nyamara umukobwa ahubwo ariwe wamuhamagaye.

    Yaba we cyangwa umwunganira mu mategeko basabye urukiko kuzareba ibyavuye mu iperereza bakagenzura icyihishe inyuma y'uku kunyuranya imvugo.

    Usibye ibi ariko, Kevin Kade yongeye kugaragaza ko hari n'igihe uyu mukobwa yavuga ko basambanye mu rwego rwo kwimenyekanisha cyane ko we asanzwe ari umukobwa wananiranye ushaka kwamamara.

    Ibi uyu musore yavuze byiyongeraho raporo ya muganga igaragaza ko nta kimenyetso cy'uko Kevin Kade yasambanyije uyu mukobwa.

    Yaba we n'umwunganizi we mu mategeko, basabye Urukiko kwigana ubushishozi dosiye yabo akarenganurwa.

    Yagaragaje kandi ko adashobora gutoroka ubutabera mu gihe yaba arekuwe by'agateganyo, ndetse ko atatera ubwoba abatangabuhamya, ibi bikiyongeraho ko afite umwishingizi mu gihe yaba arekuwe.

    Mu kwiregura kwa Habimana Thierry, yavuze ko kuba yaratahanye n'uyu mukobwa kubera ko amasaha yo gutaha yari yabafashe, akajya kumucumbikira atari byo yakazize.

    Umwunganizi we mu by'amategeko yagaragaje iki gikorwa cyakozwe na Habimana nk'icy'urukundo ahubwo yagashimiwe.

    Yongeyeho ko atigeze asambanya uyu mukobwa kuko nawe ubwe mu ibazwa yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ntaho yigeze avuga ko basambanye.

    Kuba ntaho umukobwa ashinja Habimana, hakiyongeraho ko nta n'ikimenyetso cyabyo cyagaragajwe muri raporo ya muganga, uyu musore asanga byakabaye impamvu ikomeye yatuma arekurwa.

    Abaregwa uko ari batatu n'ababunganira mu mategeko bose bakunze kugaragaza ko uyu mukobwa bashinjwa kuba barasambanyije n'ubundi asanzwe ari umwana udashobotse.

    Impaka z'urudaca kuri raporo ya muganga

    Abaregwa bose bahurije ku kuba raporo ya muganga yarerekanye ko akarangabusugi ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa yatakaje, nta gihamya ko yagatakaje ubwo yasambanywaga n'aba basore. Ni mu gihe ahubwo igaragaza ko yagatakaje kera cyane.

    Bose uko ari batatu kandi bagarutse kuri raporo ya kabiri ya muganga, yagaragaje ko nta masohoro cyangwa igikomere icyo aricyo cyose basanze mu gitsina cy'umukobwa.

    Bagaragaje ko izi raporo zigaragaza ko uyu mukobwa atigeze asambanywa muri iriya minsi avuga.

    Umushinjacyaha yavuze ko kuba bakwitwaza ko ibisubizo bya muganga bigaragaza ko nta masohoro yasanzwe mu gitsina cy'uyu mukobwa, ari uko bakoresheje agakingirizo kandi ntaho bagaragaza ko kacitse.

    Nyuma yo kumva impende zombi, umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko umwanzuro uzatangazwa ku wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, saa munani z'amanywa.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/raporo-ya-muganga-yateje-impaka-mu-rubanza-rwa-davis-d-na-kevin-kade

  • Idamange yanze kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Urubanza rwa Idamange Yvonne rwatangiye kuburanishwa mu mizi n'urukiko rwakoreye mu karere ka Nyanza mu majyepfo mu gihe we yari i Kigali muri gereza afungiyemo. Yavuze ko atiteguye kuburana.

    Hifashishijwe ikoranabuhanga ry'amashusho, urukiko rwavuze ko Idamange aregwa ibyaha bitandatu birimo: guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y'ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside.

    Ahawe umwanya ngo abivugeho, Idamange wari wicaranye n'abunganizi be babiri mu cyumba cya gereza ya Nyarugenge i Mageragere, yavuze ko atiteguye kuburana, atanga impamvu.

    Yavuze ko mu cyumweru gishize ari bwo yamenyeshejwe ko azaburana, ko atashoboye kubonana n'abamwunganira kubera icyo gihe gitoya kandi aregwa ibyaha byinshi.

    Yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n'abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

    Urugereko rw'urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza ari narwo rwahawe uru rubanza, rwavuze ko ruburanishwa gutyo ku mpamvu zo kwirinda Covid-19.

    We yavuze ko Covid n'i Nyanza ihari, ndetse avuga ko ashaka kuburana “imbonankubone nk'uko biri kugenda mu rubanza rwa Rusesabagina”.

    Abunganira Idamange nabo basabye ko urwo rubanza ruba imbonankubone, inteko iruburanisha ikaza i Kigali kuko akarere ka Nyanza kashyizweho ingamba zidasanzwe zo kwirinda Covid.

    Idamange yavuze ko afite ikibazo cy'umutekano muri gereza afungiyemo kuko ngo abacungagereza bamubangamira, ndetse hari abamubwiye ko 'basabwe gucisha bugufi Yvonne'.

    Yavuze ko ibyo bikorwa kuko 'yamagana amanyanga abera muri gereza', aho yavuze ko imfungwa yemererwa guhamagaza 'pack' y'amafaranga 500 kuri telephone mu cyumweru, ariko abacungagereza bakagura iya 150Frw.

    Yagize ati: “Sinshobora kwemera akarengane, ibyo bintu narabivuze ni yo mpamvu bakomeza kungendaho.”

    Idamange yasabye urukiko ko rumuha amezi abiri kugira ngo ashobore kwiga dosiye ye neza.

    'Amezi abiri ni igihe kinini'

    Ubushinjacyaha bwavuze ko guhabwa igihe k'uregwa ari uburenganzira bwe, gusa ko amezi abiri asaba ari igihe kinini, busaba urukiko kureba igihe gikwiriye.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza ubundi rugomba kuburanishirizwa ku cyicaro cy'uru rukiko [i Nyanza], bunenga ibyo kuvuga ko abatangabuhamya byabagora kuko ngo atari urwa mbere rwaba ruhabereye.

    Bwanenze kandi kuba uregwa adashaka kuburana hifashishijwe video kandi ngo ari bwo buryo bushoboka bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, buvuga ko ntagikwiye kubuza ko bukoreshwa.

    Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko igihe uregwa asaba ari kirekire cyane.

    Rwamuhaye igihe kingana n'ukwezi, ruzasubukurwa tariki 15/06 ku cyicaro cy'uru rukiko i Nyanza kandi ababuranyi bose bari ku rukiko.

    Urukiko ruvuga ko kubera uburemere bw'uru rubanza rutakomeza kuburanishwa ku ikoranabuhanga, keretse habaye imbogamizi zitewe na Covid-19.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/idamange-yanze-kuburana-hakoreshejwe-ikoranabuhanga

  • Hamenyekanye abandi bahanzi bakomeye bazaririmba mu birorori byo gufungura BAL izabera mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko aba bahanzi bari mu Rwanda yamenyekanye ejo kuwa 11 Gicurasi 2021 aho Mr Eazi yashyize hanze amashusho kurubuga rwe rwa Instagram avuga ko atakibarizwa mu mujyi wa Accra muri Ghana, agira ati' urabeho Accra'.

    Naho amakuru y'umuhanzikazi Ciara yamenyekanye aho we na J.cole basuye Pariki y'Akagera iherereye mu ntara y'uburasirazuba

    Byitezwe ko abamuhanzi bazatarama mu birori byo gufungura imikino ya Basketball Africa League itekanyijwe kuzabera mu Rwanda ku nshuro yayo ya mbere tariki 16 kugeza kuri 30 Gicurasi 2021.

    Mr Eazy yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo yahakoreraga igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Convention Centre.

    Ni igitaramo uyu muhanzi yahuriyemo n'abandi barimo Bruce Melodie na Charly & Nina kimwe n'aba Djs bari bakomeye barimo DJ Marnaud na nyakwigendera DJ Miller.

    Nyakwigendera DJ Miller (imbere) na Dj Marnaud bacuranze mu gitaramo cya Mr Eazy

    Ciara Princess Wilson uri mu Rwanda n'umwe mu byamamare muri Leta Zunze ubumwe za Amerika akaba ari umwanditsi windirimbo, umubyinnyi ndetse akaba akora n'umwuga wo kumurika imideli. Yavukiye mu Mujyi wa Fort Hood muri Texas

    Ciara uri mu Rwanda

    Bruce Melodie yaririmbye mu gitaramo cya Mr Eazymu 2017
    {}

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/hamenyekanye-abandi-bahanzi-bakomeye-bazaririmba-mu-birorori-byo-gufungura-bal

  • Maj Gen Murasira yagaragaje ubufatanye nk’ipfundo ryo guhangana n’umutekano muke muri Afurika –

    Iyi nama ya munani izwi nka (National Security Symposium) iri kwiga ku ngingo ivuga iti “Contemporary Security Challenges: The African Perspective (Ibibazo byugarije Afurika muri iki gihe)”.

    Inama iri kubera mu Karere ka Musanze, ikaba iteraniyemo abasirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, abarimu bigisha muri Kaminuza n’Impuguke zitandukanye aho bari kwigira hamwe ibibazo bibangamiye umutekano wa Afurika muri ibi bihe harimo n’ibyorezo nka Covid-19.

    Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Murasira yifashishije urugero bw’ibihe isi irimo bya Covid-19, asaba abayitabiriye kurushaho kurangwa n’ubufatanye no guhora biteguye.

    Yagize ati “Urebye inama y’ubushize muri 2019, Isi y’icyo gihe itandukanye n’iy’ubu, ibibazo byariyongeye , Covid-19 yerekana ko haba ubuzima, ubukungu, politiki n’ibipimo by’umutekano byagizweho ingaruka. Ibi byerekanye imbaraga zikwiye kuba zishyirwa muri izi ngeri z’ibyiciro, aha birasaba ubufatanye no gushyira hamwe ndetse no guhora twiteguye guhangana n’ibibazo nk’ibi no mu bihe bizaza.”

    “Aha twavuga ko ibi bibazo bitwibutsa ko isi by’umwihariko Afurika itahangana nabyo n’ingaruka zabyo hatabayeho ubufatanye bugamije gusenyera umugozi umwe n’intego imwe”.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana n’ibindi byorezo bishobora kwibasira Umugabane wa Afurika ariko bidasobanuye ko rwabirandura burundu bityo ko ubufatanye mu gusangira amakuru n’ubumenyi ariyo ntwaro.

    Yagize ati “Turiteguye kuko dufite inzego zubatse n’ubwo tutavuga ko ari 100%, ariko navuga ko tudahagaze nabi, gusa birasaba ubufatanye kuko utamenya uko bizaba bisa, hari aho usanga akenshi bisaba gukumira, mwarabibonye ubwo Ebola yibasiraga aka Karere, icyo dukora cy’ibanze ni ugukumira ikwirakwira ryabyo ariko bisaba gufatanya mu mpande zose n’abaturage ndetse no gusangira amakuru n’ubumenyi”.

    Maj Nkurunziza uri gukurikirana amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama, yavuze ko amasomo abafasha kwitegura guhangana n’ibibazo Afurika ihura nabyo muri ibi bihe ari ingirakamaro kuko nabo bashishikajwe n’iterambere rya Afurika.

    Ati ” Amasomo nk’aya turayishimira cyane kuko umutekano ni ikintu kinini kigomba no gushingirwaho mu iterambere, tuyakira neza kandi azadufasha mu gutanga umusanzu wacu nk’abashinzwe umutekano”.

    Abasirikari bari guhabwa aya masomo ni 47 bakuru kuva ku ipeti rya Majoro kugeza kuri Coronel. Hitabiriye abo mu Rwanda kuko abanyamahanga uyu mwaka batitabiriye kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi.

    Iyi nama yiga ku bibazo bya Afurika muri ibi bihe, izamara iminsi itatu. Izigirwamo uko hakubakwa inzego z’ubuzima busubiza ibibazo by’ibyorezo bishobora kuzibasira Afurika, kuba Afurika iberanye n’ubucuruzi mpuzamahanga nyuma ya Covid-19, kubaka Afurika ishoboye kwivugira, kureba ibibazo biri mu ikoranabuhanga rya Afurika n’uko byakemuka, kwifashisha imbaraga z’urubyiruko mu iterambere rirambye rya Afurika n’Imikoranire y’ibigo bya Afurika mu guharanira amahoro arambye.

    Minisitiri Maj Gen Murasira yavuze ko ubufatanye ariwo musingi wo guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika

    Iyi nama yitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahurira n’umutekano muri Afurika

  • Tour du Rwanda 2021: Banyuzwe no kwegerezwa serivisi za Mituweli na Ejo Heza zibafasha guteganyiriza ahazaza –

    Aba baturage bemeza ko bataramenya ibyiza by’ubwo bwishingizi baremberaga mu ngo, ibyashoboraga no kubakururira impfu mu gihe badafite amafaranga ahagije yo kwivuza.

    Umubyeyi w’abana batanu wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve, Murekatete Angelique, yabwiye IGIHE ko yasobanukiwe byimbitse umumaro wo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

    Yagize ati “Kuva mu 2012 sinshobora gukererwa gutanga umusanzu wa Mituweli kuko ndabyibuka ubwo nari ngiye kubyara umwana wa bucura, ni bwo banjyanye ku kigo nderabuzima barananirwa banyohereza ku Bitaro mu Ruhengeri. Nagezeyo barambaga ndetse banyongerera n’amaraso, icyo gihe nahavuye ntanze ibihumbi birenga 300 Frw.’’

    Yavuze ko byamugoye ndetse hari ibyo yirengagije kugura kuko yabuze amafaranga kugeza agurishije umurima we n’inka yahakaga.

    Ati “Nibaza ukuntu ntanze amafaranga ashobora kuntangira umusanzu w’imyaka 20 numva amakosa ari ayanjye ku buryo n’ubu sinshobora gukererwa na gato.’’

    Munyanshoza Jean Pierre wo mu Murenge wa Nyange, yavuze ko usibye serivisi bahabwa biboroheye, umuryango afite adashobora kuwuvuza adakoresheje ubwishingizi.

    Yagize ati “Mfite abana 12 urumva ku mwaka simburamo nka bane barwara ubwo se urumva ayo mafaranga ntafite Mituweli nayabona? Ubu iyo hari urwaye anyarukira kuri poste de Santé bakamuvura, akaza atarembeye mu rugo kuko aba avuwe hakiri kare.’’

    Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ifatiye runini abatari bake bitewe no kuba igabanya ikiguzi cy’ubuvuzi.

    Umuyobozi muri RSSB Ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika Abanyamuryango mu Ishami rya Mituweli, Ntigurirwa Deogratias, yabwiye IGIHE ko bifashishije Tour du Rwanda 2021 bashaka gutanga ubutumwa buhamagarira Abanyarwanda kwishyura Mituweli no gutanga umusanzu muri Ejo Heza.

    Ati “Nta kigo wabona gihuza Abanyarwanda bose nkuko RSSB ibikora. Usanga Mituweli na Ejo Heza bikenerwa n’Abanyarwanda muri rusange. Aho duca ubona ko abaturage niba babonye RSSB bibuka ko bagomba kwishyura Mituweli no gutanga umusanzu muri Ejo Heza.’’

    Imibare igaragaza ko 85.5% bamaze gutanga Mituweli mu gihe habura amezi atagera kuri abiri ngo umwaka urangire.

    Ntigurirwa yakomeje ati “Ntabwo turagera aho twifuza kugera, kuko tugomba kuba turi ku 100%.”

    Yahamagariye abaturarwanda kurushaho kwitabira gutanga Mituweli, anabasaba gutangira kwishyura iy’umwaka utaha.

    Ati “Indwara itera idateguje, ubu abantu bashobora gutangira kwishyura umusanzu w’umwaka wa 2020/2021 ukanda *909# ugakurikiza amabwiriza, kwegera Sacco cyangwa abakozi ba Irembo na MobiCash ku buryo tariki ya 1 Nyakanga zizagera baramaze kwishyura.

    - Ejo Heza nayo imaze gushinga imizi

    Uretse Mituweli ariko hari n’Ubwizigame bw’igihe kirekire bwa EjoHeza, bwashyiriweho gufasha abaturage guteganyiriza ahazaza.

    Munyanshoza Jean Pierre watangiye gukorana na Ejo Heza mu 2019 yagaragaje ko yatangiye kubona umusaruro.

    Yagize ati “Ku ruhande rwa Leta bampaye amafaranga ibihumbi 11.250 Frw, ubu maze kugira ubwizigame bw’amafaranga 45.250 Frw, buri uko nizigamiye mbona ubutumwa bugufi kuti telefoni iyo nujuje uruhare rwanjye na Leta ihita ishyiraho urwayo bakampa ubundi butumwa bw’umusanzu wose mba ngejejemo.’’

    Uyu muturage w’i Musanze yavuze kwizigamira byahoze ari iby’abakozi ba Leta ariko “ubu nashyizemo umwana wanjye kubera ko nabikunze numvise bifite inyungu, nteganya no gushyiramo n’abandi.”

    Itangishaka Theonille na we yagize ati “Ejo heza icyo maze kuyungukiramo; Leta yampaye uruhare rwayo rw’amafaranga 11.500, ndashimira Leta yacu kuko idutekerereza ibyo tutabashije kwitekerereza. Niteguye kuzagobokwa ngeze mu zabukuru kandi ngize n’ibyago natabarwa umuryango wanjye utavunitse kandi ntanga umusanzu wanjye bitangoye, ubu maze imyaka ibiri nizigamira.”

    Mujawamariya Spéciose utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro amaze imyaka itatu yinjiye muri Gahunda ya Ejo Heza kandi yayibonyemo umusaruro.

    Ati “Inyungu maze gukuramo ni uko mfite aho niteganyirije, nzi neza ko mu masaziro yanjye ntazasaza nabi, nzasaza neza kuko niteganyirije. Tukimara gukangurirwa EjoHeza, numvise ari ibintu byiza cyane mpita ntangirana nayo, nshyiramo n’umwana wanjye w’imfura.’’

    Mujawamariya Spéciose utuye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro amaze imyaka itatu yinjiye muri Gahunda ya Ejo Heza

    Yavuze ko kuba ari muri Ejo Heza bimuha icyizere ko mu gihe yanakwitaba Imana, abazungura be bahabwa impozamarira.

    Ati “Buri wese afite ikigega yisangamo bitagendeye ku kuba akorera Leta kuko n’abayikorera bitabiriye ubwo bwizigame nk’abandi baturage bose.’’

    Mujawamariya wasobanukiwe neza akamaro ko kwizigamira anashishikariza abandi kwinjira muri EjoHeza ahereye mu matsinda y’ibimina ayobora.

    Umukangurambaga wa Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali, Ngoga Emmanuel, yasabye ko buri Munyarwanda yarushaho kwitabira no kwizigamira ibizabafasha mu gihe bageze mu mage.

    Ati “Ni amahirwe yashyiriweho Abanyarwanda ngo bizigame bazagire amasaziro meza bageze mu zabukuru. Abanyarwanda bakwiye kugerageza kwizigama kuko ayo mafaranga azaba anunguka. Uwizigamye neza ntaba umutwaro ku muntu wese cyangwa ku gihugu.’’

    Kuri ubu abarenga 1.364.057 biyandikishije muri Ejo Heza, abagera ku 1.042.190 barizigama mu gihe amafaranga amaze kuzigamwa asaga miliyari 14 Frw.

    Umuyobozi muri RSSB Ushinzwe Ubukangurambaga no kwandika Abanyamuryango mu Ishami rya Mituweli, Ntigurirwa Deogratias, yavuze ko bifashishije Tour du Rwanda 2021 bashaka gutanga ubutumwa buhamagarira Abanyarwanda kwishyura Mituweli

    Umukangurambaga wa Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali, Ngoga Emmanuel, yavuze ko kwizigamira muri Ejo Heza ari ingenzi kuko bigoboka umuntu mu gihe cy’ibyago

    Abayobozi muri RSSB bakurikiranye Tour du Rwanda, banashishikariza abaturarwanda kurushaho kwiteganyiriza bishyura mituweli, banizigamira by’igihe kirekire

    Aha ni mu Karere ka Huye, ahasorejwe etape ya kabiri ya Tour du Rwanda 2021. Abayobozi mu nzego zitandukanye muri RSSB basobanuriye abo mu Majyepfo akamaro ka Mituweli n’uburyo bwo kwizigama bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza

  • Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 900 abandi bahabwa imyanya mishya #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu n'Ubuyobozi bw'Igisirikare cy'u Rwanda, Brigadier General Joseph Demali yagizwe Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda muri Turukiya, Lt. Colonel Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda muri Tanzania.

    Major Ephrem Ngoga yazamuwe ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agirwa Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri ambasade y'u Rwanda muri Kenya
    Major Eustache Rutabuzwa yagizwe Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri ambasade y'u Rwanda muri Canada.

    Mu zindi mpinduka zakozwe, abasirikare 665 bari bafite ipeti rya Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Captain mu gihe abasirikare 319 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-abasirikare

  • Kamanzi nyuma y’imyaka 27 abonye abavandimwe be babiri, ISIMBI irabahuje #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amasaha 10 akoze ikiganiro ku ISIMBI TV, Kamanzi Jean de Dieu, yamaze kubonana n’abashiki be babiri baburanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Mu kiganiro yaraye agiranye na ISIMBI TV, Kamanzi avuga ko atazi aho akomoka uretse kuba azi amazina y’ababyeyi be,

    Jenoside yabaye afite imyaka 3 ndetse byinshi byabaye ntabyibuka uretse kuba azi ko yabuze abavandimwe be bavukanaga batutu(bose bari abakobwa).

    Jenoside igitangira nibwo se umubyara yishwe(Rutagengwa Edouard), nyuma y’iminsi 2 bahungiye mu Kiliziya(ntabwo azi uko iyo Kiliziya yitwa), nyuma y’iminsi 2 bababwiye ko amahoro yagarutse basubira iwabo ari nabwo nyina(Primitive) bahise bamwica bamurashe.

    Bahise bafata umwanzuro wo guhunga, bageze mu nzira bararashe bahita batandukana ari nabwo aheruka bashiki be. Yibuka ko mushiki wabo mukuru yitwaga Kawera, hagakurikiraho uwitwa Uwambaje, agakurikiraho mu gihe bucura bwabo yibukaga ko yitwa Macibiri(akabyiniriro).

    Nyuma y’imyaka 27, yakoze ikiganiro na ISIMBI TV yifuza guhura n’abavandimwe be niba bakibaho kuko nta byinshi yari abaziho ndetse atanibuka aho bari batuye, yaje kubona babiri (Uwambaje na Macibiri) mukuru wabo witwaga Kawera niwe atarabona baracyamushakisha ndetse ntibazi niba akiriho. Ubu batuye Kicukiro.

    Kamanzi hagati ya bashiki be yari amaze igihe atazi niba bakibaho

    Kamanzi Jean de Dieu yari amaze imyaka 27 atazi irengero ry’abavandimwe be

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kamanzi-nyuma-y-imyaka-27-abonye-abavandimwe-be-babiri-isimbi-irabahuje

  • Urubanza rwa ba Davis D : Impaka ku gutakaza ubusugi bw’umukobwa, guhakana ibyaha,… #rwanda #RwOT

    Ni urubanza rw’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021 ubwo Ubushinjacyaha bwasabiraga aba basore gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bagakurikiranwa bari muri gereza.

    Aba basore uko ari batatu babwiye Umucamanza ko batemera ibyaha bashinjwa ubwo yari ababajije niba baburana babyemera.

    Ubushinjacyaha bwagarutse ku bimenyetso buheraho bushinja Davis D na Kevin Kade ndetse na Habimana Thierry biriya byaha birimo gusambanya n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umukobwa w’imyaka 17.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba uyu mukobwa yaragiye kureba Kevin Kade kwa Davis D, akihagera uyu muhanzi agahita asohoka akabasigana, ari ikimenyetso simusiga cy’uko yari amuhaye rugari ngo yisanzure mu mugambi bari bateguranye.

    Ibi bikamugira icyitso ku cyaha cyo gusambanya umwana utageza imyaka y’ubukure.

    Ageze kuri Kevin Kade, Umushinjacyaha yavuze ko uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa utarageza imyaka y’ubukure. Yavuze ko ari Icyaha yakoreye kwa Davis D tariki 18 Mata 2021.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko iki cyaha Kevin Kade agishinjwa n’uwo yagikoreye wabitanzemo ubuhamya kuva mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

    Iki ni icyaha kandi ubushinjacyaha bukurikiranyeho Habimana Thierry, buvuga ko yatahanye n’uyu mukobwa tariki 19 Mata 2021 bakararana ku buriri bumwe.

    Umushinjacyaha yavuze ko Habimana yitwaje ko agiye gucumbikira uwo mukobwa, kuko ibirori barimo byarangiye amasaha akuze, bidashobora kuba impamvu igaragaza ko arengana.

    Yagaragaje ko uyu musore nta rwego na rumwe rw’ubuyobozi yigeze agaragariza ko agiye gucumbikira umuntu wafashwe n’amasaha yo kugera mu rugo.

    Umushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko atumva impamvu Habimana yahisemo kurarana ku buriri bumwe n’uyu mukobwa niba koko atari agamije kwishimisha.

    Yabwiye Urukiko ko guhana abantu bangiza abana batagejeje imyaka y’ubukure aribwo buryo bwonyine bwo guca intege n’abandi babiteganya.

    Uko ari batatu, Ubushinjacyaha bwahise bubasabira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa.

    Mu kwiregura, Davis D yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko nta n’impamvu igaragara yakabaye afunzwe.

    Yavuze ko nta gahunda n’imwe yari aziranyeho na Kevin Kade ko uyu mukobwa agiye kujya kumureba mu rugo. Icyakora ngo ubwo umukobwa yari amaze kuhagera we yahise asohoka kuko hari umuntu wari umuhamagaye kuri telefone.

    Kevin Kade yireguye agaragaza ko atigeze asambanya uyu mwana w’umukobwa.

    Yavuze ko kimwe mu bigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ari ukwivuguruza k’uyu mukobwa wabwiye Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha ko ari Kevin Kade wamuhamagaye akamusaba kujya kumureba, nyamara umukobwa ahubwo ari we wamuhamagaye.

    Yaba we cyangwa umwunganira mu mategeko basabye urukiko kuzareba ibyavuye mu iperereza bakagenzura icyihishe inyuma y’uku kunyuranya imvugo.

    Habimana Thierry we yavuze ko kuba yaratahanye n’uyu mukobwa kubera ko amasaha yo gutaha yari yabafashe, akajya kumucumbikira atari byo yakazize.

    Umwunganizi we mu by’amategeko yagaragaje iki gikorwa cyakozwe na Habimana nk’icy’urukundo ahubwo yagashimiwe.

    Yongeyeho ko atigeze asambanya uyu mukobwa kuko na we ubwe mu ibazwa yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ntaho yigeze avuga ko basambanye.

    Abaregwa bose bahurije ku kuba raporo ya muganga yarerekanye ko akarangabusugi ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa yatakaje, nta gihamya ko yagatakaje ubwo yasambanywaga n’aba basore. Ni mu gihe ahubwo igaragaza ko yagatakaje kera cyane.

    Bose uko ari batatu kandi bagarutse kuri raporo ya kabiri ya muganga, yagaragaje ko nta masohoro cyangwa igikomere icyo aricyo cyose basanze mu gitsina cy’umukobwa.

    Urukiko rwahise rwanzura ko uru rubanza rusojwe, rukazasoma icyemezo cyarwo ku wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021.

    Ivomo : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urubanza-rwa-ba-Davis-D-Impaka-ku-gutakaza-ubusugi-bw-umukobwa-guhakana-ibyaha

  • Menya ibyaranze iburanisha ry'urubanza ruregwamo Davis D na Kevin Kade #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, rwatangiye kuburanisha ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo abahanzi Davis D na Kevin Kade n'umufotozi witwa Habimana Thierry bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa utagejeje imyaka y'ubukure.

    Ni ku nshuro ya kabiri abaregwa bitabye urukiko kuko mu cyumweru gishize ubwo bitabaga bagaragaje inzitizi zirimo kutabona dosiye y'ibyo baregwa no kutunganirwa n'abanyamategeko.

    Ubwo iburanisha ryatangiraga, umucamanza yabajije abaregwa niba buri wese yemera icyaha, uko ari batatu bavuga ko batemera ibyaha baregwa, ahubwo basaba urukiko ko rwabarenganura rukabarekura.

    Kuri Davis D Ubushinjacyaha bwavuze ko akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu gusambanya uyu mwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko kuba uyu mukobwa yaragiye kureba Kevin Kade kwa Davis D, akihagera uyu muhanzi agahita asohoka akabasigana, ari ikimenyetso simusiga cy'uko yari amuhaye rugari ngo yisanzure mu mugambi bari bateguranye.

    Umushinjacyaha yavuze ko Kevin Kade akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa utarageza imyaka y'ubukure. Yavuze ko ari Icyaha yakoreye kwa Davis D tariki 18 Mata 2021.

    Umushinjacyaha yagaragaje ko iki cyaha Kevin Kade agishinjwa n'uwo yagikoreye wabitanzemo ubuhamya kuva mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha.

    Iki ni icyaha kandi ubushinjacyaha bukurikiranyeho Habimana Thierry, buvuga ko yatahanye n'uyu mukobwa tariki 19 Mata 2021 bakararana ku buriri bumwe.

    Umushinjacyaha yavuze ko Habimana yitwaje ko agiye gucumbikira uwo mukobwa, kuko ibirori barimo byarangiye amasaha akuze, bidashobora kuba impamvu igaragaza ko arengana.

    Yagaragaje ko uyu musore nta rwego na rumwe rw'ubuyobozi yigeze agaragariza ko agiye gucumbikira umuntu wafashwe n'amasaha yo kugera mu rugo.

    Umushinjacyaha yagaragarije Urukiko ko atumva impamvu Habimana yahisemo kurarana ku buriri bumwe n'uyu mukobwa niba koko atari agamije kwishimisha.

    Yabwiye Urukiko ko guhana abantu bangiza abana batagejeje imyaka y'ubukure aribwo buryo bwonyine bwo guca intege n'abandi babiteganya.

    Uko ari batatu, Ubushinjacyaha bwahise bubasabira igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo mu gihe iperereza rigikorwa.

    Mu kwiregura, Davis D yahakanye ibyaha ashinjwa avuga ko nta n'impamvu igaragara yakabaye afunzwe.

    Yavuze ko nta gahunda n'imwe yari aziranyeho na Kevin Kade ko uyu mukobwa agiye kujya kumureba mu rugo. Icyakora ngo ubwo umukobwa yari amaze kuhagera we yahise asohoka kuko hari umuntu wari umuhamagaye kuri telefone.

    Ikindi Davis D yabwiye Urukiko ni uko niba hari n'ibyo Kevin Kade yakoranye n'uyu mukobwa, we nta ruhare yabigizemo kuko ubwo yari akihagera we yagiye kwitaba telefone yari imuhamagaye akajya hanze.

    Yavuze ko nta mpamvu n'imwe abona Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, cyane ko n'ibisubizo bya muganga byagaragaje ko uyu mukobwa atigeze anasambanyirizwa iwe.

    Davis D yongeyeho ko Urukiko ruramutse rumurekuye by'agateganyo adashobora gutoroka ubutabera, nta kimenyetso na kimwe yasibanganya ndetse nta n'umutangabuhamya yatera ubwoba.

    Ikigeretse kuri ibi, Davis D yavuze ko afite umutungo wafatwa nk'ingwate muri uru rubanza.

    Kevin Kade yireguye agaragaza ko atigeze asambanya uyu mwana w'umukobwa.

    Yavuze ko kimwe mu bigaragaza ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ari ukwivuguruza k'uyu mukobwa wabwiye Ubugenzacyaha n'Ubushinjacyaha ko ari Kevin Kade wamuhamagaye akamusaba kujya kumureba, nyamara umukobwa ahubwo ariwe wamuhamagaye.

    Yaba we cyangwa umwunganira mu mategeko basabye urukiko kuzareba ibyavuye mu iperereza bakagenzura icyihishe inyuma y'uku kunyuranya imvugo.

    Usibye ibi ariko, Kevin Kade yongeye kugaragaza ko hari n'igihe uyu mukobwa yavuga ko basambanye mu rwego rwo kwimenyekanisha cyane ko we asanzwe ari umukobwa wananiranye ushaka kwamamara.

    Ibi uyu musore yavuze byiyongeraho raporo ya muganga igaragaza ko nta kimenyetso cy'uko Kevin Kade yasambanyije uyu mukobwa.

    Yaba we n'umwunganizi we mu mategeko, basabye Urukiko kwigana ubushishozi dosiye yabo akarenganurwa.

    Yagaragaje kandi ko adashobora gutoroka ubutabera mu gihe yaba arekuwe by'agateganyo, ndetse ko atatera ubwoba abatangabuhamya, ibi bikiyongeraho ko afite umwishingizi mu gihe yaba arekuwe.

    Mu kwiregura kwa Habimana Thierry, yavuze ko kuba yaratahanye n'uyu mukobwa kubera ko amasaha yo gutaha yari yabafashe, akajya kumucumbikira atari byo yakazize.

    Umwunganizi we mu by'amategeko yagaragaje iki gikorwa cyakozwe na Habimana nk'icy'urukundo ahubwo yagashimiwe.

    Yongeyeho ko atigeze asambanya uyu mukobwa kuko nawe ubwe mu ibazwa yaba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ntaho yigeze avuga ko basambanye.

    Kuba ntaho umukobwa ashinja Habimana, hakiyongeraho ko nta n'ikimenyetso cyabyo cyagaragajwe muri raporo ya muganga, uyu musore asanga byakabaye impamvu ikomeye yatuma arekurwa.

    Abaregwa uko ari batatu n'ababunganira mu mategeko bose bakunze kugaragaza ko uyu mukobwa bashinjwa kuba barasambanyije n'ubundi asanzwe ari umwana udashobotse.

    Abaregwa bose bahurije ku kuba raporo ya muganga yarerekanye ko akarangabusugi ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mukobwa yatakaje, nta gihamya ko yagatakaje ubwo yasambanywaga n'aba basore. Ni mu gihe ahubwo igaragaza ko yagatakaje kera cyane.

    Bose uko ari batatu kandi bagarutse kuri raporo ya kabiri ya muganga, yagaragaje ko nta masohoro cyangwa igikomere icyo aricyo cyose basanze mu gitsina cy'umukobwa.

    Bagaragaje ko izi raporo zigaragaza ko uyu mukobwa atigeze asambanywa muri iriya minsi avuga.

    Umushinjacyaha yavuze ko kuba bakwitwaza ko ibisubizo bya muganga bigaragaza ko nta masohoro yasanzwe mu gitsina cy'uyu mukobwa, ari uko bakoresheje agakingirizo kandi ntaho bagaragaza ko kacitse.

    Nyuma yo kumva impende zombi, umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko umwanzuro uzatangazwa ku wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, saa munani z'amanywa.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/12/menya-ibyaranze-iburanisha-ryurubanza-ruregwamo-davis-d-na-kevin-kade/

  • Ntabwo wavuga ko urambiwe kubaho – Biraro avuga ku gucibwa intege n’abagikoresha nabi umutungo wa rubanda –

    Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, cyasobanuriwemo ibikubiye muri raporo ku mikoreshereze y’umutungo wa leta mu 2019/2020, iherutse kumurikirwa Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amafaranga angana na miliyari 5,7Frw yasohowe n’inzego cyangwa ibigo bya leta yakoreshejwe ibitari ngombwa, nabi cyangwa agasesagurwa bikaba byanabaho ko anyerezwa.

    Aya mafaranga yatikiriye mu ikoreshwa nabi ryayo bikozwe n’ibigo cyangwa inzego akenshi usanga zigaruka muri iyi raporo buri mwaka. N’ubwo bigenda gutya ariko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta aba yatanze inama kuri ibi bigo.

    Muri raporo igaragaza uko umutungo wakoreshejwe kugeza muri Kamena 2020, byagaragaje ko inama zitangwa n’umugenzuzi w’imari ya leta zitubahirijwe ku kigero cya 47%.

    Biraro yavuze ko imbaraga bashyira mu kugaragaza aba ba bihemu batazazigabanya cyangwa ngo bacike intege kuko ibyo bakora ari umwuga wabo babikora nk’abanyamwuga.

    Ati “Ntabwo ducika intege, tubikora nk’abanyamwuga, ntabwo tubikora ngo dushimwe cyangwa runaka atubone ahubwo tubikora nk’umwuga cyane ko mubona ko hari ibintu bigenda bihinduka bifata intera nziza.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ni urwego rw’abanyamwuga kandi turi ku rwego mpuzamahanga, nta cyaduca intege kuko dukora ibyo tugomba gukora. Ni nk’uko ushobora kuvuga ngo urambiwe kubaho, ukeneye kubaho neza imyaka n’imyaka. Ntabwo rero wacika intege, uru ni urwego rw’abanyamwuga kandi tuzahora tubikora neza. Ntabwe uzaduca intege!”

    Biraro avuga ko kubahiriza inama ziba zatanzwe n’urwego ayobora abantu bakwiye kuba babifata nk’inshingano kuko ari n’ibintu biteganywa n’itegeko.

    Muri rusanga iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo (Financial Audit), ubugenzuzi bw’amahame (Compliance Audit); ubugenzuzi bwimbitse (Performance Audits), ubugenzuzi bwihariye (Special Audits), n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT Audits) bwakozwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2020 kugeza muri Mata 2021 n’inama zatanzwe.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; ayasohotse inyandiko zidahagije; ayasesaguwe; ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yagabanutse ku kigero cya 65% ugereranije n’umwaka wa 2019.

    Yose hamwe yabaye miliyari 5,7 Frw avuye kuri miliyari miliyari 8,6 Frw mu 2019.

    Ku rundi ruhande kandi hari n’amafaranga asaga miliyari 2,4 Frw yagiye anyerezwa cyangwa agasohoka mu buryo bw’uburiganya ndetse aya ngo yagakwiye kuba yaragarujwe ariko byageze muri Kamena 2020, ataragaruzwa.

    Biraro yabwiye itangazamakuru ko inzego zihabwa ingengo y’imari ya leta mu buryo bumwe cyangwa ubundi, zigenda zigerageza kuwukoresha neza ugereranyije n’imyaka ishize.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yatangaje ko urwego ayobora rutazigera rucika intege mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa leta