Category: Uncategorized

  • Ntabwo wavuga ko urambiwe kubaho – Biraro avuga ku gucibwa intege n'abagikoresha nabi umutungo wa rubanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, cyasobanuriwemo ibikubiye muri raporo ku mikoreshereze y'umutungo wa leta mu 2019/2020, iherutse kumurikirwa Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta yagaragaje ko hari amafaranga angana na miliyari 5,7Frw yasohowe n'inzego cyangwa ibigo bya leta yakoreshejwe ibitari ngombwa, nabi cyangwa agasesagurwa bikaba byanabaho ko anyerezwa.

    Aya mafaranga yatikiriye mu ikoreshwa nabi ryayo bikozwe n'ibigo cyangwa inzego akenshi usanga zigaruka muri iyi raporo buri mwaka. N'ubwo bigenda gutya ariko umugenzuzi mukuru w'imari ya leta aba yatanze inama kuri ibi bigo.

    Muri raporo igaragaza uko umutungo wakoreshejwe kugeza muri Kamena 2020, byagaragaje ko inama zitangwa n'umugenzuzi w'imari ya leta zitubahirijwe ku kigero cya 47%.

    Biraro yavuze ko imbaraga bashyira mu kugaragaza aba ba bihemu batazazigabanya cyangwa ngo bacike intege kuko ibyo bakora ari umwuga wabo babikora nk'abanyamwuga.

    Ati 'Ntabwo ducika intege, tubikora nk'abanyamwuga, ntabwo tubikora ngo dushimwe cyangwa runaka atubone ahubwo tubikora nk'umwuga cyane ko mubona ko hari ibintu bigenda bihinduka bifata intera nziza.'

    Yakomeje agira ati 'Icya mbere urwego rw'umugenzuzi mukuru w'imari ya leta ni urwego rw'abanyamwuga kandi turi ku rwego mpuzamahanga, nta cyaduca intege kuko dukora ibyo tugomba gukora. Ni nk'uko ushobora kuvuga ngo urambiwe kubaho, ukeneye kubaho neza imyaka n'imyaka. Ntabwo rero wacika intege, uru ni urwego rw'abanyamwuga kandi tuzahora tubikora neza. Ntabwe uzaduca intege!'

    Biraro avuga ko kubahiriza inama ziba zatanzwe n'urwego ayobora abantu bakwiye kuba babifata nk'inshingano kuko ari n'ibintu biteganywa n'itegeko.

    Muri rusanga iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y'umutungo (Financial Audit), ubugenzuzi bw'amahame (Compliance Audit); ubugenzuzi bwimbitse (Performance Audits), ubugenzuzi bwihariye (Special Audits), n'ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT Audits) bwakozwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2020 kugeza muri Mata 2021 n'inama zatanzwe.

    Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; ayasohotse inyandiko zidahagije; ayasesaguwe; ayasohotse nta burenganzira n'ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yagabanutse ku kigero cya 65% ugereranije n'umwaka wa 2019.

    Yose hamwe yabaye miliyari 5,7 Frw avuye kuri miliyari miliyari 8,6 Frw mu 2019.

    Ku rundi ruhande kandi hari n'amafaranga asaga miliyari 2,4 Frw yagiye anyerezwa cyangwa agasohoka mu buryo bw'uburiganya ndetse aya ngo yagakwiye kuba yaragarujwe ariko byageze muri Kamena 2020, ataragaruzwa.

    Biraro yabwiye itangazamakuru ko inzego zihabwa ingengo y'imari ya leta mu buryo bumwe cyangwa ubundi, zigenda zigerageza kuwukoresha neza ugereranyije n'imyaka ishize.

    Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yatangaje ko urwego ayobora rutazigera rucika intege mu kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-wavuga-ko-urambiwe-kubaho-biraro-avuga-ku-gucibwa-intege-n-abagikoresha

  • RIB imaze guta muri yombi abagera ku icumi bakekwaho kunyereza umutungo mu iyubakwa ry’amashuri –

    Umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri bishya watangiye muri Kamena 2020, aho byari biteganyijwe ko hazubakwa ibisaga 22.505 n’ubwiherero 31.932 mu Gihugu hose.

    Mu kubyubaka, hagiye humvikana aho ibikorwa byadindiye mu duce tumwe na tumwe biturutse ku kutuzuza neza inshingano kwa bamwe mu bayobozi, ahandi bigaterwa na ruswa zaranzwe mu mitangire y’amasoko, mu gihe hari n’aho bimwe mu bikoresho byagiye birigiswa. Ibyo byose byatezaga Leta igihombo.

    RIB yatangaje ko ku wa 10 na 11 Gicurasi 2021 yataye muri yombi abagera ku 10 bagize uruhare mu inyerezwa ry’umutungo wa Leta, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo zitandukanye mu turere twa Burera, Gicumbi na Musanze.

    Muri Burera hafashwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Kagaba Jean Baptiste, ndetse n’umuyobozi ushizwe Uburezi muri uwo murenge Zirimwabagabo Dieudonné.

    Muri Gicumbi hafunzwe umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Gaseke, Harerimana Theogene n’umuyobozi ushizwe uburezi mu murenge wa Mutete, Butera Emmanuel.

    I Musanze hafunzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi, Hanyurwabake Theoneste, umuyobozi ushinzwe uburezi muri uwo murenge, Nduwayezu Eleuthere Joyeux, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rugarika Munyakabaya Majugu Xavier, na rwiyemezamirimo witwa Nzabonimpaye François Xavier.

    Muri ako karere hanafunzwe Umuyobozi w’ Ishuri Ribanza rya Gataraga, Habyarimana Innocent, na rwiyemezamirimo wahubakishaga witwa Karamaga Thomas.

    Abo bose bakurikiranyweho ibyaha birimimo kwaka no kwakira ruswa, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, ndetse no kunyereza umutungo aho bishyuraga abakozi ba baringa bakananyereza ibikoresho byari byagenewe kubaka ibyumba by’amashuri.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko urwo rwego rutazihanganira na rimwe abashinzwe gucunga umutungo wa Leta bashaka kuwikenuza no kuwukoresha mu nyungu bwite.

    Yakomeje ati “Ntabwo amafaranga Leta ishyira mu bikorwa by’inyungu rusange agomba kwiharirwa n’abantu bamwe, cyangwa abashaka kuyakoresha mu nyungu zabo bwite uko babyumva. Ibikorwa nk’ibyo bigayitse bigomba guhashywa bigacika.”

    Yatanze umuburo ko abantu bose bakwirinda ruswa no kunyereza umutungo, cyangwa kwica amategeko nkana yo gutanga amasoko ya Leta kuko bazabiryozwa uko byagenda kose.

    Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite bihanwa n’ingingo ya 15 y’Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018, ryerekeye kurwanya ruswa.

    Ubihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarengeje imyaka 10,n’amafaranga atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10.000.000 frw.

    Iyo icyaha cyakozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyakairindwi ariko kitarenze imyaka 10, n’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

    Abafashwe bakoreye ibyaha ku mashuri arimo Ishuri Ribanza rya Kirambo riherereye mu murenge wa Cyeru ho mu karere ka Burera, Urwunge rw’Amashuri rwa Nyakinama ya Mbere ruherereye mu murenge wa Nkotsi no ku Ishuri ribanza rya Gataraga mu murenge wa Busogo muri Musanze.

    Magingo aya abamaze bafungiye kuri sitasiyo za RIB zirimo iya Rusarabuye,iya Muhoza,iya Busogo, n’iya Byumba mu gihe dosiye zabo zigikorwa ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha zo mu turere rtwavuzwe haruguru.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko hari n’abandi bijanditse mu bikorwa byo kunyereza umungo wa Leta batarafatwa, ariko RIB ikaba ikibakurikirana.

    Abafashwe bagiye banyereza ibikoresho n’amafaranga byabaga bigenewe kubaka amashuri

  • Hagiye kwitabazwa abagororwa mu gushakisha imibiri y'Abatutsi biciwe i Kabgayi – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu bitumvikana uburyo imibiri ingana ityo imaze imyaka 27 iri mu bitaro bikomeye nka Kabgayi, ahantu hari hahungiye ibihumbi by'abatutsi mu gihe cya Jenoside bakaza kwicwa, nyamara hakaba hari ababonye ibyabaye binangiye ku gutanga amakuru.

    Iyo mibiri yatangiye kuboneka ubwo hasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu y'ababyeyi (Maternité) mu bitaro bya Kabgayi. Imibiri imwe yagiye iboneka ishyinguye hamwe mu mahema, iyagiye igaragara ingingo zimwe zitariho bigaragara ko abatutsi bishwe babanje gukorerwa iyicarubozo rikomeye nko gucibwa imitwe n'ibindi.

    Umuyobozi w''Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Mukagatana Fortune, yabwiye IGIHE ko ko hashize igihe kirekire amakuru y'iyo mibiri yaragizwe ibanga, gusa avuga ko uko byagenda kose hari abari bazi ayo makuru bakanga kuyatanga.

    Mukagatana yavuze ko ku bufatanye n'izindi nzego batangiye kwegera abagororwa bahamijwe icyaha cya Jenoside bagororerwa muri Gereza ya Muhanga, by'umwihariko abemeye ko bagize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi.

    Ati 'Ku bufatanye n'inzego twatangiye kujya kureba abagororwa bagororerwa muri gereza bemeye ko bagize uruhare mu kwica Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi kugira ngo baduhe andi makuru twaheraho kugira ngo dushakishe imibiri y'aba batutsi biciwe aha.'

    Aho imibiri iri kuboneka mu bitaro bya Kabgayi, bivugwa ko hahoze inzira yanyurwagamo n'abaza mu bitaro kandi ngo hari ishyamba, rikaba rimwe mu yiciwemo Abatutsi benshi.

    Mukagatana yasabye abazi amakuru y'ahiciwe Abatutsi muri Jenoside kuyatanga uko yakabaye, kuko gutanga atuzuye bituma hari ahari imibiri itaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Yagize at 'Ikibazo dukunze guhura nacyo ni uko abaduha amakuru bayatanga atuzuye ahubwo bakayaduha ibice kandi aya amateka ya Jenoside twanyuzemo yagakwiye kuba yarigishije Abanyarwanda kuvuga neza ibyo bazi n'ibyo babonye kugira ngo ababuze ababo babashe kubashyingura mu cyubahiro.'

    Kuva ibikorwa byo gushakisha imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside bakicirwa i Kabgayi byatangira, hamaze kuboneka imibiri 324 harimo 78 yabonetse kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 .

    Ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga bwijeje ko ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri y'Abatutsi biciwe i Kabgayi bizakomeza.

    Imibiri 285 y’Abatutsi biciwe i Kabgayi niyo imaze kuboneka mu byumweru hafi bibiri bishize hatangiye ibikorwa byo gushakisha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-kwitabazwa-abagororwa-mu-gushakisha-imibiri-y-abatutsi-biciwe-i-kabgayi

  • Uwaguha imwe wasezera ku bukene! Inkoko bahim… – #rwanda #RwOT

    Iyo uvuze amoko y'inkoko ahenze hariho imwe ihita iza mu za mbere yitwa 'Ayam Cemani', ni ubwoko bw'inkoko buhenze ku isi ibyatumye babuhimba akazina k'imodoka ihenze ya 'Lamborghini' kubera igiciro cyabwo gitangaje.


    Inyama zayo; amagi nayo ubwayo ni umukara

    Inkoko ya 'Ayam Cemani' ikomoka muri Java (Indoneziya) kandi ifatwa nk’ubwoko budasanzwe. Iyi nkoko iba ifite amabara y'umukara, inyama zayo nazo ziba ari umukara yewe n'amagufwa aba asa umukara kubera icyo bita 'Fibromelanose' iba mu mubiri wayo.

    Iyi nkoko ya Ayam, itera amagi y'umukara utijimye. Abantu bamwe bizera ko inkoko ya Ayam Cemani ifite imbaraga zidasanzwe nk'ubushobozi bwo gukiza no kuvugana n'imyuka y'abizera gakondo, igakoreshwa kandi mu buryo bumwe bw'ubuvuzi gakondo. Uyitunze kandi ifatwa nk'ikimenyetso cy'amahirwe.


    Chickensandmore dukesha iyi nkuru itangaza ko ari inkoko ya mbere ihenze ku isi aho amagi 12 agurishwa amadorali 160, ni ukuvuga uguze rimwe rimwe rigurwa amadorali 13, ubwo ni hafi ibihumbi 13 by'Amanyarwanda. Hari igihe kandi inkoko imwe iba igura amadorali 50 ni ukuvuga ibihumbi 50 by'Amanyarwanda, naho inkoko n'isake yayo ari ibyiri ziri kumwe, zigura ibihumbi 5 by'amadorali, ni ukuvuga hafi Miliyoni 5 z'Amanyarwanda.

    Ni inkoko ihenze cyane ku Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105527/uwaguha-imwe-wasezera-ku-bukene-inkoko-bahimba-lamborghini-igura-hafi-miliyoni-5-mu-gihe-i-105527.html

  • Breaking News: Umunyarwanda yagizwe Umwarimu muri Kaminuza ya mbere ku isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gumyusenge Aristide, umusore w'umunyarwanda w'imyaka 29 y'amavuko yagizwe Umwarimu wungirije (Assistant Professeur) muri Massachusetts Institute of Technology, MIT, Kaminuza ya mbere ku isi mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

    Gumyusenge ahawe uyu mwanya wo kuba Umwarimu wungirije nyuma yo kubona Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD, mu ishami ry'ibinyabutabire (Chimie) mu bizwi nka 'Organic semiconductors' yakuye muri Kaminuza ya Purdue yo muri Leta ya Indiana mu 2019.

    Uyu musore uvuka mu Ntara y'Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi, yatangaje ko ari iby'agaciro kuri we kuba agiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati ” Ntewe ishema no gutangaza ko ngiye kuba Umwarimu wungirije muri MIT mu Ishami rya 'Material Science' na 'Engineering' guhera ku wa 1 Mutarama 2022 “.


    Gumyusenge yahoze ari umuhanga kuva mu buto bwe, kuko yatsinze neza mu mashuri abanza aba uwa mbere buri gihe. Amashuri yisumbuye yayize muri Petit Séminaire Saint Léon Kabgayi mu bijyanye n'imibare, ibinyabuzima n'ubutabire (MCB).

    Yamenye Icyongereza binyuze mu kumva radio ya BBC na VOA, ndetse bitewe n'uburyo yari yatsinze neza, yaje kubona bourse ya Perezida wa Repubulika ajya gukomereza amasomo ye muri Ishuri rya Wofford College ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nyuma yaje gukomereza amasomo ye muri kaminuza ya Purdue yo muri Leta ya Indiana aho yanakuye Impamyabumenyi y'Ikirenga, PhD, mu ishami ry'ibinyabutabire (Chimie) mu bizwi nka 'Organic semiconductors'.

    Amwe mu mafoto ya Dr. Gumyusenge Aristide wagizwe Umwarimu wungirije muri MIT:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-umunyarwanda-yagizwe-umwarimu-muri-kaminuza-ya-mbere-ku-isi/

  • Dore ibikorwa 9 umusore n'umukobwa bakundana byabafasha kuryoherwa n'urukundo rwabo #rwanda #RwOT

    Dore ibikorwa 9 umusore n'umukobwa bakora bikabafasha kuryoshya urukundo rwabo.

    1. Mu gihe uru kumwe n'uwo ukunda , jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cyangwa se k'ibanga ujye ukoresha kumwongorera, kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n'itandukaniro riri hagati yawe n'abandi

    2. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda mu yo ufite hanyuma ube ariwo wambara igihe cyose muri kumwe.

    3. Numuramutsa jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone n'iyo mwaba muherukana vuba.

    4. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n'amaguru kandi hitaruye nko mucanga , mu ishyamba n'ahandi hatuje.

    5. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

    6. Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

    7. Muririmbire kabone n'uyo waba udafite ijiwi ryiza ,we biramushimisha.

    8. Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyagwa se muri resitora.

    9. Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagara kenshi.

    Refe:elcrema.com

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-ibikorwa-9-umusore-n-umukobwa-bakundana-byabafasha-kuryoherwa-n-urukundo

  • Nyuma y'umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire. #rwanda #RwOT

    Mu mukino w'umunsi wa 35 wa shampiyona y'u Bwongereza waraye ubaye kuri uyu wa kabiri ugahuza ikipe ya Manchester United ndetse na Leicester City, warangiye ikipe y'amashitani atukura ya Manchester Unites itsindiwe ku kibuga cyayo ibitego bibiri kuri kimwe, uku gutakaza uyu mukino kwa United kwatumye mukeba wayo Manchester City yegukaga igikombe cya shampiyona y'umwaka w'imikino wa 2020-2021.

    Ibitego bya Leicester City byatsinzwe na Luke Thomas ku munota wa 10 gusa naho ikindi cya kabiri gitsindwa na Caglar Soyuncu ubwo hari kumunota wa 66, ku ruhande rwa Manchester United yo yatsindiwe na Mason Greenwood ubwo hari ku munota wa 15 w'umukino.

    Gutakaza uyu mukino kuri United byatumye ikipe ya Manchester City itwara igikombe cy'uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021 nubwo habura imikino itatu no shampiyona irangire, ibi busobanuye ko muri iyo mikino isigaye izatanga amanota icyenda kandi City irarusha Man U amanota 10, kuko City ifite amanota 80 ku mwana wa mbere naho United ikagira amanota 70 ku mwanya wa kabiri.

    Gutwara iki gikombe cya shampiyona y'u Bwongereza bivuze ko iyi kipe yujuje ibikombe 7 bya shampiyona muri rusange, gusa icyo yaraye itwaye ni igikombe cya gatatu mu myaka ine ishize umutoza Pep Guardiola atoza iyi kipe ya Manchester City yagezemo mu mwaka wa 2016.

    Biteganyijwe ko iyi kipe ya Manchester City izahabwa iki gikombe cya shampiyona ku mukino bazakina n'ikipe ya Everton ku itariki ya 23 Gicurasi 2021, iki kandi ni igikombe cya kabiri itwaye hadashize ibyumweru bibiri kuko iheruka no gutwara igikombe cya Carabao itsinze ikipe ya Tottenham ku mukino wa nyuma.

    Iyi kipe kandi ibarizwa mu mujyi wa Manchester ishobora kwegukana ikindi gikombe muri uku kwezi kwa Gicurasi kuko izakina umukini wa nyuma wa UEFA Champions League n'ikipe ya Chelsea basanganywe muri shampiyona y'u Bwongereza izwi nka Premier League.

    The post Nyuma y'umukino ikipe ya Leicester City yatsinzemo Manchester United, ikipe ya Manchester City yahise itwara igikombe cya shampiyona y'u Bwongereza ibura imikino itatu ngo irangire. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yumukino-ikipe-ya-leicester-city-yatsinzemo-manchester-united-ikipe-ya-manchester-city-yahise-itwara-igikombe-cya-shampiyona-yu-bwongereza-ibura-imikino-itatu-ngo-irangire/

  • Muhanga: Mu bitaro bya Kabgayi hamaze kuboneka imibiri 324 y'abatutsi bazize Jenoside #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi 12 hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri y'abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 i Kabgayi. Hamaze kuboneka imibiri 324, aho kuri uyu munsi gusa habonetse imibiri 78, aharimo gusizwa ikibanza cyo kubakamo inzu y'ababyeyi (Maternite) isimbura isanze ishaje.

    Iyi mibiri yabonetse muri iki kibanza hashize imyaka 27 aya makuru ahishwe n'abayazi ndetse hakibazwa impamvu aya makuru atavugwa kandi hari abakoze muri ibi bitaro mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukagatana Fortune ahamya ko hashize igihe kingana gutya aya makuru ahishwe ariko ko hakomejwe gushakishwa abayafite kugirango bayatange ibikorwa byo gushakisha byaguke bigere no mu bice bitandukanye bikikije ibi bitaro.

    Yagize ati' Kuba hashize igihe kingana gutya nuko abazi amakuru bagiye bayahisha, ariko twatangiye gushaka abayafite kugirango tugire nibyo dushingiraho dukomeza ibikorwa byagutse hagamijwe kureba hose naho tuzamenya'.

    Yongeyeho ko bashatse abafite amakuru ndetse bajya gushaka bamwe mu bireze uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe abatutsi banireze ubwicanyi bwabereye i Kabgayi kugirango amakuru bafite bayatange bakomeze gushakisha imibiri y'abazize Jenoside.

    Ati' Turimo gushaka abantu bose tubonako bafite amakuru y'abatutsi biciwe i Kabgayi ndetse twagiye gushaka abagororwa bafungiye muri Gereza ya Muhanga banemeye uruhare rwabo bagize mu kwica abatutsi bari bahungiye muri iki gice baziko bari buharokokere. Bari bavuye mu bice bitandukanye byahoze ari ibya perefegitura ya Gitarama n'ahandi hatandukanye'.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bagiye batanga ubuhamya mu bihe bitandukanye bagaragaza ko mu bice bikikije Kabgayi no mu mashyamba hari ababo bishwe muri Jenoside benshi bataramenya irengero ryabo nubwo hari aburizwaga amamodoka bakajyanwa kwicirwa kuri Nyabarongo ugana Kibuye cyangwa mu Ngororero.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/muhanga-mu-bitaro-bya-kabgayi-hamaze-kuboneka-imibiri-324-yabatutsi-bazize-jenoside/

  • Rubavu: Abajyaga bajya kwivuriza muri RDC bahawe ivuriro ribegereye –

    Ni ivuriro rito ryubatse hafi n’umupaka ww’ibihugu byombi ku ruhande rw’u Rwanda, rikazajya rikoreshwa n’abaturage bahatuye bavuga ko bari babangamiwe no kubona serivisi z’Ubuzima.

    Niyigena Claude avuga ko basubijwe kuko abaturage batuye muri ako gace bakunze gukoresha imiti baguraga muri Congo kuko akenshi usanga ariho banakorera akazi kabo ka buri munsi.

    Ati “Abaturage ba hano bakunze gukorera i Goma, bigatuma babura umwanya wo kwirirwa mu Rwanda ngo bajye kwa muganga. Iyo umuntu yarwaraga kandi ubona kujya kwa muganga bikugora wasabaga uri i Goma kukuzanira imiti, rimwe ikamuvura ubundi ikamuzahaza, ariko ubwo twegerejwe ivuriro, ntituzongera kugorwa no gushaka imiti ivuye muri Congo, ahubwo tuzajya tuza kuri iri vuriro tuvurwe haba ku manywa cyangwa n’ijoro.”

    Kweregeza ivuriro abaturage mu mudugudu wa Nyarubande, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko biri mu mihigo biyemeje.

    Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko yizeye ko nta muturage uzongera gutinda kujya kwa muganga cyangwa ngo ajye kugura imiti muri Congo.

    Ati “Turizera ko abaturage batazongera kujya mu gihugu cy’abaturanyi kubera ko babuze serivisi y’ubuzima, kandi abakozi bazakora hano nabo turabasaba gutanga serivisi nziza, no kugaragaza ikitagenda bagafashwa, Umuturage agahabwa serivisi nziza.”

    Yakomeje avuga ko bimwe mu bizabafasha kugumana izi serivisi bahabwa ari ugufata ibikorwa remezo n’inyubako neza, ariko bikajyana no kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bajye borohererwa no kwivuza.

    Mu karere ka Rubavu mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021 biyemeje kubaka amavuriro mato (postes de sante ) ane n’inzu z’ababyeyi ebyiri bizatwara miliyoni 240 Frw.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert afungura ku mugaragaro iri vuriro

    Ivuriro riri ku rubibi ruhuza u Rwanda na RD Congo

  • Dore uburanga bwa bakobwa bayoboye abandi mu majwi muri Miss Global Beauty[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Urutonde rwa bakobwa 5 bayoboye iri rushanwa riri gutegurwa ku nshuro ya mbere n'Ikigo cya Embrace Africa. Landrine Gisagara Uwicyeza ari imbere n'amajwi 5,651 , akurikirwa na Gretta Iwacu ufite amajwi 4,208 ,Stella Matutina Murekatete ufite 4,167 ,Diane Ishimwe 2,070 ndetse na Celine Umuhoza 1,812.

    Umunyarwandakazi Ndekwe Paulette wabaye igisonga cya kane cya Miss Global World mu 2020 uri mu bahagarariye sosiyete ya Embrace Africa mu Rwanda, yavuze ko umukobwa uzahiga bagenzi be mu majwi azahita abona itike imugeza mu kindi cyiciro.
    Ati 'Umukobwa uzahiga bagenzi be mu majwi yo kuri internet azahita akomeza nta kindi kigendeweho.'
    Ijwi rimwe ushaka gutora aryishyura 50 Frw, umuntu akagura amajwi bitewe n'amafaranga afite.
    Aba bakobwa bari guhatana muri iri rushanwa biganjemo abagiye bitabira amarushanwa atandukanye, barimo nka Shema Hortense uheruka kuba igisonga cya mbere cya Miss Nation itegurirwa i Dubai.

    1. Landrine Gisagara Uwicyeza

    2. Gretta Iwacu

    3. Stella Matutina Murekatete

    4. Diane Ishimwe


    5. Celine Umuhoza

    Buri mwaka hazajya hatoranywa abakobwa b'abanyarwandakazi bujuje ibisabwa bakajya guhagararira igihugu mu marushanwa y'ubwiza hirya no hino ku isi.
    Kuri ubu abazahagararira u Rwanda bazajya mu marushanwa y'ubwiza arimo Miss Tourism Global rizabera mu Bushimwa, Miss Africa Golden rizabera muri Turikiya, World Top Model, Miss Tourism World na Miss Glamour Faces World.
    Kimwe mu byasabwaga ku mukobwa ushaka kwitabira aturutse mu Rwanda harimo kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25, kandi akaba afite ubwenegihugu bw'u Rwanda, akaba anafite uburebure bwa 1.64 kuzamura. Ikindi akaba atarengeje ibilo 80.


    Celine Umuhoza

    Celine Umuhoza akina muri Firime y'uruhererekane yitwa “Umuturanyi”

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-uburanga-bwa-bakobwa-bayoboye-abandi-mu-majwi-muri-miss-global-beauty