Category: Uncategorized

  • Irahira rya Museveni : Salva Kiir yaje muri RwandAir, Ndayishimiye muri Uganda Airlines, Kagame yahagarariwe #rwanda #RwOT

    Abakuru b’Ibihugu benshi bitabiriye uyu muhango, baraye basesekaye muri Uganda aho baraye banagiranye umusangiro na Perezida Museveni wabereye ahitwa Munyonyo mu mujyi muto ariko utuwe n’abifite.

    Mu bakuru b’Ibihugu baraye bageze muri Uganda, barimo Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye wagiye mu ndege ya Uganda Airlines.

    Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo wageze i Entebbe ari mu ndege ya RwandAir isanzwe ari sosiyeye y’u Rwanda mu by’ingendo zo mu kirere.

    Uyu muhango kandi witabiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Barimo kandi Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi nka Farmaajo, Emmerson Mnangagwa uyobora Zimbabwe, Alpha Conde wa Guinea na Hage Gottfried Geingob wa Namibia.

    Ambasade y’u Rwanda muri Uganda na yo yatangaje ko Prof Nshuti Manasseh usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na we yageze muri Uganda akaba ahagarariye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

    Ibinyamakuru byo muri Uganda byari bimaze iminsi bivuga ko Perezida Kagame azitabira uriya muhango w’irahira rya Museveni.

    Habura amasaha macye ngo umuhango w’irahira rya Museveni ube, igisirikare cya Uganda cyagose ingo za bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe barimo Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine watsinzwe na Museveni mu matora.

    JPEG - 232 ko
    Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa DRC
    JPEG - 360.4 ko
    Alpha Condé wa Guinea
    JPEG - 295 ko
    Mohamed Abdullahi Farmaajo wa Somalia
    JPEG - 246.5 ko
    Nana Akufo-Addo wa Ghana

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Irahira-rya-Museveni-Salva-Kiir-yaje-muri-RwandAir-Ndayishimiye-muri-Uganda-Airlines-Kagame-yahagarariwe

  • Manchester City yegukanye Premier League 2020/2021 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yegukanye iki gikombe ku nshuro ya 3 mu myaka 4 ishize bishimangira ubukombe bwayo ndetse n'ubuhanga bwa Pep Guardiola mu kubaka iyi kipe yahoze iciriritse mbere yo kugurwa n'Abarabu.

    Ikipe ya Pep Guardiola yongeye iki gikombe kuri Carabao Cup ndetse iri ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League izahanganamo na Chelsea kuwa 29 z'uku kwezi.

    Manchester City yagombaga gutwara iki gikombe mu mpera z'icyumweru gishize ariko yaje gutsindwa na Chelsea bituma itegereza ijoro ryakeye.

    Kuri uyu wa kabiri,Leicester City yatsinze Manchester United ibitego 2-1 ibifashijwemo na Luke Thomas na Caglar Soyuncu mu gihe United yatsindiwe na Mason Greenwood.

    Iki ni igikombe cya 9 cya shampiyona Pep Guardiola atwaye nyuma yo gutwara 3 muri Barcelona, 3 muri Bayern Munich na 3 muri City.

    City yatangiye nabi umwaka w'imikino ku buryo ntawayihaga amahirwe yo kwegukana shampiyona ariko yaje gukosora amakosa yakoze igaruka mu bihe byiza biyihesha amahirwe mu marushanwa yose yakinnye uyu mwaka.

    Imikino yitwayemo nabi harimo uwo yatsindiwe mu rugo na Leicester ibitego 5-2 ndetse inatakaza amanota kuri Leeds, West Ham and Liverpool, inatsindwa 2-0 na Tottenham.

    Nyuma y'aho yaje kumara imikino 19 idatsindwa ihereye ku mukino yatsinzemo Burnley ibitego 5-0 kuwa 28 Ugushyingo 2020.Yakomeje kwitwara neza kugeza kuwa 7 Werurwe uyu mwaka ubwo yatsindwaga na United 2-0.

    City isigaje imikino 4 kugira ngo isoze umwaka w'imikino irimo uwa Newcastle United (A),Brighton (A),Everton (H) na Chelsea ku mukino wa nyuma wa Champions League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yegukanye-premier-league-2020-2021

  • Ibisigisigi by’ubuhezanguni no kwinagira ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu bakoranye na Mitterand –

    Mu kiganiro uyu mugabo wabaye muri Guverinoma ya François Mitterrand yahaye radiyo ‘France Inter’ ku wa 6 Gicurasi 2021, yumvikanye avuga nta kimenyetso na kimwe yigeze abona kigaragaza uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bayrou yumvikanye avuga ko atemera ‘politike zishingiye ku kwiyerurutsa’ ndetse mu buryo busa no kwinangira avuga ko u Bufaransa budakwiye gusaba imbabazi cyane cyane hashingiwe ku byatangajwe na Raporo ya Komisiyo Duclert.

    Ati “Sinzi icyo u Bufaransa bugomba gusabira imbabazi, haramutse hagaragajwe ibimenyetso wenda u Bufaransa bwavuga ko habaye amakosa muri kiriya gihe ariko sinkunda ibya politike yo kwiyerurutsa.”

    Bayrou yakomeje avuga ko mu Biganiro yagiranaga na Perezida Mitterand atigeze abona ubushake na buke bwa Guverinoma y’u Bufaransa bwo kuba yagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Aya magambo ya Bayrou wanabaye Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Emmanuel Macron mbere y’uko yegura kuri izi nshingano mu 2017, aje akurikirana n’ayatangajwe na Édouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa mu gihe cya Jenoside, aho yavuze ko igihugu cye nta ruhare cyayigizemo ko ahubwo uruhare rwagizwe n’ibindi bihugu bikomeye bitagize icyo bikora.

    Uretse gusunukira uruhare rw’igihugu cye ku yandi mahanga, muri iki kiganiro Balladur yumvikanye avuga ko atemeranye n’umwanzuro wa raporo ya Komisiyo ya Duclert ku ruhare bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko ‘iki gihugu cyayigizemo uruhare rukomeye kandi ntagereranywa”

    Ati “Oya ntabwo nemeranya nawo. Simbyemera kubera ko nakoze ibishoboka byose ngo u Bufaransa ntibuzashyirweho ikosa ryo kureberera no guterera aho. Reka mbisubiremo ko icyari kindaje inshinga atari ugushora abasirikare bacu mu ntambara ya gisivile, aho byari kugaragara nko gufasha Guverinoma y’Abahutu yari iri gushinjwa Jenoside, byari bigamije kurinda ingabo zacu, naharaniye ko ingabo zacu zitinjira mu mirwano n’uko habaho gutera inkunga Jenoside, ku bw’ibyo sinemeranya nayo.”

    Abajijwe n’umunyamakuru niba na we ari mu bayobozi b’u Bufaransa bafunze amaso ntibabona umugambi wa Jenoside bagakomeza gushyigikira ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nk’uko Raporo ya Komisiyo ya Duclert ibivuga, yahise abyamaganira kure avuga ko atari ko yitwaye.

    Ati “Ndacyeka ko iyi raporo iyo ivuga biriya iba idashatse kuvuga ibyo nakoze, reka nkwibutse ko muri icyo gihe nta kibazo cya Jenoside cyari gihari, muranyihanganira kuvuga ibyo muri icyo gihe hari amakimbirane imbere mu gihugu hagati y’Abatutsi n’Abahutu ariko nta jenoside yari yakavugwa.”

    “Ukuri ku kibazo kwatangiye nyuma y’igitero kuri Habyarimana, ku bw’ibyo iyo raporo ntivuga ibyo nakoze hari ikintu kitari cyo muri iyi raporo iyo ivuga ko 1993 naruciye nkarumira ku kibazo cy’u Rwanda.”

    Ni umurage wa Mitterand

    Si Balladur na François Bayrou gusa badakozwa ibijyanye n’uruhare igihugu cyabo cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko na Hubert Védrine, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ku bwa François Mitterrand, nyuma aba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (1997-2002) akomeje kubyigarika aho adasiba kumvikana mu mvugo zipfobya Jenoside.

    Ibi bigaragaza uko bamwe mu bayobozi bo ku bwa Mitterand bagifite umutima winangiye wo kwanga kuva ku izima ngo bemere uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi babikora mu buryo busa n’aho ari umurage basigiwe n’ubutegetsi bwa Mitterand, cyane ko yarinze apfa ataremera uruhare rwa Guverinoma yari ayoboye mu marorerwa yabereye mu Rwanda, ahubwo agatangira kugoreka imvugo yemeza ko habayeho Jenoside ebyiri.

    Kuva mu 1994, u Bufaransa ni bwo bwabaye ku isonga mu gukwiza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ko usibye Abatutsi bishwe hari n’Abahutu bishwe. Ibyo byakorwaga mu guhunga uruhare rwabwo, gupfobya ibyabaye no gukomeza umugambi bwari bwaratangiye wo gutera ingabo mu bitugu Guverinoma yateguye umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    Gukwirakwiza icyo kinyoma cy’uko mu Rwanda habayeho ubwicanyi bwakorewe Abatutsi n’ubwibasiye Abahutu, byakozwe n’agatsiko k’abantu bo mu buyobozi bwo hejuru muri politiki no mu gisirikare cy’u Bufaransa.

    Nyuma yo kubona ko iyi turufu yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri itagikora, aba bagabo bo mu kiragano cya Perezida Mitterand biyemeje gukomeza gutsimbarara no kwamaganira kure ugerageje kugaragaza ko u Bufaransa bufite ukuboko muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nubwo aba bagabo bageze mu zabukuru bakomeje kugaragaza ukutava ku izima Raporo yakozwe na Komisiyo ya Ducleret yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo yagejejwe ku kwicwa kw’Abatutsi barenga miliyoni mu 1994.

    François Bayrou n’abandi babanye muri Guverinoma ya Perezida François Mitterand bakomeje kwihunza uruhare rw’igihugu cyabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

  • Abana barindwi na mwarimu bishwe barashwe #rwanda #RwOT

    Umuntu witwaje intwaro yagabye igitero ku ishuri riri mu mujyi wa Kazan mu gihugu cy'Uburusiya ku wa Kabiri yica abana 7 n'umwarimu umwe. Hari abandi batari bake bakomerekeye muri iki gitero nk' uko VOA dukesha iyi nkuru yabitangaje.

    Abandi bantu 27 bajyanywe mu bitaro, harimo abana 18, aho 6 muri bo barembye bikomeye. Amashusho yerekanywe n'amateleviziyo yo mu Burusiya yagaragaje abana barimo guhunga ishuri bigiramo. Imodoka zirwata indembe zatonze ku rwinjiriro rw'ishuri nyuma y'icyo gitero, mu gihe polisi yari yafunze amayira yose ahegera.

    Itangazamakuru ry'Uburusiya rimenyesha ko mu gihe bamwe mu banyeshuri bashoboye guhunga, abandi bafatiwe imbere mu nyubako igihe icyo gitero cyabaga. Abanyeshuri bose barokotse bashoboye kuvurirwa mu bitaro biri hafi yaho, ari naho imiryango yabo yaje kubakirira.

    Abategetsi bamenyesheje ko uwakoze icyo gitero, afite imyaka 19 yahagaritswe, igipolisi kikaba cyahise gitangira iperereza ku byabaye. Bamenyesha ko izindi ngamba zerekeye umutekano zahise zifatwa hose mu mashuri yo mu mujyi wa Kazan.Uyu mujyi , uri ku birometero 700 mu burasirazuba bw'umurwa mukuru w'Uburusiya, Moscou.

    Abategetsi ba repubulika ya Tatarstan, ifite umurwa mukuru Kazan, batangaje kandi umunsi w'icyunamo ejo ku wa gatatu ku mpamvu zo kwibuka abahitanywe n'icyo gitero.

    Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yifatanije n'imiryango y'abahitanywe n'igitero cy'uno munsi ku wa kabiri. Yategetse Leta kubafasha mu buryo bwose bukenewe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/05/12/abana-barindwi-na-mwarimu-bishwe-barashwe/

  • Inyange Industries yagaragaje akanyamuneza ko kwegerana n'abakiliya bayo muri Tour du Rwanda 2021 – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n'Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Mu minsi umunani Tour du Rwanda yamaze, Uruganda rwa Inyange Industries rwarayiherekeje mu bice bitandukanye by'igihugu rurushaho gusobanurira no kwegereza Abanyarwanda ibijyanye n'ibicuruzwa byarwo.

    Abatuye mu bice bitandukanye by'aho iri rushanwa rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ryanyuze, bishimiye ibinyobwa by'uru ruganda, banarusaba gukomeza kujya rubibagezaho.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko Tour du Rwanda yababereye igisubizo, kuko babashije kwegera abaturage bakumva ibyifuzo byabo.

    Ati 'Ahantu hose twageraga, abantu badusabaga ibinyobwa bya Inyange Industries, banadusaba ko twazajya duhora tubibagezaho. Abantu benshi bongeye kugana uruganda Inyange kubera Tour du Rwanda.'

    By'umwihariko muri Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, Inyange Industries yamuritse 'jus' zagenewe abana by'umwihariko.

    Izi jus nto zafunzwe mu dukarito twa mililitiro 250, ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme, zigurishwa 300 Frw.

    Uretse abaturage bagaragarije uru ruganda ko bakunze ibinyobwa byarwo, abacuruzi baruhagarariye hirya no hino mu gihugu bagaragaraje ko 'jus' nshya zatumye urwunguko rwiyongera.

    Aba barimo Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza ibinyobwa bya Inyange Industries muri Gare ya Gicumbi, wabihamirije IGIHE ko jus zashyizwe ku isoko zatumye ubucuruzi bwabo bumera neza.

    Ati 'Iki gicuruzwa gisa nk'icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana barazikunze [jus] cyane kurusha abakuru. Twe nk'abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n'uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.''

    Mu rwego rwo kumara impungenge abakeka ko bashobora kuzabura ibinyobwa by'uruganda Inyange industries, Kabalira yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kurushaho kwegereza abaturage ibinyobwa bitunganywa n'uru ruganda. Uru ruganda kandi rurateganya gushyira ku isoko ibinyobwa bishya mu minsi iri imbere.

    Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n'imitobe y'imbuto zitandukanye. Ni yo itanga ibinyobwa abakinnyi n'abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Uru ruganda ni rwo rwahembye ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko 'jus' zashyizwe ku isoko mu murongo w'uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo

    Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko 'jus' zifunze mu dukarito duto zahariwe by'umwihariko abana

    Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange

    Inyange Industries iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda

    Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n'abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

    Ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021 yahembwe na Inyange Industries

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyange-industries-yagaragaje-akanyamuneza-ko-kwegerana-n-abakiliya-bayo-muri

  • Breaking news: Itariki umunsi mukuru wa Eidil-Fit'ri izaberaho iramenyekanye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bukuru bw'Umuryango w'Abayislamu mu Rwanda (RMC)bumaze gushyira ahagaragara itariki umunsi wo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan ku Bayisiramu izaberaho aho ari kuri uyu wa kane tariki 13 Gicurasi 2021.

    Mu itangazo ubuyobozi bukuru bw'uyu muryango bumaze gushyira ahagaragara, butangaje ko kuwa kane aribwo hazaba umunsi wa Eidil-Fit'ri umunsi usoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan aho banashoje bifuriza umunsi mukuru mwiza Abayisilamu bose muri rusange.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-itariki-umunsi-mukuru-wa-eidil-fitri-izaberaho-iramenyekanye/

  • WhatsApp yahinduye ibihano bikakaye yagombaga guha abayikoresha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga nkoranyambaga rya WhatsApp, rwatangaje ko rutazasiba konti z'abantu batazemeza amabwiriza mashya ruherutse gushyiraho, gusa ruvuga ko ba nyiri izo konti bazakomeza gusabwa kwemeza ayo mabwiriza, bakomeza kwinangira bakazasibirwa konti zabo.

    WhatsApp yari yaratangaje ko ku itariki ya 15 Gicurasi, umuntu utazaba yaremeje amabwiriza mashya yari yarashyizeho konti ye itazakomeza gukora.

    Kuri iyi nshuro, itangazo ry'uru rubuga nkoranyambaga rukoreshwa n'abarenga miliyari imwe ku Isi, ryavuze ko nta konti y'umuntu izasibwa naramuka atemeje amabwiriza yayo bitarenze kuwa 15 Gicurasi, gusa ko azakomeza kwibutswa binyuze mu butumwa bugufi azajya yohererezwa.

    Mu gihe akomeje kwinangira, umuntu azakomeza kwibutswa inshuro nyinshi, mu cyo WhatsApp yise 'Kwibutswa guhoraho', uko akomeza kwinangira atangire kubura uburenganzira bumwe na bumwe, burimo nko kureba urutonde rw'abantu afite kuri WhatsApp ye.

    Ibi bizakomeza gutyo, bigere aho umuntu afungirwa konti ye burundu. Nyuma y'iminsi 120 atemeye amabwiriza mashya ya WhatsApp, konti ye izasibwa burundu. Itandukaniro ni uko ibi bikorwa bizamara igihe kinini, ariko n'ubundi utazemeza amabwiriza mashya ya WhatsApp, azasibirwa konti ye.

    Aya mabwiriza mashya ya WhatsApp avuga ko uru rubuga ruzajya rusangiza amwe mu makuru y'abarukoresha, n'urubuga rwa Facebook, byose bihuriye mu kigo cya Facebook cya Mark Zuckerburg.

    Konti zizagirwaho ingaruka n'iki cyemezo, ni konti za WhatsApp za business. Amakuru azajya asangizwa arimo numero za telefoni z'umuntu utunze WhatsApp yagizweho ingaruka, ibirango bya telefoni ye ndetse n'ibindi. Icyakora ibiganiro bitandukanye hagati y'abantu ndetse n'aho baherereye, byose ntibizajya bitangarizwa Facebook.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/whatsapp-yahinduye-ibihano-bikakaye-yagombaga-guha-abayikoresha/

  • Inyange Industries yagaragaje akanyamuneza ko kwegerana n’abakiliya bayo muri Tour du Rwanda 2021 –

    Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Gicurasi 2021, ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Mu minsi umunani Tour du Rwanda yamaze, Uruganda rwa Inyange Industries rwarayiherekeje mu bice bitandukanye by’igihugu rurushaho gusobanurira no kwegereza Abanyarwanda ibijyanye n’ibicuruzwa byarwo.

    Abatuye mu bice bitandukanye by’aho iri rushanwa rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare ryanyuze, bishimiye ibinyobwa by’uru ruganda, banarusaba gukomeza kujya rubibagezaho.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yabwiye IGIHE ko Tour du Rwanda yababereye igisubizo, kuko babashije kwegera abaturage bakumva ibyifuzo byabo.

    Ati “Ahantu hose twageraga, abantu badusabaga ibinyobwa bya Inyange Industries, banadusaba ko twazajya duhora tubibagezaho. Abantu benshi bongeye kugana uruganda Inyange kubera Tour du Rwanda.”

    By’umwihariko muri Tour du Rwanda yakinwaga ku nshuro ya 13 kuva ibaye mpuzamahanga, Inyange Industries yamuritse ‘jus’ zagenewe abana by’umwihariko.

    Izi jus nto zafunzwe mu dukarito twa mililitiro 250, ziri mu moko abiri arimo Mango [umwembe] na pomme, zigurishwa 300 Frw.

    Uretse abaturage bagaragarije uru ruganda ko bakunze ibinyobwa byarwo, abacuruzi baruhagarariye hirya no hino mu gihugu bagaragaraje ko ‘jus’ nshya zatumye urwunguko rwiyongera.

    Aba barimo Nshimyumuremyi Gilbert ucururiza ibinyobwa bya Inyange Industries muri Gare ya Gicumbi, wabihamirije IGIHE ko jus zashyizwe ku isoko zatumye ubucuruzi bwabo bumera neza.

    Ati “Iki gicuruzwa gisa nk’icyihutisha ubucuruzi kuko kigezweho. Abana barazikunze [jus] cyane kurusha abakuru. Twe nk’abacuruzi ijwi ryacu ni rigufi, rigarukira hafi ariko iyo bigizwemo uruhare n’uruganda bigenda neza. Biri kudufasha natwe abacuruzi gucuruza neza.’’

    Mu rwego rwo kumara impungenge abakeka ko bashobora kuzabura ibinyobwa by’uruganda Inyange industries, Kabalira yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kurushaho kwegereza abaturage ibinyobwa bitunganywa n’uru ruganda. Uru ruganda kandi rurateganya gushyira ku isoko ibinyobwa bishya mu minsi iri imbere.

    Inyange Industries isanganywe ku isoko ibicuruzwa birimo amata n’imitobe y’imbuto zitandukanye. Ni yo itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye. Uru ruganda ni rwo rwahembye ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021.

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Imishinga muri Inyange Industries, Kabalira Kris, yavuze ko ‘jus’ zashyizwe ku isoko mu murongo w’uruganda wo kwegereza abaturarwanda ibicuruzwa byayo

    Uruganda rwa Inyange Industries rwashyize ku isoko ‘jus’ zifunze mu dukarito duto zahariwe by’umwihariko abana

    Nshimyumuremyi Gilbert acururiza muri Gare ya Gicumbi aho amaze imyaka ibiri acuruza ibicuruzwa bya Inyange

    Inyange Industries iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda

    Inyange Industries itanga ibinyobwa abakinnyi n’abandi bitabira Tour du Rwanda banywa kuva isiganwa ritangiye kugeza rirangiye

    Ikipe ya B&B Hotels yitwaye neza muri Tour du Rwanda 2021 yahembwe na Inyange Industries

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Menya byinshi ku muhanzi J.cole wavugishije Benshi nyuma yo kugaragara Yambaye Imyenda itangaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi wu nyamerika yavugishije benshi mu Rwanda nyuma yo kugaragara mu mwambaro mwiza wa moshions.

    Ni nyuma y'amakuru atugeraho avuga ko J.cole umenyerewe mu njyana hiphop muri America azitabira irushanwa rya Bal rigiye kubera mu Rwanda.

    J.cole azakinira ikipe ya patriots isanzwe iri mu zikunzwe mu Rwanda aho buri wese afite amatsiko yo kureba iryo rushanwa kuko ryitabiriwe na team nziza mu Africa.

    J.cole urimbanyije imyitozo kugirango azahagarire neza u Rwanda muri the Bal ibura iminsi itandatu ngo itangire.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/menya-binshi-ku-muhanzi-j-cole-wavugishije-benshi-nyuma-yo-kugaragara-yambaye-imyenda-itangaje/