Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yifurije Abayisilamu mwiza wa Eid al-Fitr –

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta we rwa Twitter, Umukuru w’Igihugu yifurije Abayisilamu kugubwa neza no kurangwa n’ibyishimo kuri uyu munsi.

    Ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!”

    Igisibo cya Ramadan cyatangiye ku itariki 13 Mata. Abayisilamu bari hirya no hino ku Isi bizihije Umunsi Mukuru w’Ilayidi ndetse abo mu Rwanda bazindukiye kuri Stade ya i Kigali i Nyamirambo mu isengesho bakoreye hamwe ari 500 kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y’isengesho ry’Ilayidi, Abayisilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.

    Perezida Kagame yifurije Abayisilamu mwiza wa Eid al-Fitr / Ifoto: Village Urugwiro

  • Ibibazo bitanu bibangamiye abaforomo n'ababyaza bo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Magingo aya, mu Rwanda bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800, umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

    Ku Isi, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ribara ko abarwayi 1 000 bakitabwaho n'abaforomo batatu.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abaforomo, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, bagaragaje ko hari ibikibangamira imikorere yabo kandi bikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya, mu rwego rwo kwimakaza ireme ry'ubuvuzi mu gihugu.

    Gukora amasaha y'umurengera

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye, giherereye mu Karere ka Rusizi, Manirabona Alphonse, yagaragaje ko mu bikibangamiye abaforomo n'ababyaza, harimo kuba umukozi akora amasaha menshi, bityo na wa musaruro yari yitezweho ntawutange uko bikwiriye.

    Ati 'Hari imbogamizi tugenda duhura nazo mu kazi dukora, zirimo ikibazo cy'abakozi bake, bituma serivisi itagenda neza ugasanga abakozi barakora amasaha y'ikirenga, tugakoresha uko dushoboye kugira ngo dutange serivisi nziza ku batugana.'

    Ibi kandi byagarutsweho n'abatari bake bitabiriye ibi birori hifashishijwe ikoranabuhanga, bagaragaje ko umubare muto w'abakozi utuma n'abahari bakora amasaha y'ikirenga kandi ko bigira ingaruka mbi ku musaruro.

    Perezida w'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, André Gitembagara, yatanze urugero rw'aho nko ku Kigo Nderabuzima ushobora gusanga abakozi babiri cyangwa batatu aribo baraye izamu kandi umubare w'abarwayi bagomba kwitaho utajyanye n'ubushobozi bwabo.

    Amahugurwa ku bakorera ibitaro byigenga yabaye iyanga

    Bamwe mu bakozi bakora mu bitaro n'amavuriro atandukanye yigeng, bavuga ko bafite imbogamizi zirimo no kudahabwa serivisi abandi baforomo bo mu bitaro bya Leta, bahabwa kandi ari ingirakamaro ku mwuga wabo muri rusange.

    Mu byo bagarutseho, bavuze ko mu bijyanye no kongererwa ubumenyi, bigiteye inkenke kubona abo mu bitaro byigenga badahabwa amahugurwa agenerwa abo mu bitaro bya Leta.

    Uhagarariye abaforomo bakora mu bigo byigenga, Iyakaremye Papius, yavuze ko n'ubwo bakorera mu bitaro byigenga, bakwiye kujya bahabwa amahugurwa kugira ngo nabo serivise batanga zirusheho kuba nziza, cyane ko babikorera Abanyarwanda.

    Yagize ati 'Abaforomo n'ababyaza tuzakomeza gutanga serivisi nziza ariko hari ibyifuzo dufite, birimo ko amahugurwa akorerwa mu bigo bya Leta natwe twajya tuyagenerwa kugira ngo turusheho kunoza serivisi nziza duha Abanyarwanda.'

    Uyu muyobozi yasabye ko Minisiteri y'Ubuzima yabakorera ubuvugizi mu bigo byigenga, kugira ngo uburenganzira bwabo bwose bwubahirizwe.

    Abaforomo bo mu bitaro byigenga twaganiriye batubwiye ko impamvu badakunze guhabwa serivise z'amahugurwa, ari uko abayategura akenshi baba basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Leta, bityo no mu gihe bateguye amahugurwa bakita ku bitaro bya Leta gusa.

    Abaforomo bakora muri ibi bigo byigenga nabo bafuza ko ku bufatanye na Leta n'ibigo bakorera, ndetse n'Urugaga babarizwamo bajya bahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho gukarishya ubumenyi no kunoza serivisi batanga.

    Kuzamurwa no kumanurwa mu ntera

    Kimwe mu bitera akanyamuneza ku mukozi wese ni ugushimirwa n'umukoresha we bikunze kugaragarira mu kuzamurwa mu ntera mu mirimo akora.

    Abaforomo n'ababyaza bavuga ko babangamiwe cyane no kudahozaho mu bikorwa nk'ibi ahubwo ugasanga abantu baramanurwa mu ntera mu buryo butunguranye, ibintu bishobora gukoma mu nkokora umusaruro batanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko iki ari ikibazo cy'ingutu gikenewe gukorwaho mu buryo bwimbitse.

    Ati 'Hari ikibazo giKomeye dufite, usanga umuntu yari umukozi ufite amasezerano, nyuma y'imyaka icumi arayambuwe, ahawe ay'igihe gito, ubundi ugasanga arakora ntayo afite, ibyo bigatuma ata ibintu byinshi yari guhabwa ari umukozi wa Leta. hari Ibyo Minisiteri Y'Ubuzima iri gukemura bijyanye n'iki kibazo ariko dufite abantu benshi bahuye n'iki kibazo kubera kugenda bahindagurika.'

    Itegeko rigena kuzamurwa mu ntera abaforomo n'ababyaza, riteganya ko buri muforomo akwiye kuzamurwa mu ntera nyuma y'imyaka itatu, ariko hari abatarazamuwe bitewe ahanini n'uko bakora nta masezerano bafite, bigatuma bagongwa no kuzamurwa mu ntera mu gihe hari abaje nyuma yabo bazamurwa bitewe n'amasezerano y'akazi bafite.

    Kutagira urwego ruvugira abaforomo

    Mu bindi bibangamira abaforomo n'ababyaza, ni ukutagira urwego rwa Leta rubarizwa muri Minisiteri y'Ubuzima rubakurikirana umunsi ku munsi.

    Abaforomno bavuga ko uru rwego ruhari, rwabafasha gukemura ibibazo bitandukanye hakiri kare, bakifuza ko hashyirwaho ishami rishinzwe abaforomo n'ababyaza muri Minisiteri y'Ubuzima kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.

    Andre Gitembagara yagize ati 'Abantu barenga ibihumbi 10, tugize 60% by'abakozi bavura, mu by'ukuri dukeneye ishami ridukorera igenamigambi kandi neza, tukamenya ngo dukeneye abaforomo bangana batya, bafite inzego runaka z'imyigire. Kutagira ishami rishinzwe abaforomo n'ababyaza byadindije imikorere n'ireme ry'ubuvuzi dutanga.'

    N'ubwo hari inzego zirimo Inama y'Igihugu y'Abaforomo n'Ababyaza ndetse n'Urugaga rw'Abaforomo n'Ababyaza, abaforomo bavuga ko mu gufata ibyemezo, usanga batitabwaho.

    Umushahara muto urabangamye

    Mu bindi bibazo bikibangamiye uru rwego harimo no nk'uko byagaragajwe na Perezida w'urugaga, harimo kuba bamwe mu baforomo bagihemberwa kuri dipolome zo hasi kandi baramaze kuzamura urwego rwabo rw'imyigire.

    Yashimangiye ko hari abaforomo bamaze imyaka 10 abaforomo bafite impamyabumenyi ku rwego rw'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, (Bachelor's degree) ariko bakorera ku rwego rwo hasi kandi barongereye ibyiciro by'imiyigire.

    Basabye ko byashyirwa muri gahunda kuko ibyiciro by'imyigire bifite icyo bisobanuye bityo bakabona bidakwiye kwirengagizwa.

    Ubusanzwe umuforomo ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ahembwa ibihumbi 190 000 Frw ku kwezi.

    Hari ingero za bimwe mu byatangwaga ku muforomo none byakuweho, birimo nko gukora muri weekend, kurara izamu, ndetse n'uduhimbazamusyi dusigaye dutangwa hagendeye ku manota ibitaro byahawe, kandi ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye.

    Minisiteri y'Ubuzima yatanze ihumure

    Nyuma yo kugaragarizwa ibibazo bikigaragara mu rwego rw'ubuvuzi by'umwihariko ku baforomo n'ababyaza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yahumurije abaforomo n'ababyaza ku mpungenge bafite, avugo ko zigiye gushakirwa umuti urambye.

    Yavuze ko abaforomo bashya 800 bagiye kwinjira muri uyu mwuga, ndetse bakazashyirirwaho umuntu ukurikirana ibibazo byabo bya buri munsi mu kazi.

    Yagize ati 'Ikijyanye no kugira ishami ry'abaforomo muri Minisiteri y'Ubuzima, wenda n'ubwo itakwitwa gutyo ariko yagira umukozi ushinzwe gukurikirana abaforomo n'ababyaza.'

    Ku bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y'abaforomo, Dr. Mpunga yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kuguriza abafite ubushobozi bucye, kugira ngo babashe kwiteza imbere batarinze gusiragizwa mu mabanki bashaka inguzanyo zihenze.

    Muri gahunda ya Leta hateganyijwe ko amasomo y'ubuforomo n'ububyaza yari yarakuweho mu mashuri yisumbuye muri 2007, azongera gutangira muri Nzeri uyu mwaka, bityo bakizera ko bizakemura ibibazo birimo kongera ubumenyi, kongera umubare w'abaforomo ndetse no gutanga akazi kuri bamwe barangije ntibabone akazi kandi bafite ubumenyi.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Gitembagara Andrew, yagaragaje bimwe mu bikibabangamiye

    Abaforomo bagaragaje ibikibabangamira nk’inzitizi ku musaruro muke

    Bamwe bakurikiye uyu muhango bifashishije ikoranabuhanga

    Bakase umutsima bishimira umunsi mpuzamahanga wabahariwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bitanu-bibangamiye-abaforomo-n-ababyaza-bo-mu-rwanda

  • Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, nibwo amakuru y'uko iyi kipe yatandukanye n'uwari umutoza wayo yatangiye kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye.

    Nduwantare Ismael yahawe akazi ko gutoza AS Muhanga mu mpera z'umwaka ushize asimbuye Abdu Mbarushimana wari umaze imyaka irenga ine muri iyi kipe, akaba yarerekeje muri Bugesera FC.

    Uyu mutoza yirukanywe nyuma yaho ubwo yazaga muri iyo kipe yo mu karere ka Muhanga yari yahawe inshingano zo kuzamura abana bakiri bato, bimwe byo Abdu Mbarushimana asimbuye nawe yari yaratangiye.

    Uretse imikino ibiri yanganyije muri ya shampiyona yahagaritswe yakinnye na Etincelles na Musanze, nyuma yaho shampiyona isubukuriwe yatsinzwe imikino yose: Gorilla inshuro ebyiri (2-1,1-2) na APR FC yamutsindiye i Muhanga ibitego 3-1.

    Si ubwambere uyu mutoza Nduwantare Ismael yirukanywe, kuko yigeze no gutoza ikipe ya Gicumbi nabwo ayivamo yirukanywe nyuma yaho ananiriwe kubona inota na rimwe mu mikino itanu yatoje iyo kipe yo mu karere ka Gicumbi.

    The post Ikipe ya As Muhanga yirukanye umutoza wayo Nduwantare Ismael kubera umusaruro muke. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-as-muhanga-yirukanye-umutoza-wayo-nduwantare-ismael-kubera-umusaruro-muke/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-as-muhanga-yirukanye-umutoza-wayo-nduwantare-ismael-kubera-umusaruro-muke

  • Ntibisanzwe!Umugeni Yakoze ubukwe abura igitsina bageze mu gihe cyo gutera akabariro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore warumaze igihe gito akoze ubukwe yiyemerera ko we nu mugabo iyo bageze mu gikorwa cyo gutera akabariro umugabo abura igitsina cyu mugore.

    Atangaza avuga ko ashobora kuba yararozwe n muhungu bakundanye kera wanamwishyuriye amashuri ye yose,nyuma yaje kwanga uwo musore yishakira undi gusa ntibari kubasha gutera akabariro.

    Bikomeje kuba amayobera mubijyanye ni gikorwa cyo gutera akabariro kuko iyo bakigezemo umugabo ashaka igitsina akacyibura.bityo urugo rwabo ntirwishimye na gato .

    Baje kwitabaza umuvuzi gihanga kugirango barebeko babasha kugatera nyuma y'igihe kitari gito batabasha gukora igikorwa cyabashakanye.

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzweumugeni-yakoze-ubukwe-abura-igitsina-bageze-mu-gihe-cyo-gutera-akabariro/

  • Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi itari mikeya, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yifuza guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Kuva kera kugeza uyu munsi , Museveni yagerageje ibikorwa byinshi harimo kugumura abasirikari bakuru bo mu ngabo z'u Rwanda, gushyigikira imitwe y'iterabwoba irwanya u Rwanda aho Uganda ibaha imyitozo n'intwaro kugirango bakureho Perezida kagame bashyireho Kayumba Nyamwasa

    Icyo gihe u Rwanda rwaba rwiyongereye ku karere kayoborwa na Perezida Museveni. Kuva FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kubohoza igihugu iturutse muri Uganda, byabaye ibyifuzo birebire bya Perezida Museveni kuba yayobora abayobozi b'u Rwanda. Kubahirwa kuba warafashije umuntu ntabwo bihatirwa ahubwo uwafashijwe niwe ushimira uwamufashije. Dore impamvu zizatuma Mueveni na Kayota baba barota ku manwa ku ntambara bashaka ku Rwanda

    Ibisobanuro by'intambara

    Kugira ngo intambara iyo ari yo yose igerweho, abarwanyi n'abanyagihugu basobanurirwa impamvu yayo bakayisobanukirwa bakanamenya impamvu yayo akaba aribyo bizamura morale y'abarwanyi ndetse niy'abanyagihugu bazagerwaho niyo ntambara . Bagomba kwitegura ingaruka bazagira kubera impamvu y'intambara yumvikana cyane cyane nkiyo uburenganzira bwabo bw'ibanze bwabangamiwe.

    Hagomba kubaho ibyiringiro ko intambara izahindura ubuzima bwabo neza. Ni ubuswa n'ubusazi bukabije kuba ushaka intambara kuberako Perezida Museveni atishimiye Perezida Kagame kubera ko atamwumvira akaba ariyo mpamvu ashaka kumusimbuza Kayumba Nyamwasa.

    Abanyarwanda bafitiye icyizere Perezida Kagame

    Abanyarwanda ubu bameze neza mu bijyanye n'imibereho myiza y'abaturage n'ubukungu ndetse na politiki, binyuranye n'ibinyoma Kayumba n'abambari be bakomeje kubwira isi aho bavuga ko Abanyarwanda bari mu bukene bukabije badafite n'ubwisanzure bakaba bakeneye kubohorwa. Abanyarwanda barishimye bakaba bishimiye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame wahinduye ubuzima bwabo.

    Abagera kuri za miliyoni bikuye mu bukene. Kuva muri 2001 igipimo cy'ubukene cyavuye kuri 58,9% kugera kuri 38,2. Abanyarwanda bafite inkuru zishingiye ku iterambere zerekana aho bavuye naho bageze. Nonese Kayumba arashaka kubohora bande kubabohora ibiki? Ntabwo Abanyarwanda bazemerera Kayumba Nyamwasa kuba yakora intambara ku butaka bw'u Rwanda.

    Kwizera umugaba w'ingabo

    Intambara iyariyo yose igomba kugira umugaba w'ingabo wizewe. Abarwanyi bagomba kumugirira icyizere ndetse n'icyo bari kurwanira. Kayumba ntashobora kwizerwa. Mu rubanza rukomeje kubera I Kigali aho RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse na FLN ya Paul Rusesabagina, abahoze ari abarwanyi bafatiwe ku rugamba bavuze uburyo Kayumba yanyereje hafi miliyoni n'igice y'amadorali. Ayo mafaranga akaba yari yatanzwe n'abanyamuryango ngo bagure imbunda ngo barwanye Leta y'u Rwanda nuko umwana w'umuhungu yiguriramo amakamyo nkuko byatangajwe na Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi wa FLN nkuko yabibwiye urukiko.

    Kwihuza n'abajenosideri

    Kubona Kayumba wakuze ari impunzi ndetse bamwe mu bagize umuryango mugari we barishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w' 1994, none ubu akaba yihuza n'abagize umutwe w'Iterabwoba wa FDLR basize bakoze Jenoside ni akumiro katagira uko kavugwa. Abacuruzi Kayumba yishingikirizaho ahanini ni abatinya gusubira mu Rwanda kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uko ni ko Kayumba umururumba w'amafaranga wamutwaye umurindimurira mu kurya akaribwa n'akataribwa. Yabaye mugenzi w'abajenosideri. Kayumba yikungahaje ahereye ku ntwererano z'abanyamuryango ba RNC ubwo rero intambara ntikibaye kuko amafaranga yayakoresheje mu nyungu ze bwite.

    Ubwoko bw'intambara bashaka

    Ubwoko bw'intambara Museveni yifuje ku Rwanda ntabwo ariyayindi ihuza ibihugu bibiri, kuko ntiyabona ibisobanuro aha umuryango mpuzamahanga kandi agerageje yahura n'urukuta rwubatse neza

    Ikoranabuhanga ryatumye intambara ya kinyeshyamba itagifite agaciro

    Ikoranabuhanga rigezweho ryatumye intambara ya guerilla idashoboka kuko ubuhanga bugezweho bujyanye n'udushya tw'ubushakashatsi byatumye intambara ya kinyeshyamba itagikoreshwa. Telefone zigezweho ziri hirya no hino mu byaro zituma ibitero bidakunda. Nta kintu twavuga ku ikoranabuhanga ribarizwa mu ngabo z'u Rwanda RDF. Uwishoye akarokoka niwe wabara inkuru

    RNC yabaye ya nka ikamwa na Kayumba Nyamwasa

    Kayumba Nyamwasa icyo yashakaga muri RNC yakigezeho. Yigwijeho ubukungu kuburyo ubu yabaho neza naho abana bashutswe na RNC bagwa mu mashyamba ya Kongo. Naho Museveni umaze igihe ushaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda ko abo afasha ari ugukamira mu kitoze cyangwa kuvomera mu rutete.

    The post Impamvu zitandukanye zigaragaza ko intambara Museveni na Kayumba bifuriza u Rwanda itazagerwaho appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impamvu-zitandukanye-zigaragaza-ko-intambara-museveni-na-kayumba-bifuriza-u-rwanda-itazagerwaho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impamvu-zitandukanye-zigaragaza-ko-intambara-museveni-na-kayumba-bifuriza-u-rwanda-itazagerwaho

  • Impamba Prime Insurance yakuye muri Tour du Rwanda 2021 (Amafoto na Video) –

    Iri rushanwa ryegukanywe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin ukinira Direct Energie yo mu Bufaransa.

    Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yegukanye Tour du Rwanda yakinwe ku ntera y’ibilometero 913.3, akoresheje amasaha 22, iminota 49 n’amasegonda 51, arusha amasegonda 17, Umunya-Canada James Piccoli ukinira Israel Start-Up Nation.

    Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya kane kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017.

    Iki kigo kizirikana ko buri wese akeneye kwishingira ubuzima n’ahazaza he kuko ntawe usezerana n’ibyago birimo impanuka zitandukanye, yakomeje gusobanurira abaturarwanda serivisi zabafasha guteganyiriza ibihe by’amage.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yabwiye IGIHE ko mu minsi umunani ya Tour du Rwanda barushijeho kwegerana n’abaturarwanda.

    Yagize ati “Twanyuzwe n’uko Abanyarwanda batwakiriye na yombi. Prime yishimiye ko nta mpanuka zikomeye zabayeho. Twasanze Abanyarwanda banyotewe no kumenya ibijyanye n’ubwishingizi kandi turahari ngo tubasobanurire.”

    Yavuze ko muri Tour du Rwanda barushijeho kwegera abaturage no gusobanurira abatazi neza ubwishingizi n’akamaro kabwo.

    Yagize ati “Abenshi ntibari basobanukiwe icyo ubwishingizi ari cyo, ariko muri iyi Tour du Rwanda barabisobanuriwe. Hari abatari bazi ko bakishingira inka n’andi matungo, imyaka yo mu murima mu gihe byaba bitwawe n’ibiza n’ibindi.’’

    Uramutse yavuze ko ubwishingizi atari ubw’ibinyabiziga gusa ahubwo ko wanakishingira buri kimwe cyose kugira ngo mu gihe habaye ikibazo, uzashumbushwe ibihwanye n’ibyo wari ufite.

    Mu buhamya bwe, Umworozi w’i Nyagatare, Ndayambaje Vital, yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’ubwishingizi yahawe n’iki kigo bwamugobotse yapfushije inka ze.

    Ati “Twagiraga ikibazo cy’ubushyuhe bwatumaga dutinya korora inka za Friesian [frisone] twabwirwaga ko zitaba Nyagatare kubera ubushyuhe. Aho Prime Insurance idusobanuriye ko tugomba kugira ubwishingizi, twazagira impanuka ikatugoboka, nahise ntinyuka ndazorora ndetse ndazishinganisha. Nagize impanuka zimwe [inka] zirapfa ariko yarangobotse.’’

    Muri Prime Insurance hanatangirwa serivisi zitandukanye zirimo n’iyo kwizigama binyuze muri “Ikimina cyacu’’ ifasha abantu kwizigamira ku buryo mu gihe kizaza nibatungurwa n’ibyago bazabe bariteganyirije. Iyi gahunda yinjirwamo n’umuntu ufite indangamuntu utarengeje imyaka 74 y’amavuko ndetse uyirimo iyo apfuye, abasigaye babifitiye ububasha bahabwa imigabane yose n’inyungu zayo iri kuri konti ye.

    Uramutse yanavuze ko barushijeho gusobanurira abaturage ibyiza biri mu gukoresha ikoranabuhanga mu gihe basaba serivisi z’ubwishingizi no gusigasira amagara yabo n’ibyabo.

    Ati “Ntawe umenya iby’ejo, ejo heza ni ukuhazigamira none. Umwaka utaha twifuza kuzabona abaturarwanda bareba Tour de Rwanda bafite ubuhagarike n’ubugingo ku bwo kwishinganisha muri Prime Insurance, banirinda Covid-19.’’

    Kuri ubu ntibikiri ngombwa gukora urugendo ujya ku ishami rya Prime Insurance, ahubwo ushobora gukanda *177# ku bakoresha MTN, ugasaba serivisi wifuza.

    Yagize ati “Kwinjiza ikoranabuhanga muri serivisi dutanga twabimenye kare Coronavirus itaraza. Dufite ikoranabuhanga rifasha ugize impanuka kuyimenyekanisha atiriwe uzana dosiye ze; ashobora guca ku rubuga rwa www.prime.rw, agashyiramo uko impanuka yagenze, ikakirwa.’’

    Prime Insurance irimo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi burimo ubw’igihe gito bukubiyemo ubw’ibinyabiziga by’ubwoko bwose; ubw’inkongi z’umuriro, ububungabunga umutungo, imizigo, impanuka zonona umubiri, imirimo ijyanye n’inyubako z’ingeri zose, ingendo zo mu kirere. Ubw’igihe kirekire burimo, amashuri y’abana, inguzanyo za banki, izabukuru, impanuka zitewe n’akazi n’ubw’umuryango.

    Prime Insurance ni yo ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri Tour du Rwanda. Muri uyu mwaka, iki gihembo cyegukanywe n’Umufaransa w’imyaka 21, Alan Boileau ukinira B&B Hotels.

    Umuyobozi mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubucuruzi muri Prime Insurance, Uramutse Régis, yavuze ko mu minsi umunani ya Tour du Rwanda barushijeho kwegerana n’abaturarwanda n’abafatabuguzi babo babasobanurira ibijyanye na serivisi z’ubwishingizi

    Prime Insurance yaherekeje Tour du Rwanda 2021 mu rugendo rw’iminsi umunani

    Prime Insurance ni umuterankunga wa Tour du Rwanda. Yaherekeje iri rushanwa mu bice bitandukanye by’igihugu

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kumenyekanisha ibikorwa bya Prime Insurance Ltd, Divine Himili Simbi ari kumwe na Bayingana David, umunyamakuru wamamaza ibikorwa by’iki kigo ndetse akaba ari n’umunyamakuru wa siporo uri mu bakomeye mu gihugu

    Prime Insurance yaherekeje iri siganwa rizenguruka igihugu ku nshuro ya kane kuva yinjiye mu mikoranire naryo mu 2017

    Prime Insurance izirikana ko buri wese akeneye kwishingira ubuzima n’ahazaza he kuko nta muntu usezerana n’ibyago

    Aho Prime Insurance yanyuze yagiye isobanura byinshi kuri serivisi zayo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mushimiyimana Azeem


  • Ibibazo bitanu bibangamiye abaforomo n’ababyaza bo mu Rwanda –

    Magingo aya, mu Rwanda bibarwa ko umuforomo umwe yita ku barwayi 1 095, mu gihe intumbero ari uko uwo mubare waba 800, umubyaza we abarirwa ababyeyi 2 340.

    Ku Isi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ribara ko abarwayi 1 000 bakitabwaho n’abaforomo batatu.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abaforomo, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, bagaragaje ko hari ibikibangamira imikorere yabo kandi bikwiye gushakirwa umuti mu maguru mashya, mu rwego rwo kwimakaza ireme ry’ubuvuzi mu gihugu.

    Gukora amasaha y’umurengera

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nderabuzima cya Bweyeye, giherereye mu Karere ka Rusizi, Manirabona Alphonse, yagaragaje ko mu bikibangamiye abaforomo n’ababyaza, harimo kuba umukozi akora amasaha menshi, bityo na wa musaruro yari yitezweho ntawutange uko bikwiriye.

    Ati “Hari imbogamizi tugenda duhura nazo mu kazi dukora, zirimo ikibazo cy’abakozi bake, bituma serivisi itagenda neza ugasanga abakozi barakora amasaha y’ikirenga, tugakoresha uko dushoboye kugira ngo dutange serivisi nziza ku batugana.”

    Ibi kandi byagarutsweho n’abatari bake bitabiriye ibi birori hifashishijwe ikoranabuhanga, bagaragaje ko umubare muto w’abakozi utuma n’abahari bakora amasaha y’ikirenga kandi ko bigira ingaruka mbi ku musaruro.

    Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, André Gitembagara, yatanze urugero rw’aho nko ku Kigo Nderabuzima ushobora gusanga abakozi babiri cyangwa batatu aribo baraye izamu kandi umubare w’abarwayi bagomba kwitaho utajyanye n’ubushobozi bwabo.

    Amahugurwa ku bakorera ibitaro byigenga yabaye iyanga

    Bamwe mu bakozi bakora mu bitaro n’amavuriro atandukanye yigeng, bavuga ko bafite imbogamizi zirimo no kudahabwa serivisi abandi baforomo bo mu bitaro bya Leta, bahabwa kandi ari ingirakamaro ku mwuga wabo muri rusange.

    Mu byo bagarutseho, bavuze ko mu bijyanye no kongererwa ubumenyi, bigiteye inkenke kubona abo mu bitaro byigenga badahabwa amahugurwa agenerwa abo mu bitaro bya Leta.

    Uhagarariye abaforomo bakora mu bigo byigenga, Iyakaremye Papius, yavuze ko n’ubwo bakorera mu bitaro byigenga, bakwiye kujya bahabwa amahugurwa kugira ngo nabo serivise batanga zirusheho kuba nziza, cyane ko babikorera Abanyarwanda.

    Yagize ati “Abaforomo n’ababyaza tuzakomeza gutanga serivisi nziza ariko hari ibyifuzo dufite, birimo ko amahugurwa akorerwa mu bigo bya Leta natwe twajya tuyagenerwa kugira ngo turusheho kunoza serivisi nziza duha Abanyarwanda.”

    Uyu muyobozi yasabye ko Minisiteri y’Ubuzima yabakorera ubuvugizi mu bigo byigenga, kugira ngo uburenganzira bwabo bwose bwubahirizwe.

    Abaforomo bo mu bitaro byigenga twaganiriye batubwiye ko impamvu badakunze guhabwa serivise z’amahugurwa, ari uko abayategura akenshi baba basanzwe ari abafatanyabikorwa ba Leta, bityo no mu gihe bateguye amahugurwa bakita ku bitaro bya Leta gusa.

    Abaforomo bakora muri ibi bigo byigenga nabo bafuza ko ku bufatanye na Leta n’ibigo bakorera, ndetse n’Urugaga babarizwamo bajya bahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho gukarishya ubumenyi no kunoza serivisi batanga.

    Kuzamurwa no kumanurwa mu ntera

    Kimwe mu bitera akanyamuneza ku mukozi wese ni ugushimirwa n’umukoresha we bikunze kugaragarira mu kuzamurwa mu ntera mu mirimo akora.

    Abaforomo n’ababyaza bavuga ko babangamiwe cyane no kudahozaho mu bikorwa nk’ibi ahubwo ugasanga abantu baramanurwa mu ntera mu buryo butunguranye, ibintu bishobora gukoma mu nkokora umusaruro batanga.

    Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Andre Gitembagara, yagaragaje ko iki ari ikibazo cy’ingutu gikenewe gukorwaho mu buryo bwimbitse.

    Ati “Hari ikibazo giKomeye dufite, usanga umuntu yari umukozi ufite amasezerano, nyuma y’imyaka icumi arayambuwe, ahawe ay’igihe gito, ubundi ugasanga arakora ntayo afite, ibyo bigatuma ata ibintu byinshi yari guhabwa ari umukozi wa Leta. hari Ibyo Minisiteri Y’Ubuzima iri gukemura bijyanye n’iki kibazo ariko dufite abantu benshi bahuye n’iki kibazo kubera kugenda bahindagurika.”

    Itegeko rigena kuzamurwa mu ntera abaforomo n’ababyaza, riteganya ko buri muforomo akwiye kuzamurwa mu ntera nyuma y’imyaka itatu, ariko hari abatarazamuwe bitewe ahanini n’uko bakora nta masezerano bafite, bigatuma bagongwa no kuzamurwa mu ntera mu gihe hari abaje nyuma yabo bazamurwa bitewe n’amasezerano y’akazi bafite.

    Kutagira urwego ruvugira abaforomo

    Mu bindi bibangamira abaforomo n’ababyaza, ni ukutagira urwego rwa Leta rubarizwa muri Minisiteri y’Ubuzima rubakurikirana umunsi ku munsi.

    Abaforomno bavuga ko uru rwego ruhari, rwabafasha gukemura ibibazo bitandukanye hakiri kare, bakifuza ko hashyirwaho ishami rishinzwe abaforomo n’ababyaza muri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.

    Andre Gitembagara yagize ati “Abantu barenga ibihumbi 10, tugize 60% by’abakozi bavura, mu by’ukuri dukeneye ishami ridukorera igenamigambi kandi neza, tukamenya ngo dukeneye abaforomo bangana batya, bafite inzego runaka z’imyigire. Kutagira ishami rishinzwe abaforomo n’ababyaza byadindije imikorere n’ireme ry’ubuvuzi dutanga.”

    N’ubwo hari inzego zirimo Inama y’Igihugu y’Abaforomo n’Ababyaza ndetse n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, abaforomo bavuga ko mu gufata ibyemezo, usanga batitabwaho.

    Umushahara muto urabangamye

    Mu bindi bibazo bikibangamiye uru rwego harimo no nk’uko byagaragajwe na Perezida w’urugaga, harimo kuba bamwe mu baforomo bagihemberwa kuri dipolome zo hasi kandi baramaze kuzamura urwego rwabo rw’imyigire.

    Yashimangiye ko hari abaforomo bamaze imyaka 10 abaforomo bafite impamyabumenyi ku rwego rw’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, (Bachelor’s degree) ariko bakorera ku rwego rwo hasi kandi barongereye ibyiciro by’imiyigire.

    Basabye ko byashyirwa muri gahunda kuko ibyiciro by’imyigire bifite icyo bisobanuye bityo bakabona bidakwiye kwirengagizwa.

    Ubusanzwe umuforomo ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ahembwa ibihumbi 190 000 Frw ku kwezi.

    Hari ingero za bimwe mu byatangwaga ku muforomo none byakuweho, birimo nko gukora muri weekend, kurara izamu, ndetse n’uduhimbazamusyi dusigaye dutangwa hagendeye ku manota ibitaro byahawe, kandi ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku muntu ku giti cye.

    Minisiteri y’Ubuzima yatanze ihumure

    Nyuma yo kugaragarizwa ibibazo bikigaragara mu rwego rw’ubuvuzi by’umwihariko ku baforomo n’ababyaza, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yahumurije abaforomo n’ababyaza ku mpungenge bafite, avugo ko zigiye gushakirwa umuti urambye.

    Yavuze ko abaforomo bashya 800 bagiye kwinjira muri uyu mwuga, ndetse bakazashyirirwaho umuntu ukurikirana ibibazo byabo bya buri munsi mu kazi.

    Yagize ati “Ikijyanye no kugira ishami ry’abaforomo muri Minisiteri y’Ubuzima, wenda n’ubwo itakwitwa gutyo ariko yagira umukozi ushinzwe gukurikirana abaforomo n’ababyaza.”

    Ku bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaforomo, Dr. Mpunga yavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo kuguriza abafite ubushobozi bucye, kugira ngo babashe kwiteza imbere batarinze gusiragizwa mu mabanki bashaka inguzanyo zihenze.

    Muri gahunda ya Leta hateganyijwe ko amasomo y’ubuforomo n’ububyaza yari yarakuweho mu mashuri yisumbuye muri 2007, azongera gutangira muri Nzeri uyu mwaka, bityo bakizera ko bizakemura ibibazo birimo kongera ubumenyi, kongera umubare w’abaforomo ndetse no gutanga akazi kuri bamwe barangije ntibabone akazi kandi bafite ubumenyi.

    Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Gitembagara Andrew, yagaragaje bimwe mu bikibabangamiye

    Abaforomo bagaragaje ibikibabangamira nk’inzitizi ku musaruro muke

    Bamwe bakurikiye uyu muhango bifashishije ikoranabuhanga

    Bakase umutsima bishimira umunsi mpuzamahanga wabahariwe

  • Musanze: Abayisilamu 400 nibo bitabiriye isengesho ryo gusoza igisibo gitagatifu – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wabereye mu Rwunge rw'Amashuri rwa Muhoza II aho witabiriwe na Meya wa Musanze n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhoza, kugira ngo birebere uko hari bwubahirizwe amabwiriza ya Covid-19. Nubwo atari Abayisilamu, bari bambaye imyenda y'Abayisimu.

    Abayisilamu bose basenze wasangaga hagati yabo bahasize umwanya wa metero mu kubahiriza amabwiriza.

    Mu butumwa bwatanzwe na Mufti w'u Rwanda wungirije, Sheikh Nshimiyimana Saleh, yasabye Abanya-Musanze, yabasabye gukomeza kwibombarika ku Imana birinda kwishora mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, bakanubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Meya wa Musanze yihanganishije Abayisilamu babujijwe gusenga kubera ko umubare w'abantu 400 bari bagenwe ko bagomba guhurira muri icyo kigo cy'ishuri wari wuzuye.

    Eid al-Fitr ni ijambo risobanuye uguhimbaza guhagarika kwiyiriza. Ni umunsi uba ku mpera y'igisibo gitagatifu cya Ramadan, ukwezi ko gusenga no kwiyiriza.

    Ku Ilayidi Abayisilamu benshi bajya mu isengesho rya kare mu gitondo, kuri bo ni umugenzo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer. Mbere y'isengesho ry'Ilayidi, Abasilamu basabwa gutanga imfashanyo yitwa zakaat al fitr yo gufasha abakene.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-abayisilamu-400-nibo-bitabiriye-isengesho-ryo-gusoza-igisibo-gitagatifu

  • Haruna ubona arimo guta umwanya we yanze kujyana na Yanga, arashaka gutandukana n’iyi kipe #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko abatoza batoje ikipe ya Yanga bose batamuhaye umwanya wo gukina bihagaije, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima uri ku mpera z’amasezerano ye arifuza gutandukana n’iyi kipe.

    Ikipe ya Yanga ku munsi w’ejo ku wa Gatanu igomba gukina umukino wa shampiyona na Namungo ku kibuga k’iyi kipe cya 'Uwaanja wa Majaliwa’, ikaba yarahagarutse Dar es Salaam ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu.

    Iyi kipe ikaba yarahagurutse idafie Haruna Niyonzima wanze kugaruka muri bagenzi be nyuma y’uruhushya yahawe n’umutoza Nasreddine Nabi nk’uko Spoti Xtra ibitangaza.

    Umuntu wahaye amakuru iki kinyamakuru, yavuze ko Haruna Niyonzima yavuye mu mwiherero w’iyi kipe ku wa Gatandatu nyuma yo kubona ko atari mu bakinnyi bagombaga gukina umukino wa Simba SC waje gusubikwa.

    Ati'nyuma yo kubona ko atari mu bakinnyi bagomba gukina umukino wa Simba SC yasabye uruhushya bararumuha, kuva icyo gihe ntaragaruka niyo mpamvu atari mu bakinnyi bagiye gukina na Namungo.'

    Uyu muntu yakomeje avuga ko Haruna yafashe umwazuro ko atazagaruka kereka bamwijeje ko umwanya we wo gukina uhagije uhari kuko aba bona arimo guta umwanya we w’ubusa kandi n’abakina ntacyo bamurusha, ngo ibyiza ni uko yakwiruhukira.

    Ubwo yavuganaga n’iki kinyamakuru, Haruna Niyonzima yemeje ko atajyanye n’iyi kipe koko kuko yasabye uruhushya rwo kugira ibibazo by’umuryango akemura.

    Kuva uyu mwaka w’imikino watangira ari nabwo Haruna yongereye amasezerano, ntabwo yigeze agirirwa icyizere n’abatoza batoje iyi kipe uko ari bane, yaba Cedric Kaze, Juma Mwambusi na Nasreddine Nabi.

    Haruna Niyonzima arifuza gutandukana na Yanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haruna-ubona-arimo-guta-umwanya-we-yanze-kujyana-na-yanga-arashaka-gutandukana-n-iyi-kipe

  • Huye: Urubyiruko rwasabwe kwigira ku mateka y’u Rwanda rukirinda abaruyobya –

    Byavuzwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Gicurasi 2021, ubwo mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya IPRC Huye, bibukaga Ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    By’umwihariko hibutswe abiciwe muri icyo kigo cyahoze ari icya Gisirikare cyitwaga Ecole des Sous Officiers (ESO), urubyiruko rusabwe kumenya guhitamo icyiza rwirinda aMacakubiri n’inzangano.

    Gaston Ntihuga wari uhagarariye umuryango AERG yasabye urubyiruko kumenya guhitamo icyiza kuruta ikibi.

    Ati “Turasaba urubyiruko ko rumenya guhitamo icyiza, bakareba bakavuga ngo iki kintu ni cyiza naho kiriya ni kibi. Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhure n’abiganjemo urubyiruko, ariko nanone abayihagaritse akaba ari urubyiruko rwa RPF Inkotanyi. Iryo ni isomo dukwiye kwigiraho ko gukora ibyiza no kuba iki gihugu bishoboka.”

    Bamwe mu rubyiruko biga muri IPRC Huye bavuze ko amateka y’u Rwanda bayigiraho isomo ryo guharanira gukora ibyiza bimakaza urukundo ruzira amacakubiri.

    Nyiramutangwa Aliane ati “Nk’uko babitubwiye Inkotanyi zakoze akazi gakomeye ko kubohora iki gihugu, rero imbaraga batanze tugomba kuzubakiraho dukora ibyiza byubaka iki gihugu.”

    Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé, yasabye urubyiruko gukoresha ubumenyi bafite mu kubaka igihugu no kugiteza imbere kandi bakarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati “Urubyiruko rwacu turutoza kandi turusaba gukora ibyiza byubaka igihugu birinda ibigusubiza inyuma.

    Muri icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, IPRC Huye yaremeye umuturage wacitse ku icumu utishoboye, imugenera inka y’imbyeyi ihaka.

    Umuyobozi Mukuru wa IPRC Huye, Dr Twabagira Barnabé yasabye urubyiruko kwirinda icyabashora mu bikorwa by’urwango

    Abanyeshuri baganirijwe ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi